Umusimbura wa Paul Kagame yamenyekanye ! Steven Gatera .

 

 

PLAN YO GUKURA PAUL KAGAME KU BUTEGETSI YARANGIJE GUSHYIRWAHO UMUKONO.


Ibihugu by’ibihangange byashyize Paul Kagame ku butegetsi byarangije kumvikana bidasubirwaho ko perezida w’u Rwanda Paul Kagame agomba guhita akurwa ku butegetsi.


1.Dore impamvu z’ingenzi zatumye biyemeza kumukuraho amaboko :


1)Kugundira ubutegetsi no kwiba amajwi mu matora ya perezida wa repubulika.


2)Gutuka ku mugaragaro ibihugu byamushyize ku ntebe.


3)Kunyereza birenze urugero umutungo w’igihugu.


4)Gukora Jenoside y’ Abahutu muri Kongo


5)Gufatanya n’imitwe y’iterabwoba mu guteza intambara zihungabanya umutekano w'igihugu cya Congo hagamijwe gusahura umutungo wacyo .


6)Gufunga political space no kuniga demokarasi mu Rwanda.


2.Kagame arava ku butegetsi ate ?


Icyemezo cyarangije gufatwa ko batategereza ko arangiza manda ye muri 2017, ngo n'ubundi ntiyigeze atorwa n'abaturage. Ngo Kagame yagiriwe inama yo kwivana ku butegetsi ku neza yanga kubyumva none ngo akaba agiye kubukurwaho ku ngufu.


Ibyemezo byo guhagarika imfashanyo ku Rwanda ngo  ni intambwe ya mbere mu rwego rwo guhatira Kagame kuva ku butegetsi no kumunaniza kugira ngo kuyobora igihugu bimunanire burundu.


3.Kagame atakiriho bizagenda bite ?


 

Generali Karenzi Karake abana neza n'abandi !
Generali Karenzi Karake abana neza n'abandi !

 

 

Kagame namara gupfa azasimburwa na generali  KARENZI KARAKE. Ngo n'ubwo bizwi ko hari ibyaha bikomeye uyu mujenerari akurikiranyweho n'ubutabera mpuzamahanga , ngo byaganirwaho mu gihe bigaragara ko ari we wagarukana umutekano mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigari.

 

Dore impamvu zatumye bahitamo uyu musilikari :


1)Arajijyutse

 

2)Akundwa n'Abanyarwanda benshi kuko hari  benshi yagiriye neza.


3) Ingabo z’igihugu zamwumvira


4)Abatutsi bahoze mu Rwanda mbere ya jenoside bamwibonamo ngo kuko we yari asanzwe afite imiryango mu Rwanda.


5)Aziranye n’Abanyarwanda benshi kuko we yamenyekanye nk’umusilikari ugira umutima mwiza mu gihe yayoboraga Ingabo zari muri CND.


6)Abahutu bakandamijwe bamwemera.


7)Yabanira ibihugu by'amahanga mu bupfura.


Ngo nyuma yo guhabwa ubuyobozi bw’igihugu, Karenzi Karake azihutira gukorana imishyikirano n’amashyaka ya Opozisiyo yose maze bafatanye gushyiraho Guverinoma y’Ubumwe bw’igihugu, izamara imyaka itatu, hanyuma hakabaho amatora akozwe mu bwisanzure.


4.Kagame asigaje igihe kingana iki ?


Ngo uko biteganijwe, Paul kagame ntiyakagombye kugera ku italiki ya 31/12/2012 akiyobora u Rwanda. Ngo abasilikari bo mu bihugu bikomeye bagomba gufasha Ingabo z’ U Rwanda muri iyo gahunda barangije gusesekara KAMPALA!


Reka tubitege amaso.

 

Steven Gatera,

Londres

 

 

Commentaires : 325
  • #325

    Emmy (mercredi, 21 février 2018 08:11)

    wowe wanditse ibi nababyumva kimwe nawe murababaje pe! ntakindi nabona nababwira, mu Rwanda turatuje, namwerero muzatere intambwe muve mubyo
    mwibwira muze twubake igihugu.Thx

  • #324

    kuboko kwicyuma (mercredi, 07 février 2018 22:00)

    ariko kuki bapangira gahunda afuric,bose ko btavaho ibyaha bakora nibicye. ababazungu babona twibaniye neza bikabarya .ubuse ntimureba ribya ibibayo?irac nahandi siho haba isibaniro ryubwicanyi ese byabagaho? baraga puuuu!!!!

  • #323

    nsengimana j claude (mercredi, 07 février 2018 08:27)

    Murakavunumiheto

  • #322

    murenzi benon (mercredi, 31 janvier 2018 10:22)

    hhhhhhhhhhhh murababaje ubu mubamwabuze ibyo mwandika muzapfa nabi kbx murwanda turatuje tumeze neze kandi simwatuyobya ngo bikunde kagame yaratwigishije sha mwabigoryimwe

  • #321

    jah bless (mardi, 23 janvier 2018 15:52)

    umva mujye mugabanya kuvugira hanze Muze iwacu I Rwanda mwirebere ntimujavugirize induru ubusa twe tuzi icyo yubatse aribwo bumwe bwabanyarwanda naho MWe nimubyufuza muzaze duhari twiteguye kumurwanira ishyaka ishyanga bagabo gusa muzavuga kuko umunwa utagira pose nimuruha mu zaceceka ikindi muturekere papa wu Rwanda mumenye ibyanyu munagabanye amagambo

  • #320

    p (jeudi, 04 janvier 2018 11:11)

    ur igicucu mn

  • #319

    Jojo (mardi, 26 décembre 2017 22:21)

    Abo bazungu bamenyereye inkomamashyi z'abapresidents ba africa bafite inda zifoye! Mzee siko ameze yanze isahani y'agasuzuguro yitwa "agaciro founds" mwa njiji mwe!!

  • #318

    Ndumunyarwanda (mercredi, 13 décembre 2017 12:14)

    Mura murwanya ariko Imana niyo yamwimitse mugihe cyari gikwiye kandi ibyiza amaze kugeza kubanyarwanda nibyinshi nimpumyi itabona yakabakaba.reka dukore namwe mukomeze musakuze

  • #317

    cool (vendredi, 10 novembre 2017 20:39)

    Hhhh....Ntimwabimenye? Paul yaratowe ubu arayoboye...murasekeje gusa! Ibyifuzo byo murabyemerewe da!

  • #316

    Al (jeudi, 09 novembre 2017 11:32)

    hhhhhhhhhhhh uratangaje bambe!!!! harya ubu turi mu wuhe mwaka?? Imana ibafashe ibatabare rwose muze mwubake u rwanyu mu mwanya wo kwirirwa murusenya ku munwa. Mubonye koo ngo n'abanyamahanga babarushe gukunda igihugu cyanyu?

  • #315

    MUSONERA (jeudi, 02 novembre 2017 23:03)

    WP WP WP UYU MUNYAMAKURU YASAZE NTABUNYAMWUGA AFTE NI MOTAJE GUSA

  • #314

    EDDY EDISON (mercredi, 13 septembre 2017 12:44)

    you are too stupid and foolish!! if wishes were horses beggers could ride ! do you think that we are still the same kinds people of 1994 and before? now we are able to think out the box. we know where we have been and we see where we are now and we also know who lead us in that transformaion journey! we are lifting up our load together but some like you are pulling the load down! we know who gave us a sleep without flights! even the heaven comfirmed him then who the hell are you and your colleagues?

  • #313

    JB (samedi, 02 septembre 2017 16:04)

    Birababaje? Imana yo ntabwo ibyifuza kuko yo izi ukuri kose kandi numuronko mwiza turimo izamuturindira in muduhere imigisha myinshi mumiyoborere ye.

    "Mana muremyi n'umucungunguzi w'isi n'ijuru tugutuye uru Rwanda n'abayobozi barwo ngo ubabe hafi kandi ubafashe gukomeza kuduteza imbere ubarindire nimiryango kandi ubahe ibyiza bifuza byose kuko ugenga kandi ukagena byose kubwayezu umwami wacu. Amen.

  • #312

    janvier nzabonimana (vendredi, 01 septembre 2017 16:40)

    mwagabanyij iterabwoba uziko ntaho mutaniye na boko haraam iyo politique yamagambo ntituyishaka muturekere umusaza mwabasazi mwe KAGAME ni IMANA Y'URWANDA ubundi iyo atabaho muba mwandika ngo bisomwe nande?KAGAME PAUL OYEEEEE mze wa kazi songa mbere tuko nyuma yako tuachane na wale wachonganishi wenye shuki mudomoni tukomboe nchi yetu bila usingizi.mwanjiji mwe iyo umusaza azanye ibikombe byitirirwa urwanda naho umutungo muvuga yanyereje ntawo kuko yasanze mwarasahuye mumazu mutibagiw namatara yo kumuhanda

  • #311

    khaleb (samedi, 26 août 2017 13:31)

    hhhhhhhh uyu munyamakuru bazamujyane indera kbx kuko ashobora kuba arwaye ibifukunyi

  • #310

    yves (samedi, 19 août 2017 10:43)

    agati kateretswe nIMANA KAGAME PAUL

  • #309

    Remy (vendredi, 18 août 2017 12:46)

    Yewe uri umunyamakuru cyangwa uri umunyabinyoma.

  • #308

    Kigeli (vendredi, 11 août 2017 22:56)

    Niko Koko Peee Mwigize Imburamukoro Koko Tuvuge Ko Ubu Ngubu Mwabuz Ibyo Mwandika Koko Mwakwandits Ibintu Bifite Ishingiro Mukareka Kubeshy Abantu.

  • #307

    David (jeudi, 10 août 2017 04:50)

    Mwaretse ishyari n' umutima mubi ko umusaza wacu Kagame Paul ntacyo atwaye abanya Rwanda

    urebe 1. Amashuri
    2.Amavuriro
    3.Amashanyarazi
    4.Gir' inka Munuarwanda
    5.Ivanguramoko kuburyo busesuye
    6.umutekano muri rusange,.........
    nkamwe mudusebereza umusaza " Kagame "n' igihigu muri rusange twashingira kubiki byanyu tutazi?
    Niki se atakoze mwashingiraho mwemeza Abanyarwanda? ntacyo
    reka nsoze mbagira Inama yo gutahuka mukaza tugafatanya kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, amakimbirane ,.......

  • #306

    kwizera patrise (lundi, 07 août 2017 16:53)

    barabashuka ntibitezekubaho

  • #305

    Byishimo Elisa (vendredi, 28 juillet 2017 10:33)

    Ese Ibyo Mutubeshya Mubikura He Muba Mubeshya

  • #304

    Mandela (mercredi, 26 juillet 2017 10:09)

    Sinarenganya abatanze ibitekerezo.
    Mwirebaho nkoho u Rwanda=mwebwe.
    Iyi formula iri completely blind and senseless.
    Naho ku bihugu by'amahanga byumva ko iteka bigomba kudutsindira ingirwabayobozi, ese muzajyahe kandi muzakwirwa he umunsi Imana yitoranyirije umuyobozi ukwiye u Rwanda?

  • #303

    IRASUBIZA Genti (lundi, 24 juillet 2017 21:22)

    muramukuraho se mwamushyizeho nkatwe abanyeshuri yatuzani iterambere nti tukigira mu makaye ibyo muvuga ntabyo muzi mwarayobye.

  • #302

    desire (dimanche, 23 juillet 2017 17:55)

    Kagame ni impano y'uRwanda rwahawe n'Imana
    Ntimuzi ibyo muvuga,muzakore ubutembere mu Rwanda murebe ahorugeze,naho ubundi ibyo muvuga ntamakuru mufite,nk'abanyarwanda yatugejeje kuri byinshi kandi bira cyakomeza,ntakindi twamuhemba uretse gukomeza kutuyobora ,arashoboyeeeeeee!

  • #301

    Longin (mardi, 04 juillet 2017 22:56)

    Ko manda ayirangije se kandi tukaba tugiye no kumwongera indi abavuga ibyo bazajyahe? Nibatuze kuko umuyobozi wacu arashoboye rwose!

  • #300

    JOSE FREX COMCIA (mardi, 04 juillet 2017 08:21)

    MURI NKABABANDI BITIRANYA BRILIEN KO ARIWE YESU YESU NASA KURIYA AHUBWO NAMAFOTO YUMUKINYI wa filme ya YESU NAMWE MURI ABASAZI MUBANDI IMPUNYI MUZINDI DEBILE ZUJUJE IBYANGOBWA KAGAME YAYOBORA ISI YOSE TWE TURAMWEMERA NAMUNYARWANDA WATUMYE AVUKA AHUBWO YEHOVA YADUHITIYEMO MUZIBE.

  • #299

    LILGAMESNIGA (lundi, 19 juin 2017 00:03)

    Twe tuzi aho tugeze poul tumuri inyuma mwe muhobagire muri abana mugutekereza

  • #298

    umwizadebora (samedi, 17 juin 2017 11:06)

    Hhhhhhh.ibigarashi biri ngaha ...mumukuraho se mwamushizeho. Twe abanyarwanda ni twe twamutoye kd tuzongera tumutore.uretse Imana yonyine naho mwebwe mburamukoro muzahora murya Ibiziba.uko basa...eishhhh

  • #297

    NZEYIMANA (dimanche, 28 mai 2017 17:58)

    TUZAMUTORA POROKAGAME

  • #296

    Aphrodis (dimanche, 21 mai 2017 12:15)

    Arko se ubwo murabona nne niba mutabona nti mwumva? ahaaaa

  • #295

    Mayoya (mercredi, 03 mai 2017 05:19)

    Murabaswa kuburyo mubesha abantu ababikora babanza kubitangaza

  • #294

    twagirimana jeanpierre (mercredi, 19 avril 2017 13:52)

    ariko muzageza he kumva ibyo amahanga ababeshya koko????ngo KAGAME AVAHO KERETSE abanyarwanda twese tuvuyeho nitwe twamutoye tuzongera tumotore nitwe tuzi aho agejeje urwanda.abavuga ko agiye kuaho barieshya baba babuze ibyo bavuga,ubu urwanda ruba rwarabaye amatongo iyo tutamubona ahubwo IMANA yarakoze yo yamuduhaye .ubwo abavuga ibyo nabashaka kugaruka kwica abandi banyarwanda,byararangiye rero.

  • #293

    sam (mercredi, 12 avril 2017 13:30)

    Nuko nyine ntawabuza inyombya kunyombya,ark byibuze mwarimukwiye kugumana inzozi zanyu mumutima!cg mukavugako ari ikifuzo!ark mbabaze,muvugira gusa kubinyamakuru,mutekerezako abanyarwanda bose barwa imitima? ese iyo tariki yinzozi zanyu ntiragera?ubu turi 2017 reka twongere tumutore mwiyahure!erega nubundi singombwako umuyobozi yemerwa nabose!na Yesu yararwanyijwe.gusa ibyo twatsinze nibyo byinshi kuruta amagambo! byarantangaje nsoma kukinyamakuru 1 ngo Imana yerekanye ko Kigeli ahawe ubuyobozi,erega ubwo yari amayerekwa!umutindi arota ibyo akunda.Iyo mana mubeshyera muyobewe ko itaha irwanda?murakoze kwishimisha kd natwe turishima iyo tubona ibitekereezo byabapfapfa,bitwibutsa kera tutarajijuka.MUKOMEZE MWISHIMISHE! inama nabaha mujye muvuga ko bizaba mumyaka myinshi irimbere kugirango wenda batabavumbura vuba!ntaribagirwa mbatumiye muntsinzi ya PAUL KAGAME twamaze kuguramakote y'ikirori!muzaza?

  • #292

    Afrodis (vendredi, 07 avril 2017 07:19)

    umva Janvier we, ibyo uvuga si ukuri, perezida wacu akunzwe n'abanyarwanda bose yaba abahutu abatutsi ndetse n'abatwa, kandi amoko ntitukiyubakiyeho nk'abanyarwanda kuko ntacyo yatumariye, nuko rero abasebya Kagame wacu ntukumve ko ari abahutu, ahubwo ni abataye umutwe badashimishwa nibyo yatugejejeho kandi bene abo si abo mu bwoko runaka kuko burya ngo nta muryango ubura ikigoryi, Janvier rero ndagusaba ko wahindura imyumvire yawe

  • #291

    loic (jeudi, 06 avril 2017 20:50)

    Njye reka nkubwiz'ukuri rata,ibi bivemo kuko uzarinda upfa ntakinu bikumariye

  • #290

    Issa (samedi, 01 avril 2017 17:42)

    umva wowe wanditse iyinkuru ; Urumusazi irumurwayi ukwiye kuryanwa indera, nako wowe ukwiye kujyanwa Iwawa ikagororwa; kimwe nabandi bafite ubugoryi nkubwawe . Abanyarwanda twunze ubumwe twaribohoye di ...

  • #289

    janvier 1 (samedi, 18 mars 2017 10:57)

    Imbwa z,abahutu turazirambiwe. Kagame mumuhora iki mwa bahutu mwe b,abicanyi!

  • #288

    J.Baptiste (mercredi, 15 mars 2017 06:11)

    Muri Feke Kabisa ariko mubamwabuze ibyomwandika,izo nkunga bazahagarika ahubwo kombona ariho zirikuza zirukanka ariko ubundi mwaje tugafatanya kubaka igihugu,igihe mwahereye mutatanya abantu ntimurabihaga,amaraso yamenetse ntimwayabonye cg mwabonye arimake, iyo politike siyo ni outmind kabisa, mwisubireho mugaruke nabandi baraje dufatanye u Rwanda umuntu wese azahagana, kdi u Rwanda rabaye paladizo eg AMERICA turenda kuyirenga

  • #287

    geo (samedi, 04 mars 2017 11:27)

    Ibyo mwibwira bihabanye nukuri dufite nka ba Nyarwanda so mugumane ibyanyu.muturecye twe nka Ba nyarwanda

  • #286

    Theophile (jeudi, 02 mars 2017)

    Ibyo niba nabyita ubugoryi niba nabyita ubuphu jye nabuze izina nabiha umenye ko abanyarwanda basigaye bazi ubenge wabeshande.

  • #285

    kwizera (mardi, 14 février 2017 08:11)

    muri ibigoryi bitazigera bimenya ubwenge.

  • #284

    toronto (vendredi, 03 février 2017 15:26)

    murabeshye

  • #283

    Twagirarayezu (mardi, 17 janvier 2017 16:07)

    Muribicucu

  • #282

    Ngarambe (vendredi, 13 janvier 2017 07:09)

    Suko Politiki Icyinwa Sinuko ABiyamamaza, Iyumwan Akeney Ikintu Ise Aracyimuha Na H.E Ntacyo Yimye Abaturajye Ntaband Dushaka Ko Bavogera Urwanda Na Libya Yarimez Neza None Yabay Rwaserera Gsa! Abanyarwand Twameny Ubweng, Icyigaraza Ko Ibyo Muvuga Arukuri Niki??? Arko Icyigargaza Ko Ibyo Muvuga Aribinyoma Nuko Mwavuze Ko 31/12/2016 Azaba Atakiyobor Ubuse Nimwe Muyobora??

  • #281

    HABIMANA JANVIER (mercredi, 11 janvier 2017 12:39)

    Gatera Steven
    Mbanje kubifuriza umwaka mushya muhire. Message yawe kumuyobozi w'Urwanda wayishingiye kuki? Uricara ugatekerereza miliyoni zabanyarwanda. Abo basirikare ubeshyako bageze i Kampala bahezehe? Ibyo bihugu uvugako byanditse byamagana umuyobozi w'Urwanda nibihe? Iyo nyandiko uvuga bakoze irihe? Ushaka politiki yokugirango tugutore wayikora neza utabanje kubeshya nokuvundira abandi. Nabanzi be bamwe basigaye bamwemera. Rero ishingiro ryibyo uvuga riri he????

  • #280

    Jackson mwima (samedi, 07 janvier 2017 07:33)

    Ibyo muvugira hanzeyigihugu muterubwoba abanyarwanda ntacyo bivuze

  • #279

    innocent (lundi, 02 janvier 2017 06:59)

    ibyo muvuga murabeshya umusaza wacu nacyo muzamutwara?

  • #278

    SE7 (lundi, 14 novembre 2016 22:05)

    IBYO NUKWIBESHYA

  • #277

    Jamal (mercredi, 09 novembre 2016 09:47)

    Icyo nakubwira wowe wanditse iyi nkuru nuko wapfuye uhagaze.uri umurambo ugenda munzira!!!!

  • #276

    umulisa (jeudi, 03 novembre 2016 15:18)

    Ariko kuki batugendaho cyane ?bumva twe ntacyo twakwigezaho? UBuse nkuwabyanditse niba ari umunyarwanda ubu akunda igihugu cye? KUki mwumva mwahora muri abaretwa babandi? Kunda igihugu cyawe urebeko ubuyobozi bwo utabukunda