Umudahangarwa wa FPR, Mgr John Rucyahana na Mgr Ahimana Augustin baharanira inyungu za FPR kurusha intama baragijwe ! By Samuel Bemeriki.

Umunyamerika  Docteur Caleb n'umuryango we.  Bishop John Rucyahana yabirukanye i Shyira abaziza gufasha abaturage FPR  yita Ibipinga.
Umunyamerika Docteur Caleb n'umuryango we. Bishop John Rucyahana yabirukanye i Shyira abaziza gufasha abaturage FPR yita Ibipinga.


 Nanjye ndagirango ngire icyo mvuga kuri iyi nkuru ya Mgr John Rucyahana n’ubwo mbona benshi batayivugaho rumwe.

Njyewe ntuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Shyira, aho Diocese ya Shyira yahoze cyangwa se yavukiye nyuma bakayihungishiriza mu Ruhengeri ari naho ubu ibarizwa. Abamisiyonari (missionaries) bageze kuri shyira, bahise bahasyira Diocese ya Shyira irahaba ndetse nabo barahaba bakora umurimo w’Imana, bafasha n’abaturage bahatuye, bazana amashuri abantu bariga.

 

Muri 1994 hariho Mgr witwaga Nshamihigo nyuma yaho hakurikiyeho Mgr John Rucyahana maze ageze kuri Shyira avugira mu giterane cyari cyabereye kuri Shyira ko abanyeshyira ari abicanyi bamwiciye murumuna we. Yabivuze muri aya magambo: “yemwe Banyeshyira, muzaragwa ubwami bw’ijuru kandi muri abicanyi? Nigute mwafata umukazana wanyu mukamutemagura ibibero, mukamucocagura,yabasaba imbabazi mugaseka cyanee, nyuma mukadukira umugabo we mukamunogonora ntacyo yabagize? Ese iyo musenga muba mwiruhiriza iki? Yemwe bicanyi mwe, nimuhindukirire ijuru”! Ubwo nibwo yahise yimura diocese, umusozi arawunyaga, diocese ayimurira mu Ruhengeri. Ibikorwa byose byakorerwaga ku musozi wa Shyira byimurirwa mu Ruhengeri ariko bashyiramo n’abandi bakozi bashya kuko abari basanzwe bari batagifite agaciro, babaye nyakatsi ! Imfashanyo zose z’ itorero abazungu bazanaga kuri Shyira ziragenda mbese itorero n’ibyaryo byose uretse abakirisito kandi bo ntabwo bari bagikenewe.

 

Shyira yasigaye yitwa Paruwasi mu gihe hari diocese na paruwasi. Abaturage twivurizaga mu bitaro bya Shyira bikaba ari nabyo biri mu karere ka Nyabihu twahise tugira ibibazo kuko twari tunyazwe amahirwe yo kubona abaganga b’abazungu baje kuvura indwara z’ibikatu babifashijwemo n’itorero. Mu 2003 nibwo haje Dogiteri w’umunyamerika n’umuryango we, baje kuvura abaturage. Ariko nabo ntibyaboroheye kuko amaherezo yabo Mgr Rucyahana yabirukanye akoresheje Mgr Augustin wa Diocese ya Kivu.

 

Nyuma yo kubona ko abanyeshyira bakomeje kwitotomba,Mgr Rucyahana n’abahoze ari ibyegera bye bize amayeri yo kwiremera imirimo no gukama abaturage. Baribwiye bati: “nimureke dushyireho diocese ya kivu kugirango n’abanyeshyira bazibonemo (aha ndavuga babandi bo ku musozi). Nibwo bahamagaje Pasteur Ndimukaga Emmanuel wakoreraga ku musozi wa Shyira ikitararaganije, bamujyana muri Diocese ya Shyira, mu gihe gito baba baramukujije bamugize senior pastor. Uyu mugabo nta kindi cyatumye bamukuza kwari ukugirango bamuhirike bwangu nyuma yo gutahura imitekerereze ye n’imikorere ye. Bamuhoye iki ?

 

 

Shyira yaratereranywe ngo kubera ko ituwe n'interahamwe gusa.
Shyira yaratereranywe ngo kubera ko ituwe n'interahamwe gusa.

Icya 1: Uyu Ndimukaga Emmanuel yari umuhutu.

Icya2:Yari ashoboye gupanga imishinga ifitiye abaturage n’abakristo umumaro. Nk’urugero, yari yarashyizeho Guest house ya Shyira, iyi Guest house yahaye abaturage imirimo. Yagerageje kandi gushakisha abaterankunga afatanije na Dr Caleb na Iris Cohrln kugirango bashyireho umushinga wa Living Hope Ministries. Byaratangiye inzu ziratangira zirubakwa nyuma haza kuza umudage witwa Thomas Schumann wagombaga guhagararira uwo mushinga. Ibyo nabyo Mgr wa Diocese ya Kivu Augustin yarabirwanije kubera uruhererekane n’ imigambi mibi abayobozi ba EAR bafitiye uriya musozi, mbese ntakizima bahifuriza, ngo ni mu nterahamwe.

 

Amaherezo uyu pastor Ndimukaga abayobozi ba Diocese ya Shyira baje kumuringushya bati :dukurikije ibyo tukubonaho nk’imitekerereze myiza ndetse na Innovation and project creativity, watanze candidature yawe ukiyamamariza kuba Mgr wa Kivu? Ibyo abyumva vuba cyane !!! Ubwo yaje guhatana na Ahimana Augustin n’abandi.., amatora abaye, Ahimana Augustin aba yegukanye umwanya wa mbere kuko John Rucyahana wari wabipanze yari azi ibyo yakoraga kandi azi n’indunduro yabyo. Kuko ibyo bipinga yabikoreshaga nk’udukingirizo. Nyuma Rucyahana yamukubise Knock out aramujijisha ati: ukwiriye gukomeza kwiga iby’ Iyobokamana muri America; nyuma ati: biri guhinduka, ndabona uzajya kwiga muri Germany; amaherezo yoherejwe kwiga muri Uganda. Nguko uko bamwigijeyo.

 

Hashize umwaka umwe gusa uwamwohereje gukomeza amasomo ye muri Uganda amwandikira ubutumwa kuri E-mail agira iti: “Inkunga zitangiye kubura kubera ikibazo cya international financial crisis, none ndakumenyesha ko wategura amafaranga wazirihira mu myaka iri mbere kuko itorero nta bushobozi rigifite, dore ko nawe wakoze igihe, ndumva nta kibazo biguteye; yego biragoye ariko turagusengera ngo Imana Ikorohereze”!!

 

Ubu rero John Rucyahana asigaye ngo ari umukuru wa Prisoner fellowship for Healing and Reconciliation. Iyo yigisha arihandagaza akavugira mu ruhame ngo: “Nangaga Abahutu… numvaga ntakiza cyamvaho cyerekera ku muhutu ariko ubu Yesu yambohoye iyo ngoyi”. Ariko iyo avuga ibyo aba abeshya cyane kuko iyo ageze muri bene wabo ababwira ukuntu Abahutu atari abantu ahubwo ari ibisimba. We ubwe aherutse kwibwirira umukobwa abereye se wabo witwa Rulinda Charlotte, ati: “ariko abahungu iteka mbona ugendana nabo ko mbona ari ibisimba ntibizakurya? Waretse kugendana naziriya nyamaswa ukagendana n’abantu? Mwana wanjye, shyira agatima impembero…”. Mbese uyu Mugabo ubugome bwe, ingengabitekerezo y’amacakubiri n’umujinya w’umurandura nzuzi ni byo bimuranga, ariko kubera ubudahangarwa afite muri FPR, ibyo akoze byose bihabwa gaciro cyaneeee !! Nyamara ngo bucya bwitwa ejo kandi ahashize hakitirirwa abyaho, yewe nta n’agahora gahanze. Buri kintu cyose kigira iherezo ryacyo, ryaba ryiza cyangwa ribi. Gusa icyo dukomeje kwinubira , ni uko twe abaturage bo kuri Shyira, aba banyedini ba EAR bafatanije n’abanywanyi babo bo muri FPR, ubu batugize nk’akabaho bogeraho uburimiro, batugize nk’agakino, uretse Imana yo gutabara.

 

Hari byinshi byiza Umunyamerika yashatse gukora abaturage, yamara kenshi yananijwe na Mrg John Rucyahana. Ikigaragara ni uko Mgr Ahimana Augustin we aje ari simusiga. Akunze kuvuga ngo: “sinshaka abazungu bakora ibintu bikabitirirwa aho kwitirirwa itorero”. Aha yavugaga Dr Caleb K. King.

Mgr AHIMANA Augustin. Abayobozi ba EAR ngo babungabunga inyungu za FPR kurusha intama baragijwe ?
Mgr AHIMANA Augustin. Abayobozi ba EAR ngo babungabunga inyungu za FPR kurusha intama baragijwe ?

Amaherezo yamwirukanye ava ku musozi wa Shyira adakoza amaguru hasi. Uyu mugabo iyo yafashaga, ntiyagiraga ivangura rishingiye ku moko cyangwa ku idini ahubwo yahaga ubufasha ababukwiriye. Uyu mugabo yubakiye imiryango myinshi y’abantu bari vulnerable kandi yagerageje guteza imbere ibitaro bya Shyira. Ariko aho amaze guhambirizwa we n’Umufasha we Dr.Louise King, dore ko bari n’abadocteur b’inzobere, kandi batabarizaga abantu bagatabarwa, ubu abakene nta we ukibitayeho, icyabo ni ugucibwa amafaranga atagira ingano y’imisanzu, imisoro, amaturo…... Nk’urugero aba banyamerika batarirukanwa mu bitaro bya Shyira ntihari harigeze haba ikibazo cy’imiti, none ubu imiti yarabuze abarwayi barapfa ubutitsa kubera kutitabwaho ndetse bakanashinyagurirwa ngo: “mugende ba bazungu banyu ntabagihari”! Ngayo ng’uko!!!

 

Mgr Ahimana Augustin yanga abazungu urunuka uretse ko arenzaho akabereka inyinya kuko abashakamo amadollar yo kwikenura no gukenura FPR. Mu byo ashobora kuvuga ku mugaragaro, yerekana ko igituma abanga ngo ari uko batanga bikeya kandi bahawe byinshi byo gutanga; ngo ni ibisambo; ngo bazanye amacakubiri mu banyarwanda; ngo barebereye ubwicanyi buba ntibabuhagarika…..   ntareba akamaro bafitiye abaturage muri iki gihe, kuko ibibazo by’abaturage Atari byo bimuhangayikishije!

Ushaka kumenya ibyiza uyu mugabo n’umugore we bakoreye rubanda hanyuma bakiturwa kwirukanwa nabi ku musozi wa Shyira wajya kurubuga rwitwa: http://thekingsatshyira.wordpress.com/.

 

Samuel Bemeriki.

Commentaires : 31
  • #31

    威哥王 (mercredi, 31 juillet 2013 11:15)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #30

    巨人倍増 (mercredi, 31 juillet 2013 11:12)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #29

    Niyonkuru (mercredi, 16 novembre 2011 17:54)

    Ikigaragara ni uko Imana itamutoye kuko ibikorwa bye ntibiganisga ku Mana ahubwo arakorera anti-christ(kagame paul) ukomeje kworeka u Rwanda n'abanyarwanda none uwo nawe arimo aroreka imbaga y'Imana. Byose bizagira iherezo

  • #28

    Ruhanywa (jeudi, 23 juin 2011 08:30)

    Ikigaragara nuko no kuva kera ahaherezabitambo n'abafalisayo bikorezaga intama z'Imana imitwaro badashobora kwikorera birababaje kubona na nyuma yaho Yesu amaze kudupfira abagateye ikirenge mucye bakomeje gukora amakosa nkayo. bazabonishyano

  • #27

    Mbonariba (mercredi, 22 juin 2011 21:05)

    Birababaje kubona abagombye kwigisha ubumwe nubwiyunge aribo bigishya ivangura. biteye agahinda kubona abo bigize abapastorori aribo bafata iyambere bamamaza ubugome bwindengakamere. Ariko nogo ntakadashira.

  • #26

    Kimenyi Martin (mercredi, 22 juin 2011 13:39)

    Yeee, buriya wasanga Catholique barashakaga kuyigira nkuko bagize EER, baribeshya irakaniye ntaho muzamenera!Yabatanze kuvuka sha

  • #25

    BYUMVE (mercredi, 22 juin 2011 11:20)

    Basomyi namwe ba nyir'uru rubuga,

    Izi mpaka zishingiye ku moko ( Hutu-Tutsi cyane cyane) zirava he ko " nta moko akiba mu Rwanda"???!!!
    Uduhanga gusa nitwo tuyasigaranye mu nzibutso.
    Mushobora kuba mwarasigaye inyuma mu mateka y'ubu/mashya.

  • #24

    Ngo Mgr Ahimana yanga Abahutu? (mercredi, 22 juin 2011 10:57)

    Yewe, ni byo koko abantu bibagirwa vuba. Niba koko ibivugwa kuri Mgr Ahimana ari byo, byaba bibabaje. Uyu Ahimana yavukiye mu bakene nyakujya i Kiramuruzi. Muri ubwo bukene yafashijwe n'Abahutu benshi kugira ngo abashe kwiga no kubaho. Babanaga na we nk'abavandimwe mu byiza no mu bibi. Niba yarabaye Mgr rero aho kubitura ineza akabanga urunuka nemeye ko FPR izi kuroga koko! Mgr, irogoze wongere wibanire na rubanda rugufi uvukamo!!!

  • #23

    Karegyesa Kelvin (mercredi, 22 juin 2011 08:33)

    Ko wumva Rucyahana ahuza abishe n'abiciwe, azahuza ryari FPR (Kagame, Ibingira, Nziza, Gumisiliza, Gacinya, etc.) n'abo yiciye? Inkotanyi zishe inzirakarengane ziruta izishwe n'Interahamwe. Ibyo rero Ruhatana ntabyibagirwe.

  • #22

    Junior Pastor (mercredi, 22 juin 2011 07:37)

    Abishe abatutsi nabo i Shyira nabo FPR yarabaribase abandi barafunze! Ariko Bishop John Rucyahana we asanga n'umuhutu wavutse uyu mwaka ari umwicanyi! Ikibazo ni aho kiri!

  • #21

    kuri TWARABAMENYE (mercredi, 22 juin 2011 07:27)

    Sha vraiment ndaguhaye amaboko abiri kuko ibyo urimwo guhanura Mon General arivyiza cane kuko abamuhiga si Kagame gusa ahubwo naba x et y ntiriwe ndavuga amazina batumye hapha abantu benshi muri mu rwanda na congo mbese na burundi barya bantu bakuwe ku bu peresida ni caha co gusamba nabo baramushaka kuko nibo batumaga Kagame ibyo yakoraga byose rero ubu bazi ko uzahava ubamenera amabanga

  • #20

    Wowe wanga abahutu (mercredi, 22 juin 2011 07:12)

    Niba abahutu bacye mu bari batuye uwo musozi barishe ni gute byitirirwa abatuye umusozi wose ndetse ninzirakarengane nazo zikitwa abicanyi uwishe numwicanyi kugiti ke ntabwo n'umuryango akomokamo uba ubaye uwabicanyi naho kwanga abahutu byo bigaragaza ko nawe ubwawe utikunda cg se udakunda n'umuryango wawe kuko nushishoza uzasanga mugisekuru cyawe utaburamo umuhutu uko byagenda kose ndakurahiye ikuremo urwango w'iyimikemo urukundo ruruta byose bisengere Yezu azagufasha

  • #19

    TWARABAMENYE (mercredi, 22 juin 2011 06:29)

    @ (#18)
    Oya, abahutu ntababaho mu Rwanda ndetse nta n'amoko ahaba(niko Kagame n'intore ze badutegetse),
    ariko dushishikarizwa guteza ubwega twamamaza "jyenosayidi" yakorewe ABATUTSI!!!.Ibi nkabyita kujijisha no gucabiranya!!!.


    @(#17)
    Ahubwo ugomba kuba waratonganye n'ijambo URUKUNDO,kandi indwara "NANGA NAKA" akari kera ihitana nyirayo.Tabara uyivuze rero itaragusarika.Numara kuzanzamuka, uzitoze GUKUNDA U RWANDA N'ABANYARWANDA,.Ikizakubwira ko yakuvuyemo ni uko uzasanga muri ba banyarwanda harimo n'abahutu, wahura n'umwe muribo ntugire igihunga,maze ikibazo cyawe kibe kirakemutse.Nkwifurije kurwara ubukira.

    TWARABAMENYE

  • #18

    Ubahe? (mercredi, 22 juin 2011 05:31)

    @ Kuri NJYEWE NANGA ABAHUTU. mfite ibibazo 2 nkwibariza:

    1) Abahutu ni bande? Babaho cyangwa ntabwo babaho mu Rwanda?
    2) Abo bahutu wanga wumva aribyo cyangwa ari icyaha?

  • #17

    Njyewe nanga abahutu (mercredi, 22 juin 2011 05:19)

    Wowe wanditse iyi nkuru uri umuswa cyanee,
    Nonese niba yaravuzengo abanyeshyira bamwiciye abavandimwe be yarabeshye?kuki abahutu mugira ibitekerezo bicuramye?nabicanyi kuko bishe bariya bantu right?nkeretse niba ugaragajeko bariya yavuze batapfuye.

  • #16

    TWARABAMENYE (mercredi, 22 juin 2011 04:47)

    Nibarize abihayimana bo mu matorero yose ndetse n'abiyisilamu.
    Ko twese tuzi ibyanditswe byera(haba muri Bibiliya cyangwa mu Ikorohani),ntimubona ko kwambara amakanzu n'ibishura by'amabara meza,mukajya imbere y'imbaga y'Imana,mukavuga amagambo asize umunyu kandi imitima yanyu imunzwe n'uburiganya,irondakoko,inzika ,kwihorera n'bindi bibi ntarondoye,bihabanye cyane n'ubutumwa mwahawe bwo kuba itara(itabaza) ry'isi?
    None se watanga gute icyo udafite?
    Wabiba gute urukundo mu bantu kandi wuzuye inzika no guhora?
    Simwe mutwigisha ko umuntu ari ivu kandi azajya mu ivu?
    Ubu se ko mbona insengero zanyu musigaye mwarazigize "Comptoir"mukoreramo busness murwanira amadorari y'abanyamerika n'abadawudiya,aho ntimwaba mumeze nka ba bacuruzi Yezu yirukanga mu rusengero i Yeruzalemu?
    Mwibwira se ko umunsi mwamize umwuka hari n'urutoboye baza bahambana?
    Nyamara mwisubireho naho nibitaba ibyo tuzabafata nk'INTAZA,imwe Maranatha Choir ijya iririmba!!.
    Uwiteka abakebure.

    TWARABAMENYE

  • #15

    Kakize (mercredi, 22 juin 2011 03:38)

    kuri #13 et 12 impanuro uhanuye KAYUMBA niyo ubwa kabili ntibazamusiga. Abibuka SENDASHONGA mwibuke ko bamuhushije bakica mwishywa we maze nyuma y'umwaka bakamwivugana.
    Ikingi kandi niba warumvise umupango wo kumwicira KAYUMBA mu bitarO bavugaga ko bafite imyenda ya police n'iy'abaganga ko nta kibazo n'abaganga bamuvura babibakorera KO ICYA NGOMBWA ARI AMAFARANGA.
    Amafaranga ni mabi cyane hatitawe ku bivugwa Kayumba bazamwica abasakuza basakuze birangire yibagirane kandi nawe arabizi n'ubwo atagikorana nabo uko bakoraga nti kwahindutse ahubwo ikorana buhanga mu bugome rirarushaho kwiyongera.

    KAYUMBA ntuzemere gupfa utabwiye abanyarwanda gahunda mpotozi ya FPR.

  • #14

    Analysis (mercredi, 22 juin 2011 03:02)

    This link of the King family, unfortunately describes the situation and the story contrary to what you are writing here, I was almost about to sympathize with what I was reading until I checked the link you gave us and found that the truth is different. Shyira is not in trouble or deserted, from 1 doctor and few healthcare workers, now you have 10 doctors and 100 healthcare workers. This is what empowerment means. foreigners come to Rwanda to help Rwandans build their nations, but they are "borrowed talents" and while they are with you, benefit as much as you can from their presence and service, because soon they will be no more, when that happens, hopefully, those they have empowered can do the work they have been doing. And if you pray to GOD ALMIGHTY, why would you be afraid of RUCYAHANA? ( though I don't believe he is as evil as you describe), I don't also believe Rucyahana yabuza imvura kugwa ( he won't prevent rain from falling/ blessings to come to Shyira). so be positive and have a healthy attitude.

  • #13

    TWARABAMENYE (mercredi, 22 juin 2011 01:55)

    NARAGURIJE KAYUMBA NYAMWASA ZIRANGA ZIRIRABURA(part 2)
    Ngerageza kunyarukira mu Murera ngo ndebe ko nakwiyambaza Ryangombe wa Babinga ba Nyundo.
    Ati : « Uyu Kayumba si we njya numva wamazeho urubyaro,akoresheje ibyogajuru binyara umuriro ? »Ubwo nkubita agatima kuri za kajugujugu zawe zimisha urufaya rw’amasasu ku baturage bakwijwe imishwaro mu ntoki zo ku Musanze,ubwo ngo mwikizaga « abacengezi »
    Ati : « Harya kuri Mahoko,siwe wasibaga ibyobo byahungiyemo abahungu banjye batinyaga kwotswa n’inkari zishyushye,ibyogajuru bye byanyaraga ?Munyereke ahubwo mwinigire mba ndoga Babinga !!!
    Kubera uburakari yari afite,nahise nsohoka,amaguru nyabangira ingata,inda nyirambika ku muyaga,na n’ubu impumu ntirashira !!!
    None rero KAYUMBA ,reka nkubwize ukuri kuko uwanga amazimwe abandwa habona.Kuba ubuzima bwawe bumpangayikishije,ntabwo ari ukugukundira indoro n’indeshyo, cyane ko ntanakuzi.Ahubwo muri za nzozi zanjye,narashishoje nsanga ushobora kuba wa mukambwe Sgt NSABAGASANI Dominic yaduhanuriye.Biriya bikurankota bitatu narose,cyangwa ariya mahembe atatu y’inzoka umupfumu yabonye ikwizingurije ku ijoshi,nkeka ko bishushanya abanzi batatu baguhiga,nkaba ntifuza ko bakwivugana ubuhanuzi bwa Nsabagasani butakuzurijweho.Unyomoze niba nibeshya,njye ndabona Kagame na maneko ze(yarahiye ko ubwa kabiri atazaguhusha),C.I.A y’abanyamerika ntaretse na maneko z’abongereza.Uti kuki ?Kuko bazi ko umunsi watoboye ukavuga,imivuy’amaraso bamennye mu Rwanda no muri Congo bafatanyije na Kagame n’inkotanyi ze(wari ubereye umugaba mukuru) izagaragarira benshi,amahanga azasakuza.Ingaruka sinzikwigisha bambwiye ko wize amategeko !!!Ube uhore uzi ko umwe naguhusha,undi muri babiri basigaye ntazarasa mu mara gusa !!!Biteye ubwoba ariko urukundo ngukunda runtegetse kubikubwira !!
    Dore rero insinzi nyansinzi :
    Reka gukomeza kuvuga ngo ntegereje ubucamanza bw’Ubufaransa cyangwa bwa Spain aho buzambariza ibyo ndegwa,kuko bariya hahigi bakuri inyuma badashako ko ubazwa kandi barasiganwa n’igihe !!!Ahubwo bigemurire nk’infungwa vuba na bwangu,nibwo buryo bwonyine bwo gutuma uticwa.Ubuzima bwawe buzaba burinzwe,urya ukaryama,ndetse bazanaguha televiziyo yo kujya ukurikira aho urugamba rwa RNC rugeze !!!.Rwose umenye ko n’abo bahungu ba Mandela utagomba kubizera cyane.Niba CPT GAKWERERE yarabaye umuswa akaguhusha,sinshidikanya ko aho hafi yawe hari UMUZULU ,bashobora gupfunda amadolari kandi uzi gupima(viser) mu mutima cyangwa mu mutwe.Kandi nsanga muturanyi wawe KAREGEYA yakugirira akamaro kanini muri urwo rwego kuko kuneka umwanzi yabizobereyemo !!!
    Reka nsoze nkwifuriza ubuzima buzira ibyuririzi,kuko uramutse ushowe mu gisanduku imburagihe utaduhishuriye amabanga ubitse,abanyarwanda n’abanyekongo twaba tugendesheje bitavugwa !!
    Byaba ari nko gufata « bibliothèque » yuzuye ibitabo ukayiha inkongi !!!
    Maze urote Imana nshuti.



    TWARABAMENYE

  • #12

    TWARABAMENYE (mercredi, 22 juin 2011 01:54)

    NARAGURIJE KAYUMBA NYAMWASA ZIRANGA ZIRIRABURA
    Mon General,narakubwiwe sinakubonye,ariko ndagukunda n’ubwo utabizi.Hari n’igihe ndara ntasinziriye ntekereza uko waramutse.Mu mwaka ushize narakurose.Muri izo nzozi mbona ibikurankota bitatitu byariye karungu.Umugambi wabyo ntiwari mwiza kuko byasiganwaga bishaka kuguhitana.Ubwo narashigutse umutima uraturagurwa,ntangira gusenga nti :Mana Rurema, wowe wirirwa ahandi ugataha i Rwanda,wakijije ibi bikoko uriya mugabo ko mbona bishaka kumuhitana ?
    Iransubiza iti :Iby’uko nirirwa ahandi ngataha i Rwanda byo ba ubyibagiwe,kuko iyo ni indirimbo iherukwa mu cyi 1990.Iti none se ntabwo ari mu cyi 1990 nabatumyeho umukambwe w’inege nkeya ngo abambwirire ko nabonye imitima yanyu yuje ubugome,inzangano,ubusambo n’bindi bibi byinshi,ko nimutihana nzabaca mu muryango w’intungane zanjye ?(ubwo nkoma agatima ku magambo Papa J.P.II yavugiye mu kibaya cya Nyarutarama kandi koko hari mu cyi 1990).Irongera iti :uyu se urimo utabariza,nyuma y’amezi 3 gusa siwe warongoye igitero cyansembeye ibiremwa uhereye mu Mutara ukageza ku Kanyaru ??Iti : azabanze ampamagare ansabe imbabazi koko ndacyamurakariye bitavugwa,none ndabona ntacyo nakumarira.Iti :nibyo koko uru Rwanda rwanyu nari nararugize indaro,ndetse nakundaga kurara i NYAMIJOS muri kiriziya ya Karori Lwanga.Ariko kuva aho isaso y’urukundo nari naramenyerejwe muyisimburije ibirundo by’intumbi zinzirakarengane niremeye,nahisemo kutazongera kurara iwanyu !!Ndavuga nti : « ubwo uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe,reka ngerageza n’abapfumu,Nyagasani ntazabimpora kuko ari ukugirango ndwane ku kiremwa cye,kabone n’ubwo cyamuhemukiye »
    Uwambere yarambwiye ati : « ndabona umugabo w’intwari ,ufite ubwenge n’amashagaga,ufite imigambi yakiza benshi,ariko ikagomerwa n’inzira yanyuze ».Nti se izo nzira ni izihe ?
    Ati : « ndamubona yararika imirambo asimbuka iyindi,bamukomera amashyi,ndamubona yicaye ku ntebe ibajwe mu giti cy’umuhanga,ariko uwayimubarije niwe ugiye kumuhangamura, kandi ntazasinzira atamuhenengeje mu rwa Bayanga !!Kayu !nagize ubwoba ariko numva natanga n’utwo ntafite ngo nkubonere insinzi !!Ntuyitiranye ariko na yayindi mwasinze le 04/07/1990,ubwo mwabyinagai Kigali ngo « TWARARUTASHYE »,hirya yanyu imbwa zirimo kurwanira ibisigazwa by’ibitambo by’interahamwe na ba KADOGO bawe !!Oya, njye nakubarizaga icyatuma utagwa mu mikaka ya RUHONYORA ,kuko yarahize ngo bitebe bitebuke azakwivugana !!Arambwira ati :nta nsinzi mbona ,uyu mugabo ni igikenya kandi abamuhigira ntibagira ingano !!!
    Sinashizwe,nanyarukiye kuri Buranga,bari barahandangiye umuraguzi w’inkoko.Uyu we yankuriye inzira ku murima,ati : Mwana wa !iyi nshuti yawe nushaka uyihebe kuko iraraye ntiyiriwe !!.
    Nti :ariko se gerageza turebe burya iritararenga nta murenzi urivuma !
    Ubwo Rusake aba arayigaritse,ati : Ayiwe !nti :Bite?
    Ati:Dore uduhanga tuvuza induru mu mwobo,dore ibibondo bicura imiborogo,dore inzoka y’amahembe atatu imwizingurije ku ijosi,dore….dore….,Yewe,reka turekere aho ndabona urwe rwarangiye.Nta n’umukimbo nkwaka kuko byaba ari ukugusonga!!”
    (Ntibyarangiriye aho!!!)



    TWARABAMENYE

  • #11

    Ingaruka (mercredi, 22 juin 2011 01:50)

    Kera hari umugabo wajyaga uvuga NGO rpf niramuka ifashe ubutegetsi kungufu muzamenye ko democracy irangiye none harry hagati y'abanyarwanda Kuko abanyamahanga bo barabeshyeka ubu byaba bimeze bite? Yaravuze NGO duharanire amatora rusange nihatorwa umututsi twemere atuyobore nihatorwa umuhutu bibe uko ndetse n'umutwa ! None harya bimeze bite? Ubu umunyarwanda aragizwa imbunda n'ikiboko! Ndetse ubashije gukopfora akanahasiga agatwe ! Ariko ikibabaje nuko niyo witegereje neza ubona abanyarwanda impanuro babona Nta Somo zibasigira! Ndibaza ko rwose mwasubira inyuma mu mateka maze tugashobora kubaka ejo hazaza heza! Ntidukwiye gukomeza kuba imfungwa zamateka mabi yahise ahubwo dukwiye gutahiriza umugozi umwe ariko tunarwanya akarengane ka buri wese n'ubwisanzure bwa buri wese atari bwa bundi twumva hano mu Rwanda !God bless Rwanda

  • #10

    Yezu Kristu. (mercredi, 22 juin 2011 00:39)

    Ndasaba ninginga rwose abanyamadini KWITANDUKANYA n'ingoma ya Kagame iri guhitana ubuzima bw'abantu. Bepisikopi, Bapadiri/bapasitori muri Kliziya no mu Matorero ubwo rwose murabona ibyo muri gukorera imbaga aribyo kandi arimwe mwagombye kuvugira inzirakarengane n'abihebye. Birambabaje cyane....

  • #9

    Nyamijos (mardi, 21 juin 2011 23:29)

    @RDA URABABAJE koko urababaje rwanda rwacu kera najyaga numva Radio Muhabura ivuga ukuntu ije kurenganura abanyarwanda, naho yarije kutuboha kano kageni ukabona koko ari abantu bazima naho nibirura byiyambitse uruhu rwintama

    *Njye ubwanjye nasuye inkotanyi muri CND inshuro ebyiri zose ubona arabantu beza pe kuko bagusuhuzaga namaboko abiri, ba Rose Kabuye, ba Kajeguhakwa ba Paster Bizimungu nabandi nka chaiman Kanyarengwe mwaraganiraga ukumva bafite ibitekerezo bizima byubaka.

    *ibi byose byatuma tutabona ubugome bwabo, batubwirako aribo basenye urugomero rwa Ntaruka tukabihakana basenya umunara wa Karisimbi tugahakana,batubwirako bashaka gusenya ikiraro cya nyabarongo hano hafi kuri Ruriba tugahakana

    *burya koko igisiga cyurwara rurerure cyimennye inda kuko nanubu umunara wakalisimbi ufite ingaruka kukureba TVR muduce twaza Rubavu kibuye naza Cyangugu,reba urugomero rwa Ntaruka ikibazo cyateje cyumuriro hano mumujyi wakigari,

    *kubera kuyobya uburari ntitwemeragako ari nabo bishe Gapyisi Gatabazi naba Bucyana, kubera bari barinjiye mubaturage kera (reba ubuhamya bwa Ruzibiza) ngaho bana bamama nukurindira imana ikaturenganura kuko ubyaye ishyano aryonsa,

  • #8

    Ribera (mardi, 21 juin 2011 23:04)

    @Petero,
    Iyi comment se wayishyize kuri iyo nkuru bijyanye iri ku igihe.com wenda ko abanyarwanda bamenya ukuri? (ndavuga nyine nibaramuka bemeye kuyitambutsa dore ko iyo babona ubavuguruza batareka ibitekerezo byawe bitambuka).

    Ikinyoma cyahawe intebe mu gihugu cyacu! Erega reka n'abaturage babeshye bafite uwo babicaho, mu Rwanda kuva kuri president kugeza ku mwana muto abenshi barabeshya!

    Mana tabara.

  • #7

    Petero (mardi, 21 juin 2011 22:36)

    Iyi mvuze kuri#6 mbivanye muri ya site ya Kagame igihe.com
    ngo bibuka amarererwa Padri WEnceslas yakoreye abari bahungiye kuri Ste Famille,baboneyeho kwibuka Charles Shamukiga na Kameya Andre wa Rwanda Rushya!!!Ngo Shamukiga niwe wa mbere wubatse ishuri lye kuko abana ba batutsi,Lta ya Habyarimana itabahaga amashuri.APACOPE,Shamukiga yayubatse k,umufuko we?Ishuri APACOPe rwubatswe na Cooperative Un Toit a Toi.Yari Entreprise de Constrution agizwe na ba membres bashobora kuba barengaga nk,icumi.Kubaka APACOPE,Shamukiga gufata icyemezo cyo kubaka ririya shuli,byose nzi imvo n,imvano yabyo,kuko ari ibintu nahagazeho.Mwibeshya rero ngo yarwubatse kugira ngo abana Leta ya Habyarimana itahaga mashuri(abatutsi)babone aho bajya kwiga.Nta mwana wahezwaga,ari hutu,tutsi.

  • #6

    Petero (mardi, 21 juin 2011 22:10)

    Ngo kuri Paroisse Sainte Famille bibutse Genocide yakozwe na Padri Munyeshyaka Wenceslas.Banyarwanda bavandimwe,mwarekeye aho ibinyoma ko aribyo byatumye tugera muri aka kaga Kagome yaturoshyemo.Kubeshya,icyinyoma cyahawe intebe.Nta soni kwandika ibintu nka biriya kuri Padri Munyeshyaka.Singiye muri detail,aliko ibintu nk,ibi ntaho bizageza u Rwanda rwa Kagame,n,intore ze.Mbega ubugome bw,ibinyoma!!!Ahubwo,mwene Ntore za Kagame,muzamubaze Shobuja muti:Byaba ari byo ko Shamukiga yaje kukureba ku Mulindi wa Byumba,aje kukubuza kuzica Habyarimana ngo kuko yakubwiye ko niwica Umuhutu w,abandi,abatutsi b,imbere mu gihugu bazashira.Muzabaze uwo Shobuja icyo yashubuje Shamukiga!!!Ndekeyeye aha,nihagira unsubiza,nzamuha tous les details z,ibyo Kagame yashubije Shamukiga.Naho ibyo kubaka ishuri APACOPE,nabyo mbiziho byinshi.Ntamwana wa Shamukiga wigeze abura ishuri,kubaka APACOPE,nzi aho byaturutse byose.Mujye mubeshya abahinde!!!Icyinyoma gihawe intebe mu Rwanda pe!!!

  • #5

    FRANCE MUKANURE CYANE (mardi, 21 juin 2011 21:58)

    En France les exilés rwandais seraient en danger de mort.


    Monday, June 20, 2011


    Les escadrons de la mort sur le territoire français.
    Le régime de Kagamé est décidément déterminé à faire taire tous ses
    opposants.

    Après l’attentat manqué contre le général Kayumba en Afrique du Sud,
    après l’opération d’infiltration d’assassins au Royaume uni qui a été
    déjoué par la Scotland yard, c’est au tour de la France de subir la terreur de l’homme
    fort des grands lacs.

    D’après le réseau AFRO AMERICA, deux militaires rwandais viennent
    d’être repérés sur le territoire français entrain de demander l’asile politique.
    Il s’agit du sergent Jean Bosco SASITA et du Sous lieutenant Jean Bosco
    MURENZI.
    Le Sergent Jean Bosco SASITA est originaire de Runda dans l’ex-préfecture de
    Gitarama. Avant de quitter le Rwanda, il travaillait dans la division G3 en
    tant que comptable militaire. Le Sous-lieutenant Jean Bosco Murenzi a travaillé au
    bureau de l'ancien président rwandais Pasteur Bizimungu comme garde du corps
    avant de rejoindre la Direction générale de renseignement militaire (DMI)
    commandé à l’époque par le tortionnaire Jack Nziza, actuel Chef de cabinet
    du Général Kabarebe.

    Ces deux militaires viendraient renforcer les équipes déjà installées dans
    les villes de France où l’opposition contre Kagamé s’active. Il s’agit
    principalement d’Orléans, de Lille, de Rouen, de Rennes et de Toulouse.


    Lire également sur
    http://www.afroamerica.net

  • #4

    RDA URABABAJE (mardi, 21 juin 2011 21:56)

    Banyarwanda bavandimwe bacu muri hanze Turatabaza.

    Ubutegetsi bwa Kagame bwa dushyize kungoyi. Ubu ntawe uhumeka, uritsamura ngo uvuze iki, ujyagusura umuvandimwe ngo muri gutegura umugambi mubisha! Ubwo ukajya kunkeke ngo uzi Kayumba, ngo uzi Ingabire cyangwa Mushayidi.

    Kagame yashyizeho inzego z’ubutasi n’iterabwoba zitigeze zibaho mumateka y’u Rwanda.

    Izo nzego zishinzwe gutara ibivugwa n' ibikorwa byose bigakusanywa bikwoherezwa I bukuru.

    Izo nzego zifite uburenganzira bwo kwica no gukiza.Buri munsi abantu barabura, ubwo tugaceceka kuko baba bahotowe bakajugunywa mu byobo cyangwa mubishanga.

    Dore uko biteye.

    U Mududugudu

    U mudugudu uri mu maboko ya Community Policing Committee.

    Urwo ni urwego rugizwe n’abasore hagati ya 5 ni 10, bitwa intore. Abo basore rero bafite iterabwoba rirenze kamere . Ibyo babonye byose cyangwa bumvise babishyikiriza Station Police irimo Chef de police na OPJ. Uwo bashatse kwicisha baramubeshyera, bugacya bamurigishije. Ntakazi bagira bihemba ku mitungo y’abaturage

    Mu Kagari

    A Kagari kari mubaboko y’abasore 2 cyangwa 3 bitwa Local Defence. Abo rero bitwaje intwaro, bafite uburengazira bwo kurasa uwo bita aduyi. Batunzwe n’abaturage! Abo rero babumbiye mu rwego rwitwa Committee y’u Murenge iyobowe nuwotwita Kiyongozi.

    Ntabwo ushobora kugenda kwigare, cyangwa kurimoto Kiyongozi atabifite. Ubwo byose biba ibye.Afite uburengazira bwo kwica yahawe na RPF.

    Iyo Committee ikorana ni kigo cya gisilikare kiyoborwa na Captain cyangwa Lieutenante. Uwo rero niwe bagisha inama mubikorwa by’ububisha bakora byose.

    Nguko ngibyo. Iyo bwije hari ubwo budacya, iyo bucyeye twabanza Imana dusaba ko idukiza Kagame.

    Kayitsinga

  • #3

    Pasitori Kamali (mardi, 21 juin 2011 21:37)

    Benedata, iri torero mukotanyi yinjiye ko mbona ryamuzwe ra ! Abakristo bazarivemo bigire mu rindi ribafasha! Umwami Yesu azarimbura Abashumba batitaye ku ntama bashinzwe. Uwiteka ahimbazwe cyane.

  • #2

    yoo! (mardi, 21 juin 2011 21:30)

    Azabazwa byinshi imbere y'Imana,abeshya abantu ariko ntashobora kubeshya Imana

  • #1

    john (mardi, 21 juin 2011 21:30)

    uburozi bwishe abudul ruzibiza ngo ni nabwo bwishe prof. alexander kimenyi. ubwo bantu mwese aho muri cyane cyane abari hanze y'urwanda mube maso kuko kagame yiyemeje kubica.