TUBAHAYE IKAZE KU RUBUGA RWANYU

 

BIENVENUS SUR VOTRE SITE

 

 

"LE PROPHETE-UMUHANUZI"

 

"Muzamenya ukuri maze ukuri kubahe kwigenga"

(Yh 8,32)

« Vous connaîtrez la vérité et la vérité vous rendra libres » (Jn8,32)

 

UMUYOBOZI WA DEMOCRATIC GREEN PARTY OF RWANDA / PARTI DEMOCRATIQUE VERT DU RWANDA, FRANK HABINEZA ARAVUGURUZA INKURU ZITANDUKANYE ZASOHOWE MU KINYAMAKURU RUSHYASHA

Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party
Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party

Bwana Muyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya,

 

Nyuma yo kubona inkuru zitandukanye mwasohoye mu kinyamakuru Rushyashya mutuvugaho ibintu bitari ukuri, turifuza kubivuguruza muri izi ngingo zikurikira :

 

1. Ikinyamakuru Rushyashya Vol.99, 20-30 cyasohotse mu kwezi kwa Mutarama 2011, kuri page ya mbere n’iyakabiri hariho icyomwise Urutonde rw’abazajya muri guverinoma ya Kayumba na Karegeya, muri urwo Rutonde mugashyiramo Democratic Green Party of Rwanda. Turifuza kumenyeshya abasomye iyo nkuru n’abanyarwanda bose muri Rusange ko ibyo atari ukuri, kuberako urwo rutonde ntarwo tuzi kandi nta nimokaranire cyangwa se amasezereno Ishyaka mbereye Umuyobozi cyangwa njye ubwanjye twaba twarigeze tugirana nabo bavugwa.

 

2. Kuri page ya 10, y’icyo kinyamakuru, mwandise indi nkuru ifite umutwe uvuga ngo : Umuyobozi wa Rwanda Green Party mu nkambi y’impunzi muri Suede. Turifuza kubanyesha ko ibyo nabyo atari ukuri, icyanjyanye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi naragisobanuye mu bitangazamakuru bitandukanye no kuri Radio BBC Gahuza Miryango. Ndi muri Suede mu rwego rw’akazi, aho tuba ntabwo ari ibanga, turasurwa kandi namwe mubyifuje twahababwira. Inshingano turimo n’izitungana tuzagaruka murwatubyaye. Mu rwego rwo kukumenyesha ko ibyo watwanditseho ari ibinyoma mboneyeho kumenyesha abasomyi banyu n’Abanyarwanda muri rusanjye ko Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ririmo ryitegura kuzamamaza abakandida baryo mu amatora ataha yo kujya mu Nteko Ishinga Amategeko (Parliamentary elections).

 

3. Ikinyamakuru Rushyashya Vol.100, 8-20 Gashyantare 2011, kuri page yacyo ya mbere n’iyakabiri, handitseho inkuru y’Ingabo 5000 zatojwe gufata Kigali. Muriyo nkuru mukavuga ko Democratic Green Party irimo gukorana na Rud-Urunana muri iyo gahunda. Turifuza kubamenyesha ko ibyo ari icyinyoma cyambaye ubusa, ko iyo RUD URUNANA tutayizi kandi tutanigeze dukorana nayo.

 

4. Muri iyi nkuru mwandika muvuga ko Umuyobozi wa Green Party Frank Habineza, yabaye igikoresho cyabarwanya FPR bayirimo, turifuza kubamenyesha ko ibyo ari ugutukana kuko tutigeze tuba igikoresho cy’uwariwe wese. Frank Habineza niwe watangije Democratic Green Party of Rwanda kandi icyo gitekerezo yakize kuva mu mwaka wa 2003.

Ibyo twabitangira ibimenyetso kuko hari n’abantu benshi babizi. Bityo rero igiketerezo twagize cyo gushinga ishyaka riharanira demokarasi nokurengera ibidukikije kinashingiye kandi no kuburambe buhagije muri gahunda zijyanye no kurengera ibidukije no guharanira demokarasi. Umuyobozi wa Democratic Green Party yize amashuri ahagije aminuza muri Kaminuza Nkuru y’uRwanda i Butare mubijyane n’Ubuyobozi. Ubu kandi Frank Habineza akaba yaragiriwe n’ikizere gikomeye kuko ariwe ukuriye amashyaka arengera Ibidukikije muri Afrika yose ( President, African Greens Federation), akaba anahagarariye Afrika muri komite mpuzampahanga y’Aamashyaka Arengera Ibibudiikike ku Isi ( Global Greens Coordination). Tukaba tuboneyo umwanya wo kubasaba kutazongera kudutuka mukoresha amagambo atandukanye, cyane muvuga ku babyeyi bacu. Kimwe n’andi mashyaka yose yo mu Rwanda, abifuza kuza muri Green Party bagashyigikira imigabo n’imigambi byayo kandi hakurikijwe amategeko ishyaka n’igihugu bigenderaho, amarembo arafunguye.

 

5. Mukurangiza turifuza kubamenyesha ko ku Itariki ya 28 Ukuboza 2010, Ishyaka Democratic Green Party ryavuye mu ihuriro ryari risangiye na FDU-Inkingi hamwe na PS Imberakuri, kandi ibi bikaba byaranatangajwe n’Itangaza makuru ryo mu Rwanda, urugero :

 

IGIHE.COM : http://news.igihe.org/news-7-11-947..., Radio Contact FM : http://www.contactfm.info/en/rwanda..., Rwanda News Agency : http://rnanews.com/politics/4602-gr... nayandi ma radiyo atandukanye. Ibyo twabikoze turangije gushishoza neza icyerecyezo cy’Ishyaka ryacu, twunamiye na Visi Perezida wacu wa mbere, André Kagwa Rwisereka, wishwe urwagashinyaguro.

 

Turangije tubasaba ko mbere yo kutwandikaho inkuru mwajya mubanza mukatubaza bityo kandi tukabasaba ko mutazongera kutwitirira ibikorwa bitari ibyacu kandi amategeko asobanura neza ko icyaha ari gatozi.

 

 Mushobora kutubona kuri iyi Telephone : +46737588927

Bikozozwe kuwa 22/2/2011

Murakoze cyane

 

Frank Habineza,

Perezida Fondateur wa Democratic Green Party of Rwanda

 

RWANDA GREEN PARTY LEADER CLARIFIES ON RUSHYASHYA NEWSPAPER SLANDER STORIES

 

The Editor –in- Chief, Rushyashya Newspaper,

After the publication of different news stories in Rushyashya Newspaper defaming the party and its leader, we would like to make the following clarifications :

 

1.RUSHYASHYA Newspaper, Vol.99 of 20-30 January 2011, on both its first and second pages published an article of an alleged list of organisations and individuals whom it claims will be making Kayumba and Karegyeya’s Government and put the Democratic Green Party of Rwanda on it. We would like to inform the Rwandan public and all those who read that article that this information is not true. We are not aware of that list and our party has not made or signed any agreement with the concerned people/parties.

 

2.The same Newspaper, on its 10th page had a big title : Rwanda Green Party Leader Living in a Refugee Camp in Sweden (Umuyobozi wa Rwanda Green Party mu nkambi y’impunzi muri Suede). We would like to inform you that this information is not correct. The reasons that led the Green Party Leader to travel to different European countries were made known and published in different newspapers as well as aired out on BBC Great Lakes service. He is in Sweden on official duties, he is not living in a secret place, if any one wishes to visit him, he/she is welcome. This Newspaper therefore, made malicious propaganda aimed at defaming the party Leader. The Democratic Green Party of Rwanda has started preparing itself for the forthcoming Parliamentary elections.

  

3.RUSHYASHYA Newspaper, Vol.100, 8-20 February 2011, both on its first and second page put an article claiming the existence of 5000 Soldiers trained to attack Kigali, and mentioned that the Democratic Green Party of Rwanda collaborates with RUD-URUNANA (Rally for Unity and Democracy) in mobilising that armed group. We would like to let everyone know that this is a naked lie, we have no contact or agreement with RUD URUNANA.

 

4. In the same article, the Newspaper writes that Green Party Leader, Frank Habineza, has become a tool for those fighting the ruling party-RPF from within. This is slander and malicious propaganda. Frank Habineza is the one who championed to start the Democratic Green Party of Rwanda in August 2009, he was having that idea since 2003. We can give concrete information on that, since many people have been aware of that and can testify. Green Party Leader has a wide range of experience in environmental management activities and equally as an advocate for democracy. He is a graduate of Public Administration from the National University of Rwanda in Butare. He was trusted with leading the African Greens Federation and represents Africa in the Global Greens Coordination. We would like to request this Newspaper to never again defame us or implicate our parents in Rwandan politics.

Like all other political parties in Rwanda, those wishing to be members or supporters of the Democratic Green Party of Rwanda and ready to abide by its statutes and the laws of the country are welcome.

 

5. In conclusion, we would like to remind you that the Democratic Green Party of Rwanda left the Consultative Council it shared with FDU Inkingi and PS Imberakuri on 28th December 2010 for reasons that we explained and published in the Rwandan media.

 

 Examples are : IGIHE.COM : http://news.igihe.org/news-7-11-947..., Radio Contact FM : http://www.contactfm.info/en/rwanda..., Rwanda News Agency : http://rnanews.com/politics/4602-gr... , and several other Radio stations aired this out. That decision was reached after a careful analysis of the past and the future perspective of the party, while remembering our slain Vice President, Andre Kagwa RWISEREKA.

Please endeavour to contact us next time before publishing any story about us. It’s not proper for you to indulge us in activities which are not ours. You can get us on this telephone number : +46737588927

 

Issued on 22/2/2011

Thank you Very much

 

Frank Habineza,

Founding President, Democratic Green Party of Rwanda

 

 

Umuyobozi w'igihugu cy'Urwanda asigaye yitwa:Ifaranga

09.02.2011 [............]

Musone James, Minaloc
Musone James, Minaloc

RDI Rwanda Rwiza ya F.Twagiramungu ngo ije gufasha Abanyarwanda gukora « Révolution »[......]

DUSANGIYE IJAMBO

Hashize ukwezi urubuga (site) “Umuhanuzi-Le Prophète” rutangiye. Turabashimiye mwese abakunzi barwo. Mwararusuye, mwasomye ibyo rwatangaje ku buryo bushimishije. Igisigaye ni uko mutaniganwa ijambo, mukajya mugeza namwe ibitekerezo byanyu ku bandi mutwoherereza inyandiko (articles) zanyu zubaka. Mubyo duteganya, hari ugushyira kuri uru rubuga ahantu habugenewe (rubrique) wasanga indirimbo nyarwanda, n’ahandi wasanga urutonde rw’ibitabo byandikwa ku Urwanda muri iyi minsi . Mugire ibyiza byose bituruka ku Mana, birimo amahoro, amajyambere mu ngeri zose, demokarasi, ubutabera n’imibereho myiza twifuriza Abanyarwanda bose.

 

Th. Nahimana na F. Rudakemwa.

 

Urwandiko rw'inzira ya demokarasi mu Rwanda

(Par Faustin Twangiramungu) 28.01.2011

URWANDIKO RW'INZIRA.pdf
Document Adobe Acrobat [247.9 KB]
Télécharger

Le  Rwanda doit beaucoup à l'Eglise.

J. Ngomanzungu. 25.01.2011

Loading

 

Uzaze Travels - Rwanda

 

Free counter and web stats

Pour faire UN DON en vue de soutenir les activités du Site www.leprophete.fr

Nos liens

Newsletter