dim.

31

mars

2013

IKIPE ISHEMA Y'URUBYIRUKO RUTUYE CAEN IRAVUTSE.

Ingabire Marie Mediatrice
Ingabire Marie Mediatrice

 

 

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 /3/2013 Ubuyobozi bwishimiye kwakira Ikipe Ishema nshya y'urubyiruko rutuye Caen . Koko rero Abasore n'Inkumi bitabiriye ikiganiro mbwirwaruhame cyabereye i Rouen le 23/3/2013 bavuga ko bakunze cyane ubutumwa bwatanzwe n'abayobozi ba Ishema Party : uko iryo shyaka ribona ibibazo by'ubutegetsi bubi buri mu Rwanda guhera mu 1994, n'ibisubizo ritanga ngo byarabanyuze cyane. Byumwihariko urubyiruko rurishimira ko ishyaka Ishema rishyize imbere gukemura ibibazo mu nzira y'amahoro, inzira zimena amaraso barazirambiwe bidasubirwaho.

 

Urubyiruko rwa Caen rwakiriye neza indangagaciro nshya Abanyarwanda bose bakagombye kwicengezamo muri iki gihe arizo Ukuri, Ubutwari n'Ugusaranganya, izi zikaba zigamije gutsinsura indangagaciro mbi ubutegetsi bwa Kagame bwubakiyeho ari zo : Ikinyoma , Iterabwoba ,Ukwikubira ibyizabyose by'igihugu n'Irondakoko.

 

Niyo mpamvu urubyiruko rwiyemeje gutangiza ikipe Ishema-jeunes mu mujyi wa Caen kugirango rufatanye n'Abarwanashyaka b'Ishema Party uru rugamba ruzaha Abanyarwanda bose amahirwe yo gusubirana igihugu cy'amahoro .

 

Iyi Kipe Ishema nshya twakiriye uyu munsi iyobowe na Marie Médiatrice INGABIRE. Yavutse le 2/4/1987, i Kigali. Marie Médiatrice yize amashuri abanza i Muraza mu Karere ka Nyamasheke(1995-2000), ayisumbuye ayatangirira muri Collège Saint Martin de Hanika (2001-2003) ayarangiriza muri College Immaculée Conception de Save(2004-2007). Kaminuza yayize mu Ishuri rikuru ry'ubuhinzi n'ubworozi rya ISAE BUSOGO(2009-2011).

 

Kubera ibibazo by'ugutotezwa n'Ubutegetsi bwa Paul Kagame, byabaye ngombwa ko ahungira mu gihugu cy'ubufaransa mu mwaka w'2011, Ubu abarizwa mu mujyi wa CAEN.

 

Twifurije Marie Médiatrice Ingabire n'Ikipe ayoboye, gutera imbere, u Rwanda rw'ejo ruri mu maboko y'urubyiruko rw'uyu munsi.

 

Deogratias Basesayabo

Umunyamabanga Mukuru wungirije

 

w'Ishyaka Ishema.