sam.

09

mars

2013

DUSANGIRIJAMBO : "Guhera uwo munsi, Manu ntiyongeye kugwa, batunzwe n’ibivuye mu maboko yabo ".Padiri Thomas Nahimana.

Gusaranganya neza ibyiza by'igihugu ni ibanga ry'ubutegetsi bunyuze umutima wa rubanda, bugashimwa n'Uhoraho Imana.
Gusaranganya neza ibyiza by'igihugu ni ibanga ry'ubutegetsi bunyuze umutima wa rubanda, bugashimwa n'Uhoraho Imana.

 

Manu ni ifunguro risa n’umugati Uhoraho Imana yagaburiye umuryango wayo mu gihe cy’imyaka 40 yose wamaze mu butayu. Ngo bazindukaga mu gitondo cya kare bajya kuyora icyo kiribwa cyagwaga mu ijoro , kimeze nk’ikime. Ngo kandi buri wese yagomba gufata iryo funguro hakurikijwe ibyo akeneye kurya. Ntabwo iryo funguro ryashoboraga guhunikwa, gusa abanyendanini ntibabura , ngo hari abafataga ibirenze ibyo bashobora kurya , bagerageza kubibika  bikababorana !

 

1. Ni iyihe nyigisho twakura muri iri jambo ry’Imana ?

 

Iyi si Imana yaduhaye ifite ibyatunga abantu bose ku buryo buhagije. Kuba hariho abakene nyakujya bicwa n’inzara ni uko hariho abarya ibirenze ibyo bakeneye, bakagwa ivutu, ndetse bakazigama mu mabanki n’ahandi. Niba umuntu umwe arunze umutungo wamutunga nk’imyaka 300 kandi atazamara n’imyaka 80 kuri iyi si, birumvikana ko hari benshi bazabura icyo barya kuko hari uwikubiye imigabane yabo.

 

Isomo twumvise uyu munsi riratubwira nanone ko Abayisiraheli bageze mu gihugu cyabo, Manu ntiyongeye kugwa ahubwo batunzwe n’ibivuye mu maboko yabo.

 

Bamaze kugera mu gihugu cyabo, batacyerera mu Butayu, bagombaga KWIMENYA. Bishatse kuvuga ko iyo umuntu ashobora kwirwanaho Imana itamusimbura , ngo imukorere ibyo we yishoboreye.

 

Gusa rero n’ubwo Imana itagitanga manu iturutse mu ijuru(solutions-miracles) , inshingano yo gufasha abagikeneye Manu yo ntiyavuyeho ! Abishoboye muri twe ntibagomba kwiyibagiza ko aribo bagomba kugenera Manu abataratera intambwe yo kwibeshaho ubwabo(se prendre en charge).

 

Ibi bitekerezo uko ari bitatu :

 

*Imana ntigitanga Manu,

*Tugomba gutungwa n’ibivuye mu maboko yacu,

*Dukwiye gusaranganya n’abataragira ubushobozi bwo kwibeshaho,

 

bifite ingaruka zikomeye mu rwego rwa politiki y’ibihugu nk’u Rwanda.

 

 

Igihugu cyageze ku bwigenge n’abagituye bagomba gukora bashoboye bakibeshaho, aho guhora bacungiye ku k’imuhana. N’iyo bagize amahirwe bagahabwa inkunga(Manu) ntabwo zagakwiye kuzimirira mu mifuka y’abategetsi ngo abaturage baviremo aho! Izo nkunga zakagombye gukoreshwa koko mu bikorwa bizabyarira igihugu ubukungu mu gihe kirekire.

Nyamara se ubutegetsi bw’Agatsiko bwakomeje kubyifatamo gute !? KWIKUBIRA ibyiza by’igihugu, imfashanyo, inguzanyo….bonyine, niyo ntego ya politiki bakora. Abaturage nabo si ugukeneshwa, bakagera aho bagwa umudari, abategetsi bibereye mu minsi mikuru y’urudaca i Kigali, Boston, Miami….!

 

Kubera ko mu gihugu abaturage bose badashobora kugirira rimwe ubushobozi bwo kwihaza mu biribwa, Leta ntishobora kubirengagiza , ngo yite ku nyungu z'Abifite gusa. Icyo gihe yaba ari Leta y’abakire gusa. Nyamara Leta y’Agatsiko kayoboye u Rwanda muri iki gihe yahisemo burundu gutera abakene umugongo ahubwo ikajya ibasonga buri munsi ibasaba ku ngufu imisoro inyuranye, amahooro, amakoro,ikagerekaho kubasenyera amazu, kubarandurira imyaka, kubakona, …ku buryo abakire bakomeza kurushaho gukira no kororoka naho abakene bakarushaho gutindahara kugeza bashizemo umwuka !

 

Politiki nk’iyi y’Agatsiko ivuguruza cyane iyobokamana ry’ukuri twabwiwe n’ijambo ry’Imana ry’uyu munsi. Ntabwo Imana ishobora kuyishyigikira kuko ari mbi. Igomba guhinduka.

 

 

2. Imana ntiyirirwa ibarura, yandika mu gakayi, ibyaha Agatsiko gakora !

 

Koko rero dukwiye gutinyuka tukemera uko Imana iteye muri kamere yayo. Benshi bibwirako akazi kayo ka buri munsi ari ukwirirwa irunguruka, ireba ibyo dukora, ikandika ibyaha by'abagome mu ikayi kugira ngo umunsi umwe izabibahanire yihanukiriye ! Rwose nibyumvikane neza , Imana ntiduhana ikurikije ibyo tudatunganya, ntiduhemba ikurikije ubutwari cyangwa ubutungane byacu.  Ntacyo tugura nayo, idukorera ibyiza gusa ku neza yayo yonyine (sa  grâce) ititaye ku byiza dukora(mérite) cyangwa ibibi tuba twakoze( démérite).

 

Imbere y’Imana twese TURIGENGA, nta kindi. Dufite ubushobozi bwo gukora ibyo dushaka itaduhagaze hejuru.  Akaba ariyo mpamvu nta kindi tugomba guharanira mu buzima bwo muri iyi si kitari ubwo bwigenge bw’abana b’Imana. Niba dushaka kubaho tutari amatungo ahubwo turi abantu buzuye, tugomba kubaho twigenga cyangwa se tukagwa ku rugerero turwanira Ubwigenge (Vivre libre ou mourir).


Umuntu wigenga agomba kumenya, guteganya no kwakira ingaruka  nzinza cyangwa mbi z’ibikorwa bye (responsabilité) , ntazigereke ku Mana , kuri Shitani cyangwa kuri bagenzi be.

 

Umwanzuro

 

Muri iyi si turigenga. Imana siyo idusenyera igihugu mu buryo bwo kuduhanira ibyaha byacu , Imana siyo iduha abayobozi babi nk'abo dufite muri iki gihe igamije utwumvisha kubera amakosa yacu ! Na none ariko Imana siyo izatwubakira igihugu cyiza dusonzeye. UKWIYEMEZA kwa buri wese muri twe niko Imana iha umugisha. Ibyemezo abantu bafashe Imana ntibivuguruza, iyo ari byiza birubaka ,byaba bibi bigasenya. Ibikorwa byacu nibyo bishobora kubaka igihugu cyacu cyangwa bikagisenya.

 

IGIHE KIRAGEZE ngo buri munyarwanda wese yumve kandi yakakire mu mutima we ko ubutegetsi bukoreshwa nabi mu nyugu z’Agatsiko k’abaherwe gusa , batunzwe no kunyunyuza imitsi y’abakene, butaturutse ku Mana ko ahubwo bwashyizweho n’abantu bikunda kurusha abazima n’abapfuye. Kubuhirika Si ICYAHA. Kubuhindura birashoboka ariko ntibizakorwa n'Imana, bizakorwa n’abantu, nkawe nanjye. Birashoboka rwose kubukuraho tukabusimbuza ubutegetsi buteza imbere igihugu kandi butaretse no kwita ku  bakene bakiri mu butayu, bataragira ubushobozi bwo kwitunga (se prendre en charge). Mu Rwanda hakenewe ubutegetsi bureka abantu bakabaho BIGENGA, bagakora imirimo ibatunga badahagaritse umutima, bagahora batewe ISHEMA no kwitwa Abanyarwanda bishyira bakizana mu Rwababyaye.

 

Reka nongere nifurize Abanyarwanda bose guhaguruka tugaharanira UKURI, tukishakamo UBUTWARI bwo kurwanya akarengane n’iterabwoba kandi tugahora duharanira GUSARANGANYA ibyiza by’igihugu ntawe uhejwe. Ngiyo gahunda ya politiki nzima Imana itareka guha umugisha.

 

Icyumweru cyiza n'igisibo cyiza ku bakunda Imana mwese .

 

Uwanyu Padiri Thomas

 

 

 

 

 

 

 

Niba wifuza gusoma amasomo ya Liturijya y'iki cyumweru cya 4 cy'igisibo, Umwaka C:

 

 

Amasomo yo kuri iki cyumweru, tariki ya 10/03; icyumweru cya IV – Igisibo – C -

Isomo rya mbere : Josué 5,9a.10-12. 

Nuko Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Uyu munsi nabakijije ikimwaro mwavanye mu Misiri.» Abayisraheli baca ingando i Giligali, maze ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi, nimugoroba, bahimbaza Pasika mu kibaya cya Yeriko. Nuko bukeye bwa Pasika, barya imbuto zo muri icyo gihugu; barya imigati idasembuye n’amahundo yokeje, uwo munsi nyine. Bukeye bw’umunsi bariyeho imbuto zo mu gihugu, manu ntiyongera kubonekaAbayisraheli ntibongera kubona manu, barya ibyeze mu gihugu guhera uwo mwaka.



ZABURI 34(33),2-3.4-5.6-7. 

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,
ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!

Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,
twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.
Nashakashatse Uhoraho, aransubiza,
nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.

Abamurangamira bahorana umucyo,
mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.
Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,
maze amuzahura mu magorwa ye yose.



Isomo raya kabiri: 2 Kor 5,17-21. 

Bavandimwe, umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya. Byose biva ku Mana, yo yiyunze natwe ikoresheje Kristu ; nyuma idushinga umurimo w'ubwiyunge. Uko biri kose, Imana ubwayo ni yo yiyunze n’ab'isi bose muri Kristu, ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo ; nuko natwe idushinga ubutumwa bwo kubwira abantu ngo biyunge na Yo. Ubu rero duhagarariye Kristu, ku buryo Imana ubwayo ari yo ibahamagara ari twe ikoresheje. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu : Nimwemere mwiyunge n'Imana !Kristu utarigeze akora icyaha, Imana yamubazeho ibyaha bya muntu, kugira ngo muri We tubarweho ubutungane bw'Imana.

IVANJILI: Lk 15,1-3.11-32. 

Muri icyo gihe, abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bose, bashaka kumwumva. Abafarizayi n’abigishamategeko batangira kwijujuta, bavuga bati «Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira na bo!»
Nuko Yezu abacira uyu mugani, ati “Arongera ati «Umugabo yari afite abahungu babiri. Umutoya abwira se ati ’Dawe, mpa umunani ungenewe.’ Nuko se abagabanya ibye. 13Hashize iminsi mike, umutoya akoranya ibye byose, ajya mu gihugu cya kure. Nuko ahatagaguriza ibye yibera mu maraha.
Amaze kubitsemba byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze, nuko aratindahara. Ni bwo agiye gusaba akazi umuturage w’icyo gihugu, amwohereza kuragira ingurube mu isambu ye. Yifuzaga kuba yahemburwa n’ibishishwa ingurube zaryaga, ariko ntihagire ubimuha. Bigeze aho, aribwira ati ’Nyamara se kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, naho jyewe nicirwa n’inzara hano! Reka mpaguruke nsange data, mubwire nti: Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe. Singikwiriye kwitwa umwana wawe, none ngira nk’umwe mu bakozi bawe.’ Nuko arahaguruka asanga se.

 

Akiri kure, se aramurabukwa, yumva impuhwe ziramusabye. Ariruka ajya kumugwa mu nda, aramuramutsa amusomagura. Nuko umwana aramubwira ati ’Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe, singikwiriye kwitwa umwana wawe.’ Naho se abwira abagaragu be ati ’Vuba, muzane ikanzu nziza cyane muyimwambike, mumwambike n’impeta mu rutoki n’inkweto mu birenge. Muzane ikimasa cy’umushishe, mukibage, turye twishime, kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye, none yazutse; yari yarazimiye, none yatahutse!’ Nuko batangira kwishima.
Icyo gihe umwana we w’imfura yari mu murima.

 

Arahinguka, ageze hafi y’urugo yumva baririmba, umudiho ari wose. Nuko ahamagara umwe mu bagaragu, amubaza ibyo ari byo. Undi aramusubiza ati ’Ni murumuna wawe wagarutse; none so yabaze ikimasa cy’umushishe, kuko yamubonye ari mutaraga.’ Aherako ararakara, yanga kujya mu rugo. Se arasohoka, aramuhendahenda ngo aze. Nuko abwira se ati ’Reba imyaka yose maze ngukorera; nta n’itegeko ryawe na rimwe ndengaho, nyamara ntiwigeze umpa n’agahene ngo ngasangire n’incuti zanjye. None uriya muhungu wawe wagarutse amaze kumarira ibintu byawe mu ndaya, ube ari we ubagishiriza ikimasa cy’umushishe!’

 

Nuko se aramusubiza ati ’Mwana wanjye, wowe iteka tuba turi kumwe, kandi ibyanjye byose ni ibyawe. Ariko byari ngombwa rwose ko dukora umunsi mukuru, tukishima, kuko uriya muvandimwe wawe ureba yari yarapfuye none yazutse, yari yarazimiye none yatahutse!»

 

 


 

 

Commentaires : 50
  • #50

    polo outlet (lundi, 22 septembre 2014 10:56)


    http://www.shopbestgoods.com/
    http://www.nike-jordanshoes.com/
    http://www.beatsbydreoutlet.net/
    http://www.michaelkorsus.com/
    http://www.polo-tshirts.com/
    http://www.northsclearance.com/
    http://www.ralph-laurensale.com/
    http://www.gucci-shoesuk2014.com/
    http://www.michael-korsusa.com/
    http://www.polo-outlets.com/
    http://www.ralphslauren.co.uk/
    http://www.marcjacobsonsale.com/
    http://www.mcmworldwides.com/
    http://www.salongchamppairs.com/
    http://www.canada-gooser.com/
    http://www.burberryoutlet2014.com/
    http://www.michaelkors.so/
    http://www.hermes-outletonline.com/
    http://www.oakley-sunglassoutlet.com/
    http://www.north-faceoutlets.net/
    http://www.moncler-clearance.com/
    http://www.woolrich-clearance.com/
    http://www.barbour-jacketsoutlet.com/
    http://www.moncler-jacketsoutletonline.com/
    http://www.monsterbeatsbydres.net/
    http://www.louis-vuittonblackfriday.com/
    http://www.lv-guccishoesfactory.com/
    http://www.mcmoutlet-jp.com/
    http://www.cheapdiscountoutlet.com/
    http://coachoutlet.iwopop.com/
    http://www.coachsfactoryoutlet.com/
    http://www.coach-blackfriday2014.com/
    http://www.coach-storeoutletonline.com/
    http://www.coach-factorysoutletonline.com/
    http://www.coachccoachoutlet.com/
    http://www.coach-factories.net/
    http://www.coach-pursesoutletonline.com/
    http://www.llouisvuitton-factory.net/
    http://www.coach-outletsusa.com/
    http://www.mksfactoryoutlet.com/
    http://www.zxcoachoutlet.com/
    http://www.mischristmas.com/
    http://www.misblackfriday.com/
    http://www.bestcustomsonline.com/
    http://www.newoutletonlinemall.com/
    http://www.clickmichaelkors.com/
    http://www.cmichaelkorsoutlet.com/
    http://www.ralphlaurenepolo.com/
    http://michaelkorsoutlet.mischristmas.com/
    http://mcmbackpack.mischristmas.com/
    http://monsterbeats.mischristmas.com/
    http://northfaceoutlet.mischristmas.com/
    http://mk.misblackfriday.com/
    http://coachoutlet.misblackfriday.com/
    http://coachfactory.misblackfriday.com/
    http://uggaustralia.misblackfriday.com/
    http://coachpurses.misblackfriday.com/
    http://coachusa.misblackfriday.com/
    http://coach.misblackfriday.com/
    http://michaelkorss.misblackfriday.com/
    http://michaelkors.misblackfriday.com/
    http://airmax.misblackfriday.com/
    http://michael-kors.misblackfriday.com/
    http://t.co/1PJuejI1ys
    http://t.co/FYm2MxWwLM
    https://twitter.com/CoachOutlet2014
    https://www.facebook.com/pages/Coach-Factory-Outlet-Online-Store-Michael-Kors-Outlet-Online-Sale-75-Off/712060898859091
    https://www.facebook.com/ralphlaurenoutletonline

  • #49

    coach outlet (mardi, 08 octobre 2013 03:33)

    http://www.newoutletonlinemall.com/ Coach Outlet Coach Outlet Online Coach Factory Outlet Online Coach Factory Outlet Coach Factory Online Coach Factory Store Coach Factory Coach Purses Outlet Online Coach Purses Outlet Coach Outlet USA Coach Outlet Online USA Coach Store Online Coach Store Outlet
    Gucci Shoes Outlet, http://www.guccishoesofactory.com/
    Monster Beats Outlet Online, http://www.mmonsterheadphones.net/
    North Face Outlet Online, http://www.northefaceoutletonline.net/
    Coach Factory Store, http://www.coachfactories.com/
    Michael Kors Outlet Online, http://www.mkoutletstate.com/
    Coach Outlet USA, http://www.outletonlineusa.com/
    Michael Kors Outlet, http://www.mkoutletcart.com/
    Michael Kors Outlet, http://www.clickmichaelkors.com/
    Coach Store Outlet, http://www.bags-storesonline2013.com/
    Coach Purses Outlet Online, http://www.bags-outletfactory.com/
    MCM Handbags Outlet, http://www.mcmworldwidelly.com/
    Michael Kors Purses, http://www.new-michaelkorspurses.com/
    North Clearance Outlet Online, http://www.north-clearances.com/
    Polo Ralph Outlet, http://www.laurenpoloralph.com/
    Coach Outlet Online, http://www.usacowy.com/
    Louis Vuitton Outlet, http://www.l-vusashop.com/
    Louis Vuitton Shoes Outlet, http://www.gucci-lvshoesfactory.com/

  • #48

    奇勝カプセル (samedi, 14 septembre 2013 09:41)

    ##@女性用媚薬の潤滑剤の花痴(超強力催情、催淫剤),通信販売·日本で有名な催情剤、超強力催情+催淫剤*&

    五便宝:http://www.allkanpou.com/product/五便宝.html
    五便宝:http://www.allkanpou.com/product/%E4%BA%94%E4%BE%BF%E5%AE%9D.html
    巨人倍増:http://www.allkanpou.com/product/巨人倍増.html
    巨人倍増:http://www.allkanpou.com/product/%E5%B7%A8%E4%BA%BA%E5%80%8D%E5%A2%97.html
    紅蜘蛛:http://www.allkanpou.com/product/紅蜘蛛.html
    花痴:http://www.allkanpou.com/product/花痴.html
    花痴は、日本では超有名な女性用媚薬の王道!!
    威哥王:http://威哥王.bestkanpou.com
    威哥王:http://www.allkanpou.com/product/威哥王.html
    三体牛鞭:http://www.allkanpou.com/product/三体牛鞭.html
    三體牛鞭:http://www.allkanpou.com/product/三体牛鞭.html
    三便宝:http://www.allkanpou.com/product/三便宝.html
    蟻力神:http://www.allkanpou.com/product/蟻力神1.html
    福源春カプセル:http://www.allkanpou.com/product/福源春.html
    RU486:http://www.allkanpou.com/product/中絶薬RU486.html
    媚薬:http://www.allkanpou.com/biyaku/媚薬.html
    天天素:http://www.allkanpou.com/product/天天素.html
    福源春:http://www.allkanpou.com/product/福源春.html
    D10 媚薬:http://www.allkanpou.com/product/D10.html
    催情剤:http://www.allkanpou.com/product/d10.html
    狼1号:http://www.allkanpou.com/product/狼1号.html
    狼一号:http://www.allkanpou.com/product/狼1号.html
    三體牛鞭:http://www.allkanpou.com/product/三体牛鞭.html
    紅蜘蛛:http://www.allkanpou.com/product/%E7%B4%85%E8%9C%98%E8%9B%9B30.html
    蟻力神:http://www.allkanpou.com/product/%E8%9F%BB%E5%8A%9B%E7%A5%9E1.html
    三便宝:http://www.allkanpou.com/product/%E4%B8%89%E4%BE%BF%E5%AE%9D.html
    男根増長素:http://www.allkanpou.com/product/ngzzw.html
    V26:http://www.allkanpou.com/product/v26速効.html
    v26 カプセル:http://www.allkanpou.com/product/guoran1.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.allkanpou.com/product/蒼蝿水2.html
    procomil spray:http://www.allkanpou.com/product/procomilspray.html
    花之欲:http://www.allkanpou.com/product/花之欲5.html
    終極痩身:http://www.allkanpou.com/product/zhongjishoushen.html
    韓国痩身一号:http://www.allkanpou.com/product/韓国痩身一号5.html
    韓国痩身1号:http://www.allkanpou.com/product/韓国痩身一1.html
    VVK:http://www.allkanpou.com/product/Wenickman.html
    WENICKMAN:http://www.allkanpou.com/product/WENICKMAN1.html
    MaxMan:http://www.allkanpou.com/product/MaxMan.html
    VigRx:http://www.allkanpou.com/product/VigRx.html
    三鞭粒:http://www.allkanpou.com/product/weige.html
    男根増長素:http://www.allkanpou.com/product/ngzzw.html
    VVK:http://www.allkanpou.com/product/wenickman.html
    Wenickman:http://www.allkanpou.com/product/wenickman.html
    男宝:http://www.allkanpou.com/product/男宝.html
    ナンパオ:http://www.allkanpou.com/product/男宝.html
    狼1号:http://www.allkanpou.com/product/狼1号.html
    ベニクモ:http://www.allkanpou.com/product/紅蜘蛛2.html
    ハナチ:http://www.allkanpou.com/product/花痴.html
    FLY D5:http://www.allkanpou.com/product/蒼蝿水5.html
    蒼蝿水:http://www.allkanpou.com/product/蒼蝿水5.html
    三體牛鞭:http://www.allkanpou.com/product/三体牛鞭.html
    ペニス増大:http://www.allkanpou.com/product/MaxMan.html
    リドスプレー:http://www.allkanpou.com/product/LIDOSPRAY.html
    VigRx:http://www.allkanpou.com/product/VigRx.html
    SPANISCHE FLIEGE:http://www.allkanpou.com/product/spanischeflieged5.html
    セックスドロップ:http://www.allkanpou.com/product/sexdrops5.html
    Supra PE:http://www.allkanpou.com/product/SupraPE.html
    ダイエット:http://www.allkanpou.com/daietto/ダイエット.html
    イーリーシン:http://www.allkanpou.com/product/蟻力神1.html
    さんべんぼう:http://www.allkanpou.com/product/三便宝.html
    三便宝カプセル:http://www.allkanpou.com/product/三便宝.html
    ru486 販売:http://www.allkanpou.com/product/中絶薬RU486.html
    ビグレックス:http://www.allkanpou.com/product/VigRxOil(ビグレックスオイル.html
    キョジンバイゾウ:http://www.allkanpou.com/product/巨人倍増枸.html
    ウェイカワン:http://www.allkanpou.com/product/威哥王.html
    きょくび:http://www.allkanpou.com/product/曲美10.html
    女性用媚薬:http://www.allkanpou.com/biyaku/女性媚薬.html
    狼一号:http://www.allkanpou.com/product/狼1号.html
    威哥王:http://www.allkanpou.com/product/威哥王.html
    威哥王:http://www.allkanpou.com/product/%E5%A8%81%E5%93%A5%E7%8E%8B.html
    巨人倍増:http://www.allkanpou.com/product/%E5%B7%A8%E4%BA%BA%E5%80%8D%E5%A2%97.html
    五便宝:http://www.allkanpou.com/product/%E4%BA%94%E4%BE%BF%E5%AE%9D.html
    五便宝:http://www.allkanpou.com/product/五便宝.html
    三体牛鞭:http://www.allkanpou.com/product/三体牛鞭.html
    プロコミルスプレー:http://www.allkanpou.com/product/procomilspray.html
    消渇丸:http://www.allkanpou.com/product/消渇丸.html
    精力増強剤:http://www.allkanpou.com/seiryokuzai/精力増強.html
    強精剤:http://www.allkanpou.com/seiryokuzai/精力剤.html
    漢方 強精剤:http://www.allkanpou.com/seiryokuzai/精力剤.html
    女性用媚薬:http://www.allkanpou.com/biyaku/女性媚薬.html
    催淫:http://www.allkanpou.com/product/絶對高潮6.html
    催情:http://www.allkanpou.com/product/vov催情粉.html
    性欲増強:http://www.allkanpou.com/seiryokuzai/強化性欲.html

  • #47

    巨人倍増 (jeudi, 01 août 2013 04:44)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #46

    威哥王 (jeudi, 01 août 2013 04:37)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #45

    #45 (mercredi, 13 mars 2013 01:41)

    Ariko muri iyi minsi Cyangugu igomba kuba igezweho ! Nawe se, abaturage baho nibo basabye ko perezida yongererwa mandat.
    None se aho kwikoma abapadiri baho ntibyaba ari ubwoba bw'uko bazagumura abakirisitu bari biyemeje guharanira ko itegekonshinga ryasubirwamo?
    Ndibaba ahari ko Tom Ndahiro yaba mubyo ahora yandika byose yikoma abapadiri, bwaba ari bumwe mu buryo bwo gutangatanga abo bihayimana b'icyangugu ngo ejo hatazagira uva aho akoma icyo cyifuzo mu nkokora.
    None se mwe murumva indi mpamvu yaba ari iyihe?
    Tubitege amaso.

  • #44

    Gashagaza (mercredi, 13 mars 2013 01:27)

    Nyamara ubanza iri sengesho ryagira akamaro! Ariko se wowe musenzi, harya! Erega murahomera iyonkeje!Rekera rekera!

  • #43

    ? (mardi, 12 mars 2013 04:59)

    Intagondwa z'abapadri b'i Cyangugu zirikirigita zigaseka!

  • #42

    Kayisenge (mardi, 12 mars 2013 04:40)

    Dore umutima mwiza weee!!
    Sha, nkunda uyu mutima rwose.
    Nkunda ko arimo amabara yose atarobanuye!
    Nkunda ko ushoshanyije neza; kandi ugizwe n'abantu!
    Mana yanjye ndagusenga nkomeje cyaaane;
    Ngo utugirire impushwe maze utere umutima nkuyu muri perezida wacu n,abo bafatanyihe kudutegeka;
    Bumve ko abanyarwanda twese dukeneye gukundwa no kuyoborwa neza;
    Maze bumve ko tutarewe gutegekwa no kuburabuzwa;
    Batuyobore neza kandi baharanire icyaduteza imbere;
    Nta ronda iryo ariryo ryose;
    Bive mu magambo bijye mu bikorwa;
    Guhera ubu n,igihe cyose;

    Amen!

  • #41

    Nyinawabeza (mardi, 12 mars 2013 01:32)

    Ariko rero ndibuka ko igihe twabaga turi muri Gacaca, umuntu wese wavugaga inkuru avugo ko ari ibyo azi byabaye ntabwo yavuguruzwaga. Mureke rero n'uvuga Musenyeri Mbonyintege avuge ibyo amuziho. Apfa gusa kuba atarimo guhimba inkuru! Naho ubundi nta bwiru bwo guhishira ibibi.
    Nanga umuntu uhimba inkuru Mana yanjye!

  • #40

    Kuri #38 (lundi, 11 mars 2013 07:01)

    Wowe Padri uri guhohotera Mgr Simaragde urwaye kwanga abatutsi!Niba uhimbiye mu Rwanda,sanga bene wanyu ba leprophete mufatanye kwanjwa!

  • #39

    Sobanura (lundi, 11 mars 2013 06:33)

    Wowe wanditse comment #38 ikebuke.Ari Mgr Smaragde na Mgr Bimenyimana ukwiye kwegura ndi?Sobanura uve mu ngengabitekerezo.

  • #38

    Ukurigukatse. (lundi, 11 mars 2013 02:35)

    "Mgr S.MBONYINTEGE" udashobora kwamagana "KAGOME Paul" wirirwa "AKONA" abaturage. Yamagana "Padiri Thomas NAHIMANA" uvugira Abaturage ate????.
    Ahubwo "Mgr S.MBONYINTEGE" yagombye kuvugisha ukuri akora Politiki ya "FPR Inyenzi Inkotanyi".

    URUGERO:

    Gushishikariza Abaturage gutanga amafranga bita izina "AGACIRO" yo gushyigikira Leta "IKONA" Abaturage.

    Muri make "Mgr S.MBONYINTEGE" arasenya "Kiliziya Gatorika".

    Byaba byiza "Mgr S.MBONINTEGE" niyerure avuge, kandi avugishe ukuri kumugaragaro, asobanure neza ko akora "Politiki ya FPR Inyenzi Inkotanyi".

    Kuko niba "Mgr S.MBONYINTEGE" aho bukera turamushyira mu gaco kamwe na "GITWAZA Paul" wiyemeje gusenga Umwicanyi "Paul KAGOME".

    Turambiwe abantu bihishe munzu y'Imana mu madini yose, no mu makanzu barangiza, bagaca inyuma bagasenga "Umwicanyi RUHARWA Paul KAGOME".

    Ukurigukatse.

  • #37

    Hutupower:FDLR-superpower (dimanche, 10 mars 2013)

    Sha padiri Thomas Nahimana we, iyintambara nuyishobora n'aka kajagari kawe zatangara!

    Ngaho komeza tuzaba tureba amaherezo y'ibyawe

  • #36

    Mayele (dimanche, 10 mars 2013 18:27)

    #32

    # M23#? Wabwiwe nande ko M23 igizwe n,abatutsi gusa? None se depute Tuyishime ntiyavuze ko abahutu batahukaga bava muri FDRL bahitaga basubizwa muri Congo kurwana mu ngabo za Nkunda? None se kuki utumva ko iryo cikamo rya ari uburyo bwo kuvanaho abagize icyo gice cy'abasirikare binjijwemo bavuye muri FDRL?
    Politique sha; utayizi arayibarirwa!

  • #35

    Mugunga (dimanche, 10 mars 2013 18:18)

    Padiri yigeze kuvuga ko yahisemo kujya asiba messages ngo zitukana cyangwa zibiba amacagutatu. Ibyo ndabimushimiye.
    Ariko se kandi kuki adasiba inkuru ziza hano ku rubuga ziba ari ndende cyane; ziba zashyizweho mu rwego rwo kuyobya abasomyi gusa? Inkuru ari ndende irimo ibitekerezo birengera inyungu rusange, mbega nkiyi ya #30 byakumvikana kuko details ziba zikenewe. Ariko se nk'inkuru |23, 24, 25, ndende cyane zifata amapages menshi, aho ni ngombwo?
    Ese ntibyashoboka gushyirako igipimo ntarengwa cy'inkuru ( umubare w'amagambo...; padiri ko nabonye uzobereye muri technology; ku buryo uwandika agera aho umubare w'amagambo yagenewe wuzura maze inkuyu ye ikihagarika?
    Ibyo byajya bituma handikwa inkuru ngufi kandi ifite igitekerezo cyumvikana; bityo natwe abasomyi tukaruhuka!

  • #34

    Intozo (dimanche, 10 mars 2013 18:00)

    Maze dore icyo mfa n'abanyarwanda: Ubundi baciye umugani ko «ihene itiyambitse itambika mushiki wayo».

    None se kuki tubura kuvuga ibibazo bitwugarije tukihutira kuvuga ibya M23 yasubiranyemo, turumva ibyo bikemura iki ku bibazo dufite nk'abanyarwanda? Kereka niba wenda iryo subiranamo ari umwe mu miti twaboneye abaturanyi bacu, kandi iryo subiranamo ntabwo ribuza abaturage kwangara no kwicwa urubozo.
    Iyo nkuru rero yo kogeza nk'uko nyibona hasi aha ntaho itugeza. Keretse rero niba utanga ibitekerezo kuri M23 yaba ahamagarira abanyarwanda gushyira imbaraga mu gusaba guvernoma yacu guharanira gukemura ikibazo burundu, bityo ibyemezo abaterankunga badufatiye bikavanwaho, naho ubundi kogeza no gushyushya akanwa gusa ntacyo njye mbona byaba bimaze!
    Ahubwo abatuyobora bafate iyambere badusobanurire aho bageze hashaka umuti w'iyo nyambara yadukururiye kwimwa amafaranga none tukaba tugeze aharenga!

  • #33

    Padri Eugene Dusabirema ni agatereranzamba (dimanche, 10 mars 2013 17:51)

    Uyu mupadri yarwanyije gacaca muri Paruwasi ya Mwezi,arayitobanga,agerekaho padri Ubald impanga ya Sindayiheba kugira ngo amucecekeshe atabaza urupfu rwa nyina,yigisha abakristu ingengabitekerezo, arangije arigurukira.Abamugiye inyuma barafunze,abandi bafashe iy'ishyamba.Imfubyi n'abagore yapfakaje bagifite abagabo bari kumuvumira ku gahera.padri Eugene ngo ubu yiyemeje gufatanya n'abapadri ba leprophete urugamba ngo barwanire inyuma,we arwanire imbere!

  • #32

    # M23# (dimanche, 10 mars 2013 17:25)

    RUBYIRUKO RUSHAJE WARAMUTSE!1ICYUMWERU KIZA KURI TWESE,
    Abantu benshi twibaza impamvu abantu b'abahezanguni nka Tom Ndahiro, Intore zose za Gatsiko bibasira urubyiruko rushaje ngo twanga abatutsi.
    Ndagira ngo nibarize abasoma cg se abemera ibyo bivugwa na FPR, ese kuki muri M23 hari kuberamo intambara aho yaba se Padiri yarashinzemo ibye birindiro kuri Makenga cyangwa ari kuri Ntaganda? M23 se yaba isigaye igizwe n'abahutu n'abatutsi?
    Abatutsi ngo barimo kurwanira uburenganzira bwabo muri Congo da none barimo bicana hagati yabo! None se burya abatutsi nabo bagirana urwango kugeza aho bicana di!!!
    Ni kuriya na Genocide yatangiye abatutsi bo muri FPR bacanye umuriro bica abatutsi bari mu gihugu, maze bamaze gufata ubutegetsi babihindurira ku nzirakarengane z'abahutu.

  • #31

    warahengamye (dimanche, 10 mars 2013 17:10)

    Garuka ku isoko padi ibi nibyo wahamagariwe yewe!!!

  • #30

    URWANDA RURI GUTEZWA ICYAMUNARA, PADIRI THOMAS WAKWIGURIYE NIBA UFITE CASH!!! (dimanche, 10 mars 2013 15:56)

    Amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya yemeza ko nyuma y’aho perezida Kagame akururiye igihugu akaga, abaterankunga bagahagarika imfashanyo bageneraga u Rwanda, kubera intambara ya M23 yashoje muri Kongo, igamije gusahura umutungo kamere w’iki gihugu, ugashyiraho ingendo zihenze agenda agirira mu mahanga, aho yikodeshaho indege ze bwite ku giciro cyo hejuru cyane, muri izo ngendo akaba acumbikirwa mu mahoteli arengeje kure ubushobozi bw’igihugu, noneho arimo gukora imishyikirano yo kugwatiriza u Rwanda ku isoko ry’uburayi kugirango abone inguzanyo y’akayabo kagera kuri miliyoni 458 z’amadorari ya Amerika, yo gushora mu bucuruzi bwe bwite.

    Iyi nguzanyo perezida Kagame arimo kwaka mu bihugu by’uburayi ikaba ari iyo kubaka wa mutamenwa we mushya, duherutse gushyira ahagaragara mu nkuru yacu y’ubushize (Conventional Centre), ubarizwa ahahoze banki ya gisirikare CSS ku Kimihurura no kwagura ibikorwa by’ubucuruzi bw’indi sosiyete ye y’ubucuruzi bw’indege (Rwanda Air), ibi akaba abikora mu gihe abaturage ashinzwe kuyobora bakomeje gutindahara ku buryo bukabije.

    Mu gihe ibihugu by’abaterankunga nka Sweden, Ubwongereza, Ubudage, Ubuholandi ndetse n’umuryango w’ibihugu by’uburayi, byahagarikiye inkunga u Rwanda, kubera na none gushora amafaranga aturuka mu misoro y’abaturage mu bikorwa byo gushoza intambara ya M23 no gushyiraho indi mitwe yitwaje intwaro muri Kongo, iyi mitwe ya gashoza ntambara intwaro yayo ya mbere ni ugufata abagore, abana n’abakobwa ku ngufu, kwica urubozo imbaga y’abanye Kongo, abandi bakaba barimo bangara.

    Abahanga mu by’ubukungu bavuganye n’Umuvugizi, bagaragaje impungenge kuri ubu bujura perezida Kagame arimo gukora bwo kugwatiriza igihugu ku isoko ry’uburayi, bemeje ko iki gikorwa kizatuma nibura 60% by’abanyarwanda izarushaho gutindahara.

    Umwe muri aba bahanga yabitangarije Umuvugizi muri aya magambo : “Ubusanzwe igihugu gitangwaho ingwate kugirango kibone amafaranga yo gushora mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro nko guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, uburezi no kubaka amavuriro cyangwa kwishyura imyenda itandukanye igihugu kiba cyarafashe, ariko na none mbere y’uko abashoramari bemera ko igihugu gitangwaho ingwate babanza gukorera icyo gihugu isesengura bakareba ingaruka iryo deni rishobora kugira ku gihugu, impungenge za politiki, ihungabana ry’ubukungu n’inyungu igihugu gishobora gukura muri iryo deni, dore ko urebye nabi icyo gikorwa cyo kugwatiriza igihugu gishobora gutuma igihugu kigurishwa burundu. Ni ukubera iki rero Kagame akorera abanyarwanda igikorwa nk’iki, cyatuma bagurishwa nk’ihene”?

    Uyu muhanga mu by’ubukungu yakomeje asobanurira Umuvugizi ingaruka zo kugwatiriza igihugu, ko nta zindi uretse gutuma kigwa mu gihombo ku baturage baba bagomba gutanga imisoro ihanitse kugirango bishyure icyo gihombo. Yabivuze muri aya magambo : “Kugirango igihugu cyo kugwa mu gihombo kubera ideni nka ririya abanyarwanda baba bafashe ku isoko ry’amahanga, hagomba kongezwa imisoro igomba kwishyurwa n’abanyarwanda, iyongerwa ry’imisoro na ryo rigatuma ibiciro ku isoko byiyongera, ingaruka zabyo zikaba ari uko abanyarwanda baba mu buzima buhenze kandi bubagoye cyane”.

    Itohoza ryakozwe n’Umuvugizi rikaba ryemeza ko hashobora kubaho ingaruka zikomeye zatuma igihugu kinanirwa kwishyura ideni nk’iryo nyuma yo kugitangaho ingwate, aho bimwe mu bihugu byakigurije bishobora kugishozaho intambara kugirango bikihimureho byishyuza ayo madeni icyo gihugu kiba cyarafashe, hatabuze no gufatira imitungo yacyo iba ibarizwa mu mahanga.

    Igitangaje kikaba ari uko, nubwo Perezida Kagame abeshya amahanga n’abanyarwanda ko igihugu cye kigenda kirushaho gutera imbere, ariko amakuru Umuvugizi ukura muri minisiteri y’imari n’igenamigambi akaba yemeza ko u Rwanda ubu ruri mu ikorosi rikomeye ry’ubukungu, aho ubukungu bwarwo butera imbere kuri 4% mu gihe Leta ya Kagame yo igenda ibeshya amahanga ko ubukungu bw’igihugu bwiyongereyeho 8%, naho ihungabana ryabwo rikaba riri ku muvuduko w’igipimo cya 16%.
    Gasasira, Sweden.

  • #29

    MAKENGA (dimanche, 10 mars 2013 15:51)

    Muri iki gitondo cyo kuwa gatandatu taliki ya 9 Werurwe 2013 hari imirwano ikaze ihuje ibice 2 bihanganye by’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’amajyaruguru. Nyuma y’icyumweru kimwe gusa cy’agahenge imirwano yongeye guhanganisha ibice bibiri bigize M23 nk’uko bitangazwa n’igice kimwe gishyigikiye Général Sultani Makenga.



    Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu mu masaha ya saa kumi n’imwe (05H00) za mu gitondo nibwo inyeshyamba za M23 zo kuruhande rwa Bosco Ntaganda na Runiga zagabye igitero gikomeye ku kigo cya gisilikare cya Rumangabo kigenzurwa n’inyeshyamba za M23 zo kuruhande rwa Gen Sultani Makenga nk’uko amakuru veritasinfo ikesha AFP abyemeza.



    Liyetena Koloneli Vianney Kazarama umuvugizi wa M23 uri kuruhande rwa Sultani Makenga atangaza ko M23 ya Sultani Makenga yashoboye guhagarika igitero cy’inyeshyamba za M23 zo kuruhande rwa Bosco Ntaganda za gabye ku nkambi ya Rumangabo igenzurwa n’igice cya Makenga iherereye ku birometero 50 uvuye i Goma ; inyeshyamba za Makenga zikaba zakomeje gukurikirana izo nyeshyamba za Ntaganda n’ingufu nyinshi ,ubu imirwano ikaba yerekeza cyibumba ahari ikicaro cy’inyeshyamba za M23 zo kuruhande rwa Bosco Ntaganda na Runiga.



    http://l2.yimg.com/bt/api/res/1.2/I0r0eokc_JpgQsMiUORURw--/YXBwaWQ9eW5ld3M7cT04NTt3PTYwMA--/http://media.zenfs.com/en_us/News/Reuters/2013-02-28T142547Z_1_APAE91R143000_RTROPTP_2_OFRWR-CONGO-REBELLES-20130228.JPGJean Marie Runiga yatangarije AFP ko ntaho ahuriye na Bosco Ntaganda,akaba ashinja Sultani Makenga ubugambanyi bwo kuba yarahawe amafaranga na Perezida Kabila wa Congo kugira ngo aburizemo ibiganiro umutwe wa M23 uri kugirana na leta ya Congo i Kampala.



    Kuva hashyirwaho umukono amasezerano yahuje ibihugu 11 by’Afurika na ONU byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo ku italiki ya 24 Gashyantare 2013, umutwe wa M23 wahise ucikamo ibice 2 ; kimwe kikaba kiri kuruhande rwa Sultani Makenga , ikindi kikaba kuruhande rwa Jean Marie Runiga ; kuva icyo gihe kandi ibyo bice byombi byahise bitangira imirwano hagati yabyo . Kuri 27 gashyantare 2013 uruhande rwa Sultani Makenga rwirukanye Jean Marie Runiga kubuyobozi bwa M23 ; kuwa kane taliki ya 7 werurwe 2013 nibwo igice cya M23 cya gen Sultani Makenga cyatoye Bwana Bertrand Bisiimwa ku mwanya wo kuba umuyobozi wa M23.



    Impuguke za ONU zishinja u Rwanda na Uganda gufasha inyeshyamba za M23 ndetse ibihugu bimwe by’uburayi bikaba byarahagaritse igice cy’inkunga byahaga ibyo bihugu kubera ikibazo cya M23 ; aho ibintu bigeze ni uko igice cya Gen Sultani Makenga kemeza ko koko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo muri M23 ubu zikaba ziri kurwana kuruhande rwa Bosco Ntaganda ; ibyo bikaba bishimangira kuburyo ndakuka ukuri kwa raporo y’impuguke za ONU. Sultani Makenga akaba yariyemeje gufata Bosco Ntaganda akamushyikiriza urukiko mpanabyaha mpuzamahanga kandi icyo gitekerezo cye kikaba gishyigikiwe na leta ya Congo.

  • #28

    @Mbarimombazi jane (dimanche, 10 mars 2013 14:32)

    Wita umwanya kuri simeon, uriya ubona butarayaze, arwaye indwara yitwa nyamwasioze.
    ynga abatutsi bose, agakunda Nyeteri gusa.nyamara abahutu bari mugatsiko ntajya abatunga urutoki!!nawe yaravangiwe ntazi icyo ashaka nicyo adashaka!!!Ni we nyirikirimi kibi watanze umurozi gupfa!!!

  • #27

    mbarimombazi Jane (dimanche, 10 mars 2013 14:19)

    Banyarwanda Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda,mbanje kubasuhuza.Ikinteye kubandira ni amagambo maze iminsi mbona cyane cyane hagati ya Radio Ijwi rya Rubanda n'Ihuriro RNC.Ndagira inama Ijwi rya Rubanda ko ubu ikibazo Abanyarwanda bafite atari icy'ubucamanza.Ahubwo ari icyo kubohoza abanyarwanda ku ngoyi y'igitugu irangajwe imbere na Paul Kagame.Naho ibijyanye n'ibyo ashinja Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bavanye i Bugande,twemera ko abanyarwanda nibamara kubohoka ingoma ya Kagame,buri munyarwanda azaba afite uburenganzira bwo kuvuga irimuri ku mutima,harimo no gushyikiriza ubutabera abakoze ibyaha bose.Niba na Kayumba ari muri abo,nta kabuza azakurikiranwa n'inkiko zigenga.Naho ubu kwihutira guca imanza,ndabona ari ugutandukira no gutiza umurindi ingoma ya Kagame.Ntabwo mvugira uwo ari we wese waba yarishe abantu,ariko ubu haracyari kare.Keretse niba Radio Ijwi rya rubanda isigaye ibogamiye uruhande rumwe,maze ikaba itavugira abanyarwanda bose iyo bava bakagera.Ndabasaba ko twabagarira icyo dupfana tukarandura icyo dupfa.Naho ubundi umwanzi w'u Rwanda si umunyarwanda wese wavuye i Bugande,kuko Bazivamo(bita Bazinyuramo!)na Rucagu ntabwo bavuye i Bugande.Agatsiko k'abantu bake ntabwo gakwiye kwitirirwa abavuye i Bugande bose. Mugire amahoro y'Imana.
    Mbarimombazi Jane.

  • #26

    agasamuzuri (dimanche, 10 mars 2013 14:17)

    RDC: l'opposition dénonce l'accord entre le gouvernement et le M23


    Rebelles du M23 se retirant de Sake, à 35 km de Goma, le 30 novembre 2012.
    REUTERS/Goran Tomasevic
    Par RFI
    En RDC, des sources au sein de la majorité et de l'opposition confirment la signature le 15 mars prochain d’un accord entre le gouvernement et la rébellion du M23. Or les combats ont repris ce samedi 9 mars entre les deux factions rivales du Mouvement du 23 mars. Aujourd’hui, le divorce est clairement consommé et les deux camps s'accusent mutuellement de connivences avec le pouvoir de Kinshasa.

    Après la trêve qui aura duré une semaine dans l'est de la RDC, les combats ont repris ce samedi matin entre deux factions rivales du M23. Le Mouvement du 23 mars est divisé depuis le 27 février, lorsque les fidèles du général Makenga ont destitué le président politique Jean-Marie Runiga, accusé d'être proche du général Bosco Ntaganda, recherché par la Cour pénale internationale.

    Jean-Marie Runiga, qui refuse sa destitution, accuse les hommes de Makenga d'avoir été achetés par Joseph Kabila. Tout accord entre les hommes de Makenga et Kinshasa serait donc vide de sens, puisqu'il aurait lieu entre deux alliés.

    Jean-Marie Runiga
    Président politique destitué du M23

    Nous considérons que Makenga et son groupe ne font plus partie du M23, ils sont devenus FARDC.

    Écouter (00:47)


    10/03/2013 par Marie-Pierre Olphand

    Bertrand Bisimwa rétorque qu'on accuse son camp pour lui nuire.

    Bertrand Bisimwa
    Nouveau président désigné du M23

    Il s'agit là d'une stratégie du gouvernement congolais et de Bosco Ntaganda pour démobiliser nos militaires.

    Écouter (00:47)


    10/03/2013 par Marie-Pierre Olphand

    Avec qui l’accord issu de pourparlers de Kampala devrait-il alors être conclu ?

    Plusieurs sources signalent que le gouvernement de Kinshasa s’apprête à signer un accord avec le M23 le 15 mars. Mais aujourd’hui, le M23 est scindé en deux. D’un côté donc, l’aile Makenga qui a désigné Bertrand Bisimwa comme président du mouvement. De l’autre, les fidèles de Bosco Ntaganda, qui se sont rangés derrière Jean-Marie Runiga.

    Joint par RFI, Lambert Mende, le porte-parole du gouvernement, a déclaré qu’il appartiendra au président de la République de décider. En effet, c’est à Joseph Kabila que les conclusions des pourparlers de Kampala sont censées avoir été transmises.

    Selon nos sources, les éléments de Sultani Makenga devraient ainsi être intégrés dans les FARDC. Le coordonnateur des Forces acquises au changement (FAC), une partie de l’opposition, Martin Fayulu, rejette l’intégration rapide des éléments issus des groupes armés, qui est l’une des causes de l’insécurité dans l’est de la RDC.

  • #25

    nkiko ntashaka ukubaho kwa CNCD (dimanche, 10 mars 2013 13:20)

    3. Ubufatanye bwa FDU na RNC buranukamo muraramo!


    Kuva aho FDU Inkingi (Nkiko) ifatiye icyemezo cyo gukorana n’abahoze muri FPR Inkotanyi bayoboye ihuriro RNC, abanyarwanda bagize icyizere ko igihe kigeze cyo kubagobotora ingoma ya ruvumwa! Nyamara kugeza ubu amaso yaheze mu kirere. Imyaka ibaye hafi itatu hariho ubwo bufatanye! Mu nama iherutse guhuza i Johannesbourg abayoboye ayo mashyaka yombi afatanyije, urasanga bilan batangaza y’ibyakozwe muri iyi myaka yose bagana intego yari igamijwe idashamaje na gato. Biraboneka yego ko bafashe imigambi mishya, ariko se abanyarwanda bajyeho bizere akaburiye mu isiza? Ibyo FDU Nkiko irasa n’ibyirengagiza, ahubwo igakomeza kumvisha abanyarwanda ko ariyo ibitse urufunguzo rwo kubakemurira ibibazo! Bazategereze rero ibyo FDU na RNC bazabakorera kugeza ryari? Niba banafite ibanga ryo kubohora rubanda, ntibari bakwiye kuriryamaho, mu gihe hari abandi banyarwanda bifuzaga kubatera ingabo mu bitugu, aribo banahuye bagashyiraho CNCD! Kurwanya CNCD rero kwa FDU Nkiko kuragaraza iki uretse ubwiyemezi budafite icyo bushingiyeho!


    Icyizere abantu bari bateze ku runana rwa RNC na FDU cyaraje amasinde! Inkundura yariho yagiye nka nyomberi kuva Victoire Ingabire yafungwa. Umugore yabarushije ubutwari yitwaje imbokoboko, abagabo bavugwaho no kuba indwanyi banahoze bamwe mu Nkotanyi bihitiramo imvugo ya gusinziriza, maze FDU nayo ijya gusinzirana nabo! Kagame aboneraho kubannyega karahava, arabacunaguza, abita ibigarasha n’amazirantoki, ndetse bamwe muri bo abavuzamo urusoro. FDU na RNC ibyo barabirebera baricwendekera ngo bategereje ko sakindi izaba ibyara ikindi! Icyizere rero FDU na RNC baha rubanda ni ikihe hanyuma ngo ibyo bibahe impamvu yo guteza ubwega no kwibasira inama y’igihugu igishingwa ariyo CNCD? Iyo uvuga avugira ku bikorwa bifatika abantu bashobora kumwumva, ariko ko ikibazo cy’amacakubiri muri FDU cyaba intandaro yo gutesha agaciro CNCD, ibyo rwose nta njyana na gato bifite.

    Umwanzuro


    Ibabazo biberaho gukemurwa, kandi gukemura ibibazo nibyo bitandukanya umuntu wifitemo agaciro n’undi wa birihanze. Kuba inama CNCD igiriyeho gukemura ibibazo bikomeye, ibyo bigaragarira buri wese ntibisaba na demonstration. Ikibazo cy’amacakubiri ya FDU gishobora koko kuremerera CNCD, ariko nticyagombye kuza ku murongo w’ibanze w’ibibazo bisaba gukemurwa byihutirwa, kuko ibibazo bikomeye biri iyo biri. Iyaba abagize FDU (Nkiko) batekerezaga bihagije, bakagombye kumva ko guteza ubwega kuri CNCD ari ugushyiraho ibibazo byagombye gukemurirwa ahandi, bityo bakoroheraza akazi Inama y’igihugu itaramara kabiri ishinzwe! FDU ishobora kuba yifitemo ikibazo kiyiremereye koko, ariko ntiyakagombye kukigira ikibazo cy’abanyarwanda muri rusange. Niba badashoboye kwikemurira ibibazo interne bafite ubwabo, nibashake abunzi babibafashemo, ariko bareke kudindiza ibikorwa by’abanyarwanda. FDU Nkiko yagombye kumva ko kugeza ubu nta bandi banyarwanda bayiheje, ko ariyo yiheje ubwayo, kandi uko kwiheza ikagashoramo abo bafatanyije muri RNC. Impamvu zo kwiheza kwabo ntizishobora kumvikana kandi nta n’ubwo zagombye kugerekwa ku nama y’igihugu CNCD. Inama yakiriye uruhande rwa FDU rwiyemeje ubufatanye n’izindi organisations ziyigize. Iryo nta kosa na gato ririmo. Kuba iyo FDU yifitemo amacakubiri mu by’ukuri si ikibazo cyagombye kureba CNCD. Nk’uko amakuru abitangaza, Inama y’igihugu ifite code d’ethique igenderaho, kandi gukurura amacakubiri ntibishobora kujyana n’iyo code. Ibyiza rero byaba ko ishyaka FDU ryafata umwanya wo gutuza no gutekereza bihagije, hanyuma ryazamara gusubiza ubwenge ku gihe rigasanga abandi banyarwanda baharanira kurutabara!
    Harakabo amahoro n’ubwumvikane mu Bana b’u Rwanda.

    Mzee wa Bazee

  • #24

    nkiko ntashaka ukubaho kwa CNCD (dimanche, 10 mars 2013 13:18)



    2. Kwitwaza ishusho nziza Madame Victoire Ingabire afite mu banyarwanda ntibihagije!


    Nk’uko biboneka muri iki gihe, nyuma y’aho Madame Victoire Ingabire Umuhoza agiriye mu gihugu FPR na Kagame bakamukorera ibya mfura mbi, nk’uko badahwema kubigirira n’abandi banyarwanda benshi, hari koko popularité uyu mutegarugori w’intwari yagize, ndetse kenshi ishingiye ku gutangarira ubutwari bwe, kimwe n’impuhwe muri rusange rubanda ikunze kugaragariza umuntu uri mu byago. Iyo shusho nziza ya Madame Ingabire FDU Inkingi (Nkiko) yamenye kuyigenderaho nibyo, ariko kuba yayibyaza ibikorwa bya politiki bijya mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwibohora igitugu nk’uko yari intego ya Madamne Ingabire, ibyo FDU ntiyabishoboye. Nyuma y’imyaka itatu Madame Ingabire atawe muri yombi n’agatsiko ka Kagame, ibikorwa bifatika bikomeza Inkundura yari yarajyanye Madame Ingabire mu Rwanda ntibyabonetse. Ndetse hari benshi bemeza ko abayobozi ba FDU Inkingi bo ubwabo batabye umugore mu nama, ubundi bikomereza politiki y’amagambo atagira ibikorwa. Ibi birerekana ko FDU mu guteza ubwega no kwamagana Inama yIgihugu CNCD ari nko kurasa ku ruhande, kubera ko kurasa ku ntego byayiyobeye!


    Madame Victoire Ingabire mu buroko mu Rwanda aragenda yibagirana! Ibyo niko agatsiko ka Kagame kabigenza buri gihe. Umuntu arafungwa abantu bakavuga bageraho bakarambirwa, akazagwa mu munyururu cyangwa ku bwa burembe agafungurwa ari igisenzegeri. Kwizera ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza ubu ari we leader ari muri prisons z’Inkotanyi zisanzwe zizwi uko zikora, kwaba ari nko guhindukira ukemera FPR Inkotanyi ubwayo. Ba FDU babishaka batabishaka, barasabwa gutangiza indi nkundura, birumvikana ntibibagirwe Madame Ingabire, ariko gucungira kuri leadership ya Vicotire Ingabire muri iki gihe, byasa nko kwibeshya kuri FPR icyo ari icyo. Nta wigeze ava muri prison y’Inkotanyi ngo yongere kugira umutima wo kugira ikindi akora kijyanye na politiki niba yari umunyapolitiki. Uri muri gereza y’inkotanyi, zimwica urubozo, zikamuhahamura, ku buryo ataha ari nk’igishushungwe kidashobyoe no kongera kugira icyo kimarira. Kwizera ko Madame Victoire Ingabire azava muri gereza yemye nk’uko FDU INkingi Nkiko ibibona, byaba ari nko gutekereza rwana kandi ibyo ntibikwiye muri politiki. Ni iki rero cyatera FDU Inkingi ya Nkiko gusa nitera umugongo abandi banyarwanda yitwaje ishusho nziza ya Victoire Umuhoza? Ntacyo! Ntibakwiye nibyo koko kwibagirwa Intwari yabo, ariko no kumucungiraho mu nkundura byaba ari ugutekereza hafi cyane!


  • #23

    Nkiko ntashaka ko habaho CNCD (dimanche, 10 mars 2013 13:16)


    Col. Patrick Karegeya, Gervais Condo, Sixbert Musangamfura, Dr Charles Ndereyehe, Dr Paulin Murayi, Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Dr Nkiko Nsaengimana! Bagabo, ni ryari kubohora rubanda nk’uko mwabisezeranye?


    Biramutse bigaragaye ko ishyaka FDU Inkingi, uruhande rukunze kwitwa urwa Nkiko, ryaba ritarahawe ubutumire mu gikorwa cyo gushyiraho Inama y’igihugu CNCD cyabereye I Brusseli tariki ya 2 Werurwe 2013, ni inama CNCD yaba ifite ikibazo kiremereye gishobora no kudindiza bikomeye imikorere yayo, kuko byaba bigaragaye mu ntangiriro ko Inama y’igihugu yubakiye ku Kinyoma. Ariko niba FDU Inkingi uruhande rwa Nkiko bigaragaye ko yakiriye ubutumire ntigire ubushake bwo kwitabira umushyikirano, ikibazo kiremereye cyaba kireba FDU ubwayo, bityo kikaba ari ikibazo kitabasha kudindiza CNCD. Hakurikijwe amakuru acicikana muri iki gihe, ni uko Hypothese ya kabiri ariyo y’ukuri, bityo ikibazo cya FDU Inkingi nta ngaruka zikomeye cyazagira ku nama y’igihugu. Ariko se igiteye FDU Inkingi, uruhande rwa Nkiko, guteza ubwega, kugera n’aho yibasira ku mugaragaro Inama y’igihugu igitangira cyaba ari iki? Nicyo dukwiye kurebera hamwe muri iyi nyandiko!

    1. Kwiha gusuzugura nkana abandi bavukagihugu kwa FDU Inkingi!


    Nk’uko amakuru agera ku banyarwanda hirya no hino aturuka mu mashyaka yashyizeho Inama y’igihugu CNCD abivuga, FDU Inkingi uruhande rukunze kwitwa urwa Nkiko, yararitswe nk’andi mashyaka yose ya politiki mu gikorwa cyo gushyiraho inama y’igihugu. Igisubizo cya Bwana Nkiko cyaba cyarasomewe abahagarariye amashyaka yabo cyagiraga giti: « Twabonye ubutumire bw’inama irarikira amashyaka ya politiki arwanya igitugu cya FPR gushyira hamwe imbaraga z’abayagize. Gusa tubabajwe no kubamenyesha ko tutashimishijwe n’ukutagezwaho mbere imitegurire y’iyo nama kugirango natwe tube twabigiramo uruhare. Ikindi ni uko umurongo wa FDU Inkingi uteganya gusa ibiganiro bya politiki mu gihe bibereye muri cadre ya Dialogue Interwandais hautement inclusif. Tubashimiye ubushake mwagize bwo kudutumira kandi tubifurije no kuzagira inama nziza! »
    Amakuru ajyanye n’igisubizo Nkiko Nsengimana yatanze (turisegura kuko yatanzwe mu buryo bw’imvugo, ariko n’inyandiko nyayo ibonetse ntiyavuguruza ibyatangajwe) ntaho agaragaza ko igitekerezo cyo gushyiraho Inama y’igihugu gifutamye, uretse kwerekana ko FDU Inkingi yo ifite undi umurongo yihariye iteganya guhuriramo n’abandi banyapolitiki mu biganiro. Bityo campagne yatangiye y’abagize FDU INkingi (uruhande rwa Nkiko) yo gushaka kwibasira CNCD, ikaba aha ngaha ihushije cyane. Kuko niba bafite inzira yabo bateganyamo guhuza imbaraga z’abanyarwanda mu kurwanya igitugu cya FPR, bakwiye kuyikurikiza, ariko bagaha amahoro abahisemo indi nzira yabo kandi bakabishyira no mu bikorwa!


    Imyifatire ya FDU (Uruhande rwa Nkiko) iragaragaza ikintu kimeze nk’agasuzuguro ku bandi banyarwanda, aho abashobora kuba bayigize baba bibwira ko aribo bonyine n’abo bafatanyije bafite urufunguzo rw’ibibazo by’igihugu. Nk’uko bigaragara muri iki gihe, icyemezo gifashwe na FDU (NKiko), gikurikirwa buhumyi n’ishyaka RNC bafatanyije. Ninako bigenda iyo icyemezo gifashwe na RNC, nabwo gikurikirwa buhumyi na FDU ya Nkiko. Icyo nicyo bo bita ubufatanye, butagaragaza muri iki gihe umusaruro, uretse uwo gukomeza kwizeza abanyarwanda ibitangaza.


    Nk’uko biboneka, impande zombi zigize FDU zararitswe hamwe n’abandi banyarwanda mu gushyiraho Inama y’igihugu. Uruhande rukunze kwitwa urwa Ndahayo rwitabiriye ihuriro n’abandi banyarwanda, nta gusuzugura abandi cyangwa gushaka kwerekaka ko aribo bafite ibisubizo ku bibazo by’igihugu bonyine. Bityo kuba FDU igice cya Ndahayo cyarasinyanye amasezerano yo gufatanya n’indi mitwe ya politiki, nta kosa na rimwe ryabarwa ku nama y’igihugu CNCD. Niba hari amakimbirane arangwa mu ishyaka FDU, ba nyirayo bakwiye kuyakemura batikoreje uwo mutwaro CNCD ishyize imbere inyungu z’abanyarwanda kurusha inyungu z’ibice abanyapolitiki babarizwamo. FDU Inkingi (Nkiko) rero mu guteza ubwega yibasira CNCD, biragaragara neza ko yibeshye mu nzira yo gukemura ibibazo biyireba!

  • #22

    ugitegerejumugisha (dimanche, 10 mars 2013 13:13)

    Dukomere bavandimwe kumugambi ninzira ndede twiyemeje twese hamwe duhagurukire icyarimwe turwanye ingoma mpotozi yagatsiko twimike ukuri ni ukwishyira kwa buri wese ntakabuza tuzatsinda. Murakoze icyumweru cyiza kuri mwese.

  • #21

    RASTA (dimanche, 10 mars 2013 12:52)

    Intore ntimugasebanye ngo mwibwire ko amafuti yanyu atazwi. ngo Micombero yarahukanye?! Tubyemezwe n'iki? Ngaho duhe contacts ze (phone number or e-mail) tumwibarize. Reka mbahe inkuru y'ukuntu mwiha agaciro: hari taliki ya 20 Mutarama 2013 ubwo i Lilongwe muri Malawi Ingirwantore ziba mu kitwa Diaspora(nibutse ko bamwe batazi icyo iri jambo rivuga kuko bafite impapuro za UNHCR bakanagira Passports z'u Rwanda...ngako agaciro kabo!!!) Izo ngirwantore zahuriye ku Munari, akabari k'uwitwa Janvier wananiwe kubana n'umugore we w'umuzungu kazi...)ubutumire babucishaga ku muzindaro n'umukangurambaga wabo witwa Yvone (umugore wibana ufite akabari akaba muri iyi minsi yarigaruriye umugabo w'abandi a Malawian tukaba twibaza uko bizagenda igihe umufasha w'uyu mugabo azamenyra aho umutungo w'urugo awujyana...izaba intambara kubera umunyamahangakazi waje gutwara abagabo b'abandi....mbega agaciroooo!!!) n'uko bamaze guhaga Heinken, Castle, Savana n'izindi nzoga batangira guterana amagambo...byatangijwe na Gasana (Ingirwa Perezida ya Diaspora umugore yataye akisubirira mu rwa Gasabo, itazi uruzungu...ntimumbaze uko atanga report kwa Shebuja... cyakora bose ni bamwe: Intiti zitize zibona cash zikita abize amashuri yabo ngo n'Injiji zize!!!! Gasana yatangiye atuka anasuzugura cyane umucuruzi w'umurundi tutabashije kumenya amazina...arenzaho gukubita hasi umusaza urengeje imyaka 60 witwa Felicien hafi kumuvuna umugongo, icyatangaje abantu n'uko n'uwitwa ko ajijutse Dr William (umunyarwanda waje gukorera muri Malawi imwe mu miryango NGO ifasha kwita ku buzima)yashyigikiye uwo Gasana agahinduka Injiji yize...mbega agacirooooo!!!!byarakomeje uwo murundi amaze kugenda barumuna ba Gasana (ni za Mayibobo zitagira kandi zitigeze uburere kubera ibikorwa byazo) zadukiriye Undi mucuruzi Cleophas Barajiginywa, alias CYOHA (uyu nawe ari mu buyobozi bwa Diaspora, akaba azwiho kwirata no gusuzugura kuko afite cash, gusa twibaza niba iyo cash ayishimyemo kuko yataye umugore n'abana baruhanye mu nkambi z'impunzi muri Tanzania bateka bakanazunguza amandazi akizanira ihabara ryitwa Olive ubu bakaba bafite abana babiri...azihangane nawe ntazamute...mbega agaciroooo!!! Izo mayibobo zaramukubise zimuhubuye muri Benz ziramukosora hafi kumwica iyo adatabarwa, zinamutera cachet(ubu afite inkovu mu gahanga), ushidikanya namwibarize icyo yabaye:+265999614108. ibyo byose byapanzwe na Gasana dore ko atacyumvikana na Cleophas...Byarakomeje uwitwa Mugasa(umucuruzi ufite hotel,restaurant,...nawe wataye umugore we n'abana mu Bubiligi akazana ihabara bari kumwe...nyabuna ntazamute kuko ari umwari w'u Rwanda,aherutse no mu nama y'umushyikirano ubwo yatangaga icyifuzo cy'ubujiji ngo u Rwanda nirufungure Embassy muri Malawi!!!!mbega agaciroooo!!!harya haba abanyarwanda bangahe uretse impunzi!!! Ngaho namwe nimwumve ako gaciro bene wacu bihesha bakanadukangurira kukihesha nkabo. Nibirire iyo mitsi ya rubanda ariko bamenye ko one day bazabiruka njye RASTA nigaramiye nitumurira agatabi kanjye ntawe nibye cg ngo nambure kubera caterpillar ya Cinyika cg CDR. Abo bafashe caterpillar ya Mukotanyi barimo: Gasana, Cyoha, Mariko, Mugasa, Emmanuel (alias Sheckh, Gicumba)n'abandi tutamenye, gusa uwitwa Irene uba ahitwa Mchinji ngo yaba atarahawe kuri iyo caterpillar bikaba byaramubabaje kandi ari mubatangije Diaspora Iyi ni inkuru y'ukuri izwi muri Lilongwe yose ushidikanya azahamagare:+265991796917 azasobanurirwa n'ubwo utabwirwa all details nibura uzumva ko byabayeho. None rero uwibasiye Maj. Micombero azaduhe number cg e-mail bye tumwibarize amazimwe ashire. Murakarama.

  • #20

    Kuki bavuga gufata Kenyata na Ruto bakaruca kuri Museveni, Kagame na Kabira (dimanche, 10 mars 2013 12:39)

    Impamvu yihe abazungu bashishikajwe no gucira imanza Ruto na Kibaki bakibagirwa Odinga, Museveni, Kagame, Buyoya, na Kabila.

    Aba bagabo babanyakenya bashinjwa nako bakekwaho urupfu rwabantu 1200. Nyamara uko tubizi ubu amajwi yabaruwe neza ariko ufite uburambe muguhuguza agiye gushora urubanza uwo ni Odinga abazungu batavugaho kubwicanyi bwe, kuguhunga ukuri nukwagaragariye bose.
    Tuvuge ko ari umwere urubanza ashora ubu nurwiki?
    Tuvuge se ko ari umwere koko Ruto Uhuru bakaba barishe bariya bantu uretse ko babihaka. Ko tuzi abiyemerera ko bica, ko bamariyemo abandi iminya bakababazwa nokutabatsemba bose ngo babamare aribo Kagame uvuga ko abasigaye ari amazirantoki, museveni uvuga ko akanjakanja abantu kandi nibyo turabizi uganda yayiteje itabi ayibibamo sida, tuzi ibyo kabira yavuze yigishijwe na kabarebe KUKI ABA BARUTUKU BADATA MURI YOMBI ABANTU BICA ABANYAFURIKA MUMAMILIYONI NAMAMILIYONI YABANTU BAGASHISHIKAZWA NABABARWAHO AGAHUMBI AKA KAMWE GUSA?
    Igisubizo abica benshi barabakorera, abishe bake tuzi ko aribo babirukanye muri afurika bagahambiriza ubukoloni nivanguramoko.

    None se ubu aho za nkiko koko ntizibaye ibikoresho byabazungu.
    Nkuko ruharwa kagame yabyivugiye ati jye ndabazi ntimuzanzaneho izo nkiko zanyu nzi uko zikora. Muyandi magambo mubonye ntangiye kujya nica bake mwibutse ko nanjye ubwo ntangiye kugirira ikigongwe abanyafurika benewacu inkiko zanyu zindeba!

    Nta rukundo rwa barutuku icyo badukeneyeho nukudutwara utwacu, kwangiza umuco wumubuntu wacu, no kutugabamo intambara zisubiranamo bitwaje amadini yabo, nibindi bishukisho byabo bisandaza imiryango bikorora za mayibobo mungeri zose zubuzima bwibigu byacu.

    Abagera kuri abo bacamanza murababaze critere baheraho bajyana abantu munkiko zabo kugera naho ba tony blair bajya kwirirwa bavuga umuntu wamaze abantu ko ari indashyikirwa mugukora byiza kuri nde se kuri twe dusigaye turi incike cg kuri bo babonye uko batwica nuko basahura mumiyoboro inyuranye? Padiri uzasobanurire abantu ibyimigenzo yabazungu ko ari nkiyacu ya kinyafurika bityo abantu bamenye niba bahama kubyabo cyangwa niba bafata ibyabazungu aho kwibwira ko bafashe ibyabazungu kandi batazi uko bigenda ngo amahoro ahinde mugihe nibyabo baba babitaye bakabura byose nkingata imennye.

    Umunsi mwiza kuri mwese mufitiye urukundo afurika nibihugu byanyu. Ikindi gihe abanyafurika bazajya mugihe cyamezi atandatu bagurisha izuba ryabo kubazungu kuko niyo nkundura irwanywa.

  • #19

    kabebe (dimanche, 10 mars 2013 12:37)

    mugire amahoro

  • #18

    J (dimanche, 10 mars 2013 12:01)

    Padi lusaka ngo baragutashya.

  • #17

    Padri Eugene Dusabirema ni agatereranzamba (dimanche, 10 mars 2013 12:00)

    Uyu mupadri yarwanyije gacaca muri Paruwasi ya Mwezi,arayitobanga,agerekaho padri Ubald impanga ya Sindayiheba kugira ngo amucecekeshe atabaza urupfu rwa nyina,yigisha abakristu ingengabitekerezo, arangije arigurukira.Abamugiye inyuma barafunze,abandi bafashe iy'ishyamba.Imfubyi n'abagore yapfakaje bagifite abagabo bari kumuvumira ku gahera.padri Eugene ngo ubu yiyemeje gufatanya n'abapadri ba leprophete urugamba ngo barwanire inyuma,we arwanire imbere!

  • #16

    matsiko gusa. (dimanche, 10 mars 2013 11:11)

    iyo discour ya Mgr Simaragde muyidushyirireho, turebe uko padiri Thomas asema umushumba we. bidashobotse muyitunyuriremo muri make. utagira uzamusema agira imana. icyumweru kiza.

  • #15

    Ntabwo niriwe mvug'izana ryange kuko murizi! (dimanche, 10 mars 2013 10:59)

    http://www.youtube.com/watch?v=EpFRF9FaSVc

    Inyenzi zifatiy'abaturage ariko zirabeshya umunsi n'umunsi tu

  • #14

    ASE KASIINI IMAKURATA YABONYE STATUS YUBUHUNZI ???? (dimanche, 10 mars 2013 10:48)

    EREGA IBYA KASIINI IMAKURATA WAGIYE ASHAKISHA UBUHUNGIRO NIBIGAMBO BYABATEKAMUTWE NGO BAMUKUBITA NKINGOMA , ALIYICALIYE ALIMO KWILIRA INFASHANYO !!! ARABASINZILIJE ???? ANATEKA IMITWE NGO UMUGABO WE YABUZE KANDI YIBEREYE KAMPALA ATEGEREJE GUSANGA UMUGOREWE MUBUHUNGIRO ???
    IBYUYUMUGORE MURABISOBANUKIRWA NYUMA Y'AMEZI 3 FROM NOW !!!

  • #13

    imbohe 3 (dimanche, 10 mars 2013 10:38)

    Uuyumunsi taliki ya 10.3.2013
    Tuzilikane ko Deo mushayidi amaze iminsi 1087 afunze naho Ntaganda bernard akaba amazemo iminsi980 afunze na Ingabire Victoire akaba amaze iminsi872 aboshye. Mureke tubazirikane

  • #12

    Padiri uranzahuye! (dimanche, 10 mars 2013 09:20)

    Umuntu wigenga agomba kumenya, guteganya no kwakira ingaruka nzinza cyangwa mbi z’ibikorwa bye((responsabilité) , ntazigereke ku Mana , kuri Shitani cyangwa kuri bagenzi be. Najyaga nirirwa nishinja ibyaha nabuze amahoro y'umutima, none ndaruhutse! urakagira Imana.

  • #11

    Ihuriro RNC ngo ryaba ryaragiiye mu ijuru (dimanche, 10 mars 2013 09:09)

    Amakuru atugeraho avuga ko kuva aho Bwana MICOMBERO ,umugore amwirukaniye yahukaniiye ku nshoreke ye iyateye INDA. Y'iNDARO Nadine GAKARAMA akaba mukwahukana yajyanye n'abana be b'abakobwa none Aba bana bakaba batarashoboye kwihanganira kubana n'uko muhutukazi ,ejo hashize police de la jeunesse ikaba yarakoze intervention ,ibi byose bikaba bituma abayoboke biri huriro barushaho kuritakariza icyizere ,ku Burya Bwana ngarambe joseph wari secrétaire général yafashe icyemezo cyo kwegura

  • #10

    Ni byiza (dimanche, 10 mars 2013 07:34)

    urakoze cyane padi kandi iri jambo ni ryiza iyaba dushobora kumva inyigisho irimo,
    kuba umugaragu cyangwa umucakara w'abandi bituruka ku bwende bwa buri wese, uwigize agatebo ayora ivu..ubwigenge buraharanirwa..

    none se uzicara muri salon unywe biere urenzeho ibirayi maze ufungure radio na internet ngo utegereje abanyamashyaka bazakubohoza ??
    abisiliyeri ni abantu bazi gushyira hamwe kabarwanira uburenganzira bwabo, nubwo ari bake cyane kandi bakaba bakikijwe n'abanzi benshi nyamara ntibibabuza kwirindira umutekano ndetse abo baturanyi babo ugasanga bahora batitira,
    abanyarwanda ntabwo baramenya umwanzi wabo kuko iyo batangiye kuvuga ngo ikibazo ni hutu, tutsi..baba baguye mu mutego w'umwanzi,

    buri wese ushaka impinduka narebe ishyaka/umuyobozi yiyumvamo maze bafatanye imbaraga, baterane inkunga ( amafranga, ibitekerezo ..) maze urebe ngo ingoma y'igitugu izamara kabiri,

    nimuhitamo kwicecekera, mugategereza ko umucunguzi azava ahandi, muzabe mwemeye ko muzaba abagaragu kugeza mupfuye.
    Niba wemera ko ubutegetsi buriho mu rwanda ari bubi, ukora iki ngo busimbuzwe ubwo wifuza ??
    nyamwanga kumva ntiyanze no kubona.

  • #9

    @ (dimanche, 10 mars 2013 06:45)

    Icyumweru cyiza kubakunzi b'amahoro,ukuri, ubutwari n'isaranganya.Padri komera kdi ntabwo ugosorera mu rucaca abanyotewe igihugu giha buri wese ishema tukuri inyuma.

  • #8

    Leprophete ni indiri y'urwango! (dimanche, 10 mars 2013)

    Tariki ya 13/05/2011,Mgr Simaragde yatangaje ku mugaragaro kuri radio na TVR ko abapadri ba leprophete babiba amacakubiri!Ivuzivuzi rya Padri Thomas ryishingikirije iki?Arasema Mgr we Bimenyimana.

  • #7

    James (dimanche, 10 mars 2013 05:58)

    Padiri THOMAS uri umugabo wukuri rwose abavuga ko wanga abatutsi nabatazi aho ibihe bigeze! si ukubeshya ufite ubushobozi bwo guhagararira urwanda. njye we mba DC umunsi uzaza hano tuzagutera inkunga .uhafite abayoboke benshi pe ! ukunda u rwanda

  • #6

    Rutatina (dimanche, 10 mars 2013 05:40)

    Azabon'ishyano umuntu wese ugabanya cg akongera ijambo Ry'IMANA.

  • #5

    Leprophete yanga abatutsi! (dimanche, 10 mars 2013 05:04)

    Aragowe Padri Thomas wafashe Ijambo ry'IMANA bakarigira igikoresho cyo kwanga abatutsi!Abapadri ba leprophete barasaze barasizora bahiga umuhutu mwene wabo ngo bamwigishe kwanga abatutsi. Padri Eugene Dusabirema yiyemeje kubabera umumotsi usibye ko azi kujijisha nka falseur wabyonse mu ibere!Yirirwa azenguruka amaparuwasi apfunda abapadri utuyero ngo abagire abavugizi ba leprophete n'ishyaka ISHEMA.

  • #4

    Mwese icyumweru cyiza (dimanche, 10 mars 2013 04:51)

    Mukanya ubu muraba mutangiye gutukana, ariko ku cyumweru byibura mwajya mwiha akabanga mukagira cease fire? Nyagasani twese aradusaba kumuhindukirira twaba abahutu cyangwa abatutsi kandi aradusaba gusangira nta guhendana ya manu yaduhaye ariyo butunzi bw'igihugu.

  • #3

    kabonabake (dimanche, 10 mars 2013 04:37)

    Iri jambo rinteye akabaraga! Ngiye gukora ibyo Imana ishaka kandi niteze imbere. Nsabe nabo duhurira kuri runo rubuga batari babizi ko bareka kuvuga nabi umugabo witwa Kagame P. Burya muramurenganya, kandi ngo abatabiz...!
    Musome:jacques kanyamibwa.free.fr/ information -ahavuga ibya chantage de Kagame a Bill Clinton!
    Murahita mumusaba imbabazi ! Nawe si we! Reka mbareke mwisomere! Pole Excelence, savions pas! Pardon

  • #2

    Urakoze (dimanche, 10 mars 2013 01:38)

    Iri jambo dusangira buri cyumweru riranyubaka rwose. Padiri kandi agasoza ashyira mo no gucengeza amatwara y'Ishema ry'u Rwanda: Ukuri Ubutwari no Gusaranganya. hahahahha
    Mugire icyumweru cyiza

  • #1

    nibyo ni ku cyumweru (dimanche, 10 mars 2013 01:25)

    reka dusenge