ven.

15

févr.

2013

AMACOYINDA: 2017 : Bazarase dutege icyico ngo batagira ngo ?

Bernardin Ndashimye : Umumotsi  wihinduye umucurabwenge w'ingoma y'igitugu !
Bernardin Ndashimye : Umumotsi wihinduye umucurabwenge w'ingoma y'igitugu !

 

[Soma iyi nkuru ikurikira witonze kuko itanga ishusho nyakuri y' " imitekerereze (mentalité) y'umuhutu wifitiye ubugaragu mu maraso "! Burya koko amaco y'inda  ashora imizi mu bwonko ! Ubutaha tuzasesengura iyi nyandiko tubyerekane neza kurushaho ! NDLR] 


Maze iminsi nsoma ibyagiye bivugwa ku nyandiko( comments) yasohotse ku rubuga IGIHE.com ku byerekeye niba bikwiye ko u Rwanda rukomezanya na Kagame nyuma ya manda ze ebyiri bintera kwibaza niba abanyarwanda bazi igihugu cyabo. Naje ariko gusesengura amasaha comments nyinshi zasohokeyeho nsanga inyinshi zarandikiwe hanze y’u Rwanda ndetse zimwe muri zo byasaga n’aho zakanditswe n’umuntu umwe ugenda ahindagura amazina. Byumvikana rero ko zanditswe n’abantu bashobora kuba bashaka kujijisha abo basangiye igihugu cyangwa bashaka kubatsindira ibitekerezo byabo. 


Hagati aho ariko iriya nyandiko yanatumye abantu aho bari hatandukanye batobora bagatanga ibitekerezo binyuranye kuri uriya mukoro wari warahawe abanyamuryango ba FPR, gusa ariko ubu n‘abanyarwanda bandi bakaba bawugereje. Uko kunyurana kw’ibitekerezo ndetse rimwe rwose ugasanga bihabanye kwanteye kwibaza niba abanyarwanda bose bazi neza u Rwanda rwabo cyangwa se niba barubona kimwe. Nibajije byinshi nahinira mu mvugo ebyiri zishushanya. Hari abo wabwira uti “Umugayo si ukuraswa ahubwo umugayo ni ukuraswa ugatega ikico”. Kuraswa ntawe ubyanga kuko urasa ni we ubigena. Gusa iyo ubona uguhiga yafoye icyo uba usigaranye ni ukuzibukira ngo ataguhamya mu kico. Birumvikana rero ko igitangaza ari ukubona uwo bafora berekezaho agatega ikico. Hari n’abandi wakwibutswa ko “kizira gucira umugisha”.


Muri iyi nyandiko nifuje kugira icyo mvuga ku ihame ry’izungura ry’ubutegetsi muri rusange (1), nsobanure iby’abavuga ko Kagame adakwiye kurenza 2017 akiyobora u Rwanda (2), nsobanure iby’ababona Kagame akwiye kuzirenza(3) hanyuma mbone kwanzura(4).


1. Kuzungura ubutegetsi mu mateka muri make


Mu bihe bitandukanye henshi ku isi gusimburana ku butegetsi byabaye ngombwa kandi bihabwa umwanya mu mitunganyirize y’ubutegetsi kubera impamvu zinyuranye. Muri izo mpamvu iy’ingenzi ni ukuba ari uburyo bwo gukumira kurwanira ubutegetsi kugira ngo abatagishaka runaka uyu bategereze igihe cye ko kirangira aho kumuvanaho ku ngufu, n’izindi zinyuranye. Ibi byatumye habaho mu bihugu byose mu bihe binyuranye by’amateka yabyo uko izungura ry’ubutegetsi rikorwa.


Ni gutyo mu Rwanda rwo hambere habagaho abiru batashoboraga gutatira ibanga babikijwe ry’uzima ingoma umwami amaze gutanga. Ababashije gusoma ibitabo byanditswe na Padiri Akexis Kagame ndetse babashije kurushaho gucengera ibyajyanaga n’izungura ry’ubutegetsi, cyane cyane uburyo ubwoko bubyara abazima ( kwima) ingoma bwagenwaga n’ibindi byakorwaga nyuma y’itanga ry’abami. Iyo usomye Alexis Kagame mu nyandiko “ Le code ésothérique” cyangwa ugasoma Jan Vansina mu gitabo “Le Rwanda ancien : Le Royaume Nyinginya” iby’ingenzi ubasha kuvanamo ni uko : Uko ingoma ihereza indi byabaga byarateguwe n’ubwo nta nyandiko byabaga byanditsemo ariko byabaga biri mu mabanga y’abiru batashoboraga gutatira igihango bamena ibanga babikijwe cyangwa barihindura. Ikindi uvanamo ni uko izungura ry’ubutegetsi ryitaga iteka ku masomo yavaga mu mateka y’u Rwanda uko yabaga abitswe mu mitwe y’abacurabwenge ( ni gutyo amazina nka Ndahiro yaciwe mu mazima y’abami). Ikindi uvanamo ni uko uzayobora yategurwaga mu buryo yarerwaga.


Si mu Rwanda rwa kera gusa kandi na n’ubu ibihugu bigifite Abami itegeko nshinga ryabyo riba rigena uburyo ibikomangoma bikurikirana mu kwima ingoma. Si no mu buyobozi bw’ibihugu ndetse n’ubw’amadini nka Kiliziya gatolika usanga amategeko ( droit canon) asobanura uko Papa usimbura undi atoranywa ndetse byananirana bakabisengera bakagera n’aho bacunga icyerekezo cy’umwotsi bisa nko gutombora uzamusimbura. Ibi byose icyo bishimangira ni uko isimburana ku buyobozi bukuru ari ikintu cyitonderwa, kidahubukirwa kandi kikagira ibyo kigenderaho byanditse. Impamvu si n’iyindi kandi ni uko iteka intambara yo kurwanira ubutegetsi yisasira imbaga aka wamugani ngo aho inzovu zirwaniye hapfa ibyatsi.


Ni gutyo rero n’igihe u Rwanda rwahabwaga ubwigenge Repubulika igasimbura ingoma ya cyami nyuma y’amatora yo ku wa 25 nzeri 1961, kimwe no mu bindi bihugu, u Rwanda rwaruhuye abiru maze mu kwezi kwakurikiye iby’uko izungura ry’ubutegetsi rigenda byandikwa mu itegeko nshinga. Iryo tegeko nshinga Perezida Kayibanda yashatse ko rivugururwa ku itariki ya 18 gicurasi 1973 ubwo ryahindurwaga kugirango azabone uko yiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu matora yari ateganijwe muri Nzeri 1973, maze Habyarimana amutungura amukuraho igihe kitageze.


Habyarimana akimara gufata ubutegetsi yahagaritse itegeko nshinga, asesa inteko y’abadepite ndetse benshi arabafata arabafunga bagwa muri gereza. Ibyemezo mu mizo ya mbere yabifatanye n’itsinda ry’abasirikari bafatanije ryiswe Komite y’Amahoro n’Ubumwe bw’Igihugu. Kuva 1973 kugeza 1981 igihugu cyabayeho nta tegeko nshinga kigenderaho mbese kiyoborwa uko abyumva. Hagati aho muri 1975 yari yarashyizeho MRND ari ryo shyaka buri munyarwanda wese yagombaga kubamo kuva avutse kugera apfuye nta mahitamo afite.


Muri 1981 , Itegeko nshinga ryasubijweho ariko riza ritagena umubare wa manda Perezida Habyarimana watoranywe na ryo ashobora kwiyamamariza.

Muri 1991, itegeko nshinga ryasimbuye iryari ririho ryanditswe ku gitutu cy’Intambara y’Inkotanyi n’amashyaka yarwanyaga Habyarimana, ihame rya manda ebyiri ryagiyemo ndetse rigumaho no mu masezerano ya Arusha.


Muri 2003 hatowe Itegeko Nshinga tugenderaho ubu rishimangira mu ngingo yaryo ya 101 ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka 7 ishobora kongerwa rimwe gusa kandi ko uko byagenda kose nta muntu n’umwe wemerewe kwiyamamariza manda zirenze 2.


Ngayo mbese amateka ahinnye y’izungura ry’ubutegetsi mu Rwanda kuva ku ngoma ya Gihanga wa Mbere Ngomijana kugeza ubu unyuze ku ngoma za Kayibanda na Habyarimana. Magingo aya ari na bwo abanyarwanda bamaze iminsi bungurana ibitekerezo ku kibazo cyo kumenya niba u Rwanda rukwiye gukomezanya na Kagame nyuma ya 2017 cyangwa niba rukwiye kuyoborwa n’undi. Hari ababona kuvugurura iriya ngingo bifite icyo byamara (2) hakaba n’abasanga byanagira icyo byakwangiza (3). ibi byose tugiye kubinyuramo mbere yo kugera ku musozo(4).


2. Abasanga Kagame akwiye kugenda


Abasanga Perezida Kagame akwiye kugenda nyuma ya 2017 iyo ubateze amatwi barimo ingeri nyinshi.


Hari abasanga u Rwanda atari akarwa muri iyi si ahubwo ari igihugu kiri mu ruhando rw’amahanga bityo ngo bikaba byaba byiza u Rwanda rugiye rukora ibyo abandi bakora kuko usanga n’ubwo nta masezerano mpuzamahanga abigenga ariko ibihugu bitari bike bisa nk’ibyumvikanye ko ubiyobora atarenza manda 2 kuzirenza bigafatwa nko kwikanyiza . Si byose ariko kuko hari ibihugu birimo n’ibikomeye nk’u Bwongereza usanga nka Margaret Tatcher yaratorewe manda 3 hagati ya 1979 na 1990 ubwo yeguraga, cyangwa se Franklin D. Roosevelt wategetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika manda zigera kuri enye hagati ya 1933 na 1945. Ndetse no muri iki gihe mu gihugu gisanzwemo demokarasi nka Argentine impaka zirakomeza kureba niba niba umugore ukiyoboye neza atakwiyamamariza manda ya 3 habanje kuvugururwa itegeko nshinga.


Abasanga Kagame atakomeza ngo yiyamamarize manda ya 3 barimo abasanga ngo mu gihe atarahigamira undi wamusimbura abanyarwanda batazigera bamenya niba koko ntawundi wabasha kuyobora u Rwanda nkawe cyangwa kumurenza. Ndetse muri aba hari n’abongeraho ko Perezida Kagame ari umuntu ushobora kunanirwa , kumugara cyangwa kubura ubuzima kandi yaba atakiyobora u Rwanda ntiruhereko ruzima bityo akaba nta mpamvu yo kuvuga ko u Rwanda rutamufite rutabaho kuko n’ubundi rutazamuhorana. Abasanga u Rwanda rutakomezanya na Kagame nyuma ya 2017 impamvu bavuga n’ubwo batazihuza ntibanazihurireho barazigwije. Hari n’abavuga mu mvugo isanzwe inarimo ikintu cyo kuregeza no koroshya ibintu ngo” hajyeho n’undi nawe turebe”, “ Igihe yaririye nareke n’abandi barye”, “ na nyina w’undi abyara umuhungu”. Muri abo boroshya ibintu hari n’abadatinya kuvuga ngo “nareke hajyeho undi hanyuma nibimunanira abone kugaruka !”. Hari ndetse n’abandi basanga yagenda ariko bakanga kwirengera ibyo bavuga maze impamvu zabyo bakazimwitirira bavuga ngo “niwe wabyivugiye avuga ko imyaka 7 ya kabiri iramutse irangiye adafite umusimbura yaba yaratsinzwe none nahame kuryo yavuze”.


Abandi nabo mu buryo bw’ubuhendabana bakongeraho impuhwe nyinshi ngo “none se koko kweli muzehe wacu tumureke abe nka Kaddafi, abe nka Mugabe, abe nka Gbagbo, tumureke koko ataradukosereza maze ejo azandurire muri manda ya gatatu maze ikosa rimwe rizimye izina rye ? Aba barusha nyina w’umwana imbabazi twizere ko batabivugishwa n’impuhwe za bihehe !


Muri iki gika tuvuze abasanga Kagame atakomeza uko babivuga ariko ntituvuze ikibibatera turaza kukigarukaho mu musozo ariko mbere yaho reka tunarebe abasanga yakomeza uko babisobanura(3).

 

Buri wese akwiye gufata icyemezo agendeye ku cyatuma ibyagezweho bidasenyuka


3. Hari abandi basanga kureka Kagame ngo agende byaba ari ugucira umugisha.


 

Umuturirwa Kagame yubatse mu mafaranga yasahuye mu isanduku y'igihugu  niwo Bernardin ahinduye ikimenyetso cy'iterambere !! Twizere ko adahanura isenywa ryawo ryegereje !
Umuturirwa Kagame yubatse mu mafaranga yasahuye mu isanduku y'igihugu niwo Bernardin ahinduye ikimenyetso cy'iterambere !! Twizere ko adahanura isenywa ryawo ryegereje !

Ibi byatangiye kugaragara ubwo Perezida Kagame yasabaga abanyamuryango kubitekerezaho yumvikanisha ko n’ubwo atatererana u Rwanda ariko byamugora gufata icyemezo bamusaba ari benshi cyo gukomezanya nawe. N’ubwo ibivugwa mu itegeko nshinga bari babizi ariko benshi babaye nk’abakibyumva maze si ukugaragaza impungenge bivayo.

 

Bamwe bamwibutse bayobowe nawe inzira yo gutaha nka Musa muri bibiliya. Bamwibutse haba mu buryo yayoboye urugamba rwarwanywe n’abana b’imigiriri barwanisha imbunda nto, batagira ibibatunga n’imiti ibavura bagatsinda ingabo zibihemberwa zirwanisha imizinga kandi zishyigikiwe n’abarwanyi kabuhariwe b’abafaransa.

 

Bamwibutse bagera mu gihugu cyasahuwe amasanduku yacyo y’ifaranga kugeza ku gihugu gitangwaho urugero mu muvuduko w’ubukungu. Bamwibutse mu ntsinzi nyinshi u Rwanda rwagwije rukagira ijambo akarubera umugabo amahanga ahururira kugisha inama. Muri uko kwibuka ibyo bigwi bose bakitsa ijwi bibaza niba haboneka vuba aha undi nkawe.

 

Abandi bamwibutse bagaruka mu gihugu bari barahunze gihora bakagiheba bakireba bazi ko kitazongera guhumeka ituze. Abandi bamwibutse afata ibyemezo biremereye nko kuvana mu mazu y’amabohozanyo abo bahungukanye ngo asubizwe beneyo. Ibyemezo bikomeye nko kuvanaho ibyahombyaga Leta nk’amazu ya leta, amamodoka ya Leta, telefoni za leta n’ibindi byakomaga ku nyungu z’abakomeye ukibaza uwabivanaho aho yava. Abenshi bongeye kwibuka kandi ahaguruka akajya gusaranganya ibikingi byari byarikebewe n’ibikomerezwa ndetse bimwe ntibitinye kumenesha rubanda. Aba bose bakibaza niba Umuyobozi nk’uyu udasanzwe u Rwanda rwamwohereza muri pansiyo akiri umusore.

 

Abandi ariko batekereje bijimije mu buryo busa nka philosophie bakavuga bati ariko ubundi niba koko twigenga nk’abanyarwanda ko tumukeneye, aramutse abitwemereye undi wabitubuza ninde ? Abandi na bo bati ntawuhindura ikipi itsinda, ko atuyoboye neza akaba ntawinuba kuki atakomeza ? Abandi bo bakagera rwose n’ubwo bibatera kwibaza iryo hame rya manda ngo zitagomba kurenga 2 bati kuki tubishatse ko itegeko nshinga ari iryacu rikaba ritanditse mu mabuye tutarihindura ? Aba bakanatanga n’ingero z’ibihugu isi yose itangaho urugero nka Singapore yakoze ibitangaza mu iterambere ikabasha gukuba inshuro17 ubukire bwa buri muturage iyobowe na Lee Kwan Yu imyaka 35 yose ndetse n’ubu ikaba iyobowe n’umuhungu we Lee Hsien Loong. Uretse na Singapore ya kure kandi no hafi ahangaha ufashe urugero rw’igihugu kiri mu biri ku isonga muri Afurika gitangwaho urugero muri byinshi ari cyo Botswana wasanga kibikesha kudahindagurika kw’imiyoborere yacyo kuko cyayobowe na Seretse Kama kuva 1966 kugeza 1984 hanyuma Masire atorerwa gatatu kukiyobora kuva 1984 kugeza 1998 none ubu kiyobowe na Ian Kama kuva 2008 ari we wahoze ari Visi perezida wacyo akaba n’umuhungu wa Perezida wacyo wa mbere. Izi ngero bakaziheraho bagaragaza ko ahubwo iyo umuntu akora neza akenera ubumenyi, ubushake ariko agakenera n’igihe cyo kunoza no gusoza ibyo yatangiye. Kudahindagura bijyana no kudahuzagurika bituma iterambere ryihuta.

 

Abashyigikira ko Kagame yakomeza babanza kuraranganya amaso barangiza bagatega ibiganza babaza bagenzi babo bati ariko koko uwo wundi muvuga arihe ? Kandi koko wabareba aho bicaye aho n’amakoti n’ama CV( imyirondoro) yavamo ibitabo ugaheba. Abashyigikiye ko yakomeza bavuga byinshi birimo iby’ingenzi nk’ubutwari bwe, ubunyangamugayo bwe, ubushishozi bwe, kureba kure kwe, gushirika ubute kwe, kugira umutsi kwe, kutavangura n’ibindi ndetse bakanongeraho n’ibishingiye ku marangamutima nk’abakunda igihagararo cye, abakunda uko asubiza amahanga iyo avogereye u Rwanda, abakunda iyo mu nama mpuzamahanga ahururiwe n’abanyamakuru bose mu gihe abandi bakuru b’ibihugu bigunze, abakunda uburyo u Rwanda rwaretse kuba agahugu rukaba igihugu n’ibindi byinshi.

 

Aba bose iyo ubateze amatwi ugeraho ukibaza wa mugani uko bizagenda muri 2017. Ukibaza niba Kagame azatinya za ‘batagira ngo’ akima amatwi abamushishikariza gukomeza . Ugeraho ukanibaza niba azafata icyemezo mbere cyangwa ku munota wanyuma. Ugeraho ukibaza muri aba bose ufite ukuri. Ibi ni nabyo tuvugaho mu kwanzura (4) kuko bikeneye kandi bikwiye isesengura rinoze.

 

4. Mu gusoza.


Abatabona kimwe uko u Rwanda rukwiye kuyoborwa nyuma ya 2017 hari byinshi bahurizaho. Muri byo hari ukuba ubuyobozi bwa Paul Kagame bwarabaye indashyikirwa. Ikindi ni ukuba byinshi mu bitangaza igihugu cyagezeho n’ubwo byakozwe n’abanyarwanda, Paul Kagame yabigizemo uruhare runini cyane ndetse bimwe akabyikorera. Kuva rero abantu babona kimwe ibi bintu 2 by’ingenzi n’ibindi babiganiriyeho babibona kimwe baramutse babonye umwanya wo kubiganiraho. Birasaba gusa isesengura ryuzuye ridacagase.

 

Iryo sesengura riradusaba kubanza kumenya ikintu kimwe cy’ingenzi. Kumenya igihugu cyacu. Hari uwavuze ngo iyo impumyi ikabakabye ikagera aho igafata urukuta igira ngo ifashe impera z’isi ! Iyo abantu bavuga ngo Paul Kagame aho atugejeje ni heza yakoze byiza ahasigaye n’undi yakomeza baba bagaragaje ko batazi u Rwanda rwabo neza. Aba ni abitiranya conjuncture (present juncture) na structure. Ni abitiranya koroherwa no gukira. Hari byinshi byashoboraga gutuma u Rwanda nk’igihugu rusibama ku ikarita y’isi. Muri byo twavuga nko kuba ubwicanyi ndengakamere bwarubayemo bwaratumaga abanyarwanda bazahora mu guhora bidahera. Twavuga kandi kuba u Rwanda ari igihugu gituwe n’abantu nibura 30% by’igitsina gabo bigeze gufata intwaro kandi bakennye. Twanavuga ndetse no kuba u Rwanda rufite umubare w’abademob usumba uw’abasilikari no kuba abantu barwaniye igihugu bakanakimugarira batarabohoye igihugu cy’igikire ngo kibagororere bose icyarimwe ariko bakaba batuye batuje batararikira kwihereza.

 

Ibi bibazo byose n’ibindi bisa nka byo biracyahari kandi kuba bidasenya u Rwanda habaye ah’igitsure cya Kagame umugabo w’ijabo n’ijambo afite mu nzego z’umutekano. None ngo n’undi wese RPF yabishinga yakomeza. Undi wese koko ?


Ni nde wundi se wari kubuza abaminisitiri n’ abajenerali kwiba nk’uko byabaye akarande muri Afurika atari uwo Imana yahaye kutararikira ubukire ngo abe yiba no kudatinya kwiteranya. Ubu se koko tujye aho twirarire tuvuge ko dufite abanyarwanda benshi bashobora gukomeza ? Hari aho bigera ugasanga gukomeza kwa Kagame bifitanye isano no kubaho no gukira kw’igihugu. Ibihugu bya Afurika bingahe bitunze amasumo bikanacukura peteroli ariko bikaba biri mu icuraburindi ? Kuba mu Rwanda umuriro waka ubutazima ukaba ukomeje gukwizwa mu byaro se ugira ngo ni ubukire dusumbya ibindi bihugu ? Oya icyo tubasumbya ni umuyobozi uzi gufata icyemezo kandi agakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryacyo.


Nigeze kubivuga haruguru ko mu bifuza ko yagenda harimo n’abandi bifuza ko agenda ngo u Rwanda rworohe kurushaho barubashe. Aha ni naho mbwira abatumva uwo mutego nti “ariko se koko baturase dutege ikico ?” Nta no gushidikanya ko iriya kamere ye yihariye hari abo yabereye inzitizi ikomeye y’inzira y’ubusamo bari bizeye yo kurusahura cyangwa kurubonamo izindi ndonke.


Perezida Kagame si umusaza uhirita nka Kaguta, Kaddafi na Mugabe bityo abagereranya ibye na bo baribeshya. Manda ye izarangira afite imyaka 59 araye ari bugire 60.


Iyo umurebye mu gihagararo ni umusore mu bandi. Icyo asumbya abandi si ubwenge bwo mu bitabo ubu buhahwa ni kamere ( special character) ye yihariye yafashije u Rwanda muri byinshi. Muri iyo kamere yewe harimo n’iy’ubukana yihariye arikobwafashije u Rwanda kuko butuma atihanganira igisambo icyo ari cyose kabone n’iyo cyaba kiri iwe mu mbere. Iyo kamere yihariye irimo iy’ubunyangamugayo butuma atihanganira ruswa, ataba igikoresho cy’uwo ari wese, atashukishwa ikuzo, kandi ntarangazwe n’iby’isi.


Muri iyo kamere yihariye harimo kumesa kamwe ntavange imirimo akiyegurira kuyobora igihugu atagira ikimuhuza n’ikimurangaza habe no guhuga na rimwe.


Muri iyo kamere yihariye harimo kandi iyo kutavirira icyo yiyemeje. Ibi si mu ntambara za gisirikari gusa, ahubwo no mu bikorwa by’iteramabere. Ni gutyo ikibazo cy’ibura ry’amazi akigereje kandi yiyemeje ko amazi y’urubogobogo azaturuka Mutobo mu birunga azakwizwa abanyarwanda bose kabone n’iyo byatwara ibya mirenge.


Muri iyo kamere hari iyo gushira amanga (audacity) yagiye agaragaza mu buryo yahangaye ubucamanza bwa mpatsibihugu kandi akabubuza ijambo muri Afurika kimwe n’uburyo atigeze atatira na gato imbere y’imyanzuro y’amwe mu mahanga ku Rwanda mu kibazo cya Congo. Aha ni na hahandi koko umuntu agera akibaza ati “ariko se koko muri 2017 tuzacire umugisha ngo batagira ngo ?”


Harya ngo ni byiza ko agenda kuko n’ubundi Imana yamuhamagara ? None se igihe itaramuhamgara kuki adukundiye tutamubyaza umusaruro ?


Harya ngo gukomeza kwaba ari ukwikanyiza no kudasiga umurage wa demokarasi ?

Demokarasi si baringa ! Demokarasi ni ubwoko bw’imitegekere y’igihugu iha ijambo rikuru kandi rya nyuma abaturage mu gufata ibyemezo ku buryo bayoborwa no ku bindi bireba ubuzima bw’igihugu cyabo. Demokarasi rero izirana n’imigani , imvugo na za kirazira bikumira impaka ku miyoborere y’igihugu. Simbona impamvu igihe abanyarwanda babyifuje, batabihatiwe bagasaba ko imiyoborere y’igihugu cyabo iba gutya itaba gutya. Ubuse abanyarwanda bifuje ko Repubulika isimburwa na Cyami bikaba ntiyaba ari demokarasi ? Kuki se twabishidikanyaho kandi muri 1961 barashyizeho Repubulika ngo isimbure Ubwami ? Aha icyo nshaka kuvuga ni uko igihe abanyarwanda babishatse ndetse bakajya ku karubanda bakabisaba nk’uko batangiye kubigaragaza, ikintu cya mbere dukwiye kwemera ni impaka kuri icyo kibazo, icya kabiri ni ugukemura impaka muri demokrasi byaba ngombwa bigaca muri referendum. Ushobora kubyanga wenyine ni Perezida Kagame kuko ntawamuhatira kwiyamamaza atabishaka, ariko nabwo ntiyakoma imbere abanyarwanda igihe bahagurukiye kuvuga ko igihugu cyabo bifuza ko kiyoborwa n’ushobora kwiyamamaza ubuziraherezo cyangwa kugeza inshuro runaka.


Abavuga ko manda zitagomba kurenga 2 kuki batibaza impamvu zitagomba kurenga 3, 4 cyangwa imwe ? Igisubizo ni uko byanditse mu itegeko nshinga. Amategeko se ntateganya uko itegeko nshinga rihindurwa ndetse ngo anateganye uko ingingo ziremereye nka ziriya zo mu itegeko nshinga zishobora guhindurwa muri demokarasi ? Ibyo byose se byubahirijwe ikibazo cyaba ikihe ?


Abatinya ko amahanga yaduha akato inkunga zikarushaho gufungwa bemera ko ayo mahanga yari akwiye kuba yubahiriza ihame mpuzamanga rya right of nations to self determination cyangwa droit des peuples de disposer d’eux memes ? Amahanga abyivanzemo se uwaba abaye umunyarugomo yaba nde ?


Demokarasi se ni ukubaho uko undi ashaka cyangwa ni ukubaho uko abenshi mu banyagihugu babigennye ?


Ni amahirwe atagereranywa kuba ikibazo cy’uko u Rwanda ruzayoborwa nyuma ya 2017 gitangiye kuganirwaho ubu. Ibi biragaragaza ko Perezida Kagame yiteguye kumva icyo abanyarwanda bamubwira, biragaragaza ko nta mugambi wo kuzingitirana abantu ku munota wanyuma. Ni amahirwe atabaho yo kugirango abanyarwanda tubiganireho aho turi hose tuzafate icyemezo cyatuma muri 2017 umurongo mwiza igihugu kirimo ukomeza, ibitaragezweho bikomeza gukorwa kandi igihugu ntigihungabane na gato.

 

Ntabwo nimye agaciro ibitekerezo by’abasanga Perezida Kagame yari akwiye gutanga inkoni y’ubushumba muri 2017 ndetse njye nongeraho ko byari kuba mahire iyo bishoboka. Ariko ndareba uru Rwanda rukanshisha. Ndarureba nkababwa ! Ndarureba ngatinya ko rwagwa mu maboko y’umudabagizi cyangwa umuntu usanzwe nka jye nawe dushobora gushaka gutinda mu makoni mu byo dukora maze abazimu bakarusubiza aho rwahoze. Ndarureba ngatinya akajagari katuma izi ngabo zirebera zicecetse (la grande muette) zarambirwa zikabyivangamo nk’uko byagiye bigenda mu bihugu bimwe bya Afurika. Mfite n’ikizere ariko cy’uko abanyarwanda atari abana, ko atari ba batibuka, ko atari ba mutima muke wo mu rutiba kandi ko bafite igihe cyo kuzabona formule ibanogeye yo guhuza izi mpungenge z’ibice byombi. Ni nayo nyandiko ubutaha nemereye abasomyi b’IGIHE.com aho tuzarebera hamwe uburyo demokarasi, icyubahiro cy’igihugu bishobora guhuzwa n’inyungu zacyo.

 

Hejuru ku ifoto : Umuturirwa wa Kigali City Tower wasenyutse, ifoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.


Iyi nkuru ni igitekerezo cya Bernardin Ndashimye, umusomyi wa IGIHE.com,Kimihurura, Rugando.

 

 

Commentaires : 196
  • #196

    五便宝 (mardi, 17 septembre 2013 11:10)

    http://www.allkanpou.com/product/五便宝.html五便宝
    http://www.allkanpou.com/product/巨人倍増.html巨人倍増
    http://www.allkanpou.com/product/紅蜘蛛.html紅蜘蛛
    http://www.allkanpou.com/product/花痴.html花痴
    http://www.allkanpou.com/product/三体牛鞭.html三体牛鞭
    http://www.allkanpou.com/product/威哥王.html威哥王
    http://www.allkanpou.com/product/中絶薬RU486.html RU486
    http://www.allkanpou.com/biyaku/媚薬.html媚薬
    http://www.allkanpou.com/product/天天素.html天天素
    http://www.allkanpou.com/product/三便宝.html三便宝
    http://www.allkanpou.com/product/蟻力神1.html蟻力神
    http://www.allkanpou.com/product/三体牛鞭.html三體牛鞭
    http://www.allkanpou.com/product/guoran1.htmlv26 カプセル
    http://www.allkanpou.com/product/qisheng.html奇勝カプセル
    http://www.allkanpou.com/product/福源春.html福源春

    http://www.allkanpou.com/product/花痴.html花痴
    http://www.allkanpou.com/biyaku/媚薬.html媚薬
    http://www.allkanpou.com/product/D10.html D10 媚薬
    http://www.allkanpou.com/product/d10.html催情剤
    http://www.allkanpou.com/biyaku/女性媚薬.html女性用媚薬
    http://www.allkanpou.com/seiryokuzai/精力増強.html精力増強剤
    http://www.allkanpou.com/seiryokuzai/精力剤.html強精剤
    http://www.allkanpou.com/seiryokuzai/精力剤.html漢方 強精剤
    http://www.allkanpou.com/biyaku/女性媚薬.html女性用媚薬
    http://www.allkanpou.com/product/絶對高潮6.html催淫
    http://www.allkanpou.com/product/vov催情粉.html催情
    http://www.allkanpou.com/seiryokuzai/強化性欲.html性欲増強
    http://www.allkanpou.com/product/福源春.html媚薬 カプセル
    http://www.allkanpou.com/product/花之欲5.html花之欲
    http://www.allkanpou.com/product/潤滑剤.html性欲増強通販
    http://www.allkanpou.com/product/fagou.html法国性奴

    http://www.allkanpou.com/product/韓国痩身一1.html韓国痩身1号
    http://www.allkanpou.com/product/zhongjishoushen.html終極痩身
    http://www.allkanpou.com/product/韓国痩身一号5.html韓国痩身一号
    http://www.allkanpou.com/product/新一粒神.html新一粒神
    http://www.allkanpou.com/daietto/ダイエット薬.htmlダイエット薬
    http://www.allkanpou.com/product/曲美.html曲美 本物
    http://www.allkanpou.com/product/曲美10.html
    http://www.allkanpou.com/product/v26速効.html V26
    http://www.allkanpou.com/product/%E7%B4%85%E8%9C%98%E8%9B%9B30.html紅蜘蛛
    http://www.allkanpou.com/daietto/ダイエット.htmlダイエット
    http://www.allkanpou.com/product/御秀堂養顔痩身.html御秀堂
    http://www.allkanpou.com/product/韓国痩身一1.html痩身一号
    http://www.allkanpou.com/product/韓国痩身一1.html痩身1号

    http://www.allkanpou.com/product/%E5%A8%81%E5%93%A5%E7%8E%8B.html威哥王
    http://www.allkanpou.com/product/%E5%B7%A8%E4%BA%BA%E5%80%8D%E5%A2%97.html巨人倍増
    http://www.allkanpou.com/product/%E4%BA%94%E4%BE%BF%E5%AE%9D.html五便宝
    http://www.allkanpou.com/product/%E7%B4%85%E8%9C%98%E8%9B%9B30.html紅蜘蛛
    http://www.allkanpou.com/product/%E8%9F%BB%E5%8A%9B%E7%A5%9E1.html蟻力神
    http://www.allkanpou.com/product/%E4%B8%89%E4%BE%BF%E5%AE%9D.html三便宝
    http://www.allkanpou.com/product/%E8%9F%BB%E5%8A%9B%E7%A5%9E1.html蟻力神
    http://www.allkanpou.com/product/%E4%B8%89%E4%BE%BF%E5%AE%9D.html三便宝
    http://www.allkanpou.com/product/%E4%BA%94%E4%BE%BF%E5%AE%9D.html五便宝
    http://www.allkanpou.com/product/%E5%A8%81%E5%93%A5%E7%8E%8B.html威哥王
    http://www.allkanpou.com/product/%E5%B7%A8%E4%BA%BA%E5%80%8D%E5%A2%97.html巨人倍増
    http://www.allkanpou.com/product/%E4%BA%94%E4%BE%BF%E5%AE%9D.html五便宝
    http://www.allkanpou.com/product/%E7%B4%85%E8%9C%98%E8%9B%9B30.html紅蜘蛛
    http://www.allkanpou.com/product/%E8%9F%BB%E5%8A%9B%E7%A5%9E1.html蟻力神
    http://www.allkanpou.com/product/%E4%B8%89%E4%BE%BF%E5%AE%9D.html三便宝
    http://www.allkanpou.com/product/%E8%9F%BB%E5%8A%9B%E7%A5%9E1.html蟻力神
    http://www.allkanpou.com/product/%E4%B8%89%E4%BE%BF%E5%AE%9D.html三便宝
    http://www.allkanpou.com/product/%E4%BA%94%E4%BE%BF%E5%AE%9D.html五便宝
    http://www.allkanpou.com/product/紅蜘蛛.html紅蜘蛛
    http://www.allkanpou.com/product/花痴.html花痴
    http://www.allkanpou.com/product/三体牛鞭.html三体牛鞭
    http://www.allkanpou.com/product/三体牛鞭.html三體牛鞭
    http://www.allkanpou.com/product/福源春.html福源春カプセル
    http://www.allkanpou.com/product/中絶薬RU486.htmlRU486
    http://www.allkanpou.com/biyaku/媚薬.html媚薬
    http://www.allkanpou.com/product/天天素.html天天素
    http://www.allkanpou.com/product/福源春.html福源春
    http://www.allkanpou.com/product/D10.htmlD10 媚薬
    http://www.allkanpou.com/product/d10.html催情剤
    http://www.allkanpou.com/product/狼1号.html狼1号
    http://www.allkanpou.com/product/狼1号.html狼一号
    http://www.allkanpou.com/product/三体牛鞭.html三體牛鞭
    http://www.allkanpou.com/product/%E7%B4%85%E8%9C%98%E8%9B%9B30.html紅蜘蛛
    http://www.allkanpou.com/product/%E8%9F%BB%E5%8A%9B%E7%A5%9E1.html蟻力神
    http://www.allkanpou.com/product/ngzzw.html男根増長素
    http://www.allkanpou.com/product/v26速効.htmlV26

  • #195

    紅蜘蛛 (jeudi, 01 août 2013 05:16)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #194

    威哥王 (jeudi, 01 août 2013 05:04)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #193

    巨人倍増 (lundi, 08 juillet 2013 03:53)

    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    中絶薬:http://www.kanpocom.com/zhongjue/
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/
    媚薬:http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html
    RU486:http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    消渇丸:http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html
    花之欲:http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    花之欲:http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    漢方ダイエット:http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    男露888:http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html
    リドスプレー:http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    Wenickman:http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html
    WENICKMAN:http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html
    くらはちほう:http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html
    さんべんぼう:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    新一粒神:http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html
    福源春カプセル:http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html
    五便宝:http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html
    精力増強剤:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蔵八宝:http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html
    催情:http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html
    勃動力:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    男宝:http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html
    魔根:http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    しんいちつぶしん:http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html

    女性用媚薬:http://www.kanpocom.com/meiyao/
    催淫通販:http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html
    勃動力三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/pro/stlb.html
    イーリーシン:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    ダイエット薬:http://www.kanpocom.com/jianfei/feiman.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuan-chun.html
    早漏防止:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/zaoxie.html
    ビグレックス オイル:http://www.kanpocom.com/pro/Oil.html
    催淫:http://www.kanpocom.com/meiyao/cuiyin.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    法国性奴:http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html
    ナンパオ:http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html
    ベニクモ:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    福源春:http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html
    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    催淫通販:http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    VigRx:http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html
    巨人倍増 販売:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    キョジンバイゾウ:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeizeng.html

  • #192

    威哥王 (lundi, 08 juillet 2013 03:48)

    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com

    花痴:http://www.花痴.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com
    三便宝:http://www.三便宝.com
    三便宝:http://www.三便宝.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.net
    狼一号:http://www.狼一号.com
    狼1号:http://www.狼一号.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com


    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com

    花痴:http://www.花痴.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com
    三便宝:http://www.三便宝.com
    三便宝:http://www.三便宝.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.net
    狼一号:http://www.狼一号.com
    狼1号:http://www.狼一号.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.net
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com
    威哥王:http://www.威哥王通販.com


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html
    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    漢方ダイエット:http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html

    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html

    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html

  • #191

    mukamuga (dimanche, 24 février 2013 17:27)

    Iyo rukomanyo ni isenya demokarasi !

  • #190

    MUKKAMUGEMA COMENT 188 (samedi, 23 février 2013 17:28)

    KUKI MUJISHISHA MWA BIKINGA MWE RUMENDE BERNARDIN NTIYARONGOYE UMUKOBWA WA MURUMUNA FELICITA WAWE UBA AFRIQUE DU SUD MURAJIJISHA BANDE??????ASSUMEZ

  • #189

    made in USA (vendredi, 22 février 2013 19:42)

    Et si nous n’avions rien compris aux massacres qui ont ravagé le Rwanda ? Pour Edward S. Herman et David Peterson, il ne serait pas agi d’un génocide des tutsis par le Hutu Power, mais d’une guerre secrète des Etats-Unis ayant coûté la vie tout autant à des hutus qu’à des tutsis. Au centre de ce jeu sanglant : l’impénétrable Paul Kagamé

  • #188

    mukamugema (vendredi, 22 février 2013 14:20)

    Ndagushimiye wowe umpuguye .Uriya Ndashimye jye nita YUDA yaranyihishuriye agambana ngo batere imitarimba mu nva ya Data. Sinamenya ibyo aba agambana ariko nzafatanya n'abamwagana aho bari hose.
    Icyo ntazakora ni ukumwitiranya n'abamubyara cyangwa abo bavukaka kuko icyaha ari gatozi

  • #187

    RUMENDE (jeudi, 21 février 2013 23:55)

    NIKO BERNARDIN TWAMITAGA TWIGANA MU ISHULI MUBAYOZEFI I KABGAYI ICYO CYOHE MUKIHORERE NACYO SICYO IKIBAZO YABAJIJE NITWE TWAMUBWIYE NGO AKIBAZE
    MUZEHE RUTAREMARA YONGERE AMUVUGIRE!!!!! ALIKO SE ATANIYEHE NAYA NGIRWA MAITRE ILI MU Buruseli twunvise YITWA INNOCENT TWAGIRA BIGANYE NGO NINI NSHUTI YE YILIRWA ISHUKA ABANTU BAVUYE I RWANDA BAKAYIHA AMAFARANGA ITAZI KUBURURANA IMANZA YAGIYEMO ZOSE NI NEGATIFS NSANSAAA.AHUBWO AKILIRWA AKORA AMADOSIYE AFATANYISHE NABAGORE BATAYE UMUTWE NGO ASHAKA GUFUNGISHA ABALI MU BUBILIGI ATAZIKO BAMUZI KANDI NTABYO AZAPFA AGEZEHO AZIBUKE NGO ODIO PROFANUM VULGUS ET ARCEO

  • #186

    Special Forces (jeudi, 21 février 2013 23:28)

    Amakuru Umuvugizi ukura mu nzego z’ubutasi za perezida Kagame yemeza ko abasirikare b’aba commando, babarizwa mu cyitwa «Special Brigade», iyi «Special Brigade» ikaba ari na yo ifite «battallion» irinda umujyi wa Kigali, ku bw’umwihariko bakaba binubira uburyo bahembwa intica ntikize, mu gihe abasirikare barinda perezida Kagame, ari bo «Presidential Protection Brigade», bagenerwa agahimbazamuskyi k’akayabo karenga ibihumbi magana abiri kuri buri musirikare buri kwezi.
    Mu gihe aba basirikare b’abakomando bafite inshingano zo kurinda umujyi wa Kigali ku bw’umwihariko, ariko amarira yabo akaba ari yose, umwe muri bo wavuganye n’Umuvugizi yabidutangarije muri aya magambo :“Biratangaje kubona tudahembwa kimwe n’abasirikare bagenzi bacu bashinzwe kurinda perezida Kagame kandi tunganya amapeti ya gisirikare, tukaba tunafite inshingano zirusha iz’abo basirikare bashinzwe kurinda perezida Kagame, bakaba baturusha umushahara ugera ku bihumbi birenga magana abiri buri kwezi”.
    Ukudahembwa neza kw’aba bakomando bashinzwe kurinda umujyi wa Kigali ni byo byatumye hiyongera ubugizi bwa nabi mu mujyi wa Kigali, dore ko abo basirikare usanga bakoreshwa mu gihe batanafite uburyo bari bugere mu mujyi wa Kigali baturutse mu birindiro byabo byitaruye gato n’umujyi wa Kigali, ku buryo bamwe aho kurinda umutekano bahitamo kwigabiza iby’abaturage kugirango babone uko babaho mu buzima buhenze bwa buri munsi bwo mu mujyi wa Kigali.
    Undi mu basirikare babarizwa muri «Special Brigade», utarashatse ko dushyira ahagaragara amazina ye, yabidutangarije muri aya magambo: «Biratangaje kubona Lt Gen Kayonga, mu minsi ishize, yaradutwaye mu masomo yo gukunda igihugu kimwe na bagenzi be bashinzwe kutuyobora, ariko bakiyibagiza ko baba baduhaye inshingano zikomeye zo kurinda umujyi wa Kigali nta n’amafaranga batugeneye nibura yo kunywa no kurya ya buri munsi, dore ko turya ari uko tumaze kugera mu birindiro byacu, tukaba tugera n’aho tubwirirwa, mu gihe ari twe dufite inshingano zikomeye zo kurinda umujyi wa Kigali”.
    Aba bakomando bakaba baribajije impamvu y’ikinyuranyo gikabije ku mushahara wabo, n’impamvu bagenzi babo bashinzwe kurinda perezida Kagame ari bo bahembwa umushahara utubutse kurusha abandi kandi abahembwa make banabarusha gukora akazi kagoranye, ku buryo rushati wo mu basirikare barinda Kagame arusha umushahara major ubarizwa muri RDF, bakaba baribajije udashinzwe kurinda perezida Kagame uwo ari we cyangwa ubusugire bw’igihugu ku buryo habaho iri toneshwa n’ivangura rikabije mu bijyanye n’umushahara mu gisirikare cya RDF.
    Amakuru agera ku Umuvugizi akaba yemeza ko «battallion» ya «Special Forces» yayoborwaga na Col Nkangura ubu yasimbuwe n’iya Lt Col Kasiyusi nyuma y’aho Umuvugizi usohoreye amakuru afite za gihamya zerekanaga ko izi ngabo za «Special Forces» ari zo zari muri Kongo ziyogoza abaturage b’icyo bihugu, zitwikiriye inyeshyamba za M23, byabaye ngombwa ko zivayo, umuyobozi wazo ari we Col Nkangura akaba yarahawe akaruhuko k’akazi, agasimburwa na Col Karegire.

  • #185

    Berenardini Ndashimwe (jeudi, 21 février 2013 22:11)

    guhakwa byaracitse ndi gusaba umwanya wa primer minister 2017 nkazatahukana maman na bishiki byanjye byigize ibiraya kungufu mu Bubiligi. Nzahita ndongora murumuna wa Jeannette baramunyemereye. Iwacu baari abakingishakibando none nihanaguye ivu. Bernardin

  • #184

    Intozo (jeudi, 21 février 2013 17:35)

    Ariko mwa bahigi mwe mubona iri teranamagambo ryanyu rizatuma mutera imbere? Nawe se uyu munsi muba mwihaye naka, ajo ni nika wundi, ejobundi ni uko, handi mwibasiye abantu najyajya numva ngo bari muri oposition! Mukomeze mwisenye muzahora muri urwo!

  • #183

    Umurungi (jeudi, 21 février 2013 13:57)

    ariko muziko musetsa? barabajijisha namwe mukirukankira iyo nk abarozwe!!ubundi n iyi mandat ntiyakagombye kuyirangiza!!!ariko kubera ibipindi bya rupiyefu babazaniye 2017 namwe si ugusara murasizora/ wa mugani Bateye ibuye mu gihuru ngo barebe ikivumbukamo!! ngaho nimumbwire ibyavumbutsemo!!Jye mbona ari ubuswa bwinshi cyane bwo muri bene Sebahinzi!!nk aho mwakwishyize hamwe ni uguterana magambo gusaaaaaaaaaaa!!mwirirwa mukwega amaboko gusa. Nababwira ko nimutitonda iyi mandat izarangira mu mahoro ndetse hagakurikiraho n izindi 2!!Cyomoro azaba amaze gukura aka Rwabugiri ubudi abategeke ye!!!harya ngo ubukana bw< imboga bushirira he???

  • #182

    Hatari (jeudi, 21 février 2013 02:50)

    Ubwo Bernardin ashishikajwe no kureba uko Prezida Kagame yakongera gutorwa,Padri Eugène w'i Mibirizi yavuye hasi muri campagne ya Padri Thomas n'ishyaka Ishema.

  • #181

    Kuri Mukamugema (jeudi, 21 février 2013 02:22)

    Ariko mwe murakina mu bikomeye! Hanyuma se naruhuka uwo mwaka azagumana n'ubudahangarwa? Arega buriya haba hari byinshi byihishe imyuma y'iriya manipulation! Reba nawe, haracyari imyaka ine yose; ariko aho kugirengo perezida ashishikanzwe no gutegura abazamusimbura, we ashishikajwe n'uko twakumva ko ari we kamara. Aho ntacyo mwumvamo?

  • #180

    mukamugema (mercredi, 20 février 2013 17:28)

    Bernardin,
    Ibyo uvuze bishobora kuba byerekana ko utegeka igihugu adategura uzamusimbura kandi yaragiyeho azi ko azamara mandats 2 gusa, akaba apinga amategeko agomba kuturengera twese.
    Mu mateka y'u Rwanda si wowe wa mbere uharaniye ko mandats zakongererwa président runaka ! Reba uko byagenze ! Mbese kuki ataruhuka mandat imwe ngo azagaruke bityo akaba yubahirije amategeko anerekanye ko akunzwe n'abaturage ! None se ibyo yakoze biraregetse ku buryo avuyeho mandat imwe byahita bisenyuka ?

  • #179

    Kumiro (mercredi, 20 février 2013 05:34)

    Hu, urumva se Ndashimye we atarimo gusingiza ingoma ashaka ko igumaho! Kandi siwe wenyine abihuriyeho n,abandi bari mu nzego sifata ibyemezo bose bahawe umukoro wo gushyira ahagaragara icyifuzo cya shebuja, cyo kugundira.
    None se iyo tuba tugira abadepite n'abandi bakozi bo mu nzego zifata ibyemezo bitaye ku rukundo bafitiye abaturage, ibyemezo nk'ibi byo kudukandamiza byahabwa intebe? Ariko kuko inda nini yabatanze imbere, bahora bashaka uburyo bwose bwo gucuza Rubanda utwabo! Uko ubizi se baka umusanzu abanyeshuri kuko aribo bahembwa? Babigira nkana! Bazi ko abanyeshuri ari benshi muri iki gihe, niyo babaka inote y'ijana gusa babavanamo akayabo. None urishyigiza ngo ubikoreho iki ko aba ari itegeko ryavuye iBukuru?

    Tuzagira ubuyobozi bwita ki mibereho y'abo buyobora ryari; abaturage tuzarekeraho kurenganywa ryari? Ese leta iyo ica amafaranga ya buri kintu cyose, twakagombye kugirira uburenganzira, yumva ari leta utumariye iki? Yumva se ahubwo ko twe ayo mafaranga tuyavana he?

    Nizere ko abadepite n'abaminisitiri basoma umuhanuzi.

  • #178

    Rugira (mercredi, 20 février 2013 03:55)

    Maze kumenya mu kanya ko abanyeshuri ba za kaminuza z'u Rwanda batinze gutanga umusoro w'umutekano bagiye kwirukanwa! Mpise nibaza impamvu abanyeshuri bagomba kwishyura amafaranga y'umutekano? Umutekano w'abaturage se bagomba kuwugura? Nta minisiteri se ishinzwe umutekano? Abapolisi n'abasirikari bahora bajagata muri uyu mugi wa Kigali n'ahandi hose mu Rwanda bashinzwe iki? Ntibahembwa? Turi mu bihe by'intambara se ku buryo buri muntu wese agomba kwisakasaka agatanga umusanzu wo kurinda umutekano? Asyiii we! Ibi byo guhoza abaturage ku mutunariko nabyo bisigaye biteye iseseme!

  • #177

    Gasopu (mercredi, 20 février 2013 03:40)

    Hari umukiga w'inda nini yuzuye ubugome witwa Nzabagerageza Innocent wahungize Rusizi wihishe muri RPF usigaye agenda acengeza ingengabitekerezo ya jenoside.

  • #176

    @ (mardi, 19 février 2013 20:05)

    Thomas yoshywa na Myr Bimenyimana.

  • #175

    kanuma (mardi, 19 février 2013 13:14)

    Ewana birabababje kumva umuntu wumudogiteri mu byamategeko yitiranya umuntu na za institutions ...erega nuko mutatureka ngo natwe dusubize nka ba bernardin ...Kgame simpakanye ni subjective factor ariko umenye ko umu leader mwiza atikanyiza ahubwo ategura abazamusimbura abaha ku buhanga afite ..ikindi kandi kagame azakomeza afashe u Rwanda muli capacity nshya azaba agezemo .......Ese pasteur Bizimungu we ntago yari umuyobozi ,ese iyo caracter ya Kgame nta wundi munbyarwanda wayigira ,ese twirinze guhora abamurwanya ntibababa bafite ibyo bapfa bifatika kandi bahindura bitari personal matters .......amategeko ntago ari ubuhenda abana twese aratureba ashobora kuba afite legitimite horizontal nkuko koko ngo abaturage bamushaka ,nahabyarimana baramukundaga mpaka bagera naho bakoreshwa genocide kubera kumukulikira ariko nta legitimite vertical manda ya gatatu imuha ......dukeneye strong institutions ntago dukeneye strong leaders

  • #174

    FDI RNC (mardi, 19 février 2013 04:42)

    Ubufatanye bw’inorabusa FDU na JUVENAL Kayumba Nyamwasa n’ABAMBARI be, ntibuhwema gutangaza. Ikintu bakoze kitwa kizima ni ukuvuga ko ngo bafitiye u Rwanda igisubizo. Ariko ibibera mu mashyaka yabo ubwaho mu mbere, ntabwo biboroheye.

    Mu cyumweru gishize, RNC yongeye guhura n’uruva gusenya I Buruseri, ubwo umuhakanyi wa Jenoside Tuyishime Brigitte yavugaga ko RNC ntacyo imariye FDU, ko ahubwo irimo gukoresha FDU kugirango yibonere abayoboke ati: “nta n’umutwe wa gisirikari bafite, none bigaramiye i Burayi, muri Amerika na Afurika y’ Epfo.”

    N’ubwo AGATSIKO gakomeze kwigaragaza nk’aho ari abatagatifu, ababagannye bazi ngo ni abantu, aho babamenyeye biruka amasigamana ari nabyo bikomeje gutuma JUVENAL agira uburakari bwinshi n’ikimwaro! Iki cyumweru cyonyine gishize, abitwaga abayoboke ba RNC bazinze twabo basiga Jean Marie Micombero bati ni Umwirasi.

    Ibi ni na nabyo bareze Dr THIEF REDCOM wiyita Rudasingwa Theogene, na wa muhehezi mukuru we Gerald Gahima naho JUVENAL Kayumba na Patrick Karegeya bakabarega ko ntaho bagira bahagaze icyo bareba ari inyugu zabo gusa bityo Ishyaka RNC naryo rikaba nta Gahunda nzima rifite..

    Ariko mu Kinyarwanda baca umugani ngo “ibisa birasabirana” buriya niyo mpamvu banifatanije muri ayo mafuti yabo!

    Ibyo Tuyishine Brigitte avuga si bishyashya. Byavuzwe kuva ubwo RNC yasabaga ubufatanye n’abahezanguni ba FDU. Ubwo bufatanye bwatumye FDU icikamo ibice. Igice kimwe kikavuga ko kidashaka kwifatanya n’abicanyi! JUVENAL n’abambari be bavugaga ko bazakora ingabo zizafata Kigali mu gihe cy’amezi make cyane.

    Mu kujijisha abo bifatanije bashatse abantu bo gutera za gerenade mu Rwanda. Ubushishozi n’ubushake bwakoreshejwe mu kuzirwanya n’ubu ntawe barongera kubasha kuzitera. Niba rero ubu Tuyishime Brigitte aribwo akibimenya ibyo birerekana ubuswa bwe muri Politiki.

    Akaba ari nayo mpamvu, yananiwe guhisha uburakari bwuzuye ivanguramoko

  • #173

    Karyabwite (mardi, 19 février 2013 04:37)

    Ese byaba bishoboka kongera kuvuga Ubwigenge bw’igihugu muri iki gihe u Rwanda ruyobowe na FPR? Ibyo aribyo byose muri principes u Rwanda koko rurigenga! Niba kwigenga ari ukuba nta gihugu cy’amahanga gikolonije abaturage. Kera ku gihe cyabanjirije ukwigenga, bivugwa ko ubwigenge bw’igihugu bwo muri principes ataribwo bwari bushishikaje mbere na mbere abanyapolitiki baharaniraga rubanda rugufi, bamwe mu bakuze bakavuga ko icyo gihe intego yari yimirijwe imbere yari « demokarasi y’aboro » (democratie d’abord!). Kubw’abanyapolitiki, ntacyo byari bimaze ko igihugu cyigenga abaturage badafite ukwishyira ukizana. Muri iki gihe ibintu bisa n’ibyasubiye inyuma cyane! Nta byago nko kubona abenegihugu babaho basa n’abakolonijwe n’abandi benegihugu! Ese abantu basheshe akanguhe, inararibonye mu banyarwanda baba babona bate inzira y’ubwigenge? Birakwiye gutega amatwi impande zose, mu gihe habaho kwizera ko Inkotanyi abantu bakuru nabo zitabahinduye abidishyi! Byibuze iyaba habagaho gutanga ibitekerezo mu basheshe akanguhe, hakabaho kuvuga mu bwigenge busesuye nta nyungu za politiki zibyihishe inyuma, kera wenda byazashoboka ko abanyarwanda bagira igitekerezo bakuramo cyafasha mu kuzahura igihugu. Nk’uko biboneka muri iyi minsi, umunyagitugu uyoboye u Rwanda arasa n’uwiyemeje kwigundiriza ku butegetsi, bityo akihindura Prezida ubuzima bwe bwose. Igihe cyose umuprezida mu Rwanda yagiye afata icyemezo cyo kugundira ubutegetsi ubutaburekura, byagiye biba intandaro yo kumuhirika. Ibyo byabaye kuri Kayibanda, biba kuri Habyarimana, none ubwo Kagame wishyizeho nawe asanze agomba kunyura muri iyo nzira, ibihe birasa n’ibigenura amahindura, kandi amahindura mu Rwanda akunze kujyana n’imidugararo ishegesha igihugu. Ese abasaza n’abandi basheshe akanguhe baba bafite icyo bavuga ku cyakorwa kugira ngo hirindwe impinduka zikunze kurangwa n’imivu y’amaraso mu gihugu? Burya umusaza upfuye ngo aba ari nka bibliotheque ihiye! Birakwiye ko abasheshe akanguhe batatinya gutangaza ibyiyumviro byabo, mu gihe byagira icyo bifashaho mu gukiza igihugu. Amateka yacu ntituzayabwirwa n’abayobozi b’igitugu bagenda basimburana, mu gihe biboneka ko abo bakunze kwihitiramo kwandika amateka yo gushegesha umuryango nyarwanda. Amateka navugwe uko ari n’abakuru bayabayemo, bayaganireho bayunguraneho ibitekerezo, bityo ababyiruka bazabone nabo umusinge baheraho bandika ayabo. Ubutumwa dusanga muri video iri hasi aho bwatangajwe n’umusaza Karyabwite Pierre, uvuga uko abona ibyo yabayemo mu myaka yashyiraga ubwigenge bw’u Rwanda. Ese haba hari abandi basaza biteguye kumugwa mu ntege no kumwunganira? Niba haba hakiri abo ingoma y’abidishyi itaciriye mu buvumo, twakwizera ko abanyarwanda bazabasha kubavomaho byinshi byafasha mu kurushaho kumva ameteka yaranze igihugu mu bihe binyuranye!

  • #172

    ubusambo 2 (mardi, 19 février 2013 04:33)

    Akandi gashya ni ukuntu perezida Kagame atagize isoni zo gusaba Leta ko imugenera inguzanyo igera kuri kariya kayabo kavuzwe hejuru kugirango agashore mu mushinga w’ubucuruzi bwe bwite, ari wo Rwanda Conventional Centre, mu gihe azi neza ko uwo mushinga wariwe mw’ikubitiro ku buryo amafaranga amaze kuwushoramo aruta umusaruro wari kuzatanga. Ubu bujura ndengakamere bukaba bwarakozwe mu rwego rwa mafia, bukozwe na Mafia Jeannette Kagame, uyu akoresheje minisiiri Musoni James na ambasaderi Gasana Eugène.
    Ubwo yahatwaga ibibazo bijyanye n’ihindurwa ry’iyi ngengo y’imari ya Leta, mu gusubiza n’ikimwaro kivanze n’agahinda kenshi, minisitiri John Rwangombwa yagerageje kumvisha abadepite ndetse n’abanyarwanda bari mu cyumba cy’inama, ko «budget» ya Leta yiyongereyeho 24.8% ugereranyije n’imibare yari iteganijwe ingana na 14%; minisitiri Rwangombwa yaje ariko kunanirwa gusobanura neza icyatumye u Rwanda rwohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga, ku buryo abahanga mu by’ubukungu batangarije Umuvugizi ko ikibabaje muri ibi byose ari uko mu mibare y’ingengo y’imari ya Leta yatanzwe icyo gihe, bigaragara ko igihugu cyungutse, kikanabona amadovizi menshi, ariko mu by’ukuri ibyo bicuruzwa minisitiri w’Imari akaba yaratinye kubigaragaza muri raporo ye y’igenamigambi, bikaba nta bindi urestse amabuye y’agaciro perezida Kagame yasahuye muri Kongo, akayagurisha hanze y’igihugu, umusaruro uvuyemo ukaba ntacyo umarira abanyarwanda uretse kujya mu mifuka ye bwite.
    Bwana John Rwangombwa yanaboneyeho umwanya wo gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko ko hari amafaranga agera kuri miliyari 54.4 z’amanyarwanda yagombaga guturuka mu mifuka y’abaterankunga, ariko Leta ya Kagame ikaba nta cyizere ifite ko ayo mafaranga ikiyabonye, bityo akaba yarakuwe muri «budget» ya 2012-2013. Minisitiri Rwangombwa akaba na none yaratinyutse gusobanura ko habayeho kwibeshya ku mubare w’amafaranga igihugu kinjiza, aturuka mu bikorwa byo kurinda amahoro hirya no hino mu bihugu bitandukanye, aho kuvuga ko mu isanduku ya Leta hinjijwe miliyoni 58, nyamara umubare nyawo ukaba mu by’ukuri ari miliyoni 48.
    Nubwo John Rwangombwa yashoboye gusobanura ko amafaranga yagombaga guturuka mu kigo gishinzwe imisoro n’amahôro (Rwanda Revenue Authority), ayakomeje kuboneka agera kuri miliyoni 641 z’amanyarwanda ariko yananiwe gusobanura icyo amafaranga yiswe «Agaciro Development Fund», yakoreshejwe mu gihe ayo mafaranga yagiye yakwa abanyarwanda ku ngufu ariko kugeza magingo aya Minisitiri Rwangobwa akaba adashobora gusobanura aho ayo mafaranga yarigitiye.
    Minisitiri Rwangombwa akaba na none yarasobanuriye abadepite ko ibyemezo ibihugu by’abaterankunga, birangajwe imbere na Sweden, Ubudage, Ubwongereza, Denmark, na Banki nyafurika itsura amajyambere hamwe na World Bank , byafatiye u Rwanda kubera gushoza intambara muri Kongo, byatumye u Rwanda rugwa mu cyuho cya «budget» igera kuri miliyari 156.5 y’amafaranga y’u Rwanda.
    Igiteye impungenge muri ibi byose bikaba ari uko aho kugirango Leta y’u Rwanda igabanye amafaranga asesagurwa na perezida Kagame, yikodeshaho indege zihenze ugereranyije n’umutungo u Rwanda rufite muri iki gihe, iyongera mu bikorwa bitandukanye birimo nko kumucumbikira mu mahoteri yishyurwa ibya Mirenge ahubwo Leta ya Kagame yamfashe icyemezo kibabaje cyo uguhagarika burundu amafaranga iyo Leta yahembaga abarimu baturuka mu bihugu byo hanze, bigishaga abana b’abanyarwanda ubumenyi bwisumbuyeho, ku buryo mu mwaka wa 2013 Leta y’u Rwanda idafite amafaranga yo guhemba aba barimu, bamwe muri bo bakaba baratangiye kwisubirira iwabo.
    Umwe mu bahanga mu by’ubukungu utarashatse ko dushyira amazina ye hanze, yanenze uburyo Leta ya Kagame yateguye iri genamigambi, cyane cyane uburyo yahisemo ibikorwa igomba guha ireme kurusha ibindi, bityo akaba asanga uburyo iri genamigambi ryateguwe na Leta ya Kagame, ryarateguranywe ubuswa bukabije, burimo no kudakunda igihugu, aho abariteguye batagize isoni zo gutera inkunga ubucuruzi bwite bwa Kagame, aho gutekereza ku bikorwa bifitiye rubanda akamaro, nk’ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi.
    Gasasira, Sweden.

  • #171

    ubusambo (mardi, 19 février 2013 04:32)

    Nubwo abaterankunga bahagarikiye u Rwanda imfashanyo barugeneraga kubera ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi bikorerwa igihugu cy’abaturanyi ba Kongo-Kinshasa, hifashishijwe inyeshyamba za M23, ibi bihano byafatiwe u Rwanda bikaba bimaze kurushegesha mu rwego rw’ubukungu, ikigaragara nuko Leta y’u Rwanda igenda irokoza hirya no hino udufaranga tugenda dushyirwa mw’isanduku yayo, nyamara umuvuduko wo kudusahura na none ukaba ukiri wa wundi.
    Ibikorwa by’ubujura bw’indengakamere byagaragajwe ku wa kane, ubwo minisitiri w’Imari n’igenamigambi, John Rwangombwa, yakoraga agashya, agashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari yasubiwemo kubera icyuho kinini cyatewe n’ihagarikwa ry’amafaranga y’abaterankunga ku Rwanda. Icyatangaje abanyarwanda kikaba ari uburyo iyo «budget» y’umwaka wa 2012-2013 yasubiwemo, ikagenera ubucuruzi bwite bwa perezida Kagame akayabo kagera hafi kuri miliyoni 340 z’amadorari ya Amerika, umuntu ashyize mu manyarwanda akaba agera kuri miliyari 227. Ayo mafaranga akaba agomba gushorwa mu bucuruzi Kagame yitirira sosiyete y’ubucuruzi Crystal Ventures, mu gihe igihugu cyakabaye kiyashora mu bikorwa rusange bifiteye akamaro abanyarwanda, nk’ubuhinzi n’ubworozi, uburezi cyangwa ubuzima, kugirango mu gihe kizaza u Rwanda byibura ruzabe rufite amavuriro ajyanye n’igihe tugezemo, ugereranyije n’ibihugu birukikije.
    Minisitiri John Rwangombwa ntiyatinye gushyira ahagaragara imigambi Kagame afite yo gufata amafaranga aturuka mu misoro y’abanyarwanda n’ay’abaterankunga, ubwo yabivugiraga ku Karunda ko ayo mafaranga agiye gushorwa mu masosiyete bwite ya Kagame nka Rwanda Air perezida Kagame afitemo imigabane igera kuri 90%. Ibi ngo bikaba biri mu rwego rwo kugoboka iyo sosiyete Kagame aherutse kugurira indege nshya, afashe inguzanyo mu mahanga, ariko iyo sosiyete ikaba itaranashoboye kwishyura iyo nguzanyo mu gihe cyari giteganyijwe.

  • #170

    AKAZU M’UBUSAHUZI BWAYOGOJE KISANGANI N’UTUNDI DUCE TWA CONGO (mardi, 19 février 2013 04:29)

    Ubundi busahuzi muli Congo buli za Masisi na Walikare aho Colta na gasegereti bicukurwa. Muli ubu busahuzi bwo halimo abantu benshi kandi batandukanye; b’amwe bafite amazu y’ubuguzi kuli Goma (Comptoir) abandi bafite ibirombe kandi bose bakorera Kigali, nk’urugero natanga n’urw’umusore witwa Eddy akaba ali muramu wa Kabarebe, yafunguye company Goma ili ku mazina n’adahuye n’ayo mu Rwanda. Amabuye yose ava mu mitwe

    Urundi rugero nubucukuzi bukorwa za Masisi na Warikare ariko ubwo bukaba buri kumabuye yitwa Colta na Gasegereti aho habonekamo ubwishi bw’abantu baba bakorera Kigali. B’amwe bakaba bafite amazu y’ubuguzi kuri Goma abandi bafite ibirombe. Urugero natanga n’urw’umusore bita Eddy muramu wa Kabarebe wafunguye company yise amazina adahuye n’indi afite mu Rwanda kandi byose bikora akazi kamwe. Ava mu mitwe yitwaje ibirwanisho ava Walikale muba Mai mai Nyatura n’ahandi; ahabwa Eddy, amwe akinjizwa mu Rwanda k’umazina yiyo campany akerekezwa mugihugu cya Canada.
    Andi yerekezwa mu Bushinwa, Ubuhinde na Turukiya aliko ayo yo ahabwa za Coperative z’ingabo zavuye k’urugerero bitwaje ko ngo hali izicukurwa Ku Gisenyi na Ruhengeli.

    Hali n’abandi bafashwa n’umufasha wa Kagame harimo uwitwa Karima Malike wahoze akora muri misiteri y’ububanyi n’amahanga; campany ye ikaba nayo yitwako ifite ikirombe mu Rwanda. Iyo Campany ayihuriyeho na Karega Vincent, Amabasaderi w’u Rwanda muri afrika y’epfo hamwe na Gasana Eugene ndetse n’umufasha wa Kagame. Amabuye agera kuri 60% asahurwa muri Congo anyura muri iyo campany yabo banafatanije n’umuzungu witwa Crise wahoze mukitwa Rwandametal
    Ikimaze kugaragara n’uko byatangiye kujya hanze bikamenyekana bigatuma bamwe bahagalikwa abandi bagahindura amazina ya za company zabo ndetse n’aho zikorera nk’urugero natanga aha ni company Jeanette Kagame yali afitemo imbaraga ihagaraliwe n’umuhungu wa Gahiga aliko itegekwa n’uwitwa Emery Rubagenga hamwe n’indi nshya yafunguwe I Bujumbura ihagaraliwe n’uwitwa Jean Paul abenshi bazi kw’izina rya Kiroboto. Amabuye ava Walikare anyuzwa I Bukavu akamusanga I Bujumbura nyuma akerekezwa mu Bushinwa.

    Ikindi kibafasha mur’ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro utavuze iyo mitwe yitwara gisirikare; bakoresha n’amafaranga y’amahimbano, hari n’uburyo babonamo ibyangobwa bakoresheje utegeka abacukuzi b’amabuye y’agaciro, n’abaguzi n’uwitwa John Kanyoni, niwe ubasabira ibyangobwa byo gucuruza ayo mabuye akinjira mu Rwanda, u Rwanda narwo rukabakorera impapuro z’inzira nta ngorane.
    Ubu harimo gukorwa andi mashyirahamwe mashya mu bindi bihugu nka Dubai, Kenya,Tanzania n’u Burundi ariko n’ayabasirikare bakuru bo mu Rwanda ndetse n’umuryango wa nyakubahwa Kagame n’umufasha we. Ubutaha tuzabagezaho k’uburyo burambuye uko ubucuruzi bugenda n’abandi bashya ba bwinjijwemo ndetse nibyo Dr Rutatina na Dan munyuza na Kayizari icyo bazize kuri ubwo bucukuzi bw’ amabuye y’agaciro nuruhare rwabo muli ubwo bucuzi.

  • #169

    AKAZU M’UBUSAHUZI BWAYOGOJE KISANGANI N’UTUNDI DUCE TWA CONGO (mardi, 19 février 2013 04:27)

    Nk’uko bimaze kuba akamenyero, iriya ntambara yo muri Congo bur’igihe iba ifite ikiba kiyihish inyuma nkisahurwa ry’umutungo kamere wayo. Muli make ngiye kubagezaho b’umwe mu busahuzi bwakozwe muri Congo kuva kuri Kabila 1, ababwihishe inyuma, n’uko bwagiye bukorwa n’abambali ba Kagame ndetse n’amakimbirane yagiye avuka atewe n’ubwo busahuzi.
    Ubusahuzi bwa Kisangani, nibwo bwabaye inkomoko y’intambara hagati y’Abagande n’Abanyarwanda bivuye k’umucuruzi Hatari Sekoko wagize uruhare rukomeye rwo gusahura amabuye y’agaciro ya diyama bacukuye aho bita Banaria. Ubwo busahuzi Hatari yali abufatanyije n’abandi bagabo alibo: Victor Bout, n’ umuhinde bita Sanjivan hamwe n’ingabo z’U Rwanda. Umwe muli abo bagabo bombi ngo yaba yaratawe muli yombi n’inzego z’ubutasi za USA alizo za FBI.
    Ubwo bucukuzi bwakozwe nko mugihe kigera k’umwaka ariko Hatari nabo bagenzi be ndetse n’ingabo z’U Rwanda bakaba bara bwirukanyemo uwitwaga Pikolo wari umucukuzi n’umuturage waho babifashijwemo n’uwitwaga Michele Kibwabwa.
    Andi mabuye y’agaciro ya Diyama babonaga, bayaguraga n’ abaturage bandi bakabishyura mafaranga y’amacurano yakorerwaga muri Amerika y’amajy’ epfo, habaga harimo amanye congo ndetse n’amadolari, imashini bifashishaga muri ubwo bucukuzi igice kimwe cyavuye muli Botswana ikindi kiva muri Siera Leone.

    Bijya gucika rero, hatangiye ubwumvikane bucye hagati ya Hatari na Sanjivan Ruprah ubwo Hatari yahise atanga amakuru kwa shebuja ko umugabo Sanjivan asigaye akorana n’abagande barimo Col Mugeni ndetse n’abandi nka Otafile. Hatari yavuze ko yibwe na Sanjivan Diyama zifite agaciro ka Million eshatu; ubwo umuliro w’amasasu uba utangiye kwaka ucura inkumbi Kisangani. Sanjivan aba yisubiliye South Africa asanga abandi bakoranaga nibwo umwe mu bakozi be witwaga Jacques wakomokaga I Bukavu afatiwe ku kibuga k’indege Kanombe yamburwa hafi amadorali ibihumbi magan’atanu ($500,000).

  • #168

    Uyu mutwa yateye umwaku nyina nabo bavukana. Imyaku yayikuye munnyo aheheta (lundi, 18 février 2013 21:57)

    Bernardin Ndayikomye
    (samedi, 16 février 2013 00:08)
    Ifuku y'umuhutu Bernardin nako parmehutu ruhekuzi 59 yiyemeje gutera abakobwa b'abatutsikazi sida yitwajeko akunda Kagame. Yataye umugore Brussel ata Nyina mumuhanda aho yirirwa asabiriza mumuhanda iyo Brussel ejo bundi my friend Zitoni yamutoraguye mu Metro aho atuye Evere ( north of Brussel) kumpanvu zuko ashaje kandi akaba arira amaso akeneye umurandata none kiriya gipfa bagahinga kiraroga abanyarwanda. bishiki bye nabyo bisa naho byarozwe ntabwo byisonera bihoza mukanwa Kagame hari ikindi gisambanano gisa nig igihigi kiyise Patrick kirirwa kibeshya ko kiga kandi gisaziye mubinyoma nkuyu Bernardin uyu avugako yarangije Brussel akajya gukora Canada akazi ko gutema ibiti doreko abahutu ntakindi bashoboye ndavuga abapare bazi guhinga no guterura gusa niyo mpanvu bagereranywa n'ifuku ( aka gasimba gatera itaka hejuru gusa niyo mpanvu gasa na Bernardin nawe nta kindi azi uretse guetra ingutiya hejuru no z'abapfakazi). Ninongera guhura niyi nterahamwe yahamgariraga abantu kwicana in 1993 nzayikubita urushyi mwariya majigo wagirango ni injangwe yanizwe n'imbeba. ikizuru ke wagirango n'ubugali bakandagiye.) Iki gipfusha nyina nzi abantu 2 cyagambaniye muli zaire cyarahunze, ubu kibwirako ntawubizi.? Sha akanyu kazashoboka mwankozi z'ibibi mwe uwabaroze... babeshyeraga abakiga ko bagira uruda runini none izi nyanazimbwa zo gatoboka zitugejeje ahabi zitunzwe n'amagabo yo kubeshya dubble dila gashino kanyina Bernardin

  • #167

    Impuruza kubakibarizwa. muli baringa RNC (lundi, 18 février 2013 15:21)

    Kuli Bwana Rudasingwa Theogene

    Impanvu : Gusezera burundu no kwegura kumirimo ya coordinateur wa RNC i Rouen mu bufaransa

    Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y'imana.
    Ikinteye kubandikira ,nagiraga ngo mbamenyeshe icyemezo nafashe cyo guhagarika imirimo nakoraga nka coordinateur wa Rouen mu bufaransa .
    Ibi nkaba nabitewe n'imikorere idahwitse nasanze mu IHURIRO RNC .

    Bikorewe i Rouen taliki 18/02/2013

    Karengera Augustin

  • #166

    Papy (lundi, 18 février 2013 11:53)

    Yoo! Iki kigabo cyarahahamutse! Uramva ibigambo gihuraguye!ubwose ako niko Agaciro mwihesha kuvuga ngo ntawundi muntu wayo bora abanyarwanda!urasuzugura kabisa!urashaka kugumya kuba intozo!harya ngo sobuja n'umugabo w'ubukana!sorry for that!ese ubona dukeneye ubukana?reka nguhishurire ikintu kimwe nta munyarwanda ukunda KAGAME uretse intozo nkawe!kandi nawe uramubeshya!nimwambuke rwarakamye mumaze kwisasira intwari muravuga ibyo mushatse!ministre wintebe yaje gudushanyagurira mukarere ka HUYE!NGO NTA Muvuduko w'iterambere! Ese abari kurizana ko bafunzwe na Gacaca abandi bashiriye :SAVE,KABUTARE,NYANZA,KIBEHO,MONT MAKWAZA,RWABISEMANYI,aha hoze ari ikitwa commune rusatira nahandi henshi nko mw'irango rya NKUBI MUKIGO CYA Don bosco!ku muyira hakurya y'cyarwa sumo!abo mwahushije barahunze! Ariko aho bari ntibicaye sha! Uzaba reba muhe kitarambiranye! PAPY from TUMBA-BUTARE

  • #165

    Kabalira (lundi, 18 février 2013 11:22)

    Nyamara ibyo babwira uwiyise umuvugizi ni ukuri...ashatse yakwivuza
    Mwana wa mama nakugira inama yo kureba muganga w'indwara z'ihungabana kuko nutinda ushobora kuziruka mu muhanda wambaye ukuri dore ko ubusa bwambara abasazi. Wowe uvanga byose boshye sosoma...uti Kayiranga...nyamara se mumaze kumucira urwo kwicirwa ku Karubanda,,,akajurira nuko akabandagaza izuba riva wari uri he? ikimenyetso ko byakwivanganye utabizi...Uti...birukanye papa bamuha iminsi 15...yewe uwakumva ibyo uvuga abona ko byakwivanganye,,,ese ubona Kagame arimo kubashuka ngo mumuhe indi manda ngo adafatwa mugakeka ko n'Umugaragu w'Imana akora atyo,,,we amaze kumva intege ze yisabiye kuruhuka kuko kuyobora si ukuvuga rikijyana cg se guhora utuma abandi aho usabwa kwigira ...ni uburenganzira afite bwo kugira ati,,,nimwishakemo ufite agatege akomereze aho nari ngereje..Cyakora Imana ikugenderere ubashe kubona nuko uve ibuzimu ujye ibuntu.

    Mgr Dominiko niba byagukundira wakatwandikiye agatabo karinganiye nakwita ...Ubuhamya bw'imyaka 50 ...nibuze ugahera nko muri 1962 tubona ubwigenge...cyane utubwira ku mibanire ya'amako mu rwanda nuko abayobozi ba Leta na Kiriziya wabonaga babyitwaramo...have rwose utazaducika ntacyo utubwiye... Imana ikurinde

  • #164

    Mageza (lundi, 18 février 2013 10:55)

    Ariko abanyarwanda tuzarindagizwa kugeza ryari? Abo bari kuvuga ngo itegeko nshinga ni iryabo bariguze mu yihe butique abandi batahahiramo? Ariko baribuka induru bashyize ku KINANI ngo kihariye ubutegetsi? Ese bakekako ntabandi bagikundaga nk'uko hari ababwira Kagame ko bamukunda? Nonese iyo ARUSHA mwasinyemo ko manda ya presisent ari manda 2 mubisinya ntacyo mwashakaga? None mufashe ubutegetsi murangije ngo ntawasimbura Kagame? Ibyo byose umuvugaho ko ntigeze numva uvuga umubare w'abanyarwanda barizwa n'uko yabagize imfubyi? Ese nabo barabikwemwereye? Ese abahagaritse kwiga batabuze ubwenge nabo baragusinyiye? Mwaretse gukomeza kudukiniraho mushinga inkokora ku migati kandi abanyarwanda bababaye. Nabugumeho kuko yabufatishije uruhembe rw'umuheto kuko yivugiye ngo aho kubuvaho yasubira mu ishyamba, ariko ujye utekereza ko abanyarwanda atari inka bajyana kukaborozi, byose baba bareba.

  • #163

    Whose is it? (lundi, 18 février 2013 08:00)

    This story has no importance to be. Who is its true auther?? How can u defend the president mandate before 4 years? Yet the time left is still too long!!! Mr bernardin, if you are really the auther, don't u know that 4 years is already one mandate in several other countries? No one is necessary in this world, yet you pretend that without kagame Rwanda will be demolished!! Are u serious? If you think you are unable to be the President it is true because a man becomes what he thinks, but don't think for others please!!! Tell us also if you are a messenger of the president oppinions. Urimo kwihakirwa? Imyanya yose wahawe nturahaga? Witubeshya kuko several men and women can also be pesident of Rwanda. And u know it you too! You may be taken as a criminal if you believe that a man, the president kagame, is omnipotent, omniscient and omnipresent as the contrary can be demonstated to u. If u believe kagame is the best president then let him be a good advisor after his mandates, in democracy...

  • #162

    Umunyakuri (lundi, 18 février 2013 01:50)

    Kuri wowe Umuvugizi #158

    "Padiri Francois KAYIRANGA" jyewe ntacyo mfana nawe.

    Ndabona ulimo kwerekana neza, ugahamya ko mwebwe INYENZI mutagira Ubucamanza.

    Mwebwe INYENZI "Padiri Francois KAYIRANGA" mwaramufashe muramufunga, mumucira urubanza kumugaragaro mu rukiko RWANYU.

    Murangije mumuhanaguraho icyaha kumugaragaro isi yose irabizi.

    None se niba "Padiri Francois KAYIRANGA" anenga President wanyu "RUKARABANKABA Alias PILATO", abifitiye uburenganzira.

    Kuko nta tegeko ritegeka "Padiri Francois KAYIRANGA" gusenga cyangwa kuramya "RUKARABANKABA Alias PILATO".

    Niba kandi ilyo tegeko rihari, urishyire kumugaragaro turisome.

    Byumvikane neza, sinkubuza wowe gusenga cyangwa kuramya PILATO Alias RUKARABANKABA, ibyo ni uburenganzira bwawe.

    Aliko kandi nta nubwo ufite ububasha cyangwa uburenganzira, bwo kwishyiramo, abavuga shobuja RUKARABANKABA Alias PILATO uko ali.

    Erega ibiho biravugwa, kandi ntushobora guhagalika abantu kuvuga ibyo babonye cyangwa ibyo bumvise, byongeye RUKARABANKABA bamuvuga uko ali, kandi ntacyo bamubeshyera.

    Ikindi RUKARABANKABA nawe ubwe yiyemerera neza ko ali "UMWICANYI RUHARWA".

    Nkugire inama rero, aho kugirango uhore wimena umutwe, urwana urwo utazatsinda.

    Nakugira inama nziza, aho kugirango wirirwe wimena imitwe ngo urishyiramo "Padiri Francois KAYIRANGA".

    Ahubwo wowe kurikirana, ABACAMANZA banyu baciriye urubanza "Padiri Francois KAYIRANGA" ukerekane neza aho baba barakoze amakosa.

    Ubundi ubarege mu RUKIKO rwanyu, maze ubucamanza bwanyu bubafatire ibyemezo.

    Nkarangiza nkubwira ko kwirirwa wimena umutwe ngo, urishyiramo "Padiri Francois KAYIRANGA" ko uri guta igihe cyane nk'Uwenda Umugore w'INGUMBA yibeshya ngo aratera inda.

    Ndangije nkwifuliza amahoro no guhinduka neza, ibyo bitekerezo by'UBUNYENZI bikuve mu mutwe.

    Izina lyange nitwa UMUNYAKURI

  • #161

    Mupagasi (lundi, 18 février 2013 00:11)

    Guhahamura abanyarwanda bigomba guhanirwa, niba Bernardin atatumwe na Kagame nibadusobanurire uburyo Kagame avuye ku butegetsi muri demokarasi ibi bintu byasenywa. Muri za 90 baravugaga ngo uzakora kuri Kinani azatuma abatutsi bashira. Bamaze kukirasa bahise batwiraramo. None ngo Kagame nava ku butegetsi tuzongera dushire, dore ko nta bintu bisenyuka abantu batatsembwe. Bernardin nasobanure cyangwa tubifate nka gahunda za Leta.

  • #160

    Mbwire uwiyita Umuvugizi (dimanche, 17 février 2013 22:23)


    Iki cyontazi ngo ni Sheriti (#158?) kigaruye ibi bitabapfu byacyo aha kumara iki? Utakomeza kurata abo wabuze ntibarushaga uburanga abacu; n'inyange zirapfa nkanswe ibyiyoni!

    Si wowe umaze iminsi uvuga ko wabonye Padiri Kayiranga mu Butaliyani ra? Kura induru aho wa ngegera we ngo ni Padiri Sheriti. Tanga ikirego mu butabera bwaho uba mu Bubiligi niba wumva imyanzuro yavuye mu butabera bw'u Rwanda kuri Kayiranga itarakunyuze. Wivanga amasaka n'amasakaramentu! Uvuze amazina y'abapadiri b'abasambanyi nkawe wari warananiranye ubashyize aho ngo bazize iki? None se wowe harya uracyambaye ikanzu? Papa mureke, iririre wowe n'izo nkozi z'ibibi zigenzi zawe muhuje ibigwi n'ikimwaro!

  • #159

    Kumirwa (dimanche, 17 février 2013 22:01)

    Ariko guhigira kwica no gusenya mubihuza mute n'Iyobokamana? Genda Africa warakubititse. Kweli mu kinyejana nk'iki kuba tugifite abantu bafite imitekerereze nk'iy'aba bapadiri mubona uyu mugabane uzatera imbere koko?

  • #158

    Umuvugizi (dimanche, 17 février 2013 19:58)

    Njye mbabajwe n'abacu baducitse kandi tutazabasha kongera kubona, mudufashe gushakisha PADIRI KAYIRANGA FRANCOIS wamaze imbaya y'abanyarwanda b'i Nyanjye abubisteho Kiriziya, buriya bunyamaswa burenze ubwenge bw'abantu, tumushakishe dushyizeho umwete, ahanwe nka mugenzi we, adamaraye i Burayi, twe twarabuze abacu, abapadiri baramuhishiriye reka sinavuga, cyakora nabo ubwabo bari kwisenya, dore papa baramuhiritse, bamuhaye iminsi 15 nk'umukozi wese usanzwe, mbega kiriziya yarangije gusenyuka weee!! twajyaga tubibona hano iwacu birukana abasenyeri n'abapadiri none n'ubakuriye baramuhiritse ahaaa!!!! ese Mgr Kizito yazize iki? bakitubwira, uwitwa Mutabazi se we? naho se Papa? bakatubeshya ngo ararwaye J Paul2 utarabashaga no kugenda, ntiyageze ku ndunduro!!!

  • #157

    Inkindi sangwa (dimanche, 17 février 2013 19:56)


    Umusaruro dufite urahagije ngo udutunge dusagurire n’amasoko –Dr Habumuremyi
    #155 et #156

  • #156

    Inkindi Sangwa (dimanche, 17 février 2013 19:53)

    Ubutabera

    Mu rwego rw’ubutabera Minisitiri w’Intebe yavuze ko hashyizweho abandi bacamanza kugira ngo harangizwe imanza z’ibirarane zari zimaze iminsi.

    Yavuze kandi ko hashyizweho uburyo buboneye ngo abacitse ku icumu basubizwe imitungo, aho abagera kuri 237 bafashijwe gusubizwa imitungo yabo mu gihembwe gishize, ndetse ngo n’abatarasubizwa imitungo yabo ikibazo kizarangira n’ukwezi kwa gatatu kuko hashyizweho itsinda rishinzwe gukemura ibyo bibazo.

    Hashyizweho n’itsinda ryo gukora iperereza ku mutungo wa FARG cyane cyane ku birebana n’imyubakire ndetse ngo iperereza ryararangiye hakorwa raporo, ikaba isigaje gusuzumwa abahoze nabi bakabiryozwa.

    Ubukungu

    Mu rego rw’ubukungu Minisitiri w’Intebe yatangaje ko hakozwe imirimo itandukanye irimo guhuza ubutaka hagamije kongera umusaruro ndetse n’Abanyarwanda bakihaza mu biribwa.

    Yavuze ko mu gihembwe gishize habonetse umusaruro mwiza w’ibigori, ibishiyimbo imyumbati, amasaka, ibirayi, uburo n’ibindi.

    Aha niho yagize ati “Umusaruro dufite urahagije ngo utunge Abanyarwanda dusagurire n’amasoko.”

    Mu birebana no kongera umusaruro mu bworozi, Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko inka 140,907 zatanzwe muri gahunda ya Girinka ndetse izigera ku 45,000 zatewe intanga, ibi bikaba byaratumye igipimo bari bihaye kizamuka kikagera ku 112%

    Mu rwego rw’ubucuruzi Minisitiri w’Intebe yatangaje ko hakozwe byinshi; muri byo yavuze ko imishinga 477 yatanzwe muri Hanga umurimo ndetse 221 yarafashwe ikabaza izatwara amafaranga arenga miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

    Yavuze ko Sacco zirenga 270 zafashijwe mu rwego rwo gufasha abaturage kwizigamira, ndetse miliyoni 426,132,899 z’amadorali yashowe mu Rwanda, ibi bikaba bigaragaza ko ishoramari rikomeje gushinga imizi mu Rwanda.

    Mu rwego rw’ibikorwa remezo, yavuze ko hubatswe imihanda inyuranye, ndetse n’ingomero z’amashanyarazi zarubatswe mu rwego rwo kugira ngo hakemuke ikibazo cy’ibura rya hato na hato ry’amashyanyarazi.

    Imibereho myiza y’abaturage

    Mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage hubatswe ibitaro byiza bya Kinihira, ibya Ntongwe ndetse n’ibya Bushenge aho abaturage bazajya bivuriza, ibyo byose bikaba bizatahwa ku mugaragaro muri iki gihembwe.

    Dr Habumuremyi yanavuze ko Ibitaro byitiriwe Umwami Faycal byavuguruwe ndetse bigabwa statut nshya nk’ikigo cyigenga. Yavuze kandi ko isuzuma mpuzamahanga rimaze iminsi rikozwe ryasanze ibi bitaro byemewe ku rwego mpuzamahanga ndetse ngo babihaye amanota 97%.

    Mu rwego rw’uburezi, yavuze ko ku wa 8 Ukuboza 2012, aribwo hashojwe kubaka ibyumba 1700 mu rwego rwo gushimangira uburezi bw’ibanze, uretse ibyo amashuri y’imyuga nayo yashyizwemo ingufu nyinshi.

    Yavuze ko mu rwego rwo gufasha abana bacitse ku icumu abanyeshuri 32,143 barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bahawe amafaranga y’ishuri mu gihemwe gishize ndetse abagera ku 8,100 batoranyijwe gukomeza amashuri makuru na Kaminuza, ubu bakaba bari ku ntebe y’ishuri.

    Ibiteganywa nabyo ni byinshi.

    Minisitiri w’Intebe yatangaje ko mu gihembwe kiri imbere hazashyirwa imbaraga mu kurangiza ibitaragangiye muri iki gihemwe gishize, ariko imbaraga zikazashyirwa cyane mu kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwa remezo n’ingufu, ubuhinzi, ubuzima, uburezi no gushimangira ikoranabuhanga mu mirimo yose ikorwa.

    Minisitiri w’Intebe yavuze ko ibikorwa byose abaturage babigiramo uruhare runini cyane ndetse bakaba bakwiye gushimwa.

    Ati “Ibi ntibikorwa na guverinoma gusa bikorwa n’abaturage dukwiye gushima umunsi ku wundi… aho unyura hose usanga Abayarwanda bishimiye ubuyobozi ndetse n’iterambere ryabo. Turashimira Abanyarwanda ko bumva vuba kandi bakumva agaciro ko kwigira no gukorera hamwe.

    Ndasaba ubufatanye bw’Abanyarwanda bose, no gukomeza kwirindira umutekano wacu tunazirikana ko ak’imuhana kaza imvura ihise. Tuzakomeza gukoresha imbaraga zose ngo ibyateganyijwe bigerweho.”

    Umunsi w’imurikabikorwa wa Primature ni Umunsi washyizweho na Guverinoma mu rwego rwo kugaragaza ibiba byaragezweho, abaturage nabo bahabwa rugari batanga ibitekerezo n’inyunganizi, bakavuga ibigenda n’bitagenda byose bigamije kwihutisha iterambere.

    INKINDI Sangwa
    umuseke.com

  • #155

    Inkindi Sangwa (dimanche, 17 février 2013 19:51)

    Umukuru wa Guverinoma yavuze ko ibyakoze ari byinshi cyane ndetse ngo ni ibigomba gukorwa mu gihe kiri imbere ni byinshi kandi, byose bigamije kwihutisha iterambere ry’iguhugu n’Abanyarwanda.

    Imiyoborere myiza:

    Mu rwego rw’imiyoborere myiza Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma yahaye imbagaraga abayobozi bo mu nzego zitandukanye bahawe amahugurwa ku miyoborere myiza igamije gutanga servise za ntamakemwa.

    Abayobozi b’uturere twose uko ari 30 ndetse n’abashinzwe igenamigambi muri two bahawe amahugurwa ku mikorere mishya babifashijweno n’impuguke zo muri Singapore.

    Hahuguwe kandi abanyamaganga Nshingwabikorwa b’utugari twose two mu gihugu uko ari 2564, ab’imirenge, uturere ndetse n’Intara n’Umujyi wa Kigali.

    Umutekano:

    Avuga ibyagezweho mu rwego rw’umutekano, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko mu gihembwe gishize ndetse no kugeza ubu umutekano w’abantu n’ibintu wifashe neza ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.

    Ati “Ingabo zacu zakumiriye udutero shuma twatewe na FDLR mu kwezi kw’Ugushyingo n’Ukuboza umwaka ushize mu Turere twa Rubavu na Musanze, u Rwanda kandi rwitabiriye inama zinyunye mu kugarura amahoro muri Burasirazuba bwa Demokarasi ya Congo.”

    Mu rwego rw’ububanyi n’amahanga umukuru wa Guverinoma yatangaje ko u Rwanda rwakomeje gushimagira umubano n’ibindi bihugu aho abakuru b’ibihugu bitandukanye birimo Uganda, Gabon Burkina Faso, Ethiopia n’ibindi basuye u Rwanda.

    Uretse abayobozi b’ibihugu baje mu Rwanda, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame nawe yitabira Inama zitandukanye mu mahanga ndetse kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 22 Nzeli 2012, Perezida yahuye n’Abanyarwanda 5000 i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu minsi wiswe Rwanda Day.

    U Rwanda, Afurika ndetse n’Isi yose bizahora byibukwa ko mu mwaka w’2012 aribwo u Rwanda rwatorewe kujya mu Kanama ka Loni Hashinzwe Umutekano ku isi.

    Iterambere ry’umuryango

    Mu birebana n’iterambere ry’Umuryango Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu gihemwe gishize hateguwe ukwezi kw’umuryango mu aho byagaragaye ko imiryango 140,000 idafite imihigo, 380,000 itagiraga karima k’igikoni, 150,000 ntiyari isezeranye, 24,000 yabanaga mu makimbirane, 73,000 ifite isuku nke, ndetse byagaragaye ko imiryango 210,000 ikwiye kuremerwa.

    Minisitiri w’intebe yakomeje avuga ko abana 507 babaga mu bigo by’imfumbi no mu mihanda babonye imiryango barererwamo ndetse ngo n’abasigaye ntibazarenza umwaka utaha batarabona imiryango babamo.

  • #154

    Mugunga (dimanche, 17 février 2013 19:40)

    Wowe #151

    Urababaje ahubwo ari wowe utazi ko akabaye icwende katoga utazi no gusesengura ibintu! Niba kandi uri na Bernardin wiyandikiye ko yahindutse dore ko #151 atanatanze izina rye; byose ni ukujijisha. None se ko uvuga ko Bernardin yahindutse, yahindutse iki? Ryari? Yahinduwe nande? None se uretse kuba warumvise akarimi ke gasize umunyu amenyereye gukoresha iyo ahakwa, wowe ntubona ko yibeshye agasohora umushinga we wo gusenya? Njye ndabona kwizera Bernardin ari nko kuraza agaca mu nkoko!

  • #153

    Mutabazi (dimanche, 17 février 2013 16:38)

    2017 Uteje urujijo abanyarwnda n’abanyamahanga

    Harabura imyaka 4 yose kugira ngo tugere mu mwaka wi 2017 utangiye guteza impagarara abanyarwanda ndetse na abanyamahanga.
    Mu buzima ni byiza guteganyiriza cyangwa se gutekereza mu bihe bizaza aribyo twakwita kugenda ureba imbere,kureba imbere ariko ntibyatuma utumbera amaso kure cyane ngo wibagirwe ko kuzahagera hakiri urugendo ugomba kureba aho ugeze mbere yuko uzagera aho ushaka kugera mu rugendo urimo,kuko iyo urangariye kureba iyo ushaka kuzagera nturebe iyo uri kurya ushobora kugonga cyangwa se ukayoba ukajya mu nzira itazakugeza aho washakaga kuzagera ukisanga ugeze ahandi utashakaga cyangwa se uri mu nzira itariyo bikagusaba gusubira inyuma ukaba utaye umwanya munini muri rwa rugendo rwawe cyangwa no kuranginza urugendo rwawe ntibishoboke,umwanya munini umuntu amara mu nzira ahuriramo ni ingorane nyinshi,uburwayi,kunanirwa,gucika intege ndetse nu urupfu.

    Burya rero iyo uri mu rugendo wakoze mbere biroroha cyane kuko uba uzi aho ujya neza,ubu izi ingorane wahuriyemo nazo, uba uzi amakorosi akomeye na yoroshye,uba uzi ahijimye na ahari umucyo,cyane cyane wenda iyo nzira ucamo uri mu bayishyizemo ingufu mu kuyubaka.
    Ni muri urwo rwego rero tumaze iminsi tubona mu bitangazamakuru by’u Rwanda ndetse n’ibya abanyamahanga,amaradiyo menshi ndetse naza Telavisiyo,yatewe impagarara n’umukoro Nyakuhwa perezida wa Repubilika y’u Rwanda Paul kagame akaba n’umukuru w’ishaka rya RPF riri ku butegetsi mu Rwanda yahaye abayoboke bakuru ba RPF ku buryo ubuyobozi bw’igihugu bwzahinduka neza igihugu kigakomeza iterambere amahoro ubumwe nu ubwiyunge hatabayeho impagarara.

    Abazi kumva vuba basanze ngo Nyakubahwa Perezida yaba yarashakaga gusaba uburyo yazongera kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda nyuma 2017,bitewe ni ibyifuzo byinshi bya abaturarwanda bibimusaba,ahandi na none hari imbongamizi ikomereye abanyarwanda cyane ariyo bita Itegekonshinga riba ryaritorewe na abaturage,mu itegekonshinga ryu Rwanda ribivuga neza ko umukuru wi igihugu cyu Rwanda yemerewe gutorwa manda 2 zi imyaka 7 zitarenga,iryo tegeko nshinga ryashyizweho umukono na Nyakubahwa Perezida wu Rwanda ndetse igihe cyose atorewe kuyobora igihugu cyu Rwanda yagiye arahirira ko azakoresha ububasha ahabwa na amategeko mu kurinda iryo itegekonshinga.

    Abanyarwanda benshi bamaze gutanga ibitekerezo binyuranye,nta gushidikanya ko byaba bishoboka ko abanyarwanda benshi bifuza ko bazakomeza kuyoborwa na Nyakubahwa Paul Kagame cyane bitewe ni ibikorwa byinshi byiza amaze kugeza ku Rwanda ntabwo twabivuga ngo tubirangize ubwabyo birivugira kandi biranigararagaza keretse ahari impumyi buhumyi niwe utabibona, ariko hari na abandi benshi batabibona gutyo,ikindi na none uretse ko abantu bakunda guhubukira gufata umwanzuro na na rimwe haragaragara icyo nyakubahwa perezida wa Repubulika abitekerezaho,ariyo mpamvu hatagira nuwakwemeza ko Nyakubahwa Perezida yaba koko ashaka kuzongera kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda muri 2017.

    Abanyarwanda bamwe ndetse na abanyamahanga babona ko nta demokarasi yaba irimo habayeho guhindura Itegekonshinga kugira habaho ibyo abaturage bifuza,aha niho nibaza ibibazo byinshi cyane>.?Ese demokarasi ni uguhatari abaturage ibyo badashaka? Nta mpamvu nimwe nabona bitakwitwa Demokarasi biramutse bibaye koko icyfuzo cya abaturage,biramutse bibaye koko uburyo bwo kurinda u Rwanda gusubira inyuma cyangwa mu icuraburindi,biramutse bibaye koko uburyo bwo gushyiraho demokarasi ihamye kandi yuzuye kubanyarwanda.

    Ariko na none niba koko itegekonshinga rihari kandi risobanutse neza ku bizaba mu mwaka 2017 kubera iki abanyarwanda batangiye kubyibazaho cyane??

    Ese abanyarwanda ntibaba batangiye kuyoba bikaba byabaranganza mubyo barimo ubu na rwa rugendo rwo kugera muri 2017 ndetse na 2020 twarimo tukaba dutangiye guta inzira??/

  • #152

    Bernardin (dimanche, 17 février 2013 05:46)

    - Nyina wa Bernardin gacaca yamukatiye burundu ya kato
    - Sebukwe na Nyirabukwe bakatiwe 30
    - Muramu we nawe burundu ya kato
    - bernardin yasabiwe na Karegeya Patrick
    - Bernardin abonana na Karegeya Patrick inyuma ya matora ya prezida muri sud africa
    - Bernardin yari yarahungishije umugore n'abana igihe cya matora ya prezida kuko yari azi ko kagiye kuba, abonye birangiye nta kibazo ajya kubonana na Patrick Karegeya, abyita ko agiye muri vacance SA
    -ubwo rero murumva uwo akorerera . ntabwo ari his HE
    - Nyirarume atanga mafaranga muri RNC, yewe nawe
    -

  • #151

    Birababaje (dimanche, 17 février 2013 05:44)

    Intagondwa ntizizi ko Bernardin yahindutse.

  • #150

    Kamayirese (dimanche, 17 février 2013 04:40)

    Nari nasabye uwanyunganira kugirango ndusheho kumva icyo umutwe w'iriya nyandiko uvuga, ariko ndabona ngenda nsobanukirwa.
    Cyakora nizere ko polisi yatangiye akazi kayo ko kudukurikiranira niba izi nkuru zivugwa kuri uyu Ndashimye Bernardin atari impamo, naho ubundi ntaho twaba twerekeza. None yaba ari umugizi wa nabi utwihishemo? Bamucungishe ijisho atava aho atoroka agasanga bene wabo bari iyo mu Bubiligi njya numva.

  • #149

    Mugunga (dimanche, 17 février 2013)

    Ese ko ndeba amatama ya Bernardin ahishije ni ya bwaki yo mu bwana yamukukiyemo bahu? Cyangwa ni ukurara amajoro ahirimbana byamugize kuriya? Kera yajyaga aterera indirimbo amajyojyi yari ayoboye (ari nayo yaje kwiyunga n'interahamwe) aririmba ko ngo impirimbanyi zitaryama! Hagira ubaza ngo zirara zikora iki? Abazi gusengura bo muri Pl bakamusubiriza ( dore ko kubera ibijahu yagiraga atafata igihe cyo kumva ibivugwa) bamukiniraho ko ngo zirara zisenya amazu! Ahasigaye nawe si ugushishikara aririmba akavayo! Genda Rwanda waragowe!

  • #148

    Uwimana (dimanche, 17 février 2013 01:38)

    Ndashimye weee! Nkwibutse utu tugambo two mu ndirimbo y'Impala yavugaga ngo:«Baguhaye Jari, wiyongererahoo Butamwa na Shyorongi!« Sinyobewe ko ari Butamwa na Ngenda, ariko wowe reka nguhinire hafi ufate Shyorongi kuko ariyo byegeranye! Kandi ndabona wihuta cyane mu bitekerezo no mu mishinga, aho bukera uriha n'intebe,; burya iminsi y'umujura irabaze! Ubwo ntufashwe?
    «Inkubisi y'amazirantoki irayitarukiriza»! Awa, ntureba ko wishyize ahagaragara izuba riva?

  • #147

    Uwimana (dimanche, 17 février 2013 01:29)

    Ndashimye weee! Kwibutse utu tugambo two tw'Indirimbo y'Impala yavugaga ngo: «Gaguhaye Jari, wiyongereraho Butamwa na Shyorongi!» Sinyobewe ko ari Buramwa na Ngenda, ariko rero wowe nguhinire hafi ufate Shyorongi kuko ariyo byegeranye! Kandi ndabona wihuta cyane mu bitekerezo no mu mishinga, aho bukera uriha intebe, burya iminsi y'umujura irabaze! Ubwo ntufashwe?

    «Inkubisi y'amazirantoki irayitarukiriza»! Awa, ntureba ko wishyize ahagaragara izuba riva?