ven.

02

nov.

2012

Ndamutse ntorewe gusimbura Paul Kagame, dore ibyo nakora. Padiri Thomas Nahimana.

Mu myaka irenga 18 kamaze ku butegetsi, Agatsiko kaharaniye inyungu z'abakagize zonyine ,gahigika inyungu rusange z'Abenegihugu !
Mu myaka irenga 18 kamaze ku butegetsi, Agatsiko kaharaniye inyungu z'abakagize zonyine ,gahigika inyungu rusange z'Abenegihugu !

 

 

Ndi nk’utorewe gusimbura Paul Kagame, politiki ya « ZANA BWANGU » nayisimbuza politiki ya « SHYIKIRA MUNYARWANDA ».


Nta Munyarwanda n’umwe utararangiza kurunguruka FPR-Inkotanyi!Demokarasi yari yaradusezeranyije yaje kuvamo igitugu n’iterabwoba bitigeze bibaho ku ngoma zabanje! Iterambere yirirwa iririmba , ni  ugushinyagurira abaturage by’Agatsiko kamaze guhimba no kurengwa. Umutekano  ni baringa, ni uko Abanyarwanda baba bicecekeye kubera kumirwa (la paix des cimetières).

 

Politiki y’Agatsiko ubu twayiboneye izina ni «  ZANA BWANGU », dore ko ari ryo jambo ryonyine abategetsi bacu bazi kuvuga. Wagira ngo bize ko gutegeka neza ari uguhora waka  abaturage ibyo utababikije ! Wagira ngo abategetsi bakorera FPR bose uko bangana ntibazi ko habaho amategeko arengera umutungo bwite w’umuturage ku buryo utavogerwa n’ubonetse wese, habe na Leta. Wagira ngo Agatsiko kasubije u Rwanda mu gihe cya cyami, kuko Nyirurwanda ari we wumvaga ko umutungo wose w’igihugu ari uwe bwite noneho akajya agabira uwo ashatse. Abagize Agatsiko bumva ko ari bo ba Nyirurwanda, umuturage akaba umugaragu wabo. Ibi nyine nibyo tudashaka, nibyo rubanda irambiwe akaba ariyo mpamvu bigomba guhinduka vuba.

 

Politiki ya« Zana bwangu » twiteguye kuyisimbuza politiki ya « Shyikira Munyarwanda », yasubiza Abanyarwanda icyizere cyo kubaho mu gihugu bagabiwe n’Imana kugira ngo babeho mu mahoro kandi banezerewe. Kubera iyo mpamvu, reka mbagezeho IBYEMEZO 14byihariye nashyira imbere ndamutse ndi umukuru w’igihugu mu gihe cy’imyaka itanu.

 

1. Imyaka ibiri ya mbere : yaharirwa KWIYUBAKA kuri buri Munyarwanda :Nta Munyarwanda wasabwa umusoro, abacuruzi ntibasabwa amahooro.

 

2. Ikipe y’Abaminisitiri yaba igizwe n’abantu 12 gusa b’Abatekinisiye bashinzwe gukora imishinga no kuyishakira amafaranga (financement). U Rwanda ni agahugu gato, ntigakeneye guverinoma y’abaminisitiri hafi 30, nk’aba FPR babereyeho kurya imitsi ya rubanda no gusesagura umutungo w’igihugu gusa ntacyo binjiza kigaragara.

 

3. Inteko Ishingamategeko yaba igizwe n’umutwe umwe gusa w’Abadepite.

 

(1) Sena yavaho kuko iriho mu Rwanda muri iki gihe nta kindi imariye igihugu uretse kuba nk'ICYANZU cyabagiwe « Agatsiko k’Abaryi »Kagame agororera nyuma yo kumukorera imirimo myinshi igayitse ijyanye no guhungeta abaturage no kumukingira ikibaba  mu byaha byinshi binyuranye (nko kwiba amatora !).

 

(2)Habaho uturere 36 tw’itora (circoscriptions électorales), muri buri karere hagatorwa Abadepite babiri, gore na gabo.


Abo bombi nibo baba bashinzwe by’umwihariko kuba abavugizi b’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bo mu karere bahagarariye kugira ngo hatabaho kwibagirana cyangwa kuryamirana hagati y’uturere.


4.Hategurwa Itegekonshinga rishimangira cyane ihame ry'uko Ubutegetsi Nshingategeko , Nyubahirizategeko n’ubutegetsi bw'Ubucamanza  bwatandukana ku buryo bugaragara, hagateganywa n’uko bwakuzuzanya, nta rwego rwihaye gucecekesha urundi (Séparation nette des trois pouvoirs).


5.Hashyirwaho Inama y’ikirenga ishinzwe kurengera Itegekonshinga (Conseil Constitutionnel), igizwe n’abanyamategeko  6 b’umwuga, hakiyongera abakuru b’igihugu bacyuye igihe. Baba bashinzwe gukurikiranira hafi uko itegekonshinga ryubahirizwa, bakagenzura ko andi mategeko atarivuguruza, ko n’ibindi ibyemezo by’abategetsi banyuranye bitaribangamiye. Bagira inama cyangwa bagasabira ibihano abategetsi batannye bagateshuka ku kubahiriza itegekonshinga.


6. Imfungwa zose za politiki zizahita zifungurwa kandi zigahabwa impozamarira. Abafungiye mu mahanga basabirwa kujyanwa mu Rwanda, ikibazo cyabo akaba  ariho cyigirwa.


7. Amashyaka ya politiki yakwemererwa gukorera mu gihugu nta mananiza kandi Leta ikayatera inkunga y’amafaranga akenewe muri gahunda z’ishyaka. Amashyaka yasabwa kugira uruhare rugaragara mu guhugura Abanyarwanda no kubatoza inzira iboneye ya demokarasi, kubasobanurira amategeko ariho mu gihugu n’imikorere y’ubucamanza.


8. Itangazamakuru ryigenga ryahabwa agaciro, rikarengerwa n’amategeko y’igihugu kandi Leta ikaritera inkunga igaragara (guhugura abanyamakuru, imfashanyo y’amafaranga….).


9. Hashyirwaho umutwe w’ingabo ibihumbi bitanu gusa (5000) bazobereye mu byerekeye kurinda igihugu .


(1) U Rwanda ntirwakongera gushoza intambara mu bihugu duturanye.


(2) Ingabo zakurwa mu giturage zigatuzwa mu bigo bya gisilikari bizwi kandi byemewe n’amategeko.


(3) Umutekano w’imbere mu gihugu warindwa na Polisi igizwe n’abasivili gusa.


(4) Urubyiruko rwose rw’abahungu n’abakobwa rugejeje ku myaka 18 rwatozwa ibya gisilikari, mu rwego rwo kwitegura kwirwanaho u Rwanda ruramutse rutewe.


10. Politiki y’uburezi yagirwa ISHINGIRO rya Repubulika.


(1) Abarimu bakwitabwaho ku buryo bw’umwihariko kuko burya byosebitangirira mu ishuri . Mwarimu yahabwa umushara ukwiye agahabwa ibikoresho bimufasha gutunganya inshingano ze kandi akongererwaho agahimbazamuskyi n’andi mashimo anyuranye, ku bakora neza kurusha abandi.


(2) Abanyeshuri bose b'amashuri abanza n'ayisumbuye bahabwa imfashanyo na Leta mu gihe bigaragaye neza ko batishoboye.

 

(3)Abanyeshuri b'amashuri makuru na Kaminuza bahabwa inkunga cyangwa inguzanyo mu buryo bwubahirije amategeko, nta gusumbanya abana hashingiwe ku bwoko, akarere cyangwa ubutoni.


(4) U Rwanda ntirwakongera guta ingufu n’amafaranga muri politiki yo gukona abagabo   cyangwa kwicira abana mu nda za ba nyina. Ubwinshi bw’abaturage ntibwakongera gufatwa nk’ikibazo ahubwo twagerageza kububyaza igisubizo.


(5) Ingufu nyinshi zashyirwa mu kwigisha urubyiruko imyuga inyuranye (ububaji,ubudozi, ubufundi, ubukanishi, ubucuruzi, ubushoferi, tekiloloji zigezweho….) hakurikijwe ubuhanga bwa buri mwana ku buryo nta mwana n’umwe w’u Rwanda wasigara atigishijwe umwuga wamubeshaho.


(6) Aho guhindura Abanyarwanda nk'imfungwa mu Rwagasabo, habaho politiki rusange yo kuborohereza gusohoka mu gihugu bagiye gukora imirimo mu bihugu duturanye no mu mahanga ya kure hagamijwe kwinjiriza igihugu amadovize menshi yakoreshwa mu kubeshaho neza imiryango yabo no mu iterambere .


11.Habaho politiki yizwe neza yo gutuza  Abanyarwanda mu migi iciriritse irimo amazi meza n’amashanyarazi kugirango bashobore kwihangira imirimo kandi haboneke n'ubutaka butazuye bugenewe ubuhinzi n’ubworozi.


12. Abihayimana b’amadini yose bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro bahembwa na Leta kandi bakagira uruhare mu gucunga no gushyira mu bikorwa imishinga ya Leta ifitiye abaturage akamaro.


13. Mu rwego rwo kwibuka no gukumira amateka y’umwiryane waranze igihugu cyacu, hakubakwa “INGORO Y'UBWIYUNGE” (Temple de la reconcilation), igashyingurwamo Abanyarwanda bose bazize intambara na jenoside guhera taliki ya 1/10/1990.


(1) Ababaye abakuru b’igihugu bose bayishyingurwamo.


(2) Imirambo yose yandagaye mu mashyamba ya Kongo n’ahandi hashobora kumenyekana igatahurwa igashyigurwa mu cyubahiro muri iyo Temple.


(3) Muri iyo Temple kandi , Amatorero yose yagenerwa aho azajya asengera asabira amahoro n’umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda, abazima n’abapfuye.

 

14.Gusaranganya  imishinga y'amajyambere byaba itegeko ridakuka:


 (1) Buri Murenge wahabwa  umushinga-fatizo nibura umwe ushobora guhemba abantu 1000.


(2) Hakorwa umuhanda mugari cyane (Autoroute) mu turere dukikije ikiyaga cya Kivu(Gisenyi-Kibuye-Cyangugu) , kandi aho iruhande rw'Ikivu hakubakwa ibigo bigezweho bigamije kureshya no kwakira ba mukerarugendo.


Umwanzuro

 

 Ni nde se utabona  ko ibi byemezo biri mu bushobozi bwacu kandi ko biramutse bishyizwe mu bikorwa, u Rwanda rwahindura isura, ikarushaho kuba nziza, mu gihe gito ?

 

Muri make, “philosophie” ibiri inyuma yagaragarira buri wese tuyihiniye muri izi ngingo uko ari esheshatu :


(1) Kugira ngo u Rwanda rugire umutekano nyawo, intwaro za kirimbuzi zigomba kugabanuka mu gihugu (démilitarisation).


(2) Iterambere Abanyarwanda bifuza ni irisangiwe na bose(Juste redistribution des richesses).

 

(3) Ishema ry’ubuyobozi bukunzwe n’abaturage, si ukwikanyiza, kunyereza no kwikubira, ahubwo  ni ubutwari bwo kubungabunga no guteza imbereinyungu rusange (Intérêt général).

 

(4) Umutekano w’akarere kose k’Ibiyanga bigari ntuzatangwa na politiki ya mpatsibihugu na gashozantambara, ahubwo uzaturuka ku kubaha abaturanyi no gukorana nabo mu mahoro (politique d’intégration pacifique).

 

(5) Umubano mwiza n’amahanga ntushingirwa ku kwirarira, kwishongora no kuregaguzwa, ahubwo washingira imizi ku bushake bwacu bwo kubaka igihugu kitunyuze ariko tukanamenya kandi tukubahiriza inyungu z’abadutera inkunga.

 

(6) Ubwiyunge bw’Abanyarwanda ntibuzazanwa na disikuru z’ibinyoma n’ibaruzamibare rififitse ahubwo buzaturuka ku kureshya kw’abaturage bose imbere y’amategeko, guha urubyiruko amahirwe angana no guha rubanda ijambo ikavuga ikiyinyuze n’icyo igaya (liberté d’expression).

 

Ubutaha nzabagezaho inzira jyewe nemera ko yadufasha gukuraho ubutegetsi bw’Agatsiko mu buryo bwihuse. 

 

Harakabaho u Rwanda rwigenga n’Abanyarwanda bahumeka ituze n’amahoro.


Padiri Thomas Nahimana


BIRACYAZA…

 

 

Commentaires : 288
  • #288

    patrick (samedi, 26 novembre 2016 16:49)

    hhhh! padiri aratubeshye kweri , ngo azagura(kwagura) ubutaka bwo guhinga ese aziko population yiyongera ariko nubutaka bwiyongera? cg adufitiye ubundi buryo azagura imipaKA cyangwa azazana uburyo bushya bwo guhinga mukirere
    2) ngo azakuraho imisoro kubacuruzi kndi yongerere abarimu imishahara anubake high way muturere turi munkengero za kivu ese ayo mafaranga azavahe ko urwanda nta mitungo kamere dufite nka petrol namabuye yagaciro ,iyo misoro ko ikoreshya mungengo yimari yigihugu nuyivanaho ikizaziba icyo cyuho nikihe? reka kudukinira mubwonko utubeshya muvandi! yeah icyo cyari igitekerezo cyiza but kuvuga biroroshye gukora bikagorana .

  • #287

    k c (lundi, 31 octobre 2016 09:05)

    Ashwiiiiiii muarayavuzeweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!;;
    arko ikingenzi nuko yatubwiye ibyiza yadukorera,byananiye kagame.
    icyambere abarokotse Bose bakwibukirwa hamwe.
    azize umupanga winterasi nabazize agafuni kinkotanyi.
    ndashimira padi.

  • #286

    clu (vendredi, 11 décembre 2015 21:45)

    utabutsa abwita ubumera,ngwino we kuvugira iyo kuko si iwanyu.

  • #285

    紅蜘蛛 (jeudi, 01 août 2013 08:51)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

    催情剤:http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html
    天天素:http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html
    D10 媚薬:http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html
    三體牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    三体牛鞭:http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html
    狼一号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    狼1号:http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html
    蟻力神:http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    終極痩身:http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html
    痩身一号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    痩身1号:http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html
    避妊薬:http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html
    悍神:http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html
    超級脂肪燃焼弾:http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html
    蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html
    蟻王:http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html
    ハナチ:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    V26:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    v26 ダイエット:http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html
    勃起促進:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html
    滋養強壮:http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html
    絶對高潮:http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html

    三鞭粒:http://www.kanpocom.com/pro/weige.html
    小情人:http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html
    漢方精力剤:http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    威哥王 販売:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    ウェイカワン:http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html
    三便宝 販売:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html
    威哥王:http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html
    三便宝:http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html
    花痴:http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html
    巨人倍増:http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html

  • #284

    d10媚薬 (jeudi, 01 août 2013 08:43)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html

    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html

    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html

    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html

    精力剤:http://www.kanpoudonya.com/Energy.html
    媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    五便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html
    ru486 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html
    男宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html
    天天素:http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html
    中絶薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    蟻力神:http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html
    狼1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    狼一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html
    三體牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html
    三体牛鞭:http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html
    VVK:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    小情人:http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html
    福源春:http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    Wenickman:http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html
    女性用媚薬:http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html
    媚薬 カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html
    絶對高潮カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    西班牙蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html
    催情:http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html
    殺精子剤:http://www.kanpoudonya.com/list/19.html
    蒼蝿水:http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html
    蒼蝿粉:http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html
    韓国痩身1号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    韓国痩身一号:http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html
    終極痩身:http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html
    FLY D5:http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html
    三便宝カプセル:http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html
    避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    中絶薬RU486:http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html
    経口避妊薬:http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html
    絶對高潮:http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html
    巨人倍増:http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html
    威哥王:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    紅蜘蛛:http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html
    花痴:http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html
    三便宝:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    三便宝 販売店:http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html
    紅蜘蛛 液体:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    紅蜘蛛 正規品:http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html
    威哥王 通販:http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html
    威哥王 激安:http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html
    威哥王三鞭粒:http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html

  • #283

    PADIRI (jeudi, 22 novembre 2012 17:14)

    Uyu mupadiri ubanza ibi bintu yarabirose kandi burya inzozi nta mbago zigira!
    Gusa ibibazo byo mu Rwanda ubanza ndetse hiyongeraho no kunungunika kwinshi BIZAMUTA KU GASI!

  • #282

    Nkundamahoro (jeudi, 22 novembre 2012 14:27)

    Ibyo uvugira hanze y'igihugu waje ukabivugira mu Rwanda niba uri mukuri nta soni umupadiri muzima? Uri akumiro,urasebya abihayimana.

  • #281

    bimenyimana innocent (vendredi, 16 novembre 2012 21:07)

    uku ni ukuri kwambaye ubusa

  • #280

    Kk (jeudi, 15 novembre 2012 15:14)

    Nturum,usaserdoti ahubwo urigisambo shahuwe!

  • #279

    nkuba egide (lundi, 12 novembre 2012 16:29)

    padiri ndabona wowe warahoha abaturage iyo misoro ivuyeho garagaza uko abaturage babaho ingabo uzigabanyije abo ukuyemo wabashirahe? bakugiriye ibyizere nti wawara kabili wibuke igihe ingabo za habyara bazibira ngo zishoka ibishanga.

  • #278

    Nkusi (vendredi, 09 novembre 2012 03:57)

    Padi wowe ujya uvugana na mwene wanyu Simeon wo kuri Radio ijwi ryarubanda uti:ntabuze byose kuko yasimbuye Kantano wa RTLM.

  • #277

    Dady (mercredi, 07 novembre 2012 14:55)

    Thanks Thomas!Turikumwe 90%!(10%=1:Imisoro na Amahooro Birakenewe ariko Birari HEJURU cyane,2:Abanyarwanda Turagoye cyane Soo Abasirikare 5000Ntago Bahagije.)Ibindi Byose Nkurinyuma.May GOD BLESS U

  • #276

    . (mardi, 06 novembre 2012 04:18)

    Dore uko abahanga mu mategeko babona ibya Padiri Thomas. Hakurikijwe amategeko ya kiliziya"DROIT CANON",Hakurikijwe NORMES CANONICO-PASTORALES POUR LE CLERGE DIOCESAIN,Musenyeri wa Cyangugu n'inama y'abepisikopi gatolika mu Rwanda bagombye gufata icyemezo cyo guhagarika Thomasi mu bupadiri. Niba bibananiye babwira Roma cg Padiri wo mu bufaransa aho Thomas aba akabafasha. Impamvu z'ingenzi bagenderaho ni izi: 1. Padiri Thomas ni umusazi yataye umutwe nta kintu kizima yageza ku bantu nkurikije ibyo yandika.2.Thomasi yagiye hanze ahunze agezeyo ashinga urubuga rwa internet rusebanya.Ubu abeshya ko yagiye mu butumwa bwa Kiliziya ari nabyo leta ishingiraho ko le prophete.fr ari iya kiliziya gatolika kandi ataribyo.3.Thomas yandagaje abasenyeri n'abapadiri bagenzi be nka Obaldi,inyasi,eugene na Evariste.4.Thomas nta banga agira.5.Tomasi yahunze ngije imodoka ya paruwasi anasahura paruwasi ya Muyange. 6.Ni umusambanyi 7.Azakururira kiliziya mu manza. 8.Tomasi yandagaje kiliziya gatolika na pa

  • #275

    . (mardi, 06 novembre 2012 04:08)

    Impamvu 10 Leta y'u Rwanda n'ubutabera mpuzamahanga bidakwiye gutinya gukurikirana Padri Tomasi:1.Kliziya yaramwihakanye,yatangaje ku mugatagaro ko atayivugira.2.MUsenyeri wa Cyangugu yamugiriye inama ntiyamwumva.3.Abepiskopi gatolika mu Rwanda bose nta n'umwe umucira akari urutega.4.Abapadri bagenzi be bose ba Cyangugu bamwamaganye ku mugaragaro.5.Musenyeri wa Cyangugu yamusabye guhagarika leprophete aramwandagaza.6.Hari Abapadri bagenzi be yasebeje biteguye kumujyana vuba aha mu nkiko ari bo Padri Obaldi,Inyasi na Valisiti.7.Kliziya yo mu Bufaransa yamukuyeho amaboko none yaramwirukany,ubu ari kwangara muri Amerika.8.Roma na Vatikani ntibishobora kumurengera kuva yarasebeje Musenyeri na Kliziya y'u Rwanda.9.Abaseminari b'i Rutongo,Kabwayi,Nyakibanda n'Abihayimana bamubona nk'umuntuwataye ukwemera gatolika.10.Abakristu Gatolika mu Rwanda babona Tomasi nk'umwana w'ikirara ubu wabaye ikivume.

  • #274

    kalala (lundi, 05 novembre 2012 22:36)

    Ibyo padre avuga turabyemeranywaho kuva 1970muri iyo myaka iyo umuntu yafunguraga business cyangwa akagura imodoka bwambere ipatanti cyangwa ibarate yambere yabaga yanditseho EXEMPT bivuga ko wasonewe imisoro muri uwo mwaka,byari ubulyo bwo gushyigikira abaturage kwihangira imirimo bakoresheje duke bafite cg inguzanyo bahawe na bank nimuri urwo rwego letat yafashagamo abantu.Ndunva rero na Padri abigaruye ndetse akabiha imyaka ibili byakagombye kwakirwa neza,erega ntagishya yaba azanye kuri iyo ngingo ahubwo byahozeho,ahubwo byavuyeho gute?

  • #273

    kantarama (lundi, 05 novembre 2012 22:20)

    Halya ngo ingabo 5000ntabwo zarinda ubusugire bw'igihugu noneho na police ikarinda abaturage neza mu gihugu hagati? Abatutsi ntawabasha kubunvisha kuko ibyabo ni intambara,ngo igihugu cyahita ngo gifatwa!nabande se?ubuse cyafashwe nabande?biragoye kugisubiza keretse wibutse ibyo Kayumba Nyamwasa yabwiye benewacu ati:<ntabwo ari abashinwa barwanaga n'abayapani bivuga ngo ntawatsinze nde?>qui a gagner qui? Ibyo padili avuga nibyo.urugero temberera hakulya aha muri Uganda unyereke umusilikare mu mugi cg mubaturage arimo kwanjwa,umupolisi wa Uganda umwe umubona kugiti cy'inyoni undi ukamusanga i Kabuga ntakibazo bagirana na driver,jya Kenya nta umusolda wapfa kubona on duty in town ntakajagari ariko twe ngo udafite ibihumbi 500000bya military ngo igihugu cyafatwa,mwabonye ibyo murata wagirango si carricasse isigaye puu

  • #272

    kagoro (lundi, 05 novembre 2012 21:55)

    Kuri Padiri bacu ntimucike intege tubari inyuma muri gahunda zanyu nako zacu zose mwime amatwi ababarwanya.ariko sha ngo ingabo ninyinshi ngo ntawabona aho azishyira?ubundi se ni ingabo zande?jye nziko iyo umuntu agiye ajyana nibye byose none rero muvane iterabwoba aho twese tuzi kurasa,ubundise amahe yitanze mukubohoza nako mukuboha urwnda ubu ko babonye ama demobi atangwa na UN ubu bamerewe gute?barapfuye bahagaze,abandi kwa Nyamuzinda kubera kulya nabi ku insinzi yewe hasigaye imbarwa nazo ntakigenda kubera amaraso bamennye,abenshi bazibukiriye umugi (town)kuko ubuzima bwabo(amikoro)ntabwo abibemerera utundi twaguye muri Congo,none ngo padiri yokavugwa ngo ntiyabona aho ashyira izo ngabo hanyuma se aba licencier barangiza zangirwa universite doreko zabaye nyinshi bo mubashyirahe?cg mubateganyiriza iki?ibintu birikora we ntugace padiri intege.licencier wubu arihangira imilimo nta n'inguzanyo siko muhora mukoronga? Demobi nawe azayabona ya UN ubumdi abe abonye igishoro acuruze pdt 2an

  • #271

    Gasongo (lundi, 05 novembre 2012 16:47)

    Padiri uri hatari...mu myaka 5 harimo ibiri abanyarwanda ngo batishyura imisoro ? Ubwo se izo ndishyi z'akababaro ay ma frw uvuga yo guhemba abakuru b'amadini, ayo mafrw yo gushyigikira iterambere wayakura he koko ? Ingabo 5 000 ubwo se igihugu nticyafatwa mu kwezi ! Nta n'ubwo zashobora kurinda umutekano w'imbere....ese ubwo urirengagiza amateka aho abanyarwanda benshi bafashe intwaro haba abahoze ari FAR, RPA,RDF, FDLR, LOCAL DEF, POLICE, ...ubwo aba bantu bose wabademobiliza ugasigarana ingabo 5 000 ukibwira ko wabashobora ? Wabaha amamiliyoni ukuye he yo kubasubiza mu buzima busanzwe ? Uribaza ku umucikacumu wa genocide n'umucikagafuni wabahamba hamwe bakibukwa muri temple imwe ? Ni byiza kurota ariko hera ku rubuga rwawe wigishe abanyarwanda kudatukana birenze ukwemera...urabona abantu bafite imitwe yuzuyemo ubugome nk'ubu (impande zombi) , urabona mu myaka 5 wabashoboza iki n'ingabo 5000 mu gihugu kidafite na budget ko waba wasoneye imisoro n'amahoro ? Twaba dukoresha cash iva muri peteroli ? Ubwo se icyakwemeza ko abacongomani bo batashaka kutwihimuraho muri iyo myaka 5 warindisha iki igihugu ? Ubwo se abakurwanya wabaha uwuhe muti ku buryo batagutera muri iyo myaka 5 ?...Ese waretse gukina politiki ahubwo ukigisha urukundo hagati mu bana b'u Rwanda ko bakundanye ibindi byose byakwikora naho gutanga gahnda irréalisables !!!

  • #270

    Mapakaniye Anatole (lundi, 05 novembre 2012 12:22)

    #269

    Mbere yo kurakara uvuga ibigambo biterekeranye bya gihutu, banza wige ikinyarwanda. "umanza"iki? Abagambiniye ighugu ni abananiwe kukiyobora, bakananirwa kumenya ko Museveni abashuka. Harya ni nde wagiye kwambika Rwigema amapete i Kampala wa musenzi we? Ni nde wakiriye Rwigema ku Irebero n'i Kanombe, si iyo ngirwa mwenewanyu wita umubyeyi? Uzabaze Assinapol, we ngurube! Uwo mubyeyi w'umwicanyi uramuvuga se ngo ni nde ukimwatayeho? Abakiga b'abagambanyi ntubazi, tubakubwire dutangirire kuri yangirwa perezida ya RPF Chairman Kanyarengwe na yangirwa perezida wa Republika Bizimungu. Mwebwe icyo muzi ni ukugambana no gufata imihoro mutema abatutsi muba mwikururiye. Iyo ngirwa mubyeyi ntiyakoze coup d'Etat ivuga ko abatutsi barenganye bicwa n'Abaparmehutu? Ntabwo ariyo yari ishinzwe securité y'igihugu wa makaku we?

    Biratangaje kubona mugitinyuka kuvuga mu bantu n'amarorerwa mwakoze. Ubu umukobwa wa Bicamumpaka yirirwa abyina ikinmba na Theojene Rudasingwa!!! Mwarapfuye mwanga kuvaho. Muri ba Ntasoni.

  • #269

    wowe wiyita umuhutu w'umukinga (lundi, 05 novembre 2012 11:14)

    iyo wishira mubwinshi uba wibona mo bangahe?ni ko sha ninkoko ziburaya kukuvugisha amagambure ,ni ko sha mwadukiriye abahatu babakiga simwe mwagambaniye umubyeyi ,mugaha igihugu inyenzi? muritonde kuko niyo inyenzi zacyamburwa muzamanza musobanure iyo myitwarire

  • #268

    PPA (lundi, 05 novembre 2012 09:53)

    KO WIBAGIWE KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE?
    GENOCIDE YO SE WAYIHANA UTE?

  • #267

    ITONDE (lundi, 05 novembre 2012 07:45)

    Thomas, ijya kurish'ihera ku rugo twemeze ko watuyobora uhereye kuri gestion y'urubuga rwawe rwuzuy'ibirutsi n'ibitutsi ukomereze ku bwonko bwawe turemera ko; hejuru ya18ans bazatozw'igisirikare maze imbere hagacungwa n'abasivili hasigay'abana idiot

  • #266

    Umuhutu w'umukiga (lundi, 05 novembre 2012 07:39)

    "ikindi nakwibutsa ni uko Abahutu bataronda akoko nk'Abatutsi. Bizwi na bose, "TWE TUREBA INDA" ZACU NI UKUVUGA IKIDUFITIYE AKAMARO, NAHO KUREBA AMAZURU "MEZA" N'IBY'ABATUTSI!.

    Umututsi waduha AMAHORO N'ibiryo TWAMURAMYA. Wibagiwe ko Abatutsi bategetse imyaka irenga 400? Umututsi wese uvugisha ukuri azakubwira ko "umuhutu ari intama y'Imana"! Umuhaye amahoro n'ibiryo, abashaka ikindi ki?

  • #265

    hakiza (dimanche, 04 novembre 2012 22:12)

    murabe maso maze kumva hari ibihugu by'afurika ubu byamaze kugurisha 100% des terres arables zabyo.

  • #264

    Amahoro! (dimanche, 04 novembre 2012 22:03)

    Ndabona ushoboye kwifuza koko! Ubuse Padi koko uvuze iki nk'ubu?

  • #263

    Cyprien Ngezahaga (dimanche, 04 novembre 2012 17:33)

    Izi ngingo shingiro ry'ubutegetsi bwa padiri Ndahimana zose ndazemera ariko hari imwe yagorana gushyira mu bikorwa:Gushyingura mu ngoro imwe abazize intambara na génocide. Nunganiye padiri kuri iyi ngingo,iyo ngoro yashyingurwamo umwe wahagararira buri cyiciro usibye ababaye abaperezida.Naho ubundi umva ko bagaya da !!Imana wemera izagufashe ibyo wanditse bizagusohorereho, tubisabe Imana.

  • #262

    bagilishya (dimanche, 04 novembre 2012 16:45)

    Niko Padi,
    Ko ibyo maze gusoma wanditse aho ntibyaba ali inzozi?
    Ese wali uzi ko nta munyarwanda nyuma ya Kagame uzongera gutekerereza abandi. Ikizazahura abanyarwanda twese tugomba kugira icyo tubivugaho.
    Nta wundi mwidishyi dukeneye urabona aho Kagame atugeze.
    Revolutiyo y'abahutu ntawe uyigaya, aliko uzi ko na Kagame ataha yavugaga ko akoze revolushone.
    Revolisiyo cyangwa revolushone ya GATATU izaba iy'abahutu n'abatutsi icyalimwe; ntawe uzongera kubeshya abanyarwanda habona.
    Hasigaye kuvanaho uliya mugaragu w'abazungu ahasigaye u Rwanda rukaba urw'abanyarwanda twese ureke ibyahoze.
    Ni vuba cyane kandi.

  • #261

    inconnu (dimanche, 04 novembre 2012 11:34)

    kuri padiri,
    padi umbabarire gato ngukarire ariko nukuganira.
    nemera ko buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza surtout ko na leprophete ari iyawe, ariko rimwe na rimwe ushobora gutuma abantu bakurunguruka bigatuma na philosophie na za droit byose babikemanga.
    gusa icyiza nuko uburyo wavuze ari nkuko umuntu yakwifuza kuba imana kandi atazaba yo, umukobwa akifuza kuba umuhungu kandi atabibona naho ubundi ibyo wavuze ntawe bishobora kugira president habe yewe na conseiller.
    uti imisoro ikavaho ariko abaturage bagatuzwa ahari amazi n'amashanyarazi ndetse abarimu bagahabwa inyongera ndetse na buri murenge hakabamo umushinga watunga abantu 1000. hahaha, nonese amafaranga yabikora yava he? uziko na Yezu twemera yanze gukuraho umusoro wa kayizari?
    uti umutekano wakorwa na police igizwe n'abasivili gusa ingabo ntizirenge 5000 ariko abantu bose bagomba gutozwa igisirikali. ubuse ahubwo abasivili bazaba abahe? ikindi nta police y'abasivili ibaho, habaho abasivili bakorana na police abo ni nk'abakora muri forensic lab.
    uti abaministiri 12, icya mbere aba ministiri bajyaho hakurikijwe ibikenewe mu gihugu cyangwa hakurikije isaranganya ry'imyanya y'amashyaka ya politike, kereka wowe nuba dictator.

    uti abihayimana bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro leta yabahemba, hanyuma se nabahe bihayimana bakora imirimo idafitiye igihugu akamaro? nonese ko bihayimana bihaye leta? ikindi kandi ukorana n'abandi yarashyizweho na leta atari ubushake leta iramuhemba. reka ndekere aho ariko ukeneye amahugurwa menshi ngo ujye kumurongo.

  • #260

    RUKARA (dimanche, 04 novembre 2012 10:33)

    Urwanda rwaragowe!
    Ntawuzapfa atarutegetse.
    Reka nanjye mvuge nkabikindi ati: inkotanyi ziramutse zitsinze, ati uretseko bidashoboka.
    Nanjye nti Padiri aramutse ategetse urwanda, uretse ko bidashoboka!

    Ntangajwe nagahunda ya Padiri pe! Ariko ararengana politike s'umuhamagarowe! Nawe umvada ngo yakuraho imosoro n'amahoro. Icyo nicyo cyaha urega Kagame? Kirakamuhama. Ubwose Padi, urwanda umutungo kamere gifite ko ar'abana barwo ndetse n'abagituye badatanze umusoro wumva bariya ba ministres 12, ingabo 5000, abapadiri nkawe dore ko nabo wavuze ko Leta ariyo izajya ibahemba. Ibyo bihembo byavahe ko utigeze uhavuga? Ubwo wansubiza ngo aharaho n'imfashanyo z'amahanga! Ese waruziko izomfashanyo duhabwa ziva mumisoro y'abenegihugu bibyo bihugu bidufasha?
    Ingabo 5000, abandi ntiwavuze aho wabashyira! Byibuze ntunavuve ngo warema umutwe w'inkeragutabara uzajya ujya gushaka amahoro kw'isi kandi baza nayo madevise!
    Ba minisitiri 12, wagaye abahari ko ntacyo bakora! Ariko ntangazwa nuko utanavuze izo minisiteri zikenewe izarizo, uhangayikishijwe n'umubare. Iyo uvuga izikenewe yenda wasanga zitanagera nokuri 5.
    Abanyamadini: noneho leta ya Padiri siyirwanda ahubwo twageze mw'ijuru! Mfite imyaka 40 sindumva aho leta ihemba abanyamadini habe na USA niyo itangaho ingero muri byose! Ahubwo Padi, wibagiwe kuvugako abakirisitu batazongera gutura kuko leta yawe izajya iyatanga.
    Ubutabera: ngo wafungura imfungwa zose! Arikose wakwemera ko bakoze amahano nawe(......) Singushinja kuko sinakubonye ufashe umuhoro! Gusa intwaro ufite ityaye kurusha umuhoro. Icyakora ndagushimira iyimbuga washyize, abanyarwanda bakajya babona aho barebera imitekerereze yabamwe.
    Inama: kunenga, kugaya ibitagenda neza sibibi. Ariko nanone uvuga agira naho ahera, akanamenya nabo abwira. Abantu benshi basoma izimbuga n'abantu bazi gusoma nubwo bose batazi gusesengura. Ariko byibuze wapfa kuvuga ukuri bake bazi gusesengura bakakubonamo ubuhanga n'ubushishozi. Nubwo abanyarwanda bagifite mumutwe ibyamoko, ariko ntabwo bayobewe ukuri kubyabaye! Ntawutazi ko habaye Genocide yakorewe abatutsi. (Simbitindaho n'amahanga arabizi kandi arabyemera kabone nubwo wowe wabihakana)!

    Ndemera ko abahutu bapfuye, ariko ntibazize Genocide. Niba bashyingurwa cg bagakurwa mumashyamba ya Congo nkuko wabivuze, nibyiza bazabazane bashyingurwe murw'ababyaye! Nubwo harimo inkora maraso, ariko umwana annya mungobyi akayihekwamo!
    Naho Mandela wawe (Ingabire), waje akajya kurwibutso avuga ngo Abahutu bo bazibukwa ryari? Yewe ahubwo ndakurahiye iyo Kagame atahaba abatutsi barikwihorera urwanda rugahora mumiborogo. Yewe uwavuga aya Padiri ntiyayavamo. Uzishyingire TV(RTLM) nawe bakwite Kantano mbona ariyo Vocation yawe naho ubundi warayobye!

  • #259

    Iseta (dimanche, 04 novembre 2012 08:27)


    Iki gitekerezo ni kizima, ariko uriya muhanda sinywemeye na gato, na wo ni bwa bwikanyize dukunze guhura na bwo bujyanye n'imiyoborere mibi.Kuki se utanyuzwa mu kibaya cy'Akagera cyangwa ku birunga?

  • #258

    moses (dimanche, 04 novembre 2012 07:43)

    Nyabuneka ntabuhezanguni abanyarda bagikeneye iyo freeway se ntiwumva ko unayishaka iwanyu cyangugu ahubwo wibagiwe ko wayambutsa kivu ikajya no kunkombo birikure umunyacyangugu kuyobora urda ninko kuyoborwa numutamwara ntacyo ariko uzapfana inzozi imana ukorere ikurinde niba koko ari imana ishoborabyose gusa imana ntiyanga umunyabyaha yanga icyaha wowe rero wanga abo bita agatsiko kabasajya sinzi niba udakorera nyabingi rwose gusa uribeshya iyakaremye niyo ikamena

  • #257

    Nzumpatse (dimanche, 04 novembre 2012 03:19)

    Padiri Nahimana,
    Uri umuhanga ruhabura impabe
    Impotore wambitswe urayikwiye
    Uri intore ihatse ibigarama
    Kandi uri inkingi tuzuririraho twese
    Nzakwitabana n'incuke zanjye
    Komera ube intwari
    turagushyigikiye
    ntacyo ndengejeho kubyo wavuze
    urakaramba

  • #256

    Observer (samedi, 03 novembre 2012 23:54)

    Padiri Thomas ni umu intellectuel sha !
    Ibi byose yarabyanditse, kugira ngo mukoreshe ubwonko Imana yabahaye, maze mutekereze ejo hazaza. Ariko kubera gutegekwa n iziyise Inkotanyi, zikabashegesha, abanyarwanda bamwe bahisemo kwitandukanya n ubwenge ! Abo ni akazi kabo .

  • #255

    NONEHO (samedi, 03 novembre 2012 20:16)

    Padiri aliniguye rwose muli porogaramu y'amafuti y'umunyamafuti. Wali ukwiye kutubwira abo ukorera n'abagutuma, naho iby'u Rwanda n'abanyarwanda ndabona ntaho
    uhuluye nabyo muli porogaramu yawe. Aliko ni byiza ko uvuga kuko ali uburenganzira bwawe bwo kwifuza gutegeka. Gusa ndabona bizagumya kuba icyifuzo kuko gutegeka utabishoboye.

  • #254

    MARIYA (samedi, 03 novembre 2012 19:10)

    NABANDI NIKO BAVUGAGA NGO NTAMISORO

  • #253

    kagina (samedi, 03 novembre 2012 18:12)

    vutigurume, utatumipirwa muo katuryeri wo kabulire bi gukrukiti ga NAHIMANA T. wubiyeru rupita rutirate.

  • #252

    Bizahezande (samedi, 03 novembre 2012 17:47)

    Padiri we, jyewe rwose uriya mushinga wawe ndawushyigikiye. byibura wowe uruse babanyapolitiki bacu utegereza ko bakugeza gahunda bafitiye igihugu n'abagituye ugaheba. None rero jyewe niteguye gutanga byibura amadolari igihumbi. N'abandi nibaze turebe uko twatabara abanyarwanda, bakava mu kaga barimo.

  • #251

    Narumiwe (samedi, 03 novembre 2012 14:27)

    Ariko murumva ubugome bwa padiri ushuka abantu ngo batange amadorari yokwisenyera igihugu; wabwiye nyoko akayatanga se hariya ari i cyangugu cg bene wanyu baba i burayi bakayaguha; icyo nzi ni uko ntayo bakwihera kuko batavangiwe nkawe; ese ko ubwira abandi ngo batange wowe uzatanga iki; amatiku gusa namacakubiri; menya ko tutakiri hamwe wadusize twarakuze ibyo ukangurira abantu ngo bigumure uzarinda upfa utabigezeho kandi uhambanwe nabyo; ubuyobozi butangwa ni Imana kandi ubwo yaguhaye warabunaniwe; ntiyakongera ubundi; pfa urwo upfa ureke abantu

  • #250

    Christina Umutima (samedi, 03 novembre 2012 13:26)

    Noneho se kandi "Ijwi rya Rubanda" ribaye "Ijwi rya Paul Mbangurunuka"?!?!Simiyo urasoma inyandiko ya Paul Mbangurunuka nkumva irakubereye? Abanyamayaga (Ntyazo = nibuka Rukokoma atanguranwayo yihariye umuhanda n'imodoka eshatu gusa), Abanyahuye (Cyizi cya Maraba) bakubwire iki ko uwo wita PAUL MBANGURUNUKA ari wowe umuzi?!?!

  • #249

    Nahimana (samedi, 03 novembre 2012 13:10)

    Munyarwanda aho uri hose! nudahaguruka ngo ufate iya mbere uriya mututsi azakomeza gukora ikibi. urugero: reba aho umuhutu uzira umurage wa se aho bamugejeje(vedaste Banguwiha). ejo ni wowe!!!

  • #248

    ONU igeze aho umwanzi shaka : raporo za Congo izitesheje agaciro ! (samedi, 03 novembre 2012 13:04)

    Umuryango w’Abibumbye LONI mu itangazo ushyize ahagaragara uravuga ko ubaye uhagaritse guha agaciro ibikubiye muri ’raporo y’impuguke za LONI’ ishinja Uganda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC.

    Amaze kumva ibyo Uganda ivuga kuri ‘raporo y’Impuguke ya LONI’ ku bibazo bya Congo ishinja Uganda gufasha umutwe wa M23, Perezida w’Inama y’Umutekano muri LONI Amb. H. S. Puri yatangaje ko Komite ishinzwe gutanga ibihano muri LONI ibaye ihagaritse kugendera ku bivugwa muri iyi raporo.

    Yongeyeho ko ibitekerezo byagaragaye muri iyi raporo bitandukanye n’ibyagaragajwe n’abashakashatsi bigenga bakurikiranye ibibera muri Congo, ibi bikaba byatumye kugendera ku biri muri iyi raporo biba bisubitswe.

    Amb. Puri yatangaje ko Uganda nk’igihugu gitanga ingabo zijya mu mutwe wa LONI wo kubungabunga amahoro n’umutekano, gifite uruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro mu bihugu byinshi by’umwihariko Somalia yari yarigaruriwe n’umutwe wa Al-shabab ariko ubu iki gihugu kikaba cyari gitangiye gutekana.

    Iki cyemezo gifashwe mu gihe kuri uyu wa gatatu Ugushyingo intumwa idasanzwe ya Uganda muri LONI akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri Uganda Dr. Ruhakana Rugunda, ari i New York aho yajyanye ubutumwa bumenyesha LONI ko Uganda ibabajwe n’ibirego bidafite ishingiro biyishinja gufasha M23 bityo ikaba igiye guhagarika ubutumwa bwo kubungabunga amahoro icyura ingabo zayo.
    Biteganyijwe ko Minisitiri Rugunda agomba kubonana na Perezida w’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye n’abahagarariye ibihugu biri mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano.

    Umwanzuro wa LONI ufashwe mu gihe Uganda yari yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zayo zose zari mu butumwa bw’amahoro ihereye ku ziri mu gihugu cya Somalia

  • #247

    kwibeshya (samedi, 03 novembre 2012 13:04)

    padiri aribeshya, kagame ntiyakwemera ko amusimbura kuko azirana n' uwariwe wese ushakira abanyarwanda ikiza

  • #246

    Christina Umutima (samedi, 03 novembre 2012 13:02)

    Wenda ahari yakumva inama mumugira!?!? SIMBIZI ni umwana w'Umunyarwanda?!?!

  • #245

    Analyst (samedi, 03 novembre 2012 12:52)

    Yego democratie ni ikirezi ariko kirakorerwa. Ntikizanwa n'amasasu cyangwa gutukana. Bisaba kwihangana no gutegereza.Genda ubaze aba South Afrika urugendo bakoze.
    Ariko kandi singuhaira guhita wemera ibyo mvuga ariko niba bavuze ngo abantu benshi baracyafite ubujiji. utanga urugero rwa Kayumba,Rudasinwa ,Mushaidi ( aba nibo njiji uronuye se ?) ngo ugere n'aho ugereranya data w'umusaza utazi no kwandika izina rye na P.P Kagame.. Ibyo si ukujya impaka zubaka, ni ukuyobya.
    Sinemeranya nawe ko abahutu ngo bagomba guhra bashyira inda zabo imbere, no ubahaye amohoro n''IBIRYO Niwe bakurikira.Bagomba kugira ubwenge nibwo bukenewe,kuko izo nda ushyira imbere nizo zibakoresha amakosa.

    Dutegereze igihe kizakwereka ko ibyo nakubwiraga byaari ukuri.

  • #244

    Kagwa (samedi, 03 novembre 2012 12:24)

    Burya injiji ni izize koko babivuze ukuri uzi ko n'umwana wiga kuvuga atatekereza gutya ngo ubwiyongere bw'abaturage ntibyafatwa nk'ikibazo ibyaragura ryanyu nubundi nicyo cyateye koreka urwanda ese bitabaye ikibazo uzabumba indi si yo kubatuzamo!

  • #243

    kadafi (samedi, 03 novembre 2012 12:23)

    en tous cas ibi bitekerezo byawe ni bizima rwose bishyizwe mubikorwa igihugu cyana paradizo kandi nizeko bizagenda.erega ntamwicanyi ushobora kweera democratie,

  • #242

    @240 (samedi, 03 novembre 2012 11:48)

    KHFJGD WE MUKURARINDA NI UMURUPIYEFU ni bwo bwoko bwe

  • #241

    Kagabo (samedi, 03 novembre 2012 11:33)

    Twarumiwe aho minister ababarira abarimu akarere ka Rubavu kakanga kagasinyisha abarimu bako kungufu amafaranga y'agaciro ngaho aribo bahembwa akayabo naho ubu nugutanga gusa ntakintu ubona ahubwo mu Rwanda abantubuze aho bahungira kubera inzara .

  • #240

    KHFJGD (samedi, 03 novembre 2012 11:24)

    Niko ye Alain Mukurarinda umuvugizi w'ubushinjabinyoma yaba ari umu hutu cg ni umutsi cg ni umutwa? Murakoze kutujijura

  • #239

    Kuri Analyst 225 (samedi, 03 novembre 2012 11:11)



    UYU MUHUTU AVUZE UKURI PE!

    "Ikindi nakwibutsa ni uko Abahutu bataronda akoko nk'Abatutsi. Bizwi na bose, "TWE TUREBA INDA" ZACU NI UKUVUGA IKIDUFITIYE AKAMARO, NAHO KUREBA AMAZURU "MEZA" N'IBY'ABATUTSI!."

    Uri injiji, ndabisubiramo.

    Reka nkubaze: icyo wita kujijuka ni iki? Utekereza ko Perezida Kagame ajijutse gusumbya PAPA WAWE cg wanje batazi gusoma no kwica?

    Icyo utazi ni uko umuntu wese, uretse umusazi, Imana yamuhaye ubwenge bwo gutandukanya icyiza n'ikibi.

    Reka nkumenere ibanga: ndi umuhutu uyu w'umukiga. Ariko ubu, habaye amatora, abakandida bakaba Twagiramungu na Rudasingwa, natora Rudasingwa. Abakandida babaye Mushyayidi na Habumuremyi, natora Mushayidi. Urumva neza?

    Urahamya se ko Kayumba, Rudasingwa, Gahima, Mazimpaka, Karegeya, Rujugiro, Kajeguhakwa, .. batari gutora Ingabire iyo Kagame atamufunga muri 2010?

    Ikindi nakwibutsa ni uko Abahutu bataronda akoko nk'Abatutsi. Bizwi na bose, "TWE TUREBA INDA" ZACU NI UKUVUGA IKIDUFITIYE AKAMARO, NAHO KUREBA AMAZURU "MEZA" N'IBY'ABATUTSI!.

    Umututsi waduha AMAHORO N'ibiryo TWAMURAMYA. Wibagiwe ko Abatutsi bategetse imyaka irenga 400? Umututsi wese uvugisha ukuri azakubwira ko "umuhutu ari intama y'Imana"! Umuhaye amahoro n'ibiryo, abashaka ikindi ki?

    Naho Demokarasi, ntuyizi. DEMOKARASI ni ikirezi iki kireta amahoro, amata n'ubukuki.

    Gusa ikibabaje cyane ni ukumva umunyarwanda nkawe usubira mu ijambo rya Sarikozi ko "ABANYAFURIKA TURI INYAMASWA TUDAKWIRIYE DEMOKARASI", ko ahubwo tugomba kugumya gufasha ba "rusahurira mu nduru" turasana, turogana,... tumaranira inyungu za bampatse ibihugu!