sam.

16

juin

2012

Ubuyobozi bwa Clubs RDI ziri mu Rwanda burasaba Ishyaka FPR/ Kagame guhagarika ihohoterwa rikomeje gukorera abana. Mahoro Pacis.

Abana bo mu ishuri ryisumbuye rya Nyange, Kibuye. Ikigo nta modoka kigira. Aho kwiga abana birirwa baheka bagenzi babo barwaye babajyana kwa muganga! Iyi se niyo Vision 2020 basezeranyijwe ?
Abana bo mu ishuri ryisumbuye rya Nyange, Kibuye. Ikigo nta modoka kigira. Aho kwiga abana birirwa baheka bagenzi babo barwaye babajyana kwa muganga! Iyi se niyo Vision 2020 basezeranyijwe ?



Taliki ya 16 Kamena ni umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika. Kuri uyu munsi, isi yose yibuka amagana y’abana b’abirabura biciwe mu mujyi wa Soweto mu gihugu cya Afurika y’Epfo ku itariki ya 16 Kamena 1976 ubwo bakoraga urugendo rwo kwamagana politike mbi ya ruvumwa y’ivangura “apartheid” bakorerwaga na ba gashakabuhake b’abazungu. Uyu munsi washyizweho n’umuryango mpuzamahanga, utangira kubahirizwa guhera kuwa 16 Kamena 1991.  Ukwiye kubera buri wese isomo n’ikitegererezo cyo kwamagana no kudashyigikira ingoma z’igitugu zirangwa n’ivangura, kwica, gufunga, gutegekesha igitugu n’ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa Muntu kandi binyuranyije n’amahame ya Demukarasi.


Kubera ko mu Rwanda ingoma y’igitugu cya gisirikare iyobowe na jenerali Paul Kagame nayo irangwa n’ibikorwa bya kinyamaswa, birakwiye ko Abanyarwanda bose, mu byiciro bitandukanye, abakuru n’abato, abagabo n’abagore, abasore n’inkumi, bagira ubutwari nk’ubwo bariya bana bagize, maze tugahagurukira icyarimwe tukabwira ingoma y’igitugu tuti: Sigaho kuduhohotera, natwe turi abana b’u Rwanda.


Gushimuta no gukoresha abana mu mirwano


Nk’uko byakomeje kugarukwaho mu maraporo mpuzamahanga ndetse no mu bitangazamakuru, ingoma ya Kagame irashimuta abana hirya no hino mu mijyi ibita inzererezi bamwe bakicwa abandi ikajya kubafungira ahantu hatazwi aho bakorerwa ihohoterwa ritandukanye. Hamwe mu hajyanwa aba bana habashije kumenyekana ni ku kirwa cya Iwawa mu kiyaga cya Kivu. Benshi mwakurikiye ibikorerwa aba bana bafungiye mu mazi magari, baragijwe imbunda n’abasirikare, bakaba badashobora gusura imiryango yabo no gusurwa. Iyo abapolisi n’abasirikare barimo gufata aba bana baba bavuga ko bananiranye, nyamara ahubwo baba baragiye mu mijyi gushaka imibereho bitewe n’uko mu cyaro inzara inuma kubera politike mbi ya FPR yo gushonjesha abaturage. Ntawakwirengagiza kandi ko bamwe muri bo babuze ababyeyi bishwe n’ingabo za Kagame bagahinduka imfubyi, abandi bagafungirwa ababyeyi n’abavandimwe bazira amaherere maze bigatuma batabasha gukomeza amashuri nk’abandi.


 

Abana b'Abanyarwanda bakomeje gushorwa mu mirwano muri RDC!
Abana b'Abanyarwanda bakomeje gushorwa mu mirwano muri RDC!

Muri raporo y’umuryango w’abibumbye ku ntambara yo muri Kongo iherutse gushyirwa ahagaragara na radiyo BBC, u Rwanda rurashinjwa gushyigikira ingabo z’umwicanyi ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga, Jenerali Bosco Ntaganda ndetse no gukoresha abana mu gisirikare. Nta gushidikanya ko bamwe muri aba bana ari ababa bashimutiwe hirya no hino mu gihugu bitwa inzererezi bakajyanwa ku rugamba mu gihugu cy’amahanga nyamara n’ababyeyi babo batabizi. Birababaje ni ibyo kwamaganwa.


Ivangura mu burezi


Ingoma y’igitugu ya FPR nta ho yasize itagejeje ubugome, igitugu n’ivangura, no mu burezi yabigejejemo. Imfubyi zimwe zirarihirwa izindi ntizirebwe n’irihumye! Hashize imyaka 18 ubutegetsi bwa Kagame burihira amafaranga y’ishuri n’ibikoresho abana bose bo mu bwoko bw’Abatutsi. Impamvu itangwa akaba ari jenoside yabakorewe. Ni byiza gufasha aba bana ariko byakabaye byiza imfashanyo ihawe uyikeneye kandi uyikwiriye aho guhabwa umwana hitawe ku bwoko bwe gusa.

 

Abatutsi bakorewe jenoside ni abari mu Rwanda imbere mu 1994, none se kuki n’abana b’abatutsi baturutse hanze bakazana imitungo yabo bamaze imyaka myinshi bahabwa imfashanyo ya FARG? Ese kuki abana b’abahutu babuze ababyeyi bishwe n’Inkotanyi cyangwa n’interahamwe bo badafashwa, ese si abana b’u Rwanda cyangwa ni ibibyarirano ? Ntagushidikanya ko iri ari ivangura rishingiye ku moko ( apartheid) kandi rigomba guhagurukirwa rikamaganwa.

 

 

 

Abana b'i Kabarondo, Kibungo.
Abana b'i Kabarondo, Kibungo.

Ubutegetsi bwa Kagame bwadukanye politike y’uburezi bwa bose (Education pour tous/ Education for all) maze bushyiraho amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (Education de base de neuf ans/ Nine yeas basic education). Mu mvugo isize umunyu yuzuye amayeri n’ikinyoma ubu butegetsi bubwira rubanda ko ari uburyo bwo kubegereza amashuri no kugira ngo abana bose babashe kwiga. Nyamara aya mashuri yashyize ahagaragara ivangura mu burezi maze agabanyamo abanyeshuri ibyiciro bibiri: Icy’abakene n’icy’abakire.


Mu mashuri abanza abana b’abakire biga mu mashuri ahenze yigenga nka Green hills, Kigali Parents Schools, La colombière, La Riviera,… Muri aya mashuri  higisha abarimu b’abahanga kandi bahembwa agatubutse, imfashanyigisho zihagije na zo zirahari. Abana binjira saa moya n’igice bagataha saa munani. Nyamara mu mashuri ya Leta (Ecole publique/ Public schools) higa abana b’abakene kuko batabasha kwishyura minerval yo mu y’igenga. Abarimu bahembwa ikinya, icyiciro kimwe cy’abanyeshuri kiga mu gitondo ikindi kikiga ikigoroba. Nta mfashanyigisho zihari zihagije kandi n’abana biga bashonje kubera ubukene bw’ababyeyi babo baterwa n’ubutegetsi bw’igitugu bubarandurira imyaka, bubabuza guca ikigori, bubafungira ababyeyi,…


 

Izi mpamvu zose zituma mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza hitsindira abana b’abakire (amashuri yigenga) naho ab’abakene (amashuri ya Leta) bagatsindwa.  Kubera ko abagize amanota make ari bo bajya kwiga mu mashuri y’ibanze yubatswe ku bigo by’amashuri abanza, abakene ni bo bajya kuyigamo. Birumvikana ko n’ireme ry’uburezi rihatakarira. Bikomeza bityo n’amashuri yisumbuye bakayarangiza nta cyo bazi, bagatsindwa cyangwa bakagira amanota ya nyuma (Passable) mu gihe ab’abakire bo baba babonye ya manota meza (Grande distinction, Distinction, Satisfaction). Ibi bituma umubare munini w’abakomeza muri  Kaminuza ukomeza ukaba uwa ba bakire. Birababaje ni ibyo kwamaganwa!


Umwanzuro


Dushingiye ku butwari bwagaragajwe n’abana b’i Soweto mu gihugu cya Afurika y’Epfo, koko  uburenganzira buraharanirwa, ntibutangwa ku buntu kandi nta Demukarasi igerwaho hatabayeho ibitambo. Bityo rero, Abanyarwanda twese dukwiye kurushaho gushyira hamwe no kujya inama maze tugahagurukira icyarimwe tukamagana ingoma y’igitugu ikomeje kuyogoza u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari tubinyujije muri Revolisiyo y’amahoro (Non Violence). Iyi ni imwe mu nzira zishoboka zadufasha gukuraho ingoma ngome y’Agatsiko no kukabwira tuti: Sigaho reka ivangura, natwe turi abana b’u Rwanda!


Abana mwese nimugire umunsi mwiza, umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika. Abanyarwanda mwese kandi nimugire imyiteguro myiza yo kuzizihiza isabukuru y’imyaka mirongo itanu igihugu cyacu kimaze kibonye ubwigenge.

 

Bikorewe i Kigali, kuwa 15 Kamena 2012

Pacis Mahoro,

Perezida wa clubs za RDI mu Rwanda

Email: pacismahoro@yahoo.fr

 

 

 

Commentaires : 170
  • #170

    d10媚薬 (vendredi, 02 août 2013 03:38)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王

    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛

    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴

    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝

    http://www.kanpoudonya.com/Energy.html 精力剤
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html 五便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html ru486 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html 男宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html 天天素
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 中絶薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html 蟻力神
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html 三體牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html 三体牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html VVK
    http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html 小情人
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html Wenickman
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 女性用媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html 催情
    http://www.kanpoudonya.com/list/19.html 殺精子剤
    http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html 蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html 終極痩身
    http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html FLY D5
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html 中絶薬RU486
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 経口避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html 絶對高潮
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売店
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 正規品
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html 威哥王 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html 威哥王三鞭粒

  • #169

    威哥王 (vendredi, 02 août 2013 03:32)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

  • #168

    Kaneza (jeudi, 28 juin 2012 05:53)

    Bantu mwese mukunda ukuri mukagira n'impuhwe,ndabasaba ko mutakomeza guta umwanya wanyu musubiza ziriya ngirwa bapadiri tomasi na forutunatusi. Ikintu mwakora ni ukubagira inama kuko amakuru aturuka ahantu hizewe nuko kiliziya gatolika yamaze kumvikana na leta, muri uku kwa karindwi barahagarikwa mu gipadiri, mu kwezi kwa munani dosiye zabo zishyikirizwe ubutabera mpuzamahanga bafatwe bafungwe.

  • #167

    Mwana w'Imana (vendredi, 22 juin 2012 11:56)

    Ikibazo kiriho mbona ni uko agasuzuguro n'akanyaro ka benshi kakiri kose. Koko umuntu agatinyuma mu myaka tugezemo akavuga ko umwana wo muri secondaire guheka mugenzi we amujyana kwa muganga ari ibisanzwe?

    Ibi si iby'ingoma iriho cg yabanje. Iki ni ikibazo cyugarije u Rwanda cyo kumva ko bur gihe ubutegetsi buhindutse hari abagomba gutezwa imbere abandi bakibagirwa n'amateka. Mureke gutekereza mudasubiza amaso inyuma hanyuma mwimbike mwige kubana. Birarushya ariko nibyo byo. Naho ubundi no kwizana muzongera mumarane.

  • #166

    Munana (mardi, 19 juin 2012 03:08)


    Wowe wiyise «Njyewe», uzabaririze nta na rimwe mu Rwanda nyuma ya za 1980 higeze habaho komini n'imwe itagira imodoka, yemwe n'amavuriro yo mu giturage (centres de santé) yari afite za ambulances zijyana abarwayi ku bitaro bikuru hirya no hino mu gihugu. Sigaho rero gukabya gufana cyane team ya nyuma ya 1994.

    Burya ubutegetsi bwose bugira akarusho bwihariye: ubwa mbere ya 1994 (bwa MRND) bwari bwarakandamije abaturage bo mu majyepfo (bitaga Nduga ngari) kimwe n'ubwoko bw'abatutsi muri rusange, ariko bwari bwarakamiritse ikitwa amajyambere y'icyaro!

    Ubutegetsi bwa nyuma ya 1994, nubwo ntacyo buzi ku byerekeye «développement rural», bwashoboye kuzana ubutabera mu mashuri yose, aho umwana atsinda kubera ubuhanga bwe nta kureba amazuru cyangwa akarere! Iryo ni iturufu rya RPF twe kubitindaho! Hasigaye kwita ku majyambere y'icyaro no kudahoza abaturage ku nkeke, ahasigaye tukaririmba intsinzi nta nzara abana bacu bararanye!

  • #165

    Njyewe (lundi, 18 juin 2012 21:34)

    Mwagiye mwandika ibintu mwatekerejeho? Kuba ikigo kidafite imodoka ni ikibazo, ariko ni n'ubukene. ku ngoma yanyu bwo uretse n'ibigo, habagaho na komini zitagira imodoka n'imwe. biraza buhoro buhoro. kandi ndumva abana kuba batabarana, bagahekana nta gahato, biruta cyane mu buhe bya cyera birirwaga bashwana bapfa amazuru n'uturere!

    Abana bajyanwa mu mirwano ya Kongo ni abanyarwanda, ubifitiye ibimenyetso? boherejweyo na leta y'Ubumwe se? oya!!!! niba hari ubikora tanga amakuru, akurikiranwe. Ubwo abikora ku giti cye, kandi ni amakosa: uretse ko ayo makuru ari na mashya!

    Iwawa narahasuye ngewe: ari ukwicirwa n'itabi mu muhanda, no kwiga imyuga ukava Iwawa witunze, ni iki kibi? nta mwana ujya Iwawa ashimuswe mu rugo!


    FARG yo muhora muyirega amabi, ariko irakwiye kandi ntabwo irihira abana ishingiye ku bwoko, irihira abantu batishoboye kubera ibyo abanyarwanda bandi babakoreye muriu gnocide yakorewe abatutsi. umwana udasigaranye n'umwe umwitaho se yandagare?

    akabazo gato: ko iyo ngeze i Burayi naho mpabona abakene n'imbabare, nayo ni amakosa ya RPF ra? ho nta bibazo bihaba, rimwe na rimwe binakomeye kurusha ibyo mu Rwanda?

    Plz, mureke gushakira ibibazo aho bitari, dufatanye turwanye ubukene n'ubujiji mu bana b'u Rwanda.

  • #164

    kajerijeri (lundi, 18 juin 2012 13:33)

    Ubundi bariya bana ko mubabona murabona badakwiriye guheka abana b'abantu???????????????? ndabona ibyo bakora aribyo baremewe.

  • #163

    KAGABA (lundi, 18 juin 2012 11:38)

    NTABWO ABANA BIGEZE BAREKA ISHURI NGO BAHEKE UMWANA URWAYE MU NGOBYI BAMUJYANE KWA MUGANGA:UBURYO BWO KUMUJYANA BWARI BWINSHI IMODOKA MUTARAZISAHURA NAKO NGO MWARAZIBOHOJE:IMODOKA Y'IKIGO,IMODOKA Y'IVURIRO...ESE BARIYA BANA BAGEMURIRWA BATE? BAJYA MU MARUSHANWA BATE? YEWE KOKO INGOMA ZIRARUTANA.NYAMARA UKUNTU MUBONA IBIFARANGA!IYABA BITAHERAGA MU GATSIKO KAMWE!

  • #162

    Kanyarwanda (lundi, 18 juin 2012 10:29)

    Ariko murakabya weeeeeeee! noneho mushaka ambulance kuri buri kigo cya Secondaire???????? mbese namwe mugifite ubutegetsi niko byari biri ra? mwari mufite ambulance kubigo by'amashuli? mujye mugaya ibigayika naho ibi bigaragaza uruhande murimo.

  • #161

    Ndabaza (lundi, 18 juin 2012 04:26)

    Niba Kagame ari Imbwa y;umusega Musevene we ni iki? Ndashimira abakora ibyo bashoboye byose ngo uriya musega uve kubutegetsi.Muhuze ibitekerezo natwe tubari inyuma.Uwandusha kumenya icyo Museveni aricyo yambwira murakoze.

  • #160

    Rukundo (dimanche, 17 juin 2012 10:26)

    Nigute se ishuri ryagira imodoka kandi uwiyita umukuru wigihugu ari kwigurira amadege mu mafaranga asahura ababyeyi babo? Mushatse mwahaguruka tukikiza umwanzi hakiri kare...uriya wiha kugaburira ubwoko bumwe akomokamo agamije kuducamo ibice kugirango abashe kutuyobya ngo aratuyobora...

  • #159

    ubugome bw'inyenzi (dimanche, 17 juin 2012 01:24)

    ubugome bw'inyenzi si ubwa none. irebere nawe:


    http://www.youtube.com/watch?feature=player_embedded&v=Zez3bgE2WtI

  • #158

    Kabashya (dimanche, 17 juin 2012)

    Padiri rwose komeza urabarize bariyabana batagira imodoka ku kigo cyabo.Ese mama kiriya kigo cyigamo bana bameze bate?Nababakene gusa?Cyangwa n'abana babahutu babuze uruvugiro?
    Biragayitse kubona abana bavunwa n'ingobyi mu gihugu kirimo abayobozi babaherwe.Imishahara ihanitse,barubanda rugufi rutagira kirengera.Ba Depite ba Kagame,mwicaramunteko mwicariye iki kandi muri intumwa zarubanda?Ngo mwirinda kuvuga ngo batabambura umugati wanyu?Muzageza ryari mu gihe mutavugisha ukuri,mugihe mutavugira abaturage muhagarariye.
    Ariko mumvugo ya bayobozi ntihaburakuvugwa ko hari iringaniza mumashuri.Amashuri amwe agire ambilanse,andi aheke abadwayi mungobyi,ngo ibyo nibyo byo kwihesha agaciro.
    Bayobozi koko muraganisha hehe uRwanda.No utibuka amateka ageraho nawe akiyibagirwa.Ngaho nguko.

  • #157

    Kuri Komera #153 (samedi, 16 juin 2012 22:54)

    Hari ubwo mujya mwibeshya ngo abatavurumwe na PADIRI NAHIMANA n'intore, ariko relo kanje ukunda kwandika ibyo ngaya uyu mupadiri, ntabwo ndi INTORE uhubwo ndwanya umuntu uzaca imanza z'abantu kandi nta rukiko akuriye kandi nkarwanya umuntu wese watuma abanyarwanda basubiranamo.

  • #156

    kaniwabo (samedi, 16 juin 2012 22:22)

    NIKO SE YA 2020 NI UKO IRI GUTEGURWA

  • #155

    Bizengarame (samedi, 16 juin 2012)

    Ariko abarwanya padiri Thomas mujye mubanza mumenye ko mumurwanyiriza ku rubuga rwe. Ubwo iyo araba ijambo muba muvugira he. Ariko ko mutagaragaza ikibi akora? Kuba arwanya akarengane abantu twese twicecekeye kandi tuzi uko abanyarwanda bamerewe no kuba avuga ko abanyarwanda tudakwiye kongera gutegekwa n'abafite ibiganza bijejeta amaraso nibyo yazira? Ikibazo ngo nuko abivuga ari padiri da!!! Ahubwo padiri utavugiye abarengana yavuga iki kindi.
    Ngo ni rukokomiste!! Gukunda umuntu kubera ko wemera ibitekerezo bye si uburenganzira bw'umuntu? Ibyo se bigomba kuba icyah? Ni Ariko ko uwo Rukokoma abamufiteho ikibazo batarega bite? Abantu bose bafite ibyo bashinjwa bajyanwe mu nkiko, none se Rukokoma afite ubudahangarwa? Ngo aba senyeri bagomba guhagarika Thomas! Wowe uvuga ibi nakugira inama yo kutazongera guta igihe cyawe,uzabanze ubanze icyo amategeko ya kiliziya avuga kubirebana n'abapadiri batanga ibitekerezo bya polotike, uretse ko no kubireba padiri Thomas ri ukuvugira abarenganano kwamagana abarenganya cyangwa ababarenganyije.Aha uhumve neza. Ngo aba senyeri bamuhagarika!Urasetsa!!!Ubwo se bamuhagarika bavuga ngo iki? Maze bagize amahirwe abavugira ibyo bo badatinyuka kuvuga cyangwa bavugira mumutima wabo!!Sicyo cyaba bahora bicuza iyo bangiye Misa" Naracumuye mu byo navuze....n'ibyo nirengagiza.."Ubundi mu bihugu by'i Burayi haba "liberté d'expression"(uburenganzira bwo kuvuga ibyo utekereza). Abibwira padiri Thomas yaceceka mubyibagirwe kandi ukuri kuzatsinda.Abaguharanira mwese murambe, musugire ,musagambe,turabashyigikiye twese.

  • #154

    Augustin (samedi, 16 juin 2012 21:28)

    Reka wibeshya izuba riva! Ninde ubatuka ko comments mudashaka muhita muzisiba mugahitisha izanyu.

  • #153

    komera (samedi, 16 juin 2012 21:20)

    intore zivuye he ra?Ntabwo zijya zumva Misa izitegurira icyumweru?Ariko hari abantu bansetsa, ukaza ku kinyamakuru cy'umuntu ukamutukaaaa,akakwihorera,umenya mwarasaze intore zose,nta bwenge!

  • #152

    Alphonse (samedi, 16 juin 2012 21:10)

    Urubanza rwa Mgr Ndorimana na fortunatusi ruzaba rukaze. Uwapfuye yarihuse. Abapadiri nibagume mu matiku bareke abaturage bigire amahoro.

  • #151

    Kuri # 145 (samedi, 16 juin 2012 20:54)

    Oya!! Ahubwo ni wowe nakirigitaga, none urankundiye uraseka. Seka seka nyakugirimana.

  • #150

    Kuri Rwema #144 (samedi, 16 juin 2012 20:47)

    Ibyo aribyo byose PADIRI FORTUNATUS N'UMUNTU MWIZA RWOSE. IBYO AVUGA USANGA NTARANGA MUTIMA RIMUBAMO KANDI NTA MUNTU YIGEZE ACIRA URUBANZA NKURIYA W'IKIGENGE USIGAYE AGENGWA NA RUKOKOMA (ariko uyu mugabo RUKOKOMA ndamukunda, icyo nanze n'umupadiri witerera mu mata nk'isazi)

  • #149

    Kuri #144 (samedi, 16 juin 2012 20:40)

    Iby'abana byo nimushaka mubireke kuko hari umgore hari I kamembe URI KURIRA AVUGA KO GITI MUSHIJO ATAMUHA INDEZO. BIRABE IBYUYA...

  • #148

    Kuri 145 (samedi, 16 juin 2012 20:39)

    Niko se Mercogliano ! Kagire inkuru ! Ibyo aho si ukwikirigita ugaseka ?

  • #147

    ifuku gafufuta iranze irahandiye (samedi, 16 juin 2012 20:38)

    Muzongere mu mumwumve haricyo atangaza. Iyo ifuku gafufuta yahandiye, ivamo bigoranye ariko irashyira ikagaruka kona ibijumba noneho igafatirwa aho.

  • #146

    Kuri rwema 144 (samedi, 16 juin 2012 20:35)

    None se wa mwana w'uruhinja Ndorimana yahubuje mu nda y'umubikira yazutse ?

  • #145

    IVUZIVUZI RYA THOMAS RIMUKOZEHO (samedi, 16 juin 2012 20:35)

    uMANIKA AGATI WICAYE WAJYA KUKAMANURA UGAHAGURUKA. Muravuga se iki U RWANDA rutararega NAYIMANA THOMAS kubera guhamagarira ABANYARWANDA kumarana.

  • #144

    Rwema (samedi, 16 juin 2012 20:30)

    Karabayeee! Uwahoze ari mgr Ndorimana agiye kurega padiri fortunatusi na tomasi kubera ko bamwandagaje. Ibyo bavuze bibaye impamo,ingengabitekerezo ya jenoside igeze kure abapadiri . Reka arangize guhindura igitabo cye ubundi rwambikane.

  • #143

    Simbananiye (samedi, 16 juin 2012 20:10)

    Mugabo, ivyo n'ibintu vy'abarundi. Reka ABANYGWANDA BIKORERE IVYABO.

  • #142

    Ngagara (samedi, 16 juin 2012 20:06)

    Ibyo tuganira hano, n'ibireba igihugu cyacu RWANDA. Utubabarire cyane ibyo uvuga uzabiganire na President wanyu (Abarundi). tURABIFIRUZA ISABUKURU NZIZA Y'UBWIKUKIRE. Imana ikurinde.

  • #141

    LE TEMPS DU SILENCE EST REVOLU (samedi, 16 juin 2012 19:57)

    En ces périodes de réconciliation nationale approchant, le temps est venu de rapprocher les gens en commençant par honorer dans la dignité le précieux sang versé et la mémoire des personnes tuées en 1972 et de construire un monument en souvenir du génocide des hutus de 1972 », il ne fait rien d’autre qu’inviter les Barundi à aller à la racine du Crime incarné par l’Etat de Micombero et ses défenseurs !

    L’Etat protège. L’Etat ne doit pas tuer ses citoyens. L’Etat ne doit, sous aucun prétexte, exterminer ses propres populations ! Reconnaitre le génocide hutu de 1972, c’est refuser le Crime d’Etat comme mode de règlement des conflits socio-politiques. Il ne faut pas être Hutu, Tutsi, Twa, croyant ou non croyant pour comprendre ces choses. Il faut tout simplement être humain. Et c’est peut-être cela qui est très difficile !

    La reconnaissance du génocide hutu de 1972 et le châtiment des criminels présumés (au moins les « gros poissons » !) seront des actes libérateurs pour toute la population du Burundi. Nous aurons ainsi mis fin à la culpabilisation collective. Qui veut supporter pour longtemps encore des assertions comme « Les Tutsi nous ont exterminés » ; « Les Hutu nous ont exterminés » ; « Nous avons tous tué » ; « Nous avons tous perdu les nôtres », etc. ? Il y aura encore des plus téméraires parmi nous qui nous empêcheront de « ressasser » le passé !

    Pourquoi cette absolution générale activement recherchée par certains ? A qui profite la « collectivisation » de la responsabilité criminelle individuelle ? Aux seuls responsables présumés et à leurs soutiens, mais pas aux victimes ! La justice ne sortira jamais grandie de cet équilibrisme diabolique.

    « Martyrs » ou « victimes » ? Il me semble plus utile d’arrêter de radoter sur des martyrs réels ou imaginaires et de parler plutôt de victimes que la justice a le devoir de reconnaître et de réhabiliter ! Appartient-il à quelque misérable créature humaine de faire de son semblable un saint ?

    A ceux qui se retrancheraient derrière le silence de la foi pour tenter d’étouffer dans la nuit la clameur des peuples meurtris et échapper ainsi au jugement de l’Histoire je dis : nous n’avons pas besoin de prières et de bénédictions urbi et orbi car nous ne sommes pas tous et toutes des catholiques romains ! Par contre, les décisions de justice, contrairement aux décrets religieux, seront absolument pourvues d’effet erga omnes.

    Il est déjà très difficile de rendre une justice neutre et laïque, imaginez ce que serait le droit s’il était dit entre la croix et la bannière. Heureusement que nous avons aboli la peine de mort !

    Je continue mon intervention sur cet ancien échange (toujours actuel !!!) avec Monsieur, Eugène Nindorera, ancien Ministre et fondateur de la Ligue des Droits de l’Homme Iteka, lequel ne saurait être accusé d’exclusivisme ethnique (E. Nindorera, Pas de réconciliation véritable sans justice, Réponses aux questions des internautes, Bujumbura, le 24 avril 2006, http://arib.info/Nindorera_24042006.htm).

  • #140

    Arajijisha (samedi, 16 juin 2012 19:34)

    Tomasi akabije kujijisha:hari ubwo yiyita umupadiri wa diyoseze ya Cyangugu,mu wundi munsi akiyita umupadiri wa Diyoseze yo mu bufaransa. Ukuri ni ukuhe? Byaba byiza yiyise umupadiri w'Icyigenge kuko Abasenyeri bose bitandukanyije nawe,ahasigaye ni ukumufatira icyemezo. Tomasi ajye ubwiza abantu ukuri:ubu nta Musenyeri ukimugenga: Asigaye agengwa na Rukokoma.

  • #139

    Eugene (samedi, 16 juin 2012 18:47)

    Rozaliya we uranyumije. Nabo bamaze kumenya ko atari abapadiri banga kwiha amenyo y'abasetsi bandika ku ivanjili. Yezu wabo ni Rukokoma Rukobokobo Rubunda Rwango.

  • #138

    Rozaliya (samedi, 16 juin 2012 18:38)

    Abapadiri bacu ba leprophete.fr baracanganyukiwe. Bajyaga batugezaho ijambo ry'IMANA buri cyumweru none sinzi ibyo barimo. Ngo bahugiye mu mateka. Reka turebe icyo bizabamarira.

  • #137

    Egide (samedi, 16 juin 2012 18:34)

    Rukokoma na Tomasi ni ab'akarimi gusa. Aho kunenga uburezi bwo mu rwanda nibafataonye bashinge byibuze ishuri NTANGARUGERO I MUSHAKA bazajya bavuga tubumve. Naho ubundi ibigambo bisenya ntabyo twitayeho.

  • #136

    Kuri #104 (samedi, 16 juin 2012 18:18)

    Wowe ntacyo uzi. Ubukotanyi bwa Evariste ni ubwo guhera mu 1990. Yapangiye inkotanyi gucyura TOMASI NA FORUTUNATUSI none abigezeho. Umudari arawambitswe rero.

  • #135

    Aisha (samedi, 16 juin 2012 18:15)

    Sha, rukokoma yahemukiye abantu benshi none ubuhemu bwe atangiye no kubwigisha Tomasi. TOMASI wavuye ibuzimu ukajya ibuntu ukagarukira UBUPADIRI.

  • #134

    Nkuranga (samedi, 16 juin 2012 18:01)

    Rukokoma n'ishyaka rye ni abo gusebanya gusa. Ubu se twe ABANYAMUSHAKA yatumariye iki? Ako gashuri se? Ababyeyi bacu ntibari baraheze muri Nyakatsi we yibera mu miturirwa. None atangiye gushaka gusenya ibyuzuye. Turamwiyamye. N'iwabo wa Rukokoma bubakiwe na leta bava muri nyakatsi

  • #133

    Deo (samedi, 16 juin 2012 17:55)

    Turashima le ta y'ubumwe yashyizeho gahunda y'uburezi kuri bose nubwo hari ibitaranoga neza. Naho amashyaka yo hanze nareke guharabikana ahubwo yunganire leta aho kuziza urukwavu ko ruzi kwíruka.

  • #132

    Uyu mukobwa w'umututsikazi Imani (samedi, 16 juin 2012 17:46)

    Kubamenyereye irushanwa bita Tusker project Fame ryo muri East Africa riri kubera i Nairobi murashobora gukurikirana imyitwarire itari myiza y'umukobwa w'umututsikazi witwa Imani Mukibonera ukuntu ubutegetsi bwa FPR bwatwononeye abana.....Muri make uwo mukobwa baramuvuga akiriza bigacika ku buryo bagenzi muri Academy badasiba ku mwinuba! Kuburyo ubu ahanganye n'umunyasudanikazi wemeza ko adashimishijwe na atitude yo gushaka guhaka bagenzi bari kumwe muri Competetion!Abarimu nabo nuko baramukosora aririmbye nabi aho kwikosora bya bitutsi bya gitutsi akabibahundazagaho nkaho ari ba bahutu bo mu Rwanda bamenyereye gutuka uko bishakiye ku buryo ababikurikirira hafi basanga uriya mukobwa ashobora kwirukanwa rugikubita...Mbibutse ko Tusker project Fame ari competition yo kuririmba ihuza urubyiruko ruba rwatoranyijwe mu bihugu bitanu bigize Africa y'uburengerazuba...

  • #131

    Theo (samedi, 16 juin 2012 17:43)

    Inkotanyi ntizizate umyanya kuri leprophete.fr kuko ubu rwabaye urwa Rukokoma. Knd kuva ari indiri y'amatiku rwishenye kabaye abantu bamaze kurutera icyizere.

  • #130

    Kuri #121 (samedi, 16 juin 2012 17:36)

    Inkotanyi zifite imbaraga knd zabishobora kuko guhagarika leprophete.fr ntibyazifata umunsi umwe. Tomasi zaramuretse yumva ko zamutinye. Akumiro karagwira.

  • #129

    GACACA ISIZE IKI IMUSOZI? (samedi, 16 juin 2012 17:33)

    Gacaca irarangiy!Nyamara se isize iki?Ubwiyunge nokumenya ukuri kubyabaye?Guhana abishe no kurenganura abarenganaga?Buri wese afite uko yabivuga ariko nge nsanga yarabaye urubuga rwa munyunvishirize.Leta yarimaranye abanyururu hafi imyaka 10 yabumvishije ko nta kundi bashobora kurekurwa batemeye icyaha.Babyemeye ku bwinshi reka si ugushinja abo basize ku misozi bivayo.Kenshi ugasanga bishingiye ku nzangano z'imiryango cyangwa no kuba abari bafunzwe batarigeze basurwa nabo bibonagamo.Byageze ku mitungo abacikacumu bava hasi ntibatangaze kubona umuntu warufite inzu y'ibyatsi yemeza ko yari irimo akabati ka 30.000frw!Kuburanishwa nuwakorewe icyaha nta we uyobewe umwanzuro bivamo.Ikindi ni uko gacaca itigeze ireba ibyaha byakozwe nabo m'ubwoko bw'Abatutsi.Uwatanga umwanzuro rero ko gacaca yari uburyo bwo kwihorera kw'Abatutsi ku Bahutu ntiyaba abeshye.Birahwihwiswa ko ubu abiru bo mu cyama FPR bari kwiga akandi gatendo kagomba kuburabuza Abahutu nyuma ya gacaca.Tubiteze amaso......

  • #128

    Gatari (samedi, 16 juin 2012)

    Abababazwa nuko FPR yakorana na kiliziya nyarwanda murarwaye. Mu kinyarwanda baca umugani ngo: "UMUGABO URONGOYE NYOKO NIWE SO". Twese abari mu Rwanda turi inkotanyi meme n'abapadiri knd turamaze. Ikingenzi ni sens y'izina INKOTANYI kwanza.

  • #127

    Yves (samedi, 16 juin 2012 17:27)

    Ngo tomasi afite ubwoba bw'ubufanye bw'inkotanyi na kilizia! We se ko yiyunze na Rukokoma. Ahaa nzaba numva. Icyo nzicyo nuko FPR ifatanyije na Cyangugu nta cyaha da.

  • #126

    Williams (samedi, 16 juin 2012)

    @Karugarama #111 n'abandi bemera gato,

    Nabamenyesha ko iriya foto atari montage nkuko benshi muri kubyibwira kuko ni ukuri gusa gusa. Mwibera i burayi na za Amarika ntimumenye ubukene n'akarengane abo mwasize babayemo. Guheka abarwayi bibaho n'ikimenyimenyi reba inkuru iherutse kwandikwa vuba aha na cya kinyamakuru cya FPR aricyo igihe.com kuri iyi link:

    http://www.igihe.com/ubuzima/ingobyi-gakondo-ihekwamo-abarwayi-iracyari-umuco-muri-nyaruguru.html

  • #125

    Ndoli (samedi, 16 juin 2012 17:19)

    Kuri#104: wa mugani reka nkubaze,urashaka kuvugako Musenyeri wa Cyangugu agendera ku bitekerezo cya TOMASI? AHUBWO SE AYOBEWE UBUSAZI BWA Tomasi. Gukubita umusazi ni ukumwiteza arko se amaherezo azaba ayahe?

  • #124

    Mbega abaswa (samedi, 16 juin 2012 17:15)

    Ndumva uyu Padiri Evariste mwamuha amahoro pe! Yagiriye Tomasi inama azitera utwatsi ahubwo ahitamo kumwandagaza. Evariste akomeza kwinumira nk'umwana w'intama none akomeje kuba nyamugerekwaho amabi. Mujye muha umuntu amahoro. Ndakeka ko na evariste atari umuswa wo kuyoberwa ko icyemezo cyo guhagarika bariya bapadiri gifatwa n'abasenyeri.

  • #123

    Andre (samedi, 16 juin 2012 17:08)

    Kuri #104: padiri evariste ndamuzi neza. Niwamuntu uhorana akazi kuburyo umushaka ukamubura. Ndumva atabona umwanya wo guta yandika bwa COMMENTS. Ese ubundi comments hari icyo zahindura? Mureke gusebanya nubwo arko kazi ka leprophete.fr

  • #122

    Amashyari gusa. Kuri comment 104 (samedi, 16 juin 2012 17:03)

    Ese binabaye byo FPR igatanga Fr yo kubaka Hotel ikibazo kirihe ko byose ari iterambere ry'u Rwanda! Reka amashyari muntu we. Ibivugwa bibaye byo byadushimisha. Fpr oyee! Gusa Kilizia ntiyananirwa kubaka karia ga hotel sha.

  • #121

    Si Evariste uzasara ahubwo niwowe utahiwe! (samedi, 16 juin 2012 16:59)

    Kuri #104: ninde wakubeshye atyo. Evariste ndamuzi atanahari diyoseze yasigarana 0 FRW kuri konti. Kandi urivugira ay'umugabo udaherutse. Uwakugeza Rusizi ngo urebe! Hotel ntaho ihuriye na RPF. Mwishaka kuvanga Inkotanyi mu mabwa ya leprophete.fr. Nziko Inkotanyi zabishatse leprophete.fr yahagarara. Knd nta nuyobewe ko mgr anafite ubwo bubasha bwo guhagarika ibyohe nka Tomasi. Mukeka ko inkotanyi zidafite ubwenge mukashaka kuzivanga mu mabwa yanyu. Zizabakosora. Komera Evariste.