dim.

27

mai

2012

Padiri Nahimana arajijisha cyangwa arimo kudandabirana? Marc Matabaro.

Ko Rwarakabije yatashye akaba ari Jenerali mu ngabo za FPR byamariye iki abaturage bari ku ngoyi ? Matabaro azadusubize !
Ko Rwarakabije yatashye akaba ari Jenerali mu ngabo za FPR byamariye iki abaturage bari ku ngoyi ? Matabaro azadusubize !

 

Souce:Rwiza News

 

 

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2012, Padiri Thomas Nahimana yanditse inyandiko ku rubuga le Prophète yise:” Marc Matabaro : Kuki uyu musore yigeretseho umusaraba wo kuba UMUMOTSI w’Inzira Isesa amaraso y’Abanyarwanda ?”.


Uyu mutwe w’iyi nyandiko ubwawo wuzuyemo agasuzuguro ndetse n’ubwishongozi burenze igipimo, sinzi niba yatangiye kwigana imico ya Kagame kuko muri iyi minsi Padiri niwe yagize icyitegererezo. Niba abona abanyarwanda bose batanze ibitekerezo byabo haba hari uwabibategetse cyangwa uwababwiye ngo babitange ni ugusuzugura abanyarwanda.

 

Gusubiza iyi nyandiko ya Padiri Nahimana ni ibintu bitoroshye kuko igitekerezo kirimo gishingiye ku kumvirana, reka mbyite kwijijisha no kuntiza amagambo ntavuze. Abazi gusesengura iyo barebye inyandiko yanjye nta hantu na hamwe havuga ngo abantu bagomba gukoresha intambara nk’inzira yo gukemura ibibazo.

 

Wenda agasuzuguro Padiri afitiye abasirikare kamwumvisha ko ikintu cyose kirimo abasirikare kiba kigamije kumena amaraso n’intambara. Rero njye nk’umuntu wabaye mu buzima bwa gisirikare hafi imyaka irenga 15 ntabwo nakwihanganira ako gasuzuguro. Igisirikare gisobanura discipline, Gushyira mu gaciro, kumenya uwo urwana nawe n’ingufu afite, kugaragaza ingufu zishobora gutuma uwo muhanganye adafata icyemezo cyo kurwana (dissuasion) n’ibindi…

 

Numvise ngo Padiri Nahimana yabaye umurezi, ubanza yari nka ba barimu twitaga ba rendez-moi mes notes, bifuzaga ko abanyeshuri babasubiza ibyo babahaye cyangwa ibyo bashaka kumva bataretse abanyeshuri ngo nabo bakoreshe ubwenge bwabo bashake ibisubizo bakoresheje izindi nzira, rero Padiri Nahimana arashaka kubyinisha abanyarwanda muzunga akabajyana mu mihuzagurikire ye cyangwa kujijisha.

 

Padiri Nahimana yagombye kumesa kamwe akemera kuba umunyapolitiki w’umubeshyi afite gahunda yo guheza abanyarwanda mu gihirahiro, akabatesha igihe ngo bibagirwe urugamba bariho rwo kwibohoza ubutegetsi bw’igitugu, gushaka demokarasi n’umuti urambye w’ibibazo by’u Rwanda uturutse mu banyarwanda bose ntawe uvuyemo. Cyangwa abe uwihayeminana nk’uko yabisezeranye yirinde kwica amategeko y’Imana nkana abizi kandi abishaka, aharanire ahubwo kunga abanyarwanda abigishe urukundo nk’uko byigishwa na Kiliziya ko Imana ari urukundo.

 

Imikorere ya Padiri Nahimana ngo yo guheza abantu abita abicanyi ijya kumera nk’iya Kagame na FPR ikoresha iheza abantu yitwaje Genocide, cyangwa Ingengabitekerezo ya Genocide.

 

Ntabwo ndibutukane cyangwa ngo ninyuraguremo nivuguruza nk’uyu munyamategeko witije Imana kuko iyo aza kuba yarayihaye ntabwo yaba yita ibiremwa Imana yaremye mw’ishusho ryayo Sekibi. Ahubwo ndamusubiza nkoresheje inyandiko nanditse mbere kuko ikubiyemo ibisubizo byose.

 

Inyandiko nise:” Aho tuzi uwo turwana nawe cyangwa icyo turwanira?” Padiri Nahimana yarayifashe arayigoreka ndetse mu kuyishyira ku rubuga rwe ashyiraho abantu bitwaje intwaro ngo akunde yumvikanije ko nshyigikiye inzira y’intambara.

 

Yazamukiye ku magambo navuze ngo ”Kagame si uwo kubwiza umunwa gusa” cyangwa ”ngo abakoresha za Théories gusa ntawe uzi gukoresha itopito.” Nabisobanuye kenshi n’uko Padiri Nahimana atumva, cyangwa adashaka kubyumva.

 

Nemera ko Revolusiyo mu Rwanda ari ngombwa kandi kugira ngo izashoboke abanyarwanda bose bagomba kuyigiramo uruhare. Ariko navuze ko revolusiyo y’ubwoko bumwe idashatse kwegera no kwisunga igisirikare ngo kizarengere abaturage mu gihe Kagame yashaka kugirira nabi abaturage, yarangirira mu mivu y’amaraso kuko igisirikare cyo mu Rwanda cy’ubwoko bumwe bw’abatutsi, guhangana n’abaturage b’ubwoko bumwe bw’abahutu nta kabuza byarangira nabi (dore ko Padiri Nahimana ashaka guhindira abatutsi bose muri FPR).

 

Hari ikintu Padiri Nahimana akunze kwiyibagiza abizi kandi abishaka. Revolisiyo zo muri Tuniziya na Misiri zakozwe n’abaturage bashyigikiwe n’abasirikare bamwe banze kuba ibikoresho by’abanyagitugu.

 

Niba ntanze igitekerezo nkavuga ko opposition yakwisunga ababaye muri FPR no mu gisirikare ngo babashe kumvisha bagenzi babo, babanye, bakuranye, bakoranye ko bagomba guharanira amahinduka, demokarasi n’amahoro arambye mu Rwanda, icyo gisirikare kikanga gukurikiza amategeko agirira nabi abaturage, ntabwo Padiri Nahimana yagombye kubyuririraho ngo n’inzira y’intambara.

 

Kutabwiza Kagame umunwa gusa ntibivuze intambara gusa, hari force de dissuasion yaterwa n’abaturage n’abasirikare bashyize hamwe batamushyigikiye kuko Kagame nta na rimwe ashobora kwemera gushyikirana adasumbirijwe.

 

Naho Padiri Nahimana niba avuga ko hazaba revolusiyo mu Rwanda nta sasu rivuze aribeshya, rishobora kutaraswa n’abashaka amahinduka rikaraswa n’abashyigikiye Kagame na FPR kuko ntabwo barebera gusa.

Ngarutse ku nyandiko yanjye mvuga ko irimo ibisubizo byose kuri Padiri Nahimana. Natangiye ngira nti:”Opposition nyarwanda igeze mu mayira abiri. Aho abayobozi b’amashyaka bagomba gufata gahunda yo kwiyunga cyangwa buri ruhande rugakora ku giti cyarwo no guhangana rugeretse.”

 

Icyo bishatse kuvuga n’uko muri opposition harimo ibice bibiri:

-Hari igice cy’abantu bari réalistes bareba uko ibintu bimeze bifuza ko ibibazo turimo bigomba kurangira twese dufatanije kuko ubumwe bw’abanyarwanda nibwo buzatsinda Kagame, kandi ubwo bumwe ntawe bugomba guheza hitwaje impamvu runaka kuko ubunyarwanda nicyo cy’ingenzi. Uko guheza kwatuma ikibazo kitarangira kuko hari abanyarwanda bazaba batishimiye uko guhezwa kandi umuti waboneka ntabwo wavugwaho rumwe kuko utaba uvuye mu banyarwanda bose.

 

- Ikindi gice kirimo abantu bari mu nzozi cyangwa bashaka kujijisha ko bari mu nzozi ariko wareba ibyo bavuga ukabona bivanzemo guhuzagurika no gusahurira mu nduru (opportunisme politique), aha niho nashyira Padiri Nahimana. Abo ariko nabo ntibagomba gusigara inyuma ahubwo bagomba kwerekwa ko bibeshya bakareka gutobera abaharanira ko ibibazo by’u Rwanda byabona umuti urambye. Nasobanura impamvu: Musome mu nyandiko ya Padiri Nahimana murasanga mu nzozi ze cyangwa mu kujijisha kwe asuzugura abanyapolitiki bose ba Opposition harimo na Twagiramungu asamwe ubundi arengera. Ibyo abivuga aho agira ati: ” Ndahamya ko Kagame aramutse agize amahirwe yo kubona abantu bafite gahunda nzima yo kubaka igihugu, bakamwizeza gutanga umuganda wabo mu gufasha Abanyarwanda gukemura ibibazo by’ubukene, umwiryane n’ akarengane; bakagaragaza ko bashobora gufasha mu kubonera umuti ikibazo cy’ubutabera mpuzamahanga gihangayikishije Abanyarwanda batari bake (na Kagame ubwe arimo)….. yabuzwa n’iki kuganira nabo ? Ariko se abo banyapolitiki bazima kandi b’intwari bari he ? Kagame ni we uzafata iya mbere ajye kubahiga iyo bihishe mu myobo?”


Mwiyumvire namwe!

 

Ese Padi.. Ingabire, Mushayidi, Ntaganda n’abandi ni abaki? Si abanyapolitiki? Bari hehe se? None se Rukokoma nawe wamwihakanye wasanze noneho atari umunyapolitiki muzima kandi w’intwali? Ese abo banyapolitiki bihishe mu myobo kuri wowe bihishe iki? Ese abavuga Dialogue inter-Rwandais baba bashaka kuvuga iki? Hari umuntu wari wumva udasaba ibiganiro Leta ya Kagame? Kugeza no kuri FDLR nayo isaba ibiganiro. Rero sinumva icyo cyizere aho Padiri Nahimana agikura cy’uko ngo Kagame azemera gushyikirana nawe. Ese Padiri Nahimana azakoresha iyihe formule magique ngo Kagame ahinduke yemere ibiganiro?


Ntarava ku rukundo Padiri asigaye akunda Kagame wagira ngo yamurwariye indege. Bishobora kuba ari syndrome de Stockholm, kwibonekeza ngo arebe ko bamuha umwanya we na bagenzi be nk’uko Rwigema amaze iminsi awuhawe, Chantage (burya FPR igira dosiye kuri buri muntu cyangwa ishobora guhimbira dosiye buri muntu). Kuko muri iyi minsi ingero za Padiri ziba zishingiye ku nkiko za Gacaca, asigaye yemera inkiko z’u Rwanda (urugero:igihe yemezaga ko Lt Gen Kayumba atakiri Lt Gen) none ngo abicanyi ntibagomba gukora politiki uretse Kagame (ni bya bindi naditse mu nyandiko yanjye ko hari gahunda isa nko kweza Kagame ngo ibyaha bye barebe ko babisiga abari muri RNC).

 

Ese Mushayidi atangaho urugero mu batutsi ngo badafite amaraso mu ntoki, kuva yafungwa, acibwa urubanza, akatirwa burundu, wanyereka byibura inyandiko imwe Padiri Nahimana yanditse ku karengane ka Mushayidi? Yiteranyiriza iki? (uretse ko ari uburenganzira bwa Padiri Nahimana bwo kwandika ibyo ashaka).

 

Ubundi Padiri Nahimana mu nyandiko ze akunze kugaragaza ivangura cyane rishingiye ku bwoko. Natanga wenda ingero 2:

-Kuri Radio Ijwi rya Rubanda yarivugiye ati: ”…abandi nta kibazo bakunze gutera uretse bariya batutsi bane bo muri RNC….” ibyo yabivuze mu gihe abantu bamusabaga kugira imvugo idasenya opposition.

-Abenshi mwisomeye ijambo ryakoreshejwe ku rubuga le prophète inshuro zirenze imwe ahavugwaga ngo:”..twikize agatsiko k’abasajya…”


Ese mama Padiri Nahimana yaba yarabonye ”abasajya” bo muri RNC aribo bamuri hafi agashaka kubikiza mbere yo gukomereza ku b’i Kigali?

Ese ko nanditse ngo:”Mwaba muzi umubare w’abatutsi bumvaga bashaka kujya muri opposition mumaze gusubiza mu maboko ya Kagame uko bangana kubera amagambo yanyu yuzuyemo ivangura?” Padiri akabigaya. We yambwira umubare w’abatutsi bamaze kuza muri opposition kubera amagambo ye y’ivangura?

 

Padiri Nahimana ati ndashaka kuvugira abatutsi b’abicanyi na FDLR icyarimwe, none se Padi.. abanyarwanda baziyunga ni bande ni wowe na bagenzi bawe ba ”ABERE” cyangwa ni abanyarwanda bose muri rusange?

Ngo naba mfite ibisigisigi by’ubuhake! Ese guhakwa n’ukwifuza ko abanyarwanda bajya hamwe nta rwitwazo na rumwe rukoreshejwe ngo habeho ivangura? Ese iyo umututsi agize aho ahurira n’umuhutu mu bitekerezo bivuze ko umuhutu aba arimo guhakwa?


Padiri Nahimana ati:”Nk’uko ntawashobora kuba injangwe n’imbeba icyarimwe, ntushobora kubaka amahoro wica rubanda.” yarangiza ati: ”Wahera he wemeza ko Paul Kagame wo mu 2012 ATIFUZA amahoro mu gihugu ayoboye imyaka irenga 18? Yenda uburyo bwo kugera kuri ayo mahoro Abanyarwanda bose basonzeye nibwo bukwiye kuganirwaho.” Ukwivuguruza kurenze uku ni ukuhe?

 

Mu kudandabirana kwe cyangwa mu kwisitaza arongera ati:” Na none ariko byumvikane neza: Paul Kagame aramutse yanze burundu inzira y’IBIGANIRO, ubwo byamusaba gufata intwaro akarwanya abo banyarwanda bifuza amahoro, ariko icyo gihe intambara yaba ari iye, ntiyaba ari iya Opozisiyo!”. Ubu se ko namwe muzi gusoma mwansobanurira gute ko Kagame yakwanga ibiganiro agahita afata n’intwaro akarwanya abanyarwanda bashaka amahoro. Ubundi se igihe ibiganiro batabisabye ni ryari? Igihe se Kagame atakoresheje intwaro ni ryari? Mbese Kagame ntabwo yigeze yanga ibiganiro arindiriye Padiri Nahimana!!

 

Padiri Nahimana mu nzozi ze arakomeza agira ati: ”wabwira umuntu w’umugabo ufite Ubutegetsi n’Ingabo, uti ndaje nkunige maze nkwambure ubutegetsi, ugatekereza ko azakureka ukamuniga asinziriye? Kuki we atagutanga ngo akwivune! Ushaka kumva uko Uruzurungutane rw’umwiryane (la spirale de violence), ruhabwa intebe mu gihugu, abantu bagahora bapfa umusubizo, yahera n’aho!” Ibi kuri njye nabifata nk’aho ibikorwa bibi bikorerwa abatavuga rumwe na Leta, birimo n’ubwicanyi kuri Padiri Nahimana biba biri justifiées? Mbese Kagame afite uburenganzira bwo kwica, gufunga n’ibindi kubera ko afite ubutegetsi n’ingabo adashaka ko bamwambura ubutegetsi agomba gutanga abamurwanya bose akabivuna?

 

Noneho Padiri Nahimana aratubeshya yiyemeje kuyoboka kuko abona ibyo Kagame akora bifite ishingiro? Kuko agaragaza icyizere afitiye Kagame muri aya magambo: ” Sinzi niba Matabaro yarigeze kuganira na Perezida Kagame ku buryo yaba yarakuyeyo amaso burundu.” Tuvuge ko aho abandi bananiwe Padiri Nahimana azahashobora? Wenda ubwo turi mu bihe bya Pentekosti wabona Roho Mutagatifu imumanukiye mu mutima akabishobora!

 

Ngo Padiri Nahimana nimuhe Bilan ya FDLR. Uretse ko namusaba kuzabaza Laforge Fils Baziyi, umuvugizi wa FDLR akamuha iyo bilan, ariko nanjye nagira icyo mbivugaho.  None se Padi… Rwarakabije na Ngendahimana ntubazi? Bageze hariya bate? (n’ubwo bariho batariho)Wibwira ko iyo bataha muri 1997 nk’izindi mpunzi baba bakiriho? Uzabaze imiryango ya ba Lt Col CGSC Stanislas Hakizimana, Lt Col BEM Antoine Sebahire, Lt Col BEMS Innocent Nzabanita n’abandi… abo bose batashye mu mahoro baricwa! Ubu warahira mu izina ry’Imana ko abanyarwanda b’impunzi bakiri muri Congo, baba bakiriho iyo FDLR itabaho? Ubu se ko ba Rwigema n’abandi bataha, bishatse kuvuga ko abatavuga rumwe na Leta bose ntacyo bakora? Uravuga ngo abo muri FDLR bataha bagiye gushinja inzirakarengane. None se muri za nkiko gacaca numvise ushimagiza wowe na Mukantaganzwa abantu ntibashinja abana babo cyangwa abo bava inda imwe babitegetswe?

 

Padiri arangiza agira ati:” N’ubwo Matabaro yiha kunenga cyane ngo abo biyita abanyabwenge kandi “batazi no kurashisha itopito” simpamya ko Matabaro ubwe yaba yaramennye amaraso y’umunyarwanda. Aramutse yarabikoze, ibanga ryaba rihishuwe: ibisa birasabirana. Aramutse atarishe, ibyo avuga yaba abiterwa n’ubwira bwa gisore gusa, burya ngo “ubuto buryana nk’indwara”! Ese Padiri Nahimana asigaye atekereza nk’intore? Aho yemeza ko uwo batavuga rumwe wese ari uko ashobora kuba yaramennye amaraso? Ko atongeyeho ko ngomba no gusaba imbabazi Kagame se?

 

Mu gusoza nakwisabira Padiri Nahimana kumesa kamwe agakorera opposition, agafasha abanyarwanda kwibohoza, kubona demokarasi, kubaha uburenganzira bwa buri munyarwanda, guharanira amahoro arambye n’ubwiyunge mu banyarwanda. Cyangwa agahitamo guhora muri iyi mikino ye umuntu atabona neza icyo igamije kugeraho uretse wenda gusenya opposition, guteranya abanyarwanda kurushaho, no gutiza umurindi ubutegetsi bugiye kumarira abanyarwanda kw’icumu.

Mugire amahoro


Marc Matabaro
Rwiza News

 

 

 

Commentaires : 131
  • #131

    NDUWAYEZU RÉGIS (samedi, 20 février 2016 16:16)

    TURASHIMA KUVYOTUBONY MBE,UWOMUPATIRI YARI MU SCOUT?TURAMWIFURIJE,UBUZI BWIZA

  • #130

    威哥王 (vendredi, 02 août 2013 04:14)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

  • #129

    巨人倍増 (vendredi, 02 août 2013 04:11)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王

    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛

    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴

    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝

    http://www.kanpoudonya.com/Energy.html 精力剤
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html 五便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html ru486 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html 男宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html 天天素
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 中絶薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html 蟻力神
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html 三體牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html 三体牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html VVK
    http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html 小情人
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html Wenickman
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 女性用媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html 催情
    http://www.kanpoudonya.com/list/19.html 殺精子剤
    http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html 蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html 終極痩身
    http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html FLY D5
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html 中絶薬RU486
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 経口避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html 絶對高潮
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売店
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 正規品
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html 威哥王 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html 威哥王三鞭粒

  • #128

    紅蜘蛛 (vendredi, 02 août 2013 04:03)

    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeizeng.html キョジンバイゾウ
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRX-Oil.html ビグレックス
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強通販
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/weigewang.html イカオウ
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/pro/zsj.html 経口避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 本物
    http://www.kanpocom.com/pro/Oil.html ビグレックス オイル
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html イーリーシン
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html v26 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/meiyao/cuiyin.html 催淫
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html ハナチ
    http://www.kanpocom.com/jingliji/精力剤
    http://www.kanpocom.com/jingliji/xingyuji.html Xing霸
    http://www.kanpocom.com/pro/superfatburning.html FAT BURNING
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/pro/kingse-qidian.html 奇勝カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged6.html SPANISCHE FLIEGE
    http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html ウェイカワン
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/pro/yuxiut.html 御秀堂
    http://www.kanpocom.com/pro/xinqumei.html 曲美 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 正規品
    http://www.kanpocom.com/pro/jugen.html 巨根カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei.html 曲美
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬

    http://www.kanpocom.com/Pro/USA-Excitement.html 興奮剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/pientze-huang.html 片仔廣
    http://www.kanpocom.com/meiyao/媚薬販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/FLYD5yuan.html D5 原液
    http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 蟻王
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 男1號
    http://www.kanpocom.com/Pro/xouzhentang.html 日本秀身堂
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/kunchong-fen.html 西班牙昆虫粉
    http://www.kanpocom.com/pro/meirenbao.html 美人豹
    http://www.kanpocom.com/pro/MaxMan.html ペニス増大
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html アリ王
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html ANT KING
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 媚薬蟻王
    http://www.kanpocom.com/pro/zhuangsantian.html 壮三天

    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html Sex Slave
    http://www.kanpocom.com/Pro/SpanishFliegeD8.html SEX DROPS
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/VVK-Wenickman.html VVK
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/sex-drops5.html セックスドロップ

  • #127

    威哥王 (vendredi, 02 août 2013 03:59)

    漢方,漢方薬,精力剤,媚薬,ダイエット薬--漢方会社
    すべての取扱商品は専門家に検証、推奨され、100%正規品だと確保いたします。
    EMS(国際速達郵便)にて3日間に届く。商品到着100%保証!
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html 花痴
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpocom.com/jingliji/ 精力剤
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬
    http://www.kanpocom.com/zhongjue/ 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三体牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486
    http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html 天天素
    http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html 消渇丸
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼1号
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html 蟻力神
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html リドスプレー
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html くらはちほう
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html さんべんぼう
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html 勃起促進
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html 滋養強壮
    http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html 悍神
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html 新一粒神
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html 五便宝
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html 精力増強剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html 超級脂肪燃焼弾
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html 蔵八宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html 催情
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 勃動力
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html 男宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html 魔根
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮
    http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html 終極痩身
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html しんいちつぶしん

    http://www.kanpocom.com/meiyao/ 女性用媚薬
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/stlb.html 勃動力三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/weige.html 三鞭粒
    http://www.kanpocom.com/jianfei/feiman.html ダイエット薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuan-chun.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/zaoxie.html 早漏防止
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html 法国性奴
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html ナンパオ
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html ベニクモ
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春
    http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html 催情剤
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王 販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号

  • #126

    Ehee! (jeudi, 07 juin 2012 09:16)

    Abakunzi b'urubuga bongeye kubona inyandiko ya Fortunatusi. Ese ntidupfa agasoni akatubwira impamvu yari yarije n'ikimuzinduye? Ese nawe ni umuyoboke wa Rukokoma?

  • #125

    KUKI BADAFATWA? (mercredi, 06 juin 2012 06:30)

    Maze iminsi nsoma inyandiko zinyura kuri leprophete.fr,kuki ubutabera bw'u Rwanda butabakurirana? kuki umushinjacyaha mukuru adategura inyandiko mpuzamahanga zifata padiri tomas na fortunatusi(mandat d'arret international) kuko ibyaha bakoreye abanyarwanda bimaze kuba byinshi(kubiba amacakubiri n'ivangura no kwigisha urwango). Nizitegurwe batabwe muri yombi pe.

  • #124

    Ingingo 8 simusiga zo kwirukana padiri tomasi by juriste augustin (lundi, 04 juin 2012 08:12)

    1.kuba bigaragarako padiri tomasi ari umusazi,yataye ubwenge nta kintu kizima yageza ku bantu ukurikije ibyo yandika. 2. Kuba yaragiye ahunze yagera hanze agashinga urubuga rwa internet rusebanya. Ubu akaba abeshya ko atagiye ahunze ko yagiye mu butumwa bityo bikagaragara ko ari diyoseze ya Cyangugu yamutumye 3. Kuba munyandiko ze yarandagaje abasenyeri n'abapadiri bagenzi be Obaldi,inyasi,eugene na evalisti 4. Kuba nta banga agira nkuko bigaragara mu nyandiko ze. 5.kuba yarahunze yangije imodoka ya paruwasi akanasahura paruwasi Muyange. 6. Ubu afite abagore atitaho n'abana yabyaye atarere,atitaho. 7. Kuba agiye gukururira kiliziya mu manza igihe ubushinjacyaha buzatangira kumukurikira kubera inyandiko ze. 8. Ikindi rurangiza nuko ubu padiri tomasi yatangaje ko ari umurwanashyaka wa twagiramungu faustin rukokoma muri RDI RWANDA RWIZA knd ntibyemewe ko padiri ajya mu mashyaka. Ibi musenyeri wa cyangugu n'inama y'abepisikopi cg roma batabishingiyeho ngo bamwirukane BABA ARIBO BAMUKORESHA KOKO.

  • #123

    Unity (mardi, 29 mai 2012 23:28)

    Jye nta nyandiko ya Nahimana nzongera gusoma. Aravangura, kandi akajijisha.Nemera ko u Rwanda ruzayoborwa n'abafite politiki yubumwe bw'abanyarwanda.Nta mpinduka yaba mu Rwanda igihe cyose idateguwe n'amoko yombi. Ibyo kuvuga ngo ba Kayumba barishe si ikibazo, abo Nahimana amaze kwica baruta abishwe na Mugesera.Bigaragare ko kwica atari ugutema cyangwa kurasa gusa.Ni umupadiri ariko wagirango yabuhawe atanze ruswa. Ijambo ry'Imana ry'Imana rivuga ko uwita mugenzi we ikigoryi cyangwa igicucu aba yamaze kumwica.Ibyabaye mu Rwanda ni isobe. Dukeneye ubwiyunge butagize icyo burebaho. Ndi umupasitori ariko nshyigikiye those who are preaching unity.

    May God bless you

  • #122

    Komera Komera (lundi, 28 mai 2012 22:59)

    Komera Rwarakabije we !! Ndabona ntacyo ubaye da !!! Komerezaho.

  • #121

    Turikumwe (lundi, 28 mai 2012 22:48)


    @Simeon

    Mwana w'Urwanda ,turagukunda cyane kandi ubwitange bwawe turabugushimira cyane ,kuko gushinga Radio bisaba ubwitange na moyens bitagira ingano .

    So kukuvuga ibigwi ,nibyambuza no kukunenga :hariho igihe numva ibiganiro ugirana n'abantu bamwe nabamwe nkumva ubogama cyane ,ndetse ukaba wagirango abo urengera ex:Padiri Nahimana &Twagiramungu faustin nibo bagufinansa cg bene Ijwi rya rubanda.

    So ku bwibyo ,abanyarwanda tutari bake twahisemo kujya twumva ibiganiro byawe ,kuko ntabwo dushobora kuganira na bantu bari categoriques (badashobora kuva ku izima ,ukowababwira kose ).

    bon courage Muvandimwe .

  • #120

    Nta jwi rya rubanda (lundi, 28 mai 2012 22:37)

    Iri jwi ry'abahutu harya barivugiraho uko biyegeranya ngo ngo bajye kurya amakotanyi n'amaraso ya bene wabo Kagome yica buri munsi? Muryohererwe ma

  • #119

    Simeon (lundi, 28 mai 2012 22:00)

    NONGERE NIBUTSE ABAZA KURI URU RUBUGA.
    Nyabuna, nimujya mubona umuntu wese ushaka gutanga ibitekerezo ku mikorere ya Radiyo Ijwi Rya Rubanda, mujye mumubwira cyangwa mumwibutsa ko agomba kuza nkamuha urubuga kuri radiyo agatanga ibyo bitekerezo bye n'ibyifuzo ku mugaragaro. NTA N'UMWE NZIMA IJAMBO kandi ibyo azavuga byose, nzagigeza ku bandi uko azaba yabivuze. Muzajye mubibutsa email bandikiraho kugira ngo bambwire igihe bashaka ko tuvuganiraho. Nongere nyisubiremo: ni ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com.
    Nemera abavuga ukuri kwabo ku mugaragaro.
    Murakoze.

  • #118

    bugingo !! (lundi, 28 mai 2012 21:28)


    Erega benedata ,abakurambere bacu barabivuze "Ngo burya akabaye icwende ntikoga ".

    Abantu nka "Nahimana -Twagiramungu ..............ni ba bantu ,FPR yibatirije ,ikaboza mumutwe kugera naho bihakanye ubwoko bwabo izuba riva !!Ngo Ntabwo ari ABAHUTU ni ABAHUTU MODELE (Abaziranenge ).

    Iyo bavuga ko Abicanyi ngo batagomba kuba abalideur ba opposition (Ni amagambo azimije ) ahubwo baba bashaka kuvuga ko "Abafite uburenganzira bwo kuyobora opposition ari ABAHUTU MODELE "kuko aribo kagame ashobora gushyikirana nabo bonyine .

    Niba atari uko ibinu bimeze ,twakwibaza impamvu "Kagame kuva yatangira urugamba 01.10.1990 kugeza magingo aya ,nta munyarwanda numwe bigeze bashobora gushyikirana ,ngo Kagame yubahirize amasezerano ? Ariko Nahimana akihandagaza ngo ABAHUTU MODELE bo bazabishobora !!!!!!!!!!!

  • #117

    ikivamvari (lundi, 28 mai 2012 20:40)

    Iyi site ko inaniye kuyifungura se?
    Nyamuneka mwadutindiye n'iyo nimero.
    Ibyari GREATLAKES byahindutse GREATLEAKS??????????????
    N'ibyari IMVO biraza kuba IMVANO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    Ni akumiro pe.

  • #116

    rwandaleaks-greatleaks (lundi, 28 mai 2012 20:33)

    Reka Nahimana, abamuzi guhera i Nyakibanda bamuziho ubutiriganya n'ububwa bwa hato na hato. Uko yari umusukuti (scout) w'amanyanga, agashirwa akoze mu isanduku, umubitsi ntarabukwe.
    Mutegereze, vuba aha hari pages zigiye gusohoka zivuga ku mavu n'amavuko ya Padiri Nahimana. Ubuhamya ni bwinshi. Hari ababutanze bari mu Rwanda abandi bari mu mu mahanga.
    Scoop irimo ni iy'ukutumvikana kwe na Rudakemwa kugeza ngo ubwo umwe ahindura PASSWORD ibafasha kunyuzaho inyandiko kuri uru rubuga rwabo, nyuma bakaza kwiyungira mu Busuwisi babifashijwemo n'umwe mu Bihayimana uhafite ijambo...

    Uko Nahimana yaje kubura umwanya yarwaniraga muri RNC igiharawe afatanyije n'uwitwa Kamanzi Augustin i Rouen na mubyara we(abamuzi bahimba "Nzobya") wari n'umusirikare muri RPA kugeza muri 98 utuye hafi aha i Toulouse, byamara kuzamba agahitamo kwisubirira ku ivuko kwa Rukokoma...

    Uko Nahimana yatunzwe agatoki n'ubuyobozi bwa Kiliziya atuyemo biturutse ku birego abakirisitu b'abanyarwanda bahatuye (probablement les pro-kigali) batanze....

    Uburwayi bwa Rusesabagina uko bwaje gutera ibibazo mu byegera bye bya hafi birwanira uwamusimbura mu ishyaka, bagatangira gukora ubufindo...

    Amamiliyoni yahawe Celestin Rwigema ngo akunde agaruke mu Rwanda...

    Ukuri mu gushaka guhunga kwe n'iraswa ry'umwe mu basirikare...

    Byose murabisanga mu numero ya vuba kuri www.rwandaleaks-greatleaks.com

    "Duhashye abayobya"

    rwandaleaks-greatleaks.com

  • #115

    Umuvandimwe wanyu Pontio (lundi, 28 mai 2012 18:43)

    IGIHE KIRAGEZE UBURYO BURABONETSE KUGORANGO TWIBOHOZE UMUNYAGITUGU KAGAME.AFANDE KAYUMBA,AFANDE KAREGEYA, MUTEGEREJE IKI???KO URWANDA RWAKUYE AGAHU KUNNYO RURWANYA CONGO, MWAJE TUGASABA CONGO INZIRA TUGASUBIZA ISHEMA URWATUBYAYE??
    ICYO NZICYO HA FANDE, NIDUTANGUIRA URUGAMBA KIMWE CYA 2 CYINGABO ZA RDF KIZADUHUNDAGARAHO.GUSA TUGOMBA KUBA MENGE.KUKO KAGAME NKA MANEKO WUMWUGA.IBINTU BYOSE ABISHINGIRA KUKUNEKA
    arik ndamureba ake kashobotse tu!!!mwimuha uburyo iki nicyo gihe,ngo amenye ko Na nyina wundi abyaram umuhungu.

  • #114

    Kiki (lundi, 28 mai 2012 18:00)

    Rwarakabije bamwangiye kurekura umfungwa zirengeje imyaka 70. kugirango ejo nibamufunga batazahita bamufungura kuko ari hafi kuyigezaho!!!!!!!!!!!!

  • #113

    Padiri baramubeshya! (lundi, 28 mai 2012 17:57)

    None se ko atubwiriza ngo abicanyi bafatwe bashyikirizwe ubutabera bazafatwa nande se bazashyikirizwa ubuhe butabera ko twese tuzi neza ko mu Rwanda nta butabera buharangwa!Ariya macenga ya Rukokoma yo guca abanyarwanda mo ibice agamije kubajijisha ntitukiyakeneye.Ikizwi neza nuko mu Rwanda habaye amarorerwa kandi impande zombi zihanganye zabigize mo uruhare abanyarwanda rero bagomba kwicarana bakababarirana bakiga uburyo babana mu gihugu nta nyagupfa nta nyagukira nkuko bimeze ubu!Padiri namenye ko ntamwere uba i Rwanda ko ahubwo we icyo yita Abere ari ba Ntibindeba na ba Sinari mpari biba .....Akwiriye rero gukangurira abanyarwanda kubabarirana aho kubohereza mu nkiko zitarnwamo ubutabera!

  • #112

    Gukosora (lundi, 28 mai 2012 17:11)

    Ku basomye commentaire yanjye numero 84, mumbabarire. Aho nanditse ngo "nkuko bidasanzwe mu bapadri", nimusome:--nkuko bisanzwe mu bapadri.

  • #111

    Mugisha (lundi, 28 mai 2012 16:32)

    Mureke abarabukazi bajye babyara intwali naho i Rwanda ho ababyeyi baruhira ubusa ngo barabyara ba Rwarakabije etc
    Muyandi magambo Revolution irakenewe ariko inda y'ibi bigabo ntibikundiye ni bya mpemuke ndamucye gusa, umuntu ashobora kugurana akarengane k'abandi igifu cye koko nkawe Rwarakabije koko ntuzi ukuntu Colonel Baransalitse yaguye kurugamba rwa Masisi arwana ku mpunzi(nawe urimo) zicwaga n'izo nkotanyi none
    wowe wishimiye kuza kurya ibiryo by'abagororwa nabo ushobora kuba urusha ibyaha koko?

  • #110

    kunda bose birashoboka. (lundi, 28 mai 2012 16:15)

    #81 intore n'amayeri yazo, ntabwo uziko urwango ruturuka kwa shitani, genda wihane usenge ubishyizeho umwete,nibyanga usange abihaye Imana babigufashemo,bagusengere iyo dayimoni y'urwango ikuvemo.
    Abahutu n'abatutsi kwicana bituruka kubutegetsi bubi, turi bamwe munyarwanda(kazi), bityo shaka urukundo uzarubona, utazitera idwara y,umutima.

  • #109

    Merci Matabaro (lundi, 28 mai 2012 15:10)

    Ni jye nari naranditse ko nakunze inyandiko yawe. Merci.
    Icy kunyereka imbona nkubone. Wezuye ukuri gusa gusa gusa. Nguko ukuri dukeneye, nguko ukuri kuzakiza abanyarwanda ingoyi.Ubundi jye ndatinya cyane niyompamvu ntaguha umwirondoro wange. Urazi ko ntawe utinya ishyamba atinya icyo bahuriyemo. Ariko yenda nzakira. Uramushubije ni uko atumva. Inyandiko yawe nyisomye numva itarangira. Impandezose uramusubije.None se umugabo uvug ngo ntapolituke y'abicanyi maze akemera kushyyikirana na Kagame!
    Sha mwikandagire da! Jye ndi umututsi ariko mumenye ko abahutu bagambaniye benewabo, batanabitegetswe, ntibagira ingano. Ishyamba ndabona atari ryeru.

    Ndagukunze cyaneeeeeeee! Nakugwa inyuma.

  • #108

    kabila wagira ubwenge buke ugakabya ko!!!! (lundi, 28 mai 2012 15:08)

    ngaho nawe umuntu akugabyeho intambara,aragaba ibitero bikurwanya yarangiza akakoherereza abandi basirikari bo kugufashya kurwanya abagutera,ese baje kugutabara cg baje kuguhuhura??????

    ubwo nayitsinda birumvikana ko azaba abaye HERO(INTWARI)NKUKO ABIKUNDA KUBI,birumvikana ko ntanimpamvu yatuma adatsinda kuko ari kumpande zombi,

    ibi binyibutsa ko kagame ajya avuga ko yarokotse genocide kuko ari umututsi akongera ngo nahagaritse genocide i'am hero kandi akongera akaba ari nawe wayiteguye!!!!!!

    Aha ariko birumvikana uwateguye genocide akanayishyira mubikorwa kuyihagarika ntacyoroshye nkabyo,il suffit que asubiza inkota mu urwubati ubundi akabyina insinzi

    ATI "KAGAME VICTIM OF GENOCIDE" ,"KAGAME A HERO WHO STOPPED THE GENOCIDE"!!!!!!

  • #107

    U Rwanda ruraregwa gufasha abasirikare bivumbuye muri Congo (lundi, 28 mai 2012 14:54)

    http://rwandarwiza.unblog.fr/2012/05/28/u-rwanda-ruraregwa-gufasha-abasirikare-bivumbuye-muri-congo/

    Amakuru dukesha BBC aravuga ko hari icyegeranyo cyo hagati mu muryango w’abibumbye ONU (internal UN report) kirega u Rwanda kugira uruhare mu guha intwaro n’abarwanyi, abasirikare bigometse muri Congo bibumbiye mu mutwe wiyise M23.

    Umuryango w’abibumbye ONU uravuga ko ufite ibimenyetso byerekana ko inyeshyamba zo muri Congo zabonye abarwanyi bashya n’inkunga ziva mu Rwanda.

    Icyegeranyo cyo hagati mu muryango w’abibumbye (internal UN report) BBC yashoboye kubona, kivuga ku basirikare bitandukanyije n’izo nyeshyamba, bavuga ko baherewe imyitozo mu Rwanda hakoreshejwe urwitwazo rw’uko bagiye kwinjizwa mu gisirikare cy’u Rwanda, mbere yo koherezwa kurwana hakurya y’umupaka muri Congo.

    Iyo ntambara yatangiye mu kwezi kwa Mata 2012 nyuma y’aho habayeho kwivumbura kw’abasirikare bamwe ba Congo. Bamwe mubayoboye abo basirikare ni abo mu bwoko bw’abatutsi bakaba bafite aho bahuriye n’u Rwanda, ndetse benshi muri bo bahoze mu ngabo za FPR igihe yari ikiri umutwe w’inyeshyamba.

    Ibihumbi byinshi by’abaturage bahunze imirwano imaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo.

    Umunyamakuru wa BBC witwa Gabriel Gatehouse, uri mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Congo aravuga ko umuryango w’abibumbye wavuganye n’abantu 11 bavuga ko bitandukanyije n’inyeshyamba za M23 aho i Goma nyine.

    Ngo abo batorotse ibirindiro byabo mu gace kari mu ishyamba ryo mu misozi ku mupaka hagati ya Congo n’u Rwanda.

    Icyo cyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye kiravuga ko abo barwanyi batorotse muri M23, bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, binjijwe mu gisirikare bakuwe mu Rwanda ku rwitwazo rw’uko ngo bagiye kwinjizwa mu gisirikare cy’u Rwanda. Ngo bahawe intwaro n’imyitozo nyuma boherezwa muri Congo.

    Bamwe muri bo binjijwe mu gisirikare muri Gashyantare 2012 nk’uko icyo cyegeranyo kibivuga. Ibi bifite icyo bivuze cyane, nk’uko bivugwa n’uwo munyamakuru wa BBC: Niba ibyo abo batorotse bavuga ari ukuri, bishatse kuvuga ko u Rwanda rwateguraga intambara muri Congo mbere ya Mata 2012, ubwo habaho kwivumbura kw’abasirikare bahoze muri CNDP bakaba ubu bibumbiye muri M23.

    Nk’uko icyo cyegeranyo gikomeza kibivuga, umwe muri abo batorotse nta myaka 18 afite ni umwana.

    Mbere yaho, hari imirwano hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’abasirikare bigometse bibumbiye muri M23.

    Umuvugizi wa M23, Vianney Kazarama, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko ingabo za Congo (FARDC) zateye bimwe mu birindiro byabo bikomeye muri Kivu y’amajyaruguru zikoresheje imbunda ziremereye.

    Tubibutse ko iyi mirwano mishya itangiye mu burasirazuba bwa Congo, bivugwa ko yatangiye igihe hari bamwe mu basirikare ba Congo bahoze muri CNDP bivumbuye bagashinga umutwe witwa M23 bavuga ko Leta ya Congo itigeze yubahiriza amasezerano yagiranye na CNDP mu mwaka wa 2009. Ariko hari amakuru yandi avuga ko ibyo byose byatangiye ubwo amahanga yashyiraga igitutu kuri Leta ya Congo ngo ifate Gen Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI).

    Marc Matabaro

    Rwiza News

  • #106

    JP (lundi, 28 mai 2012 14:31)

    We wiyise kanyarwanda uzi abatutsi abo ali bo ?Urabibeshya ho cyane.Uziko uko abatutsi bo muli FPR bakoresheje ibyo bisambo by,abahutu,ko aliko abatutsi mwabakoresha?Bagira agenda y,urwango rwa bahutu,kandi bakarwumvikanaho.Ni nako ubona mu mitekerereze yabo bemeje ko igihugu ali icyabo bonyine.Ni nde mututsi ushobora kugambanira undi?Nubwo bashihana kubera inda ,aliko nta kindi bitwaza kitali guhemukira abahutu.Bafite ibyo bapfa,barangiza bagashaka kutugira ibikoresho mubucabiranya n,ubugambanyi bwabo.Ntawe uzabajya inyuma y,abicanyi badusyize ku ngoyi,none bakaba bali kudutera isesemi,bashishikajwe no kwihimura kuli kagame.FPR=RNC ,kandi kagame=nyamwasa.

  • #105

    Edison N. (lundi, 28 mai 2012 14:19)

    Padiri mubyeyi.
    Koresha sondage, urebe abari ku murongo wawe cyangwa ku murongo wa Matabaro. Vox popili....

    Edison

  • #104

    #81 (lundi, 28 mai 2012 13:57)

    Wowe uvugako urwaye indwara yo kwanaga abatutsi, nakurangira imiti 2: - Jesus@ijuru.com, wakunanira ugakoresha 1930@rwarakabije.com.

  • #103

    matabaro wasogose abahutu!!!!!!!! (lundi, 28 mai 2012 13:42)

    NAHIMANA ANTI KAYUMBA MATABARO ANTI TWAGIRAMUNGU 0=0!!
    Ibindi turapfa ubusa!

  • #102

    xxxxxxxxxxxxxx (lundi, 28 mai 2012 13:14)

    Iyi 4to ya rwarakabije ihuriyehe niyinkuru?

  • #101

    kajerijeri (lundi, 28 mai 2012 12:42)

    Ariko murwanira kuri internet mukabona kweli mwafata igihugu? namwe muri guterana amagambo. Mwigeze mubona inyenzi ziterana amagambo? cg ngo zisakuze ntacyo zari zageraho? zabahaye fire bakoresheje fireguns maze aba ari mwe muvuza induru. Ngaho nimurufate kuri internet turebe ko dusohoka muri kigali!!!!!!!!! Abahutu bangahe basoma ibi? ni abitwa ngo barize kandi abo nibo boretse igihugu ubwenge bwabo ni ugushuka benewabo bagasimbuka bagasiga babakoreye inkono ishyushye. Ngaho nimwongere mubashuke batere hejuru ngo bari kwibohoza tubatsine.

  • #100

    Kanyarwanda (lundi, 28 mai 2012 12:31)


    Abahutu koko umenya ntabwenge tugira ?????????????????????????
    Namwe se abantu ntibaragira naho bavugira cg ngo byibura opposition igire ikinu gifatika yagezeho .None batangiye gushihana ngo muribo harimo abafite ibiganza bijejeta amaraso ?

    Ese iyo FPR izaguheza ba "Pasteur Bizimungu ,Kanyarengwe ,Lizinde ,Twagiramungu Faustin "n'abandi bahutu beshi cyane bari Ibisambo by'ibisahiranda ku ngoma ya President Habyarimana ,FPR yari kuzapfa itsinze urugamba ? tuvuge ko yari kurutsinda kubera ko yari ifite inwaro za kirimbuzi !ariko se isura bari kwereka amahanga ni iyihe ?Kuko iyo idakora ibishoboka byose ngo yigarurire Abahutu bakomeye !byari kugaragara ko FPR ari ishyaka ry'inagondwa z'abatutsi ,nubwo abanyarwanda twese tubizi gutyo ,ariko amahanga siko abibona !

    Abanyarwanda rero ,bibeshya ko bazaheza abandi banyarwanda kumugaragaro ,bakiha kurwana urugamba bonyine !bazaba bagosorera mu rucaca ,ntacyo bazageraho :Kuko Kagame azajya abwira nayo mahanga ati "Ariko ibyo bigoryi mumpatira gushyikirana nabyo ,nimubona ko nabyo byamaranye ubwabyo".
    Amahanga yohereze maneko zayo ,asange ni ukuri kwambaye ubusa !Kagame abe atsinze igitego atavunitse .

    Abanyarwanda bari muri opposition ,bakaba barwanira ibitariho ,baramutse babibonye byacura iki ?

    Ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka "Ibyo Nahimana ashaka kugeraho byaravumbuwe "Gukuburira umuhanda Nyakubahwa Faustin Twagiramungu Alias Rukokoma ".

    Abanyarwanda twarahumutse ,ntabwo tukiri muri 1990 ??????????
    Uzabona ikindi Padiri Nahimana agamije azakivuge ,en tout cas ntabwo ari "ubwiyunge bw'abanyarwanda agamije ".

  • #99

    Kuri tubanambazi (lundi, 28 mai 2012 12:23)

    Uri fake kweli!!!!!!!!!! ubwo se urumva element moral bagombaga kureba kuva 59,62,63,66,73,90,94 ari iyihe kweli? uretse inda yanyu iyra abantu ninka zabo nubugoryi bwanyu icyo nta justification irimo kabisa. Ubundi nababwira iki nimuhanyanyaze

  • #98

    Birababaje (lundi, 28 mai 2012 11:59)

    Ikibazo mufite, buri munyarwanda yumva agoma kuba umunyapolitike. Kuki mutahitamo abagomba kubaserukira? Kuki mudakora front imwe?

  • #97

    Tubanambazi (lundi, 28 mai 2012 11:16)

    Matabaro uramubwiye rwose. Ikigaragara cyo impungenge zanyu mwembi zirumvakana kandi zifite ishingiro gusa inama nabwira padiri n'uko Abo yita abicanyi agomba kumva impamvu baba baricanye (element moral de l'infraction) ntabe nka biriya byo muri gacaca bapfuye gufunga abantu batabanje kureba impamvu ki umuntu yaba yarishe umuturanyi we batagiraga icyo bapfa: Bamwe barahaswe, abandi bubahiriza amategeko y'abayobozi bari bariye karungu, abandi bemera kwica kugirango bakize imiryango yabo cyangwa abo bahishe, abandi (inkotanyi zimwe) zica kubera kwihorera, etc.

    Ibyo byose rero iyo ushaka kunga abantu ndetse no kubaka ejo hazaza heza ugomba kubireba byarimba ugahumiriza ukarenzaho. Niba rero padiri kandi ari wowe wagomba kwigisha ibya penetensia Abanyarwanda iryo somo utaryumva ndumva umusanzu wawe rwose muri runo rugamba turwana udakenewe!

    Indi mpamvu, nkuko Matabaro Marc yabikubwiye, ni strategie kugirango ingabo z'Abatutsi igihe byaba bikomeye zizumve ko Shebuja adakwiye gushyigikirwa muri gahunda ze zo kumara abaturage. Gusa mbe niseguye, muramenye nimwatsinda mutazazigira ibyo les officiers ba FAR (reporters) bakorewe n'inkotanyi: Abatarishwe(Lt Col. Cyiza Augustin, etc)barafunzwe (General Munyakazi, etc), abandi barahunga (General Rusatira Leonidas, etc) abagiriwe impuhwe ubonye agasuzuguro bagirirwa kandi bitwa ngo niba Afande wakibaza icyo kugira neza ku isi bimaze!

    Banyarubuga rero ndumva ibi byose bigomba kuduha isomo naho abita abandi ko bashukwa n'amaraso ya gisore bazabaze neza amateka bambwire umusaza cyangwa impotore yarwanye urugamba rw'Inkotanyi cyangwa izindi liberation struggles zabanye mu isi.

  • #96

    Rwanda unity ! (lundi, 28 mai 2012 11:15)


    Matabaro afite ukuri kandi ibyo avuga niyo nzira yonyine izageza Abanyarwanda k'ubwiyunge nyabwo .

    Kuko ntabwo ushobora kubaka "un pays de droit "utabanje kunga abanyarwanda bose .Ese ubundi ko twirwa turirimba ngo "Hakwiye réconciliation nyayo idafifitse !Tubona haziyunga inde na nde ?

    La réconciliation se fait entre deux bords qui étaient en guerre hier !kubwanjye kwiyunga kuzaba hagati y'abanyarwanda bari imbere mu gihugu mbere ya 1994 n'abavandimwe baba bateye u Rwanda 01.10.1990 .Kuko nizo mpande zari zishyamiranye muri icyo gihe (Intambara irangiye bamwe baratsinze abandi baratsindwa ).Kugirango ihumura rigaruke n'urwikekwe ruveho !Ningombwa ko habaho kwiyunga (réconciliation) hagati yabarwanaga .

    Nibyo rero Alliance FDU&RNC batangiye ,bitwo bayitumiramo abanyarwanda bose .Kuko nitwiha kujya gushinja uruhare rumwe ubwicanyi tukirengagiza urundi (Nkibyo KAGAME akora )tuzahera muri urwo kuzageza yesu agarutse !

    Ese ubundi ,kuvuga amagambo gusa ,ukuvuga ,ukongera ukavuga !!!!!Ntabubasha ntabuto ufite bwogushyira mubikorwa ibyo uvuga bimaze iki ? Abo batutsi babicanyi Nahimana yikoma ngo ntibagomba gukora Politique ,ayobewe aho bari ? Yagiye akabafata cg akabafatisha bagafugwa !!!!!Ntiba atabishoboye rero ,kwirwa asakuza ,urusaku yarurushije isandi nti uguta inyuma ya huye .
    Njyewe Abashinze RNC mbona bameze nka wa Mwana wikirara ,yakoze ibibi byose bishoboka ,ariko yaricujije ,arababarirwa !bityo asubira mubandi bana !
    Urwanda ni Umubyeyi wa twese .

    Twese hamwe tuzatsinda .

  • #95

    RPF IMAZE ABANTU MULI CONGO (lundi, 28 mai 2012 09:41)

    ABASILIKALI BA RPF NIBO BACENGEYE MULI MUKARERE KA WALIKARI BALIMO KWICA ABANTU , BAKABESHYERA FDLR !!!
    BALIMO KANDI KWICA ABAHUTU BIMPUNZI

  • #94

    Emma (lundi, 28 mai 2012 08:09)

    Harya uyu nawe yahoze aregwa kuyobora FDRL? umutwe witwa uwiterabwoba? naragenze ndabonape ese buriya America yari kuza shikirana na Bein ladene ra ? wenda ntawamenya wabona yari buzamushinge kurinda infugwa za gwantamo bay.eeeeeeeeeeeeh nzaba mbarirwa.

  • #93

    kajerijeri (lundi, 28 mai 2012 08:08)

    Umwana baramubajije bati ariko iyo ugiye kwishuri baguha iki murugo cyo kunnywa? ati biterwa nigihari, iyo twahanuye(bavunuye) bampa urwagwa. Padiri nawe ndabona arirwo bamuhaga kuko bamwigishije urukundo ntiyarufata arangiye yitiza Imana none yaritaruye. Nimukomereze aho twe tubyungukiramo kuko mwese muri akabi.

  • #92

    KAGOYIRE* (lundi, 28 mai 2012 08:07)

    Iyo ngerageje kureba ibibera iwacu i Gasabo ndtese n'ibyifuzo bya bamwe mubagize amahirwe yo gusoma inyuguti bati hanze kubera ubuhunzi cg se gushaka imibereho n'impamvu ituma bamwe bakwepa urw'ababyaye...ndetse n'ibitekerezo binyuranye mu rwego rwo kubohora u Rwanda umuryango wa FPR INKOTANYi wazingazinze bene Kanyarwanda...dore ko ntawitsamura...Ubwoba bwaratumaze ntekereza ibintu bikurikira:::.

    1. Abanyapolitiki dufite inyuma y'igihugu kubizera biragoye.
    2. Burya iyo umuntu yagukoze mu nda ntabwo upfa kwemera niba ejo atazasbira ni kimwe n'uwakubeshye ikikunyagisha wibaza niba atari gushaka uko n'udusigaye twarigita...
    3. Ukwibohoza gukenewe mu Rwanda twakugera, ese birashoboka

    Icya 1+2...biragoye kwizwera abantu bari hanze abo u gihugu imbere ho badufashe kwa kajwiga iyo urevuye ni mu gihome. Murebe abafunze bazira akamama..(mushayidi, Inagbire,ntaganda, Niyitegeka...Padri Emili) aba bazie kuba intwri ariko bakagira barumuna babo aribo twe b'ibigwari gusa kuko nyuma y'abo abandi tumeze nk'imbeba injangwe yahutsemo.

    Abari hanze bo wumva bakina n'amagambo bakibagirwa ubugambanyi n'ibikorwa bigayitse bakoze...abishe abantu wakwemezwa n'iki nibabona akanya batazaubira...ko hatagaragzwa plan bari barakoze...mu bwishongozi bati hari abo twatoraguye ibindi byari amacenga...ese aho n'ubu ntibari mu macenga yo gutoragura...ni iki cyaduhumuriza ko abanyarwanda dukunze kurangwa n'indimi zirenze rumwe...urwo tujyana mu kazi no mu bantu mudahuje inyumvo,,,urwo utahana iwawe mu muryango...urwo ujyana mu nshuti...aha rero ni ukwitonda ...harasaba gushishoza

    icya 3...Burya byose birashoka iyo abantu biyemeje kwicara bakabwizanya ukuri, bagasasa inzobe bagacocagura amagambo badahingira ku ifuku cg ku rwiri...nuko bakigaya kandi bagashima ibyiza...nuko bagafata ingamba...
    Igihe yos rero tuzakomeza guterana amagambo no kwishongora cg se kumva ko turi ba kamara tuzahora muri ya gapfe ya gapfe....umunsi mwiza kuri mwese

    Kagoyire muto urangwa n'aka kamenytso(*)

  • #91

    Kuru #90 (lundi, 28 mai 2012 07:39)

    Kuri wowe #90 Ni byo koko Simeon nahindure imikorere igihe ari muri entretien ye n'umutumirwa. Niba ashaka gufasha abanyarwanda nareke kubogama kandi ajye aha umutumirwa umwanya yisobanure areke igitugu cye mu biganiro n'umutumirwa. Naho ubundi njye iyo nkurikiye ikiganiro cye n'umutumirwa atishimiye birasetsa cyane kuko ugira ngo simeon ntazi gushyira mugaciro. Ntamunyamakuru ubogama kuriya kuko ubutaha abantu bazajya banga kugirana ibiganiro nawe bitewe no kubogama kwe

  • #90

    Biterwa (lundi, 28 mai 2012 07:35)

    Padiri agomba kumenya ko kurwana kose atari kubi, kwica kose atari kubi, kwanga kose atari bibi. Niba mbeshya ambwire niba atemera bible. cg niba igihugu yazategeka cyaba ntabasirikare kigira cg niba abo basirikare bajya bagenda bitwaje amashapule. Kuba matabaro rero ashyira imbere igisirikale ntibivuga ko ari umwicanyi(mubi).Niko padi? wibagiwe abo kiliziya yawe yishe? wibagiwe za croisades? harya bari bitwaje bible n'ishapule? mvuguruza. Ntukabe indyadya. Si tu veux lapaix prepare la guere.

  • #89

    IJWI Rya Rubanda: SIMEON (lundi, 28 mai 2012 07:19)

    Nsabe Siméon:
    Urabogama mu biganiro byawe: nta munyamakuru wari ukwiye kwerekana aho abogamiye cyane iyo ari mu kiganiro (entretien) n'uwo yatumiye. Hindura imikorere yawe.
    Jye utegura ibibazo ubaza umutumire wawe, kuko ibibaza bitari systématique ku buryo umuntu yibaza icyo ugamije finalement. Subiza amaso inyuma, urasanga ibi nkubwiye abantu benshi tubibona kimwe

  • #88

    Kagoyire (lundi, 28 mai 2012 06:59)

    Matabaro rwose uransekeje:

    ngo "...Igisirikare gisobanura discipline, gushyira mu gaciro, kumenya uwo urwana nawe n’ingufu afite, kugaragaza ingufu zishobora gutuma uwo muhanganye adafata icyemezo cyo kurwana (dissuasion) n’ibindi..."

    Matabaro we, abasomyi bose se wagizengo bameze nkawe? ubu se usobanuye igisilikare icyo bivuze? reka nkubwire uko twe aba civiles tucyumva: Igisilikari ni umuwuga ukorwa n'umusilikare. Umusilikari ni umuntu watwojwe kurashisha imbunda n'indi myitozo bijyana...byombi bikoreshwa hagamijwe kwica umuntu wamaze kwitwa umwanzi; ibi kugirango bigerweho, uwo musilikari bamwambura kimwe mu nkingi-shingiro z'ikiremwa-muntu ari cyo kitwa capacity yo "GUTEKEREZA NEZA"... Mataba, ngaho mvuguruza unsobanurire niba utaratojwe kwica...bityo ukaba uri umwicanyi !

    IBI NIBYO PADRE THOMAS AGUSOBANURIRA ARIKO UGASHYIRA CODE MU MATWI AHUBWO UGAHITAMO KUTUJIJISHA

    Matabaro dore ikindi nagusaba, rwose ubutaha uzajye kwiga icyo bita "THE ART OF DEBATE", umenye uko uganira mu mpaka n'undi mudahuje ibitekerezo ariko atari we w'ataka (attaquer) ahubwo wataka ibitekerezo bye, unatanga ingingo zifatika....ubu se muri ibi wanditse aha ko ndeba ari attaque kuri personalite ya Nahimana T. gusa, uragira ngo twe tugufashe iki, ko ndeba wabaye nka ya nkende uko yurira igiti irushaho kwerekana ubwambure bwayo!!

    Kandi urebe ko rwose Padri Nahimana T. anakurusha kuba un democrate, arafata ibyo wanditse ku rubuga rwawe akabizana kuri leprophete.fr kandi bimwikoma, kugirango abasomyi abe aribo bakwiyandagariza...! Ahubwo witege ko ejo azagukurugutura amatwi narangiza amenemwo ibiziba bisange ibindi.

    Umva,va ku giti dore umuntu; kuba Twagiramungu yaranze gukorana na Cartel y'abicanyi ku nshuro ya 2 ntabwo aribyo byatuma wirirwa uvuza induru hano...jye Kagoyire nkubwize ukuri iyi ntambara y'abega n'abanyiginya mwishoyemo izasiga mbarwa muri mwe.

    Hagati aho, aho mpagaze ni uko: Inzira Padri Nahimana Thomas atanga hamwe n'iyo nawe watanze ubushize zombi ziruzuzanya kandi zishobora kubohora abanyarwanda ziramutse zikoranywe ubwenge burenze ubwo mwakoresheje musenya iki gihugu.



    Gira amahoro


    Kagoyire

  • #87

    IBANGA (lundi, 28 mai 2012 06:52)

    @ MWENE SEBAHINZI Ceceka , nta PADIRI nta RUKOKOMA nta Kagame na RPF .
    Padiri , rero arashaka abo amanukana nabo agiye kugororerwa ngo nabo binjire gereza ?? turabazi , cg alimo kuneka ngo amenye abashaka kuzamanuka , cg indi gahunda ya opposition , ntiyabishobora , kubahutu kuva 95 barabishoboye basenya za opposition aliko ubu ntibizaborohera kuko abahutu balimo gukorana na BATUTSI . Ibanga di !!

  • #86

    Mwenesebahinzi (lundi, 28 mai 2012 06:46)

    Matabaro aragaragaza ubuswa nanone mugusubiza. PADIRI. Ubuswa bwe bugaragarisa aho atanga urugero kuri Rwarakabije. Rwarakabije ntayatashye nk'umunapolitike cg nk'umusilikare ugiye guhangana na kagame mubitekerezo no gutanga alternative y'uko abona ibintu byagombye kumera. Rwarakabije yarayobotse, araramya, arahakwa n,uko aragabirwa. Itahuka rye ritandukanye n'irya Ingabire. Ingabire yatashye ashaka gutanga ibitekerezo, no guhindura ibintu. Matabaro aravuga ngo Kagame yaramufunze. Mais ibyo Ingabire amaze kugeza kurwanda ari murigereza biruta kure ibyo NRC imaze kugeraho yisanzuye. Ingabire yeretse amahanga ko kagame nta democracy yemera kdi ko ntabutabera buba murda rwa kagame. Ndatekereza ko uburyo Padiri ashakako abanyapolitike ari nkaburiya bwa Ingabire bitari ujuyoboka. Kujya kuvugira abaturage uri kumwe nabo, ukerekana uburyo ubona ibintu byahinduka. Ntabwo bazataha bashaka ko kagame abaha akazi nka rwigema. Bazataha bamubwira ko bafite uburyo bwo kuyobora urda kdi bwazana ubwiyunge. Bamubwire yigire hirya bamwere. Ashobora kwigira hirya muri democracy. Bitaba ibyo kagame ashobora kubafunga, cg akabarasa. Naho Padiri avuga ko kagame abigenje atya, abaturage bakwivuna mais intambara yaba iriye kdi abo yakwica cg yafunga baba arabanyuma. Gusa haraho Matabora yerekanye impamvu avugira abicanyi b'abasilikali bahoze muri Fpr. Aravuga ko nawe yabaye umusikale imyaka 15. None haraho aduhishe! Ati discipline. Iyo twarayibonye zabyumba, ruhengeri, gisenyi, kibungo, gitarama n'ahandi banyuze yewe no muri congo.

  • #85

    UMWAKA WOWE USHIRA HAMAMAZWA IZINA "TUTSI" (lundi, 28 mai 2012 06:32)

    MULI GAHUNDA YA LETA YA 'RPF ' UBU NUGUSHYIRA INGUFU NYINSHI MUKWAMAMAZA IZINA N'UBWOKO "UMUTUTSI" KUBURYO UMUHUTU AGOMBA KUMVA KO ATANABAHO HABAHO ABATUTSI GUSA !!!

    KUVA MUKWAMBERE KUGEZA MUKWAHANE , HABA HAMAMAZWA ABAPFOBYA INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI! NO GUFASHA ABAHAHA MUTSE KUBERA GENOCIDE.

    KUVA MUKWA KANE KUGEZA MUKWA KALINDWI (100 IMINSI ) IKIGIHE CYO CY'ICYUNAMO BIBA BIKOMEYE CYANE KUKO UMUHUTU ULI MURWANDA WE YUMVA YANALIGITA AKABIBURA HABA HAMAMAZWA UMUTUTSI , HAKANABONEKA AMAGUFA MASHYASHYA , HAKABONEKA AHO UDUHANGA DUSHYA , BIBA BITEGUWE KANDI AHO BAZABUTABURURA BABUTABA MBERE Y'UKWA KANE KUGIRANGO ABAHUTU BAZATABURURE UTWO DUHANGA TUBA TUMAZE AMEZI ATATU DUTABWE HAMWE NAMAGUFA.

    KUVA MUKWA KALINDWI KUGEZA MUKWACUMI NABILI , ICYO GIHE HAHIGWA ABINGENGAS , ABAFASHE ABANA KUNGUFU , AHA NAHO NAKANDI GATENDO KUKO BULIGIHE ABANA BAFATWA KUNGUFU ABA ALI ABABATUTSI ABA BAHUTU NTIBAJYA BAFATWA KUNGUFU ,

    MURABONA RERO UKO GAHUNDA IMEZE UMWAKA WOSE HABA HAMAMAZWA IZINA "TUTSI " HAGAMIJWE GUFUNGA UMUHUTU NO KUMUTERA UBWOBA .
    MWE MWIRWA MWANDIKA NTIMUZI IBYO UMUHUTU ABONERA MURWANDA!

  • #84

    Mbonabihita (lundi, 28 mai 2012 05:45)

    Ahobukera ndabona leprophete.fr iza kuba mukuru cyangwa murumuna wa igihe.com
    Uretse ko igihe.com yo ifite umurongo ikurikira udashobora kwibeshyaho: guharanira inyungu za Kagame n'agatsiko cye k'abatutsi be batagira aho bahuriye n'abahutu.
    Leprophete ya Padri Nahimana yo biraruhije kugira ngo uzamenye umurongo igenderaho uwo ali wo.
    Nyamara ngira ngo Padri yongeye agasoma iyi nyandiko ya Matabaro yitonze, akayikoraho méditation nkuko bidasanzwe mu gipadri, ndakeka ko ashobora gukuramo inzira yumvikana ashobora kuzajya akurikira mu nyandiko ze z'ubutaha.
    Amen!

  • #83

    Gisa Rwigema (lundi, 28 mai 2012 05:30)

    Bana b'u Rwanda mumuhe impundu wa murwanyi utari gito yaje, kubahoza yaje. azanye amahoro n'ubumwe yaaaaaaaje yaaaaaje, ngo agwize urukundo mu bana b'u Rwanda yaje. Mwirira yaje, kubahoza yaje.

  • #82

    Louise (lundi, 28 mai 2012 04:37)

    Mureke politiki y,amagambo,ufite icyo yakora cyagilira abanyarwanda akamaro agikore.Iyo shashi y,urulimi murata ntishobora ku tubohora.Mwitomde murebe neza,kuko Matabaro ashobora kuba ali Jerome wihinduye.Matabaro tuyoboka kubera ibikorwa byiza,ntabwo tuyoboka abantu kubera igitugu n,iterabwoba.Abanyarwanda twarapfushije,abandi twapfuye duhagaze bitewe na systeme yubatswe na FPR aliyo yahindutse RNC.Matabaro wikwigora usobanura ubusa.Agenda ya FPR turayizi bihagije.Biragaragara ko uli umuvugizi wa RNC aliko jya wiyubaha bityo wubahe n,abandi.Ntibizakubuza ko bazaguha umwanya uli gukorera!Niba Twagiramungu yangiye RNC kuba igikoresho ubwakabili,ni uburenganzira bwe kuko bwambere ntacyo bamumaliye!Hagati yabo bafite icyo bapfa.Kuki Matabaro wigize umuvugizi,bo ntibazi kwivugira?Bakorere neza ube clear ,naho uli gucabiranya abantu ntibasobanukirwe.Icyo kigare cyawe cy,abasilikali mulimo ntacyo kizamalira abasivili,ni igitugu kizagumya kuzahaza abanyarwanda.Mwidufatanya n,ubuzima bubi mwadushyizemo muzana akavuyo mu bantu.