mar.

15

mai

2012

Yubire y’imyaka 100 ishize Mgr Alexis Kagame avutse!! Ni igihe cyo kugira ngo abanyarwanda tuvome umurage yadusigiye.Maniragena Valence.

Mgr Alexis Kagame.
Mgr Alexis Kagame.

 

 

Muri iki gihe turimo, abanyarwanda dukwiye gushaka ibiduhuza. Muri byo harimo ubuzima bwa Musenyeri Alegisi Kagame. Kagame yavutse kuwa 15 gicurasi 1912. Yavutse igihe ingabo za Musinga zarimo na se wa Kagame, zari zishe Basebya wa Nyirantwari, wari warigometse ku mwami Musinga. Kagame Alegisi yavukiye i Kiyanza mu ntara y'u Buliza, ahahoze ari muri komini Mugambazi muri Kigali. Amashuri abanza Kagame yayize mu ishuri rya Leta ryo mu Ruhengeri guhera mu mwaka w'1925. Mu mwaka w'1928 Kagame arangije iryo shuri ryo mu Ruhengeri, yabatilijwe i Rwaza na padiri Desbrosses, ari nawe waje kumwohereza gukurikira amashuri mu iseminali i Kabgayi. Seminari nto y'i Kabgayi Kagame yayirangije mu mwaka w'1933 ahita akomeza mu seminali nkuru yari icyo gihe i Kabgayi. Seminari nkuru yaje kwimukira i Nyakibanda mu mwaka w'1936. Kagame Alegisi yahawe isakaramentu ry'ubusaseridoti mu mwaka w'1941 kuya 25 Nyakanga.

 

Kagame yakoze imirimo myinshi inyuranye. Yakoze mu bwanditsi bwa Kinyamateka i Kabgayi (1941-1947). Yakoze kandi muri paruwasi ya Gisagara (1947-1950), yigishije mu iseminari y’i  Kansi no muri Groupe scolaire ya Astrida. Yigishije amateka y’u Rwanda muri Univerisité y’u Rwanda kuva igishingwa. Yigishije kandi no mu ishuri rikuru ry’inderabarezi (IPN). Leta y’u Rwanda yamuhaye impeta y’ishimwe kuwa 5 Nyakanga 1979, ubwo yagirwaga “Officier de l’ordre national des Grands lacs”. Amaze kugirwa igisonga cya musenyeri muri diyosezi ya Butare muri 1980, Papa Yahani Pawulo wa II yamugize “Prelat d’honneur”  - Musenyeri w’icyubahiro ku ya 4 Nyakanga 1981. Kagame yitabye Imana ku italiki ya 2 ukuboza 1981 I Nayirobi aho yari yagiye kwivuza.

 

Kuba Kagame yaba umuhuza w' abanyarwanda muri iki gihe, bishingiye ku bikorwa bye nk’umuhanga muri byinshi harimo ibi bikurikira: 

 

*Kagame nk'umunyamateka;

*Kagame nk'umuhanga mu by'indimi;

*Kagame nk'umuhanga mu byo gutekereza (filozofiya).

 

Kagame Umunyamateka

 

Bizwi ko Kagame yahawe uburenganzira n'umwami Rudahirwa, kugira ngo afate amajwi hanyuma yandike ibijyanye n'amateka y'u Rwanda byari bizwi n' abiru gusa. Bivuga ko ku ngoma y'umwami Rudahirwa, Kagame yabaye nk'umwiru mukuru. Niwe wari usa n'uzi ibijyanye n'ubwiru byose, harimo n'inzira 19 yashyinguye zerekeranye n'imihango ikomeye yakorerwaga ibwami. Ashingiye ku byo yabwiwe, Kagame yanditse ibitabo byinshi bivuga ku Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu. Byinshi muri byo umuntu abisanga muri za bibliotheques zikomeye. Kubera ubuhanga bwihariye bwe, Kagame yashoboye kwandika ibitabo byerekeranye n'amateka y'u Rwanda.

 

Ibitabo bye by'amateka y'u Rwanda: Un abregé de l’ethno-histoire du Rwanda’, na Un abregé de l’histoire du Rwanda de 1853 a 1972’,  Abanyarwanda benshi bari mu kigero cy'imyaka 40-60 ubu nibyo bigiyemo amateka. Bikaba bivuga ko Kagame asa nk'aho yareze abanyarwanda bari mu buyobozi n'indi myanya ikomeye mu rwanda rw'ubu. Gusa haje kuvuka ikibazo. Ingoma ya FPR yaje ihakana amateka y'igihugu. Mu by'ingenzi yahakanye, harimo ko igihugu cyacu gituwe n'abanyarwanda batandukanye, bagabanyije mu byo Kagame n'abandi bashakashatsi bise amoko agize inyabutatu nyarwanda: Abatwa, Abatutsi n'Abahutu.  Uretse ibyo byo guhakana amako no kuyatsindira abazungu bakoronije igihugu cyacu, cyane ababiligi, ingoma ya FPR yatse abanyarwanda amateka yabo, cyane ayerekeranye n'ikinyejana gishize. Ayo mateka Kagame yayanditse atayahisha cyangwa ngo ayahimbe kuko ibyabaye byinshi byabaye abirora. Ugutanga kwa Rudahirwa n'iyimikwa rya Ndahindurwa, Repubulika ya mbere n'iya kabiri, byose byabaye Kagame arora, ku buryo abahakana icyo yabivuzeho mu bitabo bye bigiza nkana.

 

Kuba muri uyu mwaka wa yubire y'imyaka 100 Musenyeri Kagame Alegisi amaze avutse leta y'u Rwanda itarashishikarije abanyarwanda, cyane urubyiruko ruri mu mashuri kugira ngo dutekereze neza ku bikorwa bya padiri Alegisi Kagame, tubizirikane maze turebe ko twabikuramo inzira ikwiye yadukura muri uyu mwijima w'umwiryane watewe mu gihugu cyacu n'intambara y'inkotanyi, byerekana neza ko igihugu cyacu kikiri kure y'amahoro akwiye.

 

Kagame umuhanga mu by’indimi

 

Kagame abiga indimi z’abanyafurika benshi bamuzi nk'umuntu wanditse igitabo cyo kwigiramo ikinyarwanda n'ikirundi - La langue du Rwanda et du Burundi expliquée aux autochtones. Kuba izo ndimi zombi ubu zivugwa, zandikwamo ibitabo  maze abana b'abanyarwanda n'abarundi ubu bakaba bazigamo, tubikesha benshi ariko Kagame ari mu b'imena. Padiri Kagame yeretse abanyarwanda ko kwishimira no gukunda umuco wacu ari byiza. Uretse ibyo kandi, yandika «Indryoheshabirayi», Kagame yatangije ubundi buryo bwo guhanga. Ibyo gusingiza abami no kwivuga ibigwi by'uko umuntu yishe byari biri guta agaciro. Urwanda ntirwari rukiri igihugu gihora kirwana mu karere, ubutwari butakiri ukuba umuntu yarishe... Muri iki gihe umuntu yavuga atibeshye ko umuhanzi Gasimba Faransisiko atera ikirenge mu cya Padiri Alegisi Kagame, aho abwira abari ku ngoma akoresheje inyandiko ze zivuga ukuri mu buryo bushekeje kandi bushimishije bita UBUSE. Gusa ntawabura kubabazwa n'uko, ababwirwa bakomeza kuvunira ibiti mu matwi.  Iyo bitaba ibyo, abanyarwanda tuba twarashingiye ku nkuru y' Isiha rusahuzi, ku y’ Icyivugo cy’imfizi Bangaheza”, ewe no ku nkuru y' Indege y'ubumwe Rwanda rw’ubu”, maze tukikubita agashyi, tukagaruka mu buryo. Ariko siko byagenze, ababwirwa buri gihe bumva ko ibivugwa bitabareba, ko ari amashyengo. Biteye agahinda.

 

Kagame kandi yanditse ibitabo bijyanye n’ibyo kwigisha iyobokamana. Birumvikana kandi kubera ko yari umusaseridoti. Uretse ibyo guhindura bibiriya n’andi masengesho mu kinyarwanda, Padiri Alegisi Kagame yanditse Umuririmbyi wa Nyiribiremwa nkeka ko kugeza ubu ubwiza bw’icyo gitabo butarahabwa agaciro neza n’abahanga bacu. Abazi Padiri Kagame bemeza ko iki gitabo kimeze nk’igisigo yacyanditse mu gihe cy’imyaka 25.  Bemeza kandi ko we ubwe ari cyo yari yaragize ingenzi mu bitabo byose yanditse.

 

Kagame umuhanga mu byo gutekereza

 

Ibitabo bya kagame byerekeranye na filosofiya: La philosophie Bantu-rwandaise de l’être na La philosophie Bantu comparée”, biri muri bike umuntu yashyira mu bitabo remezo byanditswe n'abanyafurika. Ibyo bitabo kugeza magingo aya byigwa na benshi mu biga filosofiya. Byatumye ndetse Kagame ashyirwa mu rutonde rw'abanyafurika b'ibihangange  bo mu kinyejana cya 20. Muri iki gihe turimo, tuzirikanye ko mu kwemera kw'abakurambere, kubyara ari byo byatangaga uguhoraho ku munyarwanda, twatekereza uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo igihugu gifite ubu, harimo iby’ubwiyongere bw’abaturage.Tubyumvise neza, aho gushyiraho amategeko yemera ukunigira impinja mu nda za ba nyina, twashakira umuti w'ibibazo ahandi!

 

Ntibihagije kwikoma iby'abandi, gusa ngo kubera ko byaje bivuye ahandi. Igikwiye ni ukwerekana ko ibyo bije bivuye ikantarange birutwa kure n'ibyo twari twisanganiwe. Guha agaciro ubuzima, kwemera ko mugenzi wacu atekereza ku buryo butandukanye natwe, kwemera kuba twahindura imitekerereze yacu imyumvire yacu igihe uwo tujya impaka zubaka atweretse ko twibeshya, ngibyo bimwe mu bikwiye kuzirikanwa muri iki gihe twibuka isabukuru y’imyaka ijana ishize  Musenyeri Kagame  Alegisi abonye izuba.  

 

Maniragena Valence, St. Petersburg, Russie.

 

Commentaires : 130
  • #130

    紅蜘蛛 (vendredi, 02 août 2013 04:48)

    http://www.kanpocom.com/pro/kingse-qidian.html 奇勝カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged6.html SPANISCHE FLIEGE
    http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html ウェイカワン
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/pro/yuxiut.html 御秀堂
    http://www.kanpocom.com/pro/xinqumei.html 曲美 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 正規品
    http://www.kanpocom.com/pro/jugen.html 巨根カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei.html 曲美
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬

    http://www.kanpocom.com/Pro/USA-Excitement.html 興奮剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/pientze-huang.html 片仔廣
    http://www.kanpocom.com/meiyao/媚薬販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/FLYD5yuan.html D5 原液
    http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 蟻王
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 男1號
    http://www.kanpocom.com/Pro/xouzhentang.html 日本秀身堂
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/kunchong-fen.html 西班牙昆虫粉
    http://www.kanpocom.com/pro/meirenbao.html 美人豹
    http://www.kanpocom.com/pro/MaxMan.html ペニス増大
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html アリ王
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html ANT KING
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 媚薬蟻王
    http://www.kanpocom.com/pro/zhuangsantian.html 壮三天

    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html Sex Slave
    http://www.kanpocom.com/Pro/SpanishFliegeD8.html SEX DROPS
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/VVK-Wenickman.html VVK
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/sex-drops5.html セックスドロップ

  • #129

    威哥王 (vendredi, 02 août 2013 04:42)

    漢方,漢方薬,精力剤,媚薬,ダイエット薬--漢方会社
    すべての取扱商品は専門家に検証、推奨され、100%正規品だと確保いたします。
    EMS(国際速達郵便)にて3日間に届く。商品到着100%保証!
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html 花痴
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpocom.com/jingliji/ 精力剤
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬
    http://www.kanpocom.com/zhongjue/ 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三体牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486
    http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html 天天素
    http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html 消渇丸
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼1号
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html 蟻力神
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html リドスプレー
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/pro/superfatburning.html FAT BURNING
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号

  • #128

    紅蜘蛛 (vendredi, 02 août 2013 04:34)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王

    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛

    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴

    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝

    http://www.kanpoudonya.com/Energy.html 精力剤
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html 五便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html ru486 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html 男宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html 天天素
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 中絶薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html 蟻力神
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html 三體牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html 三体牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html VVK
    http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html 小情人
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html Wenickman
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 女性用媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html 催情
    http://www.kanpoudonya.com/list/19.html 殺精子剤
    http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html 蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html 終極痩身
    http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html FLY D5
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html 中絶薬RU486
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 経口避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html 絶對高潮
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売店
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 正規品
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html 威哥王 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html 威哥王三鞭粒

  • #127

    媚薬 (vendredi, 02 août 2013 04:27)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

  • #126

    Bisamaza Jean Paul (lundi, 28 mai 2012 17:50)

    Imana imuhe iruhuko ridashira kandi inyandiko ze zizahore zitumurikira kugira ngo tutazagwa mu rwobo rw'ubujiji!!

  • #125

    kOko. (lundi, 21 mai 2012 16:31)

    Ngaho reka turebe ko naba Padiri aba bacu bakwikubita agashyi,maze batera ikirenge mucyabandi bakoreye Imana
    bakareka guteranya abatu ukuntu.

  • #124

    Amanihura (dimanche, 20 mai 2012 22:13)

    Kuri #123

    Urakoze cyane kunyunganira no kunyuzuza.Umenya Padiri Musada yararebye kure, dore ko ngo mu mashuri amateka atakigishwa, bamwe bemeza ko ishami ry'amateka muri Kaminura y'u Rda barikuyeho,(niko numva)bityo yari guhura n'ibibazo. Cg se wenda nta mateka u Rda ubu rufite, reka dutegereze tuzagezwaho ayunguruye.
    Sinabura gushimira Mgr Kagame ko yatugejeje kure mu kumva amateka yaranze igihugu cyacu. Imana imuhe iruhuko ridashira. Nawe Muvandimwe ndangije nkwifuriza ijoro ryiza.

    Amanihura

  • #123

    MUKOMERE (dimanche, 20 mai 2012 02:56)

    Kuli #121

    Nibyo koko imilimo Mgr Alex KAGAME yakoraga, bayishinze Padiri Augustin MUSADA.

    Aliko amatwi ansumira ko, Padiri Augustin MUSADA byaramunaniye,nayo makuru mfite.

    MUKOMERE.

  • #122

    Rwamapfa uravuga ubusa kuri No53 (samedi, 19 mai 2012 15:35)

    Wowe Rwamapfa warapfuye ibyo uvuga ntaho bihuriye na gato nibyo turimo aribyo gushaka umuti w'ibibazo by' Urwanda.
    Ndumva wibereye muyindi Monde.Ceceka cg se uzibe

  • #121

    Amanihura (samedi, 19 mai 2012 13:00)

    Nigeze kumva ko aho nyakwigendera Mgr A.Kagame atabarukiye, hashyizweho Bwana Padiri Augustin Musada ngo akomeze ubwo bushakshatsi. Ese ubu byaba bigeze he?
    Ubu bushakashatsi ni ingenzi mu kumenya amateka yaranze u Rda,nta kubogama cg kuyatangaza hakurikijwe amarangamutiima. Nkaba nifuriza abasoma cg basomye ndetse n'abazayasoma ko yazatwigisha kubanirana n'imiserebanya tugaharanira kugira amateka meza,buri wese yishimira guvuga nta pfunwe!!

  • #120

    Afouka (jeudi, 17 mai 2012 14:45)

    Ndasaba padiri Thomas Nahimana gukomeza gutabariza abanyarwanda kabone niyo yazabizira twazamwibuka nk'intwari n'unyakuri. kandi nubundi ntabwo kuba akiriho nkeka ko aruko atagombaga kuba yarahitanwe nkand ahubwo nuko igiheke kitaragera. so tagomba gutinya umuntu uwariwe wese. Ikind nuko kuba yarize iby'Imana bivanaho ko ari umuntu akaba n'umunyarwanda nkabandi bose.
    Abo numva bavuga ngo padiri nareke gukora politiki kuko ari uwihay'Imana, ndabasaba gufasha iyo mvugo hasi kuko abihay'Imana bashinzwe kuduha umugisha nkaba rero numva umugisha wambere iri ukurengera no gutabara abageraniwe. Keretse niba yenda mwe mushaka ko ategereza kugirango bitungane maze age asengera uduhanga n'amagufa?
    Ibindi abandika hano bavuga, ngo nuko padiri ashyigikiye Rukokoma! nange ndumva rukokoma atagombye kuzagaruka kuyobora abantu kuko yazabata murwobo nkurwo yatayemo umuryango we n'imiryango yacu.
    Reka ndangize nibutsa ko abarimo kurwanya uyu padiri bashobora kuba iri intore arizo ntumwa za FPR, so mwitonde

  • #119

    kuri Afouka (jeudi, 17 mai 2012 14:40)

    Ongera usome ibyo wanditiste uriseka. Abakada kwawe nimwe musebya FPR na Kagame.Akazi kawe nukubeshyabeshya no kugambana,shaka icyo ukora n'abomukorana naho ubundi urata igihe , ntuziko iyo imvi zaje mumutwe umuntu aba yakuze.

  • #118

    Afouka (jeudi, 17 mai 2012 14:04)

    Niba l'etat yakigari idahagaritse ibyo yita ngo vision 2020 nibindi bikorwa byose bigamije kuvutsa abanyarwanda ubuzimana bwabo n'uburenganzira bwabo twiteguye guhaguruka tukabirwanya dukoresheje uburyo bwose bushoboka.
    Kubara iyompamvu ndasaba abanyarwanda bose aho bari hose abakuru nabatoya guhaguruka bakadushyigikira maze tugashyira hamwe kugirango ubumwe bwacu buzadufashe kutagwa mumutego wa FPR ikoresha ituryanisha.
    Ndasaba urubyiruko ngo rube arirwo rufata iyambere mukwitandukanya na FPR ikomeje kuruhitiramo urwandik(destiny) yarwo nkaho iyo FPR ariyo yabaremye.

  • #117

    Afouka (jeudi, 17 mai 2012 13:27)

    Hari abo numva bavuga ngo barashaka guhindura ibintu murwanda batarwanye ariko bakagarukiraho ntibavuge icyo bazakora nibiramuka bibananiye guhindura ibintu mumahoro.
    Niyompamvu gewe ábo biyita abanyapolitike ntabataho igihe cyanjye kuko inyungu zabo zirazwi kuvakera.
    Changement nitwbwe abaturage tuzayizan murwanda kuneza cyangwa kungufu.
    Ibyo Kagame na FPR birirwa bakangisha ngo bafite imbunda zihagije zo kuzasubiza umwanzi inyuma, baribeshya kuko twebwe niduhitamo kurwana ntabwo tuzarwana dushaka gukira ahubwo tuzarwana kugirango dupfe maze abana bazavuka bazabe murwanda rutekanye kandi rutarimo umwiryane hagati yabaturage.

  • #116

    Afouka (jeudi, 17 mai 2012 13:12)

    Ndabashimiye mwese mwese kuba mwemera gutanga ibitekerezo byanyu uko mubyumva. nagerageje gusoma commentaires zose nsanga imwe ariyo iza kwisonga muzo nshima kandi nshyigikiye:
    Uwiyise "mbujimayi" aragira ati:

    1.Twitegurire intambara y'ibikorwa kuko intambara y'amagambo iri hafi kurangira.
    2. Twahawe umwanya uhagije wo kumenya neza ububi bwa FPR ,intore zayo n'ibikorwa byazo, ba maneko amagambo n'ibikorwa byazo.
    3. uwutarashobora kumva no kumenya ububi,ubwicanyi, urugomo, ububeshi bya FPR niyihutire kubaza hakiri kare, kuko igihe cy'amagambo kigira kirangire maze ibikorwa bitangire buri munyarwanda abashye kubohoza igihugu cye, kandi azi neza ibyo arimo arwanira:
    umwidengembyo,kwanga agasuzuguro, kwicwa urubozo, gufungirwa ubusa, kunyarwa umutungo wawe harimo n'isambu warazwe nababyeye bawe mu gihugu cyawe, kurandurirwa imyaka mumirima hagamijwe kurimbura abantu indirect.....
    Ibibintu mbujimayi avuga niko kuri kugomba guterezwaho mbere yibindi byose kuko nidukomeza kuvuga ukuri kukazarangirira mubiganiro, tuzaba turimo guta umwanya w'ubusa.
    mbujimayi ndamumenyesha ko abwirwa benshi akumva banyirayo ubu rero bamwe twamaze kumenya uwo tugomba kurwana nawe nicyo tugomba kurwanira kuburyo twiteguye no kwambara bombe munda tukaziturikirizaho naze tukareba ubihomberamo cga. ubyungukiramo

  • #115

    #67 nkunze ibitekerezo byawe,kagoyire nawe ugira ibitekerezo bizima. (jeudi, 17 mai 2012 13:10)

    #67,uvuze neza.Abapadri bacu ni abanyakuri pe , ariko Padri Thomas yaguye mumutego wa rukokoma(icyenewabo, akazu,ijya kurisha ihera kurugo nibindi)ibi ntibyari bikwiriye kuranga Padri thomas na rukokoma we.
    Ntacyopfa na Rukokoma doreko mumenyeye kuri Leprophete ariko rero nkurikije ibiganiro bye nakurikiye ntakwiriye gusubira muri Politike, ariko ashobora kuba umujyanama mwiza kuberako yabonye byinshi kumpande zose.
    Padri Thomas koresha ukuri kwawe kandi ntukirengagize akatavuze umwe, va kuri rukokoma, kora GIPADRI.


  • #114

    think#think (jeudi, 17 mai 2012 11:57)

    Birababaje ,ndetse birenze ukwemera kwemerako habaho ngo
    FDU Nkiko ibi biteye isoni .
    Na NKIKO ubwe ibi biteye kumutera kwibaza ,agashyira mugaciro akareba aho ibihe bigeze .

  • #113

    Tomorrow (jeudi, 17 mai 2012 11:53)

    Ariko sha Kagoyi, ndumva ndimo ngenda ngukunda, ushobora kuba warakomerekejwe nibyowahuye nabyo, ariko ubundi uri impura! Mbonye uburyo uganira nsanga waba ufite uburere shingiro. Akabozo usigaranye ni kamwe gusa, ureba hafi cyane. Abahutu ntibaba mu rwanda bonyine nti byashoboka. Ibuka Ikinani kivanaho Masudi uribuka ukuntu abakiga bakindaguye abanyenduga?
    Mwigishe abantu kubabarira no kubana mu mahoro. Bitabaye ibyo cadavre va mourir! Kdi bakongera bakavuga bati: Cabri mort n’as pas peur de couton.

  • #112

    Grandslacs (jeudi, 17 mai 2012 11:45)

    Kuri Hihihi #101!! Buriya koko abavuze ko intore muri injiji , ndasanga batababesheye. Urakingira ikibaba kagame witwaje iki? Uramukingira ikibaba kuko mufatanije kwica abahutu no gusahura ibyabo mu Rwanda, muri Congo mbese mu karere kose??? Nongere mbisubiremo: Kagame na FPR ye ni abicanyi ruharwa. ubwo se urabyanga ngo bigende bite? Kagame , shefu wanyu arabyivugira ku maradiyo no kumaterevizion avuga ngo:1. abatutsi ni abo turi kumwe.
    2.Abo twagombaga kwica twarabishe. 3. Mu ndege habagamo iki? 4. kwicisha isazi inyundo,...Ese buriya harubwo biza bishyika mugatekereza ko ibyo mufungiye Léon MUGESERA, namwe igihe kiri hafi tukababaza impamvu mwama mwivugira ayo magambo yo kwigamba ko mwishe abahutu? Ese buriya harubwo muza mubona ko uko muvuga ngo mwagure "empire hima" binyuze mu cyo mwita" East African Community" ariko mugenda mwishyira mu kagozi ubwanyu hirya no hino?????? Kibeho, Congo, Ruhengeri, Byumba ntabwo ari inyenzi zishe ? None se Habyarimana, Ndadaye, Ntaryamira, Kabila ni abahutu babishe cyangwa nimwe inyenzi-butwi mwabishe?????? Buriya tubemerera nka byose dushyaka kugira ngo tubashe kurunguruka neza mu bwonko bwanyu,kugira kandi turebe neza ububi bw'inyenzi; kandi buriya hari umurongo mudashobora kurenga. Nimwibeshya mushyaka kuwurenga nibwo ibyanyu bizaba birangiye." Abarundi bavuga ngo: Nibarendegere bazenda ba nyina". Ikibarirwa ni icyumva.

  • #111

    bamutwitse ibirenge,abo anekera bambaye inkweto (jeudi, 17 mai 2012 11:39)

    Nk'aba bana b'urwanda barazira iki?Ntaganda se wa , azira iki?, nkunda se, mutebutse, abanyamurenge? Bose ntibazira KAGAME? nibashyira ubwenge ku gihe bazamenya icyo gukora.
    http://www.igihe.com/amakuru/yatwikiwe-muri-kongo-azira-ko-ari-umunyarwanda.html

  • #110

    Kagame byina Jupée yicazwe!uje se we? (jeudi, 17 mai 2012 11:35)

    reka tubitege amaso

  • #109

    Kuri Tomorrow (jeudi, 17 mai 2012 11:29)

    Ubu rero aho sekibi abera akaga yemeje abantu bose ngo ibyo udafitiye ibimenyetso biba ari ibinyoma...Ndakwemeye ese ujya wibuka Ngoga avuga ati dufite ibimenyetso simusiga ariko hagashira umwaka bagishakisha..iyo ugize uti ibimenyetso simusiga nibya bindi umuntu adashobora kwikura..reba Uwo Musilikari Rugigana,,,n'abandi ntiriwe ndondora...
    Naho ubundi rero ibintu bijya kudogera bitangirana na RWABUGIRI INKOTANYI CYANE...WISHE AKICA NA NYINA..AKEMEZA KO RUTARINDWA AZIMANA N'UMUGABEKAZI UTARI NYINA KANDI AFITE UMWANA W'UMUHUNGU...GUHERA UBWO umwaku wagwiriye Gasabo,,Kanjogera ashyiraho ake...nuko aho bavudukaniye ubwami hakajyaho Repubulika...abatutsi b'indahinika barahunga abandi baricwa ku mpamvu zinyuranye cg se bitewe n'uko bari babanye n'abagaragu babo,,,dore ko NTA BAPFIRA GUSHIRA...ABAHUNZE BAKAJYA BATERA ...IBYO BAKABISHYIGIKIRWAMO NA BAMWE MU BARI MU GIHUGU...MBESE NKUKO BYAGENZE N'UBUNDI...BATANGA IMISANZU MU NKOTANYA...BOHEREZA ABANA BABO KU RUGAMBA...IBYO BYOSE BYAGIYE BIHEMBERA URWANGO...ABANDI BACUKURA IBYOBO BYAJE KWITWA CND ARIKO tubivuge neza aba ni bamwe mu batutsi cyane abari bakomakomeye .barize cg se bacuruza...Kagame na Mugesera ngira ngo bari ku rugero rumwe discours zabo ni rutwitsi...ni uko nyir inkota ari uyifashe akarumyo,,,hari byinshi
    hano sinshyigikiye amafuti yakozwe n'ingoma z'abahutu,,,ariko n'iy'intutsi dufite ubu iteye ubwoba ndetse iri hanyuma tuzabibona neza umunsi yahirimye...

  • #108

    @ Umwali #90 (jeudi, 17 mai 2012 11:27)


    Njye ngiye kuri facebook ya mlr Rwanda, ariko mbonye nta mafoto y'abasirikari ahari. Website nagiyeho ni iyi:

    http://www.facebook.com/mlrrwanda?sk=info

  • #107

    Intore (jeudi, 17 mai 2012 11:16)

    Nibyo koko nyakwigendera padiri Alexis Kagame yakoze byinshi byo kwigirwaho. Ariko uyu wanditse iyi nkuru, hari ahantu yavuze ibintu bitangaje ngo Padiri Alexis Kagame yanditse ku mateka y'u Rwanda yerekana ko amoko yahozeho mu Rwanda, ngo none F. P . R. Yahinduye amateka ivuga ko nta moko ariho. Igitangaje rero ni ukuntu uyu mwanditsi yumva ababajwe n'ikibazo cy'amoko yavuyeho nkaho amoko hari iterambere yigeze ageza ku banyarwanda! Amoko mu Rwanda afite amateka mabi cyane, niba utigiza nkana urabizi. Kandi F. P. R. Ntiyakuyeho ayo mateka nkuko wibeshya, ahubwo yashatse igisubizo cyo gukosora ibibazo byatejwe n'amoko. Ni muri ubwo buryo ubu kwitwaza ubwoko bwawe mu Rwanda bitagihabwa agaciro, aribyo wowe witiranya no guhindura amateka. Ubu umuntu mbere yo kwitwa umuhutu, umututsi cyangwa umutwa afatwa nk'umunyarwanda. Niba rero wumva ugikeneye ko umuntu ahabwa ishuli cyangwa akazi bamaze kureba niba ari umuhutu cyangwa umututsi ibyo ntibizongera kubaho ukundi kuko icyo byakoze mu Rwanda niba utarakibonye abandi barakibonye. Niba hari naho bikiri mu Rwanda ni hakeya kandi Leta iriho ntabwo ibishyigikiye nkuko ku ngoma za ba Habyalimana cyangwa Kayibanda byari bishyigikiwe cyane. Ubuse ko kera abantu bakomeye bahekwaga mu ngobyi, ubu abantu bakaba bagendera mu modoka, tuzavuge ko F. P. R. Yapfobeje amateka kuko abantu batakigendera mu ngobyi? Byose ntibyabayeho mu mateka y'u Rwanda? Hari ibintu bigenda byivanaho bitewe n'iterambere ry'isi (evolution), niba rero kwitwaza ko uri umuhutu ukigira akari aha kajyahe, ubu bitagifite agaciro mu Rwanda ntabwo F. P. R. yabizira kuko ntanicyo byigeze bimarira abanyarwanda. Mujye munenga amakosa ariko iyo mutangiye kunenga ibitari amakosa muba mujijisha abatazi ibibera mu Rwanda bakaba bagirango ibyo mubeshya ni ukuri.

  • #106

    Tomorrow (jeudi, 17 mai 2012 11:12)

    Reka niganirire na Kagoyire, kuko mbana afite umwanya uhagije nkuko nanjye nyufite. Kuvanakera habagaho abantu bazi kuvuga bazi nokuzimiza. Ndakeka ko Kagoyire ashobora kuba muri abo. kuko iyo avuga aca amarenga kdi akagirango abantu bose bumvise icyo avuze! None se Kagoyi 1896 habaye iki? Cyakorewe bande?
    Erega sinanze kuvuga ibikurimo ahubwo nanze ko untoneka umbwira ko umugambi wo kumara abahutu watangiye 1973! Kandi uzineza uko byagenze mu rwanda, hishwe bande? Bazize iki? cyokora wenda niba uri umurundikazi byo wenda waba ufite aho uhera. Cyokora icyo ugomba kumenya ni uko nushaka kuvanga iby'abarundi n'abanyarwanda bizagucanga ucanganyikirwe.
    Dufashe kumenya iyo genoside urimo uvuga aho irimo gukorerwa maze twese tuyamagane. Ubundi bavuga ko ikintu udafitiye ibimenyetso biba ari ibihuha bigamije kujijisha abantu.
    Niba ubwira abahutu ngo barashize, babwire nubamaze uwo ariwe.
    Abahutu bose bakwiye kumenya ko utabashakira amahoro.
    Iyo umuntu akubwiye ngo ari ejo ari ejobundi uzapfa, ngirango ntakintu wakongera gukora wategereza urupfu. iyo ubwiye abahutu ngo barashize nikimwe nokubabwira ngo nimureke ibyo mwakoraga byose mwirwaneho. Ese iyimvugo yawe buriya iyaniyehe niya Mugesera? Ubwiye abanyarwanda uti ikibazo dufite niki, ariko ntubwire uruhande rumwe!!
    Muvandimwe Kagoyire sinzi imyaka waba ufite ubu, ariko imvugo yawe yahozeho no mugihe cya Kayibanda aho bajyaga ku maradiyo bati ntitwigeze tubabwira ngo mutwikire abantu! Bigasa nkaho babibukije. Abandi bati mwigize banyirantibindeba. Nawe uti abahutu murashize!
    Ibibyose n'ingaruka za genoside ndemeranya nawe ko generation yacu izahura n'ibibazo byinshi.
    "Ii respirera la crainte de l'Eternel, Il ne jugera point sur l'apparence, Il ne prononcera point un ouΪ-dire. EsaΪe 11:2-3

  • #105

    mbujimayi (jeudi, 17 mai 2012 09:49)

    Twitegurire intambara y'ibikorwa kuko intambara y'amagambo iri hafi kurangira. Twahawe umwanya uhagije wo kumenya neza ububi bwa FPR ,intore zayo n'ibikorwa byazo, ba maneko amagambo n'ibikorwa byazo. uwutarashobora kumva no kumenya ububi,ubwicanyi, urugomo, ububeshi bya FPR niyihutire kubaza hakiri kare, kuko igihe cy'amagambo kigira kirangire maze ibikorwa bitangire buri munyarwanda abashye kubohoza igihugu cye, kandi azi neza ibyo arimo arwanira: umwidengembyo,kwanga agasuzuguro, kwicwa urubozo, gufungirwa ubusa, kunyarwa umutungo wawe harimo n'isambu mu gihugu cyawe, kurandurirwa imirima,ikinyoma,...

  • #104

    Laurent FABIUS (jeudi, 17 mai 2012 09:48)

    Hollande Président? Vous rêvez?

  • #103

    Kuri Hihihi #101 (jeudi, 17 mai 2012 09:36)

    Mbere yo kuvuga jya ubanza ufate akanya utekereze, Kagame Alexis afite byinshi dushobora kumwigiraho nk'abanyarwanda nubwo atakiriho bwose nkuko ubivuga. Naho Kagame Paul njye nta rubanza namucira kuko ibye byinshi bizwi n'umutima we n'Iyamuhanze, wibuke gusa ko nawe ashobora gukora nabi nkuko njye nawe twabikora. Nujya utabaza Imana ujye wibukako itarobanura kandi ari inyampuhwe, ikaba itandukanye nuko twe abantu tuyibwira.
    Peace and love.

  • #102

    Iyi nkuru yashaje (jeudi, 17 mai 2012 09:12)

    Mushake izindi iyi twamaze kuyisoma bihagije.

  • #101

    Hihihi (jeudi, 17 mai 2012 09:07)

    Abahutu ndabona mugeze kure da! Ngaho nawe ngo Kagame ni we wateguye Genocide hanyuma arabashuka mwica abaturanyi bany. Ngaho ngo Kagame niwe utuma za maneko kubica!.... Ubanza umutima mwarawuneye pe! None ngo Alexi Kagame wapfuye niwe wababera umwigisha? Imana ibatabare .

  • #100

    UYUMWANA W'UMUTUTSI ARAFITWE NUKULI. (jeudi, 17 mai 2012 08:55)

    ABAMUTUMYE BARIGARAMIYE ARI GUSOMA NKERI WENYINE. SHA BARAGUTABYE TU.

    DORE: http://radiookapi.net/actualite/2012/05/16/nord-kivu-human-rights-watch-accuse-bosco-ntaganda-davoir-enrole-149-enfants/

  • #99

    MUSHIWANYU LOUISE (jeudi, 17 mai 2012 08:43)

    Ni njyewe watumye HABIYAMBERE uwo ngo ABANEKE!!! Ariko MUZANEKA n'imana MWA nkozi z'ibibi mwe!

    Sha imana IRAREBA ibyo mwigira.

  • #98

    Amakuru mashya (jeudi, 17 mai 2012 08:28)

    Leprophete ko mbona isinzirije abasomyi bayo? Aho ya ntambara y'amagambo imaze iminsi ntiyasize bamwe ari intere?

  • #97

    ubumwe (jeudi, 17 mai 2012 07:10)

    Padiri Thomas Nahima, ndibaza ko mgr Alex Kagame imyitwarireye nimichoye yakubera isomo. "Padiri" Thomas ndagusabye ubehejuru yamatiku yabanya politique korera Imana, vugisha ukuri wi gishe abanyarwanda. Nube igikoresho cha Rukokoma Gisambo Matiku numwanzi Mwichanyi Paul Kagome.

  • #96

    Rwivanga (jeudi, 17 mai 2012 04:55)

    Urukiko mu gihugu cya Malaysia rwemeje ko George W. Bush ahamwa n'icyaha gikomeye cy'intambara hamwe n'abagenzi bakurikira:
    Richard Cheney, wari U.S. Vice President, Donald Rumsfeld, wari Defense Secretary, Alberto Gonzales, wari Counsel to President Bush, David Addington, wari General Counsel wa Vice-President, William Haynes II, wari General Counsel wa Secretary of Defense, Jay Bybee, wari Assistant Attorney General, na John Choon Yoo, wari Deputy Assistant Attorney-General

    Uru rukiko rwakoze igikorwa gikomeye mu mateka y'Isi. Aho gutanga ibihano kuburyo bumenyerewe bwa ICC ihana abategesti b'ibihugu bikenye akenshi ari nabo baba babahashyize. Ahubwo rwarekeye rubanda ubwo bubasha bwo gufatira ibyemezo Imiryango , Inganda n'ama Societe ashyigikira intambara ubwicanyi na za politiki zishingiye ku kinyoma.

    Ubutegesti bwo muri Africa bwagombye kureberaho kuko rubanda hari igihe izahumuka ifate ibyemezo. Malysia yerekanye ko ari developing country.

    Listi yazo iri hano:

    http://landdestroyer.blogspot.co.uk/2011/03/naming-names-your-real-government.html

    Naho source y'inkuru:

    http://landdestroyer.blogspot.co.uk/2012/05/former-us-president-george-bush.html



  • #95

    karegire (jeudi, 17 mai 2012 04:42)

    urakoze cyane kutwibutsa iyo ntwari
    njye ndi umwuzukuru wa gahungu raphaèl murumuna wa padiri kagame mba toulouse

  • #94

    @(#93) (jeudi, 17 mai 2012 04:28)


    Ariko uw'ubucamanza ni Christiane Taubira,wa wundi uri inyuma ya ACPR ya ba JP Chretien na F.Dupaquier,SOS-Racisme ya Dominique Sopo na Ibuka-France ya Kagome n'Intozo ze!!!
    Njye ndabona bizagorana kurushaho!!

  • #93

    Laurent Fabius (jeudi, 17 mai 2012 02:05)

    Muri guverinoma ya François Holland, minisitiri w'ububanyi n'amahanga ni Laurent Fabius wari minisitiri w'intebe wa François Mitterand. Ntibizoroha!!

  • #92

    @ 91 (jeudi, 17 mai 2012 01:22)


    Waca wewe !
    Biragaragara ko ushaka kuyobya abantu.
    Wiyambitse uruhu rutari urwawe.
    Erega ntimukiruhirize ubusa, mwe muba mukorera Maneko za fpr; iyo mwanditse hano bihita byigaragaza.

  • #91

    mvugane na kagoyire (jeudi, 17 mai 2012 00:59)

    kagoyire, ibyo uvuga kandi twumvikanaho ni kiriya cy' uko rnc ishobora kuba extension ya rpf hanze, maze icyo bise umuryango mu rwanda , no hanze hakaba igisa nacyo. Ni muri urwo rwego rero bariya ba rnc bashobora kuba barihinduye ababisha ba rpf, ngo babone uko bigarurira abo muri opposition maze bakabarindagiza.

  • #90

    Umwali (jeudi, 17 mai 2012 00:30)

    #88, ayo mafoto ushaka, wayabona kuri facebook, uzashakishe facebook ya "mlrrwanda", ni rya shyaka rihuriwemo nurubyiruko. Yose ariho!

  • #89

    Rwivanga (jeudi, 17 mai 2012 00:13)

    Mwe muvuga maneko ziri i Burayi? Uwabereka iziri Amerika na Canada. Zose ziyise ngo ni Abanyamulenge kandi imiryango yabo yiyicariye i Kigali, nabo bakajyayo. Ibiri amabu, izo ngirwa mpunzi zifite passport y'u Rwanda n'iya Congo?!!!
    Akenshi usanga n'abantu bavukana neza umwe ari umunyarwanda, undi ari umunyecongo. Nyamara bakagira ibyangombwa bya hombi. Abo bose ibyabo biragomba gusubirwamo. RNC, FDU, DRI, etc. n'abakurikirana société civile nibadufashe izo mburagasani zose zisubizwe i Rwanda.

  • #88

    #inkomere nyinshi i kanombe (mercredi, 16 mai 2012 23:43)

    mukomeze mubikurikirane mutugezeho namafoto nibibashobokera

  • #87

    @Kagoyire (mercredi, 16 mai 2012 23:39)

    Sha # 78 uramukurugutuye ubukurugutwa ubumaze mugutwi urangije ukunyaramo. Ugukinisha ninkukinisha aba bapadiri. Komereza aho.

  • #86

    Inkomere nyinshi zabasilikali ikanombe (mercredi, 16 mai 2012 22:14)

    Yewe Ubanza aba kongomani barashize ubwoba , IKANOMBE mubitaro bya gisilikali inkomere nyinshi zirembye cyane zifite ibisebe bishyushye .

    Abatakomeretse cyane balimo kuvulirwa mu kigo cyo MUBIGOGWE
    mubitege amaso

  • #85

    Rwigema yaranyweye kutuzi twa kanyarengwe (mercredi, 16 mai 2012)

    Rwigema abonye Ticket yo kujya kuba munteko ya east afrika !!! abatutsi nabagome , bamaze kumuha twatuzi , baramusindishije akorera aho iminsi itasu aje akiba kuli hotel , arangije SIDA ayikongeza uliya mukecuru (Madame we ) none ngo agiye kuba Depite ??? nuwuhe se ??

  • #84

    Kagoyire (mercredi, 16 mai 2012 21:14)

    @ Tomorrow (comment # 78)

    Muvandimwe mu by'ukuri se buriya wanditse iki kizima gishobora gufasha abatusi cg abahutu kubana ?

    Akantu k'ukuri gucagase ucengejemo ni uko ubwicanyi bwo muri 1959-1973-1994 bwasize imfubyi n'abapfakazi....! Ariko wirengagije (cg wibagiwe) kuvuga mbere y'aho mu kwa 12-1896. Buriya se bwo si ubwicanyi bwahekuye u Rwanda bugasiga imfubyi n'abapfakazi? Ntabwo se bwibasiye ubwoko runaka? uwabyita genocide se wamuhakanya ushingiye kuki?

    Muvandimwe, iyo udafite icyo wungura abantu jya wicecekera, nta narimwe jyewe Kagoyire nzarebera ubwoko buhonywa ngo nceceke !
    Biragoye kunyumvisha ko ubwicanyi burimo kubera muri aka karere k'ibiyaga bigari (Rwanda-Burundi-Congo)budafite aho buhuriye cyangwa se ko butagamije gutsemba ubwoko bw'abahutu cyangwa ubwoko bw'abatutsi.

    Birashoboka ko abahutu n'abatutsi bo mu Rwanda bazumvikanda, (nibagira Imana ntibibe nka Somaliya)ariko na none birasaba ubutwari n'ubwitange abantu bo muri iyi generation mudafite kuko abenshi batekereza nkawe.

    Reka ndekere aha udatuma mvuga byinshi, ariko ubutaha uzijye gutanga igitekerezo udatukanye ahubwo werekana ingero...for instance ugasobanura ko nabeshye mvuga ko nta genocide ubu ngubu irimo ikorerwa abahutu..., ukerekana ko nabeshye ko kuzimangatana kwabo kwatangiye kiriya gihe, nta n'ukwabayeho...Nibwo uzaba utanze umuganda wawe mu kuba wabanisaha aya amoko yombi ahanganye kuva mu myaka hafi 600 ishize!!


    Gira impagarike n'ubugingo



    Kagoyire

  • #83

    @Jerome (mercredi, 16 mai 2012 21:02)

    Ubuse uvuze ki koko? Urahisayidiye pe! Ntamuntu ufite gutekereza wakwandika nkibi ukoz. Wagira ngo uhanutse hejuru yinzu cyangwa bari kukuniga. Ihane kabisa

  • #82

    jerome (mercredi, 16 mai 2012 20:58)

    ikinyamakuru cy'abahuzamipanga n'interahamwe babuze ibyo bandika mufashe aba bapadiri b'abahuzamipanga amakuru naho ubundi kababayeho.

  • #81

    Ibi ndabirambiwe (mercredi, 16 mai 2012 20:57)

    Niba umuhutu ahunga nyuma yimyaka icumi akagaruka ati barambeshye, none hatarashira umwaka ahungutse bamushyize mubahatanira kuba Depite wa East Africa ubu murumva hari aho impunzi zabanyarwanda zihagaze koko? Ubu se niki cyatwemeza ko abashinze za RNC na za RDI nabandi batazasubira kwa KAGAME? Abagize FDRL ugira gutya ukumva nyuma yimyaka itabarika yicisha rubanda ngo yagarutse ubu arikuyobora za gereza nabandi benshi utarondora. Ibi bituma ndushaho gutinya umunyarwanda wese ntitaye kubwoko bwe kuko bitera urwikekwe rukomeye cyane. Ejo uzumva Nkiko yagiye mu Rwanda ngo baramushukaga icyakora sintekereza ko Rudasingwa cg Kayumba bo babikinisha kuko bazi Kagame uburyo agushukashuka ukagaruka akaguha akazi na ka cyayi kavangiye nyuma yigihe gito inzogera ikirenga. Muzabaririze ibya LT RUZIBIZA wahuzaguritse mubuhamya bwe bagahita bamurangiza. Inda yabanyarwanda bubu yabahinduye nkabazayirwa.