mar.

08

mai

2012

Padiri Thomas Nahimana araganira na Kayumba Nyamwasa: Aho Abasilikari si bo bivanga muri politiki ?.


Kayumba Nyamwasa akimara gutanga ikiganiro, le 5/5/20012, kuri radiyo Itahuka: Ijwi ry’ihuriro Nyarwanda, bamwe mu bacyumvise bahereyeko bamenyesha ko hari ibyo yamvuzeho. Ubwo nanjye nihutiye kumva icyo kiganiro. Nasanze Kayumba yaravuganye ikinyabupfura, avuga ibintu uko abyumva. Gusa rero ubwo yamvuze , nanjye sinarekera aho ntagize icyo mwibwirira. Uretse kwerekana icyo twumvikanaho ndagaruke no ku ngingo 2 yavuzeho zinyerekeye, ari zo: Gutandukira no gukingira ikibaba Umunyapolitiki  Faustin Twagiramungu.


I. Mu by’ukuri, hari Igitekerezo cy'ingenzi (Principe)  nasanze numvikanaho na Kayumba Nyamwasa: Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka, kwaba kunenga abanyapolitiki cyangwa se kubashima. Ibi nanjye ndabyemera. Akaba ari nayo mpamvu nafatanyije na mugenzi wanjye padiri F.Rudakemwa dushyiraho urubaga Leprophete.fr rwemerera buri wese gutangaza icyo atekereza! Nta we ndabona wakomeretse cyangwa wapfuye, yishwe na leprophete.fr. Dukwiye kumenyera bwangu amahame ya Demokarasi, ushyizwe mu majwi akisobanura adatukana, ubuzima bugakomeza.


II. Kayumba aranshinja gutandukira.


Gutandukira ni ukuvuga ibitakureba cyangwa gukora akazi katari akawe! Mu kunyemeza ko ntandukira, Kayumba Nyamwasa ashingira ku ngingo ebyeri: Kuba ndi umupadiri(A) ngo no kuba hari abo ncira imanza(B)!


A. Umupadiri utanga ibitekerezo bya politiki aba atandukiriye?


Kuri Kayumba kuba ndi umupadiri, bimfunga amaso n’umunwa nkaba ntacyo nkwiye kubona cyangwa kuvuga ku byerekeye politiki y’u Rwanda. Ni byo koko hari abantu batari bake batekereza nka Kayumba bibwira ko umupadiri ari umuntu ugomba kuvuga ibya gatigisimu gusa, ubundi agaterera abakirisitu amasengesho, akarya amaturo y’abakirisitu, akiryamira, agasinzira, intambara yatera akicwa nk’abandi bose, akigira mu ijuru!


Ndumva naba nzi ibyerekeye umurimo w’abapadiri kurusha Kayumba Nyamwasa. Burya rero padiri si impumyi kandi si imburamukoro. Mu bihugu byose byo ku isi, padiri ni umunyagihugu nk’abandi (citoyen); agira inshingano n’uburenganzira nk’ibya buri wese ndetse akagerekaho n’akarusho ko kuba ashinzwe kurebera abatabona no kuvugira abatazi kwivugira. Si ibyo gusa, mu nshingano padiri mushya yiyemeza, hari idasanzwe ivugwa muri aya magambo “Bene abo rero...nibo bashinzwe guhara amagara yabo mbere y’abandi…kubera umukiro utanga “. Niba hari abatari babizi nibabimenyere aha.


Reka ngaruke  ku byerekeye politiki y’ u Rwanda. Dukurikije akaga gakomeye igihugu cyacu cyanyuzemo n’ibibazo bikomeye kikirimo, abapadiri b’Abanyarwanda ntibashobora gukomeza kuba indorerezi ngo babe bakiri Abashumba bajyanye n’igihe. Mu gihe cy’amahoro, ibya politiki biharirwa abanyapolitiki, abapadiri bakibanda ku byo kwigisha ijambo ry’Imana gusa. Ariko mu bihe bikomeye by’intambara, umwiryane cyangwa iyo abaturage batsikamiwe bikabije n’ubutegetsi bw’igitugu,  bijya biba ngombwa ko buri mwenegihugu atanga umuganda we. Aha nyine ni naho abapadiri bagomba gufata umwanya w’ibanze mu guhara amagara yabo hagamijwe umukiro wa benshi ! Ese mwari muzi ko hari n’ubwo bamwe mu bapadiri barekera bagenzi babo umurimo wihariye wa gisaseridoti , maze bakinjira ku mugaragaro mu rugamba rwa politiki kugira ngo bafatanye n’abandi benegihugu kurwanya akarengane no kubaka igihugu giharanira amahoro n’iterambere risaranganyijwe na bose ? Ndahamya ko politiki y’u Rwanda muri iki gihe idusaba twese kwitanga, buri wese mu bushobozi bwe. Kayumba Nyamwasa niyumve ko n’abapadiri badahejwe. Erega niyo mpamvu abapadiri b’ubu batacyiga gatigisimu gusa!

 

B. Ngo hari abo ncira imanza kandi inkiko zitarakora umurimo wazo.


Kimwe mu byica politiki y’i Rwanda ni uko tuyivanga no gukina n’amagambo (jeu de mots)! Niba Kayumba yarize amategeko nk’uko bivugwa, azi icyo guca urubanza bivuga, ntayobewe ko bikorerwa mu rukiko kandi bigakorwa n’umucamanza! Njye ko ntari umucamanza, nkaba nta n’urukiko mfite, nacira umuntu urubanza nte?  Gutanga ibitekerezo bihindutse bite guca imanza?


Uko byamera kosa, sinirirwa ngaruka ku kiganiro natanze cyerekeye amategeko  akurikizwa iyo umuntu yakoze ibyaha bikomeye cyane (crimes), akabikorera ku kabona bose (flagrant délit), agafatwa amafoto, akavugira ku maradiyo…. Bene uwo munyacyaha uhora aherekezwa n’induru ya rubanda rwamwiboneye ahemuka, kumufata nk’umwere (présomption d’innocence) ni nka “tactique” amategeko yo mu bihugu by’Ubulayi yagennye mu buryo bwo kumufasha kutagirirwa nabi mbere y’uko urukiko rumuhamya icyaha burundu. Gusa ntibivuga ko adakurikiranwaho ibyo byaha, ndetse bikaba ngombwa ko atangira kuvutswa uburenganzira bumwe na bumwe, nko kuba yafungwa by’agateganyo kandi ataraburana. Twibuke ko muri Amarika ya ruguru (USA) ho bakurikiza ibyitwa “présomption de culpabilité”: ukekwaho ibyaha bikomeye afatwa nk’uwahamwe n’icyaha kugeza igihe azashobora kwerekanira ko uri umwere ! Uretse kwigizana nkana se, ibi Kayumba arabiyobewe?


Icyitonderwa!


Mu kiganiro cye, hari aho Kayumba Nyamwasa ashaka kutwumvisha ko ikibazo cye gisa n’icya Jenerali Garasiyani KABIRIGI waciriwe urubanza n’urukiko Mapanabyaha rwa Arusha, akagirwa umwere ngo kandi yarayoboraga ingabo!  Ibi byanyibukije undi muntu uheruka kunyuza igitekerezo cye kuri leprophete.fr, wageragezaga kutwemeza ko ibya Kayumba Nyamwasa bisa rwose n’ibyabaye  ku musilikari w’umufaransa witwaga Général De Gaulle (1890-1970)  wigometse kuri Leta y’Ubufaransa, agahungira i Londres (Kamena 1940), Inkiko za gisilikari z’Ubufaransa zikamucira urubanza ubugira kabiri ( yabanje gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 4 no kwamburwa ubwenegihugu bw’Ubufaransa, hanyuma aza no gukatirwa igihano cyo  kwamburwa amapeti yose ya gisilikari n’igihano cyo kwicwa rugeretse) nyamara akaza kubohoza Ubufaransa atsinze Leta yakoranaga n’Abanazi!


Uwakumva ibigereranyo nk’ibi ntashishoze yagira ngo ni ibitekerezo bizima! Nyamara ni ibinyoma by’umwimerere, byenda gusa n’ukuri, bita Sophismes muri philosophie. Kenshi ubikoresheje aba afite ubushake bwo kubeshya rubanda mu cyayenge!


*Général De Gaulle ntabwo yigeze agira uruhare mu kurimbura Abanyagihugu b’Abafaransa cyane cyane ab’abasivili nk’uko Nyamwasa yabigenje. Ikindi ni uko ubutwari bwa Général de Gaulle n’akamaro yagiriye igihugu cye  byabayeho koko, amateka yarabyanditse! Naho akamaro ka Kayumba Nyamwasa, ko kurengera abo yari ashinzwe guha umutekano karacyari INZOZI nsa!


*Jenerali Garasiyani Kabirigi wagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha, na we ntakwiye kugereranywa na Nyamwasa! Muti kubera iki?


(1)Ntaho nigeze kumva ko Jenerali Kabirigi yaba yararimbaguye abaturage b’abasivili b’Abanyarwanda, ngo hanyuma ajye ku maradiyo na za televiziyo mpuzamahanga yivuge ibigwi, ko we adashinzwe gufata imfungwa, ko we arasira abaturage kubamara! Nyamwasa we yarabikoze.


(2)Ikindi kandi Jenerali Kabirigi nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu, nta mashyaka ya politiki yashinze, ngo yishyire imbere y’abantu ngo nibamukurikire, agiye kubabohoza.


(3) Icya gatatu ni uko Jenerali Kabirigi yagejejwe imbere y’urukiko, agafungwa by’agateganyo imyaka itari mike (11!), urubanza rukabaho, Urukiko rukaba rwaremeje bidasubirwaho ibyo abantu bari basanzwe bazi, ko Jenerali Kabirigi yakoze umurimo we wa gisilikari neza, yewe akaba yaranayoboye urugamba mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga, bityo akaba nta byaha bimuhama. Na Leta ya Paul Kagame ubwayo yarabyemeye kandi ubundi ikunda guhazira!


Niba Kayumba na we yizeye kuzagirwa umwere n’ urukiko, Bonne chance! Mu gihe bitaraba, yari akwiye gucisha make, akubaha Abanyarwanda bazi ibyaha bikomeye yabakoreye ubwo yabatsemberaga imiryango, bakaba batamubonamo UBWERAMUTIMA bukwiye Abalideri bafasha abaturage kwibohoza ingoma y’igitugu ya FPR. Na none ariko reka tubyumvikaneho, padiri Thomas nta bubasha afite bwabuza Kayumba Nyamwasa gukora ibyo ashaka, aha turi mu rwego rw’ibitekerezo, ntitukitiranye ibintu!


III. Aho abatandukira si ABASILIKARI bivanga muri politiki?


Sinzi impamvu, nyuma ya BILAN iremereye y’ubutegetsi bw’abasilikari mu Rwanda, Abanyarwanda badatobora ngo bavuge ku mugaragaro ko barambiwe Abasilikari muri politiki !


Ubundi, mu bihugu byateye imbere muri demokarasi cyangwa ibiri mu nzira yo kuyiharanira, Abasilikari ntibemerewe gukora politiki. Abasilikari bafite inshingano yo KUMVIRA abayobozi b’Abasivili batowe na rubanda. Inshingano y’ibanze y’ingabo z’igihugu ni ugusenya umwanzi (détruire l'ennemi) uturutse hanze y’igihugu. Nta kindi. Yewe n’ibyo gucunga umutekano mu gihugu imbere sibo bireba, ni akazi ka Polisi !


Umusilikari washatse gukora politiki, asezera mu gisilikari.  Nta gihugu na kimwe ku isi kigeze kigera kuri demokarasi mu gihe kikiyobowe n’abasilikari kuko ibisubizo bakunze gutanga : ni UKURASA no KWICA!


None se mu Rwanda turashaka iki? Turifuza se gukomeza kuyoborwa n’abantu batazuyaza gufata intwaro zaguriwe kurengera ubusugire bw’ igihugu bakazitunga abaturage bashinzwe kurindirira umutekano , bakabarasira kubamara ?


Rwose njyewe ndareba ngasanga aba basilikari bamenyereye ibyo kwica abaturage, nta politiki nzima bashobora gukora. Umusilikari nyawe yumvikana n'abasikari ayobora, akumvira n'abayobozi b’igihugu cye !


Bwana Liyetona Jenerali Kayumba Nyamwasa, Majoro Rudasingwa, Koloneli…, Sergent…..murahamya ko umwanya wanyu uri muri politiki? Mwaretse Abanyapolitiki b’Abasivili bagakora akazi kabo mukareka kubavangira?!


IGIHE KIRAGEZE ngo Abanyarwanda bahindure imyumvire. Politiki ni ikintu gikomeye cyane ku buryo idashobora guharirwa abafite uburambe mu kurimbura imbaga! Niba dushakira u Rwanda AMAHORO koko, abasivili nimuze duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu. Abasilikari cyane cyane abazwiho akageso ko kuba baramennye amaraso y’Umunyarwanda, tubashyire mu mwanya wabo. Iyo mpinduramatwara irashoboka, dupfa gusa kubyemera kandi tukabyiyemeza.


IV.Ku byerekeye gukingira ikibaba umunyapolitiki Faustin Twagiramungu.


Na none Kayumba Nyamwasa aranshinja gutandukira ngo nsa n’uvangura abantu, bamwe nkabashinja ibyaha abandi nkabagira abere kandi BARAFATANYIJE! Ahita atanga urugero, akavuga ko nsa n’ukingira ikibaba Faustin Twagiramungu. Yatinze cyane kuri Faustin Twagiramungu , bisobanuye ko ari we yashaka kubwira!


A.Reka rero tuvugishe ukuri.


Kuvuga ngo njyewe nkingira ikibaba Umunyapolitiki wo mu rwego rwa Faustin Twagiramungu, sinumva neza icyo bishatse kuvuga! Naba ndi nde se?

Icyakora koko Faustin Twagiramungu ni umwe mu banyapolitiki BAKE b’Abanyarwanda njyewe ku giti cyanjye nubaha kandi nshima. Ni uburenganzira bwanjye. Kandi rero simukunda mpereye ku busa , hari impano n’ubutwari bugirwa na bake njye namubonyeho :


(1) Nko kuba ku italiki ya 8/12/1994 yaramaganye ingoyi n’akandoyi FPR yahondeshaga abaturage mu myaka y’1994-1995.  Icyo gihe nta wundi wabitinyukaga ! Twese ubwoba bwari bwaratumaze!


(2)Kuba ataratinze muri Guverinoma yagiyeho ku italiki 19/7/1994, akayeguramo ku italiki ya 28/8/1995 kubera ko FPRyari ikomeje kwica abaturage kandi we akabona ntacyo yabikoraho .


(3)Kuba yaratinyutse kujya mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2003 kandi akanenga ku mugaragaro akarengane FPR yakoreraga abaturage muri icyo gihe…Nari mu Rwanda, nzi neza uko abaturage babyakiriye neza.


None rero ubwo wowe Kayumba Nyamwasa wemeza ko uwo musaza umuzi neza kandi mukaba MWARAKORANYE, ni byiza rwose! Ariko se bimaze iki kumusesereza ku maradiyo, wagize UBUTWARI ukamushaka, mukavugana, niba hari n’ibyo mwapfuye mukabyumvikanaho? Kandi rero niba munashaka gukora politiki itari imwe ya gisilikari, mukwiye kwiga KUVUGANA n’abandi. Aho ntimugira ngo muri mu kibuga mwenyine?


B.Icyo nanze:


(1)Namaganye nivuye inyuma abakomeza kungira urwitwazo, bagamije gushotora, kwandagaza no gusesereza Faustin Twagiramungu kubera ibyo bamunenga, kenshi biba bitanafite ishingiro kandi nta n'aho mpuriye nabyo. Faustin Twagiramungu ntaripfana, azi kwivugira. Abumva bafite ibyo bamubaza cyangwa bamushinja nimumuhamagare muganire, mujye impaka, ukuri kujye ahagaragara, ikinyoma nacyo gikubitirwe ahakubuye. Mu by'ukuri ni uko politiki yari ikwiye gukorwa n'abiyita abanyapolitiki.


Ku binyerekeye, ndi mukuru bihagije kandi sindi impumyi: mfite izanjye ndangagaciro nemera kandi nkaba mparanira ko zahabwa agaciro mu buyobozi bw’u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda barusheho kugira AMAHORO. Muri zo navuga nk’izi mbona ko ari ishingiro ry’ubutegetsi bushyira imbere inyungu rusange:

 

*Ubwisanzure(Liberté) n’Ukuri(Vérité),

*Ubutabera(Justice), n’Ubweramutima (moralité) ,

*Ugusaranganya (Juste répartition des richesses nationales ou justice sociale),

*Kubaha umutungo bwite wa buri muturarwanda (respect de la propriété privée) n’Ubutwari bwo kurwanya akarengane(la résistance contre l’oppression).


Umunyapolitiki wese duhuje izi ndangagaciro, nta cyambuza kuganira na we no kumushyigikira.


(2) Abakomeza kuvuga ko Urubuga Leprophete.fr ari urwa Faustin Twagiramungu baravuga impuha zisa n’izigamije gusuzugura Abapadiri bashinze urwo rubuga ! Nongeye kubwira abashaka kumva ko uru rubuga ari urwa Padiri Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana. Abashaka gucyocyorana na Faustin Twagiramungu bazashake urundi rubuga bajya bahuriraraho, bahe Leprophete.fr amahoro. Murakoze.


Umwanzuro.


Gukora politiki si ibintu byo gukina. Njye ndambiwe politiki mbi y’igitugu, politiki y’Utuzu n’Udutsiko duharanira kwikubira ibyiza byose by’igihugu, yakomerekeje Abanyarwanda benshi, irabica, irabicira, ibagira impfubyi,abapfakazi batagira ingano buzuye igihugu, imfungwa zuzuye gereza zo mu Rwanda no mu mahanga, impunzi z'Abanyarwanda zakwiriye isi yose!


Aho ibihe bigeze, ndabona Abanyarwanda dukwiye gushyira ku ruhande ibintu bisa n’ubutesi n’umuco mubi wo kwituramira (fausse modestie, dangéreuse prudence !) utiza umurindi abatwishe n’ubu bakaba bagikomeye ku mugambi wabo. Uwigize agatebose ntayora ivu ? Dukwiye rwose  guca akenge, tukubura umutwe, tukivugira aho kugira ngo dukomeze kwicwa nk’amatungo !


Abashaka kuba Abanyapolitiki mu Rwanda nibareke ibintu by’imikino y’amacenga. Nibasuzume neza ibyo bavuga n’ibyo basezeranya rubanda : Politiki y’amacoyinda, politiki  y’amaganya cyangwa politiki y'amatakirangoyi dukwiye kuyirwanya, aho yaturuka hose !


Abo tubyumva kimwe ndabashimiye, abo tutabyumva kimwe ntitwajyaho ngo dufatane mu mihogo, ariko bamenye ko nta Cadeau y’ubuntu tuzabaha.


Padiri Thomas Nahimana.

 

 

Kandi aho hasi wiyumvire ikiganiro cya Nyamwasa:

http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/05/05/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda

 

Commentaires : 254
  • #254

    d10催情剤 (vendredi, 02 août 2013 05:23)

    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRX-Oil.html ビグレックス
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強通販
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/weigewang.html イカオウ
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/pro/zsj.html 経口避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 本物
    http://www.kanpocom.com/pro/Oil.html ビグレックス オイル
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html イーリーシン
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html v26 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/meiyao/cuiyin.html 催淫
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html ハナチ
    http://www.kanpocom.com/jingliji/精力剤
    http://www.kanpocom.com/jingliji/xingyuji.html Xing霸
    http://www.kanpocom.com/pro/superfatburning.html FAT BURNING
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/pro/kingse-qidian.html 奇勝カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged6.html SPANISCHE FLIEGE
    http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html ウェイカワン
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/pro/yuxiut.html 御秀堂
    http://www.kanpocom.com/pro/xinqumei.html 曲美 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 正規品
    http://www.kanpocom.com/pro/jugen.html 巨根カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei.html 曲美
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬

    http://www.kanpocom.com/Pro/USA-Excitement.html 興奮剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/pientze-huang.html 片仔廣
    http://www.kanpocom.com/meiyao/媚薬販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/FLYD5yuan.html D5 原液
    http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 蟻王
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 男1號
    http://www.kanpocom.com/Pro/xouzhentang.html 日本秀身堂
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/kunchong-fen.html 西班牙昆虫粉
    http://www.kanpocom.com/pro/meirenbao.html 美人豹
    http://www.kanpocom.com/pro/MaxMan.html ペニス増大
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html アリ王
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html ANT KING
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 媚薬蟻王
    http://www.kanpocom.com/pro/zhuangsantian.html 壮三天

    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html Sex Slave
    http://www.kanpocom.com/Pro/SpanishFliegeD8.html SEX DROPS
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/VVK-Wenickman.html VVK
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/sex-drops5.html セックスドロップ

  • #253

    巨人倍増 (vendredi, 02 août 2013 05:15)

    漢方,漢方薬,精力剤,媚薬,ダイエット薬--漢方会社
    すべての取扱商品は専門家に検証、推奨され、100%正規品だと確保いたします。
    EMS(国際速達郵便)にて3日間に届く。商品到着100%保証!
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html 花痴
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpocom.com/jingliji/ 精力剤
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬
    http://www.kanpocom.com/zhongjue/ 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三体牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486
    http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html 天天素
    http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html 消渇丸
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼1号
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html 蟻力神
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html リドスプレー
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html くらはちほう
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html さんべんぼう
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html 勃起促進
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html 滋養強壮
    http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html 悍神
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html 新一粒神
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html 五便宝
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html 精力増強剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html 超級脂肪燃焼弾
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html 蔵八宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html 催情
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 勃動力
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html 男宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html 魔根
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮
    http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html 終極痩身
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html しんいちつぶしん

    http://www.kanpocom.com/meiyao/ 女性用媚薬
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/stlb.html 勃動力三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/weige.html 三鞭粒
    http://www.kanpocom.com/jianfei/feiman.html ダイエット薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuan-chun.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/zaoxie.html 早漏防止
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html 法国性奴
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html ナンパオ
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html ベニクモ
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春
    http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html 催情剤
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王 販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeizeng.html キョジンバイゾウ
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 通販

  • #252

    紅蜘蛛 (vendredi, 02 août 2013 05:06)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

  • #251

    巨人倍増 (vendredi, 02 août 2013 05:01)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王

    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛

    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴

    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝

    http://www.kanpoudonya.com/Energy.html 精力剤
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html 五便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html ru486 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html 男宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html 天天素
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 中絶薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html 蟻力神
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html 三體牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html 三体牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html VVK
    http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html 小情人
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html Wenickman
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 女性用媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html 催情
    http://www.kanpoudonya.com/list/19.html 殺精子剤
    http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html 蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html 終極痩身
    http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html FLY D5
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html 中絶薬RU486
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 経口避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html 絶對高潮
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売店
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 正規品
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html 威哥王 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html 威哥王三鞭粒

  • #250

    Christina Umutima (samedi, 29 décembre 2012 21:01)

    Umunyapolitiki wo mu rwego rwa Faustin Twagiramungu, sinumva neza icyo bishatse kuvuga! Naba ndi nde se? Icyakora koko Faustin Twagiramungu ni umwe mu banyapolitiki BAKE b’Abanyarwanda njyewe ku giti cyanjye nubaha kandi nshima. Ni uburenganzira bwanjye. Kandi rero simukunda mpereye ku busa , hari impano n’ubutwari bugirwa na bake njye namubonyeho:(1) Nko kuba ku italiki ya 8/12/1994 yaramaganye ingoyi n’akandoyi FPR yahondeshaga abaturage mu myaka y’1994-1995. Icyo gihe nta wundi wabitinyukaga ! Twese ubwoba bwari bwaratumaze! (2)Kuba ataratinze muri Guverinoma yagiyeho ku italiki 19/7/1994, akayeguramo ku italiki ya 28/8/1995 kubera ko FPRyari ikomeje kwica abaturage kandi we akabona ntacyo yabikoraho.(3)Kuba yaratinyutse kujya mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2003 kandi akanenga ku mugaragaro akarengane FPR yakoreraga abaturage muri icyo gihe…Nari mu Rwanda, nzi neza uko abaturage babyakiriye neza. None rero ubwo wowe Kayumba Nyamwasa wemeza ko uwo musaza umuzi neza kandi mukaba MWARAKORANYE, ni byiza rwose! Ariko se bimaze iki kumusesereza ku maradiyo, wagize UBUTWARI ukamushaka, mukavugana, niba hari n’ibyo mwapfuye mukabyumvikanaho? Kandi rero niba munashaka gukora politiki itari imwe ya gisilikari, mukwiye kwiga KUVUGANA n’abandi. Aho ntimugira ngo muri mu kibuga mwenyine?
    B.Icyo nanze:(1)Namaganye nivuye inyuma abakomeza kungira urwitwazo, bagamije gushotora, kwandagaza no gusesereza Faustin Twagiramungu kubera ibyo bamunenga, kenshi biba bitanafite ishingiro kandi nta n'aho mpuriye nabyo. Faustin Twagiramungu ntaripfana, azi kwivugira. Abumva bafite ibyo bamubaza cyangwa bamushinja nimumuhamagare muganire, mujye impaka, ukuri kujye ahagaragara, ikinyoma nacyo gikubitirwe ahakubuye. Mu by'ukuri ni uko politiki yari ikwiye gukorwa n'abiyita abanyapolitiki. Ku binyerekeye, ndi mukuru bihagije kandi sindi impumyi: mfite izanjye ndangagaciro nemera kandi nkaba mparanira ko zahabwa agaciro mu buyobozi bw’u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda barusheho kugira AMAHORO. Muri zo navuga nk’izi mbona ko ari ishingiro ry’ubutegetsi bushyira imbere inyungu rusange: *Ubwisanzure(Liberté) n’Ukuri(Vérité), *Ubutabera(Justice), n’Ubweramutima (moralité), *Ugusaranganya (Juste répartition des richesses nationales ou justice sociale), *Kubaha umutungo bwite wa buri muturarwanda (respect de la propriété privée) n’Ubutwari bwo kurwanya akarengane(la résistance contre l’oppression). Umunyapolitiki wese duhuje izi ndangagaciro, nta cyambuza kuganira na we no kumushyigikira.(2) Abakomeza kuvuga ko Urubuga Leprophete.fr ari urwa Faustin Twagiramungu baravuga impuha zisa n’izigamije gusuzugura Abapadiri bashinze urwo rubuga ! Nongeye kubwira abashaka kumva ko uru rubuga ari urwa Padiri Fortunatus Rudakemwa na Thomas Nahimana. Abashaka gucyocyorana na Faustin Twagiramungu bazashake urundi rubuga bajya bahuriraraho, bahe Leprophete.fr amahoro. Murakoze.
    Umwanzuro.
    Gukora politiki si ibintu byo gukina. Njye ndambiwe politiki mbi y’igitugu, politiki y’Utuzu n’Udutsiko duharanira kwikubira ibyiza byose by’igihugu, yakomerekeje Abanyarwanda benshi, irabica, irabicira, ibagira impfubyi,abapfakazi batagira ingano buzuye igihugu, imfungwa zuzuye gereza zo mu Rwanda no mu mahanga, impunzi z'Abanyarwanda zakwiriye isi yose! Aho ibihe bigeze, ndabona Abanyarwanda dukwiye gushyira ku ruhande ibintu bisa n’ubutesi n’umuco mubi wo kwituramira (fausse modestie, dangéreuse prudence !) utiza umurindi abatwishe n’ubu bakaba bagikomeye ku mugambi wabo. Uwigize agatebose ntayora ivu ? Dukwiye rwose guca akenge, tukubura umutwe, tukivugira aho kugira ngo dukomeze kwicwa nk’amatungo! Abashaka kuba Abanyapolitiki mu Rwanda nibareke ibintu by’imikino y’amacenga. Nibasuzume neza ibyo bavuga n’ibyo basezeranya rubanda : Politiki y’amacoyinda, politiki y’amaganya cyangwa politiki y'amatakirangoyi dukwiye kuyirwanya, aho yaturuka hose! Abo tubyumva kimwe ndabashimiye, abo tutabyumva kimwe ntitwajyaho ngo dufatane mu mihogo, ariko bamenye ko nta Cadeau y’ubuntu tuzabaha.

    Padiri Thomas Nahimana.

    Kandi aho hasi wiyumvire ikiganiro cya Nyamwasa:

    http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2012/05/05/radio-itahuka-ijwi-ryihuriro-nyarwanda

  • #249

    gahindiro (dimanche, 09 décembre 2012 17:41)

    ikibazo cyabanyarwanda dufite nta muco wa democracie dufite ikindi iyo umuntu atemeranyijweho namwe aba abaye umwanzi non umuntu ashobora kuba atekereza bitandukanye nibyawe atari ukuvuga ko akwanze babyita kungurana ibitekerezo abanyarwanda ntibakunda critique iyo utemera ibyo avuga ako kanya uba ubaye umwanzi ibyo tuzabyikuremo dushobora kunganirana mubitekerezo niyompanvu dufite imitwe twese on peut discuter nta kibi kirimo gusa abanyarwanda iyo ubabwiye ko hariya atariko uhabona murabipfa avec une telle mentalité on est encore loin kandi ikindi kibi cyacu tujye tureba les vrais problemes atari biriya utunvikana numuntu ugatangira kureba ngo ni umuhutu cg umututsi on s'en fous tugeze mu kinyejana aho isura ,isano , indeshyo ntacyo bivuze ntago ibyo bishobora kubaka société attaquez vous aux vrais problèmes parlez franchement
    njya ndashimira uyu mupadiri nizere ko ibyamoko nta gaciro bifite tukavuga ibibazo byurwanda tuvugisha ukuri niko bubaka igihugu

  • #248

    kabarebe (mardi, 15 mai 2012 01:04)

    Tomas Nahimana, njyewe mbona uvuga ibintu byinshi mugihe gito,nubwo bimwe aba aribyo ibindi ari kuba igikoresho cya Twagiramungu. ninayo mpamvu washyizeho uru rubuga amagambo yari akubanye menshi, wagashinze naradio ubundi ukanjya wirirwa wivugira. kuko nabonye nijwiryarubanda ritakiguha umwanya. Ese kuvuga ibindi ntutubwire inshingano zaba padiri?Kuki utanjya utubwira ibyabana bawe byaba se byo byemewe?uti abanye poritike bafite ibyo bakoze nakwita (imiziririzo) nibave muri poritike bicare. none wowe ko utarava mubupadiri. Uyobewe ko ufite abana Cg bisigaye byemewe muri église catholique nyabuneka ntukanjye ukomeza gusebya idi,

  • #247

    MBONA (dimanche, 13 mai 2012 13:02)

    THOMAS KO UTAVUZE SE KO BABEMERERA NO KURONGORA MUKAJYIRA ABANA HAAAA ABAPADIRI MWARA RUTANZE HAJYA NGO WEMEREWE KUVUGA NA KUBANA OJYERAHO NO KURONGORA

  • #246

    Zuma (dimanche, 13 mai 2012 09:09)

    Nahimana Amagambo yawe ntakintu amariye abanyarwanda,abatwiciye Turabazi twarababonye,ntabwo tumeze nkamwe mwirirwa muvuga ibyo mwasomye,Twabibayemo muri Zaire turataha Tubibamo za Songa mani twazigiyemo,Tugira Imaa Turazicika Hari abazisizemo Agatwe,Weho wihishe mu ikanzu yaba Padiri, None Uravuga Ubusa.
    Kayumba azabazwa ko Ingabo yari ayoboye zishe Abanyaruhengeri na Gisenyi yisobanure,Ariko nongere mbisubiremo Umuntu wese uzavuga ngo yabonye Kayumba Amwicira abantu azaba abeshe Azabazwa uruhare rwe nkumuyobozi w'Ingabo,Dore nakubwire weho Padiri
    Umuntu watangiye kwica abantu aho ntuye ni Majoro UMURISA,uwo bitaga RWABUGIRI,NABANDI NTARONDORA, ndabazi barabitwibwirira ga mumanama Bati Kagame yabakuyeho Amaboko.
    Ati tuzabamara mushire, yewe akanavugako Indagu za Magayane
    bazivuga uko zitari ko yavuzeko Abahutu aribo bazashora.
    ureke kuvuga ngo warumvise,
    Abaduhekuye baduhekuye kumanwa tubireba kandi turabazi,
    Reka Kayumba Igihe nikigera azasubiza ibimureba ,nabandi basubize ibibareba, Unga abanyarwanda bose bari hanze baba Bakayumba ba Twagiramungu Abahemutse abatarahemutse Mudutabare,Hano iRwanda Turashize,Kuko Kagame kumukuraho, bisaba Ingufu zikomeye Naho ayo magambo yanyu ntakintu yahindura nagito, murivugira gusa nimuze Duhangane Yewe ari ningufu tuzikoreshe Abanyarwanda turibenshi twiteguye Kwitanga,Nimureke amagambo yanyu atagira icyo atumarira, none se mushaka ko twese Twitwika nka SADIKI se?

  • #245

    Muti (dimanche, 13 mai 2012 08:59)

    Thomas, urimuzima changwa haricho ubuze mumutwe? Mana ndumiwe...Uri umu padiri changwa umurozi? Saba vuba Imana iku babarire kubera uri Padiri wama tiku gusa.

  • #244

    Maheru (dimanche, 13 mai 2012 08:35)

    Weho Wiyise Mugabo, warakurikiye Kabisa si Bagatabazi gusa yagambaniye ni Benshi, umuntu se wicishije Musanzirewe Gapyisi Undi yagirira Impuhwe ninde?

    Nahimana nawe nkugire inama Nkumuntu ukora Umurimo W'Imana wakwiye gushinga Amavi hasi ugasabira abo bantu bose bahemutse baba ba Nyamwasa Twagiramungu, nabo Bamberabahizi numvise bavuga ngo baziye mu imodoka yaritwaye Ibisasu,byahitanye Abayobozi, bose akabasabira bakababarirwa bakagaruka mumurongo,Aho kwirirwa ubajonjora
    Imana ikunda Abantu bose ntawe isize inyuma, Yewe na Kagame iramukunda,Kandi iramukurikirana buri musi ngo irebe ko yagarukira Uwiteka,nuko yakomeje kunangira umutima nka NEBUKADENEZA;
    Rekera aho Usabire Abanyarwanda bose utavanguye AHO KWIRIRWA UBATERANYA,

  • #243

    Karara (samedi, 12 mai 2012 23:15)

    Padiri Tomasi, biragaragara rwose ko mu urwego rwo kuvuga no kwandira, ubizi kandi ubishoboye. Ngukundira ko urwanya akarengane, ni byiza rwose ntawe utabigushimira. Aliko rero amagambo yawe si shyashya kuko amwe abonekamo kubogama, ugendeye ku abakoze ibyaha n'abatarabikoze. Igihe cyose umuntu ashatse guheza undi ntabura icyo amushinja. Ni byiza koko ko wamagana abicanyi bose. Aliko se abanyabyaha bose bo ntibagomba kwamaganwa? Aliko se wowe uko ubona, ninde w'intungane mu u Rwanda. Wowe padiri urashaka kubwira abandi banyarwanda ko wowe uri intungane se? (n'ubwo ntabyo wavuze bwose) Nyamara mbona igifite umumaro ari ukworoherana, kwicuza, ugusabana imbabazi no guhana imbabazi. Aliko gutangira kwitana abanyabyaha, ugena ukora politique n'utagomba kuyikora, ndabona bitazoroha, uretse ko nta n'igisubizo bitanga. Ngaho reka intungane zizategeke u Rwanda tuzarebe!

  • #242

    Mugabo (samedi, 12 mai 2012 20:59)

    Kabiligi se aracyali Generali? Dusobanurire. Kimwe na Rusatira na Gatsinzi, yagizwe Generali na gouvernement y'abatabazi. Iyo rero ubwayo yaje kuvaho. Ndeste Gatsinzi na Rusatira muli RPF babambuywe ayo mapeti....None na Padiri alimo arayambura bamwe abandi akayabarekera...

  • #241

    Mugabo (samedi, 12 mai 2012 16:50)

    Hali aho uvuga uti"sinigeze numva". Mu mategeko no mu manza ntibagendera kubyo bumvise. Ibyo wumvise na témoignage biratandukanye. None rero ushingiye kubyo wumvise, ntabwo waba warumvise ko Twagiramungu ali we wahamagaye kuli telephone Gatabazi mu rugo, akamwitaba kuli Méridien, yataha bakamwica. Ndetse yanahamagaye Ngirumopatse Matayo we aranga. Niba warabyumvise, gira icyo utubwira kuli ubwo bugambanyi bwa Twagiramungu.

  • #240

    furaha (samedi, 12 mai 2012 14:29)

    Aliko padiri Thomas ko mbona uli ntyoza mu kinyarwanda kandi ukaba unafite n'impamya bumenyi ihanitse muli Theologie wabwiye Kagame agakura abasilikali muli Politique .
    Ntusabe abaturage ngo muhaguruke kandi nta mpamyabumenyi bafite nkiyawe.
    Ko wize ukaba waraminuje , aho kugira ngo ujye urara udasinziriye kubera Nyamwasa wamufatishije akagera imbere y'ubutabera akabazwa ibyo yakoze maze abo yishe bose bakazukira icyalimwe tukabona abacu twabuze bishwe na Nyamwasa , Gahima , Rudasingwa, Karegeya .
    Nyakubahwa mukozi w'Imana turambiwe amatiku yawe , shyira Nyamwasa n'abagenzi be hasi nta munyarwanda wagutumye kumuvugira ,rangiza umulimo washinzwe wo kuragira intama z'imana reka kuzicamo bice kuko atali umulimo wawe .
    Injira se muli Politique kuko utayihejwemo maze utangire itiku nka bandi banya politique . Imana ikulinde

  • #239

    nzabisubiramooooo. (samedi, 12 mai 2012 12:30)


    birashimishije niba abantu batavuga rumwe na kagame kahawe umugisha batangiye gushaka ubucuti kuri we


    kandi birababaje cyaneee kumva abiyita abagahagarariye opposition ari bo batangiye gusubiranamo ibyo byereka buri munyarwanda wese uzi vision y'u rwanda ko atagomba gushyikira buri muntu wese uyobowe n'inda ubujiji nubugome.

    gusa kuri iki kibazo cya kayumba na Nahimana kuko njy sinshobora kumwita umupadiri mumbabarire kereka niba akorshwa numwuka mubi mboneyeho no kubaza umushumba wamurambuyeho ibiganza niba aticuza.
    so reka nshime kayumba ko mu kiganiro yatanze yagaragaje ko ari umugabo utekereza kandi ureba kure akabona ko ikinyamakuru le prophete kitari muri gahunda ijyanye nibyo u Rwanda byakwifashisha ngo rugrere kunntego iyo ari yo yose so kayumba yavugishije ukuri ati Nahimana yivanga mu bitamureba njy nongereho ko atanabishoboye kuko umuntu muzima wize ntashobora gukina umukino NAhimana wiyita padiri akina kuko uretse kwivanga ntazi nicyo nawe ashaka cg agamije. #22 ati yifuza kubona ifoto yeee ku munyarwanda ukunda igihugu we ntiyifuza no kumva uvuga izina PAdiri NAhimana ahubwo wavu Ingirwapadiri Nahubugome nubuphu. reka ndangize nshima kayumab kukwitandukanya na opposition itazi icyo igamije ishyize imbere inda , amoko n'amacakubiri nanamusaba gukomeza inzira arimo kandi akagana kuyo kwiyunga n'u Rwanda kuko abayobozi bu Rwanda bashyira mu gaciro kandi ari abanu bumva ukuri bakanababarira cyane ko ntabimurusha we babanye mu bibi no mu byiza. ngwino mukore kwa kwicara mu gacaca mugacoca amagambo mureke abo bashaka kwicara bagacoca abantu.

  • #238

    padiri mwee (samedi, 12 mai 2012 02:59)

    Wowe kwanza nahimana nifuza kujya buri gihe ndeba ifoto yawe,rwose inyibutsa isura y'abantu nkunda uko bagomba kugaragara,sijyewe jyenyine,ikindi ikinyarwanda cy'umwimerere mukoresha mudakoresheje amagambo y'amatirano mundimi nvamahanga,bigaragaza ko mwicara mugatekereza rwose murindakemwa,ndetse indashyikirwa padi twarumiwe rwose ntimugire impungenge tubari inyuma.uzijomba agati ku... Tuzamwereka twitonze kuko uwahubutse yashojejeyo bicyeya maze nkaba nkunda no kubasengera Imana ibongerere

  • #237

    THE EXPOSER YA KAGAME IRASINGIZA KU MUGARAGARO IBIKORWA BYA LE PROPHETE YA TWAGIRAMUNGU (vendredi, 11 mai 2012 22:18)


    Padiri NAHIMANA,

    Mw'izina rya TWAGIRAMUNGU ubereye umuvugizi, umaze iminsi usoza inyandiko zawe zituka RNC, winginga KAGAME ngo akore igikorwa kitazibagirana mu mateka, yunga Abanyarwanda.

    Ku bantu basobanukiwe ibya politike y'inda ikinwa muri iki gihe n'abo muri kumwe, icyo gikorwa "amateka atazibagirwa" nta kindi: ni ugusubiza Fawusitini TWAGIRAMUNGU umwanya wa Minisitiri w'Intebe.

    Nagira ngo nkubwire ko bishoboka ko ibitutsi umaze iminsi uhata bamwe mu bashinze RNC na RNC ubwayo bitangiye kubyarira umusaruro TWAGIRAMUNGU n'abandi mufatanije guhakwa kuri KAGAME.

    Niba inkuru nziza itarakugeraho, soma iyi nyandiko ya THE EXPOSER ya KAGAME iha impundu iya LE PROPHETE yawe ikorera TWAGIRAMUNGU:

    Kayumba and Mudacumura: Who is the “General”?
    http://www.theexposer.net/spip.php?article94

    N'ubundi, NKULIYINGOMA yari aherutse kwandika ko KAGAME atakagombye gukomeza guhendwa n'ibinyamakuru by'amahanga, ko LE PROPHETE ihendutse kandi ikora akazi neza.

  • #236

    Kavunumuheto (vendredi, 11 mai 2012 21:27)

    Ntaho mutandukaniye nakagame uniga itangazamakuru. Commentaires zanjye Zose mwazikuyeho. Ibitabavuga neza murabisiba mwandaya zabapadiri mwe. Injiji zagiye mu ishuri.

  • #235

    Reader (vendredi, 11 mai 2012 21:09)

    Niba Nyamwasa na bagenzi be bumva bumvire aha. Abantu bose bakoze mu maraso y'abanyarwanda nta mwanya bafite muri polike y'u Rwanda. Abo ni uguhera ku nterahawe n'abambari ba MRND kugeza ku nkotanyi zayobowe na Kagame. Nyamwasa yakomeje kurebera abanyarwanda bicwa cyangwa se abica none ngo ni we mucungunzi w'abanyarwanda? Cyakora alliance ya RNC and FDU inkingi irumvikana kuko bose ni abicanyi. Cyakora bazongere ho FPR kugira ngo alliance y'abicanyi ibe yuzuye neza, na rubanda bayimenye bayirinde. Cyakora ikiza cyo muisi ni uko ibyo umuntu akoze bimugaruka bamureba.

  • #234

    Kanyomya (vendredi, 11 mai 2012 11:57)

    Ibyo uvuze ni Ukuri Barabagabo bombi bafite Akarimi Kabi,ni ako kwitondera koko? Twagiramungu niwe Ukunda ijambo ryitwa (Kwigira nyoni nyinshi) nibyo bakora We n'Ümumfumu we Nahimana Muri za 90 yakundaga kuvuga ,Akazu,Abakiga,Abanyanduga none niwe,none niwe ushaka kwigisha Gatigisimu,Sha arabesha Ese kambibarize uretse rirajambo yavuze agikorana na FPR haba muri za 90 kugeza94 hari aho yigeze yamagana ubwicanyi bwa FPR KANDI NABIRIYA YABIVUZE BARIBAFITE IMIGAMBI YO KUMUKURAHO,
    Abiciwe Ikibehose?yabivuzeho iki?uzabona aho Rukokoma yamaganye Ubwicanyi bwa FPR kuva bwatangira azabiduhe. buretse kariya kajambo kumunota umwe yarangiza akiruka atareba inyuma,Yahemukiye Abanyarwanda nagende.

    Nawe rero Nahimana Uvugira abo Kunkombo gusa nabo bake cyane kuko aho twagiramungu yabasize ajya kwiyamamaza nibo babizi arangije acya muryoya Abandi basigara bicwa.
    none ngoniwe muzima? ibyo uvuga nongere mbisubiremo ujye ubivuga mu Izina ryawe ntukavugire abanyarwanda.ntamunyarwanda ukeneye ibyo bigambo byawe, Kandi banyarwanda abantu nkabariya mugomba kubitondera? NIBO BAVAMO ABICANYI BABI, NDASABA IMANA KUKUGARURA MUBAYO
    UREKE GUTERANYA ABANYARWANDA UBACAMO IBICE WEHO NA MARYOGI MASHYASHYA:

  • #233

    Utazirubanda (vendredi, 11 mai 2012 11:29)

    Nahimana Umbabarire,rwose Ushobora kuba ufite Ikibazo mumutwe.Nta soni ugira ngo Rukokoma niwe muntu wemera ugatinyuka ukabivuga,Ukuntu yateje Abanyarwanda ibyago nako karimike gafite Ubugi ,Nk'Ubwinkota, ndibuka nyakwigendera Gapyisi Avuga ngo mbere yo kurwanya Ikinani tumanze turwanye Inkotanyi, urangije Uramwirenza weho na FPR Mushikiwe ntiyakwirukanye Kumanwa yihangu? ese Ayo mapeti mwirirwa muvuga Bahabyarimana bayobora izihe Ngabo?
    Ntimuhora mumuhamagara ngo ni Jenerari kandi gahunda yokumara impunzi nawe yari mubayiteguye?Siwe wari umunyamabanga wa Kagamese? Naramwiboneye Abanyaruhengeri bamfuye mugihe cyabacengezi siwe wicaraga iruhande rwa Kagame? murekekwiruka kuri bamwe ngo musige abandi

    Abatwiciye turabazi kuko ibyo byabaye tubireba Ntabwo tumeze nkawe Nahimana wiberaga muri Paluwasi Aho ukangukiye ukiruka Amasigamana Utaye Intama Waragiraga.
    Ayo magambo yawe ameze nkaya Twagiramungu muri za 90-94 ntabwo tuyakeneye,Muhe Abanyarwanda Amahoro.
    Abagambaniye Ikinani nibo birirwa biriza YarabaheneyePeeeeeeeeeeee? nimukomeza gutyo muzahera Ishyanga.Mwabisambo mwe Ibyo yavugaga kwakinani azabivuge Imbere ya Kagame arebe (azamukone) Mufite ubugambo gusa???

    WAGIRANGO BABARONGOYE MUKANWA.

  • #232

    mutwaza (vendredi, 11 mai 2012 00:55)

    kugeza magingo aya mwo karimbuka mwe mushaka iki
    kuri kayumba?kumutuka ntacyo bimaze mabere ya nyoko.

  • #231

    Mugire amahoro! (jeudi, 10 mai 2012 22:23)

    Noneho Padiri urantangaje! Ubu rero ufashe Kayumba umutoje kwemera ko ari umunyabyaha! Urangije uti sinca imanza? Cyakora uzi kwisigiriza ibyiza gusa! Yewe niba udaca imanza ubanza uri umushinjabyaha, nigeze kubona ushinja n'abapadiri bagenzi bawe. Ubundi mbonye wavamo umwarimu mwiza w'amatiku. Nukuri urwango ufitiye abo wishyize mu mutwe Imana dusenga irukubabarire. Twagiramungu we mureke uwamutsinze ntaho yagiye, muce intege abakabishoboye ngo azabikora! Yewe ga! Ryari se? Ngaho namashane nzaba ndora. Mugire amahoro!

  • #230

    KAMPARAMAKA (jeudi, 10 mai 2012 22:20)

    Bapadiri niba mushaka kugera mu UKURI kandi niba koko mushaka kuvuguruza politiki ya gatsiko kari i KIGALI ka FPR mwere guteza akavuyo mubanyarwanda bari hanze. Ndabona mwaratangiye guca ishami mwicayeho ariko mutabizi mutangiye gukina mu bikomeye. TWAGIRAMUNGU mwihaye ngo niwe muzima muri politiki y'u RWANDA NTAHO ataniye na KAYUMBA,RUDASINGWA n'abandi tutavuze hano .Ku bwanjye niba mu kunda UKURI mushaka gushyikira abarwanya agatsiko mushyikire bariya basore biyemeje kurwanya KAGAME kumugaragaro ndavuga TWAGIRIMANA Boniface VICE President wa FDU INKINGI na VICE President w' IMBERAKURI bariya basore ni ABAGABO usanga murwana urugamba rumwe kandi bavuga batihishe mu mahanga(ce sont les temoins oculaires).
    Naho TWAGIRAMUNGU MWISHINGA AZABEREKA IGIHANDURE KUKO NI IGISAHIRANDA,IKIRUMIRAHABIRI,OPPORTUNISTE,DIVISIONISTE..
    TURABASABA KWIRINDA KUBA IBIKORESHO BY'AKAZU KABARAKARE B'I CYANGUGU no kuzicuza mwisobanura kuri le prophete.fr kandi twarababwiye mbere y'igihe.

  • #229

    Kirabo (jeudi, 10 mai 2012)

    Komera Isake we! Maze gusoma ino nyandiko yawe, mpita numva uyanditse. Ndakuzi neza rero. Ibyo wanditse kandi ndabishyigikiye cyane. nange ejo nali nabandikiye, mbabwira ko FPR yakoranye na Kanyarengwe na Lizinde, kandi bali bazi neza ibyo bakoze. Kugumya gucira urubanza abantu , kandi tubakeneye, biraha ingufu Kagame kurusha abamurwanya.Nange nibazaga ingufu Kagame yakoresheje kugeza na nubu ngo ahitane abo bagabo, kuki atazikoresheje ashaka Rukokoma n'abandi bose barwanisha amatangazo, imyaka ishira indi igataha! Tugomba kureba kure!

  • #228

    isake (jeudi, 10 mai 2012 21:11)

    KU BAPADIRI BA LEPROPHETE;

    Ibi nannditse, mbyanditse nk'umuntu utagira ishyaka, ariko ukurikiranira hafi Politiki y' U Rwanda, kandi wifuza ko haba impinduka mu mahoro abanyarwanda bakagera kuli Demokrasi nyayo, bakishyira bakizina, bakavuga ibitekerezo byabo badatinya kubizira, bakagira uburengazira busesuye ku mutungo wabo, bakajya mu ishyaka bashaka, idini bifuza, bagategekwa n'uwo bitoreye. Ikinzinduye ni ukugirango mbwire bariya bapadiri bo muli leprophete ko hari byinshi bakwiye gushimirwa, ariko ko hari n'ibyo umuntu yabagaya kuko abantu benshi batangiye kwibaza byinshi ku murongo wabo.
    Icyo umuntu yabashyigikiraho, ni uko buli muntu wese afite uburenganzira bwo kwivanga muli politiki, kuko Padiri si impumyi, kandi nta tegeko rimubuza kurengera abarengana. Mwibuke wawundi wavuze ati Roho nziza mu mubili mwiza. None se Padiri yabwiriza ivanjiri, abo ayigisha bakandamijwe, batotezwa, akicecekera ngo si akazi ke? Niba hari n'abihaye Imana baba abagatolika cg se abaporoso baceceka akarengane gakorerwa abakristu babo ni ibigwari, basinziriza abakandamijwe.Kubasaba kwihanganira amagorwa barimo, ntacyo bakora ninko kubetera ikinya kibasinziriza, bityo bakaba batije umurindi ukandamiza. Nta muntu rero wagombye kubwira Padiri ngo arivanga muli Politiki. Nta n'itegeko ririmubuza. ashatse yakora Projet politiki ye, akiyamamaza, agatorwa. Ntaho muzi se abapadiri batorewe kuyobora ibihugu?

    Bariya ba bapadiri ba Leprophete ariko hari icyo umuntu yabagaya.
    Hari ibintu byinshi bidafite inshingiro FPR yandika kubanyapolitiki bamwe na bamwe,cyane cyane abo muli RNC bayicitse, ikabyandika igirango abahutu batabegera, babahe akato, kugirango badakora opposition ifite indi isura n'izindi ngufu. Abakulikirana ibya Politiki yo Mu Rwanda, bazi ko aho RNC ishingiwe Kagame yashoye ingufu nyinshi n'amafranga menshi mu kugirango ayitange imbere, batayiyoboka ari benshi cyane cyane abanyarwanda bari mu mahanga, kuko Kuyoboka RNC uri mu Rwanda byo byaba ari nko kwiyahura. Niho yatangiye gukoresha ariya manama ahenze cyane mu Burayi no muli Amerika. Abanyapolitiki bamwe na bamwe babacyuye jugujugu ngo batajya muli RNC, abandi bararaswa cg se imigambi yo kuraswa ipfuba ku bwa Nyagasani, abandi babaproposa amadollari menshi ngo batahe baranga, iby'amaterefoni atera ubwoba byo mwumvise ko na Susan Rice yabyemeje.

    Maze iminsi nsoma imbuga zikorera Kagame, ugasanga ibyo zivuga, birasa cyane n'ibyo umuntu asoma kuli leprohete, iyo bigeze mu kuvuga nabi,gusebya, kwandagaza abanyapolitiki babangamiye Kagame kurusha abandi. Bikaba bisa guhamagarira abanyarwanda kutabajya inyuma,kwitandukanya nabo. Aba bapadiri bo muli leprophete bashatse basubiza nka Ngango Felisiyani wo muli PSD muli 1993, bati "iyo FPR irebye ku isaha ikabona ari saa ine, natwe tukareba ku isaha tukabona ari saa ine twabura kuvuga ko ari saa nine ngo tutavuga rumwe na FPR? "

    Mbere y'uko leprophete ivuga ikiyili ku mutima, hali abanyapolitiki bamwe biyita ko ari abere, politiquement corrects, batangiye kwita abandi abicanyi. Byahumiye ku mirari aho RNC na FDU ishyiriyeho uriya munsi wo kwibuka utari le 6 cg le 7. Bahise bayijundika abahutu. Bigaragara rero ko hari abanyapolitiki batekereza ko umuntu ajya muli politiki akifatanya n'abo bahuje ubwoko, akarere, naho ibitekerezo nta cyo bivuze. Bigaragara kandi ko amashyaka menshi usanga yiganjyemo abantu baturuka hamwe, bahuje ubwoko se. RNC ishaka kugendera ku bitekerezo ngo ihuze amoko yose n'uturere twose, ibyo byanananiye benshi yenda wasanga ari mu byo bayiziza.
    Aba bapadiri rero bo muli leprophete bo bafite préférence kandi ntibayihisha. Bavuga ko Twagiramungu ari umwere nta muntu yishe, ko atagira ubwoba. Ok niba abanyarwanda ntacyo bamugaya, bazamukulikira. niba kandi batamukurikira ubwo hari icyo bamunenga. None se Bapadiri, ko RNC nta mbunda ifite ngo abantu bayisange kubera ko yabateye ubwoba, ko nta mafranga ifite ngo ibahe ruswa, ko ntabutegetsi ifite ngo ibahe imyanya, kuki bayijyamo. Ni ukuvuga rero ko hari icyo bayibonamo. Mbese gusenya RNC ninde ubifite mo inyungu? Ni Kagame kuko sinzi nba abantu nibava muli RNC bazajya Kwa Twagiramungu.

    Umwanzuro.
    Niba leprophete ishaka ko ibintu bihinduka mu Rwanda, yifasha Kagame gusenya imwe cg nyinshi mu nkingi za opposition kuko nihasigara Twagiramungu nwenyine, bizamugora guhinfura ibintu wenyine mu Rwanda. Leprophete irimo kwitsinda igitego. Niba yitsinda itabishaka kubera accident byo umuntu yabibabarira, ariko niba babikora bazi ibyo barimo, byo byaba ari amahano. Leprophete nisobanurire abantu izamu irimo gutsindamo iryo ari ryo, ivuge aho ikina yerekeza, naho ubundi abantu barayikeka amababa et avec raison.!!!!

  • #227

    mutego (jeudi, 10 mai 2012 20:36)

    mwa beswera ba nyoko mwe mushaka iki muri RNC?
    mubahe amahoro kubasebya nta mumaro.

  • #226

    Bokande (jeudi, 10 mai 2012 19:48)

    mbona byishi nkasoma byishi ariko niba ariyi mikino ya politike turambiwe nuku guterana ayamagambo ibiko bizarangirangira ryari gusa mutagatifu Augustin niwe wasanze akana kavomera inyanja mukobo aratangara yibazako kari bubishobore biramuyobera namwe rero nibaza niba ibyomurimo muzabishobora bikanyobera.rekambaze Padri duhumurizwe niki kombonako ahokudusa mudusenya,rekani nibwirire abo banye politike ingoyi mwatuziritseho sinavuga yuko twayimenye arikongo akabî kamenyerwa nkakeza.

  • #225

    MATABARO. (jeudi, 10 mai 2012 14:42)

    Kuli wowe Bronx #196.

    Ntabwo "Padiri Feliciyani MUVARA" yarenganye.

    "Padiri Feliciyani MUVARA" Yatorewe kuba Umwepiskopi w'Umufasha wa "Mgr Yohani Batista GAHAMANYA" icyo gihe wayoboraga Diocese ya BUTARE.

    Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika, bose bali bamwemeye, ndetse "Mgr Visenti NSENGIYUMVA" yaramusinyiye, amutangaho umu Candidant i Vatican.

    Nyuma hasigaye iminsi mike ngo,"Padiri Feliciyani MUVARA" ababwe "UBUSENYERI", amakuru agendaga amenyekana ko "Padiri Feliciyani MUVARA" yabyaye hanze.

    Nyuma koko Kiliziya Gatolika iza gusanga, "Padiri Feliciyani MUVARA" yarabyaranye "UMWANA" n'Umugore witwa "NYIRANDEGEYA".

    Kuva "Kiliziya Gatolika" isanze yarakoze ikosa likomeye nkilyo.

    Byabaye ngombwa "Kiliziya itakora" itagwa mu mutego ngo, nayo ikosa lyo kumuha isakramentu ly'"UBWEPISKOPI".

    Ntabwo "Padiri MUVARA" yazize ko ali "UMUTUTSI" nkuko bikunze kuvugwa.

    Kuko hali nabandi "BATUTSI" bahawe iskramentu ly'Ubwepiskopi.

    Niyo yaba "UMUHUTU" cyangwa undi muntu, uwaliwe wese wakoze ikosa likomeye nkilyo.

    Ntabwo "Kiliziya Gatolika" ishobora gukora ikosa ngo imuhe ISKARAMENTU LYO UMWEPISKOPI.

    Nkarangiza nkubwira ko, na "Padiri Feliciyani MUVARA" ubwe atigeze abihakana ngo yerekane ko ali umwere.


    Matabaro.


    Umunyakuli.

  • #224

    kuri Patrick (jeudi, 10 mai 2012 13:53)

    Rata Patrick nanjye nibwirire aba bapadiri nti nimukoma urusyo mukome ningasire!naho niba ara abashaka gusimbuza igitugu ikindi, ntaho twaba tuvuye cg tugana!!!
    Uretse ko Nahimana Thomas,iyo avuga we wumva afunze mumutwe(harimo code, ameze nka kagame)!ese ko atatubwira ibyabagore nabakobwa yasambanyaga kandi ari padiri!

  • #223

    KABUZE BASIZA (jeudi, 10 mai 2012 10:49)

    Yewe yewe yewe niko ubu ayamacenga y Inyenzi tuzayakizwa niki bahu.
    Twarabamenye sha burya si buno uti muje gukura rubanda kungoyi,iyo ngoyi se simwe mwayibashyizeho.
    Wowe Kayumba wikoma Twagiramungu gute,kuberako yabatahuye akababwirako mushyira rubanda ku kandoyi.
    Uburyo mwazirikaga Abahutu agatuza kakameneka ubuse urabyibagiwe,wivugiyeko mwagombaga gucyura imbunzi zose kuneza byaba ngombwa mugakoresha ingufu n amasasu urabyibagiwe se.
    Reka nkwibarize mwavugaga ko Habyara ari mubi ariko se aho mwari muri ntiyarahazi hari uwo yaje gucyura kungufu cg ngo aze kumurasira aho mwari muri ntiyarahazi.
    Ubugome bwanyu rero buzajya bubagaruka dore ngaho nawe batangiye kukurasira aho wahungiye.
    Bishyire kera KAGAME nawe bizamugeraho byose byishyurirwa aha ku isi

    Padiri kuko ababwiza ukuri uti ni kidobya ahubwo wibagiye kumwita GIPINGAMIZI nkuko mwabivugaga muvuga abahutu mudasangiye ibitekerezo.

    Ibyo utakoze ngo uvugire abarengana ugifite ubushobozi uri kubutegetsi bukuru bwa gisirikare urashaka kubikora ubu wabaye IKIGARASHA udashinga ntabyina reka gukina kumubyimba wabarokotse ubwicanyi bwawe wowe nakugira inama yogusaba imbabazi zabo wahekuye ukareka guta igihe kubanenga amakosa yawe giravuba ritararenga.

    Igihe muzemera ko ABAHUTU nabo bava amaraso nkaya ABATUTSI mugihe mutaremera ko abahutu bapfuye nabo bakibukwa.
    Ibyo bitekerezo byanyu nibyabindi bya FPR nubundi mushyize imbere,nkuko mukomeje kubigaragaza muvuga nabi ababanenga
    Bishatse kubugako RNC=FPR mu myumvire ya Democrasi


    Niko ubu nge noneho narumiwe pe bavugaga ko abakiga aribo banyirinda nini ariko iyaba BATUTSI ba BEGA na BANYIGINYA yo irarenze ibyo mwibye byanze kubahaza Kagame abarusha ingufu none uti ni umwicanyi ruharwa,ubwo bwicanyi ariko mwese mwari kumwe kandi nibyo koko ni Ruharwa nkuko Padiri yabivuze.

    Ariko tuzi neza ko icyo mupfa ari izo nda nini zanyu nubwo ntabifu binini nkibya bahutu mufite.
    Tuzi neza ko ibyo mupfa atari uko arenganya ABAHUTU nabandi banyentegenke ba BATUTSI.
    Icyo mupfa ni indaaaaaa
    Kwikubira no kwigwizaho imitungo n ibyiza by'igihugu kubarusha nkuko nawe ubyivugira.

    Reka kuyobya injiji kandi ntibizaguhira kuko ubu ABANYARWANDA barajijutse.

    Yego muri politique Il que les interets qui compte mais iyo hari na obstacle il faut kuyikuramo.
    iMPUNZI ZUMVA KO HARI AKAMARO WABAGIRIRA ntawubabujije kubyemera ni uburenganzira bwabo.
    Ariko ibyo ntiwabyitwaza ngo wumve ko abo wahemukiye batagomba kuvuga kandi barahari.

    Fata ikemezo cya kigabo uve hasi ubasabe imbabazi kandi bizabera urugero rwiza nabandi bose maze ngo urebe ubwiyunge buraba(Ureke bumwe bwa FPR bahingira ku rwiri)

    Harakabaho DEMOCRASI NA AMAHORO MU RWANDA

  • #222

    Patrick (jeudi, 10 mai 2012 07:55)

    Ariko mu nyandiko zaba ba Padiri ntanarimwe nari numva bashira mumajwi abahutu abishe abatusti na abahutu bene wabo kandi nubu bakiri abayobozi muri leta ya Kagame e.g Rwrakabije watwikaga amamodoka za ruhengenri nahandi.
    Aho ibyo babavuga ko bagamije kubiba umwiryane na amacakubiri mu banyarwanda ntibyaba aribyo.
    Sindunva rwose atunga agatoki abantu bakomeye bagize uruhare runini mugustemba abatusti kandi ntibivuze ko atabazi kuko yari murwanda. Yibanda mugukusanya amakuru yerekana iyicwa ryabahutu na aba padiri byumwihariko byakozwe ni ingabo za FPR, niba ashaka ko ukuri kuja ahagaragara kandi atabogamye, azadu tangarize abahutu bakoze ibyaha kandi bakaba bakidegembya.

  • #221

    NDATABARIZA PEREZIDA WACU (jeudi, 10 mai 2012 07:48)

    Ngo byashoboka ko jari abantu baba basanga uburyo bwiza bwom gukemura ikibazo cyu Rwanda ari ugukoresha uburyo Kagame yakoresheje kuri Mugenzi we Habyarimana, dore ko Kagame akunda no kujya mungendo cyane.nyamuna mubikurikirane dore ko bavuga izihanura indege ubu zabaye nyinshi hari nizo batrwara muntoki,tutazibuka twasheshe.Komera Muzehe wacu!!

  • #220

    Yewe (jeudi, 10 mai 2012 07:09)

    Thomas uratawaza akanwa kawe hanyuma uze nguhe penetasiyo hanyuma wemere yesu. Ataruko inzira yawe numuriro wa mu "padiri".

  • #219

    Shishoza Nshogozabahizi (jeudi, 10 mai 2012 05:44)

    Padiri we, wakoze ikosa ryo kwandika "répartission" ahubwo bandika "répartition". Itondere scriptus

  • #218

    MUDACUMURA (jeudi, 10 mai 2012 03:52)

    uBUNDI SE PADIRI WABA WARIGEZE USOMA bibiliya yera?Niba warayisomye waba warasomye urwandiko POLO yandikiye THIMTEYO? UZAHASOME NEZA UZAMENYA ICYO BISOBANURA UMUPADILI TUZI NK'UMUKOZI W'Imana CYANGWA UWIHAYE Imana MURIVANGA CYANE IYO MUVANGA IJAMBO RY iMANA NA politiki KWA GISWHILI BANA SEMA eti:«INJILI SIYASA PAMOJA NI KAMA MAFUTA NAMAJI UKIJALIBU KUBUCANGANYA WALA HABICANGANYIKANE» NI UKUVUGA NGO IJAMBO RY'IVUGABUTUMWA NA POLITIKI NI NKAMAVUTA N'AMAZI UGERAGEJE KUBIUVANGA NTABWO BIVANGIKA» NGIBYO
    kAYUMBA NA TWAGIRAMUNGU BURIYA NI ABANTU BARI BAKWIYE GUHABWA LES PSYCHOLOGUES BO KUBAVURA NYUMA YO GUSANGA kagame YARABASHUTSE BAKICISHA ABATUTSI NA NYUMA BAKICA NABAHUTU NABO UBU TWITA BACIKACUMU ZINGARUKA ZA GENOSIDE MURAMUKEHO GUSA MUSABIRE NA KAGAME KUKO IBIDEGE NIBITABASHWA BYAMAZU ATAZABIRYAMA MO KUKO WE AZARIMBA NINKOLORONKO BONA NABIWE NTACYA BAZANOBA MO

  • #217

    @(#163) (jeudi, 10 mai 2012 02:33)


    Ndabona wahanyanyaje ugerageza kunyereka "ubutagatifu" bwa Rukokoma wawe,ariko n'ubwo wamponze sinoga!!
    Mbese aho ntiwaba wanyumvise nabi?Nashatse kuvuga ko iyo Twagiramungu avuga ati:Kubera ko inkotanyi zikomeje kuruma zigahuha,uko zica inzirakarengane ari nako zibeshya ko zishyigikiye imishyikirano,ndasaba/niyemeje ko izina ryanjye ritakomeza gukoreshwa muri ariya manyanga,nkeka ko imishyikirano yari gufata indi sura ndetse n'ibihugu by'amahanga byari bizishyigikiye bigaca imihini migufi!
    Aha ariko siniyibagije ko "Iyongirantya itabujije imbyeyi guhurumura"!!!
    Hariya urangije unsaba urugero rwiza rw'umuntu wanze gukorana n'inkotanyi muri 1994,none reka nguhe nibura izina rimwe gusa:Ambassadeur Claver Kanyarushoki!
    Niba utazi amateka y'uyu mugabo wigaragaje nk'inyamaswa y'inkenzi,wanze kuraramira "Ibishashagirana" bakoresheshe ngo bamureshye,uzongere umbaze nzakubwira ibigwi bye!
    Sinarangiza ariko ntagushimiye ko wamvuguruje utagombye kunyifatira ku gahanga!Bigaragara ko ugomba kuba wararezwe neza!
    Ukomereze aho.

  • #216

    Rwasamabuye (jeudi, 10 mai 2012 00:21)

    Ikibazo suko Padiri atemerewe gukora politicking, ahubwo umwanya amara muri politicking nuwo amara muri gatigisimu..... Balance

  • #215

    Mbyumveuhore (mercredi, 09 mai 2012 23:22)

    Birasa nkaho nta masomo twavanye mu ntambara ya FPR.
    Mugirango se bashyize imbere Kanyarengwe, Lizinde, n,abandi bose muzi, bayobewe ibigwi byabo. Byabujije se FPR kugera kucyo yashakaga. Abo bali imbere yabo, ubu babalizwa hehe? Natwe ikibazo dufite ubu ni icyo kudukiza abicanyi bafashe abanyarwanda bakabagira ingwate. Ubucamanza buzaza nyuma!

  • #214

    ariko toma (mercredi, 09 mai 2012 22:41)

    wakemeje kamwe ukava mu gipadir ukajya muri politiki y'ubuterahamwe wiyemeje ko wigiza nkana ukemeza ko umusirikare adakora politike harya umupadiri we yemerwe ryari kuyikora. menye musenyeri w'i cyangugu asinziriye abayarakuripotinze kwa papa bakaguhitishamo cyangwa igipadiri bakakikwirukanamo, urashaka guhangana n'abahoze ari abasirikari ugashyira n'agafoto kawe iruhande rwabo, utaona!

  • #213

    zinay (mercredi, 09 mai 2012 22:28)

    RWOSE PADIRI AHO UBAYE UMUBESHYI,MBONA AKAZI UKORA MURI ICYI CYINYAMAKURU ARI UGUTERANYA ABANYARWANDA,NTABWO WUBAKIRA ABANYARWANDA BIRABABAJE,uzabazwa byinshi!

  • #212

    Pio (mercredi, 09 mai 2012 22:27)

    Le MLR est né dans le cadre d’aider tous les rwandais à regarder devant eux et s’engager à construire une nouvelle communauté fondée sur la tolérance du débat politique contradictoire, le respect mutuel et le progrès démocratique afin de
    transformer le legs historique du désespoir, du chagrin, de honte, d’incompréhension et d’exclusion en héritage d’espoir, de joie, de concorde et d’inclusion dans la recherche du bonheur permanent et du bien-être indigène du peuple Rwandais. Même si les jalons de notre histoire reposent sur des fausses bases du servage, du colonialisme et du clientélisme, il faut reconnaître que les temps sont révolus et admettre sans vergogne que l’heure de la liberté et de la démocratie a sonnée Il est donc important que le peuple rwandais comprenne actuellement le sens du combat pour la liberté de chaque citoyen et de notre chère patrie où tout le monde doit s’épanouir sans exception ni favoritisme.
    http://mlrrwanda.unblog.fr/

  • #211

    NGO URWANYA POLITIKI Y'AMACO Y'INDA? (mercredi, 09 mai 2012 20:44)

    Padiri NAHIMANA,

    URATUBESHYA RWOSE AHO WIHANUKIRA NGO: "Politiki y’amacoyinda, politiki y’amaganya cyangwa politiki y'amatakirangoyi dukwiye kuyirwanya, aho yaturuka hose !"

    NTA KUNTU RWOSE WABA URWANYA POLITIKI ISHINGIYE KU MACO Y'INDA N'IZINDI NGESO ZIGAYITSE NGO NONEHO UHINDUKIRE UBE UMWAMBARI WA YUDA TWAGIRAMUNGU.

    IKI KIRANYAGISHA.

  • #210

    PADIRI THOMAS YIYISE EDMOND (mercredi, 09 mai 2012 20:05)

    IZI NYANDIKO ZOSE NI PADIRI UZIHISHE INYUMA NONE ARI GUHINDURA AMAZINA
    CYAKORA NIBA UFITANYE IKIBAZO NA KAYUMBA
    GENDA MUGIKEMURE KUKO NTAWE UFITE IGIHE CYO GUSOMA UBUGORYI BWAWE

  • #209

    NTIBIMVA (mercredi, 09 mai 2012 19:14)

    icyakora mu bigaragara mwitwa abapadiri ku izina ariko ntimuzi icyo mukora!!ngo politique irakureba???uratandukira 100% nonese wibwirako ubwo ari ubwenge ufite??noneho ujye ureka kwirirwa wambaye amakanzu ngo wihaye IMANA,wambare amakote ujye gukina politique abameze nkamwe tubita ba nyamujya iryanino Yezu yigeze yivanga mu kazi ka kayiza mwa mpumyi mwe.namwe nimwe mwirirwa mufungwa muzira kwita mubitabareba ngo muri gutanga ibitekerezo.Nahimana reka kwiyemera ese ubundi birakwiriyeko uterana amagambo nintama zawe??warangiza ngo uzabaha penetesiya nawe uzabanze usobanukirwe nibyo ukora,ntampumyi irandata indi.mu rubanza rw'Imana uzavugako wambaye amakanzu ubundi ukajya muri politique!!!!!!!!!!!

  • #208

    umucengezi (mercredi, 09 mai 2012 18:12)

    Rukokoma ngo yagiye mu buyobozi bwa F P R kuko abahutu bose bari bagize ubwoba ni akumiro
    Mwitegure Thomas padiri ako azatuzanira

  • #207

    masamba (mercredi, 09 mai 2012 17:31)

    Mukureho kino kinywamaraso cy'abahutu ngo Nyamwasa kayumba

  • #206

    Shema Ernèste (mercredi, 09 mai 2012 17:23)

    Padiri Nahimana komera uri intwali ni wowe rwose ukwiriye ubujenerali kuko ukunda uRwanda ugakundako n'umunyarwanda wese agira ishema kandi akagira uruhare ku byiza by'igihugu.Umwanya wa Nyamaswa Kayumba ni i Lahe mu Buholandi akajya kwicara iruhande rwa Laurent Bagbo hamwe na Thomas Lubanga.Nyamaswa Kayumba iyo aza kuba umugabo aba yararasiye kagamé i Kigali.Nyamaswa Kayumba urote ubuvumo bw'I Nyakinama na Tingi-Tingi.Komera Padiri Nahima witangiye ukuli,ukitangira abababaye n'abahohoterwa,Imana igukomeze kandi iguhe umugisha

  • #205

    Muhire (mercredi, 09 mai 2012 16:59)

    Murebe icyo urubyiruko rurimo rutubwira kuri site yabo, mlrwanda.unblog.fr
    nibo bashinze ishyaka M.L.R., tureke izo nkoramaraso nibisambo, maze tubahe umurindi, murebe ngo u Rwanda, ruraba paradiso.