sam.

05

mai

2012

Dusangire Ijambo : Itegeko ry’urukundo. Padiri F. Rudakemwa.

Ahari urukundo n'umubano, Imana iba ihari.
Ahari urukundo n'umubano, Imana iba ihari.


Tugeze ku cyumweru cya 5 cya Pasika. Isomo rya 2 ni iryo mu ibaruwa ya 1 ya Yohani Mutagatifu (3, 18-24). Yohani aragira ati “Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no ku rurimi, ahubwo mu bikorwa no mu kuri”.


I.Gukundana se bivuga iki ?


Reka tubanze tuvanire inzira ku murima abumva ijambo “urukundo” n’inshinga “gukunda”, bakibwira ko nta kindi bisobanura kitari “imibonano mpuzabitsina”. Turaza kureba ahubwo ukuntu iyo bene iyo mibonano itarimo urukundo igira ingaruka mbi cyane.


1. Igisobanuro cya mbere cy’ijambo “urukundo” n’inshinga “gukundana” ni cyakindi twabonye muri Dusangire Ijambo yo ku cyumweru cya 3 cy’Igisibo ari cyo : “Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe mubibagirire. Ibyo mutifuza ko abandi babagirira, namwe ntimukabibagirire” (Matayo 7,12; Tobiya 4,15). Bibiliya iduha ibindi bisobanuro by’ayo magambo byunganira cyangwa se bikubiye muri kiriya gisobanuro cya 1.


2. Nka Paulo Mutagatifu yandikira Abanyaroma (12, 15.18), arababwira ati “Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira. Bishobotse mu rugero byabaturukaho mwebwe, mubane mu mahoro n’abantu bose”. Umuntu utarangwa n’urukundo abigenza ate ? Ababazwa n’uko mugenzi we amerewe neza, agashimishwa n’uko mugenzi we ababaye cyangwa amerewe nabi. Ndetse mu rugero bimushobokeye, uwo muntu utarangwa n’urukundo akora ibishoboka byose kugirango mugenzi we ababare. Si ko byagombye kugenda.


3. Mu gitabo cy’Abalevi (19,18) Imana irabwira buri wese muri twe iti “Uzirinde kwihoorera no kugirira inzika abo mu muryango wawe. Ahubwo uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. Ndi uhoraho.

Ibi ntabwo byoroheye kamere muntu muri rusange, bikarushaho gukomerera Abanyarwanda ku buryo bw’umwihariko. Mu muco wabo wa gakondo harimo guhoora. N’imvugo yabo irabatamaza ngo “ingoma idahora aba ari igicuma, ugusuriye ntumusurire agirango uri ikiburannyo”. Aha dushobora kuhasanga umwe mu mizi y’ubwicanyi bw’indengakamere bukomeje kuranga u Rwanda cyane cyane kuva mu w’1990 kugeza ubu.


Iyo umwami w’u Rwanda cyangwa uw’i Burundi yatangaga umuntu (iyo yabaga ategetse ko yicwa), yagomba kwicirwa hamwe n’abo mu muryango we, cyane cyane ab’igitsina gabo, uhereye ku bahungu be. Impamvu ni uko umwami yagiraga ati “Byanze bikunze, abahungu be bazatekereza kumuhoorera. Ibyiza rero ni ukuvira inyuma (i Ruhande) rimwe, bose bakajyana kugera n’abari mu nda za ba nyina”. Ngo “umwana w’inzoka ni yo nzoka”. Mu kirundi babyitaga “gufoonya”. Ikindi abami b’u Rwanda n’ab’i Burundi babikoreraga kwari ukugirango “abasigaye bashye ubwoba, baceceke kandi bayoboke”. Ngaho ahaturutse wa mugani ngo “Umwami yica so, ukamutura”. Ituro ryashimwaga ibwami kurusha ayandi yose ni inka.


Ikibi kiri mu guhoora ni uko inzirakarengane ari zo zihagwa. Ikindi ni uko bibyara inzigo, ni ukuvuga urwango ruhoraho kuva mu gisekuruza kugera mu kindi. Ni agatereranzamba kuko n’utarabona uburyo bwo guhoora asangira n’uwishe se”, ariko yazabona uburyo bwo kumuhoorera ntiyibuze kubikora. Pastori Martin Luther King we yagize ati “Njyewe icyo nangira ibyo bintu byo guhoora ijisho ku rindi, ni uko uburi kera twazasigarana buri wese ijisho rimwe gusa”. Ahari yari yibagiwe ko hari abahoora amaso abiri ku jisho rimwe, amenyo atatu ku ryinyo rimwe, ku buryo ushobora gusanga hari n’abatakigira ijisho cyangwa iryinyo na rimwe.

 

Ni igitangaza kubona abantu nka Nelson Mandela cyangwa Martin Luther King batarigeze na rimwe bavuga Abazungu nabi, n’ubugome Abazungu babagiriye babahora ko ari Abirabura, bakagerekaho no guharanira uburenganzira busesuye bwabo bwite n’ubw’abandi Birabura. Abo bagabo bombi bari bakwiye kubera urugero Abanyarwanda bose, cyane cyane Abahutu n’Abatutsi bahora bashihana.


4. Mu mutwe wa 13 w’ibaruwa ya mbere Paulo Mutagatifu yandikiye Abanyakorinti, aratubwira ibindi bisobanuro by’ariya magambo yombi, akaba ari na byo biranga umuntu ukunda. “Ukunda arihangana, yitangira abandi, ntagira ishyari ; ukunda ntiyirarira, ntiyikuririza ; nta cyo akora kidahwitse, ntarondera akari ake, ntarakara, ntagira inzika, ntiyishimira akarengane, ahubwo ahimbazwa n’ukuri”. Mu ntangiriro z’uyu mutwe, arabanza agasobanura ko  icyo mwene muntu yakora cyose, ingabire yaba afite izo ari zo zose ; niba habuzemo urukundo, byose,bihinduka imfabusa. Ni muri urwo rwego dushobora kongera kuzirikana ku ngaruka z’imibonano mpuzabitsina itarangwamo urukundo. Zimwe twarazibonye, izindi twarazumvise : kwangana hagati y’abavugaga ko bakundana, inzigo mu miryango, gukuramo inda, gutesekara mu buzima, ibirwara bikomeye, kwiheba, ubwicanyi, n’ibindi byinshi.


II. Mugenzi wanjye se ni nde ?


Mu ivanjili ya Luka (10, 25-37) umwigishamategeko w’Umuyahudi yabajije Yezu amwinja itegeko risumba ayandi. Yezu amusobanurira neza cyane ko ari iry’urukundo. Undi, kugirango yikure mu isoni, aramubaza ati « Ariko se mugenzi wanjye ni nde ? ».


1.Tutiriwe tujya kure, mugenzi wawe wa mbere ni uwo mu muryango wawe, umuturanyi, inshuti, abo mukorana. Twibaze rero : Abashakanye bose, abavandimwe, abaturanyi, abakora ahantu hamwe bagomba kwiriranwa buri munsi ku kaziabo bantu bose barakundana ? Bamwe barakundana, ariko abandi bangana urunuka.


2. Mugenzi wawe ni umuntu wese ugukeneye. Ni cyo gisubizo dusanga mu mugani w’Umusamaritani mwiza Yezu yifashishije asubiza wa mwigishamategeko wamubarizaga kumwinja no kwikura mu isoni.


ʺMuri abo uko ari batatu [Umufarizayi, Umuleviti, Umusamaritani], uwo ukeka ko ari mugenzi w’uwaguye mu gico cy’abajura ni uwuhe ? Umwigishamategeko arasubiza ati «ni uwamugiriye impuhwe». Yezu aramubwira ati « Genda, nawe ugenze utyo » ʺ  (Lk 10, 36-37).


Mugenzi wawe ni umuntu wese ugukeneye, kabone n’ubwo atabikubwira kubera isoni, ubupfura (pudeur) cyangwa kubera ko yibwira ko nawe ubwawe wibonera ko akenenye ubufasha bwawe. Ingero ni nyinshi : uriya mugabo abajura bari bagize inoge, nta n’ubwo yashoboraga kwitabariza. Umusamaritani mwiza yaramubonye, aribwiriza, aramutabara. Ntabwo byorohera umuntu mukuru, umubyeyi kujya gusaba cyangwa kugabuza mu bakiri bato, abana, abakwe cyangwa abakazana. Bagomba kwibwiriza. Iyo batibwirije, bagwa muri cya cyaha bita mu gifaransa « péché par omission » ari byo bisobanura « kudakora icyiza washoboraga gukora kandi wari ubitegetswe ». Nta muntu ushobora guhora abwira uwo bashakanye ati « uranyibuke, uranyibuke, uranyibuke ». Oya, agomba kwibwira, naho ubundi wakwibaza niba agukunda.


Kubera ko mugenzi wawe ari umuntu wese ugukeneye, abazatsinda urubanza rw’imperuka ni abazahinguka imbere ya Yezu, bakumva arababwiye ati ʺNimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa ; kuko nashonje mukamfungurira ; nagize inyota mumpa icyo kunywa ; naje ndi umugenzi murancumbikira ; nari nambaye ubusa muranyambika, ; nari ndwaye, muransura ; nari imbohe muza kunsura…. Ibyo mwagiriye umwe muri aba bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriraʺ (Matayo 25, 34-40).

 

Abandi bazatsinda urwo rubanza ni ʺabagira inama abadashobora kuyigira, abatiganyiriza kwigisha, gusobanurira no kujijura injiji, ababurira abanyabyaha, abahumuriza ababaye, abamenya kubabarira, abihanganira abababuza uburyo, abashyingura abitabye Imana n’abasabira abakiriho n’abapfuyeʺ (les 7 œuvres de miséricorde corporelle et les 7 œuvres de miséricorde spirituelle).


3. Imana mu byo ikora byose yifashisha abantu. Burya yifashisha n’abategetsi kugirango abategekwa babone umukiro, amahoro, umunezero n’ibindi byiza byose biyiturukaho. Abategekwa bakeneye abategetsi kugirango ibyo byose bibagereho. Ni yo mpamvu Mutagatifu Agustini yagiraga ati ʺHaramutse hari Leta itarangwa n’urukundo rugaragarira mu butabera, iyo leta yaba ari iki ? ʺ Agasubiza ati ʺYaba ari igico cy’amabandi gusa nta kindiʺ. Nanone Mutagatifu Agustini yabivugaga mu kilatini ati ʺRemota itaque iustizia quid sunt regna nisi magna latrociniaʺ (La Cité de Dieu, IV,4 : CCL 47, 102 : La pléiade, Paris 2000, p. 138). Mu gifaransa bifite ingufu kurushaho kuko bivugitse kuri ubu buryo :  ʺUn Etat qui ne serait pas dirigé selon la justice se réduirait à une bande de vauriens, comme l’a dit un jour Saint Augustin : ʺRemota itaque iustizia quid sunt regna nisi magna latrociniaʺ (BENOÎT XVI, Lett. Enc Deus caritas est, Libreria Editrice Vaticana, Roma, 2006, n° 28).


4. Mugenzi wawe ni umuntu wese, umunyamahanga n’uwo mutagira icyo mupfana, waremwe mu ishusho ry’Imana nkawe, Umwana w’Imana akaba yaramupfiriye nk’uko yagupfiriye nawe. “Icyo Imana yakunze, wowe wacyanga ute ?” Aha ni ho Mutagatifu Farasisiko w’Asizi yageraga agasoma n’ababembe kuko yagiraga ati “aba nabo ni abana b’Imana kimwe na njye”, ndetse agakunda kandi akubaha ibidukikije byose kuko nabyo ari ibiremwa by’Imana. Ibyo bigaragarira cyane muri ya ndirimbo ye yitwa Le Cantique des Créatures (ou du Soleil) mu gifaransa, « Cantico delle Creature » mu gitaliyani. Mu kinyarrwanda twabyita «  Indirimbo yo gusingiriza Imana mu biremwa byayo ».


5. N’umwanzi wanjye ngomba kumukunda, aha ngo nuko na we yaremwe n’Imana ?


Yego nyine ugomba kumukunda kubera impamvu nibura ebyiri :

1° Kuko nawe Imana igukunda kandi utari shyashya (miseke igoroye),

2° Kubera ko urugero ugomba gukurikiza atari urw’ababi kukurusha, ahubwo ari urw’abeza kukurusha, uwambere muri bo akaba ari «So uri mu Ijuru ugusha imvura ku babi no ku beza……Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane » (Matayo 5, 43-48).


III. Umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso ntashobora gukunda Imana atabona (1Yohani 4, 20-21).


None se barya bose bavuga ngo bihaye Imana, barya birirwa basenga bakarara basenga, ariko mu buzima bwa buri munsi ugasanga ari bo bamerera abandi nabi, twabavugaho iki ? Kuba barabatijwe, kuba basenga, kuba barihaye Imana, ntabwo ari ibibi, nta n’ubwo bagombye kubireka. Ahubwo bakwiye kwongeraho ikibuze, ari cyo « urukundo ». Bene abo no ku gihe cya Yezu bariho, Yezu akabazira cyane kubera ko bangaga guhinduka. Yabitaga indyarya, impumyi, abasazi, ibisambo, ibirumirahabiri, ibituro birabye ingwa, inyoko z’impiri, ibirura byitwikiriye impu z’intama n’ibindi (Matayo 23). Bene abo ni bo Yezu abwira ati ʺUmbwira wese ngo  Nyagasani, Nyagasani si we uzinjira mu ngoma y’Ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka ʺ (Mt 7, 21). Icyo Imana Data uri mu ijuru ashaka ni uko dukundana.


Umwanzuro


Ubu nahagarara ngashinga icumu, nkavugango nasobanuye ibirebana n’itegeko ry’urukundo mbimarayo ? Kwaba ari ukubeshya kandi nanga ibigabo bibeshya. Uwakwifuza kugira icyo amenya kurushaho kuri iri tegeko ry’urukundo yasoma nibura : 1. Gatikisimu ya Kiliziya Gatolika, n° 1822-1829, 2. Incamake (Compendium) y’iyo Gatikisimu  n° 455-598, 3. Ibaruwa (Lettre Encyclique) ya Papa Benedigito wa 16, Deus Caritas est (Imana ni urukundo)yo muri 2006. Abagize amahirwe yo gutunga « internet » cyane cyane mu rugo bashabora kuyisangaho izo nyandiko mu ndimi zikoreshwa kurusha izindi ku isi. Icyihiturwa ariko ni uko dutangira gukundana ; twaba dusanzwe dukundana, tugakomeza gukundana kurushaho. ʺAhari urukundo n’umubano, Imana iba ihariʺ. Ahari urwango n’umwiryane……


Icyumweru cyiza kuri mwese


Padiri F. Rudakemwa.

 

 

 

Commentaires : 40
  • #40

    d10催情剤 (vendredi, 02 août 2013 05:24)

    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRX-Oil.html ビグレックス
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強通販
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/weigewang.html イカオウ
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/pro/zsj.html 経口避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 本物
    http://www.kanpocom.com/pro/Oil.html ビグレックス オイル
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html イーリーシン
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html v26 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/meiyao/cuiyin.html 催淫
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html ハナチ
    http://www.kanpocom.com/jingliji/精力剤
    http://www.kanpocom.com/jingliji/xingyuji.html Xing霸
    http://www.kanpocom.com/pro/superfatburning.html FAT BURNING
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/pro/kingse-qidian.html 奇勝カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged6.html SPANISCHE FLIEGE
    http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html ウェイカワン
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/pro/yuxiut.html 御秀堂
    http://www.kanpocom.com/pro/xinqumei.html 曲美 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 正規品
    http://www.kanpocom.com/pro/jugen.html 巨根カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei.html 曲美
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬

    http://www.kanpocom.com/Pro/USA-Excitement.html 興奮剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/pientze-huang.html 片仔廣
    http://www.kanpocom.com/meiyao/媚薬販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/FLYD5yuan.html D5 原液
    http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 蟻王
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 男1號
    http://www.kanpocom.com/Pro/xouzhentang.html 日本秀身堂
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/kunchong-fen.html 西班牙昆虫粉
    http://www.kanpocom.com/pro/meirenbao.html 美人豹
    http://www.kanpocom.com/pro/MaxMan.html ペニス増大
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html アリ王
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html ANT KING
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 媚薬蟻王
    http://www.kanpocom.com/pro/zhuangsantian.html 壮三天

    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html Sex Slave
    http://www.kanpocom.com/Pro/SpanishFliegeD8.html SEX DROPS
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/VVK-Wenickman.html VVK
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/sex-drops5.html セックスドロップ

  • #39

    巨人倍増 (vendredi, 02 août 2013 05:15)

    漢方,漢方薬,精力剤,媚薬,ダイエット薬--漢方会社
    すべての取扱商品は専門家に検証、推奨され、100%正規品だと確保いたします。
    EMS(国際速達郵便)にて3日間に届く。商品到着100%保証!
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html 花痴
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpocom.com/jingliji/ 精力剤
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬
    http://www.kanpocom.com/zhongjue/ 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三体牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486
    http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html 天天素
    http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html 消渇丸
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼1号
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html 蟻力神
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html リドスプレー
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html くらはちほう
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html さんべんぼう
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html 勃起促進
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html 滋養強壮
    http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html 悍神
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html 新一粒神
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html 五便宝
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html 精力増強剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html 超級脂肪燃焼弾
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html 蔵八宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html 催情
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 勃動力
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html 男宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html 魔根
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮
    http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html 終極痩身
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html しんいちつぶしん

    http://www.kanpocom.com/meiyao/ 女性用媚薬
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/stlb.html 勃動力三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/weige.html 三鞭粒
    http://www.kanpocom.com/jianfei/feiman.html ダイエット薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuan-chun.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/zaoxie.html 早漏防止
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html 法国性奴
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html ナンパオ
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html ベニクモ
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春
    http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html 催情剤
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王 販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeizeng.html キョジンバイゾウ
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 通販

  • #38

    紅蜘蛛 (vendredi, 02 août 2013 05:06)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

  • #37

    巨人倍増 (vendredi, 02 août 2013 05:02)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王

    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛

    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴

    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝

    http://www.kanpoudonya.com/Energy.html 精力剤
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html 五便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html ru486 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html 男宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html 天天素
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 中絶薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html 蟻力神
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html 三體牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html 三体牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html VVK
    http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html 小情人
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html Wenickman
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 女性用媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html 催情
    http://www.kanpoudonya.com/list/19.html 殺精子剤
    http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html 蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html 終極痩身
    http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html FLY D5
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html 中絶薬RU486
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 経口避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html 絶對高潮
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売店
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 正規品
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html 威哥王 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html 威哥王三鞭粒

  • #36

    THE EXPOSER YA KAGAME IRASINGIZA KU MUGARAGARO IBIKORWA BYA LE PROPHETE YA TWAGIRAMUNGU (vendredi, 11 mai 2012 22:37)

    Padiri RUDAKEMWA,

    Ntacyo ukiramiye: Padiri NAHIMANA mwashinganye LE PROPHETE-Umuhanuzi, yarayigaruriye mu by'ukuri, ayigira intwaro y'umugambanyi usumbwa n'inda Yuda TWAGIRAMUNGU, bamwe basigaye barahimbye akazina ka TWAGIRAKAGAME.

    Mw'izina rya TWAGIRAMUNGU abereye umuvugizi, Padiri NAHIMANA
    aumaze iminsi asoza inyandiko ze zituka RNC, yinginga KAGAME ngo nakore igikorwa kitazibagirana mu mateka, yunga Abanyarwanda.

    Ku bantu basobanukiwe ibya politike y'inda ikinwa muri iki gihe n'abari kumwe na Padiri NAHIMANA, icyo gikorwa "amateka atazibagirwa" nta kindi bisobanura: ni ugusubiza Fawusitini TWAGIRAMUNGU umwanya wa Minisitiri w'Intebe.

    Nagira ngo nkubwire ko bishoboka ko ibitutsi uwo mugenzi wawe amaze iminsi ahata bamwe mu bashinze RNC na RNC ubwayo bitangiye kubyarira umusaruro Yuda TWAGIRAMUNGU n'abandi bafatanije guhakwa kuri KAGAME.

    Niba inkuru "nziza" kuri izo ndahiragasama itarakugeraho, soma iyi nyandiko ya THE EXPOSER ya KAGAME iha impundu iya LE PROPHETE ikorera TWAGIRAMUNGU na KAGAME:

    Kayumba and Mudacumura: Who is the “General”?
    http://www.theexposer.net/spip.php?article94

    N'ubundi, NKULIYINGOMA yari aherutse kwandika ko KAGAME atakagombye gukomeza guhendwa n'ibinyamakuru by'amahanga, ko LE PROPHETE ihendutse kandi ikora akazi neza.

    The Exposer ya KAGAME na Le Prophete ya TWAGIRAMUNGU ni mahwi rwose.

  • #35

    Karegyesa Kelvin (dimanche, 06 mai 2012 20:46)

    Niba hari uwumva icyo uyu #34 yashatse kuvuga nakinsobanurire. Njyewe ntacyo niyumviyemo.

  • #34

    abantu bimbwa gusa (dimanche, 06 mai 2012 11:58)


    sha umuboyi numuyaya iyo basweranye ngo bayara umuzamu.

    Abakunda ibyo iyi mfura Rudakemwa Ibabwra rero ntimwibure mwibonye.
    icyumweru cyiza mu Bugoryi.


  • #33

    Karimungabo (dimanche, 06 mai 2012 07:58)

    ʺHaramutse hari Leta itarangwa n’urukundo rugaragarira mu butabera, iyo leta yaba ari iki ? ʺ Agasubiza ati ʺYaba ari igico cy’amabandi gusa nta kindiʺ. Nanone Mutagatifu Agustini yabivugaga mu kilatini ati ʺRemota itaque iustizia quid sunt regna nisi magna latrociniaʺ (La Cité de Dieu, IV,4 : CCL 47, 102 : La pléiade, Paris 2000, p. 138). Mu gifaransa bifite ingufu kurushaho kuko bivugitse kuri ubu buryo : ʺUn Etat qui ne serait pas dirigé selon la justice se réduirait à une bande de vauriens, comme l’a dit un jour Saint Augustin : ʺRemota itaque iustizia quid sunt regna nisi magna latrociniaʺ (BENOÎT XVI, Lett. Enc Deus caritas est, Libreria Editrice Vaticana, Roma, 2006, n° 28).Igico cy'amabandi, une bande de vauriens = FPR, leta y' Rwanda, APD, dépite, senateri, abacamanza. Rwanda we !

  • #32

    NDAHURUZA (dimanche, 06 mai 2012 07:09)

    Padiri Thomasi,Dore urukundo rusesuye mumumpamagarire ye. Afire icyo avuze kuri#31

  • #31

    munezwro (dimanche, 06 mai 2012 06:23)

    Kuri Padiri Thomasi turangwe nurukundo nokubabariranira nibyo mwahamagariwe numvise hogato Kayumba ubwo yagiraga icyo avuze kucyaha wamushinje kandinawe adahakana. Nonese buriya ajemuntebe yapenetensiya ntabwo wavugango <kububasha nahawe ndakubabariyeye gend'amahoro >umushyumba mwiza asiga intama 99 akajya gushyaka 1 yazimiye ntaho ayihebera ibirura ngo biyitanyaguze. Padi kumajyambo wavuze kuri kayumba nanjye yanteye ubwoba yezu ati <ntimugacire abandi imanza..>iyo dutaramiye Yezu mwisakramentu ry'ukalistiya arababazwa n'imitimankiriya yaba Kayumba. Tujya tuvuga tuti <tugirire impuhwe kandi uzigirirenisiyose >buriya ubwo sawuli yicaga imbaga akanasenya kiriziya hari uwakekako Azashingira intahe Yezu? Tuve muri politiki hogato padi uzataramire yezu mwisakramentu ritagatifu maze azakwiyereke icyuyacyamaraso cyamurenze kubera imitima nk'iyabakayumba yicuza. Niba ntaburyarya. Padi twese dushakako kanyarwanda yishyir'akizana murwamubyaye ariko gendera isezerano ryawe. Ati <bababarire kuko batazi icyobakora>Padi iyo witeguriye gutanga isakramentu rya penetensiya ntawutakubaha. Uribuka ubwoumusore taters urusasu papa Paul II kandizi urubanza uko rwarangiye amusabira imbabazi ariko wowe ukaba umucamanza wiy'isi?_ Padi Uzi uriko utura igitambocyamisa kontamuntu wundi yakwipimaho NA. Bikiramariya arakubaha mur'uriyamwanya ,nkuko yabisobanuriye GATARINA(Catherine mutagatifu) padi haranira ihinduramatwara ariko Ari ntantama nimwe ugabije ibirura kandi tuziko ur'umushyumba mwiza uzagire icyo uvuze mugihe yagusanga muntebe yapenetesiya kandi uyje ubabazwa nimitimayicuza maze mugihe utura igitambo cyamisa woye kujya usiga inyuma imitima yashyengutse kandi uzakomeze utwigishe urukundo nk'itegeko riruta andiyose kandi nuburyo tuzitwara mugihe umuvandimwe azaba ashakako twigorora. Ikibazo mugihe umuntu yireze muri penetensiya apana muri gacaca avugako yarenze itegeko rya 5 Imana ntiyamubabarira mugiheyaba abonye uwomwanya wo kubyicuza akiri muzima mugihe hari abanga kuvakwizima

  • #30

    @ Padiri F. Rudakemwa. (dimanche, 06 mai 2012 04:24)


    Urakoze Padiri F.Rudakemwa,uri rudakemwa koko!
    Iyo nsomye inyigisho zawe ngotwa n'imirasire y'izuba ry'umunezero n'amahoro!Ndifuza ko ibingibi utwigishije binyuzurizwaho kuko intambara y"URUKUNDO" nk'uko Kiliziya irutwigisha ikunze kunsinda,akaba ariyo mpamvu ngusabye ngo unsengere cyane,kuko nemera ko isengesho ry'umukiranutsi rishobora guhirika imisozi y'urwango amateka yacu yanga akadutereza!!!
    Nawe kandi ugire icyumweru cyiza Muvandimwe!

    Gahondogo

  • #29

    Ururabo (dimanche, 06 mai 2012 04:08)

    Mwese mwasomwe ariko ntawabonye icyo uru rurabo rusobanura.Ururabo n'ikimenyetso cy'ishyaka socialiste muri France.Padiri yatinye kwerura ko Kagame yatanze
    7000000$ Kabira 6000000$ Nkurunziza 3000000$ bafasha Sarikosi ngo yongere atorwe. Adatowe ibihanga birareba mukirere.

  • #28

    FORUTUTNATUSI wangu (dimanche, 06 mai 2012 00:53)

    Uri hatari kweri! Ejo bundi hari umutipe wavugaga ngo yanga urwo rurabo turukura, nawe urushyiriraho icyo! Uri umujama, wowe ndagutinye.
    None se wangu? Ko usigaye uboneka ku rubuga gake bite???
    Cya Tomasi nsigaye nkizira, cyigize kongwe, ubundi amafoto yacyo yerekana ko kibayeho mu murengwe. Ubwo ntago bimfasha naraye nikirigita mu karingiti hano. Ntugirengo hari ikindi dupfa, yewe ntitugabana nawe isambu. Ariko ndavuga icyo ntekereza, niyo motto y'iyi site. Sibyo se?

    Gira ibyo ugira ariko ubutaha ujye wandika bike ariko inshuro nyinshi. Iyo wanditse ibintu birebire nka nyabarongo birarambirana.

    Icyumweru cyiza.

    Zikonke wangu!


  • #27

    @ # 23 (samedi, 05 mai 2012 23:16)

    Umva ariko kirarya abandi bo bakirya kikirakaza! ahubwo wowe nakugira inama yogufunga amatwi kuko abwirwa benshi beneyo bakayumviraho, niba nawe uri muri abo babwirwa, tega amatwi maze agukorogoshore niba kandi utarimo simbuka page ujye kuyindi kuko ubwirwa arabyiyumvira kandi afite numunwa wogusubiza, kereka niba usigaye urumuvugizi we kandi ibyo nabyo yabivuga kumugaragaro. Niko ye ngo tujye kuri exposer ngo niho bavuga ubusa? none se nyabusa we nkwibarize wowe se wagezeyo ujya he? ujya gushakayo iki? cyangwa wabonye nawe uhikubita ngo pi!! wavuze se ko wagezeyo bagukurugushura mumutwe none uragenda udandabirana kubera ijambo ryagukubise. Naho ibya padiri se shahu kugeza nuyu munsi ntiwari wamenya ibye? cyangwa se sha nukwigiza nkana ngo tumenye. Ese wowe iyo wumva amagambo aturuka muri aba bapadiri banyu wumva ari shyashya? hari ahandi se wari wumva abapadiri nkaba birirwa bateranya abantu uretse basekuruza babo nkabamusenyeri Pelaude na Class? nawe kandi uzi imbuto zavuyemo, namwe kandi muzabona imbuto zizava muri aya magambo yaba bene rusoferi icyizayavamo. Kandi none ho witegure ko izo ngaruka zamagambo yabapadiri banyu azabagiraho uruhare ndetse rukomeye, erega burya sibuno nimushake mujye mwitonda.

    Padiri nawe namwene wabo nabagira inama yokubanza bakicara bakibaza icyo babereyeho ndetse nicyo bahamagariwe, niba ari ugukomeza kwica nokuryanisha abantu, nyuma rero nibamenya ukuri bafate iyambere mukubwiza ukuri abanyarwanda amaraso abahumuraho ndetse banabisabire imbabazi, naho se kuguma bikingiriza le prophete nabambari babo bibwira ko bibuza ikosa ryabo bakoze kuba ikosa.

    Nawe rero nakubwira iki kurikira sinkubujije ariko mbaye nkurahiye kuzaruha nkumwe wa Kavuna.

  • #26

    RUKOKOS (samedi, 05 mai 2012 22:58)

    CYA RUKOKOMA NGO KIGIYE GUTAHA !! NKA RWIGEMA .
    YARAYE AKORESHEJE INAMA !! ASABA IMPEREKEZA ABITWA BA MBONIMPA

  • #25

    Kuri Rudakemwa na benewabo (samedi, 05 mai 2012 22:58)


    Mbanje Kubasuhuza

    Urukundo mwihaye Kwigisha abantu ahangaha Ruragoye kugerwaho.
    Ahubwo Igishoboka kugerwaho ni Ubuyobozi buzira icyenewabo n'amarangamutima ashingiye ku nkomoko.
    Ibi kugirango bizagerweho Dukeneye Abayobozi bubaha ABENEGIHUGU kandi batinya guhemuka.

    kugirango tubone amahoro yukuri i RWANDA
    DUKWIRIYE KUGIRA INSTUTITIONS ZIKOMEYE,zazindi ZIDASHINGIYE KU MUNTU RUNAKA CYAGWA K' UBWINSHI BW'ubwoko KANAKA.

    Amahoro kuri Twese.

  • #24

    From: umuvugizi.com (samedi, 05 mai 2012 21:21)

    Dore urukundo abanyarwanda bari gutozwa:

    Mu itohoza ryakozwe n’Ikinyamakuru Umuvugizi, ryerekana ko 90% y’abanyeshuri barangiza muri za kaminuza n’amashuri makuru badafite akazi kubera kubura ibikomerezwa bya FPR bibashyigikira mu kubona akazi hirya no hino yaba muri leta ,ibigo byayo cyangwa abikorera ku giti cyabo .

    Benshi muri abo banyeshuri twavuganye badutangarije ko ikibazo cy’ akazi gikomeje kuba ingorabahizi kubera ko imyanya hafi ya yose ku isoko rya akazi yiganjemo aboherejwe n’ibyegera bya Perezida Kagame, cyane cyane inzego z’umutekano hamwe na Perezida Kagame.

    Bamwe mubo twavuganye baravuze ngo: “ Kugeza ubu iyo tugiye gukora ibizamini mu myanya itandukanye yaba muri leta cyangwa ibigo byayo usanga inzego z’iperereza ziyobowe n’urwego rw’iperereza DMI arizo ziganje mo abakoresha ibizami, ni bityo abahabwa amahirwe y’akazi akaba ari abashyigikiwe n’ibikomerezwa bya Perezida Kagame”.

    Abandi nabo twavuganye nabo basanga icyenewabo cya FPR mu itangwa ry’ akazi kirenze icya MRND . FPR igihe yarwanyaga ubutegetsi bwa MRND yavugaga ko irimo ku rwanya icyenewabo hamwe n’akazu ka MRND ariko igitangajye ni uko FPR hamwe na Perezida Kagame biyubakiye umutamenwa w’icyenewabo kuva ku myanya y’ubuyobozi bw’igihugu kugeza ku murenge .Ayo mabwiriza y’ishyiramubikorwa ry’umutamenwa w’ikimenyane akaba ayobowe n’umufasha wa Perezida Kagame Jeannette Nyiramongi Kagame , Minisitiri Musoni James , Col Dan Munyuza , Gen Karenzi Karake hamwe n’umwicanyi ruharwa Gen Jack Nziza.

    Zimwe mu ntore za FPR nazo zahejwe mu mirimo !

    Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu ntore z’ishyaka riyoboresha igitugu FPR , bemeza ko babahatira kujya mu ngando z’intore kugira ngo bajye mu mashuri makuru cyangwa babone akazi n’abagiye muri izo ngando bakaba bakomeje guhezwa mu kazi kubera kutagira ibikomerezwa bya Perezida Kagame bibashyigikira mu gihe bapiganirwa bya nyirirarureshwa kugira ngo bahabwe akazi hirya no hino mu myanya y’ubuyobozi bw’igihugu .

    Rusatira , Kigali .

  • #23

    Kuri #21 n'uwiyita Kabanda (samedi, 05 mai 2012 21:03)

    Sha mukure iterabwoba aha. Padiri niba yaricishije uriya muvuga ntimuzi aho inkiko ziba? Harya sha ibi muba mubikora ngo muce intege Padiri n'abasomyi ba leprophete? Igihe cyarabarenganye ndugu. Mbarangire urubuga rubabereye mwakoreraho amateshwa yanyu? Murebe www.theexposer.net niho muzasanga bagenzi banyu bavuga ubusa bakorera.Inyigisho za Padiri niba zitabareba mufunge amatwi yanyu.

  • #22

    Abanyarwanda we! (samedi, 05 mai 2012 20:53)

    Ubu bamwe muri twe bagiye kuza gutangira kwandika amafuti hano? Padiri ibi atubwira nibyo byabuze kandi bikibura mu Rwanda ngo tugire amahoro. Erega hutu, tutsi,twa turi bamwe! Dupfa inda nini nta kindi. B uri wese arwana akurura yishyira und ati nutampaho bimeneke. Ubwo se tuzakina iyi mikino na ryari?

  • #21

    @ # 8, #10, #12 (samedi, 05 mai 2012 20:50)

    Ndumva mwikomye kabanda mwese,icyo kabanda yavuze mutemera niki? ko we yatanze numugabo ko uyu padiri wanyu mwahize intwari undi mupadiri yicishije akanatanga nizina ryuwo yishe mwe ko mbona byabatangaje? ngirango abamuhakanyije mwese ntawugira ati: dore urabeshya kuko byagenze gutya nagutya wowe ibyo uvuga nibinyoma byawe. Ariko kabanda arivugiye kumugaragaro mwese mutangiye kumwanjama! ngo padiri nuburyo tumuzi koko? umva nawe aya marangamutima yanyu.Ese ikibatangaje nigiki yavuze? ese nuko mutunguwe nokumva ko iyi ntwari yanyu yaba yarakoze hasi? cyangwa mutunguwe nuburyo wenda ibanga mwari muzi mwenyine mwe nintwari yanyu rigiye hanze? muzajye kumubaza icyamuvanye mugihugu maze ababwire, nanjye ndigiza nkana, none se ko abahunga ikibirukankamo bose bavuga ngo bahunze Kagame ngo yaragiye kubica cyakora Kagame yaragowe nawe!! none ngo muratangara!! nibitaribi muzabimenya igihe kimwe nikigera kandi sinshidikanya ko mwe nabo mwahinduye intwari zanyu muzinjira murwobo rwicuraburindi.
    Gusa icyo nabagira ho inama kuko nzi ko abenshi hano birirwa bisararanga kururu rubuga ari urubyiruko nuko mwatekereza uburyo mwakwiyambura izo ngirwa ntwari zanyu kuko zo zirabashuka ejobundi zizaba zakuyemo akazo maze mwe musigare muhangana nibibazo byakarande babaraze. nabagira inama rero yokwiyambura ayo macakubiri nurwango babigisha mukazana izo mbaraga zanyu mukubaka igihugu nkabandi banyarwanda kuko namwe gikeneye izo mbaraga zanyu nibitekerezo byanyu aho kubishyira mumugambi wokugisenya.

  • #20

    DR RUDASINGWA THEOGENE OUR MANDELA (samedi, 05 mai 2012 20:04)

    MANDELA WO MURWANDA NA MARTIN LUTHER WABANYARWANDA AGIYE KUZABA DR RUDASINGWA NA GEN KAYUMBA KUKO ALIBO KOKO BAHARANIRA UBWIYUNGE BWABAHUTU NABATUTSI , KANDI BALIMO GUTERA AKAMO BASABA KAGAME KUTAGUMA YICA ABAHUTU URUBOZO , NO KUBAKORESHA UBURETWA NGO BARAHINGIRA HAMWE , BAKABATEGEKA IGICIRO BAGULISHAHO IBYO BARUHIYE !!

  • #19

    Ngo ntabo kureba iyo Film kandi 98% byabanyarwanda barayitegereje (samedi, 05 mai 2012 19:55)

    TO : ALL GENERALS NOTABLY H.E. GEN KAYONGA CHALRS
    (samedi, 05 mai 2012 08:36)


    FROM : YOUR BELIER
    TO : H.E GEN KAYONGA CHARLS .


    CC: ALL GENERALS MOJ , CPT , 2 LT .


    FLASH INFO :VERY URGENT !

    GEN KAYONGA ,

    NKUKO ABASILIKALI UYOBOYE NAWE UBWAWE MUMAZE IMINSI MWUMVA UKO KAGAME ASUZUGURA ABASILIKALI NDETSE UBU AKABA AGEZE AHO ABAGERERANYA NA CYOMORO WE YIREREYE MBESE ABAGERERANYA NKABANA MURUGO RWE , KAYONGA URABYIKA TUZA MULI ' CND ' IRYA MISSION NTIYALI IYURUKUNDO URABIZI !! WAKOREYE ABANYARWANDA WEMERA NDETSE NO KWITANGA URUTAHA MBERE !!! SO GEN THINK ? WHAT DO YOU THINK ?? ARE YOU HAPPY WHILE THE PEOPLE ARE SUFFERING ? GARURA AMAHORO MUBANYARWANDA , WUNGE ABANYARWANDA , UZANDIKWA MUMATEKA Y'IGIHUGU REMEMBER THIS !! ONE MAN CAN SAVE ALL RWANDESE !! IF YOU FAIL THIS BE READY FOR 2 THINGS :
    TO DIE OR TO RUN AWAY . KAYONGA , MAKE A COUP !! WHAT ARE YOU WAIT FOR ......... THE TIME IS NOW !! NUDAFATA KAGAME , CG UKABITINYA , WE AZAGUFATA !! THE CHOICE IS YOUR YOURS !!! THAT IS YOUR LAST POSITION AND LAST CHANCE !!
    HIT THE IRON WHEN IS HOT !! KAGAME WIRALIRA NGO NAWAMUTINYUKA , KAYONGA UNAMUSANZE MUBIRO NTIWAMINIGA AGASEPFURA LIMWE AGAPFA !! NIYO BYABA AMAKOFE WAMUTERA LIMWE GUSA !!!SO KUKI AGUKANGA ? AKURUSHA KURASA ? YAKURUSHIJE KURASA KUVA 90 ? ABA JP NTUZABATINYE NABO BARAMURAMBIWE YILIRWA ABAKUBITA NUBWO ABASHUKISHA AMAZI Y'INYANGE !NUDUFARANGA !! UZAMUCAKIRA BAZAMUYOBOKA NIYO YABA CAPORAL !!! NIMUTINDA MUZITEGURE GUPFUKAMIRA CPT WUMUJEPE ,USHAKA KUNGA ABANYARWANDA


  • #18

    INTABAZA Y'UMUSORE (samedi, 05 mai 2012 19:20)

    nibyo koko URUKUNDO rurakenewe, ariko uwiteka aragirati"BANA BANJYE NAHAYE UBWENGE BWO GUTEGEKA ISI NGAHO MUGIRE UBWENGE NTIMUBE IBYANGWE!!! "muri ubwo bwenjye tugiremo urukundo runenga uyu n'uriya ukorera sbandi amakosa we atifuza kuyagirwa.
    duca imanza zitabera, ahubwo zibereye!
    twirinda guca iteka kuko UWITEKA abitubuza!
    tutivangura kiko twese twaremwe mwishusho y'IMANA.
    TUNNYEGA Ubutegetsi butabereye abaturage.
    IMANA YIRIRWA AHANDI IGATAHA I RWANDA IKOMEZE ITURINDE!

  • #17

    Nibwirire padiri (samedi, 05 mai 2012 18:21)

    Rwose ibyandikwa kuri le prophete iyaba byageraga ku banyarwanda bose mu Rwanda hahinduka byinshi hari hakwiye projet yo gusohora udutabo dukubiyemo amakuru asohoka kuri uru rubuga bityo akagera kubanyarwanda benshi kuko nkuko mubizi abanyarwanda bafite acces kuri internet nimbarwa.

  • #16

    Inkotanyi zabica (samedi, 05 mai 2012 18:12)

    http://www.igihe.com/politiki/amakuru-124/perezida-kagame-yasabye-buri-wese-kunoza-imirimo-ashinzwe.html

  • #15

    Lettre Encyclique (samedi, 05 mai 2012 18:04)

    Padi mushobora kuduha aho twakura iyi baru Encyclique mururimi rw'icyongereza.

    Ikibazo cyo kubura urukundo kwizirika kubyisi kuruta kwizirika kubo ku isi kiri mubantu bavuga icyongereza kurusha ko tugisanga mubavuga igifaransa. Mwibuke ko Gatolika ntagatifu ikomoka ku ntumwa yamaze imyaka nimyaniko yaraciwe nabayivumbuyeho babahirika bakuriwe nubwami bwabongereza.

  • #14

    KAVARUGANDA (samedi, 05 mai 2012 16:37)

    Padi , izi nyigisho iyo zitangirana n'iki kinyamakuru cyanyu abanyarwanda baba bageze mu bwiyunge bukomeye ! erega njya mbabwira n'ubundi buriya niho KAGAME abatsindira we nta moko yamamaza kdi iyo wakoze ibyo adashaka ntabaza ngo uvuka mubuhe ?
    Naho bamwe mubo mbona hano nuguhuza abanyenduga n'abakiga byarabananiye , urwo rwango ni urwiki ?
    Niba ari abaturage muvugira mubavugire bose kuko barabana kdi basangiye ibibazo ! ariko kuko mutinya Politique ya Kagame kuko igaragarira buri wese , mwese mwigumiye ku moko , nimuve kuri ibyo mwigishe urukondo , mukore project nziza ya sosiyeti murebe ko abanyarwanda batazabayoboka !

  • #13

    KUBWIMANA (samedi, 05 mai 2012 15:40)


    Urakoze Padiri Rudakemwa!!

    Ubu ahasigaye ni ugusenga , tugasengera u Rwanda. n'abanyarwanda tugira tuti:

    "Mana ushobora byose,
    Mana itagira ikiyinanira turagusabye.
    Ibyo ukunze byose biremera,
    Ibyo ushatse byose bigashoboka.

    Ni wowe wenyine ushobora kurema imbeho ishyushye
    Ni wowe wenyine ushobora kurema umuriro ukonje,
    Ni wowe wenyine ushobora gutuma Kagame ahinduka
    Akagira umutima w'abantu, agakora icyabagirira neza.
    Tumugushyize mu maboko ngo umuhindure bwangu,
    Amen!"

  • #12

    Emanuel (samedi, 05 mai 2012 15:40)

    Ngaho lero!!!!! Nkibivuga!!!!!!!
    Dore nk'uyu Kabanda! Ubwo se pe pe ubaye mu biyemeje gutatira Urukundo!!!!!
    Igihe kirageze ngo Imana itabare uru Rwanda!

  • #11

    Celestin. (samedi, 05 mai 2012 15:32)

    Padiri ibyo wigisha ni byiza ariko aho abanyarwanda bageze nta rutangira igihari uretse ko tubasengera gusa.Hera ku gihe cya Kayibanda ,ubu se ubu butumwa iyo Aba Parimehutu babwigishwa tuba tugeze aha?Ese ingoma ya Habyara iyo aya Mahame yigishwa ntbyari kuba ari byiza bikaturinda akaga?None se abanya politiki b abanya Gitarama bazize iki?Ese aho barengeye mujya mubivuga?Ese Lizinde wambaye ishapule muramuzi?yagarutse yambaye indi yahawe na FPR? tumubonye turumirwa,none se FPR yakoranye na Lizinde na Kanyarengwe ibyo murabyibuka?None se muzigisha FPR urukundo?Kwicuza?musenge gusa nta kindi kuko iriya ngoma izasiga yoretse ubwoko bw abanyarwanda kuko ubu barakorera inda.Ikibazo si abahutu cg abatutsi ikibazo ni inda nini.

  • #10

    #7 (samedi, 05 mai 2012 15:26)

    Wowe Kabanda comments seven uje ute????!!!!! Ubuse utukiye iki uyu Padiri? Wibwiye se ko ari muri za Gacaca za sobuja uri gushinjamo ibinyoma? KABANDA uteye agahinda niba ubishoboye wongere wandike usabe imbabazi ujye kumavi ubwire abihaye Imana bagusengere kandi uraba ubohotse wera nka bwa bufu bwo mu Ruhango.

    Kabanda gira URUKUNDO n'icyumweru kiza. Imana iguhe umugisha

    Alfa et Omega

  • #9

    umushi (samedi, 05 mai 2012 15:08)

    URUKUNDO NTIRUZASHINGIRA KUTURERE MWA BAPADRI MWE MUKORERE ABANYARWANDA NTIMUKORERE YUDA RUKOKOMA NA BARABASI NDAGIJIMANA KANDI MWEMERE MWICUZE IBYAHA MWAKOZE IMANA IBASIGE AMAVUTA YAYO

  • #8

    NSUBIZE (samedi, 05 mai 2012 15:07)

    Niko KABANDA we, ubwo koko uramvu atari kubeshya ngo Fortunatus yicishije mugenzi we Padiri BONEZA! Koko urabona Fortunatus na naïvete ye aruwo kwicisha umuntu. Yewe, nemera byinshi ariko sinshobora kwemera ko Fortunatus yakwica cg akwicisha umuntu. Ninkuko umuntu yaza akakubwira ngo INTAMA YISHE IKIRURA!!!!

  • #7

    Kabanda (samedi, 05 mai 2012 14:49)

    Ugize ngo URUKUNDO Fortinatu?? iyo uba wemera ibyo uvugishwa ntuba waricishije Padiri BONEZA wari mugenzi wawe!!!! uzagwa ku gasi ahubwo kuko amaraso ye azakuzerereza nka Gahini.

  • #6

    Ukuri kwose (samedi, 05 mai 2012 14:43)

    Inyigisho ya Padiri inyibukije umubyeyo wakundaga kuvuga ati "Isuku igira isoko umwanda ugira akazu". Niho navanye kwemera ntashidikanya ko ibyiza Padiri avuze bihoraho kuko bifite isoko k'uhoraho. Naho ibibi byose umuntu arabyiyubakira akabyisenyera igihe yishakiye.Ntakibi kibaho kidaturuka k'umuntu bihitana agasiga ibyiza bihoraho kuko bikomoka k'uhoraho. Ibibi byose birangira igihe cyose nyirikubitekereza yiyemeje kwanga gukomeza kubitekereza no kubishyira mu bikorwa. iyo atabikoze biramuhitana ibyiza bigakomeza.Ukunda ntategereze gukundwa ahora yunguka n'ubwo benshi babifata nko kwiyibagirwa (naïveté). Urukundo koko ntawaruvuga ngo arurangize atirariye ngo abeshye yibeshya k'urumenya kurusha iyamuremye. Urakoze Padiri.

  • #5

    Bizengarame. (samedi, 05 mai 2012 14:21)

    Ariko se aba bapadiri ntibaba babona ko muri week end aribwo tuba dufita akanya ko kujya kuri net; Ibi uvuze ni byiza ariko twabyumvise kuva ku bwa ba Classe, Gasabwoya, Bigirumwami, Gahamanyi,Sibomana na ba Mbonyintege, Rukamba, Bimenyimana... ni byo bavuga. Ubu rero aho tugeze dukeneye akantu k'ubwenge , mbese nka kumwe Nahimana ajya abikora. Ubona ko atugezaho ijambo ry'Imana ariko agakora uko ashoboye akarihuza n'ibibazo by'iwacu ku buryo bituma umuntu agira inyota yo kongera kusoma nka bimwe twitaga gucurura cyera u Rwanda rukiri u Rwanda abantu bataramira ku marwa bagasabana. Harabaye ntihakabe. Yego singaye ibyo wanditse ariko ujye utekereza niveau y'abantu bajya kuri internet. Ibyo wandiste simbigaye ariko jye ndabona ri ibyo kubwira abantu b'i Nyabitimbo, i i Kibangu, i Nyagahanga,i Nyarubuye....Ko tukwemera ku mateka kuki utajya uhuza amateka y'igihugu cyacu n'ijambo ry'uwiteka utugezaho.
    Icyumeru cyiza mukozi w'Imana arik onizere ko Nahimana areab uk oatugenza naho ubundi twaba turumanze kuri iki muri iyi week end.












  • #4

    Vraiment!! (samedi, 05 mai 2012 14:16)

    Amen.

  • #3

    Emmauel (samedi, 05 mai 2012 13:11)

    Urakoze Padiri. Amagambo nk'aya rwose tuba tuyakeneye cyane. Ubu iyi week-end yacu irakomeza kutubera nziza.
    Nizere gusa ko nta nkonkobotsi iza kwiha kugutuka, dore ko bamwe tutajya twumva!
    Twese twese hamwe mu Rukundo rw'Imana yacu.

  • #2

    Shimirwa Nyagasani (samedi, 05 mai 2012 12:54)

    Urakoze padri wacu "abyirwa benshi akunvwa nabeneyo".
    "kumenya Imana ni bwo bwenge,kuva mubyaha niko kujijuka".
    kandi Imana ni urukundo.
    Padri Rudakemwa, Imana ikurinde, ikongerere imigisha.Suhuza Thomas.

  • #1

    Komera (samedi, 05 mai 2012 12:38)

    Ugize neza Nshuti y'Uwiteka...komereza aho kuduhugura
    Ubundi nkwisabire akantu...ubwo wagize amahirwe yo gutondakanya inyuguti ku byerekeye amateka,Nibuze uzakomeze ugere aho watwandikira agatabo kavuga incamake mu rurimi rwacu amatekaa ya Rwanda...hari byinshi bitazwi ibihari bikaba byanditswe mu ndimi z'amahanga...urwacu rukabihomberamo...Imana iguhe amaho n¡umugisha.