jeu.

03

mai

2012

Padiri N.Thomas araganira n’uhagarariye IBUKA-Nyamasheke: Kubaka igihugu cyacu cy’u Rwanda ni ibya twese!

Bwana Bagirishya JMV , uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyamasheke.
Bwana Bagirishya JMV , uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyamasheke.


Nk’uko ikinyamakuru Igihe.com cyabitangaje mu nyandiko cyise “Abapadiri bandika kuri leprophete n’ababaha amakuru bongeye kwikomwa”, ndifuza kugira icyo nibwirira  Bwana Bagirishya JMV wahagarariye IBUKA i Nyamasheke, muri gahunda yo gusoza icyunamo muri ako Karere, taliki ya 13 mata 2012. Ndashingira ku byo uwo muyobozi yavuze aho….”yasabye inzego zibishinzwe ko zabikurikirana, aba bapadiri (F.Rudakemwa na T.Nahimana)  nabo bakaza mu murongo mwizabagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu”. Iryo jambo naryakiriye neza ndetse ndibonamo intambwe ikomeye mu myumvire y’ibibazo byugarije igihugu cyacu. Niyo mpamvu nanjye nifuje kumugaragariza ko naritaye mu gutwi. Muri iki kiganiro, ndagaruka ku bintu bitatu ari byo : umugambi mwiza wo kugira uruhare mu kubaka igihugu(1), inzira nziza yo gutanga umuganda wo kubaka igihugu(2) n’inzitizi zibuza Abanyarwanda bose gutanga umuganda wabo(3).

 

1. Kugira uruhare mu kubaka igihugu


Igihugu cy’u Rwanda ni icy’Abanyarwanda bose. Na none ariko tuzi ko mu mateka y’ibihugu, ntabwo kumvisha abaturage bose b’igihugu ko bagisangiye ku buryo bungana ari ibintu byizana. Bisaba umurimo ukomeye w’abayobozi n’abarezi banyuranye wo gucengeza mu mitwe n’imitima y‘abaturage ko bose banganya uburenganzira mu gihugu (éducation civique). Mu Rwanda rero uwo murimo uracyakenewe kuko kuva ku ngoma ya cyami, abantu batojwe ko u Rwanda rwari urw’umwami n’ibyegera bye bonyine, abandi baturage bagafatwa nk’abagererwa gusa, ndetse rimwe na rimwe bakamburwa byose , bagacibwa mu gihugu,  bakoherwa bakajya kwangara mu mahanga! Kuri Repubulika ebyiri zabanje, nabwo byaragaragaye ko habayeho Abanyarwanda bumvaga ko igihugu ari icyabo kurusha abandi, hashingiwe ku bwoko cyangwa uturere! Aho FPR ifatiye ubutegetsi mu 1994, ngira ngo na none biragaragarira buri wese ko abafite ubutegetsi bifashisha Abatutsi bacitse ku icumu, bakumva ko igihugu ari icyabo bonyine, akaba ari bo bonyine bazi neza uko gikwiye kubakwa, abatari muri iryo tsinda bo bakaba bihanganirwa gusa ariko mu by’ukuri nta kindi cyiza bakora uretse kuba "IBIPINGA" bisenya igihugu!


Ubwo kandi ku ruhande rw’abahoranye ubutegetsi nabo bumva Urwagasabo rwaragushije ishyano kuva ku munsi igihugu gifashwe n’abanyamahanga…aba bakaba nta kintu kizima bashobora kuzanira Abanyarwanda uretse gusahura igihugu no kwigwizaho imitungo, kurenganya Abaturage no kubateragiza.

 

Ubwo buryo buhabanye bwo kubona igihugu n’abenegihugu, ntibushobora gufasha Abanyarwanda KUBAKA igihugu kizima! Tuzahora duterana amagambo (dialogue de sourds), buri ruhande rwishyira aheza, rubona abo ku rundi ruhande nk’ ABANZI  b’igihugu (Hostes)! Kuva no hambere, intambara ni aho zagiye zituruka. Ushaka no kumva neza uko jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa yahera aho!

 

Nyamara iyo ushishoje neza , usanga izi mpande zombi zifite ikintu gikomeye kizihuje : ni ukwihambira ku gihugu cyababyaye, ndetse umuntu abyise urukundo rw’igihugu gakondo ntibyaba ari ugukabya. KIDOBYA iza ikica byose, nta yindi itari ka KAGESO ko gushaka KWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu, ukanga gusangira n’umuvandimwe kandi nawe abifiteho uburenganzira bungana n'ubwawe! Iyo abavandimwe bombi bahisemo gufunga umutwe, bakanangira umutima wabo, bakanga kumva ijwi ry’ubwenge bubasaba gushyira mu gaciro, nibwo bose bihutira gushyira mu ngiro ya mvugo igira iti TURA TUGABANE NIWANGA BIMENEKE!

 

Mu Rwanda byaramenetse muri 1959 no 1973, naho muri 1994 birahomboka! Nyamara se isomo twigira kuri ayo mateka ni irihe? Aho nitutiyemeza gukemura ku buryo budasubirwaho icyo kibazo cyo KWIKUBIRA , mu myaka iri imbere aha u Rwanda ntiruzikura ku ikarita y’isi , mbese aka wa mugezi w’isuri wisiba ? Umuhanga Martin Luther King yigeze kuvuga ijambo rifite icyo ryatwigisha, twe Abanyarwanda bo muri iki gihe, aho yavuze ati “Il nous faut apprendre à vivre ensemble comme des frères sinon nous allons périr ensemble comme des imbéciles”. Koko rero niba tutiyemeje kubana neza nk’abavandimwe tuzapfira gushira nk’Udushwiriri ! Ndabona uhagarariye IBUKA i Nyamasheke  na we tubyumva kimwe akaba ariyo mpamvu ahamagarira Padiri Thomas Nahimana na Padiri Rudakemwa gufatanya na we n’abandi  Banyarwanda kubaka igihugu !  Ikibazo gisigaye ni iki : ibyo tuzabigeraho dute ?

 

2. Inzira nziza yo kubaka igihugu ni iyihe?


 

Abanyacyubahiro bari i Nyamasheke:Uhereye i Bumoso: Honorable Renzaho Giovanni, Mayor wa Nyamasheke...
Abanyacyubahiro bari i Nyamasheke:Uhereye i Bumoso: Honorable Renzaho Giovanni, Mayor wa Nyamasheke...

 

 

(1)Inzira yo gukomeza guterana amagambo ariko mu by’ukuri ntawe utega amatwi icyo undi avuga, nta witaye ku maganya n’ akababaro by’undi…, nta cyo ishobora kumarira Abenegihugu kuko nta gisubizo itanga. Abantu barakomeza bagashyamirana kugera ku munsi basumiranye bakicana.


(2)Inzira yo gufata intwaro tukongera tukarwana iracyashoboka ariko nk’uko twabyiboneye n’amaso yacu kandi benshi muri twe bakabihomberamo : intambara irasenya ntiyubaka.


(3)Inzira yo guhindura igice kimwe cy’Abenegihugu INDOREREZIIBIRAGI n’ABAGERERWA ifite agaciro gake cyane kuko itanga agahenge gusa mu gihe abakandamijwe bariho bategura intambara yo kwihimura!


(4) Inzira NZIZA ni imwe ishoboka nk’uko Umuyobozi wa IBUKA-Nyamasheke abivuga: Kubwira ababishinzwe bakareba uko Abanyarwanda bahura BAKAGANIRA, bagafatanya kubaka igihugu cyabo.

 

Inzira nziza ni iy’IBIGANIRO. Abashinzwe kureba uko iyo nzira yanyurwa n’Abanyarwanda bose, ni Umukuru w’igihugu n’abamufasha kuyobora u Rwanda muri iki gihe. Niba bashishikajwe no kubaka igihugu , nibamenye ko batazacyubaka bonyine, badafatanyije n'Abanyarwanda bose. Kandi rero nta kundi byashoboka batabanje gukuraho inzitizi zibangamiye bamwe mu Benegihugu.

 

3. Inzitizi zibuza Abanyarwanda bose gutanga umuganda wo kubaka igihugu.


Muvandimwe  uhagarariye IBUKA i Nyamasheke, iyo myumvire myiza ufite tinyuka uyisangize abayobozi b’igihugu cyacu. Basabe gukuraho inzitizi zibuza Abanyarwanda bari mu gihugu n’ababa hanze yacyo gutanga umuganda wo kubaka u Rwanda. Hari ibimenyetso bibiri bikomeye leta ya Paul Kagame yaha Abanyarwanda mu buryo bwo kubereka ko yifuza uruhare rwa buri wese mu kubaka gihugu: Gushyingura idéologie yiswe ingengabitekerezo ya jenoside no gukingura urubuga rwa politiki.


(1)Gukuraho igikangisho cyitwa “Ingangabitekerezo ya jenoside”


Kubaka igihugu bitangirira mu kwinenga, abantu bakagira ubwisanzure bwo kugaya ibitagenda neza mu gihugu. Umuco mubi wo guhora dutera abategetsi icyotezo no mu gihe bazambije ibintu, ni yo nzira yoroshye yo kuboreka no gusenya igihugu. Na none ariko gutegeka igihugu si ikintu cyoroshye, kuko ukora ari na we ukosa. Ibyo si igitangangaza. Ni yo mpamvu koko hatagomba guhora havugwa ibitagenda gusa. N’’ibigenda neza bigomba kuvugwa bigashimwa kugira ngo bikomeze. Umutegetsi ukora neza akwiye gushimwa kuko bimutera akagufu ko gukomeza kwitangira igihugu. Ariko rero burya hashimwa uwumva! Iyo umutegetsi ashimwe n’abaturage aba ari ukugirango akomerezeho kubakorera ibyiza!


Dore aho ibintu bipfira: iyo ubutegetsi bwapfuye amatwi, bukirengagiza nkana AKAGA abaturage barimo, gahunda zipyinagaza rubanda zikitwa imiyoborere myiza, inyungu bwite z’Agatsiko k’abategetsi zikitiranywa n’inyungu z’igihugu cyose….birumvikana ko imiborogo n’imivumo ari zo mpundu bene abo abategetsi bahorana. Nyamara  abo bategetsi baramutse bahinduye ingiro, abaturage bagahabwa agahenge, bakaryama bagasinzira nta terabwoba ribari hejuru, uwo mwuka mwiza wagarukira abategetsi, nabo bakarya utwabo batikanga ko abaturage babivumburaho bakabanyuza mu ryoya! Muri make, iyo abaturage bahagaritse umutima, abategetsi nabo ntibagoheka! Bene ubwo buzima bunaniza buri wese, abategetsi n’abategekwa, ugasanga nta we ushyira uturaso ku mubiri! Ni ko bimeze mu Rwanda muri iki gihe. Nyamara iyo mihangayiko nitwe tuyitera, cyane cyane abategetsi, baba ab'inzego z'ibanze n'ababakuriye,  nibo nyirabayazana : umuntu asarura icyo yabibye! Biba amahoro, uzasarura amahoro. N’ubwo ngo inda ntindi uyiha amata ikaruka amaraso, aho ibihe bigeze, Abanyarwanda uwabaha amahoro, akabarinda inzara n’agasuzuguro, bamuyoboka nta buryarya. Ni uko mbibona.


(2)Gukingura urubuga rwa politiki


Ibitekerezo byubaka igihugu si ibibonetse byose, ku mwanya wa mbere haza ibyo mu rwego rwa politiki. Gufunga no kwica Abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ntibijyanye n’umugambi mwiza wo guha agaciro umusanzu w’Abenegihugu bose mu kubaka igihugu.


Abafunzwe kubera impamvu za politiki nibafungurwe nta yandi mananiza: Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deogratias Mushayidi…nibatahe bafatanye n’abandi kubaka igihugu.


Na none abashaka gukorera politiki mu Rwanda bakwiye kumva ko ibyiza ari ukwitabira IBIGANIRO BYUBAKA aho gushyira imbere guterana amagambo, kwitana bamwana, no guharanira inyungu z’UDUTSIKO dushaka ubutegetsi gusa…Inyungu z’Abanyarwanda bose muri rusange, cyane cyane rubanda rugufi (Abahutu,Abatutsi n’Abatwa)  nizo zikwiye guhabwa agaciro gakomeye ku muzani w’ibikorwa byubaka igihugu. Umutungo w’ibanze w’igihugu cy’u Rwanda si amagorofa y’abazungu bituriye i Kigali gusa , ni UBUZIMA BWIZA bw’abenegihugu bose, n'abituriye  mu giturage barimo!


Na none kandi kubungabunga inyungu rusange (Intérêt général)  bijyana no kubahiriza no kurengera inyungu z’abantu ku giti cyabo. Iyo Leta iteshutse ku nshingano yayo ikomeye yo kurengera umutungo bwite (“ la propriété privée”) wa buri muturage, aho gushaka inzira zose ziwongerera agaciro, ikawuvogera cyangwa ikawambura umuturage, haba mu buryo bw’urugomo rusanzwe , haba no mu buryo bw’amategeko afifise , iyo Leta iba icukurira igihugu cyose imva ! Umuturage wambuwe utwe yabura ate kubika inzika izashyirwa ari uko ikoze ishyano? Abategetsi bakwiye rwose kwirinda uwo mutego mutindi badahwemo kugwamo. KUGANIRA n’abaturage nta buryarya ni yo NZIRA nziza yo kuzana iterambere mu gihugu. Gusa burya kuganira ntibyoroshye, ubanza ariyo mpamvu kenshi abategetsi bakwepa iyo nzira bagahitamo gukoresha igitugu.


Kuganira bisaba guca bugufi abantu bose bakumva ko bareshya, ko baharanira indagagaciro zimwe: Amahoro,Ubwumvikane n'Ubutabera. Nta we uganira n’umusuzugura, kirazira.


Kugira ngo Abanyarwanda bashobore kuganira by’ukuri bisaba ko abari ku butegetsi nabo bakwemera uruhare bagize mu gusenya igihugu ariko bakerekana n’ubushake n’ubushobozi bafite bwo kubaka igihugu cyiza kurushaho.


Kuganira bisaba ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho barekera aho kureba ibitagenda gusa bakiyemeza kwirengagiza byinshi byahise hagamijwe kubaka ejo hazaza hatuje.


Kuganira bisaba kutabona mu wo muganira ibibi bye gusa, ahubwo ugatera intambwe yo kwemera n’ibyiza yakoze cyangwa se ashobora gukorera igihugu.


Kuganira ni yo NZIRA NZIZA yonyine yasubiza igihugu cyacu akabara. Abashyira intambara imbere baraturangaza bataretse no kudusubiza inyuma.

 

Umwanzuro


Muvandimwe uhagarariye IBUKA muri Nyamasheke, nkwifurje kudahindukira mu ijambo wavugiye ku mugaragaro : uzatubwirire abo babishinzwe ko uretse n'abapadiri F.Rudakemwa na T.Nahimana, hari n’abandi Banyarwanda benshi bifuza kugira uruhare mu BIGANIRO BYUBAKA igihugu cyacu. Bategereje ikimenyetso kizima…ubundi twese hamwe tugatangira kwandika andi mateka azahesha ishema u Rwanda n’Abanyarwanda.


Padiri Thomas Nahimana.

 

 

Commentaires : 95
  • #95

    d10媚薬 (vendredi, 02 août 2013 05:30)

    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRX-Oil.html ビグレックス
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強通販
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/weigewang.html イカオウ
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/pro/zsj.html 経口避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 本物
    http://www.kanpocom.com/pro/Oil.html ビグレックス オイル
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html イーリーシン
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html v26 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/meiyao/cuiyin.html 催淫
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html ハナチ
    http://www.kanpocom.com/jingliji/精力剤
    http://www.kanpocom.com/jingliji/xingyuji.html Xing霸
    http://www.kanpocom.com/pro/superfatburning.html FAT BURNING
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/pro/kingse-qidian.html 奇勝カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged6.html SPANISCHE FLIEGE
    http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html ウェイカワン
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/pro/yuxiut.html 御秀堂
    http://www.kanpocom.com/pro/xinqumei.html 曲美 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 正規品
    http://www.kanpocom.com/pro/jugen.html 巨根カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei.html 曲美
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬

    http://www.kanpocom.com/Pro/USA-Excitement.html 興奮剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/pientze-huang.html 片仔廣
    http://www.kanpocom.com/meiyao/媚薬販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/FLYD5yuan.html D5 原液
    http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 蟻王
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 男1號
    http://www.kanpocom.com/Pro/xouzhentang.html 日本秀身堂
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/kunchong-fen.html 西班牙昆虫粉
    http://www.kanpocom.com/pro/meirenbao.html 美人豹
    http://www.kanpocom.com/pro/MaxMan.html ペニス増大
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html アリ王
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html ANT KING
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 媚薬蟻王
    http://www.kanpocom.com/pro/zhuangsantian.html 壮三天

    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html Sex Slave
    http://www.kanpocom.com/Pro/SpanishFliegeD8.html SEX DROPS
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/VVK-Wenickman.html VVK
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/sex-drops5.html セックスドロップ

  • #94

    巨人倍増 (vendredi, 02 août 2013 05:15)

    漢方,漢方薬,精力剤,媚薬,ダイエット薬--漢方会社
    すべての取扱商品は専門家に検証、推奨され、100%正規品だと確保いたします。
    EMS(国際速達郵便)にて3日間に届く。商品到着100%保証!
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html 花痴
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpocom.com/jingliji/ 精力剤
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬
    http://www.kanpocom.com/zhongjue/ 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三体牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486
    http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html 天天素
    http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html 消渇丸
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼1号
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html 蟻力神
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html リドスプレー
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html くらはちほう
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html さんべんぼう
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html 勃起促進
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html 滋養強壮
    http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html 悍神
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html 新一粒神
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html 五便宝
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html 精力増強剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html 超級脂肪燃焼弾
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html 蔵八宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html 催情
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 勃動力
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html 男宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html 魔根
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮
    http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html 終極痩身
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html しんいちつぶしん

    http://www.kanpocom.com/meiyao/ 女性用媚薬
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/stlb.html 勃動力三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/weige.html 三鞭粒
    http://www.kanpocom.com/jianfei/feiman.html ダイエット薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuan-chun.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/zaoxie.html 早漏防止
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html 法国性奴
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html ナンパオ
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html ベニクモ
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春
    http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html 催情剤
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王 販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeizeng.html キョジンバイゾウ
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 通販

  • #93

    紅蜘蛛 (vendredi, 02 août 2013 05:07)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

  • #92

    巨人倍増 (vendredi, 02 août 2013 05:02)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王

    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛

    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴

    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝

    http://www.kanpoudonya.com/Energy.html 精力剤
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html 五便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html ru486 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html 男宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html 天天素
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 中絶薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html 蟻力神
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html 三體牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html 三体牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html VVK
    http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html 小情人
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html Wenickman
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 女性用媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html 催情
    http://www.kanpoudonya.com/list/19.html 殺精子剤
    http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html 蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html 終極痩身
    http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html FLY D5
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html 中絶薬RU486
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 経口避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html 絶對高潮
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売店
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 正規品
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html 威哥王 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html 威哥王三鞭粒

  • #91

    THE EXPOSER YA KAGAME IRASINGIZA KU MUGARAGARO IBIKORWA BYA LE PROPHETE YA TWAGIRAMUNGU (vendredi, 11 mai 2012 23:04)


    Padiri NAHIMANA,

    Birumvikana ko wifuza gukorana na IBUKA. Biragaragara ko iyo bibaye ngombwa ugerageza no kwibagirwa ubutagondwa bwawe. Guhaha ni byo by'ingenzi kuri wowe na TWAGIRAMUNGU.

    Mw'izina rya TWAGIRAMUNGU ubereye umukozi, umaze iminsi usoza inyandiko zawe zituka RNC, winginga KAGAME ngo akore igikorwa kitazibagirana mu mateka, yunga Abanyarwanda.

    Ku bantu basobanukiwe ibya politike y'inda ikinwa muri iki gihe n'abo muri kumwe, icyo gikorwa "amateka atazibagirwa" nta kindi: ni ugusubiza Fawusitini TWAGIRAMUNGU umwanya wa Minisitiri w'Intebe.

    Nagira ngo nkubwire ko bishoboka ko ibitutsi umaze iminsi uhata bamwe mu bashinze RNC na RNC ubwayo bitangiye kubyarira umusaruro TWAGIRAMUNGU n'abandi mufatanije guhakwa kuri KAGAME.

    Niba inkuru nziza itarakugeraho, soma iyi nyandiko ya THE EXPOSER ya KAGAME iha impundu iya LE PROPHETE yawe ikorera TWAGIRAMUNGU:

    Kayumba and Mudacumura: Who is the “General”?
    http://www.theexposer.net/spip.php?article94

    N'ubundi, NKULIYINGOMA yari aherutse kwandika ko KAGAME atakagombye gukomeza guhendwa n'ibinyamakuru by'amahanga, ko LE PROPHETE ihendutse kandi ikora akazi neza.

    Muri abo gusabirwa.

  • #90

    ubumwe (dimanche, 06 mai 2012 20:56)

    Padiri Thomas Nahimana, igikozi cha Rukokoma, umushi wigisambo agamije gusenya opozisiyo nyakuri. Abagwaye bumutwe batazi icho bashaka. Mwatashe mwu Rwanda Kagome akabamena imitwe. Mwabisambo bi changungu......Muragafa mutabaye aba padiri. Mureke gusenya opozisiyo na matiku yanyu.

  • #89

    @ (#86):Wibeshye urubuga!!!! (dimanche, 06 mai 2012 04:49)


    Gushyira aya mahomvu n'ibinyoma bya Musoni kuri uru rubuga ni ugusembura abakunzi barwo!Ou c'est une provocation,ou c'est une blague de mauvais goût!!!
    Bitumye nongera kwibuka:
    -Rugambage Sherif mwishe
    -Ingabire Karoli mwishe
    -Uwimana na Mukakibibi muhejeje mu gihome
    -Gasasira usigaye abundaguza ngo mutamuhitana, n'abandi,...
    None mwa ngunzu mwe,ngo"Ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Rwanda!!!"
    Allez vous faire F......(ndifashe)

  • #88

    PSYCHOLOGUE/PSYCHIATRE???????????? (vendredi, 04 mai 2012 17:32)

    NDI MURI VACANCES UBU MFATA IGIHE GITO CYO GUSOMA COMMENTS HANO ARIKO CONCLUSIONS NI IZIHE:
    -ABANYARWANDA BENSHI BARWAYE MUMUTWE,uru rubuga ndabona rwarabaye décharge nkiriya yabaga Nyanza ya Kicukiro niba ikihaba!! ndisobanura: benshi bafitiye uburakari abandi, kandi amagambo siyo bikorwa ntaninkovu y'uruvugo!
    none se uratuka abahutu uri aho mu Rwanda ukabyandika kuri internet nkaho wabanjirije kuri abo baturanyi cg se abo wirirwa ubona buri munsi?

    Uratuka Kagame uraho mu Rwanda kandi uzi aho akorera naho aba nkaho wagiye ngo umushake umuteme kariya kajosi k'inzokz

    undi arabyandika ari hanze amaze guhaga heineken cg jupiler nkaho nutwo duke yadushyikiriza bariya birirwa banyagirwa n'imvura ya Kongo barwana n'izo nyenzi za Ntaganda na kagame!

    TWANDIKE BIKE KANDI URUHANDE TURIMO TUGIRE IBIKORWA AHO KUGIRANGO URU RUBUGA RUBE UN ENDROIT POUR SE DEFOULER DE NOS HAINES KANDI ATARIBYO BIZADUKURIRAHO KAGOME

    TWIBUKEKO ZATEYE ZITUNGUYE MWIBANGA!!!!!

    KANDI BENE SEBAHINZI BARI MU GIHUGU NI BENSHI BARAKAYE BAZABUFASHA....TWIHUTE TUDASANGA BABAMAZE

  • #87

    nibisilikali biraboshye !! bisa naho bili Mabuso (vendredi, 04 mai 2012 09:10)

    Dore abo basilikari baba baje muli ibyo byenda byabo ngo ubwo balimo gutera ubwoba !!! bajye bambara civilian niba baba bashaka kuza muba civil dore ko ntanuba yabatumiye !!
    iterabwoba linuka gusa !! nabo basilikali se ko ali imbohe baba baruhira iki ?? bose ubwo burenganzira twaka barabugira !! Bwahe !!!! bilirwa bakubitwa inshyi imbere yabagore babo nabana babo !! hahahahahaha abasilikali da !!! niba ali abo kwica abahutu byo barabishoboye !!! kubakanga byo ntibi9gishoboka !

  • #86

    Ijambo rya Minister James Musoni (vendredi, 04 mai 2012 08:49)

    Banyarwandakazi, Banyarwanda, Nshuti z’u Rwanda,

    Itariki ya gatatu Gicurasi, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru.

    Uyu mwaka insanganyamatsiko iragira iti:“Ubwisanzure bw’Itangazamakuru bufite ingufu zo guhindura imibereho y’abantu.”

    Nk’uko bimeze hirya no hino ku isi, u Rwanda rwemera ko itangazamakuru rifite ubwisanzure rigira uruhare mu guhindura imibereho y’abantu. Mu Rwanda, Ubwisanzure bw’Itangazamakuru bushimangirwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo za 33 na 34.

    Ibyo rero bigaragaza nta gushidikanya ko u Rwanda rwemera ko itangazamakuru ryisanzuye ari ingenzi mu guhindura imibereho y’abantu bigamije kubateza imbere.

    Ni muri urwo rwego rero duhora dusesengura imiterere n’imikorere y’itangazamakuru mu Gihugu cyacu, kugira ngo dushobore kunoza ingamba za politiki no kuvugurura amategeko kugira ngo twubake itangazamakuru rigeza u Rwanda ku cyerekezo rwihaye, kandi tugendane n’isi yose yisanzuye mu iterambere.

    Umwaka ushize, igihe twizihizaga umunsi nk’uyu, Leta yari imaze gufata ibyemezo bihamye bigamije gushyigikira impinduka n’ivugurura by’itangazamakuru mu Rwanda kugira ngo rishobore gukorera mu bwisanzure buhagije.

    Muri ibyo byemezo twavuga nko (1) gushyigikira ko itangazamakuru ryandika ryakwigenzura mu mikorere (self-regulation), (2) kuvugurura Ikigo cya Leta cy’Itangazamakuru –ORINFOR igahinduka Ikigo rusange cy’Itangazamakuru–RBA (3) Kwambura Inama Nkuru y’Itangazamakuru inshingano zo kugenzura no gutanga amabwiriza mu mikorere y’Itangazamakuru, ahubwo ikibanda mu kubaka ubushobozi bw’Abanyamakuru (4) kwegurira abikorera ibinyamakuru bya Leta byandika (5) gushyiraho urwego rwa Leta rushinzwe ubuvugizi n’itangazamakuru hagamijwe korohereza abanyamakuru mu kazi kabo.

    Kuri uyu munsi rero turimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bose, turishimira intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa izo ngamba maze kugaragaza. Ikindi kandi, twakoze ubushakashatsi bugamije gushyira ahagaragara ibipimo by’itangazamakuru mu Rwanda –Rwanda Media Barometer-.

    Ibyo bipimo bizakomeza kudufasha kwisuzuma no gusuzuma iterambere ry’itangazamakuru dushingiye ku bipimo bifatika, kugira ngo abafata ibyemezo n’abagena politiki (gahunda) babone amakuru afatika.

    Ibi byose bishingiye ku cyerekezo Leta y’u Rwanda ifite cyo kugira itangazamakuru rifite ubwisazure buhagije n’uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu.

    Turizihiza uyu munsi kandi tuzirikana ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu isakazamakuru. Kimwe muri iryo koranabuhanga, ni itangazamakuru mpuzambaga (Social media). Leta ikomeje gushakisha uburyo bwose bushoboka bwatuma abaturage bakoresha iryo sakazamakuru rigezweho kugira ngo ribatezimbere.

    Nagirango nzoze nongera kuvuga ko tuzakomeza gushyigikira no guteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru, harimo no gushyigikira gukoresha ubuhanga n’ubumenyi bigezweho mu isakazamakuru kugira ngo bigere kuri buri muturwanda kandi bimugirire akamaro.

    Mbifurije mwese Umunsi Mwiza Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru. Mugire amahoro.

    Minisitiri JAMES MUSONI

    Ubwanditsi bw’Igitondo.com

  • #85

    Kuri Comments # 57 (vendredi, 04 mai 2012 08:29)

    Igitekerezo cyawe kirashishikaje kandi sinkigaya.

    1.Biramutse nta Gatsiko gakorera inyungu zako gusa byaba ari prometteur. Biramutse ari ukuri ko ari umuntu umwe gusa ufata icyemezo cya nyuma yaba ari dictature ishobora kuba mbi cyane cyangwa nziza : yaba mbi abamufasha baramutse ari abantu bakorera inda zabo gusa ; yaba nziza mu gihe yaba afite ababimufashamo bakunda abaturage, bashaka ineza y'igihugu kuko icyo gihe bashobora kubaka system juste ntawe ubakoma mu nkokora. Icyo gihe abautrage barabibona , bakabishima , bakabikunda. Indi rwaserera yava he ?

    2.Ku byerekeye democratic processus, nabyo sinabirwanya BUT hari ukuntu iyo processus murimo yaba amélioré, abaturage bakayibonamo vuba batagombye kubabara cyane no kuba mécontents kuko iyo bamaze kuba abarakare ibyo mwita processus yashoboraga kuba nziza bihinduka impfabusa, byose bakabiterera hejuru !Peine perdue!

    Bikwiye kuganirwaho cyane, kugira ngo bigire amahirwe menshi yo kubona ababishyigikira bakanabisobanurira abandi.

  • #84

    Abcd à maputo (vendredi, 04 mai 2012 08:09)

    Padiri urakoze. Njye nackurega gusenya sinzi aho babikura. Birumvikana ko ari abambari b'ibukuru cyangwa se abahezanguni. Ntugacike intege. Erega ayo magambo si ayawe, ni ay'ububasha bwa Nyirububasha. Nyamara ngiriye inama abategetsi bacu, bafungura imitima yabo bakareka kuyinangira. Uzabatekerereze ibyago bya Misiri igihe pharaon yari yaranangiye umutima aho kumva ibyo Imana imubwira mukurekura abayisiraheli ngo batahe iwabo! Komeza ubutumwa kugirango abategetsi b'u Rwanda batazagira icyo bitwaza ngo Imana ntiyavuze. Baranyumve neza simvuze ko Padiri ari Imana, ni intumwa yayo dore ko itajya ihinduka, uko Yari iri ni ko iri iminsi ya none iteka ryose. Ba Izayi, Yeremiya, Daniel, Malakiya, nubu baturimo kuko natwe turi ubwoko bw'IMANA. Ntawakwïhandagaza rero ngo avuge ko Imana itabona iby'iwacu. Ihabwe icyubahiro ubu n'iteka ryose!

  • #83

    KAMANAYO WE (vendredi, 04 mai 2012 07:20)

    SHA IMANA IGUHE UMUGISHA/ UNYIBUKIJE BONHEUR/MOSHI/KANZAYIRE/KAMANAYO-DIRECTEUR/...SHA WIRINDE NTIHAZAGIRE AMARASO WISHYIRAHO/KUKO IBIJE BIRUTA KURE IBYAHISE/KANDI IBIGANZA BIRIHO AMARASO NTIBIZAROKOKA. PRESIDENT UZAJYAHO NYUMA Y INGOMA YA FPR /YIZE KU KIVUGIZA. SINAMUKUBWIRA FOR SECURITY REASONS. NIWE UZAKORA IBYANANIYE ABANDI: KUVUGA UKURI. ABATUTSI BARASHIZE KIVUGIZA MURI 1994/ ABAHUTU BARASHIRA MURI 1994-2000. MURI 1993 BA BAROKORE BO KWA KARISA MURI KOMPANYI BAJYAGA BATUBWIRA
    NGO IMANA YABERETSE IBIKOMEYE TWE DUPINGA NONE NDORERA. UBU NONEHO HANO I NEW YORK BYACITSE ABAZUNGU BIYIRIJE BARIRIRA U RWANDA NGO IBITARIGEZE BIBAHO KW ISI BIRARUGWIRIRIYE.NGO ABAFITEYO RELATIVES MUBAKUREYO /IGIHE GISIGAYE KIRABARIRWA KU NTOKI Z IKIGANZA KIMWE

  • #82

    mitimasi (vendredi, 04 mai 2012 05:33)

    hari ikigabo twahuriye muri ibyo birori byo kwibuka cyahoze muri ex Far kigendera kumbago kuko twakirasiye mu ruhengeri muri 1992, cyafashe ijambo nkigihagarariye ibuka,sinibuka niba ari Kagano cgwa ntendezi. ibuka nayo yaracengewe kabisa

  • #81

    NAHAYO (vendredi, 04 mai 2012 04:49)

    mbonye umwana w'umujyi, sha ku kivugiza harahindutse Cyane ubu,nange nahize kuva 1988 kugeza 1991 mu wa gatatu, mpava njya mu RUGUNGA. NUSHAMBO OMAR, BONHEUR wo kwa GISIGA, MAHIGIGI,EGIDE wa AUDUSTIN bariho DESIRE na THIERRY abana ba KARINDA VIANNEY bariho, ariko abana ba RUBABURA sinzi neza kuko yishe abantu benshi mu ntambara 1994 hanyuma INKOTANYI zihageze zirihorera zimuca umutwe ziwumanika kuri cya kibuga cya volley iruhande rwa KANTINE, niba abana be batarishwe sinamenya, hanyuma umuryango wa DIDACE urahari DIDACE arafunze muri 1930 ku MUHIMA.

  • #80

    Hutu Power niyigaragaze (vendredi, 04 mai 2012 01:06)

    Hari uwatanze igitekerezo kigira giti : "Ikibazo rero cy’abagira nyirabayazana y’ibibazo abashinze hutu power bigaragara ko ari ukushakira umuti w’ibibazo aho utari. Ndetse witegereje wasanga abahoze ari hutu power aribo bagira agaciro mu maso y’abahutu bibasiwe na FPR kurenza uko bagaha Twagiramugnu n’abamushyigikiye."

    None iyo Hutu power yaribonye kare irihe ngo tuyige inyuma ? Ariko muzi gukinisha ibintu ye !!

  • #79

    Mutembe Azarias (vendredi, 04 mai 2012 00:18)

    Mbega igitekerezo cyiza! Ariko rero mwese mugomba kumenya ko iyo Inkotanyi yiyemeje kuganira niba igisubizo ari ibiganiro, wakwibuka 1994,..muganira yamaze kukwinjira! Thomas ntukibeshye, ngo ugiye mu mishyikirano, kuganira nazo,......uzareke muganirire kuri uru rubuga naho wibeshye ukazegera,..zizakohereza aho zashyize Kinani....!

  • #78

    @ 63 (jeudi, 03 mai 2012 23:41)

    Irakaguhama iyo jenocide uvuga ko yahiriye abandi. Sha baca umugani ngo umugabo mbwa aseka imbohe, wenda wowe uvuga gutyo ushobora kubyuka mugitondo ugasanga so, nyoko, bene wanyu bose babamaze babishe urwagashinyaguro ukisanga usigaye kuriyisi wenyine maze nawe ukunguka nkuko uvuga ko bungukiye muri jenocide. Ariko ko muzamenya ryari ko amaraso mwamenye abamereye nabi maze musubize inkota murwubati. sha vuga ibi uzi ko utuye ahatagerwa nyamara ujye wibuka ko na Mugesera mumyaka makumyabiri yaragaramye azi ko isi yabaye iye ubu aryamye muri 1930. nawe rero icejekere.

  • #77

    mahoro désiré (jeudi, 03 mai 2012 23:29)

    niko bantu basoma uru rubuga ko ndangisha incuti yanjye twaburanye mwamfashije! ndarangisha kwizera arsène bamwe bambwiye ko yaba ali muli suède!! ndamukumbuye cyane kuko dusangiye byinshi! niba asoma uru rubuga twaliganye muli secondaire twaherukanaga dushyingura araza kwiyumva!

  • #76

    Munyentwari (jeudi, 03 mai 2012 23:22)

    Padiri Thomas kwomera turagushyigikiye niwowe mushumba nyawe ubasha kuragira intama z'Imana ugerageza kwamagana ibirura bikomeje kuzica.Burya ukuri kuraryana cyane kubantu babi nka FPR.Padiri ntugacike intege kuko abaza nibo benshi bagushyikiye naho ababi bizageraho batsindwe.
    Kwomera cyane kuri uwo mugambi mwiza ukomeye wafashe wo gushakira abanyarwanda amahoro.

  • #75

    RPF yubakiye kubatutsi nuduhanga twababyeyi bacu (jeudi, 03 mai 2012 23:15)

    ingengabitekerezo ibaye ikibazo mu rwa gasabo
    (jeudi, 03 mai 2012 20:22)


    INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE IGIYE KURAMARIRA ABANTU MURI GEREZA! MenottesTumaze iminsi twumva abantu benshi mu gihugu, mu turere dutandukanye tw’igihugu batabwa muri yombi ndetse bamwe bakajyanwa imbere y’ubucamanza aho ubushinjacyaha bubasabira ibihano biremereye.

    Ahanini ibyo baregwa ni amagambo baba bavuze byaba ku bushake bwabo, hari abumviswe nabi ibyo bashakaga kuvuga, ababajije ibibazo, tutibagiwe no kubeshyerwa.

    Ibi bigaruka kuri rya tegeko ryakunze kuvugwaho rihana ingengabitekerezo ya Genocide ridasobanutse, kuko akenshi biragoye kumenya uburyo rikoreshwa n’abo rigenewe.

    Hari amagambo umututsi ashobora kubwira undi mututsi ntabihanirwe ariko ayo magambo avuzwe n’umuhutu ashobora gutuma afungwa imyaka 25! Igikomeza gutangaza abantu n’uko ayo magambo umututsi ayabwiye umuhutu nta cyaha kiba kirimo! Mu gihe kandi ngo abanyarwanda bose ari bamwe nta moko aba mu Rwanda!

    None se ko amategeko uko agena ibyaha cyangwa ahana ibyaha avangura abantu akurikije amoko Leta yo ihera kuki ivuga ko nta moko ahari mu Rwanda?

    Ibimaze iminsi biba mu Rwanda bimaze kuba agahoma munwa! Abanyarwanda batacitse kw’icumu ni bake cyane kuko byibura buri munyarwanda yari afite umuhiga mu gihe runaka iyo amushyikira yari kumwirenza, ikibabaje n’uko hari n’abavuye mu mirambo y’abandi bamaze kwicwa, abana bakuwe mu mirambo y’ababyeyi babo, n’abandi batsembewe imiryango bagasigara bahagaze nk’ibiti batitwa gutyo!

    Ubu Leta y’u Rwanda ifashe abitwa ko bacitse ku icumu nk’abana ba bajeyi, agakomye kose Leta iza kubahoza, mu kubahoza kandi hari abandi banyarwanda bahita babigwamo byaba bifite ishingiro cyangwa ntaryo, sinzi niba Leta itabona ko ibyo yita ubumwe n’ubwiyunge ngo bigeze kuri 80% ahubwo biri munsi ya 8%!

    Abasesengura basanga Leta ya FPR yarungukiye kuri Genocide cyane cyaba:
    -Ku mfashanyo z’amahanga
    -Kwemerwa n’amahanga
    -Gukoresha Genocide mu gukumira abanyapolitiki
    -Gukoresha Genocide mu gusahura Congo (iyo bagiye gusahura Congo ngo baba bagiye gukumira Genocide)
    -Kwikinga inyuma ya Genocide ngo ibi FPR yakoze cyangwa igikora itabibazwa
    N’ibindi…

    Muri ibi byose abacitse kw’icumu Leta ihora ibeshya ko iharanira baza mu bya nyuma bihangayikishije Leta ya FPR, nayo ikabashakira ubuhendabana bwo kubashukisha ngo batabona ko Ubutegetsi bwa FPR bwubakiye kuri bo, no ku rupfu rw’imiryango yabo. Leta ya FPR itinya ko basaba guhabwa agaciro gakwiranye n’inyungu ubwo butegetsi bubakuramo ndetse ikanatinya ko bakwivumbura bakabona uruhare FPR yagize mu byababayeho aho kubona FPR nk’umucunguzi wabo.

    Bumwe mu buhendabana Leta ya FPR ibaha, ni nko kubereka ko bari hejuru y’abahutu bagasa nk’aho babahaye uburenganzi bwo kubakoresha icyo bashatse. Byaragaragaye muri Gacaca aho abantu bamwe ndetse b’abere byabaga ngombwa ko baha ruswa abacitse ku icumu ngo batabashinja ibinyoma muri Gacaca. Mu giturage ho byari birenze aho umuntu wacitse ku icumu yahingukaga ku kabari abandi baturage bakarwanira kumusengerera kugira ngo barebe ko bwacya kabiri.

    Ariko icyo abo bavandimwe bacu bacitse kw’icumu batabona n’uko umuhutu FPR ikeneye ntacyo bashobora kumukoraho n’iyo yaba hari abo yahitanye!

    Mu gusoza twasaba Leta gukoresha ingufu zayo mu kunga abanyarwanda, no kubaha uburenganzira bungana imbere y’amategeko aho gukomeza guhembera urwango ruterwa n’akarengane abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu bakomeje kugirirwa. Icyo nabwira abacitse kw’icumu n’uko batakomeza kwishinga ubuhendabana FPR ibaha bakibuka ko abo bagirira nabi ari abaturanyi babo kandi ko inzira Leta ya FPR iri kubaganishamo ishobora kubatura mu manga. Nkanashimira abacitse kw’icumu b’abagabo banga kugirwa ibikoresho ahubwo bagaharanira kubana neza na bagenzi babo. Ikindi nagaya abahutu bamwe bafite imitekerereze mibi y’ivangura n’imvugo zihembera urwango.

  • #74

    BECAREFUL 2 (jeudi, 03 mai 2012 22:37)

    D-Exiled journalists : I am lucky to be still alive. I was put in jail several times under General Kagame’s regime due to the editorials and the cartoons I published in Umuseso newspaper. I regularly received death threats until I took the decision to flee the country. Rwanda surely figures among the contries with the biggest number of exiled journalists. Dozens of fellow Rwandan journalists fled the country and chose to keep silent for the sake of their life, since the Kigali regime does not fear to follow critics and kill or attempts to kill them abroad. [Case of journalists Charles Ingabire, Wilson Rutayisire and Jean-Bosco Gasasira.] I am afraid too, but I have always choosen to speak.
    http://rwandinfo.com/eng/rwandan-president-kagame-approved-assassination-of-umuvugizis-editor/
    http://www.salem-news.com/articles/august022011/rwanda-rfp-tr.php

    Honorable members of the William Penn University Community,

    You have now my humble testimony which I hope will open your eyes on the person whom you are inviting to address a commencement speech. That means he should be taken for model by graduates. My opinion is that those young people would feel disgusted come they to find out the true identity of General Paul Kagame.

    Best regards,
    Ismaïl Mbonigaba
    Journalist
    Former Chief Editor of Umuseso Newspaper
    mbonigaba@gmail.com

    PS : Please note that the information herein concerns exclusively media and journalists.

  • #73

    BECAREFUL (jeudi, 03 mai 2012 22:36)

    To the Members of the William Penn University Community

    Honorable members of the William Penn University Community,

    You have decided to invite General Paul Kagame, the President of Rwanda to give the commencement speech to a graduating class on May 12, 2012.
    To many people, this will look like the lack of information about that « guest of honour ». However, in case you are properly informed about General Paul Kagame, outrage will be the slightest feeling that people may have about your move.
    I am writing as a Rwandan journalist exiled in Canada since the year 2005. I fled my country in 2003 for the sake of my life. As a journalist I witnessed or investigated most atrocities [civil war, genocide and insurgencies] that befell Rwanda since 1990 until today. All things considered, I am now in position to assert that General Paul Kagame is a criminal.
    You may surely have facts on which you can base to make General Kagame champion « in human interest issues » (quote from Oskaloosa News), but nothing in the World can overshadow his role in the tragedies that have devastated Rwanda and the entire African Great Lakes Region for two decades now.
    Concerning human rights, peace and justice, General Paul Kagame is all the opposite of what an American spirit may be proud of, and here my winks to you will just touch Media and Freedom of expression.

    A-Ban of free media in Rwanda : Only sycophants and praise singers are tolerated in Rwanda as journalists. All critical media outlets have been banned or suspended (Umuseso, Rwanda Newsline, Umuvugizi, Umurabyo and Umuco) under General Kagame regime.
    http://digitaljournal.com/article/290545

    B-Imprisonnment of independent journalists : Recent cases include two female journalists Agnes Uwimana and Saïdat Mukakibi respectively sentenced last month (April 1012) to four and three years in jail.

    http://greatlakesvoice.com/breaking-rwanda-supreme-court-reduces-journalists-sentences/
    http://www.freedom-now.org/campaign/agnes-uwimana-nkusi/

    C-Assassination of independent journalists : My thoughts join in grief the families of fellow journalists who have been killed by the regime of General Kagame since the latter came to power:
    - On November 30th, 2011, journalist Charles Ingabire of online InyenyeriNews was murdered by Rwandan secret agents while living in exile in Kampala, Uganda. Asked about this terror act, General Kagame cynically replied that the critical journalist was just an impostor and a swindler.
    -Jean-Leonard Rugambage, alias Cherif, of the Weekly Umuvugizi was shot dead at his gate in Kigali on June 25, 2010;
    -J.M.V. Hategekimana of the Government Weekly Imvaho, was murdered on the night of 11 to 12 March 2002;
    - Wilson Rutayisire (alias Shaban) : Former Managing Director of the Government Bureau of information and broadcasting was assassinated in Congo in 2000 after differences of opinions erupted between him (officer in the army) and General Kagame.
    -Held in degrading conditions and suffering from diabetes, Hélène Nyirabikari died in prison in 2000 ;
    -Emmanuel Munyemanzi, head of production at TV Rwanda, was killed May 5, 1998;
    -Apollo Hakizimana, editor of the weekly Umuravumba, was killed on April 27, 1997;
    -Manasseh Mugabo, former head of the Kinyarwanda section at Radio Rwanda, was murdered August 19, 1995.
    We can not ignore the almost fatal assault against the journalist Edouard Mutsinzi by an RPF commando on January 29, 1995. The attack left the editor of Le Messager-Intumwa for dead, and until today he is not yet intellectually rehabilitated in his European exile. Mr. Edouard Mutsinzi is recognized first journalist victim of censorship under the Rwandan Patriotic Front (RPF) system.
    I do not think the list is exhaustive.

  • #72

    Reader (jeudi, 03 mai 2012 22:24)

    Ubu butumwa bwa padiri Thomas buracyenewe cyane ku banyarwanda cyane cyane abitwa abategetsi. Abategetsi bagomba kumenya ko ari bo ba mbere mu gushyiraho urubuga rukwiriye abanyarwanda batangiramo ibitekerezo byabo nta mananiza. Aha ndabwira cyane cyane Kagame wirirwa azenguruka amahanga apfusha ubusa amafaranga ya leta ngo arajya gufata ibihembo bidafite icyo bimaze aho kwicara ngo yegere abaturage ababaze icyo bifuza.
    Ndasaba leta y'u Rwanda, abao bitwa ko bagize gouvernement ko bagomba kwiminjira mo agafu, cyane cyane bakameny ako na Nyina w'undi abyara Umuhungu kandi uko bagirira abandi ko niba na bo batabigiriwe aban ababo bazabigirirwa. Abasilikarei bumvire ho, abumva bose ko bafite FAVOR (inyoroshyo) mu Rwanda, bacishe make bemere gusangira n'abandi. Ibyo bibwira ko bitababaho bizaba ku bana babo. hari uwari Uzi ko Mutsindashyaka yazafungwa? hari uwari uzi ko Kayumba Nyamwasa azahunga? Ari kagame, ari umutegetsi wo hasi woroheje, mwe mbasabye gukorera abaturae aho gukorera inda zanyu.
    Ubumwe bw'abanyarwanda burabareba muri iki gihe cyane kurusha ikindi gihe cyone:
    1) umutekano w'abatutsi mu Rwadna ntuzagerwaho niba abahutu badafite umutekano, bityo rero kugira ngo abatutsi bishyire bizane, mu gihe kandi kizaramba, abatutsi bagomba guha amahoro abahutu, bakabareka bakishira bakizana mu rwanda rwabo.
    2) Abahutu bagombakumva ko baomba kuabahiriza umutekano w'abatutsi uko byagenda kose. Abahuntu ntibagomba guhora bibwira ngo abatusti ni nyamuke ngo bazajya babica igihe cyose bashakiye. Abahtu bagomby ekuba barigiye isomo muri Congo, bakaba barabonye ko abo bita nyamuke bashobora kubahashya mu gihugu, ndetse yew bakabasanga n'iyo mamahanga bahungiye. Bityo rero kugir ango abahutu batazahora bagushwa mu mashyamba, bagomba kwitwrarika umutekano w'abatutsi mu Rwanda.
    Ibibibntu bibiri bitabaye, nta mahoro azaboneka, ywe n'umwana wa kagame nta mahoro azgira. Kagame we simuvuze kuko asa nk'aho amahoro ntacyo amubwiye.
    U Rwanda rugire amahoro!

  • #71

    sehene (jeudi, 03 mai 2012 22:24)

    KAGAME nasubira CONGO ni nako kurangira kwe erega

  • #70

    Kuri Jerome # 64 (jeudi, 03 mai 2012 22:02)


    Uragira uti :
    " .... mukomeze muruke ngo muravuga nawe ubitayeho kereka kiriya gicucu twagiramungu mukorera".

    None ko ntawe ubitayeho se uje kubitaho buryo ki, iyo wicecekera. Ahubwo turebye neza, uri mu bafana babo.

    Maze ubundi uzige kudatoba imyandikire y'ikinyarwanda, kukivuga nabi byo warenze ihaniro.

  • #69

    joe (jeudi, 03 mai 2012 21:57)

    Fora ni nde? nyirabiyoro yamwise Rukirigitangwe rwa mudatinya, naho magayane amwita Rwabujindiri rurya ntiruhage!

  • #68

    Observer (jeudi, 03 mai 2012)


    @ Wowe Jerome,

    Mbere yo kuza hano, ukiha gututuka abashinze uru rubuga, baha ijambo buri wese, abantu bakisanzura ...

    Wabanje ugashaka mwarimu, wawundi wigisha mu mashuri abanza, maze nawe akakwigisha ibihekane ?
    Jya kwiga ibihekane, maze ubone kugaruka mu bandi bagabo / bagore bandika kuri uru rubuga !

    Urumva wa muswa we, Jerome ?

  • #67

    NO SENSE (jeudi, 03 mai 2012 21:33)

    KURI NUMBER 65 IBYO WANSITSE NI NO SENSE NIBA WARIZE IMIBARE UZI IBYO BITRA TRANSITIVITE
    IBUKA = CDR
    UMWANDA= IBUKA
    SO CDR = IBUKA
    IBINDI IBYO UVUGA NI AMABYI URI AMABYI

  • #66

    to proffessor (jeudi, 03 mai 2012 21:31)

    UBAJIJE UBUSA

  • #65

    Proffesor unr (jeudi, 03 mai 2012 21:02)

    ARIKO REKA NIBARIZE ABABAHUTU BANDIKA KURI KIKINYAMAKURU UWATUGIRA ABATUTSI TWAKWEMERA?

  • #64

    jerome (jeudi, 03 mai 2012 20:51)

    hari icyo nashakaga kwibwirira izi nterahamwe n'impuzamipanga ngo n'abapadiri byanangaje cyane kumva ngo reta irabatinya kubera ko ikinyamakuru igihe kibandika, nago bivuga ko governement ibatinya, mwa nterahamwe mwe.
    dushobora kubasanga aho mwahungiye nabatari mwe twarabacyuye uzabaze mugesera twamukuye muri canada.
    mukomeze muruke ngo muravuga nawe ubitayeho kereka kiriya gicucu twagiramungu mukorera.

  • #63

    ingengabitekerezo ibaye ikibazo mu rwa gasabo (jeudi, 03 mai 2012 20:22)

    INGENGABITEKEREZO YA GENOCIDE IGIYE KURAMARIRA ABANTU MURI GEREZA! MenottesTumaze iminsi twumva abantu benshi mu gihugu, mu turere dutandukanye tw’igihugu batabwa muri yombi ndetse bamwe bakajyanwa imbere y’ubucamanza aho ubushinjacyaha bubasabira ibihano biremereye.

    Ahanini ibyo baregwa ni amagambo baba bavuze byaba ku bushake bwabo, hari abumviswe nabi ibyo bashakaga kuvuga, ababajije ibibazo, tutibagiwe no kubeshyerwa.

    Ibi bigaruka kuri rya tegeko ryakunze kuvugwaho rihana ingengabitekerezo ya Genocide ridasobanutse, kuko akenshi biragoye kumenya uburyo rikoreshwa n’abo rigenewe.

    Hari amagambo umututsi ashobora kubwira undi mututsi ntabihanirwe ariko ayo magambo avuzwe n’umuhutu ashobora gutuma afungwa imyaka 25! Igikomeza gutangaza abantu n’uko ayo magambo umututsi ayabwiye umuhutu nta cyaha kiba kirimo! Mu gihe kandi ngo abanyarwanda bose ari bamwe nta moko aba mu Rwanda!

    None se ko amategeko uko agena ibyaha cyangwa ahana ibyaha avangura abantu akurikije amoko Leta yo ihera kuki ivuga ko nta moko ahari mu Rwanda?

    Ibimaze iminsi biba mu Rwanda bimaze kuba agahoma munwa! Abanyarwanda batacitse kw’icumu ni bake cyane kuko byibura buri munyarwanda yari afite umuhiga mu gihe runaka iyo amushyikira yari kumwirenza, ikibabaje n’uko hari n’abavuye mu mirambo y’abandi bamaze kwicwa, abana bakuwe mu mirambo y’ababyeyi babo, n’abandi batsembewe imiryango bagasigara bahagaze nk’ibiti batitwa gutyo!

    Ubu Leta y’u Rwanda ifashe abitwa ko bacitse ku icumu nk’abana ba bajeyi, agakomye kose Leta iza kubahoza, mu kubahoza kandi hari abandi banyarwanda bahita babigwamo byaba bifite ishingiro cyangwa ntaryo, sinzi niba Leta itabona ko ibyo yita ubumwe n’ubwiyunge ngo bigeze kuri 80% ahubwo biri munsi ya 8%!

    Abasesengura basanga Leta ya FPR yarungukiye kuri Genocide cyane cyaba:
    -Ku mfashanyo z’amahanga
    -Kwemerwa n’amahanga
    -Gukoresha Genocide mu gukumira abanyapolitiki
    -Gukoresha Genocide mu gusahura Congo (iyo bagiye gusahura Congo ngo baba bagiye gukumira Genocide)
    -Kwikinga inyuma ya Genocide ngo ibi FPR yakoze cyangwa igikora itabibazwa
    N’ibindi…

    Muri ibi byose abacitse kw’icumu Leta ihora ibeshya ko iharanira baza mu bya nyuma bihangayikishije Leta ya FPR, nayo ikabashakira ubuhendabana bwo kubashukisha ngo batabona ko Ubutegetsi bwa FPR bwubakiye kuri bo, no ku rupfu rw’imiryango yabo. Leta ya FPR itinya ko basaba guhabwa agaciro gakwiranye n’inyungu ubwo butegetsi bubakuramo ndetse ikanatinya ko bakwivumbura bakabona uruhare FPR yagize mu byababayeho aho kubona FPR nk’umucunguzi wabo.

    Bumwe mu buhendabana Leta ya FPR ibaha, ni nko kubereka ko bari hejuru y’abahutu bagasa nk’aho babahaye uburenganzi bwo kubakoresha icyo bashatse. Byaragaragaye muri Gacaca aho abantu bamwe ndetse b’abere byabaga ngombwa ko baha ruswa abacitse ku icumu ngo batabashinja ibinyoma muri Gacaca. Mu giturage ho byari birenze aho umuntu wacitse ku icumu yahingukaga ku kabari abandi baturage bakarwanira kumusengerera kugira ngo barebe ko bwacya kabiri.

    Ariko icyo abo bavandimwe bacu bacitse kw’icumu batabona n’uko umuhutu FPR ikeneye ntacyo bashobora kumukoraho n’iyo yaba hari abo yahitanye!

    Mu gusoza twasaba Leta gukoresha ingufu zayo mu kunga abanyarwanda, no kubaha uburenganzira bungana imbere y’amategeko aho gukomeza guhembera urwango ruterwa n’akarengane abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu bakomeje kugirirwa. Icyo nabwira abacitse kw’icumu n’uko batakomeza kwishinga ubuhendabana FPR ibaha bakibuka ko abo bagirira nabi ari abaturanyi babo kandi ko inzira Leta ya FPR iri kubaganishamo ishobora kubatura mu manga. Nkanashimira abacitse kw’icumu b’abagabo banga kugirwa ibikoresho ahubwo bagaharanira kubana neza na bagenzi babo. Ikindi nagaya abahutu bamwe bafite imitekerereze mibi y’ivangura n’imvugo zihembera urwango.

  • #62

    NI NDE MUSWA WANDIKA THE EXPOSER IKIGALI,? (jeudi, 03 mai 2012 19:40)


    Igihe aka Gatsiko ka bane kagaragaraga mu mu bitangazamakuru, babaye nk’abatabazi baje gukemura ibyo bavugaga ko bigenda nabi. Ariko icyaje kugaragarira buri wese ni uko Kayumba n’abambari be nta bushobozi bafite bwo kugira uwo bagaya kuko amafuti yabo ari agahoma munywa. Ureke no kuvuga ibibera mu Rwanda.



    Amateka yagiye agaragariza abashidikanya ko iyo nta murongo ufite ngenderwaho, ibyo ukora byose ntacyo bigeraho. Aba bagambanyi bavuga ko bazi ibibazo by’u Rwanda. Icyo bakora ni ukuba abahanuzi b’ibinyoma gusa: icyo bifuza ni uko ngo U Rwanda niruramuka rusubiye mu bibazo ingaruka zikomeye zizaba ku batutsi. Ibi ni nk’ibyo Bagosora Theoneste yahanuraga.

    Umuntu yakwibaza niba aba bagambanyi barahindutse abafana b’imigambi n’ibitekerezo bya Bagosora, Kabuga na Mbonyumutwa, ubu bakaba bahugiye mu gutegura Jenoside. Iki ni gitutsi ku banyarwanda bakibuka Jenoside yo muri 1994. Cyane cyane ni igitutsi ku ruhande rumwe rw’abanyarwanda aba bagambanyi bamvako bajijisha bakabakoresha Jenoside.

    Bumwe mu buryo bakoresha ni ukwizera ko bagirirwa ikizere igihe cyose barimo gusebya ibibera mu Rwanda byose. Icya kabiri ni uko iryo vuzivuzi ryabo rizatuma abashyiraho abayobozi mu Rwanda babaha imyanya kugirango baceceke.

    Icya gatatu ni uko aba bahanuzi b’ibinyoma bashaka guteranya “abahutu” n’ “abatutsi” kugirango bananize ubuyobozi buriho mu Rwanda. Kuri bo barashaka kubigira aka ya mvugo ngo: “Tura tugabane ni wanga tujanjagure”.ibi rero bikaba biterwa ahanini n’umuco wo kwikunda no kwikubira uranga aba Bagambanyi.

    Icya kane ni uko izi Nyamaswa n’umugambi mubi wazo, zananiwe kwemeza abanyamakuru ndetse n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda guhagarika inkunga yabo ku u Rwanda. Aka gatsiko kandi gashaka ko abanyarwanda bakongera kwangana bishingiye ku moko byatuma igihugu kinanirana kuyobora. Bigaragara ko batakimenya uko u Rwanda ruhagaze.

    Abandi agatsiko k’abagambanyi kavuga: “ni abarwanyi bakomeje gushaka gutera u Rwanda baturutse muri paradizo yabo iyo muri Congo nyuma y’imyaka 18” abo barwanyi nta bandi ni ex-FAR n’interahamwe zasize zikoze Jenoside kandi zakomeje gushaka gutera u Rwanda. Bamwe mu bahoze muri abo barwanyi bamaze kwanga gukomeza gukoresha ubugome ubu bari mu Rwanda bameze neza. Abandi basigayeyo bahisemo inzira y’ubwicanyi bagomba gukomeza gushakishwa bagakanirwa urubakwiye. None se aba bagambanyi barashaka u Rwanda rwiyunga n’abantu bakomeje guhiga kurusenya?

    Barageraje ariko bananirwa kugira igice cy’abanyarwanda babasha kubeshya. Umuntu rero akibaza icyo bashingiraho. Aba bagambanyi bavuga list y’inyandiko n’ibitabo bagenderaho, ariko ntibavuga icyo bagenderaho nyakuri. Umugambi wabo ugaragarira nea buri wese kwikunda no kwikubira bibabamo, icyo bagamije ni ugutanya abanyarwanda bashingikirije amoko.

    No kuba umuntu yavuga ko Kayumba n’abambari be bateye ubwoba u Rwanda, igisubizo ni OYA. Ibyo bakoze birivugira. Kayumba ntabwo yagera ku byamunaniye akiri mu gihugu. Kuko yihitiyemo gukoresha ikizere yahawe mu nyungu ze bite!

    Ibi bigatuma umuntu yibaza, niba umutu aziko ibyo arimo ntaho bizamugeza kuki aguma muri iyo nzira mbi?

    Haba hariho inyamaswa yitwara nk’aba bagabo? Haba hariho inyamaswa yahisemo kwiyahura?

    Twakomeje gushakisha ku mateleviziyo avuga ku buzima bw’inyamaswa ariko ntiturabona izimeze nkabo?

    Nicyo gituma tubasaba inkunga yanyu muramutse mwe hari iyo muzi? Mwadufasha mubinyujije mushyira ibitekerezo byanyu kuri iyi nkuru. Amarembo arafunguye!

    THE EXPOSER YA KAGAME PAUL

  • #61

    Kalisa (jeudi, 03 mai 2012 19:14)

    guhungira mu kiliziya:
    ntekereza ko abatutsi benshi bahungiye muri kiliziya mu rwego rwo kumva ko abihayimana bazabarwanaho dore ko 80% by'abahayimana mu rwanda bari abatutsi. kandi rero gukiza amagara ya muntu biri munshingano z'abihayimana.
    ariko kandi ntabwo bari bibeshye kuko nubwo biciwe mu nsengero na kiliziya byabanje gukomera, bitwara iminsi ndetse hamwe na hamwe habaye guca inzugi ku ngufu, gusenya insengero n'ibindi.
    nta mupadiri/pasiteri wanze kwakira abatutsi bahumuhungiyeho nubwo nyuma yo kwicwa abarokotse bahindukiye bagashinja aba padiri/pastoro ngo ntacyo bakoze ngo babarwaneho,...
    none se mwa banyacyangugu mwe, ko muzi neza ingufu z' interahamwe zari ziyobowe na munyakazi yusuf wo mu bugarama wakusanyaga abasore b'abahutu benshi bajya kwica abari mu nsengero za Nkanga, Shangi, Nyamasheke, Bisesero, ku kibuga cy'umupira gashirabwoba ....
    wowe warokokeye i nyarushishi uribuka ko abafransa bahageze umunsi izo nterahamwe za munyakazi zari zapanze kuza kubahiga mu mashyamba n'icyayi...njya mbona leta ya kagame yikoma abafransa ngo bakoze genocide
    ibi njye mbifata ko ari politiki kuko kagame afitanye andi masinde n'abafransa ( ngo mu gihe cy'imirwano kagame yigeze kujya i burayi abafransa baramufunga, france ni yo yagurishaga/igaha training Ex-FAR ariko rero ibi ntabwo = gukora genocide y'abatutsi).
    ni birebire kandi amateka azakomeza kuvugwa, kwandikwa, ndizera ko abanywaranda bazagera igihe bakamenya ikibatanya, bakamagana abanyapolitiki b'inda nini n'ubwenge bucye.
    mukomere kandi mwibuke mushima, mushimira Rurema ko mwarokotse, muhigura imihigo ko mutazatatira igihango, ko mutazica cyangwa ngo mugirire nabi uwo ari we wese, ko muzakunda bose ndetse n'abanzi banyu, ko muzimakaza amahoro n'urukundo mu miryango yanyu ndetse n'aho muri hose,
    ko muzaba urumuri rw'isi

  • #60

    Kalisa (jeudi, 03 mai 2012 19:13)

    shira,
    ndabona genocide yakorewe abatutsi yarabaye ukiri muto cyane (11ans)ariko wihangane kuko Imana irakuzi, hari impamvu warokotse kandi izakuremamo ubwoko bukomeye, uzibagirwa umubabaro ndetse ntuzongera kurira ukundi.
    inama nakugira ni ugukunda Imana n'abantu, ugakunda gusenga kandi ukabana na bose kuko nuvangura amoko ntaho uzaba utandukaniye n'abakwiciye umuryango: " kunda mugenzi wawe nk'uko wikunda"
    nanjye ntabwo nari mukuru cyane kuko icyo gihe nigaga secondaire hariya i nyamasheke ariko ibyo nabonye 1990-1994 byanyerekaga ko abanyarwanda twagize uruhare runini mu kwirurira amahano. icyo gihe ingengabitekerezo ya genocide yari yeze mu bantu benshi cyaneeeeeeeeeee
    urugero:
    ndibuka aba jeunes bakora club ya karate bucyeye uwo mupadiri Gerard akusanya abatutsi atangira kubatoza mu gipadi bonyine, abahutu babimenye nabo bahise bakora club yabo ya karate...ng'uko uko natangiye kumva amajambo :ngo uriya ni inyenzi, undi ni interahamwe mu kigo
    byaje guhuhuka aho Peresida wari umaze iminsi mike atowe i burundi witwa Ndadaye, umuhutu yagandaguwe n'abatutsi, bamwica nabi bamukuyemo amaso kandi bivugwa ko kagame yagize uruhare muri ubwo bwicanyi,
    ibyo bintu byateye umujinya abarundi b'abahutu bari impunzi bigisha i nyamasheke, batangiye gukora utunama mu dutsiko, bucyeye mu rwanda umunyepolitiki Gapyisi wa PSD yicwa n'interahamwe, abakompozi(jeunes PSD), ngo babyumve gutyo, abakompzi ba Gapyisi bafunga umuhanda w'i butare maze bafata perezida wa CDR Bucyana waturukaga i cyangugu bahita bamwica, ndumva nta rubanza cg iperereza ryakozwe ngo bafate abo bicanyi ahubwo ku mpande zombi hakomeje gututumba uruntu runtu,umujinya, ingangibitekerezo ya genocide...
    bucyeye mbona abasore batangiye kwambara CDR, PL na PSD mu kigo.
    hagati aho twabuze abasore babiri ndumva umwe yitwaga Rutagambwa, undi Phestus bigaga 4eme normal primaire, nyuma tumenya ko bagiye mu nkotanyi bajyanywe na padiri Gerard.
    ahubwo kuba uwo mu padiri ataragarutse mu rwanda ngo RPF bamugororere simbyumva !!
    twagiye mu biruhuko bya paska 1994 mu mpera za mars ariko ndibuka ko benshi mu bana b'abatutsi bavugaga bati " turagiye ariko ntituzi niba tuzongera kubonana", njye sinabyumvaga kuko nabonaga amasezerano ya arusha yamaze gusinywa hasigaye kuyashyira mu bikorwa.
    ariko ndibuka ko aba legions benshi bari abatutsi, abasaveri benshi bari abahutu, aba scouts bari 50/50...ntabwo nari nagaciye akenge ngo nitegereze iby'amoko ariko umuntu wabajije iki kibazo azaducire ku mayenge.
    ikibazo nibaza uyu munsi ni iki " mbese hari amakuru bari bafite ko urugamba rugiye kongera gutangira?" bayambwiwe na nde?

    habyarimana amaze guhanurwa mu ndege, abatutsi benshi bari mu gihugu bahise bumva ko akabo gashobotse kuko kwica perezida w'umuhutu (umwami w'abahutu)kwari ugukora abahutu mu jisho nyuma yo kwica Ndadaye bamukuyemo amaso, kwica umukuru w'ishyaka ry'abahutu Bucyana bamukurura mu muhanda i butare....
    abatutsi benshi baraye bishwe iryo joro, abandi bakomeza kwicwa mu gitondo n'iminsi yakurikiyeho, bahigwa nk'inyamaswa ku misozi, mu ntoki, mu mashyamba...u rwanda rwahise ruhinduka inkaba y'amaraso, nta mutegetsi nigeze numva/mbona yamagana iyicwa ry'abatutsi ahubwo nabonaga abaririmba/bivuga ko bishe benshi, bamwe baragororerwaga, abandi bagakubitirwa amasaruta, baratsembye kugeza ubwo batangiye no gutsemba ufitanye isano cg ubabajwe n'uko bishwe,...byari ibihe biteye ubwoba ntabwo nifuza ko byagaruka,
    benshi bagize bati " Imana yabatanze, Imana yibagiwe u rwanda, impuruka yageze..." byageze nubwo abasenga bagira bati " abatutsi nibicwe kandi batsembwe kuko Imana yabatanze"
    niyo mpamvu urubyiruko rwinshi rw'abahutu bagiye mu bitero bazi ko bari gukorera igihugu, kuko babwirwaga ko bagomba gutsemba umwanzi, inyenzi, inzoka, abagome....

  • #59

    Observer (jeudi, 03 mai 2012 19:05)


    Ariko se wowe Bizimana #56,

    Ninde waguhaye "moral authority" yo kubwira Padiri Nahimana, ibyiza n'ibibi yandika ? Ni nde wagushinze kumuha amanota cg kuyamwaka ?

    Ninde ?

    Nta n'isoni ugira rero, maze ukandika ngo :

    "Nkaba nizeye ko Satani ujya anyuzamo akakugenderera agatuma uca ukubiri n'ingendo nk'iyi y'amahoro......"

    Padiri Nahimana muhe amahoro, mureke yandike ibitekerezo bye.
    Ahubwo wowe urekeraho kwandika ibyo bitabapfu byawe. Nabonye ukunze kwigira intiti, ukamwibasira ... kandi ari ugukangata no kwisararanga gusa !

  • #58

    Nyamara iri dini ryarahanuwe (jeudi, 03 mai 2012 18:56)

    Iyo nitegereze ibibera mu gahugu gato nk'aka nyuma ya 1990 umwaka calendriel satanique ishobora kuba yarapanze kera nibaza byinshi:
    Iki kidini ndo ni rupiyefu FPR cyaje kikamira yandi yose abana b'abapasteri kikaturahiza indahiro y'abasatanique (nubwo nayihakanye nge nta cyo bazankora ho mu uzina rya Jesus kristu).
    Nuko aba pasiteri nkaba njya MBONA BAMWE(ntavuze amazina) BASHAKA KURAMYA YA NYAMASWA NA CYA KIMENYETSO CYA ANTIKRISTU( AHA UBISOMA ABYITONDERE ABIHUZE NA BIBILIYA ) UBUNDI TUZABIGANIRE HO UBUTAHA .5000.000 ZABANTU CONGO NA RWANDA BIMAZE KUBURA NA 100.000.000.000 ZAMASAHURANO MU BIHUGU BYABANDI RUPIYEFU YAMBURA AMABUYE NO GUTERANYA UMWANA NA NYINA SE N'UMUHUNGU WE NGO ABANTU BARAMUKE?IBI NTIBYAHANUWE.KERA MU BAKINA UMUPIRA NTA HUTU-TUTSI NA IDEOLOGIE NTA KIRAZIRA TWATERAGA URWENYA BUKIRA NTA WUREBA IZURU NONE DORE FOOT VOLLEY BASKET IKI KIDINI KIRAZISENYE CYUJUJEMO ABAMBARI BACYO?
    MBEGA BACITSE KU ICUMU KIRATUVANGAVANGAZE NGO NTA BWOKO BUBAHO KANDI BYAGERA MU CYUNAMO DAYIMO ZAYO ZIKAMANUKA.

    MANA FASHA URWANDA NTA MARASO YONGEYE KUMENEKA.

    NB bantu dusenga twitondere amatorero yigisha UBUKIREEEEEEEEEEEEEEEEEEEE GUSAAAAAAAAAA..........KUKO URWANDA RWARAZIWE

  • #57

    @Nahimana Thomas (jeudi, 03 mai 2012 18:36)

    Ndashakaga kumenya neza icyo wita agatsiko?
    Ngerageje kugenekereza ni groupe y'abantu bafata ibyemezo bikagira ingaruka ku bandi banyagihugu kandi bagambiriye inyungu zabo.
    Niba ari ibyo rero ushaka kuguva, ahantu hose haba abantu bafata ibyemezo, none se uwavuga ko Wowe, Twagiramungu na Evode mwubatse akazu k'abanyacyangugu yaba abeshye??Ndahamya ntashidikanya ko Twagiramungu abaye afashe ubutegetsi( buretse ko bigoranye),mwese abamufashije yabaha ubuyobozi, ibyo se ntibyaba bibaye agatsiko.
    Nyamara rero ugiye kureba neza Prezida Kagame n'abo wakita agatsiko ke sibyo kuko ntazi umuntu urakora nabi nubwo baba bari inshuti ngo amwihanganire.
    Ingero:
    Gerald Gahima yari Chief prosecutor, asahuye BACAR aramusezerera, Rudasingwa, ubwishongozi bwe no gusuzugura abantu, Patrick Karegeya wari ushinzwe Intelligence, yagiye gufata Kabuga bamuhaye cash, aramwihorera, Kayumba we yanze kuyobora ingabo ubwo urugamba rwari rukaze muri Congo, agahundira mu masomo mu Bwongereza, yagaruka akumva ko agomba gusubira ku mwanya we!!. Simvuze ba Sam Nkusi (wabyaye umwana we muri batisimu), Dr Murigande, Dr Kabayija (nubwo bavuga ko ariwe wamureze) n'abandi. Icyo bapfana ni akazi.Ntabwo rero nkeka ko hari umuntu numwe udakorwaho muri kiriya gihugu ngo nuko ari inshuti ya Kagame (ibyo nibyo wakise agatsiko, kuko ubundi abagize agatsiko ntibakorwaho).Niba hari umuntu ugaragaza kutagira icyenewebo no kudakorer a ku ma sentiments ni Paul Kagame, ari nacyo abashinze RNC bamuziza bumvaga ko kuba barafashe igihugu, bagomba kwikorera ibyo bishakiye
    Ibyerekeye Demokrasi, ndemeza ko FPR nayo yifuza demokrasi, ariko kugirango demokrasi nyayo igerweho, ni ngombwa ko hubakwa system( aribyo turimo gukora nko guca ruswa, good service delivery, gukora ibizamini ku banyeshuri n'ibindi)ni ngombwa kandi ko abaturage bamenya icyo demokrasi aricyo( ni ugutora umuntu ukurikije imigambi ye, aho kumwiruka inyuma kubera ko ari uwo mu bwoko cg akarere aka naka).
    Ni ngombwa kandi ko abantu babanza kwiyunga nyakuri(ni process bizatwara igihe) kandi bakumva ko abantu bose bafite uburenganzira bungana mu gihugu.
    Muri make we have adopted progressive democracy which I think is the best for rwandanns.
    Ingero ni nyinshi aho abaturage bicana kubera ibyumviro bitandukanye (Kenya, Burundi, Congo, za Egypt, etc), mu byukuri kubera abaturage batazi icyo demokrasi nyayo aricyo.
    Ngirango uribuka ukuntu abantu baryanaga igihe amashyaka yazaga mu Rwanda, abantu birirwa barwana, none se wowe ko numva uri padiri, uranyemeza ko uretse abanyarwanda bagasubira nko muri biriya bihe by'inkundura y'amashyaka, hapfa abantu bangana iki?(Ibyo ntabwo aribyo dukeneye)
    Muri Italy bagize ibibazo by'ubukungu, abya politics babivamo bashyiraho guvernoma y'abatechnocrats, none ukambwira ngo mu Rwanda tugifite ubukene bungana kuriya, habaye ibibazo tuvuyemo, wanyemeza ko ibyo dukeneye ari ukumva ariya magambo y'abanyapolitike atuma abaturage bagira urwikekwe hagati yabo??? Think twice.

  • #56

    BIZIMANA Valois (jeudi, 03 mai 2012 18:17)


    Bwana Padiri NAHIMANA Thomas,

    Iyo mbonye inyandiko yawe nziza nk'iyi,ndishima pe!!!
    Ibitekerezo birimo, ni bizima gusa, ntibibogamye na gato!
    Iyi niyo nziro y'amahoro nta yindi.
    Nkaba nizeye ko Satani ujya anyuzamo akakugenderera agatuma uca ukubiri n'ingendo nk'iyi y'amahoro, atazabyongera ukundi! Uramenye ntazongere kugusaba , ngo wongere kugira uwo ukoronga uvuga ko nta ruhare akwiye kugira mu biganiro byagarura amahoro iwacu.

  • #55

    double genocide (jeudi, 03 mai 2012 18:12)

    ba padiri dukunda mudushyirireho analyse zerekana ukuntu ibyabaye i Rwanda ari double genocide, double genocide
    double double double genocide

  • #54

    MUSOME (jeudi, 03 mai 2012 18:06)

    http://jkanya.free.fr/Texte12/ndacyayisenga020512.pdf

  • #53

    Kuri RUSARO (jeudi, 03 mai 2012 17:20)


    Unyibukije abana twareraga b'imfubyi za genocide mu mpera ya 1994 na nyuma yaho, abana b'abakobwa bato cyane mu myaka 14,...bari baratanze insinzi rwose, ukabona bisa nk'aho ari ubuzima busanzwe, wamubaza uti mwana ibyo bintu ntibikwiriye ati"erega ni inda yariye!".

    Ubwo rero mutekereza abo bana b'impinja muri ubwo buzima niba bakiriho, ariko ndakeka ko harimo benshi bandujwe SIDA. Abandi bahise bashaka abagabo b'abasirikare bo hasi, mu myaka mike yakurikiyeho najyaga mpura na bamwe barabyaye, ariko imibereho itoroshye kuko abagabo babo bari barakomeje urugamba za Congo, ukumva bavuze bati hashije amezi 6 cg 8... nta posho kuko abagabo bacu bagiye ku rugamba ntibaraza, ntituzi amakuru yabo... biteye agahinda.

    Ni abo gusabirwa kabisa!!!

  • #52

    NDIBUKA KIVUGIZA PRIMARY SCHOOL (jeudi, 03 mai 2012 16:06)

    ndibuk abo bana twabyirukanye: NA AIMABLE UDAHEMUKA/ NA MAHIGIGI IDRISSA/ NA INNOCENT SEBAHUTU/ NA RUGOMBOKA/ JEAN PIERRE WO KWA DESIRE/ NA PEACE NA CLAUDETTE KAYITESI / THEOGENE WA ISABELLE/ ANTINO NA KAYIREBWA WA RWAMUNINGI/ GATIRITIRI CLAUDE/MWOYONI WA RUBABURA/NA DISI VICTOIR/ MWAMBARI JANVIER/NA EGIDE WA GUSITINI/mwambwiye ko bapfuye cg se bakiriho/ nkumbuye n abarimu banjye we ISABELLE/DOROSERA/DAFIROZA/ANTOINETTA/NORAH NA KIROMBA NA MADONGI / KADAHUMEKA/ DIREGITERI KAGABO NEPOMUSENI/ NUKAKABEJA NA ROHO niba se barapfuye baba barahambwe he/ ICYAYI KIRYOSHYE KWA RUBABURA/CAPATI ZISHYUSHYE KWA MAMA BIBI/ AMANDAZI ARYOSHYE KWA KARIMBA/ndakwibuka nawe KAGOYIRE LEATITIA/RUREMESHA SAIDI NA SAIDATI/ DUNIA ALAIN NA ENOCK/ DORONESI NA NYIRABUSO ndabibuka MANGU ndakwibuka/ PACIFIQUE / IRYIVUZE/NYAMPINGA WA DIDASI/FRANCIS FRANCINE BA GAFARANGA/NYIRAMASINDE WO KWA CYAMBAYE/ NA MAJORO /KARISA N UMURISA BA RUBITIRE/GAPFIZI NA GASAKE/BA CYUCYU NA BA KIBWA/ TWAHIRWA BUDHA USHUSHANYA/BA KIKI BO KWA SOURIRE BA NYANYA BO KWA BUDONI EGIDE/EVODE BO MURI NORTH KAMATALI WA MWALIMU/DOMIRI WA MWARIMU/KWA RUGERINDINDA NDABIBUKA BRAZOSE /KASIYUSI/ALICE WA DIDASI/KWA KAHABAYE/KWA NOHELI/ KWA MURUNDI DESIRE WAYO NA RUDI KWA SEKAMANA/SEMANA/MABOYI NAWE NYARITWA/SERIRE KAYIGI/BEREKIMASI/KAJANGANA/MUGANGAYOHANI/KAMUCACA NAWE NDAMWIBUKA .amatage ataraza mwarataramye. ABAKIRIH

  • #51

    Mentali (jeudi, 03 mai 2012 15:43)

    Ndasaba aba Padili bacu ko bakongera kutunyurizaho Analyse za Nyakubahwa Zilote Mahoro,turazikumbuye rwose! yazimiriye he? nimba kandi kagame yaramuguze nabyo mwabitumenyesha! rwese turamukumbuye!

  • #50

    xxxxxxxxxxxxxx (jeudi, 03 mai 2012 15:23)

    Padiri ndumva noneho winyaye mwisunzu ushimaho gakeya ibitekerezo bya mwene wanyu wicyangugu ,ngaho rero taha uve murayo mahanya yamatiku umusange mwabakiwanyu ibushi.

  • #49

    Nsubize #45, #43 na #42 (jeudi, 03 mai 2012 15:14)

    Burya umunyarwanda yaravuze ati "ntugate agahanya utagahambuye! Koko rero bamwe mubatanga comments baba rimwe narimwe basa nk'abana benda abandi bana! Nawese, iryo shyaka rya Rukerantare Albert niba rifite imigambi ihamye kuki umuntu yarinega atanatanze impamvu nyazo cyangwa ingingo ziryo shyaka zifutamye maze natwe tukabimenya. Naho niba ari "munyangire" Kagame yabatoje ntamuntu ushishoza wabyemera. Byaba byiza abantu bagiye batanga comments zigize icyo zungura benshi.
    Yampaye isuka data Ruhakana!

  • #48

    @Ukuri (jeudi, 03 mai 2012 14:56)

    Umbaye kure mba nkuguriye cya MÜtzig gikonje waba utakibasha nkagushakira agatobe cg agahiye...ICYO UBUBYE NI NACYO USARURA...Abatutsi bamwe bibwira ko bazi ubwenge bimwe bose twita uburyarya n'uburiganya.
    Abagiye bajya gufasha FPR ku rugamba bataga amashuri kandi abo biganaga bakabimenya...abandi batorokaga nyamara bakibagirwa ko bajyanaga n'abahutu bari abashomeri...abazi abahungu bacuruzaga imyenda cg bapakurura za nyabugogo...byose birazwi...mukomeze mwishinge Kagame n'agatsiko we ari kwiyushyura igihe yari mu muhanda acuruza amagi na rwa ntambi ari nayo mpamvu agerageza kurara ahantu hahenze no kumva ko ariwe muntu ukize cyane...murebe imishahara we n'umugore we biha,,,amamodoka n'amazu ariko akrenga akarya mwarimu na soldat simple ngo ni benshi ntibabona aho ava...umuntu wijuse agira ngo n'abandi bararenzwe...gusa igihe kizagera abibazwe abandi muzasanga mutera imbabazi...dore aho nibereye igihe cyose tubyina ku mutsi w'agahinda ku muturanyi kandi arengana byose bigaruka ubikoze wese,

  • #47

    KURI @IBYOBO BYACUKUWE NA NDE? (jeudi, 03 mai 2012 14:46)

    KUKI MUBAZA IBYO MUZI NKA MWARIMU? Ahubwo wowe tubwire ibyo byobo mwari mwarabikuriye iki? (byakozwe na bamwe mu batutsi)...Ahubwo uzanjye agashya...ibyumba by'abarokore...abaskuti,,,ngo abalegiyo...klabu za Karate...tubwire wibisaba Padiri biduhe ahubwo uru rubuga rubafashe ku bitangaza...naho ibyo ni ukwiraza i nyanza...
    Iyaba abantu bavugaga ibyo bazi byadufasha kubaho tworoheranye...mu mivugo ikunzwe guhita ku ma radio..ngo badujwe sida...nyamara abenshi bayandujwe n'insinzi abandi bakabyara ngo bafashwe ku ngufu n'interasi...simpakana ko bitabye ahubwo icyo nshimangira ni uko amahano inkotanyi zakoze aruta ayo interasi zakoze...keretse uhengamye dore ko ntawivuga amabi amezi ahari...

  • #46

    ukuri (jeudi, 03 mai 2012 14:40)

    kuri#39'urubaza ibyo uzi k'umunyamakuru none se mu rwanda nta moko ahari kandi hakaba jenoside yakorewe abatutsi yakozwe nande icyo ni ikibazo.None se n'ubwo umuhutu abumbura umunwa ngo ni ingengabitekerezo ya jenoside ibyo abitse mu mutima atinya kuvuga umunsi byahombotse ugirango ntibizahitana benshi.Uribuka umunsi twataga amashuri tukajya gutera ingabo mubitugu bene wacu bari barahejejwe hanze ntitwatekerezaga ko abo dusize inyuma tuzasanga barashize.None ntitwagendaga abahutu babona barangiza bajya kwica bagahera mu muryango yacu.None ngo bazongera baduteme none se icyo umuntu abibye nicyo asarura nimba tubiba urukundo mubavandimwe bacu b'abahutu nabo bazadukunda niba kandi turushaka kubakandamiza mazi bagakomeza kwibikamo umujinya nabyo tuzabibona.Ubwo nitwishinga leta tukibagirwa ko kuba turiho kuri bamwe tubikesha abo bahutu babuzwa amahwemo dore aho nibereye muzaryeho ntimuzampe.Cyakora ngirango abantu twibagirwa vuba.