dim.

29

avril

2012

KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE : Padiri Thomas Nahimana arasubiza Bishop John RUCYAHANA


Reverend Bishop John RUCYAHANA,

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC),

 

Nakurikiranye nitonze ikiganiro wagiranye na Radiyo ijwi rya rubanda cyahise taliki ya 26 Mata 2012, ku byereke ikibazo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda. Kuba uri Uwihayimana nkanjye byanteye kugukurikira mfite amatsiko kandi mfite icyizere ko ubutumwa ugiye gutanga bwabera benshi nk’akadirishya baboneramo urumuri rushya kuko umwijima w'ibibazo igihugu cyacu kimaze imyaka myinshi cyigaraguramo wakuye benshi umutima, abandi barahabuka, bakuramo akabo karenge, bahunga Urwababyaye kandi batarwanze.


Ndibwira ko Perezida wa Repubulika yagize igitekerezo cyiza cyo kugushinga kuba Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge kuko nawe yari agufitiye icyizere ko wamufasha guteza Abanyarwanda intambwe yo kuva mu mwiryane w’urudaca, bagatangira inzira nzima yo kwiga kubana, babanye mu mahoro. Kandi rero ni mu gihe, mu kugushinga ubwo butumwa yatekerezaga rya Jambo rya Paulo Mutagatifu nawe utayobewe, rivuga inshingano y'Abihayimana muri aya magambo  «  Ibyo byose tubikesha Imana ubwayo kuko ari yo yadutoye muri Yezu Kristu, ikadushinga umurimo wo kunga abantu n’Imana, no kunga abantu hagati yabo » (Soma 2 Korenti 5,18-19)


Ngiyo impamvu inteye kugira icyo mvuga ku kiganiro mwatanze kuri Radio Ijwi rya Rubanda. Ndavuga ku ngingo eshatu : uko nzi NURC, icyo nyinenga, icyo nyitezeho.

 

1. Uko nzi Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge


Nk’uko wabyivugiye mu kiganiro, inshingano y’ibanze ya NURC ni ugufasha Abanyarwanda KWIYUNGA kubera ko basubiranyemo, bakavangurana bakagera n’ubwo barwana, bakicana, bagatsembana. Twese twemera ko kugira ngo u Rwanda rwongere kuba igihugu nyuma ya jenoside yo 1994 n’ubwicanyi bwayibanjirije n’ubwayiherekeje, bisaba GAHUNDA ya Karabutaka yo kunga Abanyarwanda. Nicyo Komisiyo uyobora ishinzwe GUTEKEREZA no gushyira mu bikorwa yifashishije inzego zose z’ubuzima bw’igihugu.


Ndibuka rwose uko nakoranye neza na NURC igihe nayoboraga Komisiyo ya Diyosezi y’Ubutabera n’Amahoro(CDJP) muri Cyangugu (2000-2005). Muri urwo rwego NURC twafatanyije ibikorwa bitari bike, mbona ko ari byiza,  nko:


(1)Guha Abanyarwanda bo mu byiciro binyuranye ibiganiro bigamije kubatoza gukemura amakimbirane nta rugomo(Non-violence active et évangélique)


(2)Gusura imfungwa hagamijwe kuziganiriza ku byerekeye ibyaha byasenye igihugu cyacu, kwemera ibyo umuntu yakoze no kwitegura kugaruka kubana n’abandi mu muryango.


(3) Kugemurira imfungwa no kugerageza gufasha abafunzwe barengana (hari abafunguwe kubera ubwo bufasha).


(4)Guhuza abapfakazi ba jenoside n’abagore bafite abagabo bagize uruhare mu kubapfakaza.


(5)Guhuza abafunze n’abo biciye mu rwego rwo gusaba imbabazi


(6)Gutegura umunsi ngarukamwaka w’ubusabane wahuzaga Abanyarwanda banyuranye bakaganira ku bibazo by’igihugu cyacu.

N’ibindi…


Ibyo byose  ni byiza, bikwiye gukomeza. ARIKO hari aho bigera, umusaruro w’Ubwiyunge utegerejwe ntugerweho! Biterwa n’iki?

 

2. Icyo nenga Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.


Ndatinze mu makoni, hari impamvu 2 zituma Komisiyo uko ikora kugeza ubu idashobora kugera ku nshingano yahawe yo kunga Abanyarwanda.


(1)Impamvu ya mbere ni uko Komisiyo yihatira gushaka kwica GITERA ariko ikirengagiza ikibimutera : ibikorwa bya Komisiyo byibanda mu gukiza ingaruka( Conséquences) ariko ntibyigere bikora ku MIZI nyakuri y’umwiryane mu Banyarwanda.


Mu kiganiro watanze ku ijwi rya Rubanda, uranenga cyane ingoma zabanjiriye iriho mu Rwanda, ukemeza ko ibibazo byose byatewe n’abayobozi babi b’icyo gihe (in illo tempore ! Harabaye ntihakabe!). Nibyo koko, ingoma ya cyami, iya Repubulika ya mbere n’iya kabiri zagize uruhare rukomeye mu gucirira Umwiryane mu Banyarwanda! Ni nayo mpamvu bamwe mu bana b’Abanyarwanda biyemeje guhara amagara yabo, barahaguruka barwana inkundura; Kayibanda asezerera ingoma ya Cyami, Habyarimana akuraho Repubulika ya mbere, Paul Kagame yivugana MRND!

Nyamara ikibazo kiracyariho kandi ikibazo dufite ubu si icy’ingoma zavuyeho kuko nyine zitagihari!


Nyakubahwa Bishop, nk’umuntu wihaye Imana,


ngahoga nawe mbwira : abahunze u Rwanda guhera mu mpera za 1994, bangana iki? Ubwo se bahunze MRND?


Muri iyi myaka 2010-2012, Abanyarwanda batagira ingano bata byose bakajya kuba mu kambi zidasobanutse i Bugande, Burundi, Zambiya…urashaka kutwumvisha ko baba babitewe no KURENGWA amahoro n’iterambere?


Nyamara wowe uratubwira ko “Abanyarwanda bataka bavuga ko baremerewe kubera kuvangurwa, kubura ubwisanzure, gutegekeshwa agahato…ngo ntabo uzi ko baba mu Rwanda ! Imvugo nk’iyi isobanura iki?


(2)Impamvu ya kabiri ni yayindi yari ihari no mu 1959, 1973,1990 : Kwirengagiza ibibazo kandi ubibona(le déni de la réalité)!


Urugero : ubwo mu myaka y' 1957-1958 abanyabwenge b’Abahutu bateraga hejuru basaba Umwami kureba uko yabigenza ngo ubusumbane no kuryamirana bigabanuke mu bana b’u Rwanda, abari bashinzwe kugira Umwami inama, batangaje ku mugaragaro ko nta kibazo cy’Ubusumbane hutu-tutsi kiri mu gihugu, ndetse batera intambwe ibabaje yo kwemeza ko “umugaragu na shebuja”, nta kindi bapfana, uretse ubuhake ! (Soma  Ibaruwa y’Abagaragu 12 Bakuru b’i bwami).


Nta kindi cyateye abo Bagaragu 12 bakuru b’i Bwami kwirengagiza ibibabazo kandi babibona kitari iki: bashakaga gukomeza kwikubira ibyiza by’igihugu bonyine. Ntibifuzaga gusaranganya n’abandi benegihugu.

Uko byaje kurangira twese turabizi!

 

None nawe Nyakubahwa Bishop, Perezida Kagame yakugiriye icyizere ngo umube hafi, umufashe gukemura ikibazo cy’umwiryane mu Banyarwanda aiko igisubizo utanga kirasa rwose n’ icya bariya bagaragu b'i bwami bakubanjirije, hari le 17 gicurasi 1957! Kimwe nabo, nawe uremeza ko abaturage bataka ko bugarijwe, ko batsikamiwe, ko barenganywa…ntaho ubazi mu Rwanda! Ariko unyumve neza singamije kuguciraho urw’iteka, kuko hari impamvu 4 mbona ko zishobora kugutera gukoresha imvugo nk’iyi:


a)Koko wowe ushobora kuba utabona abo baturage bari mu kaga  kuko utabana na bo.


b)Ushobora kuba wigiza nkana


c)Iki kibazo gishobora kuba cyakugoye kuko kiri muri byabindi wemeza ko bitoroshye kubiganiraho ku  mugaragaro.


d)Ushobora kuba utazi na busa ibibazo nyakuri Abanyarwanda bafite muri iki gihe.


Iyi ngingo ya nyuma ikaba ari nayo njye nakubakiraho ngira ngo nanjye ngutumire, WOWE muntu w’Imana, uzanyarukire hano i Bulayi ( Uje i Paris twakwakira neza!) uganire n'Abanyarwanda babyifuza, tukubwire twisanzuye uko tuzi ibibazo biri mu gihugu. Erega isi yabaye nto. Nta kiba mu Rwanda ngo kirare kitamenyekanye ku isi yose : dufite imiryango mu Rwanda, dufite inshuti, hari n’ibitangazamakuru binyuranye…kuki mukibeshya ngo u Rwanda rubaho nko mu icupa?


3.Icyo ntegereje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.


Kugira ngo Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ishobore kugera ku nshingano yahawe yo Kunga Abanyarwanda hagomba ibintu 2 by’ingenzi :


(1)Kwemera kuganira ku mizi nyakuri y’ikibazo cyakomeje gutera umwiryane muri bene Kanyarwanda. Iyo mizi gukomeza kuyireka ntituyirandure, ni ukuyoboka politiki yo guteranya Abanyarwanda. Umufaransa yarivugiye ngo “les mêmes causes produisent  absolument les mêmes effets”. Ubibye umwiryane yasarura iki kindi ?


Uko mbibona, ikibazo u Rwanda rukomeje kugira ni iki ngiki : UDUTSIKO twafashe ubutegetsi, twagiye tubukoresha mu KWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu, mu nyungu zatwo gusa! Abenegihugu basangira ubusa bakitana ibisambo: ishyari rikavuka,umuriro ukaba uratse! Icyo kibazo cyo gushaka kwikubira cyaragaragaye ku ngoma ya cyami, cyarabonetse mu gihe cya repubulika ya mbere; MRND ntiyashoboye kukibonera umuti, none dore kigamburuje na FPR-Inkotanyi! None se tumanike amaboko twemere ko Akarengane nk’ako gahabwa intebe ubuziraherezo mu Rwagasabo?


(2)Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge nihindurwe ukundi: ihabwe UBUBASHA n’UBURYO bwose bukwiye kugira ngo ihamagaze kandi iyobore INAMA IDASANZWE Y’UBWIYUNGE(Conférence souveraine pour la vérité et la réconciliation nationale): nk’uko wivugiye ko mwitabaje urugero rwa Afurika y’Epfo.  Muri iyo nama :


*Abanyarwanda b’ingeri zose nibatumirwe,

*Baganire mu bwisanzure,

*Hashimwe intwari zafashije mu kubaka igihugu,

*Hanengwe imiyoborere mibi n’abategetsi bateshutse ku nshingano,

*Bicuze uruhare bagize mu gusenya igihugu,  

*Basabe imbabazi,

*Bazihabwe cyangwa bahanwe,

*Hakorwe amasezerano mashya (un nouveau contrat social) y’imibanire y’Abanyarwanda;

*Yandikwe mu Itegekonshinga twese twibonamo,

*Hashyirweho inzego z’ubutegetsi zumvikanyweho kandi zishyira inyungu rusange (Intérêt général) hejuru ya byose.

*Umunyarwanda asubirane ishema ryo kwitwa Umunyarwanda,


Maze murebe ngo igihugu cyacu kiratengamara kikaba intangarugero muri Afurika no ku isi, ariko atari bya bindi tumenyereye byo kwitiranya ibyifuzo(voeux pieux) n’ukuri (la réalité) !

 

Umwanzuro

 

Nyakubahwa Bishop, tubwirire Perezida Paul Kagame ko aramutse abishatse akabyiyemeza, agifite AMAHIRWE yo kuba ari we Perezida wakwinjiza u Rwanda muri ibyo bihe bishya, by’UBWIYUNGE bushyitse. Yazibukwa , kuva mu gisekuruza kugera mu kindi, nk’uwahanaguye Abanyarwanda amarira ku maso no ku mutima. Yasazana ishema,abe bakubahwa mu Rwanda no ku isi yose. Ariko kutabikora nabyo bizamwinjiza mu mateka nk'uwananiwe kunga Abanyarwanda mu gihe byari ngombwa kandi bishoboka.


Naho wowe rero muntu w’Imana, Bishop John RUCYAHANA,


Rendez-vous i Paris….turagutegereje.


Imana itwumve kandi ibidufashemo.


Padiri Thomas Nahimana.

 

Ibyo biganiro wabisanga ubu kuri iyi link:

 

http://mixlr.com/ijwi-rya-rubanda/ijwi-rya-rubanda-kuva-kuwa-kane-26042012-saa-0940-london-time

 

Ku saha ya 10:04 - hariho ikiganiro, aho nibaza impamvu abategetsi bamwe batinya kuvuga ku mirimo bashinzwe: ntanga ingero kuri ba Ambasaderi Masozera wo mu Bubirigi, Ambasaderi Rwamucyo wo mu Bwongereza, na Secretaire Executif wa NURC, Dr Jean Habyarimana.

 

Ku saha ya 10:40 - Bishop John Rucyahana avuga ku nshingano za NURC no kubyagezweho muri iyi myaka 18 ku birebana n'ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda.

 

Ku saha ya 11:36 - Bishop John Rucyahana asubiza ibibazo bya Radiyo Ijwi Rya Rubanda ku birebana n'ubusumbane mu Rwanda no ku buryo abaturage bataka abategetsi ntibabumve.

 

Ku saha ya 12:38 - tuvuga ku byakorwa kugira ngo abanyarwanda b'ingeri zose bumvikane ku kibazo cy'ubumwe n'ubwiyunge; ni naho duhuriza twembi ku gitekerezo cy'uko NURC na Ambasade bareba uko bahuza vuba abanyarwanda bari hanze kugira ngo baganire kuri icyo kibazo.

 

 


 

Commentaires : 131
  • #131

    紅蜘蛛 (vendredi, 02 août 2013 05:32)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 本物
    http://www.kanpocom.com/pro/Oil.html ビグレックス オイル
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html イーリーシン
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html v26 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/meiyao/cuiyin.html 催淫
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html ハナチ
    http://www.kanpocom.com/jingliji/精力剤
    http://www.kanpocom.com/jingliji/xingyuji.html Xing霸
    http://www.kanpocom.com/pro/superfatburning.html FAT BURNING
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/pro/kingse-qidian.html 奇勝カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged6.html SPANISCHE FLIEGE
    http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html ウェイカワン
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/pro/yuxiut.html 御秀堂
    http://www.kanpocom.com/pro/xinqumei.html 曲美 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 正規品
    http://www.kanpocom.com/pro/jugen.html 巨根カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei.html 曲美
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬

  • #130

    Tomorrow (mercredi, 02 mai 2012 12:00)

    Ngire ibyo mvuga kuri Analyse zanditswe. Reka nibande gusa kuri anayse ya kane aho ugira uti:"Abari muri leta barabizi ko igiye kuva ho" Ngitangira nabanje kugirango uribuze kuvuga ibintu wakoze ho ubushakashatsi,ariko maze gusoma nitegereje nsanga harimo ubuswa bwinshi.
    1-Ndagirango uduhe urugero rwindi Leta yo ku isi yamenyeko igiye kuvaho mbere yuko ivaho? Kuko leta iramutse ibimenye ko igiye kuvaho nkuko ubivuga, i ya Habyarimana yari kuba yarikuyeho mbere yuko ikora genocide, kuko ibimenyetso byo kuyikuraho byaribyinshi bitandukanye nibyo uvuga ubu.
    2- Leta Ya Sadam ntiyari kwirirwa irwana n'abanyamerika
    3-Leta Ya Mobutu ntiyari gushyigikira interahamwe kandi izi neza amahano zari zasize zikoze mu Rwanda
    4- Leta ya Kaddafi ntabwo yari kwica abantu bene kariya kageni.
    Umwanzuro: Igihugu cya Isirayeri, gikikijwe n'abanzi kuva mu mwaka 1948, ntabwo bigeze narimwe batuza kubwira Isirael ko iminsi yayo ibaze, kugeza uyumunsi Iserael irahari kandi n' igihugu kitavogerwa.
    Ariko iyo uvuze ngo leta igiye kuvaho ubushaka kuvuga iki? Kereka urwanda ruhanaguwe ku ikarita y'isi! Leta y'urwanda ihoraho ahubwo hahinduka ubuyobozi. Kuko leta igizwe n'ibintu bitatu. Government, Abaturage, N,imipaka izwi, ibyo se wabikuraho gute? Ikibazo abantu bafite nuko inyandiko nkiyi yuzuye ubuswa bwinshi bayiha agaciro! Ushobora gusobanura ute ko uzi ibintu byose ndetse ukerekana ko n'ibitekerezo bitarashyirwa ahagaragara, wowe wamaze kubimenya! Aho ugira uti: Leta irashaka kwica Gen Ntaganda? ubundi mu mategeko umuntu ahanirwa igikorwa yamaze gukora ntabwo ahanirwa icyo yatekereje gukora.
    -Uratubwira amakuru yo kurugamba nk'umuntu uyahagaze ho! Ukavuga ibyo Kabira yumvukanye na Kaguta, ukavuga ibyo Kagame yatekereje, ibyo byose igambiriye kuyobya abanyarwanda! Ese kuki intambara zibera mu congo werekana ko zototera urwanda? Hari aho uvuga ko FDLR yagiye kurwanya indi FDLR!Njye rero nasanze ufite iterabwoba abagutega amatwi baba ari abaswa.
    :

  • #129

    NZABANDORA P @ANALYST (mardi, 01 mai 2012 19:35)

    Urakoze cyane Analyst ,inkuru yawe yuzuyemo ubuhanga ,komereza aho,utugezaho n' izindi analyse ku bibazo byugarije igihugu cyacu.

    NZABANDORA P

  • #128

    Bishop Rucyahana:Umushumba cyangwa umuhashyi???? (mardi, 01 mai 2012 18:54)


    Harya Bishop ntibivuga Musenyeri cyangwa Umushumba?
    None se Bishop Rucyahana,uri umushumba cyangwa uri umumamyi?
    Bishoboka bite ko imiborogo ivugira mu nkike z'urugo rwawe utayumva ?Niba koko uri Musenyeri(nabonye watamirije imyambaro yabugenewe,usibye ko nyakazungu yavuze ati:"l'habit ne fait pas moine!),ugomba kuba nkanjye ujya usoma Bibiliya Yera!Ongera uyirambure usome Luka:10,29-37,aho Umwami Yesu aducira umugani w'Umusamariya(Umusamaritani) w'ingeso nziza!
    Aho none ntiwaba uri nk'uriya mutambyi(Prêtre) wanyuze kuri iriya ngorwa(umunyarwanda ubogoza!) yari yazahajwe n'ibisambo(ingoma y'agatsiko karongowe na Kagame!) akayirenza amaso akihitira?(urabisanga mu murongo wa 31!)
    Nk'uko Padiri Nahimana yabikubwiye,ni koko akazi Rukarabankaba alias Kagame yagushinze ni ingirakamaro,ariko nk'uko bimaze kugaragarira buri wese,ubwiyunge yagutumye gushakira abanyarwanda nawe ubwe ntabwemera!Nushaka ibimenyetso uzambwire nzabiguha!
    Naho kuruhande rwawe niba "tekinike" yawe ari uguhakana ibibonwa n'impumyi,ndasanga niba ari ukutamenya(nirinze gukoresha ijambo ubucucu!),uri wa mugabo w'umutesi bajya batubwira mu migani witwaga Bigirankana bya Nirwange ngo wabonye inzu ihiye,ati njye nimunsasire niryamire!!
    Nkaba nsanga uyu muco mubi wo kuruma ugahuha no gushaka gupfukirana amarira y'abazahajwe n'agahonyoro k'iyo ngoma yagutumye, ushobora kuturoha mu "Nyanja Itukura",aha wumve indi mivu y'amaraso,ntabwo ari ya nyanja tubwirwa muri Bibiliya!!
    Ibyo aribyo byose ndakwifuriza imirimo myiza no kuzagera ku nshingano wahawe cyangwa wihaye!
    Umwami wacu Yesu Kristo akubashishe!

    Gahondogo

  • #127

    RUGAMVU-GWU-GWANDA (mardi, 01 mai 2012 16:56)

    Very interesting Mr the Analyst, go on teaching and informing us.

  • #126

    zinay (lundi, 30 avril 2012 22:46)

    Ndasubiza uwiyise RWANDA RWACU,ndagusaba kutajya wiyoberanya kandi ubogama,INGABIRE ntamuntu nawe umurimo,urwanda rushoboro gutejyekwa neza n'umwana wavutse nyuma y'1994 cyangwa umwana utarurengeje imyaka 5 igihe cya genocide dore ko n'abana b'imyaka 9 babazaga nabo identité y'uwihitiraga!

  • #125

    The analyst.4 (lundi, 30 avril 2012 20:32)

    Dr Rudasingwa Theogene, ari nawe mu bashyizeho umusumari wa nyuma mu sanduku ijyanye leta ya Kigali mw’irimbi,abantu benshi ntibabimenye ariko Dr theogene yatanze ubuhamya imbere y’umucamanza Trevic kwi iraswa ry ‘indege ya habyarimana yatanze ni ibindi bimenyetso bishobora kuba birimo documents ni bindi atanga n’amazina y’abandi baba bazi ikintu kuri iyo ndege.ubu rero ibintu byarahindutse byahinduye isura ibyo Col Lizinde atabashije gukora 1997 kubera ko yahise yicwa atari yatanga ubuhamya,yarategereje ko abacamanza Arusha bamwakira ,ubu Dr.Maj.Rudasingwa Theogene yarabikoze. Niyo mpamvu mwabonye birirwa bakwiza kuri internet umukobwa wamusebyaga,bagiraga ngo banduze isura ye azajye kwa judge Trevic byitwa ko ari umunyamafuti mu buzima busanzwe ntabe yagira credibility,ariko byahise bigaragarira buri wese ko ari ibihimbano,kuburyo na leta ya Kigali yabihimbye yagezaho ibona ko bikoranye ubuswa bukabije igenza gahoro. Ubu rero ntawe uzi ikizakurikira ariko ntago byoroheye leta ya Kigali.
    Mu kurangaza abantu rero ,Leta ya Kigali ikora ibyo ishoboye byose kugera ngo abantu batamenya ko byayikomeranye ,igakoresha ibitaramo ,igakwiza ibihuha mu mugi ngo inka yabyaye ihene ….nizindi,nkuru zo mu migi zibuza abantu kubona ibihari by ‘ukuri.nibwo rero leta ishatse ikintu cyatuma buri wese akivugaho,iti kiliziya nihindure amazina ya diyoseze. Abantu barahugira muri byo andi madini nayo ahibikane guhindura ibyayo ariko ikiri inyuma ya byose ni uguhuza abantu.
    Cyane cyane abantu bari bashyigikiye leta ,kuko bumvise ko igiye kuvaho abayikorera batangira kugenza make kuko baba bavuga bati nta wa menya, wa mayor wirirwaga arandura imyaka y’abaturage yagenza gahoro ahubwo agatangira gushaka aho yazahungira,byagenda gutyo no muri RDF,DMI,CID,NSS, mu ma Bank ugasanga ubutegetsi bugize ibibazo birenze. Ubwo rero niyo mpamvu bahisha ukuri abaturage ,babakinga ibintu bitari ngombwa mu maso ngo guhindura inyito za kiliziya ni ibindi. Bantu rero muza kuri uru rubuga mujye musesengura neza ikiba kihishe inyuma ya biriya leta iba iri gukora.
    Dukomeze duhugurane ,umuntu afite inshingano zo gufungura mu mutwe mugenzi we.nicyo Imana idusaba.

    The analyst

  • #124

    The analyst.3 (lundi, 30 avril 2012 20:31)

    Ingabo za Uganda ziri muri kongo, babyumvikanyeho ana Kabila babyise ngo ni company za security, ariko ababikurikirana bibaza abantu bose binjira aho mur congo niba ari ukurinda gusa :umubare wabo ni munini kandi ngo bakorera imyitozo aho muri congo .Kigali barabizi ko ari covert ko ari ngabo za Kayumba binjizamo muri kongo zikajya mu misozi irimo FDLR aho bari mu myitozo yo gutangira urugamba.kandi bigaragara ko rutari kure ukurikije izamurwa mu ntera rya abasilikare muri RDF.izamurwa akenshi riba mbere kyangwa nyuma y’urugamba . kuko nta rugamba RDF iherutsemo officially ubwo nurwo bari kwitegura .izamurwa mu ntera ritera morale mu gisilikare niyo purpose yo kuba barabazamuye nukugira bitegure intambara.
    3.Victoire Ingabire , Dr Rudasingwa theogene
    Nkaho ibyago yari imaze iminsi ifite(nabivuze hejuru) bitari biyihagije,leta ya Kigali yongeye guhura ni bibazo bibiri by ingutu idafite icyo yabikoraho.kuva victoire ingabire yasohoka mu rubanza,ubutabera bw’u Rwanda bwongeye guta agaciro,imyaka n’imyaka y’ibipindi bya Karugaramana Ngoga ,victoire ingabire yayikubise hasi kandi yakoze ibyo batinye kuva urubanza rugitangira. Abantu bose babonye victoire ingabire atangiye kuburana ashishikaye bibazaga niba koko abona azatsinda kuko babonaga ata igihe ,bamwe bumvaga yabireka kuburana.leta ya Kigali nayo yari ibyifuza ko yakwanga kuburana noneho bakajya bavuga ko ariwe wanze kujya mu rukiko kuko yabonaga ibyaha bimuhama. Nyamara suko yabigenje victoire ingabire ,yaraburanye ,yaburanye kandi azi neza ko ari ukurangiza umuhango ,ariko mu rubanza yeretse abanyarwanda na abanyamahanga amanyanga n’amafuti ya leta ya Kigali yerekana n’ubuswa bwa abacamanza ikindi yerekana nu ukuntu amategeko adasobanutse ko agiye anacurikirana anavuguruzanya .bigeze igihe cy’abatangabuhamya yeretse abantu bose ukuntu bahimba abatangabuhamya ,nukuntu bashyiraho iterabwoba ku batangabuhamya. Ibyo birangiye urubanza aruvamo mu gihe leta yibwiraga ko umunyururu uzamutera kwiheba wenda akumva yapfa guhanyanyaza akaburana kugera ku ndunduro,ari nako bacaga inyuma bamwumvisha ko agize ibyo yemera bamureka agataha,victoire ingabire uwo mukino yarawubonye arabihorera. Kuko iyo aburana akagera ku ndunduro nubundi bari kumukatira noneho bakegrekaho no kuvuga ngo yahawe ubutabera bwuzuye ,iki rero nicyo victoire ingabire yabangiye yagiye mu rukiko ashyira hanze leta yerekana ibitagenda mu bucamanza ,yerekana iterabwoba riri mu Rwanda,arangije ava mu rubanza.leta iri mw’ihurizo rikomeye ry’ukuntu urubanza rwe yarugarukamo.kuko abaterankunga ubu bahise batangira kureba uko bafunga imfashanyo mu minsi iri mbere Belgium na Netherland kandi zitanga inkunga nini mu Rwanda.abaganga bo batangiye kubyumva igihe bababwiraga ko imishara igiye kugabanywa nibindi biri imbere.

  • #123

    The analyst.2 (lundi, 30 avril 2012 20:29)

    Kigali idashaka ko abantu bamenya ,noneho ikabakinga mu maso ihangana na kiliziya katolika ,kandi ihangana ubona leta ya Kigali idashobora gutsinda, kandi nubundi mu byukuri ihangana ubona ridafitiye akamaro kanini leta ya Kigali.
    1.Thomas Lubanga na Gen Ntaganda bosco, Charles Taylor
    Kuva aho lubanga ahamirijwe ibyaha,urukiko mpuzamahanga rugatanga itegeko ryo gufata ntaganda, kabila agatanga itegeko ryo kumufata,ntaganda yabuze epfo naruguru kuko niwe link iri hagati ya Kagame na Lubanga mu bwicanyi bwo muri Ituri,ibi bitandukanye ni ibya Gen Nkunda, nubwo bizwi ko Nkunda yagiye akora ubwicanyi kandi akaba yarafashijwe na leta ya Kigali ntago higezwe hakorwa za enquete ngo dossier zigere mu rukiko kubera ni ibibazo by’umutekano ahabereye ubwo bwicanyi bivuga ko kuba nkunda yakurikiranwa ni inkiko ntago ari ibya aka kanya nubwo yafatwa byatwara igihe ngo ajye mu nkiko habanza amaperereza n’ibindi.ibyo ntaganda aregwa byarangije kugezwa mu rukiko byakorewe ama dossier, uwari umukuru we , Lubanga,yahamijwe ibyaha kandi bivugwa ko ubwicanyi bwinshi bwakozwe na Gen ntaganda kuko niwe wayoboraga abasilikare .ninawe wavuga aho bakuraga intwaro na abamwohereje muri Ituri, aribo Leta ya Kigali or Kagame .leta ya Kigali yabonye ko Gen Ntaganda naramuka afashwe ibyayo bizaba bigiye hanze,kuko hahita hasohorwa izindi warrants za abasilikare bakuru bo mu Rwanda.zikaza ziyongera kuza Spain. Nyuma yaho abasilikare bakuru ba Kigali hagizwe ufatwa ubwo nawe yahita atanga Kagame uretse ko na Gen Ntaganda we ubwe ahagije, ubwo Kagame byahita bimugendekere nka Charles Taylor ubu nawe wakatiwe kubera intambara zo muri sierra leone.nubwo yigeze gushyigikirwa na USA ariko ubu awurimo. Ibyo byose byateye ubwoba leta ya Kagame noneho ibona ko Gen Ntaganda afashwe byaba birangiye, ibona ko kandi itamuha ubuhungiro mu Rwanda, icyakurikiyeho ni ukumuhiga bashaka kumwica aba congoman bataramufata,nibwo rero bamuhamagaye ngo bamuhungishe ,ariko rero Gen Ntaganda yarabikenze ahita ahunga ahungira mu misozi,ubu yakurikijwe special forces za hano mu Rwanda,Mai Mai Cheka,FDLR Rasta(iyi ntago ari FDLR ya Mudacumura iyi niya Kagame,igizwe na abatahuka bavuye muri FDLR bagera I mutobo mu ngando bakongera bakabasubizayo kurwanya abo bavuyemo, baba bavanze kandi bakayoborwa n’abasilikare ba RDF)… nizindi groupe zose zirwanira muri kongo zihabwa intwaro na Kagame, ubu ziri kumuhiga ngo zimwice.nizo ntambara zimaze iminsi twumva muri kongo. Aha birumvikana ko Gen Ntaganda ashobora kubona uburyo abacika akishyikiriza urukiko I den Haag ( la Haye),icyo gihe I Kigali baba bari mu mazi abira.
    2.Itsindwa rya RDF muri walikare,imyiteguro ya FDLR na Kayumba,Ingabo nyinshi za Uganda muri kongo
    Mu minsi ishize havuzwe imirwano ikomeye mu bice bya walikare muri congo bavuga ko imitwe yitwaje intwaro yirukanye ingabo za kongo, ikizwi nuko mu mashyamba ya kure nta ngabo za kongo zijyayo kuko zigira ni ibibazo bya logistic,ni RDF yari iriyo ariko yambara imyenda ya abasilikare ba FARDC,ingabo zabirukanye nubwo ziswe PARECO ,Kigali bo baribizi ko ari FDLR.kandi bakomeje guhangayikishwa n’ingufu n’intwaro iri kugenda ibona muri iyi minsi .

  • #122

    The analyst.1 (lundi, 30 avril 2012 20:27)

    The analyst.1
    (lundi, 30 avril 2012 13:12)


    Nongeye kubasuhuza ,abo bose baza kuri uru rubuga bataje gutukana guteranya amoko n’ibindi byose bituma abantu batabona ukuri kuko ibintu biri kugenda .
    Iyo urebye commentaries ziri kuri izi nkuru za Musoni abwira kiliziya katolika ko igomba guhindura amazina ya diyosezi,ubona ko abantu benshi batarumva imikorere ya leta iriho I Kigali.
    Mbere yo kugira ikyo mvuga kuri iyi nkuri iriho,nagiraga ngo mbambwire ibintu 2:
    1.Hari umuntu wigeze kuvuga ngo,ibintu bikomeye biba mw’isi ntibimenyekana kuko bihishwa inyuma y ‘ibintu binini bisakuza bitanafite umumaro!
    2. mu myaka ya kera ku ngoma ya abaromani iyo ngoma yabo yabaga yugarijwe ni ibibazo,bongeraga imikino n’imyidagaduro muri za stadium zabo ziko gihe, ( ninaho haturuka izi zriho muri iki gihe mw’isi),kugira ngo abaturage barangare ntibabone ibibazo bihari.

    Turebye amateka ya kiliziya kuva yashingwa kugeza ubu,dusanga ko ari institution ikomeye kuruta izindi mw’isi kugeza kuri iyi isaha ,ari mu rwego rwa amafaranga , ari no mu rwego rwa Intelligence(iperereza).bafite urwego rw’iperereza ruhambaye kuruta izindi zose.kuko mu gihe abanyamerika n’abandi bose bakoresha ibyuma bihambaye by’itumanaho muri uwo murimo,kiliziya ikoresha abantu. Icyo bita human intelligence, nukuvuga ko baba bafite ishusho yose y’isi buri munsi amasaha 24 ku yandi kandi bakagira amakuru avuye mu mizi kuva ku rwego rwo hasi kugera hejuru. nukuvuga ku muturage wo hasi kugera ku mutegetsi wo hejuru. Kandi kuri buri gihugu, cyabishaka kitabishaka baba bakizi neza.kuko no muri izo za CIA ,MI6 ,FSB…, na abandi kiliziya iba ifitemo abantu. Niyo mpamvu uzasanga akenshi Papa w’I Roma akunze kujya gusura ibihugu biri hafi kugira ibibazo agiye kubiburira. Abenshi bajya bavuga ngo aho Papa avuye haba intambara. Oya siko bimeze ahubwo kubera ya intelligence ya Roma,aba afite amakuru yose kuri icyo gihugu nacyo ubwacyo kitiyiziho,akaba aba anazi ibibazo bizahaza akurikije uko amakuru agifiteho kandi y’ukuri.niyo mpamvu twamubonye muri Rwanda 1990,yari aziko USA igiye gutera u Rwanda na region yose kandi azi nibibazo biri mu Rwanda ubwaho ,akaba yarabonaga n’ibibazo intambara izongera ku bibazo byari bisanzwe bihari ,Atari mu Rwanda gusa ahubwo muri region yose,ibyo nibyo yaje kubwira Habyarimana ko akwiye kureba uko icyo yakora igihugu ntigihure n’ibyago nibwo twabonaga bafungura abantu muri prison bahawe imbabazi muri 1990 bikitwa ko ari kubera urugendo rwa papa mu Rwanda. Urundi rugero twatanga ni SYRIA turibuka ko Papa yagiyeyo mu myaka mike ishize ndetse akaninjira mu musigiti ,akanakomeza akajya na Jelusalem.yagiye muri Syria kuburira abategetsi baho n’abakristu abasaba gusenga kubera amakuru yari afite y’imigambi y’intambara iri gutegurirwa Syria, abakurikira amakuru muzi ibiri kuhabera.
    Ibi byose mbabwiye haruguru ni ukubereka uko kiliziya ikomeye, ibi kandi Kagame na Musoni barabizi.none umuntu akaba yakwibaza ati : ko babizi neza ko kiliziya itapfa gukorerwamo nabo, ko kandi ziriya diyoseze ko babizi neza ko kiliziya itazazihindura amazina ,niki kiri kubatera gushaka kwerekana ko bari guhangana na kiliziya?
    Igisubizo jye nkibona muri za ngingo 2 natanze ngitangira , kurangaza abaturage ngo ntibamenye uko ibibazo bimeze, ntibamenye ko ingoma iriho i Kigali iminsi yayo yarangiye kubera events zimaze iminsi zibaye muri ibi byumweru 2 bishize .wakwibaza uti nibiki byabaye bikomeye leta ya

  • #121

    Tomorrow (lundi, 30 avril 2012 19:35)

    Abashimye ibyo navuze, nanjye ndabashimye, abangaye nabo ndabashimye kuberako ari uburenganzira bwabo. Bamwe mubanyarwanda basigaye bameze nka wa mugore wibye mugenziwe umwana, maze bakamuzanira umwamisalomo ngo abakize, maze umwami ashatse kumenya uri mukuri ati reka uyu mwana tumubagabanye, nyina w'umwana ati nyamuneka nimusigeho ahubwo nimumwihere, mugihe utari nyina w'umwana avuga ati nibyo koko ni mumutugabanye ahubwo tumubure twese!
    Abatari murwanda mumbabarire ariko umuntu yashakira aho, mbese niyamvugo ya Nyaganda ngo tura tugabane niwanga tubijaje! Kurugabana byo ntibirimo ubwo byumvukane ko no kurujaja bidashoboka, cyokora kurubana mo byo birashoboka.
    Ikindi nababwira niwishyiramo ko uri umuhutu kuruta uko uri umunyarwanda, niwowe uzabyicuza ubwo muzasanga musigaye muri mbarwa. Muve mumatiku muze murye ibyiza by'i gihugu.

  • #120

    Rwanda rwacu (lundi, 30 avril 2012 19:20)

    Nimuvuga Kayumba Faustin Nyamwasa, mujye mbavugana na Shebuja KAVUME ka RUTAGAMBWA.

    Bombi bafatanije kutwica baraduhekura.

    Nta KAVUME aliko NYAMWASA bose abicanyi.

    Ubu dukeneye umuntu muzima, utaligeze na limwe agambanira igihugu.

    Umuntu muzima udafite amaraso mu ntoki.

    turashaka Abantu Clean, Abasore n'Inkumi bafite ibitekerezo bishya.

    URUGERO:

    INGABIRE ni muzima nta maraso afite.

    Rwanda rwacu.

  • #119

    Kayumba =useless (lundi, 30 avril 2012 19:08)

    Wowe comment118, biragaragara ko utize imibare ! Kayumba wawe ni igiki uretse kuba IKIGARASHA, Uselesss, Amabyi...Umwicanyi?

    Kagame ni Perezida, ashatse gukorera abaturage ibyiza yabikora kuko afite ubutegetsi ! Naho Kayumba uretse kwihisha mu mwobo muri SA ikindi amaze ni iki ?

    Ahubwo padiri nta kigenda, yaramworoheye! Uwampa Kayumba n,go nkwereke uko mwatsaho umuriro ngo atokombere nk'uko yatwitse abanjye! Arakagwa ku gasi, nta rundi rumukwiye.

  • #118

    BIZIMANA Valois (lundi, 30 avril 2012 18:17)




    Ku muntu wifuza kandi ushaka ubumwe n'ubwiyunge ku banyarwanda bose, iki gitekerezo kerekeranye  n'uruhare rwa Kagame muri iyo gahunda, si kibi habe na mba!!  Ariko kuba aya magambo aturutse mu kanwa ka Padiri maze iminsi numva nsoma n'inyandiko ze ,  nicyo gituma mbona ko ari GATUMWA wa Kagame, nkaba ntashidikanya ko yaba yaramuhaye akayabo k'amafranga nk'uko abantu benshi basigaye babikeka.

    None se hari uwashobora kunyumvisha no kunsobanurira ko aya magambo (yo mu musozo) yava mu kanwa kamwe n'agira ati:   "KAYUMBA Nyamwasa ni umwicanyi afite amaraso mu biganza, ntagomba kongera kugira ijambo muri politiki y'u Rwanda. Agomba gushyikirizwa ubucamanza akaryozwa amabi yakoze, ntagatinyuke no kujya imbere y'abantu ngo agire icyo avuga".

    Kubeshya ko urwanya Kagame ukamuvuga amagambo meza nk'ariya warangiza ugacana umuriro kuri Kayumba kariya kageni , biroroshye kubona ko igikorwa nk'icyo ari icya GATUMWA wahawe amafranga na Kagame ngo asenye opposition.

    Keretse rero niba ari bya bindi bavuze ngo "ayo ubwira umucuzi siyo ubwira umucuzikazi"!!!!

  • #117

    Umuturarwanda. (lundi, 30 avril 2012 17:18)

    Kuli wowe #108
    Ukuri!!!

    Ndakumenyesha neza ko, " Mme INGABIRE Vitoire UMUHOZA " atigeze na limwe yandika iliya Lettre bali kumwitilira.

    Biliya ni ikinyoma cya FPR INYENZI INKOTANYI.

    Kuko Inyenzi zifite ubwoba bwinshi ko urubanza rwa INGABIRE ruzikojeje isoni.

    Mbigusubiliremo neza, Ntabwo " INGABIRE " yigeze yandika liya Baruwa bamwitirira, ntabwo aliye, narabikulikiye neza.

    Aliya ni amayeri " INYENZI iNKOTANYI " yo kubeshya ibihugu by'Amahanga.

    Kugirango hatazagira Umunyamahanga numwe, ubaza Inyenzi Inkotanyi, ko icyo INGABIRE afungiye.

    Ibyo Inyenzi zabikoze kuko zizi neza ko, urubanza rwa " INGABIRE " ruzakoza isoni " KAGAME Paul " na Leta ye mu rwego rw'Amahanga.

    Nguko " INYENZI " ziteka imitwe zikabeshya abanyamahanga batazizi.


    Umuturarwanda

  • #116

    Nabo arabariye da! (lundi, 30 avril 2012 16:33)

    DUTABARIZE abayoboke 7 ba PS Imberakuri bafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 29/04/2012 hafi 17h barimo gusura umukecuru ubyara Bernard NTAGANDA

    DUTABARIZE abayoboke barindwi (7) b’Ishyaka Parti Social IMBERAKURI bafashwe na Polisi y’u Rwanda uyu munsi ku cyumweru tariki ya 29/04/2012 ahagana saa kumi n’imwe (17h). Abapolisi babanje kugota urugo rw’umukecuru Mama wa Maître Bernard NTAGANDA (Perezida wa PSI) mu gihe cy’amasaha abiri (2h). Bigeze hafi nka saa kumi n’imwe (17h) abapolisi barabafata barabajyana ahantu hataramenyekana. Abo bayoboke bari baje gusura no gufata mu mugongo uwo mubyeyi uri mu gahinda yatewe n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo guhamishaho igifungo cy’imyaka ine y’akamama yakatiwe umuhungu we Bernard Ntaganda. Leta ya Kagame ikaba imuhora ibitekerezo bye bya Politiki yo kugarura Demokarasi mu Rwanda. Icyo cyemezo kikaba cyaratangajwe kuwa gatanu tariki ya 27/04/2012.

    Dore amazina n’abafashwe n’imilimo bashinzwe mw’Ishyaka :

    Madamu Béatrice SINYIGENGA, Visi-Perezida wa Kabiri w’Ishyaka PSI
    Madamu Marie Chantal MUKARUREMA (Umubitsi wa PSI akaba yaraherutse kunyerezwa na Polisi mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri 2012)
    Bwana Jean Claude NDAMIRA, (Perezida w’Ishyaka PSI mu mugi wa Kigali).
    Bwana Jean de la Croix TWAHIRWA, Visi-Perezida w’Ishyaka PSI mu mugi wa Kigali).
    Bwana Denys MPAKANIYE, Umubitsi w’Ishyaka mu mugi wa Kigali.
    Bwana Protais NIYITEGEKA, Umunyamabanga uhoraho mu mugi wa Kigali.
    Bwana James NIGIRENTE, Ushinzwe Ubukangurambaga mu mugi wa Kigali.

    Ikigo kirwanya umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR) gifatanije n’Ishyaka PS Imberakuri barabasaba guhererekanya no gutangaza cyane aya makuru y’ihohoterwa ry’aba banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Kagame. Turabasaba kudufasha mwese gushakisha irengero ry’aba bantu bafashwe, tukamenya uko byabagendekeye n’impamvu nyakuri bafashwe barengana.

    Turasaba abanyamakuru bose, cyane cyane aba Radiyo BBC na Ijwi ry’Amerika (VOA), amashyaka yose ya Politiki, Imilyango irengera ikiremwamuntu, amadini yose Guhagurukira hamwe twese tukamagana iri fatwa ry’izi nzirakarengane tukamenya n’aho zifungiwe zitaricwa urubozo. Tugasaba ko zihita zirekurwa bidatinze kandi nta yandi mananiza.

    Bikorewe i Buruseli, ku cyumweru tariki ya 29/04/2012.

    Umuhuzabikorwa w’Ikigo CLIIR, MATATA Joseph.

    Centre de Lutte contre l'Impunité
    et l'Injustice au Rwanda (CLIIR)
    Rue de la Colonne, n°54/4
    1080 BRUXELLES
    Tél/Fax : +32.81.601.113
    GSM : +32.487.616.651 (Base)
    & +32.476.701.569 (Proximus)

  • #115

    Kagame ararye arimenge! (lundi, 30 avril 2012 15:24)

    Ubu muhumure, ndihafi gufata ingoto ya Kagame. Ndabarahiye ntazasobanukirwa, ngiye kumucakira nimara kumufata yangotoye, amaze gukanura amaso nzahita muca akaboroke. Gusa ntabwo nzashobora gusohoka mucyumba azaba arimo kuko ibisumizibye bizahita bimpitana. Icyo nabiteguriye n'uko hazabura ufata iyambere ngo afate ubutegetsi, kandi RPF izasubiranamo. Yenda abanyarwanda bahumeka, nge nzapfa ariko ababyeyi bazongera babyare baheke. Kandi bazahinga beze ibyo bahisemo. Umworozi azorora yishyire yizane.
    Ngaho rero munsabire umugambi wanjye wakigabo ugerweho.

  • #114

    madiba2 (lundi, 30 avril 2012 15:22)

    ndabwira wowe*84.
    Ubusekdi nawe ntabwokugira kdi ra!konkuzinkamenyanaso,kdi ukabawanarize,kuki ushakakubaza Bishop kdiwe ntabwokwagira?wishaka gusetsa mubibabaje nkibi please!nibushidikanya kubwokobwawe,injiramubandibavugakontabwo bagira.icyonakubwira nukomushakamwarekiyomiteto!ngumwananakubazuzamubwirangwiki?ubusurindiriyekwakubaza?ngahuzihandagazumubwirengonikiburabwoko!kandi ayomusekesha harigihe muzayaririsha!please nagirango kwikikibazo,twekujyadukomeza kugitahwigihe!mwumveko ntanumuganda dukeneye wokutwigisha aboturibo,uzikwarumuhutu abifatuko kdi ntibihinduka. Uzikwarumututsi naweyimenye kdi ntibihinduka!umutwaabimenye kdi isahakwisaha.abobatagirubwoko,igihekiribugufi bagasobanura impamvu bari murwanda rwinyabutatu!bitinde bibanguke,muzabitubwira!
    #rekanguhurugerorwumututsi kdi ubyemeranushaka uzamubaze.*RWIGEMA FRED,RUDASINGWA THEOGENE,MUSHAIDI.
    Urwumuhutu:MBONYUMUTWA,Mudacumura,uyumugaragu wa kagame Rwarakabije(umuhutuwabaye ikigoryi)ntibihinduka!NYAKUBAHWA GREGOIRE KAYIBANDA.UBWORERO,Igihekiribugufi benigihugubakimenya.rwose ntabwodukeneye kubihugurwaho! ahubwo aboba rucyahana batagirubwoko,ntamishikirano!nahubundi mwana wamama nibantacyo wabwirabanabawe kwicyokibazo,nawe ndimo ndagukekamababa!ubutaha uzagiricyuvuga,arukuzubwokobwawe!urakozecyane!

  • #113

    nyirayo. (lundi, 30 avril 2012 15:03)

    Nababwiye ubugoryi bwanyu ko aturubwanone MURANGA MUVUNIRA IBITI MUMATWI.IBYO UVUGA NGO ABANTU GUHUNGA NGO ESE BAHUNZE UMUREGWE?ESE UTARI IKIGORYI NI BISHOP RUCYAHANA UKWIYE KUBIBAZA?IYO BAGIYE KUGEGERERA MUMAHANGA SE BABANZA KUMUGISHA INAMA?KOMPORA MBABWIRA UBUCUCU BWANYU KO BUTAZASHIRA IBI WANDIKA MURWANDA BISOMWA NANDE ACCESIBILITY KO IFITWE NATWE BIBERA MUMAHANGA.KOMEZA UVUGA UBUSA NIBA WENDA IBYO WABYANDIKAGA UHEREREYE CONGO,BURUNDI CY SE UGANDA AHO TWAVUGA TUTI EJO CYANGWA EJOBUNDI BARAJE.NDUNVA ARUKWIKIRIGITA WARANGIZA UKISEKE.[SHA KOMEREZAHO NAKUBWIRIKI].

  • #112

    Bagiye bankwa nkeya !!!!!!!!!!!!!!!!!!!! (lundi, 30 avril 2012 14:15)

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko umunyamakuru Habarugira Epaphrodite usanzwe ukorera Radio Huguka ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Muhanga, yashyikirijwe ubushinjacyaha akekwaho kuvuga amagambo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside kuri radiyo.

    Umunyamakuru Habarugira yafashwe n’inzego za Polisi kuwa Kabiri tariki 24 Mata 2012, nyuma ya’ho bivuzwe ko yavuze amagambo adahesha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu makuru yo mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 22 Mata 2012.

    Mu makuru ya saa kumi n’ebyiri n’igice muri ayo makuru yagize ati :”Abarokotse Jenoside mu mwaka w’1994 bavuga ko babanye neza n’abacitse ku icumu nyuma nyine y’umwaka w’1994 ariko abo muri Paruwasi ya Karama mu Karere ka Huye bakaba bavuga ko batishimiye uburyo abo babanye batabereka aho imirambo imwe n’imwe y’abarokotse iyo jeno…..’’ nyuma yo kuvuga atya uwo bari kumwe ku buhanga bw’ibyuma akaba yarahise ahagarika iyi gahunda y’amakuru yavugwaga na Habarugira.

    Nyuma yo kuvuga aya magambo uyu munyamakuru akaba yarirukanywe nyuma y’umunsi umwe amaze kuvuga aya magambo ni ukuvuga ku wa mbere tariki ya 23 Mata 2012. Nyuma yo kwirukanwa na Radiyo Huguka ku mpamvu umuyobozi wayo atashatse kuvuga kubera ko ubutabera bukirimo gukora akazi kabwo.

    Habarugira akaba yarafashwe n’inzego za polisi y’igihugu kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mata 2012 akajyanwa kuri sitasiyo ya polisi iherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga. Avugana n’itangazamakuru Umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda ,Alain Mukurarinda akaba yatangaje ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi ndetse ko ku wa kane tariki ya 26 Mata 2012 aribwo dosiye y’uyu munyamakuru yashyikirijwe ubushinjacyaha nabwo butangira gukora iperereza ku cyamuteye kuvuga aya magambo.

    Mukurarinda akaba yavuze ko mu iperereza hazifashisha amajwi y’ibyo yavugiye kuri iyi radiyo hagamijwe kureba niba aya magambo hari aho ahuriye no gupfobya jenoside. Akaba kandi yavuze ko Ubushinjacyaha bugamije kureba niba uyu munyamakuru yaravuze aya magambo yabigambiriye cyangwa ari impanuka, dore ko nyir’ugukekwa yanivugiye ko aya magambo yayavuze yasinze kuko yari yaraye mu kabari nk’uko byatangajwe na bamwe mu bo bari baraye basangira.

    Mukurarinda akaba yaravuze ko mu ntangiriro z’iki cyumweru dutangiye ubushinjacyaha buzaba bwarangije kubona ibimenyetso ku byaha akekwaho.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri telefone, Umuyobozi wa Radio Huguka Ndekezi Eugène yagize ati :”Ndumva dosiye y’uwo munyamakuru iri mu butabera, nkurikije amahame agenga imyitwarire n’imikorere y’itangazamakuru (Ethique et Déontologie Journalistique) ntacyo nkwiriye gutangaza”.

    Yakomeje kandi avuga ko yizeye Ubutabera bw’u Rwanda kuko bufite ubushobozi buhagije bwo kwerekana ukuri gusesuye ku biregwa Habarugira Epaphrodite.

    Abakurikiranaga amakuru ya Radiyo Huguka kuri icyo Cyumweru, bavuga ko bibajije ibyari byateye uwo munyamakuru kuko ibyo yasomye ku mugoroba byari bitandukanye n’ibyo mu gitondo cyo ku Cyumweru.
    IZINDI NKURU WASOMA

  • #111

    urakoze musemabongo,nibabambwe rwose nkuko ubyifuza ejo ariko ni wowe!!!!!!!!!!!!!! (lundi, 30 avril 2012 14:07)

    urakoze musemabongo,nibabambwe rwose nkuko ubyifuza ejo ariko ni wowe!!!!!!!!!!!!!!

    uzibuke ariko ko ntawe uzagutabara kuko tuzaba twarashyize hasigaye wowe n'ubushishozi bwa RUPIYEFU(RPF)gusa!!!!!!!!!

    uzagire ibihe byiza!

  • #110

    Yeremiya (lundi, 30 avril 2012 14:01)

    Dore amagambo wa munyamakuru watawe mu kagozi yaba yaravuze. Aha se harimo ingengabitekerezo?

    “…Abarokotse Jenoside mu mwaka 1994 bavuga ko babanye neza n’abacitse ku icumu nyuma nyine y’umwaka w’i 1994, ariko abo muri Paruwasi ya Karama mu karere ka Huye bakaba bavuga ko batishimiye uburyo abo babanye batabereka aho imirambo imwe n’imwe y’abarokotse iyo Jeno…”

  • #109

    Aho paul kagame abera impanga na Charles Taylor (lundi, 30 avril 2012)

    Charles Taylor ahuriye kuri byinshi na Paul Kagame arton8538-190x300Charles-Taylor_2112061b-211x300 dans Muri iki cyumweru gishize twumvise amakuru y’ukuntu Urukiko rw’umuryango w’Abibumbye rwahamije icyaha Bwana Charles Taylor wahoze ari umukuru w’igihugu cya Liberia, yaregwaga ibyaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyoko muntu byabereye muri Sierra Leone bigera kuri 11, ariko urukiko rwashoboye kumuhamya ibyaha 8 gusa. Charles Taylor ibyo byaha yarabihakanye anavuga ko atigeze akandagira muri Sierre Leone. Kagame nawe yakandagiye muri Congo gake cyane!

    Nyuma yo kumva aya makuru twakoze igereranya hagati ya Charles Taylor na Paul Kagame.

    1.Bose batangiye ari inyeshyamba bafashijwe n’ibihugu by’ibihangange (Amerika n’ibindi) bibakingira ikibaba mu bibi bakoraga bigira indakoreka (Kuri Kagame we birakomeje)

    2.Bose bumvaga bafite ingufu za gisirikare ku buryo mu turere baturanye bari barigize ibihangange bakica bagakiza bakumva ko ntawabakoraho (kuri Kagame niko bimeze ubu)

    3.Bateye intambara mu bihugu by’abaturanyi bakoresheje imitwe y’inyeshyamba bihitana abasiviri batagira ingano (Kagame we birakomeje muri Congo) Taylor yakoresheje RUF muri Sierre Leone, Kagame yakoresheje AFDL, RCD, UPC, CNDP, Ubu noneho ageze mu bahoze muri FDLR na Mai Mai kugira ngo basahure amabuye y’agaciro y’ibyo bihugu (Kagame we arakomeje muri Congo)

    4. Bombi bakandamije abaturage b’ibihugu byabo bakoresheje igitugu n’iterabwoba, bakunze kwibeshya ko abaturage babakunda kandi ahubwo babatinya. Abaturage ba Liberia babwiraga Taylor bati: wishe mama, wishe data, ariko nzagutora kugira ngo nanjye nshobore kubaho utanyica. Na Kagame iyo yibeshya ko abanyarwanda bamukomera amashyi yarabiciye ababyeyi n’abavandimwe ntakibeshye ko ari ukumukunda ahubwo n’ugutinya ko nabo yabica nk’uko aba yarishe bene wabo.

    5. Bose bafite imitungo myinshi bakuye mu busahuzi bw’ibihugu byabo cyangwa by’abaturanyi, bagenda batagaguza bagura abantu batandukanye kugira ngo bitwe ibihangange. (urugero:Taylor yashatse guha diamant Naomi Campbell, naho Kagame yashatse kugura bamwe muri Obama administration).

    6.Bombi bari bafite amayeri yo kugura no gutera ibipindi ababarwanya ngo babigarurire babashyire ku ruhande rwabo.
    Charles Taylor yakagombye kubera urugero Paul Kagame, ariko nta kundi byagenda kuko Paul Kagame amaze kurenga ihaniro, abanyarwanda twizere ko amahanga azagera aho akareba inzirakarengane zikomeje guhohoterwa akirengagiza inyungu afite kuri Kagame.

    Marc Matabaro
    Rwiza News

  • #108

    Ukuri (lundi, 30 avril 2012 13:57)

    Ndagirango Ijwi rya rubanda rizavugishe uwunganira Ingabire tumenye neza niba ariya makuru Ikinyamakuru Izuba cyatangaje ariyo. Birababaje kuba ingabire yagwa mu mutego nk'uriya, nubwo ntarabyemera na gato. Bamuganirize kandi dukomeze gutekereza na hypothesis y'uko avocat nawe yahabwa bituga ukwaha. Ndabizi ni umu professional ariko aba professionals twari dufite mu Rwanda bakaba baragurishije roho zabo si bake.

  • #107

    nkezabera valens (lundi, 30 avril 2012 13:34)

    mureke amagambo mwatake mutere izi nkotanyi naho ubundi ntabyo murimo .ntacyo umuhutu ashobora kugeraho hano mu rwanda mugihe bavuga ngo nta bwoko buhaba .barangiza ngo jenocide yakorewe abatutsi.mu gisirikari 99 ku ijana ni abatutsi les officiers injiji gusa ariko ubimenye muri leta 90 ku ijana ntu mbaze ngo iyo mibare nayikuye he ? Ni ibintu bizwi .njye umusada wanje urahari uzaza wese arasa kagame nab ambari be nzamufasha imbunda tuzazibona kuko hari naba mukotanyi bifuzako igitugu cya kagame kivaho ubu colonel arara irondo hamwena ba rugara bagendagenda ndabinginze ni muze turwane numwanzi .afite imbaraga ariko ubu yohereje 2 batallons muri kongo abandi bari za darifuru.twararenganye kuburyo bukabije uziko niyo uvuze ngo papa wawe yishwe ninkotanyi kd bizwi urafungwa ngo ni ingengabitekerezo.twabuze amajyo.

  • #106

    Kora ndebe iruta vuganumve (lundi, 30 avril 2012 13:23)

    Kora ndebe iruta vuga numve na findifindi iruta so araroga.
    muve mumagambo mujye mu bikorwa.
    Imyaka ishize irenga makumyabiri namenye akenge nsanga aBARI BAKURU MUBA MUBIGAMBO nkura ari uko none ubwo maze kuba umugabo ndavuze ngo muve mu bigambo ibikorwa bibe aribyo bivuga.
    Nkamwe muri hanze kuki muta igihe byonyine kuba muri hanze icyo ni ubwoko bubahuje kuruta byabipfuye amaso byanyu mubamo. Mwiyumve uko natwe abari hano twiyumve uko turi ubundi tujye mu bikorwa ibibazo tubihashye kurebuzanya tumyime igihe kuko igihe cyahise ntikigaruka mwa njiji.

  • #105

    INGABIRE YASABYE IMBABAZI UMUBYEYI KAGAME (lundi, 30 avril 2012 13:20)

    ngabire yasabye imbabazi rwihishwa abamwunganira batabizi
    Ingabire mu rukiko (Ifoto/ interineti)
    Fred Muvunyi

    Abunganira Ingabire Victoire Umuhoza baravuga ko batigeze bamenya ko umukiriya wabo yasabye imbabazi umukuru w’igihugu.

    Abo bamwunganira batangaza ko batunguwe no kumva mu bitangazamakuru ko ubushinjacyaha bwerekanye ibaruwa Ingabire victoire yoherereje umukuru w’igihugu.

    Me Gatera Gashabana avuga kuri iyo baruwa isaba imbabazi yagize ati, “Njyewe na mugenzi wanjye Ian Edwards twatunguwe n’iriya baruwa kuko iyo tubimenya ntabwo twari kuburana muri buriya buryo, twari kuburana nk’abemera icyaha tukanasaba ko agabanyirizwa ibihano.”

    Iyi baruwa yazanywe n’ubushinjacyaha ku wa 25 Mata 2012 ubwo Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasozaga iburanisha mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Ingabire n’abasirikare 4 bahoze muri FDLR.

    Ingabire Victoire Umuhoza yandikiye Umukuru w’igihugu ku wa 16 Ugushyingo 2011 asaba kwisobanura, asaba imbabazi ndetse no gufungurwa, iyi baruwa ikaba yaremejwe na Avoka Gashabana, wemeje ko yabonye ko ari umukono w’umukiriya we koko.

    Ikindi ngo cyatangaje Me Gatera Gashabana ni uburyo umukiriya we yabwiye Urukiko ko ari Umushinjacyaha wamusabye umubonano kandi ahubwo ari Ingabire watumye Avoka we kumusabira uko yabonana n’Umushinjacyaha.



    Me Gashabana yagize ati, “Njyewe nabiriya byarantunguye kuko tutanagombaga kubivuga mu Rukiko, ariko sinzi uburyo yarakaye abivuga kuriya mu Rukiko.”

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha akaba ni umwe mu bari mu Itsinda ry’abashinjacyaha bashinjaga mu rubanza rwitiriwe Ingabire; Alain Mukurarinda yavuze ko urubanza rwagenze nk’ibisanzwe n’ubwo ngo rwabayemo inzitizi nyinshi zazanywe n’uruhande rw’abaregwa.

    Mukurarinda yagize ati, “ habayemo amananiza menshi ku ruhande rwa Ingabire n’abamwunganira, sinumva ukuntu umuntu nka Gatera Gashabana umaze hafi imyaka 30 ari muri uyu mwuga yagiye akora ibintu nkabiriya kandi abizi?”

    Uru rubanza rumaze hafi amezi arindwi ruburanishwa mu mizi ruzasomwa ku wa 29 Kamena 2012.
    © 2012 Izub

  • #104

    FPR aho igeze iteye iseseme abanyarwanda! (lundi, 30 avril 2012 13:16)


    Padiri ndagirango ngusabe ugire inyandiko irambuye kuri bariya bana bo kugihe ubabaze impamvu batashizeho ikiganiro cyose mwagiranye?

    ubambarize uti ese mwe muzafunga ryari ko mwigisha abanyanda kubeshya no kugendera mukigare?

    ubambarize ese kagame ko ariwe mwishingikirije ko agezwe ahakomeye yabahaye umwanya muri ziriya jet ?

    uti ese mwe mufite imbaraga zingana iki zihanga na rubanda yose ihaze ikinyoma?

    uti mukomeze mwatse umuriro mujunditse amazi mwibwirako igipindi cyanyu gikomeje kuba nyambere mumuryango nyarwanda nyamara abenshi barabibona bakicecekera bategereje uwatsa umuriro.

    Erega isaha yarageze kandi ntanumwe uzasubiza urushinge rwayo inyuma, uko mwakora mupanga mugira mute murasiganwa nigihe! inkuru muhimbahimba zerekeza kuri leta gusa! ngo mama wa NTaganda ngo yahamagaye police ,!!! ko ariho ntuye se sha ubwo urabeshya nde?

    Erega amagufwa yabahutu nabatutsi kagame agira fond de commerce niyo azahindukira akamurwanya dore aho nibereye.


    Ubundi ya mbwa nkuru ngo ni TOM ndahiro umwanditsi numushakashatsi mubinyoma n;ingengabitekerezo yarashimye arananirwa ,yewe agerageza no gutera amabombe kuri le prophete,,none se mwatwana mwe ko mujya gushaka inama kwa Tom mwumva koko murahangana na leprophete haaaa narumuwiwe pee!!

    Natwe mudusabire bafunge na theexposer net itoteza abahanaranira ukuri barwanya kagame ari Theogene, kayumba, Gerald , CYONDO.. NDETSE NAWME MUFUNGE IGIHE.

  • #103

    Mutabare ishyaka PS Imberakuri (lundi, 30 avril 2012 13:05)

    Police imaze guta muri yombi abayoboke b'ishyaka PS Imberakuri! 313414_148758131889001_1553302479_nAmakuru mashya ni uko abarwanashyaka ba PS Imberakuri bagera ku munani batawe muri yombi n’igipolisi cya Kigali i Nyamirambo aho bari bahuriye gusura no gufata mu mugongo umukecuru ubyara Me Bernard Ntaganda ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali.

    Abatawe muri yombi bakaba ari bamwe mu bagize komite nkuru y’ishyaka na komite y’umujyi wa Kigali bakaba ubu babarizwa kuri station ya polisi itaramenyekana aho bamwe bakeka ko baba bajyanywe i Nyamirambo.

    abafashwe ni:

    Sinyigenga Beatrice Vice-President wa kabiri
    Ndamira Jean Claude President w’Umujyi wa Kigali
    Nigirente James ushinzwe ubukangura mu mujyi wa Kigali
    Twahirwa Jean de la Croix Vice president mu Mujyi wa Kigali
    Mukarurema Marie Chantal Umubitsi
    Mpakaniye Deny Umubitsi mu Mujyi wa Kigali
    Niyitegeka Protais Umunyamabanga ukoraho
    Shadia bita maman Mahoro

    Birababaje kubona igipolisi cy’u Rwanda gikomeje guhohotera abatavugarumwe n’ubutegetsi mu gihe baba bashaka gusura umwe muri bo cyangwa undi wese baba bifuza gusura. Ibi ni urukozasoni ku gipolisi no ku gihugu kwirirwa gihiga abanyagihugu ku buryo bugeze hariya bitarigeze bibaho mu Rwanda.

    Abakunda u Rwanda nimutabare amazi atararenga inkombe.

    Majyamber Juvénal

    Kigali

  • #102

    MUSEMAKWERI (lundi, 30 avril 2012 13:00)

    Turashimira polisi y'igihugu kubera ubushishozi bwayo budasanzwe, Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 29 Mata nibwo abayoboke b’ishyaka rya PS Imberakuri uruhande rwa Bernard Ntaganda bagera ku icyenda batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu.

    Umunyamakuru wa IGIHE, wageze bikiba aho ibi byabereye mu Murenge wa Nyamirambo haruguru gato ya Hotel Baoba yasanze imodoka za polisi zigera kuri enye arizo zari muri icyo gikorwa, ndetse nyuma gato ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo abo bayoboke bashyizwe mu modoka bahita bajyanwa kuri Station ya Polisi I Nyamirambo.

    Mu gushaka kumenya uko byagenze twahise tubaza bamwe mubari aho ariko ntawabashije kugira icyo adutangariza, twahise tujya aho abo bayoboke bafatiwe mu rugo kwa Nyina ubyara Bernard Ntaganda dusanga ari murugo ariko tuvugana n’umwe mu baturanyi be wari uri ku irembo ariko yanga ko dutangaza amazinaye.

    Yagize ati :” Aba bari bari mu nzu mu gihe mukecuruwe ndetse natwe twari turi hanze maze duhita tubona polisi zirinjiye zijya mu nzu, zisanga abarimo n’uko zibaka ibyo bari bafite byose birimo impapuro bari bafite ariko ntabwo nzi ibyari byanditseho n’uko bahita babajyana.”

    Aba bayoboke nyamara bo bavugako ngo bari bagiye gusura no kuyagira Nyina wa Bernard Ntaganda uwari Perezida w’Ishyaka ryabo, nyuma y’aho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Urukiko rw’Ikirenga rufashe icyemezo ndakuka ko Ntaganda agomba gufungwa bidasubirwaho imyaka ine y’igifungo igihano yari yarafatiwe n’Urukiko rukuru ndetse akanatanga ihazabo y’amafaranga ibihumbi ijana.

    Abatawe muri yombi ni bamwe mu bagize inzego z’ubuyobozi bw’iri shyaka ku ruhande rwa Ntaganda. dore ko hari urundi ruhande ruyobowe na Mukabunani Christine.

    Abafashwe ni Mukarurema Marie Chantal, Mpakaniye Deny, Niyitegeka Protais Umunyamabanga uhoraho, Shadia, Sinyigenga Beatrice Vice-President wa kabiri, Nigirente James ushinzwe ubukangura mu mujyi wa Kigali, Ndamira Jean Claude President w’Umujyi wa Kigali na Twahirwa Jean de la Croix n’undi umwe tutabashije kumenya izina rye.

    Polisi y’Igihugu iratangaza ko abo abagabo batandatu n’abakobwa batatu biyita abayoboke b’ishyaka PS Imberakuriishami rya Ntaganda Bernard bafungiye kuri Polisi Station ya Nyamirambo guhera ejo k’umugoroba nyuma y’aho bafatiwe munama kwa maitre Ntaganda rutuwemo n’umubyeyi we.

    Nk’uko ngo Nyina wa Ntaganda mukecuru w’imyaka 92 yabitangarije Polisi, abo basore n’inkumi nyuma y’ibyumweru bibiri bari baje guteranira iwe ngo abasaba kutazagaruka ariko ejo baranga baraza bitwaje ko baje kumusura no kumwihanganisha nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rushimangiriye igifungo cy’imyaka ine Ntaganda yakatiwe.

    Umuvugizi wa Polisi yatangarije IGIHE ko abapolisi bageze kwa Ntaganda basanga yo abo bantu ndetse babafatana n’inyandiko zikubiyemo imvugo ikangurira Abaturarwanda kwigomeka kubutegetsi.

    Supt Theos Badege yasobanuyeko ibyo bikorwa bigeze ibyaha bihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda aribyo kuvogera urugo, no kugira uruhare bubikorwa bigamije kugomesha abaturage bibangisha ubutegetsi.

    Polisi y’Igihugu iraboneraho umwanya wo kwibutsa abaturage bose ko ihame rwo kubahiriza amategeko rigomba gushimangirwa cyane cyane ko rirengera inyungu z’abaturage muri rusange n’uburenganzira bwa buri muntu.

    Polisi kandi iributsa abantu ko mugihe cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994, ifite n’insanganyamatsiko yo kwigira ku mateka twubaka ejo hazaza, atari bwo abantu cyane cyane biganjemo urubyiruko bakwishora mubikorwa n’inyandiko z’ivangura n’amacakubiri.

    Iperereza rirakomeje hegeranwa ibimenyetso, harebwa n’uruhare rwa buri wese muri ibyo bikorwa ndetse n’intego yabyo.

  • #101

    49% by 'abanyarwanda nta jambo bafite (lundi, 30 avril 2012 12:40)

    Rwanda:49% by'abanyarwanda bemeza ko nta jambo bafite mu gihugu. ParliamentBuilding

    Abanyarwanda benshi binubira ko batagira uruhare rusesuye mu itorwa ry'abadepite

    Ubwo icyegeranyo cyakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi bugamije amahoro cyamurikwaga, byabonetse ko hari ibyemezo abaturage bashyikirizwa batazi aho byafatiwe.

    Muri ubu bushakashatsi kandi ngo abaturage binubiyeko ko abategetsi batabegera ngo bagaragaze ibyo bifuza ko igihugu kibakorera .

    Iki cyegeranyo cyakozwe mu gihe cy’umwaka wose kibanda ku bantu 1200 , 49% muri bo bavuga ko inzego zibayobora zibaturaho ibyemezo byamaze gufatwa kandi ari bo bagomba kubyubahiriza .

    Ikindi kibazo abaturage bavuga ko batishimiye ni amatora nk’ay’abadepite bemeza ko batagiramo uruhare rusesuye kandi ntibagire n’ijambo ku batowe muri iyi myanya mu gihe baba batishimye imikorere yabo.

    Mu itorwa ry’amategeko na ho ngo hari aho abaturage batabazwa ibitekerezo byabo. Urugero ni Itegeko ryakuruye impaka ndende rijyanye no gukuramo inda . Ubu rimaze gutorwa mu mutwe w’abadepite ndetse no muri Sénat rikaba rishigaje gusa umukono w’umukuru w’igihugu kugira ngo ryemezwe .

    Icyagaragajwe n’abashakashatsi ni uko hagomba kubaho umuco w’impaka kabone n’iyo zaba zinenga ibikorwa n’abategetsi.

    Nubwo buri tegeko ritamurikirwa abaturage mbere yo kwemezwa, izi mpuguke zisanga bagomba guhabwa ijambo rikomeye cyane cyane ku mategeko arebana n’ubuzima bw’umuturage bwa buri munsi. Muri ayo baravuga nk’ajyanye n’isaranganya ry’amasambu, gahunda zo gutuzwa mu midugudu ndetse n’umugambi wo guhitamo imbuto zihingwa mu karere runaka .

    Source: BBC Gahuza-Miryango

  • #100

    Umvako abahutu batazi ubwenge ra! (lundi, 30 avril 2012)

    Abahutu bahoze bafite aba spy muri guverinoma ya Kagame kandi nanubu barimo. Mbere Kagame akiri vici president hari aba spy b'abahutu aribo: Twagiramungu Faustin n'abandi nka sendashonga. None ubu aba spy b'abahutu baracyatata ubutegetsi bwa Kagame. Muri abo twavuga nka Rwarakabije, Bazivamo na Rucagu! Muzaba mureba ibyo bazakora Kagame natabigarurira hafi!

  • #99

    NZABANDORA P (lundi, 30 avril 2012 12:15)

    Ipfundo ry' ikibazo amoko ari mu Rwanda,cyane cyane hagati y' abahutu n' abatutsi n' ukugabana ubutegetsi.
    kuva ku ngoma ya cyami nkuko iyi nyandiko ya padiri ibigaragaza,abari ku butegetsi bakoze ibishoboka byose ngo barebe ko babwiharira,buranga bubaca mu ntoki,urebye imvugo bakoreshaga bavuga ko abasangira ari abifite icyo bapfana kandi ko ntacyo bafite bapfana n' abahutu ibi bitwereka ko icyo babivugiraga kwari ukugira ngo bakomeze bikubire ibyiza by' igihugu ntawubatera hejuru,uretse nabo kandi n' umwami Rudahigwa nawe uretse imvugo yasakaye mu Rwanda ngo aho kwica Gitera mwice ikibimutera ariko iyo usomye inyandiko ya le 18 Kamena avuga ko uzongera kuvuga ko hari ikibazo hagati y' abahutu n' abatutsi ko azamwica urwagashinyaguro wibaza abamugira intwari aho babikura.

    Iyo ngoma yaje gusererwa kuko itabashije kumva neza umuzi n' umuhamuro w' ikibazo cy' amoko kiri hagati y' abanyarwanda,kuko icyo abahutu bifuzaga kwari ukugabana ubutegetsi n' ibindi byiza by' igihugu cyacu.

    ubutegetsi bwa Kayibanda ntabwo bwabashije kumva ko hari abana b' igihugu bari hanze yacyo ngo burebe uko icyo kibazo bwagikemura,ariko ibyo nanone byatewe cyane cyane n' ibitero by'Inyenzi,kuko iyo bateraga abahutu bari mu gihugu bari barabayeho mu buretwa no mu buhake bumvaga ko abo bantu babatera bashaka kubasubiza aho bavuye kandi koko nibyo nta muntu n' umwe wakwemera gukandamizwa na mugenzi we Kayibanda we yasabaga abari hanze gutaha mu mahoro bakabyanga.nawe ntabwo yabashije gukiza ikibazo kiri hagati y' ayo moko.

    Ubutegetsi bwa Habyarimana nabwo ntabwo bwabashije kumva neza icyo kibazo uretse ko bwagerageje gushyira abatutsi mu mashuri bushyira mu bikorwa ibyo bise "politiki y' iringaniza mu mashuri" ariko kuri ubu butegetsi nibwo ikibazo cy'ivangura hagati ya kiga-nduga cyavutse ,kuzageza ubwo cya kibazo cyari hagati y' amoko cyaje gusa nk' ikibagirana mu myaka ya za 1980 ariko hari ikibazo cy' uturere,aho umuntu akomoka.

    Nyuma y' ubwicanyi bwa genocide,ubu ni Kagame utegeka ,nawe iyo witegereje usanga,icyo kibazo atarabashije kugikemura ahubwo akuraho ya moko ,abanu ababwira ko ari abanyarwanda ,ariko kugeza uyu munsi umuhutu azi ko ari umuhutu umututsi nawe azi ko ari umututsi,gusiba amaoko ntabwo aricyo gisubizo.

    Iyo witegereje usanga umuntu wese ugeze ku butegetsi mu Rwanda,aba adashaka kubuvaho ugasanga arakoresha ya moko kugira ngo igice kimwe kimushyigikire kandi yerekana koubwoko bwe ariwe uburinze.ko dahari batabaho.
    nkaba ntekerezo ikibazo kiri mu Rwanda ari abanyarwanda ubwabo bagombye kwicara hamwe bagacocera hamwe icyo kibazo kandi buri muntu akagira uburenganzira bwo kwibuka abe bazize ubwicanyi kuva muri 1994 kugeza magingo aya.

    NZABANDORA P


























    ku butegetsi bwa Kagame,

  • #98

    Hutu=Tutsi=Twa (lundi, 30 avril 2012 12:08)

    Mupfa iki se uretse ind mbi? Muri mwe hari unnya amabyi ahumura? Hari unyara inkari zihumura? Ese mu mazuru mwirirwa murata usibye ibimyira bivamo hari irivamo amafaranga cyangwa zahabu? Hari umuhutu, umututsi, umutwa wagize allergy ngo nuko bamuteye kwa maganga amaraso yuwo badasangiye ubwoko? Mwajya mumenyako muri abantu kandi mwese Iyabahanze ari imwe?
    Inda nini mufite niyo ibateranya ntimukabeshye.

  • #97

    Bambwirire Padiri dukunda sha ukunda iki ngo nzakiguhe Kagame amaze guhanuka!! (lundi, 30 avril 2012 12:06)

    Uriya musaza koko ntabwo ashishikajwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda ahubwo ashishikajwe no gushyira mubikorwa ibyo sebuje wamuhaye akazi akeneye ko bigerwaho. Ibyo ni ukumaranisha abanyarwanda we agakomeza akirira dore ko inda yamuhiseho.
    Ese koko uriya musaza useka neza, akaba yaravuze amarorerwa koko yagira icyo amarira abanyarwanda?
    Byinshi padiri yabivuze ahubwo igihugu kigeze ahaaga aho bavangura abapfuye! Yewe, Genda kandame n'agatsiko kawe mwataye ibaba. Intore zose mwataye agaciro muve munzira, maze abo Imana ishaka ko bayobora abanyarwanda.
    Mbega igihugu kirimo ababeshyi! Igipindi cyahawe intebe mubiro bya perezida, munteko, ahantu hose!!! Batutsi Bahutu Batwa. Dore tumazekunga ubumwe mureke rero twirukane Kagame n'intore zimaze kuneshwa muri politike!

  • #96

    GATORIKA YAGAMBEHO IGITERO NA SATANI (lundi, 30 avril 2012 11:47)

    Mgr BIMENYIMNA WICYANGUGU nawe abaze guhambwa za MPIYA 30 nkazime yuda yakiliye aliko agapfa ataziliye nawe yitandukanyije nukuli kandi azi !!

    arabuza abapadili ngo gukora politiki ntaruhuza aliko ntavuga aho Mgr ugilinama RPF uwarumuhaye ?
    MUSENYELI BIMENYEMANA NIGIHONE AHO KWAMAGANA ABABUZA ABABUJIJE ABASENYERI BAGANDAGULIWE IGAKURAZO GUHAMBWA MUMA DIOSEZE ZABO , UMVA IYO AGEZE ??
    UBUNDI NTA BISHOP WUMUNYABWOBA !!! ASHATSE YASEZERA AKISHAKIRA UMUFASHA KUMUGARAGARO . IBI MUBONA NTIBIKABATANGANZE GATOLIKA YAGABWEHO IGITERO GIKOMEYE N'UMWANZI SATANI .

  • #95

    Robwa (lundi, 30 avril 2012)

    @#90

    Wowe usubiza uwitwa Byiringiro, ibyo bifitirano byawe ujye ubijyana ku igihe.com ubibwire abadafite reasoning capacity ihagije

    Ibi bintu ni mythes nka ya yindi kalinga yari ishingiyeho.Reka tuje mu mibare yoroheje: Ndaguha ingingo 2 gusa zikwereka ko wogejwe ubwonko:

    a) Abatutsi bari mu Rwanda muri 1994 bari hafi 15% ni ukuvuga nabura 1,000,000 y'abatutsi. Ejobundi muri discours za FPR na Ibuka batubwirago ko genocide yahitanye abarenga 800,000 none uyu munsi baravuga abarenga 1,000,000. Ubwo se tuvuge ko bapfuye bagashira ntihigire n'uwo kubara inkuru? Hanyuma se bariya FARG na IBUKA bafasha baba baraturutse hanze? hahaaaa !!! aha niho ruzingiye !


    b) Vuba aha twabwiwe ko gacaca yaciriye imanza abahutu hafi 1,200,000 kandi usibye nyine ko bose bavukana cya cyaha cy'ubuhutu, ubundi hari n'abo gacaca yagize abere. Ariko reka tuvuge ko abo bose 1,200,000 bishe abatutsi.

    Ni ukuvuga ko mu bantu hafi 7,000,000, iyo ufashe ko nta mututsi wishe undi mututsi muri genocide (n'ubwo atari byo) hasigara 5,800,000 z'abahutu. Kora imibare yawe urasanga bariya gacaca yambitse kiriya cyapa 1,2000,000 bangana na 20%, aha ushobora no kongeraho n'abandi nkaba wavuga uti ntibatarafatwa (kugirango umubare utubuke) bityo ukagira 2,400,000 zishe abatutsi bihwanye na 40%.

    None se muvandimwe wowe iriya mibare ya 70% wayikuye he ? Cyakora niba ari bya bindi by'uko abahutu, ndetse n'abo bazabyara bavukana icyaha cy'ubuhutu byo nabyemera, ntabwo nakomeza no kujya impaka!

    Ni byiza ko wemera ko abahutu bishwe, kandi bakicwa n'ingabo za FPR (cyane cyane muri Congo), ariko ahenshi mu Rwanda, abatutsi nibo babibafashije, batunga agatoki, bahamagarira abahutu inama z'umutekano bicirwagamo,babafungisha bakicirwa muri gereza... ibi nkubwira nabibayemo ndavuga ibyo nzi...


    Ikibazo gihari gusa ni iki:

    a)Abo basilikali ba FPR bishe abo bahutu, kuki batarahanwa, ese bazahanwa ryari?

    b) Abo bahutu bapfuye, amagufwa yabo ari he? bibukwa ryari??


    Sha iby'iwacu ni birefu, gusa ukuri niko kuzadukiza naho guhuma amaso abantu byajyanye na Kalinga n'ibishahu !


    Gira amahoro, kandi unsubizanye ubwenge (utantutse) niba hari ubwo ukigira !

    Robwa

  • #94

    Kuri Byiringiro (lundi, 30 avril 2012 11:01)

    Ugize igitekerezo kiza koko reconciliation yabaye ni iyamagufa, ese iy'abazima izabaryari.

    Reba nawe amagufa y'Abahutu ba Kibeho n'ahandi henshi mu Rwanda niyo bashyira muri za Museum, noheho bakongeramo n'Ayabatutsi da!!! Ariko Hari ni ivangura mu magufa kuko Amagufa yose yavuye muri Victoria yari AyabaHutu kandi bayashyize hamwe i Bugande.

    Ese mwari muzi ko Ahantu henshi hakontororwaga na FPR mugihe k'intambara hari muri gice kerekeza muri Victoria.

    kora ubushakashatsi kuri réseau hydrographique du Rwanda y'u Rwanda uzabibona neza cyane.

  • #93

    Gutabariza PS Imberakuri mu Rwanda (lundi, 30 avril 2012 10:59)


    PRINT
    VISITS : 855
    COMMENT: 0
    Bamwe mu bayoboke b’ishyaka rya PS Imberakuri batawe muri yombi

    Yanditswe kuya 30-04-2012 - Saa 10:01' na Olivier MUHIRWA



    Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 29 Mata nibwo abayoboke b’ishyaka rya PS Imberakuri uruhande rwa Bernard Ntaganda bagera ku icyenda batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu.

    Umunyamakuru wa IGIHE, wageze bikiba aho ibi byabereye mu Murenge wa Nyamirambo haruguru gato ya Hotel Baoba yasanze imodoka za polisi zigera kuri enye arizo zari muri icyo gikorwa, ndetse nyuma gato ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo abo bayoboke bashyizwe mu modoka bahita bajyanwa kuri Station ya Polisi I Nyamirambo.

    Mu gushaka kumenya uko byagenze twahise tubaza bamwe mubari aho ariko ntawabashije kugira icyo adutangariza, twahise tujya aho abo bayoboke bafatiwe mu rugo kwa Nyina ubyara Bernard Ntaganda dusanga ari murugo ariko tuvugana n’umwe mu baturanyi be wari uri ku irembo ariko yanga ko dutangaza amazinaye.

    Yagize ati :” Aba bari bari mu nzu mu gihe mukecuruwe ndetse natwe twari turi hanze maze duhita tubona polisi zirinjiye zijya mu nzu, zisanga abarimo n’uko zibaka ibyo bari bafite byose birimo impapuro bari bafite ariko ntabwo nzi ibyari byanditseho n’uko bahita babajyana.”

    Aba bayoboke nyamara bo bavugako ngo bari bagiye gusura no kuyagira Nyina wa Bernard Ntaganda uwari Perezida w’Ishyaka ryabo, nyuma y’aho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Urukiko rw’Ikirenga rufashe icyemezo ndakuka ko Ntaganda agomba gufungwa bidasubirwaho imyaka ine y’igifungo igihano yari yarafatiwe n’Urukiko rukuru ndetse akanatanga ihazabo y’amafaranga ibihumbi ijana.

    Abatawe muri yombi ni bamwe mu bagize inzego z’ubuyobozi bw’iri shyaka ku ruhande rwa Ntaganda. dore ko hari urundi ruhande ruyobowe na Mukabunani Christine.

    Abafashwe ni Mukarurema Marie Chantal, Mpakaniye Deny, Niyitegeka Protais Umunyamabanga uhoraho, Shadia, Sinyigenga Beatrice Vice-President wa kabiri, Nigirente James ushinzwe ubukangura mu mujyi wa Kigali, Ndamira Jean Claude President w’Umujyi wa Kigali na Twahirwa Jean de la Croix n’undi umwe tutabashije kumenya izina rye.

    Polisi y’Igihugu iratangaza ko abo abagabo batandatu n’abakobwa batatu biyita abayoboke b’ishyaka PS Imberakuriishami rya Ntaganda Bernard bafungiye kuri Polisi Station ya Nyamirambo guhera ejo k’umugoroba nyuma y’aho bafatiwe munama kwa maitre Ntaganda rutuwemo n’umubyeyi we.

    Nk’uko ngo Nyina wa Ntaganda mukecuru w’imyaka 92 yabitangarije Polisi, abo basore n’inkumi nyuma y’ibyumweru bibiri bari baje guteranira iwe ngo abasaba kutazagaruka ariko ejo baranga baraza bitwaje ko baje kumusura no kumwihanganisha nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rushimangiriye igifungo cy’imyaka ine Ntaganda yakatiwe.

    Umuvugizi wa Polisi yatangarije IGIHE ko abapolisi bageze kwa Ntaganda basanga yo abo bantu ndetse babafatana n’inyandiko zikubiyemo imvugo ikangurira Abaturarwanda kwigomeka kubutegetsi.

    Supt Theos Badege yasobanuyeko ibyo bikorwa bigeze ibyaha bihanwa n’amategeko ahana y’u Rwanda aribyo kuvogera urugo, no kugira uruhare bubikorwa bigamije kugomesha abaturage bibangisha ubutegetsi.

    Polisi y’Igihugu iraboneraho umwanya wo kwibutsa abaturage bose ko ihame rwo kubahiriza amategeko rigomba gushimangirwa cyane cyane ko rirengera inyungu z’abaturage muri rusange n’uburenganzira bwa buri muntu.

    Polisi kandi iributsa abantu ko mugihe cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994, ifite n’insanganyamatsiko yo kwigira ku mateka twubaka ejo hazaza, atari bwo abantu cyane cyane biganjemo urubyiruko bakwishora mubikorwa n’inyandiko z’ivangura n’amacakubiri.

    Iperereza rirakomeje hegeranwa ibimenyetso, harebwa n’uruhare rwa buri wese muri ibyo bikorwa ndetse n’intego yabyo.

  • #92

    @Byiringiro (lundi, 30 avril 2012 10:55)

    Njye sinzi aho wabaga muri Genocide, ariko kuri njye, naguhamiriza ko tutagereranya Genocide yakorewe abatutsi n'ubwicanyi bwakorewe abahutu.
    Nsubiza utu tubazo:
    1- Ese abaturage b'abahutu (barenga 70%) uremera ko bishoye mu bwicanyi bw'abaturanyi babo?
    2- Uremera ko nta batutsi 30% byibura byishoye mu kwica abahutu?

    Ubwivanyi bw'abahutu bwakozwe, buzabazwa cyane cyane abasirikare babishe,mu gihe Gatutsi yishwe n'abasirikare, ubarokotse, umuhutu akavuza induru akavumbuka undi akamutema cg akamukubita impiri.
    Aya mateka yarabaye, twari duhari, twayarokokeyemo, twe kuyagoreka twishyira aheza.

  • #91

    Byiringiro (lundi, 30 avril 2012 10:31)

    Ese amagufa y'abahutu FPR yishe yo yahambwe he?
    Aya kibeho by'umwihariko ari he??
    None ko ari yo bavanze n'ayabatutsi, ese ni bwo bwiyunge?
    Ubwiyunge bwatangiriye mu magufa y'abapfuye buzageza iki ku banyarwanda!!
    Utinyutse kuvuga akarengana k'umuhutu, yitwa ufite ingengabitekerezo!!
    Erega wa MUGANI WA mASABO, mu ndirimbo ye "Wimpa ijambo"
    Nibakazanye, ariko "N'ibyo mu matamatama ntibizashira"
    N'utavuga, aba abitse mu mutima, kandi FPR ikomeje gukurakuza urwangano mu moko, ikirunga kizongera kiruke!!

  • #90

    RUCYAHANA WE NKUABZE (lundi, 30 avril 2012 10:11)

    Abantu Ibihumbi 8 baguye KIBEHO bahawe Ubutabera?

    Abantu baguye mubyo INKORAMARASO zitaga UMUHIGO (Guhiga ABAHUTU bari baranze Guhunga) abasigaye Mukabicira (Mukabatwikira) mubyahzoe Byitwa CommunesIngero zirahari n'abarokotse Iyo JONOSIDE) MWABAHAYE UBUTABERA?

    Mukomeze MUKURAKUZE INZANGANO IBYO BIKANZU MWAMBAYE SIBYO IMANA IREBA IREBA IMITIMA KUKO N'ABAFARISAYO Ntimwabarushaga Kwambara BIREBIRE ariko Urubazna Rwabasohoreyeho.

    UZABAZE UMUTIMA NAMA WAWE UTI: Ariko koko IMANA NKORERA YAKORA NKUKO NKORA!!

    ISHAKIRE INDAMU.

  • #89

    @#2 Karimungabo (lundi, 30 avril 2012 09:54)

    Wenda ntago atukanye ariko ubwo yatinyukaga kujya guterana amagambo ku iradiyo njye nakuyeyo amaso.
    Hari intozo zajyaga zimutuka, ariko nanjye nkurikije cya kiganiro no gufata igice akabogama, yahiseko ampa indi image. Ni opportuniste w'inda nk'abandi banyapolitike bose, kuri ngewe ntaho ashobora kungura abanyarwanda mu nyandiko ze.
    Njye amaso asigaye kuri Padiri mugenzi we kuko we aracyandikana akenge kandi nta kwifata ku gahanga.

  • #88

    Kumiro (lundi, 30 avril 2012 09:48)

    Umuntu wanditse #84 ndamushimye cyane ibyo avuze nibyo koko.none se kuvuga ngo nta bwoko buriho kandi byarangiza buri mwaka hakaba ikiriyo cya genocide yakorewe Abatutsi,bishatse gusobanura ko abatutsi ari iki?kuba abo turibo bye kuba ikibazo ngo bigire uwo bitera ipfunwe cg ngo yunve ko hari icyo arushije abandi.ahubwo twumve ko umuntu ari nkundi irespective yubwoko.

  • #87

    Abarota deomos kratos kubwa FPR murababaje (lundi, 30 avril 2012 09:42)

    FPRikomoka ku kinyoma nayo ni ikinyoma,niyo mpamvu idashobora kugira igikorwa na kimwe igeraho ititabaje KWICA abo ibona bayirusha gutekereza.muntu wumva ko uharanira u Rwanda rwigenga ariko ukiyibagiza inzira y'INGUFU urambabaza cyane.nayo iorabizi ko hatabayeho ingufu ntaho izajya.niyo mpamvu rero hakenewe gushakishwa buryo ki izi ngegera zakubitirwa ahareba i Nzega,kandi ndumva batabitinya kuko nabo aribyo bakoresheje.IBANDI RISHOBORWA NO GUKUBITWA,na FPR ikwiriye KUGENZEREZWA GUTYO.ibindi muratuma ikomeza kubona uko irigisa abo yikangamo IMBOGAMIZI kandi nyamara abo bose bakagombye kuba batabarwa hakoreshejwe gukubita izi NGEGERA zoherejwe na M7

  • #86

    Padiri Nahimana (lundi, 30 avril 2012 08:55)

    Njyewe Padiri ndakubwiye niba ugifite ibiganza byera reka kubyandurisha ibindi byandujwe amaraso y'inzirakarengane, ndakwinginze nkubwira ko Illuminati ifite uburyo bwinshi ikora kandi benshi tuyiteza imbere tutabizi, niyo ubemereye mukaganira uba uta umwanya wawe w'ubusa kuko baba banagushyiramo ya myuka mibi yabo. Sigaho ndakwinginze ntuzongere kugirana ibiganiro nabariya bicanyi, ujya kwica ubukombe arabwagaza ngaho nawe komeza utege agahanga bazakasa bagutureho igitambo! Ndakuburiye mwene ....

  • #85

    TWIBUKE AHO TWAVUYE TUGANA MU BWIYUNGE (lundi, 30 avril 2012 08:46)

    Ndashimira Ubwanditsi bwa www.leprophete iyi nyandiko butugejejeho .
    Njye mbona uru rubuga ruzafasha abanyarwanda babishaka, cyane abakili bato gusobanukiwa n'amateka y'U Rwanda bamwe badashaka ko amenyekana uko yagenze kubera inyungu zabo bwite. Ni nacyo kizabafasha no gusobanukirwa na cya kibazo kili hagati y'Abahutu n'Abatutsi.Abavuga ko ntagihali bafite impamvu zabo nkuko Kagama we avuga ko n'ayo moko ataba mu Rwanda. Erega siwe wambere !!!Uti kagire inkuru!

    Nkuko mwabisomye,muli 1957 no muli 1958,Abarwanashyaka b'abahutu bahase Ababiligi n' Umwami Rudahigwa ikibazo cy'akarengane kabo.Amagazeti n'ibinyamakuru bigisamira hejuru,abahutu benshi bali barahagurukiye kwibohoza ingoyi ya gihake,ya ngoma bihumbi muzasanga mu mabarwa yanditswe n'abambali b'ngoma b'inzego zose.

    Muli icyo gihe, kimwe n'ubu hali abatutsi babeshyaga ko nta kibazo kiliho.Bagirango bagipfunyapfunyire mu bwigenge bufurebye kimwe n'ubumwe bufurebye buvugwa mu Rwanda muli iki gihe.Kuko bumvaga ko nibabona ubwigenge huti huti, abazungu bagasubira iwabo,bazasigara bihereranye abahutu bakabahonyora uko bishakiye!! Muli icyo gihe ntibyashobotse kuberako abahutu bali bamaze gukanguka bakaka " Autonomie interne "ngo bitegure Indépendance.
    Abahutu bamaze kwunvikanisha ikibazo cyabo byakuye umutima abambali b'ingoma noneho biyorosora urw'intama biyerekana uko bateye.Ubwo rero nibwo batangiraga kwandika uhereye ku ba shefu,abagaragu baku b'ibwami,ndetse n'abihaye Immana b'abatutsi...Tuzabigarukaho yenda.

  • #84

    Guhakana amoko ntabwo ariwo muti w' ubwiyunge twagombye kwemera abo turi bo. (lundi, 30 avril 2012 07:29)

    Kera hari uumusaza wajyaga ancira umugani uvuga ngo"UMUNTU ASIGA IKIMWIRUKANKANA ARIKO NTASIGA IKIMWIRUKAMWO".
    Iyo umuntu yitegereje ibibera mu Rwanda usanga ari amayobera kuko guhakana ubwoko bwawe ntabwo aribyo bizatuma uba uwo utari we.

    Nibyo koko mu rwanda habaye ubwicanyi kandi ntanuwifuza ko ibyo bintu byazongera bikaba mu gihugu cyacu ariko ikibazo gihari bamwe batubwira ko twabaye abanyarwanda rwose tukihakana amoko yacu yo kwitwa abatutsi ,abatwa ,abahutu none se aho icyo nicyo gisubizo cy' amoko y' iwacu cyangwa twagombye kwemera abo turibo bikanaduhesha ishema, kandi buri muntu akavuga icyo aricyo nta ngingimira.

    Ese abarundi nabo ko bafite ikibazo nk' icyacu ,bakaba baragize ubwicanyi nkubwo twagize,aho igisubizo baboneye amoko yabo cyo kuyavuga ku mugaragaro nticyaba aricyo gifite ireme? kuko ubu bagabana ubutegetsi bakurikije amoko yabo, siho gusa hari n' abandi bafite ikibazo cy' amoko nko muri America nubwo ho ikibazo cyabo kiri hagati y' abera n' abirabura ariko ni ikibazo cy' amoko muri rusange,kuburyo nabo bageze aho bumva ko kugira ngo bose babone amahirwe angana aruko bavuga ikibazo cyabo ku mugaragaro ,abirabura nibwo batangiraga kubaha uburenganzira bwabo, bashyira mu bikorwa "affirmatif action" cyangwa "discrimination positive". i Burundi nabo ubu bagabana ubutegetsi bakurikije uko babyumvikanyeho, kugeza ubu nta murundi ndumva avuga ko ari bibi.None se mu Rwanda ho byifashe bite?nkuko natangiye mbivuga ," umuntu asiga "ikimwirukankana ariko ntasiga ikimwirukamo" ubwicanyi bwarabaye ariko amoko yo aturimo kandi ku giti cyange uretse abayakoresha nabi pour des fins politiques ntabwo mbona uburyo dushobora guhakana amoko twarangiza tukavuga ko habaye "ITSEMBABATUTSI".

    Ese ubundi nibarize Bishop Rucyahana ,umunsi umwana wanjye azambaza abicanye abo ari bo ubwo nzamubwira ngo iki? ese nambaza umuhutu ni iki? umututsi ni iki?ubwo nzamubwira iki? Ese nambaza impamvu yatumye haba ubwo bwicanyi bwo nzamusubiza iki?
    ibi byose ni ibibazo komisiyo y' ubumwe n' ubwiyunge yagombye guheraho mbere yuko babwira abantu kwiyunga kuko ntabwo uzabwira abantu kwiyunga kandi bose ubita abanyarwanda .ayo moko yacu mureke turebemo ibiduhuza twirinda ibidutandukanya kuko ibyo bidutandukanya aribo byatugejeje ku bwicanyi bwabaye mu gihugu cyacu.ariko kwitwa abanyarwanda gusa ntabwo bihagije.

  • #83

    babwire (lundi, 30 avril 2012 06:38)

    Ariko uno ngirwa padiri ninde wamutumye?
    maze kumubonana ninkumi kd narinziko abapadiri badaterana none namushyize mugatebo nkabandi bakorera inda zabo bose.
    muminsi iri imbere ndabereka ifoto ye ndashaka kubanza nkayibyaza cash

  • #82

    Robwa (lundi, 30 avril 2012 06:36)

    @rusine #81

    Yes, bariya bahutu bafite akamaro ko kuba ari nka ba manpower, bene aba nta ngoma itabagira, mbese ntibajya babura; si mu bahutu gusa, no mu batutsi barimo benshi, abo wa musizi Rutabana mu "nkera y'abatutsi mu rugwiro" we yita ngo ni ubututsi butuye mu mfuruka z'abatutsi bushinzwe gusetsa no guseka urumenesha(...). Bene aba ntabwo FPR ibafata nk'Intore, ahubwo ibafata nka towels zo kwihanaguza aho bibaye ngombwa.
    Ntabwo umwana w'umusore w'umututsi ashobora kuba muri Nyugwe imyaka 2 cg ngo abe ariwe woherezwa mu mashyamba ya Congo, cg se ngo umukobwa w'umututsikazi urangije kaminuza abure gukora muri RDB mu bireau biri air conditionned maze abe ariwe ujya kwirirwa ku zuba yamamaza FPR mu guhe cy'amatora nk'aho abacakara b'abahutu nka rusine badahari !!

    Nushaka umbwire nguhe ingero za speeches niyumviye z'abacadres bavugaga amagambo aganisha kuri ibi nkubwiye.

    Ikibikwemeza ni uko n'ubwo umbwira ko abahutu bajya i Nasho ariko baragaruka simbabone bahawe imyanya muri ba executives cg mayors !! Bajya he?? babona bourses bakagenda se!!

    Opposition bariya ntiyababuze baruzuye hano i Kigali, ikibura gusa ni umuleader, kuko n'ubonetse FPR imunyuza mu ryoya !

    rusine we, bariya si intore kuko ntibatowe, kuko nta ntore y'umuhutu ibaho. Sinzi level wari ugezeho mu butore ariko niba uvugisha kuri nagirango unyemerere ko nawe wabonaga ibintu bipangwa wowe ukaba executant, ubwo se nibwo butore???

    Mbiswa ma !