mar.

24

avril

2012

Gacaca iraca ibintu. Justin Faida.

Faida Justin.
Faida Justin.


Imanza za jenoside zikomeje kubiba inzangano mu Banyarwanda. Ingaruka tuzazikuramo zizaza nazo ari simusiga ! Ese koko bariya bantu bakoze jenoside bagahonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu, bagasahura, bakica urubozo, bagashinyagurira imirambo kugeza ubwo bayijugunye mu misarane boshye ujugunyamo imishushwe, wowe wabareka bakidegembya ? Ubwo se waba ukoreye iki abarokotse ubwo bwicanyi ?


Ese abo bakoze ibyo, ejo ntibazashyekerwa hagira akandi gakoma bagaskya batanzitse bagira bati : « Dukore uko dushatse kose na bwabundi ntawigeze aturya n’urwara » !


Ibyo rero ni ibibazo koko by’ingorabahizi ariko niwihangana tugakomezanya, turaza kurebera hamwe uko byapfuye kare kandi ngo « Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara ».


1.FPR ikimara gufata ubutegetsi wasangaga benshi bo mu bwoko bw’Abahutu bashishikariye gushinja bene wabo bakoze amahano, bashishikajwe no gushyira ukuri ahagaragara .Waba uzi uko byaje guhagarara ?


Intambara ikimara guhosha ahagana za Nyakanga 1994 wasangaga abo mu bwoko bw’Abahutu bashishikajwe no gushinja bene wabo bagize uruhare muri jenoside. N’ubwo ibyo gukabiriza bitajya bikunda kubura mu makuru nk’ayo, byibuze icyo gihe wasangaga kubeshyerana bidatubutse cyane. Ibyo guta mu kagozi bitangiye gukaza umurego, abafunga ntibashishikajwe n’abakoze ibara ahubwo bakusanyirije hamwe. Rimwe na rimwe bene gukora ayo mahano bagasigara bibwanagiza. Emwe n’ubu hari abayakoze bacyibera mu Rwanda batigeze bakandagiza ikirenge muri gereza bitewe no kumenya gusisibiranya, gucabiranya n’izindi mpamvu ntarondoye.


2.Gacaca aho gukemura ibibazo yatumye ahubwo n’iryahunyengezaga rihuma !


Itegurwa mama we…, bavugaga ukuntu ije gucoca ibibazo Abanyarwanda bagiranye hagati yabo, bakavugisha ukuri nta kubeshyerana, hagahanwa ba nyirayabazana n’abandi bazahamwa n’icyaha koko. Bati  « Abasigaye bazafungurwa, abantu bazazibukira ibyo bari bamazemo iminsi   babane  mu mudendezo. Bazahagurukira umurimo, igihugu gitembe amata n’ubuki ».


Icyo cyizere ariko nticyatinze kuraza amasinde .Ubwo rugikubita mu cyo bise ikusanya-makuru, za munyangire na munyumvishirize byahateye amatako. Mu bashinjwa ibyo bakoze hakongerwamo n’abandi iryaguye, bazizwa akamama .Ngo “Nawe yumve uko twababaye, n’abandi nabo bararenganye, ntakimuvaho, ntasengera, ni ingoona, afite abana bakize, yarize, arifashije” ; emwe hari n’abigitsina gabo ngo baziraga ko birengagije kumenya aho umuturanyikazi, inshuti ababara ngo bahakubite umwotso !


Sibwo icyari imanza kibaye amanjwe ! Ngibyo rero ibyatumye abari bazi ukuri bagutsimbararaho kuko babonaga ari ukwiteranyiriza ubusa. Ubwo havutse icyo abategetsi b’u Rwanda bise ceceka , bakoresha amanama bakangurira abantu gushinja, agatutu karabarenga kandi aribo bibereye ba nyirabayazana. Nyuma y’ibyo icyakurikiyeho ni ikintu cyabaye cy’ubumwe hagati y’abagize ubwoko. Abahutu bakora itsinda ryabo, Abatutsi nabo bakora iryabo.


3.Uti gute rero ? :


Ni henshi nko mu mijyi Abatutsi bagiye biyoberanya bajya mu bitero bagakora amahano, ariko ndakurahiye ahenshi nabonye bene abo bakingirwa ikibaba na bene wabo. Ndetse abihaye kubashinja bakaba bahavana imbwa yiruka. Ku rundi ruhande, Umuhutu aho ari hose nawe yahise yiyumvamo ko ari “kandida w’igifungo”,uretse kwanga gutanga amakuru navuze mu kanya ahubwo haba ikintu cyo kurengerana, ushinjwe wese bati « ararenganye », Umuhutu wihaye gushinja agafatwa nk’umwanzi ! Nzi amakomine amwe n’amwe abantu bamwe bagiye bicwa bazira amakuru batanze. Nzi n’abahunze bazira iterabwoba bashyizweho n’abo bashinje cyangwa imiryango yabo ! Ng’uko uko indi mbuto y’urwango yazanywe n’izo manza zififitse. Hari ahandi wari wabona umwicanyi acira ishumi ye urubanza ndetse yajya kuyihana akayihana yihanukiriye ? Ubundi iyo bavuga ishumi y’uregwa, baba bavuga uwo bafatanyije icyaha uwo bari kumwe muri dosiye.


FPR nayo yarishe


None rero, uretse uwaba azi kwigiza nkana nka wawundi urara atundwa n’imbeho kandi abona aho ikirago cyegetse, kugeza ubu birazwi :FPR nayo yarishe. Mbere yabanje kubikora mu mayeri n’amabanga menshi, ariko ni hahandi kuko n’uwagiriye kwa kundi nyirabukwe mu nyenga  yaramenyekanye. Nyuma rero yaje kuvana agahu ku kabuno, itikiza ibihumbi n’ibihumbagiza by’abaturange ku mugaragaro.


Hari abatangabuhamya benshi banyuranye babihagazeho, hakaba n’amaperereza yakozwe ku buryo hari n’abahamya ko na FPR yakoze jenoside. Icyakora nyine ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma, umuporokireri wa Arusha witwa Carla del Ponte yari yashatse kudondoza akanyundo ngo afungure amadosiye ya bamwe mu bikonyozi bya FPR uhereye kuri Kagame, ni uko mugihe yari atarabacakira aza gukomwa mu nkokora na bamwe mu banyagatuza bo muri Amerika. Byamuviriyemo n’ubwehe bwo gupasurirwa ubushobozi. Yari ashinzwe gucira imanza abakoze ayo mahano mu Rwanda no mu cyahoze cyitwa Yugoslavia, ni uko aza kwamburwa u Rwanda asigarana icyo tuvuze nyuma.


N’ubwo ariko ARUSHA isa niyoroshe izo manza ikirago, uretse nabwo ko ntawe uvuma iritararenga, hari n’ubucamanza bw’ Abaspanyolo, bakurikiranye ubwo bwicanyi, nari ngiye kwibagirwa n’Abafaransa. N’ubwo tutari dukwiye kurambiriza ku manza ariko “Ntawe uvuma iritararenga” kandi   “inkono ntihira ikibatsi, ihira ikibariro (igihe)”.


Muri make rero intagondwa z’Abahutu zarishe, ku rundi ruhande intagondwa z’Abatutsi nazo zirica, none izo z’Abatutsi ziyometse ku gice kimwe cyarokotse ubwicanyi, ni uko ziha gucira imanza izo ntagondwa z’Abahutu !!! Ese ko twavuze uko umwicanyi acira urubanza ishumi ye, none rero ibaze ko muri abo bacirwa imanza haba harimo n’abarengana kandi nabo batari bake. Kuri izo ngaruka z’imanza za gacaca, ongeraho ko hari n’imiryango iri kubona utwabo dutezwa cyamurana ku mpamvu z’ibyaha bashinja nk’umugabo kubyo yasahuye. Ubu hishyuzwa ibyasahuwe gusa. Umunsi haziyongeraho n’indishyi z’ akababaro, ruzaca abakuru. Ibyo bigakorwa rero batitaye ku bizatunga abana na nyina b’inzirakarengane basigara mu kangaratete .


Inyangamugayo ngo zagombaga kubanza gucira imanza abishe Abatutsi, hanyuma n’abishe Abahutu bagakurikiraho. Mu mahugurwa n’inama z’inyangamugayo za Gacaca nashoboye kujyamo, hari ababazaga igihe abishe Abahutu bo bazacirwa imanza. Basubizwaga ko bazabanza abishe Abatutsi, abandi bakazakurikiraho. Aho ariko ho, ubanza bizaba nko gutegereza ya mahembe ya nyakabwana. Aho nahise mbibonera ni uko abihaga ibyo kubaza cyane bene nk’ibyo, hashiraga iminsi ukabona habonetse ababashinja utazi iyo baturutse ni uko bakagenda intambike. Ngo “Ibwami haba impoze-nzi ntihaba imvuzi-mvuzi” kandi nta ho uzabona ibuye ricinyana umudiho n’igi. Ariko nyamara “uciye bugufi ahinga mu itongo ry’inkuba”.


N’imanza zibera hanze y’u Rwanda ntacyiza twazitegaho, nazo ni iri n’iri. Izo ni izibera Arusha , mu Bufaransa, mu Bubiligi n’ahandi. N’ubwo zitabamo ibinyoma n’iterabwoba byinshi nk’izo zibera mu Rwanda, ariko nazo si shyashya. Abakurikirana amateka yazo ndetse bakubwira abatangabuhamya zicishije. Ikindi kandi nabo bazica bya nyirarureshwa. Niba se nyine bashishikajwe n’icyo kibazo, babaye abagabo bagacira imanza n’icyo gice kindi kigizwe FPR na ba shebuja bayo b’Abanyarwongereza ? Erega ubundi ikibazo cy’u Rwanda ntikizakemurwa n’imanza.


Nk’umuntu wakwiciye umuryango, kumubona bamufunze emwe n’iyo banamumanika, ntacyo waba wungutse kuko abo bamushinja ataba ari bubagarure kandi nta cyizere uba ufitiye ahazaza ko ibyo byabaye bitazongera kugaruka. Icyiza ahubwo cyagushimisha kuruta ibindi ni uko Abanyarwanda batinyukana, (mumbabarire simvuze kwubahukana) bagasasa inzobe, bagakemura ibibazo byabo babivanye mu mizi, bakavuga ku byabaye, inkomoko yabyo bayivuye inyuma nta mbereka. Bakavuga ku mitegekere yaranze igihugu cyacu, bagashaka umuti nyawo wo kwirinda amakimbirane no kwikubira, bagashaka uko ba nyamwinshi na ba nyamuke bazabana mu mahoro azira urwikekwe, bakaganira ku kibazo cy’uturere kitajya kibura kudurumbanya imibanire y’Abanyarwanda n’ibindi, abasaba imbabazi bakazisaba babivanye ku mutima, Abanyarwanda bagahana igihango cy’uko nta mahano bazongera  gukora. Mu Rwanda hakongera kuba i Rwanda, ni uko tukazasaza twizeye ko dusize abazadukomokaho bose mu mahoro .


Ibyo ariko si ibishoboka nk’aho mvugiye aha. Za kidobya ni nyinshi ku mpande zombi ngo haba hari n’abakivuga  ngo “ibyo bakoze biramaze”. Twizere ko atari benshi. Hakaba hari n’abigira nka ya ngwe ikwicira umwana ikakurusha umujinya ! Ikindi cy’agashobero ni umwe muri abo utarabigize ibanga, aritakuma ajya imbere y’umuzindaaro (mikoro), agahinda ke agasesekaza isi yose yibabarijwe n’abamucitse bakambuka atabanyujijemo urusoro.


Kuri ibyo nabwo hiyongeraho inzara n’ubukene biri gupyinagaza ibihumbi n’ibihumbagiza by’Abanyarwanda mu gihe hari abandi Banyarwanda amagana wabarira ku mashyi bo barenzwe umumena–fu, bakagerekaho no kuririmba indirimbo z’agashinyaguro ngo u Rwanda rurakize ! Ibyo binyibutsa indirimbo nari mperutse ku bwa Senguge ahagana za 1970, ngo “aharaye inzara hazinduka inzigo” kandi ngo “akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiwumve”. Hagati aho ariko mwene Madamu yarivugiye ngo « ugushaka niko gushobora ». Dushyize hamwe, ntacyatunanira. Ibyo kandi birasaba ko buri Munyarwanda wese ubishaka yafata iyambere akabikora atigaye igihagararo kuko “ubugabo si ukuzura inzira” .


Justin FAIDA

 

Commentaires : 85
  • #85

    紅蜘蛛 (vendredi, 02 août 2013 09:34)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王

    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛

    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴

    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝

    http://www.kanpoudonya.com/Energy.html 精力剤
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html 五便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html ru486 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html 男宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html 天天素
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 中絶薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html 蟻力神
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html 三體牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html 三体牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html VVK
    http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html 小情人
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html Wenickman
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 女性用媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html 催情
    http://www.kanpoudonya.com/list/19.html 殺精子剤
    http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html 蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html 終極痩身
    http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html FLY D5
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html 中絶薬RU486
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 経口避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html 絶對高潮
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売店
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 正規品
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html 威哥王 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html 威哥王三鞭粒

  • #84

    巨人倍増 (vendredi, 02 août 2013)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

  • #83

    d10媚薬 (vendredi, 02 août 2013 09:29)

    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 本物
    http://www.kanpocom.com/pro/Oil.html ビグレックス オイル
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html イーリーシン
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html v26 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/meiyao/cuiyin.html 催淫
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html ハナチ
    http://www.kanpocom.com/jingliji/精力剤
    http://www.kanpocom.com/jingliji/xingyuji.html Xing霸
    http://www.kanpocom.com/pro/superfatburning.html FAT BURNING
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/pro/kingse-qidian.html 奇勝カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged6.html SPANISCHE FLIEGE
    http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html ウェイカワン
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/pro/yuxiut.html 御秀堂
    http://www.kanpocom.com/pro/xinqumei.html 曲美 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 正規品
    http://www.kanpocom.com/pro/jugen.html 巨根カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei.html 曲美
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬

    http://www.kanpocom.com/Pro/USA-Excitement.html 興奮剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/pientze-huang.html 片仔廣
    http://www.kanpocom.com/meiyao/媚薬販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/FLYD5yuan.html D5 原液
    http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 蟻王
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 男1號
    http://www.kanpocom.com/Pro/xouzhentang.html 日本秀身堂
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/kunchong-fen.html 西班牙昆虫粉
    http://www.kanpocom.com/pro/meirenbao.html 美人豹
    http://www.kanpocom.com/pro/MaxMan.html ペニス増大
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html アリ王
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html ANT KING
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 媚薬蟻王
    http://www.kanpocom.com/pro/zhuangsantian.html 壮三天

    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html Sex Slave
    http://www.kanpocom.com/Pro/SpanishFliegeD8.html SEX DROPS
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/VVK-Wenickman.html VVK
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/sex-drops5.html セックスドロップ

  • #82

    威哥王 (vendredi, 02 août 2013 09:27)

    漢方,漢方薬,精力剤,媚薬,ダイエット薬--漢方会社
    すべての取扱商品は専門家に検証、推奨され、100%正規品だと確保いたします。
    EMS(国際速達郵便)にて3日間に届く。商品到着100%保証!
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html 花痴
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpocom.com/jingliji/ 精力剤
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬
    http://www.kanpocom.com/zhongjue/ 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三体牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486
    http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html 天天素
    http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html 消渇丸
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼1号
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html 蟻力神
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html リドスプレー
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html くらはちほう
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html さんべんぼう
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html 勃起促進
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html 滋養強壮
    http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html 悍神
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html 新一粒神
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html 五便宝
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html 精力増強剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html 超級脂肪燃焼弾
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html 蔵八宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html 催情
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 勃動力
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html 男宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html 魔根
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮
    http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html 終極痩身
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html しんいちつぶしん

    http://www.kanpocom.com/meiyao/ 女性用媚薬
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/stlb.html 勃動力三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/weige.html 三鞭粒
    http://www.kanpocom.com/jianfei/feiman.html ダイエット薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuan-chun.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/zaoxie.html 早漏防止
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html 法国性奴
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html ナンパオ
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html ベニクモ
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春
    http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html 催情剤
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王 販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeizeng.html キョジンバイゾウ
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRX-Oil.html ビグレックス
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強通販
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/weigewang.html イカオウ
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/pro/zsj.html 経口避妊薬

  • #81

    Kalinda (samedi, 12 mai 2012 20:17)

    #80 None se ko wumva umubaza email ye we wayikwoherereza ate ko wowe utamubwiye iyawe jye iye ndayizi ariko nawe uzayimwibarize nibyo byiza

  • #80

    gatwa mussa (mercredi, 02 mai 2012 21:49)

    Faida ndashima ibitekrezo byawe,kandi nifuza ko wampa uburyo nakubona kuri adresse mail yawe,uzaba ukoze

    Gatwa

  • #79

    NAHAYO (dimanche, 29 avril 2012 01:42)

    IYI NKURU YARAKUNZWE KABISA

  • #78

    KAMANDA (vendredi, 27 avril 2012 22:57)

    Gacaca wavuzeho biragaragara ko wazikurikiraniye hafi ariko bamwiye ko waba wibera hanze kandi biragaragara kuko wanditse kuriya ntiwarara
    None rero uwakumpa nkakubaza igihe waviriye mu Rwanda kuko ahagana za 2010 hari udushya twajemo two kubeshyera abantu bidasanzwe

  • #77

    KABISA (vendredi, 27 avril 2012 12:46)

    Justin inkuru yawe iruzuye rwose kandi iyaba ibyo uvuze hari uburyo bwo kubigeza ku banyarwanda benshi kurusha abao basoma izo mbuga

  • #76

    Marie rose (vendredi, 27 avril 2012 01:12)

    habyarabahutu Nicolas
    (jeudi, 26 avril 2012 17:05)
    Uyu mugabo ko asa n'impyisi ni gute bamushyize mu nyangamugayo cyakoze niba n'impyisi zisigaye zizi guca imigani ikinyarwanda cyanduye
    SHA JYE UWAMUMPA AKANYIRONGORERA

  • #75

    KAYUMBA NI ZERO (jeudi, 26 avril 2012 20:34)

    KAYUMBA NIBA ATANGIYE KWITERA HEJURU NGO NI IGIHANGANGE AKE KAZABA KASHOBOTSE NI ABANZE YITABE URUKIKO RWA ESPANYE UBUNDI AREKE KUVUGA UBUSA

  • #74

    habyarabahutu Nicolas (jeudi, 26 avril 2012 17:05)

    Uyu mugabo ko asa n'impyisi ni gute bamushyize mu nyangamugayo cyakoze niba n'impyisi zisigaye zizi guca imigani ikinyarwanda cyanduye

  • #73

    wamugani (jeudi, 26 avril 2012 02:38)

    Ese koko ye uwo mujenerali abereye bande generali

  • #72

    @ #72 (jeudi, 26 avril 2012 00:34)


    Imbere watukaniye, nturambirwa ?
    Warekeyaho ?

    Ngo Padiri Nahimana yavuze ko Kayumba atakiri General ?
    None ni nk'aho ngo yaciye inka amabere ?

    Kayumba wawe se, niba ari General, afite Battalions zingahe, basi ?

    Mujye mucisha make.

  • #71

    KAYUMA NTAKIGENDA (jeudi, 26 avril 2012 00:10)

    kAYUMBA UBU ARI KWISHYUZWA UBWIRASI BWE KANDI NYAMARA ARAMUTSE ATSINZE ASHOBORA KUTUBERA MUBI KURUSHA KAGAME

  • #70

    FPR IRAGAPFA (mercredi, 25 avril 2012 23:52)

    SHA MBISUBIYEMO FPR IRAGFA

  • #69

    NAHAYO (mercredi, 25 avril 2012 21:25)

    NTIMUKAVUGE NGO F.P.R gapfe hoya, muyitege iminsi kuko ngo iminsi yatetse inzovu mu rwabya, kandi ngo yanakonnye ingwe. gusa igisekeje n'uko benshi batifuza ibikorwa bya r.p.f ugasanga nta n'icyo babikoraho, hari uburyo mwafasha nka RADIOS, IJWI RYA RUBANDA, radio ITAHUKA, mugafasha cyangwa se mukangurira ABANYARWANDA kuzumva, banasobanukirwa abicanyi, ibisambo aba ari bo...
    mwitabire amanama, mujye inama, ushaka inka aryama nkayo, nta kundi dushobora kubuza ziriya ndindagizi kujagata igihugu mu gasuzuguro, ubujura, ubwibone uko zishakiye

    EVERY STEP TOWARDS JUSTICE AND FREEDOM HAVE ALWAYS BEEN EXPENSIVE, NOTHING COMES EASY.

  • #68

    mvano (mercredi, 25 avril 2012)

    ariko uyu muvunamuheto azi ikinyarwanda arakamobwa.ariko kandi ndi ubwo fpr nyirimo koko hari ibyo yavuze by'ukuri mbese ni byose,nkabariya ngo bananiwe gukubita umwotsoaho abaturanyikazi babara koko ni benshi njye nzi nka makumwabiri
    yusitini we ntibazagushobora

  • #67

    FPR GAPFE (mercredi, 25 avril 2012 21:08)

    UKO BYAGENDA KOSE FPR IGOMBA KUBANZA GUCIBWA IGAPFA IGAHAMBWA

  • #66

    DUKENEYE ANALYSE (mercredi, 25 avril 2012 19:48)


    Musome hano:

    http://igihe.com/amakuru/mu-rwanda/ari-kuryozwa-impamvu-yavuze-ko-abatutsi-bazize-inda-nini-zabo.html

    Padiri thomas, muzadufashe gukora analyse y'uru rubanza... Kuko abantu bari mu biganiro ariko baravuga ibitandukanye ese maman micro zari zapfyuye cg amatwi y'abari mu biganiro yari yapfuye?

  • #65

    kuri #60 (mercredi, 25 avril 2012 19:15)

    SHA NTABWO UBUBWA BAMWE MU BATUTSI BAGARAGAJE GENOCIDE IRANGIYE BUGIRA UMUPAKA. BAJYA BAVUGANGO ABAHUTU BAGIRA INDA NINI? NABONYE AHO ABATUTSI BAMWE BAHAGARARA BAGASHINYIKA NGO BASHIKI BABO BASHATSE MU BAHUTU SI ABATUTSI NGO IYO BABABO NGO BABA BARABISHE NK'ABANDI. MAZE BYAGEZE NAHO FARG YIGEZE KUZANA IGITEKEREZO CYO GUHA MUTUELLE N'UBUFASHA ABO BASHIKI BABO MAZE BARAKAMEZA NGO NTIHAKAGIRE ICYIZA KIBAGERAHO! HAA MUJYE MUBESHYA NGO ABAHUTU? NAMWE URWANGO RUBUZUYEMO KANDI MUGIRIRANA MUZI UKO RUNGANA NTIMUKABESHYE SHA. MUJYE MWUZURIRA KU BAHUTU MAIS NI IBYO GUSA.

  • #64

    makuba (mercredi, 25 avril 2012 16:54)

    ingengass

  • #63

    Bosenibamwe (mercredi, 25 avril 2012 16:13)

    Inkotanyi zaratwiciye interahamwe ziratwicira bose baraduhemukiye peee

  • #62

    mukomeze (mercredi, 25 avril 2012 16:04)

    nimukomeze muvuge wenda hari ubwo byazagira icyo bitanga

  • #61

    inkotanyizogapfa (mercredi, 25 avril 2012 15:58)

    iwacu bose barabarundanyije barabica none nutwasigaye tubiri turafunze kandi turengana

  • #60

    Ikimbabaza (mercredi, 25 avril 2012 15:06)

    Ikimbabaza ntazapfa mbabariye ubutegetsi bwa kagome nukuntu bwafunze umubyeyi wanjye imyaka irindwi yose kandi bazi neza ko arengana bamuziza ko ari umututsikazi washatse mu bahutu...Kandi nzi neza ko hari nabandi batutsikazi bari kuborera muri ari magereza bazizwa gusa ko ngo bashatse mu bahutu....Muri periode ya Genocide ndibuka ko maman yari yaraduhaye mission yo guhiga aho hose hari impfubyi za genocide tukazimushyira kandi abenshi yaranabahunganye ariko aho atahukiye bamwituye kumufunga mu mbwire rero izi ndashima umunsi ingoma yazo yahirimye niba hari uzazibabarira.......

  • #59

    Justin ukomuzi (mercredi, 25 avril 2012 11:45)

    HAri uwamubajije ati ese gushyiraho iriya foto useka nawe washimishijwe na genoside?
    Ukomuzi rero yaba yarabikoreye iyo mvugo uvuze nyuma ya nsekambabaye .
    Abo genoside yagiriye akamro ni abo bari mu myanya ikomeye none yagize gutakaza abe 94 agerekaho no kutumvikana n'ingoma ya Kagome ageza nubwo ayitoroka

  • #58

    fpr yaba ariyo yakururiye abanyarwanda akaga (mercredi, 25 avril 2012 09:44)

    impunzi zari mu buhungiro ziyemeje guharanira uburenganzira bwazo ariko zivangamo n' inyota y' ubutegetsi, nibwo zihisemo inzira yo kumena amaraso mu gihugu cyari gisanganywe ituze. Ni uko inyota y' ubutegetsi kuri bamwe yakururiye abanyarwanda ibyago bikomeye

  • #57

    Kuri DOUBLE GENOCIDE (mercredi, 25 avril 2012 09:27)

    mUVANDIMWE RERO ikibazo si uko amahanga atazi ibyo byose ahubwo ni ukubera inyungu babifitemo. Iriya genocide yabereye iwacu n'ubu ikomeje kuko abicwa bose ku buryo bunyuranye si amabuye ni abantu bazira amarozi,,,inzara indwara...gereza....ABo bazungu wumva bazaduha amahoro bate kandi ibyo baririraho biva iwacu,,,ibyo bubatse bazabyitaho bate nidutangira kubibagurisha kandi bazi ko iyo tumaranye babibonera ubuntu...ibaze umuntu ugukopa ibirwanisho ngo umure nako uhekure abawe ukabyakira useka...uwaturoze ntiyiruhije akaraba...akawa mwana babwira ngo kubita uwo wanga agakubita umuheka cg umurera.Turiga ariko ntacyo bitumariye...ubujiji bubi ni ukutamenya kwifuriza uwo muvukana n'uwo muturanye guhirwa no kubaho...ahubwo ugashimishwa no ku mumena agahanga cg agahunga.

  • #56

    Ko mbona ishyamba atari ryeru! Urunturuntu (mercredi, 25 avril 2012 09:25)

    Mai-Mai Cheka (aka Sheka) Kill FARDC Top Commanders
    by AfroAmerica Network on April 23, 2012

    Sources within MONUSCO inform AfroAmerica Network that Mai-Mai Cheka aka Sheka fighters have ambushed and killed 2 FARDC commanders. The killings happened in the areas of Walikale and Masisi. Among the FARDC commanders killed are Colonel Cyuma and Colonel Pilipili. Colonel Pilipili was the FARDC Division Commander based in Walikale.

    Mai-Mai Cheka have been very active in the areas. They are believed to be working with the renegade FARDC Generall Bosco Ntaganda and receiving weapons and other logistical support from Rwandan special forces.

    In November 2011, the Mai-Mai Cheka along with Rwandan Special forces ambushed and killed an FDLR commander, Colonel Sadiki Kanzeguhera (see our article: FDLR Commander Colonel Sadiki Killed by Mai-Mai Cheka.
    After the killings, the Commander of Mai-Mai Sheka, fearing reprisals from FDLR, sought refuge in a a border town of Gisenyi in Rwanda.
    Recently, he returned to Walikale and reorganized his Mai-Mai militia. It is alleged that the militias received training from the Rwandan military and ex-CNDP forces within FARDC, with the help of General Bosco Ntaganda. It is also alleged that he has been receiving weapons and ammunitions and has been doing the dirty job inside the DRC on the behalf of the Rwandan military.

  • #55

    Dutegure urubanza (mercredi, 25 avril 2012 09:20)

    FPR imaze kubona ko yagiye isibanganya amazina y'ahantu yagiye ikorera amarorerwa,yaribwiye iti...bazajya bavuga aha hantu bahabure kuko hatakibaho...ariyo mpamvu no kwibeshya ukavuga mu cyahoze ari Komine cg segiteri cyari icyaha...ibyo bifasha abantu kurindagira nuko iminsi yakwicuma abantu bakajya bavangavanga amateka...ibyo bikaba iturufu FPR yibitseho.
    Ku mugani w'uwavuze ati ndabona umurizo w'ikiyoka ariko nabuze umutwe ntiyabeshye...Kagame agaragara nk'umurizo ariko hari abandi bicara aribo mutwe bagacura gahunda...baje gusanga Kiriziya gatolika aryo yonyine ifite inzego zizayikoraho kuko zikoze neza kandi zikaba zitarahindutse,,,,nibibeshya bagahindura amazina ya Diyosezi ubwo na Paruwasi n'amasantarari n'uterere bizahita bikurikira nuko noneho intego ibe igezweho...ubu ushatse gukora iperereza uko ibintu byagenze mu rwanda...ureste ko
    babimenye bakwirenza mu mezi atarenze 6 waba umenye abantu bapfuye muri jenoside...aho byagora gato ni mu mijyi ariko hirya gato n'amazina wahita uyabona....umunsi abantu biyubatse tukaba bazima...uwabishaka yabigeraho.
    Kiriziya uritondere gutambana n'isha...bakore ibyabo ariko bakureke wikorere ubutumwa bwawe.

  • #54

    NKWIBARIZE FAIDA JUSTIN (mercredi, 25 avril 2012 09:17)

    ngushimire kubera efforts wakoresheje ugatangaza iyi nkuru ariko se mwan wa mama uratangaza iyi nkuru ibabaje cyane warangiza ugashyiraho nifoto yawe wisekera. ese waba ushimishijwe nibyo gacaca yakoze cg nibya bindi abanyarwanda bavuga ngo nseka mbabaye. IYI FOTO NTABWO IJYANE NIYI NYANDIKO

  • #53

    DOUBLE GENOCIDE (mercredi, 25 avril 2012 09:12)

    Mwirangaza naya manjwe ngo ni gacaca. nimuve ku giti dore umuntu. nimutegure inyandiko mu ndimi nyinshi zitambuke kuri uru rubuga zitangariza bose ko habayeho DOUBLE GENOCIDE, DOUBLE GENOCIDE, DOUBLE GENOCIDE, DOUBLE GENOCIDE iki nicyo kizatuma amahanga yumva ibibazo byacu kandi akaba yagira icyo afasha. iyo mvuga amahanga ni individual countries nka UK, USA, France, Holland, Sweden, Belgique etc. Ibi bindi twa Gacaca imvugo ngo FPR NAYO RARISHE etc bipfobya izo GENOCIDE ZOMBI zabaye mu bihe presque bimwe ariko iyabahutu ikaba itarahagaritswe ahubwo ibaba ikorwa mu ibanga kandi buhoro buhoro muve mu tuntu duto dutangaze ibintu bigaragara cyane nka double genocide tubyumvishe amahanga duhanganangatsiko kateje ayo mahano

  • #52

    imyigaragambyo ni ngombwa cyane ..ariko se gute? (mercredi, 25 avril 2012 00:39)

    bahutu batutsi batwa dukore iki koko ngo twitege ibisasu nkabirabu? kuki tudashirika ubwoba ziriya nyenzi tukazereka ukuri ,,njye ndashaka umuntu wategura iki gikorwa njye nabuze byose ntacyo nsigaje ariko ikinyendaro natewe wenda kizakura .. kibone ishuri nubuzima bwiza njye se ntashoboye kubona.. NTUYE HANO MUBIRYOGO ...

  • #51

    abahutu mwapfuye kera rwose .. juvenal we wari umugabo rwose (mercredi, 25 avril 2012 00:35)

    Ibintu byo guhindura amazina y’uturere twose n’imijyi, irimo intego nyinshi cyane zihishe kandi bizagaragara nyuma ko hari hagamijwe guhisha ibimenyetso no kubivangavanga cyane cyane nk’ubwicanyi bwakozwe na FPR ndetse na Genocide.
    Iri hinduka riyobya uburari rikaba ryatuma:
    - Leta ishobora kongera umubare w’abanyarwanda cyangwa ikawugabanya uko ishatse kuko nta muntu uzashobora kugereranya imibare ya kera n’iy’ubu mu gihe imiterere y’ikarita y’igihugu izaba yarahindutse cyane; ibyo bifasha Leta ya FPR kuba yagera kuri bimwe muri ibi:
    Ibimenyetso by’ahiciwe abantu na FPR bizashobora gusibanganywa kuko na none bizagorana kumenya aho ibintu byabereye, abapfuye abo aribo, aho bakomokaga, umubare w’abaturage bishwe ugereranije n’abari batuye ako karere n’ibindi;
    Harimo amayeri yo kongera abazize genocide ku buryo byagorana gukora iperereza ngo abantu bamenye ukuri,kumenya abo bantu abo aribo, umubare wabo, aho bari batuye, umubare w’abari batuye muri utwo turere mbere n’ibindi.
    Natanga urugero: Mu rwibutso rwa Gisozi hamaze guhambwamo abantu ngo barenze 250.000, mu gihe muri 1991 Kigali yari ituwe n’abantu 250.000, umuntu akibaza niba abantu bose bari batuye muri Kigali bari abatutsi kandi bakaba barapfuye ntihagire urokoka.
    Ibi bituma nk’umuntu wari i Kigali muri biriya bihe nibaza abantu bagiye bapfa bishwe n’indwara, abicwaga na za bombe zaraswaga kuri Kigali, abasirikare b’inzirabwoba, abasirikare b’inkotanyi, interahamwe zicanaga hagati yazo, abishwe na FPR mu duce dutandukanye aho yafataga, imirambo yabo yagiye hehe? Sinzi niba Leta y’u Rwanda uyibajije ubu ishobora kukwereka aho abo bantu bahambye.

  • #50

    Kamuhire (mercredi, 25 avril 2012 00:26)

    Padiri NAHIMANA nashaka azanyegere mufashe. Nzabanza mwigishe ko Ingengabitecyerezo atari nziza.

  • #49

    kabutindi (mercredi, 25 avril 2012 00:23)

    imvururur ningombwa nizo zizadukiza iriya ngoma

  • #48

    Nyamijos (mercredi, 25 avril 2012 00:22)




    Mukotanyi yari itegereje kubanza kwirenza Musenyeri MISAGO kugirango ihite iteza akaduruvayo muri Kiriziya, ntano kwiha akabanga ngo ibanze ireke dukure ikiriyo (kwera no kwirabura) none dore ibyo ihise izana aha.icyakoze icyo izinyenzi ziyise inkotanyi zizatuzanira tuzagiteruza amaboko abiri.

  • #47

    kuki tudakora nkabaturage ba misi,mali, libiya kuki koko? (mardi, 24 avril 2012 23:49)

    mana we abahutu mwaragowe rwose ,, 84% haburemo numusirikari mukuru murimwe koko?
    ibi ni ibigaragaza ko nubwiyunge iriya nguge ngo ni Kagame budashoboka nagayo. Ariko se ibihutu byo koko ntabwo bireba? ahubwo birareresa ibida byabo ngo bisubiye i kigali,, Rwigema we , Rwarakabije, we, Gatsinzi we mugende mubabaje ubwoko bwimana ..

  • #46

    Amapeti--- Tutsi? (mardi, 24 avril 2012 23:45)

    Lt Gen Karenzi- tutsi,
    Major Generals:
    ———————-

    Kaka-tutsi,
    Kamanzi-tutsi,
    Kagame-tutsi,
    Turagara-tutsi,
    Musemakweli-tutsi,
    Mubarak- tutsi,
    Brigadiers:
    —————

    Rwigamba-tutsi,
    Kagame-tutsi,
    Muzungu-tutsi,
    Ruvusha- tutsi,
    Muganga-tutsi,
    Karamba-tutsi,
    Murasira-mixed(hutu/tutsi),
    Bayingana-tutsi,
    Kabandana-tutsi,
    Nzabamwita-tutsi,
    Rudakubana-tutsi,
    Hodari-tutsi,
    Mupenzi-tutsi,
    Gatama- tutsi,
    Safari-tutsi,
    Gacinya-tutsi.
    Colonels:
    ————

    Mutiganda-tutsi,
    Rugazora-tutsi,
    Muziraguharara-tutsi,
    Nyakarundi-tutsi,
    Udahemuka-tutsi,
    Kakira-tutsi,
    Happy- tutsi

  • #45

    Kagame ararwana intambara y'abazimu ! (mardi, 24 avril 2012 23:30)

    Abantu ntibate igihe bibaza byinshi kuko ubu ikibazo FPR ifite gikomeye ni: "Intambara y'abazimu" irimo irwana. FPR yatsinze intambara y'abazima, ubu ihanganye n'iyabazimu kandi yo izamara igihe kinini, kuko iyo urwana n'abazimu ubabona hose!.
    Niba ibyo guhindura inyito ya za Diyosezi byaravuzwe, buriya nuko idasinzira iyo yibutse Abihaye Imana yishe,ikagenda ibicira aha naha! Hirya hino mu ma Paruwasi, mu ma Diyosezi. Ibyo irimo biri mu rwego rwo gusisibiranya, isiba amazina ayibutsa ibyayo. Yarabikoze ku misozi yose yo mu Rwanda, izabikora no ku ma Diyosezi! Shuwa!
    Ikibazo rero nuko bitazahagararira aho, kuko buriya na za Kiliziya bazazita "Ingando, cyangwa se Amatorero", naho kujya mu Missa cyangwa se kujya gusenga babyite kujya "Guhamiliza", n'abakrisitu bababwire ko bakwiye kwiyita "Intore".
    Umusenyeri uziha kubyanga bazavuga ko arwanya politiki yo kwihesha agaciro. Bamushyire Mabuso c'est tout! Ibindi bikomeze.
    Urwana n'abazimu ababona hose!

  • #44

    umunyamakuru w'umwenzi winzoga (mardi, 24 avril 2012 23:25)

    Justin ahubwo mperutse kwandika ubifatanya n'agatama .
    mbse aho i buraya wakomeje kukenga uzambwire njye nkuzanira ibitoke kuko ubu nzigaye mba i bbugande iwabo wabyo icyakora irira nkuru niyo mwa

  • #43

    Rukeratabaro (mardi, 24 avril 2012 23:23)

    Nashatse kuvuga ko ABAKIGA baruvuyeho cyera. kandi ko ubu padiri NAHIMANA atangye kwandika akanisubiza.

  • #42

    KAMUHANDA (mardi, 24 avril 2012 23:22)

    YUSITINI KOMERA MWANA WA MZEHE NAKUNDAGA GUSOMA INKURU ZAWE KERA NONE AHO BIGEZE NI AGAHEBUZO.
    uMUNSI WAJE MU RWANDA NZAGUSENGERERA BITINDE
    KAMUHANDA

  • #41

    Rukeratabaro (mardi, 24 avril 2012 23:21)

    Kuri #42, Reka twese tubihagurukire. Uru rubuga nta MUKOGA ukijyaho yewe n'ABANYANDUGA batangiye kurureka. Ibi byose byatewe n'uko ari urwa Mr TWAGIRAMUNGU F. mu minsi irimbere abantu bose bazaba bamaze kuruvaho noneho PADIRI NAHIMANA ajye yandinda noneho yisubize nkuko akunze kubikora.

  • #40

    KAGAME vs Mrs INGABIRE VICTOIRE UMUHOZA (mardi, 24 avril 2012 23:13)

    INGABIRE AKOMEJE KUBERA UMUTWARO MR KAGAME. Ariko reka mbabwire ikintu mwese muzi: MUBYO UZATINYA (nubwo KAGAME we avuga ko Ntacyo ajya atinya) UZATINYE IKITWA UMUGORE, UMUGORE WABYAYE, UMUGORE ITEKA USHAKA UKULI.

    DORE AHO NDI, INGABIRE ITAZARIKORERA Uyumugabo POLO Izuba nirirenga muzangaye. Bizatinda ariko POLO KARIYA NI AKAZIRITS EKUMUHORO araushywa n'ubusa.

    UMVA:

    http://ijwiryarubanda.com/

    http://ijwiryarubanda.com/

  • #39

    pp (mardi, 24 avril 2012 22:57)

    uru rubuga ntawe ukirukunda kubera ko ali urwa Rukokoma !!
    kandi rukokoma asenga nyabingi

  • #38

    swa (mardi, 24 avril 2012 22:45)

    Uru rubuga abantu bamaze kuruvaho coments zabaye nkeya rwose puuuu.

  • #37

    Madiba2 (mardi, 24 avril 2012 21:16)

    Mukomere banyarubuga
    Nzinduwe nokubwiraMr.MATABARkdi nkanagirango mwitumire,ewe ndetsenundiwese wabishobora azangerezububutumwa kuri KAYUMBA NYAMWASA.
    Matabarorero;ubwiruwumva,ntavunika!
    !-Esekokowabuvukibyumba?ese waburumunyamakuru?niburiwe,wendabwabarubuvanganzo bundi wadukanye,bwa RWANDA rushya! MATABARO,gahundayawe sinyizi,ariko nagiraango nkubwireko nkimarakubona(gusoma)ibiwavuze,niyemejekuzagushaka.kdi byangebikunde tuzahuratu!
    *dore MESSAGE wazampera Bwana KAYUMBA: 1-uti ijosi wiringiye,bitinde bitebuke,niritabyarumwingo,hazavamo cancer! Niko Mataba,uti kayumba ngwiki? nyamwasa! Sha NZIGIRUMURWASHAKAMWIZA,UZAMBONA! NUNASHINGIGISODA,NZABAMO KDI NZAKUGERAHO!KAYU..NZIGIRIKINYOBWA KIZA UZANWA!KAYU ...UBONYIGIHE CYOKUBAWASABIMBABAZI, UTI SIMBIKOZWE!BURYA SIBUNO!KAYU,IBUKITEGEKOWATANZE,URIHA DAVID AHOMWISE KUNZIRA YUMUSARABA! Nkugiriyinama,wAREKA BYIBURA RUDASINGWA AKAGERAGEZAMAHIRWE YEYANYUMA NAHOWOWE,MPAKA!ABOBINDA,BIGUSHUKANGWAHAWABONYABAHUTU!TEGEREZA,UZABIBONA!WAMPUSHIJE BURYA UBUNONEHO NDAGUTEGEREJE!nidusonge mber muri RNC! matabaro rero,Nibabitakuvunnye,wampa e-mail yawe nguhe riste yabantu barenga180 bishwe na kayumba muri cellule1.uzamubaze aho yise kunzirayumusaraba azahakubwira kukwazinibyoyahakoze nimpamvuyahiseko. Arikosubundikokowowe wagiyuvugishukuri!cyangwase mbereyokuvuga ukamanza wibuka!uvukibyumba cyangwawenda niyo za nkole?gusa nagirinama kayumba,yogusabimbabazi kugirangwatazasigirumuryangowe icyahakinkomoko.nahubundi ngahokomeza wiyemeze tukuyoboke nakubwiriki!samakaritayishaka!ninshakanzagure ni100 ariko mpaka!

  • #36

    Kwijandika se hari amaraso yaje kwijandikamo (mardi, 24 avril 2012 21:09)

    Hari amaraso yijanditsemo se nkamwe mwa bihararumbo mwe muri inyuma yimbwebwe nimisega. Amaraso muhame abeke icyo aricyo. Nightmares all your entire lives you wecked men and women.