mer.

04

avril

2012

Clubs za RDI Rwanda Rwiza mu Rwanda ziti : Kwibuka ni uguhagurukira ingoma yica ya Paul Kagame ! Mahoro Pacis.

Kagame ni we nyirabayazana wa Jenoside n'ubwicanyi bwatsembye Abanyarwanda batagira ingano !
Kagame ni we nyirabayazana wa Jenoside n'ubwicanyi bwatsembye Abanyarwanda batagira ingano !



Kwibuka nibitubere umwanya wo guhagurukira ingoma y’umwicanyi Kagame

Imyaka ibaye 18 mu Rwanda habaye amahano y’ubwicanyi ndengakamere bwahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni. Ubu bwicanyi bwateguwe kandi  buhemberwa na FPR Inkotanyi ndetse hamwe na hamwe iba ari na yo ibushyira mu bikorwa ahandi bukorwa n’interahamwe. Aho ingabo za FPR zanyuraga hose zatsembaga inzirakarengane. Abagize clubs za RDI Rwanda Rwiza mu Rwanda imbere turihanganisha imiryango yose yabuze ababo muri ibyo bihe by’amage  kandi twifatanyije na bo mu kababaro.

1.Kagame nareke guhindura inyito ya jenoside

Hashingiwe ku buremere bwayo, jenoside ni icyaha mpuzamahanga; yemezwa n’umuryango mpuzamahanga (ONU); igahanwa n’umuryangoh mpuzamahanga kandi akaba ari na wo uha inyito jenoside iyi n’iyi umaze kubona ibyegeranyo by’impuguke mpuzamahanga uba washyizeho. Jenoside yabaye imbere mu Rwanda yemejwe n’umuryango w’abibumbye ni “Jenoside y’abanyarwanda (G
énocide Rwandais)”. Iyi ni yo nyito ya jenoside yo mu Rwanda izwi, yemewe kandi ikwiye gukoreshwa na buri wese. Kuba Jenerali Kagame n’agatsiko ke barahinduye inyito ya Jenoside bakishyiriraho inyito bishakiye (Jenoside yakorewe abatutsi), ni uburyo bwo kujijisha no kuyobya uburari ngo uruhare runini bagize mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa ryayo rutamenyekana. Ni uburyo kandi bwo gutsimbakaza politiki y’ivangura no guteranya abanyarwanda hagamijwe kubahanganisha no kubacamo ibice (diviser pour régner)  kugira ngo babone uko batera kabiri ku buyobozi.

Impirimbanyi za RDI Rwanda Rwiza ziri mu Rwanda imbere dusanga hakwiye kubaho inyito imwe kuri Jenoside yabaye mu Rwanda, ikaba inyito ihuriweho n’abantu bose baba abanyarwanda, baba abanyamahanga. Ikaba inyito y’ubahirije amategeko kandi ikaba inyito yemejwe n’urwego rubifiye ububasha  kandi rubifite no mu  nshingano  zarwo.

Ni muri urwo rwego Kagame adakwiriye gukoresha inyito Jenoside yakorewe abatutsi ahubwo akwiye gukoresha inyito yemejwe n’umuryango w’abibumbye “Jenoside y’abanyarwanda (G
énocide Rwandais). Ibi ntibivuze guhakana ko abatutsi bo mu Rwanda batakorewe ubwicanyi bwa Jenoside, uwabihakana yaba ari umusazi cyangwa atagira ubwenge, twamwamagana, tukamurwanya twivuye inyuma. Nyamara ariko si abatutsi gusa bazize Jenoside, hari n’abahutu bo mu Rwanda ndetse n’abahutu bo mu Burundi bari barahungiye mu Rwanda bishwe bose bazira uko baremwe cyangwa bazira ibitekerezo byabo. Bamwe bishwe n’interahamwe abandi bicwa n’inkotanyi (Izamarere) zatumwe, ziyobowe cyangwa se zihagarikiwe n’umwicanyi mukuru Jenerali Paul Kagame.

2.Abishwe bose bakwiye kwibukwa, kunamirwa no gushyingurwa mu cyubahiro

Muri iki gihe cyo kwibuka, inzirakarengane zishwe zizira uko zaremwe zose zikwiye kwibukwa hatitawe ku bwoko bw’abapfuye n’ababishe. Birababaje kandi biteye agahinda kenshi kubona imyaka irinze ishira ari 18 hibukwa abanyarwanda bo mu bwoko bumwe bw’abatutsi kandi bizwi ko hari n’abahutu bapfuye. Birababaje kubona hashira imyaka agahishyi abicanyi bo mu ngabo za FPR basogose abahutu batarakurikiranwa mu nkiko, kandi nyamara bafite ibiganza bijejeta amaraso. Birababaje na none kubona hashize iyi myaka yose abahutu biciwe batemererwa kunamira no kuririra ababo bazize Jenoside. Ni akumiro kubona muri iyi myaka yose ishize, umwicanyi Kagame n’agatsiko ke batarashoboye kugira impuhwe n’umutima wa kimuntu ngo bahe inkunga n’imfashanyo imfubyi n’abapfakazi b’abahutu bahekuwe na ba rukarabankaba yari akuriye.

Birababaje kubona hashize iyi myaka yose, abahutu bishwe n’ingabo za FPR Inkotanyi batarashyingurwa mu cyubahiro nk’aho bo atari ibiremwa Muntu. Ni muri urwo rwego Kiliziya Gaturika mu Rwanda yari ikwiye gushyingura mu cyubahiro kandi muri Katedrari zabo nk’uko biteganywa n’amategeko n’amahame yayo Abepisikopi bane bishwe n’ingabo za FPR;  Kagame n’agatsiko ke  babyanga hakitabazwa inkiko. Aba bepisikopi kandi kimwe n’abandi bihayimana bicanywe hamwe na bo bakwiriye kujya bibukwa ndetse hakanatangwa konji kuri uwo munsi.

Umwanzuro

Kwibuka byitubera umwanya wo guheranwa n’umubabaro n’agahinda ahubwo nibitubere umwanya wo kwigiramo ubutwari bwo guhaguruka tugaharanira kubaho neza mu gihugu cyacu. Nibitubere umwanya wo gutekereza no kwishyira hamwe mu kurwanya ingoma  y’igitugu y’agatsiko k’Abasajya kayobowe na Kagame. Bityo tuzabasha kumutsinda maze twipakurure ingoyi, uburetwa, ubukoroni, ubwicanyi, ifungwa n’irigiswa, ivangura n’ubundi bugome akomeje gukorera rubanda. Ahubwo tuzabasha kugira igihugu kigendera ku amategeko, cyubahiriza uburenganzira bwa Muntu kandi kigendera ku mahame ya Demukarasi.

Turasaba abatuye mu Rwanda kugira ubutwari bwo kwita ku mbabare zose z’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda batitaye ku ivanguramoko bakomeza gucengezwamo n’agatsiko k’abicanyi. Turabasaba kandi kwibuka inzirakarengane zose batitaye ku bwoko bw’abapfuye cyangwa ubw’ababishe. Bityo, hazatunganywe kandi hitabwe ku mva z’abantu bose bishwe muri Jenoside (ku babashije gushyingurwa). Birakwiye ko hakwihanganishwa kandi hagafatwa mu mugongo ababuze ababo bose (abahutu n’abatutsi).  

Twifatanyije n’imiryango y’abacu batuvuyemo, iy’abatutsi bari mu Rwanda mu 1994, iy’abahutu baguye i Kibeho, Gakurazo, Nyacyonga, Kigali n’ahandi henshi, ahazwi n’ahatazwi. Natwe abari mu Rwanda tuzifatanye ku mutima n’abazakorera imyigaragambyo yo kwamagana umwicanyi Kagame i Paris mu Bufaransa kuwa 6 Mata 2012, itariki Kagame yahanuriyeho indege ya perezida Habyarimana agamije gutangiza Jenoside. Ni muri urwo rwego dusaba abanyarwanda gufata iriya tariki nk’umunsi w’akababaro wo kwibukaho inzirakarengane zose zazize ubwicanyi bwo muri 1994, ubwa nyuma yaho na mbere yaho. Buri wese azirinde ibikorwa bijyana n’ibyishimo ahubwo azitware nk’umuntu uri mu bihe by’akababaro.
Mwese ababuze abanyu muri Jenoside mukomeze mwihangane.

Bikorewe i Kigali kuwa 31 Werurwe 2012
 Mahoro Pacis, perezida wa clubs za RDI mu Rwanda
pacismahoro@yahoo.fr

 

Commentaires : 92
  • #92

    @ bab (samedi, 07 avril 2012 01:38)

    urupfu rwa bizimana andre bernard ntago abantu bari baruzi,kandi indirimbo ye nta gihe itumvwa mu makwe menshi inaha i kigali. iyo ndirimbo ye kiberinka niba uyishaka wasiga hano email adress umuntu akayigushyiriraho. byanze wazayisanga kuri youtube nko muri 1 week next,sunday.

  • #91

    Ni twa kelly (vendredi, 06 avril 2012 21:48)

    Ayo makuru muzajye kuyabwira abasazi batazi urwanda kuko nibinyoma sana

  • #90

    YUDA TWAGIRAMUNGU na BARABASI NDAGIJIMANA (jeudi, 05 avril 2012 20:40)


    YUDA TWAGIRAMUNGU na BARABASI NDAGIJIMANA (jeudi, 05 avril 2012 20:35)

    YUDA TWAGIRAMUNGU,
    BARABASI NDAGIJIMANA,
    NKOTSA y'umupadiri NAHIMANA,

    Nizere ko n'aba Banyarwanda ejo muzabibuka:

    1. Kayibanda Grégoire Nyamabuye Gitarama
    2. Minani Froduald Nyabikenke Gitarama
    3. Nzanana Fidèle Kivumu Kibuye
    4. Harerimana Gaspard Runda Gitarama
    5. Munyaneza Augustin Musambira Gitarama
    6. Gasamunyiga Melchior Nyakizu Butare
    7. Hodari Allype Masango Gitarama
    8. Lt Mbaraga Augustin Nyakabanda Gitarama
    9. Cmdt Niyoyita Nyabikennke Gitarama
    10. Cmdt Bisabo Gitarama
    11. Cap. Nubashyimfura Charles? Nyakabanda Gitarama
    12. Lt Muganamfura Aphias Bulinga Gitarama
    13. Ajdt Bizimana Isaïe? Gitatrama
    14. Ajdt Habimana Gitarama
    15. Cap. Bizimana André Masango Gitarama
    16. Cap. Habimana Siridion? Mata Gikongoro
    17. Ajdt Nkurunziza Cyprien? Gikongoro
    18. Cap. Nyamwasa Galican Nyaruhengeri Butare
    19. Cmdt Zihinjishi Oscar? Bwakira Kibuye
    20. Niyonzima Max Nyamabuye Gitarama
    21. Kanakuze Omar Nyamabuye Gitarama
    22. Kanani Aminadab Kigoma Gitarama
    23. Habimana Mathias
    24. Ntirushwa Cyridion Kigembe Butare
    25. Gakwaya J. Claude Butare
    26. Ntarikure Elie Tambwe Gitarama
    27. Ndahayo Claver Nyamabuye Gitarama
    28.Munyandamutsa Philippe Masango Gitarama
    29. Turatsinze Désiré Masango Gitarama
    30. Mlle Kabarenzi Agnès Masango Gitarama
    31. Gakire Jean Masango Gitarama
    32 .Kalisa Narcisse Masango Gitarama
    33. Kaberuka Emmanuel Nyamabuye Gitarama
    34. Mbarubukeye Athanase Kigoma Gitarama
    35. Ndandali Gaspard Nyamabuye Gitarama
    36. Muvunankiko Gérard Nyabikenke Gitarama
    37. Misago Mathias Mbazi Butare
    38. Shumbusho François Nyamabuye Gitarama
    39. Ugirashebuja Jean Eric Masango Gitarama
    40. Bizindori Louis Nyakabanda Gitarama
    41. Mivumbi Damien Mukingi Gitarama
    42. Nahimana Stanislas Kayenzi Gitarama
    43. Twagirayezu Aloys Nyakabanda Gitarama
    44. Twagirayezu Epimaque Taba Gitarama
    45. Nubashyimfura Charles Nyakabanda Gitarama
    46. Nyabuhene Fidèle
    47. Ndutiye Faustin
    48. Mporanyi Prosper Bwakira Kibuye
    49. Ntaganzwa Alexandre Kayenzi Gitarama
    50. Sebagabo Athanase Masango Gitarama
    51. Musabe Jules-Simon Kibungo
    52. Semanyenzi Alfred
    53. Twagirimana Boniface Kayenzi Gitarama
    54. Bitsinduka Alphonse
    55. Nyiribakwe Godefroid Mushubati Gitarama
    56. Ndakebuka Godefroid
    57. Niyibizi Canisius
    58. Nsanzishuli David
    60. Kabandana
    61. Rwagasore
    62. Rwangirahe
    63. Gahigi Pierre Céléstin Murama Gitarama
    64. Habakurama Pierre Claver Musambira Gitarama

  • #89

    Zilotte (jeudi, 05 avril 2012 20:13)

    Kuri#83, Reba Kagame, urebe nundi umeze nk'inzoka yamize igikeri iburyo bwe muri video!!

  • #88

    Permehutu-RDI (jeudi, 05 avril 2012 19:57)

    RDI(Rwanda Dead Bodies-Ishyanga), twibuke na Colonel Mayuya warasiwe i Kanombe!

  • #87

    abaswa (jeudi, 05 avril 2012 18:31)

    Kuruhande rwanjye mbona Kagome Pilato atariwe muswa wenyine kuko ndibazanti nigute atuma umuntu kwica mugenziwe maze rutwe nawe akararika urutwengo agiye kumena amaraso yinzirakarengane abizi?

  • #86

    Rutagambwa turi ku Muhazi (jeudi, 05 avril 2012 16:06)

    Mwana wanjye ko ukanuye amaso nibiki? Nakugiriye inama zakibyeyi urananira none dore ugeze mumazi abira. Ikindi utazi ni uko abagabo bashyigikiwe cyane bagiye kukurwanya byimazeyo, ntuzabava munzara. Burigihe wanga kumva inama zanjye ahubwo ukajya kubaza insinzi mubapfumu! Ntansinzi ihari kugirango ugume kubutegetsi.
    Gusa mwana wanjye inama nongeye kukugira, nubwo utajya uzemera n'uko wasaba abanyarwanda imbabazi n'ubwo bamwe batazaziguha ariko cyaba kibaye ikimenyetso gikomeye cy'inzira y'ubwiyunge. Numara gusaba imbabazi abnyarwanda kumabi leta yawe yabakoreye, usabe umwami Kigeri imbabazi kuko wanze kurutahamo. Nyuma ufungure umutegarugoli nabandi bafungiwe ubusa. Maze uzarebe ko utazafungurirwa amarembo aho utarikuzongera gukandagiza ikirenge!
    Izinama zikurikize ntashiti bizakugendekera neza, nibitaba gutyo uzavuge ko wabyawe nimbwa!
    Nzakugira izindinama ubutaha, ngaho nsuhuriza abuzukuru banjye n'umukazana wanjye. Mukomere yari Papa wawe.

  • #85

    VERISUS (jeudi, 05 avril 2012 15:12)

    BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI,
    RWOSE MPAMYA NTASHIDIKANYA KO UKURI KUGIYE KUJYA AHAGARAGARA KUKO MU 1995 NIBAZAGA UKO IKINYOMA INYENZI-NKOTANYI ZARI ZAKWIRAKWIJE KO ABAHUTU BATEGUYE GENOCIDE BAKAYISHYIRA MUBIKORWA NDETSE NUBURYO UMUHUTU BAGIZE IBANGA RIKOMEYE IMIPFIRE YUMUHUTU GUHERA 1990 NANYUMAYAHO, AHOYAHAMBWE, ABAMWISHE, KUMWIBUKA BYO SINAVUGA, NIBAZAGARERO UKO BIZAJYA AHAGARAGARA UZABISHYIRA AHAGARAGARA BIKANYOBERA NABITERWAGA NIMBARAGA NABONAGA AGATSIKO GASHYIRA MUGUHISHA IBIMENYETSO RWOSE BYOSE...ARIKO IMANA YARIYEREKANYE AGATSIKO KAVAMO ABAGABO NTAKWITA INTWARI AHUBWO NAKWITA ABASAZI AMARASO YASAJIJE, NONE BARI KUTUBWIRA UKO BATWISHE NIBINDI RWOSE BAZABIVUGA NTIMUGIRE IKIBAZO KUKO IMANA NIYO BYOSE IBITERA KANDI IGIHE KIRIBUGUFI UKURI KOSSE KUGASANDARA NAKAGAME AZAVUGA RWOSE....KANDI VUBA IBYO NDABIVUGIRAKO AMARASO AMAZE KUMURENGA NAKO KUYAHAGA KUYAHAGA. EREGA UKURI KURATSINDA IBIBAZO SICYO KIBAZO AHUBWO SOCIETE ITAGIRA IKIBAZO NIYO KIBAZO, DUKWIYE KUGENDERA KUKURI TUKAMBURA IJAMBO ABAGABO NABAGORE BIHISHE INYUMA YINDA MAZE UKABONA NGO URWANDA RURATENGAMARA MURI DEMOCRETIE NITERAMBERE....MURAKARAMA BASHIKIBANYE NABAVANDIMWE BANGE.

  • #84

    bab (jeudi, 05 avril 2012 14:07)

    Kuri wowe urangisha uwo twitaga BAB bivuga Bikorimana André Bernard, inkotanyi zamwiciye muri Zaïre,umugore we w'umututsikazi yaratashye mu rwanda gusa simpamya ko akiriho kuko n'abatashye siko bagezeyo bose.Kubatazi uwo mugabo yari umu Sout w'umuhanzi abenshi bamwibukira ku indirimbo nziza yitwa KIBERINKA,abagifite iyo ndirimbo rwose muzayitugeyeho muzaba mukoze.

  • #83

    yooo! (jeudi, 05 avril 2012 13:26)

    Mbega imitunu,mbega agatwe kuzuye ubugome n'ubutindi n'ubugambanyi,mbega kwasama ni muhunge urupfu rutabamira ndabona indoro mbega inyota y'ikirenve weee

  • #82

    Kuri # 64 (jeudi, 05 avril 2012 09:48)

    # 64,

    Sha ni mwe mwangize indembe. Ntabwo ari njye wigize indembe. Ntabwo nigize Victime. Ni mwebwe mwangize Victime. Ntabwo watokoye ifuku kuko naguhaye uruhusa rwo kuzangenza uko mwagenje abanjye. Ntabwoba nkigira; nkuko Musonera aherutse kubivuga, ugendana ubwoba yamaze gupfa.

  • #81

    amahoro ku giti cy,umuntu (jeudi, 05 avril 2012 08:12)

    Mukomere.None se koko iyi nkuru uyanditse uri Kigali????!!!!

  • #80

    Cyprien Ngezahaga (jeudi, 05 avril 2012 08:00)

    Kubyo Musenyeri John Rucyahanayavuze ntacyo mbivuguruzaho.Gusa nk'umuntu wiyemeje gukorera Imana yakagombye kugaragariza abantu ko ariyo akorera,kuko ibitekerezo bye bigaragaza ko akorera Leta ya Kagame(abicanyi).Kuki ashimagiza ibyiza bye ntagaye ibibi yakoze nanubu agikomeza gukorera abanyarwanda, ndetse ngo anamusabe kubyihana no kubivamo!Ese kuki atavuga kwibuka abasenyeri bagenzibe b'abagatorika bishwe na Fpr ya Kagame!Aho kuvuga ukuri igice ubizi neza kandi ubishaka wakwicecekera !Nibwirire ko ubumwe bw'abanyarwanda butazava mu gupfukiranwa kw'ibitekerezo by'abatemeranywa na Fpr kuri bimwe cyangwase kuri byose.Inyigisho y'ukuri,ukuri gusa kandi ukuri kwose niyo izubaka u Rwandanaho ibindi byose ni ukwibeshya nka ya nyoni ibona yugarijwe n'umwanzi igashakira umuti mu guhisha umutwe wayo mu mucanga !

  • #79

    Muneza (jeudi, 05 avril 2012 07:56)

    Kuyoborwa n'umusazi we! ubundi Kagame njyewe uko mubona mubona nk'umwana ujya ku musozi azi neza ko munsi yawo hari abantu benshi yarangiza agaakoresha imbaraga ze zose agahirka ibuye rinini cyane yarangiza akiyirukira ashakisha aho yihisha ari nako agenda avuga ngo kuki abari hagati kumusozi batangiye rirya buye kugeza rihitanye abantu benshi kuriya! Foolish dirty dictator of the history Kagame

  • #78

    Mugisha (jeudi, 05 avril 2012 07:34)

    Kgame n'agatsiko ke kubera inyota irenze urugero y'ubutegetsi n'ibyubahiro n'umururumba wo gukira vuba bateye u Rwanda mu izina ry'abatutsi bose yewe haba n'abari bibereye mu mahoro mugihugu,ibyo byatumye benshi bitabira banifatanya mu migambi n'ibikorwa by'ubugome n'ubugambanyi bikabije RPF ishingiye ku ivangura ry'amoko(yica abahutu ibarobanuye mu batusti) yagiye ikorera abaturage bo mumajyaruguru y'u Rwanda aho yateye ituruka
    Ingaruka z'ako karengane guhera 1990 kugeza saa 20:30 06/Mata/1994 ubwo noneho RPF mu gikorwa cy'iterabwoba noneho yagaragaje ko nta muhutu n'umwe yarebera izuba kabone n'iyo yaba amaze gusinya no kwiyemeza kubana amahoro n'abatutsi,ibi rero byatumye benshi mu bahutu icyizere bari bafite cy'uko abatutsi bazemera kubana nabo amahoro kimanuka kikagera kuri 0.0000 abari bishoboye bafite n'umwanya rero aribo interahamwe bihutiye kwirwanaho bica uwo ariwe wese bakekagaho kugira uruhare muri urwo ruherekane rw'ibikorwa by'iterabwoba bya RPF cyane cyane icyo guhanura indege ya yari itwaye Hbabyarimana n'abo bari kumwe Ntakabuza n'umwana ukimenya gusoma n'abazavuka kera bazamenye ko Kagame watanganga amabwiriza yose y'ubwicanyi ariwe Pilato w'abanyarwanda ari nawe ukwiye kubazwa amaraso yose y'abanyarwanda.

  • #77

    PATRICIA MUNEZERO (jeudi, 05 avril 2012 05:11)

    ubuse iyo muvuga aho FPR yakoreye ubwicaci ko mutaza muvuga COMMUNE Muvumba ubwo bateraga rukomoI kwishuri rya SOPEMU AHARI abadeplace bavuye karama aho hari muri za 1991 gikoba, rukorota ,nyarurema yewe mukomeze mukore ubushakashatsi agahinda karihose ,

  • #76

    Kiryana (jeudi, 05 avril 2012 01:48)

    Kuli #67 sha ndagushyigikiye ku biterezo byawe,ubundi muvugako umugabo arya iby'abandi yarangiza akarya ibye ndagushyigikiye rero nk'uko uvuga uti ibyo nibyo mugomba kuryanira.

  • #75

    Vugukuli (jeudi, 05 avril 2012 01:05)

    Nta "MUHUTU" wigeze yoca "UMUTUTSI", ahubwo "ABATUTSI" bishwe na bene wabo.
    iyo batarasa "RUKARABANKABA" atarasa indege, nta "MUTUTSI" numwe wali gupfa.
    "RUKARABANKABA" ubwe yivugiye ko, ushaka kulya UMURETI amena amagi.
    Yarayamennye rero, none dore UMURETI we alimo arawulya.

    "ABATUTSI" mubimenye neza uwabiciye uwo aliwe, mureke kwishyiramo ABAHUTU, muve ku giti dore umuntu, wabiciye kandi muramuzi neza.

    Vugukuli.

  • #74

    KAMPARAMAKA (mercredi, 04 avril 2012 23:56)

    Njyewe ndahamya yuko nta MUHUTU wishe ahubwo hishe INTERAHAMWE zari agatsiko kabicanyi batagomba kwitirira ubwoko nkuko mu BUDAGE ari agatsiko kwitwa abanazi(nazis) kishe ariko ntabwo ari abadage bose bishe.Ibyo byatumye abadage bagira ubumwe bakumva yuko uwabakojeje isoni ari umunazi.No mu RWANDA iriya mvugo yo kuvuga abahutu barishe ntabwo tugomba kuyemera twaba abahutu cyangwa abatutsi.Kuko agatsiko kishe abanyarwanda barimo abahutu n'abatutsi ni INTERAHAMWE.Abahutu n'abatutsi ni twumva kimwe iyi mvugo yuko uwatwiciye ariINTERAHAMWE bizatuma tugera ku bwiyunge nk'ABADAGE. Naho FPR ikoresha imvugo abahutu mu kwihorera no kwikubira ubutegetsi no gukoresha GENOCIDE nka Business y'ABATUTSI kugirango barambe ku butegetsino gukomeza gukurura inzangano hagati y'abanyarwanda zidashira.
    Muri iki gihe UWANZI W'ABANYARWANDA UDUKOMEREYE NYUMA Y'INTERAHAMWE NI UKUTAGIRA UBUMWE HABA MU GIHUGU IMBERE NO MURI OPOSITION.

  • #73

    # 71 (mercredi, 04 avril 2012 23:53)


    Wowe Kalimwabo,
    niba mutazi ibintu mujye mubibaza.
    Biriya byo kumanuka Habyalimana yavugaga, we yibwiraga ko azageza igihe agakora Meetings zo kwiyamamaza.
    Kumanuka kandi, ni expression iba hose.
    Uri nk'i Paris, uravuga uti : Demain je descend à Marseille kuko ari mu majyepfo.
    Na biriya Habyalimana yavugaga rero, yavuze kumanuka kuko kiriya gihe yari ari muri meeting mu Ruhengeri.
    Kandi nawe uzi ko ari muri Nord.
    Kumanuka ntaho bihuriye no kwicana rwose.

    Mujye mwitondera Propaganda !

  • #72

    Gatwa (mercredi, 04 avril 2012 23:24)

    Njyewe nkurikije reaction zakozwe ahangaha ndareba nkansaga kagame aratinyitse kbs, coments zabaga arihafi 200 ariko kuva yahagera baruciye bararumira.

  • #71

    kalimwabo (mercredi, 04 avril 2012 23:13)

    ndagirango ngusubize wowe wiyise mahoro Pacis!Ndemeranywa nawe ko inyito ya génocide ishobora guhinduka kuko amateka ni zunguruka! ndemeranywa nawe ko impande zombi zigombwa kwibuka! aliko iyo umuntu asomye inyandiko yawe havugwa izina rimwe gusa rya Kagame nkaho ali wenyine mukugira uruhare mu byago byagwiliriye u Rwanda! Niba ushaka kubaka ejo hazaza gira ubutwali wamagane Habyalimana n'ingoma ye kubwicanyi bakorewe abanyarwanda bategura kugira ku butegetsi ndetse n'igihe bali bamaze kubugeraho!! aha unyumve neza simvugira sinashyigikiye kagame!! Ukuli kuzatsinda! sinemera ko kagame yaba yarahanuye indege kugirango atangize génocide! Habyalimana yali yalivugiye ko azambika interahamwe zikamanuka! ese kuki atavuze ngo azazambika zizamuke? abanyarwanda rero tuzi ubwenge uzabeshye abahindi nk'uko umwalimu umwe yajyaga abibwira abanyeshuli yigishaga!

  • #70

    Hamis (mercredi, 04 avril 2012 23:02)

    IMPUNZI ZIBA MURI ZAMBIYA NAZO MUKWIBUKA ABISHWE NA KAGAME/FPR.

    Impunzi zabanyarwand hamwe nizabazayirwa ziba munkambi ya MAHEBA nazo ziyemeje gukora urugendo rwamahoro ku itariki ya 6/4 murwego rwokwibuka ababo bishwe na kagame na fpr ye.uburenganzira bwo gukora urwo rugendo bwemejwe uyu munsi ubwo uruhusa bari baratse muminsi ibiri ishize aribwo babonye igisubizo kibemerera ariko basabwa kutagira uwo bahutaza kandi nabashinzwe umutekano nabo bazacungira hafi ibyurwo rugendo.

  • #69

    kuli 65 (mercredi, 04 avril 2012 22:49)

    Ushobora kubaza Naniya Bizimana wo mu bugage

  • #68

    Zinay (mercredi, 04 avril 2012 22:39)

    Jyewe ndabona umuntu ushakira amahoro igihugu cye atajya muri ayo mahonvu y'imyigaragambyo.Nta NTERAHAMWE icyivugwa,abantu bose biyambitse umwenda wera,ibyaha byose babishyize kuri Kagame;Nimureke kuyobya amarali mwabicanyi mwe!!!

  • #67

    Genocide yakorewe abahutu! (mercredi, 04 avril 2012 22:07)

    ibyo kuvuga Genocide yakorewe abatutsi, ntacyo, ariko nihemerwe iyakorewe abahutu, nicyo tugomba kuryanira.Mapping irabivuga, kandi na ba Rudasigwa kuki bo baterura ngo bavuge Genocide y'abahutu?Icyo nicyo dushaka kdi hakamenyekana nabayikoze.

  • #66

    Bukeye (mercredi, 04 avril 2012 22:02)

    Sha Migambi we haraho uvugisha ukuri nubwo wenda uri intore ariko ngo Umusazi arasara akagwa kw'ijambo:

    Ziriya ngirwa bategetsi z'abakiga nizo zabaduteje mujye mwivugira uko mushaka. Uzi urwamu rwabo na Bikindi ngo baracucuma inyenzi!! bazicucuma se biriya Bisahiranda byari kubona umwanya wo kurwana ko byabaga bisahura!!! ibyibone by'ibicucu gusa!!

  • #65

    Ndarangisha (mercredi, 04 avril 2012 21:54)

    Mukomere mwese!!!!

    Ndarangisha Umuntu wincuti yanjye witwa "Andre BIKOLIMANA".
    Yabaye umu Scout mu kigo cya C.F.S i Butare.
    Akaba yaracurangaga muli Nyampinga.
    Sinzi niba akibaho, cyngwa yaratashye kwa data wa twese. Uwaba azi amakuru ye yambwira kandi yaba angiliye neza.
    Murakoze

    Ndarangisha.

  • #64

    @ #51 (mercredi, 04 avril 2012 21:39)


    Ngo :
    "mwarankubise bihagije sha, ntacyo wankangisha ubu. Muzaze mwikubitire nsange abo mwanyambuye ntacyo nabarushaga."

    Nagushubije, none utangiye kwigira indembe !
    None se, si wowe watangiye uha za "menaces" Mahoro Pacis, waduteguriye iyi nyandiko ?
    Si wowe wamubwiraga ko AZAKUBITWA !?

    None ndakubwiye nti: nawe uzakubitwa, maze uhita wigira Victime nk'aho ari wowe wenyine wabuze abawe mu Rwanda !

    Tanga amahoro, urebe ko nawe atakugeraho;
    Ubaha uburenganzira bw'abandi, urebe ko utabona amahoro arambye !

    Ngerageje kukubwira,
    Ariko ndabizei, kwigisha bamwe bigize "intore" ni nko gutokora ifuku !

  • #63

    Source: Kigali today (mercredi, 04 avril 2012 21:26)


    Muri iyi minsi hirya no hino mu gihugu hakomeje imyiteguro y’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorwe Abatutsi, Kigalitoday yegereye Musenyeri John Rucyahana ukuriye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunga, tuganira ku butumwa yatanga n’ibyo abona abantu bakwiye kuzirikana mu gihe nk’iki.



    “Kwibuka, kwiyubaka, gufata amateka yacu ameza n’amabi tugaheraho twubaka igihugu cyacu kiza kandi gikomeye” mu amagambo avunaguye nibyo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge abona byafasha Abanyarwanda kurushaho kujya mbere kandi batirengagije iyo bava.

    Mu magambo ye bwite, Musenyeri Rucyahana, mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday tariki 03/04/2012 yagize ati “Mbwire Abanyarwarwanda, Abanyarwandakazi, abato n’abakuru: agaciro k’umuntu ntakagura mu isoko kandi ikigira umuntu ni ikimurimo. Amateka yacu ni mabi ariko ni ayacu tugomba kuyigiraho kugira ngo dukuremo inyigisho zidufasha kubaka u Rwanda tutazongera gusuzugurwa kandi natwe tutazisuzuguza imitekerereze yacu n’ibikorwa byacu bibi”.

    Musenyeri Rucyahana asanga ubuyobozi dufite ubu ari icyitegererezo ko mu kibi hashobora gushibuka icyiza kizana n’icyizere. “Urubyiruko n’abandi Banyarwanda bari mu Rwanda uyu munsi, Imana y’i Rwanda iberetse ko ibyiza bishobora kugerwaho. Biragarara ko u Rwanda rwavuye muri Jenoside rukaba intangarugero muri Afurika. Loni yatugambaniye irimo irazana n’abandi bava isi yose kuhigira ko ubumwe n’ubwiyunge bushobora kugerwaho”.

    Musenyeri Rucyahana ati icyo kwigiraho kiragaragara: “Abayobozi beza b’u Rwanda bagaragaje ko ubukungu bw’igihugu bushobora kubyuka, umubano w’Abanyarwanda wakongera ukazuka, ukuri kwakongera kugashyirwa intebe, Abanyarwanda bagira agaciro kamwe”.

    Musenyeri John Rucyahana akaba na Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yakomeje ahamagarira Abanyarwanda gufatita kuri uru rugero ariko by’umwihariko gukomeza guhangana no gukemura ibibazo byakomotse kuri Jenoside buri wese atanga umuganda muri iki gihe cyo kwibuka.

    Abisobanura muri aya magambo: “rubyiruko, Banyarwanda, Banyarwandakazi, ubu noneho nimuhaguruke muharanire agaciro k’u Rwanda kandi mwibuke ko abantu batagira umuco bacika. Mureke turwanirire indangagaciro, ubumwe n’ubwiyunge nizo mbaraga zidufasha kujya mu majyambere”.

    Musenyeri Rucyahana yemeza ko nubwo turi mu majyambere turarakira, turacyafite impfubyi, abapfakazi ba Jenoside, turacyafite inkomere, turacyashyingura abacu bazize Jenoside.

    Yatanze ubutumwa bukurikira: “muri iki gihe cy’icyunamo tugiye kwinjiramo nasabaga Abanyarwanda bose kumenya ko u Rwanda rwapfushije kandi ari rwo rushingura. Buri Munyarwanda wese akagira umutima wa kimuntu ufasha abacitse ku icumu kubabumbabumba kandi abacitse ku icumu ndabahumuriza mu izina rya Yesu bamenye ko icyo Imana yabasigarije ari ukugira ngo babe intwari bazagire ubuhamya mu Rwanda. Imana itugarurire agaciro twanyazwe n’icyaha no gucumura kwa kimuntu”.

    Jean Claude Hashakineza

  • #62

    RDI-Parmehutu (mercredi, 04 avril 2012 20:57)

    Icyo uhitamo cyose wongereho Parmehutu, uraba wagitoye.

  • #61

    Ivanguramoko!!! (mercredi, 04 avril 2012 20:53)

    Muragijimana yatawe muri yombi azira kuvuga amagambo y’ironda moko
    Hashize 7 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 04/04/2012 . Yashyizwe ku rubuga na EDITOR · Ibitekerezo 19
    Mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki 4 Mata 2012, mu masaha ya saa tatu ni bwo umusore witwa Muragijimana Claude utuye mu kagari ka Rwezamenyo Umurenge wa Nyamirambo, umudugudu w’Abatarushwa yagejejwe ku biro bya polisi biri i Nyamirambo na bamwe mu baturanyi be yari yabujije umutekano kubera amagambo y’ivanguramoko.


    Claude abaturage ubwabo nibo bamujyanye kuri Polisi ya Nyamirambo/Photo Hatangimana A
    Muragijimana wagaragaraga nk’uwasomye ku gatama, arazira kuvuga amagambo akarishye y’ivanguramoko nk’uko twabitangarijwe n’abaturage bari bamushoreye bamujyana kuri Police.

    Muragijimana abaturage nibo bamwizaniye kuri Polisi nyuma yo kuvuga amagambo atari meza, muyo yavuze ngo hari aho yagize ati: “Mwatumariye abantu, Abahutu baragapfa bashire…”

    Ibi kandi byemejwe n’umukuru w’umudugudu Muragijimana Claude abarizwamo wa Abatarushwa aho yadutangarije ko atari ubwa mbere Claude yaba akoze ibi.

    Uyu muyobozi yagize ati“Claude iyo atanyoye inzoga aba ari muzima turamuzi, ariko iyo yasinze ateza umutekano mucye, akajya mu ngo baturanye akabatuka,ngo ni abicanyi ndetse n’ibindi byinshi avuga cyane ubwoko”.

    Yongeye ho ati“ Twese twagize ibibazo byo kubura abacu, ariko aho igihugu kigeze uyu munsi ntibikwiye ko abantu basubira mu by’amoko kuko tuzi aho byagejeje iki igihugu, n’umuntu ukibyifitemo ntidukwiye kureka abiba imbuto mbi mu bana bacu”.




    Abaturage bamwijyaniye kuri police
    Mu kagali ka Rwezamenyo ibi byabereye, ni ahabarizwa isantire y’ubucuruzi ya Nyamirambo. Aha hantu hakaba hakunze kugaragara abantu batandukanye bashobora guteza umutekano mucye kubera ubusinzi n’indaya nyinshi zihabarizwa mu masaha akuze y’umugoroba.

    Ubwo twageragezaga kumenya ikigiye gukurikira ku byakozwe na Claude, abakuriye igipolisi birinze kugira icyo badutangariza, bakaba batubwiye ko bagomba gutegereza inzoga zikamushiramo ariko ko akazakurikiranwa.

    Iki gihe igihugu kiri hafi kwibuka abazize Genoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni igihe gikomeye buri muntu wese aba akwiye kwirinda kuvuga amagambo mabi akomeretse cyangwa acamo ibice abanyarwanda.

    Usibye ko no mu minsi isanzwe amagambo acamo ibice abanyarwanda ahereye ku moko ahanirwa n’amategeko y’u Rwanda.

    HATANGIMANA Ange Eric
    UMUSEKE.COM

  • #60

    Mutimamuke wo mu Rutiba (mercredi, 04 avril 2012 20:39)

    (mercredi, 04 avril 2012 06:03)
    Ndacyabaza sinayobye inzira:

    RDI bivuga Rwanda Dream Initiative cyangwa ni RWANDA DEMOCRATIC INITIATIVE? Nimuhitemo neza ba sha!

  • #59

    Kagame akomeje gutsindwa muri Congo (mercredi, 04 avril 2012 20:38)

    Les milices de l’Armée patriotique pour un Congo libre et souverain (APCLS) et des rebelles Forces armés pour la libération du Rwanda (FDLR) contrôlent, depuis dimanche 1er avril, la cité de Pinga située à la lisière des territoires de Masisi et Walikalé (Nord-Kivu).
    Selon des sources concordantes, les militaires des Forces armées de la RDC (FARDC) qui ont abandonné leurs positions défensives à Pinga protesteraient contre le non paiement de leurs soldes et le manque de ration alimentaire.
    A peine partis, les rebelles de la coalition APCLS et FDLR, venus de Mutongo, localité voisine, ont occupé la cité.
    Ces forces coalisées, précisent nos sources, ont commencé par brûler le campement des forces loyalistes à Kailenge, à 3 km au Sud-Ouest de Pinga, avant d’occuper le bureau 2 des FARDC et d’autres endroits stratégiques de la cité.
    Le porte-parole des opérations Amani Leo, le colonel Sylvain Ekenge, parle d’un abandon de poste par ses militaires et rassure que les unités du 111è régiment des FARDC vont bientôt regagner leurs positions.
    Pendant ce temps, la population s’est enfuie vers la localité de Katana, à plus ou moins 1 kilomètre de Pinga tandis que d’autres habitants se sont massés tout autour du camp du contingent sud-africain de la Monusco.
    De leur côté, les chefs coutumiers locaux craignent des représailles en cas de reprise de la cité de Pinga par les militaires des FARDC, ont précisé les sources locales.

  • #58

    CNDP Quits FARDC as Joseph Kabila Asks Paul Kagame to Arrest General Ntaganda (mercredi, 04 avril 2012 20:34)

    CNDP Quits FARDC as Joseph Kabila Asks Paul Kagame to Arrest General Ntaganda
    by AfroAmerica Network on April 4, 2012

    Sources in the Kivu inform AfroAmerica Network that troups loyal to the accused war criminal General Bosco Ntaganda have rebelled and deserted the Congolese Army, FARDC. The troops that rebelled were based in North-Kivu, mainly in the areas of Rutshuru, Masisi, Kitchanga, and Katale.

    According to the sources close to the Congolese presidency, the rebellion followed a message sent by the Congolese President Joseph Kabila to Rwandan President General Paul Kagame requesting his help in arresting General Bosco Ntaganda.

    General Bosco Ntaganda leads FARDC units mainly composed of ex-CNDP rebels. He has been indicted by the International Criminal Court (ICC) for crimes against humanity, war crimes and crimes of genocide. Recently, his former Commander, Thomas Lubanga, was the first person to be found guilty by ICT of war crimes and crimes against humanity court, six years after he was arrested.

    Joseph Kabila has been under intense international pressure to arrest General Bosco Ntaganda. Ntaganda’s CNDP being a proxy rebel group created by the Rwandan army, Joseph Kabila is apparently unable to arrest General Bosco Ntaganda without General Paul Kagame’s approval and intervention.

    The former CNDP overall commander, General Laurent Nkunda, was arrested in January 2009 by the Rwandan Military following pressure from the International Community, NGO and the media. He has been officially under house arrest in Rwanda, although witnesses have seen him crisscrossing the border between Rwanda and the DRC over the recent weeks. (see our article: Kivu Boiling: Rwanda Rearming CNDP and Serufuri’s RCD As Tshisekedi Is Expected to Win Elections).

    Meanwhile, PARECO’s troops are also regrouping and a new rebellion composed of former PARECO leader and a former FARDC general and ex-CNDP who was based in Beni and recently rebelled, have joined forces and occupied areas around Lubero, Rutshuru, Kiwandja, and Butembo (see our article: Kivu Insurgency: PARECO and FARDC Deserters Take Up Arms Against FARDC and Rwandan Troops).

    The ex-CNDP commander and ex-FARDC commander, Colonel Albert Kahasha, led the 808th FARDC division. Initially a commander of the former Rwandan backed CNDP commander turned ennemy of Rwandan President Paul Kagame. Based in Eringeti, Beni, he defected on January 25, 2012 and created his own rebellion.

    He was able to link up with PARECO commanded and former MAi-Mai and FARDC commander General Kakulu Sikuli Vasaka Lafontaine in the last two weeks. PARECO troops have been battling the FARDC/Rwandan troops in Beni area.

    General Bosco Ntaganda appears to be the price Joseph Kabila may pay to maintain power after the controversial November 28, 2011 elections, widely condemned by the International Community and the Congolese opposition. Given the current geopolitical interests and the recent media campaign on another accused war criminal Joseph Kony, the days until General Bosco Ntaganda is arrested may be numbered.

    However, Joseph Kabila himslef or the FARDC are unable to make the arrest. The dirty job will be left for General Paul Kagame, who is the godfather of General Bosco Ntaganda.

    ©2012 AfroAmerica Network.

  • #57

    ukuli (mercredi, 04 avril 2012 20:33)

    Genocide made in Rwanda. copyrighr by president Paul kagame!!!
    kubatumva ibyo mvuga hari Genocide yakorewe abayahudi, hakaba na Genocide yatekinitswe na paul kagame(made in rwanda), arayicuruza kubanyarwanda kumahanga, kandi yaraguzwe cyane,ariko ubu kwisoko ntigifit succes, abantu bamaze kuyihaga!!!
    FPR nishake ikindi gicuruzwa,nahubundi ,

  • #56

    kuri #48 (mercredi, 04 avril 2012 20:29)

    Nyamara ndabona ntaho #43 yibeshye nahato uretse ko ukuri gusharira. Rero, wowe #48 wihaye kuvuga nabi ihangane uwo muti w'ukuri uwunywe nubwo usharira nuko bimeze ntakundi. Aba bagabo badushyiriyeho urubuga ngo tuvuge ukuri, tunyomoze ibinyoma kdi tujijurane.Jijuka rero mwna wa mama.

  • #55

    Kagame yarahitanye MajorMunyaruguru (mercredi, 04 avril 2012 20:24)

    Rwandan-Norwegian Major Munyaruguru Under Constant Norwegian Police Protection after Failed Assassination Attempts, Dagbladet Reports
    by AfroAmerica Network on March 17, 2012

    The Daily Magazine Dagbladet, Norway’s second largest tabloid newspaper and third largest Norwagian newspaper overall has reported that a Norwegian-Rwandan opposition leader, Major Emmanuel Munyaruguru has been under constant Norwegian Police protection following multiple assassination attempts and threats by operatives believed to be associated with the Rwandan Government. In the article published on March 14, 2012, and titled “The Threats, the Journey and the Road Toward a New Life in Norway: Emmanuel (52) speaks out about the dramatic escape ater the civil war and genocide in Rwanda (Truslene, flukten og veien mot et nytt liv: Norske Emmanuel (52) snakker ut om den dramatiske flukten etter borgerkrig og folkemord i Rwanda) Dagbladet journalist Torgeir P. Krokfjord follows Emmanuel Munyaruguru from the days when he was a high ranking military officer within the Rwandan Government Armed Forces (FAR) until their defeat in 1994, his escape to the Democratic Republic of the Congo (DRC), then to Madagascar, South-Africa and finally to Norway. According to the article, Major Emmanuel Munyaruguru was a researcher within the Ministry of Defense when the war erupted in 1990 and until 1994.
    The article describes multiple attempts on his life in Madagascar which led to the United Nations resettling him in South Africa. While there he became an export coordinator with an multinational import-export company. However, the constant threats on his life did not stop. Once again the United Nations had to resettle him to Norway. He has been a member of the Norwegian Labour Party and is a Civil Engineering Manager for the Town of Tromso.
    Once in Norway, the threats did not stop. First, anonymous e-mails sent from Norway and Central African Republic by suspected Rwandan intelligence operatives, and ultimately failed assassination attempts (see our article Rwandan Security Operatives Target Opposition and Critics in Diaspora). The threats and harassment by the Rwandan Government were not always covert. Rwandan used all means including judicial and lobbying. First, the Rwandan Government represented by Attorney General Gerald Gahima and Prosecutor sought to indict him for war crimes and genocide. Rwandan accusations were dismissed in October 2010 by Norwegian Royal Attorney General and Prosecutor Marit Formo after lengthy investigations outside and inside Rwanda (see our October 27, 2011 article: Rwandan Accusations Against Major Munyaruguru Dismissed by Norwegian Royal Prosecutor).
    While t the Norwegian judiciary system was investigating the accusations, the Rwandan Government accused Major Emmanuel Munyaruguru of working with DRC-based Rwandan rebels, FDLR, seeking to overthrow the Rwandan government. The Rwandan government had hired a paid consultant Rakiya Omaar, Director of African Rights, an apparent non-government organization, to give weights to the charges. The proofs presented by the Rwandan government and later relayed in UN Experts’s reports were a list of calls between Norway and the FDLR rebels. However, Kare Lode, a Norwegian working on peace efforts in the Democratic Republic of the Congo (DRC) dismissed the allegations and justified the telephone calls:”I also have big phone bills from calling the satellite phones owned by FDLR military commanders. It does not mean that I contribute to abuse. I’ll call anyone to discuss peace and demobilization. The same for Munyaruguru.”
    These charges were also dismissed. That is when the threats intensified leading to the failed assassination in Norway in late 2010 and early 2011 (see essay Rwanda: When Seeking Peace Becomes Terrorism of May 14, 2011 by one of our contributors: here and in Archives here.

    The suspected assassins, believed to be working for Rwandan operatives based in Belgium and Great Britain, allegedly provided information and left evidences that led to the Norwegian Police taking radical measures to protect Major Emmanuel Munyaruguru with a violence alarm since January 2011.
    When the Norwegian Daily Magazine Dagbladet asked about his fears, Major Emmanuel Munyaruguru responded: “I am of course scared. In both Madagascar and South Africa they [Rwandan Government operatives] tried to kill me. And I have been directly threatened by the national radio in Rwanda since November 2005, and then by various Rwandan authorities. But I trust the Norwegian police, and I know that I am under God’s protection.”

    ©2012 AfroAmerica Network.

  • #54

    Gerry (mercredi, 04 avril 2012)

    @52
    Ariko se wowe wita abandi abaswa urabihera he? Umuntu se aba umuhanga kuko azi kwandika igifaransa? Ubwo ni ukuvuga ko 60M z'abafaransa bose ari abahanga? Unaniwe gusubiza igitekerezo Migambi azanye, uciye ku ruhande ugiye kujora forme yakoresheje agitanga. Ubwo se umuswa ni nde? Reka nkubwire muvandimwe, ibyo bitekerezo byo kumva ko iby'abazungu byose ari ryo terambere ni ubujiji buruta ubundi. Jye mbana na bo ariko mbonamo injiji nyinshi cyane kandi zivuga izo ndimi kavukire nta gutegwa. Wowe indimi uvuga izo ari zo zose (simpamya ko unazivuga by'ukuri) menya ko atari bwo bwenge. Ubwenge ni ugukoresha izo ndimi nka vecteur y'ibitekerezo, ibyo bitekerezo akaba ari byo umuntu abonamo ubuhanga. Naho ubundi ndakurahiye uri nka ya ngunguru irimo ubusa igira urusaku kurusha izindi.

  • #53

    Mwisubiranamo! (mercredi, 04 avril 2012 20:06)

    Kuri #48!
    Nyamara #43 aravuga ukuri da! Ukuli ntikwica umutumirano.

  • #52

    Migambi ni umuswa! (mercredi, 04 avril 2012 19:58)

    Niko sha Migambi we? Nujya wumna amagambo, ujye unamenya uko bayandika: Repli bayandikisha L , Bailleur si kiriy kijambo sauvage ntazi iyo wagitoraguye! Niba ubyigira mu muhanda ari UMUHANGA!

  • #51

    @ 49 (mercredi, 04 avril 2012 19:29)

    # 49,

    mwarankubise bihagije sha, ntacyo wankangisha ubu. Muzaze mwikubitire nsange abo mwanyambuye ntacyo nabarushaga.

  • #50

    Umutwarege (mercredi, 04 avril 2012 19:23)

    # 44 wa mu toureg we uri mumaki?

  • #49

    @ #45 (mercredi, 04 avril 2012 19:16)


    Wowe #45,

    Ni wowe uzakubitwa nutikuramo ko umuntu ari nk'undi ,
    Ni wowe uzakubitwa nutikuramo ko gusumbanyisha abapfuye ari amahano !

  • #48

    kuri #43 (mercredi, 04 avril 2012 19:11)


    Ikigwari gusa ngo ni umusomyi#43 !
    Naba na Twagiramungu F yagiye mu matora, aratorwa n'ubwo bamwibye.
    Ko se we atahwemye kuvuganira Abanyarwanda bazengerejwe n'ubu butegetsi bwa FPR, wowe musomyi#43 wakoreye iki Abanyarwanda wa mu faux-type we ?
    Uzi kwisararanga gusa !

  • #47

    Migambi (mercredi, 04 avril 2012 19:08)

    Niko RUGEGE we,

    Urantangaje cyane, ariko babivuze ukuri koko kuvuga biroroha: Waba warigeze kumenya uko urugamba rupangwa nuko rurwanwa? sinvuga ariko urw'interahamwe,iyo ingabo zikoze Reprie (wisidro) ntabwo ziba zitsinzwe wa muswa we!! ahubwo iyo ni imwe muri strategie zo gushaka intsinzi bitewe nuko urugamba ruteye.Muri make bikorwa hagambiriwe réorganisation. None se wo kanyagwa we wambwira umwe mu Ntwari zatsinze iyo ntambara uvuga yo kuva iyo myaka urondoora?? ko nunva So yakubeshye mwa!! urugamba mwarurwanirwaga na Colonel LOGIEST w'umubirigi. 1990 yari amaze kubona ko yaruhiye ibusa abakuraho amaboko karababona.
    Ibyo bya Museveni,USA,UK uvuga byo ni bwa buswa bwawe kuko nta ntambara itagira Balleir de fond,nanakubwira ko iyo aide iboneka kuko uba wamaze gutsinda uwo murwana muri Dilomacie

  • #46

    Li Zhang (mercredi, 04 avril 2012 19:00)

    I have a horrible habit that I’ve found extremely hard to get rid of; as soon as I get to bed I switch on my small bedside radio to listen to the BBC, and falling asleep without switching off. I’m a horrible news junkie and I constantly go online to see what new thing has happened in an obscure part of the world.

  • #45

    Kuri Zelote Pacis alias Nkuliyingoma (mercredi, 04 avril 2012 18:56)

    Ariko nawe Zeloti uhindaguranya amazina nk'inkanda urarambiranye. Niko ye, Leta yanyu yifashishije ibikoresho byayo : ibinyamakuru, radio, ingabo, interahamwe n'abaturage basanzwe (b'Abahutu) ndetse n'amadini maze itsembatsemba Abatutsi, none urarwanyako Jenoside yitwa Jenoside yakorewe Abatutsi? Ubwo se urabihera hehe? Ni uko izitwa ntakundi. Hanyuma ugashinyagura uvuga ngo wifatanije n'imiryango y'Abatutsi...? Ifatanye na bene wanyu uvuga ko batibukwa!

    Harya ubwo ngo muba musembura Leta yacu ngo yahuke mu bahutu yice nkuko mwabigenje mwica Abatutsi? Apana, ntabyo izakora. Ariko nkawe utinyutse kuzana ayo mahomvu imbere mu gihugu; kuko uri ku gasi, wakubitwa nkabariya uvuga ba Kibeho, ba mugirwa basenyeri n'izindi ntagondwa zakubiswe zibikwiye.

  • #44

    Mutwa !!!! (mercredi, 04 avril 2012)


    Mama mama !ga ho ? Ubuse twe "abasangwabutaka" tuzibukwa byagenze gute ? Yezu yagarutse ?Abanyapolitique bose baravuga bakavuga "Tutsi&Hutu ".Ubwoko bwacu bwabatwa babuhanaguye mu Rwanda ????????

    Birababaje kandi biteye agahinda !Kubona Abahutu &Abatutsi bigabanya igihugu kitari icyabo !bose baje bakidusangamo !!

    Twaagiramungu ,amateka yacu yagomye kuba ayazi !!!!Tuzabaheneraaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • #43

    Umusomyi (mercredi, 04 avril 2012 18:54)

    Muti Rukokoma n'agacurama? Birashoboka.Mugaruye inyuma amaso imikorere ye muri politiki y'iRwanda, uko yafatanyije n'inkotanyi kuva ziteye kugeza zitsinze ngo kubera inzika agirira abakiga ku rupfu rwa sebukwe Kayibanda. Ati niyo Byumba yafatwa kuko yarabizi neza imikorere y'inkotanyi bari bafatanyije. Ngo ni nazo zaje kumukura mu menyo y'interahamwe nuko ngo zimutwara ku murindi. Izo mpuhwe inkotanyi zagiriye umuhutu ra!

    Nyuma zaje kugorerwa kuba prime minister nyuma ati izamarere turananiranywe muri ya mayeri yazo, nuko ziramuherekeza ni Kanombe. Muri 2003 bati ngwino uheshe agaciro amatoro ya kagame nka ba Ntawukuriryayo na Mugabo uko bakoze mu matora ashize. Rukokoma ayitabamo nyuma; ati banyibye barancucura, ariko ntakirego ntanga na busa.Kandi ko ntacyo yatanze ngo atica umutumirano n'inshuti ye basangiye igihugu mucyayenjye. Muzi ko Rukokoma atunga passporte y'uRwanda kandi nouvelle buri uko ishize ntankomyi! None ati RDI cluds ngo yongere agemure abana ba banyarwanda abashyire mucuti we kanyangwa Kagame. Urakoze twarakumenye cyane!