dim.

18

mars

2012

DUSANGIRE IJAMBO : Ese koko Imana ishobora byose ? Padiri Thomas Nahimana

Imana ni NYIRIMPUHWE....ntishobora kugirira umuntu  nabi !
Imana ni NYIRIMPUHWE....ntishobora kugirira umuntu nabi !


 

Amasomo ya liturujiya tuzirikana kuri iki cyumweru ni aya akurikira: 


 

1. Igitabo cya 2 cy’Amateka 36, 14-16. 19-23

2. Abanyefezi 2, 4 – 10

3. Ivanjiri ya Yohani 3, 14 – 21

 

1.Isomo rya mbere ritwereka ishusho y’Imana izi kurakara no guhana yihanukiriye umuryango wayo iyo udakurikije amategeko yayo. 

 

Kuberako Abaherezabitambo n’abayobozi b’Umuryango nta kindi bari bagikora uretse kugomera Uhoraho Imana, bagombaga kubona igihano gikwiranye n’ubugizi bwa nabi bwabo !

 

Niyo mpamvu Imana yakoresheje Umwami Nabukodonozori wa Babiloni( Iraki y’iki gihe), kugira ngo asenye, atsembe Isiraheli maze ajyane bunyago abagabo , abagore n’urubyiruko …uwari ufite akagufu wese , kugira ngo bajye gukora imirimo y’uburetwa.

Umuryango wa Israheli wafashe icyo kimwaro cyo mu rwego rwa politiki nk’igihano gikaze Imana ibahaye.

 

Gusa rero nyuma y’imyaka 60 (598-538 mbere ya yezu), Umwami wa Perise(Irani y’iki gihe)  witwa Sirusi yagize ingufu za gisilikari n’iza politiki zikomeye maze yigarurira Babiloni. Uyu ni we wategetse ko abaturage bose bari barajyanywe bunyago i Babiloni basubira mu bihugu byabo, Abayisiraheli nabo baboneraho gutaha iwabo !

Iki gikorwa Abayisiraheri bakibonyemo ukuboko kw’Imana , yibutse umuryango wayo ikawugirira impuhwe.

 

Ikibazo :

 

Ishusho y’Imana Abayisiraheli bari bafite ko isa n’idasobanutse neza , twabyumva dute ? Mu kanya iba Imana irakara cyane, ikaba yagira ubutindi nk’ubw’’abantu, mu kandi kanya ikaba Imana igwa neza, igirira impuhwe Umuryango wayo  ! Dufate iki, tureke iki ?

 

Igisubizo :

 

Muri icyo gihe, dore uko imyumvire mu iyobakamana(Théologie)  yari ihagazaha :

 

Hariho ikibazo gikomeye cy’uko mu Bayisiraheli harimo benshi bagitwarwa n’igishuko cyo gusenga ibigirwamana (idolatrie), nk’abapagani bari bakikije igihugu cyabo. Nta kuntu washoboraga kumvisha Abayisiraheli ko habaho Imana imwe rukumbi y’ukuri uterekanye ko iyo Mana ariyo Ishoborabyose, ko ariyo ikora byose, ibyiza ndetse n’ibibi ! Niyo yohererezaga umuryango wayo nka kariya kaga ko gutsindwa no kujyanwabunyago, mu buryo bw’igihano ! Ariko ni nayo yifashishaga umwami Sirusi kugira ngo agarure umuryango wayo (retour de l’exile) ! Iyo abashinzwe idini berekana ko Imana yabo atariyo ibateza akaga, byari kuba byerekana ko hariho izindi mana…zikora ayo mahano !

 

2.Twe se tubyumva dute ? 

 

Natwe muri iki gihe, usanga imyumvire yacu idatandukanye cyane n’iy’Abayisiraheli bo mu kinyejana cya 6 mbere ya Yezu,  igihe cyose twibwirako Imana ishobora kutugirira nabi, ikatwoherereza ibyago mu buryo bwo kuduhana kubera ko twacumuye ! Mu gihe cyose tucyemera dukomeje (convaincus !) ko Imana ariyo iduteza intambara, ko ariyo itwicira abo dukunda, ko amaherezo izatujyana no mu muriro utazima ! Gusa rero iyo si Imana y’ukuri ni Ikigirwamana !

 

3.Ishusho nyakuri y’Imana  ni iyihe ? 

 

Niyo Yezu atwereka mu ivanjiri y’uyu munsi ndetse no mu ijambo ryiza Pauhulo mutagatifu abwira Abanyefezi

 

Imana yakunze abantu cyane kugera ubwo itanga umwana wayo ngo aze gukiza isi ! (Yohani 3,16-18). Ntabwo Yezu yaje ku isi afite misiyo yo gucira abantu  urubanza rubi(condamner) ! Nk’uko mu butayu bwa Sinayi, Abayisiraheli barumwaga n’inzoka y’inkazi ariko bareba inzoka y’icyuma Musa yari yabarangiye bagakira, natwe ngo tugomba kwitegereza Yezu ku musaraba kugira ngo twumve neza aho umukiro wacu uherereye .Imbere ya Yezu uri ku musaraba dusobanukirwa n’ibi bikurikira :

 

(1). Imana ikunda abantu birenze imivugire 

 

Imana igira ishusho rimwe gusa, ntishobora kurangwa n’ubutindi n’ubugome abantu bagira mu mitima yabo : Imana ni INYAMPUHWE(Misericordieux) gusa . Kandi rero ikunda abantu BOSE itavanguye : imbere yayo nta nyagupfa nta nyagukira. Twese idufata kimwe. Imbere yayo nta bikomerezwa , nta ba Nyarucakari, twese turareshya, dufite agaciro kangana.

 

(2). Imana ibabarira byose 



Nta cyaha Nyagasani atababarira, nta mugome Nyagasani atifuza kugirira neza, kugera no kubishe umwana we( : Dawe, bababarire kuko batazi icyo bakora !) Nta we Imana ishaka gukubita agafuni, ahubwo ishaka ko twese dukira kandi tukamenya ukuri.Umugambi wayo ni UMWE gusa : ko tubaho mu mahoro no mu munezero  hano ku isi maze twasoza urugendo rw’ubu buzima ikatwakira mu ikuzo ry’ijuru !

 

(3). Urupfu si igihano Imana iduha (condamnation à mort) 

 

Abishe Yezu babanje kumucira urubanza RWO GUPFA, kuko bibwiraga mu mitima yabo ko URUPFU ari igihano !

 

Oya rwose nitubimenye neza, ku musaraba Yezu atwigisha ko amabandi kimwe n’abantu b’intungane bose bagomba gupfa kimwe, kuko urupfu ruri muri porogaramu ya kamere muntu ! Twese tuzapfa atari uko twacumuye ahubwo ku mpamvu y’uko dufite umubiri waremwe nk’udashobora gusimbuka urupfu ! Rwaza vuba ,rwaza rutinze, urupfu ni umuvandimwe wacu, iyo umuntu yasamwe aba ashaje bihagije byo gupfa ! Kuki dukwiye guta ibitabapfu turwana n’ukuri tuzi neza ?


Ngaho nawe byibazeho, uramutse ugize imyaka 100 , ntupfe ; 110, ashwi da ! 130, urupfu rukanga kugutwara, 140…..wamererwa ute ko ingingo zose zaba zarakuboreyeho !


Hari umukecuru w’iwacu witwaga Nyirakabirizi wo kwa Rukoro , najyaga musura nkiri umwana, nkumva arasenga cyane avuga ngo Nyagasani Dosiye yanjye wayitaye he ? Uzampamagara ryari ?..... Ngayo nguko !

 

(4). Umukiro tuwuhabwa ku buntu bw’Imana gusa( seule la grâce sauve) , si ibikorwa byacu byiza(nos propres mérites) bitugeza mu ijuru, nk’uko benshi bakunze kubyibeshyaho.

Gusa nk’izindi mpano zose (cadeaux), nta we uhatirwa ubugingo bw’iteka ku ngufu. Ubwigenge bwa buri wese nibwo butuma bamwe bakira umukiro abandi bakawigiza kure ! C’est notre liberté qui fait la différence !

 

4.Iyi nkuru nziza yabwira iki umunyarwanda w’iki gihe ? 

 

(1)Ibyago wahuye nabyobirababaje cyane ariko si Imana yabikoherereje igamije kuguhanira ibyaha , yenda nawe ubwawe utibuka neza !


(2)Ibyago igihugu cyacu cyahuye nabyo si Imana byaturutseho , byahimbwe n’abantu bazwi neza bashakaga kwifatira ubutegetsi ngo babukoreshe bigwizaho imitungo, no kwiberaho mu maraha mu gihe rubanda yicwa n’inzara ! Bene abo ntibatinya kwica inzirakarengane, imirambo ikaba ibihumbi n’ibihumbi, bagafunga, bagakubita, bakanyereza abantu, bakaroga…..

 

(3) Abahatiwe kumena bagata igihugu, ababo n’imitungo yabo bakajyanwa bunyago….si Imana bakwiye kurakarira, ahubwo bakwiye kubura amaso bakareba i KIGALI !

 

Nimwumva rwose mwashatse gusubira mu gihugu cyanyu, mukabyiyemeza,  muzishakemo Sirusi atsinde Nabukodonosori, maze murebe ngo Imana irabaha umugisha mugasubira mu gihugu cyanyu mwemye ! Imana, ntizabibahanira ko mwirwanyeho mukirenganura, nk’uko ndetse itazazuyaza kubabarira na KAGAME wahitanye abatari bake !

 

UBWIGENGE bwanyu Imana yabahaye nibwo buzabaha IGISUBIZO : mukeneye ko akarengane gacika mu Rwanda ? Ni ahanyu rero…kuri urwo rugamba ,  Imana nayo ntacyo yishoboreye uretse gufasha uwifashije !

 

Padiri Thomas.

 

Commentaires: 87

  • loading
  • #87

    紅蜘蛛 (vendredi, 02 août 2013 10:51)

    漢方,漢方薬,精力剤,媚薬,ダイエット薬--漢方会社
    すべての取扱商品は専門家に検証、推奨され、100%正規品だと確保いたします。
    EMS(国際速達郵便)にて3日間に届く。商品到着100%保証!
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html 花痴
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpocom.com/jingliji/ 精力剤
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬
    http://www.kanpocom.com/zhongjue/ 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三体牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486
    http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html 天天素
    http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html 消渇丸
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼1号
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html 蟻力神
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html リドスプレー
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html くらはちほう
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html さんべんぼう
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html 勃起促進
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html 滋養強壮
    http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html 悍神
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html 新一粒神
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html 五便宝
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html 精力増強剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html 超級脂肪燃焼弾
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html 蔵八宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html 催情
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 勃動力
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html 男宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html 魔根
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮
    http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html 終極痩身
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html しんいちつぶしん

    http://www.kanpocom.com/meiyao/ 女性用媚薬
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/stlb.html 勃動力三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/weige.html 三鞭粒
    http://www.kanpocom.com/jianfei/feiman.html ダイエット薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuan-chun.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/zaoxie.html 早漏防止
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html 法国性奴
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html ナンパオ
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html ベニクモ
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春
    http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html 催情剤
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王 販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeizeng.html キョジンバイゾウ
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRX-Oil.html ビグレックス
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強通販
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/weigewang.html イカオウ
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/pro/zsj.html 経口避妊薬

  • #86

    d10媚薬 (vendredi, 02 août 2013 10:48)

    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 本物
    http://www.kanpocom.com/pro/Oil.html ビグレックス オイル
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html イーリーシン
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html v26 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/meiyao/cuiyin.html 催淫
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html ハナチ
    http://www.kanpocom.com/jingliji/精力剤
    http://www.kanpocom.com/jingliji/xingyuji.html Xing霸
    http://www.kanpocom.com/pro/superfatburning.html FAT BURNING
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/pro/kingse-qidian.html 奇勝カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged6.html SPANISCHE FLIEGE
    http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html ウェイカワン
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/pro/yuxiut.html 御秀堂
    http://www.kanpocom.com/pro/xinqumei.html 曲美 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 正規品
    http://www.kanpocom.com/pro/jugen.html 巨根カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei.html 曲美
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬

    http://www.kanpocom.com/Pro/USA-Excitement.html 興奮剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/pientze-huang.html 片仔廣
    http://www.kanpocom.com/meiyao/媚薬販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/FLYD5yuan.html D5 原液
    http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 蟻王
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 男1號
    http://www.kanpocom.com/Pro/xouzhentang.html 日本秀身堂
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/kunchong-fen.html 西班牙昆虫粉
    http://www.kanpocom.com/pro/meirenbao.html 美人豹
    http://www.kanpocom.com/pro/MaxMan.html ペニス増大
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html アリ王
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html ANT KING
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 媚薬蟻王
    http://www.kanpocom.com/pro/zhuangsantian.html 壮三天

    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html Sex Slave
    http://www.kanpocom.com/Pro/SpanishFliegeD8.html SEX DROPS
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/VVK-Wenickman.html VVK
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/sex-drops5.html セックスドロップ

  • #85

    威哥王 (vendredi, 02 août 2013 10:43)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

  • #84

    巨人倍増 (vendredi, 02 août 2013 10:40)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王

    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛

    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴

    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝

    http://www.kanpoudonya.com/Energy.html 精力剤
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html 五便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html ru486 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html 男宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html 天天素
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 中絶薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html 蟻力神
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html 三體牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html 三体牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html VVK
    http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html 小情人
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html Wenickman
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 女性用媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html 催情
    http://www.kanpoudonya.com/list/19.html 殺精子剤
    http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html 蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html 終極痩身
    http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html FLY D5
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html 中絶薬RU486
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 経口避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html 絶對高潮
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売店
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 正規品
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html 威哥王 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html 威哥王三鞭粒

  • #83

    magorane (mardi, 27 mars 2012 05:27)

    Mugenzi,
    Uvugishije ukuri. Ngo ukuri guca muziko ntigusha.
    Ariko , ibyo uvuze bikeneye gusubizwa narubanda rukiri injiji
    Magorane

  • #82

    mugenzi (mardi, 20 mars 2012 23:35)

    Mwambgira rwose inkuru numvise niba ariyo?Abanyarwanda bokwisi yose barasha kuzura Umwami Leopold wakabiri,Colonel logiel na musenyeri perode,maze ngo babatware muri gacaca kugirango biregure ukuntu bandyanishije amanyarwanda?

  • #81

    Musemakweri (mardi, 20 mars 2012 23:00)

    Dore uko ibintu biteye: RNC ryatangiye ari ishyaka rifite ingufu, aho ryaterewe icyizere ni ugutinda mu makoni (Gukubita abaginga). Ariko sasa nta rirarenga. Icyo RNC icyeneye bu ni ukuvugurura, igapassa sasa muri vitesi ya kabili. Baramutse bakomeje iby'ibigambo gusa, abanyarwanda bazasanga ntaho itaniye n'amashyaka yacu dusanzwe tuzi yirirwa muri rwajya rwajya. Ubundi amashyaka ni abiri: Ni RPF na FDLR. RPF ifite udushyaka twayo tuyigaragiye: MDR, PSD, PDi n'utundi twose twa bure bure. FDLR ikomeje kubura amashyaka ayigaragagiye, kuko aba ba oposishoni twumva hanze kweri si amashyaka. Yari kuba amashyaka iyo atera FDLR ingabo mu bitugu. None byarayananiye. Ayo yose akwiye kuva mu kibuga, cyangwa se akayoboka RPF bikagira inzira. RNC sasa uhagaze he? Twibukiranye ko amashyaka ari abiri: RPF na FDLR. RNC niba nta ruhande ufite muri ayo ntacyo uzanye gishya, uradusinziriza tena. RNC icyayisauva nta kindi ni ugufata vitesi ya kabiri, aribyo kumenya FDLR icyo ari cyo: Ishyaka ye, ishyaka rwose, ishyaka rya vrai. Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa...nta musoda wirirwa avuga ibigambo gusa gusa. Nimuhitemo: RPF cg.FDLr. Dore sasa ihurizo ryabananiye.

    Musema.

  • #80

    . (mardi, 20 mars 2012 22:26)

    Izo karata ngo bazicange zanjye zibe IBIGARASHA? Ngo irya mukuru riratinda ariko ntirihera. Ngaho nibakore iyo bwakabaye bahinyuze ko ibyo biswe na Rwabujindili atari ihame, n'ah'ubundi iri shyaka ryari ritangiranye ingufu rizaba iciro ry'imigani, ryangwe na bose, baba abatutsi ryahunze baba abahutu ryirukagaho.

  • #79

    sion (mardi, 20 mars 2012 22:07)

    Ariko iyo mutinyuka kuvuga ubwicanyi ntimugira isoni?ariko se mwazigira mute arimwe mwarimbuye inyoko bwoko ,buriya koko iyo mutinyuka vuga kwica ntabwo byonyine mwibona nyigisubizo hari umuvumo mubi urenze gufa umwana bita igisekeramwanzi ukamuhonda kurukuta rwinzu kugeza apfuye Ese ko ko nkawe nterahamwe umuntu yakugereranya niki ko ninyamaswa ikurusha kugira ubwenge sha biriya bintu mwakoze mwicara ababyayi imbere yabana babo mwica abana imbereye yababyeyi babo mubashinyagurira nibindi byishi cyane mwakoze kandi mwari mwarateguye kuva kera ndabarahiye ntibizabagwa amahoro ibyo mukomeza kwivugisha mugereka ibyaha byanyu ku ngabo zurwanda ngo byibagize ibyo mwakoze murarushywa nubusa mwakoze ibintu bitigeze bikorwa kwisi niyo mpamvu kubera bikiri mumigambi yanyu yo kumara uwitwa umututsi wese niba ari ubigoryi byaragaraye kandi nubu biracyagaragara mmwisi yose aho bisigaye bitunzwe no gutukanira kurubuga rwabyo ngo ni leprophete aha mwishyize hanze usibye ko mwari mwaramaze no kumamara mubwicanyi ndenga kamere .

  • #78

    No fear! (mardi, 20 mars 2012 21:04)

    Kagabo, rwose ibyo uvuze ni ukuri kwemye. Genocide yateguwe na biriya bihugu nyine, maze bahitamo gukoresha FPR kuko barebaga bagasanga FPR nta bwenge yigirira ,kuko yo yemeye gusenya Afrika nzima. Abarundi nibo bakunze kwivugira ngo" Uwusenya urwe bamutiza umuhoro". Ni muri urwo rwego rero FPR yateguye yongera yishora mw'ihonyabwoko igamije kumaraho abahutu mu karere no kwifatira ubutegetsi. Mbega ubugoryi?
    Abahutu ntabwo ari abicanyi nkuko Kagame akunze kubivuga. Ahubwo abicanyi ruharwa ni FPR yishe kandi na nubu ikaba irimo kwica abantu ikoresheje amayeri menshi atandukanye: imbunda , amarozi, ibinyoma, gufunga,...maze yarangiza kwica , ikagenda kuzura ayo magufwa y'abahutu amaze kwica kugira yibonere igiceri gitubutse , ari nabwo kandi abeshya amahanga ngo ariya magufwa ni ay'abatutsi bishwe n'abahutu kandi amagufwa aray'abahutu bishwe na we.Abahutu bagombaga kwirwanaho ( défense de soi-même) kuko bari batewe n'ibihugu nka Uganda, abatutsi bo kwa BUYOYA mu Burundi, Uganda, mbese harimo na USA, ubwongereza, n'ibindi...
    Abahutu bagombaga kwirwanaho kugira bashake inzira ibakura mu muriro w'ibyo bihugu navuze na cyane cyane ko bari bamaze kurangiza gushyira mu bikorwa umugambi wabo wo kwica Président Ndadaye , Habyarimana na Ntaryamira nkuko Museveni we yivugiye ubwe mu nama ,ko abahutu ari abanzi mu karere k'ibiyaga bigari , ko bagomba kwicwa bahereye kuri Ndadaye Melchior na Habyarimana na Mubutu.
    Bikaba bigaragara neza ubu ngubu ko , nta muhutu uba ukibarizwa mu karere kacu, eka mbese n'abandi bahutu (les bantous)babarizwa mu bindi bihugu bya Afrika , ubu ngubu baba bageramiwe cyane.
    None se ko Amerika yishe abaturage benshi muri Pakistan, Afghanistani ngo ishaka kwica OSAMA BIN Laden, ko bitavurwa ko USA ari umwicanyi ngo ijyanwe mur'urukiko ?
    Ntabwo USA igomba kujya mu bucamanza kuko yakoze icyo bita " self defense" cyangwa " défense de soi-même" niba koko byaba aribyo ko ari Osama bin Laden waba warashenye iriya nzu" World Trade Center.
    Nanubu kandi, abahutu bagomba gukora ibishoboka byose kugira birwaneho kandi Imana izabibashyimira.
    Abahutu rero mu bisanzwe bararenganye, barimo barengana na nubu, akaba ariyo mpamvu bagomba guhaguruka bakirwanaho, bagakuraho ubwo butegetsi bwa Kagame buri kwica no kwicisha abaturage ba Afrika, ubutegetsi bw'ibigoryi buri gusahura umutungo kamere wa Afrika , bawujyana mu bihugu byo hanze. . Bikaba bigaragara ko uwo mutungo uri gusahurwa, ushobora gukoreshwa nanone mu kugaruka kwica urubozo abanyafrika.

  • #77

    Imana ishobora byose! (mardi, 20 mars 2012 20:58)

    Ishobora byose pe! Kandi ntagushidikanya, ariko se nanjye nkubaze padiri we? None se niba ishobora byose yakwiba? Yasambana? Yanyara ku muhanda se? Oya ishobora byose bijyiye kuri gahunda ntabwo ishobora gukora amanyanga cg ubugoryi ibyo ni ibyacu nk'abantu. Imana muyirekere icyubahiro cyayo, ubundi ibindi mubiharire isi niyo isa nabyo!

  • #76

    Kuri ALBERT RUKERANTARE (mardi, 20 mars 2012 20:53)

    Maze kunva ijambo ryawe wavuze ubwo washyiraga ishyaka ryanyu mu ruhando rwandi mashyaka, nagirango ngushimire ko wibutse gushimira abanyapolike bitanze aribo: Mme INGABIRE, Mr MUSHAYIDI, Maitre NTAGANDA, Mr NTAKIRUTINKA. Nkaba kandi relo ngirango NKUGAYE kubera IJAMBO risesereza wavuze ( BABANDI BAKUNDA GUHEKWA). Mbese ibi ntibyerekana ko wibereye mu rwango rudafite epfo na ruguru? Mbese hahetswe ABATUTSI bose? Mbese ABAHUTU bose bakoze GENOCIDE? Nagumye gukurikira uko WAHEBEBAGA kuko wariwambaye uruhu rw'ihene kugirango tutamenya ko wikundira uruhu rw'inka z'abatutsi, nka bamwe bazisahuriye kuzirya aho kuzitunga. URAKABUR'INKA. Mbese iyo CDR ugaruye urabona hari abahutu bazayijyamo? Uribeshya cyane kuko TUGIYE KWAMAGANA IRYO SHYAKA RYAWE rishaka ko ABANTU BASHYAMIRANA. Ereg'ubundi nuko UTAZI IYO UVA, kuko iyo uhamenya wari KUMENYA IYO UJYA. Dore impamvu:
    1. Uyo uza kumenya ko ABO BAKURAMBERE BAHARANIYE DEMOCRATIE BAWE WAVUZE nta rugero batubera kuva GENOCIDE yaba, wari kuba ufite inzira yo kunyuramo mu kubaka u rwanda rw'abana bacu. Ibi ndabivuga kuko ubu ABANYARWANDA beshi bashaka UBWIYUNGE kubera UBWICANYI BWABAYE MU RWANDA.
    2. Urashyira imbere GAHUTU bikanyibutsa PARMEHUTU,na MRND. Mbese iyo uvuga HUTU, TWA, TUTSI uba ukurikije alphabet? Ubonye niyo uvuga uti HUTU, TUTSI, TWA !! UBWO RELO WASHATSE KWEREKANA KO GATUTSI IRI HASI. Yewe? ayo wize yanyobeye pe !! KOKO MURI IKI GIHE UGATINYUKA !! Tuzahaguruka turwanye ishyaka ryawe.
    3. Mbese wumva ko intambara hagati y'amako ari igisubizo? uribeshya cyane kuko RUKOKOMA yonyine niyo ifite igisubizo ku bibazo by'abanyarwanda. Kandi relo, biramutse bibaye ABATUTSI babatsinda mu ntambara y'ibitecyerezo kuko nibyo byarwana.

    AKARENZE UMUNWA KARUSHYA IHAMAGARA.

  • #75

    UTI: IMANA ISHOBORA BYOSE? (mardi, 20 mars 2012 20:21)

    IKINTU CYAYINANIYE NI KIMWE GUSA: KWIMANA IMBABAZI ZAYO KUBAZISABYE.
    Niba koko Usabye imbabazi uzikuye kumutima: IMANA IRAKUBABARIRA PE.

    Mbahe urgero rumwe gusa: UMUGABO NEBUKADINEZARI wo muri BIBLE yavugaga ko ntayindi MANA ibaho keretse we ubwe, IMANA nya MAMA iti: REKA NGUHE ISOMO. Imucira mu ishyamba hafi imyaka 7. YAHAMAZE IYO MYKA YIBAZA NIBA KOKO AKIRI IMANA. Nyuma yaje gusanga ari UMUNT BUNTU nkawe cg nk'ABANDI BOSE BIGIRA NKAWE.

    IMANA YACU NI NZIZA. NYuma yarihannye IRAMUBABARIRA.
    Uzabisome muri Daniel.

  • #74

    URUBANZA RWA Let Gen KAYUMBA NI URWENYA NARWO (mardi, 20 mars 2012 20:17)


    http://igihe.com/amakuru-983/kanyandekwe-yaba-yarahimbiwe-ibyo-yasanganywe-afatwa.html

  • #73

    Kagame intiyigaba (mardi, 20 mars 2012 20:11)

    http://www.igihe.com/politiki/amakuru-124/inama-ngishwanama-ya-perezida-yiyemeje-kwita-ku-bukerarugendo.html

  • #72

    agasaro (mardi, 20 mars 2012 20:06)

    Ariko iri rondakoko kandi ryadutse muri izi nterahamwe ,rizageza he? ndumiwe nukuri mbega ironda koko weeee ngo kanaka tutsi murasubiriye kandi?ariko rwose igihe mwanywereye amaraso ya batutsi muzahaga ryari?narababwiye ko interahamwe ntiziba kwizima usibye kwica no guhjora mumigambi yo kumara ubwoko bumwe ntakindi niba mbeshya murebe amazina yuyumuntu yabatutsi ngo yerekanye aha kurya bicaga nyine niko bongeye kubura ariko bizabahama tu.

  • #71

    Akabazo1 (mardi, 20 mars 2012 20:05)

    wowe ubaza akabazo k'abagéneraux b'abatutsi kwa Habyarimana.Mbese ingoma ya Habyarimana ni yo FPR igomba kwigana? Kandi ngo yaraje ije kuyirusha. Ibibi Habyara yakoze mbona atari ngombwa ko mubyigana da!

  • #70

    BIRABABAJE (mardi, 20 mars 2012 20:00)

    ARIKO NIBA URU RUTONDE RWABASIRIKARE ARIKO RUMEZE, INGABO RERO ZIYOBOWE N'AGATSIKO K'ABANTU BAMWE GUSA!! BITEYE UBWOBA NAKO AGAHINDA !!!

    ABAHUTU NAMWE NTIMUGOMBA GUTANGARA KUKO MURI RETA YANYU MUZI ABATUTSI BAKORAGAMO!! KDI NUKO BAGARAGAZA IGISIRIKARE GUSA, RETA YO HAMBERE LES MINISTRES TUTSI BARI BANGAHE ???

    MUZINDI NZEGO Z'UBUYOBOZI BARI BANGAHE ??? NIBE NARETA YA NONE LES MINISTRES ABAHUTU SIBAKE !!


    NB: ARIKO TUGARUTSE KURI URU RUTONDE RW'ABASIRIKARE, TWASABA LEPROPHET.FR IKABIGIRA INKURU KUKO BITEYE AGAHINDA

  • #69

    Akabazo (mardi, 20 mars 2012 19:55)

    Ese ko mwavuze ko mungabo harimo les Generaux babahutu, nonese mwambwira kungoma ya Habyara les Generaux babatutsi bari bangahe ?

  • #68

    gahozo (mardi, 20 mars 2012 19:51)

    Ndagushimye uti ibyago byazanwe nabantu bashaka kwifatira ubutegegetsi nibindi ugeretseho ,yee none se buriya koko bumvaga ko ari bo bantu bonyine bazaba muri ruriya rwanda ? kugezaho imyaka mirongotatu ishira bakiziritse kubutegetsi noneho bagasoza bagerekaho kurimbura abanyarwanda babica urwagashinyaguro nawe uko wabibonye kuva 1973-1994 -1998 ubwo bagarutse bitwa abacengezi yewe wenda uzage ukomeza ubibutse ibyo bakoze ubereke ko atari imana yabizanye ahubwo aribo ubwabo bikururuye ibibi bashaka kumara ibiremwa imana yaremye.

  • #67

    Ndabaza #63 (mardi, 20 mars 2012 19:18)

    Kuri #63 mbwira niba uwo Aliase Saruhara ari uwo wize muri EFOTEC please uzaba ukoze.

  • #66

    Twibaze (mardi, 20 mars 2012 19:17)

    #55 aravuga ibya Rusesabagina n'itandukana rye na RNC Ishyaka RNC ni ishyaka nk'ayandi kandi abarishyizeho bafite uburenganzira busesuye bwo kulishyiraho. Abariyoboka nabo ni uburenganzira bwabo. Wenda bararebye bunva ko gufatanya n'abantu bamennye amaraso kuliya alibyo bizabafasha kuba intwari, kudatinya icyalicyo cyose, cyane cyane kutagira ubwoba bwa Rukarabankaba wa mbere ku isi yose.
    Aliko icyo ntunva ni kimwe: koko abantu bamennye amaraso kuliya, bakaba bataravuga, nka NYAKWIGENDERA RUZIBIZA wavuze ati:"TWAKOZE BIBI, TWAKOZE AMAHANO..." abakulikiye bariya bantu bo ntabwo batekereza kabiri???
    Bariya ba fondateri ba RNC nta numwe muli bo wahakana ko atamennye amaraso y'inzirakarengane mu buryo ubwaribwo bwose; Njyewe nunva nfite ubwoba bwabo pe!!Nunva bavuga byiza gusaaa..nkagira ubwoba kurushaho kuko nategereje ko bavuga bati: "ibyo twakoze ni bibi" ndaheba. Kagame ni mubi ndabyemera 100% aliko kandi iyo adafashwa na ba RNC b'ubu ntiyari kwica abantu bangana kuliya. Umenya ndi injiji mu kunva aho isi igeze, aliko iyo nzirikana ko bariya bantu ba RNC bamennye amaraso twese tubibona bakaba bakinavuga ko intambara bashoje muli 1990 yari ligique!!!!, ababakulikiye wenda barajijukiwe muli icyo kibazo nibaza; nzakomeza nibere injiji nta shyari mbafitiye.

  • #65

    maneko57 (mardi, 20 mars 2012 19:15)

    uri umuntu w'umugabo kabisa,wavuze make ariko ahishye byinshyi,uretse kuba ukoze incamake kuri kagame mu mironko mike cyane kandi imuvuga wese uko ari,unanyunguye umugani mushya muyo nari ntazi nk'umukunzi w'ubuvanganzo nyarwanda.

    "ngo intare ishaje irarishya koko"ntamuntu w'umugabo waba yaratabariye k'uruhembe rw'umuheto ngo narangiza intwaro ye ikomeye isigaye imurinze ari ukuronga ngo ureke kwibwiyumvishya ko imisi iriho iramurya isataburenge!!!!!!!

    Birenge ni wowe ubwirwa cyo ngaho va kumigondoro y'abandi!!!!
    mbiswa ma intore zitanyivanirwamwo iyo kotsa dore ko ziba zirebuzwa boshya imihirimbiri yabuze aho yiba.

  • #64

    kazubwenge (mardi, 20 mars 2012 19:10)

    Uyu mugabo ndabona akwiye gusezera mu gipadiri akibera umu Power kuko yujuje ibyangombwa ! urumva ibigambo ahuragura puuuu !

  • #63

    Rwempasha (mardi, 20 mars 2012)

    Nabonye hari abari bagize ikibazo kuri RUBINGISA PROVIDANCE ko ngo yashenye ishyaka rye akaba ari muri RNC ibyo ntibitangaje kuko ari akari murugo kuko mwene nyina RUBINGISA Protogéne Alias Saruhara ari mubishe mwene nyina na Bagosora (MUSABE Pasteur) bamutsinda Camerouni dore ko amafaranga inyenzi zamuhembye ariyo yamugejeje iyo za burayi mu bubiligi;undi musore bafatanyije witwa RWAGASORE Robert we ayo inyenzi zamuhaye yaje kuyamarira i cotonou doreko ubu ashobora kuba ariho akiri

  • #62

    MRND (mardi, 20 mars 2012 18:38)

    Mouvement yacu Rambaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • #61

    kuri #56 (lundi, 19 mars 2012 21:56)


    Wa ntiti we se ngaho ivuge ibigwi tukumve!

    Wari uzi ko nta gicucu kirenze icyo uri cyo!

    Umuntu aribariza uko yumva ibintu ahubwo wowe ukaza gutukana? Ni uburengazira bwawe bwo kutamusubiza kuko si agahato nabusa, ariko wiyerekanye uko uri!

    Urahanyuze ngaho nibarigusukire!

  • #60

    Kuri #59 (lundi, 19 mars 2012 18:43)


    Ibyo wanditse harimo ukuri ariko hari aho wakabije :

    "Wigeze wibaza kuki ubufaransa bwazanye i Kisangani indege 300 z'intambara muri operation turquoise?"

    Abafransa bakoze "Opération Turquoise" ariko nta ndege 300 bigeze bazana mu karere.
    Ubwo uzi icyo bivuga déploiement y'indege 300 z'intambara ?
    Twari tuhibereye, ntugakabye n'uwo mubare w'indege Ingabo z'ubufransa ntizawugiraga kiriya gihe, nkanswe !

  • #59

    Kagabo (lundi, 19 mars 2012 11:35)

    Iyo nsomye comments z,aba bavandimwe aho baturuka bose, baransetsa cyane.Uasnga bibanda ku bibera mu Rwanda gusa, bakibanda kuri hutu-tutsi.Ikibazo ni ukukirebera muri rusange,ukareba uko ibintu byifashe kw'isi,ukagaruka muri Afurika noneho ukarangiriza mu karere.Ko genocide yateguwe n'ibihangange birimo Clinton (USA),une princesse anglaise,Museveni,Nyerere n'abandi ntavuze,ntibikigibwaho impaka.FPR bayikoresheje nk'iturufu bamaze kwiga amateka.Mu by'ukuri bishakiraga kujya muri Zaire (RDC) kwivanirayo matieres premieres bitabahenze.Wari uzi ko Congo iriya bayita scandale geologique kandi ko Uranium yakoze bombe ya Nagasaki na Hiroshima yavuye muri Congo inyuze mu Bubuligi? ngo aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bibabara.Wigeze wibaza kuki ubufaransa bwazanye i Kisangani indege 300 z'intambara muri operation turquoise? zari izo kugira gute?Kariya karere kacu gafite ingorane,kuzivanamo ntibizoroha.Ubu agatsiko katurutse muri Uganda karibeshya ngo gafite ubutegetsi,yego baragurisha diamants bacukura ahandi, les multinationales nizimara kuzuza stocks zabo zizabahirika.Abatutsi bose si ko bafite imitamenwa,mureke rero kwitiranya ibintu,mumenye umwanzi uwariwe.Ubuhezanguni aho buturuka bwose ntacyo bwatugezaho.Umwanzi ni multinationales na kariya gatsiko katurutse Uganda gakoreshwa nka za poupees.Iminsi yako irabaze kandi iyo batangiye gusubiranamo biba ari ikimenyetso.Rutayisire Antoine abasabire.

  • #58

    Ku bihone byose (interahamwe + intozo) (lundi, 19 mars 2012 09:27)

    MUBONA UMWANDA W'IBITUTSI MUHORA MUSHYIRA KURI URU RUBUGA BIBAMARIRA IKI? ESE NK'URIYA WIHAYE GUTUKA IBISHEGU PADIRI CYIMWE N'URIYA WIHA GUTUKA JEANNETTE KAGAME IBISHEGU MUBONA ARIBYO BIZAHINDURA IBIBAZO URWANDA RUFITE? KWIRIRWA MUTUKANA KURI BA NYOKO NO KU MYANYA NDANGAGITSINA MUBONA BIZABAGEZA KUKI USIBYE KUKURIMBUKA? MWAKWIHANNYE KO NTA KIGUZI BISABA? YEZU NAMWE ABATEGEYE AMABOKO KANDI NI NYIRIMPUHWE. NTABWO IBITUTSI ARIBYO BIZAKURAHO KAGAME, SIBYO BIZAKIZA INZARA, POLITIKI MBI, UBWICANYI, UBUJURA BIRI MU RWANDA. AHUBWO NI UGUHINDUKA KWANYU MWA NTAGONDWA MWE MUKEMERA KUBA BAZIMA MUGASHYIRA HAMWE N'ABANDI BANYARWANDA TUGASHAKIRA UMUTI IBISUBIZO IBIBAZO DUFITE.

  • #57

    maneko (lundi, 19 mars 2012 01:20)

    Inkotanyi zazanye udufuni ziracocagura ubutababarira zirananirwa, zizana kalachnikov biba gutyo na Mitrailleuse(kagame ubwe yigeze ayijya hejuru arasira abaturage mu isoko ari guseka kumanwa yihangu), bazana helicopter,zihiga abantumumashyamba ya kongo,bararasa baracoka, none bashaje baroga!!! koko ngo intare ishaje irarisha!!! Ariko byarangiye ubu abaturage bose bamaze kubafatira umwanzuro mufata umwe muyoberwa aho namwe muciye!!!

  • #56

    Kuri #51 (dimanche, 18 mars 2012 23:57)

    Ubwo bucucu bwawe ubona buzakugeza he ?

  • #55

    Rusesabagina yavumbuye amayeri y'inyenzi (dimanche, 18 mars 2012 23:30)

    Rusesabagina najyaga mubona nk'umwana muri Politike ariko noneho mbonye ko amaze guca akenge! Burya umugabo ni ugwa akabyuka. Ahubwo yari yaratinze kubona gihamya zuko RNC ari une organization d'infiltration du FPR muri opposition. RNC n'ishyaka ry'abatutsi b'intagondwa, banga abahutu bikabije. Kuri njyewe gutuka Kagame, mbona ari nk'uko CDR yari gutuka MRND. Abahutu mwese muhamagariwe gushyira hamwe, mbere yo gushigukira hejuru ngo ngaho mwabonye abatutsi bashyira mu gaciro mufatanya kurwanya ingoma y'igitugu, ubundi mukabanza mukabona ijambo, mbese nk'uko bimeze i Burundi. Noneho nyuma mukabona kujya mwashinga izo za ADC-Ikibiri mushaka.

  • #54

    Rusesabagina ni umugabo (dimanche, 18 mars 2012 23:05)

    Rusesabagina ngo arasanga abicanyi bo muri RNC ari abatekamutwe gusa ! None dore yikuriyemo ake karenge !

  • #53

    LA COUR DE CASSATION (dimanche, 18 mars 2012 23:04)


    DONNE RAISON AUX OFFICIERS DANS LEUR PLAINTE EN DIFFAMATION CONTRE LE JOURNALISTE PATRICK DE SAINT EXUPERY
    Le journaliste français Patrick de Saint Exupéry, relaxé alors qu'il était poursuivi par plusieurs militaires français pour son livre sur le génocide rwandais, sera rejugé par la cour d'appel de Paris.
    Dans un arrêt rendu le 13 mars, la chambre criminelle de la Cour de cassation a cassé l'arrêt de relaxe rendu le 29 juin 2011 par la cour d'appel de Paris et renvoyé le dossier devant la même cour, mais autrement composée.
    Publié en 2004 sous le titre "L'inavouable, la France au Rwanda", l'ouvrage avait été réédité en mars 2009 aux éditions des Arènes sous un nouveau titre avec une nouvelle introduction.
    La page de couverture comportait en son centre le titre du livre "Complices de l'inavouable" et le nom de l'auteur, en caractères noirs. Tout autour figuraient, en caractères de couleur et de taille différentes, le nom de nombreuses personnalités, parmi lesquelles des responsables politiques et des militaires de haut rang.
    A la suite de la publication de ce livre, plusieurs officiers français dont les noms figuraient sur la première page de couverture et estimant être taxés de "complices" du génocide avaient attaqué le journaliste et son éditeur en diffamation.
    Après deux décisions ( en première instance et en appel)l relaxant le journaliste, des officiers s’étaient pourvus en cassation. La Cour vient de leur donner raison en cassant les deux arrêts poursuivis.
    Les motifs de la décision de cassation seront connus dans les prochains jours.

  • #52

    Rusesabagina yeguye muri RNC ! (dimanche, 18 mars 2012 23:01)

    Resignation letter,

    In response to inquiries by members of the Rwandan Communities across the world as well as some members of the press corps, international policy makers, etc, interested in issues relating to Rwanda and the Great Lakes Region of Africa as a whole, On Feb.28th 2011, I had announced to the General Public that I was a founding member of the Rwanda National Congress.

    Today, a year later, I realize that due to my engagements in various Rwandan organizations, I do not have enough time to participate in RNC’s activities. For this reason, I will no longer be a member of the Rwanda National Congress.

    However, either individually or in collaboration with our fellow Rwandans, within diverse political and civil society organizations, as someone who has been actively involved in a long campaign against the worst kind of human rights violations in Rwanda and the Region, I will always be available and bring my contribution.

    I wish my brothers and sisters of the RNC a continued success.



    Paul Rusesabagina

    Brussels, March 18, 2012

  • #51

    NKENEYE UMUNTU UVUGISHA UKURI GUSA (dimanche, 18 mars 2012 22:56)


    Munsobanurire:

    Umu BISHOP FRANCIS GAKWERERE kuri ubu ari muri USA mu ivugabutumwa, yaba ari wa wundi Francis GAKWERERE washyizwe mu majwi mu iraswa rya Kayumba NYAMWASA?

    Byaba se ari uko abantu bitiranwa?

    Nyamuna muduhe amakuru mazima tutamirwa bunguri dukurikiye abakozi b'ikibi bitwikira izina ry'IMANA!!!

    Ibitekerezo byanyu turabikeneye

    Amahoro

  • #50

    Jeannette Murusundirwe (dimanche, 18 mars 2012)

    njye maman Comoro, nemereye abahutu n'udututsi tuzi gukubita umutsi 2 rounds by one ariko mukatuyoboka sha uziko icyama RPF gisigayemo Shitani twasezeranye gusa njye navuyemo kuva yanze kwemera my son ngo amuhe izina rye, uretseko rivumye. RNC nabo mu birunga nimuza ntaco tuzababesha. Jenne

  • #49

    Muvandimwe (dimanche, 18 mars 2012 22:30)

    Oya nta bya dusangire ijambo by'aya masaha, mwabuze kuriduha mbere y'igihe none dore igihe murizaniye twaribonye kare, ahubwo muzane ibindi ibyo byarangiye. Nari nayabasabye ejo samedi none muyazanye muzindutse cyane. Reka mbisabire, mujye muduha gusa imirongo natwe tuzajya dufata Bible zacu tuyishakemo. From le prophete

  • #48

    Dusubiyiwacu (dimanche, 18 mars 2012 22:26)

    Izi ni impanuro nziza cyane rwose ku bantu barimo barengana hirya no hino kw'isi na cyane cyane mu karere k'ibiyaga bigari.Tugomba guhaguruka twese twese tukirwanaho tukirenganura , tugakuraho Nabukodonosori. Ntabwo tugomba kuguma turebera gusa aho Pilato akomeza yicya imiryango yacyu. Kandi nta cyaha kirimo na gato kuko Imana izabiduhembera.

  • #47

    Gutukana (dimanche, 18 mars 2012 22:21)

    Ibitutsi byinshi byaje hano bizanywe ni intore kuko zamaze kubona ko zavumbuwe nta nuruvugiro

  • #46

    comments42 (dimanche, 18 mars 2012 22:05)

    Nawe nyoko uramufite uzamukorere ibyo usaba ko padiri akorera nyina, maze urebe ibyo byiza umwifuriza! niba udafite nyoko uzurire nyoko wanyu

  • #45

    Agata HABYARIMANA (dimanche, 18 mars 2012 21:53)

    Sha ngo abatindi basa n impu zabo koko,Padiri Thomas ntibakurenganye uterwa n umutima mubi nuko kuntu usa!!
    dore ko usa na roho mbi zibunga mu mwijima!
    twarabanye ndakuzi urwango ugirira abatutsi ruzakugushe ku gasi!

  • #44

    Intore muriyimbire ! (dimanche, 18 mars 2012 21:48)

    Ukuri kuraryana koko!! Gutukana ntabwo bishobora guhindura ibintu , nta nubwo bishobora kugira icyo bitwara padiri, na Yezu ntiyatutswe gake kandi we yari n'Imana kuburyo yari guhita ahindura ibintu , kwinangira umutima wanyu bizabakoraho ! Gusa Padiri afite umutima wa gihanuzi ntabwo ashobora kwita kuri ayo mahomvu yanyu!

    Niba uri uku intore mwatojwe muriyimbire !

  • #43

    Davis (dimanche, 18 mars 2012)

    Ariko sha uratukira iki abapadiri bacyu? Ariko inyenzi mwarezwe nabi pe!! Ariko kandi nimutegereze gato tugiye kuzabaha vuba uburere bwiza, uburere bwa kimuntu.
    Tuzabashyira ku murongo.

  • #42

    Kuri Thomas Nahimana (dimanche, 18 mars 2012 21:31)

    "Padiri" Thomas N, gaswere nyoko wa nterahamwe we. Imana ntishobora kubikubuza, ariko izabikubabarira.

  • #41

    Ihene (dimanche, 18 mars 2012 21:27)

    Ababyeyi banyu bagurishije amahene? Ihene zatungwaga n'abakiga. Ubwo rero urabeshye.

  • #40

    RWEMA (dimanche, 18 mars 2012 21:25)

    IMANA YA GATURIKA NGO NTACYO YISHOBOREYE!!!!!!

  • #39

    KABERA (dimanche, 18 mars 2012 21:05)

    jyenda wa ndayawe yu mu padiri ubwo se uravugi ki uri ri rwa utera amada nako nu mvise ngo urongora na bagabo yewe ihi she aho le havre kuruwo mugare umaze gutesha umwanya umubyaraho abana uhisha hisha nako ngo wazanye na murumunawe ubwo na we ura yi mutera vubaha yewe naku mira padir aba indaya ruharwa

  • #38

    Umusomyi (dimanche, 18 mars 2012 20:34)

    Padiri (niba uri we koko) Thomas.
    jye sinzanywe no gutukana nka bamwe nabonye banditse bagutuka, ariko ndashaka kukubwira ko ukina mu bikomeye: Uritwaza ijambo ry'Imana, ukenyegeza umuriro. Ingero ni nyinshi mu nyandiko zawe. Hari byinshi wandika biri byo, warangiza UKAGOKAMO akantu ka rugonda-ihene ko kuyobya intama z'Imana!! kandi ukabikora ubigendereye. Ubushize nagusabye kuzasobanurira abantu ko IMANA itanga Abanyabyaha (kuko twese tuti bo), ahubwo Imana yanga ICYAHA. None byarakunaniye, ahubwo noneho uje utubwira ibintu bisa na predestination!! BWIRA ABANTU BIHANE, BAREKE IBYAHA aho kubaha kubabwira amagambo asinziriza, iyo ni strategie ya satan. Wibuke ko kandi muntu urusha bibiliya satan, dore ko yo yanabaye mu ijuru ihazi kuturusha. Nanga abahezanguni b'impande zombi iyo bava bakagera; ariko iyo bigeze mu biyita abakozi b'Imana bigira aba pompiers kandi ari ba pyromanes byo bintera "kirisensiya"

Loading

 

Uzaze Travels - Rwanda

 

Free counter and web stats

Pour faire UN DON en vue de soutenir les activités du Site www.leprophete.fr

Nos liens

Newsletter