dim.

22

janv.

2012

DUSANGIRE IJAMBO : « HASIGAYE IMINSI 40 MAZE NINIVI IKARIMBUKA » . Padiri Thomas N.

Kigali yo isigaje iminsi ingahe ngo irimbuke ?
Kigali yo isigaje iminsi ingahe ngo irimbuke ?


I.Inkuru ya Yonasi


Ijambo ry’uhoraho ribwira Yonasi, mwene Amitayi, riti »Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze uyimenyeshe ko ubukozi bw’ibibi bwabo bwangezeho » (Yonasi 1,1-2)


Kuri iki cyumweru amasomo ya liturjiya(Yonasi 1,1-5.10) yongeye gusaba abagaturika kuzirikana ubutumwa bw ‘umuhanuzi Yonasi. Igitabo cya Yonasi ni kigufi cyane, ni amapaji atatu gusa dusanga muri Bibiliya ntagatifu guhera ku ipaji 1682 kugera ku ipaji y’1684. Ushaka kumva neza iby’inkuru ya Yonasi yafata iminota 10 gusa akayisomera.


Muri iyi nkuru yanditswe hagati y’ikinyejana cya 4 n’icya 3 mbere ya Yezu, Uhoraho Imana yasabye Yonasi guhaguruka muri Isiraheli akajyana ubutumwa mu mugi wa Ninivi uherereye mu majyaruguru ya Iraki y’ubu. Uwo mugi wari uzwiho kuba umugi w’abapagani biberaho mu iraha no mu bukozi bw’ibibi bw’amoko yose. Yonasi ngo abyumve ashyira amaguru nzira ariko atagiye aho yatumwe ahubwo ahunga agana i Tarishishi (muri Hispaniya y’ubu), kure y’Uhoraho ! Gusa rero mu gihe yari mu bwato ahunga ngo Imana iteza inkubi y’umuyaga ubwato bushaka kurohama ! Yonasi ngo abibone abwira abasare ko impamvu y’ako kaga ari we iri guturukaho kuko yari yasuzuguye Uhoraho Imana. Baramubaza bati « Wacumuye iki rero ? »(Yonasi 1,10). Nuko kugira ngo inyanja icururuke, abasare bafata Umuhanuzi Yonasi bamujugunya mu nyanja ahasigaye bakubita ibipfukamiro hasi basenga iyo Mana batazi ya Yonasi, izi guhana abayihemukiye.


Yonasi ntiyarohamye ngo apfe ! Imana yaramutabaye itegeka ifi nini cyane kumumira . Mu nda y’ifi Yonasi yarasenze, asaba Imana imbabazi, nuko ifi imuruka ku nkombe, amaze iminsi 3 n’amajoro 3 mu nda yayo!


Uhoraho Imana yongeye gusaba Yonasi kujya i Ninivi kubashyikiriza ubutumwa bwe, ntiyajuyaje yaragiye maze wa mugi munini cyane umuntu agenda iminsi itatu Yonasi awuzenguruka mu munsi umwe gusa yigisha ati : ”Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka”(Yonasi 3,4).

Ba bapagani b’I Ninivi ngo babyumve, bose bakora igisibo uhereye ku MWAMI wabo kugera no ku matungo yabo , barahinduka bemera Imana.

 

Uhoraho Imana abonye ibyo bakoraga n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, na we ahindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza”(Yonasi,3,10).


Yonasi abonye ukuntu ba bapagani bahindutse bigatuma Imana itabarimbura ararakara cyane , asaba Imana gupfa! N’ubwo abivuga aganya , Yonasi aduhishura kamere nyirizina y’Uhoraho Imana :” Nari nzi nyine ko uri Imana y’impuhwe n’ibambe, utinda kurakara kandi ukungahaye ubudahemuka, ntukomeza umugambi wo kugira nabi”(Yonasi 4,2_3). Imana iramubaza iti “ubwo koko hari impamvu ufite yo kurakara?” Bishatse kuvuga ngo umuhanuzi udakunda  abantu bose nk’uko Imana ibakunda ni umuhanuzi MUBI!


Mu by’ukuri Yonasi yifuzaga ko ubuhanuzi yatanze bwuzuzwa kugira ngo atagaragara nk’umunyakinyoma! Sibwo atangaye abonye ukuntu koko Imana ari inyampuhwe birenze ubwenge bw’abantu? Abanyabyaha bose bari bahindutse hasigaye umwe gusa : Yonasi ! Abahanuzi nabo bagomba gukora urugendo rwo guhinduka mu mutima!


II. Hari amasomo 4 twakura muri iyi nkuru:


Amasomo y’iyi nkuru ni menshi cyane ariko reka dufatemo aya 4 akurikira.


(1)Imana ikunda abantu bose


Iri ni ryo somo shingiro ry’iyi nkuru. Imana ikunda abantu bose kimwe! Ntivangura ngo igira uwo ishyira hejuru y’abandi cyangwa ngo igire uwo iheza. Abantu ubwacu nitwe dushobora kwihitiramo guhinduka ibirara, tukagendera Imana kure, tukiberaho mu bukozi bw’ibibi ariko Imana idukunda twese, kimwe! Ari abeza ari ababi. Ari intungane ari abicanyi! Imana idukunda kimwe. Uwishwe iramwakira , uwicana ikamutegereza!! Iyo umugiranabi yicujije abikuye ku mutima imubabarira bwangu ! Biratangaje ariko niko biri. Ngaho ahaturuka rya zina Abayislamu bakunda gusubiramo kenshi ngo “Dieu est Misericordieux= Imana ni NYIRIMPUHWE", nta kindi gisingizo igira kiruta iki ngiki.


(2)Imana iba hose


Ntabwo Imana ituye mu Kiliziya no mu nsengero gusa, ntabwo ishakirwa mu madini honyine, ntaho Imana itari, no mu nda y’ifi wayihasengera. Yego dukwiye kubahiriza ahantu hagenewe kwambaza Imana ariko ntitukibeshye ngo twibwire ko iyo dusohotse mu misa tuba tuyisize ifungiranye muri Tabernakulo, ahasigaye tukigira mu byacu aho itatureba!!  Nibutse cya gitero cya gatigisimu cyagiraga kiti : Mungu aba he ? bagasubiza bati : Mungu aba hose, yumva byose, abona byose kandi azi byose! Ngaho rero! Nta shyaka rya politiki rimutunze kurusha andi, nta bwoko bumufite kurusha ubundi....twese turi ab'Imana !Icyakora agaragarira ku buryo bw'umwihariko mu bazira akarengane, mu bakene n'indushyi ! Nabyo tujye tubyibuka!


(3)Abo twita abapagani n’abanyabyaha kuturusha nibo kenshi baba bifuza kumva ijwi ry’Imana bityo baryumva bakarikurikira bwangu.


Ntitukihutire gucira abandi imanza ngo dukabye. Yezu yigeze kubyivugira ngo Indaya n’abambuzi bazabatanga mu bwami bw’ijuru. Si ukuvuga ko ubugizi bwa nabi aribwo nzira y’umukiro , icyo bishatse kuvuga ni uko kwemera icyaha cyawe ukacyicuza birokora umuntu.Ntawe Imana iciraho iteka igihe agihumeka, kuko ntawe udahinduka, iyo abishatse akabyiyemeza.


(4)Imana ni yo iduteza ibyago bitugwirira hano ku isi ?


Ibyago bitugwirira kuri iyi si  ntabwo ari Imana ibitwoherereza igamije kuduhanira ibyaha byacu. Icyakora byinshi muri ibyo byago bituruka ku kunangira umutima kw’abantu bose cyangwa bamwe muri bo. Ubukene, inzara, intambara, indwara nka malariya,sida…kenshi bituruka ku mpamvu muntu agena. Twibuke ko Imana yaduhaye impano isumba izindi y’UBWIGENGE, iyo tubukoresheje dukora ibyiza biradufasha bigafasha n’abandi, iyo tubukoresha mu bukozi bw’ibibi, ingaruka mbi ziba nyinshi kandi ni twe ubwacu tugomba kuzirengera, ntitugomba kurenganya Uhoraho Imana. Yo ihora idushakira ikiri icyiza, itwifuriza ubuzima buzira umuze, ikanatwereka inzira twanyuramo ngo tubigereho ! Ariko nitwe ubwacu tugomba gukora urugendo ! Dushobora kuyumvira tugakurikiza inama itugira cyangwa tukabyanga ! Dushobora gufatanya nayo urugendo cyangwaa tugahitamo kwigendera twenyine !


Twibuke na none ko hari ibyemezo bikomeye cyane bifatwa n’abantu Imana itivangamo na busa : ibyo ni ibyerekeye Politiki na Iterambere. Ntitugategereze ko Imana ariyo izaduhitiramo abayobozi b’igihugu ! Nitwe bireba. Nitwemera kuyoborwa n’abayobozi babi, ni uko nyine bajye batwica urubozo , nitwe tuba twabyishakiye ! Iyo tubona abayobozi bacu batatubereye, dukwiye gushaka inzira zose zishoboka zo kubahindura ariko si Imana izabidukorera ! Ni inshingano ya rubanda ! Ibyo dushoboye kwikorera ubwacu, Imana ntiteze kubidukorera !

 

III. Ninivi ntacyo ipfana na Kigali y’ubu ?


Ntawe utabona ko Kigali ikeneye abahanuzi nka Yonasi bayishyitsaho ubutumwa busa n’ibyo bita ULTIMATUM cyangwa IMPURUZA.Yonasi agarutse yavuga ati : Hasigaye iminsi 40 gusa maze Kigali ikarimbuka!


Ubukozi bw’ibibi bubera i Kigali ntaho butandukaniye n’ubwaberaga i Ninivi, ni bwinshi kandi bwarazamutse bugera mu ijuru :


AKARENGANE gakorerwa rubanda karakabije mu Rwagasabo . Sinakwirirwa ndondora ubukozi bw’ibibi buhabera (Ikinyoma,gusahura umutungo w’igihugu, gusenyera abakene no kubicisha inzara, gufungira abantu ubusa no kubambura utwabo,kuvangura Abanyarwanda hakabamo ba nyagukira na ba nyagupfa…) ariko ndashaka kwerekana nibura imitego ibiri ya sekibi izadusenyera igihugu bidasubirwaho niba idateguwe bwangu :

 

(1)Irondakoko n’ivanguramoko:


Politiki ifata abagize ubwoko BWOSE bw’Abahutu nk’abicanyi ruharwa ni icyaha gikomeye cyane. Kubavangura bakaba mu gihugu bumva nta mutekano bafite, bashobora kwicwa isaha iyo ari yo yose; bwakwira bati ntibucya, bwacya bati ntibwira, bagahora kuri iryo hagarikamutima ritagoheka…umuntu agahora yikanga abakagombye kumuhumuriza no kumurindira umutekano…. Umwana w’umuhanga akabyiruka azi neza ko adashobora gufashwa na Leta ngo yige azagire icyo ageraho ....kubera gusa icyaha cy’inkomoko ! Iyi politiki ni mbi, Imana ntishobora kuyemera kuko yo yikundira Abanyarwanda bose, Abahutu ,Abatwa n’Abatutsi barareshya imbere yayo. Uwagira ubutwari bwo kuyihindura Imana yabimuhera umugisha!


Imyumvire ibona Abatutsi BOSE nk’abantu b’indashima, b’indyarya, b’abagome bari bakwiye kwicwa bagashira; kubafata nk’ubwoko bugomba guhezwa mu butegetsi bw’igihugu kuko ari na ba nyamuke…. ni ukwikora mu nda! Icyo bibyara nta kindi kitari umwiryane n’intambara. Ibyo twarabyiboneye n’amaso yacu. Tumenye neza ko Imana ikunda Abatutsi nk’uko ikunda Abahutu n’Abatwa, icyo ibifuriza bose ni ukubana mu mahoro.


Muri make Abanyarwanda twese dukwiye kwicuza, tukagarukira Imana, inzangano zishingiye ku kwikubira ibyiza by’igihugu hashingiwe ku bwoko zigakurwaho. Bitabaye ibyo “ Hasigaye iminsi 40 gusa Kigali igahinduka umuyonga”!


(2) Abategetsi b’ i Kigali nabo Imana irabakunda?


Igisubizo buri wese arakibona: Imana ikunda Paul Kagame nk’uko yakundaga Habyarimana na Kayibanda! Ntabwo ibakundira ko ari intungane, ibakundira gusa ko ari abana bayo , bageretseho no kugira ubutumwa bukomeye bwo kuyobora igihugu ! Umukuru w’igihugu ni umuntu udasanzwe. Mujye mwibanza impamvu ibihugu byinshi byo ku isi byemerera abakuru babyo kugira ubudahangarwa, ni ukuvuga kudakurikiranwa n’ubutabera igihe cyose bagikora uwo murimo !


Gusa ubwo burenganzira (kurenga-inzira: régime exorbitant!) bahabwa n’amategeko ntibushatse kuvuga ko Umukuru w’igihugu agomba gukora ibyo yishakiye harimo no kurenganya abaturage! Ibyaha by’umukuru w’igihugu ni ibyaha bigira ingaruka mbi kuri benshi. Ku byerekeye umukuru w'u Rwanda muri iki gihe, ibyo byaha biriho ndetse byinshi muri byo turabizi neza! Ibyo byaha kandi si Abanyarwanda babizi bonyine kuko byambutse imbibi z’igihugu cyacu n’amahanga agasakabaka…ndetse nta gushidikanya ko ibyo byaha byazamutse bikagera no kuri Uhoraho Imana ! Niyo mpamvu Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, akwiye gufatira urugero ku Mwami wa NINIVI, agahinduka mu mutima, akareka inzira y’ubukozi bw’ibibi, agaharanira icyateza Abanyarwanda bose imbere, NTA VANGURA!  Bitabaye ibyo, “Hasigaye iminsi 40 gusa, u Rwanda rukaka umuriro, kandi umukuru w’igihugu si we uzarokoka!”

 

Icyumweru cyiza kuri mwebwe mwese mukunda amahoro kandi mukayaharanira. Uhoraho Imana abahe umugisha.

 

Padiri Thomas.

 

 

 

 

Commentaires : 78
  • #78

    d10催情剤 (vendredi, 02 août 2013 12:26)

    漢方,漢方薬,精力剤,媚薬,ダイエット薬--漢方会社
    すべての取扱商品は専門家に検証、推奨され、100%正規品だと確保いたします。
    EMS(国際速達郵便)にて3日間に届く。商品到着100%保証!
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html 花痴
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpocom.com/jingliji/ 精力剤
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬
    http://www.kanpocom.com/zhongjue/ 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三体牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486
    http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html 天天素
    http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html 消渇丸
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼1号
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html 蟻力神
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html リドスプレー
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html くらはちほう
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html さんべんぼう
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html 勃起促進
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html 滋養強壮
    http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html 悍神
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html 新一粒神
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html 五便宝
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html 精力増強剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html 超級脂肪燃焼弾
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html 蔵八宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html 催情
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 勃動力
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html 男宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html 魔根
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮
    http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html 終極痩身
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html しんいちつぶしん

    http://www.kanpocom.com/meiyao/ 女性用媚薬
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/stlb.html 勃動力三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/weige.html 三鞭粒
    http://www.kanpocom.com/jianfei/feiman.html ダイエット薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuan-chun.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/zaoxie.html 早漏防止
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html 法国性奴
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html ナンパオ
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html ベニクモ
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春
    http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html 催情剤
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王 販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeizeng.html キョジンバイゾウ
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRX-Oil.html ビグレックス
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強通販
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/weigewang.html イカオウ
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/pro/zsj.html 経口避妊薬

  • #77

    威哥王 (vendredi, 02 août 2013 12:24)

    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 本物
    http://www.kanpocom.com/pro/Oil.html ビグレックス オイル
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html イーリーシン
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html v26 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/meiyao/cuiyin.html 催淫
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html ハナチ
    http://www.kanpocom.com/jingliji/精力剤
    http://www.kanpocom.com/jingliji/xingyuji.html Xing霸
    http://www.kanpocom.com/pro/superfatburning.html FAT BURNING
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/pro/kingse-qidian.html 奇勝カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged6.html SPANISCHE FLIEGE
    http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html ウェイカワン
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/pro/yuxiut.html 御秀堂
    http://www.kanpocom.com/pro/xinqumei.html 曲美 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 正規品
    http://www.kanpocom.com/pro/jugen.html 巨根カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei.html 曲美
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬

    http://www.kanpocom.com/Pro/USA-Excitement.html 興奮剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/pientze-huang.html 片仔廣
    http://www.kanpocom.com/meiyao/媚薬販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/FLYD5yuan.html D5 原液
    http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 蟻王
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 男1號
    http://www.kanpocom.com/Pro/xouzhentang.html 日本秀身堂
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/kunchong-fen.html 西班牙昆虫粉
    http://www.kanpocom.com/pro/meirenbao.html 美人豹
    http://www.kanpocom.com/pro/MaxMan.html ペニス増大
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html アリ王
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html ANT KING
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 媚薬蟻王
    http://www.kanpocom.com/pro/zhuangsantian.html 壮三天

    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html Sex Slave
    http://www.kanpocom.com/Pro/SpanishFliegeD8.html SEX DROPS
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/VVK-Wenickman.html VVK
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/sex-drops5.html セックスドロップ

  • #76

    紅蜘蛛 (vendredi, 02 août 2013 12:23)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

  • #75

    巨人倍増 (vendredi, 02 août 2013 12:22)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王

    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛

    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴

    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝

    http://www.kanpoudonya.com/Energy.html 精力剤
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html 五便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html ru486 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html 男宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html 天天素
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 中絶薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html 蟻力神
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html 三體牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html 三体牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html VVK
    http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html 小情人
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html Wenickman
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 女性用媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html 催情
    http://www.kanpoudonya.com/list/19.html 殺精子剤
    http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html 蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html 終極痩身
    http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html FLY D5
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html 中絶薬RU486
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 経口避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html 絶對高潮
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売店
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 正規品
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html 威哥王 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html 威哥王三鞭粒

  • #74

    MBONABUCYA JOHN (lundi, 23 janvier 2012 22:23)

    RUDASINGWA WE NDAGUKUNDA KANDI ABANYARWANDA BASHOBORA KUBA BATARABONA KO ALIWOWE UZAHUZA ABANYARWANDA , ICYO NKWMERERA UYOBOWE NUMWUKA RWOSE KANDI ULIKUMWE N'IMANA NINAYO YAGUTUMYE !! KOKO WITUYE UMUZIGO UREMEREYE , NDETSE KOKO URABONA UMUHUTU NKUMUVANDIMWE , MAZE KUMVA BBC NONEHO NUMVA NDAGUKUNZE !!! YES NIBA HALI UWISHE UMUNTU NAHANWE AZAHANWE KANDI !!CG ABABALIRWE KUKO ALI IBIBAZO BYA POLITIKI , ALIKO ILIYA LETA YIKINYOMA NTA BUTABERA IGIRA RWOSE !! YOU ARE FREE MAN !!! NA GAHIMA AZITURE UMUZIGO YIKOREYE ABE FREE . JUST TO CONFESS

  • #73

    Serge (lundi, 23 janvier 2012 20:33)

    Padiri Thomas yataye umutwe asigaye yarabaye umuhanuzi w'ibinyoma,rero namugira inama akajya kureba abapadiri,aba eveques,abasenyeri,buzuye kw'isi basambanywa abana,abagabo basangiye igitsina mbese n'abagore babandi.Birababaje kubona umupadiri y'umunyarwanda agira inama abandi yiyibagije ibyabereye mu Rwanda babifitemo uruhare rugarara kuburyo nisengero zahindutse amachuniro.Padiri Thomas,uceceke ufinge kinywa kuko urota u Rwanda rwanyetse rwahindutse umunyota.Reka nkureke maze Ninive wifuza uzategereza amaso azahera mu kirere.

  • #72

    Ramba (lundi, 23 janvier 2012 17:21)

    NYAMARA MUSABIRE CYANE IGIHUGU CY'U RWANDA KUKO MU MINSI IRI IMBERE GIFITE AKAGA? MANA FASHA KIRIYA GIHUGU TWE TURI HANZE TWASIZE TUHAJISHE IBISABO

  • #71

    Bihibindi (lundi, 23 janvier 2012 16:42)

    Mwabonye iyi video? Kagame afite ubwoba pe! Burya koko amaherezo y'ibitwenge ni ugushavura. Muramwibuka yinjira mu mujyi wa Kigali avuye mw'Ishyamba? Yari ameze nk'uwabonekewe! Then, 18 later, the doomsday is coming to him....slowly, slowly....!

  • #70

    @65alias mukomerecyane (lundi, 23 janvier 2012 14:45)

    Niko sha wa mu mbweti we urinda utuka abantu ngo nimbwa ubwo ntubona ko uri umusega mubi w'inyagasozi gabanya kuvuga ubusa!

  • #69

    @ 47 WIKWISHIMIRA IKIBI KUBANDI (lundi, 23 janvier 2012 14:13)

    WOWE # 47 NDARUZI utaza Gusinzira irijoro ngo MUGESERA ararara i KIGALI: Hari Ubwo yahagera Utakiriho UKAKIMUSIGAMO. Nyamuna nti mukiteranye n'Ubusa. KAYUMBA yahize FDLR Imyaka n'Imyaniko, None RWARAKABIJE yakijemo KAYUMBA aragihunga!

    MUGE MUCISHA MAKE KUKO IMANA SI UMUNTU nkamwe. WASANGA IMANA yemeye ko MUGESARA AZA ARIKO AKAZAKURIKIRA ninde murimwe UKAZI?

    NGO UWIBWIRAKO IMANA ITARIHO NI UMUPFU(ZABULI 14:1).

    IMANA IFASHE ABANYARDA

  • #68

    DUSHIME IMANA (lundi, 23 janvier 2012 14:07)

    MUNKURU ZOSE ZAHISE HANO, NGI INKURU INYUZE UMUTIMA. Inkuru isaba abanayrda KWIYEGURIRA IMANA, Inkuru isaba ABAYOBOZI Kwiyegurira Imana. Mbega Byiza. KWIYEGURIRA IMANA si ukuba UMUPADIRI cg UMUBIKIRA cg UMUFRERE cg UMUPASITORI cg SHEH n'ibindi: NI UKUYIHA UMUTIMA WAWE UKEMERA KO ARIYO IWUYOBORA.

    Iyo wanze Uyoborwa nizindi NGUFU za KIRIMBUZI: Inzangano, KWICANA, ISHYARI, Guemuka kose KUBAHO ariko kandi BYOS EBIKAYOBORWA N'IKINYOMA cyatangiriye MUMURIMA wa EDEN.

    Reka mbabwire, INGOMA YICA, INGOMA IBESHYA irangira nabi. Hazagire Umuntu uduha Ingero z'abameze batyo BARANGIJE NEZA.

    Imana Ikunda u RWANDA nkuko Ikunda USA cg abandi, SO kuki KOKO TUTAGARUKIRA IMANA.

    Nimwanga se IBAHANE . IDUHANE N'ABANA BACU.

    MUVE MUKINYOMA nimwanga MURABYISHYURA.

    IMANA IBARINDE.

  • #67

    NTIBYOROSHYE (lundi, 23 janvier 2012 13:56)


    Ndabona hari icyoba cyinshi cyaneeeeeeeeeeeeeepe!

    Umugabo aravuga adoda nk'urwaye malaria!

  • #66

    Kwa Bwoba havuze impundu,kwa Bugabo havuga induru!!! (lundi, 23 janvier 2012 13:23)


    Urakoze kudushyiriraho aka kavideo!Nsanze uyu mugabo afite ubwoba pe!Ahubwo se burya Mushikiwazo yateshagujwe mu biki ko mbona shebuje we atangiye kunnya mu mapantalo?
    Ntibizoroha nakwambiya!!

  • #65

    Mukomerecyane (lundi, 23 janvier 2012 12:48)

    Ariko shahu rwose,jya ushyira amaguru kw'isi,werekujya ukabya.Ndabwira wowe 55.Kdi rwose, uri imbwa niba ugitsimbaraye ku bitekerezo byawe.Sinshaka gutukana nawe, kuko ntaho byatugeza.Nubwo tutasangira, ariko ukampa amahoro nanjye nkayaguha.Niwiyahura kdi, ni akazi kawe, uwiyishe ntaririrwa.Ariko shahu rwose ihane mu bitutsi byawe, mu kanwa kawe ntihameshe rwose, ni yo mpamvu uri n'ikibwa.Karye ibishyimbo bitagirta imboga, isyikiwe.Nanga imbwa.

  • #64

    Another rwandan truth (lundi, 23 janvier 2012 12:44)

    Iyo umuntu atanze comment y'uko abona ibintu, naho byaba ukuri kungana gute, ubwo abahezanguni batemeranywa na we bamwita igiterahamwe cy'igihutu cg inyenzi ntutsi y'inkoramaraso kandi wenda ari mwene wabo batazi!!! Ngicyo ikiranga uwokamwe n'ivanguramoko rizubika u Rwanda. Ukuri ntigushobora kuba ugututsi cg uguhutu. Kubirebera muri iyo ndorerwamo ni ukuguhunga. Ndetse abahutu n'abatutsi nabo ntababaho, ahubwo ni gahunda yo kwikubira iby'igihugu yabiteye maze sekibi agatanya abanyarwanda ahereye ku mateka y'urwa gasabo. Ubundi se bataniye kuki ko mbona bahuje byose? Ndi igabo gusa?

  • #63

    Ni ukuri se? (lundi, 23 janvier 2012 11:09)

    Abatutsi basagira amaraso ariko ntibasangira umwerera...ngo uyu mugani werekana ko abatutsi mu kibi baba umwe kandi bakemera kugitsindwaho ni ukuvuga kwica ariko sha ngo amahoro ahinze bangana kurusha uko inzoka izirana n'igikeri...kuki kuko ngo buri wese aba yumva ari igabo...akihagararaho niyo yaba asamba...ni byiza ariko burya kwiyemera ntibikubuza gupfa nabi...kandi ugasiga inkuru mbi...byose kenshi bikorwa kubera inyungu za bamwe...duharanire kuba abantu buje ubuntu n'ubupfura...mube mwiriwe

  • #62

    Segahinda (lundi, 23 janvier 2012 11:03)

    Yewe turi kuri muteremko koko,,,uyu musaza ni uko kurekura ubutegetsi atabikora kuko azi ikimutegereje ariko ubndi wapi sana...imvugo ye irabymvikanisha...koko hahirwa uvuga atari bubazwe naho ubundi nagize nti Ubukana bw'imbogeri ntibwotsa imbehe...nakangateho gake...kuko rutuku wamwitse namurambirwa azamwereka uko intama zambarwa...Ibyo yivugira ubwe nta rundi rubanza ruzakenerwa biramureganakomeze atwibwirire ibigwi bye...mbabazwa n'abapinga abandi kandi bose bava amwe, bagata amwe...bakimyira cg bakarira bimwe ariko maye ngo za ruhu na mazuru ndeshyo ngo ni itandukaniro...dore aho nigaramiye nka nzeli...umunaba udutegereje utarobanuye kandi utaramenya Imana ni Bihogo bya Birahinduka ntigaba iratiza.
    Mube mwiriwe

  • #61

    Tekko (lundi, 23 janvier 2012 11:02)

    @ Kuri #57
    Sha uri injiji niba utari kwirengagiza! Ikibazo cy'amashuri cyari hose cyane cyane kubitwaga ko ali abanyenduga; ku kigo nizeho hari igihe hashize imyaka igera kuri 5 nta munyeshuri utsinze kandi mu majyaruguru ikigo cyose cyaroherezwaga muri secondaire. Niba n'abo batutsi bajyaga muri seminaire.
    Niba ushaka ubwumvikane ku banyarwanda bose, uzabaze akarengane kakorerwaga abahutu mbere ya 59.

    Ariko kuki iyo abatutsi ataribo bategeka usanga barira ngo bafashwe nabi ni ukubera iki ra? Kdi ntibemera akarengane bagirira ubundi bwoko!
    Niba n'abahutu bemeye ibyaha bakoze babisabira imbabazi, ariko abatutsi...!

  • #60

    Kuri 17 (lundi, 23 janvier 2012 10:50)

    Gira Amahoro...yooo ikibabaje rero mubyo uvuga ni uko witerenya n'amafi utazi koga...umurimo wa Padiri uretse gusakuza ntacyo wumvamo nta n'icyo uzumvamo ukomeje utyo..Ijambo ry'Imana si ijambo ry'abayobozi bo bavuga none ejo wakumva ibyo bavuze cg ibivugwa n'undi ukagwa mu gatangaro..Ijambo ry'Imana uko ryari ejo, niko riri none n'ejo hazaza...Reka ababwire uwo mugaragu w'Imana bamwe bari bazi ko nibafunga iminwa ya bamwe n'abandi bazaruca bakarumira...
    Nyakwigendera Sibomana Andreya Ashyingura P Piyo Ntahobari hari haciye iminsi mikeye hashyinguwe uwitwa Koloni bari bahitaniye iwe, dore ko na Pio nawe yahitanywe n'abagizi ba Nabi...YARAGIZE ATI...NIMUTWICE ARIKO NTIMUZATUMARA EJO YARI KOLONI..NONE NI PIYO EJO NIJYE EJO BUNDI UNDI...NIMUTURANGIZA IKIBAZO MUZAGIRA NUKO AMAGUFA YACU ARIYO AZAHAGURUKA AKABAHANURA NTACYO MURI BUYAKOREHO..Thomas sha Komereza aho...nubwo ba ba Basaza b'inkoni baguye nk'iriya komeza udutukure n'ubundi iyo byayoberanye umwe subiza ibakwe abandi...Petro na bagenzi be bashatse kwigendera bacitse intege yaragize ati...Twagusiga tugasanga nde...Tomasi Courage sha...Babwire wongere ubabwire...bari bazi ko amayeri yabo atazavumburwa dore ko babyigamba bakibagirwa ko ntawe UHIGA NA YO...iragutiza aho ishakiye ikakurahira aho twataramiraga...agahu kose ugatega imbeba...aho ihugukiye irakagerageza

  • #59

    All (lundi, 23 janvier 2012 10:44)

    Kagame ko mbona rutava mu kanwa ra!
    Abantu babi baragwira ariko uzagwa mu ntege za Kagame azaba ari umuhanga!

    Mugire amahoro!

  • #58

    Kagoma (lundi, 23 janvier 2012 10:39)

    Padiri komeza wigishe kandi n'Imana itubwiriza gukunda abandi nk'uko twikunda ndetse tugakunda n'abanzi bacu. Ntaganda ati turambiwe abanyapolitiki b'ibiragi? Abahay'imana sebo b'ibiragi tuzabagira dute? nkeka ko dukwiye gushinga ayandi irindi dini ry'ukwemera kurangwa n'ibikorwa. Gusa twe abakristu mureke twitegure igisibo cya Pasika neza maze twisabire imbabazi Nyagasani kandi tumusabe gukora igitangaza gitanga amahoro kubana b'u Rwanda bose ntawe uhejwe. Ikibazo si amako ahubwo ni ubwibone( ikuzo) n'inda nini. Ubugome,Amayeri yose bihimbwa kugirango barengere ikuzo n'imbehe. Imiryango remezo yose, abarimu, urubyiruko region marie and scout mu gihugu bakora amasengesho ya bucece banakusanya urutonde rw'abamaze guhitanwa n'aka kaga tukazagira inkoranya y'abahitanywe n'izi ntambara uwagira agafoto akagashyiraho kuri buri zina n'ubuhamya.Ikibabaje igitambo cy'amahoro cyararenze igipimo ariko amahoro na nubu ntayo twari twabona??? Hakorwe iki dusenge nka Estella kandi twemere nka Abraham. Mu ijuru nibumva ugutakamba kw'iminsi 40 n'amajoro 40 hazaba ikimenyetso kandi n'inkozi z'ibibi zose zizashya ubwoba bw'Uruhanga rw'Imana. Hari Umugabo wo muri Amerika ukwiye kuzasaba imbabazi isi yose n'abanyarwanda by'umwihariko uyu dukwiye kumutura Rurema kuko abazungu n'abo bafatanyije b'abanyarwanda mu kudushyira mu kangaratete. Musabe musahabwa.

  • #57

    Kuri Ukweli (lundi, 23 janvier 2012 10:09)

    Uti "navukiye mu muryango wa gikristu, nkura nikundira bose, ntazi amoko icyo ari cyo, nta vangura nzi na busa" Ntabwo wari uzi ko Abatutsi bahejwe mu mashuli no mukazi wambwa yuruhutu we. Wanterahamwe ubwo mwahigaga abana nabakecuri mubatema wumvuga bazira iki uretse uko bavutse. Yerega uwaroze abahutu mwese yabafunze ubwenge.

  • #56

    Ukweli (lundi, 23 janvier 2012 10:00)

    Uyu mupadiri ibyo avuga ni ukuri 100%!! Navukiye mu muryango wa gikristu, nkura nikundira bose, ntazi amoko icyo ari cyo, nta vangura nzi na busa, ariko uyu munsi abanyarwanda tutsi na hutu bafitanye ivangura rikabije kandi riteye ubwoba! Niboneye aho umuntu yimwa akazi kubera ko bamwita hutu! Ubwicanyi bwo kwihorera bwashingiye kuri hutu kandi hishwe abatabarika! Ubwicanyi bwa 1994 nabwo bwaranzwe na tutsi barabatikiza! Umwere ninde? Ntawe. Ikibazo cya hutu tutsi gishingiye ku butegetsi, nibwo barwanira. Tutsi yibwira ko yaremewe gutegeka nubwo ari nyamuke hutu na we ati nanjye ndashoboye kandi ndi nyamwinshi!! Maze rubanda rukahashirira ruzira ingoma z'amaraso zivangura n'ubwenge buke. Ikibabaje cyane ni abategetsi bavuga ibitandukanye n'ibikorwa. Gouvernement ikigisha ubumwe kandi abayigize barangwa n'irondakoko rikabije! Kimwe n'izindi nzego zose z'ubuyobozi! Ibyo ni ibiki? Ariko Imana yo mu ijuru iraje ibahane bikomeye kuko nta cyo mumaze uretse gusahura rubanda, kubica bihoraho, ivanguramoko ryarabokamye. Mwiha gusobanura byose mubeshya kugirango mukomeze kwigwizaho imitungo mwenyine gusa, ariko Imana byose irabireba kandi muzabihanirwa byose ibihindure ubusa! Padiri we yabahaye iminsi 40! Hyperbole cg euphémisme? Namwe muzi ibibi mwakoze, mukora kandi muhisha cyane ariko bimwe bikamenyekana nka mapping report! Imana yo ko ibizi byose nibivuga? Muhumure igira impuhwe nyinshi ariko izabahana ku manywa kuko mwayiretse mukica abayo.

  • #55

    @48 birakureba (lundi, 23 janvier 2012 09:30)

    @48 imbwa ni wowe kabi ka nyoko nje nsanjira nawe amayoga? niba wowe nta muntu wishe ukaba utazwi na mugesera ikibazo cyawe n' icyihe? uri mubiki? kuko nje ubwoba bwanyishe kariya kambwa kaka nyabwoba ngo ni mugesera umunsi yagiye ikigali azatuvuga natwe badushakishe

  • #54

    fundi (lundi, 23 janvier 2012 09:09)

    nibyo thomas we. ilyo jambo rirakomeye cyane utugejejeho. imana ikomeze ikurinde.kandi ibitekerezo byawe bishimwa na benshi abacye nibo batabyumva. ubwo yonas ubwirwa aha ikigali si kayumba?

  • #53

    Mwamwihaye erega? (lundi, 23 janvier 2012 07:16)

    Padiri bakureke ukore akazi kawe ushyigikiwe n'impano wahawe ntuzayubikeho ikibo! Oya nibakureke, ziriya ntagondwa ziza gusenga ziyoberanije zarangiza zikirukankira mu manama yo kwigisha amacakubiri! Reka mbivuge sindi umuhutu ariko ndi umukristu ukunda bose, IBUKA buri gihe itegura inama zinyuranye cyane ku cyumweru ugasanga abajya mu manama nitwe tuba tuvuye gusenga ugasanga umuntu arinjizwamo kwangana urunuka na mugenzi we kandi mu kiriziya batwigishije gukundana! Abandi ngo sinzasubira mu gatulika ngo kiliziya zabo baziciyemo abantu. None se ubwo aba ahimye nde? Ngaho nimujye kwa Gitwaza abakokore nutwo mwaririragaho mutumwihere umwana wa Illuminati. Ndakwinginze Padiri Thomas ubasabire usabire nabakwanga! Ikindi nabakundiye murihangana mumeze nk'abaganga, umwanda wose murareka ugahita ari ubatuka, ari ubarwanya yewe ndabona leprophete ari isangano nizere ko mufite akayinguruzo gakomeye( centre de lavage). Mwihangane bamwe fusibles zarasose!

  • #52

    ANTIKRISTO YARADUTSE (lundi, 23 janvier 2012 05:27)

    BANA BATO TUGEZE MUGIHE CYIMPERUKA KANDI NKUKO MWUMVISE KO ANTIKRISTO AHAZAZA NIKO HAMAZE KWADUKA BANTIKRISTO BENSHI NICYO KITUMENYESHA KO IGIHE CYIMPERUKA GISOHOYE .ABO BAVUYE MURITWE ARIKO NTIBARI ABACU NKA PADRI THOMAS IYO BABA ABACU TUBATWARAGUMANYE ARIKO UBU NABAKOZI BA SEKIBI KUKO SEKIBI YIFUZA KWIZA NO KURIMBURA NKUKO PADRI THOMAS ABYIFURIZA IKIGALI,ARIKO ICYO YESU UMWANA WIMANA YEREKANIWE NUKUGIRANGO AMAREHO IMIRIMO YASATANI.IMANA ITI NIMUHUMURIZE ABANYARWANDA MUVUGE IBYURURUTSA IMITIMA YABANYARWANDA BUBABWIRE KO INTAMBARA ZAHO ZIHASHIZE KANDI NIBYAHA BYABO BABIBABARIWE.

  • #51

    @(#17) (lundi, 23 janvier 2012 03:12)


    Wasesenguye ntugasekwe!!!Ubu se uvuze iki mu by'ukuri?
    Nkugire inama ya kigabo:aho kuvuga ubusa,jya wicecekera kuko byarushaho kugufasha!!.Nk'ubu koko ushobora kutubwira icyo ugaye Padiri Thomasi mu nyandiko ye?Cyangwa iwawe byarivanze?

  • #50

    @ IMPANURO(#5) (lundi, 23 janvier 2012 02:50)


    Usibye ko muri MATAYO ITANU ho handitse ngo:UZUMIRWA!!!
    Wakwihannye Mwenedata!!!

  • #49

    Kuri Padiri Nahimana (lundi, 23 janvier 2012 02:45)


    Ubu nsa n'aho nacitse mu Kiliziya kubera ko akenshi nyuma y'ivanjiri hari abapadiri bivugira ibya "mvura iragwa" ndetse rimwe na rimwe bagatandukira,aho kuyihuza n'ubuzima bwa buri munsi bw'abakristu babateze yombi nk'uko ubigenje muri iyi nyandiko yawe!!!
    Nongeye kugushimira ubu buhanuzi bwawe!!Uhoraho akomeze akurinde.

    Mafurebo.

  • #48

    Mukomerecyane (lundi, 23 janvier 2012 00:28)

    Wowe 47,ziba kdi uri n'imbwa.Usohotse mu kabari kahe sha.Ibyo bitekerezo byawe ni ibyo kwamaganigwa kure.Icyaha ni gatozi, niba Mugesera hari ibizamuhama, azabihanirwa.Bashobora kdi no kutamukoraho,no muri Canada haba ubutabera.

  • #47

    ITANGAZO URGENT (lundi, 23 janvier 2012 00:16)

    Mwese nterahamwe namwe mpuzamugambi ubwo muhennye iki ko ishyamba ribyaye ibihunyira ko amakuru agezweho afite gihamya ari uko mugesera kuwa kabiri kumanywa y'ihangu azaba ari ikigali akabivuga byose uko twabiteguye nuko twishe abatutsi! Murabona tuzongera kuvuga iki no guca he? ko isi yose izaduha akato? None rero inama iruta izindi nimureke twiyahure kuko ibyacu bigiye ku karubanda kuko kariya kagabo ngo ni mugesera n'akabwa cyane mwarabibonye bamubwira ko agiye mu rwanda agahita yipfusha akajya muri coma ubwo rero murumva rero ko nagera kigali bakamukanda azadutanga twese pe ubu njye nahisemo kuzimanika umugozi ndawitwaza ni numva yagejejwe i kanombe ou bien mureke tumwicire aha muri canada naho ubundi katubayeho ndagatora mama kandi byose arabizi ari mubateguye genocide no mubadukoresheje amarorerwa kuva 1992 atubwira kandi atwigisha icyo gukora!

  • #46

    Umubwiriza (dimanche, 22 janvier 2012)

    Komera cyane Padi! Imana ikurinde cyane nabawe bose. Tutawomba Mungu atamariza iyi mawazo yote. Kagame P hatabakia myaka miyambili atakufa bure, KP ni mtumishi wa shatani.

    Padi mutwigishe ibyanditse mu Mubwiriza bivuga ngo ikintu nigihe cyacyo. Kaga P nibibi bye ko azanzwe azira ibyiza, nahirikwe haze abimika ibyiza kuko ibibi rubanda yarabirambiwe.

    Kaga pahulo niyice nabi igihe cye azabihemberwa nuwiteguye guca urubanza rutabera.

    Tomasi Imana ikongerere imbaraga
    Komeza ugire impagarike n'ubugingo

  • #45

    editions-scribe (dimanche, 22 janvier 2012 23:39)

    Vient de paraître:DICTIONNAIRE DE L’HISTOIRE POLITIQUE DU RWANDA.
    un livre de Gaspard Musabyimana.
    La bibliographie sur le Rwanda post-génocide est immense et variée. Dans la plupart des écrits, les faits y sont diversement rapportés suivant la source d’informations privilégiée. Ils sont également différemment interprétés selon le côté où se situe l’auteur par rapport à la nouvelle donne politique du Rwanda, sans chercher à les placer dans leur contexte ou dans la trame historique du pays.
    Dans ces conditions, il devient très difficile de dégager la vérité sur la tragédie que vit le peuple rwandais depuis le 1er octobre 1990. L’objectif de ce dictionnaire est de permettre au lecteur, par un bref rappel historique des personnalités et des événements, de contextualiser les faits que les diverses publications parues sur le Rwanda rapportent et d’aborder, de façon critique, les arguments et les thèses avancés par les uns et par les autres.
    En plongeant le lecteur dans les racines historico-politiques du Rwanda, le présent ouvrage amènera à mieux saisir la genèse de la violence politico-ethnique que connaît périodiquement le pays des milles collines.

  • #44

    IKINYAMAKURU UMUVUGIZI MUGUFUNGA (dimanche, 22 janvier 2012 23:10)

    IKINYAMAKURU UMUVUGIZI CYAHAGARITSE KWANDIKA KUBERA IBIBAZO BY'AKATO

  • #43

    who is the next? (dimanche, 22 janvier 2012 22:49)

    Perezida Abdallah saleh wa Yemen yasabye imbabazi abaturage kubera amabi yabakoreye mu myaka 33 amaze abategeka. Ubu rero akaba ariwo munsi wa nyuma kubutegetsi kuko yahise yrekeza muri Oman aho yanyuze yerekeza muri America aho agomba kwivuriza.Hateganyijwe amatora ya Perezida mushya ataziyamamazamo, kw'italiki ya 21 Gashyantare.

  • #42

    nkubito leo (dimanche, 22 janvier 2012 22:07)

    ariko kuki hari abakoresha imvugo nyandagazi nkuriya uri kuvuga ibyo guswera.Yewe bamwe muri twe umenya bwarayaze pe

  • #41

    COMMENT YANDITSE NEZA KURUTA IZINDI (dimanche, 22 janvier 2012 21:52)

    PADRI THOMAS(ANT KRISTO) YIBA ARIWOWE WATEGEKAGA IBINTU BYOSE YEWE UBA UMAZE KUTURIMBURA UBUGOME UFITE NUBUKANA UBA WARATUMAZE ARIKO IMANA NTIGENDERA KUMARANGAMUTIMA NUBUGOME BYAWE UBWO WIRIRWA UFASHE ISHAPURE USENGA NGO IMANA IZATURIMBURE ,GUSA MENYA KO MUMINSI YIMPERUKA HAZABAHO IBIHE BIRUSHYA AHO NTIWABA URI ANT KIRSTO BAHORA BAVUGA

  • #40

    anamaria (dimanche, 22 janvier 2012 21:49)

    Erega muhumure nayu Kagame wabateje ikibazo nawe ntasetse !! Icyababwira uko amerewe !!! mwamugilira impuhwe niba koko musenga .

  • #39

    bohoza urwanda (dimanche, 22 janvier 2012 21:47)

    ibya ba genenali byafashe indi ntera.amakuru afite gihamya n uko ubu abasirikari babashigikiye bamaze kwirukana abasilikari ba kagame bari babarinze ubwo begera inyuma ubu bakaba bari kurebana ay ingwe harabura gato utangira kurasa;ibi bikaba ari ihurizo rikomeye cyane kuri kagame kuko yabuze uko yarikemura kandi atahasebeye.UBU ABO BASIRIKARI BOSE imbunda zirogeje hari kubura imbarutso.mu kanya hari ama jeep yahoze yinjira asohoka ntawe uzi icyo yazanaga n ibyo yasohokanaga kuko yose yabaga ari fumé utabasha kureba mo imbere.AVUZE KO NIHAGIRA UBAKORAHO BITEGUYE GUHINDURAKIGALI UMUYONGA.mana tabara u rwanda

  • #38

    REKA DUSWERE I KIGALI NA KAMPALA (dimanche, 22 janvier 2012 21:47)

    Ariko padiri Thomas ntiwaba ikibwa kabisa! sha,waje hano i Kigali ukareba ukuntu duswera neza abatutsi bavuye i Bugande. Yewe ubu dusigaye dufite ibituba byinshi dusagurira amasoko ya Kampala.Uzajye Kampala Road i Buganda uzahasanga ibicuruzwa byacu bituba bishino byavuye Rwanda.
    None ngo Sodoma,ngo Niniva!!!!!!
    Sha swera kuko igihe dusigaje ku isi ni gito cyane.
    Murakoze Padi

  • #37

    Agahinda karagwira! (dimanche, 22 janvier 2012 21:42)

    Abanyarwanda twararwaye twarahahamutse pe! Kuki twumva ko batubwira gusa ibyo amatwiyacu yifuza kumva? Nta nkuru nshyashya ivuga ibindi yaza ari ukuri cg ubuhanuzi? Ejobundi mwari mwasaze ngo nibakureho iriya foto ya Kagame akiri umwana ngo irabatera ihahamuka none Padiri Thomas ati niba mutihannye Kigali irarimbuka mu minsi 40 nabwo murahahamutse, mwakwisubiyeho ko n'Imana yakwisubiraho ntibe ikibarimbuye! Dukeneye umuti ukomeye

  • #36

    INTORE (dimanche, 22 janvier 2012 21:40)

    Erega iminsi padiri wacu avuga siyo kuri calendrier, ahubwo ninkimwe yigisambo, naho abavugako padiri wacu ashakako kigari irimbuka sibyo, kuko atifuza intambara nkiyo inyenzi inkotanyi zazanye, ahubwo aravugati niba abategetsi bibisahiranda bidahaye amahoro abaturage, imana izabereka icyo iricyo, murakoze

  • #35

    bohoza urwanda (dimanche, 22 janvier 2012 21:36)

    muhaguruke

  • #34

    Ukwibeshya (dimanche, 22 janvier 2012 21:28)

    Igihe mwatubwiriye ko Yezu Kirisitu agiye kugaruka ko bitaba? Ibya Kagame nabyo ni nk'ibya Kirisitu. Muzagumya mumubarireeee.

    Ngaho nababwira iki.

  • #33

    kajisho (dimanche, 22 janvier 2012 20:42)

    urabeshya padiri, niba se KIGALI ishigaje iminsi mirongo 40 wowe ushigaje ingahe? ngo urucira muka so rugatwara nyoko. KIGALI turacumura ariko tukicuza nk'uko PAWULO yavuze ati" MFIRA MU BYAHA NKAZUKIRA MU KWIHANA" Imana ibane namwe iguhe imbaraga zo kuzinukwa icyaha.

  • #32

    hahahahahaa (dimanche, 22 janvier 2012 20:30)

    ariko hagire unsubiza, uyu mupadiri asoma misa? Ubu se umusenyeri umushinzwe ategereje iki ngo amuhagarike? Ese ubu kuki u Rda rwo rutarega aba bapadiri mu nkiko? Ni RTLM cg Kangura neza neza. Imana u rda rufite nuko rwafunze iyi website, si non ibintu biba bigeze kure pe.

  • #31

    BODABODA (dimanche, 22 janvier 2012 20:22)

    EMEN '
    AMOS 3 UMURONGO WA 7 HARAVUGA NGO : NTACYO IMANA IKORA ITABANJE KUGIHISHULIRA ABAHANUZI .

    KAGAME AGIYE KUZABONA ISHYANO NIBA ATIHANNYE !!! KAME MUST BE FREE !!! HE MUST CONFESS , IT IS ONLY THE TRUTH ONLY WILL SET HIM FREE . ARAHANGAYITSE CYANE IN LIVING IN HELL

  • #30

    kiruba (dimanche, 22 janvier 2012 19:17)

    Reka nunganire Padiri
    soma igitabo cya Obadiya;
    Igice cya mbere uhereye ku murongo wa 2 ngo
    Dore muyandi mahanga nakugize ishyanga rito urahinyurwa cyane.
    Ubwibone bw'umutima wawe bwaragushutse;weho utuye mu bisate
    by'urutare,ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mumutima wawe uti Ni nde wamanura akangeza hasi?4 naho watumbagira hejuru nkigisiga icyari cyawe ukacyarika hagati y'inyenyeri aho naho naho nzahakumanura ugwe hasi.
    niko UWITEKA avuga.
    abasomyi mushobora kugirango uri mupadiri numusazi ariko
    sibyo IMANA iyo ishaka kugira icyo ibwira umuntu cyangwa
    abantu ituma intumwa ikoresheje ubushobozi byayo?
    subwo ngutera tegereza urebe??????????????????

  • #29

    loukanikos (dimanche, 22 janvier 2012 19:14)

    Rwanda=Ninivi? Icyo mbona nuko urwanda rwahindutse gereza à ciel ouvert, aho n'ubashije kuyihunga bamushakisha dead or alive, n'amahanga akabibafashamo. Abenshi basigaye bakora imirimo itari insimburagifungo(TIG), ahubwo mperekezagifungo, batabizi: kuko iyo uhinga ibyo wategetswe, ntugire uburenganzira bwo kubikoraho,uba utandukaniyehe na wa munyururu uhingira Directeur? abenshi mu banyarwanda kandi kubera ubwoba ni ihahamuka ntibemera kureba ukuri mu maso, ngo bemereko ari infungwa mu gihugu cyabo. Ahubwo benshi banduye ya ndwara bita syndrome de stocholm;aho ingwate(otage) kubera guhahamuka n'ubwenge nvukanwa bwo kurokoka(instinct de survie),itangira gukunda no kwikundisha kuwayishyize mu bugwate.Ntawakwifuza rero ko Ninivi-rwanda -1930 yashya kuko abayigwamo ni abayifungiyemo n'aho abayiyoboye bo baba bikuriyemo akabo karenge kuko babifitiye ubushobozi.