mer.

18

janv.

2012

Ni ngombwa gukora « MANIFESTATION MVUGURUZAKINYOMA ».F. Twagiramungu

Luwiza Mushikiwabo yahindutse Semuhanuka ryari ? Wagira ngo kubeshya nibyo afitemo impamyabushobozi n'uburambe! Gusa azabeshye ikindi : iki cyo kiranyagisha!!
Luwiza Mushikiwabo yahindutse Semuhanuka ryari ? Wagira ngo kubeshya nibyo afitemo impamyabushobozi n'uburambe! Gusa azabeshye ikindi : iki cyo kiranyagisha!!



Guceceka,  gutanga amatangazo y’amaganya cyangwa  y’ibihozo ndetse no guhungira mu masesengura y’urudaca, ntabwo ari  bwo buryo bukwiye bwo guhangana n’« Ikinyoma  mpuzamahanga » kirusha uburiganya ibindi binyoma byose byo mu kinyejana cya 21.  Amaherezo ariko kizaba nka kimwe cya Semuhanuka kinyagisha !


1. Iki kinyoma cyemeza ko Abahutu bishe Perezida Habyarimana cyahimbwe n’ubutegetsi bw’i Kigali, maze Ministri Luwiza Mushikiwabo yishingira kukinyanyagiza mu mahanga, mu masosiyete y’itangazamakuru (agences), mu ibinyamakuru binyuranye byo hirya no hino ku isi no mu bacurabinyoma b’abanyamahanga babigize umwuga bakabihemberwa.


2. Igisubizo si amagambo gusa, igisubizo ni ibikorwa. Igisubizo cy’ibanze ni ukujya mu muhanda. Nimuhaguruke dukore MANIFESTATION iruta incuro eshanu iyabereye i Paris kuri 14 Nzeri 2011, twereke Abafaransa n’Abagenzacyaha babo ko dushaka ukuri ku byabaye mu gihugu cyacu.


3. « DOMAINE MILITAIRE » (twakwita isambu yahariwe ibya gisirikare) iri muri Komine yahoze yitwa KANOMBE, uko yakabaye, Ministri Mushikiwabo yayihunduye « Camp militaire » y’i Kanombe ! Yemeje, nta soni, ko igisasu cyahanuye indege ya Habyarimana ariho cyaturutse. Ati niba cyarahaturutse ubwo  cyarashwe n’Abahutu (yita intagondwa). Perezida Habyarimana warashwe, ubu ubutegetsi busigaye bumwita « moderé ». Ndetse ngo burashakisha Abahutu bamwishe. Nta rwenya dushaka mu bintu bibabaje.


4. Kuba Luwiza Mushikiwabo yarasomye macuri  « Raporo » y’impuguke mbere y’uko ijya ahagaragara ku itariki ya 10 Mutarama 2012, ntibimuha uburenganzira bwo KUBESHYA. Ibyo yatangarije amahanga si byo « Raporo » ivuga. Ntaho ivuga ko Habayrimana yishwe n’Abasirikare b’Abahutu bamurindaga.


5. Iyi huti huti y’ubutegetsi bw’i Kigali yerekana ko iki kinyoma gishingiye ku bintu byo gupapira, kuyobya uburari, kujijisha abanyamahanga no gukanga Abanyarwanda kugira ngo bucye kabiri.


6. Nyamara ni ay’ubusa. Tugiye guhagurukana  ingoga, ubushake, n’amatwara yo gushyira hamwe, maze iki kinyoma tukirwanye, kandi aho bigeze tuzagitsinda, uko bizagenda kose. Kuba Abanyamahanga, bo  batazi gutandukanya Kanombe na « Camp militaire de Kanombe » si byo byatuma abashinjabinyoma ba Leta ya Kigali bavuga ko Perezida Habyarimana yishwe n’Abahutu ! Ntabwo ubwoko bw’abishe Perezida Habyarimana ari cyo kibazo nyamukuru. Ikibazo ni ukumenya neza uwamwishe: Uretse abaryoherwa no gusebanya bishingikirije ubwoko bwabo (complexe de supériorité), umwicanyi ni umwicanyi gusa, nta bwoko agira! Ubwoko bwe ni umugiziwanabi. Erega muri  « domaine militaire de Kanombe » nta munyarwanda wari ubujijwe kuhajya, cyangwa kuhanyura. Kuba igisasu cyararashwe giturutse i Kanombe, ntibyatuma umusirikare w’Inkotanyi waba akirashe ari muri « domaine militaire » ahinduka, nko mu buryo bwa maji, uw’Inzirabwoba (umuFAR), cyangwa ngo ahinduke Umuhutu yari Umutusti kubera ko arashe Umuperezida w’umuhutu ! Imvugo nk’iyi igamije  gucengeza mu mitima y’abato no mu mitwe y’abanyamahanga ko Abahutu aribo bicanyi gusa.


7. Iyi politiki ishingiye ku bwoko ni mbi, yashenye u Rwanda kandi iracyakomeza kurusenya. Igihe kirageze ngo tuyange, icike burundu mu Rwagasabo. “U Rwanda ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo bose”, nk’uko Habyarimana yakundaga kubivuga.


8. Igisubizo cy’Abanyarwanda bose kuri iki kinyoma cya Leta y’Urwanda iriho ubu, ni uko twashyira hamwe tugaharukira rimwe nka « Benemugabumwe » tugakora « manifestation mvuguruzakinyoma », bikabera abanyamahanga, abacurabinyoma, n’abafatanije n’abo bacancuro ikimenyetso kibereka ko dushaka UKURI ku Banyarwanda bapfuye muri jenoside. Turashaka kumenya umugizi wa nabi (yaba Umuhutu, Umututsi,Umutwa cyangwa se umunyamahanga)  wakomye imbarutso yabaye « Nyirabayazana », yatumye twomongana mu mashyamba ya Congo, aho twasize abacu batabarika banitse ku gasi. Nta wundi muti w’amahano keretse tumenye uwarashe indege ya Habyarimana.


9. Nta kindi kizarangiza ibibazo Urwanda rufite niba tudashatse ukuri. Abubakira politiki yabo ku binyoma ni abashaka kongera gukurura amahano mu Rwanda. UKURI niko kuzaca burundu agasuzuguro, ubwibone, ubwirasi, agashinyaguro, no gutesha abandi agaciro. Niba tutabonye UKURI, tuzakomeza duhangane. UKURI niwo musingi (fondation) w’amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ukuri, niko shingiro ry’amateka y’ Abanyarwanda n’ubutabera mu Rwanda no kubaturarwanda bose.


Umwanzuro


10. Igihe cyo kwibohora kirageze kandi u Rwanda ruzabohorwa n’amaboko y’Abana barwo nibashyira hamwe.


Abazungu bavugira ubutegetsi buriho mu Rwanda, ntabwo ari uko bakunda u Rwanda. Barashaka indoke bavana yo, muri make ni abacancuro. Ibyo bavuga kuri TV barushanwa gusakuza no kubeshya barabihemberwa.Nabo dukwiye guhaguruka tugahangana nabo ndetse byaba ngombwa tukabageza imbere y’inkiko. Nta burenganzira na buke bafite bwo gukina Abanyarwanda ku mubyimba, biha guteta mu bikomeye. 

 

11. Amashyirahamwe y’Abanyarwanda bari mu mahanga nahaguruke afate iya mbere, bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2012, atumire Abanyarwanda bose ataretse amashyaka n’abayoke bayo, twese twamagane  ubutegetsi buri mu Rwanda muri iki gihe, maze, twese  twumve ko tugomba kugira uruhare kugira ngo Manifestation dushaka yo kurwanya IKINYOMA itegurwe neza .Udashaka kumenya ukuri ni uko azi ibyo yakoze.


12. “Uratinya nturamba”, kandi ngo “Wima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n’imbwa”.


Banyarwanda, Banyarwandakazi mukunda ukuri, nidukomeza kwigira agatebo tuzayora ivu.


Nimuhaguruke rero dushoze urugamba rudasesa amaraso rwo kwibohora ku ngoma y’ikinyoma kandi tujye duhora twibuka ko gushyira hamwe ari byo bizasezerera politike y’irondakoko n’ivangurabwoko yahawe intebe mu Rwanda.


F.Twagiramungu

Perezida wa RDI Rwanda Rwiza.


Commentaires : 138
  • #138

    j.m.v.munyaneza (samedi, 12 mai 2012 19:09)

    igisubizo cy'ibi bibazo bikomeye mwatangaje,njye ngifitiye umuti ntakuka kandi nzi neza ko abanyarwanda batangiye kuwunywa! Ukuri mwagarutseho kenshi,mwe murabivuga muri mumahanga! Njye kuva mu 2008 kugeza ubu,sinatinye kubivuga igihugu cyose mpereye muri cyangugu...muri make ndi umuhanuzi-mfite byinshi mbahishiye.90% by'ibyo natangaje muma message nahawe n'Imana biri gusohorezwa ku rwanda nta mbabazi! Ngaho Imana ihe umugisha umushinga wanyu!

  • #137

    nintarexxx@yahoo.com (mardi, 24 janvier 2012 11:17)

    bavandimwe rero ntumurenganye Mushiki wabo kuko we yishimiye umwanya afiti mu nubutegetsi bwa Kagame. Kubesha siwe ubeshya asohoza ibyo bamubwiye kuvuga.
    Niba yarumuntu uzi kwitegereza akanesesengura yakamenye ukuntu musaza we yapfuye. Yo kayonga ashaka kumucyiza yari kumucyiza uretse ko bitari kuri gahunda. Ndashaka nukumubwira ko abantu nkawe yataza kuba yariswe ni Nterahamwe na kagame abasirikare bakagame baba baramwise kuko muri gahunda ya Kagame ntiyashakaga ko aranjyiza intambara abantu bari banzwi muri opposition abasanga. nabarokotse benshi barahunze. sigitangaza rero. Kuri kagame gupfa kwe karibyishimo. Uzabaze umunsi wanyuma andege iraswe uko byagenze Ndabwira Mushicyiwabo. Ako basohoye abantu!!!!Haruwavuze ngo, The world will not be destroyed by who do evil, but by those who watch and refuse to act.

  • #136

    Kuri Luwiza (samedi, 21 janvier 2012 22:17)


    Mushikiwazo Nyiranjajwa , Oye !
    Lando aho ari ubu arimo kuguha amanota di. Komeza ukome amashyi, ejo uzaba ukomba amabyi.

  • #135

    chanjack (samedi, 21 janvier 2012 04:31)

    Les choses que tu fais au gens vont bientop t'arriver. Parceque Dieu te regarde et il voi tous les koneri que tu fais.

  • #134

    Umunyarwanda (vendredi, 20 janvier 2012 15:38)

    Birababaje gusoma critiques zakozwe n'aba Banyarwanda. Aba bavandimwe nta kintu na kimwe bavuze kigaraza ko batekereza! Biteye agahinda. Ntacyo byakungura umuntu usoma impapuro zingana gutya zuzuye ibitutsi! Mugire amahoro y'Imana.

  • #133

    Rwiyemezamirimo (vendredi, 20 janvier 2012 11:43)

    http://www.orinfor.gov.rw/tvr/videos.php?id=251
    Ndakabatuye

  • #132

    Rutakamize (vendredi, 20 janvier 2012 02:03)

    Sha ino foto y`uno mugore Mushikiwazo iratera umwaku pe !!!Puuuu..dore uko gasa nk`agasamunyiga kanyagiriwe mu mabyi !!!Nkabone usa n`umurozi w`ibisebe koko amagambo akuvamo aragusa. halya ngo nta kana agira ? Koko mubona kariya gahimbigsa n`umwaku kabyara ?

  • #131

    @twagiramungu f. (jeudi, 19 janvier 2012 18:00)

    Rukokoma we uri akabwana kuko imbwa zigira uko zigenda!

  • #130

    Mbwire No 126 (jeudi, 19 janvier 2012 17:55)

    Ndashaka ko nawe ubwawe wireba maze wihe amanota sinzi ushobora kuba warabayeho mayibobo, Nsanze akanwa kawe kuzuye umwanda, agatsinda kdi ntaburere bukuranga, abantu nkamwe mwari mukwiriye kujya muruca mukarumira kuko ntacyo mufite cyokuvuga, muratera Imana agahinda kuko yabahaye impano yo kwandika maze mukayikoresha muhinyura imirimo y'intoke zayo, wisuzume urasanga ntamwanya ufite mu bantu.

  • #129

    Ijwi ry'uvugira mu butayu (jeudi, 19 janvier 2012 13:17)

    Kagerigeri n'abandi bameze nkawe bamunzwe n'ingengasi y'amoko, harya tuzagerezahe kubigisha? Ikintu cyose kivuzwe gishakirwa mu iturufu y'ubwoko kuzageza ryari? Ayo mahanya yanyu y'amazuru muhora musibaniraho murushanya kuyarata ubunini, ubwiza n'ibindi ntavuze mubona azabageza kuki? Ku bahutu n'abatutsi bombi avamo umwanda bita ikimyira! Hari uwimyiriye arangije arakirya ngo nuko kivuye mu izuru rito cyangwa rinini? Bose kiranuka ntimugapfe ubusa.Mu Rwanda umututsi ntazagira amahoro arambye umuhutu atayafite kandi n'umuhutu ntashobora kugira amahoro arambye umututsi atayafite, muba muri mu biki? Ese amateka twanyuzemo ntacyo yabigishije? Imana yaturemye twese ni imwe kandi idukunda kimwe mwabyemera mutabyemera I don't care about it! Mwihane rwose ayo mahanya y'amoko yaduteranije kuva kera twayashyize hasi?
    Mwese mbasabiye umugisha wo gutsinda ingengabitekerezo mputu/ntutsi mu mitima yanyu no gushaka ukuri kurenze uko twerekwa n'amoko dukomokamo.
    Nyagasani Yezu utwumve.

  • #128

    Ukuri (jeudi, 19 janvier 2012 12:42)

    Kagerigeri we! Reba neza amazuru yawe nusanga atareba hasi, ntiwite icyo wise abo wise Imbwa z'abahutu. Ariko ubundi wowe urumva nta kibazo cy'ubumuga bwo mumutwe ufite. Sinabura kubihamya, kuko ingirwa muntu nkawe(Ubumuntu warabutaye aho ujya kwita ibiremwa by'Imana, ibyo wishakiye). Warangije kwitegereza se! Aho ayo mazuru yawe yohereza niho twese tuzajya, igihe wumva utazajyayo, ujye wita uwo ushaka icyo ushaka.

  • #127

    kagerigeri (jeudi, 19 janvier 2012 06:49)

    Imbwa z'abahutu!!!!!!!!!!!!!!!!!! ubundi se umuntu mwiza mumubwirwa niki ko muri inguge.

  • #126

    MUSHIKIWINYENZI (mercredi, 18 janvier 2012 23:10)

    Ariko aka kagore ni kabi koko !!!!! Mbega akantu karusha ububi icyaha ! Harya ngo izi nizo MFUNYA zigezweho ? Yewe abagabo barabona koko nkumuntu urarana nubu bwahuro ! Wagira ngo ntamenya aho ivuta ryo kwisiga rigurirwa, asa nunuka ikimuri cyaboze, ateye isoni nishozi bazarebe undi muntu muzima uhagararira uRwanda ufite isura uretse iyi nkendekazi ! Vive la laideur tutsieeeeeee !!!!!!

  • #125

    GATETE m (mercredi, 18 janvier 2012 23:02)

    abantu babicyane mubatutsi , ndetse basanabikoko kurusha abtatwa ni : LUISE MUSHIKI WABO NA KARUGARAMA , RUYONGOYONGO KAGAME

  • #124

    dada (mercredi, 18 janvier 2012 22:26)

    Urabona ukuntu uyu Mushikiwabo as umwicanyi gusa !!yishe abana be ubwe yataye mu WC !! amada yakuyemo ntabalika , none akecuye nta nakana namba !!! ese luisa we nkwibalize !!??? urashya wokora iki ?? uraruhira iki ?? agahinda kazakunangura !! uwo Kagame azakwereka !!kandi muminsi ishize uzi uko byali bikumereye !

  • #123

    BOBO (mercredi, 18 janvier 2012 22:10)

    ALIKO KO LUISA MUSHIKIWABO KO YANGA ABAHUTU KANDI ISE UMUBYARA ALI UMUHUTU ! ?? UYU ALI MUBANTU KAGAME AGIYE KWICA.

  • #122

    why (mercredi, 18 janvier 2012 21:06)

    Ariko abantu bameze nk'uyu Serge batekereza bate? Bajya bakurikira uko disikuru zo mu buyobozi mu Rwanda zigenda zihindagurika nk'aho hari icyo bashaka guhisha.Ingero ebyiri. (1)Genocide and massacres, Rwanda genocide, Tutsi genocide.(2)Habyarimana yateguye genocide, yishwe n'intagondwa z'abahutu ngo zikore genocide. Mbese uku ni ugutera imbere?Inkotanyi zavugaga ko Habyarimana ariwe wateguye Genocide. Wakwibaza ukuntu umuntu ategure genocide, abo bayiteguranye bakabanza bakamwica ngo ishoboke bikakuyobera.Ese mama yigize umutabazi? Bamwe bati kuko tubona ko kumwica byabaye imbarutso ya genocide, uwamenya uko yishwe, FPR bati ubundi ibyo bimaze iki, indege yarimo iki? Bigaragaza ko hariho icyari kihishe inyuma 'izi mvugo:kuyobya uburari no kwikuraho urubanza rw'amaraso. Ibyavugwaga byose byari ibinyoma. Biraruhije rero guhisha ikinyoma gifite portee y'igihugu cyose kandi abenegihugu batacyumva kimwe. Serge kimwe n'abandi batekereza kimwe bakwiye kureka guhinduka. Abanyarwanda bavuze ko ikinyoma....Kuba Twagiramungu ashaka ko abantu bo mu isi yose batabeshywa afite ishingiro. Niba u Rwanda rubaye izingiro ry'ikinyoma gihishe ukuru ku cyatume inzirakarengane zitagira umubare zihasiga ubuzima, Imana ntizabura kubihanira u Rwanda. Zirikana ko Imana itanejejwe no kubona abayo bazira uko yabaremye. Ukuri n'ubutabera nibihabwe intebe mu rwacu.

  • #121

    Imbonerakure (mercredi, 18 janvier 2012 20:48)

    Nkomeze nibarize! ubushize nabajije kubyitegurwa rya genocide (imyobo,inyandiko byari byarateguriwe bande?) tugaruke kubyikinyoma FPR ivuga ko abaturage biciwe munkambi ya kibeho bishwe nabande? abaturage ba Ruhengeri na Gisenyi ko bacecetse wagirango ntibababaye? ukekako batazi abantu babo bishwe mugihe cy'abacengezi nababishe nonese bishwe nabande? si bamwe mubasirikare bakuru ba RDF batanze itegeko ryo kubarasa? hakoreshejwe indege kubwibyo Abanyarwanda impande zose barababye (gahutu, gatutsi, gatwa) hakenewe kwicara hamwe tugasasa inzobe ukuri kukavugwa uko kuri tutabaye nka MUSHIKIWABO ahasigaye twese nkabitsamuye tugashaka ibisubizo dufatanije tukubaka urwa Gasobo nta rwikekwe ahasigaye imvugo "ikinyoma" igasigara ari amateka.

  • #120

    Manif (mercredi, 18 janvier 2012 20:44)

    Izi manif Rukokoma ashaka ngo zakomotse ku ibyavuye mu ikiganiro yagiranye n'umunyamategeko U Evode, ku ibijyanye na rapport y'indege ya Kinani.

    Twagiramungu ngo yabajije Evode nk'umunyamategeko uko abona iliya rapport, Evode amubwira ko iriya rapport ikomeye cyane ngo kuko yakozwe naba experts kandi ngo na juge akaba yari ahibereye. Twagira ngo amubaza icyo bishatse kuvuga, undi amusubiza ko umucamanza azisunga iliya rapport aca urubanza. Twagira ngo amubaza uko abona urubanza ruzacibwa, Evode ngo amubwira ko abona Kanombe izatsindwa. Twagiramungu ati urashaka kuvuga FPR? Evode ati niba yari i Kanombe yivanze muba Ex-FAR. Twagira ngo aramubaza ati nawe barakuguze sha? Evode ati oya , ndakubwira nk'académicien. Faustin ati reka tujye mu mihanda batazagirango ntacyo twabikozeho, nk'aba politiciens.

  • #119

    mushinowazo (mercredi, 18 janvier 2012 20:37)


    Ese uyumudiablesse ko mbona bangi(agatabi ko kumugongo w'ingona )rimwishe !!!!Ibinyoma bye yiyemeje kuzabijyana i kuzimu ?Ubwoko buragwira !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • #118

    MUSHIKIWAZO (mercredi, 18 janvier 2012 20:33)

    IMANA IREBERA ABANYARW.NTIHUMBYA. YANYIMYE AKANA KUKO YABONYA KO KUBERA UBUBESHYI BWANJYE BUKABIJE,ABANA BAZANKOMOKAHO NABO BAZAJYA BABESHYA NKA NJYE!MUSHIMIRE RERO IMANA KUBA YARANYIMYE ABO BASEMUHANUKA KUKO ABAHALI MU NTORE BAHAGIJE!

  • #117

    Serge (mercredi, 18 janvier 2012 20:12)

    Mbega Twagiramungu wumubushi kandi wumunyabwoba,wamanutse i Kigali ko nta maraso ufite mu kiganza nkuko ukunze kubivuga naho gukomeza ubeshya byo ntacyo uzageraho naho kuvuga ngo u Rwanda ruzubakwa n'abana barwo nkuko Habyarimana yabivugaga byari ikinyoma kandi nawe urabizi kuko hari cyabanyarwanda yumva cyangwa yumva akatarabenegihugu,rero igihe kirageze ubuhoke mu mutwe wawe kuko urasasa ubeshya urubyiruko kandi umenyeko ntawuzagukurikira kuko n'abana bawe wabyaye bakubwiye ureke politique ariko wanangiriye.

  • #116

    rukokomanya (mercredi, 18 janvier 2012 20:10)

    sha f twagiramu nawese urashaka kurahira kandi utariyamamajije haaaaaaaandunva ushaka kuba nka na yajiji yindi nkawe wa congo sha urabeshya nawe abnyarwanda ntibagushyigikira kuko na we arinda nini abanya cyangungu nako ngo niwowe usigaye utanga ubuhamya bwa bashaka kuba upunzi nawe nujyaho bazahunga kuko uri gisambo waje i rouen nunva uko uvuga ahubwo wizaniye abanya cyangugu muza kwirira inyama kukibuga ese ibya teguwe na simoni nuvitha thomas umupadiri windaya yewe buriyase wavuziki cyangwa waruje ku ba congore kufata kimwe ese bakumbwiye ko nta kabanya rwanda gahari naka ngo bakubwiyeko ari kintore dore uriya nu mutego wa ba nya cyagugu ujya gukorera inama mu rucaca nka gacaca yi rwanda na cu ba congore yewe wara shize padir thomas n ana witwa ntakirutimana foste yewe nta bantubantu ufite aba nya cyangugu nababeshyi uzumirwa peeeeee.

  • #115

    umunyakuli (mercredi, 18 janvier 2012 19:57)

    Aliko se rwose bashahu, murasetsa cyane.

    Gusambana bavuga ko muli "BIBLIA" ali icyaha.

    Aliko kandi, nko gusambana cyane, warangiza ukavirmo aho nta n'Ikibondo wibarutse???? PePePeeee.....

    Jyenda Louise rwose urashekeje cyane, nako wasetsa n'vuye guta nyina.

    Kugaca kuliya ukaviramo aho.

    Iyicire "ABAHUTU" ubundi wisinzilire.

    Aliko se ubundi, abavugana nawe bazakubaze neza!!!!!.

    Ko mbona wanga "ABAHUTU" urunuka cyane, " ABAHUTU" nibo bakubujije kubyara??????

    Nzaba mbalirwa ngo UMWANA w'UMUNYARWANDA.


    Umunyakuli.

  • #114

    umunyakuli (mercredi, 18 janvier 2012 19:43)

    Aliko se Louise MUSHIKI wa PILATO. Bulya agira ivuzi, vuzi nta n'Ikibondo agira??????

    Aliko se ko abamuzi kuva kera ali umunyeshuli, bavuga ko bamuzi ali "UMUSAMBANYI" wagacaga cyane.

    None alinze acura nta n'Ikinyendaro?????????????

    Ntibizabangaze bulya umugome Imana iramuhana.

    Niyo mpamvu mubona afite "UMUSHIHA" udashira.

    Louise MUSHIKI wa PILATO, abazamubona mu myaka makumyabili (20) ilimbere bazumirwa.

    Louisa ishinge RUKARABANKABA sha, agumye agushuke kandi yarakwiciye MUSAZA wawe (LANDO).

    Bulya koko babivuze ukuli ngo (" UMUKUNNYI ARUHIRA UMUSWITSI" ).

    Nzaba mbalirwa ni umwana w'Umunyarwanda.


    Umunyakuli.

  • #113

    spielberg (mercredi, 18 janvier 2012 19:03)

    abandika scenario yo mu rda wagirango nibo bandika iya 24 heures chrono! Ni abahanga pe!

  • #112

    Imyigaragambyo (mercredi, 18 janvier 2012 18:56)

    Rukokoma aliko avuga neza aliko akibagirwa ko abanyarwanda bose bakeneye kumenya ukuri ku mukino we wa politike yicishije abantu kuva mu myaka ya 90.

    Ndamwibuka i Bruxelles muri 2003 aho yatubwiraga ko agiye mu rwanda kwiyamamaza kandi ngo ko azategeka. Ndetse yasabye abari aho bose kumuherekeza. Mu bibazo yabajijwe hari uwamubwiye ko abaona umukino we ari nk'ikinamico. banamubajije ukuntu yategeka ingabo z'ubwoko nk'ubw'abatutsi atigirira n'umupolisi. Maze arihanukira ngo nta mico akina ngo kandi ngo ingabo zose zizarahirira imbere ye ngo kuko ingabo ari izo gukingira igihugu atari azo kwica. Narasetse agira ngo nsekejwe n'imvugo ye nziza aliko nari ntangajwe n'ukuntu umuntu uzi bwenge nka Rukokoma aba igicucu bigeze aho. Hari abandi banyapolitike bakoze nka we bose byababereye bibi. Icyo nshaka kuvuga n'uko gukuraho pilato bisaba gutanga amaraso nta yindi nzira ishoboka. abanyapolitiki mwirirwa mubeshya abantu mubimenye nta yindi nzira. None ngo manifestation. Ese inkotanyi mbere yo gutera u Rwanda zakoze manifestations zingahe?

  • #111

    Kuri Rukokoma (mercredi, 18 janvier 2012 18:33)

    Twagiramungu ni opportuniste, nkuko bakunze kubivuga. Ubu rero rapport y'indege ugiye kuyitwaza ngo ukorere ishyaka ryawe, nawe ubwawe publicité.

    Ubwose tuzagenda dusakuza ngo "INDEGE YARASIWE MASAKA, INDEGE YARASIWE MASAKA, INDEGE YARASIWE MASAKA."? Ubwo se bizagira icyo bihindura ra?

    Ariko ujya usoma ibyo wandika? “Uratinya nturamba”, “Wima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n’imbwa”. Ibi se bishatse kuvuga ko bucya uri i Kigali cg wowe ntibikureba?

    Iliya taliki watanze nigera ukibalizwa i Buraya nzamenya ko uri bigambo gusa.

  • #110

    Mu Rwanda no haba hari abasirikari bakuru bafungishijwe ijisho; Inkuru ya juru ry'iwacu (mercredi, 18 janvier 2012 18:29)

    URWANDA ,mwihurizo rikomeye, mbese Kagame yaba yiyemeje gushyira mu gaciro akaba arimo kwicaho amakoma yanduye amaraso ya banyarwanda, umuntu akaba ya kwizerako hagiye gukurikiraho ubutabera nyabwo buha agaciro amaraso ya buri munyarwanda yamenwe mukarengane n’uwari we wese yaba umuhutu cg umututsi, yaba ukomeye cg uworeheje ?
    Reka tubihange amaso tubirebe, gusa ikigaragara nuko vubaha mu Rwanda hari ikigiye guhinduka, Kagame we ubwe ashatse yakoresha ububasha afite akareshyeshya abanyarwanda akarekura imfungwa za politike afungiye akarengane maze agaha urubuga buri munyarwanda w’iyumvamo ibitekerezo by’ubaka kugira uruhare mu myubakire y’urwanda n’unenga nawe mu gihe afitiye ibimenyetso ibyanenga akabasha kuvuga atikanga kwicwa cg gufungwa, abanyarwanda bakareshyeshywa ku murimo no mu buzima bwose bw’igihugu, hariho abantu bibaza ko byanze bikunze abantu ntibakunda Kagame ibi ni ukubeshya cg ngo ntiba kwemera ko abayobora mugihe abategeka neza ibi n’ibinyoma rwose, icyo abamunenga kurubu bamuziza n’imiyoborere mibi igaragara kuri we kuri ubu no kutabasha guhesha agaciro abanyarwanda bose mu bureshye mu butabera no ku murimo no kurenganya abamunenga abafungira akamama, aho ibintu bigeze ubu, niba atisubiyeho ngo yumve inama mugiriye, aririwe ntaraye kuko hari abanyarwanda benshi barimo kwitegurira kumena amaraso yabo mugihe bizaba bibaye ngombwa, aho kureka Urwanda ngo rukomeze kuyoborwa uko bimeze ubu, aho imfungwa za kamama zuzuye muri gereza akarengane m’umurimo no m’ubundi buzima bwose bw’igihugu.
    Ubundi rero ingoma yose kugirango imare kabiri yaba mbi cg nziza n’uko abayigize bigira nk’umunu umwe, uko rero ibintu bimeze ubu mu Rwanda Kagame nawe yakagombye kwibwiriza akamenya aho ubutegetsi bwe bwerekeza, kumva ba L.G. Ibingira, B.G Gumisiriza , B.G.Rutatina, C.D.Munyuza nabo ubu bafungishijwe ijisho kandi aba baribo bicanyi kabuhariwe baribishimiye gukorera ingoma ibakingiye ikibaba, kuba rero bahagaritswe n’uko hari ikintu kibakekwaho gikomeye gisa n’uko baribagiye guhirika ubutegetsi, kuko ntacyaha mbona bakora kurusha ibyo bakoze mbere birimo ukwica abasenyeri cg impunzi z’ikibeho bakaba batarigeze bavugwa muri iyimyaka ishize yose none ngo barashijwa ubucuruzi butemewe yewe jye mbona ibi byabeshya abana, aha na kwibutsa ko aba biyongera ku bandi benshi bari imba hafi ze ubu bakaba batakiri kumwe nawe.
    Ngaho ra !!! reka tubihange amaso.
    Mw’Ijuru ry’iwacu hakubye imvura ya mahindu.

  • #109

    jerome (mercredi, 18 janvier 2012 18:28)

    Twagiramungu wacyuye igihe cyawe, MDR washatse kuyisenya irakwirukana, none usigaye uhimbira kuri RDI kw'ishyaka ritagira umuyoboke numwe,uri gushuka abantu ngo bajye mu myigaragambyo wabaye uwambere mukuyikora,ukareka kuririmba,
    humura nago uzongera kubeshya ngo ushaka kuba premier ministre, tuziko uhinduka nk'igicu, ni wowe muntu wambere warwanyaga Habyalimana none uramushyigikiye, kubera ko ushaka ubutegetsi humura nabwo uzabona.

  • #108

    Karabaye (mercredi, 18 janvier 2012 18:11)

    Sha noneho ino nkuru iransekeje pe. Ni muhore muhorere Mr Paul ni umu comdedien kweli. Umuntu umwe twariho tuganira kuri iyi nkuru arambwiye ngo noneho Paul abaye Ali BABA alias Jean Luis Fernandez.

    - Lt General Ibingira azwiho gukulikiza amabwirlza ya Ali Baba kurusha un robot,
    -Brig. General Rutatina mwibuko afite Doctorat muri Medecine akaba ariwe ushinzwe gukora twa tuzi tugenewe abatavuga rumwe na Jean Luis Fernandez bose.
    -Brig. General Wilson ifite ibigwi byo kuba ariwe wishe basenyeri i Gitarama ku tegeko rya le grand comedien du SiEcle Mr Gaciro Alias Edy Murphy,
    - Colonel Dan Munyuza niwe wasimbuye Dr Ndahiro akaba ari maneko mukuru. Ku bw'umwihariko ashinzwe gukulikirana dossier yo kwica General Kayumba afananije na Jacques Nziza.

    None namwe amagambo arabashiranye ngo batawe muri yombi, bakuwe ku kazi bafungiwe mu ngo zabo. Ingo se ni Prison? Ngaho niba atari comedie nibasange Victoire na Ntaganda muri 1930.

    Mbiswa nigendere ra, nunvise ngo bakoze ka logiciel ko kureba abandika bose aho baherereye.

    Muramuke.

  • #107

    wowe 89 wiyita NDABAKUNDA! (mercredi, 18 janvier 2012 18:05)

    Uratera iseseme kabisa!Hano mu gihugu biri gucika naho wowe ngo abazigaragambya baba hanze muzabakubita!Disi we uracyari ikibondo mu bitekerezo kabisa!Harya izo nshyi za Kagame mwatojwe ni muzahate abo ba Genarali bakuwe ku mirimo!Ariko nge hari nicyinyobera uretse kwibeshya ntimubona ko Kagame ari mu marembera? Mbabajwe nabakiri bato bigize imbatay'ikibi bagakurikira buhumyi kariya gatsiko!Bakagombye kureba bakuru babo icyo barimo basarura bakibuka ko bene Kanyarwanda tunaniwe!Dukeneye abayobozi baduhumuriza batatwica!Ko mperuka abaregwaga gutera gerenade bafashwe bakaba baranakatiwe kuki bigikomeza?Ni FDLR mbona byayobeye?Ni Kayumba utaranakira isasu ryo mu nda?Ni Ingabire se uri mu gihome?Nyamara buri munyarwanda wese nave mu miteto amenye neza ko ariya maraso akomeje kumeneka (ubuheruka hari Nyabisindu)ejo bizabera ahandi.Ni ibintu bibabaje kuko tuyoborwa n'abashumba b'INTAHAGA bashobora no kuzikora mu nda batabizi.Igihugu ubu kiri ku manga kandi nta mugayo abacurabwenge bakaturebeye bahandutse "ibisahiranda"!Abafite rero byibura aho bafite bigaragarambiriza ayo n'amahirwe kuko hano batumara.

  • #106

    pilato (mercredi, 18 janvier 2012 17:58)


    Pilato ko akoze hasi noneho ra? MweneRutagambwa mwamwitaga pilato mutarabona! Ibingira na gumisiriza na zzzrutatina na Dan munyuza (the killer, aka ni akabyiniriro ke k'ibigwi by'akazi). Twibajije neza iyi album nshya ya polo na jack nziza, iragoye ho gato kuyumva. 1. Dan Munyuza: kuli uyu we byakumvikanaho. Nyuma y'igihe kinini ari ku gatebe akekwaho gufatanya na shebuja wa cyera Kayumba, Dan yagaragujwe agati, ariheba. aho Gen. kayumba ahungiye, Pilato yikanga ko Munyuza yakurikira shebuja, niko kumutamika "fromaje" mu kanwa (Le corbeau et le renard). icyo twakwita ubuhendabana, ngo atagenda. nk'uko asanzwe abigenza Polo na nziza bamushinga kwica umubyeyi we cg shebuja Kayumba, abikora yivuye inyuma ngo yigure agaragaze ko yaje wese (enfant rehabilite). Nyamarabashakaga kumwanganisha burundu na shebuja wa mbere ngo nibarangiza bamunyuze mu ryoya!!!! Dani rero aho gutoroka yishimira imbehe nshya no kongererwa inshingano rugeretse ava muli DMI ashingwa external reka sinakubwira nawe arashyokerwa. Aliko Pilato ntiyashoboraga kumutinzaho (nk'uko bizagendekera Gen. karenzi karake muli iyi minsi ya vuba aha).

    2. Ibingira, Gumisiriza na Rutatina: Aha ho, I give up. Filimi ijemo igihu kabisa. Ni agashya abahanga badufasha gutohoza, kuko ntawamenya neza gahunda iyo ari yo.

    Reka dupfe gukurikira umukino turebe

  • #105

    Musemakweri (mercredi, 18 janvier 2012 17:49)

    Ahubwo njye nsanga mutamenye kureba neza icyo iri tangazo rivuga. Ntimubona ko riri mu magambo make cyane? Buri jambo ririmo ryose mumenye ko rifite agaciro: "Barashinjwa gukorana n'abasiviri" mu bucuruzi muri Kongo! Ahari aho muribwira ko abasiviri bavugwa ari abakongomani! Reka mamawe! Ahubwo umusiviri uwo ariwe wese washushanyijwe muri ubwo bucuruzi buvugwa ziramuriye. Mu minsi ikurikiyeho hari buze liste y'abo basivili (abo bashaka kwikiza). Abo basivili ntimuzamenya irengero ryabo... Ni uko nyuma y'umwaka ibyo bibaye, bati aba basoda nta cyaha cyabagaragayeho. Bazafungurwa (n'ubundi ntibafunze ibyo mubyizere, mwibuke ko no muri dossier y'abasenyeri uwo witwa Gumisiriza yitwaga ngo arafunze). Nyuma bazikomereza akazi kabo, ariko abo basivili bagiye gufatwa??? Mpiru na nyoni!!! Mbiswaaaaa!

    Musema.

  • #104

    reba se (mercredi, 18 janvier 2012 17:40)

    http://www.facebook.com/l.php?u=http%3A%2F%2Fwww.youtube.com

  • #103

    kanyombyi (mercredi, 18 janvier 2012 17:27)


    Reka dutegereze ataba ari umutego polo aduteze ngo yumve akatuvamo! akabiyirukanisha ma! ikinamico oyeeeee

    Ngo we na nziza bazi icyo gukora mu mikino ndyoheraruhame

  • #102

    Mu Rwanda, 3 mubajenerari bafunzwe (mercredi, 18 janvier 2012 17:26)

    Ministeri y’ingabo z’u Rwanda yahagaritse mu mirimo yabo ndetse inafungira mu ngo zabo Lt Gen Fred Ibingira, Brig Gen Richard Rutatina, Brig Gen Wilson Gumisiriza na Col Dan Munyuza nkuko tubikesha itangazo ryasohowe na Minadef.

    http://umuseke.com/2012/01/18/minadef-abageneral-batatu-bahagaritswe-bafungirwa-mu-ngo-zabo/

  • #101

    Abakirisitu ba diyoseze ya Nyundo turamagana izi ngirwa bapadiri thomas na Rudakemwa (mercredi, 18 janvier 2012 17:18)

    Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yasohoye itangazo ryamagana ibimaze iminsi byandikwa n’abapadiri 2 baba mu Bufaransa bisebya u Rwanda. Musenyeri Yohani Damascene avuga ko Abanyarwanda badakwiye gufata ubutumwa bwandikwa n’abo bapadiri 2 nk’ukuri kuko batabitumwe na Kiliziya gatolika mu Rwanda.
    Ubusanzwe ngo birabujijwe ko uwihaye Imana akora imirimo ya politiki usibye iyo abiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bwa kiliziya.Ibyo bitandukanye n’ibyandikwa ku mbuga za internet n’abapadiri 2 bakomoka muri dioseze ya Cyangugu baba mu Bufaransa. Mu butumwa bwohererejwe Radio Rwanda na Musenyeri mukuru wa Diyosezi ya Cyangugu, buvuga ko ibyo abo ba padiri bandika bidafite aho bihuriye na kiliziya gatolika, ahubwo ko ari ibitekerezo byabo bwite. Abo bapadiri Thomas Nahimana na Fortunas Rudakemwa bashinze urubuga rwa Internet rubaho inyandiko zigaragaza ko mu Rwanda ari mu icuraburindi,nta cyiza kihaba. Ni narwo rubuga rwakoreshejwe gusohora inyandiko ziherekejwe n’amashusho y’urukozasoni yatumye uwari ministre wa sport n’umuco mu Rwanda Joseph Habineza yegura ku mirimo ye.
    Musenyeri Bimenyimana Yohani Damascene mu nyandiko ye anenga abo bihaye Imana kuko birengagiza nkana amateka yaroshye u Rwanda muri Jenocide. Urwo rubuga kuri ubu rukoreshwa nk’ijwi rya bamwe mu banyapolitiki bibera mu mahanga batemera ibyo u Rwanda rugezeho.
    Nyuma y’amezi ageze kuri 4 urwo rubuga rusomwaho inkuru mu Rwanda, nibwo bwa mbere umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya gatolika mu Rwanda anenze kumugararo ibikubiye muri izo nyandiko. Ibi kandi biriyongera ku makuru yavugwaga ko hari bamwe mu bayobozi b’imiryango remezo muri diyosezi ya Cyangugu baba bigisha ubutumwa bwoherezwa n’abo bapadiri. Inyandiko ya Musenyeri Bimenyimana Yohani Damascene ikaba ije ishimangira ko Kiliziya Gatulika ikemanga abo bapadiri kandi itari kumwe nabo mu byo batangaza kuri urwo rubuga rwa interineti.


  • #100

    Ntibizoroha (mercredi, 18 janvier 2012 17:16)

    Abasirikare bakuru bane bo mu ngabo z’u Rwanda barimo Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza bakuwe ku mirimo yabo bafungirwa mu ngo zabo kuva kuya 17 Mutarama 2012.

    Mu kiganiro cyihariye IGIHE.com yagiranye n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Joseph Nzabamwita yavuze ko aba basirikare bafashwe bakekwaho kugira imyitwarire mibi (indiscipline).

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Nzabamwita yavuze kandi ko batawe muri yombi bakurikiranyweho gukorana ubucuruzi n’abasivile, bukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


    Uhereye ibumoso : Lt. Gen. Fred Ibingira na Brig. Gen. Richard Rutatina
    Nzabamwita yabwiye IGIHE.com ko hakomeje gukorwa iperereza ryimbitse ku byaha aba basirikare bakekwaho ndetse harebwa niba hari n’abandi bakorana.

  • #99

    Michel (mercredi, 18 janvier 2012 17:02)

    Iyi nyanduko ni nziza cyane. I rerekana ko "Rukokoma" asheshe akanguhe. Mu gifaransa bati "l'experience rend sage"!

  • #98

    KURI #39 (mercredi, 18 janvier 2012 17:02)


    Hanyuma se Louise Mushikiwabo ni inshike? Ni ingumba?

    Buriya rwose nta kibondo na mba agira?

  • #97

    bariya bagenerali! (mercredi, 18 janvier 2012 17:01)

    Byarabapfubanye naho ubundi bari bateguye "coup d'Etat" igihe Muzehe KIJYANA yari yibereye mu bihugu byiyunze by'abarabu!

  • #96

    Rutakamize (mercredi, 18 janvier 2012 16:58)

    Ubundi uriya mugore usa nk`umurozi hari icyiza cyamuvamo ? Murebe namwe uko asa nuko areba !!!Hahahahahaaaaaa!!!

  • #95

    mwambariwumwana (mercredi, 18 janvier 2012 16:57)


    ngo bahagaritswe da! Gusa firimi mwene rutagambwe asohye noneho ngo ni "album nshya yise, NYIZERANKEREKE. "

    Ntituramenya neza niba ari ikinamico cyangwa se ali agatendo gashya ke na Mr Nziza baraye bacuze bafata ku gakawz ka nijoro mu ruganda rwa za filimi.

    Ibyo ari byo byose si bizima. hari igihe wasanga polo agira ngo atere icyumvirizo yumve ibivugwa, cyangwa se wa mu gani ngo iby'ubu ntibigikinishwa ugasanga filimi ali impamo.

  • #94

    90 (mercredi, 18 janvier 2012 16:57)

    Tumanuke sasa

  • #93

    Dada (mercredi, 18 janvier 2012 16:57)

    Mujye ku IGIHE murebe uko KAGAME yafunze abajenerali yizeraga IBINGIRA, NZARAMBA, MUNYURWA
    Nzaba numva ak'i RWANDA.

  • #92

    Kanyange (mercredi, 18 janvier 2012 16:55)

    Hano i Kigali ibintu birakomeye.

    Ibingira, Gumisiriza, Rutatina, Munyuza bavanwe ku mirimo bafungirwa mu ngo zabo !

    http://igihe.com/spip.php?article20257

    Mukurikire umukino inyamibwa zibararikiye kuri uyu wa gatanu !!!

  • #91

    90 (mercredi, 18 janvier 2012 16:51)

    ni mudutohereze iyo nkuru yuko hali aba Generals bane bamaze guhagalikwa????

  • #90

    mushinowabongomutahe (mercredi, 18 janvier 2012 16:51)


    mushinowabongomutahe. Arabatashya mwese ngo akarime ke ntimugire ngo kazaruhuka katayamazeyo.....

  • #89

    Ndabakunda (mercredi, 18 janvier 2012 16:47)

    nimwibeshya mukongera gukora imyigaragambyo muzakubitwa,muzataha imitwe yamenetse, nabagira inama yo kuguma iwanyu, mukagabanya urwo runwa