mer.

18

janv.

2012

Perezida Kagame atanze ikimenyetso cyiza, akwiye gushyigikirwa. Zelote Mahoro.

Niba atari ikinamico, noneho Kagame arashaka kubaka igihugu.


 

Niba koko Kagame yafashe icyemezo ndakuka cyo gufata bariya basilikari bakuru, bagahagarikwa ku mirimo yabo, hagamijwe kubashyikiriza ubutabera, nimureke twemere ko Perezida wacu akoze igikorwa cya gitwari maze tubimushyigikiremo.


Tumaze igihe twamagana AGATSIKO K’ABASAJYA bigaruriye Perezida Kagame, bakamugira inama zimuyobya, bagasahura igihugu mu nyungu zabo gusa, bagatoteza rubanda, bakicira ubusa abaturage….Bariya basilikari bafashwe nta munyarwanda uyobewe amahano bakoze.

 

I.Agatsiko k’Inkozizibibi


Nk’uko twakomeje kubisakuza, mu Rwanda hari Agatsiko twise ak’Indobanure z'Abasajya b’Inkozizikibi. Ntitwabaga tugamije kuvuga abantu bose babaye Uganda, ahubwo twabaga tuvuga agatsiko gato twamagana kubera ibyaha bikomeye gakomeje gukora birimo n’ ubwicanyi ndengakamere bakorera abaturage. Aba basilikari bakuru 4 bafashwe nibo mutima n’umutwe w’ako GATSIKO ! 

 

1. Lt Gen Fred Ibingira


(1)Azwiho kuba yarishe urw’agashinyaguro Musenyeri Phocas Nikwigize wayoboraga Diyosezi gatolika ya Ruhengeri kandi n’ubu akaba atarabihanirwa.


(2)Yayoboye ubwicanyi bwatsembye Abahutu i Kibeho taliki ya 22 Mata 1995.

 

(3)Yagize uruhare rukomeye cyane mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abahutu muri Kongo.

 

(4)Ibikorwa byose by’iyicarubozo byagiriwe abanyarwanda benshi bagiye bafungirwa ahantu hatazwi (nko kwa Gacinya) kuva FPR yafata ubutegetsi, Fred Ibingira  aba abirimo ndetse abiyoboye.

 

(5)Arashakishwa n’ubutabera bw’igihugu cya Espanye bumushinja na none kuba yarishe abaturage b’abasivili mu Bugesera, ku Mayaga, n’i Butare mu 1994.


2. Brig. Gen.Wilson Gumisiriza


(1) Arashinjwa kuba yarishe Abasenyeri batatu ba Kiliziya gatolika n’abandi bihayimana  yarasiye i Gakurazo mu ijoro ryo ku italiki ya 5 Kamena 1994. Iki cyaha cyababaje benshi kandi n'ubu batacyategereje ko abagikoze bahanwa n'amategeko atari ibya nyirarureshwa.

 

(2) Arashinjwa kandi kwica no gutoteza abaturage ku buryo bukabije mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.


(3) Na we arashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

 

3. Colonnel Dan Munyuza

 

(1)Arashinjwa n’umucamanza w’umusipanyolo kuba yaragize uruhare mu kwica abasivili b’abanyakongo n’impunzi z’Abahutu zari ku butaka bwa Kongo.

 

(2)Arashinjwa kandi kuba yaragize uruhare rukomeye mu kurimbura abaturage b’i Byumba mu gihe cy'intambara.

 

II Uko ari bane ni « abateroriste »

 

Amakuru dufite twatangira  n’ibimenyetso aratwemeza ko :

 

(1)Aba Bajenerali aribo bari inyuma y’amagerenade yakomeje guterwa mu mugi wa Kigali guhera mu ntagiriro y’umwaka wa 2010. Icyo bari bagamije ngo ni ugutera Perezida Paul Kagame ubwoba no kumwumvisha ko ari bo bamugize, ko atabafite umutekano we n’uw’igihugu wahungabana cyane.

 

(2) Aba bajenerari nibo bakomeje gukora ibikorwa byangisha abaturage ubutegetsi nko kurya ruswa bikabije, ngo ndetse muri iki gihe bari basigaye bafite gahunda izwi na bose yo kubonanira (RDV)  n’abaturage bagomba kubaha ruswa muri Serena Hotel. Kandi ngo ruswa bemera gufata iba itubutse cyane, ibarirwa mu mamiliyoni menshi. Bigize abacamanza b’ikirenga, bivanga mu mikorere y’Ubutabera, bavangira abandi bayobozi, mbese bazi ko bafite ubudahangarwa bakaba bari hejuru y’amategeko, ni uko bagakora ibyo bishakiye byose bibangamiye uburenganzira bw'abandi benegihugu ntacyo bikanga .

 

(3) Aba basilikari ntabwo bari bakigirira Perezida Kagame icyizere , bikagaragazwa no kumuvuga nabi igihe babaga biherereye ndetse ntibari bakinatinya kuvugira hirya iyo mu tubari ibyerekeye kumukura ku butegetsi mu buryo bwa kudeta isesa amaraso.

 

(4) Aba bajenerali bari abanyagitugu bazwi na bose, iterabwoba n’ubugome bukabije akaba ari byo bashyira imbere, Rubanda ikabibangira bikomeye. Ni “abateroriste “bujuje ibyangombwa, ni uko bazwi mu gihugu, ni uko bafatwa na Rubanda.

 

(5)Muri make aba bajenerari bari bamaze kuba “un danger public”. Niba Kagame yiyemeje kubafata akabashyikiriza ubutabera ni uko yenda atangiye kubona ko ari ngombwa guhindura politiki y’iterabwoba Abanyarwanda badakunze kandi barambiwe. Icyo twamusaba ni uko yakomereza aho, kariya Gatsiko kose k’Abateroriste akakagendera kure, akarenganura abaturage barengana, ari abafunze ndetse n’abakomeje kurindagirizwa iwabo mu ngo .

 

Umwanzuro:

 

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, n’ubundi twari dusanzwe tuzi ko amahano yose atagira ingano akorerwa mu Rwanda atari wowe aturukaho. Ibohore kuri ako gatsiko k’abagizibanabi, utabare abanyarwanda katahwemye kurenganya maze urebe ngo Abanyarwanda baragukunda, bakitabira gufatanya nawe kubaka u Rwanda rujya mbere mu mahoro, muri demokarasi, mu bwigenge, mu butabera  no mu iterambere. Imana ikurinde.

 

Zelote Mahoro.

 

Commentaires: 175

  • loading
  • #175

    Vyvy (samedi, 17 mai 2014 08:29)

    Uwiyita ntureba se ahubwo ushobora kuba ubabajwe n'uko batakuvuze. None se niba batabivuze ubivugiye iki ko wumva mudakunze kubivuga? Ahubwo kamere yawe iranze!!! Abo wita abicanyi, ntiwasanga ubarusha kwica? Ahubwo n'uko muzi no gusakuza mubihakana ukagirango kubihakana bikuraho kuba muri abicanyi. Ntasoni ugira ahubwo.

  • #174

    ntureba se (lundi, 28 janvier 2013 13:58)

    aho mwabereye nibwo muvuganye umutima wogukunda igihugu kuko njye mubyukuri simbihamya ko ari ukuri ariko kimwe nuko byaba ukuri, ariko ubyuryo mwanabyanditsemo noneho ntamacakubiri mwashizemo, kuko ubu noneho ntimwavuzemo ijambo TUTSI CGmutangire mutukane, iyo umuntu 1 akoze ikosa ntabwo ari twese tuba turikoze iyo muvuga murirusange muradukomeretsa, kimwe nuko namwe ubwanyu muzi ko uruhande muherereyemo arirwo rwakoze bibi kurushaho ariko twe ntabwo tuvuga ko abahutu bose ari aba jenocideri,

  • #173

    patient (dimanche, 22 juillet 2012 18:37)

    MWARUBUGAMWE (PROPHETE) RWAMATIKU NAMWE NTOZO ZAGATURIKA MWE NDAVUGA ABAPADIRI KUBWA HABYARIMANA NTAMABI MWABONAGA CYAGWA MUVUTSE BUNO KUGOMA YA KAGAME? NZAHORA MBIVUGA MURI MBWEBWE ZOKURI SCREEN KUKO NTAKINDI MUSHOBOYE YARUBAKUYEMO MUREBA.

  • #172

    Musajya (lundi, 02 avril 2012 16:44)

    Abasagya kuzabategeka tubikyaye ku gakanu ni ibiyacyuu. Naho Dan Munyuza we mumlekyeee!! Anyways! Nizelako abacyikacyumu mwe mutavugaa!! Kuko twalabakijize intelahamwe zanyu zigiye kubamarahoo!! Abahutu mwebuwe nubwo muliyita powerful. Ibya Rwanda, Kongo, Tanzaniya tuabakoleye hamwe no mu bulaya na USA mlabiizii! Ntakyo gukyina rero rulabasekula aho mulihose!!! Mutahe muvewo vuba tutalalakala!! Mulekye kuguma hamwu nibyo bipadili byahunze kubelako byabuze ubusesalodoti!! Tulabasimiye kyane nukuli nimutahe HE azabaha akazi. Muli bensi kyane muli ulu Rwanda. Abacyikacyumu ntibazabatuala akazi kuko ntibamenya english kandi nibo kibazo cyacyu twese hamwe. Tuzabacyecyekesha nibanga nabo tubasekule nkuko babizi turabsekula nabo.

  • #171

    Nzitonda (jeudi, 01 mars 2012 13:44)

    Muravuga ariko n'uko mwikunda!ubu koko iyo muvuga amahano yabereye mu Rwanda ko mutavuga ABARUNDI FPR yicyiye mu mutara kandi bitwa impunzi bakabura nubatabara kandi HCR yaribazi?Kagame weeee,n'ukuri impfizi yigaje yimya izindi zibona.Ibereho sha.None se ninde wagushobora? ariko kandi umaze kuronka ubuhanuzi bwinshi amaherezo Imana izabikubaza.

  • #170

    RUTAGENGWA (mercredi, 25 janvier 2012 20:26)

    GEN. IBINGIRA we icyo azize turakizi: Ngo kuva muri 1994 bamuhaye abarimu bo kumwigisha gusoma no kwandika ariko kugeza ubu byaramunaniye. Na n'ubu ngo ntazi gutandukanya inyajwi n'ingombajwi. No kuri telephone iyo umuhamagaye akubwirwa n'imibare iheruka numero zawe yafashe mu mutwe. Kumufunga siwo muti ahubwo nasubire kuragira inka mu mikeneke ya Mbarara. Ese ubundi hari inka iyobora izindi? KAGAME se we ubafunga abarusha iki ? Bose se si abashumba gusa bitoraguriye igihugu bamaze kwica Intwari Fred RWIGEMA ?

  • #169

    Zag (mardi, 24 janvier 2012 19:03)

    Polo ndamwiyiziye, izo ngegera azazikosora. Aho zahereye zica abantu! Erega ntamunu udakosorwa! buretse uzareba ibyo Polo ubwe tuzamugira.

  • #168

    nintarexxx@yahoo.com (mardi, 24 janvier 2012 10:58)

    Ariko kwandika nokumenya biratandukanye. Nibaza ukuntu uvuga ngo aba ba General bafunzwe bahanwa ibyaha bakoze nkaho babikoze aribo babyitecyerereje!!!! Ahubwo kagame akomeje kubahuma abayobya kugirango abatamuzi banvu ko haricyo ahinduyeho.
    Murabo bose afunze uretse kuba yarabakoresheje amakosa bakagaragara nabi igihe cyose ndunva bitabashuka ngo kagame noneho agiye gucyemura ikibazo cyubugme nibyicanyi mubanyarwanda. Ndashaka kubabwire ko ariwe wenyine mwicanyi bariya nabantu bamwunvira kubera gushaka kubaho. Mwokwitiranya Kagame.harumucyino arimo acyina muzawumenya. Muzabaze igihe Gen.kayonga yatsembaga abagogwe akabatwara ninka zabo kuri gahunda ya kagame hanyuma byashakuza, kagaqme akamufunga. Kubera ko yaramaze kurangaza abantu nimwabonye ko yahise amwohereza kwiga muri Amerika!!!hashize se kabire atabaye General? Ahubwo niba mwibuka kayonga yafugiwe igihe cyimwe na Ngoga, kubera ko Ngoga kagame atamushakaga yarafite umugambi wo kumwice ntimwabonye ibyamubayeho kandi we yararenganaga!!!! rero banyarwanda ntimugashukwe.Kagame ni umwicabyi kandi wabyiyemeje.Amayeri ye twe turayazi ntacyavuze. Ashatse yanabice kubera ko we ntamuntu akunda.

  • #167

    Magoyagi (mardi, 24 janvier 2012 08:57)

    Mugire amahoro. Mumbabarire ndandika duke kuko ibyo mfite nzi,numva, na bona birandenga.Ikibabaje ni uko mudatekereza ku kahise kanyu, ngo mukuremo amasomo abafashe kumva neza ibyo mubona ubu nabo muri kumwe abo aribo na amayeri yabo avanze mo ubugome, bitume mufata ingamba zifite inyungu rusange,abo mbwira bumvise abandi nabo bimenye.

  • #166

    mama gaju (dimanche, 22 janvier 2012 21:07)

    Erega boite noir ntago aliyo Kamara , nose se banze gukora iperereza batazi impamvu ? yaba LONI cg ABAFRANSA cg se nindi miryango irengera ikiremwa muntu !!!!kuba abafransa batarakoze , iperereza 94 / 95 / cg se no muli 2000 hali impamvu , byarabarebaga , kuko abantu babo baguye muli iliya ndege !! ndetse nako gasanduku ibyako byagumye kuba ibanga , nabo bakora iperereza bose ndetse ntibajya bakavugaho , abanyamerika balinumiye !!! ubu nibwo bahagurutse rero bashaka kurangiza iki kibazo !! Rahira mwene Nyirazuba ko atazabahagama !!! Mwishe umu rkistu gusa wubahaga Imana , ndamwibuka muli saint Michel , ntaterabwoba , kuko ntacyo yikangaga ntanicyo yishinjaga !! none mwe murasengera mububali nabwo mwavanguye . ngo mufite urusengero rwabayobozi da !!! Habyalima aliruhukiye , abana be bafite babaye abafransa . nyamara Kagame we ntagihugu kizaha status ya refugee muminsi ilimbere . Kame nimubona afunze Ministre Musoni azaba asigaje 2 weeks ngo abasilikali bamufate bamushyikilize ubutabera.

  • #165

    Umwanzuro kundege ya Habyara (samedi, 21 janvier 2012 13:10)

    #164 Ikikubwira ko boite noire y'iyi ndege idahari n'iki? Tegereza igihe pièces à convictions zizatangirwa ereka mwikwihuta uru rubanza ntaho ruragera!!!!

  • #164

    UMWANZURO kundege ya Habyara (samedi, 21 janvier 2012 12:51)

    Ni amayobera matagatifu, isi izarinda irangira bitazwi. Boite noire abayifite nibande ? uko bimeze kose si APR yayihishe. yahishwe soit n'abafaransa ou bien les exFAR.

    So, ntacyo bizatanga

  • #163

    genda Rudasingwa ntangiye kukwemera (samedi, 21 janvier 2012 10:02)

    Four Rwandan Generals Arrested on False Charges
    Dr. Nkiko Nsengimana for Salem-News.com
    FDU-INKINGI and RNC Statement on the suspension, arrest and detention of Senior Military Officers of Rwanda Defence Forces.


    Rwandan top military officials

    (LASANNE, Switzerland) - Three Rwandan generals and a colonel were suspended from duty and placed under house arrest on 17 January 2012. The defence spokesman, Colonel Joseph Nzabamwita, confirmed the suspensions, arrests and detentions of Lieutenant General Fred Ibingira (Chief of staff of the Reserve Force), Brigadier General Richard Rutatina (Chief of Military Intelligence), Brigadier General Wilson Gumisiriza (3rd Division Commander) and Colonel Dan Munyuza (Chief of External Security Service).

    According to the official statement of the military authorities, the four senior officers stand accused of having had illegal business dealings in the Democratic Republic of Congo.

    The suspensions, arrests and detentions of the officers has generated widespread speculation, with some citizens and foreign analysts speculating that the officers may have been involved in a plan to carry out a coup d’état against the dictatorial regime of President Kagame.

    We issue this statement to clarify the situation and to offer our opinion on the implications of this significant development for the people of Rwanda and the region.

    According to our investigations, the suspensions, arrests and detention of the four officers have nothing to do with any imaginary failed military coup d’état. Neither do the suspensions, arrests and detention have anything to do with the alleged illegal business dealings in the Democratic Republic of Congo (DRC). The truth behind the suspensions, arrests and detentions instead relates to the Rwanda Government’s long standing policy of aggression aiming to perpetually destabilize and exploit the Eastern part of the DRC.

  • #162

    Genda Rudasingwa ntangiye kukwemera 2 (samedi, 21 janvier 2012 10:00)

    This policy is implemented by arming and supporting proxy rebel groups and installing compliant civil authorities in the region. The rationale for this policy is to keep the DRC militarily weak and vulnerable to manipulation and blackmail, and to facilitate the illegal exploitation of its resources. As the proprietor of the major Rwandan business enterprises involved in business in Eastern DRC, President Kagame is the primary beneficiary of the Rwanda’s policy of subversion in Eastern DRC. Instability and volatility in the Eastern DRC serves the personal business interests of President Kagame and the strategic interests of the current dictatorship in Kigali.

    The maintenance of a chaotic, unstable and volatile atmosphere in the DRC makes it possible for President Kagame to maintain a military presence in Eastern DRC against the will and legitimate wishes of the people of the DRC and to operate freely in the areas as if Eastern DRC is not sovereign territory.

    In furtherance of the policy to continue to destabilize and exploit the eastern part of the DRC, President Kagame have over the recent past deployed large numbers of senior Rwanda Defence Forces personnel, including the above named four officers, on multiple missions into the DRC to organize the rigging of elections of local and regional government authorities. The four officers were jointly responsible for the plan. Unfortunately, the subversive activities of the Rwanda government and the frequent visits of RDF officers in particular came to the knowledge of DRC’s President Kabila. Armed with overwhelming evidence of the above mentioned subversive activities, President Kabila reportedly confronted President Kagame over the presence and activities of RDF officers on DRC territory.

    The alleged suspension and detention of the four officers aims to simply create a diversion because President Paul Kagame approved the operations and deployment of the four and many other members of the Rwanda Defence Forces in the DRC beforehand. The activities of the four officers on DRC territory would otherwise be an indication of Kagame’s loss of control over the army. The allegations of the officers’ involvement in business dealings with civilians in the DRC are a cover-up.

    The civilians (such as Mr. Safari, Mr. Mabati and Mr. Muzungu) who have been arrested alongside the military leaders are local administration officials and not businessmen. If anybody ought to be held accountable for crimes relating to smuggling from the DRC and the illegal exploitation of the resources of the DRC, it should be President Kagame, the employees of his personal businesses and his close business associates. Private companies owned by President Kagame or by very close business associates of General Kagame are still operating between Rwanda and the Eastern DRC.

    We have no doubt that the suspended military officers will, in conformity with past practice, be quietly released and reintegrated into the military as soon as international attention towards the illegal activities of the Rwanda Government in the DRC wanes. General Ibingira was similarly put under house arrest in 1995 after the Kibeho massacres of internally displaced persons for which he was responsible.

    We take the opportunity of these recent developments to reiterate our opposition to President Kagame’s use of the institutions and instruments of the state to promote his personal business and financial interests. We also once again draw to the attention of the people of Rwanda, the peoples and governments of neighboring states and the wider international community to the grave consequences of the Rwanda Government’s campaign of destabilization and exploitation of the DRC.

    We call upon the international community to condemn President Kagame’s policies of subversion against the DRC. These policies perpetuate instability and suffering in the DRC, continue to poison relations between the peoples of both countries and future generations and are such counter to the long term interests of the people of the Great Lakes region as a whole.



    Lausanne, Switzerland
    Dr. Nkiko Nsengimana
    Co-ordinator,
    FDU-Inkingi Co-ordination Committee



    Washington D.C., USA
    Dr. Theogene Rudasingwa
    Co-ordinator
    RNC Interim Committee

  • #161

    Mineral or something else!? (samedi, 21 janvier 2012 09:38)

    Three top Rwandan military generals and a Colonel were yesterday suspended from the national army and placed under house arrest for alleged “indiscipline”.

    Highly placed security sources told this newspaper that the quartet was earlier in the day summoned and questioned for hours by the Chief of Defence Staff, Lt. Gen. Charles Kayonga.

    A military radio message was afterward reportedly sent out on orders of Gen. Paul Kagame to inform all Rwanda Defence Forces (RDF) commanders and troops about the officers’ alleged questionable businesses dealings with the Congolese neighbours.

    As President, Gen. Kagame doubles as the Commander-in-Chief of the country’s armed forces. The officers who have been confined are Lt. Gen. Fred Ibingira, the chief of staff of the Reserve Forces; Brig. Gen. Richard Rutatina, the military intelligence chief; Brig. Gen. Wilson Gumisiriza, commander of the RDF’s 3rd Division and Col. Dan Munyuza, head of external Intelligence.

    Rwandan military Spokesman, Col. Joseph Nzabamwita, last night said investigations are underway to establish the veracity of the allegations against the four accused.

    “The RDF leadership suspended and placed them under hosue arrest as investigations are conducted into their suspected business dealings with civilians in the Democratic Republic of Congo,” Col. Nzabamwite said by telephone last night. “That is the indiscipline we are talking about.”
    Share This Story
    3Share

    The Colonel declined to specify the questionable business engagement, but ruled out the possibility the officers could have tapped Congolese gems.

    It is not clear if the accused would be tried in a military court.
    Insiders say the three generals are seen within RDF ranks to have had close working relations with renegade Rwandan generals; Kayumba Nyamwasa (former High Commissioner to India) and Patrick Karegeya (former intelligence chief), both exiled in South Africa. On the other hand, Col. Munyuza had hitherto been understood to be a Kagame loyalist.

    He and general Rutatina, who is also Kagame’s advisor on security matters, were both promoted to their present positions only last July.
    The Rwandan army dismissed as “useless rumours” allegations that yesterday’s swift action was prompted by suspicions the officers involved in subversive activities - and not just illegal businesses with Congolese civilians. Generals Nyamwasa and Karegeya are said to head a rebel outfit with an operational base in DRC.

    Nyamwasa has twice survived assassination attempts in South Africa and his wife cited the hand of Kagame’s government in the June 2010 shooting, something Kigali vehemently denied.

    The runway officers are accused of plotting to topple Gen. Kagame’s regime that they accuse of being a dictatorship. The country’s intelligence agencies suspect emissaries or accomplices of the renegades could be behind the recent periodic deadly grenade attacks in the capital.

    Kagame and the defectors were once close allies, but have in recent years fallen out due to differences over the country’s governance.

  • #160

    More about the 4 Afandis (samedi, 21 janvier 2012 09:06)

    Arrested Rwandan Generals are being tortured
    Sources in the UPDF and RDF reported that the four generals in Rwanda that have been arrested was falsely reported as being arrested for questionable dealings in the DRC but in reality they were arrested due to the fleeing of 600-800 soldiers in December 2011.
    The arrest of these Generals and the Colonel has led to them being tortured by General Charles Kayonga army commander supervised by the commander in chief General Paul Kagame.
    According to sources near the situation Colonel Dan Munyuza is reportedly being tortured worse than the other Generals in the last 24 hours due to being head of Foreign Intelligence for the RDF and not providing information asked of him. He failed to find the whereabouts of the soldiers who left with their weapons and their Battalion Commander. He worked closely with General N. Kayumba from 1990 to 2000 and was under his command the entire time. Due to this relationship with General Kayumba, President Kagame does not believe these Generals to be telling the truth about the missing battalion.
    President Kagame has been visiting Uganda over the last few months in order to locate the missing battalion. President Kagame visited President Museveni of Uganda over the Christmas holiday in order to seek the assistance of President Museveni and the UDF in locating the missing battalion but failed to do so. Upon his return to Rwanda, President Kagame deployed RDA soldiers to the Uganda/Rwanda border in Muvumba, Nyabweshongweizi, all near AKagera National Park. They camped there for 5-6 days then were withdrawn. The goal of the mission on the border was to detain the missing soldier in case they attempted to return to Rwanda. Kagame has been unsuccessful in this venture and has become increasingly frustrated with this situation which led to the arrests of these four Generals.
    General Wilson Gumisiriza of the RDF is the Division commander of the western Province which hosted the battalion that went missing. He is also being tortured due to not providing information.
    General Fred Ibingira, who is Head of the Reserve Force, was asked to intervene in finding out the location of the battalion. He was unable to locate the missing soldiers and was subsequently arrested.
    General Richard Rutatina, Director of Internal Intelligence and brother to Gen. Kayumba wife, has also been detained on the same charges. He is also being tortured in order to obtain information.
    It is believed that these three Generals and the Colonel were arrested due to their close relationship with General Kayumba who lives in exile in South Africa. General Kayumba has survived two attempts on his life believed to have been ordered by President Kagame, of which President Kagame denies.
    General Fred Ibingira was the Commanding Officer of the 157th Battalion in the 1990’s and worked closely with General Wilson Gumisiriza during that time. Due to their close relationship President Kagame believes both men have vital information on the whereabouts of the battalion and are not providing it.

  • #159

    KAYIHURA (samedi, 21 janvier 2012 06:39)

    Hali uwatubwira amakuru nyayo yaho ikinyamakuru UMUVUGIZI.COM CYABA KILI? BARAGIFUNZE? ABANYAMAKURU BAGIKORAGAMO BABALIZWA HEHE UBUNGUBU?

  • #158

    None (vendredi, 20 janvier 2012 19:31)

    Mafurebo iyo ugiye gufata ifoto urebesha yombi? Cg se iyo ugiye kurasa ubigenza ute?

  • #157

    @kajisho (154) (vendredi, 20 janvier 2012 18:03)


    N'ako kamwe usigaranye kagomba kuba gatangiye guhumbaguza!!!
    Shakisha muganga w'amaso vuba na bwangu utari waba impumyi ya burundu!!!
    Ihangane ariko burya nta bahahira rimwe nk'abava guca imisigati!!!

    Mafurebo.

  • #156

    Babonangenda (vendredi, 20 janvier 2012 16:21)

    Nimwicecekere ntacyo murabona, mumeze nka babandi bishimiye ko raporo yasohotse ishinja aba FAR kandi atariko biri !
    Muzatinye umuntu wanyweye amaraso y'undi muntu ! kagame n'umwicanyi udashobora kubireka, niko yavutse n'ikivume.
    Biriya akoze n'ikinamico ry'abicanyi ! None se mwumvise yabafungiye he ? Harya ngo ni mungo zabo ?
    Uwo bita infungwa n'uba yabujijwe uburenganzira bwe bwose.
    Bariya se babujijwe ubuhe burenganzira mwambwira abandi ?
    Niba yagize ubumuntu ni kuki atafunguye INGABIRE Victoire ?
    Ahubwo mwitege amabi agiye gukora mu minsi ya vuba. Bariya bagiye mu mw'iherero w'ukuntu bagomba gukora gahunda yo kwica ziriya mfungwa zirimo na INGABIRE kandi muzabibona.

  • #155

    Tony Albert Habimana (vendredi, 20 janvier 2012 15:14)

    Tumaze iminsi tudashobora gusoma ikinyamakuru umuvugizi. Inkuru zirimo gucicikana ku mbuga za internet ziremeza ko abanditsi b'Umuvugizi baba barishwe cyangwa se baba brimukiye mu bindi bihugu,abandi ntibatinzamo guhamya ko baba barasabye imbabazi Kagame Paul bakaba barasubiye mu Rwanda. Inkuru iheruka ni iyanditswe na Amiel Nkuliza ariko na we abantu benshi bagerageje kumuhamagara ngo agire icyo atangariza abantu niba ibivugwa kuri Gasasira jean Bosco ari byo none yanze kwitaba telefoni. Uwagira inkuru nyayo yayigeza ku bandi.

    T. Albert Habimana

  • #154

    kajisho (vendredi, 20 janvier 2012 13:40)

    murarushwa nubusa ntabwo ibigambo muhuragura aribyo bizatuma Paul KAGAME atayobara abanyarwanda.Agati kateretswe n'Imana ntigahungabanwa n'umuyaga.

  • #153

    Polo (vendredi, 20 janvier 2012 13:11)

    Muli ibicucu. Mwese mbahaye iminsi mike.

  • #152

    inkotanyi y'amarere (vendredi, 20 janvier 2012 12:46)


    Aliko sha na ka fpr kacu twitangiriye murashaka kukduteraho ngo tugasangire? Kweli mwaturetse tukiriraho kabiri ku gashinga kacu twatanze mu w'abibumbye kagacamo, ko igihe cyo kwamburwa imbehe kizagera tukababisa!!!

    Erega inda zacu ntizihaga namwe abanyarwanda mujye mutwumva!! Tuba dushaka kubahaho, aliko bikatunanira ku bw'ibifu byacu byakwedutse cyane. Bityo rero nimutwihanganire tubicishe inzara natwe ntitwiyanze!!!

    Padiri na Pastor babadukomereze mu ivanjili ivuga ngo hahirwa abakene n'abababaye, n'abarengana, aliko hagati aho abatemera ayo mavanjiri tube twitamiriraho kabiri.!!!

    Ndabakunda cyane kandi mbashimiye kwihangana kwanyu no kwihanganira inda ya fpr, mwese abanyarwanda mubishimirwe. Muhumure abashonje bazahazwa n'abafite intimba bazayishira bamaze gupfa no knogonoka, mwe mutege amatwi padiri na pastor gusa (kuko bo dusangira akabisi n'agahiye ubundi bakabaheza mu icuraburindi ry'ikinyoma nk'icyacu!)

  • #151

    Martin Ngoga (Musundi wa nyina) (vendredi, 20 janvier 2012 12:13)

    Njye ndi so called Rwandan afande mubasigaye; nakora uko nshoboye ngatorokesha aba bafande bafunzwe; bwa kadogo mwe ni murase iyo milyango abo bagabo basohoke, ejo bazabaha amazi yo kunywe mumuhanda.

    NI IKINAMICO , NIMUHUMURE

    Ni munyumvire muka ibingira nawe agiye hariya akarira ngo KAGAME yamfungiye cyangwa yanyiciye umugabo , hahahhahahahhahahhahahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

    IBY'ISI NI AMABANGA
    AKAGABO GAHIMBA AKANDI KATARAZA
    UBUMBA ISI NTAKURURA
    INKONI IKUBISE MUKEBA UYIRENZA URUGO.

  • #150

    Ikinamico.com (vendredi, 20 janvier 2012 11:43)


    Kagame ngo asigaye akunda umusore witwa "atome" cyane kuko amwibutsa ubuhanga muli comedie. Aliko ikinamico rigira igihe. Buriya mwene rutagambwa se yibwira ko theatre ibaho ntirangire? Cyera yaravuyeho (cyangwa se vuba) tuzajya tumwibuka mu ba kinnyi b'abahimbyi b'abahanga, ntituzamwibuka mu ba perezida!

    Ikinamico Oyeeeee! Genda Polo ukinisha abanyarwanda ugakabya!!!!

  • #149

    Fils (vendredi, 20 janvier 2012 10:52)

    Reka twe gupfa ubusa banyarwanda kuko Kagame hamwe nabagenzibe n'umukino mushyashya bashyizee kwi soko,reka ngire icyo mvuze kur'uyu mukino nakwereke abakinnyi uburyo bahagaze mukibuga sinda wita footbool kuko ikina abakinnyi 11 naho uyu mukino n'urukerereza ukinwa n'umusifuzi Paul Kagome Umumenyereza Jemes kabarebe abakinnyi bamennyereye guseba KUnyungu za ba shebuja ni Lt General Fred Ibingira,Brig General Richard,BrigGeneral Wilson Gumisiriza,Colonel Dan Munyuza, Abo mubona bemeye kuba ibitambo ariko bibuke Mutoza uheruka kubavamo ubu akaba yibereye Africa yepfo General Kayumba nyamwasa, reka mbibire akabanga bakinnyi bashyashya aho Umuri gusema Imiryango yanyu kurya bwanjyenje Ngabo nimwe ni mirwango yanyu hasigaye ifirimbi yanyuma yashobuja ejo muzava imuhira mwinjira gereza maze amapeti yanyu babahaye mutayakore bigaragare.None namwe bafana b'urukino rwuyu munsi Bibaho ko Aba Genereaux Batautu bafungirwa rimwe?
    Reka turebe amaherezo yabyo,ariko ni Comedi itarimo ubwenge nabuke

  • #148

    Rwanda Rwiza (jeudi, 19 janvier 2012 23:32)

    Ifungwa ry’abasirikare bakuru: Perezida Kagame mu mukino wa politiki ngo agumane ubutegetsi!

    Nyuma yo kumva ihagarikwa mu kazi no gufungirwa mu ngo kw’abasirikare bakuru bakurikira:
    -Lt General Fred Ibingira: Umukuru w’inkeragutabara
    -Brig General Richard Rutatina: Yigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano.
    -Brig General Wilson Gumisiriza: umukuru w’ingabo mu karere k’uburengerazuba
    -Colonel Dan Munyuza:Umukuru w’iperereza ryo hanze
    Hari byinshi byavuzwe kuri iyo nkuru, ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko ari umukino wa politiki wo mu rwego rwo hejuru Perezida Kagame arimo gukina, uwo mukino awugirwamo inama n’umukuru w’iperereza ryose ry’igihugu (Director General of the National Intelligence and Security Services (NISS): Major General Karenzi Karake!
    Muti umukino umeze gute?
    Nyuma yo kubona ko ubutegetsi bwe bumerewe nabi umwami w’abidishyi (Kagame) yaratatse cyane ariko abasore yari yasigaranye nabo (bariya bafunzwe kongeraho Jack Nziza) ntibamukiza uruhu ahubwo baramureka rukomeza kumukanyaga, Kagame yabonye asumbirijwe yitabaje umwe muri ba basaza yari agiye kwivugana: Major General Karenzi Karake: a.k.a afande KK.
    Afande KK ni umuntu w’umuhanga cyane, ibyo yabigaragaje igihe yari muri GOMN na MINUAR mbere ya 1994. Ababizi neza bazi ko ariwe usa nk’aho yahaye intsinzi FPR, agatuma ishobora gucengera mu gihugu, no gushaka abantu bashya bayikorera ari mu banyapolitiki cyangwa abasirikare bo kwa Habyalimana ndetse tutibagiwe n’abantu bandi basanzwe baba abahutu cyangwa abatutsi. Ibi byatumye FPR igira amakuru ahagije ku butegetsi n’ingabo byariho icyo gihe, abasore bashya bajyaga mu nkotanyi, abacengezaga amatwara ya FPR mu gihugu imbere n’ibindi ibyo biyifasha gutsinda urugamba no kumenya uburyo ikina umukino wa politiki wariho icyo gihe.
    Ubu rero nyuma yo guhanwa azira ngo ”agasuzuguro”, Kagame yamugaruye ubu niwe uri kw’ibere, ibintu byose Kagame asa nk’aho yabimushyize mu ntoki. Yaje afite ingamba nyinshi:
    - Mu kugaruka yagarukanye ingufu ndetse agarukana amashagaga arimo kwigizayo abo batavuga rumwe cyangwa abo abona ko bari bagiye kumucisha umutwe ubushize. Abo ni ba Jack Nziza n’abandi.. birazwi ko ubu hari ihangana rikomeye hagati y’inzego z’iperereza mu Rwanda, aho buri wese aba ashaka gukora neza cyane ngo ashimishe Kagame cyangwa asebye mugenzi we bahanganye.
    - Akoresheje Madame Inyumba Aloysie nawe ufite ubuhanga mu gutera igipindi no gucengeza amatwara ndetse n’abamaneko ba za ambassade z’u Rwanda n’ibindi biro bihagarariye u Rwanda, bibasiye ibihugu by’i Burayi na Amerika bashaka abantu bahunze kera cyane cyane muri 1994, ntawamenya niba muri bo ntabakoranye na Major General Karenzi Karake kera akiri muri GOMN na MINUAR.
    - Ikindi yagiriyemo inama Kagame ni ukugarura ubucuti na Perezida Museveni wa Uganda byanze bikunze, kuko niwe muyobozi mu karere uzi u Rwanda neza kandi ufite imbaraga zihagije ku buryo yafasha abarwanya Kagame kandi Kagame ntashobora kumwisukira nk’uko yabikora ku bindi buhugu byo mu karere.
    -Ubu noneho kubera gushaka kugarura isura nziza y’u Rwanda nyuma ya Rapport Trévidic no gushaka gukomeza ingufu z’ubutegetsi bwa Kagame mu mahanga, Afande KK yaba yaragiriye inama Perezida Kagame yo kuba ashatse aho ashyira abantu batuma ubutegetsi bwe buvugwa nabi kandi badafite icyo bamaze kuri ubu. Ni muri urwo rwego rero:
    Lt Gen Fred Ibingira na Brig Gen Gumisiriza babaye nk’aho bashyizwe ku ruhande gato bakaregwa ibyaha bya nyirarureshwa kugira ngo Kagame yereke amahanga ndetse n’abamurwanya akenshi b’abahutu ko arimo gukora amahinduka, dore ko buri gihe iyo havuzwe abasirikare bari aba FPR bakoze ibyaha by’ubwicanyi hakunze kuvugwa Lt Gen Fred Ibingira kubera ubwicanyi bw’i Kibeho na Brig Gen Gumisiriza kubera ubwicanyi bwakorewe abasenyeri ba Kiliziya(soma ibikurikira kuri rwandarwiza.unblog.fr

  • #147

    uwayo (jeudi, 19 janvier 2012 22:18)

    zerote ndaguhebye pe. ngo bariya nibo babeshyaga kagame? none se nkwibarize:
    -discours avuga nibo bazimuhimbira yigamba ibyo yakoze nibyo yitegura gukora?
    nakwemerega ariko noneho ndaguhebye pe ahubwo mbona ariwe wari ubabereye cerveau akabaha mission yo gukora biriya none wabicuritse pe. cyakora ruswa niba ariyo baguhaye izarikora

  • #146

    Zelote Mahoro (jeudi, 19 janvier 2012 21:56)

    Mukomere bakunzi banjye, namwe mwese mumfana mubyo nandika hano kuri uru rubuga. Ninjyewe Zelote nshuti yanyu. Nanditse ngirango mbamenyeshe ko nababajwe na commentaire mumaze iminsi munyandikaho. Koko inyandiko yanjye ntiyashimishije benshi. Nshuti zanjye, kandi arizo nshuti z'u Rwanda ndabamenyeshako hari umurakare winjiye muri website yancu ya wwww.leprophete.fr maze anyandikira ibyo ntamuyumye, urya ntabwo ari njye Zelote, ni balinga. Mbabajwe n'igihombo ibyo bigambo byateje. Mukomeze kungirira ikizere , ni njyewe Zelote ukunzwe cyane mu rwanda no hanze yarwo.
    A bientot

  • #145

    Indagara=Abatutsi? (jeudi, 19 janvier 2012 21:17)

    ndabaza #122

  • #144

    Umu jeneral ugira 5 (jeudi, 19 janvier 2012 19:34)

    Ntabwo hafunzwe aba généraux 4, hafunzwe 5. Uwa 5 ni général Zelote Mahoro. Zelote yazize gusingiza uwo yibasiye kuva Umuhanuzi wabaho. Ibyo byamuviliyemo kwamburwa ikizere n'abakunzi be bamaze kumuvanaho amaboko.

  • #143

    @#116 (jeudi, 19 janvier 2012 19:31)

    Analyse yanyu yuzuye ubuhanga.Ngo kandi koko ijoro ribara uwariraye, ntawamenya ibyo mu mbere atarakandagiyeyo.Njye rero n'ubwo ntigereyeyo nkawe, mbona amateka ku isi yose yenda gusa, kuko kamere muntu ari imwe uretse udutandukanyirizo duto cyane;
    -Cyera abami bo muri moyen age iyo biyungaga, hari igihe umwe yabwiraga undi ati mpa umutwe wa runaka(umwanzi we) nk'ikimenyetso cy'ubwiyunge. Ni muri uru rwego mbona Besigye wo muri uganda yeguye ku milimo ye kuva aho PK yiyunze na M7. Ninaho kandi umunyamakuru Ingabire yarashwe sans suite, ba Kayumba bagabanya volume, umuvugizi ufata vacances...
    -Aba ba afande nabo bishoboke ko babarirwa muri uru rwego maze kuvuga bakaba baraciriwe urubanza na M7 kubera impanvu we wenyine na PK baba bazi.GUsa benshi batekereza ko ari ikinamico yo kuyobya amarari cg yo kwototera abandi bantu... nababwira gusa ko iyo umwa acteur akinnye role imwe inshuro nyinshi agera aho akayirambirwa iyo amaze kuba umu Star, akifuza kugira role principal...cg se akibwira ati ko maze kugira moyen kuki njye ntajya inyuma ya camera, nkaba realisateur...aba ba afande nabo rero iyi role bahora babakinisha bazagera aho bayirambirwe.
    -Mu butegetsi bw'igitugu, abashinzwe imirimo mibisha (basses besognes), baba bafite date de péremption kuko ubwabo baba ari des bombes humaines, kubera ibyo baba bazi.Bivuze ko ubakoresha iyo amaze kwikiza abo yikiza, ahita nabo abapangira kugirango batazamuvamo. Urugero natanga ni urw'umugabo witwa Beria wafashije Staline gukora purges mu ba cadres yarangiza nawe akamupangira. Uyu we yabimenye mbere ahita atamika Staline akantu ku bwenge, ariko nawe ntibyamubereye amahire kuko nawe bahise bamumukurikiza.

  • #142

    AGIYE GUPFA AKARUZIBIZA (jeudi, 19 janvier 2012 18:57)

    MUMAZE IMINSI MWIBAZA IBYA GASASIRA NUMUVUGIZI WE , GUSA IBYO MWAKOMEJE GUKEKA BYENDA KUBA BYO !!! UBU GASASIRA AFITE IBIBAZO BIKOMEYE , NYUMA YAHO AHEREWE UBUTUMWA BUKOMEYE BWO KWEGERA ABAYOBOZI BAKLURU BA RNC , AKABANZA KUBYEMERA AKANAHABWA AVANCE , UBU RERO AKABA ............................MUMUHAMAGARE ABITE CELL PHONE YE ARABIBWILIRA

  • #141

    Mwenesebahinzi (jeudi, 19 janvier 2012 18:46)

    Mr kagome must bear this in mind if he has any:"no situation is permanet and no dictator who stay forever!" turambiwe izikinamico za kagame zigamije guhitana bake. Nubwo nemerako abantu bashobora guhinduka nkuko st Paul wa Bible yahindutse, i am so skeptical about kagame about him changing. Ababajeneral n'ukuboko kw'iburyo kwa kagame. Kubafunga cg kubacira urubanza kwaba arukurwicira. Ibyaribyobyose irifungirwa murugo kwaba ngirwa bageneral n'ikinamico n'iyobya burari ngo abantu badakomeza kucisha munyurabwenge rapport ya Trevidic. Kagame na mushikiwazo bishimiye kuyuriraho batangaza ibinyoma mais nyuma basanze ahubwo ibaca amavi. Icyajyaga gushimisha abantu byar'urukumva ko ibingira yafunzwe kubera ubwicanyi bw'impunzi Ikibeio, gumiliza kubwicanyi bw'abasenyeri Igakurazo etc n'aho ibindi n'amagambo.kubari kurega Zelote guhinduka biragaragara ko batosomye ngo bumve aho aganisha! He is daring kagome, telling him to show that it is not a movie and show the next step which will show after all it was busines as usually. Zelote yateze kdi ataguranwa na kagame mbere y'uko yiha kubagira abere! Amahanga n'abanyarda turaziko ababagabo bataba abere kdi ntibakwandura basize sebuja wabo. Ahubwo twari dukwiye kugira abantu bakora analyse vuba bakareba aho ikinamico za kagame ziganisha. Nyuma yarapnro ya Trevidic mubyumweru bitarenze iki n'ikindi gitego ka game n'ikipi ye bitsinze! Koko ngo ubeshya kera ukabigira umuga ntumenye igihe wabeshye nigihe wavuze ukuri wageraho ukibeshya!

  • #140

    ONGERA USOME (jeudi, 19 janvier 2012 18:36)

    dmond
    (jeudi, 19 janvier 2012 15:53)
    Ariko mujye mwitonda cyane ! Cyane cyane wowe Zelote (niba atari bya bindi ngo usenya urwe umutiza umuhoro)

    Dore ibintu mugomba kumenya ku nkotanyi:

    a)Inkotanyi bivuga indwanyi y'imparabanyi, urwana umuhenerezo, akotana atitaye ku buzima bwe cyangwa ubw'uwo barwana.

    b)Inkotanyi zifata ubuzima ko ari intambara ya buri munsi,ihoraho, igomba kurwanwa buri munsi bityo...

    c)...zigahora ziteguye, ariyo mpamvu bavuga ngo zifite amayeli menshi, ariko yose ashingiye kubintu 3 by'ingenzi: SACRIFICE, MASTERY OF DECEPTION and DIVIDE AND RULE, )

    d) Inkotanyi iyo ziguye mu kibazo zihutira gushaka igisubizo, kabone n'ubwo byaba bisaba ko bamwe muri zo batanga ubuzima bwabo, bafata umwanzuro uko waba umeze kose. (Urugero rwa hafi ni Rose Kabuye bohereje kwifatisha kugirango bamenye ibikubiye muri dossier ya Bruguiere ibone guteshwa agaciro, kandi ibi birimo kujya mu buryo...)

    e)Iyo babonye uburyo bwo gukemura ikibazo, bareba niba ubwo buryo bubonetse nta kindi kibazo cyari gisanzwe bwabafasha gukemura en meme temps (killing two birds with a single stone)

    Ibi mvuze nabibayemo ! Bibafashe gusobanukirwa n'iri hagarikwa ry'aba basilikari. Ntabwo nemeranywa n'ababirebera mu mpamvu imwe gusa. Ntabwo ariko FPR Inkotanyi ikora.

    Hari impamvu nyishi:

    a)Igitutu cy'amahanga ku busahuzi bwo muri Congo (reba report ya ONU ya vuba aha, wongere usome inkuru igamije utegura abantu yo muri www.newtimes.co.rw yerekeye ko ngo 700,000,000 RwF zafatiwe kuri Airport mu byumweru 3 bishize gusa...)

    b)Kwereka abanyamahanga n'abanyarwanda ko Kagame agifite ingufu ku bantu bose ndetse n'abasilikare be kandi tukaba dufite ubutabera bwo kwizerwa...(gutanga gasopo !)

    c)Kwitegura ibizava muri iriya enquete ya Trevedic (reba amagambo ya Karugarama mu nkuru y'igihe.com ivuga ko missiles SAM 16 bari batunze n'ubu zigihari zibitse, zitigeze zikoreshwa...)

    d)Birashoboka nanone ko KAgame ashaka kubikiza, biturutse ku bwoba bwa coup d'etat afite bityo igisilikare kigasigaramo abantu bashya batari challenge kuri we cyangwa uwo azashyiraho w'umusivile.

    e)Bishobora na none kuba bituruka ku biganiro ubu arimo agirana na Museveni, Kayumba Nyamwasa, Karegeya,Tribert Rujugiro, Kajeguhakwa, Gasasira n'abandi...Cyane cyane ko aba basilikare bikomwe n'abantu benshi, harimo ibigarasha n'abahutu bari hanze...!

    f)Kurangaza abahutu bariye karungu, bakaba baretse gukomeza guhugukira iby'iriya report ya Trevidic (iyi yaba ari byproduct).

    g)Kuba hari abo bapanga gufungisha kimwe no kubona uburyo bwo kunyanyagiza maneko hanze (ziyita impunzi) kujya kwica bariya bantu barimo kubambika ubusa.

    Muri make impamvu ni nyinshi, hakenewe analyse (itari iyi ya Zelote) kandi idashingiye kuri hypothese imwe !

    Ariko icyo Kagame yiyibagije ni uko amaherezo y'inzira ari mu nzu: FPR IGOMBA KUVAHO BYANZE BIKUNZE NK'UKO MRND NAYO YAVUYEHO, KUGIRANGO TUBONE UKO TWUBAKA IGIHUGU KITAVANGURA, kuko FPR a miserablement echoue.

    Ejo bundi muri Serena aherutse kuvuga ko atezemera kumanuka mu bushorishori yicayemo...nanjye naramusubije nti <<twe abanyarwanda tuzakumanuramo ku ngufu, et le train est deja en marche>>.

    Mugire amahoro mwese !

  • #139

    shimwa (jeudi, 19 janvier 2012 18:27)

    None umugezi w'isuli waba ulimo kwisiba mukaba mubigira ibikino? Birabe ibyuya ntibibe amaraso

  • #138

    serge (jeudi, 19 janvier 2012 18:19)

    Zelote ashobora yataye umutwe cyangwa yiranza i Nyanza,yibagiwe inyandiko yirirwa yandika atuka president Kagame na bamufasha,reka amacenga yawe yo guteranya nimba hari cyaha bakoze ni mureke umubutabera bukore akazi kabyo naho mutabwemera kugeza amagingo aya baracyarabere naho abanyarwanda bakunda president ntabwo bazamukundikira kuriya gikorwa cyo gufunga bariya basilikare.

  • #137

    Kuli Edmon (# 116) (jeudi, 19 janvier 2012 17:53)

    Edmon, ndabona usobanukiwe nubwo hali aho amaze kubeshya ko uri i Kigali.

    Kubera nyine ko mbona usobanutse, wadusigulira impamvu hafashwe abantu 4 bose, bakomeye kuliya? Umwe cg 2 ntiabali bahagije kugirango dutangire kurondogora nkibi byatubayeho?

  • #136

    Edmond (jeudi, 19 janvier 2012 17:43)

    @#130
    Urakoze gushima, ubundi nakanditse ngashyira izi ngurube hanze, ariko akazi ngira ntikanyorohera, ubuzima hano i Kigali barabukomeje cyane kuburyo nta kindi ubasha gutekereza uretse gushaka igitunga umuryango....! Ibi kandi ni circonstances zashyizweho n'aba n'aya masiha ku bushake bwabo bagamije intego runaka...!

    Ariko icy'ingenzi ni ugutanga umusanzu ushoboye, tukavana iki igihugu mu kangaratete kimazemo imyaka hafi 22 yose, kabone n'ubwo byatwara imyaka 100, mfite icyizere ko FPR izavaho kandi nabi. Ndaguhamagarira nawe kugira icyo kizere no gukora uko ushoboye ngo ugere kuri iyi ntego !

    Urakoze !

  • #135

    Umusizi No 122 (jeudi, 19 janvier 2012 17:43)

    Nibahari nuwanditse izina ryawe atari wowe, uyu muntu mwarabanye, kuko azi imvugo yawe. Gusa aho guseka njye ndarize, Nibajije ikibazo nti Kuki abantu nkaba badahora ahabona? Ese buriya iriya mvugo itwaye iki? wasanga hari abatanze akayabo k'imisoro yabanyarwanda ngo babakize umushenzi yabavuze nabi!
    Nakera habagaho urwenya abantu bagaseka, kuki abanyarwanda bumva ko ibyiza ari uguhora abantu bakunje agahanga! indwara bita stress igiye kumara abanyarwanda, ubundi twaridukeneye aho duhurira tugaseka maze tukareka n'Abatwa bagashembana! ariko se waganira ute kdi baguteze icyumvirizo! N'ishyano..

  • #134

    @Edmond(#116) (jeudi, 19 janvier 2012 17:36)


    Nandika Comment yanjye (#132),nari ntarasoma ibyo wanditse!!
    Ndagushimye rwose uzi gushishoza.Iyaba benshi twari tumeze nkawe,abagwa mu ruzi barwita ikiziba baba bacye!!
    Nkwifurije ubuzima burambye!

    Twarabamenye.

  • #133

    #122 #124 (jeudi, 19 janvier 2012 17:30)

    JUST TO TELL YOU THANK YOU

    Ryari rirenze ntamwenyuye none uriya musizi anshubije ku isoko, anyibukije INDYOHESHABIRAYI, BARYOHEWE UBUDASIGAZA na BANGAHEZA.

    BIG UP BEN JAH!

  • #132

    Mwitonde!! (jeudi, 19 janvier 2012 17:26)


    Nk'uko byavuzwe na benshi,maze kumva ibyavuzwe n'umuvugizi w'igisirikare cya Kagame nsanga ibi bintu ari icyo abafaransa bakunze kwita:"une comédie de mauvais goût!!"
    Mwitonde rero kandi mushishoze mutagwa mu mutego w'umwanzi!!!
    Batubeshye kenshi bakeka ko aribo bazi ubwenge bonyine, ariko igihe kirageze ngo bumve ko tutakibeshyeka!!!.Ahubwo tugomba gukora ibishoboka byose ngo bajye bagwa mu mutego bitegeye ubwabo!!Kandi mubona ko muri iki gihe "bishya bishyira Bishyito!!"

    Twarabamenye.

  • #131

    kagame (jeudi, 19 janvier 2012 17:26)


    Mr Bean alias pilato arongeye arababonye!! Sha arabamarira ku icumu maze ndore!!! Mwene rutagambwa ubu ibyo musome we yabirezne ubu ageze muli comedy y'ubutaha agitohoza neza uko azapanga abakinnyi afashijwe na J Nziza

  • #130

    @116 (jeudi, 19 janvier 2012 17:26)

    Nkunda umugabo ntacyo ampaye.Ufite mumutwe hazima wowe 116.i rwanda rubuze abantu nkawe

  • #129

    ikibazo (jeudi, 19 janvier 2012 17:21)

    Hafunzwe abajenero 5 ntabwo ari 4, nkuko mubivuga. Ngaho nihagire utanga izina ry'uwa gatanu?

  • #128

    Iratwumva Christian (jeudi, 19 janvier 2012 17:19)

    Yego biriya ni byiza, ariko ni agatonyanga mu nyanja. Ibibi byo mu Rwanda ni byinshi, kubivura ntibyoroshye. Mwicuze, mureke ubugome n'ikinyoma, atari uko mwanze gusangira, ahubwo ko mwemeye ibibi byanyu mukabireka burundu.
    Inzira iracyari ndende, abanyamujinya ni benshi.

    Imana niyo izabidufasha!

  • #127

    eddy murphy (jeudi, 19 janvier 2012 17:17)


    Bigeze bakubwira ko umu comedien w'umuhanga ajya abura udushya? Kagame asigaye yitwa "Master Comedy". Umuntu ukina mu bikomeye sha? muveho!!!!!!

  • #126

    Nzonnyo za Kagame (jeudi, 19 janvier 2012 17:13)

    Utazi inkotanyi arazibarirwa sha !!! Mbarimombazi ni umwana w`umunyarwanda kandi Hishamunda yari murumuna we.
    Tuba twiturije hano mu rwanda ariko tubona byinshi tukinumira mais mais(ariko,ariko,...but...but..) ngo abahigi bajya inama inyoni nazo zijya izindi. Tuzaba tureba ko ariya manyanga ngo ni amayeri atazazikamana. Subiri kidogo.

Loading

 

Uzaze Travels - Rwanda

 

Free counter and web stats

Pour faire UN DON en vue de soutenir les activités du Site www.leprophete.fr

Nos liens

Newsletter