mar.

17

janv.

2012

Urubanza rwa Bernard Ntaganda mu bujurire rwasubukuwe mu rw’ikirenga

Kuri Kagame  abanyapolitiki ba Opozisiyo  bakwiye kwemererwa gukorera mu Rwanda  ni abirirwa bacinya inkoro imbere ye, bakarara baririmba ibigwi bya FPR-Intore gusa !!! Ntaganda we yanze kuba muri bene abo, akwiye gushyigikirwa n'Abaturage bose !
Kuri Kagame abanyapolitiki ba Opozisiyo bakwiye kwemererwa gukorera mu Rwanda ni abirirwa bacinya inkoro imbere ye, bakarara baririmba ibigwi bya FPR-Intore gusa !!! Ntaganda we yanze kuba muri bene abo, akwiye gushyigikirwa n'Abaturage bose !


 Urukiko rw’ikirenga rwongeye gutangira kuburanisha urubanza rw’ubujurire rw’umukuru w’ishyaka PS Imberakuri, Bernard Ntaganda. Ntaganda yajuririye igihano cy’imyaka ine yakatiwe n’urukiko rukuru.


Urukiko rwari rwamuhamije ibyaha birimo kubiba amacakubiri no kubuza igihugu umudendezo, ariko Ntaganda ahakana bino byaha akavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.


Uru rubanza rwari rwasubitswe mu kwezi kwa 11 umwaka ushize kubera ikibazo cy’abashinjacyaha batari bahagije.


BBC yatangaje ko mu rukiko, Bernard Ntaganda yakoresheje umwanya munini anenga imyanzuro y’imikirize y’urubanza yafashwe n’urukiko rukuru; ari nayo yahereyeho ajurira.


Ntaganda w’imyaka 43 yabwiye inteko yari igizwe n’amacamanza batatu ko icyemezo cy’urukiko rukuru cyagendeye ku cyo yise “amarangamutima”.

Yasabye ko ibyavuzwe n’abatangabuhamya byateshwa agaciro ashingiye ko ngo ubuhamya bwabo butatangiwe mu rukiko kandi bwagaragayemo kwivuguruza. Ntaganda yagarararije urukiko amabaruwa avuga ko yanditswe n’abamushinje bemeza ko ngo bashyizweho ubwoba kugira ngo bamuhamye ibyaha. Uyu munyamategeko kandi yabwiye urukiko ko ngo atemerewe kubona abamushinjura kandi nyamara ngo yari yabatanze.


Ntaganda, washinze ishyaka rya PS Imberakuri, aregwa n’ubushinjacyaha gukoresha imvugo yavugiye mu ruhame “zigaragaramo amacakubiri, kuvogera umutekano n’amahoro by’igihugu ndetse no kujya mu bikorwa by’imyigaragambyo itemewe n’amategeko”.


Nyinshi muri zino mvugo arazihakana akemeza ko yazihimbiwe ariko n’izo yemera akavuga ko ngo zifatwa uko atazivuze.


Amwe mu magambo ashinjwa ni imvugo igira iti “Tura tugabane niwanga bimeneke”. Ubushinjacyaha buvuga ko iyi mvugo ihishe umugambi wo guhungabanya umudendezo w’igihugu ariko Ntaganda we asobanura ko ngo yavugaga ko ngo ishyaka rye niritemererwa kujya muri komisiyo y’amatora ibyari kuyavamo byari kuba imfabusa.


Ubushinjacyaha ariko bwo siko bubisobanura, buvuga ko ibivugwa na Ntaganda ari imvugo zigamije kuyobya urukiko. Ubushinjacyaha burega uyu munyepolitiki ko mu gukoresha zino mvugo zizimije, yashakaga kuvuga ko natemererwa kujya muri komisiyto y’amatora, ayo matora atari kuba kandi ko nta yindi nzira yari gukoresha uretse iyo guteza umutekano muke.


Ikindi cyaha Ntaganda akurikiranyweho ni icyo kurwanya gahunda za Leta agamije gutuma abaturage bivumbura ku butegetsi. Mu byo ashinjwa cyane ni ukunenga gahunda yo gutangiza za koperative zo kuzigama no kugurizanya (SACCO); ubushinjacyaha bukavuga ko ngo yahamagariye abaturage kuyanga ubwo yavugaga ko ngo bahatirwa kuyijyamo kandi nta bushobozi bafite. Ariko ibi Ntaganda arabihakana akavuga ko ibyo yatangaje byashingiye ku “isesengura” yakoze kandi ngo ryamweretse ko abakozi ba za SACCO bakora nabi.


Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko inyandiko Ntaganda yahaye urukiko z’abamushinje ubu bisubiyeho, nta gaciro ngo zikwiye guhabwa kuko zanditswe nyuma y’urubanza kandi ubuhamya bw’aba bantu bukaba bwari bwarabanje gushyirwaho umukono na ba nyirabwo mbere y’uko babutanga.


Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko nanone ko Ntaganda atigeze yangirwa gutanga abamushinjura nk’uko abivuga, busaba ko igihano yahawe cyo gufungwa imyaka ine kigumaho.


Ntaganda yakomeje guhakana ibyaha byose ashinjwa, akavuga ko bigamije kumubuza gukomeza imirimo ye ya politike irimo no kuziyamamaza mu matora ataha y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka wa 2017.


Iburanishwa ry’urubanza ryabaye risubitswe, rikazongera gusubukurwa tariki 05 z’ukwezi kwa gatatu.


Source : Igitondo.com

 

Commentaires : 36
  • #36

    nana (samedi, 21 janvier 2012 05:00)

    We are with you! We know that you are taking a huge risque for Rwanda and its occupants. We are extremely thankful, and we pray for you.

  • #35

    Réconcilié (mercredi, 18 janvier 2012 20:59)

    Birakwiyeko abanyarwanda tub'umwe twari dukwiye kurenga ikibazo cy'amoko tugahuriza hamwe kubaka urwatubyaye.

  • #34

    IMANA IRACYAKWIHANGANIYE - UJYA UBYIBAZAHO SE - PART 2 (mercredi, 18 janvier 2012 09:21)

    READ PART 1(# 33)

    None namwe ngo INZU MWIYUBAKIYEEEEE ----MWARAZAMUTSE NTIMUZIGERA MUMANUKAAAA ---- Ariko IGISHUSHANYO cgabajwe na NEBUKADINEZARI wagirango CYUBARARIWE NABURI WESE? Ndabaza ABO BANYAMADINI Bigize INTYOZA!! Hari ABASORE 3 BANZE KUCYUBARARURIRA BAJUGUNYW AMUMURIRO MAZE IMANA IABSANGAYO. Dan.3

    ** BANZE MPEMUKE NDAMUKE IMANA NIYO BASHYiZE IMBERE BABIKIWE IKAMBA RYO MU IJURU ATARI Iryo MURUGWIRO cg KIMIHURURA Kandi YARABATABAYE. Mwe MUZATABARWA NANDE?

    MWIBONA BIGENDA NEZA KUKO HEJURU HARI IRI KUKUBARIRA IMINSI KUKO WANZE KUYUMVA YENDA ni EJO nkuko wabyifuje.

    - MWE MWAROKOTSE IMPANDE ZOSE: Cyagihe harya mwabigenje mute? MWARIHISHE CYANE. SIBYO? Kubwanyu hatya MWAROKOWE na KAYUMBA na KAREGYEYA n'abandi? None ko BARI KUBATERA IBISASU se kandi byagenze bite? SIBO ni IMANA yabongeje IMINSI ngo AHARI MUGIRE GUKIRANUKA, none ko MWANZE MUKABA MUHISEMO GUSUBIRANAMO NO KWANGANA NO GUHIGA ABO MWITA ABANZI BANYU kandi MUKANTAGANZWA D yari YABUNZE? KUKO MWEMEYE KUGWA MUMUTEGO WO GUSHINJA IBINYOMA? Aho IBIZAZA MUZABIGENZA MUTE? Nyamuna MWIHEMUKA KANDI Imana yabarokoye Yaribatezeho :AMAHORO, URUKUNDO NIBIBURA UZAKURIKIRA ABANDI KUKO SUKO WARI MWIZA KUBARUTA. Byibazeho.

    MWESE NGO MWATSINZWE ndababwira nte ko INTIMBA IGIYE KUBASHENGURA: Reka mbabwire ko GUTSINDWA KWANYU ARI UMUGISHA kuko UMURENGWE WABASHIZEMO igihe mwirirwaga MUSAKUZA ngo KINANI napfa IMPUNZU zizavuga, HARYA NTIMWAZUMVISE mu mashyamba ya KONGO cg MU ITANURA RYA KIBEHO(Muzabaze IBINGIRA niba mwaribagiwe) amahanga yose areba babaseka? N'abe n'abandi bagize Gihamba MWE MUZAHAMBA ABANYU RYARI? Ariko NTIMUBONA KO UBWENGE BUZA UBUJIJI BUHISE? Mubaze RUKOKOMA!!

    Reka ndangize nibwirira ababa HANZE: Abanyarwanda baba MUGIHUGU batangiye Gusabana abageni, BARAHANA INKA, barashyingirana, BARASABANA UMUNYU, N'IBINDI, ariko ngo ba DIASPORA da nako numva ngo ni IBIGARASHA n'INTORE: Ayo MAZINA IMANA IYANGA URUNUKA kuko IZAKUABAZA aho wabivanye. Uzabazwa ibyawe gusa si IBYUGUTUMA n'UGUTOZA. MWANZE KUMVIKANA, Muryana, Muracengana...AYIIII, Amahanga amaze kubamenyera KUBUBI BWANYU Not UBWIZA GUSA. Izindi COMMUNITIES zigira Imishinga naho MWE, MURACAGAGURAAANA AYIII. GUSA NAMWE NTACYO MUZIBUKIRWAHO KERETSE UBUGOME BUBUZYE MUMITIMA, BIZATUMA KANDI NTACYO MUGERAHO KUKO IMANA ZIABARWANYA, Muzahaha NTIMUZARONKA, Muzahora kuri za AIDE SOCIALES aho GUTERA IMBERE. Mushaka mwava mumatiku MUGAKUNDANA.
    REKA MBAREKE ARIKO NTI:Psalm 14:1-7:
    1.The fool hath said in his heart, there is no God. They are corrupt, they have done abominable works, there is none that doeth good. IBISIGAYE UBYISOMERE.

    UNDESTANDINGS!

  • #33

    IMANA IRACYA KWIHANGANIYE - UJYA UBYIBAZAHO SE? PART 1 (mercredi, 18 janvier 2012 09:20)

    IMANA IRAVUGA ITI: Urabikoraaa nkakwihorera ukagirango Mpwanye nawe,ariko umunsi umwe NZABICISHA IMBERE YAWE UBIREBA. Kandi Bibiliya iti: Imana si Umuntu ngo Ibeshye kuko no kubikora izabikora.
    Ikongera ngo: Imana itinda kurakara ngo IREBE KO WA/NA KWIHANA... ariko twebwe turi COCORAAA, AMAGAMBO YO KUJOMBANAAA, Sha Irakwitegereza Umunsi YAGUSUBIRIJE MUNDUMANE Sinzi Uko uzabisubiza.
    INDEGE YABIJIJE ABANTU ICYUYA, yewe nabamwe BAVUGA KO NTACYARIMO cg ABAVUGA ko Harimo UMUGOME, NONE AGAHANGA KAHISHIJWE NIKI? Waryamye ugasinzira ko KARUGARAMA na MUSHIKIWACU bavuze ko: UMUKINO WARANGIYE(Game Over).
    Kuki MUTAKWIYEGURIRA IMANA KANDI KO IZAKUBICISHA IMBEREYE YANYU MWABYANGA MWABYEMERA.
    Ahio ntimubona ICECETSE Mukagirango IRASINZIRIYE?Muzabze abahunuzi ba BILI 450?
    *Urajya GUHAZWA(kumira Umubili wa YEZU) warangiza ukaza hano KUJOMBANA IBIKWASI, Iyo UKARISITIYA Umira IZAKUGARUKA - ubonye IBYO IKINISHA.

    *Abanyarwanda BANZE KWIHANA none MUHAGARARE IMANA IBASUBIZE mwa BISRAHELI mwe? Ahaaa. Sha harya aba ROMA bakumbakumba ISRAHELI IMANA yari yagiye he muri 70 AD? Harya ko BABOROZE IMYAKA 3.6 Imana yaratabaye? Wibwirako se ITABAKUNDAGA? Niyompamvu YISIGARIJE IMBUTO ngo BATABA nka SODOMA na GOMORA.
    None ABANYARDA BARAROKOTSE, barokoka AMACUMU ya JORIJI na KAJUGA, barokoka IMIJUGU JUGU Y'AMASUSU muri CONGO Byose Ninde wabigizemo URUHARE. Harya ngo hari ABAHAGARITSE iki harya? MWABIGENJE MUTE? IYO ITABYEMERA ninde mwarigusanga AGIKUMEKA?
    Harya Kuva KIBUNGO ukagera KINSHASA Uhigwa BUKWARE, abandi bifuza ko RUSINZI Icikamo 2 ngo MUSHIRIRE mu KIVU harya ni RWARAKABIJE wabambukije? Ni JOROME NGENDAHIMANA wabarokoye? None ko basize abo basangiye akabisi n'agahiye abandi Bakaba bagiye kuzabashirana aho bashiznwe KUBARINDA Muri 1930?
    ***IMANA NIYO YABIGIZE, NIBINDI MWITONDE GATO MUZA KUREBA UKO IBIGENZA. Indegeee, Indegeee Ninde WABUMBABUMBYE {(Kinani )} munda ya NYIRAZUBA? Ninde Wategetse ko Nahanuka agwa iwe MUGIKARI - Backyard? Ariko BANYARDA ko numva ngo muri 99% MUSENGA aho IYO MUSENGA MURAYIZI?
    IZA KUBIYEREKA RERO MUHAGARARE MAZE TUZAREBE. Mwagabanyije ayo matiku, UBURYARYA, IBINYOMA: Ijambo ry'IMANA rigira riti:
    - MWIJURU NTABABESHYI BAZABAMO NDETSE ABABESHYA BAGAKUNDA NO KUBIKORA. Reka Tureke Kuzarijyamo UGIRANGO SE BIZAGARUKIRA AHO ko IZANABIKWEREKA Ukuli hano MU ISI!

    KUBESHYA TUKABESHYA ISI YOSE muzi ko KUBESHYA ARI UKWICA ITEGEKO RY'IMANA. Mpemuke NDAMUKE? Igikombe cyacu KIRI HAFI KUZURA GUSA Nyamuna NIMUJYA KUGISOMAHO MUZAFATISHE YOMBI kandi MUZASHINYIRIZE MUSOMEHO MWIHANGANYE kuko Urwishigishiye ARARUSOMA. Umujinya w’UWITEKA UGIYE KUTUMANUKIRAHO.VUBA CYANE.
    Ariko n'ABITWA KO BAKORERA IMANA DA! Niko mwaba FARISAYO MWE, Musome Mat 23 MWUMVE UKO YEZU avuga? Muribeshya NTIMUMUBESHYA.
    Mpemuke NDAMUKE YABO ( ABAFARISAYO) yabatunze IMYAKA 3 gusa Nyuma YO KUBAMBISHA Uwaje KUBACUNGURA hanyuma BATANGIRA kwishyura ngo: AMARASOYE TUZAYABARWEHO N'ABANA BACU. Musome Deut 28 MUREBE URWO BAPFUYE!! Ko MUZA KUBAZWA AMARASO Y’ABANA B’IMANA MURI GUSHENGURA AKA KAGENI RA! Ba PADIRI, ba PASTORI na MWE BANYAMADINI: Mufate BIBILIYA MUNTOKI Mumenye UKO UWITEKA AVUGA:
    Ngo: UZI GUKORA NEZEA NTABIKORE BIMUBERA ICYAHA.

    Namwe MURAGERAGEZA GUSHIMISHA KAYIZARI (umwami KAYIZARI) ngo YEZU NABAMBWE NABAMBWE, ngo NTAWUNDI MWAMI MUGIRA KERETSE Umwami KAYIZARI w'ABAROMA, ngo YEZU nabambwe nabambwe AHAAAA Muza KWAMBIKWA UBUSA Ayo MASHAPULE N'ibindi MWAMBARIYEHO Imana irabishyira kukarubanda.

    Niba Ubona UMUYOBOZI cg undi AKORA IBIBI nawe uti: RATA ni AMAHORO NI AMAHORO: Uramushora UTIRETSE kandi MUZAHANWA KIMWE cg Umurushe GUKUBITW ANYINSHI kuko WAPFUKIRANYE UMUCYO IMANA yaguhaye nawe uti: IMANA WAYIHA RUSWA ikakubabarira Iryanone...IYO NDA MBI N'UBWO BUGOME Imana izabihana BYOMBI.
    Musome ZAKARIYA 3-4 (Ibice byombi) Murebe ukuntu IMANA izohereza UKULI kwayo Muri buri NZU ariko NGO IZABATWIKANA N'IBITI N'AMABUYE. Muhagarare rero.
    BAYOBOZI: Birashobokako Mukunze UBUZIMA BWANONE ( AHO GUPFA NONE NAPFE EJO), ariko EJO SI KERA NI EJO NYINE KUKO YENDA NONE WARIGUPFA RWIZA ariko EJO UZAPFA UBABAJWE UDASIZE ABANA BAWE: Ijambo ry'IMANA riti: MPORA ABANA GUKIRANIRWA KWA BASE( ese ibiba ntimubibona nibura NTIWAGIRIRA ABO WONKEJE)?

    IMANA IGIRE ICYO IKORERERA IMITIMA Y'ABANYARDA BABE ABANYAKURI. Ayo MATAGE(ETAGE) no kuba UMUGI UFITE ISUKU, uzabaze BABYLON ko yarutwaga na KIGALI! Yarasenyutse ndetse IMANA ITI: NTANUZONGERA KUYIBUKA cg ngo AYUBAKE UKUNDI. Harya BIBILI ntivuga ko YERUSALEMU yari INKUNDWAKAZI, Yasenywe n’AMAGINI Y’abaroma abagore babo babarya ivandu, batangira kurya n’INGOBYI(kimwe umwana aba afubitsemo munda yanyina). Bati: Tuzabibazwe n’abana bacu (BWARAKEYE BIRABA). Ndibuka abagore beza baguye CONGO batari abzi nuko Icyondo GISA. Nuko bari Babi kurusha abubu BABESHYA bakanabeshya ISI NZIMA?

    NEXT (PART 2)

  • #32

    @ (#26):Dushyire ibintu mu buryo!!! (mercredi, 18 janvier 2012 08:41)


    Mwebwe mwese abo Umuseke wabeshye ubarindagiza ngo ubuhamya bwa Ruzibiza kwari ukugirango yibonere viza,dore ubuhamya bw'umwimerere nk'uko yabugejeje kuri juji Trévidic mbere y'uko aza gukora ankeyi mu Rwanda:Abaririmbye insinzi nyuma ya raporo y'impuguke(Ndavuga Mushikiwazo et compagnie!) umenya barihuse nka yambwa yaje kubyara ibihumye!!!

    Ngaho nimwisomere:

    http://www.marianne2.fr/Rwanda-arretons-l-hemiplegie-_a197922.html

    Abagikomeje kuvuga rero ngo yisubiyemo,ni uko bafite ibyo bahisha,ariko bararushywa n'ubusa,ntakarakorwa!!!

    Mafurebo.

  • #31

    Ngezahaga Cyprien (mercredi, 18 janvier 2012 07:57)

    Ku biyitirira abakristu ba diocese ya Kigali:Rekambanze mbisuhurize,imana ibahe imigisha!Maze rero nagirango mbisabire mureke gutukisha abakristu muri rusange,ariko bynumwihariko aba diocèse ya Kigali.Umuktistu nyawe ntatukana, kandi by'umwihariko yubaha umusaserdoti wese iyo ava akagera!Nta ngirwamupadiri ibaho,kereka niba mufite ububasha bwo kuyirema,ariko nanone nubwo ubwo bubasha mwabugira ntimwarema Rudakemwa Cyangwa Habimana cyangwa undi wese waremwe n'Imana. Naho kubyerekeye ibyo aba bapadiri bandika kuri le prophète, niba mutari mwabimenya mubimenye,ni ibitekerezo byabo nkuko ibyo musenyeri Bimenyimana yanditse nawe ari ibitekerezo bye kuko atari inama nkuru y'abapiskopi yamutumye.Ku birebana n'ibyo bandika,ababigaya ni abo bikomeretsa kuko batinya ukuri nkuko umuriro utinya amazi!Ni abatazi inshingano y'umusaserdoti yo kuba umushumba mwiza uhangayikishwa n'intama ze, agaharanira ukuri n'ubutabera,akaba n'umuhanuzi mu bantu.Abakeka ko bariya papadiri bacu bakora politiki baribeshya kuko ntawe uharanira kuba depite, minisitiri,senateri cyangwa undi mwanya uwariwo wose w'ubuyobozi bw'igihugu,ahubwo bahangayikishijwe n'imibereho myiza y'umunyarwanda uwariwe wese,umunyarwanda wuzuye ,muzima mu bwenge no ku mubiri,umunyarwanda ufite uburenganzira mvukanwa bwa muntu bwuzuye.Icyo ni nacyo ba Martin LutherKing,ba Desmund Tutu,n'abandi bihaye Imana bagiye baharanira bamwe bakabizira.Ni nacyo Dalai Lama ubu wahawe igihembo cy'amahoro aharanira!Mureke rero apapadiri bacu bakore akazi nabo,kandi mureke gukomeza kuyobya Musenyeri wa Cyangugu. Ahubwo nimureke guhakirizwa ku butegetsi bwijanditse mu maraso no mu zindi ngeso mbi zose namwe mubaziho,nimureke kuba ba mpemuke ndamuke. Mureke iyo mvugorwitwazo y'amajyambere ngo mumaze kugeraho,na Herodi muzi muri bibiliya yari yarazanye amajyambere mu gihugu cye, tutagiye kure kandi ntabwo Kagame yazaniye abanyarwanda amajyambere aruta ayo Ghadafi yazaniye abanyalibiya cyangwa abanyafurika muri rusange.Ngaho rero nimuve ibuzimu mujye ibintu.

  • #30

    Ndasubiza 14 (mercredi, 18 janvier 2012 07:00)

    Sha muri 1959 ibyabaye nibiki ibyabaye 1962 na 1974 nibiki harya kuko bitiswe genocide niyo mpamvu munyandiko zawe wirengagiza kubivuga ukavuga ko fpr ariyo yakoze genocide sha usibye ubuswa ukoresha namaranga mutima yawe

  • #29

    Ngaho nimwisomere mureke kubeshyera FPR! (mercredi, 18 janvier 2012 06:46)


    Ubuhamya bwa Ruzibiza kuri Bruguiere bwari bugamije kwibonera VISA
    Hashize 16 hours Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 17/01/2012 . Yashyizwe ku rubuga na umuseke1 · Ibitekerezo 3
    Nyuma yo kwisubira ku buhamya Abdul Ruzibiza yari yahaye umucamanza Jean Louis Bruguiere mu 2008, ubuhamya yari yatanze mbere ngo bwaba bwari bugamije kwibonera Visa yo kwerekeza ku mugabane w’Uburayi kuri Ruzibiza.


    nyakwigendera Joshua Abdul Ruzibiza

    Muri raport y’abacamanza Trevidic na Natalie iherutse gusohoka, Ruzibiza yabajijwe aho yari tariki 6 Mata 1994 saa mbili z’ijoro, yiyemerera ko yari mu Ruhengeri n’izindi ngabo za RPA (RDF ubu)

    Mu gitabo yanditse mu 2005 “Rwanda. L’histoire secrete” no mu buhamya yahaye Jean Louis Bruguiere i Paris mu 2003, Ruzibiza yavugaga ko kuri iriya tariki yari i Kigali mu mupango wo kurasa indege ya Habyarimana.

    Ruzibiza yanditse mu gitabo cye ko kurasa indege byakozwe n’abantu bane, umushoferi, abarashi babiri, n’umusirikare wo kubarinda, ngo uwarashe akaba ari Captain Eric Hakizimana warashe iyi ndege ku ibaba ry’iburyo, maze Lieutenant Frank Nziza aba ariwe urasa iryafashe ku ndege. Akavuga ko yabyiboneye n’amaso ye kuko yari ahari.

    Mbere yo kwitaba Imana muri Nzeri 2010 muri Norvege, Ruzibiza yari yabwiye Trevidic ko igihe cy’iraswa ry’indege ya Habyarimana yari mu Ruhengeri, amwemerera ko umuntu witwa Frank Nziza yabwiye Bruguiere yaba ataranabayeho.

    Abajijwe impamvu yandikaga ibi binyoma yitaga amabanga yagize ati: “ Nashakaga guhungira i buraya, kandi nari nemerewe Visa muri ambassade y’Ubufaransa muri Uganda niba nari kwemera kuvugana na Bruguiere i Paris”

    Ruzibiza yongeyeho ati: “twaje kumvikana, ko kandi nzajya mvuga nk’umuntu wari uhibereye mu gihe indege yaraswaga” ni ibiri muri raporo yasohowe n’abacamanza b’abafaransa Trevidic na Nathalie Poux mu cyumweru gishize.

    Nyuma yo gukora iperereza imyaka itanu, Bruguiere yaba ngo atarabonye ibimenyetso bihagije byerekana ko indege yarashwe n’abasirikare ba RPA, bityo agahitamo kwifashisha umwe muri bo, Ruzibiza Abdul, nawe wiyemereye mbere yo kwitaba Imana ko yagizwe igikoresho na Bruguiere.

    Ruzibiza yisubiye ku buhamya yatanze bwambere ubwo Rosa Kabuye wari mu bashinzwe Protocol ya President, yatabwaga muri yombi kubera impapuro z’umucamanza Bruguiere.

    Icyo gihe mu 2008 Ruzibiza yabwiye RFI ko Rose Kabuye arengana, avuga ko yatangajwe n’amakosa yakozwe n’umucamanza wo mu gihugu giteye imbere.

    Jean Paul Gashumba
    UMUSEKE.COM

    Sangira n'inshuti iyi nkuruEmailFacebook

  • #28

    kirimobenecyo (mercredi, 18 janvier 2012 06:38)

    Yeeeeeeee! dore ubujigo weeeeeeee! agaterasi ngo kari kagiye kugifata mumatora nkaho twe twakoresheje amatora?!!! yewe muriga ariko kumenya bibari kure nk'ukwezi.

  • #27

    Gatarina (mardi, 17 janvier 2012 22:43)

    Yewe Bwana Nyakubahwa Ntaganda we, ihangane.

    Barakuboha amaboko, ariko umutima wawe ni LIBRE sha! Komeza wihangane, erega dore igihugu cyacu cyaramunzwe. Ariko nyuma y'ejo, uzaba ureba ukuntu uwo urimo ategeka kugutesha agaciro ari we uzaba uri mu mirunga... Uribuka Pasiteri na Misago ? Na we rwose ihangane muvandimwe.

    Benshi tuzi ko urengana. Ibyo bisahiranda by'ibisambo y'amasiha, bigufitiye ubwoba. Nta kindi bikuziza.
    Iyo ntekereza uko iminsi yicuma bagenda baguhimbira, numva mbazinutswe. Ariko Mana, ibi bikoko by'ibishorobwa biturimburiye u Rwanda, bizageza ryari? Dukomeje gutegereza umutabazi. Ariko Mana, ntutume dushidikanya ubuntu n'ubuhangange bwawe.Ubundi ukomeze abo bavandimwe bacu barimo kwicwa urubozo bazira ko bakunda abanyarwanda kurusha abanyenda mbi bihaye ubutegetsi batabukwiye.

  • #26

    YA NDEGE IRAVUGISHA AMANGAMBURE (mardi, 17 janvier 2012 22:17)

    UBU INTORE ZASIZIYE NIHO ZIBUTSE KUJYA MU BYAZISIZE NO NE ZIRI KUBUZA AMAHWEMO N'ABITAMBUKIYE! ngibyo ngukohttp://umuseke.com/2012/01/17/ubuhamya-bwa-ruzibiza-kuri-bruguiere-bwari-bugamije-kwibonera-visa/

  • #25

    ANC itandukanye cyane na FPR (mardi, 17 janvier 2012 22:07)

    Inkuluku site igitondo.com ivuga ko ANC NA FPR bihuje kubera ko byombi byibohoje! Nyamara nta ho bihuliye kuko FPR yo yateje genocide, ariko ANC ntayo yateje ,ahubwo yo kubera gushishoza no gushira mu gaciro yatumye haba IBIGANIRO HAGATI Y'ABAZUNGU N'ABIRABURA maze basasa inzobe urwikekwe kubeshyana no kuryaryana birangirira ho ibi ni byo bibura mu Kadomo

  • #24

    ABANYAATEGEKOBAZI ICYO BITA ARME DU CRIME (mardi, 17 janvier 2012 21:06)

    mardi, 17 janvier 2012 19:00)
    Kugira ngo mumenye ko Mushikiwabo yasimbukiye hejuru atazi uko umufaransa akora uzarebe ko bariya baburanira pilato kagame ko bazatanga ikirego cyo guhanaguraho abicanyi be kiriya cyasha k'indege!
    Ndakurahiye daa! Nabo bamaze kubona ko bahubutse none ubu barashaka kwisama basandaye! Abazi amategeko bazababwire icyo bita arme du crime!! muri iriya rapport yose ikintu kirimo gikomeye ni ukumenya intwaro yakoreshejwe amahano bikazafasha kumenya uwakoze amahano! Ibyo Mushikiwabo yarihanukiye abibwira isi yose ko bishimiye imyanzuro ! Ayinya , mube muretse murebe uko icyuya kizabarenga ! Gusa mbabajwe n'abanyarwanda birirwa bambura utwo bakoreye bakadushyira abatekamutwe ngo bari kubafasha kwica urubanza!!

  • #23

    TULIKUMWE (mardi, 17 janvier 2012 21:06)

    MUJYE KULI IGIHE.COM, MWUMVE IJAMBO LYA KAGAME KULI ULIYA MUJUJE FRANCAIS. ALIKO RERO ALIVUGIRA NYINE CYA CYONGEREZA NAMWE MU MENYEREYE. YOU CAN ACCEPT, I CAN'T ACCEPT.

  • #22

    Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo uhagaze ute ? (mardi, 17 janvier 2012 20:51) (mardi, 17 janvier 2012 20:53)


    “Ihamagazwa” rya ambasaderi Karegyesa ryaje rikurikira ikurwa mu Rwanda rya ambasaderi wa Afurika y’Epfo nawe wahamagajwe iwabo nyuma y’iburizwamo ry’umugambi wo kwivugana umunyarwanda Faustin Kayumba Nyamwasa wahungiye muri iki gihugu. Leta y’u Rwanda yashyizwe mu majwi kuba ari yo yari inyuma y’uyu mugambi ariko yo yarabihakanye ivuga ko “idashobora kwica abenegihugu” bayo.

    Kugeza ubu, Afurika y’Epfo nta mudipolomate iragena wo kuyihagararira mu Rwanda.

    Umuvugizi w’urwego rwa Afurika y’Epfo rushinzwe umubano mpuzamahanga n’ubutwererane, avuga ko kuba ambasaderi Karega atageza kuri perezida Jacob Zuma impapuro zimwemerera gukora nka ambasaderi atari ikintu kidasanzwe.

    Clayson Monyela yabwiye ikinyamakuru The Chronicles ko hari n’abandi ba Ambasaderi ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo “bagitegereje ibirori bazaheramo Perezida [Zuma] ibyangombwa byabo”

    Monyela akomeza agira ati: “Muri rusange ibi bishatse gusobanura ko Perezida afite akazi kenshi ku buryo atakwakira aba ambasaderi”.

    Uru rwego ruvuga ko igihe Ambasaderi Karega agomba gutangaho impapuro ze zimwemerera gukora nka ambasaderi kizagenwa bitewe n’imiterere ya gahunda za Perezida [Zuma].

    Umuvugizi w’uru rwego kandi yatangaje ko kuba ambasaderi Karega ari muri Afurika y’Epfo bikurikije uburyo bwemewe bwagenwe, bityo akaba ashobora guhura n’abanyarwanda.

    Yagize ati: “…[guhura n’abanyarwanda] byabaye nyuma yo kugisha inama umuyobozi w’urwego rushinzwe kwakira abashyitsi (protocol) rwa [ya Afurika y’Epfo] amusaba ko yabikora. Mbere yo gutanga ibyangombwa, ashobora kudahura na perezida cyangwa undi munisitiri ariko ntabujijwe guhura n’abaturage b’igihugu cye”.

    “Amakabyankuru adafitanye isano n’ukuri”

    Minisitiri w’u Rwanda w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo ntiyanejejwe no kuba ikinyamakuru The Chronicles cyaramubajije ikibazo cy’uko ambasaderi w’u Rwanda asa nk’udahabwa “karibu” muri Afurika y’Epfo.

    Nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza, Minisitiri Mushikiwabo, mu kugisubiza, yagize ati: “…Mugerageze kuba “serious” niba mugomba kwandika ibyo mubonye byose kuri kino kibazo; kubera ko mu bigaragara ari nta makuru ahagije mugifiteho”.

    Muri buno butumwa, yakomeje agira ati: “Kuba muvuga ko Amb [Ambasaderi] Karega ari muri Afurika y’Epfo mu buryo butemewe n’amategeko ntibyumvikana. Icyo nabasaba: mwirinde amakabyankuru adafite aho ahuriye n’ukuri ahubwo mushake amakuru y’ukuri ku mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo”.

    Cyakora, Minisitiri Mushikiwabo ni nawe uhararariye guverinoma y’u Rwanda nk’umuvugizi wayo akaba ashinzwe kandi asabwa mu rwego rw’amategeko gutanga ayo makuru y’ukuri mu rwego rwo kwirinda amakuru afutamye (inaccuracies).

    Aha, ikinyamakuru The chronicles kikaba kibaza niba kino kibazo kiriho kibazwa, kidafitanye isano n’icyo cyita “ukutumvikana kwa bucece” kuri hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo.

    Ariko nyamara, kuri Minisitiri Mushikiwabo, “uko bwije n’uko bukeye, ibintu bikomeje kugenda bijya mu buryo”.

    Agira ati: “Iyo hajya kuba hari ikibazo gifatika, sinareka kubivuga , gusa u Rwanda rubanye neza na Afurika y’Epfo”.

    “Umubano wifashe neza”

    Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aherutse kwitabira isabukuru y’imyaka 100 y’ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo.

    Iyi sabukuru yizihirijwe mu mujyi wa Bloemfontein tariki ya 8 uku kwezi.

    Ishyaka ANC ni ryo Perezida Jacob Zuma abarizwamo.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi y’u Rwanda ubwo Kagame yerekezaga muri Afurika y’epfo, rivuga ko umukuru w’igihugu yitabiriye ibi birori kubera umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

    Iri tangazo rigira riti "u Rwanda na Afurika y’Epfo bifitanye umubano mwiza kuva mu mwaka w’1994 ubwo ANC yajyaga ku butegetsi”.

    Ibi bisa nanone n’ibyatangajwe na Ambasaderi Karega uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu ubwo yavugaga ko “utubazo” twabaye muri politiki y’ububanyi n’amahanga tutahungabanyije umubano w’ibihugu byombi. Ati “Uruzinduko rwa Perezida Kagame ni ikimenyetso cy’uko ibihugu byacu byishimiye umubano urangwa hagati yabyo”.

    Ambasaderi Karega yongeyeho ati: “U Rwanda na Afurika y’Epfo bifitanye umubano ukomeye kandi ushingiye ku bwubahane cyane kubera ibyo duhuriyeho by’uko ANC na FPR [Inkotanyi] ari imiryango yaharaniye ukwibohora (kw’ibihugu byombi), ukugira icyerekezo kimwe ndetse n’ibibazo byenda gusa byo kugeza abenegihugu ku bwiyunge, kuzamura no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byacu ndetse no guharanira ishema rya Afurika”.

    Ikipe ya Igitondo.com & Agencies


  • #21

    Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo uhagaze ute ? (mardi, 17 janvier 2012 20:51)


    Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo uhagaze ute ?

    Tuesday 17 January 2012

    - Perezida Jacob Zuma yaba ahuze cyane ku buryo atakwakira Ambasaderi Karega

    Mu kwezi kwa kane umwaka ushize, Inama y’abaminisitiri yagennye uwahoze ari minisitiri w’ibikorwa remezo, Vincent Karega, kujya guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo. Ariko amakuru amaze iminsi mike agaragaye mu bitangazamakuru ni uko kugeza mu minsi mike ishize (binashoboka ko ari ukugeza ubu) uyu mudipolomate atarashyikiriza Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo ibyangombwa bimwemerera guhagararira u Rwanda muri kiriya gihugu.

    Bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bakorera mu buhungiro bashingiye kuri kino kintu, batangiye kuvuga ko ibi bigaragaza gukonja k’umubano hagati y’ibihugu byombi.

    Hejuru yo kuvuga ko Perezida Zuma yaba yaranze kwakira Ambasaderi Karega, abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baherutse nanone gutangaza ko iyi ntumwa ya Leta y’u Rwanda ihura n’abanyarwanda baba muri kiriya gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

    Kuba hari abakomejwe kwibaza ku kibazo cya Ambasaderi Karega ni uko kugeza kuri ubu nta birori rusange byo kumwakira Leta ya Afurika y’Epfo yari yakoresha nk’uko bisanzwe bigenda ku badipolomate bo muri uru rwego.

    Nyamara, muri kiriya gihugu ahakoresha inama zitandukanye, aho ahura n’abanyarwanda ndetse akanahura n’abaturage ba Afurika y’Epfo basanzwe, kandi ibi akabikora nk’umuntu uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu.

    Inama ya vuba nk’iyi aheruka gukora, ni iyabaye mu byumweru bibiri bishize, aho yahuye n’abanyarwanda babarirwa kuri 230. Gusa ariko, umubare muto w’abari bitabiriye ino nama, nk’uko The chronicles kibitangaza, bari bambaye udupira twanditseho amagambo arimo kunenga.

    Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza, ubwo yavugiraga kuri Radiyo Rwanda mu mpera z’Ugushyingo 2011, Karega yavuze ko abari bambaye turiya dupira turiho amagambo yo kunenga ari abatazi ibibera mu Rwanda.

    Ambasaderi Karega “ntabujijwe kuba yahura n’abaturage b’igihugu cye”

    Ambasaderi Karega yasimbuye Kamali Karegyesa Ignace wahamagajwe i Kigali kuwa 08 Werurwe 2011.

  • #20

    Impirimbanyi (mardi, 17 janvier 2012 20:31)

    Kubona umuntu nka Ntaganda uregwa icyaha cyo guhungabanya umutekano w'igihugu, ahabwa uburenganzira bwe bwo kuburana akanajurira birashimishije cyane. U Rwanda ni icyo bita ETAT DE DROIT.

    Ubu iyo bitangira cyera n'umuntu nka Kayibanda akaba yarahawe uburenganzira bwe, niwenda ubu aba akiliho. Nyamara ibyo ntawe ubyibaza kandi abakabibajije batabuze, ahubwo bilirwa basakuza babeshya ubusa.

    Niko Bernadetta we, irukana iyo mayibobo nubundi yibera mu muhanda ntacyo ikumaliye! Yewe gushyingira umushi weee!!!

  • #19

    Inkunguzi (mardi, 17 janvier 2012 20:29)

    PK Gaciro hamwe n'abasajya be wongeyeho abarenzamase na bakombambehe nabahezanguni be ni INKUNGUZI. Gaciro kaboko karekare kari hafi.... umusaruro ukazajya waboneka. Gaciro kuri muteremuko nakandoyi rugereste. Twiheshe agaciro dukuraho ziriya nyangabirama zakoze urwatubyaye munda

  • #18

    @umuvugizi.com (mardi, 17 janvier 2012 20:11)

    amakuru aturuka ahantu hizewe, yose ashobora kuba yarafungiwe mugatebo. ariko rero gasasira nakwizeraga, uramenye ntuzatatire ukuri rwose.

  • #17

    Karibwende2 (mardi, 17 janvier 2012 20:10)

    Umwaka wa 2012 uratangirana n’iyongerwa ry’umushahara wa mwarimu mu mashuri abanza ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), ku 10 % by’umushahara-mbumbe. Umutangizi wafataga ku kwezi frw 29.300 uzahuzwa n’agahimbazamusyi ka frw 12.500. Kuri iyo nyongera umutangizi azabona frw 44.000. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo watanze ikiganiro kuri “politiki nshya y’imishahara no gucunga abakozi ba Leta ngo bakomeze kuyikorera batanga umusaruro ushimishije”, yongeraho ko guhera muri Nyakanga 2012, abarimu bose bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazongererwa 10% by’umushahara-mbumbe kandi bakajya bazamurirwa umushahara buri mwaka.

    Kimwe n’abandi bakozi ba Leta, mu ntangiro z’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013, usibye abari mu bigo bya Leta basanzwe bahemberwa ku rwego (index value) rwa 400 na 500, nabo bazongerewa imishahara kuva ku barimu, unyuze ku bapolisi n’abasirakare ugere ku ntumwa za rubanda zizongererwa 33%. Kuri aba umushahara utari kumwe n’ibindi bijyana nawo arenga frw 850.000, mu gihe abakuriye ibigo nka Banki Nkuru y’Igihugu n’Urwego rw’Umuvunyi Mukuru bazakomeza ku frw 1.500.000 naho Minisitiri akava ku mushahara wa buri kwezi, wa frw 1.023.000 wo mu mwaka wa 1999 agashyirwa kuri 1.273.000 guhera muri Nyakanga 2012. Aha ntiharimo ay’imodoka n’ibindi bijyana nayo.

  • #16

    Musemakweri (mardi, 17 janvier 2012 20:01)

    Ndifuza gushimira abantu bashinze radio yiswe Ijwi rya rubanda. Ariko bakamenya iki: Mu gihe cyose umuturage atarashobora kuyikabuta atabanje kwiyandikisha kuri Internet ngo arihe, iyi radio izigumya ibe iy'abanyarwanda bari hanze, hapana iya rubanda. bakwiye rero kuzirikana kuri iryo jambo rubanda bakoresheje, bakarihindura cyangwa se bagakora ku buryo iba iya rubanda koko.

    Musema.

  • #15

    Bokande Ovibos (mardi, 17 janvier 2012 19:32)

    Mbifurije amaho namahirwe mwe mwese mubasha guhumura amaso mukabona mukakavuga ibirukuri ndetse nimvage ngarutse kubya Ntaganda nakomere siwe wambere uzira ubusa Masabonyangezi niwewagize ati ukuri niki ko ikinyoma cyanga cyikaganza ukuri mu rwanda rero tubayeho kuri siyasa mvuzeko nyuma yumuhanuzi dutegereje umucunguzi ni Ntaganda,Ingababire se cg dutegereze undi,...

  • #14

    INTWALI MU NTWALI (mardi, 17 janvier 2012 19:22)

    (mardi, 17 janvier 2012 18:47)
    ABANYARWANDA BOSE BAMAZE KUMENYA KO HABYARA ATA SHAKAGA KO HABA ABANYARWANDA BAPFIRA UBUSA CYANE CYANE ABATUTSI,FRED GISA RWIGEMA NAWE NTA MUNYARWANDA YIFUZAGA KO ABURA UBUZIMA NINAYOMPAMVU FPR ITERA BWA MBERE NTA BCIVILE YISHE KUKO RWIGEMA WE YASHAKAGA KUBOHOZA IGIHUGU KU NEZA N'IMISHIKIRANO! NTIBITANGAJE WE YARI AFITE UBURERE NA DISCIPLINE YA GISODA KUKO NTA MUNTU MUZIMA WARASA KU ABATURAGE MU ISOKO BADAFITE IMBUNDA NKUKO GACIRO YAGIYE ABIKORA ASIMBUYE INTWALI GISA RWIGEMA IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA! IYO IZI NTWALI ZOMBI ZIDAPFA NTA GENOCIDE YALI KUBA! LETA IGOMBA GUTEGURA UMWANYA WA HABYARA IRUHANDE RWA RWIGEMA KUKO BOSE UBU BAGIZWE IINTWALI

  • #13

    ndagaswi (mardi, 17 janvier 2012 19:14)

    ahaaa nashaka ayamanike da Paul ni we ugomba kudutwara mpaka nubwo atwicishije ubushomeri arko turi kumwe nawe

  • #12

    GUHUBUKA KWA MUSHIKI (mardi, 17 janvier 2012 19:06)

    Kugira ngo mumenye ko Mushikiwabo yasimbukiye hejuru atazi uko umufaransa akora uzarebe ko bariya baburanira pilato kagame ko bazatanga ikirego cyo guhanaguraho abicanyi be kiriya cyasha k'indege!
    Ndakurahiye daa! Nabo bamaze kubona ko bahubutse none ubu barashaka kwisama basandaye! Abazi amategeko bazababwire icyo bita arme du crime!! muri iriya rapport yose ikintu kirimo gikomeye ni ukumenya intwaro yakoreshejwe amahano bikazafasha kumenya uwakoze amahano! Ibyo Mushikiwabo yarihanukiye abibwira isi yose ko bishimiye imyanzuro ! Ayinya , mube muretse murebe uko icyuya kizabarenga ! Gusa mbabajwe n'abanyarwanda birirwa bambura utwo bakoreye bakadushyira abatekamutwe ngo bari kubafasha kwica urubanza!!

  • #11

    mahoro (mardi, 17 janvier 2012 18:51)

    Ntaganda disi,cyakora sha ntabwo ubutwari bwawe na Ndabaga buzapfa ubusa tubari inyuma n'intwaro turi hafi kuzifata tuzababohoza,nk'uko andi magereza mwagiye mwumva yafunguwe nta kitunaniye hasigaye gato gusa.Yewe weeeeeeeeeeeeeeeee,abacu mwe nimugire vuba mukome ku murishyo turaje n'urubyaro rwacu.

  • #10

    Kuri Zelote (mardi, 17 janvier 2012 17:55)

    Ikindi kigaragara muri iyi Raporo ni uko missile umucamanza Jean-Louis Bruguiere avuga ko yahanuye indege kugeza na n’ubu ikiri mu bubiko ko itarasandara.

    yagize ati : « Uruganda rw’abanyabinyoma rwasenyutse burundu nicyo ngirango Abanyarwanda bamenye…., Imyaka 17 y’ikinyoma igeze ku iherezo ».

  • #9

    Mukomerecyane (mardi, 17 janvier 2012 17:25)

    Munsubize, naho ubundi, biranyobeye:URWANDA na ETIYOPIYA, ntacyo abayobozi bapfana?Nonese, muri Etitopiya, ngo abaturage nibimuke, abanyamahanga bashore imishinga mu mirima yabo.Mu Rwanda, ngo nibahinge ibi bijyanye n¡inyungu za ba rwiyemezamirimo, nabo badasobanutse;ngibyo ibyayi iyo za Rutsiro, abaturage bari kwangara...abo muri butaro , ngo ingano, none bashiriye i Buganda!??''?????Ahaaa!!!!

  • #8

    Ariko ntimukabeshyere abakristu (mardi, 17 janvier 2012 17:25)

    Ku cyumweru i Kamembe misa irangiye hiriwe umwuka b'abakristu banengaga musenyeri Bimenyimana bibaza impamvu abaturage(abakristu) ba Cyangugu baherutse kugirana ikibazo gikomeye na leta ibabuza gusarura imyaka bihingiye maze musenyeri ntagire icyo abivugaho kugeza ubwo barenganurwa n'inkuru yasohotse k'urubuga rwa Internet www.leprophete.com ya padiri Thomas na Fortunatus maze leta yamara kubonako bayitamaje bavuganira abaturage igahindura imvugo bakemera ko dusarura imyaka yacu. Nyuma y'ibyo dore itangazo riri mumitima y'abakristu ba Cyangugu: Harakabaho padiri Thomas na Fortunatus mukomereze aho twagira mwebwe kandi Imana ikomeze itegure imitego yose mutegwa n'abasajya ba fpr. AMEN

  • #7

    Abakirisitu ba diyoseze ya kigali turamagana izi ngirwa bapadiri thomas na Rudakemwa (mardi, 17 janvier 2012 16:53)

    Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Cyangugu Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana yasohoye itangazo ryamagana ibimaze iminsi byandikwa n’abapadiri 2 baba mu Bufaransa bisebya u Rwanda. Musenyeri Yohani Damascene avuga ko Abanyarwanda badakwiye gufata ubutumwa bwandikwa n’abo bapadiri 2 nk’ukuri kuko batabitumwe na Kiliziya gatolika mu Rwanda.
    Ubusanzwe ngo birabujijwe ko uwihaye Imana akora imirimo ya politiki usibye iyo abiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bwa kiliziya.Ibyo bitandukanye n’ibyandikwa ku mbuga za internet n’abapadiri 2 bakomoka muri dioseze ya Cyangugu baba mu Bufaransa. Mu butumwa bwohererejwe Radio Rwanda na Musenyeri mukuru wa Diyosezi ya Cyangugu, buvuga ko ibyo abo ba padiri bandika bidafite aho bihuriye na kiliziya gatolika, ahubwo ko ari ibitekerezo byabo bwite. Abo bapadiri Thomas Nahimana na Fortunas Rudakemwa bashinze urubuga rwa Internet rubaho inyandiko zigaragaza ko mu Rwanda ari mu icuraburindi,nta cyiza kihaba. Ni narwo rubuga rwakoreshejwe gusohora inyandiko ziherekejwe n’amashusho y’urukozasoni yatumye uwari ministre wa sport n’umuco mu Rwanda Joseph Habineza yegura ku mirimo ye.
    Musenyeri Bimenyimana Yohani Damascene mu nyandiko ye anenga abo bihaye Imana kuko birengagiza nkana amateka yaroshye u Rwanda muri Jenocide. Urwo rubuga kuri ubu rukoreshwa nk’ijwi rya bamwe mu banyapolitiki bibera mu mahanga batemera ibyo u Rwanda rugezeho.
    Nyuma y’amezi ageze kuri 4 urwo rubuga rusomwaho inkuru mu Rwanda, nibwo bwa mbere umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Kiliziya gatolika mu Rwanda anenze kumugararo ibikubiye muri izo nyandiko. Ibi kandi biriyongera ku makuru yavugwaga ko hari bamwe mu bayobozi b’imiryango remezo muri diyosezi ya Cyangugu baba bigisha ubutumwa bwoherezwa n’abo bapadiri. Inyandiko ya Musenyeri Bimenyimana Yohani Damascene ikaba ije ishimangira ko Kiliziya Gatulika ikemanga abo bapadiri kandi itari kumwe nabo mu byo batangaza kuri urwo rubuga rwa interineti.



  • #6

    muhutukazi mugoyikazi (mardi, 17 janvier 2012 16:51)

    iyi nterahamwe ntaganda,muyicire uruyikwiye ariko kuki mutayiciriye urwo gupfa,ni nkurubanza rutegurwa rwa Thomas na Rudakemwa na Rusesabagina,bose nukubacira urwo gupfa nta kujenjeka mubantu bigisha ingengabitekerezo,zigishwa n,aba bahezanguni ba bahutu ngo ni ntarumikwa da,ibyo ninde wababwiye ko muzabirisha kuri iki kinyejana,tuzabakanda kugeza,mushizemo umwuka mwa nterahamwe mwe,sinzi impamvu baborora mwa mbwa mwe,abo mwishe ntago babahagije koko,murashaka kugotomera andi maraso,ayo mwanyoye muri 1994,amaze kubabana make mwa ngengera mwe.ibi birareba habyarimana emmanuel interahamwe,rusesabagina,condo,ndagijimana jean marie vianney,ndengeyinka barthazar,rusatira leonidas,bagosora,kabirigi,nsengiyumva,bizimungu kazimiri,ntagerura andre,thamas,rudakemwa,rusesabagina,agathe kanziga,na bandi baterahamwe mwese mwagaritse ingogo,

  • #5

    GISAGARA Charles (mardi, 17 janvier 2012 15:33)

    Mukomere Banyarwanda aho muri hose, ariko ndabwira abari hanze.
    Mwari muziko Kagame ari gutanga amfaranga ngo abanyamakuru batashye bagaruke kugirango abwire amahanga ko itangazamakuru ryigenga kandiko n'abamuhunze batashye!
    Gasasira n'abandi ubu bari munzira bataha. Nibatahe ntibazabona aho banyura nibashaka kugaruka.
    Abanyarwanda muzi kurambirwa vuba.
    Imyaka 30 ntabwo mwayimara kandi ndabona muzayirenza ni mukomezza za kwitwara uko mbabona

  • #4

    Umuturage gitarama (mardi, 17 janvier 2012 15:33)

    Mumushyigikire nyine kwavuga ibyo imitima yanyu yifuza kwavuga kwangisha abaturage ubuyobozi akaba aribyo namwe mushaka akavuga kumena amaraso nkibyo namwe mushaka se mwabuzwa niki kumushyigikira.

  • #3

    NZAMUGWINYUMA (mardi, 17 janvier 2012 15:24)

    NUKURI NTAGANDA ABANYARWANDA BOSE BARI BAKWIYE KUMUSHYIGIKIRA BAKAGERA IKIRENGE MUKE KO WE SINKIMUBARA MUBAZIMA. NDABIZI KAGAME AZAMWIVUGANA KANDI HANO MU RWANDA TWESE DUSHYIGIKIYE NTAGANDA WANZE GUKORERA MU KWAHA KWA FPR. TWABUZE UWAKOMA IMBARUTSO. NTAGANDA WE IHANGANE UKO UMUGABO AGUYE SIKO AMABYA AMENEKA.

  • #2

    Kariwabo (mardi, 17 janvier 2012 15:20)

    Ntaganda, Umuhoza, Mushayidi, Dr Niyitegeka...n'abandi abo ni abagabo ni intwari ntabwo barya iminwa kandi biyimeje guhangana n'ubutegetsi bw'igitugu batari inyuma y'ikibuga nubwo umusifuzi yabahaye itukura akababika muri Vestiaire ariko nawe arabizi ko batavugirwamo ko ahubwo atubiye gato bamuha imwe itazongera gutuma hari aho yasifura yewe n'uw'umudugudu ntibabyemera...nibuka Dr akasilikari kamwibeshyaho kuko kari akamotsi kamushakaho impamvu...kamusanga aho yaganiraga n'abandi kababihiriza ikirahuri ...arimuka aragahunga kiha kumujya inyuma dore ari byo byeze hari abakugendaho utarabahaye ako kukurinda...gasubiriye arakiyama...gatangiye kuzana iby'inka yarembye agakoma Urushyi kagwa iguhumura nuko abari aho bati ni urubaho akoeresheje abandi bati nahagarare yumve abantu biyenza bagorozwa igiti...ntiyaripfanaga nono abooreye gereza ... yaaa biteye agahinda...GACACA ISIZE UMUGANI N'UMUGAYO I RWANDA..MUKOMERE

  • #1

    rukara (mardi, 17 janvier 2012 15:09)

    None se igitondo na le prophete bipfana iki iyi nkuru ninde wayikopeye undi sha muri abo gucunguzwa niba atari ubujura bwinkuru ni ubufatanye mu kazi