lun.

16

janv.

2012

INZIRA KAGAME ASHOBORA KUNYURAMO AKEMURA IKIBAZO CY’IRASWA RY’INDEGE YA HABYARIMANA. Zelote Mahoro.

Aba bajenerari bombi bashobora kuba bari mu mazi abira! Mama se, bazemera kwibeshyera no kubeshyera abandi ?

 

Paul Kagame arabizi neza : Raporo y’ imyanzuro y’abahanga bo mu ikipe ya Juji Trevidic nta gisubizo nyacyo itanga, iperereza riracyakomeza, urubanza ruracyari inyuma ! Akamaro gusa Kagame ashobora guha iriya raporo ni aka: umuntu uruzi rutwaye agenda akubita amaboko n’amaguru hirya no hino ; iyo agize amahirwe agasumira nk’urubingo arwihambiraho, agahumeka cyane mu gihe agitegereje ko umuvumba urushikuza, ukamutwarana na rwo,  akarohama burundu ! Raporo ya Trevidic yabereye Kagame nk’urwo rubingo! Ikibazo umuntu yakwibaza ni iki: ubwo se Kagame azemera akomeze yituramire, ategereje ko ubutabera bw’Ubufaransa bumugenera urumukwiye? Igisubizo ni OYA: uko tubibona, Kagame azapfa ariko azabanza agerageze kugira icyo yabikoraho….!

 

1. Inzira ya mbere: Gutegereza uko ubutabera buzaca urubanza.

 

Kagame ntiyemera ubucamanza bwigenga, azi ko mu bihugu byose ubucamanza bukorerwamo n’Abategetsi nko mu Rwanda : “gutekinika amadosiye” , ukica uwo ushaka, ugakiza nyiramahirwe!

Ntabwo Kagame rero ashobora kwicara ngo atuze ategereje icyo Inkiko z’i Paris zizavuga kuri iriya dosiye yaka umuriro bigeze hariya.

 

2.Inzira ya Kabiri: Gukomeza gushinja Abafaransa kurasa iriya ndege.

 

N’iyo koko Abafaransa baba baragize uruhare runini mu kurasa iriya ndege, Kagame ntashobora kwibeshya ngo akomeze abashinje ku mugaragaro nk’uko byakozwe muri Raporo Mucyo, muri Raporo Mutsinzi, n’uriya mugore umeze nk’umusazi (Mushikiwabo ! ) akaba yarongeye kubikomozaho mu minsi ishize! Kagame ntashobora gukomeza kubashinja kubera ko yamenye ubwenge: Yabonye uko Bagbo yavuye ku buperezida mri Cote d’Ivoire, ntabwo kandi aribagirwa uko Koloneli Kadafi yashoje urugendo rwo kuri iyi si yoga mu maraso ye bwite, biturutse kuri Misile z’Abafaransa!

 

3.Inzira ya gatatu: Gutanga ruswa.

 

Ibi byo Kagame arabishoboye, mumwitege! Azemera anyanyagize amafaranga YOSE yo mu isanduku y’igihugu cy’u Rwanda, agure Abacamanza, ahonge Abategetsi b’Ubufaransa, agambane n’Abanyamakuru bakomeye bo ku isi hose …agira ngo arebe ko icyaha cyo kurasa iriya ndege cyamuvaho , agahinduka umwere, yenda akazazira urundi ! Ni cyo yifuza.

 

Gusa iyi nzira n’ubwo isa n’imworoheye ariko na we ubwe azi ko atayizera ijana ku ijana! Impamvu ni uko ibintu bihinduka bwangu muri ibi bihugu by’uburayi ! Nk’ubu wajya kubona ukabona hatowe undi muperezida mu Bufaransa, akaza afite indi myumvire ku kibazo cy’u Rwanda n’andi matwara mu byerekeye gushyigikira ubutabera ! Ikindi ni uko aba bazungu batinya cyane kugaragarwaho no kurya ruswa kuko iyo ubutabera bubavumbuye ibyabo biba birangiriye aho ! Niyo mpamvu bashobora kwakira ruswa ya Kagame ariko ntibanagire icyo bamumarira, urubanza rugakomeza inzira yarwo….! Na none ariko ntawe upfa adapfunda imitwe, Kagame azatanga ruswa pe !

 

4. Inzira ya kane: Gushinja Intagondwa z’Abahutu

 

N’ubwo bigaragara neza ko atari Abahutu barashe Habyarimana kubera impamvu zizwi neza:

 

*igisasu cyarashe indege ntacyo bagiraga

*Minuar niyo yagenzuraga ikanacunga intwaro zabo,

*Nta nyungu na busa bari bafite mu kumwica n'ikimenyimenyi urupfu rwa Habyarimana rwabakururiye gutsindwa urugamba

 

Kagame afite inyungu nyinshi mu kubashinja kuko aramutse abishoboye yaba arangaje Abanyarwanda n’amahanga indi myaka itari mike!

 

Ikindi gituma kurega Abahutu b’intagondwa bigaragara nk’ikirego gifite amahirwe make yo kwemerwa ni uko nta musirikari w’umuhutu uzwi uragerekwaho icyo cyaha! Aha niho Kagame n’abajyanama be bari kwiga neza, baramutse bataratangira kubyiga baba barakererewe !

 

Muti bazabigenza bate?

 

Byaragaragaye kenshi ko kuri Kagame Abahutu ari nka COBAYES(imbeba bakoreraho ubushakashatsi muri laboratoire)   yigiraho ubufindo bwe bwose! Birababaje ariko niko bimeze!

 

Muri iyi minsi agiye kwicarana na Martin Ngoga (amateka y’u Rwanda atazibagirwa nk’Umushinjabinyoma w’ikirangirire!), batekenike amadosiye y’akataraboneka y’Abahutu bafatika barashe iriya ndege. Abo bahutu ni aba bakurikira :

 

(2)Jenerali Marcel GATSINZI

(2)Jenerali Paul Rwarakabije

(3)Jenerali Sylvestre Mudacumura

 

Ashobora kwongeraho n’amazina y’abandi basilikari b’agaciro gake (les exécutants) kugira ngo yenda abe ari nabo bazafata ibihano bonyine!

Bariya Bajenerari uko ari batatu bazerekanwa nk’aho ari bo bacuze umugambi wo kurasa iriya ndege kandi bakawushyira mu bikorwa! Rwarakabije na Gatsinzi, (n’ubundi Kagame ntiyababikiye kugira ngo ajye abarata gusa !) bazahita batabwa muri yombi , ndetse bahite BEMERA ICYAHA (!) nibagira amahirwe  basezeranywe ko nyuma bazagabanyirizwa ibihano, bagahabwa n’ingororano y’agafaranga gatubutse! Sylvestre Mudacumura azahabwa ruswa y’amamiliyoni menshi y’amadolari kugira ngo na we atahuke (nk’uko na Rwarakabije yatashye !) yemere icyaha! Niyanga azakorerwa Mandat d’Arrêt, Interpol ijye yirirwa imuhiga, imubuza uburyo….!

 

Kagame nabigenza atya, muzaba mureba, Abahutu n’Abazungu baziroha muri uwo mukino Kagame wenyine afitiye ibanga, maze iminsi yicume, imyaka ishire indi itahe, Kagame akiri ku butegetsi!

 

Umwanzuro

 

Ikibazo cy’iraswa ry’ndege ya Habyarimana kirakomeye ariko ntigikwiye kwibagiza abatavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame ko afite ibindi byaha byinshi bya politiki( reba Raporo Mpping ya Loni) abantu bakomeza kumukurikiranaho kugeza avuye ku butegetsi, ingoma ye y’igitugu igasimburwa n’Ubutegetsi buha abaturage Amahoro, bugakorera inyungu za Rubanda. Twirinde kurangara, Kagame yarajegeye bitavugwa, igihe ni iki cyo guhirika ubusa bukirenga.

 

Zelote Mahoro.

 

Commentaires : 113
  • #113

    Juicer Reviews (lundi, 22 avril 2013 01:22)

    I just shared this on Twitter! My pals will definitely like it!

  • #112

    kamanzi. (mardi, 14 août 2012 18:01)

    ariko koko ubwenge bwa bahutu ni buke. niho mpanvu bica na bagore na bana babo ngo barasa na ba nyina.ubwo banyarwanda murunva abagabo bazima inkuru batushyiriye kuri enternet? namwe se muzi ko gufpa bibaho? nibura namwe ntimuzicwa nu muhoro. yaba byaribishobotse namwe mukunva ububabare bwu muhoro na gafuni. na ntisoni muravuga. amaraso mwamenye, nubu aracyabavungisha. muzabunga amahanga, ntanamahoro muzangira, kubera amaraso ya batutsi. abatutsi twarabababariye, IMANA reka izabishure ibyo mwakoze, mwa bwa mwe. nuko no kubatuka, ntacyo bitumariye. icyarikiza nuko namwe mwakebwa nkinkoko. na bagore banyu bakabagwa. natwe tukareba umwana wu muhutu ukuntu yichara munda. na bana banyu bagasekurwa, nki sombe. erega kubera mubona twarachechetse, mungirango twaribangiwe.murinibichuchu. mwarimukwiriye gushima KAGAME kuko nimwe wabahaye umundendezo nkuwo. yaba yaraduhaye umwanya, natwe tukareba umuhutu uko ataka bamuca ijosi. ariko muribeshya, icyo cyaha mushyira kuri KAGAME, na batutsi bandi, mwabaze nabi. ninde utazi ko ikibuga kindege cyaricyirinzwe na bo bazungu banyu mwiratisha, inkotanyi zarizishishikaye, kurokora, abanyarwanda, nu gucyura abo mwahejeje hanze, ngo urwanda ni rutoya, baribafite umwanya wo guhanura kinani? none se KAGAME niwe wabaguriye imihoro na mafuni, murako kanya? ahubwo mwarimwiteguye kumara umutusti, nubara inkuru ntaboneke. niko kababaro mufite nubu. nihompanvu mwifuza KAKAGA AVEHO. kuko yarari mugabo zarokoye abatusti.nubwo KAGAME yapfa none, azapha arumugabo. yakoze byiza byishi. tuzahora tumwibuka kubyiza yakoze. naho mwebwe tubibuka kumaraso mwa menye.imnyaka mwatengetse, niki mwamariye urwanda? tureke kukimarira abatutsi, kuko bo kuva kera mwifuzaga kubamara, ariko mwibangiwe ko turubwoko bw IMANA. uyu musi mwese murifuza kuza murwanda kubera isuku ihari, ni mihanda mnyiza. na matengeko. umungi uragendwa na bashyitsi, bakanezererwa. uyu mutsi amahanga bemera umunyarwanda, kusuku ni bikorwa. mwese mwakoze iki? KAGAME NUMUGABO. kandi byaragaragaye muribwa. inyo mwibwira byose ngo KAYUMBA na KARENGEYA bazafatanya namwe, muribeshya. bo se barabibangiwe, ko mwamenye amaraso ya bene wabo? ibya KAGAME ni ngabo ze MUZABIGWAMO. kuko bo bakoranyi byishi byiza. kandi na bavandimwe. gusa ikibabaje nuko KAGAME atazi ko mumwanga. ntabwo yabashingikira mumafuti yanyu.murangare mutarangara, ntangihe umuhutu azongera gutengeka urwanda.kandi ntanarimwe muzongera kunducha amajosi. niba mutarangeze kucyo mwashakaga. cyangihe mwiyitaga ibihangange, byananiye abagome na bagambanyi, ntacyo muzanjyeraho.muzakomeza muhebebe musaba ibiryo abo bazungu.nuko nyine tutakwifuza ngo abahutu mushire, kuko nimwebwe abaja. nimwe muhinga. naho abatutsi tugakama amata. tukabaha ibivuzo,amaraso mwamenye, nikimenyetso, kibariho, aho murihose mubeshya, turabana, ariko turabazi. KAGAME mwanga niwe ubahaye agahenge. uwo mumunjyereranya nawe, ngo yapfuye nabi,cadafi nubu abaturanjye, baricuza.niba umuntu apha akisasira, ibyo yakoze, ndunva mwebwe mutazankenera uburingiti. bwo kubasasira waphuye. kuko amaraso mwamenye nimeshi. muzayisasira munayiyorose. mwa nkende mwe. mureke kuruka muvuga ubusa.

  • #111

    Shyaka (jeudi, 19 janvier 2012 15:22)

    Ese mwemeye ukuri, mukava muri dénie itafite icyo ihindura sur la vérité ntibiruta. Mwarishe depuis 1959, na 1973, mukora génocide 1994. None muririrwa muhomoma. Harya ngo namwe mwariciwe, burya se muva amaraso, muzi ko bibabaza ?
    La vérité sur l'élément déclencheur du génocide des Tutsi Rubrique: Politique & Société
    L'enquête diligentée par le juge Marc Trévédic a permis de déterminer clairement les circonstances et les responsabilités de l'attentat du 6 avril 1994 qui a coûté la vie au président rwandais Juvénal Habyarimana et qui a déclenché le génocide des Tutsi.

    Au départ, l’enquête sur l’assassinat du président Juvénal Habyarimana était menée par le juge Bruguière. Cette enquête a été complètement perturbée, parce qu’il s’est appuyé sur de faux témoignages et toute une série de preuves biaisées. Non seulement les personnes ayant fourni de faux témoignages se sont ensuite rétractées, mais le juge Bruguière n’a, à aucun moment, pris la peine de se rendre au Rwanda sur les lieux du crime.

    L’enquête a été reprise à zéro par un autre juge d’instruction français, Marc Trévédic, peut-être depuis la visite du Président de la République à Kigali. Ce juge d’instruction a fait ce qui est indispensable dans une enquête ou une instruction : il s’est rendu sur place au Rwanda.

    Un rapport d’experts a établi de manière scientifique que les missiles sont partis de la colline de Kanombé et d'un camp militaire des forces armées rwandaises (FAR). « Il a constaté ce que nous savions tous, mais que nous ne pouvions pas affirmer avec certitude parce que l’enquête n’était pas menée sur le terrain », se réjouit Yves Ternon, historien spécialiste des génocides du 20e siècle. « De la colline où le missile a été tiré, il n’était pas possible que quelqu’un d’autre que des militaires rwandais aient accès à ce lieu. Il était donc évident que ceux qui ont abattu l’avion du Président Habyarimana dans la soirée du 6 avril 1994 étaient des militaires extrémistes de l’armée rwandaise ou des personnes rattachées au mouvement extrémiste hutu ».

    Une question demeure d’ailleurs : celle de la compétence nécessaire pour tirer deux missiles sol-air. Il est plus que probable que des militaires étrangers aient participé à cette opération. « Il est indispensable d’établir enfin la vérité sur cet attentat, car on a longtemps prétendu que des militaires belges avaient tiré sur l’avion et que cela avait coûté la vie aux dix paras belges et au Premier ministre Agathe Uwilingiyimana », explique Yves Ternon.

    Mais on sait désormais de façon certaine que la terrible accusation du juge Bruguière à l’encontre du FPR s’effondre complètement. Non seulement il affirmait que le FPR avait organisé l’attentat, mais il faisait porter la responsabilité du génocide de 1994 sur Paul Kagamé puisqu’il savait pertinemment que cet attentat déclencherait inévitablement un génocide. Des journalistes comme Pierre Péan ont repris cela, en développant entre autre la thèse monstrueuse du double génocide et en déclarant que le Rwanda est dirigé aujourd’hui par un second Hitler.

    Le rapport des experts ne met pas un point final au dossier, bien au contraire. S'il permet de balayer complètement les rumeurs les plus fantaisistes et les plus absurdes sur l’élément déclencheur du génocide des Tutsi, il laisse encore intacte la question de l'implication ou de la complicité de la France dans ce génocide.

    Vendredi 13 janvier 2012
    Nicolas Zomersztajn

  • #110

    Abajenerali batatu bafungiwe mu ngo zabo nyuma yo guhagarikwa (mercredi, 18 janvier 2012 16:30)

    Abajenerali batatu bafungiwe mu ngo zabo nyuma yo guhagarikwa
    Yanditswe kuya 18-01-2012 - Saa 16:17' na NTWALI John Williams


    Abasirikare bane bo mu ngabo z’u Rwanda barimo Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza bakuwe ku mirimo yabo bafungirwa mu ngo zabo kuva kuya 17 Mutarama 2012.

    Mu kiganiro cyihariye IGIHE.com yagiranye n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Joseph Nzabamwita yavuze ko aba basirikare bafashwe bakekwaho kugira imyitwarire mibi(indiscipline).

    Col. Nzabamwita yavuze kandi ko batawe muri yombi bakurikiranyweho gukorana ubucuruzi n’abasivile bukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
    Uhereye ibumoso : Lt. Gen. Fred Ibingira na Brig. Gen. Richard Rutatina

    Nzabamwita yabwiye IGIHE.com ko hakomeje kuba iperereza ryimbitse ku byaha aba basirikare bakekwaho ndetse harebwa ko hari n’abandi bakorana.

  • #109

    JOHN LEE (mercredi, 18 janvier 2012 13:26)

    Umuvugizi nawo wahawe agatubutse uhereye kuri gasasira,ubundi icyo bapfa ari ifaranga

  • #108

    Umuvugizi news! (mercredi, 18 janvier 2012 06:42)

    Umuvugizi mwambarira warapfuye? ese warapfuye habura nubika ngo tujye kuwushyingura? hariho amakuru amwe adahinduka wagiranga ni imvaho! cg HE Yawuhaye gasopo?

  • #107

    Gakunzi Amour Léonce (mardi, 17 janvier 2012 23:58)

    Ndagira icyo mvuga kuri commentaire #93 aho uwitwa Barengayabo atinyutse agasebya Abbé RUDAKEMWA Fortinatus agaragaza ko Nyakwigendera Abbé Joseph yaba yarishwe uyu Rudakemwa ahari hakaba hari uko abiziho.Aha ndagira ngo wowe Barengayabo uhite wihana uwaguhaye aya makuru kuko yarakubeshye niba atarakubeshye niwowe uri gusebanya uataretse no guharabikana.

    Njye nkuzi Abbé Rudakemwa na Abbé Joseph ndakumeneyshako génocide yo muw,i994 yabaye Rudakemwa yaragiye kwivuza hanze y, u rwanda mugihe yari yaratewe n,amabandi agiye kumwica akavunika bikomeye ayahunga.Icyogihe rero Abbé Joseph yari ataragera kuri paroisse ya Mibilizi.Ikindi ugomba kumenya nuko Abbé Joseph aticiwe i Mibilizi ahubwo yiciwe i Gihundwe yicwa n; interahamwe zari ziyobowe n, umucuruzi witwa Bandetse Edouard.
    Ahubwo ndakumenyeshako Joseph iyo aba akiriho aba akorana na Rudakemwa kuko anwe yari umupadiri w, Inyanagamugayo nka Rudakemwa nkuko izina ariryo muntu.

    Rekeraho gusebanya ,ha amahoro umuvandimwe wacu Abbé Joseph Imana ikomeze imwakire mubayo.Uzabaze padiri Ignace azakubwira abahabaga.

  • #106

    Sezirahiga (mardi, 17 janvier 2012 23:35)

    Iyo mbonye ukuntu :

    -Kajindiri Bushishi yakiriwe i Paris,
    -HCR i Geneve yahise itererana impunzi z'abanyarwanda ku buryo iba ari bo itoranya ikabagenera itegeko ryihariye,
    -Ukuntu umuzungu wishakira amatora kuri ruswa aba aroze,
    -Abakoze anketi batibanze ku mpu zombi,
    - .........

    Ndabona ibya zino ngagi z'abategetsi bacu bazabyitumamo, ba nyiri uguhimbirwa bazakomeza kurya iz'akabwana.

    Ariko Gatsinzi we awunyweye nta kibazo... Na we ni nk'abandi bagambanyi bose. Amaraso y'abacu azamuhame bigeze mu buvivi bwe. Ariko azabishima ari uko bamwituye maze akabona uko "ugiriye neza bihehe" imwitura.

  • #105

    IBIKELI (mardi, 17 janvier 2012 21:33)

    HARI ABANGA URUNUKA ABATERAHAMWE GACIRO WE UKUNDA KUKO ARI AGAKINGIRIZO GATUMA NIBURA IMINSI Y'IGISAMBO YICUMA! MULI UBYO BIKELI BY'UDUKINGILIZO WIBAGIWE HABUMUREMYI NA JEROME NIBO BATINZA REVOLUTION! (mardi, 17 janvier 2012 19:37)
    Harya uyu RWARAKABIJE ngo niwe wari gutegura imirwano yo gukura KAGAME kubutegetsi. nawe arashaje arasukuma ngo arayobora urugamba naho abasirikare babuze.

    abereye kuyobora amagereza azirikiwemo bene wabo BIBITERAHAMWE NKAWE. ipeti rya Generali bazarimwake. abe ajida mu magereza

  • #104

    Karibwende (mardi, 17 janvier 2012 20:09)

    Umwaka wa 2012 uratangirana n’iyongerwa ry’umushahara wa mwarimu mu mashuri abanza ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), ku 10 % by’umushahara-mbumbe. Umutangizi wafataga ku kwezi frw 29.300 uzahuzwa n’agahimbazamusyi ka frw 12.500. Kuri iyo nyongera umutangizi azabona frw 44.000. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo watanze ikiganiro kuri “politiki nshya y’imishahara no gucunga abakozi ba Leta ngo bakomeze kuyikorera batanga umusaruro ushimishije”, yongeraho ko guhera muri Nyakanga 2012, abarimu bose bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazongererwa 10% by’umushahara-mbumbe kandi bakajya bazamurirwa umushahara buri mwaka.

    Kimwe n’abandi bakozi ba Leta, mu ntangiro z’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013, usibye abari mu bigo bya Leta basanzwe bahemberwa ku rwego (index value) rwa 400 na 500, nabo bazongerewa imishahara kuva ku barimu, unyuze ku bapolisi n’abasirakare ugere ku ntumwa za rubanda zizongererwa 33%. Kuri aba umushahara utari kumwe n’ibindi bijyana nawo arenga frw 850.000, mu gihe abakuriye ibigo nka Banki Nkuru y’Igihugu n’Urwego rw’Umuvunyi Mukuru bazakomeza ku frw 1.500.000 naho Minisitiri akava ku mushahara wa buri kwezi, wa frw 1.023.000 wo mu mwaka wa 1999 agashyirwa kuri 1.273.000 guhera muri Nyakanga 2012. Aha ntiharimo ay’imodoka n’ibindi bijyana nayo.

    Mwibaze namwe mwarimu 10% naho Depite 33% koko ngo ufite azongererwa udafite yamburwe n'utwo yaririragaho...44 000 nta n'igare umuhaye undi we ni umumiliyoni utabariyemo ay'imodoka...Politiki ni hatari nubwo abantu bavuga ko biga ntacyo twiga...twese tuzi neza ko inzovu..intare...inka...intama urukwavu inkoko ntabwo bitungwa n'ibingana ariko igikenewe ni uko buri cyiciro gihabwa ifinguro rikwiye ritari amarenza munsi...Imana iturinde

  • #103

    NANGA RWARAKABIJE URUNUKA (mardi, 17 janvier 2012 19:37)

    Harya uyu RWARAKABIJE ngo niwe wari gutegura imirwano yo gukura KAGAME kubutegetsi. nawe arashaje arasukuma ngo arayobora urugamba naho abasirikare babuze.

    abereye kuyobora amagereza azirikiwemo bene wabo BIBITERAHAMWE NKAWE. ipeti rya Generali bazarimwake. abe ajida mu magereza

  • #102

    IBI BITERAHAMWE BITEYE ISESEME (mardi, 17 janvier 2012 19:34)

    IBI BITERAHAMWE BYA KAGAME BINTERA ISESEME mubikuri kuri uru rubuga rwintwali. KAGAME nashaka abe aribo agerekaho icyaha maze abirutse ibyo yabigaburiye. IBI BITERAHAMWE nibyo byatumye ibintu bigera iwandabaga mu Rwanda.

    ntimunyumve nabi ndi UMUHUTU ariko sundi interahamwe. INTERAHAMWE NINYEZI ZIYISE INTORE BYOSE BYANGA URUNUKA

  • #101

    sinumvayabo (mardi, 17 janvier 2012 19:15)

    Amaraso ni mabi koko!Kagame yabujijwe amahwemo nabo yishe bose si Habyara gusa.

  • #100

    UBWEGE BWA MUSHIKIW (mardi, 17 janvier 2012 19:00)

    Kugira ngo mumenye ko Mushikiwabo yasimbukiye hejuru atazi uko umufaransa akora uzarebe ko bariya baburanira pilato kagame ko bazatanga ikirego cyo guhanaguraho abicanyi be kiriya cyasha k'indege!
    Ndakurahiye daa! Nabo bamaze kubona ko bahubutse none ubu barashaka kwisama basandaye! Abazi amategeko bazababwire icyo bita arme du crime!! muri iriya rapport yose ikintu kirimo gikomeye ni ukumenya intwaro yakoreshejwe amahano bikazafasha kumenya uwakoze amahano! Ibyo Mushikiwabo yarihanukiye abibwira isi yose ko bishimiye imyanzuro ! Ayinya , mube muretse murebe uko icyuya kizabarenga ! Gusa mbabajwe n'abanyarwanda birirwa bambura utwo bakoreye bakadushyira abatekamutwe ngo bari kubafasha kwica urubanza!!

  • #99

    ka da (mardi, 17 janvier 2012 18:54)

    ahaa mbega amacenga ya RPF ni hatari

  • #98

    INTWALI MU TWALI! (mardi, 17 janvier 2012 18:47)

    ABANYARWANDA BOSE BAMAZE KUMENYA KO HABYARA ATA SHAKAGA KO HABA ABANYARWANDA BAPFIRA UBUSA CYANE CYANE ABATUTSI,FRED GISA RWIGEMA NAWE NTA MUNYARWANDA YIFUZAGA KO ABURA UBUZIMA NINAYOMPAMVU FPR ITERA BWA MBERE NTA BCIVILE YISHE KUKO RWIGEMA WE YASHAKAGA KUBOHOZA IGIHUGU KU NEZA N'IMISHIKIRANO! NTIBITANGAJE WE YARI AFITE UBURERE NA DISCIPLINE YA GISODA KUKO NTA MUNTU MUZIMA WARASA KU ABATURAGE MU ISOKO BADAFITE IMBUNDA NKUKO GACIRO YAGIYE ABIKORA ASIMBUYE INTWALI GISA RWIGEMA IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA! IYO IZI NTWALI ZOMBI ZIDAPFA NTA GENOCIDE YALI KUBA! LETA IGOMBA GUTEGURA UMWANYA WA HABYARA IRUHANDE RWA RWIGEMA KUKO BOSE UBU BAGIZWE IINTWALI

  • #97

    Hope Keza (mardi, 17 janvier 2012 18:33)

    Ariko mwarasaze gusa. Mbega amahopfu!!

  • #96

    @nukomama (#81) (mardi, 17 janvier 2012 18:00)


    Ibyo uvuga turabyemeranyaho 100%!!
    Umuntu utabona ko Kagame ari ukuboko kwakoreshejwe(n'ubwo ari umwicanyi ruharwa,sinemeza ko nawe ubwe yari yabanje gutekereza ku ngaruka z'ubutumwa yahawe!) ni uko atareba kure!!
    Ni nayo mpamvu akomeje kukora "chantage" ku bamutumye!!
    Mwibuke igihe yivugiye ati:"umuntu mujyana kwiba,agahindukira ngo agiye kugucira urubanza!!"
    Nakunze kuvuga nti:"ZIRIMABAGABO!!".Bishatse kuvuga ko bariya bacamanza kugirango bagaragaze uwahanuye indege dushatse twakurayo amaso!Muti kuki?
    Niba ari Kagame n'ibisumizi bye,abanyamerika ,abongereza ndetse n'ababiligi bari bamuri inyuma bazabyitambikamo!
    Niba ari intagondwa z'abahutu zarikoze nk'uko aba mbere navuze babivuga (ahari muri wa mukino wa kimveho!),abafaransa nabo bazabiburizamo kuko bashinjwa kuba bari babashyigikiye,cyane ko kuva aho aba mbere batangiriye kwinuba intumwa yabo(Kagame),abafaransa bashaka kwigarurira "notre chère marionnette au veston souillé de sang!" kugirango nabo babashe kurya ku binombe bya zahabu na diyama byo muri Congo!!Karabaye ahubwo!!!
    Ese mukeka ko Sakozy umunsi avugira i Kigali amagambo yavuze,akarenga ku bitutsi Kagame yatutse igihugu cye,kugeza n'aho akomeretsa ingabo zacyo!(ubishoboye asure siteweb yitwa"France turquoise" yumve ukuntu ingabo z'abafaransa zibogoza!) hari ikindi yari agamije?
    Akamaramaza,wa mugani w'umurundi,ni aho yihanukiriye,akarenga ku masezerano y'inama y'i Berlin yashyizeho imipaka mpuzamahanga,akavuga ko akarere ka Kivu gakwiye kwomekwa ku Rwanda!!!(urabisanga kuri siteweb APARECO ya Honoré Ngbanda)!Ni agahomamunwa!!
    Ikidusigarije ni iki kugirango twambike ubusa abarishakinyoma?
    Njye nsanga nta kindi kitari ugucungira ku mbaraga n'ubwitange bwacu buri wese ku rwego rwe!Ntihazagire uwigaya umukebe!.Aba ba gashakabuhake-rusaruriramunduru nibabona twanga tukababera ibamba,kandi tukabyikorera tutagombye kubatumaho cyangwa kubatabaza,nta gushidikanya ko bazakurikira kuko nta kindi kibagenza kitari inyungu zabo!!!Urugero rw'abatuniziya rutwigishe!!!
    Mugire amahoro.

    Mafurebo.

  • #95

    INDEGE IHANURWA! (mardi, 17 janvier 2012 16:18)

    BAMWE BARAGENDA BABYIYEMERERA!IKIBIGARAGAZA NI UKUNTU IBUKA YAHISE ISABA ABAFRANSA KUDAHA AGACIRO UKO IHANURWA RY'INDEGE HARI AHO RIHULIRA NA GENOCIDE! IBUKA IKORESHWA N'UMUNTU BOSE BAZI KO ARIWE NYIRABAYAZANA WA GENOCIDE ZOSE ZO MURI AFRIKA YO HAGATI NONE NTASHAKA KUBYIRENGERA.MUSHISHOZE MWASANGA ARIYO MPAMVU IBUKA YAFASHE IYAMBERE MURI IYO GAHUNDA, MAZE MUGAHITA MUMENYA UWAHANUYE INDEGE! UKULI KURAGENDA GUTSINDA!

  • #94

    Indege! (mardi, 17 janvier 2012 16:18)

    MUTARA RUDAHIGWA yishwe nande?Ko mperuka yari yagiye mu nama Ibujumbura iwacu ntihatashye Umugogo(umurambo w'umwami)?Urupfu rwe rwahise rugira ingaruka zikomeye kuko iyo adapfa ntabwo icyo bamwe bita imvururu abandi amahindura ya 1959 NTIBYARI KUBA!

  • #93

    Barengayabo (mardi, 17 janvier 2012 15:12)

    Habyarimana ahubwo mukomeza kwitirira ayo maperereza aba mu mitwe yanyu umuzimu we azabatera:
    Yangaga urunuka iperereza ku bwicayi:

    - Iyo bitaba ibyo aba yarakoze iperereza ku Rupfu rwa KAYIBANDAa
    - Aba yarakoze iperereza ku bwicanyi bw'abayobozi b'abanyenduga
    - Aba yarakoze iperereza ku rupfu rw'abatutsi b'abagogwe,Kibirira
    na Bugesera
    - Aba yarakoze iperereza ku rupfu rwa Col MAYUYA
    - Aba yarakoze iperereza ku rupfu rwa Gatabazi na Gapyisi
    - Aba yarakoze iperereza ku mpfu z'abana b'abanyenduga baburiye
    kuri Aéroport Kanombe nyuma ya Coup d'Etat ye 1973,bazira
    ko babaga babwiye abazungu aho biga ubwicanyi bwakorewe bamwe
    mu babyeyi babo bari muri Gouvernement ya Kayibanda.
    - Aba yarakoze iperereza ku mpfu z'abatutsi bafashwe mu byitso kuva m
    muri 1990 bagafungwa ubutagaruka.

    HABYARIMANA AKENEYE KWIRUHUKIRA MUMUHE AMAHORO MWO KU MUGIRA
    URWITWAZO RW'AMATIKU ABAFUNZE IMITWE.

    Umunsi wowe Abé RUDAKEMWA FORTINATUS wemeye koroshya iperereza ukavuga uko Wicishije Padiri BONEZA wakuye kuri Paroisse ya MIBIRIZI muri 1994,iryo perereza ry'indege naryo rizoroha.
    Erega sha turabazi,n'ibyanyu byose!! aho kandi uturamye wibeshya ko ntawahakubasha!!!! Muzapfa mwangara amaraso arasama!!



  • #92

    Democrate (mardi, 17 janvier 2012 15:07)



    Birmaniya ni igihugu gitegekwa n'igitugu gikarishye cy'abasirikare kuva muri 1962.
    Bariya basirikare bari baranangiye, barigize indakoreka, bajujubya abaturage n'abanya plitiki bo muri Opposition. Cyane cyane, uwamenyekanye ni uriya mudamu Aung San Suu Kyi wahanganye na bo bakamufunga imyaka myinshi.

    Byaje kugenda gute rero ?

    Bariya basirikare n'ubwo ari abanyagitugu, bifashishije za "croyances" zabo zirimo na Astrologie n'ibindi.

    Baritegereje rero, bareba impinduka zikomeye zabaye mu isi muri 2011, bakuramo Conclusion ko , nibakomeza kwigira indakoreka, nta kabuza bazamera nka Libya ya Kaddafi, Misiri, Tunisia, Yemen ... bakabura intama n'ibyuma.

    Bahise bafata icyemezo rero ko bagomba kwihutisha vuba na bwangu ishyirwaho ry'ubutegetsi bugendera ku mategeko, bafungura Aung San Suu Kyi n'abandi bafungiwe politiki nta mananiza.

    Isomo

    Abategetsi bo muri FPR nibatitonda, nibirengagiza ibimenyetso by'igihe, nibadahindura imitegekere n'imitekerereze yabo, nta kabuza bazabura intama n'ibyuma, bahirime nabi cyane.

    Hagati aho, bariya basirikare b'abanyagitugu ba Birmania, bazaba bareba ihirima rya Kagame na FPR ye maze ... mu mutima wabo bati : natwe iyo tudahindura kari kuzatubaho.

    Nyiramatwi yumva umbere umugabo !

  • #91

    Kaniwabo (mardi, 17 janvier 2012 15:01)

    Kuri#87

    Muvandimwe nshimye ko uhise wigaragaza uko imitekerereze ndetse n'uburere bwawe biri kuko ntaho uhishe abasomyi.Kandi umuntu atanga icyo afite ko njye nasobanuje kandi nkaba nemera kujijurwa ubwo urumva mubyo wanditse witwa ko unsubiza uvuze iki koko? Ese haba hari uwakubeshye ko ari wowe muhanga mu gutukana kdi ga burya utuka utamutuka aba yituka. wakabaye warize nk'uko wabivuze watanze igitekerezo cg igisobanuro cyawe ntawe ututse. Ubwo se wowe wemera opposition uzi ngo ni icyo ikora aho uri ku ntebe hari uwakwiyopozaho? ko ugaragaje ko waba umunyagitugu ndetse w'umushumba. Iki nacyo kikaba ari ikindi kibazo.

    Erega ubundi imijinya ivanze n'ubuhubutsi nibyo byagejeje igihugu aho kigeze ubu. Nyiramatwi yumva.






  • #90

    Abapariloma (mardi, 17 janvier 2012 14:58)

    Hari indirimbo ya Byumvuhore yitwa Abapariloma numva bikantera kubatekereza mwese:

    1- Kuki Mana waremye abantu bashyira ubuhutu bwabo imbere bakifuza kubaho ari uko batsembye abatsutsi abasigaye bakabamenesha ishyanga? Kuki Mana wabaremye?

    2- Kuki Mana waremye abashyira ubututsi bwabo imbere bakifuza kubaho bicaye ku gakanu k'umuhutu undi apfukamye ngo arebe ko bwacya kabiri? Kuki mana waremye abantu nkabo?

    Nyamara hari abandi banyarwanda badashyize ubwoko bwabo (inda zabo by the way) imbere, bifuza amahoro, bifuza iterambere kandi bishimira buri wese uteye imbere. Ngabo abatuma Imana itaturakarira twe bandi turi muri biriya bice bibiri navuze haruguru.

    ...Qui habes aures audiendi, audiat...(Ufite amatwi yo kumva niyumve).

    Amahoro.

  • #89

    Migambi (mardi, 17 janvier 2012 14:55)

    warasaze ahubwo

  • #88

    Wowe KANIWABO! (mardi, 17 janvier 2012 14:32)

    ibyo wibaza gerageza urebe impinduka ziri kubera muri Birmanie igisubizo urakiha.Komera rero muvandimwe kandi uyu 83 utukana biragaragaza uburere bwe!

  • #87

    kuli kaniwabo 83 (mardi, 17 janvier 2012 13:46)

    Uli imvugabusa nk,innyo!Uli bidon vide mumutwe.Nkubwiye ibi kuko utazi opposition icyo ali cyo.Ubundi igihugu kigendera kuli democratie kigira opposition ,ikunganira government mu gukosora ibitagenda neza.Bityo imiyoborere myiza ikagera kuli buli wese.Icyakora urwanda rwo ruteye ukwaryo kwisi.Icyayo ni ukwica gusa no kuronda akoko.ubundi mukilirwa abahezanguni munnya kuli ururubuga.Abo wilirwa usenga ko bazi politique bamaze imyaka ingahe bayikina?Ese bagabye ibitero bingahe batsindwa?Uti Nyamwasa na bagenzi be ntibagaragara.Ni akahe kazi wabahaye,bakaba batagakora neza?Ese wowe uli iki?Nta gaciro ufite ntawe ukeneye kukumenya.Uzabaze abazi politique uko ikinwa!Politique si ibisazi nk,ibyo byawe.Si no kuyobya abantu nkayo magambo yawe.Tuzi icyo dukora .Tugaye guhera ntutugaye gutinda!Wikwirirwa wikiligita ngo Kayumba nabagenzi be ni mubica cyanga bagakora izindi gahunda zabo ngo opposition izaba isenyutse!Ndakubwiye ulibeshya cyaneee!!!Na Rwigema na bagenzi be bashinze FPR ,kuba barapfuye ntibyabujije fpr kugera kuntego.Icyangombwa ni fondation kandi turayifite.Ngo ntawe uguha igisubizo!Ntakibazo uba wabajije.Iyo ujya mu ishuli ,ukareka gutoragura tura turye yo mu buboyi!ngo evaluation!!!Ninde wata igihe kuli kirofa nkawe?Evaluation ya opposition uzayibaze abategetsi banyu.Birashoboka ko utazi uko isi iba yiliwe ya naramutse!Muli make rero niba ushaka kumenya evaluation ya opposition ,ubanze wumve amagambo ya shobuja atangiza inama y,ubucamanza yo mu kwa cyenda 2011,wongere wumve amagambo ye yo mu mushyikirano wa9,ubaze amagambo ya Rice ubwo yasuraga urwanda,izi ni ingero za vuba wowe uzabaze n,izindi.Uzabaze kagame muzunga abyinishijwe na opposition?Kuba kuba kagame adashyira uturaso ku mubili, ni uburwayi cyangwa ni ubukene?Birashoboka ko ali ukwitangira abanyarwanda!!!!

  • #86

    Rwangorwazanywenafpr (mardi, 17 janvier 2012 13:23)


    Urabona opposition igizwe n'abapadiri gusa yakuraho FPR? icyo opposition nyarwanda izira nuko igizwe n'abapadiri benshi cyane. Abo bantu lero ntibashobora guhangana na Kagame kuko yabakanga bakitabaza amasengesho gusa.

    Kuki nta muntu wo muli opposition wagiriye inama ababuranira Leon Mugesera ngo basobanure inzangano zili hagati y'abanyarwanda kuva u Rwanda rwabaho kugeza ubu. ibyo Mugesera yavuze bijyana n'urwo rwango twagiye duhemebera hagati y'abatutsi n'abahutu none n'abategetsi b'ubu twizeraga bakaba bakomeje kwenyegeza. Ibyo Mugesera yifurije abatutsi n'abatutsi babyifurije abahutu, na nubu uwo mukino uracyakomeza rwose kandi uzamara abanyarwanda nibatareba neza. Si Mugesera, si Kagame na Ibuka ye, bose ni Mahwi!

  • #85

    Pack (mardi, 17 janvier 2012 12:35)

    Kuki mwishyiramo ko iki kinyamakuru kirwanya leta mushingira kuki?Abaturage kivugira ni abande?Si aba leta?

  • #84

    gumaguma (mardi, 17 janvier 2012 12:13)

    Kuri Kaniwabo,

    Ibyo uvuze ni ibyo ariko na none wagombye kureba uburyo opposition igenda ijegeza gvt ya Kigali. Ni akaraza kari imbere

  • #83

    Kaniwabo (mardi, 17 janvier 2012 12:09)

    ndashaka kwibariza abantu barwanya leta y'u Rwanda kuri internet mwumva bizatanga iki? ubushize narabibajije nta gisubizo ndabona ahubwo umuntu mwe wansubije yahise anyuka inabi ngo "niba uri intore" ibyo birakureba kandi ibyo ntaho byari bihuriye n'ikibazo nari mbajije.

    Kuva muri za 2000 IBIGANIRO kuri net, websites nyishi abantu bavugira ho byari ho kugerqa none muri ibyo biganiro nta n'umwe ubikorera evaluation ngo atubwire icyo byageezeho. Niba kdi nibeshye nakosorwa kuko njye nemera gukosorwa ariko niba nta n'umusaruro bitanga ntacyo byaba bimaze uretse gutebya cg kwibera mu kinwanwa gusaaaaaaaa.

    Muzahindurira ibintu kuri net? Hari abo numva ko Kayumba Karegeya...ngo bazabafasha guhindura ubutegetsi mu Rda ese abo bagabo batava munzu nibo bazabuhindura? None niba mbeshya hazagire umuntu umbwira ko yigeze abona Nyamwasa imbnankubone mu nama ya RNC (ABA YIBEREYE KURI SKYPE) none se uwo utajya aho abantu babona yabageza kuki?

    Njye numva mwakwemera ko ntacyo mushoboye umugani wa wawundi uherutse kwandika ngo ibyiza ni uko mwareka gukomeza kuyobya abaturage muhaba ikizere cyakomeje kuraza amasinde.

    impamvu nanditse ibi nihagire udukorera evaluation yibimaze kugerwaho na opposition atubwire maze tubimenye n'aho ibyo kwirirwa mwandika gusa ntacyo bimaze. erega amashuri y'ikaramu nto ntakuraho ay'ikaramu ndende. Ikaramu ndende ivanwaho ni indi.

  • #82

    Karabaye! (mardi, 17 janvier 2012 11:27)

    Ariko ubundi bahereye kuri Pasteur Bizimungu wavuzeko indege yagonze amakoma ko afite uko abizi bityo ukuri kukajya ahagaragara! Babyeyi banjye namwe bavandimwe mwese mwazize ingaruka z'ihanurwa ry'iyi ndege imana ikomeze ibampere iruhuka ridashira

  • #81

    nukomama (mardi, 17 janvier 2012 10:34)

    abirabura mwese muri bamwe ntimuramenya umuzungu icyo aricyo. Ruriya rubanza ntirworoshye abo bazungu ntibazemera kwishyiraho icyaha nkakiriya cya genocide kuko uwahanuye iriya ndege si umunyarwanda wenyine yari afatanije numuzungu . None rero banyarwanda mukunda igihugu mbasabe mujye kumavi dusabe umucamanza utabera atwereke ukuri aho kuri. Abo bahutu cg abatutsi bahanuye iriya ndege naho bakwihandagaza bakabyemera ntacyo byatumarira nibimenyetso byose batanga umuzungu yabinyonga kuko ari include muribyo so the inzira imwe rukumbi ni ugusaba imana ikatwereka ukuri aho kuri kuko ntanumwe uzayikomimbere. Mumfashe mwese dukunda igihugu cyacu tugisabire amahoro aramba aturuka kuwagihanze rugirabyose adutabarire igihugu.

  • #80

    mahoro urahuza rwose niyi comment yuyu muntu aherutse gutanga (mardi, 17 janvier 2012 10:21)

    tubyibazehoooo!!!!!!!!!! (dimanche, 15 janvier 2012 22:29)

    -Aho umuti wunga abanyarwanda aho wavahose icyo uzavamo cyose ,uzawutuvumburira uwazaba ariwe wese ,uwo muti ukaba uza tuvura amaso n'amatwi yokumva nokubona ukuli kuwahanuye indege,ukuli kuwateje genocide ,uwo muti tuzawunywe twese twese abanyarwanda uko tungana maze twiruhutse tugiratuti Amen.
    -Hari icyo nibaza kandi naburiye igisubizo.
    Ubundi iyo ingabo nu ubutegetsi byaribiriho bivuyeho hakoreshejwe imbaraga ,ubwo butegetsi ,ibyo bwari bufite nkibanga bijya hanze icyari ibanga kulibwo kikaba kitakiri ibanga,kigasigara ari inkuru kimomo na cyera habayeho.

    Ikintangaza kugeza ubu ni ubwiru bukiri kubari ku ngoma yigihe cya Habyarimana.nigute niba koko ali abahutu babaheza nguni barashe iriya ndege ya nyakwigendera ,haba
    hashize imyaka 18 yose abobantu bataraboneka,ntibisanzwe rwose,mungabo zakera arizo ex FAR harimo abagiye muri APR ndetse nabandi barimo bagenda baturuka mumashyamba ya Congo binjiye mungabo za RDF ,ingero :GATSINZI,RWARAKABIJE,nabandi benshi cyane .Nigute aba bantu abatamena iryobanga ryababagenzi babo niba koko ari izo nkozi zikibi z'abahutu bintagondwa babikoze,ubwo bwiru bw'ingoma yahirimye bubaho?cyangwa turi mumukino wa politiki.

    Nigute leta ya vuyeho yali igizwe na MRND,PSD,PL,PDC,MDR nandi mashyaka ikaba yari irimo naba basirikari navuze haruguru bari muri cyangwa baba barabaye muli RDF nigute byatwara imyaka 18 RUGENERA MARC wari minisitiri wimali na
    GATSINZI wali mubasirikare bakomeye bariho icyogihe bata kwerekana FACTURE zaguliweho ziliya misile zahanuye indege ,byabase ari ubwiru bukomeye kubariye kuli iriya ngoma?

    Icyo mukwiriye kwibuka iriya leta ntabwo yali igitegekwa na abasilikare cyangwa MRND yonyine yari yarabaye leta yamashyaka menshi ariyo MRND,PSD,PL,PDC,MDR ,kandi nubu hari amashyaka yari muli guverinoma yicyogihe akiri muli guverinoma ya FPR .nigute ayo mashyaka ntacyo asobanura ahubwo akigira nyoni nyinshi.

    FPR ni abahanga bari bagikoze igihe basesa MRND na MDR ariko icyo bibeshye gikomeye batatekerejeho neza ni IDOSIYE y'uwahanuye indege mubyukuli uko mbibona yagombaga no gusesa amashyaka yose yahoze muli iriya reta kuko niba bavuga ko yaguze misile bizagora PSD na RUGENERA cyane ko abari muli PSD bose ataliko bakivuga rumwe ,kuko byanze bikunze ukuli kuzagaragara ntakabuza.
    Mwibuke ko ntabwiru mumari ya leta bubaho,buli gihe ukuli kuligaragaza.

  • #79

    kalinda (mardi, 17 janvier 2012 08:54)

    Hariya handitse Mudacumura turagira ngo le prophete.fr ikosore ishyireho NGENDAHIMANA JEROME.

  • #78

    Munya (mardi, 17 janvier 2012 08:50)

    Ikibazo cy umuntu warasheindege ni nk inkono ishyushye. Ku buryo uwatinyuka kubyemera kuko azi neza ko kubikora byatumwa abazwa amahano yagwiriye abanyarwanda guhera icyo gihe .niyo mpamvu rpf ikora uko ishoboye ngo yumvikanishe ko ihanurwa ry indege ritateye jenocide..

  • #77

    Baseke (mardi, 17 janvier 2012 08:33)

    Mme Ingabire n’a pas rechigné à dénoncer les dérives autoritaires du régime de Kigali qui ferme l’espace politique à l’opposition politique, et harcelle, agresse et tue les opposants. « Nous n’avons pas peur de dire au monde entier que les Rwandais sont sous le joug de la peur et de l’obscurantisme, que la famine est criante dans les campagnes rwandaises et que les chiques, signe attestant de la grande misère dans notre pays, qui avaient disparu dans beaucoup de régions du pays, ont réapparu ».

  • #76

    Gen kazimiri karegeya (mardi, 17 janvier 2012 08:30)

    Sha haruburyo mujya muvuga ibintu mukamera nkinjiji kabisa kayumba se cgwa karegeye musaba ko bavuga mushinja fpr bo bapfa iki na fpr koko yewe na Dr Rudasingwa nawe ntacyo apfa nayo usibye kwirirwa avuga shaka imibereho uko yabaho naho nawe ntacyo apfa nayo abahutu mwese mwirirwa mugirango murafatanyije barababeshya,.

  • #75

    Wowe wanditse Comment (#54) (mardi, 17 janvier 2012 08:16)


    Urakoze kunsobanurira!!
    Donc,hapfuye Mugaragu,azize akagambane ka Mudacumura!!!
    Nari nabyumvise nabi!!

    Mafurebo.

  • #74

    KAYISIRE ILDEPHONSE (mardi, 17 janvier 2012 08:14)

    Niyumviye kuri BBC ko uwahoze ari mu gisirikari cya FPR witwa Noble yatanze ubuhamya kandi we yivugira ko yari umusirikari nabo bakoranye barabyemeza. Igitangaje rero ni avocat usaba ko ngo imanza zahagarara umushinja ko atigeze akandagira mu gisirikari! Nibatamwegera rero na we ngo bamuhe ku mafaransa gufata ba Gatsinzi byazabaviramo gukora ubusa. Erega ukuri ntiguhishwa mu mbere. Wenda hari n'abandi. Naho rero ba Rwarakabije na Marcel bo kuba bagikomeje kwicara hariya kandi baremejwe kurasa indege byo ntibyumvikana. Ese kuki noneho nta rugendo ruri gukorerwa mu midugudu, uturere n'intara rushima abafaransa ko u Rwanda rwabaye abere? Erega raporo ni nk'indi! Kuki se iriya yo itasubirwamo hari impande idashimishije ?

  • #73

    MRS INGABIRE VICTOIRE UMUHOZA = MARTIN L KING (mardi, 17 janvier 2012 07:59)

    http://sfbayview.com/2012/rwanda-will-never-be-the-same-after-victoire-ingabires-return/

  • #72

    @Rwemalika (mardi, 17 janvier 2012 07:36)

    Ntabwo nemeranya nawe namba. Guhubuka burya nindwara mbi kandi ngo iyihuse yabyaye ibihumye. Igihe cyose ucyumva ko abanyamahanga cyane cyane abazungu aribo utezeho ubutabera, bye bye!!!!Abafaransa se bajya gutanga ubutabera mu Rwanda nintara yabwo? Ibintu se byaducikiyeho bo batabigizemo uruhare, uruziguye nurutaziguye? Ntimukajye mwikunda sha ngo mukabye. Kubona umwere muri twese ntabwo byoroshye. Nibyo rwose RPF ba Kayumba et al. bahozemo ari ninkoramutima zayo ndetse yakoze amahano akomeye, yateje akaga abanyarwanda n'akarere k'ibiyaga bigali muri rusange. Ariko se leta y'abatabazi ifashijwe n'interahamwe bakoze iki? Ntibakoze genocide izuba riva? Njye nkunda ubugabo bwisubiraho namba nabo batumye Rukarabankaba akanura amaso. Muri politiki ntabuhubutsi bubamo kandi bari gukora politiki. Njye rwose ntanubwo nshimishijwe nuko bavugana nabariya barenzamase babafaransa kuko bo bari munyungu zigihugu cyabo ariyo mpamvu birirwa basirasira kwa nsina ngufi (Africa) bahiba whatever cost even the loss of thousands of lives. Ko abanyamerika se bemeye gutegura no gushyigikira ishyirwa mubikorwa rya genocide 2 zose: iy'abatutsi mu Rwanda yaherekejwe nibyo twita mass killing of innocent Hutu, bagakomeza Kongo bagakorayo indi genocide y'impunzi z'abahutu ibyo byose ngo bashyire ibiganza kumitungo ya Kongo hanyuma igihugu n'abaturage bacyo batengamare naho uko abandi babayeho they don't care aka Mr S4 I don't care.

    NKugire inama ntuzongere kuraramira abazungu na hypocrisy yabo utekereza ko hari ikintu kizima uzabakuraho. Ubutabera batanze Arusha se ntiwabubonye? Niba hari ikindi ubategerejeho urambabaje. Ibyabaye byose mu Rwanda ubugambanyi bwahabaye warabubonye niyo communaute internationale uvuga niyo yabigizemo uruhare. iriya ndege kugeza nanubu (18 ans) harabuze uwayihanuye suko batamuzi nuko aribo babikoze.

    Kuri Kayumba, Karegeya, Rudasingwa n'abandi mufite ukuri kwimpamo kubyabaye mu Rwanda, ukuri kwanyu nukwabanyarwanda ntabwo ari ukwa bariya bahemu b'abazungu. Ngirango bwengebuke amaze kubona isomo nuko mbona ntacyo bimwigisha arushaho kugenda akora ibibi uko bwije nuko bukeye aho kugirango ahindure ibintu areke abantu bisanzure mugihugu cyabo. Abaduhemukiye igihe nikigera tuzabihanira kandi ntagahora gahanze ariko mwirinde kwishishanya mwicamo ibice. Kuki mwemera ko umuzungu abacamo ibice kandi atari we wabafatanyije? Kuki mutajya mutekereza ako kantu.

    Nyamara njye nkunda uburyo ba Rudasingwa batwara ibintu gahoro gahoro ariko nubwitonzi n'ubushishozi bwinshi. Bagenda bajomba agashinge gahoro gahoro buretse muzajya kubona Rujindiri yarumye kera

  • #71

    Sibyo (mardi, 17 janvier 2012 07:06)

    Iyo wandika umuntu uvuga ngo numusazi(mushikiwabo)bizwi neza ko atari umusazi bigaragaza ko ibyo wandika nawe ubwawe utabizi ahubwo ariwowe musazi

  • #70

    @ Zelote et Inyamibwa (#16) (mardi, 17 janvier 2012 07:03)


    None se ko nigeze gusoma inkuru ivuga ko Mudacumura aba May May bamwivuganye,yaba yarazutse cyangwa ni undi bitiranwa??
    Nimumbabarire mumare amatsiko!!

    Mafurebo.

  • #69

    Dr rudasigwa theogene (mardi, 17 janvier 2012 06:53)

    Abahutu mwifuza ibitazashoboka abagongwe,abanyabugesera muri 1992 bapfuye indege yarashwe cgwa bateganyaga ko bazayirasa ko muri njiji mwakwicececye ubuse abanyashabunda barimwo kwicwa na fdlr mushyigikiye barabica kubera indege cgwa nubugome mwisanganiwe? Twebwe abanyarwanda dukunda igihugu cyacu kandi dukunda nabayobozi bacu mukomere rero.

  • #68

    Dore ibihone,dore ibihone!!!! (mardi, 17 janvier 2012 06:49)


    Ibi bigoryi ngo ni Gatsinzi na Rwarakabije byo nashaka azabivunire umuheto!!N'inyange zarapfuye nkanswe ibyiyoni!!!
    Ahubwo ndimo kubona ibi bitwe byabyo bimeze nk'ibihaza ybumagajwe n'izuba ryo mu cyi, isesemi ikabira!!!

  • #67

    @Ngibyo nguko(#8) (mardi, 17 janvier 2012 06:44)


    Buriya yagiye kudutarira "amakuru ageze ku kinyamakuru Umuvugizi,aturutse ahantu hizewe neza!"
    Ababishoboye mukomeze mudukurikiranire amakuru y'uyu muhungu,atazavaho akeka ko ariwe wenyine uzi uyu mwuga!!

  • #66

    Intagondwa (mardi, 17 janvier 2012 06:30)

    Ariko se reka mbabaze? Iyo ndege usibye imbwa habyarimana niki kindi yari muriyo indege bigiye gutuma abantu birirwa basakuza. Iyo ataza gupfira mundege yari gupfira ahandi kuko umwanzi w'abatutsi aba ari umwanzi w'imana.Mube mwumva ndababwiye.

  • #65

    YVES (mardi, 17 janvier 2012 06:16)

    mukomeze kw'ihangana, tuzatsinda!

  • #64

    Mbabazi (mardi, 17 janvier 2012 06:00)

    Twifuzaga ko mwadukorera itohoza kugushaka kurasa Lt Rugigana.