jeu.

12

janv.

2012

NI NDE WARASHE INDEGE YA HABYARIMANA ? Tito Kayijamahe.

Nta kabuza MINUAR yagize uruhare runini mu mugambi mubisha wo kurasa Habyarimana! Uyu ni Jenerali Dallaire wayoboraga Minuar.
Nta kabuza MINUAR yagize uruhare runini mu mugambi mubisha wo kurasa Habyarimana! Uyu ni Jenerali Dallaire wayoboraga Minuar.

 

 

Bavandimwe,

 

Iyi rapport ya Trévidic biragaragara ko izanye ibintu bibili by'ingenzi: kutubwira aho missile yarashe indege ya Habyalimana yaturutse , icya kabili kutubwira ubwoko bwa missile yarashe iyo ndege. Izi éléments zombi nizo mperaho nkora analyse yo kureba uwaba yararashe indege ya Habyalimana.   Mu by'ukuri kumenya aho indege yarasiwe ntibiduha information nyinshi zituma tumenya uwaba yararashe indege. Ariko kumenya ubwoko bwa missile yarashe indege bishobora kudufasha kumenya uwarashe iyo ndege. 

 

1. UBWOKO BWA MISSILE

 

Icyo iyi rapport ya Trévidic ihuriyeho n'iya Bruguière ni uko bose bahuriza ko iyo missile yarashe indege ya Habyalimana ari Missile SA16 yakorewe mu Burusiya. Ikibazo twakwibaza mu rwego rwo kumenya uwarashe indege ni kureba icyo gisasu cyarashe indege arinde wari ugitunze  hagati ya ba FAR na ba FPR ? Ama rapport ya Minuar ndetse na za facture z'intwaro zerekana ko aba FAR iyo missile SA16 ntayo bagiraga . 

 

Naho ku gice cya FPR  birazwi ko FPR yakoresheje izo misile bien avant mu ntambara ihanura helicoptère ebyiri za ba FAR. Ikindi icyo gisasu byagaragaye ko ari leta ya Uganda yakiguze bahereye mu ma facture yerekanwe baguriyeho intwaro. Museveni ntiyigeze ahakana koko ko iyo missile SA16 bari bayifite mu ntwaro zabo. Icyo yongeraho ni uko yavuze ko  aba FPR bamwibye intwaro kandi ko batorotse igisirikari cya NRA bagatera u Rwanda. 

 

Ikindi MINUAR yari ifite intwaro nyinshi yazanye ije muri mission ya ONU kugeza uyu munsi nta muntu ndumva avuga ko intwaro bazanye zose zari zizwi ku buryo iyo missile SA16 nabo bataba bari bayifite. Ese buri contingent yazanaga intwaro ishaka cyangwa bari bafite intwaro bagomba kuzana n'izo batagomba kuzana ? Ni iki cyatwemeza ko iyo missile muri MINUAR nabo batari bayifite ?

 

2. ABA MARINES B'ABANYAMERIKA I BUJUMBURA 

 

Umuntu yakwibaza impamvu President Clinton yohereje aba marines bagera kuri 300 i Bujumbura vers le 2 Avril 94 kandi nyuma indege iguye bahise basubira iwabo agana mu mu mataliki ya 10 Avril 94. Abo basilikari kuki ataribo baba barinjiye mu gihugu biyita MINUAR, binjijwe n'umukozi wabo Dallaire ? Uniforme se za MINUAR ntibyavuzwe ko hari n'iz'ababiligi zazimiye ? Nibande bari bazikeneye ? Abanyarwanda se ? non. Ese twamenya gute ko nta ba marines binjiye mu gihugu bafashijwe na MINUAR nuko bagakoresha iyo missile SA16 yari mu Rwanda ? Iyo missile kuyigeza i Kanombe aho bavuga ko barasiye indege ntibyari kunanira MINUAR kuko nta barrière nimwe yabahagarikaga cyangwa ngo ibasake. Uwo mucommando w'umunyamerika waba yarakoresheje iyo missile ya FPR  niwe abaturage babonye yambaye imyenda ya MINUAR y'ababiligi nuko rumeur ko Habyalimana yishwe n'ababiligi igahera ho ? 

 

3. URUHARE RW'ABAFARANSA

 

Abafaransa mbere na mbere barashaka ko uruhare rwabo mu gutoza interahamwe rutongera kuvugwa ndetse ko n'abasilikari babo badakomeza gushyirwa mu majwi n'ubutegetsi bwa Kigali. Ndetse bamwe mu bayobozi bakuru ntibahisha ko bibarakaza guhora batungwa agatoki, twavuga nka ba Alain Juppé n'abandi ba officiers bakuru. Ikindi Abafaransa  ubu icyo bashaka ni ukugarukana influence muri Africa no gushaka aho biba umutungo kuko crise economique iri kubakomanga ku rugi aho mu Burayi. 

 

Ni muri urwo rwego Abafaransa bo icyo bakeneye ni ugushyira inyungu zabo imbere ya byose.  Ntibifuza ko reputation yabo ikomeza kugaragurwa mu cyondo kandi bakaba banishakira aho bakura cash kubera ko ka crise kari kubageraho vuba vuba. Niyo mpamvu nabo bakeneye kujya muri Congo, Cote d'Ivoire, Lybie, etc kugirango igihugu cyabo gihumeke ho gato. Mu mishyikirano hagati ya Sarkozi na Kagame iherutse i Paris umwaka ushize president Kagame yavuze ko ibyabaye ari ukubyibagirwa ko ubu ari ukureba imbere. 

 

Ayo masezerano rero niyo tubona uyu munsi Kagame abwira Sarkozy ngo izo rapport muzikore ku buryo FPR idashyirwa mu majwi y'abarashe indege naho na France nayo yunguke mu bucuruzi kandi n'izina ryabo ntiryongere kugaragurwa mu cyondo baregwa kuba aba genocidaire bashyigikiye leta ya Habyalimana. Niba Kagame yarabemereye isoko ryo kwibamo rya Congo aho ama compagnie yabo nayo azaza kuvoma nabo bakamwizeza ko nta suite izaba kuri iyo rapport y'uwarashe indege, ubwo byagaragara ko ubucamanza bwanyonzwe ko ibyo tubona ubu ari ukumvikana muri politiki ntaho bihuriye n'ukuri ku byabaye. 

 

4. URUHARE RWA MINUAR

 

MINUAR ya Dallaire yagize uruhare rukomeye mu iraswa rya Habyalimana. Icya mbere nibo bacungaga intwaro zose mu mugi wa Kigali, icya kabili banyuraga kuri barrière zose badasatswe. Bivuze ko niba MINUAR iri muri coup yo kurasa indege kugeza umu commando (umunyamerika, umu FPR, etc..) aho arasira ndetse no kuhageza iyo missile SA16 byari byoroshye cyane kuribo. Niba iyo missile yarashoboye kwinjira muri Parlement ku Kimihurura iherekejwe na Minuar kuva ku Mulindi kugera muri Parlement, ntabwo MINUAR byari kuyinanira kwongera kuyigeza i Kanombe aho bavuga ko tir zaturutse. 

 

Agasozi ka Kanombe rero ni kanini si ngombwa ko urasa aba ari muri camp Kanombe. Kuba MINUAR yarahitaga ku ma barrière yose badasatswe byerekana ko bashoboraga gufasha umuntu warashe indege niba ahubwo atari umwe muri bo. Nk'ababiligi bashyizwe mu majwi ko baba bararashe iyo ndege. Kuvana missile muri Parlement bakayigeza i Kanombe byari byoroshye cyane kuko nta muntu n'umwe wabasakaga bahitaga ku ma barrière yose.

 

Ikindi twibuka ni uko muri icyo gihe MINUAR ariyo yakoraga controle y'intwaro zose muri Kigali mu bice byombi kuba FAR no kuri FPR. Bivuze ko bari bazi circulation yose y'intwaro mu mugi kuko banagiraga imfunguzo za stock z'imbunda mu ma camp militaire kuko hose bahagiraga abantu babo bareba ko imbunda zitangwa. 

 

5. URUHARE RWA BA FAR

 

Iyi rapport ya Trévidic n'ubwo itavuga abarashe indege, ubu mumatelevision y'isi yose biravugwa ko Habyalimana yishwe n'abantu bo muri camps ye b'aba extremistes Hutu. Iyi thèse biragoye kuyemera kuko aba FAR nta missile SA16 bagiraga nk'uko nabivuze hejuru. Ariko rero aba FAR bashobora kuba batararabutswe ko hari abafaransa bashoboraga kurasa iriya ndege ya Habyalimana bagiranye ibanga na ba FAR bacye cyane. Abo bafaransa nta mu FAR n'umwe wabishishaga kandi bageraga ahantu hose kandi bagaca ku ma barrière badasatswe. 

 

Ubundi uyu mu jugeTrévidic agomba no kwerekana uruhare rw'Abafaransa nka ba Paul Baril kuko hari n'abavuga ko ariwe warashe Habyalimana. Ninde wamuhaye ikiraka ?  Naho se Major Saint Quintin we wagiye gushaka boite noire mu ndege ikimara guhanurwa ? Iyi thèse nayo irashoboka kuko abafaransa nibo bagize accès kuri site indege yaguyeho ninabo batwaye boite noire itarigeze iboneka cyangwa barayisibye kubera des informations compromettantes.  Abafaransa bo hari anabavuga ko bifuzaga kubura imirwano no kuburizamo amasezerano ya Arusha. Niba Habyalimana yarabatunguye agasinya baba aribo bamuhitanye ? Ese iyo missile ya SA16 yarashe  bari bayifite abo ba Paul Baril ? Iyi missile niyo ishobora gutuma piste yabo ikurwamo. 

 

6. URUHARE RWA FPR

 

Duhereye kuri iyo missile SA16 yarashe indege ya Habyalimana, dusanga mu gice cya FPR iyo missile bari bayitunze. Iyo missile (bakuye mu Buganda nkuko ama factures y'ubuguzi muri Uganda abyerekana) bigeze no kuyikoresha mbere bahanura za helicoptères za ba FAR. Kandi abasilikari ba FPR 600 bari muri Parlement ku Kimihurura bashoboye kuyivana ku Mulindi bayigeza ku Kimihurura bagiye mu za gahunda zo kuzana amazi n'inkwi! Kandi uko bajyagayo buri gihe bagombaga kuba baherekejwe na MINUAR. 

 

Niba rero iyo missile yarashoboye kuva ku Mulindi ikagera ku Kimihurura ni uko na MINUAR yabigizemo uruhare kuko yari ishinzwe gusaka imbunda ndetse no kubuza inyanyagizwa ry'imbunda muri Kigali muri cya gihe cy'amasezerano ya Arusha. Niba rero iyo missile SA16 barasanze ariyo yakoreshejwe mu kurasa indege birerekana ko FPR ishobora gutungwa agatoki kuko nibo bari batunze iyo missiles kandi aba FAR iyo missiles ntayo bari batunze. Ubu rapport ya Trévidic na Bruguière bemeza bombi ko missile yarashe iyo ndege ari SA16 yakorewe mu Burusiya. FPR rero yari iyifite yarayikuye i Buganda kuko abaganda bo ntibahakana ko bari bazitunze muri stock y'intwaro zabo.

 

7. URUHARE RWA HABYALIMANA

 

Iyi rapport ya Trévidic isa nkigira umwere Habyalimana kuko niba propagande zivuga ko yishwe n’Abahutu extremistes babonaga ajenjetse kandi ko yari yemeye amasezerano ya Arusha, byerekana ko ibyo tuvuga kuri Habyalimana ko ariwe wateguye genocide ataribyo. Niba yaragombaga kubanza kwicwa kugirango genocide itangire ahubwo icyo gihe twavuga ko Habyalimana ari le premier victime du genocide. Ubwo niba Kigali ikomeza kwemeza ko Habyalimana yishwe na ba extremiste hutu kugirango genocide tutsi itangire bivuze ko Habyalimana abaye héros national kandi ko agomba gushyingurwa mu irimbi ry'intwari zarwanyije genocide. Il faut être cohérent. 

 

Umwanzuro

 

Mu gusoza navuga ko kumenya aho igisasu cyarasiwe bidahagije ngo umenye uwarashe uwo ariwe. Ariko kumenya igisasu cyakoreshejwe mu kurasa indege bishobora gufasha kugera ku muntu warashe iyo ndege. Ikindi kumenya gukoresha iyo missile bisaba kuba warafashe amasomo agera ku masaha 60. Duhereye kubyo navuze hejuru navuga  ko hari piste enye z'abantu bashobora kuba bararashe Habyalimana uyu mucamanza agomba gukurikira:

 

1. Abantu bagomba kubaza icyo abo basilikari b'abanyamerika bakoraga i Burundi depuis le 2 Avril kugera le 10 Avril 94? Ese baba barashoboye kwiyoberanya muri MINUAR bafashijwe na Dallaire? Ese uwarashe indege ni umwe muribo? Bari baje gukora iki muri icyo gihe? Aba bantu ko nta rapport nimwe bagaragaramo?

 

2. Ku rundi ruhande aba FPR bari batunze iriya missile SA16  kuko bigeze guhanura za helicoptère za ba FAR mu gihe cy'intambara. Kugera aho kuri site barasiye indege ese MINUAR yaba yarabafashije kuhagera no gutambutsa icyo gisasu cyari kibitse muri Parlement ko bizwi ko MINUAR nta muntu wayihagarikaga kuri barrière? 

 

3. Niba ari Ababiligi bayirashe bivuze ko bitwikiriye akazi kabo ka MINUAR nuko bagakorera akazi FPR bakoresheje icyo gisasu cya FPR cyari kibitse ku Kimihurura? 

 

4. Niba ari Abafaransa Paul Baril cyangwa Saint-Quentin barashe indege baba barakoranaga na bamwe muba extremiste hutu? Ese iyo missile SA16 baba barayikuye he? Ese kuki boite noire babonye ku ndege bahisemo kuyihisha ni iki cyatumaga batayitangaza directement niba ntacyo bikekaga ?

 

Izo nizo pistes enye à suivre ku barashe Habyarimana. Piste ya ba FAR yo iragoye kuyemera kuko batagiraga iyo missile, kandi MINUAR yari yarakoze inventaire y'intwaro zose zari zihari iyo missile y'ubwo bwoko yakorewe mu Burusiya ntayo bagiraga. Umuntu warashe indege ni umuntu washoboraga kubona iriya missile SA16 niyo mpamvu piste y'abasilikari ba Habyalimana idashoboka kuko ntayo bagiraga.  

 

Ikindi uruhare rwa MINUAR mu kurasa iyi ndege ni runini cyane ku buryo abari muri iyo mission ya MINUAR nibo ba mbere bagomba guhatwa ibibazo kuko bazi byinshi cyane. Kuba nta muntu ubavuga ni uko bakoreraga akazi une puissance iri hejuru. Iyi rapport ya Trévidic navuga ko icyo izanye gusa ari ukumenya aho indege yarasiwe ko ari ku gasozi ka Kanombe kandi ikanatumenyesha ubwoko bwa missile yarashe indege. Naho akazi gasigaye ko ni kenshi mu nzira yo kumenya ukuri. Abari muri propagande zo kuvuga abarashe indege bo nibabe bitonze ntakaraba. 

 

N'AKATARAZA KARI INYUMA. 

 

TITO  KAYIJAMAHE

Montréal, Canada

 

 

 

Commentaires : 68
  • #68

    oczyszczenie aury (jeudi, 01 décembre 2016 03:34)

    tapet

  • #67

    Paul (mardi, 17 janvier 2012 19:25)

    Turi muli cadre ya za hypothesis. Ibyabaye birababaje kandi biteye agahinda. Kuvuga ngo Habyarimana n'abo bari kumwe barashwe na FAR, ni ukuyobya uburali. Paul Kagame ubwo yivugiraga kuri BBC bamubajije bati: "bavuga ko ari wowe wahanuye indege ya Habyarimana." Nawe ati:"niba narayihanuye naramaze, twari mu ntambara, yongera agira ati: "iyo antanga aho aya maranga-mutima muba muyanfitiye?" Iyo DVD yo kuri "Hard Talk" kuri BBC irahari. Kuki lero abantu bata igihe cyabo? Ikibazo lero kuri responsabilite za Habyarimana, ni ukwemera ko igihugu kigwa mu biganza bya Dallair aribyo bivuga ibiganza bya FPR. Yabaye nk'umuntu babohera amaboko i mugongo ngo bamukubite inshyi akemera! Ikindi MINUAR niyo yari yarihaye gucunga umujyi wacu twebwe tutinyagambura! Nawe se bagiye kwa Barayagwiza J.Bosco batumwe na nde, un bon soir? Bamburaga abasilikare imbunda izuba riva, abambaye efugie ya Habyarimana bakayibashituraho maze bakayinyuka-nyuka, nta kwinyagambura. Muli make, MINUAR yari yaje gukora "coup d'etat" ngo isubize ubutegetsi abari barabwabuwe n'amatora tariki 28 Yanuari 1961. Abategetsi b'u Rwanda bari baragoswe kandi aribo babyikururiye, kugilira ikizere umwanzi, ukamushyira mu mbere, akagu controla ngo turi muli revolution moral. Ariko ibi ntibibuza ko tumenya ukuri biciye muli za enquetes neutres. Twibaze duti: Kuki abahutu bamwe na bamwe bari baraguye mu mutego wa FPR? Njyewe nsanga Kayibanda atari kugwa mu mutego w'abakwe be n'abandi bashyizwe mu makosa, cg. ba Kanyarengwe bashyizwe kw'isonga batazi amayele y'umwanzi! Ni benshi baguye mu maso meza y'ababashukanyi, nka ba Set Sendashonga,Rucagu,Rusatira, Nsengiyaremye... batarebye kure. Si njyewe wahera ariko Paul Kagame n'abambari be iminsi mibi irabategereje imbere.

  • #66

    kimenyi (lundi, 16 janvier 2012 12:47)

    Iyi rapport ya Trévidic isa nkigira umwere Habyalimana kuko niba propagande zivuga ko yishwe n’Abahutu extremistes babonaga ajenjetse kandi ko yari yemeye amasezerano ya Arusha, byerekana ko ibyo tuvuga kuri Habyalimana ko ariwe wateguye genocide ataribyo. Niba yaragombaga kubanza kwicwa kugirango genocide itangire ahubwo icyo gihe twavuga ko Habyalimana ari le premier victime du genocide. Ubwo niba Kigali ikomeza kwemeza ko Habyalimana yishwe na ba extremiste hutu kugirango genocide tutsi itangire bivuze ko Habyalimana abaye héros national kandi ko agomba gushyingurwa mu irimbi ry'intwari zarwanyije genocide. Il faut être cohérent.

  • #65

    @ charles Karoli(#63) (lundi, 16 janvier 2012 04:14)


    Ariko urahondoga urwana n'iki ko ba nyir'ukuzirashisha babyivugiye ntawe ubashitse, ndeste n'amazina yabo akaba azwi?
    Aho si wowe "avocat du diable" bambwiye???
    Ndabona bitazakorehera!!
    Bon courage quand même!!

    Mafurebo.

  • #64

    GIS (samedi, 14 janvier 2012 20:45)

    aba bakoze rappport baduhe GIS coordinates turebe ako gasozi katurutseho ibisasui byahekuye u Rwanda

    HABYARIMANA iruhukire uri intwali rwose

    kandi inkotanyi zakwishe nazo nejo bundi zikagusanga ikuzimu iwabo wa twese

  • #63

    charles Karoli (samedi, 14 janvier 2012 20:40)

    niko Tito, kuvuga ngo missile ni indusiya nibyo bivuga koko ko ari FPR yarashe undege ngo kuko ari Uganda yari yaraziguze aho bazibye? Si la vie était aussi simple.
    Ese ko uvuga factures, hari numero n' imwe y' izo missiles uzi iri kuri facture yabuze uziye numero?
    Ese wowe ugiye gukora igikorwa nka kiriya wakoresha intwaro umuntu ashobora gukurikira aho yaguriwe n' uwayiguze? Ese ugiye kurasa umuntu wakoresha imbunda ifite na numero ya facture n' aho yaguriwe?
    Ngirango urabizi ko muri 1992 habaye intambara muri yougoslavie, aho imbunda ziva mu Burusiya zakoreshwaga cyane. Ese ntabwo umuntu yashoboraga kugurayo iyo missile ko nyuma yaho hari anarchie? Ese aba trafiquants b' intwaro bazigura he? Bajya mu ruganda bagakora commande nk' ugura umunyu?

  • #62

    Rudasingwa (samedi, 14 janvier 2012 13:37)

    Mu nama mungira, hari izo nemera, hari n'izo mbona mushaka kundoha. Nyuma rero y'iyi rapport, jye ndabona ngomba kwitandukanya n'abicanyi. Nifatanyaga namwe kuko nizeraga ko muzamfasha guhamya icyaha Kagame mubifashijwemo n'abafaransa. None aba bafaransa bumviye umutima nama wabo, banze guhera mu cyaha cyo kubeshya bamazemo imyaka 18. Bivuze ko Kagame nta handi hantu nshobora kumuhera ngo muhirike. Niyo mpamvu nitandukanyije namwe ku mugaragaro, ejo mutazavaho mukanampitana nk'uko mwahitanye Kinani kandi yari yarabakamiye. Ubwose nkomeze nibeshyere ko ari jye muzaha cadeau? Loin de là!!!!!!!!!!!!!

  • #61

    itangazo (samedi, 14 janvier 2012 03:28)

    Twamaganye ibinyoma bya Twagiramungu,afatangije nizi ngirwa bapadiri,
    Icya mbere:Barashaka kwishira mu mwanya wa bapererezi bakuru,bashaka gushinja,ibyo batahagazeho.
    Ubutabera rero mwe nkabahezanguni ba banyacyangugu mwishize hamwe ariko nta cyo muzagera ho,abanyarwanda bashize hamwe tuzabarwanya.

    murye muri menge rero.

  • #60

    Mafurebo (samedi, 14 janvier 2012 03:17)


    Uyu mugabo nasomye igitabo cye yise:"J'ai serré la main du Diable!" nsanga ari UMUCANSHURO waminuje!!!
    Byashimangiye ibyo uwari Intumwa yihariye y'umunyamabanga mukuru wa ONU witwa Roger BOOH BOOH yamutubwiyeho mu gihe bombi bari mu butumwa mu Rwanda!!!
    Nigeze no kumubona avuga kuri TV nsanga afite inkomanga ikomeye ku mutima y'amahano yakoze cyangwa agakingira ikibaba!!!Abantu nk'aba ahubwo dukwiye kujya tubasabira,kuko bapfuye bahagaze!!Sinshidikanya ko iyo bibutse imirambo y'abanyarwanda bamarishije,bajya mu buriri ariko ntibatore agatotsi,bakarara bashikagurika!!!

    Mafurebo.

  • #59

    Caporal Dallaire (samedi, 14 janvier 2012 01:18)


    Romeo Dallaire uriya,

    ababa muri Canada, bazamukande amab*** kugeza igihe azavugira ukuri. Yigize victim reroo ... Ibyo kwirwaza ngo yagize bya depression, ngo yashatse kwiyahura... niba yikunda ntazongere kubitungutsa.
    Dallaire agomba kujya mu nkiko bakamucanira kugeza igihe yemera kuvuga ukuri kose ku byabaye, kuko azi byinshi !

    Abo muri Canada mumushyireho mukore ibishoboka byose mumushyireho igitutu, maze atobore avuge !

  • #58

    Le diable Dallaire a tout arrangé (vendredi, 13 janvier 2012 23:09)

    Tout ce qui a été fait pour descendre cet avion de Kinani a été commandité par Roméo Dallaire qui avait serré les mains du grand diable Clinton. Kagamé est innocent, il a su profiter de l'occasion quand il était temps que les grands de ce monde se partagent le pain provenant dans le sous sol du grand Zaire. On n'oubliera jamais la conférence de presse que ce diable de Dallaire a organisée dans les enceintes de la Minuar à Remera, une conférence qui avait pour thème principal: "Qui peut remplacer le Président Habyarimana en cas de son accident ?" . Ce diable de Dallaire a eu chaud quand on lui a demandé pourquoi choisir ce thème, et pour s'expliquer il a dit qu'en tant que patron de la Minuar et garant de toute la sécurité du Rwanda, il lui était permis de poser cette question. Les gens du MRND se sont mis à se réjouir que même l'ONU dans le nom de Dallaire savait que leur père Kinani était vraiment irremplaçable. Les pauvres!! C'est à ce moment qu'on lui a donné une petite liste des gens qui pouvaient aspirer d'être les hôtes des maisonnettes de Rugwiro/Kacyiru, lesquelles personnes Dallaire et Bagosora ont obligé d'accompagner Kinani à Dar es Salaam et qui sont mort avec Habyara... nommément le Chef d'etat major Castar !! et le pays a été placé dans les mains d'un mourant, le feu Président Théodore. Les actes posés par ce général retraité lui ont fait perdre la tête, car Présidenr Gaciro lui avait promis de prendre le pays dans moins de 3 jours car il avait des millions de tonnes d'armes à Mulindi et au CND. Qu'est-ce qu'on aura pas vu dans ce pays des 1000 malheurs!! Maudits soient les gens qui ont ensanglanté ce pays. Mana urumve ijwi ryanjye.

  • #57

    bazirunge (vendredi, 13 janvier 2012 21:43)

    Birababaje cyane niba nta musirikare wo mungabo za Habyara washoboraga kurya ruswa,ari iy'abo bazungu mwavuze bose ngo binjize icyo gisasu, cg ngo ubutegetsi bukigure, ubwo murashaka kuvuga ko bari abakirisitu cyane kuburyo icyo bashakaga gukora cyose bagombaga kubimenyesha abazungu cg Papa wa kiliziya, akaba ari nacyo gituma muvuga ko mutakoze genocide kuko nta bazungu mwabimenyesheje mbere yo kuyikora.Nimugende mwari intungane ndetse n'abanyabwenge

  • #56

    Ngibyo nguko (vendredi, 13 janvier 2012 18:52)

    Jean-Louis Bruguière, chargé d'instruire l'enquête sur l'attentat de Karachi jusqu'en 2007, est soupçonné par les familles des victimes d'avoir «enterré» un rapport d'autopsie déterminant.

    Enième rebondissement dans l'enquête sur l'attentat de Karachi, qui a coûté la vie à 15 personnes, dont 11 salariés français de la direction des chantiers navals (DCN), le 8 mai 2002. Chargé d'instruire l'affaire jusqu'en 2007, l'ex-juge Jean-Louis Brugière est aujourd'hui accusé de faux témoignage et d'entrave à la justice. Une enquête préliminaire, confiée à la brigade de répression de la délinquance à la personne (BRDP), a été ouverte ce jeudi par le parquet de Paris.

    Les familles des victimes, réunies au sein d'un collectif, accusent l'ancien juge d'instruction de ne pas avoir versé au dossier le rapport d'autopsie de l'homme soupçonné d'avoir fait sauter le bus transportant les employés de la DCN. Jean-Louis Bruguière avait été interrogé le 16 mai par son successeur, le juge Marc Trévidic, sur l'absence de ce rapport, réalisé par des médecins légistes dans les jours suivant l'attentat. Il avait alors assuré n'avoir jamais eu en sa possession le fameux document.

    Problème : l'un des médecins légistes, Dominique Lecomte, entendue en mars par le juge Trévidic, a affirmé avoir remis l'original de ce rapport à Jean-Louis Bruguière, qui le lui avait même réclamé «avec insistance». Le 8 juin, le deuxième médecin légiste, Walter Vorhauer, était venu corroborer cette version, précisant que le rapport avait été remis au juge le 2 juillet 2002 à 14 heures. Il a d'ailleurs remis au juge Trévidic le justificatif du dépôt du rapport.

    La thèse de l'attentat islamiste affaiblie


    Le bus dans lequel 11 Français ont trouvé la mort en 2002. Crédits photo : AAMIR QURESHI/AFP
    Quel intérêt aurait eu le juge Bruguière à dissimuler une telle pièce ? Selon l'avocat des familles ayant porté plainte, Me Olivier Morice, le rapport d'autopsie apporte un démenti à la thèse officielle d'un attentat-suicide islamiste, perpétré par un kamikaze au volant d'une voiture. Une version privilégiée par Jean-Louis Bruguière. Or le document démontre, selon l'avocat, que le présumé kamikaze était mort debout et qu'il était donc sans doute un simple passant.

    Marc Trévidic, qui a versé le rapport au dossier, a depuis établi que l'attentat avait été commis avec un engin commandé à distance, ce qui accrédite une tout autre thèse. Celle d'un attentat commis par l'armée pakistanaise en représailles de l‘arrêt par la France de versement de commissions liées à des contrats d'armement navals avec le Pakistan. Une piste privilégiée par Marc Trévidic.

    Plusieurs enquêtes financières ouvertes en marge du dossier criminel ont montré que le versement de 84 millions d'euros de commissions avait été convenu en marge de la vente des sous-marins au Pakistan, en 1994. Selon un rapport interne à la DCN, l'interruption du versement de ces commissions par Jacques Chirac a été décidée en raison de soupçons de rétrocommissions qui auraient pu servir à financer la campagne présidentielle d'Edouard Balladur de 1995. L'ancien premier ministre, qui avait pour porte-parole de campagne Nicolas Sarkozy, nie ces allégations. Les familles de victimes soupçonnent le juge Bruguière, qui a brigué en vain en 2007 un siège de député sous les couleurs de l'UMP, d'avoir sciemment occulté la piste financière afin de ne pas embarrasser l'exécutif

  • #55

    kiki (vendredi, 13 janvier 2012 18:32)

    aba FAR bayibona kuko byose birashoboka, bashobora kutayigura ariko FPR cg n'abandi bose wavuze bakayibaha ndetse n'amafaranga y'abituga ukwaha; nkuko nubu bikorwa umuntu bakamuha amafaranga akica undi!

  • #54

    Masaka, no way. (vendredi, 13 janvier 2012 17:21)

    Bringing in the experts

    Because of the nearly twenty years that had passed since the crash, the magistrates leading the second investigation decided they had to rely on science to work out the details of the events.

    Marc Trévidic brought together many experts— from ballistics specialists to an acoustician— to conduct weeklong investigations in Rwanda in 2010. According to experts in ballistics and aerial crashes, the missiles fired were Sa-16 models. The Russian-made missiles hit the left wing of the plane, not far from the gas tanks. The impact immediately caught the Falcon on fire.

    Ballistics technicians who studied possible missile trajectories eliminated all possibilities but two, both of which were close to the Kanombé camp.

    Next, the acousticien played an important role. He studied the diffusion of sounds reported in two witness accounts. The first account was the well-known testimony of Dr Massimo Parush, a Belgian military doctor, who said he heard noises and saw an orange trail in the sky. The second witness account was from a French soldier, Colonel de Saint-Quentin. The officer, who was staying in Kanombé camp at the time, said that he clearly heard the sound of the missiles being fired. According to the expert, the other potential site, a farm at Massaka, would have been too far away for the Colonel to hear the sounds clearly.

  • #53

    ndaga (vendredi, 13 janvier 2012 17:18)

    ni nziza byo

  • #52

    Bobo (vendredi, 13 janvier 2012)

    Tito ati Abanyamerika bari i Burundi bitwaje missiles z'Abarusiya zo kurasa Kinani!!!!

    Kagame yarabivuze koko ati "ABASWA BABA MU BIZE".

  • #51

    bkm (vendredi, 13 janvier 2012 16:42)

    jewe mbona uwu mucamanza yakoze amakosa kuko yasohoye rapport y,inusu ntamuntu numwe yipfuza kumenya iyo ibisasu vyaturutse kuko nkatwe abarundi dufise inyota yo kumenya uwahekuye uburundi,naho dufise presida w,imbwa adashaka ngushingisha urubanza.ariko nanone tugumana ibibazo tutararonkera inyishu.
    None ko havyarimana yazize urukundo rwinshi yakunda abatutsi,leta ya kagame imufata nkande mumateka y,urwanda?ko abana babuze abavyeyi mugihe ca genocide bitwa abacika cumu abahavyarimana bitwa ngwiki?umupfakazi yasize bamwita ngwiki?
    Ntitugomba kwivanga mubibazo vy,urwanda ariko tugomba kumenya uwahekuye uburundi.
    Murakoze .

  • #50

    Kuri Kayijamahe i Montréal (vendredi, 13 janvier 2012 16:36)

    Uti "Piste ya ba FAR yo iragoye kuyemera kuko batagiraga iyo missile, kandi MINUAR yari yarakoze inventaire y'intwaro zose zari zihari iyo missile y'ubwo bwoko yakorewe mu Burusiya ntayo bagiraga."

    Ubwo se ushobora no kwihanukira ukavuga uti NTANUBWO BASHOBORAGA KUYIBONA BAKORESHEJE UBUNDI BURYO?

    Ndabona wigize umunyabwenge uhanitse, nyamara abageze kuri uriya mwanzuro buliya ntacyo basize inyuma, ni nayo mpamvu bitwa ba EXPERTS - wowe ukaba umufana.

    Ababikoze batekereje nkawe bazi neza ko kubavumbura bitazoroha, bityo ukaba utaba n'umufana ahubwo hari icyo waba ubiziho.

    Ubu isi yose iravuga ko Kinani yishwe n'abe, simbona ukuntu wowe uriho wivugira ibindi bindi.

    Tujya tuvuga ngo "UWUBUBA ABONWA N'UHAGAZE."

  • #49

    Anakyse nziza cyane100% (vendredi, 13 janvier 2012 15:47)

    Merci Tito we, wakoze analyse nziza cyane, ese ntawashobora gushyira iyi analyse mu Cyongereza cg Igifransa kugira ngo n'aba ngo ba expert bayumve.

    Merci

  • #48

    Kabutindi (vendredi, 13 janvier 2012 15:20)

    Hitamo we # 8,

    Hanyuma se Inzirabwoba ntizavugaga ko arizo zarashe Fred Rwigema? Zo nta nubwo zategerezega gusinda ngo zibyigambe.

  • #47

    KURI #44 (vendredi, 13 janvier 2012 15:15)


    Wowe urabeshya cyane kandi urabogamye! Ni uburenganzira bwawe ariko umenye ko bitinde bitebuke uwahanuye iriya ndege azamenyekana kuko IMANA SI INJIJI kandi ubwenge bw'umuntu ntibushobora gukabuta ubwenge bw'IMANA.

    Indege yarashwe na FRP! Barabyigambye cyane! Ndibuka umwe mu basirikare ba FPR abwira abantu muri juin 1994 ko HABYARIMANA YARI URUGI RW'ABANYARWANDA, KO NTA KUNDI BARI KUMUSHOBORA URETSE KUMWICA.

    Umubyeyi wacu KINANI nubwo muri sud y'u Rda tutabonaga amashuri n'imyanya muri leta ku buryo bworoshye, ariko twari dutekanye, dufite za activites variees ziduha cash abana bacu bakiga za prives kandi abarimu n'aba professeurs b'intiti bari bahari ureke ba bashumba banyu.

    Habyari yashakiraga abanyarwanda icyabateza imbere ureke FPR yirirwa ibica urubozo ibanyaga ikabicisha inzara. Yego nta byera ngo de harimo udukosa, ariko icyambere ni umutekano kandi na democracy twari kuyigeraho bidatinze!



  • #46

    Kuli 44 (vendredi, 13 janvier 2012 14:43)

    Ufite analyse nziza kandi yumvikana. Erega ibi bintu ni insobe! Kandi iyo ntekereje nsanga n'ubwo Kinani atarashakaga ko abatutsi bagira puissance iri hejuru y'abahutu, mbona atarabangaga byo kubapangira kubatsembatsemba. Genocide njye mbona itarateguwe, niba yaranateguwe ntiyali gutangira le 7 avril, ahubwo urupfu rwa Kinani ni rwo rwabaye imbarutso. Ubwo rero uwahanuye indege yaba FAR yaba APR bagomba kwirengera genocide n'ibyayikurikiye byose.

    Sawa.

  • #45

    karahamuheto (vendredi, 13 janvier 2012 13:06)

    Ibitekerezo byawe ndabishimye gusa ubuhezanguni bwanze urangiza wemeza ko nta ruhari FAR yashoboraga kubigiramo,ushobore kuba wari umwe muribo,njye nkumugenzacyaha wumwuga ndemeranywa nawe kuri bimwe nkaho ukeka Abafransa na MINUAR gusa amarangamutima akakuzitira ukumva ko FAR bo batagomba gukekwa.Uvuze igitekerezo cy,Abanyamerika baje i BUJUMBURA unyibutsa igitekerezo njya nibaza icyatumye Perezida w,UBURUNDI areka kujya mu ndege ye akurira indege ya KINANI.Nkuko ababihamya bavuga ngo NTARYAMIRA yari afite umugambi wo kwica BIKOMAGU nibwo yamujyanye TANZANIA mu mishyikirano itaranamurebaga ubwo Ntaryamira na Kinani bari bavuganye na FAR ko indege iribuhagere mbere ni ukuvuga 2030hrs bahita bayirasa nibwo NTARYAMIRA yabwiye BIKOMAGU ko bagomba kunyura KIGALI bakabona kujya BUJUMBURA yamutegetse kubanza imbere naho we na KINANI bakaza bakurikiye.Ubwo BIKOMAGU yahagurutse Dar es Salaam ageze munzira abwira umupirote ko nta mpamvu imujyana KIGALI yahise ategeka pilote kujya Bujumbura maze NTARYAMIRA na KINANI baje bakurikiye BIKOMAGU bazi ko basanga Film yarangiye bagakora iminsi mikuru bishimira urupfu rwa BIKOMAGU utarumvikanaga na NTARYAMIRA,mu kigo KANOMBE FAR yabonye indege ihingutse bahise bayishwanyaguza nta kuzuyaza bazi ko ari BIKOMAGU naho bikoze munda bo kanyagwa nuko inkuru mbi itaha i Gwerere ko Kinani cyananiye abagome nabagambanyi yigambaniye ngo aragambanira inyaryenge y umututsi wu murundi.
    NB.Dukomeze dukusanye ibitekerezo nyuma tuzagosore tuzagera ku mwanzuro

  • #44

    MUKABARINDA Epiphanie (vendredi, 13 janvier 2012 10:03)

    Kuwa gatatu tariki ya 1/2/2012 ni umunsi mukuru mu Rda wo kwibuka intwari zaharaniye amahoro kdi zarwanije icyacamo ibice abanyarwanda. Niba koko iyi Leta yishimiye iyi raporo ngaho nitangaze ku mugaragaro ko Habyarimana nta ruhari yagize muri Genocide, imwambike impeta y'ubutwari ashyingurwe ku mugaragaro mu cyubahiro. Ubwo kandi izakurikizeho gufungura abantu bose bazira ko bari muri MRND kuko biragarageye ko Genocide itateguwe ahubwo icyategurwaga ari Coup d'Etat. Aya magambo ya Tito arakomeye namwe muyasome muyasubiremo:
    "Iyi rapport ya Trévidic isa nkigira umwere Habyalimana kuko niba propagande zivuga ko yishwe n’Abahutu extremistes babonaga ajenjetse kandi ko yari yemeye amasezerano ya Arusha, byerekana ko ibyo tuvuga kuri Habyalimana ko ariwe wateguye genocide ataribyo. Niba yaragombaga kubanza kwicwa kugirango genocide itangire ahubwo icyo gihe twavuga ko Habyalimana ari le premier victime du genocide. Ubwo niba Kigali ikomeza kwemeza ko Habyalimana yishwe na ba extremiste hutu kugirango genocide tutsi itangire bivuze ko Habyalimana abaye héros national kandi ko agomba gushyingurwa mu irimbi ry'intwari zarwanyije genocide. Il faut être cohérent."

  • #43

    Rurashukika (vendredi, 13 janvier 2012 09:58)

    Uwabona Dallair ajindiriye muri Kavati wagira ngo hari igitekerezo...ashwi byose arabizi nawe isaha ye izagera haba hano ku isi cg mu yindi...Kagame arishuka akagira ngo akoze mu ibuye kandi naryo rihimba umutarimba utarahinguka...Trevic Umucamanza n'abashakashatsi be ni urwenya kabisa...ahantu hatandatu hemezwa ko ibisasu byarashe indege byaba byararasiwe...Ese nta mazina aho hantu hagira...hose hitwa i Kanombe aka ya mazina ngo mu majyepfo ugasanga umuntu utuye mu masanganao ya Mukungwa bASE na Nyabarongo n'utuye i Bunyambiriri bose ngo ni mumajyepfo...ni akumiro mb nambuye Rwanyonga utararipfanaga.Abize SCIENCES Mukwiye kudasebya ubumenyi...sciences exactes nibuze aragira ati ..aho hantu haba aha akavuga n'amazina kuko mu rwanda buri gasozi nako krenge kagira izina...uretse ubu byose byabaye NTERA RUKOMATANYO...iryo rikaba ibanga ry'abazi kubeshya impumyi

    Kigali iti turanezerewe n'ubundi nibyo twaritwaragaragaje...yewe bibaye nk'iby'isazi yagize ku rutare ati nibifata ni ha mana! Batubwire ibya Misile kandi uwayiguze ashyirwe mu bucamanza...ONANA murebe inyandiko ze murabona ukuri..Kigali yigeze gusunitsa ubuzuru ngo bararega babonye ari agapfunyika ka kabutindi bararuca bararumira..ngire ngo nuko mu Rwanda tutazi kurengera inyungu zacu tumusabye kuduha ibimenyetso mwaba mureba ko Ibihuru bitabyara ibihunyira...Genda Padiri wahoze muri Kinyamateka wari intwari nibagiwe izina rye ariko ngo yaba yaravukaga i Muyunzwe...yamaganye akarengane none yasimbuwe n'abavuzi b'amacumu...Ariko nanjye ndakabya wayoborwa n'abagona wowe ukaba utari ku orta...Abazi ukuri mwandike cyane abari hanze...mushyira amauru ku mbuga...tumenye iby'iwacu abantu bose kudutobatoba...CLINTON NA TONY niba tutabashyize ku ka le peuple bazatumara ku rubyaro bifashishije ibikoresho byabo biri i gasabo...
    KAYIJAMAHE URAKOZE SHA...KOMEREZA AHAO NIBUZE UMBUJIJE KURAHIRA NTABAPFA NGO BASHIRE

  • #42

    @Gezaho #31 (vendredi, 13 janvier 2012 09:49)

    #27 arasobanuza ibintu byatangajwe kumugaragaro bitari impuha sinzi rero kubyita gusesereza sinzi icyo ashingiraho? ahubwo gukomera kw'ikibazo ni ko wita gusesereza wowe rero Gezaho niba bikurenze no#27 yagaragaje ko ari inshingano Leta isigaranye ngo ibintu bisobanuke neza kandi yashingiye kubyo Mushikiwabo na Kagame bavuze,niba ufite ingingo zivuguruza biriya wazitugezaho kuko hano ni ukungurana ibitekerezo.

    Erega burya iyo indwara igoye n'umuti urahenda ntitugatekereze ko wapfa kugenda mu muhanda ngo urawotoragura gusaaaaa!

    Kuko burya ukuli gushirira mu biganiro,erega buriya n'i Rwanda bari kuvugira ku mutima! Kuko nabo bazi neza abaririrwaga bavuga ngo imana y'abahutu barayirashe none ubu bigeze mumahina ubwo butwari babutakaje ntawe ububambuye!

  • #41

    Rugamba (vendredi, 13 janvier 2012 09:33)

    nibafate gatsinzi azi uwarashe indege. ikindi na none kayumba ntiwemere ko M 7 aguhuza na kagame kuko niba wemeye kwiyunga na kagame wowe kayumba uzaba utereranye abari bakuri inyuma mu kubohoza u Rwanda. uzamera nka bizimungu pasterur. kuko bizimungu nta muntu umucira akarurutega kubera ubugambanyi bwe. nawe kayumba nuramuka uhirahiye ngo wiyunze na kagame nyuma akagufata mwijosi ntawundi uzaba yizize nta nuwo uzababaza. gusa shikama ukomeze hamwe nabandi mugeze ahantu heza ho kujegeza agatsiko kari hafi guturumbuka kakagenda kakaturekera igihugu kihaye kubujura.

  • #40

    Les Pro-ex regimes bakamejeje (vendredi, 13 janvier 2012 09:07)

    http://www.lefigaro.fr/actualite-france/2012/01/13/01016-20120113ARTFIG00272-le-juge-trevidic-s-estime-l-objet-de-pressions.php#xtor=RSS-144

  • #39

    Buffoon of the Week (vendredi, 13 janvier 2012 08:41)

    Louise Mushikiwabo aka Kagame Sycophan

    Mushikiwabo, these are your words: “With this scientific truth, Judges Trévidic and Poux have slammed shut the door on the 17-year campaign to deny the genocide or blame its victims. It is now clear to all that the downing of the plane was a coup d’état carried by extremist Hutu elements and their advisors who controlled Kanombe Barracks.”

    Mushikiwabo, are you insane?

    From which part of the Trévidic and Poux’s Technical Report do you get these “conclusions”?

    Are these “conclusions” of yours from the same Technical Report we all just read which you term “high quality investigation, commissioned by French magistrates with impeccable credentials, and carried out by world-class experts”?

    How does the Technical Report “clear those falsely accused of shooting down the plane”?

    Louise the sycophant, you are not only a buffoon, but you are a mad woman.

    The Report does not vindicate or confirm your master Kagame as the killer! This is to be determined by a judicial investigation.

    And then to add insult to injury, you end your madness in a bombastic fashion as follows: “We continue —undeterred and undistracted— with the vital task of nation-building for generations to come.”

    Which nation are you building and how Ms Buffoon of the week?

    Louise the sycophant, you will end up very badly in not too distant future – in a dustbin. For now settle for your title the BUFFOON of the week

  • #38

    Mwenesebahinzi (vendredi, 13 janvier 2012 08:20)

    Kagame The Manipulator Outshines French Judges: But Not For Long.
    I am writing from the National University of Rwanda (NUR). I follow the AfricanDictator but have not dared write a comment or an article. I have a compelling reason now. I have followed the events around the new French Technical Report on the killing of the late dictator Habyarimana.

    I am amazed how “our” regime has managed to confuse the entire world on the Technical Report and its investigations.

    The Kigali PR Machine would have us believe that the Technical Report vindicates our dictator Kagame.

    Nothing could be further from the truth. Technical Report, which is by the way, the work of ballistic experts indicate mainly two things, one of which will I believe will lead us to the killer:

    * Firstly, the missiles that shot down the Habyarimana aircraft came from six areas, including from around the Kanombe area, an area largely controlled by the Rwandan military and their French advisors. This finding is what Kagame and his sycophants are clutching on – that it supposedly exonerates our dictator and his forces who were not in the area.This reminds me of how Kagame regime rushed to claim that the shooting of General Kaumba in Johannesubrg could not be blamed on the Kigali regime – the regime “was too far from scene” while the crime-infested South Africa had plenty of likely culprits.” We know from this that distance or location is totally irrelevant.



    * Secondly, according to the Technical Report, the missiles were made in the former Soviet Union. This is the bit that may prove most valuable. Who would have had this type of military hardware? The Rwandan military with their French minders, or the Kagame fighters who were using stolen and given Ugandan supplies?

    This is as far the Technical Report takes us. It does NOT reveal anything about the guilty party, which is still “unknown.”

    In other words the Technical Report has not exonerated anyone, least of all the Rwandan butcher.

    This is the time for people to give credible testimony to Judge Trevidic and his team. This is the time that people like Rudasingwa, Nyamwasa, Gahima and others to go and tell all they know. As noted, the question of who had Soviet-made missiles becomes critical.

    Meanwhile, let us not lose the bigger picture. Rwanda remains an open prison for all 11 million of us. Kagame has turned us into deaf and dumb zombies with fear, as he himself puts it. His rampage in the region, assassination and looting won’t change an iota because of what the French say or do.

    We Rwandans have to save ourselves. The struggle continues.

  • #37

    David (vendredi, 13 janvier 2012 08:08)

    Ikigabo cy'indege cyarangiye kwakabiri, tuzi abarashe Rusunzu ko ari EX Far, Ibigarasha bifunge umunwa barebe ukuntu ukuntu bataha dore ko bene wabo bavuye muri congo turabikira !

  • #36

    CYOMORO (vendredi, 13 janvier 2012 07:44)

    niba Ex-FAR arizo zishe HABYARIMANA ubwo byaba byiza RDF zivuganye KAGAME bikaba much null hanyuma tugakomeza gukurikirana umukino. MURABITEKEREZAHO IKI?

    ESE RAPPORT KWIYICWA RYUMWAMI WU RWANDA RUDAHIGWA YO KO ITASOHOTSE. RAPPORT KWIYICWA RUBOZO RYA KAYIBANDA IRIHE? NIBINDI NIBINDI NZABA NDORA BANYARWANDA. IGIKWIRIYE EREGA MWESE MURI ABICANYI (NDAVUGA Extremist HUTU na Extremist TUTSI kandi mwadutobeye igihugu)

  • #35

    Habanabakize (vendredi, 13 janvier 2012 07:35)


    Iriya ndege ngo yaba yararashwe na wa muzungu w'umunyamerika wafashije FPR kuva itangiye urugamba muli 1990. Uwo muzungo mwabonye ko yisanga mu birori byose bya FPR akaba akomeye cyane rwose. Hali n'ifoto ye kuli internet ali n'ingabo z'inkotanyi.

  • #34

    Nibyo (vendredi, 13 janvier 2012)

    Icyo Habanabakize 32# avuze nicyo rwose nyuma y'aho kagame amariye guca intege Kiza Bessige agahagarika kurwanya ubutegetsi bwa Museveni ndetse agatanga n'ikimenyetso ubwo yahitaga yegura mubuyobozi bw'ishyaka rya opposition akemeza ko atazongera kurwanya Museveni ubu Museveni nawe afite gahunda yo kunga Kayumba na kagame ariko kagame we icyo yapanze n'uko yobonye amaze gutanga amadollars menshi ngo Kayumba apfe none byaranze aragira ngo Museveni abunge nibirangira azamwiyegereze hanyuma azamwice bitamugoye. Buriya rero Kayumba niba rumubungamo azemera babunge hanyuma bazamwice gusa ikibabaje n'uko amateka y'u Rwanda azahita abura igaruriro kuko uyu Kayumba niwe wagombye kugira uruhare nu kuyagorora kuko azi byinshi kubijyanye n'imitegurire y'urupfu rwa Habyarimana kandi ariyo ntandaro y'amahano yagwiririye u Rwanda.

  • #33

    MWITEGURE INDI JENOCIDE (vendredi, 13 janvier 2012 06:59)

    Ko mbona amashyaka yose atavuga rumwe na leta yamaganye iyi raport ya trevidic, harabura iki ngo tuyamagane k'uburyo bukwiye ?

    Mfite ubwoba ,ko nyuma y'amezi 3, niramuka yemejwe nk'uko yasohowe ku wa 10 Mutarama 2012 i Paris, ko hashobora kubaho jenoside ikozwe n'abanyarwanda banze ikinyoma contre abazungu (n'uwagerageza kubashyigikira wese) mu karere k'ibiyaga binini cyane cyane kubari mu Rwanda, Burundi na Zaire. Uretse wenda n'abasanzwe barwanya leta y'u Rwanda, n'abari muri leta y'u Rwanda babajwe n'ibikubiye muri iriya rapport yasohotse. Ibi bigaragaza ko abanyarwanda bamaze kubona ubugome bw'abazungu, bityo bakaba bashobora guhagurukira rimwe (FPR,FDU,RNC,FDLR,etc)bakarwanya ikitwa umuzungu wese muri kariya karere.

  • #32

    Habanabakize (vendredi, 13 janvier 2012 06:53)


    Museveni ngo imishyikirano yo kunga Kayumba na Kagame ayigejeje kure. Hali n'abazungu babirimo kandi ngo biragenda rwose neza. Niyo mpamvu ngo Kayumba atakigira icyo avuga ku bibazo by'abanyarwanda. Yararuciye ararumira kandi yaratezweho byinshi mukunga abanyarwanda bakeneye urukundo no kubwizanya ukuri. Apfuye uyu munsi!

  • #31

    Gezaho (vendredi, 13 janvier 2012 06:42)

    Wowe wiyita Jeeanne d'Arc #27 waretse rwose kwandika amagambo asesereza? Usibyeko nuyu #28 wagusubije umenya indwara y'izuru mwembi ibamereye nabi! Kuri #30 ibyo bintu uvuga twarabyumvise ariko biratangaje! Batubwiragako ariya mafaranga yafatiriwe kuberako Habyarimana yateguye genocide none se ko report zerekana ko yabaye the first victim wiyo genocide, ubwo uwifunze ayo mafaranga yaba afite impamvu?

  • #30

    Ukuri (vendredi, 13 janvier 2012 06:36)

    Najye mfite ubuhamya nshaka gutanga kuva 95 ndi umukozi muri SONARWA hari ibyambereye urujijo: hari dossier dufite y'urubanza rw'umukozi wa leta witwa Président HABYARIMANA Juvénal wapfuye azize impanuka y'indege ku italiki 06.04.94 kandi bigaragara ko yari afite ubwishingizi bwe n'ubw'indege muri SONARWA. Aba avocats bararuburanye batsindira miliyali 2.178.986.365Frw, igitangaje n'uko aya mafaranga yose yabaye versé kuri compte ya Perezida Kagame. Nk'uko impapuro zibigaragaza ibyo byakoze muri 1996. Ibindi ntimubimbaze kuko ibyo nibyo nabonye n'amaso yanjye uretse ko muri SONARWA biragaragara.

  • #29

    Ruriye abandi rutakwibagiwe (vendredi, 13 janvier 2012 06:30)

    Thanks to Kayijamahe, iyi analysis wakoze irerekana ko ufungutse mu mutwe kandi ya ndwara iba mu mazuru yacu itakubuza gushaka ukuri nyako. Ntawe uyobewe rwoseko ari abazungu bakomeje kudukinira hejuru; ukuri ku iraswa ry'indege ya Habyarimana barakuzi ahubwo izo reports zihora zisohoka ni iziba zigamije gukomeza kudushyira mu gihirahiro. Ese niba ari ex-Far zahanuye shebuja kuki kugeza ubu mu Rwanda bitigeze bikurikiranwa ngo zishakishwe zinahanwe? Ni uko iyo ndege ntacyarimo nkuko byavuzwe? Ese ni kuki bariya bafaransa batwaye iriya black box batigeze bayishyira ahagaragara ngo nayo tumenye icyo ibitse? Ese bariya ba USA marines ni mission ki barimo iBurundi igahita irangira huti huti? Ese ko bari baziko genocide yatangiye gukorwa mu Rwanda ntibakagombye ahubwo kuba bararwinjiyemo ngo bagire icyo bakora bafatanyije ni igihugu cyabo? Ababiligi na MINUAR bo ntawavuga kuko intwaro zose zari mu gihugu bari barazibaruye kandi bazizi; kuki batavuga niba hari icyo bazi kuri ziriya missiles ni iza FAR cyangwa RPF? Abafaransa bo bakomeje kuducenga ariko umenya nta gahunda bigifite! Influence bagize mu Rwanda ku gihe cya Habyara bamenyeko itazongera, bakora report nzima cyangwa ififitse ni hahandi kuko ibyakozwe byose nabo byari bigamije kubavana muri aka karere no kubasiga umwanda kandi nabo uwo mutego bawigushijemo kandi bazakomeza kuwugwamo. Uwahanuye iriya ndege uwo ari we wese yicare aziko yahemukiye abanyarwanda b'amoko yose kandiko bitazamuha amahoro na rimwe kereka niyemera gusaba abanyarwanda n'Imana imbabazi!Ba Clinton, Tatcher, Mitterand, sarkozy n'abandi bazungu rwose mutubabarire mureke gukomeza kudutobera amateka hejuru y'inyungu z'ibihugu byanyu (nubwo mutumva ikinyarwanda tuzababwira mu ndimi zanyu)kandi natwe abanyarwanda ibyo twakoreranye byari bihagije kandi igihe cyari kigeze tukamenya ukuri tugatangira kureba imbere.
    Uwakomye imbarutso yo gutikiza abanyarwanda nawe urwariye abandi ntirumwibagiwe ahubwo yari akwiye kwihana kugirango atazahinguka imbere y'Imana ajejeta amaraso yacu.

  • #28

    @Mugeni Jeanne d'Arc (vendredi, 13 janvier 2012 06:28)

    Ubusugi bwawe se wowe uzabusubirana ryari? Ndavuga ubwo mu kanwa gasohokamo uburozi bumeze gutyo?
    Kuko ubundi bwo ntabwo wigeze

  • #27

    Mugeni Jeanne d'Arc (vendredi, 13 janvier 2012 06:22)

    Intagondwa z'abahutu zishe Habyalimana zimuhoye iki? yazibangamiraga azibuza kwica abatutsi,Ngiyo intwali rero nyakuli u Rwanda rufite ku isonga!ibi bikwiye kwemezwa n'IBUKA ikabyemeza naho ubundi mu Rwanda ntabwo haba havugwa ururimi rumwe gusa!

    FPR iti abafaransa bafashije Interahamwe na Ex-FAR mu Rwanda gukora Jenoside,ibi bivugako dossier yo gukora Jenoside kw'abafaransa mu Rwanda itarangizwa n'uko Kagame agizwe umwere na politiki n'ubwo ntamwanzuro wanyuma uravugwa.Kagame ati twasanze tugomba guhindura page,Kagame siwe uha imbabazi abafaransa nk'aho ari we warokotse Jenoside bagizemo uruhare!

    uti gute:

    Ntamuntu uwo ariwe wese washoboraga guhirahira gukuraho umuperezida w'igihugu gishyigikiwe bidasubirwaho n'abafaransa nk'u Rwanda rwa Habyalimana batabizi cg se babigiremo uruhare kuko atatera kabiri,ibi bivuga ko Leta y'u Rwanda isigaranye inshingano zo :

    Gushaka abo bahutu b'intagondwa bose bakoze uwo mugambi watumye abatutsi bicwa hamwe n'abo babafashije umugambi wa Coup d'etat aribo bafaransa kandi ibyo ntibiyinaniye kuko,General GATSINZI Marcel,RWARAKABIJE n'abandi nk'abo sibo bayoberwa uwo mugambi atari ibyo uwo mugambi waba utarigeze ubaho! ikinatangaje ni uko kugeza magingo aya hatarigera havugwa n'umusirikali nibura umwe wa EX-FAR wari muri uwo mugambi!!!!!!!

    None se Leta y'abatabazi yarimo abasirikali bangahe mu bari bamaze gukora Coup d'Etat!? ubwo se SINDIKUBWABO wari uyiyoboye yari afite iyihe RANK!?

    Hejuru y'ibyo kandi abatutsikazi bafashwe ku ngufu n'abasirikali b'abafaransa nabo bategereje ubutabera keretse niba barategereje ko Kagame agirwa umwere n'abafaransa ngo bongere basubirane ubusugi bwabo!

    Wow Accountability?

  • #26

    #19 UTI RAPORT ITEYE URUJIJO?! (vendredi, 13 janvier 2012 05:41)

    Njyewe ubwo narebaga TV imwe yabitangaje, umukobwa wavugaga amakuru BIGARAGARA ko Ari ibyo bamuhaye ngo asome kuko yararangije nawe ubona ARAJIJWE.

    Kuri FRANCE 2 naho yarangije kuyavuga maze arangije mbona abaye nkuwimyoijeje(MBEGA BYATEJE URUJIJO MUBANTU).

    Nibagire batwibwirire uwo BAGOSORA nako GATSINZI eheee nako RWARAKABIJE wahanuye IRIYANZIRAKARENGANE.

    Ariko IMANA harya yaba ISINZIRIYE? Arikose NIKANGUKA RA?

  • #25

    kabare (vendredi, 13 janvier 2012 04:42)

    Aha rero niho umwarabu w'umuyisilamu ahera afata igitekerezo akacyandika mu bwonko bwe akajya afata abazungu matekwa. Baraducanga cyane!!!!!!!!

  • #24

    urukingo rwa Sida mu Rwanda (vendredi, 13 janvier 2012 04:33)

    Mu Rwanda nta gaciro bagiha ikiremwa muntu, inkingo zajyaga zigeregerezwa ku mbeba bita cobailles ubu byahindutse abanyarwanda ariko hatarimo abayobozi kuko baba bahaririye amafranga menshi aherekeje ubwo bushakashatsi. Abana ejobundi barabapfumaguye abandi babagira ibisenzegeri ngo barabagiriraho ubushakashatsi kuri cancer y'umura ngibyo ibinini bitazwi birirwa bamiragura amanywa n'ijoro , abagabo bakatwa amabya n'ibindi kubera amafranga igihugu kiba kinjije ntikinabibwire abaturage, ahubwo bakamanuka bavuga ko ari gahunda ya leta abantu bose bagomba kuyitabira Inkuru nyayo nayivumbye ku igihe.com

  • #23

    mwihangane (vendredi, 13 janvier 2012 04:33)

    Ingutiya za batutsikazi zirarikoze sha mwihangane. Ngo izabahutu kazi ziranuka..

  • #22

    amagame (vendredi, 13 janvier 2012 04:23)

    Sarkozy we aye yayabonye bulya za ngendo SA uganda kangahe yari arimo gukusanya ibiceri no kuyohereza none biciyemo raport iranyonzwe da! Sarko arimo gukusanya ayo kwiyamamaza,akabazo kamwe gakemutseho gato kuko harimo ya mitego y'abazungu doreko urulimi rwabo ari riche ejo bazakoresha akandi kajambo kabigarure inyuma ho gato kugirango gaciro ahore abahereza.Hasigaye Obama nawe muzi intumwa amaze kwohereza uko zingana we rero bikomeyeho gato ngo amajyambere nta demokarasi byose bisenyuka mugahe gato,ubwo niyegeranye ibindi biceri bwangu,ubundi abongereza nabo barimo kuririra abanyarwanda ko ntaruvugiro ukagirango twarabibasabye,byose kugirango gaciro abahe kuri za nkunga ziva mu baturage babo batamenye ihabari,ndetse akongeraho kuyo yivaniye mubatamwara,Bantu uwigeze gutanga ruswa arabizi,uyiha umuntu ugirango mubaye inshuti magara ariko iyo ayamaze ntamahwemo ugira,muzee gaciro batakufanya mwendabazimu nakwambia

  • #21

    Umuvugizi urashaje! (vendredi, 13 janvier 2012 04:12)

    www.umuvugizi.com waba ushaje cyangwa ba nyirawo nibo bahinduye direction y'imikorere? Basigaye bafite imyandikire nk'iyi igihe.com! Ibyo kuvuga ngo nta amikoro bagifite ni ukujijisha, ngo ntibakibona uburyo bwo kujya gutara amakuru, ibi ni ibinyoma!!! Nabo leta yabahaye agatubutse karuta ako HCR yabageneraga none nabo bararuciye bararumize da! Nibafunge urubuga aho guta ibitabapfu basebera aho bambariye inkindi. Démon d'argent va nous périr!

  • #20

    Karabaye! (vendredi, 13 janvier 2012 04:00)

    Impamvu Nyamwasa ntacyo atangaza dosssier ye itandukanye niya Karegeya na Rudasingwa bose hamwe ntawizera uwundi kuko umwe usanga avuga ngo kanaka araneka! Ninacyo cyatumye ubu Kayumba yaruciye akarumira ngo ba Karegeya batamutanga kwa Kagame, ibindi byashyizwe ahagaragara ni uko Kayumba ashobora kuba yarirashishije ngo bagier ngo ni Leta ya Kigali imuhiga, bimaze no kumenyekana ko amafranga yamuvuje namutunze byose bitangwa na Nziza, binyuze muri DMI Nimutitonda ahubwo barabafata amatekwa! Inkotanyi bababwiye ko zigira amayeri 400, ubu zikba zimaze gukoreshamo 99, mutuze rero babereke!

    Haari uwo nabonye asaba kayumba na Karegeya gusobanura iby'indege, biriya ntabwo biri munshingano zatumye bamwohereza kwigira impunzi ya politiki. Inkotanyi zishobora kujya hariya zikarwana ukagira ngo nibyo nyamara zifite target yo gukora ibara. Ndakubwiye ngo bariya bagabo wagira ngo babaye mu Ndamutsa bose nabatoza b'umukino!None se wigeze wumva Kayumba avuga ko avuye mu Nkotanyi? maze yanze no kwita RNC ishyaka rya politike, amayeri aragwira. Ibihe byiza kuri mwese

  • #19

    barbara (vendredi, 13 janvier 2012 03:54)

    Hari ikintu nibaza, kuki iyi nkuru y'indege iri very critical? Mujye no ku igihe.com murebe, nta nkuru ndabona itera abantu amangambure nk'iyi pe. Tuvuge se ko ariho hari umuti w'ikibazo abanyarwanda bafite? Kuko abanyarwanda banyotewe n'ukuri, ntibumva impamvu ibintu byakomeye kugeza miliyoni ipfa yose, kandi iyo nyota igenda ikura aho kugabanuka, malgre iterambere n'ibyiza igihugu kigenda kigeraho. Ariko rwose Imana yumva abanyarwanda yari ikwiye kwerekana ukuri. Ku rundi ruhande mbona ukuri nikunavugwa ko hari abatazakwemera kubera ukuntu iyi nkuru yavuzwe mu buryo butandukanye kandi igihe kinini cyane. Njye icyampa kuyibagirwa nkikomereza ubuzima, nkamera nkaho ntacyabaye...ikibazo ntibinshobokera kuko kwibaza impamvu abacu bashize bihora binshavuza umutima, ese kumenya impamvu byatuma noroherwa? Abashakashatsi bazadushakire umuti.