sam.

07

janv.

2012

DUSANGIRE IJAMBO : Ishyari n’ubukana by'umwami HERODE ntibyabujije Yezu gucungura abantu ! Padiri Thomas.

Ishyari rya Herodi ryahekuye ababyeyi b'i Betelehemu ! Ninde wakwifuza gukomeza kuyoborwa na ba Herodi imyaka igashira indi igataha ?
Ishyari rya Herodi ryahekuye ababyeyi b'i Betelehemu ! Ninde wakwifuza gukomeza kuyoborwa na ba Herodi imyaka igashira indi igataha ?


Kuri iki cyumweru abakristu gatolika barahimbaza umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani « Epiphanie ».


Ndagira ngo tuzirikane gato isomo rya 1 (Izayi 60,1-6) n’Ivanjiri (Matayo 2,1-12)  kuko mbona hari icyo byamarira Abanyarwanda mu bibazo barimo.

 

1.Urumuri n’umwijima


Iyo uri mu cyumba gicuze umwijima, nta kintu nakimwe ubona. Ariko iyo ucanye itara utangazwa no kubona ibintu n’abantu buzuye aho ariko ukaba utababonaga ! Bishatse kuvuga ngo kuba ntacyo ubona ntibivuze ko ntakiriho !


Mu buhanuzi bwe, Izayi arakangura abaturage bari mu bihe bikomeye by’icuraburindi , abizeza Urumuri ruturutse ku Mana.

Dore uko umuhanzi w’umunyarwanda yashyize ayo magambo y’umuhanuzi mu ndirimbo :


« Haguruka ubengerane Yeruzalemu,

Kuko urumuri rwawe ari nguru.

Kandi ikuzo ry’Uhoraho rikurasiyeho !

Nyamara dore umwijima utwikiriye iyi si,

N’icuraburindi ribundikiye amahanga

Ariko wowe Uhoraho azakumanukiraho

N’ikuzo rye rikubengeraneho » !


Nyamara n’ubwo uyu muhanuzi abwira abaturage amagambo meza, asa n’ugamije kubemeza ko bahagaze neza, ntayobewe ko igihugu cyabo kiri mu gihe gikomeye cyane cy’amateka yabo. Hari mu myaka ya 525-520 mbere y’ivuka rya Yezu. Hari hashize imyaka 15 abaturage bagarutse mu gihugu cyabo bavuye mu buhungiro  Babiloni.


Batashye iwabo bizeye ko bagiye kumererwa neza mu gihugu cyabo , ko imibabaro, ibyago n’imiborogo byo mu buhungiro birangiye. Nyamara bageze iwabo basanze igihugu cyarigaruriwe n’abanyamahanga, basenga ibigirwamana kandi badahuje umuco n’abenegihugu ! Kumvikana ntibyakunda, amizero y’umunezero arayoyoka !


Amahane akomeye yazanywe n’UMUSHINGA wo kongera kubaka Ingoro y’Imana yari yarashenywe muri 587 !  Kuko abaturage ba Yeruzalemu batarebaga mu cyerekezo kimwe, ntibagire indangagaciro zimwe, ibyo kubaka Ingoro ntibashoboye kubyumvikanaho ni uko AMIZERO y’ejo hazaza aba arangiriye aho ! Abaturage barihebye bikomeye, ndetse bamwe bacika intege burundu, ubuzima burahagarara.


Nibwo Umuhanuzi Izayi afashe umugambi wo kwigisha, kugira ngo asubize abaturage ka “moral”. Mu nyigisho ye y’uyu munsi aravuga cyane URUMURI kuko azi neza ko abaturage bari mu ICURABURINDI.


Ishingiro ry’ubuhanuzi bwe ni uko yibutsa abaturage  ko batakagombye  gucika intege; ko Uhoraho akibakunda cyane kandi akaba adashobora kubatererana no kubibagirwa burundu.Arabibutsa  ko Uhoraho YASEZERANYE ko Yeruzalemu izaba UMURWA Mutagatifu nk’uko nanone umuhanzi w’i Rwanda yabiririmbye:


Umurwa Muhire ni Yeruzalemu,

Nyagasani Imana yawuhunzeho imigisha.

Abakunda mwese uwo Murwa w’amahoro

Nimuhimbarwe,

Nimwishimane na Yeruzalemu,

Mwuzure ihirwe rya Yeruzalemu

 

Iyo nyigisho yakanguye abaturage, ibatera akanyabugabo kandi ibasubiza icyizere maze barashikama bategereza UMUKIZA!


2. Ibyabaye ku muryango wa Isiraheli birasa cyane n’ibibera mu Rwanda


Nyuma y’intambara zose twanyuzemo guhera mu 1990 na jenoside y’abanyarwanda yo mu 1994-1998, abavuye mu buhungiro n’abasigaye mu gihugu, nta MUSHINGA wo kubaka URWANDA RWA TWESE nk’igihugu cy’amahoro bashoboye guhuriraro!


(1) Abasajya bavuye Uganda bumvise kare ko aribo banyagihugu bonyine ni uko bahigika abandi, basahura ibyiza by’igihugu byose bakabyikubira bonyine.


(2) Abavuye mu buhungiro bwa 1959 bizeye ko basubiye mu Rwababyaye, ko bagiye kubaho mu mahoro no mu mudendezo barumiwe, ndetse bamwe barongeye bafata inzira y’ubuhungiro!


(3) Abahoze mu gihugu batigeze bakivamo bakuwe umutima, basigara bameze nk’ibihungetwe, ntibibona mu buyobozi buriho kuko busa n’ububereyeho kubapyinagaza gusa no kubatsemba hakoreshejwe inzira zose zishoboka : kubicisha inzara, kubashahura ngo batongera kubyara, kubaca imisoro n’amakoro birenze ubushobozi bwabo kugira ngo bahore mu bukene n’ubutindi, kubasenyera mazu, kubambura imirima n’amasambu baruhiye ubuzima bwose, kwirukana abana babo mu mashuri, kubafunga hato na hato, kubica….


Nta wundi mushinga Abasajya bigaruriye u Rwanda mu 1994 bafite uretse gusenga ibigirwamana: IFARANGA ,IRAHA no KWISHONGORA! Abaturage b’abakene ntawe ubacira akari urutega, bashatse bakwiyahura, ibyo ni akazi kabo! Agahinda ni kenshi, ubukene ni bwose, umujinya uravuza ubuhuha, ukwiheba kwaheranye imitima ya benshi !

 

3. Umunyapolitiki HERODI yashatse kwivugana umukiza akiri uruhinja!


Ivanjiri isomwa kuri iki cyumweru niyo idusaba kwitegereza umwami Herodi n’imigenzereze ye mibisha !


Herodi yavutse mu mwaka wa 73 apfa mu mwaka wa 4 mbere y'ivuka rya Yezu ( mu by'ukuri Yezu yari amaze imyaka ibiri ariho!), nk'uko tubara muri iki gihe! Amateka ya Herodi cyane cyane italiki y’urupfu rwe ni kimwe mu bimenyetso simusiga byafashije abahanga kubara neza igihe Yezu yaba yaravukiye. Yezu yavutse hagati  y’umwaka wa 6   n’uwa 5 mbere y’uko dutangira kubara ! Kubara imyaka y'amateka y'isi bahereye ku ivuka rya Yezu byatangiye mu kinyejana cya 6 nyuma ya Yezu ,  ariko mbere, mu gihe cy'ingoma y'abaromani,  babaraga imyaka bahereye  ku ishingwa ry'umujyi wa Roma. Gusa rero mu ntangiriro y'ubu uburyo bushya dukoresha bwo kubara amateka bahereye ku ivuka rya Yezu habayeho ikosa : batangiye kubara Yezu amaze imyaka hafi 5 avutse! Mu by'ukuri rero imyaka ishize Yezu avutse ni 2012+5 = 2017!


Herodi uyu rero yari umwami w’Abayahudi washyizweho n’ingoma y’Abakoloni b’Abaromani akaba ari nabo bamurindira umutekano, bakamurwanaho byamukomeranye. Abaturage b’Abayahudi ntibamukundaga na busa kuko yakoreraga inyungu z’umwanzi ukandamiza rubanda.


Herodi azwiho kuba yarakundaga ubutegetsi cyane akagirira ishyari ribi uwo ari we wese yakekaga ko yagira icyo amurusha ku buryo yamusimbura ku ngoma! Herodi yageze n’ubwo asogota umugore we bwite ndetse yica n’abahungu be bose bari bazi ubwenge asigaza gusa uw’ikimara ari nawe waje kumusimbura, ingoma ikamuhirimiraho !!


Herodi rero yumvise ko havutse umukiza i Bethrehemu, umwe mu migi y’igihugu cye, ahita atonda urumeza! Uko yabigenje turabizi: yinje abantu bose, asoma ibitabo by’abahanuzi, nuko amaze kumenya italiki Yezu yaba yaravukiyeho ategeka ko BATSEMBA abana bose b’impinja kuva ku munsi umwe kugera ku myaka ibiri agira ngo n’uwo uzamusimbura apfe mu bandi !!! Nuko imiborogo y’ababyeyi iba miremire mu gihugu cyose!!!Ibi ni amateka yabaye , si umugani !


Yezu we yararusimbutse kuko ababyeyi be bafashe bwangu inzira y'ubuhungiro, bagahungishiriza umwana mu gihugu cya Misiri! Guhunga si ibya none ! Bishobora kuba igisubizo !!!!

 

 


Yezu n'ababyeyi be babaye impunzi ! Tumusenge dushishikaye ngo afashe Abanyarwanda bose gutaha amahoro mu gihugu cyabo !
Yezu n'ababyeyi be babaye impunzi ! Tumusenge dushishikaye ngo afashe Abanyarwanda bose gutaha amahoro mu gihugu cyabo !

3. Mu Rwanda, Herodi  ni nde ?


Siniriwe mvuga izina, ntawe uyobewe ibibera mu Rwanda muri iki gihe! Ugize ngo aravuga akajambo kaganisha ku byo kwamagana akarengane kagirirwa rubanda, ahita ahigwa bukware nk’umwanzi w’igihugu !  Ugaragaje ko afite ubwenge bwafasha Abanyarwanda kuva mu bibazo by’urudaca n’umwiryane wabaye akarande, uwo aririrwa ntarare! Ugaragaye ko ashobora kuba Umulideri wakundwa na rubanda, uwo ziba zimuriye!


Nta Mukiza ushobora kuvuka ngo abyirukire mu maso ya Herodi wo mu Rwanda!  Nta Mulideri arebera izuba ! Ubwo yatangiye gusogota bene nyina, ahari icyo asigaje ni ukwica umugore we no kwivugana  abo yibyariye kugira ngo batazamusimbura ku ngoma !


Uko byamera kose ishyari n’ubukana bya Herodi ntibyabujije Yezu gucungura umuryango w’Imana!


Nk’umuhanuzi, nanjye ndasaba Abanyarwanda bari mu kaga ko bataheranwa n’umujinya, agahinda, ubwoba n’ukwiheba, nibamenye rwose kandi bakomezwe n’iri banga rikomeye abapadiri basubiramo incuro nyinshi cyane muri buri Misa : “IBIHE BIHORA BISIMBURANA ITEKA”!


N’utemera Imana amaso yamuha: Herodi wari waratagangaje abaturage b’igihugu cye ubu ari he ? Ingoma y’igihangange y’Abaromani yashyigikiraga Herodi mu mafuti ye ubu ibarizwa he? Kadafi, wari warigize ikigirwamana muri Libiya ari he? Mobutu Sese Seko Kuku Ngwendo wa Zabanga “umubyeyi “ wa Zayire yashoje ubuzima ate ? Ben Ali wari warasahuye imari yose ya Tunisiya akarunda amatoni y’inoti iwe mu nzu , ageze he yiruka imisozi ?....


Icyo tudakwiye kwibagirwa gusa ni uko kugira ngo ibintu bihinduke, ingoma za ba Herodi zihirime, nta yandi maboko Imana igira uretse aya yaduhaye ! Buri wese agomba kubigiramo uruhare! Kandi uruhare rwa mbere mu kurandura ingoma ngome ni uko njye ubwanjye nafata icyemezo cyo kurekeraho  kuyitera inkunga….


Ndamutse niyemeje kwinyugushura nkava mu mujishi, nawe ubwawe ukabitinyuka, na mugenzi wacu akatwigana,… Herodi wahekwaga mu ngobyi yakwibona mu muhanda agendesha amaguru ye! Icyo gihe IMPINDUKA nziza twifuza yaba yaje! Kandi BIRASHOBOKA:


Icyo gihe twabona uko twakubaka igihugu cyiza, kitavangura abana bacyo ngo bamwe bafatwe nk’abanzi; umutungo w’igihugu wasaranganywa ukagera kuri buri muturage; buri wese yakwishyira akizana,akarya duke twe ariko ntawe umuhagaze hejuru ; iterabwoba ryacibwa rikagenda nk’ifuni iheze; buri munyarwanda yakira ipfunwe ahubwo agaterwa ishema n’igihugu cye. Koko tubyiyemeje twakwiyubakira igihugu kidacura imiborogo; u Rwanda rwa twese rutemba AMATA n’UBUKI.


Umwanzuro


Abategetsi babi b’abagome nka Herodi (washakaga kwica umukiza w’abantu!)  babangamiye umugambi w’Imana wo kugeza amahoro n’umunezero ku bantu bayo. Ubwo se kubarwanya ugamije kubabuza gukomeza kugirira rubanda nabi  byaba binyuranije n’ugushaka kw’Imana?


Padiri Thomas.

 

 

Commentaires : 83
  • #83

    YOHANI (jeudi, 12 janvier 2012 17:49)

    Thomas rero nakugirinama yo kwihangana ugategereza imyaka isigaye ni 383ans kugirango ingoma wita iya herode iveho ndunva rero utangiye kurira hakiri kare.

  • #82

    Voyant (lundi, 09 janvier 2012 10:16)

    Maze iminsi nsoma ibyo abapadiri bashyizeho uru rubuga bandika,nasoma amakomenti abantu batanga nkabona hari abakwiye gucyamurwa. Aba bapadiri ni bo bashumba bakwiye mu Rwanda iki gihe. Impamvu mbibona ntyo ni uko iyo abari abashumba mbere ya 1994 baza kwamagana irondakoko ryari mu Rwanda amahano yatugwiriye aba yaragize ubukana bucye cg ntabe. Bagize compromission n'ubutegetsi, ntibamagana ibibi abyita amazina. Aba bapadiri bo bazi icyo bakora. Ni nka ba M L King muri USA, Detrich Boenffer muri German igihe cya Hitler, Msgr Tutu muri South Africa mu gihe cya apartheid, n'abandi baharaniye ko abantu bagira uburenganzira nk'abaremwe mu ishusho y'Imana.Abatazi Ijambo ry'Imana ni bo babona ko aba bapadiri batandukira. Aba bahora bandika ngo padiri afite ingengabitekerezo, ni interahamwe n'ibindi. Aba bantu ni abatazi ko l'Evangile a une force subversive, irimbura ibihome, ihindura amatwara y'abantu icengeye. Batekereza ko Ivanjile ari opium, igomba guhabwa abaturage ngo bayoboke buka. Padiri cg Pastoro ukora utyo ameze nka mercenaire ushyira umukumbi ashinzwe umubazi maze akanezezwa no kumva umuborogo w'intama zibagwa. Aba bazanona ishyano. Hanyuma rero bantu mushobora kuba muri intore zishaka kuyobya abantu, mumenye ko Padiri ari umuntu, umwenegihugu akaba umutambyi n'umwogezabutumwa.Akwiye rero kwita ku buzima social, economic, political na religious bw'abo ayobora. Politiki si iy'abatari abapadiri gusa, iyo ni iyabahakanama kandi kenshi bagira bati Dieu n'existe pas, c'est nous qui l'avons concu, dieu c'est nous. Aba bayobozi ntibatinya Imana na Satani, barica bagakiza, bakangaza, yewe ibibi byose bumva bayemerewe. Kuvuga ngo Padiri yivanga muri politiki byarashaje. Ubuzima bw'gihugu buratureba twese kuko ingaruka z'ibibi zitugeraho twese. Nonese, nta mpfubyi za jenocide abapadiri bafasha, iyo ababyeyi babo baba bariho Padiri ntiyagakoze ikindi, ubwo se umupadiri wishimiye kugira itorero ry'impfubyi n'abapfakazi yaba akorere nde koko? Murekere aho rero kuko isi irimo ihinduka. Aba bantu bafite ibitekerezo rétrogradantes nibabireke. Nta n'umwe ukwiye kurebera abandi ngo bakine uko bumva kandi abantu bapfa. Ntawe ukivukana imbuto ngo agire igitekerezo cyiri extra-terrestre.Abayobozi bakeneye ababagira inama n'ubwo izabora itumva umuriro cg igikenya ngo cyumve ihoni.

  • #81

    Kuri Thomas (lundi, 09 janvier 2012 08:35)

    Uri Interahamwe yujuje ibyangombwa pe! ntakindi umuntu yarenzaho. Ariko se izi nyandiko nkizakangura ubona arizo zizafata igihugu?

  • #80

    @ MWAPFA IGISASU(#75) (lundi, 09 janvier 2012 08:18)


    Reka nkunganire mvuga ko abambari ba Kagame bakomeje gutera biriya bisasu iri abaswa b'indashyikirwa!Uti gute?
    Twese tuzi ko muri ya mihayo yabo ngo yo "kwihesha Agaciro",babwiye ndetse bereka amahanga yose ko igihugu cy'u Rwanda ari icya mbere muri Afrika mu kurinda umutekano(usibe ko njye nibaza nti:umutekano wa bande?)!!
    Nkunda gusoma mu binyamakuru byinshi byo mu mahanga ko igihugu cyabaye"un pays-garnison",ku buryo udashobora gutera intambwe 100 utarahura n'umusirikare n'imbunda ku rutugu!!
    None se babona arinde washobora kumira bunguri ibinyoma byabo iyo bihanukiriye bakavuga ngo abagizi ba nabi bateze ibisasu mu mugi wa Kigari benshi bemeza ko urinzwe kurusha "le Pentagone Americain"?
    Burya koko "utazi ubwenge ashima ubwe!",nibakomeze bivemo nk'inopfu nababwira iki!!!Mbabazwa gusa n'amagara y'inzirakarengane ahasesekera!!!!Bwana GACIRO we "IS NOT CARE"!!!!!
    Ngaho ugire umunsi mwiza!

    Mafurebo.

  • #79

    Inararibonye (dimanche, 08 janvier 2012 17:20)

    Abanyarwanda baragowe, ubu ngo bateze amakiriro kuri iyi SHITANI yigize umuntu ikabanekera muri iyi ngirwa Padiri Thomas?
    Ibyo wize byose ntacyo byakumariye, wagize ngo ni sciences nkizindi zose, nakugira inama yo kuzajya gushaka umuganga wo mumutwe naho ubundi uziruka kugasozi.

  • #78

    Solution ! (dimanche, 08 janvier 2012 14:00)


    www.youtube.com :Icyabuze-passy .

  • #77

    BA RUTWITSI (dimanche, 08 janvier 2012 13:31)

    http://www.youtube.com/watch?v=T7Fu3TlV9ZM

  • #76

    Ndundi (dimanche, 08 janvier 2012 12:51)

    @#75

    Najyaga ngira ngo ni jye wabonaga ibi jyenyine. Uzi ko akenshi izi genades ziterwa Kagame ari hanze y'igihugu !!! Dore aga-hint kuri Procureur Ngoga !!

    Ni mugihe kandi DMI (ya RDF ari yahoze ari RPA)ibifitemo uburambe n'ubuzobere. Mwese mwibuke mine antipersonnelles bategaga imodoka hafi mu gihugu hose muri za 1991, 1992,1993 hagapfa abtagira ingano mu mataxis na bus...Ubu ngo bazi ko twabyibagiwe !!!!

    Shitani ziragwira !!!

  • #75

    MWAPFA IGISASU (dimanche, 08 janvier 2012 12:33)

    Ndagirango ngire icyo nivugira ku bisasu biterwa i Kigali bihengera GACIRO yibereye muri promenade akaba ari bwo biterwa. Mu by'ukuri biba bigamije iki? Ese biba ari coincidence, cg bikorwa kugirango isi ikeke ko uw'abandi arengana nta ruhare agira mu gutikiza imbaga ayoboye?

    Ndabizi ubu ba Alain MUKU na ba Prime Minister barimo barapfundikanya ibiremo by'idosiye y'ugomba kubigwamo agashinjwa iterabwoba. Mbe nyakugorwa yaba ari inde? ni abambari ba MUGESERA Leon bashaka kuburizamo itahukanwa rye, cg ni undi munyapolitiki benda kwikiza vuba aha? Ni INTERAHAMWE se zikitwihishemo, cg ni undi nyiramahirwe macye?

    Igitangaje ni ukuntu abo ba TERRORISTS ari ba petits joueurs: None se nk'ubu ndamutse ndi umugiranabi ujegeza ubusugire bw'igihugu, harya buriya najya gutera igisasu ngahera i BUZINGANJWIRI, muri BANNYAHE, cg ahandi mu rutumva ingoma hadashobora guturwa n'umuntu ufite viziyo cg ukomakomeye?

    Jye nkeka ko ugendereye gukoma mu nkokora GAVUMENTI yazinduka iya Marumba akagenda urw'amaguru akibasira ahantu hatagoye kuhagera ariko hafite icyo havuze ku butegetsi, nko kuri za minisiteri cg ahandi nk'aho aho kubikira ba ntaho nikora bitegeye twegerane cg bagiye kudodesha bodaboda zibasaziyeho!

    Ibi ku bwanjye bigaragaza neza ko birya bisasu ari ikinamico iteye iseseme igamije gutera ubwoba abanyarwanda, kwiyambika umwenda wera mu maso y'amahanga no gukorera igerageza ry'ubugome buteye isoni ku bakene batagira kivurira na kivugira. Ibi bisa n'ibyo HITILERI yajyaga akorera ku bayahudi abageragerezaho indwara ngo arebe uko barwana nazo nta muti bahawe.

    Nk'ibi byose bizagarukira he?

  • #74

    VIVE GASASIRA VIVE UMUVUGIZI! (dimanche, 08 janvier 2012 12:26)

    NGABO BA HERODI BAHEKUYE URWANDA http://www.youtube.com/watch?v=T7Fu3TlV9ZM

  • #73

    @ GASASIRA YAZUTSE N'UMUVUGIZI WE(#40) (dimanche, 08 janvier 2012 12:18)


    Alleluya!!
    Nanjye nari natangiye kugira impungenge,ariko kubera ko nzi Gasasira by'umwihariko,nirinze kuba nk'inyangabirama nasomye kuri uru rubuga zimutwerera kuba yaraguzwe na "Herodi"!!!
    None rero mwebwe mwese mwakwije izi mpuha,nimusabe Gasasira n'UMUVUGIZI imbabazi ndetse ntimwibagirwe n'impiririmbanyi za democratie zandika kuri uru rubuga!!
    Ariko niba muri INTORAHAMWE,ntimwirirwe mwigora ,ibyanyu twarabimenye!!!

    Mafurebo.

  • #72

    KURI # 68 (dimanche, 08 janvier 2012 12:16)


    Muvandimwe,

    Waduha source y'iyi nkuru yawe?

    Mbaye ngushimiye kandi ugire fine settimana nziza!!!

  • #71

    Twitonde (dimanche, 08 janvier 2012 12:08)

    Banyarwanda, ejo tutazagwa nanone mubintu bikomeye. Twitonde ejo intagondwa zitazamalisha abana babanyarwanda iminwa yimbunda n'udufuni cg imipanga, dore ko ubu bisa nkaho buli wese aryamiye amajanja.
    Twitonde dutandukanye ibintu, muli buli bwoko halimo ba extremists aba nibo tugomba kudaha umwanya wo gukora ibyo bishakiye. None rero mwite ibintu na bantu mumazina yabyo ejo imhinja zitazongera kuhatikilira. Twitonde twite ibintu n'abantu mumazina yabyo urugero: Kagame: tusti extremist tumurwanye, Mugesera: hutu extremist tumurwanye, n'abandi

  • #70

    GASASIRA YAZUTSE N'UMUVUGIZI WE (dimanche, 08 janvier 2012 11:57)

    Ngo ni DMI Yateye iBISASU:

    http://www.umuvugizi.com/?p=4981

    Arongera ati: Leta ya Kagame ikomeje kwibasira ubutabera bwa CANADA

    http://www.umuvugizi.com/?p=4989

    GASASIRA SE WAMENYE KO RAPORT Y'UWANUYE INDEGE IZASOHOKA EJOBUNDI?

  • #69

    #68 NKABIBONA (dimanche, 08 janvier 2012 11:54)

    ISIRAGIRA RYA M7 na MUTEREMUKO umwe hirya aha, undi hirya iyo, KIGALI- KAMPALA - MASAKA, MBARARA, INSHURO ZITABARIKA NI ubwoba bw'iyi REPORT Igiye gusohoka. Barikwibaza IKIZAKORWA cyabayobeye bahungu! MWAYIRASHE MUVUGA KO NTACYARIMO YE, none Imisuzi niyose. Muhagarare.

  • #68

    Rapport irashyize irasohotse kuri uyu wakabiri (dimanche, 08 janvier 2012 11:50)

    PARIS (FRA), 08 jan 2012 (AFP)

    D'où ont été tirés les missiles qui ont abattu à Kigali l'avion du président rwandais Juvénal Habyarimana le 6 avril 1994 et par qui? Les conclusions de l'expertise judiciaire qui seront présentées mardi aux parties pourraient être cruciales pour l'aboutissement de l'enquête.

    En avril 2010, les juges antiterroristes Marc Trévidic et Nathalie Poux désignent cinq experts, géomètre, balistique, explosifs et incendie, rejoints plus tard par un acousticien, pour déterminer les lieux possibles des tirs ayant abattu l'avion présidentiel, considéré comme l'acte déclencheur du génocide rwandais.

    Vingt mois plus tard et après un déplacement au Rwanda en septembre 2010 pour essayer de reconstituer les conditions de l'attentat, juges et experts vont dévoiler mardi après-midi leurs conclusions aux parties concernées par l'enquête.

    La connaissance du lieu de tir des missiles pourrait être déterminante pour identifier les tireurs. Deux thèses s'affrontent jusque-là.

    L'enquête du juge Jean-Louis Bruguière a désigné en 2006 un commando du Front patriotique rwandais (FPR), la rébellion tutsi dirigée en 1994 par l'actuel président Paul Kagame, provoquant la rupture par Kigali des relations diplomatiques avec la France.

    Selon ces investigations, les hommes du FPR se seraient infiltrés depuis le parlement rwandais à travers le dispositif des Forces armées rwandaises (FAR, loyalistes) sur la colline de Massaka, qui surplombe l'aéroport à l'est de la piste.

    A l'inverse, un rapport d'enquête rwandais affirme que les tirs sont partis depuis le camp militaire de Kanombe, importante base des FAR, jouxtant l'aéroport et la résidence présidentielle au sud-est, où il est "impossible d'imaginer" que le FPR ait pu s'infiltrer.

    Trajectoire du Falcon 50
    La thèse rwandaise impute la responsabilité de l'attentat aux extrémistes hutu des FAR, qui auraient voulu se débarrasser du président Habyarimana, jugé trop modéré, pour faciliter un coup d'Etat.

    Dans l'enquête française, six proches du président Kagame ont été mis en examen en décembre 2010. Ils étaient visés depuis 2006 par des mandats d'arrêt qui ont été levés. Rose Kabuye, autre proche de Paul Kagame, est elle mise en examen depuis novembre 2008.

    Aux experts, les juges ont demandé de reconstituer la trajectoire du Falcon 50 présidentiel, d'évaluer sa position au moment où il a été touché, de déterminer le type de missile utilisé, mais également les modes opératoires possibles, et de confronter le tout avec les témoignages et données topographiques.

    Les conseils des différentes parties attendent de ces conclusions qu'elles confirment leur thèse.

    "Nous sommes confiants dans l'évolution du dossier car il est établi, selon nous, que toutes les bases sur lesquelles il repose ont été remises en question, en particulier grâce à nos demandes d'actes", estiment les avocats des mis en examen, Mes Bernard Maingain et Léon-Lef Forster.

    Pour eux, les travaux réalisés par les juges ayant succédé à Jean-Louis Bruguière ont profondement réorienté l'enquête.

    Sur l'origine des tirs, "que ce soit Massaka ou Kanombe, la mise en cause du FPR est inimaginable vu l'état du dossier", ont-ils affirmé à l'AFP.

    Du côté des parties civiles, l'avocat de la veuve du président rwandais Agathe Habyarimana, Me Philippe Meilhac, estime qu'"une expertise d'une telle ampleur est source de beaucoup d'espoir dans ce dossier où sept personnes sont mises en examen".

    Pour Me Emmanuel Bidanda, conseil d'une victime française, ces conclusions seront "une pièce utile et extrêmement importante", mais "il serait étonnant d'en attendre une révolution à 180 degrés de l'enquête"

  • #67

    ASUBIYE UGANDA NANONE - MUTEREMUKO (dimanche, 08 janvier 2012 11:48)

    Kagame plans fresh visit with medal in sight

    The back-and-forth trips of the leaders

    TheJuly/August, 2011. Museveni visits Kigali, spends four days. Holds one-on-one talk with his host Kagame, both declined to divulge details. They participated in community works (umuganda) and later toured Kagame’s cattle ranch and the host offers his guest 10 Inyambo cows. Museveni donates $300, 000 (about Shs780m) to erect a new building at Nyamugunga Primary School in Kigali.

    December 11, 2011. Kagame jets in and Museveni hosts him at State House Entebbe. He accompanies his guest to Commonwealth Resort Munyonyo to pick a Lifetime Achievement Award at the Young Achievers Award ceremony.

    December 23, 2011: The two leaders meet at Katuna border post to inaugurate re-construction of the 124-kilometre Mbarara-Katuna highway. Kagame begins a five-day visit, holds one-on-one chat with Museveni. His family cools off Christmas at Mweya Safari Lodge in Kasese District from where hotel employees allegedly stole items belonging his aide. Both governments rushed to tamp down the story to save face and not rattle revived friendship.

    January 22, 2012. President Kagame expected to return for a 4-day state visit and get decorated for his contribution during the 1981-1986 NRA liberation war.

    http://www.monitor.co.ug/News/National/-/688334/1301496/-/b23x6pz/-/index.html

    BIRABE IBYUYA DA!!!

  • #66

    kuli Aphonse comment57 (dimanche, 08 janvier 2012 11:44)

    MBABARIYE URIYA PRIME MINISTER WABAVUYEMO AKIYEMERERA KO IBY'IBISASU BABIZI KANDI NGO ABABITEYE ARABAZANA VUBA!UBU INSHYI N'IMIGELI YA HERODI IMUGEZE KURE! KUKO YIHAYE KWEREKANA KO NAWE HARI ICYO ABIZIHO!YAGOMBYE KUMENYA KO ARI AGAKINGIRIZO KO KWEREKA AMAHANGA GUSA NAHO IBY'AMABANGA YA FPR NTAYO BAMUBWIRA KUKO BAZI KO IBIHE NIBIHINDUKA AZABIVUGA! URETSE KO BURIYA UTUUZI TWE TWARANGIJE GUTEGURWA!

  • #65

    INTORE (dimanche, 08 janvier 2012 11:29)

    Rwanda - France : Aho bukera abanyoye inzoga zo kwakira Kagame i Paris bazazishyuzwa !
    Hashize iminsi hanuka urunturuntu hagati y’abakozi ba ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, aho ambasaderi atumvikana n’ushinzwe ba maneko ba Kagame, n’abandi bakozi ba ambasade. Uku kutumvikana hagati y’abakozi ba ambasade guturuka kuri maneko wa ambasade, Olivier Kayumba, kubera ko ari we nyirabayazana wo kubiba umwiryane mu bakozi, mu rwego rwo guhishira ubunebwe bwe n’ubusahuzi bw’amafaranga ya ambasade.


    Maneko wa ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa avugwaho ubujura butandakanye kubera kuba ikigirwamana. Amakuru agera ku Umuvugizi akaba yemeza ko uyu maneko akomeje kwiba amafaranga ya ambasade ayahisha hirya no hino, ari na yo aherutse kubakamo inzu mu Rwanda.

    Olivier Kayumba na none aherutse gushinjwa na bagenzi be bakorana ko ubujura n’ubusahuzi bwe butatangiye ejo bundi, ko ahubwo bwatangiye kuva akiri maneko wa ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, mbere gato y’uko yimurirwa mu Bufaransa.

    Ibi bikaba byaraje mu gihe anaregwa kunanirwa gukora akazi ke ko kuneka, ahubwo agahatira abandi bakozi badashinzwe ako kazi, kujya bamunekera abanyarwanda babarizwa hirya no hino muri Diaspora yo mu Burayi.

    Abakozi ba ambasade bararira ayu kwarika kubera uburyo Kayumba Olivier akomeje kubagaraguza agati abafata uko yishakiye, ibi kubera kwigira ikigirwamana muri ambasade.

    Ambasade yirukanye Jean Mukimbiri kubera ko yabareze muri FPR.

    Kubera aya makimbirane yose avugwa hagati y’abakozi, ambasaderi ndetse na maneko Kayumba Olivier, byatumye umusaza witwa Mukimbiri Jean yandika inyandiko ndende, yaregagamo ambasaderi Kabare na maneko Olivier. Mukimbiri akaba yaragaragaje ubujura, imikorere mibi ya ambasaderi, na maneko mukuru, asaba ubunyamabanga bwa FPR ko bwabatabara, bukanakemura icyo kibazo .

    Mukimbiri yandikiye Ubunyamabanga bwa FPR arega maneko Olivier hamwe na ambasaderi Kabare ntiyamenya ko abo yaregeraga nabo ubwabo imikorere yabo idatandukanye cyane n’iy’abayobozi ba ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa. Ibi byatumye ubunyamabanga bukuru bwa FPR busubiza, ahubwo busaba ko Mukimbiri aba ari we ufatirwa ibihano bikomeye, birimo no kwirukanwa ku kazi, kubera ko yatinyutse akanenga ibitagenda neza muri ambasade.

    Mukimbiri Jean yagerageje kwitabaza ba avoka kugirango bamufashe kumurenganura ku iyirukanwa rye ritakurikije amategeko, ariko ntacyo byamumariye kuko ambasaderi Kabare na maneko Olivier Kayumba bamweruriye ko adashobora kugaruka ku kazi kubera uburemere bw’ibyaha yabareze i Kigali, bityo bamuhagarika by’agateganyo mu mpera z’ukwezi kwa 10/2011 kugeza mu kwezi kwa 11/2011, ubwo yahagarikwaga burundu ku kazi ke.

    Perezida Kagame ntiyishimiye uburyo ambasaderi Kabare na Kayumba bamwakiriye mu Bufaransa.

    Aya makimbirane ari hagati y’abayobozi ba ambasade n’abakozi ubwabo, yaje mu gihe na none perezida Kagame atigeze yishimira uburyo abo bayobozi ba ambasade bateguye uruzinduko rwe rwaranzwe n’intege nyishi , aho abatavuga rumwe na Kagame bagaragaje ingufu nyinshi, bituma batamariza perezida Kagame imbere y’amahanga, igikorwa perezida Kagame atigeze yishimira na gato, mu gihe na none ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa yakoresheje amafaranga menshi y’ikirenga, itarashobora no gusobanura, kugeza ubu.

    Ibi bikaba byarabaye na none mu gihe minisitiri Inyumba Aloyisia yari amaze kugaragaza ko atigeze yishimira uburyo ambasade y’u Rwanda yateguye uruzinduko rwe, ubwo yashingaga Maurice Rwambonera gutegura igikorwa cyo kumwakira we n’abandi banyarwanda. Icyaje kubabaza Inyumba ni uko hafi y’abanyarwanda bose bitabiriye amanama ye mu Bufaransa, bagaragazaga ko bari bazanywe no kwinywera inzoga kurusha kumutega amatwi, bikaba byaranageze aho batangira kumukomera.

    Nubwo Olivier Kayumba aregwa ibyaha byinshi ugereranyije na bagenzi be, Leta ya Kagame ntishobora kumukuraho amaboko kubera inyungu ba Gen Karenzi Karake na Col Dan Munyuza, bamukoresha afatanyije na maneko Didier Rugina mu kuneka Ubufaransa , abatavuga rumwe na Kagame nka Dr Rudasingwa Teogene bakunze kwibasira n’ugutuka bakoresheje inyandiko zimusebya bigamije kumwangisha Abanyarwanda .

  • #64

    VIVE LE PROPHETE! (dimanche, 08 janvier 2012 11:29)

    INTWARO YA VLAVIER N'IKALAMU IMAZE GUKORA BYINSHI KANDI INTWARO YIMBUNDA NA ZA BLINDES HARI UBWO IBA ITAGIKENEWE KUKO BIMENA AMARASO:REKA TWIBUKIRANYE BIMWE BYAGEZWEHO
    1HARI MINISTRE WA SIPORT IMYITWARIRE YE YATUMYE BOSE BABIMENYA SHEBUJA AMUTEGEKA KWEGURA,ARIKO KUBERA IMIBANIRE MYIZA NA MADAME BAMUHEMBA GUHAGARARIRA IGIHUGU
    2BYATUMYE MINISTER SEZIBERA WARI WARAMENNYE IBANGA RYO KUGARAGAZA UMUBARE W'ABAGOMBA KUBA BARAMAEZ GUKONA IGIHE RUNAKA!LES ONGs ZARASHAKUJE HERODI AHITA AJYA KUMUHISHA MURI EAC!
    3BAMUSIMBUZA UMUGORE NAWE ATI UWO NSIMBUYE NI UKO YARI YARABISOBANUYE NABI? MWABYUMVISHE NABI!ARIKO WE AGASHYA ATI TUGOMBA KUBAGERAGEZAHO IMITI MISHYA N'UBUSHAKASHATSI VACCINATIONS DES FILLETTES... ICYANGOMBWA TWIBONERE AMAFRANGA!
    4IKIBAZO CYO KUJYA KWIBA NIJORO MU MULIMA KANDI ARI UWE N'IMYAKA UMUTURAGA YIHINGIYE NGO ARI UKIGIR NGO ABASODA BAGIYE KWICA NO GUSAHURA MURI CONGO BABONE IMPUNGURE!
    IBI HERODI YAHISE ABIRUKANKANA MAZE ABATEGETSI BA RUSIZI BAHITA BINYURANAMO NK'ABANA KARAHAVA!BIRACYAZA!

  • #63

    S.A EMBASSY I KIGALI (dimanche, 08 janvier 2012 11:27)

    Ariko mbaabze, mwamwbira S.A yafungura Embassy yayo yafuze KUBERA KURASA KAYUMBA NYAMWASA IKIGARASHA GIKURU? Nonese buriya Umubano wa S.A n'AKADOMO, uhagaze ute niba iyo Embassy itarafungurwa? Nigutese AKAGARASHA kandi kajyayo kandi Umubano wabo WARUFATIYE KURI ZA EMBASSIES warahagaze?

    RNC mudukurikiranire IKIMUGENZA wasanga atari ANC gusa! Harya ko mbona RN na ANC BIJYA GUSA BYABA BIPFANA IKI? KWAMAGANA INGOMA Z'IBITUGU N'ITERABWOBA NK'IRYA APARTHEID!!!! Lololo.

  • #62

    l'homme averti (dimanche, 08 janvier 2012 11:25)

    Umunyamerika Jennifer G Cooke aratanga impuruza y’uko u Rwanda ruzabamo impinduka za politike zitari nziza mbere y’umwaka w’2020 !
    Umutwe w’ingabo za Leta zunze ubumwe z'Amerika ukorera muri Afurika (Africom) wahaye amabwiriza kandi unafasha Jennifer Cooke gukora ubushakashatsi mu bihugu 10 birimo n’u Rwanda bishobora kubamo impinduka itoroshye ya politike mbere y’umwaka w’2020.

    Bitewe n’imyivumbagatanyo y’abaturage yazanye impinduka mu bihugu bya Tuniziya ,Misiri na Libiya ,izo mpinduka zikaba zikomeje no kwigaragaza mu bindi bihugu byo muburasirazuba bwo hagati, ibihugu by’ibihangange bishinzwe kubungabunga amahoro ku isi bimaze kumenya neza ibimenyetso bigaragaza ko izo mpinduka za politiki zigiye kuba mu gihugu ibyo bimenyetso byagaragayemo !

    Impinduka yabaye muri biriya bihugu yatunguye ibihugu by’ibihangange kuburyo bitashoboye no kubona uburyo birengera inyungu zabyo ziri muri ibyo bihugu, ibyo bihugu bikomeye byahise bishakisha uburyo birengera inyungu zabyo byitwaje iturufu y’ubutabazi (humanitarian pretext). Kuva izo mpinduramatwara zitewe n’abaturage zatangira kwigaragaza muri ibyo bihugu by’abarabu, ibihugu by’ibihangange byahise bifata ingamba zo kwiga neza icyo kibazo kugirango bijye bifata ingamba hakiri kare bidatunguwe nkuko byagenze. Mu rwego rwo gukurikiranira hafi ibihugu bishobora kuvukamo imvururu,ibyo bihugu bikomeye byakoze ubushakashatsi bwerekana impamvu nyamukuru zishobora gutera impinduka mu gihugu ; ibikorwa bishobora kuva kuri izo mpinduka (scenario),kureba ingaruka zaturuka kuri izo mpinduka no kwiga uburyo bwo kurwanya ingaruka mbi zaba zigaragaje.

    Urwanda rero rukaba ruri mu bihugu byakozwemo ubwo bushakashatsi buyobowe n’Umunyamerika witwa Jennifer G. Cooke abitumwe n'ingabo za Leta zunze ubumwe z'Amerika zishinzwe umugabane w'Afurika arizo AFRICOM. Munyandiko uwo mushakashatsi yasohoye,akaba yaragaragaje ibikorwa bishobora gukurura impinduka za politike zitari nziza ku gihugu cy’u Rwanda mu myaka iri imbere. Ibyo bikaba bigaragazwa n'ibimenyetso bikurikira :

    Kuba leta y’u Rwanda yakomeza gucunga nabi umutungo w’igihugu: Ibyo bishobora kuzatuma habaho igabanuka rikabije ry’imfashanyo y’ibihugu by’amahanga hakabaho isumbana rikabije mu butunzi buri mu Rwanda bigakurura imvururu.
    Bitewe n’umutekano muke ukomeje kugaragara muburasirazuba bw’igihugu cya Congo,bishobora kuzorohereza imitwe ya gisilikare irwanya leta ya Kagame Paul.
    Haramutse hagize umunyapolitike wo mu rwego rwo hejuru muri FPR wicwa, byakurura imvururu mugihugu. Kimwe nuko haramutse hagize umuntu umwe wo mubarwanya ubutegetsi wicwa, bishobora gutuma abaturage bivumbagatanya.
    Kagame aramutse ashatse kwiyongeza indi manda y’ubuperezida, cyangwa akibeshya agashaka gusimburwa numwe mubyegera bigize agatsiko ke, ibyo nabyo byahita bikurura imyivumbagatanyo mugihugu.

    Mu Rwanda, FPR ntituma harumuntu ugira icyo avuga ; Jennifer avuga ko uko gufunga abantu iminwa ukababuza kuvuga ibyo batekereza, ukongeraho no gupfukirana demokarasi mu gihugu, birushaho guha abarwanya ubutegetsi bwa Kagame imbaraga, ngo bigobotore icyo gitugu.

    Mukwezi kwa Mutarama 1994, urwego rw’ubutasi rw’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA ) rwitwa CIA rwari rwagaragaje ko, FPR niyibeshya ikica Perezida Habyarimana kugirango ifate ubutegetsi, ko icyo gikorwa kizahitana abantu bari hagati ya 300 000 na 500 000. Kuya 6 Mata 1994 Perezida Habyarimana Juvénal yarishwe jenoside ihita ikurikiraho. Kuva ubwo, igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Ametika (USA) cyabashije kugera kunyungu cyashakaga muri kariya karere u Rwanda ruherereyemo.

    Muri iyi nyigo yakozwe na Jennifer, harimo ibintu bishobora kuzaba mumyaka yavuba aha.
    Ikibazo umuntu yakwibaza: Ese igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) kimwe nabandi baterankunga bo hanze, bazemera ko izo mpinduramatwara ziba, hanyuma bagerageze batabare mugihe imvururu nkizo zaba zishaka kugira ibyo zangiza (cyangwa abo zihitana)?

    Duhereye kubyahise, cyane cyane mumyaka micye dusize inyuma, ni byiza ko abanyarwanda bunva ko umutekano n’ahazaza habo hari mubiganza byabo. Uko ibintu bizagenda, ntawakwizera ko USA kimwe nibindi bihugu byo hanze bifasha leta ya Kagame, byazagira icyo bikora ngo bitabare abanyarwanda, kuko usanga ibyo bihugu bimufasha ariko nabyo byishakira inyungu zabyo bwite kuburyo gushaka ibyiza byagirira abanyarwanda akamaro ntacyo bibwiye ibyo bihugu!

  • #61

    IKIGARASHA CYAGIYE SOUTH AFRICA (dimanche, 08 janvier 2012 11:13)

    Ikigarasha nyakuri (KAGAME arias UMUSEGA) ngo yitabiriye imihango yo kwizihiza imyaka 100 ANC imaze ivutse. nyamara tariki ya 1/7/2012 u Rwanda ruzaba rumaze imyaka 50 rwikukiye. muzashyire murebe ko Umusega hari ibirori uzakoresha.

    Kagame dégage. uri umusega usa numusega sinzi niba arinjye wabibonye neza. kandi singamije gutukana ni ibyo mvuga reality. Icyumweru kiza ku banyarwanda beza batajejeta amaraso ku ntoki

  • #60

    Herode yapfuye akubiswe n'inkuba ! (dimanche, 08 janvier 2012 11:07)


    Mukomere banyarubuga ! Iriya nyandiko ya Padri Thomas ihuje koko n'ibihe tugezemo : IGIHE KIRAGEZE kugira ngo abanyarwanda batinyuke, bamagane bivuye inyuma ingoma ngome y'abasajya bakomeje gusahura no guhekura Urwatubyaye.

    Ni byo koko, ntagahora gahanze. Mu kunganira umuhanuzi Thomasi, ndongera ku nyandiko ye amagambo akubiye mu gitabo cy'Ibyakozwe n'intumwa, umutwe wa 12, imirongo ya 21-23 : Imana ntiyihanganiye ko umwami Herode akomeza kwica agasozi yigira ikigirwamana, ituma Malayika wayo kwasa urushyi uwo mubisha, nuko Herode yumira ku ntebe ye izuba riva !

    Herode w'i Rwanda ararye ari menge, Imana ya kera niyo y'ubu !

    Mpanurenduhe, ku Gikongoro.

  • #59

    rugamba (dimanche, 08 janvier 2012 11:02)

    http://youtu.be/h22xEcv7a1Y

  • #58

    Nestor (dimanche, 08 janvier 2012 10:21)

    @#55

    Uransekeje, ngo <...wabahinduye ibihungetwe...> Aya matangazo yabo arerekana ukwinyuraguramo gukabije.

    Ubundi iyo Musoni James na Turatsinze Cyrille baza kuba bazi ubwenge ntabwo bari kuba bategetse Mayor kuba ari we wandika itangazo rivuguruza. Bari gusaba iriya njiji y'umugore ikongera ikandika irindi ririvuguruza kandi rirerire risobanuye, ryigisha...ntabwo bari kujya kwihutira gutwistinga (twist) ijambo "KOTSA" nkaho ariryo ryihutirwa cg ari ryo pfundo ry'ikibazo. Ipfundo ry'ikibazo ni: [ukudasobanukirwa ko umuntu wese afite uburenganzira ntavogerwa yaremanywe n'Imana bwo gushaka no gushakira we n'umuryango we ikibatunga]. Ibi nibyo bagombye kujya bigisha ariya "mabyi ya nnyo" nk'uko ubivuze aho kubigisha ubutore budafite shinge na rugero.

    Nasabaga Padiri Thomas ko naryo yarishyira hano tukarishwanyaguza twerekana amakosa n'ubuswa byuzuyemo. Comments zacu turimo kuzohereza ki igihe.com bakaziniga !

    Gira amahoro !

  • #57

    Alphonse (dimanche, 08 janvier 2012 10:05)

    Oya sha Bakunzibake we !!

    Jya ushirika ubwoba wamagane ikibi mw'izina ryacyo. Ishyaka rya Politiki nicyo riberaho. N'ubwo ntari muri PS imberakuri ariko ndabona urimo kunonera.

    Gira uti: <<Twamaganye Leta uburyo ikomeje gutera ibisasu abaturage ishinzwe kurinda....>>

    None se nigute banga gushyira abasilikare mu bigo (barracks)hanyuma bakumva ko abo basilikare batazahungabanya umutekano aho batuye mu baturage?? Ntiwumvise se Prime Minister ejo bundi avuga ngo ababiteye barafatwa vuba aha ! Ni ukuvuga ko ashobora kuba azi abo ari bo n'aho bari...!

    Ntukarye iminwa sha ! Mugiye kurushwa ubutwari n'abapadiri bakoresha clavier ya computer gusa?? Ngirengo wabonye ko Rusizi bisubiyeho bakavuguruza buriya bugoryi bari bakoze bwo kubuza abaturage uburenganzira bw'ibanze bwo gushaka ikibatunga.

    Gira amahoro n'ubutwari !

  • #56

    Rugamba (dimanche, 08 janvier 2012 10:03)

    Ntabwo kurya ubu butegetsi bw'agatsiko ari ugufata imbunda gusa twese turashobora kurwana ururugamba mu buryo butandukanye! urugero padiri thomas yaratubimburiye natwe rero dushyireho akacu.Media ni quatrieme pouvoir niyo mpamvu Herode wo mu rwanda atajya yihanganira itangazamakuru kuko arabizi ko aramutse ariretse rigakora neza atarara ku butegetsi ...natwe rero nidusoma amakuru ntitukayihererane ahubwo tujye tuyageza kubandi kuko mucyongereza baravuga ngo information is power......

  • #55

    @Nestor (#44) (dimanche, 08 janvier 2012 10:00)


    Ntawabura guseka asomye amatangazo ya bariya BAKEGESI bombi!
    Nasanze ari Mukamana ari Nzeyimana bose ari mabyi na nnyo!!!
    Ahubwo ikibazo nasigaye nibaza ni iki:Ziriya ngweba zororewe mu kihe kiraro?Zarishije uwuhe mukenke?
    Aba nibo bayobozi u Rwanda rusigaranye koko?Ko nduzi se batangiye gusekagurana bakoresheje amatangazo,turamenya uri mu kuri ari nde?Ninde muribo wihaye gukina wa mukino mubi wa "nshimwe-nshimwe" bavuga ko yakoboye "igikobwa" cy'umugore!!!
    Mbese ubundi bakorera nde?Mbega agasitwe!!!!!!!!
    Uwavuze ko UMUHANUZI asigaye yarabahinduye ibihungetwe ntiyabeshye!!!Ibi rero byanshimishije cyane ndetse bituma numva ngomba gukaza umurego mu kwamagana amahano akorerwa mu gihugu cyacu nkoresheje "Umuhanuzi.fr" wo gahoraho!!!
    Ba Padiri Thomas na Fortunatus mukomereze aho!!!Burya n'iyo tugosoye umuyaga uhuha,uburo bwose ntibugurukanwa,ntihabura impeke imwe igwa mu kanwa k'iyasamye nibura ikaba isimbutse urwa none,ejo sakindi ikazaba ibyara ikindi!!!
    Icyumweru cyiza kuri mwese!

    Mafurebo.

  • #54

    Ribera (dimanche, 08 janvier 2012 09:52)

    @#40 na #51

    Ibyo Munganyinka yavuze, ntabwo biruhije kubyumva uretse ko nyine agera aho akavanga ibitekerezo, ntabisobanure amagambo nk'umuntu wize uzi ubwenge. Cyakora wenda ubanza ari wa umutima usobetse amaganya udasobanura amagambo.

    Nkuze gusa uko avuze kuri discours ya Mugesera L. uretse ko nkeka ko nawe atumva implications y'ibyo avuze kuko igitekerezo ahise agicumbikisha hagati.

    Icyo jye namubwira kubyo anenga Padiri, ni uko atari mu kuri,imyaka 2000 ishize, ntabwo ari kera cyane ku buryo -muntu yaba yarahindutse cyane, dushobora kuba twarahinduye imibereho yacu ya buri munsi ariko nature yacu hamwe n'ibibazo duhura nabyo ni exactly bimwe cyangwa bijya gusa. Bityo rero ibisubizo, ubusobanuro byabyo ibyinshi wabisanga mu ijambo ry'Imana muri Bible.

    Nta kosa rero jye mbona uyu padiri afite, ahubwo ni umuhanga, ndetse ni nacyo kibuze mu bigisha b'iki gihe aho batwigisha ijambo nka philosophy cg amateka ya Israel, kandi twe tudakeneye kwiga amateka, ahubwo dukeneye kubona ibisubizo by'ibibazo byacu. Iyi niyo mpamvu uzasanga abantu bagenda bava, bajya, bahinduranya amadini, bandi bayashinga kuko burya habamo n'agafaranga gatubutse cyane cyane iyo nyiri idini yiyemeje gusambana n'abanyapolitiki nk'uko nabonye bisigaye bimeze ku gihe.com kuri Apotre Gitwaza.

    Komera

  • #53

    Kuri Munganyinka Pascasie (dimanche, 08 janvier 2012 09:48)

    Ntukiteranye n'inyoni utazi kurasa...ndabona rwose uvangavanga ibintu...Burya rero Ijambo ry'Imana ntabwo ari iryo mu mwaka uyu n'uyu ni iry'umunsi ku wundi ari naho nyine ritandukanira n'ibyiyumviro by'abantu...buri munsi iyo usomye Bibiliya usanga ari jye ...wowe ...uriya ubwirwa,,,Tomasi rero si ubufana nk'uko ubikeka ahubwo akora umurimo we,,,wijijisha hitamo ubutore niba ushaka kuba ugacuramo uhitemo umuryango w'inyoni cg uw'imbeba ariko witamba hose...Ibyo yavuze nibyo naho wowe rero niba ushaka ashimisha ubukirigitwa bw'amatwi yawe ashwii...courage MR L'ABBE...ntutinye erega burya Sekibi ni bwenge bucurikiranye hari igihe wibwira ko uko wumva ari uko bose babyumva---ese ko mutajya mwerekana bamwe mu batutsi bari mu gihugu bafite imigambi nk'iya BA mUGESERA...ABARI BARACUKUYE IBYOBO MU NGO ZABO BYARI IBY'IKI NIBA ATARI UBUGOME...NYAMARA AGASOZI KAZATUGARAGAZA...ICYUMWERU CYIZA TUJYE TWAMAGANA IKIBI MU MAZINA YACYO

  • #52

    ITANGAZO PS IMBERAKURI (dimanche, 08 janvier 2012 09:45)

    ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 01/P.S.IMB/012

    Ku mugoroba wo kuwa 03/01/2012 igisasu cyo mubwoko bwa grenade cyaturikiye mu kagari ka Nyabisindu, umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Nk’uko abategetsi babitangaje, icyo gisasu cyahitanye abantu babiri abandi cumi na batandatu barakomereka, bamwe cyane, harimo n’umuyobozi w’ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza mu murenge wa Remera, ariwe Bwana Alfred NSENGUMUREMYI.

    Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza ryifatanije n’imiryango yabuze ababo cyangwa se bakomerekeye muri icyo gikorwa cy’urugomo. Rikaba riboneyeho n’umwanya wo kwamagana bidasubirwaho abo ba sekibi bashyira imbere kumena amaraso ya bagenzi babo. Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza riboneyeho kandi umwanya wo gusaba Leta kwita k’umutekano w’abaturage ihereye cyane mu kuvuza uko bikwiye abantu bose bakomerekejwe n’icyo gisasu aho kubasezerera huti huti igamije guhishahisha umubare nyawo w’abakomeretse cyangwa se bakimerewe nabi.

    Kuba iki gikorwa cy’iterabwoba kibaye Leta imaze iminsi yarakwirakwije abashinzwe umutekano (abasilikari, abapolisi, lokodifensi ndetse n’amarondo) ahantu hose, n’ikimenyetso cy’uko yari yabonye ibimenyetso by’uko hari amakuru atari meza mu rwego rw’umutekano. Aramutse aribyo, icyo gikorwa cya Leta cyo guteganya cyaba ari icyo gushimwa kandi tukaba twizerako cyatuma hatahurwa ku buryo bwihuse izo nyangabirama zigamije kuvutsa igihugu umudendezo. Gusa na none, twizereko atari iterabwoba rigamije gucecekesha abanyarwanda nk’uko byakozwe kuwa 15 nzeri 2011 ubwo abashizwe umutekano barashe ku manywa y’ihangu Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI, umuyobozi w’ ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza mu karere ka Kicukiro bagamije gutera ubwoba no gucecekesha ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza.

    Ishyaka ry’IMBERAKURI riharanira imibereho myiza rikaba ryongeye kwibutsa Leta ko umutekano w’abaturage wagombye kuba inshingano yayo y’ibanze kandi ko hagombye gukorwa iperereza riboneye kugirango abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda duhumurizwe.

    Bikorewe i Kigali kuwa 06 Mutarama 2012

    BAKUNZIBAKE Alexis (sé)
    Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.

    Website : http://www.imberakuri.org
    E-mail : imberakuri5@yahoo.fr
    Tel: +250.788.81.49.06

  • #51

    @Munganyinka Pascasie(#40) (dimanche, 08 janvier 2012 09:27)


    Igitekerezo cyawe nagisomye,ndongera ndagisoma, nsubiramo ubwa gatatu,nshakisha icyo washatse kuvuga ndakibura!!Birashoboka ko ari ubuswa byanjye(ugerageze kumbabarira!),ariko ndahamya ko nawe ubwawe utumva ibyo wanditse!!Niba nakwibeshyeho kandi nkaba ntakugondoje,gerageza unsobanurire!
    Ugire icyumweru cyiza!!!

    Mafurebo.

  • #50

    Abapadiri barekere aho kwigisha amahamba atumvikana (dimanche, 08 janvier 2012 09:11)

    Abapadiri bo mu Rwanda nimutavugurura inyigisho zanyu mugakomeza kwikirigita mugaseka ngo muri kwigisha za filozofia zihanite namwe mutumva, muzisanga musigaye mu bikiliziya byanyu mwenyine!

    Reka mbagire inama: nimujye mukoporora inyigisho padiri thomas yatanze abe ariyo mwigisha abaturage ku cyumweru maze murebe ngo abanyarwanda barasenga bashishikaye kandi bakumva icyo mubabwira!

  • #49

    # 46 :Dore urugero rw'inyigisho zirindagiza abantu ! (dimanche, 08 janvier 2012 09:06)

    Nkawe comment 46, buriya uvuze iki ? Ibyo wigishije wowe ubwawe urabyumva ? Buriya se njye utaye igihe mbisoma bimariye iki ? Umukristu w'umunyarwanda uri mu kaga bimwunguye iki uretse kumutesha igihe !

    Nimureke padiri Thomas atwigishe, nibura iyo usomye inyigisho ye wumva neza icyo ashatse kuvuga kuko avuga ibibazo turimo kandi akatugira inama y'icyo twakora!

    Naho iyi nyigisho itanzwe n'intore ni yo ituma dukokemeza gutekereza ko abapadiri bacu n'inyigisho zabo ari "opium du peuple" gusa gusa!

  • #48

    Inararibonye (dimanche, 08 janvier 2012 09:05)

    Abakunda uyu mupadiri bamushakire umuganga naho ubundi yarasaz byararangiye

  • #47

    mirenge (dimanche, 08 janvier 2012 06:44)

    Kagame muri Afurika y'Epfo!!!! Yaba se naho azakoranya Abanyarwanda bakihesha agaciro??????

  • #46

    Kristu yigaragaje! (dimanche, 08 janvier 2012 05:31)

    Icyumweru cyiza kuri mwese:
    Dore inyigisho y'uyu munsi abatashoboye kujya gusenga kubera impamvu zinyuranye

    1. Bibiliya iyo itubwira umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani ikoresha ibimenyetso by’urumuri n’umwijima, bikaba ari nk’igishushanyo kitugaragariza ibintu bibiri bitandukanye: Icyiza n’ikibi. Mu buhanuzi bwe urumuri Izayi abona ni ikimenyetso cy’ukwigaragaza kw’Imana: Imana umunsi umwe yohereje i Yeruzalemu Umukiza nk’urumuri rutsinda umwijima w’ubwoba n’icyaha, no kumurikira Israheli ndetse n’ibihugu by’amahanga yose: “Yeruzalemu iyambike urumuri kuko urumuri rwawe ruje, ikuzo ry’Imana rirakubengeranaho”.
     
    2. Pawulo mu Ibaruwa yandikiye abanyefezi, ayobowe n’urwo rumuri rumurikira amahanga yose yumvise kurusha abandi akamaro k’uru Rmuri: impuhwe z’Imana zaje kubwira abantu bose ko bahamagariwe kugendera murumuri no gusangira umurage ndetse no kuba umubiri umwe babikesheje Ivanjili.
     
    3. Umwanditsi w’Ivanjili Matayo we, aratwereka urugamba rukikije umwana Yezu, urugamba rw’urukundo rugaragazwa n’abami bari baje kumuramya, n’urugamba rw’urwango no gutoteza ruyobowe na Herodi. Ariko urwo rugamba Umwami w’amahoro azarutsinda, maze ubwoba busimburwe n’ibyishimo, ikibazo “umwami w’Abayahudi arihe?” gihabwe igisubizo kigira kiti: “nuko bahageze babona umwana na nyina Mariya.” Ijoro rizatamurura ribikesheje inyenyeri iyobora. Ukwigaragaza kwa Nyagasani rero ni Imana yiyereka isi inyuze mu mwana Yezu uzanye urumuri nyarumuri rumurikira isi kugira ngo bose bamenye ko bahamagariwe gukirizwa muri We no kumugiramo impagarike n’ubugingo.
     
    4. Abanyabwenge baje kuramya Yezu rero twabagereranya n’umuntu wese ushakashaka Imana. Bashushanya abantu b’isi yose, b’indimi zose n’imico yose ndetse n’ibihe byose bashakashaka agakiza dukomora kuri Nyagasani. Amateka ya muntu rero agizwe n’urwo rugendo ruhoraho, urugendo muntu akora buri munsi mu buzima bwe agira ngo ajye guhura n’Imana, n’urugendo Imana ikora buri munsi, mu bwihangane no mu bwiyoroshye kugira ngo ize kubwira muntu iti: “urukundo nkukunda ni umwimerere kandi impuhwe zanjye zizaguhoraho iteka.” Uwo mushyikirano w’Imana na Muntu rero ni ibanga rikomeye kandi ridashobora gusobanurwa kuko umutima wa muntu uberamo uwo mushyikirano hari byinshi utabasha kubonera ibisobanuro. Niyo mpamvu hagira n’abemera gutanga ubuzima bwabo, ndetse n’imbere y’inkota bagakomeza gukomera kuwabashyizemo urukundo rutagamburuzwa n’inabi n’ibitotezo ndetse n’urupfu bishobora kugirira nabi umubiri ariko ntibishobore gukomeretsa rwa rukundo ruhuza Imana na Muntu.
     
    5. Ugushaka Imana kwa bariya bami b’abanyabwenge ni ikimenyetso gikomeye cya Roho zacu zidahwema kunyotera Imana, ibyo bikaba biba uko amasekuruza agenda asimburana. Abantu besnhi bagiye bashikira Imana muri Yezu Kristu maze bakayibonera mu bantu benshi bamenye uwo mukiza kandi bakiyemeza gutanga ubuhamya bw’ibimwerekeye bakoresheje ubuzima bwabo bwa buri munsi. Ni abakristu n’abandi bose bagenza nka Kristu bemera kwereka isi ko ubuzima bugira icyanga iyo bwiyunze na Krsitu.
     
    6. Umunsi Mukuru w’ukwigaragza kwa Nyagasani rero ni ukwizihiza umunsi mukuru w’urumuri. Muri iki gihe isi yugarije n’imuri nyinshi harimo izo kumenyekanisha ibintu ngo bigurwe, zirimo iz’ibintu bishashagirana ariko bikaba bishobora kuryana no kwangiza, umukrsitu yagombye kumenya aho ajya gushakira urumuri rwa nyarwo, urumuri rw’ukuri. Urwo rumuri ni Kristu muzima. Nibyo Papa Lewo Mukuru yavugaga ati: “nushaka ureke imuri z’iby’isi zigere ku mubiri wawe ariko ubigiranye urukundo rwinshi rugurumanira mu mutima wawe, wemere maze wakire muri wowe urumuri nyarumuri rumurikira buri muntu uje kuri iyi si.”

  • #45

    Dore igikwiye gukorwa (dimanche, 08 janvier 2012 05:24)

    FPR dore icyo mugomba gukora:

    a) Musubire muri education system kuburyo mugira abarangiza kaminuza bajijutse koko, bityo bakabasha kuyoborana abanyarwana ubuhanga n'ubushishozi, nimushaka muzashyiremo benewanyu, ariko bige neza kuburyo amakosa nk'aya y'ubugoryi azacika.

    b) Ikintu kigiye gusenya iri shyaka ryanyu (bambe umuryango) ni ugushyira mu myanya cg guha akazi abantu muhereye ku masano mutahereye ku bushobozi n'ubuhanga bafite.

    c)Muhindure ibi bintu mwita imihigo. Ahubwo abategetsi mujye muhigira abaturage ibyo muzabagezaho.(uyu muti urarura)

    d)Muhe abantu urwinyagamburiro kandi mwemere kumva no gusuzuma ibitekerezo bidahuye n'ibyanyu.

    e)Mukunde u Rwanda n'abanyarwanda mureke gusahura. kwikubira. Guhera uyu munsi mushake uko FPR yava mu bucuruzi ibuharire civil society gusa yo isigare ikora politiki, itunzwe n'imisanzu y'abayoboke.

    f) Muvane igihugu mu bintu byo guhora gitegereje imfashanyo z'amahanga (very important).

    Ibi nimubikora muzaramba ku butegetsi !

  • #44

    Nestor (dimanche, 08 janvier 2012 03:45)

    Basomyi, aho ndi aha nasetse natagangaye, imbavu ziranyishe. Gaciro arabamara abategetse kuvuguruza itangazo bari batanze ribuza abantu kurya ibigori bahinze kubera leprophete yabyamaganye !!!

    Nimwihere ijisho uko igihe.com kibipfundikanya:

    http://www.igihe.com/spip.php?article19892

    Genda Rwanda waragendesheje, harya ntawamenya wa mwarimu w'i Rwamagana wigeze kuvuga ngo "igihugu kiyobowe n'injiji gusa" niba yaba agifungiye i Kami????

  • #43

    Sagamba (dimanche, 08 janvier 2012 02:03)


    Travaillez, prenez de la peine, c'est le fond qui manque le moins! un riche laboureur senta sa mort prochaine, invita ses enfants.....
    Mwese iyaba mwakoraga nka leprophete.fr isi yahinduka ndetse n'u Rwanda! Vive Padiri Thomas, vive la paix au Rwanda rutagira ivanguramoko!

  • #42

    Mukomerecyane (dimanche, 08 janvier 2012 00:52)

    Kuri Pascasie, muvandimwe, mbuze icyo unenze Tomas.Imana ihora ari imwe, ntihinduka.Ijambo ryayo ryigaragariza abi bihe byose.Niba ubu mu Rwanda bita Herodi Kagame(ou Tomas akaba yagenekereje, kugira ngo yerekane ko ba Herodi ntaho bagiye),muri SIRIYA UBU ni Asade, muri Libiya yari Kadadfi, ...Kugira ngo wumve Bibliya ugomba kuyihuza n'ibihe cyane iyo koko hagaragara umwanzi w'amahoro.Uw'Abanyarwanda rero ni KAGAME N'AGATIKO ariko Tomas yagereranyije na Herodi:ba HERODI baracyariho.Tomas ati:"Dusangire ijambo".Muvandimwe Pascasiya utanze igitekerezo cyawe, ariko ntacyo utwunguye cyane.Gira amahoro.

  • #41

    MR BASHAR AL-ASSAD UNAMURA ICUMU. (dimanche, 08 janvier 2012 00:02)

    INGOMA ZIMENA AMARASO ZIKWIYE KWAMAGANWA - BA AL-ASSAD BOSE MUMENYEKO IBYO MUKORA TUBIREBA. ISI IRABITEGEREZA.

    DORE REBA NAWE:

    SYRIA IKINAMICO: http://www.youtube.com/watch?v=XZ3WoRB-w2E&feature=player_embedded

    RWANDA IKINAMICO: http://www.youtube.com/watch?v=jgvaEQvKI6E

    RWANDA BLOODY: http://www.youtube.com/watch?v=hfQTK8339nk

  • #40

    Munganyinka Pascasie (samedi, 07 janvier 2012 23:53)

    Nkunze gusoma, ariko noneho mbuze icyo ndenza ku nyandiko ya Thomas! Ni byiza kuvuga ijambo ry'Imana ariko rimwe na rimwe tugezaho tugakabya! Reka ijambo ry'Imana twumvise kuri uriya munsi wo kwigaragaza kwa Nyagasani nibyo tugera aho twumva ko Herodi yabaye umwicanyi! Iwacu kandi tuzi ko tuyoborwa n'abicanyi hafi mu nzego zose! Ariko iyo dutangiye kuvanga ibibazo dufite n'ubuhanuzi bwa kera cyangwa tugashaka kwerekana ko iryo jambo turisobanuza ibihe n'ibibazo dufite, bidutera kurengera!
    Muri Mitingi iregwamo umugabo Mugesera, yateye indirimbo ya Kiliziya, ayihindura iya Mitingi..asoza yerekana inzira bazacamo! Simucira urubanza, yarakabije ariko siwe wazanye génocide, kuko ibyo yavuze mu gihe cy'amashyaka menshi yasanze yakabije bituma anahunga, ahunga nde? Yahunze igihugu kuko imvugo ye yari ikabije! Ariko rero nyuma y'imyaka ibiri ibyo yavuze byarakozwe, buvuga ko ibyo yavuze byabaga mu mitwe ya benshi, ku buryo ntawabashije kubitangira! None ahunga bose bareba, ko ntawatangiye Muyaga yabikurikiye? None abo yaba yaratinye agahunga baramutse ari Inyenzi zari zaratangiye intambara, nyamara nazo ntizumvise iyo mvugo y'umuhanuzi! Iyo aguma mu Rwanda, najye namuhamije icyaha cye!
    Ngarutse kuri Thomas rero, afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashatse, ariko areke gusobanura ibya Kagame ahereye kw'ijambo ry'Imana, navuge ibibazo nk'abandi banyarwanda, ariko areke kutwereka Herodi wa none ahereye kuri Izayi umuhanuzi no kw'Ivanjiri y'umunsi!
    Erega tumenye ko ibibazo biriho bivugwa uko biri: Ugize uti FPR na Kagame wayo barishe, Kuva Byumba kugeza Cyangugu, barahoye, Batikuriye abanyarwanda muri Congo, bagiye baroba abantu, bafunga inzirakarengane, ni abanyabinyoma, ni abajura,...ibi byose se ntibitwibutsa icyo amategeko ya Mungu atwigisha?..ntibibangamiye se uburenganzira bwa muntu?...Yego guhuza Ijambi ry?imana n'ibihe turimo nibyo, ariko kuryitwaza ngo werekane ko warisobanuye neza ndasanga aha ari ahantu Thomas n'abamushima bagomba kwitondera! Byatworeka, bikoreka amadini, kandi byazatugeza habi aho kudukura mu bibazo twifitiye!

  • #39

    Willy (samedi, 07 janvier 2012 23:45)

    http://www.imboni.org/Umwidishyil_mu_manga_link.html

  • #38

    Mbonyintege (samedi, 07 janvier 2012 22:57)

    Ariko wa mupadiri we ufite uburwayi mu mutwe!!!ubu se ko ntacyo mba navuze ndi Nyiricyubahiro Musenyeri, nkawe uta ibitabapfu mu biki koko? muzatungurwa mfashe icyemezo cyo kubafungira amasakaramentu.

  • #37

    Inderabuzima (samedi, 07 janvier 2012 22:56)

    Mukamana yari yagaciye abuza abantu kwiyokereza ikigori. Kandi buliya we uwajya iwe yahasanga ibitiritiri. Ibitekerezo byacu ku ikigori byagize akamaro.

  • #36

    misano (samedi, 07 janvier 2012 22:54)

    Padri Thomas...umwaka mwiza n'ibihe byiza komereza aho Humura komera ukomeze utukure Kiriziya yacu dore abandi barimo baragona kandi bicika...Kavandimwe we ararashya isaha nyagera azazinga amabinga nk'abandi bose yerekeze kwa Nyamuzinda...aka ni akanya abonye ko kwicuza no kubona abamugira inama batamushuka uretse ibisahiranda bigurana amata amaraso...bikamubeshya ngo yarakoze abandi ntacyo bakoze byose kandi aho abera koko umuswa inyuma ya Ruganzu akabivuga yicaye mu nzu atubatse cg isambu ye....byose bizajya ahabona...Mna ha abanyarwanda gukandana no kubabarirano kuko uretse ubwirasi bose barahemutse uretse ko harimo imbuza kurahira zabaye imfura pe...

  • #35

    Ikinyrwanda: Ntibavuga bavuga (samedi, 07 janvier 2012 22:51)

    Ntibavuga NTAGO ahubwo bavuga NTABWO.

    Ngaho NyakiGENT.. mudukiranure.

  • #34

    mivumu (samedi, 07 janvier 2012)



    igihe.com
    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryasohoye itangazo rivuga ko ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze hagati y’1959 n’1998 buzarangira tariki 30 Kamena 2013.

    Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi Gen. Marcel Gatsinzi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi rusange ku Banyarwanda cyatangajwe n’iri shami rya Loni ku wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2011, gishyikirizwa u Rwanda kuya 2 Mutarama 2012. Minisitiri Gatsinzi ati : "Iki cyemezo cyadushimishije nk’u Rwanda.”

    Nk’uko iri tangazo ribisobanura, iki cyemezo ngo kirareba impunzi z’Abanyarwanda zahunze u Rwanda kuva mu 1959 kugeza ku itariki ya 31 Ukuboza 1998. Umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda ukaba ari abahunze igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’abagiye bahunga nyuma yaho kugeza mu 1998 mu bihe by’intambara z’abacengezi.

    Minisitiri Gatsinzi yavuze ko HCR izatangira gushyira mu bikorwa iki cyemezo kuya 30 Kamena 2013, bivuze ko Umunyarwanda witwa impunzi uzaba akiri hanze Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ritazaba rimubara nk’uwo rigomba guha ubufasha.
    Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi Gen. Marcel Gatsinzi

    Icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku Banyarwanda bakiri mu buhungiro cyari giteganyijwe gutangazwa ku itariki ya 31 Ukuboza 2011, ariko kigatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 30 Kamena 2012.

    Abanyarwanda bagera kuri 3.424.919 bari barahungiye mu bihugu bitandukanye nibo bamaze gutahuka kuva mu mwaka 1994, abagera ku bihumbi ijana akaba aribo bakiri hanze y’u Rwanda.

    Foto : Nkurunziza



    IBITEKEREZO
    ABANTU BANSHI TWANZE GUTAHA KUBERA UMUYOBOZI WACU UTARATAHA MUNYUMVE NEZA UMUNTU AFITE UBURENGANZIRA NUBURYO BWE BWIHALIYE BWO GUKUNDA UNDI KUKO BEHAVIOR IS UNIQUE !!! NIYO MPAMVU TUKILI UGANDA ,USA KENYA (SATELITE) NAHANDI , BIVUGANGO : ABAYOBOZI BURWANDA BAGOMBYE GUCYURA UMWAMI KIGELI YOHANI BATISITA NONEHO ICYO GIHE ATASHYE NAWE TWATAHA , MURUMVA KO TUTAMUSIGA HANZE TWARAHUNGANYE !!! MURUMVA , UBWORERO IRWANDA TUZAJYAYO ,ALIKO NA KIGELI BAZAMWEMERERE GUTAHA MUGIHUGU CYE !! KUKO LETA NTIYIGEZE IJYA NO KUMUREBA . BIRABABAJE
    6.01.2012 saa 12:50
    ######
    reka nsubize Translatter. ndunva utarakulikiye neza, igihari nuko nta gihugu kiba kishimiye ko abaturage bacyo baba impunzi ,cyane iyo ibyo bahunze byavuyeho. niba abahunze muli 1959 kugeza 1998 barahunze umutekano muke statut y ubuhunzi niveho noneho bahitemo ibintu bitatu kandi bemerewe n amategeko mpuzamahanga : niba uri aho muli Canada ushobora gutema ibiti ugahembwa umushahara ungana n uwa abadepite 3 b urwanda, saba ubwenegihugu bwa canada cangwa egera ambassade uyibaze uko wabona ibiranga umunyarwanda uba mu mahanga ukomeze ubone indonke yawe . cangwa shaka ubenegihugu bwaho uri ubone indonke yawe , nushaka ujye gusura abawe n urw kwibarutse umenye ukuri nyako ,ndetse ahubwo iyo ndonke ubona aho hanze igufashe gukora imishinga murwakwibarutse. ibyo nubona bikunaniye byombi, fata iya mbere ku bushake bwawe utahuke kuko ntawe uzagucyura ku ngufu ; ariko amategeko ya buli gihugu ,nicyo wahungiyemo afite uko yubahilizwa. narakulikiye mbaza impunzi ziri hilya no hino dore ibyo zimwe zambwiye : si abanyarwanda bonyine biriya bireba , birareba n impunzi zo muli ANGOLA kandi ubutaha izitahiwe ni za BURUNDI nIzo mu gihugo cy IBURENGERAZUBA. izo muli REPUBLIKA YA CONGO brazzaville ,ubu biriya bizaba ku banyarwanda muli kamena 2013, bo byababayeho muli NYAKANGA 2011. ABINTU BYOSE BIGIRA PROCESSUS . uba impunzi igihe kikagera....