mar.

03

janv.

2012

Ubutegetsi bwa Kagame n’Agatsiko ke bwokamwe n’icyaha cy’inkomoko : gusubiza rubanda mu buja ! Kamatari JM

N'iyo baraye inzara bahatirwa kugura inkweto kugira ngo bateze ubucuruzi bwa Kagame imbere ! Ng'iryo iterambere yazaniye u Rwanda !
N'iyo baraye inzara bahatirwa kugura inkweto kugira ngo bateze ubucuruzi bwa Kagame imbere ! Ng'iryo iterambere yazaniye u Rwanda !


 

Iyo witegereje neza uko ubutegetsi bwa Kagame bufata nabi  abaturage b’u Rwanda, uhita wiyamira uti icyaha cy’inkomoko ntaho cyagiye ! Gushaka GUHAKA abandi… guhaka nabi abaturage b’igihugu cyose (exploitation du peuple par une infime minorité au pouvoir) no KWISHONGORA. Abaturage barakora bakagorwa, bakicwa n’inzara n’amavunja  ari ukugira gusa ngo Agatsiko kifatiye ubutegetsi kabukoreshe mu kwikungahaza birenze igipimo ! Maze ngo nikamara kurengwa kajye kanyara mu kanwa abaturage bakabeshejeho ! Kice abaturage nikarangiza kabyigambe ! Gakeneshe abaturage nikarangiza kabishongoreho ngo igihugu cyageze ku iterambere rikataje!


Ubutegetsi bwa Kagame ntaho butaniye n’ubuja bwari bwubakiyeho ingoma ya cyami , aho rubanda yakoraga imirimo yose y’ubucakara n’uburetwa (kubaka amazu y’ abategetsi, kubahingira, kubatura, kubataramira…) kandi ibyo byose bigakorwa nta gihembo kindi uretse ikiboko !


Ubu rero mu Rwanda Kagame yagaruye ibyo rubanda yari yaranze: ubuhake, ubuja, uburetwa n’agasuzuguro kabiherekezaga! Umutungo w’igihugu wose uva mu misoro ya rubanda no mu bikorwa byabo yawugize uwe n’umuryango we gusa: aragura indege ze bwite uko ashatse, aranyaga amasambu abaturage uko abyumva, arabasenyera amazu, arashahura abagabo b’abakene kugira ngo badakomeza kubyara, aracuruza abana b’abakobwa abashumurira abazungu bamuha amafaranga…yose akishyirira mu mufuka we ! Yarangiza agafata indege buri week-end akajya gukina Tennis n’abaherwe bo muri Amerika,  kandi iyo ndege ikarihwa ibihumbi by’amadorali asohotse mu isanduku y’igihugu !

 

Ubuzima bw’umuturage ntacyo bubwiye Kagame ! Abana barirukanwa mu ishuri kuko igihugu cyanze kubafasha, baricwa n’inzara n’indwara z’amoko yose …mu gihe  Kagame yiberaho nka CYARADAMARAYE ! Igishishikaza Kagame ni ukumenya umubare w’amafaranga umuturage yakwinjiza kuri konti ye bwite , naho ubundi nta kindi apfana n’izo NJIJI nk’uko yigeze kwita abaturage kera akiri ku rugamba ubwo yahaga Inkotanyi ze itegeko ryo kujya batsemba abaturage bose basanze ku nzira ngo kuko iyo babonaga Inkotanyi ziteye bahuruzaga abasilikari ba Habyarimana!


Nibyo koko na n’uyu munsi Kagame abona Abenegihugu bose nk’INJIJI. Ariko rero nanjye iyo ndebye nsanga koko Abanyarwanda twese(uretse Kagame n’Agatsiko ke) turi INJIJI mbi ! Iyo tutaza kuba INJIJI nk’uko Kagame atubona, ntitwajyaga kwihanganira kuyoborwa n’Umwicanyi n’umujura nka Kagame ngo imyaka ibe ibaye 18! Turi INJIJI pe !  Turi INJIJI mbi cyane ,nanjye ndabyemeye! Uzi ko biteye ubwoba !Turacyari INJIJI kandi tuzakomeza tube INJIJI kugeza umunsi twiyemeje kurya karungu tugahagurukira rimwe tukavudukana uriya mutindi n’Agatsiko ke k’Abasajya b’abicanyi n’abambuzi badasiba kutunyara hejuru!


Bene ubu butegetsi umuntu yabwita ngo iki?


Hari igihe kigera abana bari kubyiruka (imyaka 13-17)bagakunda ibiryo cyane ! Baba babiterwa n’uko umubiri wabo uba urimo guhinduka cyane( kubyibuha, kumera amabere, amabuno, ibyaziha….) bityo ukaba ukeneye ingufu nyinshi ! Abo bana nta kindi kigaruka mu biganiro byabo uretse IBIRYO! Ntacyo batakora ngo babone icyo barya! Nyabuna abashinzwe urwo rubyiruko mujye mukora uko mushoboye kose mubahe icyo barya gihagije!


Kagame na we ameze nk’abo bana! Wagira ngo ni umuntu wishwe n’inzara igihe kirekire cyane ku buryo atazigera abona ibimuhaza! Arasahura ntaruha! Arashaka kurya igihugu cyose wenyine gusa ! Ikibazo ni uko mbona atanashyira uturaso ku mubiri ! Mu by’ukuri Kagame ni umurwayi : arwaye INZARA ! Iyi ndwara ni nshya kuko nta wundi mutegetsi w'u Rwanda twigeze kubona usonzeye iby'isi ku buryo bukabije nka Paul Kagame! Azahaga ryari? Iyi ndwara nta wundi muti igira uretse gufata uyirwaye agafungirwa kure y’abantu bazima kugira ngo nabo atabanduza iyo ndwara mbi cyane y’inzara, yica benshi kurusha na za SIDA ! Ubu BUTEGETSI BW'INZARA bushingiye kuri Kagame bukaba bumaze kuyogoza Akarere k'Ibiyaga bigari nibudahagurukirwa ngo bucibwe mu Rwanda bityo bugende nk'ifuni iheze, buracyisasira imirambo itabarika!


Uko byamera kose, Abanyarwanda nibakomeza kurebera Kagame azagera aho ajye arya n’abantu! Ubundi se kubarya kundi ni ukuhe birenze kwicisha inzara abana bato ashinzwe ? Kurya Abenegihugu birenze kubicira ubusa abahora ko ashaka kubambura udusambu twabo ngo umugore we Janeti abone aho ahinga indabo azagurisha mu Bazungu ! Naragenze ndabona!


 Umwanzuro

 

Gusubiza Abanyarwanda mu buja  ni yo politiki yonyine  Kagame azi kandi niyo ateganya gukomeza  gushyira mu bikorwa yifashishije ikinyoma n'iterabwoba ! Ubu rero nitwe dukwiye kureba niba twemeye gukomeza kuba INJIJI z’abacakara mu gihugu cyacu cyangwa niba twahaguruka tukivumbura ku butegetsi bw’aka Gatsiko, tugashyiraho Leta yubahiriza ukwishyira ukizana (liberté) no kureshya ku banyarwanda bose (égalité). Njye rwose ndumva intege zo gukomeza kwihanganira akarengane kagirirwa rubanda muri iki gihugu zinshiranye, uwankoraho ngo twivumbagatanye, duhirike aba Banyendandende batugize imbohe,  namukurikira ntazuyaje! Ndategereje !


Kamatari JM

Kigali.

 

Commentaires : 56
  • #56

    Coach Factory (mercredi, 02 avril 2014 05:25)

    http://www.coachoutletstoreinc.com/ Coach Outlet Store Online
    http://www.michaelkorsoutletmkinc.com/ Michael Kors Outlet
    http://www.coachfactoryoutletwebsite.com/ Coach Factory Outlet
    http://www.tomsusashoes.com/ Toms Shoes
    http://www.cheapjerseysinc.com/ Cheap Jerseys
    http://www.michaelkors-bedford.com/ Michael Kors
    http://www.coachoutlet-sale.com/ Coach Outlet
    http://www.coachfactoryoutletorg.com/ Coach Factory Outlet
    http://www.coachoutlet-buy.com/ Coach Outlet
    http://www.coachhandbagsonlineoutlet.com/ Coach Handbags
    http://www.giuseppezanottionline.com/ Giuseppe Zanotti
    http://www.coachfactoryoutlet-handbags.com/
    http://www.coach-factory-outlet-online.com/ Coach Factory Outlet Online
    http://www.coachstoreonline.com/ Coach Outet Store Online
    http://www.coachfactoryoutlets2014.com/ Coach Factory Outlet
    http://www.michaelkorsoutletonlinemk.com/ Michael Kors Outlet Online
    http://www.celineoutlet-online.com/ Celine Outlet
    http://www.michaelkors.name/ Michael Kors
    http://www.michael-kors-outlet-store.com/ Michael Kors Store
    http://www.tomsshoescompany.com/ Tomss Hoes
    http://www.pradaoutlet-store.com/ Prada Outlet
    http://www.fitflopfootwear.com/ Fitflop Footwear
    http://www.celinebags-outlet.com/ Celine Bags
    http://www.fitflopsflipflops.com/ Fitflops Flipflops
    http://www.fitflopusaonline.com/ Fitflops
    http://www.giuseppezanottidesigner.com/ Giuseppe Zanotti Designer
    http://www.fitflopflip-flop.com/ Fitflops
    http://www.giuseppezanottisneakersmen.com/ Giuseppe Zanotti Sneakersmen
    http://www.fitflopsandalssale.com/ Fitflops

  • #55

    uwayesu (jeudi, 07 juin 2012 09:51)

    yemwe banyarwanda mwe nimushake muve mubyamoko kuko igihe turimo si icyamoko ahubwo nicyo gushaka Imana tukagira urukundo kuri buriwese tutarobanuye kuko Imana nayo ijya kuturema ntiyigeze ivuga ngo uyu mugize umututsi nuyu mugize umuhutu ahubwo yaturemye twese mushusho yayo kdi twese idukunda kimwe ahubwo abantu nibo bazanye kwiremamo ibice,kdi ntamunyamoko uzaragwa ubwami bw'Imana kdi tuziko iyi si izashira.kdi nidukurikiza ibyamoko ntaho tugana ahubwo tuba duhaye satani urwaho,rero dukundane kuko niryo tegeko twahawe n'Imana kdi ntacyo ritwaye.ahubwo njye nabakangurira gusoma ijambo ry'Imana nibwo muzamenya ukuri munahumuke muve mu mwijima mumenye ibyo Imana ibashakaho nahubundi kwangana no guhora dusebanya,namatiku ntacyo bimaze.ijambo ry'Imana muri matayo12:36 haravugango amagambo tuvuga niyo azadutsindisha cg adutsindishirie kumunsi wamateka rero mbere yuko tuvuga dukwiye gutekereza neza ibyo tugiye kuvuga.
    duhinduke banyarwanda kuko Imana iradukunda kdi yiteguye kutwakira nitwihana.Imana ibiteho.
    habwirwa benshi hakumva beneyo kdi ufite ugutwi niyumve.

  • #54

    Libonukuri! (mercredi, 29 février 2012 04:43)

    Yoooooooooo, biriya bikweto bariya bamwe muri aba bana bo kuri iyi foto bambaye byitwa ngo "NTA MUHUTU UTARISHE". Ngo ni yo uniforme yabo....
    Ariko se n'aba bana barishe we? Cyangwa ni nka byabindi Interahamwe zavugaga ngo "UMWANA W'INZOKA NAWE ABA ARI INZOKA"?

  • #53

    Kamuhanda J.M.V (mardi, 28 février 2012 13:59)

    kamatari intambara itangiye bavuga ngo barashaka kugaruraya ngoma none birikuba. habuze kigeri wenyenenaho ibibi bya cyami byose byuzuye

  • #52

    Mugenzi T. (mardi, 28 février 2012 09:08)

    Aliko kuki abantu babwirwa ntibumve? Barabereka abana b'abahutu bibembeje utuda tw'ubushonji n'umwanda, na mwe ngo abana b'u Rwanda barakeye? Gatutsi arahatse kandi arabirata rwose, maze abahutu b'inda bakamwiruka inyuma ngo abajugunyire ibisigazwa. Uyu muvumo Kagame yagabije u Rwanda uzawurukiza ntaravuka, kuko ubugome nk'ubu burenze ukwemera.

  • #51

    Ushizimpumu (samedi, 07 janvier 2012 13:07)

    Kuri #45
    Izo nkweto ngo nyinhsi zaguzwe na leta yaziguriye bande? Zatanzwe zite? Buriya wasanga #45 avuga zazindi za FARG zagenewe abana bacitse kw'icumu rya jenocide yabaye bataravuka!

    Arrogance yanyu turayimenyereye! Hari umunsi_kandi si kera_ wowe n'abo bene wanyu mutazasubira muri ibyo bigambo byo kwishongora!

    Umbaze ndabizi , njya nibuka bamwe birataga mbere ya 94,uko babuze iyo barigitira nyuma y'aho.

  • #50

    Vuguziga (jeudi, 05 janvier 2012)

    Banyarwanda, umwaka mushay muhire.
    Tubifurije kuwurekamo ingengabitekerezo zo kurimbura abahutu cyangwa abatutsi bamwe muri mwe mugenda mugaragaza hano. Ese sha wowe wicara ukandika ngo uzica abahutu cyangwa uzica abatutsi ujya wibukako atari wowe wabaremye? Ese wowe ujya utekereza ku myaka uzamara hano ku isi? njye ndi wowe iyo ngengasi nayishyira hasi nkayirekera abayibonamo amaramuko usibyeko nabo ni igihe gito!
    Amaraso wifuza kumena ubona ayawe atangiriwe ni iki kuburyo wicara wirata? Uwamennye amaraso wese yaba ku butegetsi bwa MRND cyangwa mubwa FPR nta cyiza azabikuramo uretse umuvumo imbere y'uwaturemeye. Guhora turata amazuru avamo ibimyira, asyiiii! Mwoge magazi kuko ibyo kurisha amazuru biri hafi kurangira bikagenda nk'ifuni iheze maze abanyarwanda tukibanira neza.

  • #49

    Uribeshya (mercredi, 04 janvier 2012 22:54)

    wowe wanditse iyi nkuru uribeshya cyane none se urashaka kuvuga yuko ko ntabana ba batutse bakandagiye hasi cg babakene kurenza aba abahutu;ese ko muba mwandika amanjwa kubwa Habyarimana Imana imuhe iruhuko ridashira nta bana baribameze gucya ndetse munsi yaba.Kagame ntabushobozi afite bwo gukiza 11 millions;nahano ndi muri USA byitwa ko ari igihugu gikize harimo abakene nyakurya barara ku mihanda na abakire.

  • #48

    KULI LISUBA KOMENTI 29 (mercredi, 04 janvier 2012 13:47)

    URIBESHYA NTA BWO ARI ABAHUTU BAGIRA UMWANDA KURUSHA ABANDI URUGERO UZAJE KU SITE IGIHE UREBE AMAFOTO Y'UMUKOBWA WA GACIRO WAGIRA NGO INKOKORA ZE ZAJEHO AMAGA N'IBYIRO!NONE SE BURIYA AJYA AHAKARABA? YABUZE SE AMAFRANGA YO KUGURA AMAVUTA KANDI ABABYEYI BE BASAHURA UTWA BARUBANDA! UMUMAMA WE WAGIRA NGO KUNGANA N'INZOVU NIBYO BYEREKANA KO AZI GUSAHURA CYANE!ESE AGIYE KULI REGIME AKAREKA KUNGANA N'INZOVU YABA IKI ? NONESE YABUZE CASH YO KURYA NEZA CYANGWA AGIRA NGO NI UGUPAKIRA MU MUFUKA KUGEZA WUZUYA!Lisuba
    (mardi, 03 janvier 2012 20:09)
    Nonese izi mbobo utweretse kwi photo, igihe cyanyu[cya Habyara]ntizabagaho?amavunja, umwanda, ubumayibobo, rwose biba mumico yabahutu, ntabwo ari Kagame ubitera.

    Niba mbeshye uzajye i Burundi hari president wumuhutu, urebe imbobo mputu zihari.

  • #47

    Kuri LISUBA (mercredi, 04 janvier 2012 11:57)

    Nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga imbwa ntacyo intwaye.URI UMUGABO UNGANA SO. Hari igihe imbobo mputu nkizi zitabayeho kweli?!!!!!!! akumiro ni akeso naho urwabya bakoramo ejo bazaba batuka kagame ngo atuma barya nkingurube.

  • #46

    @ A Kamana(#19) (mercredi, 04 janvier 2012 08:38)


    Kajerijeri uriya mugani w'ibikeri umuciriye ntashobora kuwumva kuko mu mutwe we huzuye amazi y'ibirohwa!!Nta kindi yiyiziye usibye gutukana!Mushatse mwamuharira rugari rw'abashumba bo kwa Muzimugamba!!!

  • #45

    @44 (mercredi, 04 janvier 2012 08:07)

    Hahaha nsekejwe n'ukuntu wirahira amavunja warangiza ukaba utiteguye kuyarwanya by all the means....Komeza. Nubwo umuntu asoma inkuru nk'iyi akicecekera kuko bigaragara ko hari abiyemeje gushyushya imitwe aho guhoza abanyarwanda, nagirango gusa menyeshe ko inyinshi mu nkweto zatanzwe na Leta ku buntu (ku buferi....) ubwo se aka konyine ntigahita gatesha agaciro inyandiko nk'iyi?
    Se ba sha twatuje tugaturana ra?

  • #44

    @(#18) (mercredi, 04 janvier 2012 06:27)


    Mwumvise umututsi urenzwe umurenzanyina akaguru???
    Ngo yahitamo kuburara amajoro 7 ariko akagurira umwana we urukweto!!Akumiro ni amavunja!!!

  • #43

    Kumiro (mercredi, 04 janvier 2012 05:39)

    Rwose abantu bajye baba abagabo bakoreshe amazina yabo nkuko faida yabikoze ashyiraho na photo ye. Ibi mbivugiye ko kamatari nzi adashobora kwandika amateshwa nkaya!

  • #42

    DM (mercredi, 04 janvier 2012 01:15)

    bay bay KP,genda nka nyakatsi,cika burundu ntihazagire nuzongera kukuvuga bibaho.cyane cyane mu gitondo.

  • #41

    Atanaziya (mardi, 03 janvier 2012 22:28)


    Yewe Kamatari muvandimwe, INZARA Y'IBIRYO ni mbi, cyane cyane iyo umuntu ahuye na yo akiri muto. Ahora ari mushuku mpaka yisaziye.

    Byongeye, INZARA Y'URUKUNDO (manque d'affection) na yo ni igikenya.

    Uwagize amahirwe make mu buzima agahurirwaho na zo zombi, wamugaburira ibyahe, wamukorera iki,uba uruhira ubusa.

    Ugize Imana rero maze kera mu buzima ibihe bigahinduka, akagira umwanya mwiza amaze kuba mukuru, ntibimuvamo. Akenshi ahubwo usanga aho kugirango abyemere, akora le contraire ngo yerekane ko ibyo bintu bitigeze binamubaho. Nguwo ni we uzira abakene, ni we wicisha abandi inzara, ni we ugira ubugugu ku bintu byose, agafata nabi abo akoresha cyangwa abo abyaye, ... Birababaje.

    Ni yo mpamvu kwima umwana ubyiruka, kumunopfesha, kumubuza kujya mbere, ... burya ni ukumuroga n'aho ntacyo waba umutamitse.
    Hambere hari uwavuze "ibihone".... ni uko biza ngo ni malariya.

  • #40

    Kuri #37 (mardi, 03 janvier 2012 21:27)

    Ushatse wacisha make kuko jye mvugana na muzehe ubri munsi. Ubu ibintu byahindutse ahubwo intore mwese mushatse mategura ejo hazaza hanyu. Niba warabonye viideo ya Musonera umenye ko ibyo yavuze bitari ibikino. intore zaramunaniwe none nawe n'abo bafatanije bohereje intore zabo mu gihugu kandi zadutsheje umutwe. Jye ndasaba Imana kuko ejo nari mfite misiyo yo kujya i burayi alio mfite ubwoba ko bishobora kundangirana ntarava muri uyu muriro twatejwe na muzehe wacu. Ndakuburiyo kandi agapfa kaburiwe n'impongo ushatse wareka ubutore kuko ntiwandushije gukuza muzehe wacu

  • #39

    igihe.com baragicecekesheje ! (mardi, 03 janvier 2012 21:17)

    Bimaze kugaragara ko leta ya Kagame yafashe ibinyamakuru byose! aba bana bari batangije ikinyamakuru kuri interneti kitwa IGIHE.COM cyatugezagaho amakuru anyuranye arimo n'ihungabana ry'umutekano , none ubu ibisasu biraturikira ikigali bigahitana abantu ,inkuru ikagera i burayi ibinyamakuru mu gihihugu harimo n'IGIHE cyageragezaga bigaceceka kuko Intore zavuze ko nizongera kwiyicira abantu igihe kikiha kubyandika nacyo bazagifunga!

    Ubu kandi wasanga barimo bafunga inzirakarengane ngo zateye ibisasu kandi ari intore zabikoze, niba atarizo kuki Kagame abuza ibinyamakuru kuvuga akaga abanyarwanda barimo! Genda Rwanda waragowe!

  • #38

    Kagame Pawulo (mardi, 03 janvier 2012 21:14)

    Banyarwanda namwe banyekongo. Mbasabye imbabazi zo kuba ntarabashije kubamara. Nari nzi ko nzamara icyitwa umuhutu cyose n'igisa nacyo aliko imwa zi ri muri bene wacu nkabona zitabishaka nibwo naje gushwana na zo. Niba mushaka kumenya ko nahindutse murebe discours yanjye nifuriza abanyarwanda umwaka mwiza.

    http://www.orinfor.gov.rw/tvr/videos.php?id=234

    Nibwo bwa mbere nubahirije discours y'abajyanama banjye banteguriye. ubundi navugaga nk'uko nari nsanzwe nivugira mw'ishyamba. Aliko mfite ubwoba ko bagiye lunyica nkuko bishe Rudahigwa none mpisemo kuvuga discours nziza muzajya munyibukiraho. Nkurikije ibyo navuganye na Museveni mu mwiherero mazemo iminsi muri Uganda ntekereza ko igihe cyanjye cyarangiye akaba ariyo mpamvu nanze kugenda ntabasezeye. Umunsi mwumvise ko byabaye muzamenye ko nari narabibabwiye nk'uko yezu kriosru yari yarabwiye abisgishwa be iby'amaherezo ye. ngaho mukomere. kubakoze ibyaha bo nzababwira icyanteye ubugome bwo kumara abantu imana yaremye turi mu muriro utazima.

    http://www.orinfor.gov.rw/tvr/videos.php?id=234

  • #37

    KUDETA NTAYO (mardi, 03 janvier 2012 20:55)

    Wowe wanditse #36 uri umushenzi.Nta kudeta ishobora kuba mu Rwanda.Vanaho ibyo bihuha

  • #36

    Kudeta i Kigali ? (mardi, 03 janvier 2012 20:51)

    Hano i Kigali hari ubwoba bwinshi, ibisasu byongeye guturikana abantu benshi cyane kandi ibihuha biri kuvuga ko iri joro hashobora kuba na Kudeta ! Ubu abatuye i Remera twifungiye mu nzu nta we utarabuka kandi ubwoba bwatumaze !
    Ubanza Kagame ashaka kurara yica abantu muri iri joro, mudutabarize amahanga abe maso akurikirane ibiri kubera mu Rwanda muri iri joro .

  • #35

    ibihutu tuzabyica byose (mardi, 03 janvier 2012 20:49)

    Ariko mwa bihutu mwe muri ibibwa cyane.Reka tubice nubundintacyo muvuze.Harya ngo muri benshi;ngo 85% harya?Yayaaaa!!!!!!Muri benshi b'INJIJI,Mwapfuye muhagaze.Niko abantu benshi b'abaswa,bishwe n'inzara,batagira ifaranga,batiga neza.......harya abo umuntu abahaye ubutegetsi babumaza iki?Sha iyi myaka 17 twarabumvishije kabisa.Indi 45 ikulikiraho ,nta muhutu numwe uzaba akirangwa mu Rwanda.Munyumve neza,ntawe tuzica ariko muzaba muhari muri inka zirisha gusa.Ntacyo mumaze uretse kwiruka mujya guswera ibituba bya mututsikazi.
    Ibihutu ni ibishenzi

  • #34

    isekere cga ubyigeho (mardi, 03 janvier 2012 20:25)

    Urwenya : Mu w’2012…
    Yanditswe kuya 27-12-2011 - Saa 12:04' na UMUHOZA N. Jessica



    Uko umwaka ushize undi ugataha, mu mpera za buri mwaka usanga hari ubutumwa bucicikana mu ma telefoni y’abantu batandukanye. Kugeza ubu nta muntu uzi isoko y’ubu butumwa (usibye wenda nyir’ukubwandika) ariko ikigaragara kandi kizwi ni uko bwandikwa hagendewe ku bintu biba byararanze umwaka urangiye, byaba ibyiza cyangwa ibibi.

    Ubu ni bumwe mu buri gucicikana kandi bugikomeje na magingo aya :

    Mu w’ 2012, nkwifurije kubana neza nka Museveni na Kagame, kuzamuka mu ntera nka Pierre Damien, Imana izakurinde igihombo nk’icya ONATRACOM, cyangwa ngo wibagirane nka Rwandatel. Business zawe zizagabe amashami nk’aya BK, Ukundwe nka IGIHE.com, ibyiza byawe bizagaragare nka Kigali City Tower, uzajye ugisha inama ibyemezo byawe bitazata agaciro nk’akanozasuku ka moto. Akazi nikakunanira uzagire ubutwari nk’ubwa Sellas Tetteh, wegure nka Kazura, uhare cash nka Kalisa. Uzirinde guhubuka nk’Urukiko rw’Arusha ; nubona wakoze amakosa ntukagorane nka Ingabire Victoire, uzisubireho usabe imbabazi nka Pierre Céléstin Rwigema. Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire.

  • #33

    RWEMA RWA GITARE (mardi, 03 janvier 2012 20:25)

    MAGAYANE WE. NKUNDA UBUHANUZI PE. ARIKO BW ABAROKORE. UWITWA MESHAKI TWARI DUTURANYE SHA MUBYO YAHANUYE NTAKITARABAYE.
    DUSHYIRIREHO UBWO BWA NSABAGASANI SE NIBA ARIKO ARI UMUROKORE. NIBA ARI UMUPFUMU NKA NYIRABIYORO NA MAGAYANE/NTUTE IGIHE.

  • #32

    IKINDI GISASU - 18 BAKOMERETSE I KIGALI!! (mardi, 03 janvier 2012 20:22)

    Igisasu cyaturitse i Kigali- 18 bakomeretse.

    Ibiherutse kuvugururwa: 3 ukwa mbere, 2012 - 19:15 GMT

    Abapolisi bo mu Rwanda
    Amakuru atugeraho aravuga ko ihitwa Nyabisundu, i Remera, mu mujyi wa Kigali haturikiye igisasu.
    Umuvugizi wa polisi, Theos Badage, yabwiye BBC ko hakomeretse abantu 18.
    Icyo gisasu gishobora kuba ari icyo mu bwoko bwa grenade, polisi yavuze ko yatangiye iperereza.
    Polisi iravuga ko inkomere zajyanywe mu mavuriro rya Kibagabaga, polisi na CHK.
    Inkuru irambuye kurikira amakuru yacu ya 18.30

    SOURCE: GAHUZAMIRYANGO(BBC)

  • #31

    ukuri (mardi, 03 janvier 2012 20:17)

    abashaka kumenya ukuri kwatumye noheri iririmbwa i bugande,nimusome comantaire ya #45 jack nziza.kuri poste yabanyirije iyi.

  • #30

    Lisuba (mardi, 03 janvier 2012 20:09)

    Nonese izi mbobo utweretse kwi photo, igihe cyanyu[cya Habyara]ntizabagaho?amavunja, umwanda, ubumayibobo, rwose biba mumico yabahutu, ntabwo ari Kagame ubitera.

    Niba mbeshye uzajye i Burundi hari president wumuhutu, urebe imbobo mputu zihari.

  • #29

    jerome (mardi, 03 janvier 2012 20:09)

    kamatari we ko uri kurira Interahamwe zategetse urwanda igihe kingana iki? ibyo zadusigiye twarabibonye ubujura, amacakubiri, ubwicanyi, ivangura ry'amoko ubwo nibwo butegetsi ushaka ko dusubiramo. urwanda na demokarasi rwigeze na niyo ruragira kugeza ubu, ushatse wakwirinda gusebanya ahubwo ugasaba imbabazi zabo mwasize mwishe hanyuma tukiyunga.

  • #28

    BARABYINA MUZUNGA (mardi, 03 janvier 2012 19:58)

    Mumamasaha aza kuza, UWAHANUYE UMUBYEYI HABYARIMANA JUVENAL ARAZA KUMENYEKANA. Ibi byavuzwe ku IJWI RY'AMERIKA.

    Ese mama barabigenza bate noneho. Ngayo nguko. Ese aho sicyo cyatumye TURIRA Noheli i BUGANDE?

    Mubikurikiranire hafi.

  • #27

    wowe #17# (mardi, 03 janvier 2012 19:56)

    Sha ntugakoreshe Ntera Rukomatanyo kuko abahutu bose si babi, nfite beau frère w'imfura kurusha Rugamba none uratukana aka kageni. Nzagusubiza ibindi birenze niowngera gukoresha iriya nvugo.

  • #26

    Gutaha (mardi, 03 janvier 2012 18:53)

    Sha, nizeye ko Rwajekare yabaciye mulihumye akaba yibereye i Kigali! Dore maze igihe ntabona inyandiko ze. Niba ariho uherereye, Rwajekare, nkwifulije ibihe byiza mu Rwatubyaye!Faida na bagenzi be baralindagira ntibazatubuza kujya i wacu.

  • #25

    Ijwi Rya Rubanda (mardi, 03 janvier 2012 18:42)

    Mutege amatwi Radiyo Ijwi Rya Rubanda kuri <a href="http://ijwiryarubanda.com">website y'Ijwi Rya Rubanda</a>.
    Mushobora no kwohereza amakuru n'ubutumwa byanyu kuri email ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com maze tukayageza ku bandi banyarwanda.
    Umwaka mushya muhire.

  • #24

    Magayane (mardi, 03 janvier 2012 18:08)

    Mureke zisubireyo kuko n'ibyo bihe bya nyuma bya Gaciro. Soma ubuhamya bwa Sergent Nsabagasani cyangwa niba ntabwo ufite umbwire mbugushyirireho.

    Gira umugoroba mwiza.

  • #23

    Ifoto svp. (mardi, 03 janvier 2012 17:55)

    Jyewe ndasaba padiri thomas kudushyiliraho ifoto ye akingana n'aba bana maze turebe ko atasaga nabo. Ahubwo ndetse ...

  • #22

    ISIHARUSAHUZI KIGALI YUBATSWE YIBA CONGO (mardi, 03 janvier 2012)

    AMARASO Y'ABAKONGOMANI AZAHAME ABANYAKIGALI AGATSIKO Kuva kuwa kane taliki ya 30/12/2011 kugeza ubu hari abasilikare benshi ku mupaka w'u Rwanda na Uganda, uko bucyeye abo basilikare baba bahinduwe haje abandi, amakuru dukesha abantu bari ku mupaka wa Uganda na Congo mu gace ka Rucuru ni uko uko bukeye babona abasilikare bashya bavuga ikinyarwanda babagezemo , akaba rero ari inkotanyi ziri gusubira muri Congo ku bwinshi (ni ubundi zari zisanzweyo) ariko zikanyura muri Uganda kugirango zigere muri Congo vuba kandi naMonusco iri i Goma ntirabukwe! izo ngabo nizo zigiye gutera ingabo mu bitugu Kabila kuko abakongomani bamuteye utwatsi!
    Ni ukubikurikiranira hafi!

  • #21

    Kaniwabo (mardi, 03 janvier 2012 17:38)

    Njye iyo nsomye ibyo abanyarwanda mwandika numva tubabaje. nDETSE DUKWIRIYE GUSENGERWA. Muti kuki? Kamatari aranditse byinshi byuzuye amarangamutima ye ndetse adatanga ibimenyetso bifatika (mu nyumve neza simvuze ko nta kuri kwaba kubirimo)abasubiza nabo bakaba bamusubizanyije umujinya w'umuranduranzuzi bakavuga ibyo bifuza nabyo batabasha gusobanura neza...reba #3, #6 na #8 urasanga ibyo muvuze wagira ngo hari uba yabatumye guhanganisha imijinya hano. Iyo uvuze ngo President Kagame azaba we forever we ubimubwiye yakubwira ko ari ko bimeze? undi ati mwa nterasi mwe ubu se Kamitari umugize Interasi ute uramuzi k ari aho muhera mutanga urwaho rwabavuga ko abantu bashinjwa ibinyoma kandi ugasanga mubaha reasons.

    Njye nabasaba ko mwajya muganira nk'abagabo cg abagore biyubashye mukaganira muhanganisha arguments zumvikana. None umuntu atanze igitekerezo uhise umwita interasi wowe ubwo uba ubaye iki? Inkotanyi! None se zo Ni Intagatifu?

    Kwitana amazina sibyo bibuza utekereza gutekereza uko abyumva ahubwo mucyamure umwigisha ndetse unamwungura ibitekerezo niba wumva uko abona ibintu ubona ataribyo kandi ukeneye kumugarura mu nzira nyayo. Naho kwirata utukana cg se ushyiraho principles nawe utabasha guhagararaho ndumva ari ugusebya uwo ubeshya ko ushyigikiye cg ushyigikirana ubujiji bigatuma abakubona babona abayoboke be bose gutyo kandi wenda atari ko biri.

    Umwaka mushya muhire. Kaniwabo

  • #20

    Bite ra? (mardi, 03 janvier 2012 17:30)

    Iyo politique ibananiye, iyo mubuze icyo murega ubutegetsi cg mukabura amagambo yo kukivuga ajyanye n'ibimenyetso (faits) mujye mwicecekera. Ibili muli iyi nkuru ni amageneralites yo muli Afrique yo munsi y'ubutayu bwa Sahara. Ikibazo kili mu Rwanda ni kimwe ni ubwisanzure buke bwa politique na ho ibindi byose n'undi wajyaho byamugore uretse ko ahubwo u Rwanda hali ibihugu byinshi by'Africa ruli kwereka igihandure kandi ntaho rukura, nta mutungo kamere.

  • #19

    A Kamana (mardi, 03 janvier 2012 16:37)

    Nyamara nyakubahwa kajerijeri, uwo shobuja Bwana "Nyundo" yari akwiye kumva amarira y'abana b'urwanda niba nawe ari umunyarwanda atari "Gaciro" gusa ntakomeze kubita imibu cg amasazi.
    Ndagirango wowe hamwe yenda n'undi waba yaragize ubunani buruhije nkugezeho akaga nasomye ku ipaji ya 119, y'igitabo cyitwa "Liberating the Laity, Equipping the Saints for Ministry" cyanditswe n'uwitwa R. Paul Stevens aho agira ati:
    "Yertle was a turtle who decided he was king of the little pond of Salamosond. He decided he couldn’t see enough sitting on his throne, so he called some other turtles to stand on each other’s backs so that Yertle could sit on his throne at the very top. The higher he got, the more he wanted to see and consequently the more turtles he had to have beneath him. Thus he kept building his throne by stepping on more and more turtles. At the bottom of this immense pile of turtles was a very little turtle named Mack. Groaning under the terrific load, Mack cried out, “Your majesty, please…I don’t like to complain. But down here below, we are feeling great pain. I know, up on top, you are seeing great sights. But down here at the bottom we, too, should have rights. We turtles can’t stand it.” Yertle bellowed back, “There’s nothing higher than me!” But Mack did a very ordinary thing and brought the pile crashing down, Yertle and all. He burped! "

    Ngenekereje mu gifaransa ni nko kuvuga ngo:
    "Yertle était une tortue qui s'est déclarée roi d'un petit étang de Salamosond. Il a vu qu'il ne pourrait pas voir assez plus haut qu'il appelât d'autres tortues pour monter sur leurs dos de sorte qu'il put asseoir son trône le plus haut possible. Plus il allait plus haut, plus qu'il continuait avoir besoin de regarder plus loin d'avantage et par conséquent avoir besoin de plus de tortues en dessous de lui. Ainsi il a continué à construire son trône en entassant plus de tortues au dessous de lui. Au fond de cette pile immense de tortues, gisait une très petite tortue appelée Mack. Gémissant sous le poids terrible de tortues, Mack a criaillé a haute voix, « s'il vous plait votre majesté, je n'aime pas me plaindre mais ici en bas, nous souffrons énormément. Je sais bien que la en haut, vous avez de très belles vues mais ici mais ici au fond, il faut songer que nous ayons aussi quelques droits. Nous ne sommes plus capables de te retenir la en haut. » Yertle a répondu avec fureur, « Il n'a personne plus haut que moi ! » Mais la petite tortue Mack a fait une chose très ordinaire et a causé la pile de tortues de s'effondrer."
    Ababisobanura mu kinyarwanda cy'ubu, yagerageza ngo n'abariya batiye ibirato bumve ayo makuru.
    Ahasigaye Komera na mwene "Nyundo" wawe, alias "Gaciro".

  • #18

    KAMATARI AFITE IKIBAZO MUMUTWE (mardi, 03 janvier 2012 16:31)

    WEWE WIYITA KAMATARI NTABWENGE UGIRA ! MUMUTWE WAWE HUZUYEMO INTOZI:

    1. KU ISI HOZE NTAHO UTASANGA ABANA BABAKENE, ABA NIBAKE WAFOTOYE, HARI N'ABANDI BAKENNYE KURUTA ABA WAFOTOYE

    2. NTAGIHE MU RWANDA HAZABURA ABAKENE

    INKWETO IFITE AKAMARO KI?

    1. IRINDA IMVUNJA
    2. IMVUNJA ZITUMA IBIRENGE BIBA DEFORME
    3. NJYE NAHITAMO KUBURARA AMAJORO 7 ARIKO NKAGURIRA UMWANA URUKWETO
    4. URUKWETO RUTABONETSE UMWANA ABA IKIREMA CY'AMAGURU


  • #17

    kajerijeri (mardi, 03 janvier 2012 16:28)

    Ariko Kagame yagorwa weeeeee! ubu se muragirango nizingagi mubyara nkabazazijyana kwisoko abe ariwe uzigaburira!!!!!!! ariko reka arebe icyo kuvura ijisho ry'umuhutu bitanga, arabaha inka akabubakira amazu ngaho nibande yirirwa yihomaho nimwe ngaho imyanya ikomeye ariko muti paka tumuhiritse, ntacyo mubwiye nzakimubwira igihe muzaba mwasaze ariko ntagire ubwoba ndahari nzamurwanirira ntabwo ipyisi nkamwe mwamurya ndeba, ubundi abona inda zanyu yazihaza? njye aho kumpa inda 2 z'abana babahutu ngo nzigaburire wampa ingweba 10 nkazigaburira kuko zo nazihaza ariko kugaburira mwebwe weeeeeee! murarya ukagirango murahereza abakurambere banyu.

  • #16

    Karenzi (mardi, 03 janvier 2012 16:26)

    Ibyinda ntabwo ali Kagame, nzabagezaho uko Ndashimye Bernardin, yahungishije umugore nabana we mumatora yo mu Rwanda izi ko kagiye kuba, yarangiza akabasanga yihishe akabonana na mushuti we Karegeya, ubwo se azi ko azalya i ngoma zose?

  • #15

    Nanjye ntyo (mardi, 03 janvier 2012 16:17)

    Ibihe aho bigeze izina ryo kuba injiji nanjye ndaryanze bibe uko bibaye ibintu bigomba guhinduka uyu mwaka. Kuki Rwabujindiri rurya ntiruhage yakomeza kurya abanyarwanda ngo dukomeze turebere. Ibi ntibishoboka rwose , tugomba guhaguruka tukarwanya kano gasiko twivuye inyuma. Nyabuneka rubyiruko muze twishyire hamwe twirwaneho nahubundi nihahandi ntacyo bizatumarira hukomeza gukandagirwa ngo turatinya. Ni hahandi ntabuzima bwiza nabusa kuri twe nabana bacu kuva Kagome agitegeka kino gihugu. Imyaka 18 irahagije. Twarababaye bihagije uyu mwaka tugomba kwibohora iyingoyi muburyo bushobotse bwose. Ikiguzi gishobora kuba gihanitse ariko ntakundi kuko nihahandi. Libiya, Misiri, Tunizia batubere urugero. Ikindi nuko tutagomba kwiyita bamwana kuko nidukomeza gutya tuzakanguka amazi yarenze inkombe. Gusa icyizere mfite nuko ubu Kagame atagifite abakimushyigikiye bahoze bamukingiye ikibaba mbere hose. Hrabura imbarutso gusa ukareba ko ake kadashoboka. Gusa hagire utangira urebe ko twese tutisuka mumuhanda maze Kagame akanyara mumakabutura

  • #14

    N'iyo baraye inzara!!!!! (mardi, 03 janvier 2012 16:07)


    Ntibavuga "kurara inzara"....bavuga "kurarana inzara"
    cyangwa "kurarana agashumi mu nda"!!
    Naho ubundi inkuru yawe ni nziza kandi yubakanywe ubuhanga!!Utumvise ibyo wanditse ni uko amatwi ye yazibwe n'amata!
    Harya ubundi bimaze iki kuba "Narukenyenyeye Narukenyukiyemo"??.Sinzi uwigeze kuvuga ati:"aho kuba imbwa naba imva!".Ntabwo yibeshye!!!!
    Ubonye iyaba Kagame yaturekaga tukikenera ariko akadukiza iterabwoba rya "gitifu" n'izindi nkomamashyi ziduhoza imbunda mu bitugu???
    Aribeshya ariko umunsi babiri cyangwa batatu bafashe intosho n'imijugujugu y'inturusu,gitifu umwe wari ubaragije imbunda azayabangira ingata cyangwa ahasige agatwe!!
    Koko dukwiye guhumuka!!!!

    Burakari bwa Ndarambiwe

  • #13

    Gusubiza Ibyukuri (mardi, 03 janvier 2012 16:04)

    Niko wowe wiyise Ibyukuri, Nyemerera nkwite Ibyibinyoma. Umwicyani uruta kagame ninde? we wateguye jenoside yabatutsi igihe yicyaga Nyakubwa Habyarimana. Yarangiza akambuka imipaka ikajya no muri Congo Ikicya imunzi zabanyarwanda nabanyekongo. Nose uziko abanyarwanda batabizi?

  • #12

    rekeraho (mardi, 03 janvier 2012 15:58)

    http://www.orinfor.gov.rw/tvr/videos.php?id=234
    mujye mujyana nigihe

  • #11

    Iryavuzwe riratishe (mardi, 03 janvier 2012 15:54)

    Bikindi Simon yigeze aririmba ngo "bene Sebahinzi Bagomba kumenya ko inkotanyi zitsinze intambara amashyaka barimo yazima burundu abayarimo bagashirira ku icumu nkuko byagendekeye abami babahinza" nonese murabona yarabeshye? Inkotanyi zagaruye uburetwa ubucyakara ikiboko cyo cyasimbuwe no kwica. Inkotanyi za kagome ziricya kugeza nanubu zanze kunamura icumu. Nyirabiyoro yaraguye ko Rwabujindiri rurya ntiruhage azayobora urwanda. Kagame ararya ariko ntahaga ariba umutungo wigihugu akibwira ko abanyarwanda batabibona.

  • #10

    Kuri 6 (mardi, 03 janvier 2012 15:51)

    Nta kindi gitekerezo ugira uretse ko ndeba na cya Kiraka yabahaye cyo gusubiza ku mbuga za Internet cyarabananiye ahubwo ni uko atazi kubara iyo ajya kuba ashyira mu giciro yabirukanye mwese...ariko Kagame muramugora kweri ntabwo wafata umuntu utazi kwiga icyo ari icyo uretse kubibra atazi iyo byerekera---avuga bingana ni ubumenyi afite...uzumva rero azi kubona ukundi ibintu ukundi azamubwire ati Sohoka igihe cyawe kirangiye ureke abazi bakora babikore...Kagame azi gushaka ifaranga nk'uwaritaye aho ryanutse utahaguye arahagwa...ubwo rero uzamubwira ko bikabije uwo nagaragare naho ubundi mukenyere ziturye niba tutirasanyeho

  • #9

    loukanikos (mardi, 03 janvier 2012 15:30)

    1.inka zo mu ma farms y'iburasirazuba bw'igihugu zibaye ho neza kurusha benshi mu baturage; ntawe uzikanga, ntawe uzikubita, zirarisha zigahaga, zikabyagira aho zishatse nta mpungenge ko hari uri buzisenyere ho ibiraro byazo ngo kuko bitujuje ibyangombwa. Ariko wa mugani byibuze zo zitanga amata...
    2.Ifi ngo iri mu biremwa byibagirwa vuba cyane;uyiroba uyu munsi ukayigirira impuhwe ukayirekura, wagaruka nyuma y'iminsi mike ukanaga indobani,nayo yabona akanyorogoto gatendera ntiyibuke uko byayigendekeye ubushize igahita yasama ngo ibonye icyakura!Rero nkuko ibivuga turi injiji ariko mbona tunibagirwa vuba nk'amafi. ibiba ubu byigeze kubaho, aho ubukungu bw'igihugu bwari ubwabamwe ndetse abo bamwe bakaba bari bafite uburenganzira bwo kugabira no kunyaga uwo bashatse.abanyapolitiki benshi nabaturge ntibabona ko twakoze ibyo bita un grand saut vers le passé.Tuzibuka ibitereko twasheshe.

  • #8

    Ibyukuri (mardi, 03 janvier 2012 15:22)

    Kagame azi icyo akora giteza abanyarwanda imbere sha! mwe mujye mukomeza muvuge ubusa ntimuzibagirwe ko ubukana bwimboga butotsa imbehe.njye narumiwe bafunga abicanyi mugahaguruka ngo nuko ari benewanyu! uriya ni umuperezida forever !!!abananirwa inshingano zabo bagahunga cg abasahura igihugu bagahunga ntacyo mwageraho!

  • #7

    Kamatari (mardi, 03 janvier 2012 15:15)

    Umwanzuro
    Kamatari ni igicucu cy'ujuje ibyangombwa bisabwa, Kagame se niwe uzaza kubambikira abana banyu cyangwa niwe mushyiraho responsability yo kutaringaniza imbyaro zanyu!


    Gusubiza Abanyarwanda mu buja ni yo politiki yonyine Kagame azi kandi niyo ateganya gukomeza gushyira mu bikorwa yifashishije ikinyoma n'iterabwoba ! Ubu rero nitwe dukwiye kureba niba twemeye gukomeza kuba INJIJI z’abacakara mu gihugu cyacu cyangwa niba twahaguruka tukivumbura ku butegetsi bw’aka Gatsiko, tugashyiraho Leta yubahiriza ukwishyira ukizana (liberté) no kureshya ku banyarwanda bose (égalité). Njye rwose ndumva intege zo gukomeza kwihanganira akarengane kagirirwa rubanda muri iki gihugu zinshiranye, uwankoraho ngo twivumbagatanye, duhirike aba Banyendandende batugize imbohe, namukurikira ntazuyaje! Ndategereje !




    Kamatari JM

    Kigali.