sam.

31

déc.

2011

"UHORAHO NAHE ABANYARWANDA UMUGISHA KANDI ABARINDE ". Padiri Thomas Nahimana.

Abasaserdoti bafite inshingano yo gutanga umugisha mu izina ry'Imana kugira ngo igihugu kigire amahoro.
Abasaserdoti bafite inshingano yo gutanga umugisha mu izina ry'Imana kugira ngo igihugu kigire amahoro.


 

Umwaka w’2011 urahise, umwaka mushya w’2012 uraje. Nta kindi umuntu yakwifuriza Abanyarwanda uretse umugisha no kurindwa n’Imana yonyine. Kuva kera cyane Abasaserdoti b’Abayahudi bafite inshingano yo guha rubanda umugisha mu ntangiriro ya buri mwaka mushya. Dore amagambo bakoresha :


«Uhoraho abwira Musa ati : Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be : Abayisiraheli muzajye mubaha umugisha muvuga muti :

Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde !

Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze !

Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro!

Nguko uko bazambariza izina ryanjye ku Bayisraheli, nanjye mbahe umugiha » (Ibarura 6, 22-27).


1.Guhabwa umugisha n’Imana bivuga iki ?


Ijambo umugisha ni igisobanuro cy’ijambo ry’igifaransa “benediction” ,iri naryo rikaba rituruka ku kilatini “bene dicere” =dire du bien= kuvuga umuntu neza !


Imana ihora ivuga umuntu neza, ikamuvuga ibyiza gusa, ikamwifuriza icyiza cyonyine. Imana ihora yifuriza buri wese muri twe icyamugirira neza.


Aha kandi dukwiye kumva ko Imana itajya yifuza ikintu ngo ikibure, kuko icyo ivuze gihita kibaho ! Iyo Imana ikuvuze neza uba ugira amahirwe kuko biguhama!


Gusa na none ntidukwiye kwibeshya ngo twibwire ko Imana itsindagira umuntu umugisha wayo ku ngufu ! Buri wese afite ubwigenge bwo kwakira umugisha w’Imana cyangwa akawanga! Nk’uko n’iyo izuba ryava rigasizora, umuntu ashobora kurihunga akiyicarira mu gacucu, n’umugisha w’Imana umuntu ashobora kuwuhigika akihitiramo kubaho nk’ikivume: agakora ibibi byinshi, akavumwa n’abantu, aho anyuze hose bakamuha induru, ari we ubyikururiye! Imana ntijya ivuma abantu( male- dicere= malediction=kuvugwa nabi=kuba ikivume). Mu by'ukuri Abantu nibo bivuma kubera ibikorwa byabo bya ruvumwa hanyuma bagahindukira bakavumana hagati yabo . Birababaje. Nyamara babishatse bakoresha ururimi rwabo batavumana ahubwo basabirana umugisha gusa gusa !

 

Twibuke kandi ko kuva na kera kose Imana yokoresheje abantu, by'umwihariko abo mu muryango wa Levi kugirango isesekaze  umugisha wayo ku bantu bayikundira. Muri iki gihe turimo Imana iracyakoresha abantu, by'umwihariko abasaserdoti n'abandi bihaye Imana.


2. Ese n’Abanyarwanda bakeneye umugisha ?


Muri iki gihe Abanyarwanda bakeneye ko Imana ibavuga neza, ikabarinda ikabarengera. Imivumo bahuye na yo ni myinshi ! Nyamara Imana siyo ivuma Abanyarwanda! Ni twebwe ubwacu tudahwema kuvumana: kwangana, kubeshyerana, gushinjanya ibinyoma, kwicana….!


Ikibabaje kurushaho ni uko Abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda ubu bahindutse ibivume ku buryo buzwi na bose : baravumwa n’Abanyarwanda kubera igitugu n'Akarengane gakabije, bakavumwa kandi n’abanyamahanga bahemukiwe ! Barashinjwa iterabwoba, itsembambaga, jenoside…n’ibindi byaha bikomeye cyane bidakwiye  gukorwa n’umuntu kandi ngo akomeze yitwe UMUYOBOZI w’abantu !Impamvu ni uko Umuyobozi wo mu rwego rw'igihugu ahita aba n'intangarugero, yabishaka atabishaka!Akaga ni uko benshi mu bayobozi b’igihugu cyacu bashakishwa n’Inkiko mpuzamahanga kubera amahano bakoze nyamara bakarenga bagakomeza kwibwanagiza imbere y’abaturage nk’ako kuba RUVUMWA ari umudende!!!! Undi muvumo utari uwo ni uwuhe ?


None se abanyarwanda bazakomeza kuyoborwa n’ibivume kugeza ryari?


Nta muryango uyoborwa n’ibivume ngo ugire amahoro ! Ntibishoboka! Nyamara ni cyo kibazo Abanyarwanda twese dufite muri iki gihe. Benshi baribaza bati : ubwo se intsinzi yaba iyihe ?


Uko mbibona, Intsinzi ntayindi itari iyi :


(1)Ibivume nibyisubireho, bisabe umuryango n’Imana imbabazi, bizihabwe, bive ibuzimu bisubire ibuntu, umuryango wose ukunde ugire amahoro.

 

(2) Ibyo bivume niba bidashatse guhinduka, nibifatwe byigizwe kure y’ubutegetsi, Abanyarwanda bayoborwe n’abategetsi batavumwa na rubanda n’amahanga. N’ubwo hari batabyizera neza, iyi nzira irashoboka rwose, rubanda ipfa kumenya neza ko ariyo nzira y’umukiro maze benshi bagahagurukira kuyinyuramo. Niyo nzira idahenze, itamena amaraso , yihuta kandi yanyurwamo na buri wese kuko umuganda wa buri wese waba ukenewe.

 

UMWANZURO W'UKWIZERA


Mu gitabo yise « La citée de Dieu », Mutagatifu Agusitini avuga uko abona umurimo w’abasaserdoti :  Bashinzwe gutega amaboko bagasabira ibihugu umugisha, kugira ngo isi igire amahoro. Bashinzwe kandi gutanga raporo buri mugoroba, bakabwira Imana Umuremyi wa byose  uko igihugu cyiriwe, ibyo Abayobozi b’igihugu bavuze, n’ibyo bakoze !


Nuko agasoza agira iyi nama abategetsi  b’ibihugu : Mukwiye gukora uko mushoboye mukajya gushaka abapadiri , mukabashyira amaturo n’amakoro ashimishije kugirango bajye babatangira raporo nziza ku Mana, bityo n’Imana nayo isakaze umugisha n’amahoro ku baturage banyu !


Iyo wibutse ko ingoma ya Paul Kagame yo ifata abihayimana ikabakindagura abandi ikabaheza mu buroko kandi yenda benshi muri bo barengana ku buryo buzwi na bose, uribwira uti, wa muvumo ukomeje gukurikirana Abanyarwanda ufite aho turuka, ariko se habuze iki ngo uhagarikwe ?


(1)Ku bapadiri n’abapasitoro mwese muri mu buroko, uyu mwaka w’2012, uzababere umwaka wo kubohorwa maze musubire mu butumwa bwo gusabira igihugu cyacu umugisha.

 

(2) Kuri wowe Padiri MATEGEKO Aimé( Cyangugu),Padiri Emile NSENGIYUMVA(Kigali) nawe Padiri Edouard NTULIYE(Nyundo), twese turifuza kandi twizeye ko mugiye gufungurwa mu ntagiririro z'uyu mwaka mushya w'2012. Iyomwijuru itwumve.


(3)Ku banyapolitiki mwese mutari ibivume, uyu mwaka w’2012 uzababere uwo gusubizwa ijambo, muhoze umuryango nyarwanda watagangajwe no kuyobywa n’Inkozizikibi zihora zishaka kwigira abategetsi batavugirwamo !


(4)Kuri wowe Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Charles Ntakirutinka, Deogratias Mushayidi…n’abandi bose baharanira ko u Rwanda rwaba igihugu kitayoborwa n’irondakoko, ubwikanyize n’iterabwoba, mbijeje  ko Imana yo mu ijuru ishaka ku buryo budasubirwaho ko mufungurwa bwangu mukava mu kaga mwashyizwemo n’abanzi b’amahoro.


(5)Kuri wowe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’Agatsiko gasa n'agashinzwe kugushuka aho kukugira inama zubaka igihugu, umwaka w’2012 uzakubere uwo gushyira mu gaciro no gukiranura Abanyarwanda :


*Fungura imiryango ya gereza zose zo mu gihugu

*Fungura urubuga rwa politiki buri munyarwanda asubirane ijambo

*Tegeka ingabo zawe gukura itarabwoba ku baturage.

*Maze urebe ngo Imana yo mu ijuru iraguha umugisha kandi ikakurinda kurusha imbunda uhora wiringiye !

 

(6) Ku Banyarwanda mwese mukomeje gutegereza mufite ukwizera, ntimucike intege, UMUCUNGUZI ari hafi .

 

Imana yo mu ijuru nisesekaze umugisha wayo kuri buri munyarwanda;  nimuhe amahoro kandi imurinde.


Padiri Thomas Nahimana

 

Commentaires : 82
  • #82

    Cara Mengobati Ambeien Tradisional (samedi, 12 décembre 2015 04:21)

    Cara Mengobati Ambeien Tradisional

  • #81

    polo outlet (lundi, 22 septembre 2014 10:51)


    http://www.shopbestgoods.com/
    http://www.nike-jordanshoes.com/
    http://www.beatsbydreoutlet.net/
    http://www.michaelkorsus.com/
    http://www.polo-tshirts.com/
    http://www.northsclearance.com/
    http://www.ralph-laurensale.com/
    http://www.gucci-shoesuk2014.com/
    http://www.michael-korsusa.com/
    http://www.polo-outlets.com/
    http://www.ralphslauren.co.uk/
    http://www.marcjacobsonsale.com/
    http://www.mcmworldwides.com/
    http://www.salongchamppairs.com/
    http://www.canada-gooser.com/
    http://www.burberryoutlet2014.com/
    http://www.michaelkors.so/
    http://www.hermes-outletonline.com/
    http://www.oakley-sunglassoutlet.com/
    http://www.north-faceoutlets.net/
    http://www.moncler-clearance.com/
    http://www.woolrich-clearance.com/
    http://www.barbour-jacketsoutlet.com/
    http://www.moncler-jacketsoutletonline.com/
    http://www.monsterbeatsbydres.net/
    http://www.louis-vuittonblackfriday.com/
    http://www.lv-guccishoesfactory.com/
    http://www.mcmoutlet-jp.com/
    http://www.cheapdiscountoutlet.com/
    http://coachoutlet.iwopop.com/
    http://www.coachsfactoryoutlet.com/
    http://www.coach-blackfriday2014.com/
    http://www.coach-storeoutletonline.com/
    http://www.coach-factorysoutletonline.com/
    http://www.coachccoachoutlet.com/
    http://www.coach-factories.net/
    http://www.coach-pursesoutletonline.com/
    http://www.llouisvuitton-factory.net/
    http://www.coach-outletsusa.com/
    http://www.mksfactoryoutlet.com/
    http://www.zxcoachoutlet.com/
    http://www.mischristmas.com/
    http://www.misblackfriday.com/
    http://www.bestcustomsonline.com/
    http://www.newoutletonlinemall.com/
    http://www.clickmichaelkors.com/
    http://www.cmichaelkorsoutlet.com/
    http://www.ralphlaurenepolo.com/
    http://michaelkorsoutlet.mischristmas.com/
    http://mcmbackpack.mischristmas.com/
    http://monsterbeats.mischristmas.com/
    http://northfaceoutlet.mischristmas.com/
    http://mk.misblackfriday.com/
    http://coachoutlet.misblackfriday.com/
    http://coachfactory.misblackfriday.com/
    http://uggaustralia.misblackfriday.com/
    http://coachpurses.misblackfriday.com/
    http://coachusa.misblackfriday.com/
    http://coach.misblackfriday.com/
    http://michaelkorss.misblackfriday.com/
    http://michaelkors.misblackfriday.com/
    http://airmax.misblackfriday.com/
    http://michael-kors.misblackfriday.com/
    http://t.co/1PJuejI1ys
    http://t.co/FYm2MxWwLM
    https://twitter.com/CoachOutlet2014
    https://www.facebook.com/pages/Coach-Factory-Outlet-Online-Store-Michael-Kors-Outlet-Online-Sale-75-Off/712060898859091
    https://www.facebook.com/ralphlaurenoutletonline

  • #80

    coach outlet (mardi, 08 octobre 2013 03:36)

    http://www.newoutletonlinemall.com/ Coach Outlet Coach Outlet Online Coach Factory Outlet Online Coach Factory Outlet Coach Factory Online Coach Factory Store Coach Factory Coach Purses Outlet Online Coach Purses Outlet Coach Outlet USA Coach Outlet Online USA Coach Store Online Coach Store Outlet
    Gucci Shoes Outlet, http://www.guccishoesofactory.com/
    Monster Beats Outlet Online, http://www.mmonsterheadphones.net/
    North Face Outlet Online, http://www.northefaceoutletonline.net/
    Coach Factory Store, http://www.coachfactories.com/
    Michael Kors Outlet Online, http://www.mkoutletstate.com/
    Coach Outlet USA, http://www.outletonlineusa.com/
    Michael Kors Outlet, http://www.mkoutletcart.com/
    Michael Kors Outlet, http://www.clickmichaelkors.com/
    Coach Store Outlet, http://www.bags-storesonline2013.com/
    Coach Purses Outlet Online, http://www.bags-outletfactory.com/
    MCM Handbags Outlet, http://www.mcmworldwidelly.com/
    Michael Kors Purses, http://www.new-michaelkorspurses.com/
    North Clearance Outlet Online, http://www.north-clearances.com/
    Polo Ralph Outlet, http://www.laurenpoloralph.com/
    Coach Outlet Online, http://www.usacowy.com/
    Louis Vuitton Outlet, http://www.l-vusashop.com/
    Louis Vuitton Shoes Outlet, http://www.gucci-lvshoesfactory.com/

  • #79

    Kigeli uganje (lundi, 09 janvier 2012 15:28)


    Thomas! ngo " bene dicere" wowe se harya imvugo yawe ikurikiza ibyo urimo kutwigisha hano..urangije wita abantu ibivume, udutsiko twinkoramaraso none ngoooooo yewe sasa kamwe wiyobya amarari turakuzi

  • #78

    jerome (mardi, 03 janvier 2012 19:37)

    padiri bite ko ushinzwe kw'igisha abanyarwanda religion,
    none ukaba utangiye gutambikira akazi kawe uba interahamwe abanyarwanda nago ari ubwoko bumwe gusa bw'abahutu bahunze bishe abantu niba utangiye kurengera abicanyi akazi k'imana kakunaniye, igihe kirageze ngo nawe ufate umapanga ujye kwica abantu niba utarabikoze ese n'iki kikubuza gutaha niba uri umuntu ukorera imana. reka ndekeraho umwaka mwiza

  • #77

    Fils Bagabo (lundi, 02 janvier 2012 20:41)

    uftrakoze Padiri kudusabira umugisha ku Mana. Nk'uko Yezu yavuze ati: '' mbahaye amahoro yanjye, mbasigiye amahoro yanjye'' natwe nk'abanyarwanda uyu mwaka uzatubere mwiza; uw'amahoro n'uburumbuke, uw'amata n'ubuki kuri buri wese: kaba agatsiko k'abasagya kifunze ubutegetsi n'umutungo wose w'igihugu, baba abaherwe bakura ubutunzi bwaho mu guhakwa ku gatsiko kayoboye u Rda, haba intore zahagurukiye guhiga no kuniga abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'igitugu nk'imbwa z'intozo zigatukana kirusha abashumba nk'abatagira indero, nkaba nifuriza umwaka mwiza abanyarwnda bose: abatutsi, abatwa n'abahutu bakandamijwe ntibinyagambure; nibihanga igihe gisigaye ni gito ngo basubirane uburenganzira bwabo ndifuriza nanone abanyawanda bashwajwe imishwaro n'ubutegetsi bwica bukanigana ijambo abenegihugu, bubanyaga ibyabo bubahyira ku ngoyi bukabafungira ubusa,umwaka wa 12 ubabere umwaka w'icyizere. Umwaka mwiza mwese Banyarda banyardkazi muri muri gereza mwimwe ubutabera, ndabizi ntimubasha gusoma uru rubuga ariko Imana yacu dusenga izajya ibibagezaho kandi ntimukihebe izabatabara namwe banyapolitiki n'abanyamakuru mwafashe iya mbere mu rugamba rwo kubohoza u Rda none mukaba mubarizwa muri 1930,ababashyizemo bibeshyeko babaciye intege ahubwo byongereye imbaraga mwari mufite, uyu mwaka uzabere uw'iyuhira n'isarura ry'imbuto mwabibye,mboneyeho no kwifuriza umwaka mwiza abandi banyapolitikie bari hanze bahagurukiye kurwanya igitugu uyu mwaka twizereko uzababera uwo gukorera hamwe.
    sintarangiza ntifurije abasomyi ba leprophete baba abakunda gutukana kuko barwana intambara batazi bananirwa guhinyuza inkuru bakihitiramo iy'ubushumba, n'abandi twese dukunda uru rubuga. Ndifuriza aba analyste Edimondi na Zeloti umwaka mwiza, banditse inkuru nziza kandi zikanyura umutima maze ibiyita incabewnge zikibura.abapadiri bacu mukomeze imihigo kandi muzagire umwaka mwiza Rurema akomeze abarinde kandi abahe umugisha.

  • #76

    DUTANGIYE UMWAKA NABI I RDA!! (lundi, 02 janvier 2012 14:58)

    EUROPE CRISIS Iraza kudukoraho nubundi ntaho twaritwibereye.

    http://www.businessdailyafrica.com/Corporate+News/Key+projects+in+Rwanda+delayed+as+investors+cut+back+on+funding+/-/539550/1298406/-/92vviez/-/

  • #75

    mugesera (lundi, 02 janvier 2012 14:40)

    Inkuru ya Léon Mugesera murayisanga hano!
    http://www.montrealgazette.com/news/L%C3%A9on+Mugesera+faces+deportation/5931443/story.html

  • #74

    Uribeshya (lundi, 02 janvier 2012 13:41)

    http://www.youtube.com/watch?v=DoGcaxFNmAs&feature=related

  • #73

    inama (lundi, 02 janvier 2012 13:28)

    ariko padiri arakibuka gufata imiti ya SIDA arwaye ko mbona yibera mukwandika gusa?dore ihabara rye ryo urwanda ryapfuye uyumunsi mubitaro byo mu BUSHENGE i cyangugu yitwa SOFIA;

  • #72

    Aux amoureux du monde entier (lundi, 02 janvier 2012 13:06)

    http://www.youtube.com/watch?v=ovYV71Uwtl0&feature=related

  • #71

    Kagame n'intore bategure imishito ! (lundi, 02 janvier 2012 12:38)

    Yooo! Niba Mugesera yageze mu Rwanda, ubunani bwiza kuri Kagame n'Intore mube mutegura imishito yo kotsa izo nyama z'abo babazaniye ariko munazirikana ko ruriye abandi rutabibagiwe ! Na ba Karamira mwarabariye ariko ndabona mutarahaga, abanyarwanda mwaririye muri Congo n'ahandi ntabwo bari babahaza!

    Nimukomeze nababwira iki !

  • #70

    Ugutabariza Nsabiyaremye Gratien umaze gushimutwa (lundi, 02 janvier 2012 12:34)

    Mu ijoro ryakeye, abasirikare bita aba Marine bo ku Gisenyi bateye mu rugo rwa Gratien Nsabiyaremye, atuye mu kagari ka Rubona umurenge Nyamyumba, umudugudu Kabiza. Gratien akaba ari umuyobozi w'urubyiruko mu ishyaka FDU-INKINGI. Abo basirikare baherekejwe n'ushinzwe umudugudu, bashatse guhita bata muli yombi Gratien, abasabye ibyangombwa bibaha uburenganzira bwo kumufata barabibura. Yahise ababwira ko atabakurikira muli iryo joro, asaba ko bagaruka ku manywa, dore ko nta n'icyagaragazaga ko bari mu butumwa.
    Mu mwanya wakurikiyeho abasirikare bahise bagota urugo rwe none muli iki gitondo bamaze kumufata tukaba tutazi icyerekezo ahereyemo.
    Mbere y'uko ariko Gratien afatwa, ejo habaye ikintu cy'urujijo gisa n'aho cyateguraga iryo fatwa. Haruguru yo kwa Gratien hari umuntu wari umaze kugongwa na moto. Uwo muntu yajyanywe kwa muganga noneho abaturage bahuruye basaba Gratien ko iyo moto bayishyira iwe kugirango uwagonze abanze avuze uwo yagonze. . Gratien yarabyanze asaba ko bayihyira umuyobozi w'umutekano mu mududugudu.
    Ubuyobozi bw'ishyaka bukimara kumva iyo nkuru bwahise buhamagara igipolisi cyo ku Gisenyi cyemeza ko kigiye gukurikirana icyo kibazo, none aho kugikurikirana Gratien yatawe muri yombi n'abasirikare ba marine.
    Ubuyobozi bw'ishyaka FDU-INKINGI bwamaganye iryo hohotera n'iterabwoba bikomeje gukorerwa abayobozi n'abayoboke b'ishyaka. Bwamaganye iyo myifatire y'inzego za gisirikare zishimuta abantu bene ako kageni, nkaho ziri hejuru y'amategeko agenga imikorere y'ubutabera. Tukaba dushinganye Habyarimana Gratien kandi tugasaba ko ubutegetsi bwafutura iby'ako karengane.
    Bonoface Twagirimana
    Uwungirije umuyobozi

  • #69

    heye (lundi, 02 janvier 2012 11:39)

    Leon Mugesera bamwohereje mu Rwanda, akabagenocidaire kashobotse. Uyu mwaka urarangira abihisha bose bazanywe mu Rwanda tubakanire urubakwiye.

  • #68

    Kengo wa Dondo bamukuye amenyo (lundi, 02 janvier 2012 10:13)

    kuri uyu wa gatandatu taliki ya 31/12/2011 prezida w'urwego rwa Sénat Kengo wa Dondo yakubiswe n'abantu batazi avuye mu gihugu cy'ububiligi, akaba yaraje muri train , agera muri gar du Nord i Paris, ategerejwe n'umushoferi n'imodoka, mu gihe yiteguraga kwinjira mu modoka Kengo yakubiswe mu mutwe n'abantu batazi ,ariko shoferi ashobora kumushyira mu modoka baragenda!

    Bageze imbere bagwa mu murongo w'imodoka nyinshi, babantu baba bamukurikiranye , bamusanga muri ya modoko baramukubita bamukandagira hejuru ,bamukurura hasi atabarwa na polisi, ubu arwariye mu bitaro i Paris!

    Congo yahise itera hejuru ihamagaza ambassaderi w'ubufaransa ngo asobanure uko prezida wa senat ya congo yahohotewe mu gihugu cy'ubufaransa, ubufaransa bukaba buvuga ko Kengo yinjiye muri icyo gihugu butabizi akaba ariyo mpamvu butabazwa umutekano we! Congo yo ivuga ko yakubiswe n'abakombata bashyigikiye Tshisekedi, ariko umuhungu wa Tshisekedi akaba abihakana ahubwo akavuga ko ari gahunda ikomeye ya Kabila yo kwivugana abatavuga rumwe nayo! Ati ntitwajya guhohotera Kengo kandi nawe ari mubarenganyijwe na Kabili kandi ngo ishyaka rya Tshisekedi ntiryigeze rikoresha ubugizi bwa nabi kuva ryabaho dore ko rirengeje imyaka 30 rihanganye n'ubutegetsi bubi!
    Ubu kandi igihugu cya Congo cyahagaritse radiyo y'abafaransa RFI ngo kuko yanyujijeho ijambo Tshisekedi yavuze yifuriza abanyekongo umwaka mushya!
    Ngayo amakuru y'abaturanyi!

  • #67

    @40 Birababaje (lundi, 02 janvier 2012 04:26)

    Impunzi z'abanyarwanda ziri mu mazi abira muri Uganda kuko Kigali yasutse amafranga atagira uko angana mu nterahamwe zahahungiye ubu zimwe muri zo nizo zirirwa zitanga bagenzi babo banze gutaha ku neza bakongeraho gutanga amazina y'abatavuga rumwe na leta ya Kigali. Hari umucuruzi w'i Gitarama witwa Jacques wabaga Kampala yarahunze Gacaca kuva aho imukatiye imyaka itabarika y'igifungo none maneko zaramwegereye zimuha amafranga yo gukangurira abandi gutaha, ubu asigaye yidegembya mu Rwanda uko ashaka, imitungo ye ubu bamwemereye kuyimusubiza, abandi bamerewe nabi nabamuciriye urubanza nabamutanzeho ubuhamya bw'ibyaha yakoze muri Genocide. IBUKA yasabwe kumuhanaguzaho ibyo byaha, agasubira mu kazi ke k'ubucuruzi, mbibutse ko ariwe ufite étage y'umweru hafi ya gare ya Muhanga, nguko uko interahamwe zimaze impunzi n'abatavuga rumwe na leta baba hanze. Dusabe impunzi zose kuba maso, ntibazongere kwizera izo mpunzi zakatiwe na gacaca kandi zikirirwa zambuka imipaka nk'imbeba zambukiranya amayogi! Jacques uzongera kumubona Kampala azamutange muri polisi kuko arabamara da! Umwaka mwiza

  • #66

    Umuseke (lundi, 02 janvier 2012 03:21)

    Dore ijambo kagame atinya mu buryo butangaje: ARIKO

  • #65

    Dusabirabarengana (lundi, 02 janvier 2012 01:26)


    Iyi ni inkuru imaze iminsi kuli internet(imyaka 6!) uyu muntu yararenganye aliko Imana iramutabara!

    George Jonas • The limits of justice

    If you've scanned Canadian newspapers this week, you may have glimpsed a picture of Victor Ndihokubwayo. The former Rwandan refugee is a Hutu who apparently looks like a Tutsi, not only to the untutored eyes of Canadians but also to his former countrymen, who are anything but untutored in matters of tribal looks.

    By The Ottawa Citizen October 11, 2007 Be the first to post a comment



    If you've scanned Canadian newspapers this week, you may have glimpsed a picture of Victor Ndihokubwayo. The former Rwandan refugee is a Hutu who apparently looks like a Tutsi, not only to the untutored eyes of Canadians but also to his former countrymen, who are anything but untutored in matters of tribal looks.

    In his native country, being a Tutsi look-alike very nearly got Ndihokubwayo hacked to death by some of his fellow Hutu tribesmen 13 years ago. In Canada, it was being mistaken for a war criminal that nearly got him prosecuted and deported. It certainly got him maligned and suspended from his job as a lawyer for the Department of Justice, in a confused, over-zealous, and maybe even negligent or malicious investigation, described by a Federal Court last month as "an abuse of process."

    The Rwandan refugee appears to have been initially denounced to the Canadian authorities by a London-based "human rights" group called African Rights, an organization whose methodology and credibility have reportedly been questioned by Amnesty International (for whatever that's worth) as well as by U.S. intelligence agencies (worth more, but hardly infallible).

    Who is Victor Ndihokubwayo? Rwanda's News Agency (RNA) identifies him as Rwandan Methodist Bishop Aaron Ruhumuliza's son. Having escaped to neighbouring Zaire, the bishop is reported to have been critical of both sides in Rwanda's bloody tribal conflict. If there is some evidentiary basis for allegations against Ndihokubwayo, there seems to be more evidence going the other way.

    Canada's investigators have enough trouble telling sheep from lamb at home. The likelihood of their being able to tell predator from prey in that part of the jungle isn't very great. Just having tried may yet cost Canadian taxpayers $1.7 million, which is the amount, now that the Federal Court has spoken, for which Ndihokubwayo is suing the Attorney-General.

  • #64

    Abanyarwanda 27000 bararigishijwe! (lundi, 02 janvier 2012 00:13)

    Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS ruratangaza ko nyuma y’amezi 6 ashize rumaze rutangiye imirimo, rwinjije umusaruro w’ibikorwa urenga miliyari 3 frw. Ariko uru rwego rukaba rugaragaza impungenge z’abatijiste babarirwa mu bihumbi 27 batitabiriye imirimo nsimburagifungo. Ntabwo hazwi aho bari.
    Ibi byagaragajwe mu kiganiro urwo rwego rwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu ku cyicaro cy’urwo rwego i Kigali.
    Muri icyo kiganiro, hasobanuwe ko umusaruro ubarwa mu mafaranga aturuka mu mishinga inyuranye y’urwo rwego irimo ubworozi bw’amatungo, ubuhinzi, ububaji n’indi mishinga, akiri make ugereranyije n’umusaruro uturuka mu mirimo itishyurwa yakozwe n’amagereza nko kubaka amashuri, imihanda, amaterasi y’indinganire, n’iyindi.
    Muri rusange, ngo nyuma y’amezi atandatu urwo rwego rugiyeho, rwinjije umusaruro w’ibikorwa urenga miliyari 3 frw, nk’uko byasobanuwe na Komiseri mukuru wurwo rwego Paul Rwarakabije.Hagaruswe kandi ku kibazo cy’abatigiste bivugwa yuko baburiwe irengero. Komiseri ushinzwe umusaruro, Nabahire Anastase yavuze ko hari abatigistes babarirwa mu bihumbi 27 batitabiriye imirimo nsimburagifungo.Hakaba hakekwa yuko bamwe bimutse aho bari basanzwe batuye abandi bararenze imipaka y’igihugu.
    Ingamba ihari mu gukemura iki kibazo ngo uru rwego rurimo gukorana na MINALOC n’umushinga w’indangamuntu kugirango hamenyekane niba hari abafashe ibindi byangombwa bibaranga naho baba barabifatiye.
    Ku kibazo cy’abantu bagera ku 1667 bari bemerewe gufungurwa by’agateganyo, hafi ya bose ngo bamaze kurekurwa uretse 26 muribo bakumiriwe ntibarekurwe. Komiseri wa RCS ushinzwe umusaruro Nabahire Anastase, yasobanuye ko impamvu batarekuwe harimo yuko parike cg inkiko zibakurikiranyeho andi madosiye y’ibyaha kandi byemejwe yuko bakurikiranwa bafunzwe, abagaragayeho imyitwarire mibi nko kurwana muri gereza bagakomeretsa bagenzi babo, abafite imyirondoro inyuranye n’umwirondoro usanzwe muri dosiye y’urukiko. Icyiciro kindi cy’abafunzwe cyakumiriwe kurekurwa by’agateganyo ni abanyamahanga 3 barimo 2 b’abarundi n’umunyekongo bari bafungiye I Cyangugu.
    Muri iki kiganiro havuzwe yuko gereza 9 arizo zizagumaho izindi zose zikavanwaho. Izizagumaho ni gereza ya Mageragere muri Nyarugenge, gereza ya Nyakiriba muri Rubavu, I Nsinda muri Rwamagana, Mpanga iri mu karere ka Nyanza, iya Miyove muri Gicumbi, iya Butare muri Huye, gereza ya Nyamasheke n’Ibigo ngororamuco 2 by’abana I Gitarama na Nyagatare.
    Imibare y’imfungwa n’abagororwa yasohotse ku itariki 29/12/2011, igaragaza ko abari mu magereza bose hamwe babarirwa mu bihumbi bisaga 59, abahamwe n’icyaha cya genocide yakorewe abatutsi basaga ibihumbi 39, icy’abaregwa ibyaha bisanzwe bagera ku bihumbi 19 naho abana ni 402. Abakatiwe igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro TIG barenga ibihumbi 84, muribo abamaze kwakirwa mu bikorwa babarirwa mu bihumbi 50.
    Saadah HAKIZIMANA

  • #63

    Ingabo z'u Rwanda ku mupaka na Uganda? (lundi, 02 janvier 2012 00:00)

    Abashobora gukurikiran iby'iyi nkuru y'uko ingabo z'u Rwanda zashyizwe ku mupaka na Uganda kuva aho Perezida Kagame aviriye muri Uganda ejo bundi babiduha amakuru :http://inyenyerinews.org/

    After President Kagame’s immediate return from Uganda where he spent his Christmas holidays with his family and President Museveni’s, it has been reported that he has deployed troops along the Uganda- Rwanda border areas.

    It has been reported that more than two Brigades of RDF troops have been deployed and dug –in in preparation for combat in the border areas that stretch from Gatuna to Kagitumba.

    Hundreds of Rwandan soldiers have been seen patrolling alongside the boarder but still on Rwandan side while Uganda has still kept this in as low a profile as possible but well aware of this situation. Sources from the civilian population along both sides of the countries indicate a lot of worries, and insecurity. One resident who did not want his name to be revealed due to the tense situation stated that it is worrying because he has seen Rwandan soldiers with heavy weaponry which to him indicated an imminent war.

    It is not the first time for Rwanda to threaten attacking Uganda the country that made Kagame who he is today. The last remembered deployment by the Rwandan side was in june 2010 when Kagame immersed troops along the same border but nothing serious happened.

    Both Presidents enjoyed Christmas together in Rwakitura President Museven’s country home while President Kagame later continued to Mweya Safari Lodge with his family where he left abruptly after he lost his unidentified personal documents.

    Ugandan side remains adamant on any reaction in regards to the army deployments surrounding their border.

    Rwema Francis

    Kagitumba

  • #62

    FDU INKINGI NA RNC - MURABIVUGAHO IKI? (dimanche, 01 janvier 2012 23:48)

    Ngo UGANDA hiciwe undi munyarda, kandi ngo yari yarahunze kubera kuba muri FDU INKINGI. Mugire icyo mutubwiraho.

    Ikindi nababwira nuko 2011 Isize yerekanye ko nibura hari abagabo BATAGURWA NTIBAGURISHWE. Ingero ni DR RUDASINGWA n'abandi.

    Ese DR RUDASINGWA yaba akeneye abandi bantu nka 4 bakorana kugirango bagere kuntego biyemeje? Rwose. Bari he?

    Ikindi nuko hari ikintu President P.K ashobora Gukora kandi kiza KIZATUMA abarwa nk'umwe muba President beza twagize: KUNGA ABANYARDA aho KUBATANYA. Intore Zivanweho hashyirweho undi mutwe ushinzwe kunga RUBANDA aho Kubatanya.

    Bitihi se: Ntagahora gahanze nibavaho bazishyura ibyo INTERAHAMWE zishyuye.

    Imana irinde u Rda n'abanyarda.

  • #61

    Perezida Kagame kurira Noheli muri Uganda ntiyamuhira (dimanche, 01 janvier 2012 23:47)

    Unspecified documents belonging to Rwanda’s presidential entourage that had accompanied President Paul Kagame to Uganda for the Christmas holidays were stolen at a tourist lodging facility in Kasese, western region of the country, senior security officials have confirmed.

    However, by Thursday there were still conflicting accounts regarding the incident. Some security sources yesterday indicated that the stolen documents and items, which reportedly included some electronics, belonged to President Kagame.

    But a senior Rwandan official speaking from Kigali in a telephone interview said the stolen property belonged to the President's personal doctor. The official, who asked not to be named, identified Kagame’s physician as a Dr Gasakure.

    “It could have happened to Dr Gasakure because he does not enjoy the same security detail accorded to the president,” the source explained. He, however, added that the case was reported to the Ugandan authorities by the doctor and that President Kagame’s security team are not involved in pursuing the case.

    Three arrested
    At least three people were arrested by the police in Kasese on Boxing Day. The suspects are all employees of a Safari Lodge in Queen Elizabeth National Park where the incident happened. President Kagame and his family spent the Christmas holidays in Uganda and were hosted at the lodge.

    The Uganda police, however, appeared shy to discuss details of the incident. Police spokesperson Asuman Mugenyi last evening promised to give details of the incident, but by press time he had not returned repeated calls from Kampala's Monitor newspaper.

    The motive of the theft has also not been established. President Kagame, his wife Jeannette, children Anse, Brian and Ian were welcomed by President Yoweri Museveni and his wife Janet last Thursday at the Uganda-Rwanda border in Katuna.

    The decision by President Kagame and his family to celebrate Christmas in Uganda is being viewed as an indication of rapidly improving ties between Kampala and Kigali after some years in the doldrums. The Kagames’ visit also came three months after President Museveni, his wife Janet, and their daughter Natasha Karugire visited Rwanda on a four-day state visit.

    Relations between Uganda and Rwanda became fragile in the late 90s and early 2000s when the armies of the two countries, which had entered DR Congo as allies to fight the late president Laurent Kabila, later fought each other.

  • #60

    Nyakubahwa P Kagame ngo ari mu bishe Ndadaye? (dimanche, 01 janvier 2012 23:32)

    Mwumve amateka ya Kagame uko avugwa na Musonera kuri : http://rwandinfo.com/kinya/akamasa-kazazimara-kazivukamo/

  • #59

    D (dimanche, 01 janvier 2012)

    wowe #58 uragirango #52 atange ibihe bimenyetso bindi kandi ubona aba murwanda , uzi ko kwegera internet hano murwanda umuntu aba yigengesera , # 52 aravuga ko ali mubabikoze !!! akavuga ati ikimenyimenyi ayo magufa yabantu ibihumbi 3000 bavuga yose asize Vernis !!! ati no
    mumajyaruguru bajyanyeyo andi !!! ubu se koko uragirango asobanure gute ?? cg ntuba hano murwanda ??? kereka haje nkabantu ba ONU bagapima yo magufa bakareba niyo vernis , cg hagakorwa ipererereza kucyobo azaba avuyemo !!!wowe ntuba hano !!! biragaragara ko utazi nimikorere ya RPF !!!Imana ibagilire ubuntu kandi mudusabire twe twarungurutse mumva wamugani wa yandilimbo.

  • #58

    Bikurikiranwe (dimanche, 01 janvier 2012 22:37)

    Amakuru atangwa na no 52 ateye ubwoba no kwibaza niba ari imvaho koko. Turasaba ko uwatanze ayo makuru yagerageza gufasha abandi kubona ibimenyetso by'ibyo avuga bigaragaza ko ari ukuri. Kuko bibaye ukuri ababikora baba ari abagome mu gushinyagura no gupfobya genoside yakorewe abanyarwanda. Ndasaba nomeje uwatanze iyo nkuru ko yagira ibimenyetso bindi atumenyesha byafasha gukurikirna no kumenya ko ibyo atangaza ari ukuri. Atariko biri kandi nabyo byaba ari ibyo kwamaganwa kuko kwaba ari ugushaka gushyushya imirwe no kujya muri wa murongo wa poliki y'ikinyoma itugegeje mu bihe bikomeye nk'ibi.

  • #57

    Immaculee (dimanche, 01 janvier 2012 22:23)

    Murabona ibya za nkenya ngo nintore , iyi yanditse coment 53 , igashyiraho aliya mahomvu ngo nijambo , alimo kugirango abantu batabona cg batita kuli iyi nkuru tres important ya GASONGO !!!! COMENT 52 muyisome ningirakamaro cyane . Bonne annee

  • #56

    Umwaka Dr Rudasingwa yamennye amabanga ya Kagame (dimanche, 01 janvier 2012 22:21)

    Ni ibihe bigwi Leta ya Kagame isize mu mwaka wa 2011 ?

    Abanyarwanda bemezako badateze kwibagirwa ibigwi byaranze leta ya Kagame muri 2011! !

    Nyuma y’ukugera mu mwaka wa 2012 , byatumye turebera hamwe ibigwi Leta ya Kagame isigiye abanyarwanda muri 2011.

    Abo twavuganye hafi ya bose bemeza ko badateze kwibagirwa umwaka wa 2011, dore ko watangiranye n’ibikorwa by’ishimutwa ry’abasore b’abanyarwanda, bamwe bakaba barajyanywe mu kirwa cya Iwawa, abandi baburirwa irengero.

    Umwaka wa 2011 urangiye abatavuga rumwe na Kagame basiragizwa mu magereza, imanza zabo ubu zikaba zarabaye agatereranzamba.

    Uyu mwaka na none ntuzibagirana mu mateka y’itangazamakuru mu Rwanda, dore ko ari bwo Leta ya Kagame yatungwaga agatoki mu kwica umunyamakuru Charles Ingabire, abanyamakuru nka Agnes Uwimana Nkusi na Saidati Mukakibibi, ibakatira imyaka itabarika y’igifungo, naho abishe umwanditsi w’Umuvugizi, Jean Leonard Rugambage, umwe agirwa umwere, undi bavugaga ko bakatiye igihano cy’imyaka icumi, ararekurwa.

    Umwaka wa 2011 ntuzibagirana mu mateka y’u Rwanda ubwo perezida Kagame yahagararaga ku gasozi agatuka ambasaderi wa Amerika, Suzan Rice, kubera ko yamugiriye inama yo kugabanya igitugu no kunamura icumu.

    Uyu mwaka na none ni bwo umwe mu bahoze ari inshuti magara ya Kagame, akaba yaranakoranye na we, Dr Rudasingwa Theogene, yamenaga amabanga ya Kagame, akemeza ku mugaragaro ko indege yari itwaye ba perezida Habyarimana na Ntaryamira w’Uburundi, yahanuwe ku mabwiriza ya perezida Kagame.

    Uyu mwaka kandi usize ikimenyetso gikomeye kuri Perezida Kagame kubera ko yatangiye kugirira ubwoba abatavuga rumwe na we, ari bwo yatangiye no kurekera aho gufasha abatavuga rumwe na perezida Museveni.

    Si ibyo gusa kuko uyu mwaka usize nta kinyamakuru kigenga mu Rwanda. Imbuga z’ibinyamakuru kuri Internet zose zafunzwe na maneko za Kagame, ku buryo Leta ye ari yo isigaye ihitiramo abanyarwanda ibyo bashaka gusoma.

    Mu mwaka wa 2011, ubujura bwa Leta ya Kagame bwamamaye mu mahanga ubwo ubucamanza bw’Ububiligi bwafungaga ama comptes ya Leta ya Kagame, kubera kwambura umuturage wayo.

    Uyu mwaka na none ukaba usigiye abanyarwanda ubukene budasanzwe, ari na ko perezida Kagame arushaho gukira no kugura amadege, ndetse no kubaka imitamenwa y’ amazu.

    Umwaka wa 2011 na none usigiye Leta ya Kagame intege nkeya, dore ko ari wo mwaka abanyarwanda bigaragambije mu buryo budasanzwe, haba mu bihugu by’Uburayi cyangwa muri Amerika, bamagana igitugu cya perezida Kagame.

    Johnson, Europe.

  • #55

    wowe Loukanikos (dimanche, 01 janvier 2012 21:48)

    Ushobora kubaza ibyo bibazo padiri Ubaldi cga musenyeri w'i kabgayi Simaragidi? Intumwa ya biheko na rurya ntiruhage?
    Asante sana! kama mbaya mbaya

  • #54

    Tekko (dimanche, 01 janvier 2012 21:39)

    @loukanikos #48,

    Niba ufite ikibazo cyihariye ushaka kubaza padiri Nahimana, wamwandikiye kuri e-mail ye cg ukamutelefona ko yagusubiza bwangu ukanze hariya hejuru handitse "Qui sommes nous?", urahasanga umwirondoro we n'uko wamugeraho?

    Ariko nuvanga amasaka n'amasakramentu nka biriya wanditse hariya hasi ntari bugusubize ndakaba urwantwaye data!

  • #53

    Mukomerecyane (dimanche, 01 janvier 2012 21:26)

    012:Ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame
    Yanditswe kuya 1-01-2012 - Saa 00:00' na Ruzindana RUGASA


    Banyarwanda,

    Banyarwandakazi,

    Baturarwanda,

    Nshuti z’u Rwanda ;

    Mu izina ryanjye bwite, iry’umuryango wanjye, no mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, mbifurije umwaka mushya muhire w’2012, muzawugiremo amahoro kandi uzabere uw’uburumuke no kwiteza imbere.

    Mu mwaka ushize twarafatanyije, tugera ku bikorwa byinshi mu byiciro binyuranye by’ubuzima bw’igihugu cyacu haba mu bukungu, mu mibereho myiza, mu miyoborere no mu butabera ; mbese navuga mu majyambere rusange. Nkaba ngirango mbibashimire.

    Ubu buryo bwo gukorera hamwe, tugahuza gahunda nibwo bwatumye igihugu cyacu kimaze kugera kure heza, ni nabwo bugomba kuranga ibyo dukora byose. Twakishimira ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeza kwiyongera ku gipimo gishimishije, kandi ko bugera ku Banyarwanda bose, kandi aho baba batuye hose.

    N’ubwo habaye ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu ku isi hose, umusaruro w’u Rwanda wiyongereye ku 8,8%, ikindi twishimira ni uko twakomeje guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, iryo zamuka ryari kuri 7,4% mu Ugushyingo uyu mwaka (2011), nyamara ahandi mu Karere dutuyemo byari 20% ; twashoboye no gukomeza kubungabunga agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

    Ikindi twakishimira ni uko twakomeje gushyira imbaraga mu korohereza ishoramari mu Rwanda, mu myaka itatu ishize twavuye ku mwanya w’143 mu bihugu 183, ubu tukaba turi ku mwanya wa 45 mu rwego rw’isi, n’uwa gatatu muri Afurika.

    Gahunda zo gufasha Abanyarwanda bagifite intege nke mu kwikura mu bukene zageze ku Banyarwanda hafi bose zibagirira akamaro. Tuzakomeza kuzishyiramo imbaraga kurirango intego twihaye yo kuzamura Abanyarwanda bose tuyigereho kandi vuba.

    Ibi byose kandi tuzakomeza kubyubakira ku musingi w’amahoro n’umutekano by’igihugu cyacu bitajegajega, buri Munyarwanda ashobore kwihangira cyangwa gukora umurimo umutunge n’umuryango we.

    Abari mu buhinzi n’ubworozi bihaze kandi basagurire n’amasoko, urwaye agire uburyo buboneye bwo kwivuza bitamugoye, kandi buri mwana ashobore kwiga ; aha nagirango nongere nshimire Abanyarwanda muri rusange bagize uruhare mu gikorwa cyo kubakira abana babo ibyumba by’amashuri muri iyi gahunda.

    Ndashimira n’inzego za gisirikare na Polisi babigizemo uruhare, nkanashimira Abanyarwanda bose, ukuntu twakomeje kwigirira icyizere no kukigirira inzego z’ubuyobozi ; ibi nabyo byagize uruhare runini mu gukomeza guteza imbere igihugu cyacu.

    Uburyo bw’umwimere bwo kwikemurira ibibazo duhereye ku bushobozi twebwe ubwacu twifitemo, dukwiye gukomeza kubugira umuco w’imikorere, ibi ni nabyo bizaduha agaciro dukwiye kuba dufite.

    Uyu mwaka turangije igihugu cyacu cyongeye kubaka umubano mwiza n’ibindi bihugu ; muri byo twahera kubyo duhana imbibi, ibyo muri Afurika ahandi, iby’u Burayi n’ibyo muri Amerika, ndetse n’ibyo muri Aziya n’ibindi. Politiki y’u Rwanda ni iyo kwagura amarembo no kugirana ubutwererane n’ibindi bihugu.

    Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda ; ndagirango nsoze mvuga ko Abanyarwanda tumaze gutera intambwe nziza. Uyu mwaka tuwutangirane imbaraga nshya, dukomeze kugira umwete wo gukora, kunoza umurimo, no guharanira kwigira bidasubira inyuma.

    Ibi nibyo nifuriza buri Munyarwanda muri uyu mwaka dutangiye kandi ntituzabitezukeho. Nongeye kubifuriza mwese umwaka mushya muhire muzawugiremo imigisha myinshi, kandi uzarangwe n’ibikorwa bikomeza kuduteza imbere

  • #52

    GASONGO (dimanche, 01 janvier 2012 21:00)

    BANYARWANDA AHO MULI HOSE BAYOBOZI BA : R.N.C , BAYOBOZI BA : F.D.U . INKINGI , YOUR MAJESTY KIGELI V .

    MBANDIKIYE NGIRANGO MUTABARE ABANYARWANDA IYI LETA YIKINYOMA IGIHE KULIMBURA BENE KANYARWANDA , IKORESHEJE CYANE ITERABWOBA , IKORESHA ABASILIKARE GUKANGA ABATURAGE , BABABYARA ,ABAVANDIMWE BABO NA BASHIKI BABO , NKUKO MUBIZI NTAMUNTU UVUKA AKORA AKAZI KA GISILIKALI CG NGO APFE AGIKORA AKO KAZI , AMAHEREZO ASUBIRA MUMIRYANGO AKOMOKAMO, KANDI ABANA NABO YABANAGA NABO MBERE YUKO ABA UMUSILIKARE :
    ICYO NSHAKA KUBABWIRA NIBANGA LIKOMEYE ,, RYIKINYOMA !!!!CYO MURWEGO RWO HEJURU , NA FORONGO UYOBORA IBUKA AFITEMO URUHARE !! MUJYA MWIBAZA MUTI KUVA MULI 94 . AMAGUFWA , CG INZIRAKARENGANE ZAZIZE GENOCIDE ZIGENDA ZIBONEKA ZIVAHE ?? KO ABO BANTU BATARARANGIZA GUTAHURA AHO BICIWE !!??? NDETSE UGASANGA NYUMA Y'IMYAKA 10 , 12 , 15 , BARACYAVUGA BATI : TWAVUMBUYE AHANTU HICIWE ABANTU : BIGENDA GUTE ,
    BIKORWA MWIBANGA LIKOMEYE KANDI NIJORO !!! MANA YANJYE IMANA IZALIMBURA ABANTU !!!!
    BAFATA IMIRAMBO IVUYE KUGISOZI , NAHANDI ILI MUNZIBUTSO , NUKO BAKAJYA KUYITABA AHANDI HANTU , BARANGIZA BATI TWABONYE AHO ABANTU BICIWE !!! NAMAHANO GUSA !!GUSA !!!
    MWESE MWIYUMVIYE KO EJO BUNDI ICYANGUGU NGO HAVUMBUWE ABAZIZE GONOCIDE IBIHUMBI BITATU ( 3000 ) MWE IYO MIBARE NTACYO IBABWIRA , NDIMUBAJYANYE AYO MAGUFWA ICYANGUGU , KANDI NTANUBWO UWABAHAGALIKIRA NGO BAYAMUBALIRE BABONA IBYO 3000 !!! AMENSHI ASIZE VERNIS NDETSE ALIKO TWABAJE KUYANDUZA ,, NDIMUBAYAJYANYE KANDI TWAGIYE TUYAKURA MUNZIBUTSO ZITANDUKANYE HALIMO (MUBUGESERA , KUGISOZI , NO KUKIBUYE , KIBUNGO NYARUBUYE ) IYO ABANTU BABONYE AMAGUFWA NGO BITUMA BAGIRA UBWOBA CYANE (INTIMIDETED ) BIGATUMA BAHORA BIGENGESEREYE , UBU BARABIKORESHA ICYANGUNGU NGO KUKO BYAGARAGAYE KO ABATURAGE BADAKUNZE UBUTEGETSI , HALI INDI CAMION YAGIYE MUMAJYARUGURU , VUBA AHA MUZUMVA NAHO BABONYE CG BAVUMBUYE AHO ABAZIZE GENOCIDE BATAWE !!!BIRABABAJE , IBI NABYIHAGARALIYEHO , NARAKOZE ESCORT YAYA MANANI NGO NAMAGUFWA , NINANGE WAPAKURUJE , KUKO NAPAKURUWE NABASILIKALI
    BO MULI PALATOON YANGEWE . MUTABARE NATWE TWARARAMBIWE .

  • #51

    Umwaka muhire (dimanche, 01 janvier 2012 20:32)

    Najye, Twagiramungu Faustin, Umukuru w'Ishyaka mbifulije mwese umwaka muhire.


    Signé


    Twagiramungu Faustin
    Bruxelles
    Rwanda

  • #50

    Kinyinya (dimanche, 01 janvier 2012 20:22)

    Abaturage ba Kinyinya turatabaza kubera akarengane dukomeje kugirirwa na leta ya paul kagame. Ubu gatangiye gahunda yo kudusoresha ubukode bw'amazu twiyubakiye kuburyo iyo inzu yawe ifite ibyumba 4 bagusoresha 700.000Frw ku mwaka mbese bgpigaragara ko amazu yose ari aya leta noneho nyirayo wayubatse akaba ariwe uyikodesha na leta ya kagame, iyo ubuze ubwishyu hagashira amezi 3 bahateza cyamunara bagakuramo ayabo asigaye bakayaguha. Birababaje rwose bavandimwe mugize FDU na NRC nimugire vuba mudutabare.

  • #49

    loukanikos (dimanche, 01 janvier 2012 20:20)

    Nyakugirimana Padiri, umwaka mwiza n'abawe bose. Mfite akabazo gakomeye kumyandikire ya mutagatifu Agustini.; Ati nimuhe amaturo abasaseridoti kugirango babatangire raporo nziza ku mana, hanyuma nayo ibonereho isakaze amahoro kuri rubanda. None se; niba amaturo ariyo atuma raporo iba nziza cg ikaba mbi, ibyo ntibyaba ari nka ruswa? Hari abakoreramana (batari muri kiliziya gatolika) nya nunva batanga raporo zihebuje ubwiza, ariko nkabona abaturage batabyungukiramo.None se namwe ayo maturo abageze ho ku bwinshi, ariko ntacyahindutse kubaturage, mwarengaho mugatanga raporo nziza? Ndizera ko urukundo mufitiye imbaga y'Imana rutabibemerera. Ikindi kandi nkuko Yezu yabivuze:Ibya Sezari tubiharire Sezari. Nayo maturo rero y'abayobozi badashyize imbere inyungu z'abaturage muyaharire abahanurabinyoma nabandi ba opportunistes babeshya ngo ni intumwa z'Imana kandi icyo bagamije ari ukuzuza ibifu byabo.Mbaye niseguye niba nunvise nabi ibyo mwanditse kuko ntasomye igitabo original. Ndabashimira ubutwari n'ubumuntu mukomeje kugaragaza.

  • #48

    loukanikos (dimanche, 01 janvier 2012 19:32)

    "Le rôle personnelle de Rwabugiri fut plus limité et plus passif qu'on ne l'a pensé. Mais il imprima quand même son cachet sur cet époque. Il a tenté de s'appuyer sur des hommes nouveaux et il a peut-être imaginé la politique des nouvelles résidences, quoiqu'il ne semble pas avoir poursuivi une grande visée politique. Avant tout il était guerrier et incliné à résoudre tous les problèmes par la force brute. Mais sa 'malédiction' était
    'de ne plus avoir de préféré; depuis lors il commença a tuer chacun qui devenait son préféré. Il y avait toujours des victimes à cause de la calomnie des INGANGURARUGO, dont c'était le métier.'
    Effectivement, son habitude de donner immédiatement et intempestivement suite à toutes les délations fit de lui l'instrument rêvé pour les règlements de compte de ses courtisans et finit par terroriser mais aussi transformer tout le pays. Alors 'Rwabugiri: grand homme'? Plutôt 'Rwabugiri: roi maudit'.".

    Tiré du livre LE RWANDA ANCIEN de JAN VANSINA page 246 qui mentionne aussi IBITEEKEREZO?,RWABUGIRI,M:n°6(Malédiction de Shongoka)

    Akabazo: Amateka ntacyo atwigisha?

  • #47

    FDU na RNC ngo bonne annéeeee.... (dimanche, 01 janvier 2012 16:57)

    IMIRYANGO FDU-INKINGI N’IHURIRO NYARWANDA RNC IRABIFURIZA UMWAKA MUSHYA

    Mu gusoza umwaka wa 2011, no gutangira uwa 2012, imiryango FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC irashimira byimazeyo abayoboke ndetse n'Abanyarwanda bose kuri byinshi kandi byiza twagezeho muri uyu mwaka ushize. FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) byagize amasezerano mu ntangiriro z'umwaka wa 2011. Ayo masezerano yatanze ikizere mu banyarwanda no mu nshuti z'u Rwanda. Aya masezerano twagiranye agamije kandi guha igihugu abayobozi bakunda Abanyarwanda bose, bakabashakira amahirwe no kubana neza. Twese hamwe twemeje kwimakaza ubusugire bw'ubuzima bwa buri wese, umuntu agasinzira nta bwoba afite ko ashobora kudakanguka kubera ubutegetsi bwatanze iteka ko arimburwa, we n'abe, kubera ubwoko, akarere, cyangwa n'ikindi cyose atanahisemo.Twasimbutse bariyeri y'amoko. Twemera amoko kugira ngo hatazagira nyine uyazira n'uyihisha inyuma ngo akore amarorerwa.Twemeje kwimakaza ukwishyira, ukizana, demokrasi n'ihame ko abaturage bagira amahirwe angana.


    Kubera ubufantanye bwa FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC, ubutegetsi bw’I Kigali bwahiye ubwoba. Aho Perezida Kagame anyuze abanyarwanda bamuvugiriza induru. Kuko ububi bw'ubutegetsi bwa Kagame n'agatsiko ke, n'ubushobozi bwabo buke bimaze kugaragarira buri wese.

    Biragaragara ko Abanyarwanda bari mu nzira yo gutsinda, naho ubutegetsi bw’i Kigali buri mu nzira yo gutsindwa. N'ubwo ubwo butegetsi bubi bukomeje kubiba amacakubiri, kureshya no kubeshya bamwe bakoresheje amafaranga, imyanya, imishyikirano itabaho, n’ibindi, byabaye nka rya buye ryagaragaye riba ritakishe isuka.

    FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda RNC birasaba abayoboke n' Abanyarwanda kurushaho kuba maso no gukomeza gukorana ubwitange n’umurava kugirango umwaka wa 2012 uzarangire dutuye ikivi kigaragara mu rugamba rwo guhindura ubutegetsi bw’igitugu, bw’abicanyi, na ba rusahuzi. Tugomba gukomeza guharanira ifungurwa ry'abafunzwe bose ku mpamvu za politike, guhagarika itotezwa, ifungwa, iyicwa ry’Abanyarwanda bari mu gihugu no hanze yacyo, gusaba amahanga n’Imiryango mpuzamahanga gufasha abanyarwanda baharanira kwubaka u Rwanda rushya, gusaba amahanga n’Imiryango mpuzamahanga ko Perezida Kagame yaryozwa ibyaha yakoreye Abanyarwanda n'abanye Kongo, gushyigikira ko hatangira ibiganiro hagati y’Ubutegetsi bw’i Kigali n'abatavuga rumwe nayo, no kubuza imigambi mibisha yo gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda.


    Ibyo byose tuzabigeraho duciye mu nzira y’amahoro, turushijeho kunoza umubano hagati ya FDU-Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda. Ubwo bufatanye kandi buzatubera inkingi ikomeye, n’ingufu, mu gukorana n'andi mashyaka, imiryango nyarwanda, n'Abanyarwanda muri rusange.

    Tubifurije Umwaka Muhire wa 2012. Twese hamwe tuzatsinda!


    Dr. Nkiko Nsengimana
    Umuhuzabikorwa wa Komite mpuzabikorwa ya FDU-INKINGI



    Dr. Theogene Rudasingwa
    Umuhuzabikorwa w'Ihuriro Nyarwanda RNC.

  • #46

    Isuku nke kuli le prophete (dimanche, 01 janvier 2012 15:41)

    Umuyobozi w’akarere ka Rouen wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage M.A aravuga ko kimwe mu bibazo bihangayikishije ubuyobozi muri aka karere harimo n’ikibazo cy’isuku n’isukura.

    Mu gihe abaturage babwirizwa buri gihe kugira isuku mu byo bakora byose, uyu muyobozi avuga ko hakiri hamwe na hamwe usanga ibibazo by’isuku nke kandi biteye amakenga. Ati “Birabaje kuba padiri Thomas Nahimana na Fortunatus
    bakirarana n’ihene mu nzu, wakwinjira mu nzu ugakubitana n’ihene mu gihe inkoko zo usanga zisa n’iziba zirara ku musego…birababaje! Winjira mu nzu nk’aho wakayinjiranyemo urugwiro rwinshi ahubwo ugashaka kuyihunga kubera impumuro itari nziza iba irimo”

    Uretse kuba hari ikibazo cy’isuku y’aho abo bapadiri batuye, hari n’aho usanga batarabasha kumenya kwita ku isuku ku mibiri ya bo, ugasanga bamara igihe batoze cyangwa se ngo bamese imyenda ya bo.

    Mutesi avuga ko iki kibazo kigomba gukemukira mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, abayobozi – cyane cyane abakuru b’amadini n’abajyanama babo – bakabigiramo uruhare rukomeye kuko ari bo babana n’abapadiri igihe kinini.

    Ku bw’uyu muyobozi, aba bapadiri ngo bafashijwe guhindura imyumvire ndetse bagahabwa urugero rwiza n’abayobozi ba bo bashobora kwigobotora iki kibazo cy’isuku nke. Ati “Abayobozi twese cyane cyane abakuru b’imidugudu n’abajyanama b’ubuzima, ni twe dukwiye gutanga urugero rwiza rw’isuku ku baturage, kuko ntiwatoza umupadiri kugira isuku kandi nawe utayifite ngo ibyo umutoza azabihe agaciro”

    Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo hari gahunda yo kuzasura aba bapadiri kugira ngo hakomeze kumenyekana aho igikorwa cyo kwita ku isuku kigeze gishyirwa mu bikorwa.

  • #45

    Gitimujisho (dimanche, 01 janvier 2012 13:59)

    Mwa bapadiri mwe, mwagombye kwitwa "interahamwe" kuko ubusanzwe iri jambo ryari ryiza ritaranduzwa!
    Iyi site yanyu yatuvuye ihahamuka kuko:
    -twabonye aho tuvugira akaturi ku mutima
    -ntituniganwa ijambo icyo umuntu yanditse gisohoka uko kiri.
    -n'ubwo rurya ntiruhage n'abambari be bagikomeje ubugome, ariko bafite akoba ku mutima ko ejo byahinduka.
    -mufite ubuhanga gufunga site yanyu byananiye iriya kipe ya Kagame n'ibize bye yihehesha akabyihanaguza amaze kumeana amaraso y'inzirakarengane.
    -Ibigarasha bya kagame byibumbiye muri diaspora hirya no hino bisigaye bigenda byikandagira ntibigifite ivogonyo kuko amazina yabyo yagiye avugwa hano tutishisha!
    Muri interahamwe nzia, mukomere, mushimangire ubumwe n'ubwiyungu no kutaniganwa ijambo! n'ibindi byinshi! Mutinyure abanyapolitiki batubeshya ngo baharanira kubaho kw'abanyarwanda, bakaba bakivugira mu kwaha, mutere icyuhagiro ba Simaragide Mbonyi....umututsi wihaye Imnana ariko w'ikibwa!
    BONNE ANNEE

  • #44

    Kwica impunzi ! (dimanche, 01 janvier 2012 13:52)

    Uyu munyarwanda wiciwe i Kampala Imana imuhe iruhuko ridashira, gusa rero ngo ubamba isi ntakurura,ntabwo kwica abahunze Kagame bizatuma bamwishyira ahubwo bizarushaho gushyira ibintu irudubi!

    Abategetsi b'u Rwanda nibo bonyine ku isi banga abaturage babo, nicyo gihugu ku isi abategetsi bacyo bigurira agacupa iyo bumvise ko hari umunyarwanda wiciwe hanze, wafunzwe ,wambuwe....
    None iki gihugu kigatera hejuru ngo abo bantu kifuriza ibibi gusa ngo nibagisange ! Barimo bohereza abantu kwicira abanyarwanda hanze ariko ntibazabara,giza baribeshya, kandi aho gupfa nta burenganzira ufite( kugwa mu gihugu) nagwa aho mfite uburenganzira kandi nisanzuye (hanze)!
    Banyarwanda mwese muhanganye n'igitugu cyuzuye ubugome Imana ibarinde muri uyu mwaka 2012 !

  • #43

    IBIVUME, IBIVUME,IBIVUME !!!! (dimanche, 01 janvier 2012 13:33)

    Uyu mupadiri avuze ukuri kwambaye ubusa! Abategetsi benshi bo mu Rwanda ni IBIVUME kuko bisha abantu benshi cyane kandi bagahindukira bakabyigamba. Ba Gumisiriza, Fred IBINGIRA, Paul Kagame, Jacques NZIZA...ni Ibivume koko ! Ni ibivume.

  • #42

    Karekezi (dimanche, 01 janvier 2012 13:09)

    Iyabaye abihaye Imana bose bari bameze nk'uyu muntu w'Imana, u Rwanda ruba rugeze kure. Gusa ubwo Imana yo ifite umugambi wayo. Dusengere abanyarwanda kugira ngo 2012 ibe umwaka uzubakwamo fondation ya demakarasi mu Rwanda

  • #41

    Kuri RNC (dimanche, 01 janvier 2012 13:05)

    Ariko RNC niyo yonyine itagira urubuga rwo icishaho ubutumwa cg itangazo ngo nibura ibe yifurije abayoboke bayo umwaka mushya-tubaye abande!

  • #40

    NYUMA YA INGABIRE CHARLES - NONE HO HISHWE UNDI KAMPALA!! (dimanche, 01 janvier 2012 12:32)

    Ouganda: Nouvel assassinat d’un réfugié rwandais



    31. déc | Par Laure Uwase | Catégorie: A la une

    http://www.jambonews.net/actualites/20111231-ouganda-nouvel-assassinat-d’un-refugie-rwandais

    Jérôme Ndagijimana, un rwandais qui était exilé en Ouganda, a été assassiné dans la nuit du 25 au 26 décembre dans son magasin à Kabalagala, un quartier se situant dans la capitale ougandaise, Kampala. Son corps sans vie a été retrouvé gisant dans une mare de sang avec la gorge tranchée. Le meutre survient moins d’un mois après l’assassinat, également à Kampala, d’un autre réfugié, l’éditeur du journal en ligne Inyenyerinews, Charles Ingabire.


    Kabalagala - Ouganda

    Ndagijimana avait été octroyé l’asile politique en mars 2011, nous rapporte un communiqué du parti d’opposition rwandais, FDU-Inkingi.

    Dans son communiqué, le FDU-Inkingi appelle également la communauté internationale et les défenseurs des droits de l’homme à enquêter sur ces meurtres ciblés de réfugiés rwandais dans les différents pays.
    Laure Uwase
    Jambonews.net

    Profitez et partagez avec vos amis:

  • #39

    BONNE ANNEE BY ORCHESTRE IMPALA RWANDA (dimanche, 01 janvier 2012 12:12)

    http://www.youtube.com/watch?v=2Kx77yYT8tI

  • #38

    Cyangugu (dimanche, 01 janvier 2012 12:02)

    Nibarize padiri,

    Nifuza rwose ko ntamuntu numwe warengana agafugirwa ubusa cg akicwa. Icyo yaba aricyo cyose kuko ntawe ufite uburenganzira bwo kwambura undi ubuzima.

    Ariko se muri voeux za padiri yubahiriza ayo mahame? Gereza ntabwo ziri mu Rwanda honyine, gusa nifuza ko ntawazibamo arengana. Ariko se yo agira abantu abere agafungura imiryngo yose yagereza atekerezaz ko abakoze ibyaha bagomba kubihanirwa? Cg muri ya macakubiri yanyu abashe abo mutekereza ko bagomba gupfa ntibagomba guhanwa nkuko byari bisanzwe kuva muri za 1959?

    Padiri rero niba ukunda u Rwanda BOSE, nagusaba kujya ubabwiza ukuri ukarwanya akarengane aho kava hose nugatera wese, nibwo uzaba uri umushumba mwiza, ikindi kandi mbona ukwiye gusubiza ikanzu ukambara umwambaro nyawe wa politiki, kuko kubinvanga bituma uteshuka kunshinga zawe z'umuvugabutumwa.

    Uzambarize Padiri Mategeko Aime uwatsembye abatutsi bari bahungiye mukiriziya ku Ihanika mucyahoze ari Komine Gatare, bizeye kuharokorera ubuzima bwobo mugihe ibyitwa abantu bytemega abandi nkutema insina.

  • #37

    2012 - UMWAKA USHARIRIYE (dimanche, 01 janvier 2012 12:00)

    2011 Ntawaruzi ko izarangira kubera Ibi byinshi byaranze uriya mwaka, ariko MUKENYERE KIGABO KUKO 2012 WO UZASIGA HAGARAGAYE IBWA N'UMUGABO.

    2011 Yerekanye neza Ukuntu UMUNTU W'UMUGABO agurisha Ubwenge Kubera IGABURO rimwe AKABISIMBZUA UBUJUJU atibagiwe Risks asize inyuma. Sinirirwa njya mungero nyinshi, ariko Muzi ukuntu abantu b'abagabo Bemeye Baba IMBWA BUBWA ngo baramuke 2. Barabeshyeranye, Bahimbye ibinyoma(nanubu baracyahimba ibindi),Haguye Inzirakarengane, ARIKO 2012 AHAO IZABABERA NZIZA? Tubitege amaso.

    REKA NIBWIRIRE ABITWA KO BASENGA:
    ---------------------------------
    - Twarazindutse tukajya GUHAZWA9kurya Ukarisitiya - Umubiri wa Yezu) TWARANGIZA tukagaruka Tukicara DUHIMBA INZANGANO, KUBESHYA, KUGAMBANA, BITABUZE NO KWICA.

    - Twacuritse Imitwe mumaguru, Turahene Turahenura ariko Ntibyatubuza Gushaka Icyatuma abandi bapfa abandi bakaganza

    - Twarabwirije, Turabwirizwa, ariko URWANGO RWASUMBYE URUKUNDO UMUKIZA YADUSIGIYE.

    - Twakunze ICYUBAHIRO N'IRARI N'UBUGOMBA tubisimbuza UMUKIZA WABAMBWE.

    None 2012 IRAJE ARIKO WITEGE AKAZAYIKURIKIRA IBI MBIVUZE 01-01-2012 - MUZAMBWIRA niba mbeshya.

    IMANA iti: URABIKORA NKAKUREKA UKAGIRANGO MPWANYE NA WE?

  • #36

    BANYARWANDA MWESE, (dimanche, 01 janvier 2012 11:46)


    Mbifurije umwaka mwiza kanda mushya muhire wa 2012!
    Nywifurije kandi n'abatagera hano ku rubuga "le prophete" rwihererwe n'IMANA ISUMBABYOSE.

    Mbifurije kandi no kubona amahoro arambye mu Rwanda n'ubwisanzure munyotewe kugirango mubashe gukora no kunguka kuko abanyarwanda muri abakozi pe!

    Mukoresha amaboko yanyu, mukoresha ubwenge bwanyu kandi mbifurije uyu mwaka mushya udusigire impinduka mu Rda z'amahoro n'imigisha ivuye ku YO MU IJURU.

    Mbifurije mwese cyane cyane abatuye mu byaro mwe mwapfuye muhagaze, murimo mwicwa n'inzara n'ubutindi kubera ubuyobozi bubi bwabambuye utwanyu bukabashyiraho iterabwoba n'igitugu!

    Mbifurije kwongera mugatera imbere uko mwahoze kera inzira zikigendwa! Ndasaba RUGIRA RWAMBAYE UBUDAHINYUKA NGO ABAGOBOKE.

    IMANA iti" Ntabaza ndagutabara nkereke ibigoye utigeze kumenya."

    Yeremiya 33:3

    UWITEKA arongera ati" Muzanshaka mumbone nimunshakana umutima wanyu wose."

    Yeremiya 29:13

    IMANA ITUREBESHE AMASO Y'IMBABAZI.

    NONGERE NTI" UMWAKA MUSYA MUHIRE KURI MWESE!"

  • #35

    bla bla (dimanche, 01 janvier 2012 11:41)

    Bla bla bla bla... no muli 2012 bla bla bla bla

  • #34

    kami (dimanche, 01 janvier 2012 10:36)

    )

    _Ubundi mu gihugu cyacu cy’u RWANDA mumurwa wa Kigali aho nari maze imyaka itari mike ntasunutsayo izuru ,imyaka 13 yose,hari byinshi nshima abanyarwanda bagezeho ,ariko hari nibyo nenga mbona inzira ikirindende.
    #Reka mpere kubyo nshima:
    Imihanda ikoze neza,ikikijwe nisuku idasanzwe .Inyubako ziri mumurwa ni agahebuzo ,ni nini kandi nziza ubona bubaka bafite ikerekezo gifatika.
    Ama hotel yariyongereye cyane ni menshi kandi ni meza,bank nazo ninyinshi ,taxi na taxi moto bari organized bidasubirwaho,imodoka nziza zabayobozi n’abacuruzi bagashize ni urukerereza bagenzi.
    Ibidukikije ubona byarabungabunzwe kuburyo bugaragara pe!!!Ndashimira serivise itanga ibyangombwa kuba nyarwanda batuye mu amahanga iri I KIGALI bakora neza.
    #Reka mvuge icyo nenga:
    -Mubirebana ni inyubako ziri mumurwa wa KIGALI ubona ari inyubako ziganje muri ibi bika:
    Igika kinyubako zubucuruzi ,office,magasin,restaurant,
    Igika cyamazu yoguturwamo.
    N’igika cy’inganda
    Muri ibi bika nagaye cyane igika cy’amazu yo guturamo,nibyo koko inyubako nyinshi ziri mumurwa ni izo guturamo ,nyinshi cyane murizo ni amazu ahenze cyane kuburyo atangirira hagati ya miriyoni
    30 000 000 kugeza 400 000 000 FRW inyubako zabantu baciriritse ubona zititaweho nagato,kuko ntaho usanga mumurwa wa Kigali zateganyirijwe,cyangwa zaba zaranubatswe,usanga mwene izonzu ari izakera cyane ndetse nabanyirazo batemererwa kuzisana cyangwa kugira icyo bahinduraho kigendanye n’ibihe.
    Nyamara ariko ntibibujije kohari abubatse inshya zo muri urwo rwego nka za KIMISAGARA,GATSATA,ariko ngo bene abo bubaka inzu mumunsi umwe nabwo nijoro kandi ngo ikarara itashywe iryo joronyine kugirango rokodifensi atayisenya.
    Ibi rwose biragayitse cyane kuko abarenga 85% batuye KIGALI ni abari muri urwo rwego ukibaza abayobora uwomugi uwo bakorera ugashoberwa kandi bitwa ko batowe n’abaturage.
    None se koko umuyobozi wa akagari cg w’umurenge ubuza umuturage wa BIRYOGO ,GATSATA,MUHIMA kwisanira inzuye wumva ukorerande? Washyizweho nabaturage,barimo abaturanyi bawe ,reka kubajujubya kuko nibo bakwitoreye mugenzi,kereka niba hari uko komisiyo yamatora yabigenje ,ukaba ufite uwo ukorera utazwi.
    Rwose banyarwanda amajyambere arambye ni amajyambere buri wese yibonamo,ntihabeho u RWANDA rwabanyagupfa ,nurwa BABAHERWE gusa.
    None se umuherwe arubaka agakurirwaho imisoro ,umukene murwego rwe yakubaka akaba ariwe wishyura imisoro ,kandi iyo rubanda ariyo yirya ikimara iteza abo baherwe imbere.
    biracyaza

  • #33

    Ibigwi bya Kagame muri 2011????!!! (dimanche, 01 janvier 2012 10:32)

    Nyuma y’ukugera mu mwaka wa 2012 , byatumye turebera hamwe ibigwi Leta ya Kagame isigiye abanyarwanda muri 2011.
    Abo twavuganye hafi ya bose bemeza ko badateze kwibagirwa umwaka wa 2011, dore ko watangiranye n’ibikorwa by’ishimutwa ry’abasore b’abanyarwanda, bamwe bakaba barajyanywe mu kirwa cya Iwawa, abandi baburirwa irengero.
    Umwaka wa 2011 urangiye abatavuga rumwe na Kagame basiragizwa mu magereza, imanza zabo ubu zikaba zarabaye agatereranzamba.
    Uyu mwaka na none ntuzibagirana mu mateka y’itangazamakuru mu Rwanda, dore ko ari bwo Leta ya Kagame yatungwaga agatoki mu kwica umunyamakuru Charles Ingabire, abanyamakuru nka Agnes Uwimana Nkusi na Saidati Mukakibibi, ibakatira imyaka itabarika y’igifungo, naho abishe umwanditsi w’Umuvugizi, Jean Leonard Rugambage, umwe agirwa umwere, undi bavugaga ko bakatiye igihano cy’imyaka icumi, ararekurwa.
    Umwaka wa 2011 ntuzibagirana mu mateka y’u Rwanda ubwo perezida Kagame yahagararaga ku gasozi agatuka ambasaderi wa Amerika, Suzan Rice, kubera ko yamugiriye inama yo kugabanya igitugu no kunamura icumu.
    Uyu mwaka na none ni bwo umwe mu bahoze ari inshuti magara ya Kagame, akaba yaranakoranye na we, Dr Rudasingwa Theogene, yamenaga amabanga ya Kagame, akemeza ku mugaragaro ko indege yari itwaye ba perezida Habyarimana na Ntaryamira w’Uburundi, yahanuwe ku mabwiriza ya perezida Kagame.
    Uyu mwaka kandi usize ikimenyetso gikomeye kuri Perezida Kagame kubera ko yatangiye kugirira ubwoba abatavuga rumwe na we, ari bwo yatangiye no kurekera aho gufasha abatavuga rumwe na perezida Museveni.
    Si ibyo gusa kuko uyu mwaka usize nta kinyamakuru kigenga mu Rwanda. Imbuga z’ibinyamakuru kuri Internet zose zafunzwe na maneko za Kagame, ku buryo Leta ye ari yo isigaye ihitiramo abanyarwanda ibyo bashaka gusoma.
    Mu mwaka wa 2011, ubujura bwa Leta ya Kagame bwamamaye mu mahanga ubwo ubucamanza bw’Ububiligi bwafungaga ama comptes ya Leta ya Kagame, kubera kwambura umuturage wayo.
    Uyu mwaka na none ukaba usigiye abanyarwanda ubukene budasanzwe, ari na ko perezida Kagame arushaho gukira no kugura amadege, ndetse no kubaka imitamenwa y’ amazu.
    Umwaka wa 2011 na none usigiye Leta ya Kagame intege nkeya, dore ko ari wo mwaka abanyarwanda bigaragambije mu buryo budasanzwe, haba mu bihugu by’Uburayi cyangwa muri Amerika, bamagana igitugu cya perezida Kagame.
    Johnson, Europe.