lun.

02

janv.

2012

Ese gutaha mu Rwanda ni icyaha? Justin FAIDA

Justin Faida
Justin Faida



Mbere ku ngoma ya Habyarimana higeze haba ugutaha kw'abantu babaga mu mujyi wa Kigali  batahafite imirimo  ni uko bagasubira ku ivuko.Icyo gihe bakabavugiraho  ngo  "basubiye iwabo babaye abagabo."

 

Ubu nabwo abantu bari barahunze mu mpamvu zinyuranye bakaba biberaga mu mahanga emwe n'Iburaya ,Amerika na Canada ,bamwe bari guca abandi mu rihumye bakagenda bujura ...Abari ku ngoma i Kigali bavuga ko abo batashye babaye abagabo mu gihe abo basize inyuma n'abandi bazi gushishoza  bareba uburyo bagiyemo n'ukuntu mu Rwanda  ibintu bigenda bisubira i rudubi babita andi mazina anyuranye no kuba abagabo.


Barasubira mu Rwanda mu gihe hari ibihumbagiza byabuze inzira ibigeza i buraya!


Ni aho  iby'iwacu byanga bikaba ingora bahizi! Uzi ko ubu i buraya hari abantu batari bacye n'ubu batagisinzira barara babunza imitima y'ukuntu bazataha!

Ibyo bikaba nanone hari abandi banyarwanda baba mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu by'Afrika   ibihumbi amagana ibyatsi basenga amavi akaba agiye guhombana  basaba  Imana ubutaretsa kubaha uburyo n'ubushobozi bwo guhungira  i Buraya cyangwa muri Amerika !


Abo kandi aho ikibazo kimariye kuba ingaara ni uko noneho abahunga batakigombera kuba  abo  mu bwoko  bwambuwe ubutegetsi gusa.Oya rwose nabaririmbaga "intsinzi bana b'u Rwanda intsinzi njye ndayibona hose intsinzi... " A bo nabo barimo kurambika inda ku muyaga biruka bahunga ingoma ya Kagame : Erega Kagame ntawe ukimwizera !
Iyo bijaguye aragufunga cyangwa ndetse akakwica  apfa kuba yumvise bakuvuga ibi ....ubundi agahita agukeka kuzamukura ku ntebe, ni uko agahita akwahuranya .


Abataha bajyanwe n'iki?


Ikibacyuye n' ubwo ntawe uri ku mitima yabo ariko abo bajyanywe n'impamvu nyinshi:


-Hari abajyanywe no kurambirwa kuba mu mahanga:


 Abo ahanini  ni abahunze 94 bizera ko aka wa mugani  abasilikare ba FAR bivugiraga ngo ntibahunze ahubwo ni"repli tactique "Burya bagiye bazi ko ari ibyumweru bike les FAR zikongera zikagaba ibitero bya simusiga bakamenesha FPR.
Hari benshi  bahambiriye imizigo yabo muri nyakanga 94 babwira ababarebera bo bari biyemeje kudahunga bati "Basha ubu turagiye ariko mu minsi micye murareba uko tuza dukomeye".

Abo rero bagiye bafite icyizere   mu gihe bari batangiye kurambirwa  haduka  ya ntambara yiswe iy'abacengezi . Ubwo baravuze bati "noneho aba bo baraducyuye". Ubwo rero bahise baraza amasinde   kuko abo bacengezi batatinze  gukubita  igihwereye . Ntibukeye haza icyizere cy'amashyaka ubu nayo hari abamaze kubona ko umusaruro  utari kuza vuba cyane  nk'uko babyifuza "bati basi nta bukibitswe nta n'ubugisewe reka tugende inkotanyi zidukoreshe ibyo zishatse."

-Hari abandi bagenda bakurikiye ya mareshya mugeni ya Aloysia Inyumba n'abandi bakorana uwo murimo wo kureshya abanyarwanda ngo ni batahe. Abo rero bizezwa ibitangaza bazabona bageze i Kigali  byakubitiraho ko wenda nyiri ukubwirwa yisanganiwe agatima gahora karehareha ni uko  bikaba nko korosora uwabyukaga .


-Hari n'abandi bavuga bati twe " turashaje ,ntitugishoboye no guhangana n'ubukonje n'uruzuba ruba ino ."

- Hari n'abitwa ko ari impunzi  bajyanywe n'impamvu itari iy'ubuhunzi.
 Uwo rero gutaha si igitangaza n'abandi n'abandi...



Kagame abungukiramo ariko ni agahe gato


Ingoma ya KAGAME kuri abo bataha ibungukiramo ubugira kabiri . Icyambere ni uko ifitiye ubwoba ibyo bihumbi by'impunzi biri hanze ikaba ibona ko umunsi umwe bazisuganya bakayitera .

Icyakabiri ni uko mu gihe Kagame atangiye kwamaganwa n'amahanga ,yo amaze gutahura ubugizi bw'anabi bwe iyo abo bataha rero abona icyo asubiza abo, ababwira ati "ntimubona ko n'abari barahunze bari gutaha kubera imiyoborere myiza isigaye irangwa mu Rwanda!Aho rero  ni ho ugutaha ubu ari icyaha gikomeye  usibye ko 
ikidatera inkeke ariko ni uko kugeza ubu abagenda bose ubusanzwe nta n 'icyo bari bamaze!


Bari guhakwa kuri KAGAME kandi ari hafi  kunyagwa


Bariya rero bataha ntibareba kure. 
Ku babikurikiranira hafi babona ingoma ya Kagame isigaje amazuba macye . Bazakorwa rero n'ikimwaro abari kumwihomekaho muri aya marembera ye kuko nabo ubwabo n'ubwo bataha ntabwo aba abizeye biba nka kwa kundi ngo "Intsindirano ironka ariko ntitsimba."


Icyakora si ubwa mbere mbona nk'abo....intambara ya 1990 igeze hagati Habyarimana yasabye abamurwanya gutaha bashyize amaboko ku mutwe hari abamwumviye koko baraza,abandi nibuka ni abacuruzi bigeze barambirwa iby'ubuhunzi bari bamazemo imyaka ibiri gusa ni uko barikubita barataha ariko uwasigaye wo kubara inkuru yabibasobanurira .

Ariko uretse n'abo hari n'abandi bagiye batoroka inkambi z'impunzi iyo za Burundi ...bagataha mu Rwanda. Abenshi ariko mu gihe cya jenoside nibo baherwagaho...dore ko bavugaga ko baje mbere y'abandi baje gutata!
Kuba rero bajya guhakwa ku wenda kunyagwa ,ingero ni nyinshi kereka utagira amaso. Dore nk'ubu Kagame asigaye ajya mu mahanga imitima yamubanye igihumbi kubera abigaragambya bamuryoza abo yishe ni uko n'abamukingiraga ikibaba nabo bakababwa.


Ibyo byakubitiraho n'agahinda kapfukiranye abanyarwanda bo mu nzego zose, umunsi umwe bashobora kuzagasuka hanze ni uko iby'ubwoba bigashira bakagerera Kagame mu kebo abanyalibiya ,abanyamisiri n'abanyatuniziya bagereyemo abari abakuru b'ibihugu byabo.

Ubundi kandi agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru....ni ubwo urukiko rwa ARUSHA rwamuhushije ndetse n'uwashakaga kumushinja akahagirira ibibazo, aha ndavuga Prokireri Carla del Ponte  wari wabigerageje ni uko Leta zunze ubumwe za Amerika n'Ubwongereza bashyira icyocyere ku muryango w'Abibumbye  ni uko bamukura kuri uwo mwanya .


Aho ibihe bigeze ariko ,urwo rukiko rugaruye iyo dosiye sinzi ko hari undi wakwongera kumuvugira . Ntawe uvuma iritararenga kandi wabona mbere y'uko urukiko rwa Arusha rukinga imiryango ruzabanza kurangiza icyo kibazo. Uretse ARUSHA hari izindi ngorane zitegereje Kagame n'agatsiko ke.
Hari  
   *Raporo ya Loni imushinja itsembambaga ryo muri Congo,
  *Raporo ry'ihanurwa ry'indege yari itwaye abakuru b'ibihugu by'uRwanda n'uBurundi n'abo bari kumwe, ishobora no kuba  yasohotse mu minsi ya vuba cyane.

    *Urubanza ruregwa ibyegera bye icyaha cya jenoside n'ibyaha by'intambara bakoreye muri kariya gace muri abo bishwe hakaba habarirwamo n'abaspanyolo icyenda n'izindi.

Ese wowe ntushaka ko n'abanyapolitike bataha?


Iyo ni gahunda kandi koko ihamye numvana abanyepolitike kandi byashyizwe no mu bikorwa kuri bamwe:  Bwana Faustin Twagiramungu  yakuviriye mu Bubiligi , muri  2003 ariyamamaza, aratorwa, ni uko baramwiba bamusigira atatu% y'imbuzakurahira. We yagize Imana abaca mu rihumye arataha abasigaye mu mazi abira  ni abari bagiye mu bikorwa byo kumwamamaza  barafunzwe  kugeza ubwo bamwe bafunguwe  hamana !

Nyuma y'aho Bwana Mushayidi Déo nawe wabaga mu Bubiligi yarabigerageje  we yashimutiwe mu bihugu by'ibituranyi ataranoza neza umugambi wo kujya kwamamaza ishyaka ryabo mu Rwanda  dore  ko ngo   yari anategereje na bagenzi  be bagombaga kuva i Burayi. None bamuhejeje muri gereza !

 

Madamu Ingabire Victoire  nawe  yakuviriye mu Buhorandi  agezeyo nawe bamuhimbira ibirego  none nawe awuhezemo.


Hari Rukeba François na bagenzi be bahurutujwe mu Buganda bajya gufungirwa mu Rwanda "abo ariko ntibajya bakunda kuvugwa mu mfungwa za politike. Birababaje".


Ubwo bakaba bafunganye n'abandi babaga mu Rwanda nabo bazira ko bashakaga demokarasi mu gihugu cyacu barimo  Bwana Ntakirutinka Charles, Dr Niyitegeka Théoneste,Me Ntaganda Bernard n'abari bamwungirije babiri ....


Igihe cyo gutaha ntikiragera  


Mbere yo gutaha hari ibintu bigomba kubanza kwubahirizwa kugira ngo abantu  batahe bemye. Ibyo ni nko kuvanaho cyane cyane  amategeko yose ari muri kiriya gihugu  aniga ubwisanzure. Ubwingenge bw'ubucamanza n'ibindi ntarondoye byazashyirwa ahagaragara igihe cya ngombwa kigeze

N'aho ubundi kujya gukorera mu Rwanda politike kandi amategeko ahari ubu abangamye  waba ugiye kugosorera mu rucaca...Icyiza ni uguharanira ko ayo mategeko abanza akavaho kuko nanone kubisaba wagezeyo baba bawukugejejemo rugikubita.

Ubwo ariko nanone nkaba ntarangiza ndashimye ab'intwari n'ubu bakiboneka mu Rwanda baba abari mu mashyaka ya Politike  ariya afite abakuru bayo bafunze navuze mu kanya ndetse n'abandi b' abaharanizi b'ikiremwa muntu bagihanyanyaza.

Justin FAIDA

 

Commentaires : 95
  • #95

    rutikanga (mercredi, 20 février 2013 10:27)

    tomas ati<< nyuma y'amezi 24>> ni mutegereze ibintu birihafi gutungana kuko ari ntangoma idatanga. urwanda ni urwacu twese.

  • #94

    papias (mardi, 10 avril 2012 17:04)

    nibarize justin faida! niko wambwira icyo ushaka kugeraho ugaragaza iriya mibare w'abantu bashyinguwe ku Gisozi? uzataha wemye(niba uli hanze) ushinyagura bane kaliya kageni? ese kuli wowe ni benshi ni bacye sinashize inyota nsobanulira!

  • #93

    Kanobana (lundi, 09 janvier 2012 23:24)

    Ese Pasteur NSENGIYUMVA Emmanuel aho ntibari bamwijeje kuba Musenyeli wenda Baltazart akaba ministre w'Imali
    barambabaje

  • #92

    gakire (samedi, 07 janvier 2012 16:16)

    izo za karyababo ngo ni BALTHAZAR na EMMANUEL nta kindi bazize ni inda nini,gukunda iby'ubusa batavunikiye no gushaka kubaho mu nzego zitari izabo.Balthazar we ashukwa n'urushako yananiwe guhaza ibyifuzo byarwo.

  • #91

    KAMONYO (mercredi, 04 janvier 2012 18:25)

    Uvuze ABASI NIBUKA KO UBUSANZWE ABAMUZI CYERA NGO YITWAGA
    NTAMBWAYUMUHUTU
    NAHO ABO BAHARANIZI B' IKIREMWAMUNTU BIGIZE ABAGAMBANYI MWE MUVUKA HAMWE NAMWE MWESE MUBAZI NI MUBAHE AKATO.BURIYA BABAZANIYE UBUROZI .NIBABURA UWOBABUHA BAZABURYE BO KARYA AMABERE YA BANYINA

  • #90

    NKUNDURWANDA (mercredi, 04 janvier 2012 17:21)

    Nanjye ndi umnyacyangugu, ariko kubera kuriya kwibeta abandi bagataha mu Rwanda, bariya bagabo tugomba kubaca,tugomba kubafata nk'abandi banzi bose barimo ba Abasi, Munyakabera, n'abandi...tubahigishe uruhindu.

  • #89

    BARAKAMOBWA (mercredi, 04 janvier 2012 17:04)

    Kandi nabo shenge ngo ni abicyangugu?(bartazali ndagijimana na pasitoro emmanweli nsengiyumva( ese buriya nabo bazavuga ngo barabeshwe bajya muri liprodor?

  • #88

    Karinda (mercredi, 04 janvier 2012 15:59)

    BALITAZALI yarantunguye rwose mbega burya ni ukubona umuntu acecetse naho yuzuye ubuswa gusa!pasteri emmanuel wo simuzi ariko ahubwo nari nabanje kugira ngo ni nsabimana

  • #87

    BYIMBWA (mercredi, 04 janvier 2012 11:32)

    JUSTIN NTIWATUBWIRA SE KU MAKURU YA BALITAZAL NDAGIJIMANA NA PASTER I NSENDIYUMVA EMANUEL BA LIPRODHOR NGO BAGIYE GUHAKWA KURI BANYAKAZU BAJE BAHUNGA TUBWIRE NIBA HARI ICYO UBIZIHO?
    UBUNDI UKADUKURIKIRANIRA KOKO NIBA RWIGEMA CELESITINI YARAGIYE I MUTOBO KOKO
    ABANTU BAREMYE KWINSHI KABISA

  • #86

    Julien (mercredi, 04 janvier 2012 02:40)

    Ndabona Justin warabaye umugabo w'igikwerere kandi ufite ibitekerezo bya kigabo! Ndakwibuka tukiri kumwe mi iseminari ku NYUNDO! Komereza aho!

  • #85

    Mdani (mercredi, 04 janvier 2012 01:37)

    Tumaze kumenya ko abenshi bajyana ari abakunda iraha,igituba cg se imboro.ngo aho baba babibijeje none hari uwavuyeyo arira ngo yararinzwe kuburyo atabonye uko aswera ngo aricuza icyatumye ajyayo!!!!

  • #84

    abacikacumu muri leprofete (mercredi, 04 janvier 2012 01:24)

    bikababivuzeko leprofeti nayo isigaye ikoranan'abacikacumu,

  • #83

    KABALISA (mercredi, 04 janvier 2012 01:08)

    kAGIRE INKURU HARI UMUBINGWA UZI NEZA UWO JUSTIN AMBWIRA KO NAWE ARI UMUCIKACUMU ARIBYO NARUSHAHO KUMUKUNDA RWOSE

  • #82

    Deogratias Karegeya (mercredi, 04 janvier 2012 00:25)

    URAKOZE CYANE KUBERA KO NANJYE MBONA BITANGAJE KUBA HALI ABANTU BAKUZE , BAGOMBYE KWITWA " INARALIBONYE" ALIKO BATABONA , CYANGWA NGO BUMVE. UKULI NI UKO UWAHUNZE BY'UKULI ADAPFA KUGENDA , CYANE CYANE IYO HALI IBIMENYETSO BYEREKANA KO KUJYA MU RWANDA ALI UKWIYAHURA , KERETSE ABABA BAGIJE BASUBIYE MU RUBUGA RABO RWA FPR.
    p.s / Komera nguheruka ku Gisenyi avant 1994 , ubwo twali muli ORINFOR

  • #81

    komera (mercredi, 04 janvier 2012 00:13)

    jye uwampa aho nyuza abanjye bose basigaye mu rwanda ejo bitabaturikirayo bakabaatsemba nkuko badukenje 94
    rata faida wowe ndakwemeye sana

  • #80

    Ingana ururo (mercredi, 04 janvier 2012 00:07)

    Iyi mpamvu yo kuki ntawuyikomozaho kandi ari ukuri gusa gusa
    http://www.orinfor.gov.rw/tvr/videos.php?id=226
    Cyokoze Justin wavuze ukuri ko abanyarwanda benshi bashaka kuza i burayi namerika nanjye ni uko ariiko nzanywe no guhaha ntazanywe ni ubuhunzi erega tujye twemera ko i burayi baturasha amahaho ... si wacu mu rwanda twifuza kujyayo urubyiruko rw'ibihugu byose biri mu nzira yamajyambere byifuza kujyayo ibindi bisigaye ni amagambo ....

  • #79

    MARITINI (mardi, 03 janvier 2012 22:47)

    JUSTIN URI UMUGABO KABISA MINAKUSHUKURU SANA
    INGANZO YAWEE NYIHERUKA MURI ZA 1980 NTAHO YAGIYE KAPISA

  • #78

    GATARAYIHA (mardi, 03 janvier 2012 22:20)

    Basa ndasanga abatutse Justini ari ibihone mu byo yababwiye byose ni iki yababeshye koko uzi ukuntu bamwe bagenda bihishe kuburyo bimenyekana baragarutse cyera!
    aYO MASIHA NIYO BAZAJYA BAHA AMAROZI YOKUTWICA BO KICWA NA MUGIGA

  • #77

    wowe (mardi, 03 janvier 2012 20:33)

    Ibyo yimye abandi ntitwabimwima,kuko ntacyo twaba tumurushije(ntacyo twaba tumukosoyeyeho muri make). Grand witeta k'umubyimba ibyo wandika ni ibyawe achana na michezo atalipa,juu ,kula ni kulipa, wewe ukikula bya mingi,utalipa mingi wewe reka gufatanya kuko urubanza ni rumwe,bataku uriza ni juu ya nini wakati ya kiongozi yako batu mingi barikufaga? Ile jibu siyo yakwako SUBIRI KIDOGO achana na mashariki wewe haw juwe

  • #76

    Tabaro (mardi, 03 janvier 2012 20:29)

    Kuri Kayisire cmment nr 72.Ndagusabye ngo umpe mu magambo make uko Umwami Mazimpaka yavuze ko atazongera kwikora mu nda.Bulya kutamenya amateka y,igihugu na byo ni akaga.Mbaye ngushimiye.Nako yaravuze ngo Singikunda Ukundi.

  • #75

    KURI 71 (mardi, 03 janvier 2012 17:04)

    ICYO NASHATSE KUVUGA SI UKO KAGAME IBYE ARI BYIZA. NAVUZE KO GUHAGURUKA UMUNTU AKUMVA KO UWO ADAKUNDA ABANDI BAGOMBA KUMWANGA NGIBYO IBIGEJEJE URWANDA AHO RURI UBU!KAGAME AFITE POLITIKI YE IKIBI NI UKO ABUZA ABANDI KUGIRA IYABO. NAHO IBYO YIMYE ABANYARWANDA NTITWABIMWIMA NGO TUBE TUMURUSE. URWANDA RUKENEYE ABANTU BABANA N'ABO BADASANGIYE IBITEKEREZO. ICYO NI CYO NGAYA KURUSHAHO IYI NKURU YA FAIDA. KUDAKORA NK'IBYO AKORA SI ICYAHA NAGATO. UWAMUHA UBUTEGETSI YARUSHA KAGAME. NGO UMUNTU ACA MURIHUMYE ABANDI AGATAHA! NI AKUMIRO RWOSE KWANDIKA GUTYO BIRUTWA NO GUCECEKA. UBWO FAIDA ATUYOBOYE KO NUMVA YAZASHYIRAHO GAHUNDA Y'IBIKORWA BYA BURI MUNYARWANDA KUVA ABYUTSE KUGEZA ARYAMYE! IBITEKEREZO BYA FAIDA MBIHAYE I CARITA ITUKURA!

  • #74

    GUCA ABANTU MU RIHUMYE! (mardi, 03 janvier 2012 15:16)

    NSOMYE IYI NKURU YA FAIDA NSANGA ATAZI IBYO AVUGA. UVUYE I BURAYI CYANGWA AMERIKA AGIYE MU RWANDA NGO ABA ACIYE ABANDI MU RIHUMYE. GUTE SE KANDI UMUNTU YIGENGA KU GITI CYE. ESE HARI ABO UMUNTU AGOMBA GUSABA URUHUSHYA KUGIRA NGO AJYE MU RWANDA. MAZE KUJYA MU RWANDA INCURO ESHATU KANDI NTA KIBAZO NAHAGIRIYE, NTA NUWO NABANJE KUBIBWIRA KU MUGABANE MBAMO KUKO ATARI NGOMBWA. GUTAHA MU RWANDA NI UBUSHAKE BW'UMUNTU, NTA MUNTU USHINZWE UNDI. UMUNTU AKORA IBYO UMUTIMANAMA WE UMUBWIRA, APFA KUTAGIRA UWO ABANGAMIRA.ESE HARIHO ISHYIRAHAMWE RY'IMPUNZI KU BURYO IMPUNZI YOSE IGIYE MU RWANDA IGOMBA KUBANZA KUBIMENYESHA ABAYOBOZI B'IRYO SHYIRAHAMWE.FAIDA NTA MUNTU NUMWE USHINZWE URETSE UMURYANGO WAWE. AHUBWO NZASUBIRAYO N'INCURO YA KANE KANDI SINZABANZA KUBIKUMENYESHA. KUKO NTUNSHINZWE.

  • #73

    karinganire (mardi, 03 janvier 2012 14:45)

    wowe #59 ko uvuga ngo muri 1994 hishwe abangana iki? waba uzi amateka y u rwanda mu gihe cya bami? ese abapfuye guhera muri 1990 ko baziraga intambara! abo mugi he cy ubutegetsi bwa cyami bo baziraga iki? ahubwose abicwaga uzi abaribo? tuza rero ntagahora gahanze.

  • #72

    Kayisire (mardi, 03 janvier 2012 14:42)

    Umusizi Gasimba yabivuze neza ISIHA RUSAHUZI...ubusanzwe isiha ni ubwoko bw'imbeba buba mu mwobo igatandukana n'iyo twita ifuku kuko yo ikunda igiparu aho yumvise baseka kuhagwa ni mara moya naho Isiha yo itwara icyo ihuye nacyo cyose...mbese ni akanyamaswa kishimira kuryama mu bintu byaba bifite akamaro cg bitagafite...Na Kagame rero hamwe n'agakipe bafatanyije bakora nk'iyo mbeba...icyifuzo cg icabo ni ukwicara bashushanya uko bagwiza ubutunzi...ari ubutungika ari n'ubudatungika...AMASAMBU N'AMAZU bafite iturufu yo kwirukana umukene aho atuye hose bapfa kuba hari icyo babona habazanira...muzarebe mu Kiyovu asigaye atuye wenyine wagira ngo ni nyakamwe ntawe bavukana...uretse Banki y'igihugu n'urugo na Kiriziya Gatolika yabuze uko avudukana kuko ubwo yabishatse bamubwiye inzira binyuramo asanga atazabona ibisobanura aha USA NA UK Imbere y'undi mugabo bubaha ku mpamvu zikwiye kandi zinyuranye...

    Imishahara ngira ngo koko uwavuze ko umutindi arota icyo akumbuye...umutwa niwe wijyanye inkono ze mu isoko ariko akabona ibyo yifuza bitava mu nkono abumba ati...Uwangira Burugumesitiri,,,Nagenda nsogongera ibigage byose byaje mu isoko ubundi nkarenzaho Avoka n'ibishambusha...Kagame we ubanza yaravugaga ati nimba umukuru w'igihugu...nzahembwa amafaranga n'inyawu itasimbuka,nture aha jyenyine kandi nubaka aho mbona hose hatuma ndushaho kuba umuntu utunze byinshi...nzacecekesha uziha kundebaguzwa no kwibeshya akavuga ibinyerekeye byaba byo cg ari ikinyoma uwo we ntabwo azisazira haba imbere mu gihugu cg inyuma yacyo aho nzajya mbacira urwaho ntawe uzajya aharenga....

    ibyo rero hamwe n'ibindi umuntu atarondora afatanyije n'abidishyi kuko nta kindi bazi kuvuga uretse yego mwidishyi bakamuha amashyi n'aho adakwiye...kuko ubwenge n'ubupfura byashimbujwe igifu bakibagirwa ko UTINZE AZANYAGWA ARI UMUSHUMBA W'INDA...Iyaba bari bazi ubwenge ibyo bavuga bikaba ingiro Kadiafi Ben ali na Mubaraki babaye urugero rwo kwibuka ko UWIBESHYA WESE ARARA AHAZE...NYAMARA BURACYA AGAKANURA AMASO NK'UWABURAYE...

    Nasomye inyandiko zitandukanye...harimo abafite ivogonye ngo bafite ingufu...kandi ejo bazafumbira umunaba nk'abandi bose na ALEGISANDERI W'UMUGEREKI YARAPFUYE DISI kandi ntawarwanaga nka we...abandi bahiga bagenzi babo bababuza icyo batunga...sorera inzu utuyemo...sorera isambu...yewe Uwapfuye yarihuse yagiye atabonye aho umuntu arya undi kandi bose bazapfa kimwe...
    Kwikubira bimaze iki...niba Abadepite barimo kubaza ngo bongererwe imishahara byaba biteye ishozi n'iseseme...iyo bavuga ngo 150 000 byo kwita ku bana babo ese bavutse babanje amaguru ra cg bavukanye amafranga kera igipindi cyari KUVUKANA IMBUTO...70 000 BYO KWAMBARA 100000 MU BINDI YEWE KOKO dEMKARASI IRAHENDA...WAGIRA NGO NIBO BAVUNUKIRA IGIHUGU...ESE MWARIMU BYOSE BIVAHO ...MUGANGA UBABUNGABUNGA NGO MWAGURE IBYO BIFU BIDAHAGA...UWO MUSIRIKARE URINDA UMUTEKANO WANYU NGO MUBONE UKO MURYA IBYANYU N'IBY'ABANDI...birababaje...Mazimpaka wari umusizi n'umusazi yarabivuze...amaze kwikora munda n'andi mafuti...yaricujije ati ...SINGIKUNDA UKUNDI...MANA IRENGANURA ABAYO UMVA UGUTAKAMBA KW'ABBAWE BOSE BARENGANA
    UMWAKA MWIZA KURI MWESE

  • #71

    Nsubize #4 (mardi, 03 janvier 2012 14:36)

    Utangira neza, aliko ukarangiza nabi. Aliko uti:"GUKUNDA IBITEKEREZO BYA POLITIKI BY'UMUNTU RUNAKA NI UBURENGANZIRA BWA BURI WESE UPFA KUBA NTAWE UBANGAMIYE. KUVUGA KO USHYIGIKIYE POLITIKI YA KAGAME NTUBA UCIYE INKA AMABERE!". Nkwibalize: ubona politiki ya Kagame ntawe ibangamiye ? Niba ufite uburenganzira bwo gushyigikira uwo ushatse, ibyo turabyemeranyaho. Aliko umenye ko hali n'uburenganzira bwo kutayishyigikira, ndetse ahubwo bwo kuyirwanya. Ugomba kandi kwemera kubazwa aho iyo politiki iganisha, n'ingaruka zayo. Ngiyo accountability.

  • #70

    @Aimable (mardi, 03 janvier 2012 14:04)

    Aimable am sorry ahubwo nasubizaga @59

  • #69

    kabbagamba (mardi, 03 janvier 2012 14:00)

    Icyo nababwira n'uko n'ubwo hari abataha, abenshi ni inyenzi ziba zarihungijije ubusa zarangiza zikonge zigataha ziyitirira impunzi, mumenye inyenzi zigira amaye menshi nk'ay'inzoka 100% neza neza ntacyo ukuyemo.

  • #68

    A Kamana (mardi, 03 janvier 2012 13:51)

    Sinzi niba hari abasomye inyandiko yanditswe kuri #24
    itabariza uwitwa Nsabiyaremye Gratien ngo washimuswe n'inkotanyi ku gisenyi. Birababaje kandi biteye agahinda aho abaturage basanzwe bahejejwe ku bucakara barahindutse ba mbarubukeye kubera gusa ko banze guhakwa na RPF n'interahamwe zayo. ntabwo akaga kamanutse ibugande imyaka 18 ishize kari gakwiye gukomeza kugeza muri 2012. None abiyita intumwa zako ngo zirongeza amafranga atagira ingano (60%) mu gihe umwarimu urerera igihugu asabirwa kongererwa gusa atageze kuri 2000 ku kwezi atanagura n'ikilo k'isukari yanywa icyumweru kimwe. Enough is enough banyarwanda namwe banyarwandakazi. Uyu mwaka ugire icyo usubiza kubyari byarananiranye umugome ajyanwe aho akwiye, abantu bahumeke.

  • #67

    @Aimable (mardi, 03 janvier 2012 13:48)

    Urimo urasubiza nka Kagame sha!!!!We babajije niba atari we wishe Ingabire I. ati yanyereje amafaranga y'abandi. Nka leta nzima, umuntu agutera ibuye hanyuma wowe ukamushelinga n'imbunda z'ubwoko bwose? Ibyo byo kuvuga ngo murenzeho mwibagirwe ibyahise murebe imbere urimo uroga uretse ko ubwo burozi bwawe ntawe bwafata. Memoire niki sha? Ubwo uzapfa wibagiwe abakurimburiye umuryango? Abishe abatutsi barahanwe ndetse nubu baracyahanwa kereka abo Kagame akingira ikibaba munyungu ze bwite ariko tunakeneye abarimbuye abahutu niba koko ushaka kubaka igihugu kizira umwiryane. Gabanya ubwikunde kuko nukomeza kunva ko ari wowe ubabaye wenyine, ubwonko bwawe nibugufi nku bwa Ibingira na Paul. Naho kurata imabaraga ujye wicecekera ntuzi burya ibihugu biba birwana kandi urambabaje.

    Umva impanuro hano ndakeka akurusha byose: http://rwandinfo.com/kinya/akamasa-kazazimara-kazivukamo/

  • #66

    WARUZIKO? (mardi, 03 janvier 2012 13:47)

    Ese wari uzi icyo UNIHCR bisobanura?

    Umututsi Niyemere Imishyikira Hagatiyabanyarwanda Cyangwa Ruzacakirane.

  • #65

    Kuri Gerardine (mardi, 03 janvier 2012 13:09)

    Uri agaterahamwe kacengewe n'ingengabitekerezo kweli ndakwemeye wafashe amasomo

  • #64

    Gerardine (mardi, 03 janvier 2012 13:03)


    Ibyo gutaha se... Uranteye ! Ngo imbwa yaherekeje shebuja, bugamana imvura nyinshi, imvura yagahita barakomeza, bageze ku mugezi, mu kwambuka imbwa irahikura naho shebuja umwuzure uramutwara... imbwa irumirwa, iti mama se, abagira iyo bajya baragenda.

    Abagira iyo bajya baragenda nyine. Gusa rero, iyo bibahiriye, ok. Ariko iyo bibahindutse, akaga ni aha kari kuko bisa na rwa rugi banyuzagamo abirabura bajyanywe bunyago muri Amerika. Icyo kiryango kinini babasunikiragamo bururukira mu bwato bwabaga burekereje aho ku cyambu ... icyo cyugi rero bacyise "La porte du non retour" ari byo kuvuga ngo "hehe n'ukundi kugaruka, uwakinyuzemo biba birangiye".

    N'abemeye gutaha rero, bakemera kwihesha agaciro, bivuga ngo Gaciro akajya abaciraho, abacisha aho ashaka, ibyo nta kibazo, urwishigishiye ararusoma.
    Mbabazwa gusa n'ubihatiwe nk'uko ruswa ze zimaze gukwirakwizwa mu bihugu byinshi kugeza no muri HCR. Abacyurwa ku ngufu rero ni bo bambabaza kuko baba bavukijwe uburenganzira bwabo.

    Ariko se ni kuki iyo umuntu aguhunze umuhatira gukugaruka impande?

    UMWAKA MUSHYA MUHIRE bana b'u Rwanda aho muri hose !

  • #63

    K.PAUL (mardi, 03 janvier 2012 12:25)

    #59 nguhaye imyaka itatu gusa uzagaruke kuri iyi site wongere urate izo ngufu.

  • #62

    Kuri #57 (mardi, 03 janvier 2012 11:38)

    uti "kuva nabona abahutu iyo mucyaro baba barwaye amavunja" Sinzi impamvu wibagiwe na SIDA nkaho aribo bagiye baha Abagande bari bamaze gufata uRwanda ku ntsizi none bakaba barakongeje iyo SIDA yuzuye igihugu

    Naho amazu yo wabicuritse kuko ahubwo barasenyerwa ku maherere umunsi ku munsi na Padiri ubavugiye mukajugunya mu Gereza
    Wigeze ubona he inzu nibura imwe yubatswe n'iyo ngirwa Leta ngo irubakira abo bahutu ushinyagurira

    Waba uyobewe ukuntu FPR iteza ubukene mu bantu kandi iavangura amako?

    Hera kubadamu bacuruza kudutaro yirirwa iteza ziriya nterahamwe zayo ngo ni lokodifensi,urebe abanyonzi,aba bose ndakeka n'ubwo utasangango abahutu bonyine abenshiiyo Leta urata yaje ibasanga mu gihugu none niyo ibacuza ijoro n'amanywa

    Reba ibikingi (imisozi n'imisozi) byose byikubiwe na Kagame n'abamwungirije na cyane ko bashobora no kubinyaga uwo ari wese bakoresheje amategeko agamije kuryamira bamwe
    urugero: Kwita ahantu aha n'aha ngo ni aha leta bakahambura bari bahasanzwe hagahabwa abandi

    Kugurira rubanda ubutaka kugahato ku no giciro gito cyane kugirago hagurishwe niyo leta kugiciro cyo hejuru cyane n'abandi cyne amasosiyete y'abanyamahanga
    ibi kandi ninako bigenda mu bishanga byari bitunze abaturage kuva kera n'iyi rusahuzi FPR itaraza!

    Reba imisanzu yose idasobanutse iya FARG,FPR abahutu bose bakwa kugahato none ngo barakennye none babigire bate ko ari uko wowe na PFR mubyifuza?


  • #61

    Mk (mardi, 03 janvier 2012 11:34)

    Umuhutu uba mu rwanda yitwa ngwik?Abatutsi=abacitse kwicumu;abatwa=abahejejwe inyuma n'amateka

  • #60

    politic (mardi, 03 janvier 2012 11:21)

    NDISABIRA ABANYARWANDA BAVANDIMWE TWESE HAMWE DUTEKEREZE TUNIBAZE DUTI UBU TWANZE KUBA ABAHUTU ABATUSTI ABATWA TUKABYANGA PE TUKABA ABANYARWANDA BABA NYAPOLITIKI BATAGIRA PROGRAM BATAGIRA GAHUNDA BATAZI ICYEREKEZO BAGANISHAMWO IGIHUGU AKABO NTIKABA GASHOBOSTE ? kuko bose bitwaza amoko tukabatiza umulindi tubyemera MUBITEKEREZEHO.

  • #59

    Kuri Aimable (mardi, 03 janvier 2012 10:47)

    Ariko kweli wagiye ushyira mugaciro?!!!!!! njye nari ndi ikibeho izo mpunzi zijya kuraswa zari zariremeye agahugu mukandi, turazihorera, twababwira gusubira mu ngo zabo bakadutera amabuye, bigera aho kajugujugu ziva congo zikaza kubakorera mobilisation, icyo gihe ndibuka ko ibingira yabegereye ngo abashishikarize gutaha bo bakamutera amabuye yewe namasasu ataretse, ubwo rero urumva iyo uri deplacés mugihugu indani ufite imbunda rwose ujye ushyira mugaciro urumva ikigomba gukorwa. Ikindi kandi ndagusaba ngo urenzeho maze twubake ejo heza umwana wawe n'uwanjye babanamo mumahoro, naho utangiye kubaza ibyo twakubaza niba abo mwishe 94 bo batari abantu, ariko kandi kubera ko kwica byabokamye ntambabazi tubasaba ngo mutongera kwica abantu, ahubwo icyo nkwibutsa ni uko imbaraga zakujyanye iyo uri nubu zikubye inshuro 100 niba upinga uzagerageze urebe. Ngaho gira AMAHORO WENDA WAVA IBUZIMU UKAZA TUKUBAKA AHO GUSENYA.

  • #58

    JK (mardi, 03 janvier 2012 10:45)

    Kubeshya birica kandi iyo bikabije ubona biteye ishozi/isesemi

    ingero:

    1-Shitani yabeshye Eva ngo izo mbuto nimuzirya ntacyo muzaba,ibyo byatuzaniye urupfu rwa buri munsi

    2-Kagame yabeshye isi yose ngo mu Rwanda nta batutsi basigaye mu Rwanda ngo abatutsi ni abo bahunganye bari kumwe,ibyo byari ukugirango byatewe n'uko yari ubuze uko asobanura impamvu yicaga abahutu bo muri Byumba na Ruhengeri no byabyaye Genocide.

    3-Kagame yabeshye ko umugore wa Habyarimana ari we wahanuye indege y'umugabo we ibi ni uguhunga ubutabera mpuzamahanga buri kurimuryoza

    4-Kagame abeshya ko mu Rwanda nta moko arimo kugirango apfukirane ubusumbane bw'amoko bamwe bameze nkawe batabona ko aricyo kibazo nyakuli cy'intambara duhoramo

    5-Kagame abeshya isi yose ko yatowe na million 11 kandi bizwi ko amajwi ya Twagiramungu yatawe mu misarane.

    6- Kubeshya abanyarwanda ko FPR yabohoje/nako yafashe u Rwanda yonyine kandi uruhare runini ari urw'Amerika kunyungu zayo zitari iz'abanyarwanda.

    umuco wo kubeshya utumazeho abantu rero ngo ni siyasa y'inkotanyi/FPR si mwiza na busa ninayo mpamvu mpemuke ndamuke yarabaye nyinshi mu gihugu cyacu kurusha mber hose.

    Indamu mbi rero nta muntu n'umwe w'inyangamugayo wakagombye kuzishimira uretse kumutera isoni no kubyamagana.

    Kandi ntakinyoma gishobora kuramba ubuziraherezo.



    Kandi mu kinyarwanda baravuga ngo

  • #57

    Kuri #56 (mardi, 03 janvier 2012 10:39)

    UTI baricwa namavunja? Ariko wahimbira abantu amakosa weeee! nihe handi wari wumva umuhutu wishwe n'amavunja? kuva nabona abahutu iyo mucyaro baba barwaye amavunja, ahubwo ubunye umuhutu wo mucyaro utarwaye amavunja ngirango ntiyaba yujuje ibyangombwa byo kuba umuhutu. Maze naha ikigali ikikubwira umuhutu wakize amavunja ubona ibirenge bye bimeze nk'amababa y'indege nawe uti FPR ubu niyo yabateje amavunja? ahubwo yarayabakijije atangiye kugabanuka. NONE wowe ubuhunzi burakwishe abari mugihugu bakize amavunja bakira nyakatsi bahabwa inka batari bazi uko amata amera, wenda bamenya ubwiza bw'amata ntibajye bazitema ngo bazirye bo kanyagwa.

  • #56

    Kuri Yohana (mardi, 03 janvier 2012 09:38)

    Data ndabona uvuga usa naho utazi ibyo uvuga cyangwa utekereza ko abo bantu bato batagera no ku bihumbi icumi bikubiye umutungo w'igihugu cyose ari abanyarwanda bose ubu bicwa n'inzara ,amavunja. Abana ntibashobora kujya kw'ishuri(secondaire, university) kubera ubukene bwenda kworeka nyamwinshi. Nawe ngo uravuga. Nako mama ivugire nicyo gihe cyawe. Ariko umenye ko iminsi yose idasa. Kagame n'ingoma ye byoretse igihugu bifite iherezo. Kandi sikure, ejo cyangwa ejo bundi uzaba wirebera. Umwaka mushya ukubere muhire muhire

  • #55

    AIMABLE (mardi, 03 janvier 2012 08:36)


    Muri abo baherutse i Kigali, harimo uwitwa Dr NDUWAYO Leonard uba Paris mu Bufransa.
    Yaje ino ahamara hafi iminsi itatu, asubirayo ntabashije guhura nawe kuko twiganye i Butare akaba n'inshuti. Ababa bamuzi aho iParis se, hari umwanya arimo ashaka ?
    Inyumba Aloyisia ubwo aherutse yaba yaramwijeje iki dore ko ari n'uwiwabo iByumba?

  • #54

    Kimenyi (mardi, 03 janvier 2012 06:41)

    Nsubize Yohana, umaze kwandika.Abanyarwanda baca umugani ngo ntawuyoberwa umwibye, ahubwo ayoberwa aho amuhishe. Mubyukuli, ntamunyarwanda numwe ,utifuza kuba iwabo, cyangwa se nibura ngo ajye kubasura. Ingabire se ntiyaje atashye? ubu abalizwa hehe? Impunzi za Kibeho , ntizaje zitashye,ntiwatubaliza Ibingira aho zili?.....

  • #53

    KURI # 46 - UBUKENE BURANUMA WEEE (mardi, 03 janvier 2012 06:01)

    EUROPE CRISIS Iraza kudukoraho nubundi ntaho twaritwibereye.

    http://www.businessdailyafrica.com/Corporate+News/Key+projects+in+Rwanda+delayed+as+investors+cut+back+on+funding+/-/539550/1298406/-/92vviez/-/

  • #52

    Yohana (mardi, 03 janvier 2012 02:22)

    Dore ibibazo mufite ku buryo mugirira ishyari abitahira kandi atawubabujije:
    1. Abenshi muri mwe mwasize mworetse imbaga
    2. Muri injiji mwirirwa muzerera za burayi na America mushakisha ibiraka byo kwigaragambya, nibura ntabwo mwize ngo mwizere imirimo mu Rwanda kuko abariyo babarusha ikoranabuhanga na kure.
    3. Kubera bwa bujiji navuze haruguru mutekereza ko abanyarwanda haricyo babategerejeho, ko aho muri batahazi cyangwa se batahagera, abashoboye kubona ka ticket muri mwe bazanyarukire kuri za aéroports z'aho ngaho mutuye mwirebere abana b'abanyarwanda bahinjira ariko banahasohoka buri munsi.
    4. Muhangayikishijwe n'ubukene murimo mwifuza gutaha ariko kubera ko intiti muri mwe zitwara taxi, muzi neza ko ata kazi mwazahabona.

    Inama: Nimureke abitahiye batahe mwe muzigumireyo birabareba, mukomeze mwisomere za le prophète n'imivugizi ubwo tuzabonanira mw'ijuri, tuzi abana b'u Rwanda benshi batashye kandi bameze neza ku buryo bagaruka aho ngaho bitemberera baje kurya cash bakoreye, kandi abenshi banahafitiye ubwenegihugu, ureke mwe mwabuze n'ibya ngombwa by'ubuhunzi.

  • #51

    izo ntumwa za rubanda (mardi, 03 janvier 2012 01:48)

    ayo masiha rusahuzi yagiye atora amategeko yo kurya ibya rubanda nawunywe.
    amasiha rusahuruzi iyo akomera umwicanyi ruharwa ahashyi aba yibwira koali bandebayahemba.
    ibyo mwibaga muli congo ntibigihali.
    imiyuntungoyabahutu mwamaze kuyirya,
    kijyana yali yasubiye UG asanga abo bakoranaga urwego rwubujura bagezeho bumurenze.
    None ndabona abo musigaye mucungiraho ali interahamwe.
    mwasabye imbabazi mukihana ko aho mugana tulikuhabona twese!!!










  • #50

    izo ntumwa za rubanda (mardi, 03 janvier 2012 01:31)

    Izontumwa za rubanda niziwumywe nizo zagiye sisinyira anategeko yo kuvoma ibyo umuturage atunze kugeza naho batangiye kwishyuza inzu yibyumba bibili 500000 kumwaka kandi iyo leta ntaruhare yagizemo.
    Aya niyo manama tony blair yagiye abagira aliko ni nayo azabakuraho.
    Umushumba mukuru niwe wavuze uko bajanira inkoni, yewe aza no kwifotoza na m7 baragiye ibyo bisisimba ngo babyita inyambo, iyo urebye amafato yabo uhita ubona ko ali umwuga bakoze mbere. Naho abo bagirwa bacnd ibyabo birabareba sibo bilirwa bakoma amashyi iyo sekibi atuka abo bahagarariye, hali umutekamutwe wabambuye utuzu bali baguze haliya imasaka nonebarahangayitse. bibwira ko gukorera inyenzi byoroshye.

  • #49

    Turabikurikirana (mardi, 03 janvier 2012 01:23)

    Nuko rata #33 urakoze kutubwira icyihishe inyuma ya ziriya ngabo za Kagame zoherejwe ku mupata wa Uganda n'u Rwanda kandi Paul Kagame yari amaze iminsi muli Uganda yongera kunga ubumwe na mugenzi we Kaguta Museveni. Ubwo muli iyo minsi bariho bashaka ukuntu bashyikira igikoresho cyabo Kabila Yozefu kugira ngo nawe abafashe gukomeza kuvoma ubukungu bw'igihugu cy'Abanyekongo, naho ziliya mpapuro za Paul Kagame bavuga ko zibwe igihe yari mu ruzinduko muli Uganda ishobora kuba ali ikinamico yakinwe na bariya bagabo bombi kugira rubanda rurangarire ibyo igihe bo bohereza abasikari muli Congo.

  • #48

    Rwasanyoko (mardi, 03 janvier 2012 01:17)

    Bukuba gace nyoko agashino ukarishe amabya ya so yokeje. Abandi batutsi barivugirako gahunda ariyo kugabanya gahutu wewe wakinyandaro we ukagerekaho nogushinyagura? uriya wita mze yivugiyeko atabonye uburyo bwo kubamara ( impunzi) ariko kwazakora ibishoboka.... sha ndagukeka wowe ufite ikinwa kimeze k'urutuba rwa nyoko NYIRAYUHI rudakunnye nzagusandaza nitwongera guhura.

  • #47

    umunyakuli (mardi, 03 janvier 2012)

    Uyu muhangayiko wose Kagame afite, dore ukomkoka kuli ya NTAMA, yaje ashoreye avuye i Bugande.

    Iyo NTAMA niyo ili kumukoraho, Kuko Kagame yilingiye INTAMA.

    Nawe umuntu watashye mu gihugu, avuye mu mahanga i Bugande, aho kuza yilingiye Imana yamuremye.

    Agatahuka yilingiye INTAMA muli CND.

    Kagame Paul aho gusenga Imana yamuremye, yiyambaje NYABINGI.

    INYENZI INKOTANYI, ziza zivuye i Bugande, zaje zishoreye INTAMA izilimbere, benshi mwarayibonye.

    Mbere yuko abasilikali ba FPR binjira muli CND, iyo NTAMA niyo yinjiye bwa mere CND, Abasilikali ba FPR bahagaze inyuma y'Ikigo cya CND.

    Iyo ntama imaze gusohoka, igarutse hanze, ivuye muli CND munzu imbere.

    Nyuma nibwo Abaslikali ba FPR binjiye muli CND.

    Muli make KAGAME Paul arabandwa.

    Kagame nahore yumve rero, kuko yilingiye INTAMA, aho kwilingira Imana yamuremye.

    Kagame nahore yumve neza, inyungu kwilingira SHITANI.



    Umunyakuli

  • #46

    Mukomerecyane (mardi, 03 janvier 2012 00:35)

    Intumwa za rubanda zikomeje kuganya, ari nako zishaka ibisubizo

    Byanditswe tariki : 2 January 2012 Share

    Intumwa za rubanda imitwe yombi zikomeje kwinubira umushahara zihembwa ngo waba utagihuye n´ibiciro byo ku masoko zihahiraho. Ubu rero urugamba zirimo akaba ari urwo gushaka uburyo agashahara kazo kakwiyongeraho 56%.

    Izi ntumwa ngo kubera icyo kibazo kimaze igihe, byabaye ngombwa ko begekaho imiryango y´inteko zombe maze bakore gahunda nshya y´imishahara ishobora kuzabarokora ingoyi y´umukanda bamazeho igihe maze bayishyikiriza Guverinoma.

    Hagendewe kw’iteka rya rya perezida numero 15/01 ryo kuwa 28/08/2008 rigena imishahara y‘abanyapolitike bakuru b’igihugu, umushahara w‘umudepite ku kwezi ni miliyoni 1.23 yamafaranga y’ u Rwanda avamo n´imisoro. Ibi byiyongeraho ko bicumbikira kandi imodoka n´ubwo basonerwa bariyishyurira.

    N´ubwo bataka ariko ntabwo amarira yabo ashobora kuba ari amwe nab a shebuja, ba Perezida b´Inteko ishinga amategeko imitwe yombi kuko bo bakubye abo bayobora inshuro zigera kuri enye kandi bakagenerwa amacumbi, imodoka ndetse n´ibindi birenze kubo bayobora

    Kugeza ubu ni muto ku rwego rw’abayobozi b‘igihugu. Umushahara w‘abasenateri wiyongera buhoro buhoro. Aya mafaranga na none bayakataho umusoro. Abashingamategeko bigurira imodoka zabo. Kandi nanone biyishyurira ibindi byose nk‘aho kuba.

    Hagati mu mwaka wa 2011, abagize icyumba cy’amategeko bahagariste imirimo. Igitekerezo nyamukuru cyari ugushaka uko bakongera imibereho myiza ya buri munsi. Ku buryo burambuye bakoze gahunda yerekana amafaranga bakoresha ku kwezi nuko basanga muri rusange buri wese akoresha amafaranga 560,000 arenga ku mushahara abona.

    Iyi gahunda yakozwe igendeye ku Intumwa ifite abana batatu: amafaranga yo gukodesha inzu: Frw 250,000 ; frw 50,000 by’amazi, Frw 180,000 yo gutunga umuryango mugihe cy´ukwezi; Frw 150,000 agenda ku bana; Frw 70,000 kumyambaro; frw 100,000 kubindi binyuranye; Frw 20,000 agenewe abashyitsi.

    Abadepite bifuje ko nibura imishahara yazamuka ikagera kuri miliyoni 23,173,152 Frw ahwanye n‘amadorari 38,249y‘ Amerika ku mwaka, hafi miliyoni 2 ku kwezi ugereranije na miliyoni 1.23 basanzwe bahabwa.

    Ibi bivuga ko umudepite umwe asaba kongererwa 56.9% by’umushahara abona ku kwezi. Ngo kandi bakaba babona uyu ari nawo mushahara bashobora guhembwa bakaba sha guhagararana na bagenzi babo bo muri Afurika y´Iburasirazuba.

    Iyi nkuru yanditswe hifashishijwe the chronicles

    Hakuzwumuremyi Joseph

    Umuryango.com