ven.

30

déc.

2011

Kaminuza y’u Rwanda: Abarangije barasaba “kurenganurwa”!


Abanyeshuri bavuga ko uko bashyizwe mu byiciro “harimo akarengane”


 Kaminuza yo ivuga ko ikosa ryabaye ari ukutabamenyesha gahunda nshya kuva mbere hose


 Inama nkuru y’Uburezi: “Iyi gahunda yagombaga gutangira gukurikizwa kaminuza zose zimaze kubumbirwa hamwe”

 

Abanyeshuri barangije amasomo yabo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda uyu mwaka baravuga ko uburyo bushya iyi kaminuza yazanye bwo kubashyira mu byiciro hakurikijwe uko bagiye batsinda buri somo burimo akarengane no kwirengagiza ukuri kw’ibintu.


Abanyeshuri barangije uyu mwaka wa 2011, bashyizwe mu byiciro bitatu hakurikijwe amanota bagiye babona muri buri somo.

Ibi byiciro, birimo icyo hejuru, icyo hagati n’icyo hasi; icyo hagati kikagira ibice bibiri: harimo igice cyo hejuru (upper division) n’igice cyo hasi (Lower division).


Abarangije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda bavuga ko “icyabababaje” ari uburyo bashyirwa mu byiciro hakurikijwe amanota bagiye babona muri buri somo aho kureba uko umunyeshuri yatsinze muri rusange.


Inyadiko yiswe “Rwanda National qualification framework for Higher Education institutions”, yashyizweho umukono mu mwaka wa 2007 n’uwari minisitiri w’Uburezi, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, niyo iteganya ibyiciro by’abanyeshuri barangije amashuri makuru na za kaminuza.


Iyi nyandiko iteganya ko kugira ngo umuntu ajye mu cyiciro cya mbere (First class), agomba kuba byibuze yagize 80% muri kimwe cya kabiri cy’amasomo yose kandi ntagire iryo ajya munsi ya 70%. Umunyeshuri wagize kuva kuri 70% muri kimwe cya kabiri cy’amasomo yose andi ntajye munsi ya 60% ashyirwa mu cyiciro cya kabiri, igice cya mbere (Second class, Upper division) naho uwagize kuva kuri 60% muri kimwe cya kabiri cy’amasomo yose andi ntajye munsi ya 50% ahita ajya mu cyiciro cya kabiri, igice cya kabiri (Second class, lower division). Uwagize isomo agiramo hagati ya 45 na 50% we ahita ajya mu cyiciro cya nyuma.


Nk’urugero, umunyeshuri watsinze amasomo yose afite amanota 72, 73 cyangwa 75 % ahita ajya mu cyiciro cya kabiri mu gice cya mbere (Second class, upper division) mu gihe mugenzi we watsinze amasomo yose afite 78% ariko akagira iryo yagiramo 57% ahita ajya mu cyiciro cya kabiri, igice cya kabiri (Second class, lower division).


Ku bw’abanyeshuri, aka ni akarengane kubera ko bigaragara ko ushobora kuba urusha umuntu amanota ariko akajya mu cyiciro cyo hejuru yawe kubera ko “yagerageje gutsinda amasomo yose”.


“Nujya gusaba buruse ahantu ushaka nko kwikomereza amasomo bazajya bareba kuri dipolome yawe baboneho ko uri mu cyiciro cyo hasi bahite bumva ko amasomo wayatsinzwe”, niko Innocent Muhirwa urangije mu ishami ry’amategeko avuga.


“No ku isoko ry’umurimo naho niko bizaba bimeze”.

Undi munyeshuri utashatse gutangazwa amazina we agira ati: “ku isoko ry’umurimo si twe twenyine duhari. Turi kumwe n’abandi bantu benshi bavuye mu yandi makaminuza. Ntabwo uzarata ‘lower division’ [dipolome y’icyiciro cyo hasi] ukuye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda undi azane ‘distinction’ akuye ahandi- kandi wenda munganya amanota- ngo uzavuge ngo uzerekana icyo ngicyo cyemerwe ngo ni uko wagikuye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda kandi mwarize bimwe”.


”Byanze bikunze abantu bagira ibyiciro ariko iyo ushyizemo kariya kantu [ka lower division], gasubiza umuntu hasi cyane. Wenda niba barashatse gusimbuza ‘systeme’ y’igifaransa icyongereza, ‘distinction’ bakwiye kuyisimbuza ‘first level’ (icyiciro cya mbere), ‘satisfaction’ igasimbuzwa second level (icyiciro cya kabiri) noneho ‘passable’ (pass) igasimbuzwa third level (icyiciro cya gatatu) [ibyo bindi bya ‘lower division’ bakabireka”.


“Icyemezo gifashwe mbere y’igihe”


Noel Niyonsaba, umunyeshuri mu mwaka wa gatatu w’ubukungu we avuga ko ubu buryo bushya budaha amahirwe abahanga; ni ukuvuga ko bubagushamo.

“Ahenshi bagendera kuri average (amanota umuntu yabonye muri rusange ku ijana). urebye nka Kaminuza ya Dar Es Salaam [muri tanzaniya], na KIST (Ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kigali), n’ahandi bose niko babikora. Hano [muri kaminuza nkuru y’u Rwanda] ni ho nabonye bihariye. Ushobora kuba uri umuhanga, utsinda neza ariko wagira ibyago ukagira isomo rimwe utabonamo amanota menshi ugahita ijya mu cyiciro cyo hasi”.


“Niba uvuze ngo umuntu agize 50% mu isomo rimwe, ukirengangiza andi yose yagizemo 90% [ahubwo] ugaha agaciro rya rindi yabonyemo mirongo itanu numva ari ugutesha agaciro ubumenyi bw’umuntu”.


Ariko, Umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda Dr BonFils Safari, avuga ko uburyo bushya bwo gushyira abanyeshuri barangije mu byiciro bujyana na gahunda yatangiye mu mwaka wa 2008 yo kwigisha mu buryo bwa “module”.


Ubu buryo, bwaje busimbura ubwa “credits”, buteganya ko umunyeshuri ari we ufata umwanya munini yiyigisha kurusha igihe yamaranaga n’umwarimu.

 

 

Bamwe mu banyeshuri barangije uyu mwaka batangiranye n’ubu buryo bushya bwo kwiga.

Aba banyeshuri barangije basanga uburyo bwo gushyirwa mu byiciro bukwiye gusuzumwa bundi bushya mbere y’uko bahabwa impamyabumenyi zabo.

Dr Safari yabwiye Radiyo y’abaturage ikorera mukarere ka Huye (RCHUYE), ariko ko ikosa iyi kaminuza yakoze ari uko itasobanuriye abanyeshuri iby’uburyo bwo gushyirwa mu byiciro mbere y’uko bikorwa.

 

Ati: “Ntabwo twabikoze kuri aba bagiye kurangiza ariko abari hasi bo barabyumva. Abarangiza nibo bagiye bagira utubazo two kubyumva kuko tutashoboye kubikora icyo gihe twatangiraga iyo gahunda [yo kwigisha mu buryo bwamodule] kubera ko twitaye ku gusobanurira abarimu cyane kugira ngo bamenye iyi myigishirize mishya n’uburyo bwo gutegura amasomo”.

 

Umuyobozi w’inama nkuru y’Uburezi mu Rwanda (Higher Education Council), Prof Geoffrey Rugege, avuga ko kaminuza y’u Rwanda yihutiye gushyira mu bikorwa iki cyemezo kubera ko ngo cyagombaga gutangira gukurikizwa mu mwaka wa 2012 ubwokaminuza zose za Leta zizaba zimaze guhurizwa hamwe zigakora imwe rukimbi.

Biteganyijwe ko iyi gahunda yo guhuriza hamwe za kaminuza izashyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa cyenda umwaka utaha wa 2012.

 

Prof Rugege yabwiye RCHUYE ko agiye gukurikirana impamvu kaminuza n’amashuri makuru ya Leta bidakoresha uburyo bumwe “mu gushyira abanyeshuri mu byiciro”.

 

“Amabwiriza dutanga muri za Kaminuza, bakwiye kubwira abanyeshuri babo tukabyamamaza; ari abanyeshuri n’abarimu bose bakabimenya. Nizo standards dushaka muri za kaminuza zose, nicyo gituma dufite gauhunda yo guhuriza khamwe za kaminuza zose zigakora imwe kugira ngo bene ibyo bintu binyuranye bitazongera kubaho”

“Ngiye kubikurikirana ndebe igituma batabikora nk’uko andi mashuri abikora”.

 

Jean Pierre Bucyensenge

Igitondo.com

 

 

 

Commentaires : 33
  • #33

    Kanyarwanda (samedi, 31 décembre 2011 16:07)

    Bavandimwe, nge mbona ibi bibazo byarangizwa nuyu mudamu.Namwe mwirebere. N'iyo Hope dusigaranye nahubundi nta change tizapfa tubonye mu nzego zose zigihugu.
    Imana Imufashe kandi imurinde abagome

    http://www.youtube.com/watch?v=Ubrx3-7Q-DM&feature=player_detailpage

  • #32

    baramwiba nyine!!! (samedi, 31 décembre 2011 12:51)

    Perezida Kagame ntiyibwe, hibwe umuganga we- Perezidansi
    Yanditswe kuya 30-12-2011 - Saa 15:33' na Patrick Bigabo


    Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko ibyo itangazamakuru rya Uganda ryatangaje ibitari byo ku iyibwa ry’amadosiye ya Perezida kandi haribwe aya muganga we.

    Ikinyamakuru ‘The Monitor’ cyo muri Uganda cyatangaje muri iki gitondo ko amadosiye atazwi y’abaherekeza Perezida Kagame ndetse harimo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bya Perezida byibwe.

    Makolo yabwiye IGIHE.com ati : “Iyibwa ry’ayo madosiye ryatangajwe ku buryo butari bwo. Amadosiye yibwe ni ibyangombwa by’ubwishingizi bw’imodoka y’umuganga wa Perezida Kagame. Ibyo byangombwa byari bifitwe n’umwe mu bo twari kumwe maze bitwarwa mu kindi gikapu bitewe n’ihanahanamakuru ryabaye rike muri twe, maze tugeze ku ihoteli dutangarizwa ko ayo madosiye yabuze, ariko nyuma yaje kuboneka. Ni akabazo gato rero kari kabaye”.

    Itangazamakuru rya Uganda kandi ryari ryatangaje ko Polisi ya Uganda yari yataye muri yombi batatu bakekwaho kwiba aya madosiye bose bakoraga muri Mweya Safari Lodge iri muri Queen Elizabeth National Park, aho ibyo byabereye. Iyo dosiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kasese yahawe itonde (nimero) 59/25/12/11.

    Uhagarariye Uganda mu Rwanda ; Richard Kabonero yabwiye IGIHE.com ko iby’iyi nkuru yabibonye mu binyamakuru. Ati : “Nasomye inkuru ya The Monitor. Nta kindi kintu mbiziho. Mwaganira na Polisi ya Uganda”.

    Ntitwabashije kuvugana n’umuvugizi wa Polisi ya Uganda Asuman Mugenyi, kuko telefoni ye yari izimije. Nyamara mu ijoro ryacyeye Mugenyi yari yabwiye itangazamakuru rya Uganda ko azabaha amakuru arambuye kuri iyo nkuru.

    Ibi byabaye ubwo Perezida w’u Rwanda n’umuryango we bari mu biruhuko by’iminsi itanu muri Uganda, ari naho bizihirije iminsi mikuru ya Noheli.

    Ubwo yari muri Uganda kandi, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni batangije kumugaragaro imirimo y’iyubakwa ry’umuhanda Mbarara-Katuna-Kigali.

    Uwo muhanda Kigali-Katuna-Mbarara ufite uburebure bwa kilometero 201 muri Koridoro y’Amajyaruguru ihuza ubucuruzi bw’Afurika y’Iburasirazuba n’akarere k’ibiyaga bigari bigahur

  • #31

    KAGAME (samedi, 31 décembre 2011 12:16)

    WATEGEKWA NINJIJI; UKIGISHWA NIJWIJI;NAHO SHA MWARAMABUYE MBA NDOGA CYUZUZO.

  • #30

    akamasa (samedi, 31 décembre 2011 02:35)

    muzafata ifoto ya Kagame na Ministre ushinzwe amashuri mubishyire muri Coffin ebyili(cerceuil) noneho mutangire ikiriro,muzahitemo n,umunsi wo kujya kubahamba,muzabitumenyeshe tuzaza twese kubafasha kubashyingura kandi bizakorwe mu cyubahiro kuko ari abanyacyubahiro bazaba baphuye,muzatubwire irimbi muzabahambamo tuzahahurira

  • #29

    L'ange (samedi, 31 décembre 2011 02:09)

    To all interas muve mubugoryi bwanyu kuko ibyanyu byararangiye kera mutangire undi mwaka muri bazima mumitwe si non....! But if next year i see you again you motherfuckers .....

  • #28

    Tony (samedi, 31 décembre 2011 00:39)

    ubu butegetsi bwarabiteguye byose, wa mugambi wo gukorera igihugu umwaka wose udahembwa (Uburetwa) ugiye gutangira.
    babivuga abantu bali baziko ali ibyi nkotanyi, none dore aba bana batangiye kubizira.

  • #27

    Mundanikure (vendredi, 30 décembre 2011 22:29)


    " Ntaye akanigi kanjye mama yandaze ashaje
    Sinzi aho kazimiriye ndakababura.
    Navuye iwacu nkanigirije, nizihiwe n'abandi babibona
    None aho kazimiriye sinahamenya....."

    Rugamba we... genda twarakugendesheje !

    Iyaba wari ugarutse ngo wongere uduhanure;
    Ngo utubwirire bariya barimo kutuvukiriza abana akanigi k'ubwenge kimeza,
    Ngo wongere ubadutongerere bareke kubabeshyeshya imyambaro y'imirato itazi gufureba ubwenge umwambaro w'ubuhanga buhanitse mu bushorishori bw'amateka ashishoza.

    Umutaama Rugamba agakomeza ati n'imodoka, n'indege, ... byose byose bihagarare ariko mbone akanigi kanjye... KARABIRUTA !

    None ngo Kaminuza????? Iminuje mu ki?

    Peeee ! Akanigi kanyu mwemere bagashishimuze mutahire ibyo bishura?

  • #26

    Tito (vendredi, 30 décembre 2011 22:02)


    Kaminuza yacu ibaye irerero ry'ibigarasha by'ibiragi ! Intego barashyize bayigezeho nyine.
    Habanje gutangwa dipolomi za merci Kagome, none ndebera !

    None se ko icyahoze ari salus populi cyabaye nk'intama ! Nimureke babashorereeeee bababwire ko bagiye kubaroha mu ruzi maze na mwe mubemerere.

    None se ko babacamo ibice bshingiye ku moko mukemera, kandi murarira ngo bitange iki? Mwishyize hamwe ibyo byose byakongera?

  • #25

    Génocide hutu à Kibehe (vendredi, 30 décembre 2011 20:42)

    Reaba iyo video

    http://www.dailymotion.com/video/xbz9k4_les-massacres-de-kibeho_news

  • #24

    MWIGA IKI NIBA MUTARENGANUYE ABABYEYI BANYU (vendredi, 30 décembre 2011 18:25)

    Ce 29/12/2011 a eu lieu à Kigali une réunion dirigée par le premier ministre. Parmi les mesures annoncées figurent celles de taxer tous les propriétaires fonciers ayant des terres de 2 ha (200 m sur 200 m) ou plus. Il en sera de même de toutes les maisons d’habitation sur tout le territoire national.
    Dans ce cadre, un recensement a été opéré dans tout le pays. Cette nouvelle taxe, une de plus, s’inscrit bien dans la politique sournoise, -mais combien criminelle !-, pratiquée par le FPR envers les paysans rwandais.
    Taxe sur les maisons d’habitation
    Il y a peu, plus de 100.000 maisons en paille ont été détruites au Rwanda pour obliger la population à construire des "habitations modernes". Peu de gens ont pu se conformer à cette exigence et sont devenus des « sans-logis ». Comme si cela ne suffisait pas, ceux qui ont ces maisons dites modernes (couvertes de tôles ou de tuiles) sont eux aussi dans le collimateur du pouvoir. Ils devront s’acquitter d’un impôt d’habitation. Il est évident que celui qui ne pourra pas s’en acquitte devra quitter sa maison et devenir lui aussi un « sans-logis ». A terme, dans ces conditions, le citoyen rwandais qui dort à la belle étoile, lui et sa famille, ne pourra qu’être terrassé par la faim et les maladies de toutes sortes et la mort s’en suivra. Le régime de Paul Kagame aura ainsi atteint un de ses objectifs : celle de réduire une partie de la population rwandaise à sa plus simple expression.
    Impôt sur la propriété foncière
    En novembre 2010, Emmanuel Neretse écrivait sur ce site ce qui suit : « Le régime du FPR de Paul Kagame est en train d’effectuer un recensement de toutes les possessions des terres sur tout le territoire national. Ce qui semble en apparence normal. Mais pour les observateurs avertis, il s’agit d’un pas supplémentaire pour que l’élite tutsi venue d’Ouganda puisse mettre la main sur ce qui restait comme biens appartenant aux paysans.
    En effet, après le recensement et l’enregistrement de tous les domaines fonciers, le régime va imposer des redevances aux propriétaires. Les taux seront si exorbitants qu’aucun rwandais moyen ne pourra payer. Il sera donné un délai au-delà duquel la parcelle ou le champ sera vendu aux enchères si les redevances n’étaient pas payées. Devinez qui seront les acquéreurs ? Les riches tutsis venus d’Ouganda qui ont amassé des fortunes en pillant la RDC et en monopolisant toutes les activités commerciales et financières depuis leur conquête du pays. Ainsi la boucle sera bouclée : le paysan rwandais […] sera condamné à ne plus jamais être propriétaire dans un pays qu’il croyait être le sien. Il sera ainsi spolié « légalement » des terres léguées par ses ancêtres pour qu’il comprenne qu’il doit se soumettre aux maîtres qui ont conquis le pays en 1994. [….] La campagne actuelle d’enregistrement des domaines fonciers vise à retirer au menu peuple ce qui lui restait comme biens et qui le liait encore au pays de ses ancêtres, à savoir, la terre. Voici comment une clique de prédateurs sans vergogne peut s’emparer en si peu de temps du pouvoir, de l’avoir et du savoir de tout un pays ».
    L’auteur de l’article avait tout prédit.
    Avec des dirigeants pareils, le peuple rwandais n’est pas au bout de ses peines.
    Jane Mugeni
    29/12/2011

  • #23

    KULI NORBERT (vendredi, 30 décembre 2011 18:07)

    NI BYO KO KO USABYE IMBABAZI AZAZIHABWE! kandi si wowe wenyine wakoze nabi muri kirya gihe, rwose abantu bazi ko hari benshi baregretta, ariko burya umuntu ku giti cye niwe wimenya! niba umutima nama wawe utuje ntacyo ugusaba, ubwo uli mu mahoro! kandi niba hali icyo wicyuza , tinyuka uhaguruke ufatanye n'abandi bose bamaze kumva ko barenganyije abandi maez mwirukane kaliya GATSIKO KA SEKIBI KATEJE INTAMBARA NA GENOCIDE GATUTUTSE BUGANDA, ISI YOSE IMAZE KUKAMENYA IBINYOMA BOSE BARABIMENYE!

  • #22

    Norbert Niyodusenga (vendredi, 30 décembre 2011 17:51)

    Hano mu Rwanda ntibyoroshye. Mbabajwe n'ingufu zanjye nataye muri FPR nkahemukira benshi kandi b'inzirakarengane. Aliko abahutu bajye bamenya ko nabo bahemutse. kuko nkatwe twari dufite ababyeyi b'abahutu n'abatutsi ntabwo twanezezwaga no kwiyoberanya ngo batamenya ko umwe mu babyeyi bacu ari umututsi. Ubwo rero twigiraga abahutu kuri leta ya kera aliko tugakorera inyeshyamba z'inkotanyi tuzi ko zizazana amahoro arita aya Kinani. None dore twarumiwe ubu roho z'abo twicishije zituma tudasinzira. Cyakora ndasaba imbabazi abahutu bose nahemukiye kuko najye nagiraga ngo mboe uko nabaho.

  • #21

    kuli commenti ya mbere (vendredi, 30 décembre 2011 17:45)

    uvuze ukuli ABATUTSI BOSE BIGA HANZE NA BOURSE KUKO NIHO BIGISHA NEZA? BARIYA BIGA MU GIHUGU NI ABASIKIKALI BABA BANEKUZWA DONC NABO UBWABO BAZI KO KWIGA MU GUHUGU NTACYO BIMAZE KUKO IYO BAGIYE GUTANGA AKAZI BHERA KU BIZE HANZE KUKO ABA ARIBO BAFITE MU MUTWEUBUSHOBOZI

  • #20

    umunyakuli (vendredi, 30 décembre 2011 17:42)

    Mwese muzi neza ko iki gihugu kiyoborwa n'Inkandagirabitabo.

    Kagame Paul ntiyigeze yiga, nako bamwe bamwita Senior four(4).

    Inkandagira bitabo ntabwo izi ubulyo umunyeshuli ahangayika, kugirango abone Diplome.

    Inkandagira bitabo Paul Kagame, ntabwo mwamurenganya, kuko ntabwo azi agaciro k’ishuli.

    Mwebwe Abanyeshuli, ni mwebwe muhangayitse cyane, kandi nimwe Rwanda rwejo.

    Mwishyire hamwe, mufatane munda, mufane munda n’Abaturage, dore ko bo abamereye nabi abicisha inzara.

    Muvumbukane Kagame Paul, mumwikize we n’agatsiko ke k’Amabandi bagende ubutazagaruka.

    Mwebwe Rubyiruko, umnsi mwashyize hamwe, mugahagurukira Kagame Paul, azatsindwa agende nk’ifuni iheze.

    Umunyakuli

  • #19

    Comment1 (vendredi, 30 décembre 2011 17:28)

    Wibagiwe ko nta bwoko bukiba mu Rwanda rwacu? uwakubwiye ko ari abahutu ni nde? Ujye mabuso usange ba Ingabire

  • #18

    Zirashya i Paris suite (vendredi, 30 décembre 2011 17:23)

    Perezida Kagame ntiyishimiye uburyo ambasaderi Kabare na Kayumba bamwakiriye mu Bufaransa.

    Aya makimbirane ari hagati y’abayobozi ba ambasade n’abakozi ubwabo, yaje mu gihe na none perezida Kagame atigeze yishimira uburyo abo bayobozi ba ambasade bateguye uruzinduko rwe rwaranzwe n’intege nyishi , aho abatavuga rumwe na Kagame bagaragaje ingufu nyinshi, bituma batamariza perezida Kagame imbere y’amahanga, igikorwa perezida Kagame atigeze yishimira na gato, mu gihe na none ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa yakoresheje amafaranga menshi y’ikirenga, itarashobora no gusobanura, kugeza ubu.

    Ibi bikaba byarabaye na none mu gihe minisitiri Inyumba Aloyisia yari amaze kugaragaza ko atigeze yishimira uburyo ambasade y’u Rwanda yateguye uruzinduko rwe, ubwo yashingaga Maurice Rwambonera gutegura igikorwa cyo kumwakira we n’abandi banyarwanda. Icyaje kubabaza Inyumba ni uko hafi y’abanyarwanda bose bitabiriye amanama ye mu Bufaransa, bagaragazaga ko bari bazanywe no kwinywera inzoga kurusha kumutega amatwi, bikaba byaranageze aho batangira kumukomera.

    Nubwo Olivier Kayumba aregwa ibyaha byinshi ugereranyije na bagenzi be, Leta ya Kagame ntishobora kumukuraho amaboko kubera inyungu ba Gen Karenzi Karake na Col Dan Munyuza, bamukoresha afatanyije na maneko Didier Rugina mu kuneka Ubufaransa , abatavuga rumwe na Kagame nka Dr Rudasingwa Teogene bakunze kwibasira n’ugutuka bakoresheje inyandiko zimusebya bigamije kumwangisha Abanyarwanda .

  • #17

    Zirashya i Paris (vendredi, 30 décembre 2011 17:22)

    TUGERAHO
    Bombori bombori hagati y’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa !


    Maneko Olivier yabaye Ikigirwa Mana mu Ubufaransa kubera kubuneka , akanibasira n' abatavuga rumwe na Kagame!
    Hashize iminsi hanuka urunturuntu hagati y’abakozi ba ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, aho ambasaderi atumvikana n’ushinzwe ba maneko ba Kagame, n’abandi bakozi ba ambasade.
    Uku kutumvikana hagati y’abakozi ba ambasade guturuka kuri maneko wa ambasade, Olivier Kayumba, kubera ko ari we nyirabayazana wo kubiba umwiryane mu bakozi, mu rwego rwo guhishira ubunebwe bwe n’ubusahuzi bw’amafaranga ya ambasade.

    Maneko wa ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa avugwaho ubujura butandakanye kubera kuba ikigirwamana. Amakuru agera ku Umuvugizi akaba yemeza ko uyu maneko akomeje kwiba amafaranga ya ambasade ayahisha hirya no hino, ari na yo aherutse kubakamo inzu mu Rwanda.

    Olivier Kayumba na none aherutse gushinjwa na bagenzi be bakorana ko ubujura n’ubusahuzi bwe butatangiye ejo bundi, ko ahubwo bwatangiye kuva akiri maneko wa ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, mbere gato y’uko yimurirwa mu Bufaransa.

    Ibi bikaba byaraje mu gihe anaregwa kunanirwa gukora akazi ke ko kuneka, ahubwo agahatira abandi bakozi badashinzwe ako kazi, kujya bamunekera abanyarwanda babarizwa hirya no hino muri Diaspora yo mu Burayi.

    Abakozi ba ambasade bararira ayu kwarika kubera uburyo Kayumba Olivier akomeje kubagaraguza agati abafata uko yishakiye, ibi kubera kwigira ikigirwamana muri ambasade.

    Ambasade yirukanye Jean Mukimbiri kubera ko yabareze muri FPR.

    Kubera aya makimbirane yose avugwa hagati y’abakozi, ambasaderi ndetse na maneko Kayumba Olivier, byatumye umusaza witwa Mukimbiri Jean yandika inyandiko ndende, yaregagamo ambasaderi Kabare na maneko Olivier. Mukimbiri akaba yaragaragaje ubujura, imikorere mibi ya ambasaderi, na maneko mukuru, asaba ubunyamabanga bwa FPR ko bwabatabara, bukanakemura icyo kibazo .

    Mukimbiri yandikiye Ubunyamabanga bwa FPR arega maneko Olivier hamwe na ambasaderi Kabare ntiyamenya ko abo yaregeraga nabo ubwabo imikorere yabo idatandukanye cyane n’iy’abayobozi ba ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa. Ibi byatumye ubunyamabanga bukuru bwa FPR busubiza, ahubwo busaba ko Mukimbiri aba ari we ufatirwa ibihano bikomeye, birimo no kwirukanwa ku kazi, kubera ko yatinyutse akanenga ibitagenda neza muri ambasade.

    Mukimbiri Jean yagerageje kwitabaza ba avoka kugirango bamufashe kumurenganura ku iyirukanwa rye ritakurikije amategeko, ariko ntacyo byamumariye kuko ambasaderi Kabare na maneko Olivier Kayumba bamweruriye ko adashobora kugaruka ku kazi kubera uburemere bw’ibyaha yabareze i Kigali, bityo bamuhagarika by’agateganyo mu mpera z’ukwezi kwa 10/2011 kugeza mu kwezi kwa 11/2011, ubwo yahagarikwaga burundu ku kazi ke.

  • #16

    like others (vendredi, 30 décembre 2011 16:14)

    Ahandi bakoresha British system, babara icyo bita GPA(Grade Point average) ni ukuvuga ko bta kuri buri somo kandi rigahabwa uburemere rifite bishingiye ku ma credits rifite n'amanota umunyeshuri yarigizemo. Ibi bituma iyo utsinze amasomo menshi ku buryo bwo hejuru GPA yawe ijya hejuru watsinda menshi ku buryo bwo hasi ikajya hasi. Bakurikije GPA umunyeshuri yagize, Distinction(first class/Hons) ihabwa uwagize 3.4 gusubiza kuri 4.0, uwagize hagati ya 2.7 ariko akaba munsi ya 3.4 agahabwa pass with credit, hanyuma uwagize 2.0 ari munsi ya 2.7 agahabwa pass. uwagize munsi ya 2.0 ntakora graduation agomba gusubiramo amasomo amwe n'amwe kugira ngo azabashe kugira nibura 2.0. Maximum ni GPA ingana na 4.0 , ni ukuvuga ko uyu munyeshuri aba yaragize "A" muri buri somo ryose kuva yatangira kugeza arangiza University. Sinzi iyo System aho mu Rwanda bayikuye ubwo badusobanurira.

  • #15

    # 2 na # 11 (vendredi, 30 décembre 2011 13:49)

    Ndabashimiye kuko musubiza mudatukana.#2 iyo avuga ko ndwaye amaso ni ukuri naho ubwonko bwo sinzi ibibubamo.ubwo ni ukumbabarira.Nkurikije imvugo ya kagame n'agaco k'abicanyi be abanyarwanda ni abatutsi babahezanguni;ibi nibyo bituma ntiyita Umunyarwanda cg ngo mbyite abandi.

    #11 Igisubizo umpaye gifite ireme kandi abumva ukuri babyumvise.Aka karengane kagomba guhagarana.Année 2012,Umwaka wo kurimbura igitugu n'ubusumbane bw'abana b'igihugu uturutse kugasongero .

    Ibyo mwifurizanya imyaka myiza mubihagarike kugeza igihe Mme Ingabire Ba bwana Ntaganda,Mushayidi,... bakiborera muri 1930.

  • #14

    Analyse (vendredi, 30 décembre 2011 11:21)

    Ibi byo guhindagura gahunda mu burezi ntacyo bizagezaho igihugu! Babikora mu rwego rwo gutesha agaciro diplome za bamwe. Ikibitera ni uko abayobozi bo hejuru batize, iryo pfunwe rigatuma bategeka abayobozi"racistes" ba kaminuza guhimba quota zo gutesha amahirwe diplome z'abandi. Ibi nabyo ni ikindi kimenyetso cyo kunanirwa nk'uko Rudasingwa abivuga. Aho gushaka icyagirira abanyagihugu akamaro, umushoferi wasaze kubera kuvangura, kwica no kwikubira atwaye ikimodoka(rwanda), yiruka cyane ariko ntazi iyo ajya! Uhamubajije yaguhitana. Hari abasahuye nka we bica gahoro. Abo ni Gbagbo, Mubarack, Ben ali na Khadaffi uko byabagendekeye birazwi. Mwene wacu we bizagenda gute? La réponse à cette énigme est connue de tout humain rationnel car le ciel est toujours juste comme mon frère l'a dit. En effet Dieu a toujours laissé ces massacreurs comme ils ont vécu!!

  • #13

    Ukuri (vendredi, 30 décembre 2011 10:39)

    Muravuga Iby'amashuli ntimuzi Ubukene buri mu Rwanda! Nibadatabara turaza gushyira. Amafranga yigiriye mu gice kimwe ngo cy'abaharaniye ubwisanzure bw'abanyarwanda. Dore urugero niba mugira ngo ndabeshya, Uzagere NYAGATARE, maze muhagereranye n'ahandi muzanzwe muzi, Amafranga ahari mwagira ngo barayacura, amazu se yo ahari !Aho niho hatuye imiryango myinshi y'abategetsi b'u Rwanda!

  • #12

    Bibayi (vendredi, 30 décembre 2011 10:19)

    Erega si abanyeshuri gusa. Abaturage nabo ntiborohewe. Bagiye kwamburwa amasambu yabo kubera kubura imisoro. Nimwisomerekuri www.musabyimana.net : Rwanda : des taxes sur les propriétés foncières et les maisons d'habitation

  • #11

    ngusubize (vendredi, 30 décembre 2011 08:46)

    Impanvu ubona abahutu gusa muri kaminuza ngo abatutsi n'abatwa bagiye he? Ni uko ibyo bavuga atari byo,ubundi abatutsi nakera ntawababujije kwiga ababishatse barize haba kubwa Kinani kugeza ubungubu.Ariko umenyeko mumyaka ishize abatutsi bigiye hafi rimwe kuko bakoze umupango wo kwohereza abakuze muri pansion yewe n'igihe cyo kuyijyamo kitaruzura neza,abandi babategeka kujya kwiga kuberako poste b'occupa ga zitari zihuye n'ibyo bize abo bose reta yabemereye bource ariko abatutsi bo barimo kurangiza ubwo rero nakubwira iki abahutu binjijwe za kaminuza abatutsi barangije binjira muri ya myanya yari irimo abahutu.Ikindi abatutsi banyanyagijwe hose ku isi ndetse no muri Afrika ukibaza icyo bahunze kikakuyobera aho gu profita ingoma yabo bakiga ahubwo reta ibaha missions zitanabafitiye akamaro.Abandi bishoye mugisoda kibangiza ubwonko ari bato no kuba nyakamwe bitoroshye.

  • #10

    UBWO YARI UGANDA - P.K YIBWE AMA DOCUMENTS!!! (vendredi, 30 décembre 2011 07:23)

    IYI NKURU NYISOMYE KURI : http://www.monitor.co.ug/News/National/-/688334/1297420/-/bfin4yz/-/index.html

    Ariko koko abantu barubahuka: KWIBA PRESIDENT WACU, SI URUKOZA SONI!

  • #9

    UMUHANUZI - 2011-2012 - UPDATE (vendredi, 30 décembre 2011 07:15)

    Ku bwanditsi, Nifuje ko Mwaducishiriza hano Nibura INKURU 10 (SUMMARY) zanyuze hano kandi zikavugwaho byinshi. Bishobotse mwashyiraho n'amaphotos aherekeje Inkuru. Ikindi mwari mukwiye kutumenyesha niba ya $1200 yarabonetse.
    N.B: Binakunze mwadushakira Inkuru Mubona yakagombye kuvugwaho cyane muri 2012(Urugero: Ifungurwa ry'INGABIRE, n'ibindi).

    Fite agatekerezo niba MWADUCISHIRIZAHO AHANTU HOSE PRESIDENT P.KAGAME yagiye muri Uyumwaka wa 2011 nuko YAGENDAGA YAKIRWA N'ABANYARDA yahasangaga. Bibaye byiza mwacishaho Videos zuko byari bimeze. Ingero: CHICAGO, BELGIUM, AUSTRALIE, USA hamwe yari yagiye gutaha amashuli, etc...

    Ikindi Tubifurije UMWAKA MUSHYA MUHIRE, Rwose MUZEMERE MURYAMIRE UBUGI BW'intorezo aho kuryamira ukuli. Bibiliya iti: MUZAMENYA UKULI KANDI UKO KULI NIKO KUZABABATURA.

  • #8

    LE PROPHETE - 2011-2012 (vendredi, 30 décembre 2011 07:13)

    Ku bwanditsi, Nifuje ko Mwaducishiriza hano Nibura INKURU 10 (SUMMARY) zanyuze hano kandi zikavugwaho byinshi. Bishobotse mwashyiraho n'amaphotos aherekeje Inkuru. Ikindi mwari mukwiye kutumenyesha niba ya $1200 yarabonetse.
    N.B: Binakunze mwadushakira Inkuru Mubona yakagombye kuvugwaho cyane muri 2012(Urugero: Ifungurwa ry'INGABIRE, n'ibindi).

    Fite agatekerezo niba MWADUCISHIRIZAHO AHANTU HOSE PRESIDENT P.KAGAME yagiye muri Uyumwaka wa 2011 nuko YAGENDAGA YAKIRWA N'ABANYARDA yahasangaga. Bibaye byiza mwacishaho Videos zuko byari bimeze. Ingero: CHICAGO, BELGIUM, AUSTRALIE, USA hamwe yari yagiye gutaha amashuli, etc...

    Ikindi Tubifurije UMWAKA MUSHYA MUHIRE, Rwose MUZEMERE MURYAMIRE UBUGI BW'intorezo aho kuryamira ukuli. Bibiliya iti: MUZAMENYA UKULI KANDI UKO KULI NIKO KUZABABATURA.

  • #7

    La fin des dictateurs (vendredi, 30 décembre 2011 07:11)

    Kadhafi, c'est fini. Après une farouche résistance de près de six mois, le leader libyen Mouammar Kadhafi est en train de passer, sans aucun doute, ses dernières heures à la tête de son pays. Depuis le dimanche 21 août, les insurgés, sous la bannière du Conseil national de transition (CNT), sont entrés à Tripoli dans une liesse populaire. Ils se sont emparés des endroits stratégiques de la capitale, notamment le siège de la radiotélévision nationale. Têtu, comme tout dictateur digne de ce nom, Kadhafi refuse obstinément de se rendre. Il se terre dans un des bunkers qu'il a construit à l'intérieur de la présidence. Mais jusqu'à quand tiendra-t-il encore le coup ? Mouammar Kadhafi est arrivé au pouvoir un certain 1er septembre 1969 après avoir réussi un coup de force contre le roi Idriss contraint à la fuite. Depuis lors, il a créé dans son pays un état atypique où il trônait comme un " guide ". Sans une réelle constitution, la Libye était gérée sur base des préceptes couchés dans le " Livre Vert ". Cependant, d'aucuns s'accordent à reconnaître que la gestion cartésienne des pétrodollars et la répartition plus ou moins équitable du revenu national ont sensiblement amélioré les conditions des Libyens. Mais le manque de démocratie a provoqué des frustrations, ici et là, parmi certains Libyens qui ont choisi la voie de l'exil. 42 ans après un règne sans partage, Kadhafi aurait dû lire les signes de temps pour comprendre que le printemps maghrébin ne l'épargnerait pas. Ainsi, au lieu de faire la sourde oreille, il aurait dû négocier en douceur son départ pour léguer à sa postérité l'image d'un leader qui est parti sans avoir achevé son œuvre. Malheureusement pour lui, il a décidé d'être humilié comme d'autres dictateurs de son acabit.

    Avant lui, il y a eu cette année Hosni Moubarak, Zinedine ben Ali et Laurent Gbagbo. Tous les trois ont laissé leur poste de manière tristement mémorable. Nous nous souvenons encore des images poignantes d'un Moubarak sur une civière et d'un Laurent Gbagbo en singlet malmené par les militaires pro- Ouattara.

    Bien avant eu il y avait un certain Mobutu Sese Seko qui, après 32 ans d'une cruelle dictature dans l'ex-Zaïre, a dû fuir la capitale Kinshasa pour s'échapper des griffes des "Kadogo" commandés par L-D Kabila et son AFDL. Alors que toutes les voies d'une retraite honorable lui avaient été proposées, l' " Aigle de Kawele " avait rejeté toute négociation. En fin de compte, son régime a été balayé d'un revers de la main le 17 mai 1997, après 6 mois de promenade de santé des Kadogo.

    Face à toutes ces humiliations, force est de se demander pourquoi certains chefs d'Etat africains, qui accèdent pourtant au pouvoir par des voies démocratiques, s'accrochent-ils ainsi farouchement au pouvoir jusqu'à se considérer comme des démiurges ? Une certaine opinion laisse entendre que le pouvoir corrompt l'homme. Mais cela peut-il amener le détenteur du pouvoir à devenir irrationnel jusqu'au point d'être humilié de manière exécrable au lieu d'une retraite dorée ?

    Malheureusement pour les " Africains civilisés ", c'est cette image d'une Afrique dirigée par des insensés qui fait vite le tour du monde, image des enfants au ventre bedonné, affamés et " kwasiorkozés ". La conséquence est que lorsqu'un Africain, même civilisé, se pointe hors du continent, il est vite pris pour un vulgaire personnage qui a fui son continent pour venir vivre dans le paradis. Alors que le continent noir regorge énormément des ressources naturelles qui, si elles étaient bien gérées par les hommes au pouvoir, auraient dû faire de lui (continent) un espace semblable à Eden. C'est tout le contraire qui se produit aujourd'hui parce que depuis les années des indépendances (1960-1961-1962-1963) les systèmes mis en place dans nos pays n'ont conduit qu'à la déliquescence de nos sociétés, alors qu'au même moment les dirigeants s'enrichissent ostentatoirement. Il n'est donc pas surprenant que le ciel qui est toujours juste réserve à tous ces tyrans le sort qu'ils méritent à cause de leurs méfaits.

    Après Kadhafi, à qui le prochain tour ? Il est temps pour les uns et les autres de lire le signe de temps et à changer de fusil d'épaule.

  • #6

    The end of dictators (vendredi, 30 décembre 2011 07:02)

    Gaddafi is finished. After fierce resistance of nearly six months, the Libyan leader Muammar Gaddafi is trying to pass, no doubt, his last hours at the head of his country. Since Sunday, August 21, the insurgents under the banner of the National Transitional Council (CNT), came to Tripoli in jubilation. They seized key locations in the capital, including the headquarters of the national broadcaster. Stubborn as any dictator worthy of the name, Gaddafi stubbornly refused to surrender. He hides in a bunker he built inside the chair. But how long will he still up? Muammar Gaddafi came to power a first in September 1969 after a successful coup against King Idris forced to flee. Since then he has created in his country an unusual state where he sat as a "guide". Without a real constitution, Libya was managed based on the precepts lying in the "Green Book". However, some agree that the management of petrodollars Cartesian and more or less equitable distribution of national income have significantly improved the conditions of the Libyans. But the lack of democracy has led to frustrations here and there, among some Libyans who have chosen the path of exile. 42 years after a reign unchallenged, Gaddafi should have read the signs of time to understand that spring Maghreb did not save. So instead of turning a deaf ear, he should have negotiated a smooth start to bequeath to posterity the image of a leader who left without completing his work. Unfortunately for him, he decided to be humiliated like other dictators of his ilk.

    Before him, there was this year's Hosni Mubarak, Zinedine Ben Ali and Laurent Gbagbo. All three have left their posts so sadly memorable. We still remember the poignant images of Mubarak on a stretcher and a singlet Laurent Gbagbo in abused by the military pro-Ouattara.

    Had long before there was a Mobutu Sese Seko, who after 32 years of a cruel dictatorship in the former Zaire, had to flee the capital Kinshasa to escape the clutches of "Kadogo" led by Kabila and his AFDL. While all routes of an honorable retirement had been proposed, the "Eagle of Kawela" rejected any negotiations. Ultimately, his plan was dismissed out of hand May 17, 1997, after six months of the Kadogo walkover.

    Faced with all these humiliations, it has to ask why some African leaders, however, that access to power by democratic means, they cling bitterly to power up and see themselves as demiurges? Some opinion suggests that power corrupts man. But can that bring the power holder to become irrational to the point of being humiliated so miserable instead of a comfortable retirement?

    Unfortunately for the "African civilization" is the image of an Africa ruled by madmen who made fast around the world, like the children in the stomach belly, starving and "kwasiorkozés". The consequence is that when an African, even civilized, shows up outside the continent, it is quickly mistaken for a vulgar man who fled the mainland to come and live in paradise. While the continent is full of great natural resources which, if properly managed by those in power, should have done it (continent) a place like Eden. Quite the opposite is true today because since the independence (1960-1961-1962-1963) systems in place in our country have led to the decay of our societies, while at the same time enriching the leaders ostentatiously. It is therefore not surprising that the sky is still subject to all just bullies the fate they deserve because of their misdeeds.

    After Gaddafi, who the next round? It is time for each other to read the signs of time and change their tune.

  • #5

    Muyenzi (vendredi, 30 décembre 2011 06:10)

    Ndabona kiberinka y'abanyarwanda kuko bigaragara ko hari ibimenyetso byinshi bigomba kuba imbarutso ya révolution mu gihugu cyacu gusa n'uko aba leaders bagifite ubwoba twagombye kuba tugeze kure kuko niturangara abasajya baratuzanamo amoko kandi abari bari mu Rwanda mbere ya 94 bose badufata kimwe kereka wenda nk'umuryango ufite Afande niwo wonyine ufite icyo urusha iyindi. Happy new year 2012 kubanyarwanda twese.

  • #4

    Bihibindi (vendredi, 30 décembre 2011 05:35)

    Muraho basomyi b'uru rubuga, noheli n'umwaka mushya muhire.
    Ndebye comments mutangiye gukora kuri iyi nyandiko nsanga tukifitemo ibibazo. Nkuyu #1 unanirwa kuvuga kuri iki kibazo ahubwo agashoka mu moko mubona comment ye imaze iki hano? Amazuru muhora murata si asohokamo ikimyira? Mutange ibitekerezo byubaka.
    Ngarutsa kuri iki kibazo cyo muri kaminuza, njye mpita nibaza iyo tujya hakanyobera! Changes za buri munsi kandi zidasobanutse zihora mu rwa Gasabo mubona ari amahoro? Iriya system ya ranking mbona iteye agahinda ariko sinabitindaho iyo nibutseko ari Mujawamariya wabikoze! System ya education yasize nawe ashyizeho ake mu kuyangiza ubwo n'abandi bagomba kuboneraho. Iriya system sinzi niba mubibona neza izagushamo abanyeshuri b'abahanga ahubwo usange ba bandi bo hagati no hasi nibobabyungukiyemo; sinzi niba nta turufu ibyihishe inyuma.
    Inama nagira abayobozi b'igihugu ni ukwitondera changes bagenda binjiza buri munsi mu mibereho y'igihugu kuko ejo nibyo bizakoreshwa mu kwerekanako nta buyobozi buzima twagize. Muribuka mwese uburyo MRND na Habyarimana bagiye bashinjwa gukandamiza abaturage kuberako bababwiraga gucukura imiringoti, animasiyo n'ibindi. Nyamara bimwe muri ibyo byabaga bifite akamaro, ubwo se nk'abantu bahora bahindagura uburyo abantu babayeho nta reasons zigaragara, "change only to change" cyangwa hagamijwe kugushamo abantu amateka azabavuga ngo iki? Byumvuhore agira indirimbo ivuga ngo usize nkuru ki imusozi, mbona abanyarwanda twagatangiye kuyikoraho meditation. Biriya bikorwa muri kaminuza mbona rwose nta gaciro biduhesha kuko bimwe usanga bizanwe n'abantu bagamije kuvangira gahunda z'igihugu no kwangisha abaturage Perezida Kagame, nyamara we ntabishishozeho ngo arebe impact bigira ku buzima bw'abanyarwanda. Kaminuza zo mu Rwanda nizo zigiye kujya zigeragerezwamo umwanda w'ibitekerezo bivuye mu mitwe y'abiyita intiti? URwanda rwabaye nka laboratory ushatse wese ageragerezamo ibitekerezo bye? Stupid ranking system, homosexuality, abortion n'indi myanda yose nitwe turi kubyinjiza muri Africa, why? Niba ari ukumvira cyane abazungu mwaretse tukihesha agaciro nyakuri twemera kugendera ku muco wacu? Amategeko atorwa buri munsi dushyizweho pressure n'abazungu mubona atari urwobo azadufungurira? Abanyarwanda twanyweye amaraso y'abakuze n'abavutse none tugeze naho tugiye kunywa aya za embryons na foetus? It's ashame!

  • #3

    Ste Famille day (vendredi, 30 décembre 2011 05:12)

    Nazareth est l'école où l'on commence à comprendre la vie de Jésus,
    l'école de l'Évangile. Ici on apprend à regarder, à écouter, à méditer et à
    pénétrer la signification, si profonde et si mystérieuse, de cette très
    simple, très humble et très belle manifestation du Fils de Dieu. Peut-être
    apprend-on même insensiblement à l'imiter... Comme nous voudrions redevenir
    enfant et nous remettre à cette école humble et sublime de Nazareth ; comme
    nous voudrions près de Marie recommencer à acquérir la vraie science de la
    vie et la sagesse supérieure des vérités divines !...

          Une leçon de silence d'abord. Que renaisse en nous l'estime du
    silence, cette admirable et indispensable condition de l'esprit, en nous
    qui sommes assaillis par tant de clameurs, de fracas et de cris dans notre
    vie moderne, bruyante et hypersensibilisée. Ô silence de Nazareth,
    enseigne-nous le recueillement, l'intériorité, la disposition à écouter les
    bonnes inspirations et les paroles des vrais maîtres ; enseigne-nous le
    besoin et la valeur des préparations, de l'étude, de la méditation, de la
    vie personnelle et intérieure, de la prière que Dieu seul voit dans le
    secret (Mt 6,6).

          Une leçon de vie familiale. Que Nazareth nous enseigne ce qu'est la
    famille, sa communion d'amour, son austère et simple beauté, son caractère
    sacré et inviolable ; apprenons de Nazareth comment la formation qu'on y
    reçoit est douce et irremplaçable ; apprenons quel est son rôle primordial
    sur le plan social.

          Une leçon de travail. Nazareth, maison du « fils du charpentier » (Mt
    13,55) : c'est ici que nous voudrions comprendre et célébrer la loi sévère
    et rédemptrice du labeur humain ; ici, rétablir la conscience de la
    noblesse du travail ; ici, rappeler que le travail ne peut pas avoir une
    fin en lui-même, mais que sa liberté et sa noblesse lui viennent, en plus
    de sa valeur économique, des valeurs qui le finalisent. Comme nous
    voudrions saluer ici tous les travailleurs du monde entier et leur montrer
    leur grand modèle, leur frère divin, le prophète de toutes leurs justes
    causes, le Christ notre Seigneur.

  • #2

    rwanda (vendredi, 30 décembre 2011 02:38)

    good observation! gusa urwaye amaso kandi ubwonko bwawe bwuzuyemo amoko. uashatse wakwita kubunyarwanda, naho ibindi byagucanganya mba nkuroga!

  • #1

    nsubiza (vendredi, 30 décembre 2011 01:41)

    KO MBONA ARI ABAHUTU GUSA BIGA KAMINUZA ABATUTSI N'ABATWA BO BAGIYE HE KANDI IGIHUGU KIGIZWE N'ABATWA, ABAHUTU N'ABATUTSI?