sam.

24

déc.

2011

NOHERI : Amahoro ya Kristu nasabe mu mitima yacu. Padiri Thomas.

Dukuze Imana Umubyeyi mu byishimo bya Roho
Dukuze Imana Umubyeyi mu byishimo bya Roho

 

Ku  bemera Kristu , Noheli ni umunsi mukuru ushingiye kuri iri banga rikomeye : IMANA YIGIZE UMUNTU ! Hariho benshi bibaza icyo Imana yashakaga kugeraho : ni uko se kuba umuntu ari byiza kurusha kuba umumalayika ? Imana yakunze iki mu muntu ?


Nta gisubizo mfite. Icyakora ingaruka z’iryo hame ry’ukwemera ku myumvire yacu ni nyinshi cyane. Ndibanda kuri imwe muri zo :


I.Agaciro gakomeye Iyomwijuru yashatse guha Muntu


 Hambere aha umuhanga w’umugereki mu byerekeye gutekereza (philosophe) witwa Protagoras (yabayeho hagati ya 490 na 420 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu) yarihoreye ati « L’HOMME EST LA MESURE DE TOUTE CHOSE », ni ukuvuga ngo « Muntu ni we ugena byose, muri iyi si ». Nk’uko amateka abitwereka, hari  abatari bake bakomeje kujya batangaza  ko uyu muhanga yavuze ibidahuye n’ukuri kw’ibintu, nuko ndetse hakabaho n’aberekana ko imvugo nk’iyi ari iy’umupagani utazi ko Iyomwijuru ariyo igena byose! Nyamara umunsi mukuru wa Noheli ushimangira kiriya gitekerezo cya Protagoras, ndetse ukagishyira mu rwego rw’amahame adakuka!


II.« Byose bikorwa n’abantu »


Nkiri umwana muto, hari ibintu byinshi nabonaga nkibwira ko ari amayobera : uko amashanyarazi ateye,  aho imodoka ikura ingufu zo kwiruka, uko indege ipima amatoni menshi ijya mu kirere ntihanantuke, uko umwana asamwa kugeza avutse….


Hari ibyo nemeraga nk’aho ari ubuhanga bwaturutse mu ijuru : icyo data cyangwa mama avuze cyose, icyo umwarimu abwiye abanyeshuri, icyemezo Burugumesitiri afashe, icyo Padiri avuze cyose….


Hari ibyo numvaga ko ari ukuri kudakuka kandi kwahozeho iteka : amategeko igihugu kigenderaho, ibyemezo by’umukuru w’igihugu kabone n’iyo byaba birenganya rubanda….


Aho mariye kuba mukuru :


(1)Naratangaye cyane umunsi namenye ko burya “Byose bikorwa n’abantu”nka njye nawe! Ntihakagire ukubeshya: ibyo tubona hano ku isi byose…byose uko bingana…bikorwa n’abantu. Ababikora kandi kenshi baba bashyize imbere inyungu zabo bwite , babikora babizi neza cyangwa se basa n’abasinziriye !


(2)Rimwe mu mabanga akomeye yavuye mu ijuru nkaba ndyemera n’umutima wanjye wose ni uko : Imana yigize umuntu ! Ibi bikaba bishatse kuvuga ngo : Burya Imana yacu ni Umuntu ! Imana y’umuntu ni undi ! Abantu twese turi Imana. Mbega inkuru nziza !


(3)Ikibazo aho kivukira ni hamwe gusa : Kumenya ko njyewe ndi Imana ni byiza cyane ariko ntibihagije ! Ngomba kumenya kandi nkemera ko ndatuye kuri iyi si njyenyine, ko na mugenzi wanjye ari Imana nkanjye.


(4)Ibyo tubamo hano mu isi ni intambara y’urudaca hagati y’Imana nyinshi, buri Mana ikarwanira kwambura izindi ubumana kugira ngo ibusigarane yonyine, hanyuma ibone uko ihaka izindi Mana!

Nyamara kubera ko twese mu by’ukuri tunganya ububasha(ubumana) , nta we uteze gutsinda burundu urwo rugamba. Tuzahora dushihurana ubuziraherezo ?


III. IBANGA RYA NOHELI 

 

Imana ntizishobora kubana ziticaye ngo zishyikirane : Kuganira no kumvikana , Dia-logue: "Au commencent était le VERBE" (Jn1,1), bishatse kuvuga ngo : inkingi nyakuri, ishingiro ry'amateka y'umukiro w'abantu ni UKUGANIRA ! Kuganira abantu barebana mu maso ni bwo buryo bwonyine bwatanga AMAHORO muri Benekanyarwanda. Gushyira imbere inyungu z’Agatsiko zonyine (=guterana umugongo) nta kindi bishobora kubyara uretse intambara z’urudaca nk'izo tumazemo imyaka myinshi. Umunsi Abanyarwanda bemeye guhindukira bakaganira barebana mu maso (conversion), bakumvikana  ko bose ari Abanyarwanda kimwe, nta nyagupfa nta nyagukira, bagafatanya guhitamo inzira zibanyuze zo kurema no gucunga neza INYUNGU RUSANGE (inyungu zifitiye bose akamaro), batibagiwe no gufata ingamba zo kurengera inyungu z’abantu ku giti cyabo…..uwo munsi bazahimbaze Noheli bizihiwe !


Umwanzuro


Noheli ni umunsi mwiza cyane kuko utwibutsa ko Iyomwijuru yarambitse ibirwanisho hasi, ikaba itagikeneye guhangana na Muntu, ahubwo ikaba yarafashe gahunda yo kumera nka we kugira ngo bakunde bavuge rumwe. Abagifitiye Iyomwijuru umujinya n’urwikekwe bibwira mu mitima yabo ko ihora ibacunga, yandika amakosa bakora hato na hato,  kugira ngo  ibabuze kwiberaho mu mahoro n’umunezero uko babishaka, barayirenganya ! Abayirakarira ngo irabahana ikaboherereza ibyago, barayibeshyera. Ibyo byose bikorwa n’abantu : abantu nibo bafite urufunguzo rw’amahoro basonzeye. Abanyarwanda bashatse amahoro bayagira. Nanone ariko niba bakomeje guhembera umuriro, ntuzabura kubatwika !


Noheli nziza ku Munyarwanda wese,cyane cyane uwumva ko ufitanye ikibazo n’Iyomwijuru: 


Wowe watindahajwe ukaba udafite icyo ugaburira abana,

Wowe uri mu buroko kandi urengana,

Wowe uri mu marira no mu cyunamo kuko wiciwe,

Wowe urara mu mbeho kuko wasenyewe akaruri,

Wowe munyeshuri wicaye kuko Leta yakuvanguye ikanga kugutera inkunga,

Wowe utagira kivurira na kivugira,


Kanguka werekeze umutima ejuru: Si Iyomwijuru yagennye ako KARENGANE ugirirwa, ahubwo byakozwe n’abantu, abo wowe wita abayobozi bawe nibo babigena batyo, kandi abantu nkawe nibo bashobora guhaguruka bakabihindura, nawe ukabaho neza nk’abo ubona bariho neza kandi ntacyo bakurusha….! Ahari abantu ntihagapfe abandi.


Noheri Nziza.

 

Padiri Thomas Nahimana

Uhagarariye Inama y’Ubwanditsi bwa

www.leprophete.fr 

 

Commentaires : 106
  • #106

    @(#105) (jeudi, 29 décembre 2011 20:05)


    Muri ibyo Byanditswe Byera(wowe wita "ibyo ntazi!",muri Matayo itanu,haranditse ngo :
    UZUMIRWA!!!
    Ubu se nanjye nkubwiye ngo :"Ziba!", naba nkurushije iki?Aho sinaba ngaragaje ko nanjye nororewe mu kiraro(étable) kidakuburwa???
    Ikindi kandi,uzibye, ako kayozo kawe gashobora kubozwa n'indurwe y'ibitutsi byuzuyemo!!Ntabwo nkwanga bigeze aho!Ikorongere nugira imana uzahura n'abo mwasangiye umukenke umwe natera undi yikirize,ntabwo najya mu bajiji ntari umujiji!!!
    Uramukeho kandi ugire ijoro ryiza!

    P.S:Ubutaha niwandika uzinyare mu isunzu werekane ko nakwibeshyeho,nibikunanira uzifaje aho kwiha amenyo y'abakwennyi!!

    Rwajekare.

  • #105

    Rwajekare (jeudi, 29 décembre 2011 15:54)

    Niba nabajije nuko nkeneye kumenya, ibyo byanditswe byawe byera uvuga n'ibiki ? Niba ibyo byanditswe byawe ntazi bitakwemerera kumpa igisubizo ndi wowe nabyita ibyumukara.Niba kandi ikibazo nabajije kikunaniye ziba, abo kireba bagisubize. Kandi biranagaragara ko ibyo byo ntazi byawe ukoresha "byera" bitagushyira mu mubare w'abashobora kunsubiza.
    Baravuga ngo nta kihuta nk'uwayobye koko !

    Mbibarize

  • #104

    Rutembesa (jeudi, 29 décembre 2011 12:57)

    Ni igihe cyo gusabira abanyarwanda,ngo Imana yumve iri ahirengeye ho mu ijuru,umuniho banihishwa no kwamburwa utwakabatunze,abana benshi bakaba babuze ibyiringiro by'umugisha,kubwo gukeneshwa n'abakagombye kubaha icyerekezo.

  • #103

    jerome (mercredi, 28 décembre 2011 21:06)

    nagiragango nifurize site web y'interahamwe yigisha abanyarwanda amacakubiri umwaka mushya muhire 2012 aho muri mwahungiye imana izabarinde ibigishe kubana n'abantu
    mureke kuba ibikoko, mwivanemo ubwicanyi, kuberako urwanda rwateye imbere nago dushaka gusubira inyuma, mutuzanamo amacakubiri y'ubwicanyi, dore ko mukunda kumena amaraso kubi. turagirango muzagaruke mu Rwanda rwanyu mwarahindutse, mutakimena amaraso.Mukomere

  • #102

    amamaza (mercredi, 28 décembre 2011 08:34)

    Amahoro aracyenewe mu mitima y'abanyarwanda rwose kuko twaciye kandi turacyaca muri byinshi.

  • #101

    @ MBIBARIZE (#98) (mercredi, 28 décembre 2011 06:21)


    Ese wowe Ibyanditswe Byera bikubwira iki?Bisome urasangamo igisubizo gikwiye maze ureke ibibazo nka bya bindi babarije Yezu mu nkiko za Kayifa niba ari Imana!!!Ndabona utagamije kumenya ahubwo ushaka kugerageza abo ubaza!!!Niba kandi utemera Bibiliya,baza umutima-nama wawe (niba uwugira!) uraguha igisubizo nkeka ko aba bapadiri ushoye mu kigeragezo batakubonera.
    Wiriranwe n' Imana kandi nuyibaza urashira amatsiko.

    Rwajekare.

  • #100

    Ushizimoumu (mardi, 27 décembre 2011 18:33)



    Reka njye mbasetse! Bagitangira kujya bavuga ko ngo nta bwoko buba mu Rwanda, hari umuhungu umwe wambwiye ati ariko abanyarwanda barabeshya ye! Ati buriya Kagame afite ubwoko bwa Bazivamo?

    Nanjye nimumbwire! Imana nisa na Kagame aho ntizanga gusa na Bazivamo bavandimwe ko nayo yagowe! Ndebera Imana nka Bagosora cyangwa Gumisiriza usumbya amenyo isatura!!

    Bavandimwe njye nari kwishima iyo Padiri atubwira ko mw'ijuru wendaho twese tuzasa n'Imana! Naho kw'isi ahangaha Satani yarabigaruriye baranayisa! Ubugome n'imbaraga z'ububi bazirusha Imana, kuko uko namwe mubibona nayo yageze aho itereriyo!

    Muzarebe abicanyi, abagizibanabi BOSE basa ukwabo!Muzahere kuri uriya mugabo w'i Kigali!We si Imana ni Rusufaro.

  • #99

    M.Tereza Nzamwitakuze (mardi, 27 décembre 2011 14:29)


    Padiri Tomasi, ntawe utanga icyo adafite mwana wanjye !
    Reba izi ndurwe z'ibitutsi uyu mwana w'i Rwanda avundereje, maze urebe aho abivanye uburyo hanuka kubera ukuntu haboze ! Arababaje... Maze umusabire ku Mana wiyeguriye, imukize iriya roho mbi, mbisha.
    Na twe abagukunda cyangwa se abagukuriye, turagutera ingabo mu bitugu.

  • #98

    MBIBARIZE (mardi, 27 décembre 2011 14:13)

    Yemwe bahanuzi basaserdoti dukunda, reka mbibarize akabazo mpora nibaza maze umupadiri wese ufite igisubizo akimpe:
    UMUNTU WISHE MUGENZI WE W'UMUNTU, iyo aje gusaba penetensiya, icyo chaha murakimukiza koko ?
    Mbaye nshimiye umupadiri wese uri bumpe igisubizo.

  • #97

    NTAKIRUTIMANA (mardi, 27 décembre 2011 14:05)

    JYENDA WANDAYAWE YU MU PADIRI URIRIRWA UTERA ABAKOBWA AMADA UJYIYE KUBYARA VUBAHA YEWE ABAPADIRI BARABUZE PE KAJYE MU MISUNDI YANYAKO WA MUSENZIWE

  • #96

    RUKOMA (lundi, 26 décembre 2011 17:42)

    Uyu Rukoma izina rye ni Kalibwende Cyprien,atuye mu Katsata i Kigali.Amaze iminsi afunguwe kubera amafr yari yibye muri bank.Ntimutangazwe rero nibyo ababwira.Ntawe utanga icyo adafite.
    Ngo bagiye gusazira mu buhungiro,none se we ko mbona agiye gusaza ari umujura.

  • #95

    akamasa (lundi, 26 décembre 2011 16:09)

    Abantu nkaba ba Rudoma ndabemera cyane kuko bihita bigaragara ko ariko mwarezwe,niko abategetsi banyu babigisha kuzajya muvuga ubwo niba ufite umugore n,abana abo bantu ntibagowe,ahubwo se bazamo ibiki,babana na Papa umeze gutyo,ibi nibyo turi kurwanya,turashaka ko urwanda rwongera kuba urwabanyarwanda bafite umuco,b,abanyabwenge,bakunda igihugu,nawe se uti mufunze,nimutahe hari uwo ubwiriza gukora icyo wowe ushaka ko kiba,utazi ubwenge ashima ubwe,murazi kuyobora!!!!!!!!!

  • #94

    Rudoma (lundi, 26 décembre 2011 14:19)

    Ngaho bahutu mbwa ubwo mwabaye "imana" nimutahe mwa bisimba."imana" zisaziye mubuhungiro, nimwihuture mwambwa mutahe puuuu. Ntambwa nkiyiyita imana ikaba isaziye mubuhungiro iteze amaboko ngo igaburirwe. Izo mana mwahindutse nizo zibafunze umitwe.

  • #93

    JCN reka ububwa! (lundi, 26 décembre 2011 09:54)

    Ubwo se wose watinye no kwivuga, uvuze iki? Niba usangiye ibanga ry'ubusaseridoti na ba Thomasi (wemera abonye) reka kujundika amazi ngo wihishe inyuma ya bwa jcn, nawe utubwie uko ubizi!
    Ikizwi ni uko Imana yaremye umuntu mu ishusho ryayo, ikamuha ububasha n'uburenganzira bwo gutegeka isi, uretse ko Muntu yabyitwayemo nabi, akaba ari yo mpamvu Rurema yemeye kwigomwa ikohereza umwana wayo muri ibyo bisambo kandi Rurema ntiyari iyobewe ko bizamugirira nabi! Ahubwo vuga uti dusabe inema yo gutuza tugaturana, kuko niko bimeze.
    Imana ibahe umugisha kandi ibakomeze mu bihe bikomeye byose turimo kuri iyi si yari nziza ikiremwa tukayihindura kasiha, ikigarasha, .........

  • #92

    HITAMO (lundi, 26 décembre 2011 09:46)

    Dieu s'est fait Homme en fait l'Homme en Dieu! A toi de choisir de'agir en Dieu ou en homme!!!!

  • #91

    muntunkundi (lundi, 26 décembre 2011 07:42)

    umuntu yaba imana yagira, amenye ko ubwigenge , ubwenge cyangwa ubushake yagira, byose bifite aho bigarukira. ni kuri we ubwe!

  • #90

    Kuri JCN (lundi, 26 décembre 2011 05:03)

    Njyewe ndabona bagusubije bihagije kuri ibyo by'ama dogme
    yanyu! Ariko aho intore munyica ni hamwe kabisa!
    Urahanantutse usenya inyandiko ya Padiri Thomas, uranitwaza ngo
    yakoze amakosa mu nyandiko ye!!! Wowe ayo washyize mu gisubizo
    cyawe natwe tuyahereho tugiteshe agaciro? dore ngayo:
    "Bwama, by'ujkuri, ntago, tukire, kugarra" Ngira ngo mwariye
    ibisazi muri twatuzi twanyu???

  • #89

    Don Apollinaire (lundi, 26 décembre 2011 03:58)

    Maze gusoma iyi nyandiko ya Padiri Thomas, nsanga hari abo ishobora kuyobya baramutse badatwaye imvugo iyigize mu buryo bwo kugereranya. Ngira ngo kumva neza iyi nyandiko hari ibintu bitatu tugomba kwiyibutsa:
    1. Padiri Thomas mbere na mbere ni umufilosofe akaba n'umunyamategeko. Burya buri wese 'agorekwa' n'ibyo yiga.
    2. Ahari padiri Thomas yanditse inyandiko ye agamije kugera ku myanzuro yatanze mu musozo w'iyi nyandiko.
    3. Ndabona padiri Thomas atari inyigisho yatangaga. Ni ibitekerezo.

    Dore rero imitego iri muri iyi nyandiko.

    1.Thomas arishimira ko umuntu wese ari Imana ngo ko kandi byose bikorwa n'abantu. Nizere ko Thomas abivuga agamije kumvisha ibyavuzwe n'Abakurambere ba Kiliziya aho bagira bati : "Imana yigize umuntu kugira ngo muntu agende ahinduka imana" (Dieu s'est fait homme pour que l'homme puisse devenir dieu". Imana igumya kuba Imana, umuntu akagumya kuba muntu. icyakora, iyo umuntu yibutse ko yaremwe mu ishusho y'Imana, amaranira ibimushushanya nayo aribyo: Ubwigenge kuri bose, gukoresha ubwenge, no gukoresha ubushake Volonté, intelligeance et liberté). Nabyo kandi uretse kuba ari impano y'Imana, ni Yo ubwayo idufasha kugira icyo tugeraho. Yezu ati "Tutari kumwe ntacyo mwashobora".
    2. Imana yacu si umuntu gusa. Imana yacu ni Imana, ahubwo yohereje Umwana wayo yigira umuntu ariko ataretse ubumana bwe. Yezu ni Imana-muntu. Iyo muntu ashatse kwikura muri kamere ye, ahinduka igikoko. Pascal Blaise ati :"L'homme n'est ni ange ni bete. Qui veut faire l'ange fait la bete". Aha rero ni ho hakomeye, ni naho abitwa les modernistes baguye, ariko na Kiliziya ntiyashobora kubagorora. Les modernistes n'Abanyarumuli (les lumières) ntibari abahakanyi. Ahubwo ubuyobozi bwa Kiliziya y'icyo gihe nibwo butashoboye kujyana n'ibihe. Bwagumye ku myumvire y'isi ya Ptolemé, bucira imanza Cpernic na Galilée. Ubwo buyobozi bwitiranije Bibiliya n'ubumenyi (science), bibyara ubwitandukanye hagati y'imyumvire mishya n'itsimbarara ku matwara ya kera. N'ubu biracyadukurikirana.....Ubuhanga nyakuri ni ukumva ko umuntu ari umuntu, ariko ko isi ifite uyigenga. Uwo ni we ugenga na muntu ubwe.
    3. Ni byo koko Imana si yo iteza akarengane. Ahubwo urenganya abandi aba agaragaje ko atazi n'Imana. Ubundi uwamenye Imana, yumva ko Imana ari umubyeyi wa bose, abantu twese tukaba abavandimwe. Ubundi uretse ibi byateye, abavandimwe bamaranira kuzamukana aho guhirikana.
    Noheli nziza.

  • #88

    @John (#70) (lundi, 26 décembre 2011 03:07)


    Yee?Ngo uri "umunya sciences" ukaba usobanura Imana bene aka kageni?
    Nahoze nigaya ubuswa bwa "kilayiki",none mbonye murayiki w'umuhanga muri théologie!!!
    Genda Padiri J.C.N uramunkomeshereje kabisa!!!Niba ashaka kujya kuri "page" akwiye gusubira mu iseminari!!!
    Komera komera ntugasitare!!!

    Rwajekare.

  • #87

    @ (#68) (lundi, 26 décembre 2011 02:45)


    Ndagushimiye Muvandimwe kunyifuriza ibyiza,kandi nanjye ndakwifuriza guherekeza uyu mwaka no gutangira utaha mu munezero,Uwiteka aguhunde imigisha ,ndetse n'abo ukunda bose ibagereho!!
    Naho abantuka bo rwose nta gihunga bantera kandi ntibateze kungamburuza!Umukecuru Nyirarunyonga baramubajije bati:"ariko Nyirarunyonga kuki wendwa n'abakwe bawe?Maze nawe arabasubiza ati:"None se ucyenze rimwe hari ubwo aba akimaze?Mubareke banyende, burya mba mboshya ngo nzabone uko mbatina!!"
    N'aba bantuka rero,bandekere burya batuma ndushaho gukotana(ariko bitari bya bindi bya "Arapiyefu!"),kandi mpora nizeye ko hari umunsi uzagera tugasabana!
    -Sinabaveba kuko nzi neza ikibibatera!
    -Sinabasubiza kuko ntacyo naba mbarushije.
    Burya iyo umuntu agututse ntumusubize,ukamusuzugura ukikomereza urugendo,iyo atawuneye arisuzuma, akibwira ati "umenya ndi ikibwa!!!".Ariko iyo yarenze ihaniro,ibyo kwicuza ntibiba bikimukundira.Uwo tumufata nka Muzimugamba kandi azahora ari igitotsi mu muryango wacu(abanyarwanda).Ntaho tuzamuta kuko ibyaye ikiboze irakirigata,n'ubwo icyari kuruta ari uko batavuka!Ngo iyo akabi kitumiye mu birori ukicaza nk'akeza!!
    Ngaho nawe ukomeze ugire ubuzima buzira umuze.

    Rwajekare.

  • #86

    Imana yaremeye iki Umuntu? (lundi, 26 décembre 2011 02:10)

    Bavandimwe,nagiraga ngo nibarize ikibazo kindemereye.Icyo kibazo ni iki?KUKI IMANA YAREMYE UMUNTU?MU BYUKURI YARIGAMIJE IKI?
    Murakoze

  • #85

    John (lundi, 26 décembre 2011 02:04)

    Murakoze #73 (Kwizera) na #74.

    Rwose mujye mufata Bible maze musabe umwuka wera kubayobora, muzagera ku kuri.

    Abanyamadini bafite inyungu mu kuguheza mu mwijima, uretse ko ubu abenshi basigaye nabo ari abaswa (nk'uyu JCN cg se uyu #81 urimo gupfundikanya, acurikiranya ibintu).

    Wibuke igihe batwikaga Bible, aho umuturage atari yemerewe kuyisoma. N'ubu ni ko bimeze uretse byahinduye isura. Agatsinda bagira ibyo bita ngo ni "amabanga" !!!!

    Urajya i Roma ugasangayo amabanga,za biliotheque z'ibanga zitagerwamo,....! wajya mu bapadiri hasi nabo ugasanga ngo bafitanye ibanga...!!! Kubera iki ibintu by' Imana bigomba kubamo amabanga ?????

    Rwose nihagire unsubiza iki kibazo nakuze nibaza kugera n'uyu munsi ! kubera iki "ibanga"??????

  • #84

    TURI IMANA (lundi, 26 décembre 2011 02:02)

    Nshimiye Padiri Thomas wagereageje kudusobanurira neza ukuntu turi Imana. Kandi koko nibyo.Ikica abantu nkuriya #81 ni uguhurahura theories aho ngaho nkuko asutse ibilatini n'ibindi byo ntazi......ariko yananiwe kuvuga nawe icyo yemera .Ibi rero birababaza cyane wagirango yafashe mu mutwe ibintu gusa.Ameze nka ba bapadiri b'abaswa ubaza ikibazo bakagusubiza ngo emera,ngo faith.Ibi sibyo.Tugomba kumenya ko twaremwe mu ishusho ry'Imana docn turi Imana.Yezu yatujemo,abyarwa ni umuntu kugirango Imana igaragaze ko dusa nayo.Umuntuwese burya ni Imana.Wabihakana wagira ute uri Imana.Gusa nuko usanga twirata ubumana bwacu tukabukoresha ibyo ntazi ngo:kwica abandi,kuroga,gupyinagaza abandi nkuko Kagame ubona yabigenje.
    Wibuke ibi ngibi:DIEU CREA L'HOMME A SON IMAGE,ET A L'IMAGE DE DIEU IL LE CREA.
    Uli Imana wabishaka utabishaka.Iyaba turushaho gukoresha ubumana bwacu turema ibyiza gusa aho gukora ibibi.Usanga mu kurema kwacu,usanga mugukoresha ubumana bwacu,twirata cyane,tugapfusha ubusa ubwo bumana nyamara tubukoresheje neza iyi si dutuyeho yahinduka paradizo.
    Murakoze

  • #83

    Alma (lundi, 26 décembre 2011 01:47)

    Oya murabeshya, uyu wiyita JCN ni Padiri Ubald. Ubald niwe ufite umutima waritswe n'icyaha n'ubwonko (reason) wagirango buracuritse kuburyo Pholosophiya na Katholica dogma bitabasha gukwirwamo !

  • #82

    Kuri #81 (lundi, 26 décembre 2011 01:36)

    Ndabona woweho hari icyo uvuze gifite aho cyerekeza ! Ariko se ko usenye gusa wubatse iki ? Wowe se ushyigikiye iki ?

    Wowe wumva bisobanura iki ririya jambo ryiza wanditse ngo " muri Kristu Dieu n'est plus un transcendant absolu, il est aussi immanant, present dans notre vie!" uretse kwikundira ama theories atagize aho ahuriye n'ubuzima bwacu bwa none, hari ahandi se nyine uzabona uwo Kristu immanant uretse muri wowe nanjye ? Kereka niba ushaka kumbwira ko yiryamira muri Tabernacle akaba ariho dukwiye kumusanga !

    Kuvuga ko turi "le temple de l'Esprit" se bishaka kuvuga iki kindi ? Uri Imana, byange ubikunde, niko biri ! Bihuje n'iyobakamana rya gikirisitu ! Nunyereka iyo Mana ikurimo itandukanye nawe, uzaba ungiriye neza !

    Gira Noheli nziza !

  • #81

    Thomas's liberal approach of the doctrine of incarnation (dimanche, 25 décembre 2011 23:16)

    Kuri Padri Thomas,
    Maze gusoma inkuru yawe! Ndakubahira ibitekerezo byawe ariko ibyinshi ntitubisangiye. Ntabwo ngendera kuri dogmatica cyangwa se theologia! Ahubwo ndagirango ugere kuri logical reasoning isanzwe, maze nkwerekeko ton interpretation de la doctrine de l'incarnation yifitemo inenge! Iyo ndenge ntayindi ni uko ari interpretation yifashishwa kenshi na " political secularism", nayo ifite amateka kandi abantu bagwamo kuburyo bworoshye cyane, kubera ukuntu ati attirant! Ntibyantangaza rero ko ufata iyo approach, cyane cyane niba usoma Gauchet, Vernant, Ferry, n'abandi!!!
    Icya mbere interpretation yawe yubakiye kuri "modern liberalism". Iyi interpretation itangirana na Avenement de la modernité ( 16th century), ariko cyane cyane ikaba ifatira kuri reforme protestante. Mu rwego rw'ibitekerezo yahemberewe cyane n'abafilosofe nka ba Descartes, Kant,kugera mu mutima wa German Idealim! Mbese muri make ubwo bavaga kuri ' I believe therefore I am" bakagana kuri' I think therefore I am". Nibwo rero batangiraga bati "Sapere Aude" ( ose penser), aba ba filosofe batangira kugaragaza ko MUNTU ARIWE UGENGA BYOSE, ko Imana ya muntu ari sa raison ( Kant) , birakomeza aho bagiraga bati iyo Mana ntayibaho ahubwo twarayishe, ni ukuvuga ngo twayisimbuje ubushobozi bwacu! (Reba Nietzche's Ûbermensch!
    Iyi rero niyo tendance yaje kutugeza aho tugeze aha muri Modernité na post-modernité, aho abantu bakora nk'aho Imana itabaho kuko ngo bumva bazi byose, aho religion itakivugwa in "Public place", ahubwo bagashaka uko yaba une affaire personnelle. Aha nureba Marcel Gauchet (Desenchantement du Monde) uzabona aho ton approche de l'incarnation ihurira n'iyi approach mbona idashobora kugira aho igeza abantu uretse kuba dans un monde desenchanté, où Dieu est un absolu transcendant qui n'a rien à voir avec le monde ( Immanence). Kandi ngirango uzi neza ko le plus grand pilier de la signification de l'Incarnation ari uko muri Kristu Dieu n'est plus un transcendant absolu, il est aussi immanant, present dans notre vie!

    Aha kandi ni naho ton approach ya doctrine de la création ihita ifatira tendances liberales. Byumvikane ko ntarwanya liberté ariko iyo bibaye liberalism, ni ukuvuga ko bigendana na relativism religieux ntashyigikira na gato! Uti turi Imana! Oya! Wenda turi ' utumana' cyangwa ' imana" avec petit ' i' niba icyo ushaka kuvuga ari ubumana twifitemo! Kimwe mubyo modern liberalism igenderaho isenya amadini ni ukumvisha abantu ko " bashoboye byose"! Simbyanze, ariko ujye ureba igihishe inyuma y'ibi' Ni ukuvuga ngo ou bien c'est toi ou c'est rien. Consequences:Imana ntibaho! Niba inabaho ntaho mpuriye nayo! Ibi bigakurikirwa na individualism total, n'ibindi ntatindaho!!

    Muri make ton approach de l'incarnation reflete les tendances liberales modernes! Je les respecte mais je ne les soutient pas car ils interpretent l'incarnation à partir d'un point de vue totalement exterieur ( political interpretation of the doctrine of incarnation)
    Ngaho komera!!

  • #80

    Rushita (dimanche, 25 décembre 2011 23:12)

    Ariko se mwa bantu b`Imana mwe,uriya wiyita padiri JNC niwe koko ? Niba ari na padiri nkuko abyivugira ni umuswa kabombo !! Umupadiri utazi ka philosophie koko abaho ??Wagira ngo yibera mu mvuzo z`urwagwa ndakabura Musinga !!!

  • #79

    loukanikos (dimanche, 25 décembre 2011 22:00)

    Padiri Nsengiyunva Emile azira amagambo yavugiye muri missa ya noheli umwaka ushize. Iyo usomye proces verbal yurubanza rwe urumirwa. Aha nkaba nibaza niba koko amagambo yavuze ariwe mu padiri wenyine wayavuze mu rwanda,abandi bapadiri bo bakora iki? Uyu rero wari umunsi anniversaire wo kwibuka ubutwari yagize. Qui prend le relais?

  • #78

    Kuli Padiri JNC (dimanche, 25 décembre 2011)

    Jyewe navuze kenshi ko uyu mu patiri ari umuswa, none dore na bagenzi be barabyivugiye. Ndagushimiye patiri JNC ko ugerageje gukosora mugenzi wawe. Ntukangwe na baliya bakwanjamye kulibo Nahimana yabaye imana yabo, bityo kugaya imyandikire ye cg imitekerereze ye biba icyaha gikomeye.

    Gira Noheli nziza Abbé JNC!

  • #77

    Mukomerecyane (dimanche, 25 décembre 2011 21:41)

    Ariko JEAN C N, jya uva hasi sha ugere kw'igufa ry'ibigaragara:Ntuzi ko se Kristu ari Mukuru wacu mwa, niba tumwemeye?Ntuzi ko se Umu-kristu ari undi Kristu(Alter Kristo)?Wize ryari mwa?Ko philosophie na ka theologie kawe gaciriritse?Turi Imana,dusa nayo, igihe cyose twemeye ibyo itubwira kandi tukabikurikiza, mbese aka wa mugani ngo "Isuku igira isoko".Turwa mu cyaha koko k'inkomoko iyo dushaka kwikuza tugashaka gusimbura icyari kiriho.Ngicyo icyaha cya Adam na Eva, ngicyo ikituranga kuko twatse gusa n'Imana mu Butatu butagatifu bwayo buragwa n'ubusabane n'urukundo ruhambaye.Turi Imana nyine nitubasha kugera kuri ubwo bumwe Imana yacu yaduhishuriye mu ishusho ry'Umwana wayo Yezu Kristu turimo twizihiza uyu munsi iyo sabukuru y'urukundo rw'Imana rwigaragarije abantu, rugamije kubasubiza mu gitekerezo-ngiro cyangwa nshingiro ry'iremwa rya Muntu:Tureme umuntu mu ishusho ryayo.Reka ndekere aho, umenya kwigisha uyu mupadri ari uguta inyuma ya Huye.Ariko, Gira Noheli nziza, ndetse n'umwakamushya muhire.

  • #76

    @75 (dimanche, 25 décembre 2011 21:23)

    Erega ba Luther King ni benshi, uriya mu padiri rero Imana niyo imuzi ntawundi! Ahubwo musabe Imana ntazagwemo! Kiliziya ya none ni agacurama ntibakibuka gufata ibyemezo ngo Kagame atabaca imitwe!

  • #75

    loukanikos (dimanche, 25 décembre 2011 21:01)

    Ntimwamenyera amakuru y'umupadiri wafunzwe azira ko yamaganye abasenyera abandi?
    -Ese arasurwa nk'abandi bagororwa bafungiye kurwanya akarengane?
    -Ese abayobozi ba kiliziya gatolika mu rwanda hari icyo bakoze/bakora/bateganya gukora mu kurenganura mugenzi wabo wazize kuzuza inshingano ze?
    -Ese kuri iyi noheli hari igikorwa special cyakozwe mu rwego rwo kumusabira no kumukomeza mu maherere arimo?
    -Ko kiliziya gatolika yashyizwe mu majwi mu kwifatanya n'ubutegetsi bwica abaturage muri genocide, kuki ubu idafatiraho ngo yerekane ko iri mu ruhande rwabarenganywa?
    ++reka ndekere aho nta go nazinduwe no kunaniza amaso n'ubwonko bwanyu. Noheli nziza n'umwaka mushya muhire kuri padiri w'intwali nye ndagusabira.

  • #74

    John uri umugabo ! (dimanche, 25 décembre 2011 20:19)

    Umbaye kure mba ngukoze mu ntoki !

    Gusa ndabona padiri Thomas yakomereza aho akajya atuvunguriraho buri cyumweru ku mabanga twari twarahishwe! Nuko John na we akamwunganira....tukabyungukiramo !

    Naho padiri JNC ndabona ari nyakwipfira Imana imuhe iruhuko ridashira !

  • #73

    Kwizera (dimanche, 25 décembre 2011 19:59)

    A toi John,

    Merci indéfinement pour ton raisonnement si riche en information.

  • #72

    PADRI JCN NI IKIBWA (dimanche, 25 décembre 2011 19:57)

    Padri witwa JCN: Ni Jean Chrysostome Nsengiyumva.Uyu mupadiri aba mu iseminari nto ya Rwesero muri Diocese ya Byumba.Uyu mupadiri arangwa n'amatiku mesnhi yo kwiyemera gusa kandi mu byukuri ni umuswa.Ejobundi yabajije Recteur wa Seminari ngo ko atabaza FPR abantu bishe abihayimana bababaga ku Rwesero;Recteur agira ubwoba,ati ibi ntabwo byashoboka.None reba ibyo arimo.Uyu muntu ntashobora gutekereza ng agire ka diplomacie.Kandi ubu mbabwira hariya i Cyarwa hafi yo ku Rwesero hari umukobwa yateye inda,igiye kuvuka muri iyi minsi kandi uyu mukobwa ni umuhinzi;none yatangiye kugira ibibazo ko bashobora kumufunga dore ko uyu mukobwa afite imyaka 17 gusa.Mbese padiri ujya gusambana na mineurs aho kureba ahubwo icyaziteza imbere uwo Padiri ni muntu ki.
    None ngo Thomas Nahimana yanditse nabi.Genda Padri JCN uri ikibwa.Jya wirwa mu bituba bya mineuers gusa ariko uzavanamo icyirukanka.

  • #71

    Mbonabihita (dimanche, 25 décembre 2011 16:57)

    Padri Tomasi na Fortunatus.
    Twese abumva uruhari rukomeye mufite muli iyi ntambara yo kurwanira demokrasi isesuye n'ubutabera mu gihugu cyacu, tubifuriye Noheli Nziza n'Umwaka Mushya Muhire.

  • #70

    John (dimanche, 25 décembre 2011 16:56)

    @#52 Padiri JCN

    Padiri JCN, rwose ubanza haba hari ikindi upfa na Padiri Thomas cyangwa se ukaba ufite imyumvire migufi muri thewologiya ya Catholika.

    Ibyo Thomas avuga ni ukuri, ahubwo abanyamadini mugira ikintu cyo gushaka guheza abayoboke mu rujijo kugirango bazahore babirukaho babashakishaho uko kuri kandi abenshi muri mwe muba mutanagufite.

    Ibyo rero Thomas avuga hano, arimo arahishura kumwe muri uko kuri. Wowe urimo kumwikoma ariko nyamara umuntu yasesengura neza agasanga ahubwo urimo no kumwunganira
    Urugero: uragira uti “…tubishobozwa n’ISHUSHO ryayo twaremanywe nayo…”
    Ese kuremanwa “ISHUSHO” ry’Imana bivuga iki? Ese ni ukuvuga ko ari ishusho physique, isura, amaboko, amaguru, amatwi, amazuru (amagufi cg amaremare)…???? Aha hantu kuki mutajya muhadusobanurira iyo mutwigisha ahubwo mwahagera mukavuga no ni "IYOBERA RITAGATIFU" ?? None ubonye Padiri Thomas abikomojeho utangiye kumwikoma ngo arimo guhunga ukuri !!! Vuga uti ahubwo arimo aramena ayo amabanga uvuga musangiye…!

    Nyamara dore ahubwo igisubizo cy’ukuri: Ntabwo Imana ifite isura, amaboko amaguru nk'iby'abantu, ahubwo kuvuga ko twaremwe mu ishusho ryayo (nk’uko nawe wabikomojeho) ni ukubera ko natwe dufite zimwe muri “attributes/characteristics” z’iyo Mana yaturemye.

    Urugero rumwe: Umuntu kubera ko yaremwe na Rurema, afite ububasha bwo kurema ( creation ), rwose reba iruhande rwawe urahabona ibintu byinshi byaremwe na muntu kandi ibi biracyakomeza uko Imana igenda irahishurira -muntu ubumenyi buruseho uko evolution ye (igenda ijya mbere) imwemerera kwakira no kumva ubwo bumenyi bushya.

    Ongera urebe iruhande rwawe nanone urahabona “situations” zaremwe n’abantu. Urugero: ubukene n’akarengane kari muri uru Rwanda ubigereranye n’ubukire, ububasha,igitugu n’ubudahangarwa bwa bamwe muri uru Rwanda.

    Kugirango ubyumve neza, gereranya Nyarutarama na Rwamapara, wongere ufate umushahara wa mwalimu=120,000 RwF uwugereranye n’umushahara wa w’umutechnicien wo muri RDB=876,324 RwF bombi bafite A0 bavanye ULK. N’ibindi n’ibindi nawe utayobewe twe twihitiyemo ko bibera hano iwacu...

    Nkiri aho kandi, ntiwirengagize ububasha muntu afite bwo gukomeza gahunda y’Imana yo kurema (ibi bizwi cyane n’abagore batwise, bakabyara bagaheka bakonsa, uuzaganire nabo bakumenere ibanga... )

    Padiri JCN, ibi byose nibyo Padiri Thomas akubwira ngo “BYOSE BIKORWA N’ABANTU” wowe ahubwo ukamwikoma ngo....

    Ikindi nacyo ngirango ngukosoreho ni aho uvuga ngo “...icyaha cy'inkomoko muntu yahaniwe, cyabaye icyo gushaka kwisumbukuruza, ngo tukire ubumenyi ndetse n'ubushobozi bw'iyaturemye….” Ibi sibyo rwose.

    Adam na Eve bahaniwe ko bumviye Lucifer, kandi bari babibujijwe. Gushukwa kwabo byatangiye mbere gato, igihe bemera gutandukanda, Adamu agasinzira, Eve akazerera muri Eden wenyine kandi Imana yari yababwiye ngo “ntimugatane”

    Ibi wowe uvuga hano sicyo rero -muntu yahaniwe, ibi byo kwisumbukuruza ahubwo byabereye mu ijuru hagati y’Imana na Lucifer.
    Gusa mu by’ukuri, igihe bariya bantu bombi(Adam/Eve) bemera kumvira Lucifer, bahise bafata uruhande mu ntambara yari itangiye hagati y’Imana na Lucifer ari nayo mpamvu Padiri Thomas akubwira kuri point-4 ngo: “…Ibyo tubamo hano mu isi ni intambara y’urudaca hagati y’Imana nyinshi, buri Mana ikarwanira kwambura izindi ubumana kugira ngo ibusigarane yonyine, hanyuma ibone uko ihaka izindi Mana!”
    Gukosora ibi, nibyo byatumye Yezu (le Verbe) yigira umuntu akaza ku isi.

    Ndangije ngira nti: abanyamadini mukomeje kwicisha umwuma n’inzara ku bushake abo Yezu yabaragije. Njye ntekereza ariko ko hari igihe kizagera tukegera ukuri kurushaho kandi mwe mutabigizemo uruhare. Mukomeze mwihishe muri ibyo bikanzu byanyu by’umweru twebwe scientists turimo turakora amanywa n’ijoro tugeze kure, umunsi twabashije kuvumbura “the missing matter” (read: antimatter) hari ibinyoma byanyu bimwe bizasenyuka nka Yeruzalemu muri ya myaka ya za 70 Yezu amaze akanya gato aciyeho.

    Noheli nziza kuri wowe Padiri JCN n’abayemera bose

  • #69

    akamasa (dimanche, 25 décembre 2011 16:30)

    Wowe #64,mu bintu uvuze ntacyo numvisemo gusa icyo mbona ni uko ugamuje gutuka Padiri Nahimana,ntabwo ugaragaje ikosa yashyize mu nyandiko ye,ngo barakwigishije ngo Kagame ni shitani Imana igiye kumurwanya none se aho babeshye ni he?nawe se ntiwibonera aho ageze kandi nta ntambara ibaye,nta muntu utabona ko Kagame yari yiteguye ko hazabaho ibitero bimurwanya noneho nawe aritegura karahava ingabo n,izo ntore ze arazambika ariko urugamba agiye kurutsindwa atarwanye ni nde ubikoze?ni wowe cg ni Rugira,hari uwari uziko aho azajya ajya hose bazamuha impundu nka zimwe za Bihehe,none se ko numvise uvuze i Gashusha kuki ukiriho kandi uzi ukuntu bitari byoroshye none se uremeza ko utazapfa!!menya ko umuntu wese agira igihe cye,ariko igihe akiliho afite uburenganzira abwo kubaho mu mahoro nta totezwa,Kagame n,agatsiko kiwe baratoteza abanyagihugu bashaka iki!!bo se ntibazapfa,harya ngo arashaka kurengera ubwoko bwe ni umuhanga pe!!ntabona ko yatangiye kumera imvi ntaho aragera,bagiye gusiga umugani gusa,ikindi nabonye wihaye gusobanura ibintu bitumvikana ngo Imana ntabwo yaremye umuntu mu ishusho ryayo,cg urashaka guhimba idini ryawe rizagira indi Mana,icyo nakubwira va kuri Padiri ntiwongere kugira icyo umuvugaho kibi cg ushinge urubuga rwawe tuzarebe ibyo uzajya wandika.Noheli nziza ku banyarwanda mwese cyane cyane mwe muharanira ukuri,mwe mukorera Imana na bagenzi banyu.Imana ibahezagire.

  • #68

    Kuri Rwajekare (dimanche, 25 décembre 2011 15:32)

    Rwajekare nkwifulije noheli nziza! Nubwo tudahuje ibyifuzo byacu byose (nkuko twigeze kubiganiraho) nifatanije nawe m'ukwamagana abantu bagutuka hano k'urubuga. Wongere ugire umunsi muhire wa Noheli.

    Imana ibane nawe!

  • #67

    abanyarwanda (dimanche, 25 décembre 2011 15:31)

    noheli ninza,kubanyarwanda bose, abakunzi b'amahoro mwese Imana ibane namwe, agaciro (kagame) nawe kandi ikugereho, igusigire igitekerezo cyo guha abanyarwanda bose amahoro.

  • #66

    @56, 60 & 61 (dimanche, 25 décembre 2011 15:25)

    Imana ibababarire kuko mutazi ibyo muvuga.
    Nyagasani Yezu nabane natwe
    A. JCN

  • #65

    @ All INTORE! (dimanche, 25 décembre 2011 14:58)

    Ibi BITORE biba birogombwa mu biki!
    Mwigize abahanga muri byoseee...!
    Uvuze akarengane mugirira abantu (abahutu + abandi banze kwemera ibinyoma byanyu) mutera hejuru ngo ari guteranya abahutu n'abatutsi! Mubona ayo MANJWE yanyu ngo ni POLITIQUE azabageza he!

    Mukanguke!
    Mujye muzirikana ko Imana yanga akarengane!

  • #64

    Kuri Nahimana (dimanche, 25 décembre 2011 14:16)

    Sha Nahimana nako Nahabantu Imana ikugirire imbabazi. Ngo abantu nabo n'Imana sha ukiyita Padiri ntasoni? Imana kuba yahindutse umuntu ntabwo bivuze ngo umuntu yahinduka Imana.
    So yarakubyaye wowe ntabwo wamubyara ahubwo wabyara Nahashitani. Bibiliya iravuga ngo Imana nimwe kandi yanga abayiyitirira cyangwa abantu banga ibindi biremwa mu mwanya wayo. Bibiliya iravuga iti Imana igira ishyari iyo Abesirayeri baramyaga Bayeri none abantu baramye abandi bantu wakigoryi we. N'ubundi ariko hari abapadiri batubwiraga i Kashusha ho muri Zaire/Congo ngo Kagame ni shitani Imana igiye kumurwanya maze twebwe ubwoko bwayo dutahe mu cyubahiro abacu bakaba barashiriye Tingi Tingi. Uzakurikiza ibyawe azaba ari igikenya. Imana ikubabarire cyangwa uzashake abakuramya dore wahindutse "Imana".
    Uti Imana "Imana ntizishobora kubana ziticaye ngo zishyikirane" ngaho wrize ubu Padiri da! Abandi Padiri batwigisha kurwanya ibishuko bya shitani wowe ngo Imana zirashyikirana kuki Imana idashyikirana na Shitani ngo abantu bagire amahoro. Nahabantu uwivanga ibisazi byawe n'Ivangiri!!

  • #63

    Ibyabanyagitugu byasuwibemo no muburayi byahageze (dimanche, 25 décembre 2011 13:52)

    http://news.yahoo.com/thousands-gather-protests-russia-113323914.html

  • #62

    Noheli nziza kuri twese (dimanche, 25 décembre 2011 13:47)

    Wowe wanditse commentaire numero 32, ibyowanditse biguhame. Tuzi ko hari abantu bitiza ubwoko kugira ngo babone uburyo bwo kuvuga amagambo atubaka. nifuza ko Imana yagufasha kumva ko abahutu n'abatutsi ndetse n'abatwa bose bangana imbere yayo. Uzapanga kwica undi Rurema izamukanira urumukwiye. Abakomeza kuvutsa abandi amahoro bazarebe film-documentaire MOBUTU LE ROI DU ZAIRE. Message ya Padiri Thomas idufashe gusobanukirwa ko tugomba kubaka u Rwanda twese twibonamo.

    Noheli nziza kuri twese!

  • #61

    @ Padiri JNC (dimanche, 25 décembre 2011 13:22)

    None ko mfite impungenge ko uzayobya abakirisitu niba utumva ibyo Padiri Thomas avuga.Amashuri make mfite mu Iyobokamana anyemerera kugukekaho ubuswa.

    Noheli nziza

  • #60

    @ 52 (dimanche, 25 décembre 2011 12:49)

    Ibyo uvuga birumvikana kuko na Padiri ndemeza ko yandika ko muntu ari Imana yarazi ko bitarumvikana neza.Impamvu ni nyinshi cyane cyane ko hari ukuri utabwira abajegajega m'ukwemera.Mbese ubwiye umwana muto ko 3-5=-2 yaguseka kuko mwalimu yamubwiye ko bidashoboha.Imyumvire yacu yo mu kibeho ntiyagombye kutubera inzitizi yo kwemera ukuri.

    Noheri nziza

  • #59

    Raissa Ujeneza avugana na Ann Garrisson (dimanche, 25 décembre 2011)

    http://sfbayview.com/2011/rwanda-victoire-ingabires-daughter-calls-for-world-pressure-on-kagame/?utm_source=feedburner&utm_medium=feed&utm_campaign=Feed%3A+sfbayview+%28San+Francisco+Bay+View%29

  • #58

    Alleluae!!!Amen (dimanche, 25 décembre 2011 09:25)

    Noheli ibisingizo mu Ijuru, Noheli urumuri ruratangaje. Zuba rirashe yaje muri twe, nidushimire uwo Mwami utuzaniye ibyishimo n’ubutabera nk’uko Zaburi ya 97 ibitubwira. “Matongo ya Yeruzalemu nimuhanike murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we agacungura Yeruzalemu”. Aya akaba ari amagambo ya Izayi, utugaragariza agakiza k’Imana yacu yaje muri twe, Imana yohereje Umwana wayo we buranga bw’ikuzo rye n’ishusho rya kamere yayo nk’uko umuhanuzi Izayi akomeza abitubwira, ngo aze abane natwe kandi atumenyeshe se.
    Uwo ni We wariho kandi wahozeho, yabanaga n’Imana kandi akaba Imana. Ni We byose bikesha kubaho kandi ni We rumuri rw’abantu nk’uko Ivanjiri ya Yohani ibitwibutsa. Umunsi wa Noheli utume twakira uwo Mwami kugira ngo aduhindure abana b’Imana kandi duhabwe kubusendere bwe, tugirirwe ubuntu bugeretse k’ubundi.

    1. Noheli, umunsi w’ibyishimo.
    Imana nihabwe ikuzo mu bushorishori bw’ijuru kuko yasuye umuryango wayo kandi ikawucungura. Nitwishime tunezerwe kuko icuraburindi ryari ritugose tubonye uza kuridukiza. Noheli ni umunsi w’ibyishimo, tutishimira na none kurya neza, kunywa no gufuraha gusa, ahubwo twishimira ineza ya Nyagasani kuri twebwe b’abanyabyaha. Tubikesha iki kukira ngo Umwami w’isi n’ijuru yicishe bugufi maze aze aturane natwe?
    Nitwishime kuko Imana yaduhisemo ikatugira ibitangaza igihe yemeye kwigira ubusabusa mu nda ya Bikira Mariya. Iri ni iyobera rikomeye ry’ukwemera, uyu ni umugisha w’igisagirane rimwe na rimwe twibagirwa. Iyi Noheli nibe Noheli y’ibyishimo no gutanga amahoro. Mu ngo zacu kuri uyu munsi dusakazemo amahoro n’ibyishimo.

    2. Noheli, umunsi wo kudashyamirana
    Twirinde gushyamirana, guhera uyu munsi tugire imyumvire mishya kandi ikwiye. Ntibe Noheli yo kuvuzanya amahiri ndetse n’amabuye, ntibe Noheli yo gucirana mu maso n’agasuzuguro. Niba hari n’abo twatukaga tuti: “Baragashira barimbuke, bashirire ikuzimu ari bazima, kuko ubugome bwagandiye iwabo”(Zaburi ya 55), tubicikeho. Noheli ibe umunsi wo kwirinda gutekerereza abandi no kubishyiramo tuvuga tuti “Ni abagira nabi bayobye bakiri mu nda ya ba nyina, bakaba n’abanyabinyoma barindagiye bakivuka.”(Zaburi 58,4-6). Niba hari uwo dufitanye ikibazo, twirinde kumubangamira uyu munsi maze na we yumve Noheli.

    Noheli itume tuba abanyamugisha kandi dutange umugisha. Nitwige kubana neza n’abavandimwe bacu, Noheli nitubere iyo kuyoboka Umwami w’amahoro waje atugana. Uwo mwana w’amahoro watuvukiye aratubwiza Zaburi ya 63,4-5 agira ati: “Rubanda mwese nimwiringire Uhoraho igihe cyose, mumubwire ikibari k’umutima, kuko ari We buhungiro bwacu twese” Zab 62,8-9, ari ubwanjye ari n’ubwawe.

    3. Noheli, umunsi wo kwita ku bana

    “Mwana wanjye, umutima wawe nurangwaho ubuhanga, nanjye uwanjye uzishima, kandi nzanezerwa cyane umunwa wawe nuvuga amagambo aboneye. Umutima wawe ntukagirire ishyari abanyabyaha, ahubwo ujye uhora utinya Uhoraho kuko bucyana ayandi, hakazaza igihe uzabona ko icyizere cyawe atari imfabusa.”(Imigani 23,15-18). Uyu ni umunsi wo guha impanuro nk’izi abana bacu.Yezu wavutse yigize umwana, ababyeyi be bamurera neza kugira ngo azakurane ubwenge n’ubushishozi.Noheli isigire ababyeyi kumenya no kwita ku bana babo, kandi babahe ingero nziza.

  • #57

    Mariana (dimanche, 25 décembre 2011 08:59)

    Ndishimye kuri iyi nkuru ya padiri thomas imfashije kumva noheli. Ndamusaba ko buri cyumweru yajya agerageza kuduha ijambo ry'Imana, ndabona nabyo bishobora kumurikira abanyarwanda.