mer.

21

déc.

2011

ARUSHA: Ngirumpatse na Karemera bakatiwe igihano cyo gufungwa burundu.

Haburanaga MRND cyangwa abantu ku giti cyabo? Muzambwirire abacamanza ba TPIR ko icyaha ari gatozi ! Ntimugire ubwoba, Repubulika ya 4, izasubira muri izi manza zose , abarenganye barenganurwe!
Haburanaga MRND cyangwa abantu ku giti cyabo? Muzambwirire abacamanza ba TPIR ko icyaha ari gatozi ! Ntimugire ubwoba, Repubulika ya 4, izasubira muri izi manza zose , abarenganye barenganurwe!

 

 

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzaniya rwakatiye Matayo Ngirumpatse wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ishyaka rya MDR na Edouard Karemera wari umwungirije igihano cyo gufungwa ubuzima bwose basigaje ku isi.


Aba bagabo bombi bakatiwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2011, nyuma yo guhamwa no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.


Urubanza rwa Ngirumpatse rwatangijwe mu 2003 ariko rukomeza gutinzwa n’ubuzima bwe butari bwifashe neza.


N’ubwo aba bagabo bombi bakatiwe iki gihano, bo bireguraga bavuga ko batigeze na rimwe batanga amabwiriza yo kwica abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.


Ngirumpatse Mathieu yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari mu mwaka w’1939 ; yatawe muri yombi muri Kamena 1998 mu gihugu cya Mali, ahita yoherezwa Arusha mu rukiko rwa TPIR.


Naho Karemera w’imyaka 60 we yavukiye muri Komini Mabanza mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, atabwa muri yombi muri Kamena 1998 mu gihugu cya Togo, iburanishwa rye rya mbere rikaba ryarabaye tariki 19 Nzeli 2005.


Uru rukiko rufashe iki cyemezo mu gihe mu minsi ishize rwahanishije Théoneste Bagosora igihano cyo gufungwa imyaka 35, kugeza ubu abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza impamvu yahanishijwe iki igihano kandi afatwa nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Aba bo bakaba bagiye gufungwa burundu.

 

Mimi Rachel Mukandayisenga

Igihe.com

 

Commentaires : 63
  • #63

    MUDAHERANWA (jeudi, 13 mars 2014 17:30)


    Dore inkuru navanye kuri Forum internet , maze gusobanuza rero bambwiye ko ari uwari major Hanyurwimana Epiphane. Ngo aba bamuzi ntibyabatangaje.

    Le corbeau démasqué à Rennes
    Amakuru aturutse i Rennes ho mu Bufransa,aratumenyesha ko muri iyiminsi bamaze kuvumbura "un corbeau d'origine rwandaise", wari umaze igihe abiba umwuka mubi mubanyarwanda, ashaka no kubacisha umutwe
    Icyo Cyiyone ( corbeau) ngo kimaze iminsi gitegura inyandiko ziteye ubwobwa mw'izina ry'abacikacumu na ibuka france, hanyuma kikazohereza ( par fax)kubakoresha (employeurs) ba bagenzi be b'abahutu.

    Muri izo nyandiko yohereje handitsemo ko we n'abagenzi ari abatutsi batuye i Rennes kandi bababajwe no kubona abo bahutu bari en liberté, bafite akazi kandi bagombye kuba bari muri prison ngo bakoze genocide
    Abanyeshuri b'abanyarwanda batuye i
    Rennes bakimara kubimenya, barumiwe, kandi birababaza kubona bitirirwa ibyo batakoze. Barahagurutse bashaka kumenya ukuri, dore ko ubusanzwe bibanira n'abandi banyarwanda ntamwiryane nta n'ivangura.

    Yewe babajije na Ibuka France, ibabwira ko atariyo yabikoze ko ahubwo nimenya umuntu wakoresheje sigles zayo, izamujyana mu nkiko.

    Abo bana b'abanyeshuri rero bari bafite impungenge nyinshi kuko hagati aho icyo Cyiyone cyakwizaga hose ko aba bikoze ari abatutsi hamwe n'intore ziri i Rennes, n'abandi bibumbiye muri association ARB Twisange y'i Rennes. Kikongera kigaca inyuma kikihererena bamwe mu batutsi kikabatera ubwoba ko abahutu babamereye nabi.
    Yewe hari abana batutsikazi bagiye kwishingana munzego z'ubutegetsi, kubera ibyo uwo mugabo yakwizaga! Umuriro rero aba arawucanye, atangira kwigamba ko ashobora kwuwuzimya, ubwo rero yarayobotswe karahava! Muramyumva.


    None rero bimaze kumenyekana, inzego zibishinzwe zaraperereje, zisanga aho izo fax zohererejwe hari camera de surveillance. Bareba amashusho, basanga icyo Cyiyone ari umugabo w'umunyarwanda, w'umuhutu,ngo wize kandi akaba yari muntwaramiheto zikomeye kwa Habyarimana. Ni akumiro pe!

    Uwo mugabo rero niba ari uko yakoraga mu Rwanda muri 94, birumvikana ko ntawarokotse aho yari ari.

    Ukuri kuragaragaye rero, turizera ko urwikekane rurangiye mu bana b'abanyarwanda.
    Imitima isubire mugitereko, intore zihamirize, abanyeshuri biruhutse, umubano mu bana b'u rwanda usagambe.
    Uwo mugabo rero agomba kumenya ko guteranya no guhemuka nyamara ari bibi.
    Ababikurikirana hafi bemeza ko icyo cyiyone kizabiryozwa na benshi cyahemukiye, ngo dore ko atari ubwambere gikorera amanyanganya abitwa ngo nibene wabo b'abahutu.
    Agahuru k'imbwa karahiye, tubitega amaso!

    Joel Musoni

  • #62

    narumiwe (lundi, 26 décembre 2011 19:29)

    NUKURI ABA BAGABO NABANDI BAMAZE GUKATIRWA UZABA UREBA KO BATARENGANA. KAGAME MUHAYE 2 ANS NGO ABE AHEHA AYANYUMA KUGIRANGO ATAZAMWUMIRA MUKIBUNO

  • #61

    MAZARAHISHIRA (samedi, 24 décembre 2011 23:47)


    Kuli N° 60,

    Iby’ejo bibara ab’ejo.

    Muli twese nta mucamanza utulimo. Turapfa ubusa. Nibakulikize amategeko y’umukino w’Ubutabera mpuzamahanga ya TPIR nk’uko Zigiranyirazo n’abandi bayakulikije. Bajulire.

    Bo ubwabo bivugira ko bemera TPIR cyane. Bo ubwabo bivugiye ijambo baranalisinya ko bafitiye icyizere cyose TPIR. Uzasome neza ijambo ly’umwanzuro wa Karemera n’uwa Ngirumpatse, bivugiye kumugaragaro. Bo ubwabo balivugira ko bizeye 100 % TPIR kandi ko bishyize mu maboko y’ubushishozi byayo. Ubwo se mwe muli mu maki? Mwe muravuga ngo ntimwemera TPIR. Ngo ntimuyizeye. Nimwe se muburana? Nyamara banyirubwite bo balivugira ko bemera cyane TPIR kandi ko bayizeye. Ubwo se twemere mwebwe cyangwa bo?

    Nibajulire. Ahasigaye tubitege amaso. Niba barengana bazatsinda. Aliko bitonde bategure neza urubanza. Uru rusaku rwanyu ntacyo rubamaliye. Ahubwo ruratuma abantu babyibazaho cyane! Muratuburanira se twebwe dushoboye iki? Muragirango tubamalire iki? Erega n’abandi bababajwe n’abantu babo Interahamwe zamaliye ku icumu n’impinja zabo zajugunywe muli WC. Urubanza rero ruzarangilira mu bujulire. Ntiruzacibwa kuli Internet. Kuli Internet muracurangira abahetsi. Ubu se twese twese twemeje kuli Internet ko barengana, byabamo uwuhe muti ? Iyi ni propaganda. Kandi iyo ibintu bitangiye kugaragaramo propaganda abantu barabyishisha.

  • #60

    abo bagabo (samedi, 24 décembre 2011 22:52)

    Abo bagabo bararengana rwose kandi muzabibona bidatinze

  • #59

    SEBAHIRE (vendredi, 23 décembre 2011 19:07)


    Umva rero mwa Bantu mwe mukirwanira ishyaka Karemera na Ngirumpatse, dore inama isumba izindi. Natwe dufite abantu bacu baboreye mu magereza yo hilya no hino, i Mwendo, i Tare, i Kigali, ku Kibuye, n’ahandi n’ahandi, kandi bali bazi ko ngo bafanatiza Karemera na Ngirumpatse. Bapfanye Karemera na Ngirumpatse, bali barashyizemo ibyizere byabo byose. None barangilije ubuterahamwe bwabo mu magereza. Natwe kandi baratubabaje. Aliko kandi kulya ni ukwishyura.

    Dore rero inama isumba izindi. Nimushake kopi z’imanza za Karemera na Ngirumpatse. Muzige neza cyane. Mukore imyanzuro. Muyibahe. Maze mubafashe bajulire. Ibihangange byo kuli iyi Si, rwose, birarengana. Rwose ntacyo bapfa nabyo. Ntibinabitayeho. Zigiranyirazo baliya bose bageraga imbere bose bagakoma yombi, si nguliya alidegembya. Ubwo se we kuki bitamutikuyeho. Nimwige neza dosiye nk’uko Zigiranyirazo na Rwamakuba n’abandi babigenje. Ni muve mu manyembwa. Mukore ibintu bya kigabo nka Rwamakuba watsinze adasakuje, cyangwa nka padiri Athanase Seromba watsinzwe kigabo adasajije imigeli.

    Rero ngo Repubulika ya kane izasubira muli ziliya manza. Dutege! Kereka niba izaba ali Repubulika yanyu mwenyine, mu Rwanda rwanyu mwenyine, ku Isi yanyu mwenyine. TPIR ni itegeko mpuzamahanga kandi itegeko mpuzamahanga lisumba kure itegeko ly’U-Rwanda. Imbabazi zo zibaho (nka zimwe zahawe Bagaragaza) aliko rero habaye imyitwalire myiza, idakuba na Zero TPIR na Conseil ya Security.

  • #58

    KABENGERA (vendredi, 23 décembre 2011 01:34)

    Kuli Kaberuka Ignace N° 57,

    Ibi ukora byitwa guca igikuba. Igishyika nk’iki cyawe nta jambo lilimo. Uzabanze usome urubanza rwabo neza uko rwakabaye, maze ubone gusesengura. Wararusomye cyangwa ni iyi nkuru gusa wumvise ? Ye ! Ufite uko ubazi. Aliko Imanza nazo zifite iko zaciwe. Banza uzisome, witonze. Birasekeje kubona umuntu asesengura urubanza kandi atararusoma. Ni ibyo nyine. Niko muteye. Uli uwawe ntagahugane. Abandi bose baragashira. Uvuze ko uwawe yamuhemukiye ngo ni umunyamatiku. Wiliranywaga na Karemera, na Ngirumpatse ? Mwarayoboranaga ibyo babaga balimo bayobora? Wararanaga na Karemera cyangwa na Ngirumpatse ?

    Urwo Rwanda rw’ejo uvuga kuki wibwira ko ruzaba ruli uko wowe wenyine n’abawe mwenyine mubishaka ? Muli abanyarwanda. Abandi nabo bakaba bo. Ngo ni Itiku ly’ibihangange byo kw’Isi ? Mujye mushwarwa neza. Karemera na Ngirumpatse ni ibiki ku bulyo Ibihangange byo kw’Isi byarara mu itiku kubera bo. Uzi ko ubagira ishyano lyose ugakabya ! Hanyuma se ko Ntagerura, Zigiranyirazo, Bizimungu Casimir, Gratien Kabiligi, Bicamumpaka batsinze ? Ibyo bihangange se byali birangaliye mu biki icyo gihe? Kuki icyo gihe bibagiwe gutikura ? Karemera na Ngirumpatse ulibwira koko ko alibo Isi yose irara itekereza. Ulishuka cyane.

  • #57

    Kaberuka Ignace (vendredi, 23 décembre 2011 00:40)

    Karemera si uw'i Mabanza ni uw'i Mwendo!
    Ntabwo nirirwa mvuga kuri izi manza, ubundi haba Arusha, haba mu Rwanda cga ahandi bashaka gukurikirana imanza zirebana na génocide, igihe cyose imbarutso ya génocide n'intambara yo mu 1990 bitarasobanuka ngo tumenye uwabiteye, icyo yari agambiriye, niba yarabonaga igihugu cy'u Rwanda hashobora kuba intambara, nta kuri kuzagerwaho, uzaba yarakatiwe wese, kwemera cga kwemeza uruhare rwe muri génocide biragoye!
    Kugeza ubu igishoboka ni kimwe gusa,...kanaka yishe kanaka,...kanaka yagiye mu bitero....ibyo bishobora kugerwaho, ariko nabyo hakaboneka icyo bita inyoroshyacyaha kuko ruharwani uwateje intambara ya 1990...uwamuhaye intwaro azi ko zica,...nyamara hari uburyo niba Habyara mwemera ko yari dictateur, yari gufungirwa amazi n'umuriro mu minota 20 yari kuva ku butegetsi..uwemeye logique y'intamara, akemera guhanura indege ya Habyara,...kandi ibyayihanuye ntibikorerwa mu Rwanda,..ababigemura babitwara mu ndege cyanga mu mato,..ibyambu byose birasuzumwa,..muzarebe nujya kurira indege uko asakwa kw'isi hose!
    Aba bagabo, Karemera na Ngirumpatse bazize rwose itiku na politiki y'ibihangange kw'isi, kandi ibyo bashaka guhisha byanze bikunze bizagaragara!!! Umunsi byagaragaye aba bagabo bazahindurwa abere nubwo bazaba barapfuye,...abato bazamenyesha nibansanga aho tugana twese niba ntaranze Ubuhanuzi!!!!!

  • #56

    Mubareke bafungwe! (jeudi, 22 décembre 2011 16:10)

    Aba basaza nimubareke bishyure kuko barakize bibagirwa gufunga!Aba nibo birirwaga batubeshya ngo Inkotanyi n'utwana twishwe n'inzara zirinda iyo zidutwara igihugu tubura byose nk'ingata imennye none muri kubaririra?Uwiyishe ntari rirwa burya iyo babwiza abanyarwanda ukuri ntibabayoboze propagande ntibaba bari muri iriya gereza.Bariya n'abanyapolitike b'ibigwari bari bazwiho gusingiza Habyara nka Rurema.

  • #55

    Burundiano (jeudi, 22 décembre 2011 14:16)

    Amazina abanzirizwa na "KA" n'ayo kwitondera kuko benshi n'abanyabibi

    Ex:KAgame,KAguta,KAbila,KAmbalage(Nyerere niwe wateje intambara muri grands lacs),KAbuye(Rosa wanyu),KArugarama,KAdege(umututsi w'umugenocidaire i Burundi),KAmbanda(wiyemereye gutegura genoc),KAyumba(Yahawe imbabazi n'abanyarwanda),KAregeya(Wahawe imbabazi),KAyirebwa,KAbarebe(hahaaa)nibindi bizina byinshi biri bizarre byabanyekibi....Sha ntamwana wanje nzaha izina ritangurwa na "KA"

  • #54

    igihe (jeudi, 22 décembre 2011 13:50)

    Bantu nimwihane mureke gushinja abandi ibinyoma,kuko ntuzi uko ejo hazaba hameze,bimaze kugaragarira buri wese aho Immana ikinguriye igisenge cy'igihome kuri bamwe bashinjwaga itsemba mbaga nibyo Imana niyo mucamanza w'ukuri kandi nibyo bavuga ko Imana ikunda abanyabyaha mwikwijandika mubibi igihe ni iki,buri wese areretswe ntayindi ntumwa muzabona ni ubulyo nkubu Immana yigaragariza abantu.Amahoro kuri twese

  • #53

    gatsinzi (jeudi, 22 décembre 2011 13:25)

    Gatsinzi,umwana w'ikigali ni caw boy ashinjije Bagosora ariko n'ubwo we avuga ko Habyarabatuma Cyriaque ari umwere(BYO NIKO BIMEZE ARARENGANA)ubwo buhamya murwanda babuca kuruhande na Ngoga akicecekera,Marcel G asabwe kubwo umutima nama we kandi arabizi,azajye gutanga ubuhamya kuri MUVUNYI warenganye kandi bizwi neza.

  • #52

    bwiza (jeudi, 22 décembre 2011 13:05)

    Nibyiza nibafungure nabandi,erega jenocide byagaragaye ko itegurwa ryayo ritateguwe na bariya bahutu kuko tutabiciye k'uruhande intambara yamaze imyaka ine abari bahanganye murabazi ni ubutegetsi bwariho buhanganye na fpr yari yiganjemo abo mubwoko bw'abatutsi,iyo jenocide iba yarateguwe nabari mubuyobozi awa Habyarimana ntabwo bari gutegereza imyaka ine yose bagituranye n'umutsi murwanda rwose baba barabamazeho nambere hose,inkiko mpuzamahanga aho niho bahera bagira abantu abere ahubwo nibamara GUSHISHOZA neza n'abasigaye mugihome bazavamo.

  • #51

    @ (#47) (jeudi, 22 décembre 2011 12:52)


    Urwasomewe Karemmera na Ngirumpatse rwanyibukije uyu mugani ngo:
    "Abagabo bararya imbwa zikishyura!!"
    Rwarakabije ahubwo nagende bamuhe icyumba Mbarushimana yari arimo kuko niwe wategekaga FDRL kandi ibimenyetso byinshi byerekanye ko abarirwa muri ba rworekambaga!!Naho GATSINZI we mube mumwihoreye,umunsi Kagome azabyuka yariye karungu azabwira "inyangamugayo" ze zo muri Huye zongere zubure "dossier" ya nyinawabo Rozaliya Gicanda,kuko ntabwo bayiciye!Aracyamwibikiye!Sinshidikanya ko yumvise kourusyo yakeretse kuri Bagosora rwahinduwe agasarabwayi ndetse ko yakuriweho icya burundu,yahise atangira kunnya mu mapantaro!!Hehe no kumwumva yongera kubwejagura cyagwa kuzenguruka Afurika yose akina impunzi ku mubyimba azibwira ko zikwiye kugaruka mu ibagiro rya shebuja!!.Ngo "intamenya y'ikimasa irigata ubugi bw'intorezo iri bubagishwe!!

    Rwajekare.

  • #50

    ngoga na rwarakabije (jeudi, 22 décembre 2011 12:44)

    Abo bagabo basetsa n'uvuye guta nyina,Ngoga we ihangane mumategeko mpuzamahanga lya jambo lyazanywe na Tom Ndahiro mukarijomba mumategeko yacu ngo(UBUSHISHOZI)ntiriba muri ayo mategeko mpuzamahanga,naho Rwarakabije we ni nka Petero Rwigema bamuhaye imbabazi wenyine ku mafranga y'amashuri yariye ariko ingenieur w'ubaka bafatanyije icyaha we ntazo yabonye,na Rwarakabije wari na KIONGOZI yagizwe umwere bamwe mubo bakoranye ati nibabambwe,ese yibwira ko inkiko mpuzamahanga ziyobewe aho ari,kuki zitamwitabaje ngo atange ubuhamya ni uko bazi byose k'umurongo.Ese Kagame ahamagaza Rwarakabije ngo bafatanye ko Ngoga nkumucamanza nta critique yabikozeho,ese ko Ibuka yo yahisemo kurumira,parlement ni uko,umwanzuro Abanyarwanda twarambiwe amakinamico yanyu.Ariko umujyanama wa Polo arebesha ijisho rimwe gusa

  • #49

    Karemera (jeudi, 22 décembre 2011 10:17)

    Muri abasazi gusa, ubwo se muzahindura aamteka y'isi? Abanazi baragerageje birabananira namwe nimuhanyanyaze nababwira iki

  • #48

    Nahayo (jeudi, 22 décembre 2011 09:23)

    TPR muyifate nka Gacaca Mpuzamahanga murabyumva neza. Abo byakabajijwe bagomba kuba abere naho abere bakaborera muri mu gihome. Ikindi kandi ni uko abazungu bifuza ko abanyarwanda batazapfa bagize demokarasi. Habayeho demokarasi nyayo ibyo gusahura Congo ntabwo byaba bigishobotse. Nta yindi mpamvu. Naho ubundi Ngirumpatse ntaho ahuriye na genocide n'Imana yo mu ijuru irabizi. Aba bayobozi b'Isi bayitobanga bazabazwa byinshi mubihorere.

  • #47

    RWARAKABIJE YAKAMEJEJE (jeudi, 22 décembre 2011 08:39)

    Rwarakabije yakamejeje ngo MBARUSHIMANA C ntakwiye kurekurwa! Soma UMUVUGIZI urebe ni akumiro. Yewe na GATSINZI mukanya arajya KWISIGA IVU yambare Ibigunira ko Uwo YARUCIRAGA YARUSIMBUTSE kandi wasanga GATSINZI bamubajije MPAMVU ki YAKOMEJE gutekinika INTORE azizezako BAGOSORA ARIWE WAHANUYE indege!! GATSINZI i BUTARE muri ESSO mama weeee! Naragenze ndabona.

  • #46

    TPIR NI URWENYA GUSA- NASETSE NAGUYE HASI (jeudi, 22 décembre 2011 08:36)

    Nikose MATAYO na KAREMERA ko batari abasirikare nka BAGOSORA bari Guhagarika bariya barakare ba KAJUGA(UMUTUSTI) gute ntabyagisirikare bize? None BAGOSORA washoboraga Kuba yavuga Rikijyana BATI: URARENGANA , NTURI UBWONKO BWA ZONOSAYIDI, none aba BASIVILI se bo bari Gukora iki?

    Ni akumiro, Nuko nyine bazajurira, GUSA ICYO MBONA ARUSHA izasiga amateka cyane ko IZSHOBORA NO KUBYARA INDI NTAMBARA NIBA REBA NABI. Uzi UMUJINYA isigaye iteye ba NGOGA bariya? Maze ngo MBARUSHIMANA we aratashye, NGOGA na RWARAKABIJE ntibakirya, amarira aratemba kumaso.

    Harya mbabaze, ABASIRIKARE basigayemo bakuru nibande? KABILI UMWERE, N'abandi ntibuka...
    "Z" UMWERE, niko banyarda JENOSIDE yateguwe nande cg babayeho ite: ABO MUKAZU bos eko BABAYE ABERE aribo bayigerekagaho? Muri make YATEGUWE na KAJUGA Robert na RUTAGANDA naba NGIRUMPATSE ABO? Ahaaaa!

    Sha TPIR ni Urukiko mureke zimw eza GITORE(Intore).

    Aba Civilians NIBO BAGIYE KUBYEGEKWAHO naho INGABO zari kurugamba zibere ABERE kuko zarikurwanya UMWANZI!! Lololo!!! MUZASHIME AKAZABIKURIKIRA!

  • #45

    Ukuri (jeudi, 22 décembre 2011 08:30)

    Nimureke gutukana nk'abatagira umuco n'uburere! Ibikorwa by'aba bagabo mu myaka yabanjirije 1994 na nyuma yaho ntabwo byabashyira mu rwego rw'abatagatifu. Kabone n'iyo bagirwa abere n'urukiko, imitima yabo ntizababura kubacira urubanza. Nabo barabizi. Ikindi rero niba republika ya 4 izaba izamwe no gusubiramo izo manza, ubwo ndabona tuzigumira kuba impunzi!!!

  • #44

    mihigo (jeudi, 22 décembre 2011 08:10)

    @ #11 Hari ikintu mbonye muri comment yawe mbonako hari ibyo utarasobanukirwa kuri uru rubuga. Uru rubuga ni urw'abashaka kurusura bose ufite igitekerezo wese nta kuvangura.Ntawe uniganwe ijambo. wibuke kandi ko bano bagabo bari mu butabera mpuzamahanga. Baracyafite igihe cyo kujurira ibi bivuzeko n'ibihano byabo bitarashyirwa mu bikorwa. Abapadiri rero baveho usome ibyo ushaka wemere ibyo ushaka uhakane ibyo ushaka mbega wigenge. Ariko wirinde kwitiranya inyandiko na Padiri. Ubwiwe n'iki ko ariwe wayishyize ku rubuga? Vuguruza inyandiko were kwibanda kuri Padiri.Aha nawe uraba ufite icyo utwunguye.

  • #43

    Rucagu, Kajuga, Gatisnzi: Uko bari abakozi ba FPR muri MRND (jeudi, 22 décembre 2011 07:45)

    http://www.rwamucyo.com/index.php?id=5&tx_ttnews[tt_news]=430&cHash=3a5b614720

  • #42

    Kambanda yeerekanye uko jenosayidi yateguwe: (jeudi, 22 décembre 2011 07:21)

    Kambanda yerekanye uko jenosayidi yateguwe:
    http://www.rwamucyo.com/index.php?id=5&tx_ttnews[tt_news]=430&cHash=3a5b614720

  • #41

    Rusetsa (jeudi, 22 décembre 2011 04:57)

    Njyewe mbabajwe niyi nkuru. Izimpfura zirarengane. Nta jenoside yabaye murwanda muri ahubwo icyabaye nibisanzwe,Abatutsi 1959, Aabahima mu Mutara 1990,Abagogwe 1991, Abanya Bugesera 1992, 1993 ntabwo aribo babikoze. Ahubwo bari bakwiriye gufunga imbwa mputu zose burundi cyangwa zigasubizwa mu nkambi za Mugunga, Lac VERT,Tingi Tingi nahandi. Nta Jenoside yabaye imbwa zabahutu zariye inyama za Abatutsi kandi ibyo birasanzwe ntabwo abayobozi ba MRND ni imbw zubwoko bwimputu.

  • #40

    gashegu (jeudi, 22 décembre 2011 02:59)

    N'ubwo abantu benshi babigendeyemo,Kagame w'igicucu kibi yabonaga ko namara kwica Habyarimana anamuhoye ubusa,avuye no gusinya amasezerano y'amahoro! yabonagako Interahamwe zirajya mu nzu zikiryamira! abizi/atabizi yateje ikibazo cyari gikomereye buri wese kubonera umuti,kandi mu bugambanyi bwinshi Kagame Clinton/ LONI babangamiye uburyo bwose bwo kwohereza ingabo zo guhosha intambara mu Rwanda kugirango bagere ku cyo bashakaga none kirirwa kavumvura ngo OUR PEOPLE ubyibutse kare koko,abo bantu waretse bashirira ku icumu ninabo ugikomeza gucuruza no gukinga mu maso buri gihe iyo bashatse kukuryoza amahano yawe bwite?! ntakindi kibazo u Rwanda rufite uretse kuba rwaragabijwe umuryayi wo mu mutwe ngo aruzambye

  • #39

    Mbonabihita (jeudi, 22 décembre 2011 02:53)

    Aba bagabo bombi se noneho ibimenyetso byo gutegura genocide byabarirwaga kuli Bagosora, bikaza kubura, Urukiko rw'Arusha rusanze alibo byatarukiyeho? Ubu nibo noneho bagizwe cerveau du génocide Paul Kagame yigaramiye!
    Iby'isi ni ambabanga!

  • #38

    Ngirumpatse Matayo le 06/04/1994 (mercredi, 21 décembre 2011 22:48)

    Nibyiza ko mvuga mu magambo make icyo nakoze muri iryo joro. Nyuma ya sa sita y’ijoro ryo kuwa 6/4/1994, Bagosora yarampamagaye kuri telefoni mu rugo, ambwira ko yifuza kubonana n’abayobozi ba MRND mu gitondo kw’itariki ya 7. Ntiyambwiye impamvu. Mubwiye ko turi bugire ikibazo cyo kuva mu rugo ntawuduherekeje, ambwira ko icyo kibazo cy’umutekano agitunganya. Ubwo nahise mpamagara bagenzi banjye kuri telefoni mbabwira ko bitegura. Mu ma sa saba cyangwa sa saba n’igice y’ijoro, hari offisiye wo muri Etat-major wahamagaye iwanjye ambwira ko mu gitondo isa kumi n’ebyili, ari bwohereze imodoka n’abasirikari bo kutugeza muri Ministeri y’Ingabo. Ubwo nongeye gufata telefoni mbimenyesha bagenzi banjye. Nzirorera yambwiye ko akoresha imodoka ye n’abasirikari bamurinze. Aha rero niho hari ikinyoma cya mbere Guichaoua yashoye mo abantu. Kabagema ntabwo yaje. Yambwiye ko aho atuye FPR yahagose, ko nta muntu usohoka, ko adashobora kuvamo. Nuko byamugendekeye kugera guvernoma ihungiye i Murambi. Guichaoua rero yagiye gusaba Major Hanyurwimana Epiphane, kumukorera inyandiko-mvugo y’inama yabereye mu biro bya Bagosora. Basabye Major Epiphane kuza mu rukiko aratinya. Iyo nyandiko y’impimbano ntiyagize akamaro kuko byagaragaye ko yakozwe mu 1995, kandi igashyira mo abantu batigeze bajya mu nama n’imwe nka Kabagema. Epiphane nawe ntiyari mu nama y’amashyaka ku itariki ya 8 Mata 1994, kuko na Bagosora atari ayirimo.
    23. Mu gitondo imodoka iri mo abasilikari yaraje koko, kamiyoneti double kabine, nyohereza gufata Karemera wari utuye hafi y’iwanjye, igarutse tuboneza twerekeza muri Ministeri y’Ingabo. Nzirorera yaje ahadusanga. Nta nama rero twakoranye na Bagosora mw’ijoro ry’itariki ya 6 Mata ishyira iya 7. Icyo ni ikinyoma, ari nacyo cyakuruye ko bamwe bemeza ko ubwicanyi bwateguwe. Icyatumye Agatha Uwiringiyimana, adatumiza inama ya guvernoma ntitukizi. Icyamubujije kujya kuri radio, ntitukizi, uretse ibyo twumvise nyuma mu rubanza.10 Kugeza magingo aya, nta rubanza na rumwe Arusha ruravuguruza ibyo maze kuvuga. Nta n’umutangabuhamya wigeze abivuga.
    24. Abakomeza kwemeza ko twakoze inama mw’ijoro indege ya Perezida Habyarimana imaze kuraswa, ni uko bashaka kuyobya uburari. Bahisha ko FPR yahise itera. Yahise igota Kacyiru. Nicyo cyatumye Kabagema adashobora gusohoka. Yaraye iteye Kanombe. Iyo nkuru njye nyifitiye gihamya. Umusirikari w’umubiligi, witwa Thierry Tambour, Batayo Comando ya 2, kompanyi ya 12, yabajijwe n’abajede ageze iwabo kw’itariki ya 30 Gicurasi 1994. Indege bayirashe areba kuko yari kw’izamu imbere ya CND. Ntiyabonye abayirashe ariko yabonye ibisasu bizamuka, indege ihinduka ikibumbe cy’umuriro cyahise cyikubita hasi.

  • #37

    Ngirumpatse Matayo le 06/04/1994 (mercredi, 21 décembre 2011 22:44)

    Nibyiza ko mvuga mu magambo make icyo nakoze muri iryo joro. Nyuma ya sa sita y’ijoro ryo kuwa 6/4/1994, Bagosora yarampamagaye kuri telefoni mu rugo, ambwira ko yifuza kubonana n’abayobozi ba MRND mu gitondo kw’itariki ya 7. Ntiyambwiye impamvu. Mubwiye ko turi bugire ikibazo cyo kuva mu rugo ntawuduherekeje, ambwira ko icyo kibazo cy’umutekano agitunganya. Ubwo nahise mpamagara bagenzi banjye kuri telefoni mbabwira ko bitegura. Mu ma sa saba cyangwa sa saba n’igice y’ijoro, hari offisiye wo muri Etat-major wahamagaye iwanjye ambwira ko mu gitondo isa kumi n’ebyili, ari bwohereze imodoka n’abasirikari bo kutugeza muri Ministeri y’Ingabo. Ubwo nongeye gufata telefoni mbimenyesha bagenzi banjye. Nzirorera yambwiye ko akoresha imodoka ye n’abasirikari
    9 Niba ushaka kumenya ibyo Dallaire yarimo, soma igitabo cya Eduwaridi Karemera, Le drame rwandais, Les aveux accablants des chefs de la Mission des Nations Unies pour l’Assistance au Rwanda, Editions Sources du Nil, collection « Le droit à la parole », 2006. Reba n’igitabo cya Booh Booh : Le patron de Dallaire parle, révélations sur les dérives d’un général de l’ONU au Rwanda, Editions Duboiris, 2005, cyane cyane mu gice cya 10 cyitwa : « Dallaire s’allie au FPR contre la paix », kuva ku rupapuro rwa 117 n’izikurikiraho.
    8
    bamurinze. Aha rero niho hari ikinyoma cya mbere Guichaoua yashoye mo abantu. Kabagema ntabwo yaje. Yambwiye ko aho atuye FPR yahagose, ko nta muntu usohoka, ko adashobora kuvamo. Nuko byamugendekeye kugera guvernoma ihungiye i Murambi. Guichaoua rero yagiye gusaba Major Hanyurwimana Epiphane, kumukorera inyandiko-mvugo y’inama yabereye mu biro bya Bagosora. Basabye Major Epiphane kuza mu rukiko aratinya. Iyo nyandiko y’impimbano ntiyagize akamaro kuko byagaragaye ko yakozwe mu 1995, kandi igashyira mo abantu batigeze bajya mu nama n’imwe nka Kabagema. Epiphane nawe ntiyari mu nama y’amashyaka ku itariki ya 8 Mata 1994, kuko na Bagosora atari ayirimo.
    23. Mu gitondo imodoka iri mo abasilikari yaraje koko, kamiyoneti double kabine, nyohereza gufata Karemera wari utuye hafi y’iwanjye, igarutse tuboneza twerekeza muri Ministeri y’Ingabo. Nzirorera yaje ahadusanga. Nta nama rero twakoranye na Bagosora mw’ijoro ry’itariki ya 6 Mata ishyira iya 7. Icyo ni ikinyoma, ari nacyo cyakuruye ko bamwe bemeza ko ubwicanyi bwateguwe. Icyatumye Agatha Uwiringiyimana, adatumiza inama ya guvernoma ntitukizi. Icyamubujije kujya kuri radio, ntitukizi, uretse ibyo twumvise nyuma mu rubanza.10 Kugeza magingo aya, nta rubanza na rumwe Arusha ruravuguruza ibyo maze kuvuga. Nta n’umutangabuhamya wigeze abivuga.
    24. Abakomeza kwemeza ko twakoze inama mw’ijoro indege ya Perezida Habyarimana imaze kuraswa, ni uko bashaka kuyobya uburari. Bahisha ko FPR yahise itera. Yahise igota Kacyiru. Nicyo cyatumye Kabagema adashobora gusohoka. Yaraye iteye Kanombe. Iyo nkuru njye nyifitiye gihamya. Umusirikari w’umubiligi, witwa Thierry Tambour, Batayo Comando ya 2, kompanyi ya 12, yabajijwe n’abajede ageze iwabo kw’itariki ya 30 Gicurasi 1994. Indege bayirashe areba kuko yari kw’izamu imbere ya CND. Ntiyabonye abayirashe ariko yabonye ibisasu bizamuka, indege ihinduka ikibumbe cy’umuriro cyahise cyikubita hasi.

  • #36

    koral (mercredi, 21 décembre 2011 22:13)

    Abo muri koral n'ahandi matayo yagendaga muzatangaze mutabogamye k'urubuga rwacu na Arusha niba matayo yarabonanaga na Kajuga Robert w'umututsi,akaba ariwe wamarishije abatutsi,afite benenyina ikigali,mushiki wa kajuga Enriete na mwene nyina wari ufite akanyamakuru bitaga Stade, kajuga we twamuhambye Kinshasa sida imurangije,niba ntabimenyetso by'ubufatanyacyaha matayo azaba umwere,gusa ni ugukurikirana neza tukazamenya umuntu wahaye Kajuguga ikiraka cyo gutsemba benewacu,BATWIHISHEMO TWARABAMENYE

  • #35

    Dieu ne se trompe jamais! (mercredi, 21 décembre 2011 22:12)

    Dieu ne se trompe jamais! C'est vrai et bien à vous!


    Dieu ne se trompe jamais!

    Un roi qui ne croyait pas en la bonté de Dieu, avait un esclave qui, dans toutes les circonstances, disait: Mon roi, ne vous découragez pas, car tout ce que Dieu fait est parfait, il ne se trompe pas!
    Un jour, ils partaient à la chasse et chemin faisant, une bête sauvage attaqua le roi. Son esclave
    réussi à tuer l'animal, mais n'a pu empêcher sa majesté perdre un doigt.
    Furieux et sans montrer sa gratitude pour avoir été sauvé, le noble dit:
    Dieu est-il bon? S’il était bon, je n'aurais pas été attaqué et perdu mon doigt.
    L’esclave répondit seulement:

    Mon roi, en dépit de toutes ces choses, je peux seulement vous dire que Dieu est bon, et IL connaît « le pourquoi » de toutes ces choses.
    Ce que Dieu fait est parfait. Il ne se trompe jamais!

    Indignée par la réponse, le roi a ordonné l'arrestation de son esclave. Plus tard, il part pour une autre chasse et est capturé par des hommes sauvages qui faisaient des sacrifices humains.
    Dans l'autel, prêt à le sacrifier, les nobles sauvages ayant constaté que la victime n'avait pas l'un des ses doigts, a été relâché. Selon eux: il n'était pas si complet pour être offert aux dieux.
    À son retour au palais, il autorisa la libération de son esclave qu’il reçut très affectueusement.

    - Mon cher, Dieu était vraiment bon pour moi! J’ai failli être tué par les hommes sauvages, mais par manque d’un seul doigt, on m’a lâché! Mais j'ai une question: Si Dieu est si bon, pourquoi a-t-IL permis que je te mette en prison?
    - Mon roi, si j'étais allé avec vous dans cette chasse, j’aurait été sacrifiée à votre place, parce qu’il ne manque aucun doigt.

    Par conséquent, Rappelez-vous: tout ce que Dieu fait est parfait. IL ne se trompe jamais
    Souvent, nous nous plaignons de la vie et des choses apparemment néfastes qui nous arrivent, en oubliant que rien n'est au hasard et que tout a un but. Chaque matin, offrez votre jour à Dieu.
    Demandez à Dieu d'inspirer vos réflexions, de guider vos actes, d'apaiser vos sentiments. Et ne craignez pas. Dieu ne se trompe jamais!
    Vous savez pourquoi ce message vous est destiné? Je ne sais pas, mais Dieu sait, car il ne se trompe jamais .......
    Le chemin de Dieu est parfait et sa parole, sans impuretés. IL est le chemin de tous ceux qui se confient en Lui, comme il le dit dans 2 Samuel - 22 - 31.
    Sûrement que le message vous est arrivé au bon moment. Dieu met dans votre cœur le désir de l’envoyer à quelqu'un. N'ayez pas honte de l'envoyer à la bonne personne Dieu le sait très bien, Il sait pourquoi.
    Dieu ne se trompe jamais!

  • #34

    Kaghoma (mercredi, 21 décembre 2011 22:06)

    Agatha Habyarimana yiteguye kuregera indishyi zihwanye n’amadolar miliyoni 350

    Umufasha w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Agathe Kanziga Habyarimana yongeye gutangiza igikorwa cyo kurega perezida w’u Rwanda Paul Kagame aho avuga ko ariwe watanze itegeko ry’uko indege yarimo umugabo we iraswa.

    Mu cyumweru gishize nibwo umunyamategeko w’umunyamerika Prof Peter Erlinder wunganira Agathe Habyarimana naSylvana Ntaryamira umufasha w’uwahoze ari perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira nawe wari mu ndege yarasiwemo Habyarimana,yatanze impapuro z’ubujurire mu rukiko rwa Oklahoma muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku cyemezo cy’uko perezida Kagame ari umwere ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege yarimo Habyarimana na Ntaryamiramw’ijoro ryo ku wa 6 mata 1994.

    Uru rukiko rukaba rwari rwatesheje agaciro ibi birego ruvuga ko nta burenganzira rufite bwo gukurikirana perezida kagame kubera afite ubudahangarwa.

    Umwe mu bunganira perezida Kagame yabwiye ikinyamakuru The Chronicles ko aba bamurega ntagishya kirenze ibyo bari bavuze mbere ubwo batsindwaga mu rubanza rwa mbere.

    Peter Erlinder yabwiye bimwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika ko yiteguye gukomeza iki kirego kugeza no mu rukiko rw’ikirenga rwa Leta zunze ubumwe za Amerika .

    Nk’uko bitangazwa n’inzobere mu by’amategeko aba barega perezida Kagame bananiwe ku mushyikiriza impapuro zimuhamagaza mu rukiko kandi bigenwa n’amategeko yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika,bityo bikaba bitazaborohera gukomeza ikirego cyabo.

    Robert Musafiri

    Umuryango.com

  • #33

    Lisuba (mercredi, 21 décembre 2011 21:57)

    Ngirumpatse niyo kabombo, arasa nazo koko. Naho uyu Eduards yenda gusa nabantu, afite amaroso akeye gusa ibyo ntabimuhanaguraho icyaha.

  • #32

    Bakinahe (mercredi, 21 décembre 2011 21:50)

    Ngiyo gacaca ya Arusha rero. Ntaho itaniye n'iza hano iwacu. Mbese ko umenya na ho hagomba kuba hatangwayo agaceri gatubutse ra !
    Genda Gaciro ufite imifuka ifoye.
    Ngaho banyarwanda, dore ko ntako tutagowe, nimucyo twitegure andi ma taxe kugira ngo abone ibyo agura n'abandi ashaka mu minsi iri imbere.

  • #31

    tagili (mercredi, 21 décembre 2011 21:47)

    Ariko Tajiri ibyo avuga bimwe ni bizima uti gute Matayo ngirumpatse uretse umwanya bamuhaye ariko mubuzima busanzwe yakundaga kuririmbira Immana afite na Coral bigaragara ko hafi ya burimunsi yabaga hamwe n'abaririmbyi nkagaruka ku mushyikirano Tajiri abwira abantu ati kuki batabaza ibibazo,jye ndagirango nibarize abo muri korale ya matayo ko mwaruciye mukarumira?kandi Tajiri yarabahaye urubuga rufunguye

  • #30

    @13 et 16 (mercredi, 21 décembre 2011 21:44)

    Niba twemera imikorere yaruriya rukiko, ntabwo tugomba kwandika ngo '' Nibihangane Republika ya 4 izasubiramo imanza". Niba ejobundi barasanze Col. Bagosora atarateguye genocide, ubwo niko bimeze kandi tugomba kubyemera kuko coute que coute hari undi muntu wayiteguye, kandi azamenyekana. Aba bagabo Ngirumpatse na Eduards, niba bakatiwe burundu, nabyo nurukiko tugomba kubyakira kugirango tudatoneka abo baba barahekuye. Bafite uburenganzira bwo kujulira, kandi mumenyeko atari zankiko zo mu Rda zihana les innocents zikarekura les coupables. So twirinde kuvugako abantu bose bafungiye Arusha arabere, byaba ari amafuti. Nonese bariya batutsi twari duturanye bishwe nande?Hari abantu benshi bagera ku icumi niba ntibeshye barekuwe Arusha kuberako ari abere, so uwo ruzakatira ubwo niko bizaba bimeze.

    Peace

  • #29

    matayo 1:1 (mercredi, 21 décembre 2011 21:23)

    Kuko Immana yakunze abanyarwanda bayo byatumye yohereza intumwa yazo Ingabire Victore,Mushayidi ngo bigishe urukundo na demokarasi,kandi ngo ucengerwa n'inyigisho zabo,agasuzuma imikorere ye,akihana atazarimbukana n'ibye n'abiwe nka kadaffi abwirwa benshi hakunva nyirabyo SALUT!

  • #28

    Mwenesebahinzi (mercredi, 21 décembre 2011 21:15)

    Matayo na Eduard bararengana. Gukatirwa ntabwo bivuga burigihe ko umuntu ar'umunyabyaha. Rimwe narimwe byerekana akarengane. Umwana w'imana Yezu yarabambwe. Abazi ababagabo bombi bahamyako ari abakristu kdi b'inyangamugayo n'abanyabwenge. Mwitege icyo Imana igiye gukora ibahorera.

  • #27

    ntaho bitaba (mercredi, 21 décembre 2011 21:03)

    Mu Rwagasabo rwacu ntimukarakare nimwe mwabyigishije uti gute?bagafungura umuntu kuko anketi zose zerekana ko ari umwere yewe baranageze aho atuye,bamwe batemera ababarokoye bakamufungiraho inzira pe akabura uko ataha kandi ntacyaha bigeze bamusangaho,ubwo lya kinamico lyabo riti kubera umutekano we ni abe asubiye m'uburoko,ubwo ukinjira umucunga gereza akadanangira bikaba mpiru na nyoni,ntakuzibukwa ukundi,twarababaye mwankina kumubyimba mwe nimureke inkiko mpuzamahanga zikore,ubwose wibwirako police itabaga ihari yakagombye guhangana nabo banzi b'amategeko,ahubwo wasangaga police ariyo itera inkunga rwihisha twarabamenye,ahubwo tuve mubigambo twihutishe ivanwaho ly'agatsiko,boye kuturangaza

  • #26

    bwiza fraterne (mercredi, 21 décembre 2011 20:41)

    Chanson d'amour. Tuzatsindaaaa....Tuzatsindaaaaa....IGIHE NIKIGERA TUZATSINDAaaa . morcon!

  • #25

    KAYITARE (mercredi, 21 décembre 2011 20:40)

    GATSINZI Marcel,iyo ngegera yamaze abatutsi bene wacu none imaze iyi myaka yose yidegebya,ahubwo hari abahutu binzira karengane baborera muma prison!!!
    none fpr ngo dutahe!!nzarugarukamo rutegekwa nundi mututsi utari muri fpr cg se nibura abe umuhutu byaruta.

  • #24

    Libonukuri (mercredi, 21 décembre 2011 20:31)

    Ngo Matayo Ngirumpatse wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’ishyaka rya MDR na Edouard Karemera wari umwungirije! Yemwe, uno munyamakuru w,Igihe.com si ugucuranga ayiciye umurya! Aba bagabo bagiye muri MDR ryari! Ndumiwe.
    Ibyo kubakatira byo ntibintangaje kuko bari abayobozi bakomeye. Ubundi mu manza z,itsembatsemba, icyaha gikomeye ntigikorwa n,uwica nk,uwamutumye. Ni yo mpamvu bintangaza kubona Bagosora agabanyirizwa igihano padiri Seromba n, Akayezu bagafungwa burundu.

  • #23

    Ni abahanga! (mercredi, 21 décembre 2011 20:05)

    Ejo bundi bariya bacamanza bari bababaje Leta ya Kigali none kugirango babahoze amarira bati reka aba tube tubahaye icya burundu ejobundi tuzongere tubagabanyirize ibihano! Erega na ruriya rukiko ntirwigenga rumeze nk'imanza zo mu rwanda nabo bafite uwo bakorera! Ubwo babaciriye urwa burundu mwitege ikintu kigiye kuza kizongera kikariza Leta y'u Rwanda!!!

  • #22

    KARUHIJE (mercredi, 21 décembre 2011 19:51)

    UVUZE UKULI RWOSE. ZILIYA MANZA ZOSE ZIGOMBA KUZASUBIRWAMO.ABACAMANZA BUKULI BATABOGAMYE BAKAZICA.

  • #21

    Hi (mercredi, 21 décembre 2011 19:50)

    FPR yemeza ko génocide yatangiye tariki 01/10/1990. Ibuka ikavuga tariki 01/11/1959.Arusha yo igahera tariki 01/01/1994 ikageza tariki 1994, kandi ntisuzume ihanurwa n'ikongoka by'ikinana, ndetse n'ubwicanyi bwa FPR. Umunsi ibyo bakwepa kwepa bizarangira, tuzamenya ukuri. Ibindi ni ugukingira ikibaba inkoramaraso

  • #20

    Muyenzi (mercredi, 21 décembre 2011 19:25)

    Ariko sha, muzi ko uyu mugabo Gatsinzi Ibuka yagombye kumwigaho koko. Kuko gacaca y'iwabo yahereye kera imushaka ariko agakingirwa ikibaba na Afande pc kugira ngo akomeze gushinja Bagosora none dore bamugize umwere. Ibuka ibyigeho tumushyiremo asangemo Colonel Munyakazi w'umunya byumba.

  • #19

    Ukuri kuzanamenyekana (mercredi, 21 décembre 2011 19:24)

    Ruriya rukiko ni agahoma munwa, none se rwarihanikiye ruti Inyenzi zatubwiye ko Bagosora ariwe cerveau ya genocide, Bukeye babura ibinyetso. Ibi bisobanura ko Genocide Itateguwe na Bagosora ahubwo Yateguwe na Kagame. Banyarwanda (batwa, bahutu, batutsi) Ndabahiye ko kagame ariwe watumye haba Genocide igihe yahanuraga indege ya Habyarimana. muri make kagame(kagome) niwe wateguye genocide. none inzira karengane nizo ziri kubiryozwa.

  • #18

    MUKOSORE (mercredi, 21 décembre 2011 19:23)

    ABA BAGABO NTABWO BARI ABAYOBOZI BA MDR AHUBWO NI MRND kereka niba kuri Mimi Rachel Mukandayisenga MDR=MRND

  • #17

    NONEHO YASETSE!!! (mercredi, 21 décembre 2011 19:17)

    Ndakeka Umwe wariraga imbere y'abanyamhanga mubyitswe imishyikirano, noneho YASETSE !!! HARI IMANA IZACA IMANZA!

  • #16

    @wowe 11 (mercredi, 21 décembre 2011 19:14)

    Umva mwana kuba leprophete yakiriye inkuru ivuye ku igihe.com ntabwo ari umutego kuko abanyamakuru barakorana none se uyobewe ko hari amakuru bohereza akandikirwa kuri leprophete kuko baba babona kuyisohora ku igihe.com byahungabanya umutekano wabo.

  • #15

    Ikinamico (mercredi, 21 décembre 2011 19:04)

    Ikinamico i Arusha. Kiliya gihano bahawe ntikikibaho urukiko rwibeshye.

  • #14

    Marcel Gatsinzi (mercredi, 21 décembre 2011 18:58)

    Abasenga munsabire kuko mfite ubwoba kuko nakomeje gushinja Bagosora bituma nyakubahwa antegurira minisiteri itabagaho ngo nyiyobore ibya byatumye abanya Butare batinya ku mpamagaza muri gacaca none dore bamugabanyirije igihano ubu se nzabyifatamo gute?