mar.

20

déc.

2011

"Rwabujindiri rurya ntiruhage" ngo aranenga abigwizaho imitungo !

Izi ndege Kagame yaguze amafaranga yibye mu mutungo wa rubanda , noneho yagiye kuzihisha muri Turukiya ! Turazikurikirana kuko mu minsi mike iri imbere zizasubizwa Abanyarwanda !
Izi ndege Kagame yaguze amafaranga yibye mu mutungo wa rubanda , noneho yagiye kuzihisha muri Turukiya ! Turazikurikirana kuko mu minsi mike iri imbere zizasubizwa Abanyarwanda !

Mu nama iherutse kubera i Kigali, inama yateranije perezida Kagame n’abayoboke ba FPR, Kagame yatunguye abari aho ubwo yagayaga abayobozi bigwizaho umutungo wa rubanda, mu gihe ari we wa mbere mu gukora ibyo.

 

Muri iyo nama perezida Kagame ntiyatinye kubeshya abaturage ko zimwe mu nshingano za FPR ari ugushakira abaturage imitungo itandukanye, mu gihe azi neza ko ubucuruzi bwe ari bwo buza kw’isonga mu bikenesha abaturage.

 

Mu mateka y’u Rwanda perezida Kagame ni we muperezida wabayeho wakenesheje abanyarwanda ku buryo bugaragara, aho yivanze mu bucuruzi agatangira kurwanira amasoko n’abaturage ashinzwe kuyobora, akanagera aho acuruza kuva ku mitamenwa y’amazu kugera ku rusenda. Kugeza ubu perezida Kagame n’umwambari we Musoni James, ushinzwe abacuruzi bakorana na Kagame, bayogoje igihugu ku buryo budasubirwaho, kugeza n’aho bigarurira ubukungu bw’igihugu hafi ya bwose.

 

Perezida Kagame avugwa mu bucuruzi butabarika burimo “Inyange Industires“, amata, amazi ndetse na “Juice”, Horizon construction “Bakora Imihanda”, Banque de Kigali, Contraco “Abubatsi” Real Contractors “Abubatsi, “ Intersec “Abarinzi”, Imprimerie Nouvelle “Icapiro”, Mutara Enterprise “Bakora amameza n’intebe”, Bourbon Coffee “Bacuruza ikawa mu mugi wa Kigali”,

 

Andi makuru atugeraho, yemeza ko perezida Kagame yanaguze imigabane mu ruganda rwa Nyirangarama, uruganda rucuruza urusenda, imitobe, n’amandazi.

 

Kugeza ubu perezida Kagame ni we nyiri Hotel Akagera ibarizwa mu ntara y’iburasirazuba. Anavugwa mu bucuruzi bw’ibireti, aho yabujije amahwemo abaturage bo mu cyahoze ari Ruhengeri, abambura imirima yabo bahingagamo ibireti. Ubu bucuruzi bw’ibireti bukaba bucungwa n’amasosiyete yitirirwa igisirikare, nyamara ari ubucuruzi buzanira inyungu Kagame.

 

Ubu bucuruzi na none buza bwiyongera ku bundi afite mu masosiyete atwara abantu, nka Atraco na Kigali Bus Services perezida Kagame afatanyije n’abakoreya , akaba anakora ubucuruzi bwa za moto, akoresheje umutaka wa FPR.

 

Bikaba bitangaje kubona perezida Kagame atinyuka gushinyagurira abanyarwanda ko azabagezaho ubukire, mu gihe ubu bukire hafi ya bwose yamaze kubusahurira mu mahanga, aho Jeannette Kagame asigaye yirirwa ajya kumufasha kubuhindura, babukura mu mazina ya Hatali Sekoko na Nshuti Manasseh, babuhisha ahandi.

 

N’ubwo perezida Kagame abeshya ko azacyenura abanyarwanda, ukuri ni uko Jeannette Kagame atakiva mu Bushinwa n’ahandi mu mahanga, aho aba agiye guhisha umutungo w’umugabo we. Jeannette Kagame akaba yarafashe icyemezo cyo kwikoreramo nyuma y’aho amabanga y’umugabo we ajyanye n’ubusahuzi basahurira mu mu mahanga, atangiye kujya mu muhanda.

 

Ibi na none bikaba bije nyuma y’igihe gito cyane Umuvugizi usohoye inkuru, werekana uburyo perezida Kagame yari yarafashe akayabo k’igihugu akajya kukaguramo indege ebyiri zaguraga (160.000.000usd). Izi ndege perezida Kagame yaje kuzikura muri Afurika y’Epfo, azijyana mu Bugereki, ubu noneho akaba amaze kuzigeza muri Turkiya, aho zisigaye zikorera.

 

Ibi na none bikurikirana n’indi nkuru twasohoye, twerekana ubusahuzi bwa perezida Kagame, aho yikodeshagaho indege ze bwite, zikishyurwa na Leta y’u Rwanda ku giciro cy’ikirenga. Urugendo rumwe rwo kuva mu Rwanda kugera muri Amerika, perezida Kagame yarwishyuzaga Leta y’u Rwanda amadorari arenze 800.000usd.

 

Si ibyo gusa.

 

Biratangaje kubona perezida Kagame agifite umutimanama wo kunenga abigwizaho umutungo wa rubanda mu gihe azi neza ko yafashe inzu ye bwite akayikodesha ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

 

Abacuruzi b’u Rwanda bahatiwe guha perezida Kagame imigabane mu bucuruzi bwabo butandukanye, aho ubu perezida Kagame ari umwe mu bacuruzi ba mbere b’ibyayi mu Rwanda, aho yagiye abyigurishaho, akaba akorana ubu bucuruzi na muramu we Murefu Richard, na Gatera Egide.

 

Perezida Kagame ni n’umwe mu bacuruzi b’ikawa, akaba ayicuruza mu mahanga, akoresheje sosiyete ye yitiriye FPR, yitwa Crystal Ventures.

 

Ubu bujura bwa perezida Kagame umuntu atarondora ngo arangize, ni bwo bwatumye nibaza koko nimba perezida Kagame yaba afite umutimanama wo guhagarara mu ruhame, akanenga abigwizaho imitungo.

 

Ikindi ni uko bigaragara ko perezida Kagame asahura igihugu nk’aho afite uwo barushanwa. Ibi na none byatumye nibaza ubukire asezeranya abaturage aho buzava, mu gihe azi neza ko umutungo w’igihugu yawigwijeho, uwundi akawusahurira mu mahanga.

 

Johnson, Europe.

Umuvugizi.com

 

Commentaires : 36
  • #36

    Coach Factory (mercredi, 02 avril 2014 05:31)

    http://www.coachoutletstoreinc.com/ Coach Outlet Store Online
    http://www.michaelkorsoutletmkinc.com/ Michael Kors Outlet
    http://www.coachfactoryoutletwebsite.com/ Coach Factory Outlet
    http://www.tomsusashoes.com/ Toms Shoes
    http://www.cheapjerseysinc.com/ Cheap Jerseys
    http://www.michaelkors-bedford.com/ Michael Kors
    http://www.coachoutlet-sale.com/ Coach Outlet
    http://www.coachfactoryoutletorg.com/ Coach Factory Outlet
    http://www.coachoutlet-buy.com/ Coach Outlet
    http://www.coachhandbagsonlineoutlet.com/ Coach Handbags
    http://www.giuseppezanottionline.com/ Giuseppe Zanotti
    http://www.coachfactoryoutlet-handbags.com/
    http://www.coach-factory-outlet-online.com/ Coach Factory Outlet Online
    http://www.coachstoreonline.com/ Coach Outet Store Online
    http://www.coachfactoryoutlets2014.com/ Coach Factory Outlet
    http://www.michaelkorsoutletonlinemk.com/ Michael Kors Outlet Online
    http://www.celineoutlet-online.com/ Celine Outlet
    http://www.michaelkors.name/ Michael Kors
    http://www.michael-kors-outlet-store.com/ Michael Kors Store
    http://www.tomsshoescompany.com/ Tomss Hoes
    http://www.pradaoutlet-store.com/ Prada Outlet
    http://www.fitflopfootwear.com/ Fitflop Footwear
    http://www.celinebags-outlet.com/ Celine Bags
    http://www.fitflopsflipflops.com/ Fitflops Flipflops
    http://www.fitflopusaonline.com/ Fitflops
    http://www.giuseppezanottidesigner.com/ Giuseppe Zanotti Designer
    http://www.fitflopflip-flop.com/ Fitflops
    http://www.giuseppezanottisneakersmen.com/ Giuseppe Zanotti Sneakersmen
    http://www.fitflopsandalssale.com/ Fitflops

  • #35

    amamaza (mercredi, 28 décembre 2011 08:51)

    Mureke yikoreremo yarabirwaniye.

  • #34

    KARENZI (samedi, 24 décembre 2011 14:58)

    ARIKO BA SHA MWA ABAHUTUMWE IYO NI INDA NDENDE GU SA RA MUKAGERA NAHO MUBA ABAPHUMU MUHANURA IBITARIBYO MWIFURIZA IGIHUGU INTAMBARA NAGIRA MBABWIRE KO NUBWO MWAHANURA MUBESHYA NTACYO MUZAGERAHO MWA IBICUCU MWE MUGERA NAHO MUBESHYERA KAGAME KO AFITE IMITUNGO ITABARIKA MUMUBESHYERA REKA MBIBARIZE IKIBAZO CYIMWE ESE IYO MITUNGO MUVUGA MWAGIYE KUYIREBA

  • #33

    Ubuhanuzi Bwa Magayane - urabitekerezaho iki? (samedi, 24 décembre 2011 10:28)

    Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu marembera:
    -Hazabaho isubiranamo ry' abiyicaje ku ntebe.
    -Hazabaho inzara, agahili n' agahinda, no kwiyahura.
    -Hazabaho urwikekwe yewe n' umwana azatinya se na nyina ;
    - Hazabaho amalira yuzuye intango ku bali mu bihome
    -Hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n' akataribwa
    -Bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure rwara rw' umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira.
    -Bazafatanya n' anyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l' ONU ya gatatu. -Magayane ati uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y'abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi.

    -Hazabaho inyoni z' uducurama zizarika mu biti by'abo biyicaje ku ntebe.
    -Hazabaho ibika ry' isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w' urusenge,
    - Hazabaho abandi bazahanura nkanjye bakabizira.
    -Hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka.
    -umwami w' ishyamba azaza kwiMa.

    Mwibuke ko magayane yavuze ati: nimubona Kigali yuzuye amase atewe n' imyigaragambyo y' inka, muzamenye ko Kinani yahirimye, kuko amase azasimbuzwa intumbi z' abantu. byarabaye mu kwa gatatu 1994 umugabo watswe igikingi yazanye inka ze kuli rond-point Kigali inka zacunzwe n' aba GD umugi wabaye umunuko kubera amase, nyuma y'ukwezi kumwe intumbi zasimbuye amase.

    Ikindi gikomeye yaravuze ati: Habyarimana nupfa, abantu bazahunga iki gihugu, ati aliko abazahungira mu majyaruguru y' uburengera-zuba bazapfamo benshi. Koko abahungiye Goma, Mugunga, Kibumba, Katale, Kahindo basanze hanze hakwijwe amarozi muli Nord Kivu, bayasigaga ku gisheke, irindazi,umuneke, kijumba, ikigoli, bashyize no mu bigage, inzagwa,n' amasigara, imbaga yarahatikiye ngo ni kolera daaa!

    Magayane yabisubiyemo inshuro itatu ati: aba bavantara baturutse bazafata kino gihugu nta kabuza, ati aliko bararye bali menge kuko bazakibavanamo kandi nabi.

  • #32

    Ubuhanuzi Bwa Magayane - urabitekerezaho iki? (samedi, 24 décembre 2011 10:26)

    Yabwiye Lizinde ati ikimenyetso cy' ifungwa ryawe n' umwana uzabyarwa na Madame Habyarimana ari ikimara. Byarabaye uwo mwana avukira mu Bubiligi ari ikimara (baramuhishaga) nta cyumweru cyahise Lizinde atabwa muli yombi. Magayane ati Lizinde nufungurwa n' ingabo zizaturuka hanze, uzicarana nazo akanya gato, uzahunga, zizagutsinda hanze.

    9/Magayane yabwiye adjudant chef wayoboraga gereza ya Ruhengiri witwaga Sembagare ati: uri igikenya ntuzisazira. Bwarakeye ajya iwabo i Muramba-Gisenyi, inkuba itagira amazi iramwasa.
    10/ Magayane yabwiye undi muyobozi w' iyo gereza adjudat Cyarahani ati: uzicirwa muli iyi prison, umwaga wawe uzashirira aha.

    11/Yabwiye abanyururu bagenzi be ati: iyi myenda mubona y' umukara twambaye izasimbuzwa ibara ribengerana ( rose). 12/ Yarongeye ati: ibohozwa ry' iyi prison rizabanziriwa no kuma kw' iki giti cy' inganzamarumbu mubona imbere ya gereza, ati hano m’unzu ndani hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi. Bwarakeye igiti kiriyumisha, naho ubwo Musenyeri Nsengiyumva yasuraga gereza ya Ruhengeri, bibagiwe gukinga ihene irabinjirana, nijoro bumva iramena amasafuriya irya ubugali Magayane ati : ngicyo ikimenyetso mwatashye, ariko abazahungira Rwebeya muzashira. Abahungiye Rwebeya-Musanze bahuye n' abacodo ba Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho urusoro babita inyenzi

    Kubera atahwemye kwikoma ingoma ya kinani, byateye ubwoba abayobozi ba gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by' ipererza ngo yisobanure. Yasabye ko Habyara n' ibyegera bye baza, maze ubuhanuzi bufatwa kuli za cassettes buranandikwa. dore uko yavuze:

    -Wowe Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n' imfunzo kandi nupfa Kigali izuzuramo intumbi agahiryi. Ibimenyetso n' abazungu bazaza kugukanga nawe uzashyira mu bitugu byawe mu bushorishori umugore w'umugambanyi, inyamaswa y' ihembe limwe izaba ibiyogoza mu rukiga na ndorwa, iyo nyamaswa izakwira u Rwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye.

    Habyara ati shaka insinzi: Magayane ati ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk' ubufindo. Magayane ati: uzasimburwa na rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho bihwahwa wo ku ruzi rw' iwanyu, nyuma ye ngo hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye,

    Ihirikwa rya rwabujindiri rizagenda ritya:
    Magayane ati: azaraswa umwambi w' igishirira na bene-nyina ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y' igihugu azane ihumure, acyure rukara rw' igisage ruzabyinirwa bigatinda. abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke , habeho umunezero n' uburumbuke n' amahoro ya nyayo.

  • #31

    Ubuhanuzi Bwa Magayane - urabitekerezaho iki? (samedi, 24 décembre 2011 10:24)

    Magayane yari umugabo ufite impano y' ubuhanuzi, akaba yarakomokaga mu karere bitaga ubukonya, komini ya Gatonde, mu Ruhengeri. mbere yuko mvuga ibyo yahanuriye abandi, dore ibyo yihanuriye ubwe:
    Perefe Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana akimara kumva ko nta kabuza abatutsi bari hanze bazafata u Rwanda, nyuma ariko ngo bakazarwirukanwamo n' umuzungu warubahaye, Zigiranyirazo yatse insinzi, Magayane ati kereka Habyarimana yeguye igihugu akagiha abanyenduga kuko nibo bazi amacenga y' abatutsi, bityo mwebwe mukicara. Zigiranyirazo yavuze ko bafunga Magayane, Magayane akigera mu buroko 1930 yabwiye uwamutekeraga ati:
    1/ Ku wa kane nzapfa maze kurya imboga. niko byagenze. kuko yahawe imboga z'isogo yakundaga jeudi yitaba Imana.
    gttg2/Yanabwiye uwo musoda wamutekeraga ko azagwa mu maguru y' abagore, niko byabaye uwo musore yagiye gusambanya umugore w' undi mugabo, ategerwa kw' irembo bamutsinda aho.
    3/yabwiye ambasaderi kagenza alphonse: muli nzeli 1972 ko Kayibanda uzengurutse u Rwanda rwose ngo aribuka isabukuru y' imyaka 10 y'ubwigenge ko ariho asezera ku banyarwanda ko nta myaka itatu azamara ategeka, ko nategura n' imva ye itazaboneka
    4/yabwiye Kanyarengwe alexis ko azahunga akambuka Akagera, akagaruka arwana, akazitwa umutegetsi wa nyirarureshwa, akabona ibibi n' ibyiza, nyuma agapfa adahinnwe azize indara-mabuno.
    5/yavuze ko hari abazungu bagiye gufungirwa mu Ruhengeri, abandi b' abatasi bazabakurikira bakagwa kuli Muhungwe byarabaye, abacanshuro bashatse gufata congo banyuze i Goma muri 1978 surete ya Lizinde yari ikaze ibata muli yombi bafatirwa mu mahoteli ku gisenyi, bafungiwe mu Ruhengeri, nyuma yaho abandi bakoreye plan yo gufata Rwanda na Zaire byombi muli parc y' i birunga i Rwindi (congo), baje mu Rwanda n' ibyuma kabuhariwe bifotora, indege ibagusha muli komini Kanama (bugoyi- gisenyi) hafi ya muhungwe.

    6/Magayane yahamagariwe gukora animation bamamaza, banacengeza amatwara ya muvoma, ati: uwabyiniye Nkubito yimanzi Rudahigwa, na bwenge nyakuli Kayibanda, nti yabyinira muvoma izanywe n' abungura bazubika u Rwanda.

    7/Bourgmestre Kabalira yahise amufungira mu kasho amuziza gupfobya MRND, akanatuka Prezida wayo ngo ni umwungura w' umushyushya, nyuma y' icyumweru baramurekuye, Magayane abwira Kabalira ati: kumfungira ubusa kwawe nawe uzafungirwa ahatava izuba. bwarakeye basanga Kabalira yarariye imisanzu ya MRND, yafungiwe muli prison special mu Ruhengeri.

    8/Magayane yabwiye Theoneste Lizinde ati: ugiye kuzafunganwa n' abantu bambaye utubuye tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi. Bwarakeye Lizinde avumbura imashini yakoraga amafranga, iyo mashini yari ihuriweho na Majyambere n' ibindi bikomerezwa. Lizinde abigejeje i bukuru, bati uyu muntu azabwira abanyamahanga akari i murore bati: tumwohereze Zimbabwe, navayo tuti yateguraga coup d' etat, ahite afungwa.

  • #30

    gasore (vendredi, 23 décembre 2011 22:02)

    kagame uraho

  • #29

    Muligo (mercredi, 21 décembre 2011 20:30)


    Ariko ubundi ko numva Kagame aheregeta ibye n'iby'abandi, kuki mbona adashyira uturaso ku mubiri ngo abyibuhe nk'abandi bakire? Cyangwa ni amaraso y'inzirakarengane yamariye ku icumu amubuza gusinzira!

    Icyakora mbona Janet we bimusa dore ko abimiragura bunguri nk'inkoresho z'abagabo yigaruriye! Azi ko iminsi y'ibisambo ibaze maze agasya atanzitse!

  • #28

    tarzan (mercredi, 21 décembre 2011 14:48)

    uyu mujura nafatwe hakiri kare. kuko nabona bimukomereye azagurisha nigihugu. nimumufate ataragurisha u Rwanda kuko inzara ye mbona itazashira. ntabwo ahaga ubanza azahaga igitaka cyo mumva.

  • #27

    burebazi (mercredi, 21 décembre 2011 13:22)

    Kagame ngo abana basuzugure ababyeyi. Kandi ni uwambere mw'ironda koko. Musome kuri iyi site :
    http://www.musabyimana.net : "Au Rwanda, le racisme et l’ethnisme sont ancrés dans les mœurs politiques"

  • #26

    Muyenzi (mercredi, 21 décembre 2011 13:09)

    Ariko kagame ko ari perezida wacu ko twamwitoreye mumushajaho iki? Umva ni umugabo uri murugo rwe ashobora kugura icyo ashatse mufite kibazo kihe? Ubwo se mwebwe ntimwemerewe kugura ipantaro mu mutungo w'urugo i wanyu? Mu muveho puuu! Ariko rero nawe afande dore turakuvuganira ugerageze kurya uhage bareke kukwita ...rurya ntiruhage.

  • #25

    Muyenzi (mercredi, 21 décembre 2011 12:56)

    Ariko kagame ko ari perezida wacu ko twamwitoreye mumushajaho iki? Umva ni umugabo uri murugo rwe ashobora kugura icyo ashatse mufite kibazo kihe? Ubwo se mwebwe ntimwemerewe kugura ipantaro mu mutungo w'urugo i wanyu? Mu muveho puuu! Ariko rero nawe afande dore turakuvuganira ugerageze kurya uhage bareke kukwita ...rurya ntiruhage.

  • #24

    sibo (mercredi, 21 décembre 2011 08:39)

    mukomeze gukurikiranira hafi aho izo ndege akomeje kuzibungana azihisha. mukomeze nanone gukurikiranira hafi uwo mugore wa kagame aho ajya hose muguhisha amashilingi basahura yu rwanda. na musaza we murefu. inzara bagiraga ubu imaze gushira batangiye kwirara. ibyo musaza we ajyana naho abihisha hamenyekane.igihe cyo kubafata tuzamenye uko bisubizwa abanyarwanda.

  • #23

    @ xxxx (mercredi, 21 décembre 2011 05:25)

    @ xxxx;
    kombona wibagiwe kunywa imiti yawe ninde muli kuvugana cyangwa ninde uli kubwira

  • #22

    xxxx (mercredi, 21 décembre 2011 03:07)

    Yo mother fucker stop writting stupid stories,
    we are soo tired of ur this nonsense

  • #21

    Wafula (mardi, 20 décembre 2011 22:47)

    Ndashimira cyane byimazeyo ururubuga le prophete umuhanuzi, amakuru nyayo kandi yuzuye ukuli mutugezaho,twari mwicura bulindi ariko none tumaze gusobanukirwa ibya politike ya kagame yikinyoma.ndabashimiye mukomerezaho. Imana ibarindi kandi ibongerere ubumenyi. Murakoze.

  • #20

    indege (mardi, 20 décembre 2011 20:31)

    Izi ndege aimez nk'inyana zo mukiraro

  • #19

    LIPRODHOR-KIGALI:Nta bwiyunge bufatika mu gihe bamwe babanye mu buryarya (mardi, 20 décembre 2011 19:52)

    miryango imwe y’Abatutsi yanga ko abana babo bashakira mu Bahutu irahari kandi n’iy’Abahutu imwe na yo ni uko

    Ikibazo cy’imiryango imwe y’Abatutsi yanga ko abana babo bashaka mu y’Abahutu cyangwa iy’Abahutu yanga ko abana babo bashakira mu Batutsi gikunze kuvugwa mu bice bitandukanye by’igihugu n’ubwo gisa nk’aho kitaravugwa ku mugaragaro.

    Urubyiruko rw’izo mpande zombi rurikundanira ariko ngo imiryango yabo cyangwa incuti zikabyivangamo bikarangira babatabanye atari uko batari bikundaniye. Bamwe bakaba basanga ari ikibazo gikomeye cyane. Cyakoze ngo hari n’abagira ubutwari bakirengagiza ibyo bategekwa n’ababyeyi babo cyangwa imiryango yabo maze bakiyemeza gushakana kabishywe n’ubwo imiryango bakomokamo iba yarafashe icyemezo cyo kutazabatahira ubukwe cyangwa kutazongera kuvugana ukundi.

    Bene ibi bibazo umukuru w’igihugu, Paul Kagame aherutse kubivugaho aho yasabye urubyiruko kwirinda ababyeyi bababibamo amacakubiri nk’ayo.

    Perezida ,Kagame, yasabye urubyiruko kutumvira ababyeyi babo mu gihe babagira inama isenya igihugu, ahereye kukuba hari abatozwa kwangana bishingiye ku moko, irondakarere n’ibindi byagiye biranga amateka y’iki gihugu.

    Kutumvira ababyeyi mu gihe ibyo basabye bishobora gusubiza inyuma ikigero cy’ubumwe n’ubwiyunge, Paul Kagame yabisabye abitabiriye inama y’umushyikirano ubwo yabakiraga muri village Urugwiro mu cyumweru gishize.

    Ati: "Ntawagira inama umwana kutubaha umubyeyi we, ariko jye ndabikora kandi mbabwire impamvu...Urubyiruko rubwirwa ngo uriya akomoka aha n’aha, ngo ugomba kwitandukanya nawe..Nakugira inama y’uko niwanga kumvira uwo mubyeyi uzaba ubaye umugabo, kandi ntikizakubuza kuba umwana we.”

    JBN.


    Nyuma yo gusoma iyi NGIRWA REPORT ya LEPRODHOR-KIGALI, nsanze mubyukuri nayo ikoranye uburyarya! Cyangwa iruma igahuha ngo IDAKOMA RUTENDERI wa mugani wa ZAYINABU!

  • #18

    LIPRODHOR-KIGALI:Nta bwiyunge bufatika mu gihe bamwe babanye mu buryarya (mardi, 20 décembre 2011 19:41)

    .....Agira amahirwe, mbivuze mu bundi buryo, yabona na we icyakugeza muri bwa buzima akanezezwa no kumva ko ubayeho nabi ariko se ni ho twagombye kuba tuganisha ? Oya. Twagombye kunezezwa no kuba tubanye neza. »

    Karamaga yakomoje ku kibazo cy’imitungo y’abacitse ku icumu ,yangijwe cyangwa yibwe mu gihe cya jenosi, batari basubizwa. Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, hari abahamwe n’icyo cyaha ariko badashobora kwishyura ibyo basahuye cyangwa bangije kubera nta bushobozi bafite. Abo ngo ni abantu ushobora gusanga afite inzu n’isambu gusa n’abana nka batanu. Ibi bikaba bishatse kuvuga ko icyemezo cyaba guteza iyo sambu n’inzu.

    Ibi na byo ubwo bushakashatsi bwerekana ko ari ihurizo rikomeye ku bumwe n’ubwiyunge kuko ngo bigenze bityo uwahamwe n’icyaha n’umuryango we bakwangara, bityo ngo bakaba bakumva babangamiwe, ntibibahe umutuzo.

    Ku rundi ruhande, ni ihurizo nanone rikomeye kuko ngo abarokotse jenoside batakwishimira kubura ibyabo burundu.

    Bashingiye kuri ibyo, Karamaga na Nyampinga bakaba basanga Abanyarwanda b’ingeri zose bakwiriye guhagurukira ibyo bibazo byombi ariko by’umwihariko Leta ngo ikwiriye gusuzuma icyo yakora kugira ngo abarokotse jenosi bongere kubona ibyabo. « Abarokotse bati : « Nta n’ubwo twibaza uyu munsi ni gute icyo kibazo kijyanjye n’ibyangijwe, (Leta)batagitekerezaho. » Abaturage bamwe babajijwe basanga ngo Leta isa nk’aho yakwepye icyo kibazo.

    Ku bwa Nyampinga, Leta yagombye gushyiraho ikigega cyo gufasha abatishoboye bahamwe n’icyaha kuriha ibyo bangije. Cyakoze asanga na none Leta ikwiriye kwegera inzego zitandukanye nka sosiyete sivile kugira ngo yumve icyo zibitekerezaho.

    Imwe mu ntego z’ubwo bushakashatsi yari ugusuzuma uruhare rw’inkiko Gacaca mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda. Bukaba bugaragaza ko Gacaca zagize uruhare rufatika muri rusamge n’ubwo ngo amwe mu mahame y’imikirize y’imanza nyayo atubahirijwe. Bwakorewe ku bantu basaga gato 1170 bo mu mirenge 200 yo mu turere 20 kuri 30 tugize igihugu. Abarenga 58 ku ijana(%) bahamya ko abarokotse jenoside babanye neza n’ababakoreye ibyaha kimwe n’imiryango yabo. Hafi 22% bo basanga uwo mubano ushingiye ku buryarya mu gihe hafi 14% bemeza ko izo mpande zombi zidakundana na gato. LIPRODHOR ikaba iteganya gushyikiriza ubwo bushakashatsi inzego zinyuranye zirimo iza Leta kugira ngo zirebe uko zakoresha ibikubiyemo mu gukemura izo ngorane zikibangamiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

  • #17

    LIPRODHOR-KIGALI:Nta bwiyunge bufatika mu gihe bamwe babanye mu buryarya (mardi, 20 décembre 2011 19:38)

    Nta bwiyunge bufatika mu gihe bamwe babanye mu buryarya-LIPRODHOR
    Tuesday 20 December 2011

    - Bati : ‘Niba hari abantu babona hari umwana wabo- ari umututsi cyangwa umuhutu- atashaka ubundi mu bwoko, ibyongibyo murumva nta kintu bivuze ?’- Nyampinga

    Ubushakashatsi bwa LIPRODHOR buragaragaza ko ugucengana hagati y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’ababakoreye ibyaha kimwe n’imiryango yabo ari ikibazo gikomeye kibangamiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge kuko ngo nta bwiyunge bufatika bwabaho mu gihe abantu baba babanye baryaryana.

    « Icyo kuba Abanyarwanda (babajijwe), umubare munini ugaragaza ko babana ku buryarya, bafite ibisobanuro babiha, bati : ‘Mu by’ukuri u Rwanda rurakomeye rufite n’umutekano ukomeye ntacyo umuntu yatwara undi, icyo rero twahisemo ni ukwibanira gutyo ; umuntu agatambuka n’undi agatambuka cyane cyane ko ntacyo twanatwarana, » ni ko, Gerturde Nyampimnga, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa LIPRODHOR, Umuryango Nyarwanda Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, asobanura.

    « Bati : ‘Ariko mu by’ukuri ntabwo bivuze yuko mu mutima wanjye mba ntagenda nkubita agatoki ku kandi’. »

    Nyampinga akomeza avuga ko ababajijwe bose bemeza ko basanga nta muntu ushobora kongera gukora Jenoside ariko ko bamwe batabana mu bwisanzure. « Batanze n’ingero nyinshi cyane zifatika zigaragaza ko ari ukuryaryana iyo tuvuga ngo abantu bariyunze, bati : ‘Ese nta miryango mwumvise idashobora no kwemera ko abana babo bashakana ?

    Na ndetse bakagira n’ingero ba-cibla (batanga), bati niba hari abantu babona hari umwana wabo ari umututsi cyangwa umuhutu, atashaka mu bundi bwoko. Bati : ‘Ese ibyo ngibyo murumva nta kintu bivuze ? Bati : ‘Turaho nyine turacengana kugira ngo ubuzima bukomeze. »

    Karamaga Wilson, umwe mu bashakashatsi LIPRDOR yifashishije mu gukora ubwo bushakashatsi, akaba n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, avuga ko uko kuryaryana ari ikibazo giteye inkeke kandi gifite imizi miremire igomba gushingirwaho, umuti ushakwa. Ati : « Uyu munsi turimo turavuga mu myaka 17 ku muntu wenda utarabasha kwivuza n’ibikomere byo ku mubiri yagize byamubayeho muri jenoside.

    Uyu munsi turavuga ku muturage wagize ibyago akisanga ari muri gereza afunzwe akekwaho jenoside nyuma wenda bikaza kugaragara ko ari umwere. »

    Karamaga akomeza avuga ko ibyo byose biganisha hahandi umuturage atishima uko bikwiye none ngo yajya kugusubiza akabura ikintu gikwiye akavuga ko babanyeho mu buryarya. « Ati (uwarokotse) : ‘Byitwa ko bamuhannye, uyu munsi akora muri TIG ataha iwe kandi njyewe ntarigeze mbona ibyanjye ngo bigaruke.

    Tubanye mu buryarya kubera ko iyo mbona atuye iwe uyu munsi njyewe nkaba nkirwana n’ubuzima ntashoboye kubaho kandi uwari untunze atakiriho, n’ubundi n’uriya ntafite n’ubushobozi bwo kubimpa. Iyo mubonye bibyutsa bya bikomere kuko nta na kimwe ashobora gukuraho. »

    Ibyo kubana mu buryarya ngo bifite ingaruka mbi cyane ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda babanye batyo. Karamaga ati : « Nawe uri umunyarwanda ushobora kwibaza umuntu ubana n’undi mu buryarya, babana bate ? Aramusuhuza agacaho agahita. Ni ukuvuga ngo ntashobora gutera intambwe yisanzuye ngo amugenderere yicare baganire nk’umuturanyi we, ntashobora kurekura umwana we ngo ajye rugo rwe amusigeyo yumve ko yizeye umutekano we ».

    «Kandi ibyo ni byo bimenyetso by’ibanze byagombye kuba bitugaragariza bwa bwiyunge burimo bugenda bugerwaho hagati yabo. »

    Karamaga akomeza avuga ko abantu babanye batyo batanatabarana. « Ni ukuvuga ngo amubeshya ko babanye kandi batabanye, n’ejo anyuze iwawe agasanga ibisambo birimo kukwiba ashobora no kutaguhamagara.

    to be continued

    Source: JBN.igitondo.com

  • #16

    Siboyintore (mardi, 20 décembre 2011 16:32)

    Afande afite akaboko karekare turabibona ariko nawe arayasohora kuko najye nariyeho duke kugira ngo nkurikirane ibikorwa byabanyarwanda bari muri uyu mugi noherejwemo nintanga amakuru neza bazanyongera ayandi ubu nemerewe kugenda kuri moto zirenga 20 ku munsi.

  • #15

    Anany (mardi, 20 décembre 2011 14:54)

    Amafaranga amarira iki umuntu? Aramutunga. Perezida wa republika atungwa n'iki? N'amafaranga ahagije agenerwa n'igihugu. None se ko nasomye urutonde rw'umutungo wa kagame nkarambirwa? Ibintu bingana kuriya birenze urugero keretse niba azabaho iteka ryose dore ko nabwo atayamara. Biragaragara ko akazi ashinzwe ari ugusahura igihugu gusa, kuko birarenze! Ni Rwabujindiri rurya ntiruhage koko. Kandi nyamara azapfa abisige ibindi bisubizwe igihugu. Amenye ko ataruta khadafi, ben ali, gbagbo, bin laden, mobutu n'abandi banyagitugu bose. Amateka ntacyo amwigisha? Cyangwa ntiyize nk'uko rudasingwa amutanga? Nta kigenda kwiba wenyine igihugu cyawe gikennye kandi warigwijeho imishahara iruta iy'abandi. Biramugaruka vuba kuko abo yakenesheje bazabimuryoza babigaruze apfe nka khadafi.

  • #14

    umunyaru (mardi, 20 décembre 2011 13:13)

    Mukomere mwese ubundi ntabwo rwose President w,igihugu icyo aricyo cyose n,umugore wiwe agomba kujya muri business kuko nta kintu aba abuze,ndabaha akarorero hari ikinyamakuru maze gusoma nsanga banditsemo ko President w,ubudage agitegeka intara bita Niedersachsen yafashe credit kandi atabyemereye kuko nawe nta kintu aba abuze nawe aba areshya na President kuko aba afite aba Ministre ayobora ubwo rero barimo baramusaba kwegura na Kagame rero agomba kwegura kuko ibyo akora ntibyemewe n,amategeko nta mu president ugomba gukunda amafaranga kandi yabishaka atabishaka arayabona ahagije n,umushahara we uba utubutse,ibi rero birerekana ko dutegekwa n,inyeshyamba

  • #13

    IBI NTABYO WARUZI? (mardi, 20 décembre 2011 12:40)


    http://www.independent.co.ug/rwanda-ed/rwanda/5019-the-not-so-odd-couple

  • #12

    Uru ruzingo rwatunanije iki? (mardi, 20 décembre 2011 12:19)

    Mushake uko Kagamé avaho vuba. Dore turangije 2011 twinjiye muri 2012. Agomba kuvaho vuba. Abanyarwanda abahitu, abatwa n'abatutsi bashyira mu gacuro mubohoze u Rwanda. Intore ntacyo zizadutwara kuko nazo zikorera k bwoba. Muze duhaguruke dukure uruzingo mu bantu

  • #11

    kazawehh (mardi, 20 décembre 2011 12:13)

    sinzi niba bishoboka mukajya mushyiramo amafoto y'ibyo bisambo na za maneko byose tukabimenya

  • #10

    Agahinda (mardi, 20 décembre 2011 11:36)

    Ku isi nzima nta mu perezida w'umwibone wabayeho nk'uyu mugabo Kagame,kandi ni mugihe ntakundi yari kugera k'ubuperezida atari ku buryo nk'ubu nk'igisambo gicunga abantu baryamye kimena inzu kikica nyirurugo kikanasahura ibyo gishoboye byose,noneho abasigaye kikabahoza kunkeke y'iterabwoba no kubica

    Aya mafaranga Kagame yirirwa arengwamo gutya abazungu bayamuha amaze kubereka amagufwa y'abacu ari Gisozi ati,abarokotse babayeho nabi bakeneye imfashanyo none se ziriya ndege nibura zinjiza angahe muri Ibuka cg Avega?
    Ahubwo akazi yababoneye ni uguhora adushinyagurira ngo yaraturokoye nk'aho ataraza hari icyo twaritwarabaye

    Tuzirkane Déo Mushayidi n'abandi bose bakomejwe kwicwa kabiri na Kagame.

  • #9

    Kadafi (mardi, 20 décembre 2011 10:55)

    kagame rwose wakumvise ibyo abaturage bawe bakubwira, ko njye nari nagergeje! uwakwereka aho ndi hano, wahindura ibyo ukora!!!dore wabonye nsumbirijwe imitungo yanjye yose nari mfite i rwanda urayigabiza ngaye imbwa izansanga aha!!!nyamuneka umva amarira ya rubanda, AFANDI

  • #8

    by Ian Birrell (mardi, 20 décembre 2011 09:41)

    Adyoha asubiweho ibi byanditswe muri july 2011 n'inshuti ze mu bwongereza. yenda abahari bafite andi makuru:
    Monster behind genocide and rape squads



    Kagame has created what one observer calls a well-managed ethnic, social and economic dictatorship

    Women and children – desperately sick and weak after months on the run – were finally caught by Rwandan army commander Papy Kamanzi.

    He told them he would give them food and then send them home.

    But he now admits he was lying and says: ‘We took them instead into the forest and killed them with a small hatchet.’

    Kamanzi despatched scores with a blow to the back of the skull. As the bloodbath went on, his soldiers’ methods became cruder. ‘We could kill more than 100 a day,’ he said.

    ‘We used ropes – it was the fastest way and we didn’t spill blood. Two of us would place a guy on the ground, wrap a rope around his neck once, then pull hard.

    'The victim’s windpipe would break and they would be strangled silently to death.’

    The reason this young commander in an elite unit and father of two young children carried out these horrific massacres of Congolese is simple.

    In a chilling refrain, so familiar from the darkest deeds in history, he says: ‘We were ordered to do it.’

    Kamanzi’s story should be heard by all Western apologists for the suspected architect of these atrocities, Rwanda’s brutal autocratic ruler, President Kagame.

    This includes Britain’s International Development Secretary, Andrew Mitchell.

    For while world leaders and the aid lobby fawn over Kagame the reality of his repressive regime is becoming clearer by the day.

    This is a man who launched a war with neighbouring Congo in 1996 which led to more than five million deaths and tore Congo apart – and has used British taxpayers’ money to silence his critics.

    Papy Kamanzi’s death squad was operating in the Congolese jungle, where it was guilty of acts of genocide.

    His story is told in Dancing In The Glory Of Monsters, a brilliant new book about the collapse of the Congo by an American author who has spent ten years in the country.

    A United Nations investigation found Kagame’s army and its allies killed tens of thousands of innocent refugees.

    This is a terrible indictment of the Rwandan president who came to power by ending his own country’s bloody civil war in 1994 between the Hutus and Tutsis.


    Tony Blair :Advises the Rwandan government and uses Kagame's private jet - he sent the president a note of congratulations

    Following the slaughter of a staggering one million mainly Tutsi civilians in less than a year, Kagame led the army which overthrew the Hutu militias responsible for the genocide and seized power.

    At the time he was seen as a liberator. Ever since, he has skilfully exploited international sympathy for Rwanda’s tragic recent history to stifle dissent at home and win friends, influence and money abroad.

    As huge amounts of foreign aid poured in, he has overseen impressive economic growth, promoted the interests of women and eradicated corruption.

    This is the Rwanda that so beguiles visiting Western politicians and aid agencies – the lush land of a thousand hills, of gourmet coffee, gorilla tourism and hi-tech ambitions.

    They believe this nation’s ‘success story’ could be the answer the swelling chorus of critics who question what has been achieved for all the billions of aid money.

    But this desperate desire for good news out of Africa has ensured that for too long, too many people who should know better have ignored grotesque human rights abuses. The whiff of hypocrisy hangs heavy in the air.

    First and foremost on the charge sheet is Rwanda’s long involvement in neighbouring Congo. It has twice invaded, fought proxy wars with brutal militias and profited from the proceeds of stolen minerals.

    Mass rape was commonplace. The gruesome lexicon now includes words such as ‘re-rape’ – for women who have been repeatedly raped – and ‘auto-cannibalism’ – where victims are forced to eat their own flesh.

    President Kagame should no longer be able to avoid blame despite protestations that his regime was merely tracking down remnants of mass-murdering Hutu militias

  • #7

    JACK NZIZA (mardi, 20 décembre 2011 09:34)

    sha murakina,mayibobo iratekereza!ntabo muzi muri 1994 basahuye wababona ukababonamwo ba milliardaire none uyu munsi akaba ntanipantalo bagira!
    uriya mugore we janet yari indaya!imwe yinjiza ugakora ukishyura ukagenda!nizindi mpuhwe zindi umunyarwanda ategereje kuri mayibobo cg se kundaya!!!naho barya bike ubundi tuzicurika ryindaya cg se mayibibo.

  • #6

    vuvuzela (mardi, 20 décembre 2011 09:31)

    mukomeze gukurikirana uwo mutungo wa Rubanda aho ajya kuwuhisha. gusa niba indege zigeze turkiya ibye bigeze aharindimuka. kuko hariya ntibazanabimuha kuko nabo bafite inzara ireshya nkiye. ahubwo mukomeze gukurikiranira hafi uwo mutungo muramu we murefu ajyana mu bushinwa. ubwo umugore akunda kujyayo arimo guhisha iyo mu bushinwa. ariko ubwo azahahurira numusore awumwihere dore ko nawe ngo akunda urubyiruko. gusa umuvugizi ndabemera kandi mukomeze kudukurikiranira aho ahisha imitungo. kuko iminsi 40 ndabona igiye kugera.

  • #5

    A Kamana (mardi, 20 décembre 2011 09:10)

    Yewe ndabona uyu muprezida, nako agaprezida numvise namucuti we ajya atiza imwe muri izo ndege ariko amwita ngo "my friend, the skiny man" mumucunga ngo atavaho abacika cg agacikana umutungo w'abandi. ubundi se ko ari ihame prezida w'igihugu adacuruza akaba ariyo mpamvu ahembwa ibyo yifuza byose yewe hakongeraho n'ababoyi, abayaya, amashanyaraza, inzu y'ubusa, imodoka z'ubuntu, amafranga agurira ibiryo abashyitsi agahembwa ari mu kazi, bone n'aho yaba ari gutera urubariro ku rugo rwe ko nabyo abihemberwa, yarangiza agahafungirwa ibihambiro by'amafranga yandi bita umushahara kandi buri kwezi ibindi aba akora byose si iby' igihugu? ni ukuvuga ko ubucuruzi bwose yakora hanze y'ibyo ahemberwa igihugu kigomba kubigaruza mu mutungo wacyo cyangwa akishyura ayo yahembwe kuko biba biboneka ko atakoreye igihugu neza kubera ko mu gihe yagombaga kugikorera yabaga ahugiye mu bucuruzi. ibyo kandi ni logic idahakanwa. none indege agiye kuzikodeshereza aho aziparika muri turukiya. none se kuki ataziparika i kigali aho atanishyura parking? ayo mafranga ya pariking se aba ateganijwe muri budget national cg ni ayo avana mu mufuka we? abagenzura budget, barimo abadepite n'abasenateri (ba makuza n'abandi) murashishoze neza kuko niba bidakozwe ubu kandi neza muzaryozwa ubufatanya cyaha cyo gusesagura cg kwiba umutungo w'igihugu.

  • #4

    Rwabujindiri (mardi, 20 décembre 2011 09:00)

    Ariko Mana y'i Rwanda,

    Iyi mitungo muvuga yose niko Rwabujindiri rurya ntiruhage ruyigwijeho. None se ruzi ruzayirira he? Cg ingoma nizihindura imirishyo iyi mitungo yose izagarurwa mu mutungo wa Leta.

    Kuki President ajya mu bucuruzi abadepite na Sena bakabyemera kandi itegeko nshinga ribibuza. Ejo bundi yaradutunguye twumva ngo yaguze imigabane muri BK. Ibaze kweri umukuru w'igihugu uhitamo gukorera publicite company imwe kandi agomba kuzifata kimwe zose kandi ntanemerewe kujya mu bucuruzi kuko igihugu kiba kimuhemba amafaranga menshi bityo aba agomba guha agahenge ba rwiyemezamirimo bandi bagacuruza.

    Sinzi uwamwise ngo ni "Rwabujindiri Rurya Ntiruhage"

    Nzaba mbarirwa

  • #3

    KAGAME = SEKIBI=SHITANI (mardi, 20 décembre 2011 08:49)

    Erega Kagame si umuntu ni shitani yayindi abanyagatorika bita SEKIBI. Nta cyaha na kimwe yasize inyuma. KWICA BIRENZE URUGERO, KWIBA BIRENZE URUGERO, GUSAMBANYA abagore babagabo yagabiye ubutegetsi, KUBESHYA, ISHYARI RERINZE URUGERO.

    KAGAME MWIBUKE KO YARI UMUVUNJAYI NAIROBI none ubu yageze ku kigega cyamadorari. gusa at the end of day azabona ko ntacyo byamumariye kuko ibyo yiba bizaribwa nabanzi mugihe KAGAME AZABA ARIBWA NINYO IKUZIMU.

    IL FAUT DONNER LE TEMPS AU TEMPS

    Reka dutegereze tuzarebe amaherezo ye.

  • #2

    kagerigeri (mardi, 20 décembre 2011 08:41)

    naberereke ariko se gute? urumva tutazabigwamo? niyirire ariko tugire amahoro.

  • #1

    IGIHE KIRAGEZE KOKO : KAGAME NABEREREKERE ABAYOBOZI BAHARANIRA INYUNGU ZA RUBANDA (mardi, 20 décembre 2011 08:26)


    Arakoze Johnson kuduhanura ku busahuzi bwa Kagame n'agatsiko ke k'Abasajya. Ndabona basigaye barusha amasiha rusahuzi, kandi ubundi atarushwa !

    Icyo nasaba abanyarwanda ni ukuba maso, bakamenya irengero ry'iyo mitungo yabo, kuko igihe kizagera (kiri hafi !) ibyavukijwe rubanda bikagaruzwa mu mutungo rusange w'igihugu.

    Ariko Kagame n'ibyo bisambo bindi nta somo na limwe bavana mu mateka y'Afurika ? Ubu se ba Kadafi cyangwa Mobutu bari basahuye bike ?

    Mpanurenduhe, ku Gikongoro.