dim.

20

nov.

2011

Ababyeyi n’abarezi turahangayitse ku burere bw’abana bacu.Mgr Smaragde Mbonyintege.

Mgr Mbonyintege, uyobora Diyosezi ya Kabgayi.
Mgr Mbonyintege, uyobora Diyosezi ya Kabgayi.


Kugirango tunoze uburezi hifashishijwe indangagaciro nkristu, Ibiro bishinzwe amashuri gatolika (SNEC) byashyizeho icyumweru cy’uburezi gatolika gikorwa buri mwaka. Kandi Inama y’Abepisikopi gatolika yacyakiriye neza iranagishyigikira nk’umwanya buri mwaka twibukiranyaho inshingano z’ibanze zigomba kuranga uburezi gatolika. Kuri icyo cyumweru cy’uburezi rero hano i  Kabgayi twizihiza, dufite n’akamenyero ko kugira umunsi mu mwaka wa buri shuri gatolika n’ay’igenga dukorana bya hafi. Uwo munsi muri buri shuri ugamije guhuza ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri ndetse n’abayobozi ku nzego zitandukanye zose.


Nubwo buri shuri usanga rifite isura yaryo n’ibibazo ryihariye, ariko hari impungenge ababyeyi n’abarezi usanga duhurizaho ; hariho ingeso y’ubusambanyi mu rubyiruko igaragarira mu nda z’indaro zitwarwa n’abanyeshuri. Hakabaho kandi n’indi ngeso irimo gukura yo gufata ibiyobyabwenge mu mashuri nka za kanyanga, urumogi na za muzika ubu bita « moderne ». Izi muzika wenda ngire icyo nzivugaho kuko umenya hari abatabona uko ari ibiyobyabwenge mu bindi. Ubundi iyo zikozwe neza mu mucyo no mu rugero zaba ahubwo siporo igorora ingingo, igatanga n’umucyo mu bwenge. Ariko akenshi usanga iyo muzika ikorwa mu buryo burenze urugero, mu majoro, ndetse bikaza kuvanga no gufata urumogi bikageza kuri za “émotivités” nyirazo atagishobora gukontorora,  bigashobora kubyara “violences” umwana agirira abandi cyangwa se yigirira kuri we bwite. Ibyo byose muri iki gihe byugarije uburezi bw’abana bacu. Ni ibiyobya bwenge muri rusange kuko bisenya umuco mu rubyiruka, bikorora ingeso mbi aho kuzipfobya ngo hashyirwe imbere ingeso nziza.


Dore indi mpungenge rero ni uko hariho ubushake wumva buvugwa ngo bwo gushyira udukingirizo mu mashuri mu rwego rwo kurwanya inda z’indaro no gukumira icyorezo cya SIDA. Ibi rwose byo si umuti w’ikibazo ahubwo ni icyorezo. Ihuzabitsina rihereye mu buto, kandi ridakorewe hagati y’abashakanye ubwaryo, niyo bwaba nta nda butera, nta na SIDA bwanduza, hari indi myanya y’umuntu bwangiza, cyane cyane mu rwego rwa “émotivités, passions na affectivités”. Kutamenya ukuntu ibi ibintu bigize umuntu, bikagena n’imibereho ye mu bandi byaba ari ukwibeshya nizera ko bitari nkana. Ikibazo cy’ubusambanyi ntuzagifate gusa mu rwego rw’imyemerere nk’uko hari ababyibeshyaho gutyo, ahubwo gifate mbere na mbere nk’ikintu kigena imibereho y’umuntu mu mutima we wo gukunda cyangwa se wo kwanga, mu bwenge bwe bwo gutekereza no gufatanya n’abandi. Nyuma y’ibi rero niho hazaho ya myemerere yacu igamije mu by’ukuri kurengera ubuzima bw’umuntu ku giti cye n’ubw’abantu muri rusange; mu mibereho no mu mibanire yabo. Iyo umuntu atakibasha kugengana ubwenge, ubwitonzi n’ubushishozi za “émotivités” ze, za passions na affectivités” abayononekaye. Ibyo bikagira ingaruka mu mibereho ye n’imibanire ye n’abandi. Ubusambanyi, dore ko ubu babuhinduye izina, aho kuvuga ubusambanyi babikubira ku mibonano mpuza bitsina. Aha naho n’aho kuzirikanwa. Iyo ubihinduye imibonano mpuza bitsina gusa haba harimo gupfobya uburemere bw’ibyo ukora, ukaba wagirango guhuza ibitsina bikorwa ba nyirabyo batabirimo. Ririya zina rigamije gutesha agaciro igikorwa cy’umugabo n’umugore babonanye (banalisation mu rurimi rw’amahanga), ukabyambura uburemere bw’umuco n’imyemerere yawe, bigahinduka udukinisho turangaza kandi mpita gihe, ukora none ejo ukazasubira nta kuzirikana inkurikizi zabyo. Ni aha imibonano y’abagabo n’abagore yerekeza urubyiruko rwacu. Bakibwira ko inkurikizi bakwirinda ari ugutwara inda no gutera sida, bakibagirwa umuntu bashoye mu busambanyi n’ingaruka zabwo kuri sosiyete no ku muntu ubaho gutyo. Gutangiza bene iyi myumvire ku bana guhera ku myaka 14 bazagera kuri 30 bameze bate? Ese bazaba bagishobora gushaka umugore cyangwa umugabo?Aha ndashaka kuvuga kugira umutima wo kubaka urugo, birimo n’ubusake bwo kurera uwo uzabyara. Abaharanira ubu ugushakana kw’abagabo ku bagabo, abagore ku bagore nuko batangiye. Babyeyi, barezi, bayobozi ku nzego zose tuzirikane neza aho twerekeza abana bacu mu burere tubaha.


Kuzana agakingirizo mu burezi ni ukoreka abana bacu mu busambanyi


Agakingirizo si wo muti w’ibibazo dufite mu rubyiruko. Ahubwo kaza ari inyongera y’ibibazo. Mu gihe cya hafi byatubyarira ingaruka nk’uko birimo kuboneka mu bihugu byadutanze kugakoresha. Guha agakingirizo umwana kuva ku myaka 13 kugera ryari? Agafite hafi y’intoki ze, ariko n’ubwonko n’umutima we bikora, wabizirikana utabizirikana, urabona bizarangira gute? Hanyuma rero mbese ikibazo dufite cy’ubusambanyi, ibiyobyabwenge na SIDA biva ku bana bacu cyangwa se biva ku bakuru babifitemo inyungu.


Niyo mpamvu njye mbona ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri ba buri kigo bagiye bahura buri mwaka ku munsi bageneye ishuri bakwigira hamwe uburere bukwiye guha abana babo, ndahamya ko batafata agakingirizo nk’inzira y’ibisubizo ku bibazo dufite kandi tubona.


Ese abana bacu bazanirwa urumogi na bande? Si abakuru. Mu busambanyi se baterwa inda na bande? Si abakuru. Ni ibihe bihano bikaze ababitera bafatirwa? Ntabwo bigaragara neza. Ahubwo urasanga umwete ushyirwa mu gukwiza udukingirizo n’ingaruka zatwo twavuze haruguru, mu gukuramo inda zasamwe zityo, no muguha urubuga amarorerwa y’ubutinganyi (homosexualité). Iki cyerekezo si cyiza ku burezi. Noneho mu nzego mpuzamahanga agashya kagezweho mu bihugu byahezwe, ni ugukuraho ubugabo n’ubugore nk’ibintu bishaje(gender identity), bakabisumbuza icyo bita umuntu n’uberanganzira bwe bwisanzuye, aho Imana na mugenzi wawe bitagifite agaciro uretse ako buri wese abyihera mu kanya aka n’aka akurikije inyungu ze bwite. Iki cyerekezo nta mizero gitanga mu burezi bw’abana bacu.


Impungenge dufite mu burezi ntiziri mu bana bacu


Impungenge dufite mu burezi ntiziri mu bana bacu, nubwo aribo bambere bigiraho ingaruka mbi. Abana bacu ni beza, bashobora kwumva no guhitamo icyiza. Ahubwo sosiyete turereramo imeze ite? Igeze he iragana he? Abana bacu bazakura uko twabareze. Ubu ntibigihagije kwibwira ko kurera umwana neza ari ukumwambika ibigezweho, kumugaburira neza no kumushakira amashuri amugeza ku bumenyi bukomeye. Hariho n’umuco ugomba kugaburira umutima we, ugashyira n’ubwenge bwe mu gitereko cyabwo.Uko tubaho, uko tuvuga, uko batubona ni nabyo bigena uko abana bacu bitwara.

Naho wakwitwararika kandi, mu rugo rwawe nk’umubyeyi hagati yawe n’uwo mwashakanye ngo mwaba mwaha  umwana wanyu urugero rwiza, ni byiza ariko ntibihagije. Ugomba guteganya ko umwana wawe ari muri sosiyete nayo ifite uko imurera n’aho imwerekeza. Niyo mpamvu ugomba kumuba hafi ukamwereka uko ayitwaramo. Ni aha kandi ubuyobozi ku nzego zose bwunganira ababyeyi n’abarezi, buharanira gushyiraho amabwiriza n’umuco biha ubwisanzure ubushake bw’ababyeyi n’abarezi guha abana babo umuco n’ubumenyi byubaka umwana igihugu kikazahungikira.


Niyo mpamvu rero uburezi tugamije busaba guhura kenshi hagati y’abarezi, ababyeyi n’abayobozi ku nzego zitandukanye kandi n’abana bakabigiramo uruhare. Ingamba zumvikanyweho muri izi nzego zose zafasha abana bacu guharanira ubumenyi badata umuco wa kimuntu na gikristu. Umubyeyi wapfunyikiye umwana we agafunguro ka sasita, akongeraho n’agapaki k’udukingirizo, nk’uko hariho abigisha bene ibyo, aba ashoye umwana we mu ngeso mbi atazi aho zizarangirira. Mbese twamenye ko abadukora ari nabo baducuruza iwacu uburezi bwabo bwahazahariye bikagira n’ingaruka ku myubakire y’ingo zabo, ndetse umuco mubi n’ingeso zo guhutaza abandi (intolérances) bikaba bigenda byiganza mu rubyiruko.


Ndagira ngo ndangize numvikanisha ko niba dushaka uburezi bushingiye ku muco no ku ireme ry’ubumenyi tubaha, abana bacu barabishoboye kandi babishaka tubibatoje. Gusa tunagorore imyumvire n’imiterere ya sosiyete yacu. Aha ni naho uruhare runini rw’abayobozi rwunganira uburezi muri rusange n’umuco w’igihugu ku buryo bwihariye. Kwima amatwi umuco wa gikristu mu gihugu nk’u Rwanda turi abakristu kuri 80%, ahubwo tukagendera ku gitugu cy’amahanga akomeye ku nyungu zayo sibyo bizateza imbere umuco twarereramo abana bacu.


Muri iyi myaka ya vuba aha Abanyarwanda twaciye mu bibazo bikomeye nka jenoside n’ingaruka zayo mu mibanire y’abanyarwanda. Nyamara twabishakiye ibisubizo bivuye mu muco wacu no mu myemerere yacu. Umwanzi wugarije uburere bw’abana bacu si uwo gutegerwa amaboko, ibisubizo kuri iki kibazo ntibizava hanze ku gahato n’inyungu z’ab’ahandi. Turebe izacu bwite nk’umuryango nyarwanda twishakemo ibisubizo kandi birahari.

 

                                     +Smaragde MBONYINTEGE

        

 

 

Commentaires : 93
  • #93

    威哥王 (lundi, 05 août 2013 12:06)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

  • #92

    巨人倍増 (lundi, 05 août 2013 12:03)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王

    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝

    http://www.kanpoudonya.com/Energy.html 精力剤
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html 五便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html ru486 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html 男宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html 天天素
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 中絶薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html 蟻力神
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html 三體牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html 三体牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html VVK
    http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html 小情人
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html Wenickman
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 女性用媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html 催情
    http://www.kanpoudonya.com/list/19.html 殺精子剤
    http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html 蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html 終極痩身
    http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html FLY D5
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html 中絶薬RU486
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 経口避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html 絶對高潮
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売店
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 正規品
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html 威哥王 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html 威哥王三鞭粒

  • #91

    d10催情剤 (lundi, 05 août 2013 12:01)

    漢方,漢方薬,精力剤,媚薬,ダイエット薬--漢方会社
    すべての取扱商品は専門家に検証、推奨され、100%正規品だと確保いたします。
    EMS(国際速達郵便)にて3日間に届く。商品到着100%保証!
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html 花痴
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpocom.com/jingliji/ 精力剤
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬
    http://www.kanpocom.com/zhongjue/ 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三体牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486
    http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html 天天素
    http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html 消渇丸
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼1号
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html 蟻力神
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html リドスプレー
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html くらはちほう
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html さんべんぼう
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html 勃起促進
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html 滋養強壮
    http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html 悍神
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html 新一粒神
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html 五便宝
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html 精力増強剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html 超級脂肪燃焼弾
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html 蔵八宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html 催情
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 勃動力
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html 男宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html 魔根
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮
    http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html 終極痩身
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html しんいちつぶしん

  • #90

    紅蜘蛛 (lundi, 05 août 2013 11:58)

    http://www.kanpocom.com/meiyao/ 女性用媚薬
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/stlb.html 勃動力三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/weige.html 三鞭粒
    http://www.kanpocom.com/jianfei/feiman.html ダイエット薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuan-chun.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/zaoxie.html 早漏防止
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html 法国性奴
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html ナンパオ
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html ベニクモ
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春
    http://www.kanpocom.com/Pro/MaxWoman-Sex.html 催情剤
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged5.html 催淫通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王 販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeizeng.html キョジンバイゾウ
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 通販
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRX-Oil.html ビグレックス
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強通販
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/weigewang.html イカオウ
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/pro/zsj.html 経口避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 本物
    http://www.kanpocom.com/pro/Oil.html ビグレックス オイル
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html イーリーシン
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html v26 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/meiyao/cuiyin.html 催淫
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/K-Yrunhuaji.html 性欲増強
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html ハナチ
    http://www.kanpocom.com/jingliji/精力剤
    http://www.kanpocom.com/jingliji/xingyuji.html Xing霸
    http://www.kanpocom.com/pro/superfatburning.html FAT BURNING
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/pro/kingse-qidian.html 奇勝カプセル
    http://www.kanpocom.com/pro/spanische-flieged6.html SPANISCHE FLIEGE
    http://www.kanpocom.com/pro/aeigewan.html ウェイカワン
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/pro/yuxiut.html 御秀堂
    http://www.kanpocom.com/pro/xinqumei.html 曲美 ダイエット
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei5mg.html 曲美 正規品
    http://www.kanpocom.com/pro/jugen.html 巨根カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/qumei.html 曲美
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬

    http://www.kanpocom.com/Pro/USA-Excitement.html 興奮剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/pientze-huang.html 片仔廣
    http://www.kanpocom.com/meiyao/媚薬販売
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/FLYD5yuan.html D5 原液
    http://www.kanpocom.com/Pro/INVERMA.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpocom.com/pro/canyingshui5.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 蟻王
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 男1號
    http://www.kanpocom.com/Pro/xouzhentang.html 日本秀身堂
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/kunchong-fen.html 西班牙昆虫粉
    http://www.kanpocom.com/pro/meirenbao.html 美人豹
    http://www.kanpocom.com/pro/MaxMan.html ペニス増大
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html アリ王
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html ANT KING
    http://www.kanpocom.com/Pro/ANTKING.html 媚薬蟻王
    http://www.kanpocom.com/pro/zhuangsantian.html 壮三天

    http://www.kanpocom.com/Pro/faguo.html Sex Slave
    http://www.kanpocom.com/Pro/SpanishFliegeD8.html SEX DROPS
    http://www.kanpocom.com/Pro/VigRx.html VigRx
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/VVK-Wenickman.html VVK
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝 販売
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules5.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/sex-drops5.html セックスドロップ

  • #89

    Mu bamaristes (mercredi, 30 novembre 2011 13:55)

    Uyu musaza rero yize mu bamariste niho yavanye diplome y'amashuri yisumbuye mu bwaka utaramenyekana!

  • #88

    Kuri NTA CREDIBILITE MUFITE (lundi, 28 novembre 2011 10:07)

    Nyaguhirwa n'ibyiza rero mbere yo kugira icyo nkubwira nakwibutsa akajambo kamwe kagira kati:: URAHIRWA WOWE UBONA ICYIZA UKAKITA ICYIZA KANDI URAGOWE WOWE WITA ICYIZA IKIBI ,IKIBI UKAKITA ICYIZA.
    Uyu musaza wibasiye ngo nta Humanite agira ng ntaho yize...reka mpakurangire uzajye kwirebera impamo yabyo...Uzafate Tagisi igana ruhango cg igana i gitarama biraterwa n'aho utuye...hanyuma uviremo mu Byimana werekeze mu kigo cy'abafurere b'aba Maristes aho twita kwa KIGORI...bazaguha amakuru atomoye...Wirirwe neza nawe ariko hari akantu ubuze mu isesengura ryawe utanga amakuru nk'uwize ikigoroba gusa...kuko ubundi iyo weguye ikaramu wandika ibitohoje ntureke abantu bagutondagira ndetse bakubashye abanditse ku nkuru yawe ndabona ari inararibonye niba utabibona sinakurenganya...burya kenshi umuntu afata ibintu bitewe n'uko ateye...amazi afata iforomo y'icyo ashyizwemo...ako urakumva se mwana wa mama...siganuza

  • #87

    Kantengwa (dimanche, 27 novembre 2011 15:40)

    Nibarize #86---aho NABAYO YATUKANYE buiriya wahatwereka uretse kwihutira kuvuga cg kwandika. Ubwo Burayi uvuga se bwubakiye kuki wo karama we niba uzi iby'ubwabatsi burya inzu ni Fondasiyo....ibeshye unibeshyere ngo iby'imana babifashije ku ruhande...aho urishuka cyane...ahubwo ndareba nkabona ari wowe wibeshya ko uzi amateka y'isi ..n'ubundi ngo utazi niwe wibwira ko azi...naho abazi ibintu bagasubira ibindi basanga ntaacyo bazi...Ibyo bari byo ni ibyo bagezeho c'est le fruit y'iyobokamana muri rusange. Ese wowe ko numva wigeze inararibonye ukaba umuzi kuturusha iyo unyomoza ukaduha CV...Umwirondoro w'uwo musaza ni uko ukagaragaza ko uri "Umuhanga"...cg wasanga ari wowe wivuga dore ko hari ababona abandi mundorerwamo yabo...umuntu yaba yiba uwo abonye wese na we ati ni umujuru...none umuntu yabaho atiba ...unyihanganire sinshatse kuvuga ko utize cg udafite impamyabumenyi...ariko nusuzuma urasanga mu bitekerezo uri hanyuma ya NABAYO. Erega n'ubundi yabivuze ngo mwemerere akubwire uko ubyumva.
    Nanjye nkubwire icyo ntekereza...wanditse ufite agahinda yuko yakuvuguruje inyandiko ye ikagukora ahantu kuko wamuhimbiye ...reba ngo yihutira gutukana erekana ibyo yavuze bitari byo cg igitutsi tukwemere.
    Jya uba umuntu w'umugabo wemere abandi bakunenge cg bakuzuze kuko ibyo bihugu wahoze uvuga birukankira nicy kibaranga...uravuga abandi ibitekerezo byawe bakabishyira hasi bakwereka aho bitambamye wabo umuntu w'umugabo utari ugifura ukerekana aho bakubeshyeye...erega nawe ukuri twakwemera ni ukuhe ko utaduhaye umwirondoro ngo tumenye ko ubyo uvuga wabitohoje cg se wenda ut twariganye baramwiruka...twakoreye ikizamini rimwe baramuvudukana..Ibyo barwanyije nibuze barwanyije ubujiji abantu bariga ..bamenya gusoma no kwandika...uretse kwiraza i Nyanza ibyo Kiriziya yakoze mu Rwanda ni byiza...abanyamadini nubwo hataburamo ibigwari nk'uko inda ibyara mwweru na muhima ariko nureba neza uzasanga ...nako baravuga ngo nyir'amao yerekwa bike ibindi akirebera kandi Ugushungura ntakuburamo inkumbi.Cyakora ubanza mu buzima bwawe uzi kugaya gusa...nyemerera ngucire uyu mugani uzabaze abandi icyo uvuga....UBONYE NYINA ASHAJE ARAVUGA NGO INKA ZA SE ZAPFUYE UBUSA...KOMERA.

  • #86

    KURI NABAYO (dimanche, 27 novembre 2011 11:54)

    Wanditse uvuga ko ahatari Imana nta mahoro ahaba! Byerekanye ko amateka y'iyi si ntacyo uyaziho! Kuko ibihugu byinshi byirukankirwa na bose ari ibyashyize iby'amadini ku ruhande bigashyira imbere isesengura rishingiye ku bwenge. Aha ndavuga Uburayi bw'uburengerazuba. Nabonye uzi kwitabaza ibitutsi ku buryo bwihuse. Jye si wo muco ngenderamo. Urabone ahubwo iyo unyomoza uvuga ishuri ryisumbuye uwo mugabo yarangirijemo! Aho naribwemere. Nabonye wiha no kuntekerereza uvuga ko hari icyo naba mfa n'umuntu! Reka da! nasomye ibitekerezo ndeba n'uwubivuze nta kindi. NIBA YARABONYE IYO DIPLOME MVUGA KO ADAFITE VUGA IKIGO CY'AMASHURI YAYIKUYEMO. NIBA NTAYO AFITE UWAVUZE UKURI NI NDE? WABA UZI ICYO ABASENYERI BABA BARARWANYIJE KUVA AHO KILIZIYA Y'U RWANDA YATANGIRIYE?

  • #85

    Nabayo :Kuri #84 (dimanche, 27 novembre 2011 08:22)

    Nsomye inyandiko zawe zombi ariko unyemerere nkubwire icyo ntekereza. AGAHENGE ISI IFITE NUKO HARIHO AMATORERO ANYURANYE burya isi idafite Uwiteka ukorera mube mu minsi mikeya mwaba mwirebera...na mbere yo kumenya Imana ya Abrahamu Izaki na Yakobo ikaba Se wa Yezu...YABA ALLAH bari bafite idini rya Gihanga bakambaza Lyangombe rya Babinga...UTARI IMANA AHUBWO WAGIZE IMANA...nuko bigatuma abantu bagaruka mu murongo n'uguye kugumuka akibaza akagaruka...
    Ubu rero twinjiye mu kimodoka kkitwa amajyambere atagira icyo yubaha n'icyo atinya Aho usanga umuntu aho kumva ko ashinzwe gufasha undi kugera ku byishimo akumva agomba kumukoraho ibyo ashaka byose...kuvuga ko Imana itabaho...kwemera ibikorwa by'urukozasoni...gutora amategeko yo gukuramo inda ku mpamvu iyo ariyo yose...gushyingira abahuje ibitsina...agatsiko k'abantu batarenze 100 bakumva ko bazi byose ...ngo batekerereza abandi bakabafatira ibyemezo....

    Icyakora icyo nabonye ni uko ufite icyo upfa n'uyu Musenyeri, akuremereye utamwikoreye...ese mwariganye ko uvuga ko nta diplomu agira ya Humanité...ese burya dipolumu ni Humanite...habahon'izindi utamenye kandi zagize akamaro kuruta izo urata...D4, D5, D7....niba yaranaguhemukiye uzashakire ahandi...gusa nuko ndeba ibyo umurega wowe uri inyuma kure ye...ese wowe isesengura wakoze ni irihe ngo ugaragaze ibinyoma reka ndekere aha ntasubira mu byavuzwe.
    Wikomye Kiriziya kandi uzacaho isigare kandi ikomeze umurimo wayo...nagusaba kudacibwa intege n'intege nke muntu yigirira...Humura nyuma y'imvura imisozi iregerana kandi ngo nubwo ijoro ribaga imyeyi ariko nta joro ridacya. Nkwifurije guhirwa wowe n'umuryango wawe

  • #84

    NTA CREDIBILITE MUFITE (samedi, 26 novembre 2011 17:45)

    NAGARUTSE! ABO BASENYERI NTITUBATEZEHO UMUKIRO NA GATO! URETSE AMAKANZU N'INGOFERO ZIMEZE NK'IBISEKE BIKORERA MURI ZA MISA NTIBASHOBORA KUVAGA UKURI! KABONE NUBWO BYABA ARI UGUKORA INSHINGANO ZABO BAGIRIRA ABO BASIMBUYE! SIMARAGIDI BURYA NTA NA DIPLOME YA HUMANITE AGIRA NI NKA MWENEWABO PAULO KAGAME. MWE MUGIKURIKIRANYE INGOFERO N'IMISARABA YUZUYE IGITUZA CY'ABANYAROMA MUFITE IGIHE! UYU MUGABO YIZAMURIWE N'ABAPADIRI BERA KUBERA GUCINYA INKORO NTIMUKAMUBAZE IBIJYANYE NO GUSESENGURA NDETSE NO KUGARAGAZA IBITAGENDA MURI SYSTEME!

  • #83

    Kuri #81 (samedi, 26 novembre 2011 11:12)

    Komera none se Mwana wa Mama ko ugize uti...NTA CREDIBILITE MUFITE ..uti amagambo adafututse n'ibikorwa bipfuye...ese niba ibyo uvuga ari ukuri wowe wakoze iki? Namba n'uyu mwepiskopi agize icyo yamagana nubwo ari akarahure mu nyanja ariko ukorora acira aba agabanya.Umuganda waw ni ukwerekana cg gutangaza ibitagenda...bitenge mu bitekerezo byawe wenda unereke n'uwo unenga ibyo yakamaganye, uzzaba ukoze igikomeye.
    Rwose Basenyeri tubasabe nimushire ubwoba mutumikire uwo Mukorera ari we Kristu...Yaravuze ati.:UKURI KUZABAHA KWIGENGA ariko ikinyoma kibatera ughorana isoni n'ikimwaro

    Mwamagane akarengane mu burezi ni kenshi kandi murakazi
    Mwamagane abantu bihemba ibya mirenge kandi atari nabo bakora kurusha abandi ndetsekenshi usanga ibyo bakora bidasobanutse( abasenateri +abadepite ) bakora iki...amategeko yavuyeho hakora ubushishozi...Ikinyabupfura gike cya bamwe mu bayobozi batanga urugero rubi ku babyiruka...Amajyambere akiza ufite udafite ibye bikaba umwaku...ubuhinzi bwizwe nabi ku bijyanye n'igikwiye guhingwa...Muzarebe Igishanga cya Rugeramigozi nuko uvuze ukuri agaruzwa ikofi n'aho ubundi ni ikimenyetso cy'ubuhubutsi ku bashinzwe secteur agricole. Abakuru b'amadini nimwe dutezeho urumuli bitabaye ibyo mukure impuzu z'Uwiteka mwemere ko kabananiye...IVANJIRI SI AMAGAMBO SI N'IBITEKEREZO NI UBUZIMA ....Ntarirarenga TWESE NIMUZE TUGARUKIRE IMANA ...ayo ni amagambo y'umuhanuzi OZEYA

  • #82

    Bihibindi (samedi, 26 novembre 2011 09:37)

    Muraho basomyi ba leprophete, ibi bitekerezo bya Mgr ndabona ahubwo baratinze kubisohora kuko iyo urebye isura y'uburezi mu Rwanda ubona ntaho tujya. Ariko harya izo ngirwababyeyi zumvako twashyira udukingirizo mu mashuri yisumbuye harya ubwo zihatse iki? Mumenyeko igihugu kizaba uko mwareze aba bana mwarekuye boshye ihene! Bariya bana duhora duhindagura indimi bigamo mubona tutarabishe mu bwonko? Abarimu bo bahindutse ibikange ngo nta munyeshuri utsindwa bityo bakimura nabo bitari ngombwa kugirango bikize pressure ya leta? Si ibyo Muligande yasisze akozemo ?
    aha nzaba mbarirwa ariko mu mwanya wo gutuka Mgr mbona twareba uburyo inama atanga twazishyira mu bikorwa.

  • #81

    NTA CREDIBILITE MUFITE (vendredi, 25 novembre 2011 20:42)

    IYO UMUNTU ABUZE UKURI IBYO AVUGA BYOSE ABA ATA IGIHE, ABA YIKIRIGITA AGASEKA!AMAGAMBO ADAFUTUTSE N'IBIKORWA BIPFUYE AMASO CYANE NKO KUREBERA IBIBI MUKANUMA MUKIRIRA UKARISTIYA!

  • #80

    Sidonia (jeudi, 24 novembre 2011 12:54)


    Musenyeri rwose twebwe mwatuvuganiye?
    Abarimu b'amashuri abanza aho bukera turashize.
    Koko peeee, ubu twe turazira iki?
    Buriya biriya bifaranga biseswa ku myigire y'abana ba perezida ayadusaranganyije, ntitwarema agacucu mu nda?
    Ubonye n'imbwa ze ziturushe guhembwa ?

    Turahemuka, turapfa, benshi baturebeera bakagira ngo mwarimu si umuntu. Nyamaraaaa....

  • #79

    Mutijima (jeudi, 24 novembre 2011 12:14)


    Wowe wiyise Vivrelibre ndagushimira ko na we uhitamo gutanga igitekerezo cyawe ku bushake.

    Gusa hari aho mbona urimo kuvangavanga ibintu: Abo wita abanyamuryango ni ba nde? Ni uwuhe muryango? Uru rubuga ni urw'abanyarwanda inyabutatu twese. Ntawe uruhezwaho. Si akarima k'aba na bariya. Ndetse na Gahini n'Abeli baruvugiraho... Uru rubuga ni isangano ry'ibitekerezo, maze mu kwisanzura, ufite uburere akubaha igitekerezo cy'abandi, ntatukane, ntashire isoni.
    Ufite ubumenyi akabusangiza abataragize amahirwe yo kuminuza cyangwa abatari baba inararibonye nka we.
    Ibi byose bikaba biba bigamije kureba uko twakubaka urw'abasokuruza bacu.

    - None se uriya mubyeyi uvuga ngo nibamuvaneho, uramuvanaho nka nde?
    - Iby'umusanzu ngo uru rubuga rurusheho kugira ubushobozi bwo kudutangariza amakuru, byo ntawe utabishyigikira, keretse abiha kururwanya.
    - Ubundi ibyo uvuga ngo byihishe inyuma byo sinzi ibyo ari byo. Ndumva kubwira abanyarwanda bitagomba kwihisha inyuma ya Smaragde. Si we uje kuvuga ibitagenda bwa mbere, ewe si na we wanyuma. Yego adupfunyikiye amazi kuko atubwiye ibya nyirarureshwa...!

    Reka twese rero twisanzure ku rubuga abana bacu batwihereye, umunsi abakuru b'amashyaka baduserukira bazaba bakomye akamo tuzakikiriza.

    Abanyamadini bo mbona baradutabye mu nama. Kagame yabagaburiye ibigori ngo ni ubusabane, ntibamenya ko yabashyiriyemo, ni uko abahindura abahahamuke.

  • #78

    Vivrelibre (mercredi, 23 novembre 2011)

    Igihe kirageze ngo abanyarwanda twese twumve ko tugomba kubaho mu mutuzo mu bwigenge no mu bwumvikane nta terabwoba nta gufungirwa ubusa n'ahantu hatazwi. Niba igihugu kigendera ku mategeko uburenganzira bw'umunyarwanda (bwa muntu)bukwiye kubahirizwa mu mahame yabwo bwose. Niba bitabaye ibyo Abana b'u Rwanda turahagurutse tuvugire rimwe tuti:

    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"

    N'ubundi ntawuzatura nk'umusozi kandi ngo ukomeza guhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Iyi leta irakabije kutwigirizaho nkana. Abana b'u Rwanda dukwiye kuvanaho inzitizi zose zituma tutisanzura mu gihugu cyacu.

    Uru rubuga rutugeza ho inkuru nyinshi kandi rugatanga umwanya uhagije wo kwisanzura mu bitekerezo kabone n'ubwo waba urunenga nawe uhabonera umwanya. Niyo mpamvu rero buri wese akwiye kwikora ku mufuka ahubwo ariya mahera akaba menshi cyane hakaboneka n'ubundi buryo bwo gukoresha itangazamakuru ndetse n'amashusho (video) zikajya zitambuka bishobotse.

    Uwazanye ku Rubuga Mgr Smaragde amuvanomo kuko kuba inkuru ye yarahise ku rubuga bitamugira umunyamuryango. Inkuru yahaje mu rwego rw'uko ba nyiri urubuga bashatse kutugezaho amakuru mbona nta yindi mpamvu yihishe inyuma.

    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR"
    "VIVRE LIBRE OU MOURIR" Tuzatsinda ikibi cyose n'igitugu mu cihugu cyacu. Koko Misiri babe bagiye gukora revolution ya kabiri twe.......

  • #77

    Bazili (mercredi, 23 novembre 2011 07:38)

    Koko n'agato kaava ku iguye...Mubyeyi Smaragde ngaho se shyira mu ngiro izina rya so Mbonyintege,,,uhawe ubusenyeri se ntiwabonye intege ni uko ugahabwa akanya ngo URUMURI RWA KRISTU RUMURIKIRE BOSE NA HOSE...no muntego yawe nubwo ntayibuka harimo Urumuri..burya ero USUZE AGIRWA NO KUNUTSA...niba uteruye kwamagana bigire ubigize cg se ureke kwiteranya n'inyoni niba utazi kurasa:

    Mbere ya byose turabasaba ubumwe n'ubufatanye mu nteko yanyu y'abepiskopi iyo tubasuzumye tubana mudatahiriza umugozi umwe, kubaka kiriziya ya Yezu iri Rwanda, buri wese arirwariza ndetse bigasa n'aho diyosezi ari akarima umuntu ahingamo uko ashaka n'ibyo ashaka ari na yo mpamvu bagenzi banyu bahura n'ibibazo bibarandurana n'imizi nuko rubanda rutazi amategeko rukabota ibyo ntibiboneye.

    1. Mufatanye mwamagane akarengane kari mu burezi udukingirizo sicyo kihutirwa cyane n'ubwo nabyo bikwiye...akajagari kari mu burezi ukongeraho 'agasuzuguro bagirira mwarimu..ese mubona iyo umuntu 1 ahembwa umushahara w'abarimu bari ku bigo birenze 4 we agahabwa urusenda narwo batera imirwi barwisubiza ntimukome mubona aribyo...ikurwaho rya Buruse...ikurwaho ry'igifaransa noneho haje na Internat...mukaruca mukarumira mukazana gusa iby'udukingirizo,,,,hoya aho ni ukwiha rubanda rububaha ariko ntacyo murumariye.

    2. Amategeko n'marangamutima nimusabe bitandukane..ubushishozi ukwabwo n'ubutabera ukwabwo,,,,mubisabe abayobozi bazabumva kandi abarengana barenganurwe...barahari benshi Mubonye na P. EMILI w'umwana abarushe ubupfura n'ubugabo kandi we nta ruvugiro....egera uwakuremye ubushyo bw'inka nk'uko wamuhaye ifishi ya batisimu n'itara rya pasika umuhanure...ubwo se ugira ngo ntuzabazwa roho ye..yarakugabiye ese inyiturano ni ukumureka agakomeza kurutanga byimazeyo...imvugo ye rwose ibuzemo akantu k'ububyeyi nta mubyeyi utukana mu ruhame agira uko abivuga ibindi bikavugirwa ahiherereye...umuntu naho yaba umunyabyaha agomba icyubahiro.

    3. Bepiskopi mushire ubwoba mufatanye mwamagane mucyahe mutote mushishikaze uwabatoye niwe murinzi wanyu..niba mutinya gupfa mujye mwibuka ibyabereye i GAKURAZO byose namwe byababaho, ariko ugapfa uri intwari ugasiga inkuru nziza i Musozi...nubwo yarurwanye benshi mumurwanya munamupinga ntabwo tuzibagirwa ubutwari bwa Mugenzi wanyu SIBOMANA ANDREYA mutanibuka gusabira kimwe na Bazina be Perraudin ejo bundi le 30 ni umunsi wabo...uzabyibuke...uwo mugabo Sibomana yaaruhiye Kabgayi ubwo byari bikomeye ayirasanho ak'umushumba witangira ize...ese mujya muhibuka aho hantu...muzabazwa byinshi iyo mutera ikirenge mucye mukamagana mugatota Ubu ibintu ntibiba bigeze ahobigeze..Gacaca isize iki? umunsi mwiza

  • #76

    Nyiradadari (mardi, 22 novembre 2011 23:17)

    Musenyeri rwose uratubwiye ariko ntabwo bingeze aho inyota, inzara n'uburyaryate biri.

    - Iyo uba ubwiye n'aba bategetsi bacu biriya bihaye byo guhagarika internat... ubwo urabona koko uvugiye abafite amikoro make?
    Bazitwaraga batarabura epfo na ruguru.

    - Ko mutigeze muvuga abasenyewe bazira ubusa, abahuguzwa ibyabo, abafungwa bakaba bazagwamo kandi bazira ubusa... emwe barimo n'abihayimana n'abapadiri, ibyo by'abana ndumva bidahagije n'ubwo na byo atari ubusa da.

    - Ngaho bwira n'abo bahungu bawe bazwi ko ari spécial mu gutera penaliti: uhere kuri musenyeri na ekonome we, ndavuga abo wasimbuye kandi bakaba ntaho babishyize.
    - Ubundi unabwire abo bandi bakora imirimo ya politiki kurusha iya Kiliziya. Abo bafite doctorat mu gushinja no kunywanira abantu ndetse na bagenzi babo mu bategetsi.

    - Reba ba ruharwa bariya rero, bavugwa ndetse ko bicishije bagenzi babo kandi bose bari abapadiri. Bakunze kuvuga uw'i Cyangugu gusa. Ubwo se uravuga ko utabazi?

    - Nimukubure, musukure uwo muharuro wanyu mubone ubwabwira igihugu cyose, maze murebe ngo biracamo.

    Abana nimubaveho, nimubwire abakuru n'abakuru b'igihugu.
    Akarengane nimukamagane, murengere abakene, mu-dénonce iyo nda mbi isigaye mu gihugu, ... ibindi bibone kuza.

    Ibyo uvuga rwose birumvikana ariko ni superficiel, ntibifite igufa. Reba uriya ngo ni umubyeyi w'igihugu : Mayibobo? Reba uriya ngo ni umufasha we: nyirabirahunga? Ubwo se uwo mwera.... ? Urumva ko imikurire mizima y'umwana w'umunyarwanda hari icyo ibabwiye?

    None se ko abiswe ngo muri bakuru mutinya kubwira bariya ba-démagogues ngo ni abategetsi, ahubwo mukagwa mu kigare cyabo, ibyo byose murimo ni ibiki?

    Muve ku giti dore umuntu; nimupfe kigabo kandi gikristu.

  • #75

    AR cont'd (mardi, 22 novembre 2011 21:03)

    Guess who is going to pay for all this, you, whether you have a child or not. We grew up on ' Igitsure cy'ababyeyi' abalimu, abihayimana, abayobozi b'amashuli, It takes a village to raise a child, whether in the city or rural area, those of you who can do something, the time is now. The problem is global and is taking a toll on everybody.

  • #74

    AR (mardi, 22 novembre 2011 20:33)

    'You will recognize them by their fruits'
    Imbuto, a bad seed will not germinate and there will be no harvest thereafter. Let us take Monsignor Mbonyintege' s remarks in the context of building a nation. His views are shared by other 685 millions Catholics around the world.The Rwandan government preventive measures also resonate with more than a billion leftists, liberal, independent views around the world. What do both sides have in common, no leader of either side should be afraid of making decisions, however unpopular they may be for the good of many. Nations throughout History have made unpopular choices, using chemical fertilizers vs starving nations. We have moral obligations vs protecting the youth against unwanted pregnancies, STDs, Aids, substances abuse and their consequences on healthcare cost, on national security, burden on the justice system, unfit workforce. This is not a laughable matter on the Monsignor's call for action or on the Rwandan Government to do whatever it takes to save the youth. We love our religion but most of all we love our children. Let's put this into perspective, if parents and institutions do not get up and fight this disaster, you wiil need juvenile courts, detention centers, crowded emergency rooms, deaths by drug overdose or suicide

  • #73

    Umuti wa SIDA by Nahayo (mardi, 22 novembre 2011 12:52)


    Mu minsi ishyize Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda aherutse gutungurana atangaza ko Yezu, Umwana wa Mariya ariwe ushobora gukiza SIDA. Nasomye iyi nyandiko ngirango ndasangamo aho Msgr abisobanura neza. Ndaheba. Nk’uko mubizi rero Yezu yakijije indwara nyinshi. SIDA yo ngo ayikiza nko guhumbya. Upfa gusa kuba umwemera kandi ukamusezeranya ko uciye ukubiri n’ingeso mbi y’ubusambanyi. Igihe cyiza cyo guhasha Sida mu mubiri wawe kikaba cya gihe mu gitambo cya ukarisitiya Padiri azamuye ukarisitiya. Ukayitunurira bihagije maze ugasaba yezu kugukuramo uwo mwanda ariwo mugera wa Sida. Yezu arakweza, ukera de. Upfa gusa kuba umwizera.
    Nibyo koko muri iyi nyandiko Msgr yavuze akabazo yirengagiza ibibazo by’ingutu. Ariko nabamunenze nabo ntabwo bageze kubibazo by’ingutu. Hari uwagize ngo gukuraho internat ngo ni akaga. Umunza yiyibagije ko no muri 94 abantu batari muri internat. Byabamariye iki se? Barandagaye barutwa n’abatarigeze muri izo za internat. Undi nawe ati turebe igitera ubusambanyi. Ngo buterwa n’ubukene. Koko? Tuvuge se ko abakire bo badasambana? Igitera ubusambanyi njye ndahamya ko ari ubujiji mwatwokamye nka kwa kundi umwana akina n’umuriro. Wamwotsa akarira! Cyangwa nka kwa kundi twishora mu ntambara kandi ugasanga dutangiye kuvuza induru kandi aritwe twabyikururiye. Ibi twese twarabibonye. Keretse utazi kureba.
    Njye, Msgr nakamuhaye ibibazo bibiri. Icya mbere, abo basenyeri bashyinguwe nabi muri Cathedrale yawe bazaguhagama. Uretse kwanga kwiteranya n’umutoni wawe Kagame. Wagombye guhera ko abo basenyeri bashyingurwa uko bikwiye. Waba utabishyoboye ukicecekera kuko nta rindi jambo ukwiye mu bantu.
    Ikibazo cya kabiri wari ukwiye kwegera Kagame wawe ukamusaba kurekeraho guhembera uriya muriro. Kuba abatavuga rumwe nawe bose bari mu ibohero bizatwika u Rwanda. Niba utabibona ntaho utaniye na Msgr Nsenyiyumva ucumbikiye aho. Kuba Kagame wawe asuzugura Kayumba n’abagenzi be, uko nawe ubizi, bisa neza neza nk’uko Habyarimana yagenzaga Kanyarengwe n’abagenzi be muri za 80. Ngo amateka ntiyisubiramo ra! Akariro Habyarimana yaragakongeje, aragahembera. Muri 94 umuriro uba wabaye uruhimbi, uramutokombeza. Ibyakurikiyeho nawe urabizi. Kora uko ushoboye ako kariro gahemberwa na Kagame murebera kazime. Naho ubundi uko bizagenda ntimuzambaze. Gukomeza kwitwara nk’aho abanyarwanda turi uducurama tugomba gupfa nk’udushwiriri bikwiye gutera isoni ba mbere mwe twaragijwe. Roho Mutagatifu akomeze atugende imbere. Nusoma iki gitekerezo cyanjye, uzampe umugisha wa gishyumba.

  • #72

    Kuri Bientot TITIRIZA @71 (mardi, 22 novembre 2011 10:09)

    Yewe hababaje ibyawe naho abandi bo bararengana...ukuntu warutagiye neza...koko ngo ibehembe by'inyana ntumenya iyo bikura byerekeza...none urarutanze ntubuze byose..mbega guhurungura...gusukiranya ibigambo ntacyo wumvamo...Gusa Uhoraho akubabarire ni nde se wakugize umucamanza w'amadini n'ibikorwa byabo...soma Zaburi ya 15(14) Yitwa ni nde unogeye Imana?

    Uhoraho ni nde ukwiye kwinjira mu Ngoro yawe ngo ature ku musozi wawe mutagatifu? Ni umuntu utajorwa mu mibereho ye, agakurikiza ubutabera, kandi akavugisha ukuri ku mutima we.
    Ni umuntu utabunza akarimi, ntagirire abandi abi,cyangwa ngo yihe gusebya mugenzi we.
    Komeza n'umurongo wa 4 n'uwa 5 nurangiza urebe n'ibyo wanditse...wikwiha kugenzura ibikorwa by'abandi...TUZABAZWA URUKUNDO....IMPUHWE...UBUTABERA....IBINDI URIMO uvuga ni inzira kandi igikuru mu irushanwa si ikindi ni ukurasa intego iyo uyihushije barakuvudukana uyirashe...warasira hafi warasira kure...ngaho rero mashana urebe ko watsinda naho ubundi kakubayeho

    Akandi kantu ese ufashe ibuye ukarishyira mu nyanja harya rihinduka ikinonko...Amazi ni ikimenyetso kandi ikimenyetso ntigisaba ubunini. Niba nta rukundo wifitemo nta mpuhwe nta butabera ntuzahinguka imbere y'UWITEKA....BAKWINIKA MU MAZI,,,BAYAGUSIGA CG BAKAGUSUKAHO DUKE...WASOMA BIBILIYA UKANAYIFATA MU MUTWE YOSE...UHORAHO NATAGUSANGANA IZO NGINGO 3 AZAKUBWIRA KO ATAKUZI...SOMA MATAYO 7,21-23
    Impinja se si abana b'Imana ndakubona uri muri ba bagabo barya abana ngo ntabwo baramenya kubiruhira bajye barya ibijumba gusa...abagabo gito ninde Mubyeyi muzima wumva kuba ukubiri n'umwana bimunyuze umutima uretse ibirura by'ibihubuzi bivaga ngo ...IBI BINTU BIRARYOSHYE NTAWAHAHO N'UMWANA...nyamara umubyeyi wizihiwe n'izina nta kindi kimuranga anyurwa no guhera ku mwana yakwijuta umunezero we ukaba uwo...none HINDUKA UTAVAHO RUKWIBA UKABA URUTANZE BYIMAZEYO

  • #71

    BIENTOT TITIRIZA (mardi, 22 novembre 2011 07:20)

    NINDE URI INYUMA Y ITANGWA RY UDUKINGIRIZO MU MASHULI? NINDE URI INYUMA YA 50/50 HAGATI Y UMUGABO N UMUGORE WE? REKA MBAMENERE IBANGA . UBUTEGETSI BW ISI BWOSE BURI MUNSI Y AMATEGEKO Y UMWUKA MUBI WA ANTI-KRISTO. UWO MWUKA URI GUKORERA MU KINTU CYOSE KITWA GLOBAL . GLOBAL PROJECTS, GLOBAL VISION, GLOBAL...ETC. ISI YOSE IGOMBA KUBA IMWE. UMUCO UMWE, HANO TURI BYAMAZE KUGERWAHO, UBUSAMBANYI SI ICYAHA, GUKURAMO INDA BIREMEWE, GUSHYINGIRA ABAHUJE IBITSINA BYAREMEJWE, KANDI BUHORO BUHORO BIGOMBA KWINJIZWA NO MUBIHUGU BIKIRI MU NZIRA Y AMAJYAMBERE. TUBYANZE NTAMFASHANYO..(ABANYETASORONIKA 2:9-12) KUKO ISI YANZE UKURI KW IJAMBO RY IMANA, UBUYOBE BWARASUTSWE. AGAHENGE GAHARI NI UKO ABUBAHA IMANA BAKIRI MWISI. IMPANDA NIYAVUGA ITORERO RIVUYE MWISI, (ABANYETASORONIKA 4:16-18. IBYO MUTINYA BIZABASHYIRWA KUMUGARAGARO KANDI KUNGUFU KUKO UBUNTU BW IMANA BUZABA BUVUYE MW ISI.SIDA YO YAHANUWE KERA IMYAKA 4000 IRASHIZE IMANA IHISHUYE SIDA ( IMIGANI 5:1-13) SIDA IRI KU MURONGO WA 11. MUSENYERI, PADIRI, PASITORO NAWE SHEHE MWIGISHE ABANTU KUVA MUBYAHA, IMBARAGA ZO KUNESHA ZIVA MU MARASO YA YEZU KRISTO GUSA (IBYAKOZWE N INTUMWA 4:11-12)UMVA UKURI NIKO KWABUZE MUBIGISHA BA NONE , MUVUGE UKURI KWA BIBLIA. HARIHO IMANA IMWE N UMUHUZA WAYO N ABANTU UMWE-YEZU KRISTU (YOHANA 3:16). NTA NZIRA MU BAZIMU , MU BATAGATIFU, NTAYO MURI MARIYA NTAYO MURI MUHAMADI.NYUMA Y URUPFU HARI IJURU CYANGWA UMURIRO NTA PURIGATORI Y IBYAHA BIKE BIBILIA IVUGA. RWOSE IZO MISA N AMASAKARAMENTU YABAPFUYE NI UGUTEREKERA ABAZIMU. BIBLIA ITI UMUNTU AGENEWE GUPFA RIMWE NYUMA HAKAZA URUBANZA(ABANYAHEBURAYI 9:27). NTA MASENGESHO YO GUSABIRA ABAPFUYE KUKO IMBABAZI Z IMANA ZIRI KU BAZIMA AHO YEZU YABAMBWE. MWIGISHE ABANTU NIBEMERA BAKIHANA MUBABATIZE MU MAZI MENSHH NKUKO BIBLIA-NTAGATIFU MUBUSOBANURO(ABANYAROMA 6. HAVUGA NGO KUBATIZWA NI UKWINIKWA..SI UGUSUKA UTUZI KU MUBIRI. HABATIZWA UWIGISHIJWE AKEMERA NOT IMPINJA. MWIBESHYA ABANTU NGO BAHAWE ROHO MUTAKATIFU MUGUKOMEZWA. MUZI ROHO W IMANA UWARIWE NUKO AMANUKIRA KU MUNTU! REKA MBE MBARETSE .

  • #70

    Akabayi (mardi, 22 novembre 2011 00:58)

    Banza uhane abahemukira abana n'abakuru: uwo wasimbuye wafashe utwana afashijwe na econome we, bakavanishamo inda,curé wa Kabgayi na bagenzi be bafungishije abavandimwe babo b'apadiri ku busa. Ni ugukubura imbere y'umulyango mbere yo kurwanya amabwiriza ya Leta

  • #69

    UKURI KUBISI (mardi, 22 novembre 2011 00:42)

    Ngo CYOMORO IVAN umuhungu wa Paul KAGOME yataye ishuli yigagamo rya Gisilikare muli USA, ngo ubu arabarizwa muli HARVARD UNIVERSITY nayo yo muli USA !!!!!!!!!!

    Kwiga byaramunaniye ararijugunya nkuko ise ryamunaniye akajya kwicururiza ebimineka(amagi) n'inkaranka akaba azarinda ahambwa ari Seniya four(4) !!! Nta gitangaza rero njye mbibonamo kuko génétiquement, IQ ya CYOMORO idashobora gusumba iya se na nyina !!!!! Nonese ari Janet cg Paul IQ yabo ntituyizi ko ari very very low !!!! Turiya dutwe twabo mbona nta bwenge bushobora kurangwamo kuko n' ubwonko bwabo ari buto cyane(proportionnellement ya turiya dutwe !!) !!!!!
    Njye mbabwire ko n'iriya HARVARD UNIVERSITY atazigera ayitsinda ararushywa n'ubusa peee!!! Ntiwaba unaniwe n'igisilikare ngo uzatsinde iriya UNIVERSITY niyiziye!!!!

    Aha munyummve neza simvuze ngo ntiyige,ikibazo gihari, ni uko ise KAGAME atamwishyurira mu mutungo webwite ahubwo akaba ari imisoro y' abanyarwanda ikomeje kuhatikiriraaaaa!!! Nyamara ngo mwene NGOFERO we na ka Internat kajyaga kamufasha (mu kurya n' icumbi) bagakuyeho !!!!
    This world is really unfair !!!!

  • #68

    Mayira (lundi, 21 novembre 2011 21:18)

    Nyiricyubahiro Mushumba mwiza,

    Maze gusoma iyi nyandiko nsanze ibyo mwavuze ari ukuli. Twese twumvise inyigisho zanyu ntacyatubuza kurera abana bacu neza bityo bagakurana uburere buzima. Nyamara Mgr, hari ikindi jyewe mbona. Condomes ubanza ari no kuzivuga gusa. Kuba ihari no kuba yakoreshwa ni ibintu bibili bitandukanye. Hari uwanditse hano ko "ntawe uryana bombo isashi cg ngo ntawe urya bombo atayitonoye", iyo niyo yari imvugo condomes zicyaduka i Rwanda. Ahubwo Nyiricyubahiro Mgr murakaze umurego musabire abatazakulikiza inyigisho zanyu nabura bazabone intege zituma bakoresha kaliya gakingilizo.

    Monsigneur ikindi nababwira ni uko mwagira icyo mukora. Dore nasomye ko amashuli ya Leta atazongera gucumbikira abana bayigamo, none nimubonereho mwongere umubare wa za SOMINALI nandi mashuli agengwa na KILIZIYA bityo muzayobokwa na benshi.Icyo gihe muzashobora guha Abanyarwanda n'Abanyarwandakazi benshi uburere n'ubumenyi uko mubyifuza. Byaragaragaye ko abo mwareze (abo murera) biranga, niyo hari utaye umurongo hari icyo asigarana. Urugero ni aba bashinze runo rubuga. Monseigneur, ndagirango mbabaregere, si abantu. Bajya banyuza ubutumwa kirimbuzi kuri runo rubuga rwabo, ubutumwa butagira aho buhuriye n'imilimo basezeraniye imbere yanyu n'imbere y'Imana. Nyamara nkuko nabivuze,uwo mwareze ntabura akamuranga, kuri runo rubuga rwabo ntawe baheza. Ari uwakira ubwo butumwa bwabo kirimbuzi baramwakira kimwe nuko badaheza ubwamagana. Muri make ntawe baheza dore nkubu najye niho mba nyujije ubutumwa nshaka kubagezaho, Monseigneur.

    Muragahorana inkoni y'ubushumba!

  • #67

    Padiri wa diyoseze Kabgayi (lundi, 21 novembre 2011 21:12)

    Yewe burya mumenye ko Imana ni nkuru. Mwitonde wabona Musenyeri yari amaze igihe mu mwihere asaba Nyagasani kumukomeza akaba yahisemo gufata icyemezo cyo kugarukira Imana n'abayo nk'uko yari yarabirahiriye. Reka tuzarebe wasanga abaye aka Sawuli.
    None ko mperuka atumirwa mu badusobanurira ububi bw'uru rubuga akaba atangiye kurunyuzaho inyandiko ze. Mwihangane araje!!!

  • #66

    mameya (lundi, 21 novembre 2011 21:11)

    Kuba nyampinga si uburaya nk’uko bamwe babivuga

    Muraho banditsi b’Ikinyamakuru Izuba Rirashe? Mbandikiye ngirango mare amatsiko bamwe usanga bavugaga ko abakobwa bitabira amarushanwa ya ba nyampinga ari indaya.

    Mu bindi bihugu duhereye ku bihana imbibi n’u Rwanda kuba nyampinga (Miss) ni ishema, ariko mu Rwanda si ko ababyeyi bamwe babifata kuko usanga bavuga ko badashobora kwemera ko abana babo bitabira ayo marushanwa. Ibyo bituma nibaza niba bamwe mu bakobwa usanga batega abagabo ku mihanda ya Kigali mu ijoro aba ari ba nyampinga. Ubusanzwe kuba nyampinga ni impano nk’izindi kandi ishobora gutunga nyirayo mu gihe abyitwayemo neza, ariko iyo abyitywayemo nabi yitwaje icyo kintu bishobora kumugiraho ingaruka itari nziza.

    Icyo nsaba abantu ni ukumenya ko kuba nyampinga atari ukuba ufite uburanga gusa ahubwo ari ukuba ufite ubwenge ku ruta uko wagira uburanga, ariko mu mutwe nta kigenda.

    Umwari Pélagie
    Akarere ka Ruhango

  • #65

    Simaragidi: indyarya mbi (lundi, 21 novembre 2011 21:10)

    Kabgayi: Ihuriro ry’urubyiruko, rizarufasha gushaka ibisubizo by’ibibazo birwugarije

    Msg Smaragde Mbonyintege afungura ku mugaragaro forum y’urubyiruko (Ifoto/D. Sabiiti)
    Gaspard Gasarasi
    Ku wa 17 Ugushyingo 2011, Musenyeri Smaragde Mbonyintege uyobora Diyoseze Gatolika ya Kabgayi , yafunguye ku mugaragaro forumu y’urubyiruko rusaga 1.600 rwaturutse mu bihugu bitandukanye nk’u Rwanda, Burundi, Repubulika iharahira Demokrasi ya Congo na Kenya, asaba urwo rubyiruko kwirinda Sida bakoresheje ubudahemuka.

    Nk’uko asanzwe abisaba urubyiruko, Msg Smaragde yagarutse ku budahemuka no kudacana inyuma ku bashakanye kuko ngo ari byo buryo bwizewe bwatuma urubyiruko rurushaho gukumira icyorezo cya Sida ndetse n’inda zidakenewe.

    Yavuze ko kwifata ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda Sida kiriziya ibona, kandi ko urubyiruko rukwiye kubyumva no kubiganiraho dore ko byarufasha mu buzima bwabo bwa buri mu nsi, aha Padiri Charles Hakorimana, yavuze ko guhuriza hamwe urubyiruko birufasha

    Sandrine Mukeshimana, waturutse mu Burundi nawe akaba yaratangaje ko gukurikiza ihame ry’ubukirisitu ari ngombwa mu gushaka ibibazo byugarije urubyiruko, cyane cyane ikibazo cy’icyorezo cya Sida, aha we na bagenzi be bakaba bariyemeje gukurikiza inama bagirwa ngo barusheho kwirinda no kurinda abandi.

    Ends

  • #64

    dudu (lundi, 21 novembre 2011 20:45)

    musenyeri we banza uhere kubapadiri bawe birirwa barongora bamwe bakaba barashatse babana n,abagore babo kdi mubyunva murebera banza ubahane ,ubagire inama hanyuma ubone no guosora abandi.nge nzi umupadiri wawe washatse abagore akaba yirirwa abarongora uko yiboneye ntacyo yikanga yarangiza akajya gusoma misa.shaaaa umunsi wigisambo ni 40 tuzashyira tubatamaze

  • #63

    philosophe (lundi, 21 novembre 2011 20:20)

    Urakoze nyakubahwa Musenyeri, kwongera kwibutsa ibi biranga umuco nyarwanda,ndetse no kwihanangiriza ikintu cyose yiwutesha agacira, ndagushima kubwumwihariko kuba wabwiye Thomas na Frotonatus, kubikorwa byabo bakoze byo gutera abana amada, kubwaye ngirango iyo uza kuba umucamanza baba bafunze,icyo gitekerezo tuzakigufashamo kandi bazatabwa muri yombi.

  • #62

    Ntugasekwe (lundi, 21 novembre 2011 19:55)

    Sinzi uwise umwana we ngo ni Bararutanze, uruzi yiba musenyeri yabanjye guhera kubihaye Imana nkawe nako Ibihaye Shitani. bahangara gufata utwana bakadusambanya kungufu.none rero Mbonyintege, uzabanze uhere muri bene wanyu basambanya utwana. nubamara kubakosora uzabone gukosora abandi basanzwe. ijya kurisha ihera kurugo.

  • #61

    Ndagushimye Mugabowindekw e(#55) (lundi, 21 novembre 2011 19:49)

    Nyakubahwa Musenyeri umubajije iby'ingenzi,kandi mu magambo avunaguye!!!
    Niba koko yiyumva nk'intumwa ya Kristu,ntegereje icyo azagusubiza,kuko ikimugira icyo yatorewe ntabwo ari amakanzu meza n'imisaraba myinshi anigirije mu ijosi,ahubwo n'ibikorwa agaragariza ab'intamenyekana bakomeje guhutazwa!!!
    Nigeze gusoma muri Bililiya ngo:"Igiti cyiza kirangwa n'imbuto gitanga!!!"

    Rwajekare.

  • #60

    Radast (lundi, 21 novembre 2011 19:48)

    Ndi umukristu wa paruwasi Kabgayi. Ubishidikanya yareba muli Liber Bptisatorum yo kuwa 26/07/1942. Ntatukanye, ndabona So Excellence Mbonyintege afite agakingirizo mu maso! Ntangira gusoma iyi nkuru, nali niteze ko agira icyo avuga ku byemezo bya leta bivugwa bigamije kubuza abana bacu kwiga bacumbikiwe ku ishuli, bihwanye no kubabaza kwiga rwose. Nonese ibi nibishyirwa mu bikorwa sibyo bizakaza ingeso mbi avuga ko yamagana mu mashuli?

    Kuki rwose Nyakubahwa atabona ko ibibazo bili mu mashuli biterwa n'ubutegetsi bubi buremereye abanyarwanda? Imyifatire y'abaturage igihe cyose ijyana n'ubutegetsi buli ho. Ubutegetsi bwiza + imyifatire myiza. Ubutegetsi bubi = imyifatire itameshe. Ngibyo, nguko. Ese ubundi ko mperuka Nyakibanda ibi byose yarigishaga imizi n'ingeso mbi z'ibyaha, uyu Nyakubahwa yize mu Kibaya Cyiza, cg yize mu rugano? Ababizi muzabidusogongeze ho.
    Ntarondogoye, Musenyeri Mbonyintege wibona umwotsi ngo uwuhuhishe umunwa, ahubwo shakashaka aho umiliro uherereye abe aliwo uzimya n'amazi cg ikindi cyawushobora hakurikijwe ubwoko bwawo. Bizabe se inkuru koko ko Kiliziya Gatolika Nyarwanda iheruka ubuzima kubwa Nyiricyubahiro A. Perode utaratinyaga inkuba z'i Nyanza ali munsi y'ijuru? Yavugiye abakirisitu twese turanogerwa, turijajara, duhumeka ho gato. Ko wamusimbuye ku ntebe wageze ikirenge mu cye, cg se ukerura ukavuga ko icyo ushinzwe atali intama z'Immana, maze tugasobanukirwa n'aho duherereye?
    Uko bili kose, Uwiteka uvuga ko ukorera aguhezagire...

  • #59

    musenge turashize (lundi, 21 novembre 2011 19:46)

    Kagano : Urwagwa rw’amafaranga 200 rwatumye umugororwa yivugana umuntu
    Yanditswe kuya 21-11-2011 - Saa 08:55' na Ruzindana RUGASA


    Kuwa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2011, agahana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba uwitwa Nzabakirana Gratien wari umugororwa ukora Imirimo Nsimburagifungo yivuganye uwitwa Siraguma Désiré wari umucuruzi wa butiki amujijije ko yanze kumukopa urwagwa rw’amafaranga y’u Rwanda 200.

    Nzabakirana kuri ubu ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kagano yari umugororwa urimo gukora Imirimo Nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG), ndetse ngo yishe Siraguma atorotse iyo mirimo.

    Ababonye ibyabaye batangaza ko uyu Nzabakirana yaje agasaba uyu mucuruzi kumukopa urwagwa rwa magana abiri, Siraguma aramuhakanira, nuko Nzabakirana ahita yihina mu rugo azana umuhoro ariwo yanicishije nyakwigengera.

    Aba baturage kandi bavuga ko ibi byabaye mu kanya nk’ako guhumbya ku buryo nta muntu n’umwe wabashije gutabara Siraguma Désiré. Icyakora ngo akimara gupfa bahise badukira uwakoze ibara batangira kumukubita, Polisi y’Igihugu itabarira hafi.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt Theos Badege yatangaje ko Polisi yo ku Murenge wa Kagano ariyo yatabariye hafi igakiza uyu mugororwa kuko abaturage nabo bari bagiye kwihorera ; nyuma yo kumukiza abashakaga kumwivugana, Polisi yahise imuta muri yombi ariko ibanza kumujyana ku ivuriro kuko abaturage bari bamukomerekeje cyane.

    Nzabakirana kuri ubu ucumbikiwe na Polisi y’igihugu afite imyaka 39, naho Siraguma Désiré witabye Imana yari afite imyaka 27 y’amavuko.

  • #58

    nibura da! (lundi, 21 novembre 2011 19:36)

    Abagororwa 1667 bazatangira kurekurwa by’agateganyo
    Yanditswe kuya 21-11-2011 - Saa 07:27' na Ruzindana RUGASA


    Hashingiwe ku Cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2011, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza rugiye gutangira kurekura by’agateganyo imfungwa 1667 zagaragaje imyitwarire myiza muri gereza, ndetse zitanga icyizere gihagije ko umunsi zageze mu buzima busanzwe zizakomeza kurushaho kugira imyitwarire myiza mu bo basanze.

    Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Musa Fadhil Harelimana yatangaje ko Inama y’Abaminisitiri yemeje urutonde rw’abantu 1667 bemerewe gufungurwa by’agateganyo nyuma yo gusuzuma bagasanga bujuje ibisabwa kugirango bafungurwe by’agateganyo.

    Aganira n’Ikinyamakuru The New Times cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2011, Minisitiri Musa Fazil Harelimana yagize ati : “Izi mfungwa zari zimaze muri gereza nibura igihe kirenga ¼ cy’igifungo bakatiwe ; byongeye bagaragaje imyitwarire myiza ; hari kandi n’abarwaye indwara zikomeye cyane zidakira”.

    Irekurwa ry’aba bagororwa kandi rishimangirwa na Komiseri Mukuru w’Amagereza mu Rwanda Gen Major Paul Rwarakabije wavuze ko koko iki cyemezo kizatangira kubahirizwa nyuma y’itangazwa ry’iteka rya minisitiri.

    Minisitiri Harelimana kandi yavuze ko mbere y’uko ibi bikorwa, Minisiteri y’Ubutabera n’urwego rw’ubushinjacyaha babanza gusuzuma bakareba neza niba izi mfungwa zikwiye guhabwa imbabazi, barangiza bakabimenyesha Inama y’Abaminisitiri. Nyuma y’igenzura rihagije ryakozwe nibwo Inama y’Abaminisitiri yemejwe ko abagera ku 1667 bakwiye kurekurwa by’agateganyo.

    Minisitiri Harelimana ariko avuga ko muri aba bazarekurwa hatarimo abafungiye ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, abafungiye ibyaha by’iterabwoba, n’abafashe abana ku ngufu.

    Harelimana kandi akomeza ashimangira ko amategeko ahana ibyaha mu Rwanda atemera na gato ko abantu bafungiye ibyaha byo guhungabanya umutekano n’umudendezo w’igihugu, kugambanira igihugu ndetse n’ibyaha mpuzamahanga bahabwa izi mbabazi

  • #57

    Kizito Mihigo i Kibeho!!!! (lundi, 21 novembre 2011 19:35)

    Maze gusoma ku IGIHE.COM ko umuhanzi Kizito Mihigo ngo azataramira abakristu b' i Kibeho ku cyumweru le 27/11/2011!!

    http://news.igihe.com/spip.php?article18322

    Nanjye nkunda ubuvanganzo bw'uyu muririmbyi wa Nyiribiremwa,ariko mukunda gusa iyo aturirimbira urukundo rw'Umwami wacu Yezu na Nyina Bikiramariya.Naho iyo atangiye kuvuga ibigwi by'abatatanya intama z'Imana baziremamo ibice n'amacakubiri,nibaza niba iyo Mana aririmba atari nka yayindi umujura avuga ati:"iyo ngira imana ntibaze kumfata!!"Kereka niba mwumva nabi.Ndatanga urugero kuri ya ndirimbo ye yise:"Twanze abadutobera amateka" Intore zagize "credo:".Abamukunda nkanjye muzambabarire mubwire niba ari njye wamwumvise nabi!!!
    Reka noye kuba inyangabirama,ntegereze ko mu ndirimbo azaririmba kuri uwo munsi azibuka gusabira inzirakarengane ibisumizi bya Kagame birangajwe imbere na Ibingira basogoteye kuri ubwo butaka bwatoranyijwe na Nyina wa Jambo muri Mata 1995!!Nyamara ariko ba bakobwa yari yadutumyeho bari barabiduhanuriye,abenshi babigira ibikino!!!
    Abazaba muhari muzamare amatsiko,maze ndeke guhora nkamira uyu muvandimwe mu kitoga!!Mbaye mbashimiye.
    Nyagasani abane namwe.

    Rwajekare.

  • #56

    Nabyawe na padiri (lundi, 21 novembre 2011 18:19)

    Banza uhere ku bapadiri bawe ubahe za capote, ureke abana, none se baziterwa na nde? tuguhe amazina se y'abapadiri bafite abana kandi nawe waba uzi? mujye mureka kwirengagiza ukuri. Reka ndekere aha! Nifuzaga kumenya niba ahubwo nawe nta kana wibarutse ugikaanyakanya, ubu bwo usheshe akanguhe sinagira icyo nkubaza, ariko ngo inda yariye!!!!!!

  • #55

    Mugabowindekwe (lundi, 21 novembre 2011 18:16)

    Musenyeri mushumba w'imana, ubwo wiyemeje kwamagana ibitagenda bivuge byose uhereye ku bikomeye niyo byaba bikorogotora amatwi ya mr. Gaciro:

    1. Baza icyo bagenzi bawe b'abaenyeri 6 bazize. Hari umuntu bishe ahubwo ko bari bahishe abantu Kabyayi.
    2. Baza impamvu abantu bafungiye ubusa, simvuga interahamwe zishe abantu ndavuga ba Mushayidi, Ingabire, n'abandi b'inzirakarengane
    3. Baza amaherezo y'iterabwoba ribuza demokrasi
    4. Baza impamvu Kagame yigize ikigirwamana kitavuguruzwa
    5. Baza kagame igihe azanamurira icumu agahagarika kumena amaraso.
    6- Baza igihe azareka abanyarwanda bakiyunga aho guhora abatatanya.
    8. Mubaze icyo yiciye Habyara bari mu mishyikiranio bikaba intandaro ya jenoside
    9. Tubarize Kagame igihe azarekera munyangire
    10. Mutubarize igihe amategeko azasimburira amarangamutima n'ubutiriganya

  • #54

    DIANNE (lundi, 21 novembre 2011 18:15)

    RWOSE MWAMBABARIYE MUKAMPA ADERESE ZUYU MUSENYERI KO NZISHAKA CYANE ABAZIFITE RWOSE MUZINDEBERE CYANGWA MUMPE ADERESE YAHONAZIKURA
    MURAKOZE IMANA IBAHE UMUGISHA

  • #53

    mbaze simaragidi (lundi, 21 novembre 2011 18:04)

    ko nta kanunu k'abo mwari musangiye ibanga ry'ubusaseridoti benewanyu birengeje hafi aho uhingukije? Nawe ngo uravuze!!!singututse, ariko utaye ibitabapfu!

  • #52

    Kajisho (lundi, 21 novembre 2011 17:33)

    Igihe kirageze nuko abitwa abashumba ba Kiriziya Gatolika n'abo mu yandi madini ariko ndisabira abo muri Kiriziya kuko babishatse bahindura ibintu...Basenyeri Bepiskopi namwe bafasha babo Bapadiri...ndabasaba ngo buri wese yicare afate 15 mn gusa yibaze ku Isengesho ry'Ukaristiya(Preface) muvuga iyo muhabwa isakaramentu ry'ubusaserodoti cg se mwisabira mwebwe ubwanyu...cyane ahavuga ngo...Bene abo nibo bashinzwe mbere na mbere guhara amagara yabo...hanyuma nimurangiza mwibaze muti...ese kuba umukozi wa Kristu ni ukwibera aho ntugire ibyo wica ntugire n'ibyo ukiza.
    Nako nabonye ubu abenshi muhangayikishwa no gukora imishinga y'amajyambere cyane ubu buri paruwasi ishyize imbere kwishakaho ishuri rimwe ejo rizarangira n'ubundi nta mwana w'umukene uryigamo...icyo ni ikibazo mukwiye kwibaza nacyo. Ariko ngaruke aho nahereye...ngo ukorara acira aba agabaanya kandi n'agato kava ku iguye...Musenyeri SMARAGDE Mbanje kugushimira kuri ubu butumwa ariko ako ni akorondwe reba inziha ziri mu maha no munzara y'izo muragiye ndaguha ingero:. 1) Abafungiye akamama: Padiri Emili Nsengiyumva nubwo afunze ni intwari ari kera niwe nahaye ubusenyeri kuko biragenda bigaragara ko Ngo barize bize ubwoba gusa no kuvuga ntumenye icyo umuntu akubwiye...mwamagane akarengane kari mu manza zibera i Gasabo kimwe n'abafungwa +ababurirwa irengero

    2) Nimwe mwagize igitekerezo bwa mbere cy'uko hagiyeho inkiko gacaca nkirisitu ibibazo byakwigwa kandi bikafasha abantu kwiyunga no kwisana imitima...nyamara gacaca yabaye indiri ya sekibi Munyangire...tumwumvishe...aho benshi bagaragarije ubugome bari bibitsemo na mbere...kubona n'uwahishweatinyuka ngo ...bapmishe nabi...Uhoraho ni Imana uwahemutse we aho azishyurira ntawe uzamugoboka. Padiri wawe Yozefu ntiyabaye umwere ubu ntagifunze...aha sinirengagije abandi bazira akarengane batagira ingano ni akagero kamwe kaba kegereye uwo tubwira....kuki mutabyamagana

    3) Uburezi bwo buri mu mazi abira nako bugeze aho umwanzi ashaka..akajagari mu burezi yewe aha biteye inkeke muzambarize Padiri (MGR) Rutaganda ukuriye uburezi gatolika akaba no muri Guvernema keretse niba yarangije mandat ye...ariko birababaje igifaransa ngo dutahe...kwiga 12 muri primaire...nyamara se sha abana b'intare ko bifitiye ayabo...aho batabashije bakareba amashuri meza bakaba ariyo bigamo ngofero we guma mu rutoki nako mu bigori by'iwanyu iyo... IMISHAHARA BURIYA IYO MUBONA Ministri ahembwa miliyoni 2,5 mwarimu afite 25 000 gusa mubona ubwo koko mukiri abashumba bita kandi bagakenura ubushyo...erega turabizi intare ntabwo ikeneye kurya ibyahaza inkoko- ariko n'inkoko ikenye gutora ibingana n'agatorero kayo intare nayo ikayongobeza ibihwanye n'urufu rwayo...ariko se inatre iyo irya yonyine ubundi hagataho izirya imiranzi y'intare harya izitora n'izirisha nta burenganzira zifite mu kubaho

    Hari n'ibindi byinshi ariko rero nimwemere koko niba mwibuka igihe muhawe Inkoni y'ubushumba bakabaramburira BIBILIYA KU MUTWE MUKAREBA N'IYO MPETA MWAMBAYE MU KABOKO K'IBURYO NIMURANGIZE MUREBE kRISTU KU MUSARABA ABAMBWE MWIBAZE IKI KIBAZO...ES KOKO UBU KRISTU AJE NTIYANYAMBURA IYI NKONI AKAYIHA ABANDI...N'UBUNDI NTAWE UBIKWIYE ARIKO NIBUZE MUGATUMA ATARAHIRA NKA CYA GIHE BYARI BYAKOMEYE BOSE bakuyemo akabo karenge nuko...ati namwe se murashaka kwigendera..petro akamurema agatima...twasanga nde se tugiiye...mbifurije gutegereza Umukiza musubira mu masezerano yanyu y'ubusaserodoti n'ubwepiskopi....mwibaza niba aho mwerekeza Kiriziya ya Kristu haboneye. Mzagire Adventi Nziza na Noheli n'Ubunani

    3)

  • #51

    Mbwire No47 (lundi, 21 novembre 2011 16:59)

    Buriya koko utageze ntagereranya! Nyandiko yawe niya MSG urabona hari aho bihuriye? wowe se buriya wanditse ikinyarwanda cyangwa wanditse amashi? Ngo imvi zabaye uruhimbi!!!! ibyo hari aho wigeze ubyumva bivugwa? bavuga uruyenzi wa muswawe, maze ubune kwikoma umukozi w'Imana. Ntasoni buriya ruriya rukoza soni wanditse nibyo ushima? Ni uko ntakuzi naho iyo nzakukumenya sinakwigera nsangira nawe akanwa kawe kuzuye umwanda. Ntasoni umukozi w'Imana aratanga impuguro nawe ukaroga.

  • #50

    IGITEGO (lundi, 21 novembre 2011 16:15)

    TURASHIMA IYI LETA KUBERA IBYIZA IKOMEJE GUKORERA ABANYAGIHUGU ILIYA NGINGO YO GUFUNGURA ABANDI BANYARWANDA BIREREKANA KO IBIBAZO BYABANYARWANDA BITANGIYE KUBONERWA IBISUBIZO. TURAYISHYIGIKIYE.

  • #49

    Kami (lundi, 21 novembre 2011 16:14)

    IBIHE BISUBIZO? Mgr Smaragde ngo hari ibisubizo bivuye mu muco wacu no mu myemerere yacu twabashije kugeraho mu guhangana n'ingaruka za Genocide.Nizere ko atari gutekereza ko na Gacaca ziri muri ibyo bisubuzo. Ese ko tutigeze twumva uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri ibyo avuga ko byakozwe, n'ubwo nta na kimwe asobanura. Uyu Mgr yashaje rwose, niba iriya nkuru atari iyo bamwitirira. Nta kintu kirimo, kandi yandikanye ubuswa rwose. Erega hari amategeko yo kwandika. Ngo ibibazo byugarije uburezi mu Rwanda ni Ubusambanyi, Ibiyobyabwenge na Muzika za kizungu. Mu by'ukuri ibyo bibazo ntabwo biri mu burezi gusa, ahubwo biri mu rubyiruko rwose mu Rwanda, ndetse n'abamwe mu bakuze barabifite. Njyewe numva Mgr yivugiye ibibazo byugarije urubyiruko, naho iby'uburezi byo ntabwo wavuga ibibazo byugarije uburezi udahereye ku mushahara muto wa mwarimu, kw'ireme ry'uburezi ubu riri hasi cyane no ku banyeshuri babujijwe kwiga Kaminuza kubera kwimwa bourse kandi batishoboye. Smarage rwose ntacyo wavuze, et d'ailleurs urimo gusubiramo ibyo Ministre w'Ubuzima yavuze cyera. Ese ubundi ko leta yemeje ko nta dukingirizo tuzashyirwa mu mashuri, nk'ubu Smaragde abigarutseho ngo atwungure iki gishya? Ahubwo mbona Mgr nawe ari muri za nkomamashyi zijya gufata ijambo zikabanza kubaza icyo ibukuru babitekerezaho. Ese ubundi igihe iyo nkuru y'udukingirizo yasohokaga, kuki Mgr atahise avuga akamuri k'umutima nk'umushumba, ngirango yanze ko yakwitereanya na Leta. Ubu bavuze ko bashaka gukuraho internats kuva mu kwa mbere umwaka utaha. Ntawe utabona ko ari icyemezo gifitiye inyungu bamwe, mu gihe benshi avenir yabo izahita ihabera obscur. Ngaho niba Smaragde ari umugabo koko akaba n'umushumba kandi akaba ashishikajwe n'uburezi natobore abyamagane. Nzabona ejo bundi ari kubishyira mu bikorwa, ya mashuri yose ari muri Kabgayi asigaye yigwamo n'abifite gusa, kuko internat izagirwa iyabana b'abanyakubahwa, hanyuma abasigaye bajye biga mu nsi y'urugo iwabo, bahabwe n'udukingirizo. Nyamara aho tujya si heza. Muri internat hahuriraga abana b'ingeri zose, ishuri rikagerageza kubashyira ku murongo umwe, bagacungwa bikwiye ku buryo n'ubwo busambanyi budakabya cyane. None hagiye kujyaho internat z'abana b'ibindobanure n'ukuvuga ab'abayobozi n'abaFARG, hanyuma abasigaye bose bagume iwabo ngo bariga, hanyuma ibyo nibimara gushinga imizi muzabona itegeko rishyiraho condoms mu mashuri ryemejwe. Umwana ajye ava iwabo agiye kwiga, afate na condom ku ishuri hanyuma bisambanire kahave, ngiyo SIDA, ngizo inda, reka sinakubwira. Ikizakurikiraho ni itegeko ryo gukuramo inda, ndetse ntimuzangare mubonye naya miti igabanya ubukana ibuze. Ibi byose biri mu mugambi muremure wa FPR Inkotanyi wo kumara abahutu n'abatutsi bakennye. Kandi Smaragde arabizi. Gusa nyine imigambi y'abantu siyo y'Imana. Na Bagosora yari aziko abatutsi bose bazapfa, nyamara ntibyabujije bamwe kurokoka. Nkeka ko dukeneye umuntu utabara u Rwanda mu maguru mashya.

  • #48

    amakuru (lundi, 21 novembre 2011 16:00)

    Abantu bakomeza gukurura amazimwe y'uko Janet Kagame yaba yarasambanye n'abandi bagabo, byaba ari byo ? Uwaba abifitiye amakuru y'imvaho yatubwira.Umwera utututse ibukuru ngo bucya bigenga gute?

  • #47

    Mukamana liberata (lundi, 21 novembre 2011 15:33)

    Musenyeri mwiza?
    Wibagiwe abayobora u Rwanda abo ari bo? Ni abasambanyi bavukiye bakurira mu busambanyi. I Busajya nako i Buganda nta mugore urongorwa adasize umwana iwabo?
    Bose ni abasambanyi? Hera ku nyenzi nkuru Kagome. Tuguhe amazina y'abo aswera se? Reba Mukaperezida ntuzi ibye na Nzirorera?
    Inkuru iturutse ibukuru igenda ite? Ibyo bisaza byose by'imvi zabaye uruhimbi? Akazi kabo ni akahe uretse gusambana? Mu Rwanda gusambana si icyaha ahubwo byabaye umuco wadukanywe n'abasajya? Tugire dute? Nimwihangane. Musenyeri uzi ubulyo inkotanyi zisambanya abantu ku ngufu?
    Uzi abagore zanduje sida zibafashe ku ngufu uko bangana?
    Wowe ubabajwe n'abasambanyi, twe tubabajwe n'abicwa babahora abagore babo n'ibindi ntarondoye. Mwihangane cyangwa mwivumbure!

  • #46

    Petros Mundi (lundi, 21 novembre 2011 15:07)

    Nyiricyubahiro Mgr. Mbonyintege, gahorane Imana n' abantu. Ubu butumwa bwanyu nibwo twabuze kuva kera, bituma tugenda tugera mu mahano nkayo twanyuzemo arimo na Genocide. Iyi iki kije, abantu bakireba ntibacyamagane, kirakura kikabyara amahano. Ngaho abandi bihaye Imana, ku nzego zose, mu madini yose, ndetse n' abayobozi muri leta, reka tukunganire, maze urebe ngo abana bacu barakurane ubwenge ubumuntu n' agaciro. Naho David Cameron PM wa UK, uvuga ngo nibahana abatinganyi azahagarika imfashanyo, azazijyana. Baradufasha, ariko sibo batubeshejeho. Tanzaniya yarabashwishurije, maze ikibyimba kizameke.

    Harakabaho U Rwanda n' abanyarwanda.

  • #45

    padiri theoneste (lundi, 21 novembre 2011 14:45)

    Ngo padiri THOMAS mugenzi wacu ngo yaba agiye kwibaruka undi mwana ?

  • #44

    urata igihe cyawe ! (lundi, 21 novembre 2011 14:32)

    Musenyeri we urarushywa n'ubusa, iki gihugu nta garuriro inkotanyi ziri hanze aha ziteye ukwazo ! Uyu muco w'ubusambanyi se bwuzuye mu mashuri ya secondaire ndetse na za primaires (Universite yo sinyivuze, ngo baba bakuze da !) wazanywe nade? Ntiwakuze muwureba mukabanza kubyita ngo ni intsizi aho ba afande bazaga gutwara abana mubigo muyoboye bakajya kubasambanya mukaruca mukarumira !

    Reba mu bayobozi bacu, uhere kuri Andre Bumaya, Unyure kuri uriya musaza ngo ni Musoni, Tito, Procureur, Kirabo, Abasirikare bakuru, Ambassador Habineza, Janet,... maze umbwire utari umusambanyi, uretse wenda Kagame, ariko kuko nawe abishyigikira umuntu ntiyamushira amakenga....!

    Reba ukuntu bose basigaye batera Kanta mu mutwe nkaho ari urubyiruko, mbese nta numwe ushaka ko imvi zigaragara ngo abo bana batabona ko ari umusaza, reba abo ba Kabarebe, Makuza, Ntawukuriryayo na kanta mu mutwe (nabonye na muzee basigaye bamushyiriramo)...kandi abenshi birahwihwiswa ko barwaye SIDA.....!

    Reba ukuntu umuco w'ubusambayi wamaze kuba institutionalized; Raport ya wawundi wo muri Transarancy int. ngo ni Ingabire Immacule(Niba we yaraje kwihana ubusambanyi n'ubusinzi simbizi) irabisobnaura ko kubona akazi (iyo wujuje criteria y'ubwoko)ari ukubanza ugatanga igitsina.

    Ibizamini mu mashuri, za permis, kubona amasoko ya leta,gusura abagororwa, mu turere,...Ibi byo gusambanya abantu ntabwo bikorwa au hazard ni uburyo bwo gutesha agaciro abantu kugirango bumveko nta cyo bari cyo maze kubayobora byorohe !

    None nawe Mgr. urimo guta igihe ngo urababwira, urabwira ibyihebe se birakumva!!!! Iyi nkuru yawe rwose iyo uyijyana ku www.igihe.com ukareka kudutesha igihe hano dufite ibindi biduhangayikishije kuruta, ibijyanye n'ubwicanyi no kurigisa, kuroga abantu byongeye kwaduka !

    Ikihutirwa: GUSHAKISHA UKO AKA GATSIKO KAYOBOWE NA P. KAGAME KAVANWAHO NTA MARASO Y'ABANYARWANDA YONGEYE KUMENEKA.

    iyi niyo igomba kuba focus ya buri muntu wese !