jeu.

10

nov.

2011

Uburetwa bugarutse mu Rwanda izuba riva ! Aimable Rukundo.

Akamasa kazaca inka kazivukamo : ngiyi ishusho nshya y'ubuhake bubi n'uburetwa mu Rwanda !
Akamasa kazaca inka kazivukamo : ngiyi ishusho nshya y'ubuhake bubi n'uburetwa mu Rwanda !


« Hazatangizwa gahunda yo gukorera Igihugu umwaka umwe nta mushahara » !

Aya magambo yasohotse mu munwa wa Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi ubwo yagezaga Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 ya Manda ya Kabiri ya Perezida wa Repubulika, ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi aho yibanze kuri za gahunda z’imiyoborere myiza, ubutabera, imibereho myiza n’ubukungu !


Mu miyoborere myiza Habumuremyi yavuze ko hazatangizwa ku buryo buhoraho gahunda yo gukorera Igihugu nibura umwaka umwe nta mushahara cyane cyane ku rubyirukokandi Abanyarwanda ngo bashishikarizwe umuco w’ubukorerabushake !


Mu gihe Abanyarwanda benshi bageze kure kubi kubera ubukene, Leta ya Paul Kagame iyobowe na Pierre Damien Habumuremyi nta kindi yabafasha uretse kubatsindagira mu kuzimu, ibashora mu gukorera Leta nta gihembo ! Ubwo se uzakora umwaka wose adahembwa azatungwa n’iki ? Dore ko n’ubundi yabonaga icyo atamira zahize !


Gukorera umuntu utaguhemba ni cyo gisobanuro cy’UBURETWA ! Urwanda rusubiye muri cya gihe, rubanda yakoraga kugira ngo agatsiko k’Abantu bake kabeho mu murengwe mu gihe rubanda ikora yicwa n’inzara ! Reka dufate ingero ebyiri gusa zerekana ko u Rwanda rwambuwe abakene bakora bakagoka baruhira  Abaherwe bari ku ngoma : Imishara y’abategetsi n’Imitungo bwite ya Paul Kagame.

  1.   

Nta soni bagira ! Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Abaminisitiri be, Abadepite n’abasenateri bahawe imishahara irenze kure ubushobozi bw’igihugu cy’U Rwanda mu buryo bwo kubaha ruswa kugira ngo batazigera bavugira na rimwe rubanda ! Icyo baharanira si inyungu rusange(Interet géneral) ahubwo n’inyungu z’Agatsiko kari ku butegetsi konyine ! Bamaze kwicisha abaturage inzara none dore bivuyemo , ngo abaturage bagiye gutangira gukorera Leta badahembwa ! Reka twibukiranye imishahara ayo Masiha rusahuzi ahembwa :


 Iteka rya Perezida wa Repubulika no 15/01 ryo kuwa 28/08/2008 ni ryo rigena imishahara y´abayobozi b´igihugu bo hejuru


Ingingo yaryo ya  4 iteganya ibigenerwa  Perezida wa Repubulika.

Agenerwa ibi bikurikira :


(1)   Umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga miliyoni enye n’ ibihumbi magana arindwi mirongo inani na kimwe na magana arindwi y’u Rwanda (4.781.700 Frw) buri kwezi;

(2)    amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500. 000 Frw ) buri kwezi;

(3)    inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose; 

(4)    imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n ‘ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta; 

(5)    amazi n’amashanyarazi byishyurwa byose na Leta; 

(6)    uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fax, internet itagendanwa na internet igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike, n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro no mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta; 

(7)   uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.  

 

Mu ngingo ya 5: 

 

(1)   Perezida wa Sena na Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese indamunite mbumbe y’umurimo ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi magana ane mirongo itatu na bine na magana atandatu mirongo ine n’abiri (3. 434. 642 Frw) buri kwezi.

 

(2)   Minisitiri w’Intebe agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana cyenda mirongo inani na bitandatu magana atanu na cumi n’atanu (2. 986. 515 Frw) buri kwezi.

 

(3)   Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:


1. Inzu
yo kubamo ifite ibyangombwa byose;
2. A
mafaranga akoreshwa mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600. 000 Frw) buri kwezi;
3. A
mafaranga yo kwakira abashyitsi mu kazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600. 000 Frw) buri kwezi anyura kuri konti y’Urwego bireba; 
4. I
modoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibyangombwa byayo byose byishyurwa na Leta; 
5. A
mazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta; 
6. U
buryo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fax, internet igendanwa n’itagendanwa, anteni parabolike byose bikishyurwa na Leta; 
7. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 2,500 na , 3,000 . Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara uhereye umunsi batangiriye imirimo.


Leta kandi igenera buri wese inkunga ingana na kimwe cya kabiri (½) cy’igiciro cy’imodoka cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri. 
Amafaranga arenzeho nyir’ubwite akayitangira.
Leta igirana amasezerano na buri wese ku byerekeye imikoreshereze y’ iyo modoka;
8. uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo, n’ahandi hose bibaye ngombwa.  

 

 

Ingingo ya 6: Abaminisitiri n’Abanayamabanga ba Leta

 

(1)   Abaminisitiri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’umunani (1. 847.608 Frw) .

 

(2)   Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu mirongo itatu n’icyenda (1, 774, 539 Frw).

 

(3)   Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:


1. amafaranga yo kwakira abashyitsi mu kazi angana n’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300. 000 frw) buri kwezi anyura kuri konti z’urwego bireba; 
2. amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ibihumbi ijana y’ u Rwanda (100. 000 Frw) buri kwezi, amafaranga ibihumbi mirono ine y’u Rwanda (40. 000Frw) buri kwezi ya internet igendanwa n’aya telefoni igendanwa angana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150. 000 Frw) buri kwezi; 
3. Leta igenera buri wese amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni cumi n’ebyiri (12.000. 000 Frw) mu rwego rwo kumwunganira mu kwishakira icumbi igihe atangiye imirimo ye; 
4. amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’ u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo; 
5. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 2,500 na 3, 000. Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara uhereye umunsi batangiriye imirimo. Leta kandi igenera buri wese inkunga ingana na kimwe cya kabiri (½) cy’igiciro cy’imodoka cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri. Amafaranga arenzeho nyir’ubwite akayitangira. Leta igirana amasezerano na buri wese ku byerekeye imikoreshereze y’iyo modoka.

 

Ingingo ya 7:

 

(1)   Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese Umushahara mbumbe w’Umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’umunani (1.847.608 Frw);

 

(2)   Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira: 

 

1. amafaranga yo kwakira abashyitsi mu kazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) buri kwezi anyura kuri konti y’Urwego bireba; 
2. amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw ) buri kwezi ya telefoni, fax na internet byo mu biro n’ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi ya internet igendanwa n’aya telefoni igendanwa angana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) ku kwezi;
3. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 2.500 na 3. 000 . Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara uhereye umunsi batangiriye imirimo. Leta kandi igenera buri wese inkunga ingana na kimwe cya kabiri (½) cy’igiciro cy’imodoka cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri andi mafaranga arenzeho nyir’ubwite akayitangira. Leta igirana amasezerano na buri wese ku byerekeye imikoreshereze y’iyo modoka; 
4. Leta igenera Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana ane y’u Rwanda (400.000 Frw) buri kwezi; 
5. amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo.  

 

Ingingo ya 8: 

 

(1)   Ba Visi-Perezida wa Sena na ba Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi mirongo irindwi na bine magana atanu mirongo itatu n’icyenda (1.774. 539 Frw) buri kwezi;

 

(2)   Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira: 

 

1. amafaranga yo kwakira abashyitsi mu kazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300. 000 Frw) buri kwezi anyura kuri konti y’Urwego bireba;
2. amafaranga yo kwishyura telefoni, internet na fax byo mu biro angana n’ibihumbi ijana (100. 000 Frw) buri kwezi, amafaranga ibihumbi mirongo ine (40. 000 Frw) buri kwezi ya internet igendanwa n’aya telefoni igendanwa angana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150. 000 Frw) buri kwezi; 
3. Leta igenera buri wese miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12. 000. 000 Frw) mu rwego rwo kumwunganira kwishakira icumbi igihe atangiye imirimo ye; 
4. amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5. 000.000 Frw) mu gihe atangiye imirimo ; 
5. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 2.500 na 3. 000. Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara uhereye umunsi batangiriye imirimo. Leta kandi igenera buri wese inkunga ingana na kimwe cya kabiri (½) cy’igiciro cy’imodoka cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri andi mafaranga arenzeho nyir’ubwite akayitangira. Leta igirana amasezerano na buri wese ku byerekeye imikoreshereze y’iyo modoka.  


Ingingo ya 9: Abasenateri


(1)   Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri mirongo inani na magana icyenda mirongo inani n’ane (1.280.984 Frw) buri kwezi.

(2)   Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni imwe n’ ibihumbi magana abiri mirongo itatu na magana atatu makumyabiri n’ane y’u Rwanda (1.230.324 Frw) buri kwezi.

(3)   Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite, buri kwezi bongererwa kuri uwo mushahara mbumbe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35. 000 Frw) naho aba Visi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa ibihumbi mirongo itatu (30. 000 Frw).

 

(4)   Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira: 


1. A
mafaranga ya telefoni igendanwa angana n’ibihumbi mirongo itanu (50. 000 Frw ) ku kwezi kuri Perezida na Visi-Perezida ba Komisiyo n’amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) ku kwezi ku ba Senateri n’Abadepite. 
2. Leta yishyurira buri wese amahoro n’imisoro bya gasutamo y’imodoka iri mu cyiciro kiri hagati ya cc. 1.500 na 2.500. Inama y’Abaminisitiri igena igiciro cy’iyo modoka igeze i Kigali n’amafaranga bagenerwa yo kubafasha gukoresha iyo modoka buri kwezi yiyongera ku mushahara. 
3. Leta ibaha kandi miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6. 000.000 Frw) yo kubafasha kwishakira icumbi bakajya bahabwa ibihumbi ijana (100. 000 Frw) buri kwezi mu gihe kitarenze imyaka itanu. Ayo mafaranga ntakomeza gutangwa iyo bahagaritse ako kazi manda yabo itararangira. Iyo bahinduriwe imirimo, bagahabwa imirimo ibagenera amafaranga yo kubafasha gushaka icumbi, bahabwa amafaranga yo kwishakira icumbi ajyanye n’imirimo mishya hakuwemo ayo babonye mbere.  
 

 B. Imitungo bwite ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame


N’ubwo nka Perezida Paul Kagame arusha umushahara benshi mu bakuru b’ibihugu byateye imbere mu majyambere ntibimubuza gusahura umutungo w’igihugu akigwizaho ibyagombye gufasha rubanda! Mu by’ukuri Abanyagihugu bose barakora bakagoka baruhira umuntu umwe gusa n’umuryango we: Paul Kagame.


Reka twongere tubibutse imwe mu mitungo ye maze mufate akanya mubizirikane murasanga u Rwanda rwarasubiye ku ngoyi y’uburetwa Repubulika ya mbere n’iya Kabiri zari zaradukijije!


Na we ihere ijisho :


(1)Kagame afite amazu 2 n'isambu 1 irimo inzu muri USA.
(2)Afite inzu 2 mu Bwongereza
(3) Afite inzu 1 mu Budage
(4) Afite imiturirwa 3 muri Eritrea
(5) Afite Hoteli n'indi nzu muri Ethiopia
(6) Afite Hoteli muri Kenya
(7) Afite Hoteli mu Bugereki
(8) Afite amazu 2 n'umurima w'isambu muri Afrika yepfo
(9)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) i Dubai
(10) Afite inzu acururizamo i Shangai mu Bushinwa
(11)Afite Hoteli mu kirwa cya Maurisius (Maurice)
(12) Afite imigabane muri sosiyete y'ubwikorezi mu Bwongereza
(13)Afite company icuruza amabuye yagaciro afatanije n'umuhinde mu Buhindi, afite Hoteli n'inzu mu Buhindi
(14)Afite inzu ibikwamo ibintu(warehouse) mu Buyapani.
(15) Afite n'Ubwato buhenze cyane mu nyanja.


 

 

Icyitonderwa :


(16) Imitungo myinshi yo mu mahanga  ayihagarariwemo n'abavandimwe be ndetse n'aba hafi mu miryango ye, hamwe n'abandi bamwe abyandikishaho, Tukaba twashoboye kumenya ko imitungo ye myinshi yo muri Aziya icungwa na murumuna we, bivugwa ko akorera ambassade mu Bushinwa, ariko mu by'ukuri ashinzwe imitungo yumuryango.

Ikindi twashoboye gutahura ni uko bamwe mu bantu boherezwa gukorera ambassade z' u Rwanda hanze, haba harimo abagomba gukurikirana imitungo ye, ingero twabonye ni nyinshi nka ba NYIRUBUTAMA n'abandi boherezwa nk'abajyanama muri Ambassade zo hanze.

(17)Usibye iyo mitungo yo hanze twashoboye kumenya ko hari n'indi myinshi iri mu Rwanda. Hafi 70% by'ubucuruzi bubera mu Rwanda byose ni ibya Kagame. Ndetse ababizi neza banatubwiye ko amasoko yose ya leta 80% yose ariwe uyiha. Twamenyeshejwe ko amanama yose abera mu Rwanda, amafaranga hafi ya yose avuyemo aba ari aye. Twanabwiwe kandi ko amazu ari kubakwa akomeye yose yubakwa na we biciye muri Fair Construction. Twabwiwe uko akorana mu bwubatsi na Arab contractors ndetse n'abashinwa.Twamenyeshejwe uko yifatira budget yose y'amafaranga yo kugura ibikoresho by'Ingabo z'igihugu maze akabihererwa ubuntu na Amerika n' Abongereza maze amafaranga yari agenewe kubigura akayasangira n'ibisahiranda by'abazungu bakoze uko bashoboye ngo abiherwe ubuntu.


(18)Twamenye ko afata amafaranga ava mu mazu y'abategetsi bose bahunze harimo n'imitungo ya Rujugiro.Twabwiwe kandi uko yatwaye imitungo yose ya Kalisa Alfred yamara kuyitwara akagurisha BCDI na ECOBANK. Twamenye kandi ko muri iyo ECOBANK, imigabane hafi ya yose ari iye.

(19)Twatahuye ko yatwaye BACAR akayigarurira maze yarangiza akayigurisha na FINA BANK yo muri Kenya, kandi iyo Fina bank ikaba irimo imigabane ye myinshi. Banadutangarije ukuntu MTN Rwanda 50% y'imigabane ari iye.

(20) Twaraperereje koko dusanga ko NSSF yahoze ari Caisse Sociale du Rwanda yayihinduye iye bwite.

(21)Twamenye kandi ko RAMA yayigaruriye akaba ari we ucunga imigabane yose y'abanyamuryango ba RAMA kandi akayikoresha uko ashatse.

(22)Twamenye ko ikigega FARG agikoramo uko ashatse n'igihe ashakiye.
(23)Batubwiye indege afite ze bwite, batubwiye ubwato bukomeye afite.

(24)Twatahuye ko ubu amaze kwiyemeza gushora imari muri Malawi aho agiye guhinga itabi mu isambu nini cyane, kandi ngo akazabanza gushyira kaburimbo mu mihanda myinshi ya MALAWI.

(25)Twamenye ko ashaka gushora imari muri sosiyete zicuruza mu bihugu bya CEDEAO.

(26)Twavumbuye imigabane afite muri sosiyete yo muri NIGERIA icukura Petroli.
(27) Tuzi neza ko umutungo wose w' Umuryango FPR wose yawigaruriye, akaba awukoresha wenyine, uko abyumva.


 C. UMWANZURO

 

Umuturage w'u Rwanda si we ukwiye guhora yipfunditse umweko mu nda ngo agerekweho no gukorera igihugu umwaka wose adahembwa! Ahubwo aba baherwe bayobora u Rwanda muri iki gihe  baramutse bigomwe imishahara yabo y'umwaka umwe igihugu cyaruhuka umuzigo !


Umuhanuzi Nyirabiyoro yivugiye ko mu bayobozi bazayobora u Rwanda hazabamo uwo yise RWABUJINDIRI RURYA NTURUHAGE ! Yanahanuye uko uyu Rwabunjindiri azava ku butegetsi ari uko arasiwe umwambi w’igishirira na bene nyina, mu Bugesera ! Aho ga re !

 

Paul Kagame ni we wagaragayeho ikimenyetso cyo kurya ntahage, ku buryo ahorana inzara ikabije ! Ng’uwo umushahara w’akataraboneka! Ng’iyo imitungo irenze imivugire….kandi n’ubu aracyarwana n’abaturage abasenyera utuzu ngo abone aho yubaka imitamenwa ye bwite, ng’uwo mu bishanga by’imiceri yambura abaturage b’abakene uturima twabo…ng’uwo mu bisheke, ntatangwe mu dusambu yambura abaturage kugira ngo umugore we Janeti Kagame abone aho ahinga indabo zo kugurisha n’abazungu …!Naragenze ndabona, abaperezida baragwira, ni impamo! Nzaba mbarirwa!

 

Gusa nyine umutegetsi nk’uyu arushya rubanda! Ubwo kwisubiraho bisa n'ibyamunaniye, igihe kirageze ngo yegame, abaturage bahumeke. Niba adashaka kubikora ku bwende, Abenegihugu bari bakwiye guhaguruka bakabimufashamo bamwereka umuryango usohoka. Revolisiyo ya rubanda irakeneywe cyane mu Rwanda, ndetse rwose yaranatinze! Muri make irashoboka, turayitegereje!


Aimable Rukundo 

 

Commentaires : 138
  • #138

    itonde (vendredi, 14 novembre 2014 13:08)

    Ko twe abaturage tumwishimiye kandi akaba ntacyo adutwaye ahubwo ahora aharanira icyaduha amahoro, mwumva ko ibyo mwamuvuga byose haricyo twabyumvaho. Wapi.

    Ese iyo wandika iyi nkuru ntugire icyo uvuga kubariye imitungo y'igihugu barangiza bakoreka imbaga y'abanyarwanda ntimubavuge, mwumva muri serious? Non, non, ..............

  • #137

    ru486 (lundi, 05 août 2013 12:23)

    漢方,漢方薬,精力剤,媚薬,ダイエット薬--漢方会社
    すべての取扱商品は専門家に検証、推奨され、100%正規品だと確保いたします。
    EMS(国際速達郵便)にて3日間に届く。商品到着100%保証!
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html 花痴
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpocom.com/jingliji/ 精力剤
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬
    http://www.kanpocom.com/zhongjue/ 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三体牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486
    http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html 天天素
    http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html 消渇丸
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼1号
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html 蟻力神
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html リドスプレー
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html くらはちほう
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html さんべんぼう
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html 勃起促進
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html 滋養強壮
    http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html 悍神
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html 新一粒神
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html 五便宝
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html 精力増強剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html 超級脂肪燃焼弾
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html 蔵八宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html 催情
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 勃動力
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html 男宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html 魔根
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮
    http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html 終極痩身
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html しんいちつぶしん

  • #136

    巨人倍増 (lundi, 05 août 2013 12:17)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王

    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝

    http://www.kanpoudonya.com/Energy.html 精力剤
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html 五便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html ru486 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html 男宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html 天天素
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 中絶薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html 蟻力神
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html 三體牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html 三体牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html VVK
    http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html 小情人
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html Wenickman
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 女性用媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html 催情
    http://www.kanpoudonya.com/list/19.html 殺精子剤
    http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html 蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html 終極痩身
    http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html FLY D5
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html 中絶薬RU486
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 経口避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html 絶對高潮
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売店
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 正規品
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html 威哥王 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html 威哥王三鞭粒

  • #135

    d10媚薬 (lundi, 05 août 2013 12:12)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

  • #134

    Fidele Kayitare (mardi, 29 janvier 2013 09:44)

    Nta kindi kintu kizakuraho Kagame uretse GUPFA None se azicwa n'iki? Uriya mwambi w'igishirira se tuzawutegereza na ryari? Ko bigaragara ko afitanye ubumwe na bamwe mu bategetsi b'abazungu bakomeye,aho kumwirenza ni ibya vuba?!Njye ndabona ko abashaka IMPINDUKA bose kuri Kagame bapfukame BASENGE IMANA izamudukiza nta kindi

  • #133

    Mr Du (vendredi, 27 avril 2012 16:33)

    kagame wacu abanyarwanda bashyira mu gaciro bose tuzi icyo atumariye amaze kutugeza kuri byinshi,ngizo Embulance z'abarwayi yazikwij'ibyaro byose,yaciye akarengane kose,yubatse amashuli,amavuriro,yaciy'ivangura ryaba iry'amoko,uturere n'ibindi byinshi cyane kandi namwe murabyirengagiza.twe ntibitubuza kuryama tugasinzira kubwimiyoborere myiza twifitiye.wagizengo tuyobewe gutandukanya icyatsi n'ururo! Uko abantu bari babayeho kdi nabi ntabwo twabyibagiwe.KAGAME we gahore kungoma kandi iyaguhanze ikaguh'ubwenge bwo kunga abanyagihugu igumye ikuturindire,abakwifuriz'ikibi mbasabiye ko,uwiteka yabasanga akabakiza kwinangira.mugume musakuze twe turi mw'iterambere.

  • #132

    Byishimo (jeudi, 26 avril 2012 23:48)

    Atuyoboye neza naho mumwanga Imana iramurinze kandi turadamaraye,mwebwe rero amahanga arimo kubarya none ibisazi byaratongoye!!!!!!!! Nimwumv'ingaruka z'icyaha sha

  • #131

    Ndabarinze (lundi, 21 novembre 2011 11:56)

    Ndakeka ko n'uyu kKagame tuvuga na we atazi ibyo arimo;twibukiranye:Mobutu yari atunze bike?Ese ubu hari na kimwe cyahawe abana be cyangwa igihugu akomokamo.Abanyafurika dukomeje ubujiji bwacu mu kwibwira ko kugira ubutunzi bwinci kanzi hanze y'igihugu ari yo nama nziza!Urumve nawe birenge urabwirwa kuko benshi bareba ibyo Kagame atunze bakarwanira kwifuza kudutegeka mu minsi iri imbere!Ese aho na bo ntibaba bafite inda inda zidahaga nka kariya kagabo kabaye agahangange hejuru y'amaraso!!!!!!!!

  • #130

    Misago (mercredi, 16 novembre 2011 14:12)

    wowe na nde? Twe turamushigikiye kandi ibyo mwavuze byose nibinyoma nibihimbano ntacyo bizabagezaho rero!!!!!!!!!!!!!

  • #129

    Le rêve d'une mère, le rêve d'un peuple (lundi, 14 novembre 2011 23:39)

    Au moment où on semble assister passivement, une mère se débat pour que son rêve devienne réalité pour son peuple, pour tous les rwandais, à commencer par ceux la torturent.
    Ingabire, tu es victoire parce que tu crois en la victoire de la vérité, de la liberté. Ils ont beau t'écraser et peut-être même te tuer, ils n'écraseront jamais ton REVE, ton REVE de LIBERTE pour tous les RWandais; ils ne tueront jamais ta soif de liberté pour tout un peuple. C'est pour cela que j'en appelle à tous les assoiffés de vérité et de liberté pour qu'ils t'envoient un messager de soutien, à toi ou/et à ta famille. Je demande à tous ceux comprennent ton combat en voir en toi un Martin Luther King au féminin et murmurer avec toi, etChante avec et pour toi, pour nous:
    " We shall overcome, We shall overcome, We shall overcome, some day.
    Oh, deep in my heart,I do believeWe shall overcome, some day.
    We'll walk hand in hand, We'll walk hand in hand, We'll walk hand in hand, some day.
    Oh, deep in my heart,
    We shall live in peace, We shall live in peace, We shall live in peace, some day.
    Oh, deep in my heart,
    We shall all be free, We shall all be free, We shall all be free, some day.
    Oh, deep in my heart,
    We are not afraid, We are not afraid, We are not afraid, TODAY
    Oh, deep in my heart,
    We shall overcome, We shall overcome, We shall overcome, some day.
    Oh, deep in my heart,I do believeWe shall overcome, some day

    Lire la suite: http://www.greatsong.net/PAROLES-JOAN-BAEZ,WE-SHALL-OVERCOME,9004034.html#ixzz1dimOWUbrchanter "

    avec et pour toi:

  • #128

    kanakamama (lundi, 14 novembre 2011 21:19)

    murarushywa nubusa muzayahekenya ashirire munda,aho guca ubwenge ,abagize nabi bagasaba imana imbabazi ahubwo ubateza imbere azamura igihugu ku buryo bwose bushoboka ,niwe ahindukira akaba umwanzi wigihugu !!!!!! iki nikigaragaza ko muri lasisite cyane kandi nimwe izahitana ,biriya byose mumuvugaho ni imigisha mumuha myishi kandi muzabibona igihe nikigera ingaruka muzabigiramo jye nuwampemukiye namaze kumugirira imbabazi kandi ubu mfite amahoro aruta ayo narimfite mbere nyuma yaho mubabariye kandi ubu nawe yararuhutse,abashakashaka urwango nubugome bagambiriye guhemuka ni akazi kanyu ngo uwiyishe ntaririrwa.

  • #127

    KAVUNA (lundi, 14 novembre 2011 19:17)

    UZIKO BIMWE NAJYAGA NIBAZA MBONYE KO ARI UKURI!NKAMWE MWABAPADIRI MWE MUJYA MUSOMA IBYANDIKWA KURI RUNO RUBUGA RWANYU!N'UKURI MWAREMYE IHURIRO RY'ABAHEZANGUNI MUGAMIJE GUCAMO ABANYARWANDA IBICE MWIBESHYAKO UBURYO BWAKORESHEJWE MURI ZA 1959 NO MURI KINO GIHE BUSHOBOKA.NIMWIBAZE BURIYA MUBONA INGARUKA ZARAFASHE KUBATUTSI GUSA?MUBONA MWIFUZA INDI NTAMBARA I RWANDA?NDI UMUSAZA UKUZE KANDI UTAGIRA UBWOKO KUKO NASANZE UBWOKO ARI AMAFARANGA KANDI NKABA NTAYAGIRA NONE RUBYIRUKO NIMUSOME IBYO BYOSE MUBONA AHA ARIKO NIMUJYA KURYAMA MWONGERE MUTEKEREZE KU RWANDA RUTUJE KANDI RUTAVA AMARASO.

  • #126

    Igihe.com (lundi, 14 novembre 2011)

    Sinkeka ko Abanyarwanda bakwivumbura kuri Leta yabo- Perezida Kagame



    Mu kiganiro kirambuye Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru Andrew Mwenda w’ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda, yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye, uburenganzira bw’itangazamakuru mu Rwanda n’impinduramatwara zabaye mu bihugu by’Abarabu zishobora no kugera muri aka Karere.




    Impinduramatwara mu Barabu n’uko u Rwanda rwabyitwayemo

    Umunyamakuru Andrew Mwenda yabajije Perezida Kagame impamvu yashyigikiye ko OTAN isuka ibisasu kuri Libiya, mu gihe ibindi bihugu byo muri Afurika Yunze Ubumwe byo byari byabyanze. Aha ariko Perezida Kagame yagize ati “ Mbere na mbere reka nkosore gato, nta mabwiriza y’Afurika Yunze Ubumwe naciye ukubiri nayo. Hatangwaga ibitekerezo bitandukanye kandi abantu bari bafite uko babona ibyabaga bahereye ku ho baturuka cyangwa ibyo batekereza”. Yongeyeho ko we yabonaga Afurika Yunze Ubumwe ikwiye kugira icyo ivuga cyangwa ikora cyihariye n’ubwo wenda nta bushobozi bwari buhari bwo gutabara, ngo ariko ibyo ntibyakunze.

    Ku kuba igihugu cy’Afurika cyaterwa na OTAN ikagihata amabombe hagamijwe guhindura ubutegetsi, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi umuntu yabivugaho harimo icy’uko ibyabaga muri Libiya byaganiriweho muri Loni, hagafatwa ibyemezo bikagibwaho impaka. Ikindi ni uko ngo ibyabaga muri Libiya bitari ikibazo cy’Afurika Yunze ubumwe gusa. Ngo cyarebaga umuryango mpuzamahanga wose, akaba ari nayo mpamvu ibihugu byinshi byagize uruhare. Yavuze kandi ko n’ubwo Kadhafi yaba yari afite imbaraga zo gutsinda abamurwanyaga, ngo abo bita ‘abamurwanyaga’ bari abaturage basanzwe ba Libiya batari bishimiye guverinoma. Ati “Sinzi rero niba kuba Kadhafi yari afite ububasha bwo kubatsinda bisobanuye ko yari kugenda akicamo abo ashatse kugirango abacecekeshe”.

    Abajijwe icyo atekereza ku mpinduramatwara ziri kuba mu bihugu by’Abarabu ( bazita Arab Spring/Printemps Arabe), Perezida Kagame yavuze ko ari igipimo cyerekana ububasha abaturage bakoresha iyo ibintu bimwe bitagenze neza mu mitegekere yabo. Ngo ibyo rero hari aho bigera hakabaho ibikorwa nka biriya bizana impinduka.

    U Rwanda rwo se ... ?

    Umunyamakuru yifuje kumenya niba u Rwanda narwo rushobora guhura n’impinduramatwara nk’iy’Abarabu. Aha Perezida Kagame yagize ati “ Niba hari aho abantu bahera bakora iyo myivumbagatanyo ubwo nta kundi nyine bibe bityo. Bibaye byaba bivuze ko hari ibyo twakoze nabi. Ariko nemera ko tutagira icyo kibazo kuko byinshi mu byo twakoze byari mu nyungu n’uburenganzira bw’abaturage bacu. Dushyira imbaraga nyinshi mu baturage bacu ku buryo bagera aho bakagira ububasha bwo gufata ibyemezo bikwiye. Ariko niba nibeshya (kandi siko bimeze), hari aho bigera impinduka zikabaho. Nzi neza ko abaturage ba buri gihugu baterwa imbaraga no kuba buri gihe haba hari icyo bashobora guhitamo gukora mu gukemura ibibazo byabo (I am sure people in every country are comforted by the fact that there is always an option they can apply to resolve their problems).

    Abajijwe niba nta mpungenge afite z’uko yaba yumva akorera abaturage neza kandi wenda bo batishimye, Perezida Kagame yavuze ko atari impumyi ku buryo yaba atabona ibiri kuba. Ati “N’ubwo naba ntari mu kuri 100%, ibiri kuba ndabizi. Gusa nanone haramutse hari ikosa rinini turi gukora, abaturage baba bafite uburenganzira bwo kubitumenyesha mu buryo ubwo aribwo bwose harimo n’ubwo butari bwiza (this very ugly one). Bibaye ku buryo tugera ku gikorwa nk’icyo twaba tubikwiye, akaba ari nayo mpamvu nta mpungenge mfite kandi sinkeka ko tuzagera aho. Twakoreye abaturage bacu twabitekerejeho kandi nabo twabahaye uruhare mu gufata ibyo byemezo bigenga igihugu cyacu. Ibyakozwe mu Rwanda biramutse byaraturutse ahandi nibwo umuntu yatekereza ko hari ibikorwa nk’ibyo byabaho. Ariko duhereye ku biba ino, ntituzagera ku bikorwa nka biriya”.

    Perezida Kagame kandi yavuze ku myigaragambyo iba mu bihugu bikize muri iki gihe itewe n’ihungabana ry’ubukungu, avuga ko burya ibihugu byose ari kimwe kandi icyo abaturage baba bifuza ari kimwe. Ku kibazo cy’uko ubwo imyigaragambyo yabaga mu mujyi wa London Facebook na Twitter byafunzwe kandi iyo bikozwe ahandi ibyo bihugu bivuga ko ari igitugu, Perezida Kagame yavuze ko ari kwa kundi nyine biriya bihugu bikomeye bifata ibintu neza cyangwa nabi bigendeye ku wabikoze (double standard) n’ubwirasi, ariko ngo abantu ntibakwiye kubyemera.

    Abanyamakuru bafungwa, n’ikibazo cy’indege ya Habyarimana

    Ku kibazo cy’ibiherutse kuvugwa na Théogène Rudasingwa amushinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana mu 1994, Perezida Kagame yavuze ko ntacyo yabivugaho, ngo nta gihe abifitiye. Ati “ Mfite akazi nshinzwe gukora, niko ndimo… Singiye kwishyira hasi nsubiza icyo kibazo”.

  • #125

    Rwanda wee! (dimanche, 13 novembre 2011 09:19)

    Ko hatarakorwa natinal budget nibura ngo hakurweho salaire z,ukwezi 1 kandi ko aribo bahembwa menshi?!!

  • #124

    IO (samedi, 12 novembre 2011 19:54)

    Kagome arapfuye ariko apfanye n'abahutu batabarika. Gahunda niko imeze ntacyahinduka. Iyi picture yigikeri muyikureho uyu ntiyantegeka kweli. Arasubizwa iwabo mubirunga vuba. Makaku hiyi.

  • #123

    karahamuheto (samedi, 12 novembre 2011 13:29)

    Ndabona RUKUNDO arondora imishahara nimitungo wagirango nawe afitemo imigabane sha waretse abagabo bakiberaho ko bazi no gukora ese ubona bakize ukibaza ko barya imitsi y abanyarwanda oya sha siko bimeze bazi gutekinika ahubwo bagasagurira abanyarwanda.sha koko urabona u RWANDA RWAKURAHE amafranga yo kugura indege nkizi reka bbigwizeho umutungo kuko bazi kuwushakisha kuva muhunze u Rwanda rwateye imbere kandi mwarasize murusahuye aho amafranga ava ntuhazi icecekere inzara nikwica uzaze bazagusagurira

  • #122

    Habubuhake (samedi, 12 novembre 2011 09:00)

    jyewe rwose ntimundenganye mwanditse birebire kdi byinshi!!sinabisoma ngo mbivemo!
    rero iyi gahunda ni iyo kubarangiza...gusa ikibazo ni uko ari abatindi bazakorera ubusa..naho abakire barunda cash ku ma comptes yabo!!
    muzambarize ka databuja ayo gahembwa aho ajya..nako ayo kiba!1kuko uko mundeba uku ndakaruta kure...ni ka rudugiri!!wagirango ni agasekurume k inkone!!!gusa kaje kutumara!!!gusa iyi gahunda sijye uyizanye....ni abandusha intege bayitwemeje!!mbese mwibuke uburetwa mwibuke shiku!!!......nkaba mboneyeho gusaba abasenga Imana n abubaha Allah ko badusabira...wkd nziza kuri mwese!

  • #121

    Kuri #113 (samedi, 12 novembre 2011 03:38)

    Ariko uzi ko aribyo koko!Njyewe ndabona ruriya rubanza ruzarangira ku buryo bukurikira:
    1-Uburyo bwa mbere bushoboka:
    Kagame amaze kubona ko "tekiniki" ye yavumbuwe na benshi,ko ubwo bariya bahungu be batangiye kwivuguruza,ntibabashe no gusoma ibisubizo yabandikiye,ko amaherezo bazamutamaza,azabwira Rurisa ati:" anzura,vuga ko urubanza rurangiye,Ingabire atsinzwe kandi akatiwe burundu igeretseho akato!!!"Ikintera ubwoba ni uko atazifuza kumugumana igihe kirekire mu gihome!!!Murabona akazakurikira!!!Icyo gihe kandi bariya bashinjabinyoma nabo bazabakatira bya nyirarureshwa,ariko mu ibanga rikomeye babarekure, bajye kwirira inoti bakoreye mu "gutekinika!"
    2-Ubundi buryo bushoboka:
    Amahanga amaze kurambirwa n'iri kinamico,cyane cyane biriya bihugu by'ibihangange byamwicaje mu Rugwiro,azamubwira ati:" urakabije kudutesha isaro,fungura vuba na bwangu uriya mubyeyi ukomeje kwihimuraho.Niwanga kandi,"turagukupira robinet",maze akawe kabe gashobotse!!!(du bout des lèvres certains commencent à lui faire remarquer qu'il est allé trop loin en emprisonnant arbitrairement une opposante dont le seul tord est d'avoir voulu se présenter contre lui aux élections présidentielles!!).Umunsi bazamwotsa igitutu,azamufungura,
    ariko ahonda agatoki ku kandi,maze abeshye amahanga ko yamuhaye imbabazi za perezida wa Repubulika(Grâce présidentielle),ariko ko ategetse ko ahita ava ku butaka bw'Urwanda!!Ingabire niba azamukundira,tuzaba turora!!!.Hazakurikiraho kurangiza ikibazo cya ba "batekinisiye" be uko ari bane!!!Aho bari bagomba kuba basenga ngo iyi "scenario" ntizabe.Kuko kuba Ingabire arekuwe,bivuga ko akazi bahawe kabananiye,bigakubitiraho ko biyemereye icyaha!!.Ariko kuberako ibimenyetso by'ubu "bukanishi"bwabo bigomba kugumya kuba ibanga rikomeye, Kagame azategeka ko baba basubiye muri "1930",nyamara ikigamijwe ari ukubica!!!Uko azabigenza ntimukumbaze,mais je lui fais entièrement confiance,uyu mwuga awuzobereyemo!!!:utuzi,agafuni,ikinini,akandoya,.....
    Ntabwo ndi Magayane,ariko muzangaye atariko bigenze!!!
    Wait and see!!!!

    Rwajekare.

  • #120

    Vuguziga (samedi, 12 novembre 2011 03:33)

    Ndabona abacika cumu bene wacu barikajije noneho ngo bazakora n'imyigaragambyo umunsi w'itangwa ry'ishimwe rya Rusesabagina.Ngo ukize impumu yibagirwa icya mwirukanaga akakanya mwaba mwibagiwe imvura yo mu itumba yaducikiyeho none ngo nabahishwe muri hoteli ngo ntibishimwe mumenye ariko ibyo mukora byose muri kudukururira twe dushima ibyo twakorewe.Ndabona ibyo Meshake w'i Cyangugu yavuze byaba aribyo ahari."ngo ibuka ni abadayimoni bavuye mu kuzimu"Bavandimwe ibyo muri kwikururira muzabibona ngo inkuruzi ya cyane yakuruye ihene imbwa iramuruma.Nta gahora gahanze mubimenye niba mukigira n'umutima simbizi.Jye ibyo nabonye byansigiye isomo utarize uwo si uwanjye.

  • #119

    @ agahomamunywa (samedi, 12 novembre 2011 01:39)

    ibyo wanditse ni agahomamunwa nyine.
    wadusobanulira gute uyu kagome arara mucyumba cya 22000 us$ ahwanye na miliyoni 13=13.000.000 zamanyarwanda mu ijoro limwe akakimaramo iminsi irenze itanu=65.000.000. umwalimu ahembwa atageza kuli 40.000 umushahara wukwezi.
    wadusobanulira gute ukuntu atunze indege ebyili zabaga muli africa yepfo akazijyana mubugerereki akazikodesha naleta mugendo zose ajyamo.
    Wadusobanulira gute abasilikare bajya muli mission za loni amafranga babahemba atangana nayo UN iba yabageneye bakayabakata.
    wowe aho wicaye ntubona ko ibya kagome byarangiye hasigaye imbarutso gusa.
    Uzakarebe kwifoto uko kameze kararya ariko ntigahaga. anti bar kabakambaye irakaremerera ukabona utuboko yadukweze kugira ngo abashe kwihagararaho.
    wowe uzi ikintu kitwaga tristar umutungo cyali gifite cyagiye. ikintu cyitwa Crystal ventures nicyo cyayikulikiye. dore site yacyo: http://www.crystalventuresltd.com/
    nicyo kivoma gishyira muli kariya kada ke buretse ko ntacyo bizamumalira azahora ali kagufa kandi azapfa ali kagufa.
    Wabonye uko kaddafi yagiye amafoto arahali kuli Internet.
    Wabonye uko kunani yagiye yarahiye arashira kuburyo ntawabashije kumumenya.
    Mobutu wali utunze agendera muli concorde igihe ashakiye yahunze mundege ya Cargo alimo serumu.
    Kuki mutareba amateka ngo mucishe make.
    wabonye aho moubarrak bamuzana kugitanda ali hafi muli koma ngo alimo kuburana.
    Reba ibyo muli ku gira Ingabire mwacishije make mukamenya ko ubu buzima ali transit kandi ko ibyo mukora bizabakulikirana na babakomokaho.

  • #118

    AGAHOMAMUNWA (samedi, 12 novembre 2011 00:21)

    Ntago nemera iyi mibare uyu muntu atanga kuko n'awagulisha
    u RWANDA iyi mitungo avuga ngo KAGAME afite itavamo. urabeshya rero ni rwa rwango ruvugisha amahopfu yayandi atuka inka ngo : "dore igicebe cyayo" kandi n'ubwo bimwe
    byaba ali ukuli, nziko KAGAME akunda u RWANDA n'abanyarwanda ibyo akora byose aba abashakira ejo heza.

    Abo mwita abakene ubu bitaweho bahabwa inka banahingirwa imilima yabo ; amazu arabubakirwa, ibi ntago byigeze bibaho
    mu u RWANDA ! abaturege bali mu bwigunge bilirwa baboroga amajyambere muli za animasiyo nta na porogaramu nimwe ikorwa kugira ngo bayagereho. Umuturage yagera ku majyambere ate atayazi ? Murarushwa n'ubusa kuko abanyarwanda bazi ubakorera, naho mwe mwifuza gusa ntacyo
    mumaze kuko nta kindi mushyize imbere usibye inda zanyu. UBUTEGETSI mushaka n'ubwamaronko gusa IMANA y'u RWANDA izabatsinde.

  • #117

    Mwarimu Ihangane#109 (vendredi, 11 novembre 2011 23:51)

    Aho badushoboreye ni uko nta muntu uri mu Rwanda wemerewe gusoma aya makuru kereka ugize amahirwe yo kugera Ouganda, Burundi cg n'ahandi naho ubundi ugasanga nta wemerewe kwivumbura twagombye kujya mu muhanda ariko haracyari ubwoba mu baturage twese(turaboshywe)

  • #116

    LANTOS (vendredi, 11 novembre 2011 23:42)

    http://www.concordmonitor.com/article/291478/award-recipient-isnt-everyones-hero?CSAuthResp=1321050359%3Ac08a0r3pmdihd1vfhf9i7uf2e7%3ACSUserId|CSGroupId%3Aapproved%3AB707986AA7B15B27430D687C1ACAC5F3&CSUserId=94&CSGroupId=1

  • #115

    Kuri #105 (vendredi, 11 novembre 2011 20:41)

    Duhe link yiyo ndirimbo dukunda fact

  • #114

    http://www.youtube.com/watch?v=sSQJjB0VbJY#111pack (vendredi, 11 novembre 2011 20:30)

    ebana kwinyuramo si iby'abashinjabinyoma gusa, kuri iyi video iri kuri comment #112, polo arimo kwinyuramo bya hatari.
    bati kuki warashe habyara, ngo mfite uburenganzira bwo kurwana mu gihugu cyanjye nabaye impunzi imyaka 30... ebana namwe nimuyifungure mwisomere

  • #113

    urubanza rwa Ingabire (vendredi, 11 novembre 2011 20:20)

    ikigaragara ni uko aba batype bakoreshejwe mu gushinja Ingabire bakemera gufungwa ngo babone uko bamuhamya icyaha, bishobora kurangira bafunzwe burundu kubera kunanirwa kuzuza inshingano bahawe zo gushinja ibinyoma(shebuja nta mikino, iyo unaniwe akazi uba ubaye ikigwari cg ikigarasha). soma ukuntu binyuzemo bigatuma abacamanza bongera kwiherera.

    http://www.veritasinfo.fr/article-mu-rubanza-rwa-victoire-ingabire-abashinjabinyoma-ntiborohewe-baratanga-ibisubizo-bivuguruzanya-k-88493652.html

  • #112

    Reba Kagame mu rukiko/yakanuye amaso (vendredi, 11 novembre 2011 19:56)

    Uyu nawe yakanura amaso, sinarinziko byabaho.

    http://www.youtube.com/watch?v=sSQJjB0VbJY
    niyihangane.

  • #111

    pack (vendredi, 11 novembre 2011 19:43)

    nimushyire ho ishyaka rimwe cg umuntu umwe ukuriye opposition maze tuyoboke si byo se banywanyi?maze murebe ngo kariya kagabo turakarahira Rwabutogo!!!

  • #110

    ABANYABYAHA (vendredi, 11 novembre 2011 19:00)

    MUSABE INEMA YO GUKIZWA IYO MIVUMO YANYU KUGIRA NGOMUBASHISHWE KUVA KUBYAHA. NIBITAGENDA BITYO, URURWANDA MWESE MUTUKANA NTANUMWE UZARUTURAMO, UZAPFA HASIGARE ABAFITE IMITIMA MIZIMA BASHOBORA KUBANA MUMAHORO.

  • #109

    Mwarimu (vendredi, 11 novembre 2011 17:55)

    Agahinda k'inkoko ngo kamenywa n'inkike yatoyemo. Mubaleke balye bafite igihe uletse ko mbona utanga ilyo tegeko udashobora kumenya ko yalaliye. Ahubwo se ko mutavuze agashahala ka mwalimu kaboneka gasanga imbabula,amasafuliya ,n'amasahane byalamaze gutola umugase. Elega u Rwanda lufite umuvumo uzamarwa n' UMWAMI nyili u Rwanda. Dusabe lulema azagaluke mu gihugu cye.

  • #108

    Gahunda (vendredi, 11 novembre 2011 17:33)

    Gahunda yo gukorera ubuntu ishobora kuba yaratangiriye kuri Gaspard Gatera!!! Abamuzi afite imyaka ingahe?

  • #107

    Imfura mbi (vendredi, 11 novembre 2011 16:19)

    Ariko aba batutsi birirwa batukana kuri runo rubuga nizo mfura zisigaye i Rwanda?Uziko ntagatekerezo namba bagira uretse ngo kwiha agaciro! niyo ntero niyo nyikirizo.....

  • #106

    Rwanda rwiza (vendredi, 11 novembre 2011 15:46)


    Soma iyinkuru: na commentaires !

    http://focus.rw/wp/2011/11/mindsets-in-africa-need-to-be-changed-who-will-do-it/

  • #105

    ntureba abandi baperezida! (vendredi, 11 novembre 2011 15:07)

    Zimbabwe : Perezida Mugabe yasohoye indirimbo iri mu njyana ya Pop
    Yanditswe kuya 11-11-2011 - Saa 09:32' na MIGISHA Magnifique



    Mu gihugu cya Zimbabwe ubu harumvikana mu bitangazamakuru bikoresha amajwi n’amashusho indirimbo yaririmbwe na Perezida Robert Mugabe ubu ufite imyaka 87 y’amavuko, iyi ndirimbo ikaba iri mu njyana ya Pop.

    Mu bitangazamakuru bitandukanye bikora isesengura nka Daily Mail bivuga ko uyu mukambwe yaba yarahisemo ubu buryo ngo arusheho kuba ikirangirire mu njyana ya Pop bityo yigwizeho urubyiruko rumushyigikiye azabashe gutsinda amatora azaba umwaka utaha.

    Mugabe ururimba mu ijwi risaraye yumvikana muri iyi ndirimbo yinubira akarengane bakorewe n’Abakoloni b’Abongereza, iyi ndirimbo yitwa “Toita Sei ?”.

    “Toita Sei ?”, bisobanura “Ni iki twakora ?”, ubu iri kumvikana mu ma radiyo atandukanye muri Zimbabwe. Za televisiyo zishyiraho iyi ndirimbo mbere yo kwerekana amakuru ndetse no mu murwa mukuru Harare iyi ndirimbo yumvikana cyane mu modoka zitwara abagenzi rusange.

    Amagambo ari muri iyi ndirimbo aririmbwa na Mugabe mu rurimi kavukire rwe rw’Igishona, harimo aho avuga ati : “Muri ya minsi Urubyiruko ntabwo rwari mu mico mibi mu gihe iki gihugu cyari mu biganza by’Abongereza.”

    Abasesenguzi muri Politiki bavuga ko Mugabe bizamufasha kwegukana amajwi y’umubare munini w’abatagira akazi ndetse n’urubyiruko rwugarijwe n’ubukene muri Zimbabwe.

    Mugabe yatangaje ko azahatanira kongera kuba Umukuru w’igihugu cya Zimbabwe mu matora ateganyijwe kuba mu ntangiriro z’umwaka utaha.

  • #104

    Tabia njema (vendredi, 11 novembre 2011 14:47)

    http://www.youtube.com/watch?v=lCa7IjJdff0

  • #103

    IBUKA ikomeje guseba (vendredi, 11 novembre 2011 14:16)

    New York : Ibuka mu gusobanurira amahanga ibijyanye n’igihembo cyagenewe Rusesabagina
    Yanditswe kuya 10-11-2011 - Saa 13:00' na Karirima A. Ngarambe


    Nyuma y’uko Lantos Fondation isubiza abagerageje bose kwamagana itangwa ry’igihembo kuri Paul Rusesabagina bakoresheje itangazo rigenewe abanyamakuru tariki ya 9 Ugushyingo 2011, Perezida wa Ibuka-Rwanda ari mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yagiye mu rwego rwo gusobanura ibyerekeranye no kurwanya ko Rusesabagina akomeza kwitirirwa ko yaba yararokoye abantu benshi bari muri Hotel des Mille Collines muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umunyamakuru Karirima wa IGIHE.com yaganiriye nawe muri iki gitondo mu gihe muri Amerika hari nijoro.

    Jean Pierre Dusingizemungu yasubije muri aya magambo :

    " Kubera ubucuti Ibuka ifitanye na Shoah Foundation Institute, nagiye kubareba ngo mbasobanurire ibya kiriya kibazo kugirango bumve neza uko giteye badufashe no kugisobanurira bene wabo. Ibyo byarakozwe, ndetse umuyobozi wa Shoah Foundation Institute yatwemereye kwandikira nawe ibaruwa Lantos ibabwira ko biteye ubwoba kandi bibabaje guha igihembo umuntu w’amacakubiri (révisionniste) kandi ukorana n’imitwe y’’iterabwoba. Twabashije guhurirayo na Lt General Roméo Dallaire turaganira, nawe asobanura neza uko byagenze muri Hotel des Milles Collines avuga icyakijije abantu. Yatanze neza neza ibisobanuro nk’ibyo twari twatanze mu mabaruwa twanditse. Byatumye rero abafatanyabikorwa bacu bumva ko ibyo twavuze ari byo.

    Byavuyemo ko tunasaba Dallaire ko yemera ko mu ibaruwa twandikiye Lantos tuyisaba kubonana twashyiramo ko bakwiye kumubaza nk’umuntu wari uhari. Yarabyemeye ibaruwa iragenda barayibona ariko badusubiza ko batazatwakira. Muri dîner twahuriyemo na Dallaire hari n’abandi bantu banyuranye baziranye n’abantu ba Lantos Fondation, ariko Lantos Fondation yanze kuva ku izima !

    Perezida wa Ibuka-Rwanda, Dr Dusingizemungu yakomeje agira ati :

    N’ubwo byanze ariko nta gucika intege, nibura aya makuru turimo gutanga azatuma isi irushaho kumenya neza inkuru ndetse n’abafite gahunda zo gutanga ibindi bihembo bamenye ukuri kubo bagiye kubiha.

    Mubajije ubutumwa yatanga ku bacitse ku icumu nka perezida w’umuryango Ibuka-Rwanda ubavugira, yagize ati :

    Ubutumwa rero ni uko twakomeza tugakoresha uburyo bwose bw’itumanaho (communication) kugirango ijwi ry’abacitse ku icumu ryumvikane ahantu hanyuranye, be gukomeza kuduhindurira amateka uko bashatse hagamijwe ahubwo no kuzongera kuturimbura. Turahamagarira Abanyarwanda n’inshuti zabo bakunda ukuri cyane cyane amashyirahamwe (Associations) y’abacitse ku icumu ari ku isi hose kugirango n’uriya munsi w’itariki ya 16 Ugushyingo 2011, umunsi Lantos Fondation izatangiraho igihembo hazabeho imyigaragambyo ikomeza kwamagana itangwa rya kiriya gihembo cyagenewe utagikwiye Paul Rusesabagina. Ariko igomba gutegurwa neza kugirango tugere kubyo twifuza biciye mu kuri twerekana.

    Inkuru : Karirima A. Ngarambe, Correspondant IGIHE.com - Belgique

  • #102

    umukiga (vendredi, 11 novembre 2011 14:14)

    Ariko abayita oppositio ntamutima mugira, iyo mwicaye mugahimba ibi byose mwunva ntasoni mufite? Niyo kandi ibyo mwandika byaba ari byo se mwibagiwe ko mwasize musahuye igihugu, mugishenye? Muri ibyo byose ntanakimwe mwasize. Sinshyigikiye ubusambo ariko mujye mwibuka ko na BNR ntanibiceri mwasizemo. Mbere yo kuvuga mujye mureba aho iterambere ryihugu kigeze naho mwagisize maze mureke kuvuza induru^.

  • #101

    Dunya (vendredi, 11 novembre 2011 14:14)

    Aya mafranga bihemba ni mbenshi cyane, ni nko kwiba officiellement, ntaho bataniye n'ibindi bisambo

  • #100

    Ntandukire gato (vendredi, 11 novembre 2011 14:13)

    Bavandimwe munyihanganire nshyire igitekerezo cyanjye nashyize ku rubuga IGIHE.COM incuro nyinshi bakakinyonga nk'uko bigaragara ko badakunda ukuri, ndagira ngo abantu bajye basobanukirwa n'inkuru nk'izi. Igitecyerezo cyanjye cyari ku nkuru y'uko URWANDA NARWO RWAFUNZE COMPTES ZA AMBASSADE Y'UBUBIRIGI.

    Icyo abasomyi hano tutabwiwe nyamara cyakozwe nuko uyu GATERA Gaspard yareze Leta hano mu Rwanda aranatsinda Leta itegekwa kwishyura. Nyamara Leta yakomeje kumujujubya ntiyishyura yongera kwandika amabaruwa atandukanye asaba ko yakwishyurwa, ibisubizo yagiye ahabwa na za ministeri zinyuranye n'inteko ishingamategeko byazaga bishimangira ko GATERA akwiye kwishyurwa. Nyuma nibwo gatera yakurikiranyweho kuba yaranyereje amafranga muri uriya mushinga! GATERA abonye ko ashobora no gufungwa kubera utwe, yarebye kure afumyamo ahungira mu BUBIRIGI, aho yakomeje gusaba kwishyurwa abinyujije muri Amabasade. Ambasade yakomeje nayo kumurerega kugeza ubwo yitabaje inkiko zo mu Bubirigi, azereka IMYANZURO y'urukiko rwo mu Rwanda, kimwe n'amabaruwa atandukanye yagiye yandikirwa n'inzego za Leta. Urukiko rwatumije Ambasade y'u Rwanda i Buruseli, iritaba, urubanza ruratangizwa, Leta yacu iratsindwa, itegekwa kwishyura GATERA, maze igihe yahawe kirarenga atishyuwe, nibwo gatera yasubiraga mu nkiko, urukiko rutegeka gufunga COMPTES za AMBASADE y'u RWANDA.Wenda icyo ntavuze nuko hanabaye AUDIT, yanzuye ko umushinga AGRO CUNSULT watunganyije neza imirimo wahawe bityo bikaba nta kibazo cyari kirimo mu kwishyura GATERA! Njye mbivuze mu buryo burambuye. ufite icyo yongeraho nawe nadufashe. None KARUGARAMA aragirango bigende bite? Babivuze ukuri, UMWANA MURIZI NTAKURWA URUTOZI.

  • #99

    @97 (vendredi, 11 novembre 2011 13:13)

    Ntago wasomye neza, ziriye zabatikaguye kiriya gihe mutaziteguye, hazaba hari aizindi zijyanye n'iki gihe. Surprise!!!!

  • #98

    muteteri (vendredi, 11 novembre 2011 12:59)

    Niby rata bagire inama bjye bakurikira agaf filimi uko kagenda mu banya gitugu (kaddafi, sadamu, hitler, Habyarimana, Mobutu, etc...). None se ubu Kagame Paul yakwirarira akavuga ko aba bose abarusha ubushongore n'ubukaka' Barahanyuze nawe azahanyura!

    Ubu se iturufu abamubanjirije barishaga yo kwanganisha abatutsi n'abahutu k abanyarwanda twayivumbuye, ubu azadukangisha iki nituza turi hamwe tuje kumumena no kumumenesha! Ngo Expert mu kwica hrya? Ngo miliyoni zirenze ebyiri azazirenza? Baramushuka! izo ntwario agura cyangwa bamuha nizo bazamushushubikanyisha mu kuzimu umunsi abanyarwanda bashize ubwoba!! Ese k mbona ali vuba ra!!! Ariyimbire, kuko aririwe ntaraye niba adakijijwe. Mbega umugabo upfuye nabi we!!! we na Nziza we na Ibingira we na Gumisiriza we!!! Ngo biyemeje kwica abanyarwanda urubozo, baba abahutu baba abatusi bakabamarira ku icumu, ubundi bakarya, dore ko utuda twabo tutanahaga!!

    Iminsi yanyu iri kubarirwa ku ntoki, niba ,udakenze, muvuniwe umuheto ngaha aho nibereye

  • #97

    Kuri 69 ,SMG na RPG7? (vendredi, 11 novembre 2011 12:08)

    Ngo SMG na RPG7? wowe ntuzi aho isi igeze ziriya mwazihawe n'Abogereza n'Abanyamerika nkuko bazihaga Kaddafi, ntizamupfanye ubusa? ahubwo bakamurashisha F16 na F15 jya ukurikira uko isi izenguruka cyane cyane kubirebana n'abanyagitugu nka Kagame urangwa n'ubuhubutsi burenze urugero

  • #96

    Selikanuye (vendredi, 11 novembre 2011 12:04)

    ----UmUKECURU WIJUSE AKINA N'IMYENGE Y'INZU...n'abategetsi barenzwe bakinisha abashonje...uretse ko abantu twiga tukaba inka kurushaho ubundi abo bose birata ngoooo ntibarara bahirimye...njya nibaza abasirikare n'abapolisi abarimu n'abandi nakwita ba Nyakabyizi nibo bagoka hanyuma ibihungu bikitapfunira...amazi yaba makeya agaharirwa imfizi,,,abandi bakizirika umukandara mu nda ngo barebe ko bwacya 2...ntabwo bashobora kubona uko bakandamizwa...umuntu bakamuha amafranga ngo agure ibyo ashonje byose,,,naho wowe nutwo ufite ngo dutangemo imisanzu...koko BYUMVUHORE NI UMUHANUZI...KOKO DEMOKARASI IRAHENDA...NYAMARA TWIKUNKUMUYE UBWOBA BWACYA IMISHAHARA YARINGANIJWE NTA BURYAMIRANE....YEWE NTA BA LEADERS BAKIBAHO ...NTA MFURA DUSIGARANYE IBIFURA N'IBISAHIRANDA.
    Abafite akanya mwitukireee nimurambirwa murasnga ibyo mvuga ri ukuri

  • #95

    Mukomerecyane (vendredi, 11 novembre 2011 12:03)

    Kuri 91, ntago kuba africaniste bivuga kwihenangura mu bwirasi no mu buhubutsi nk'ubwa kagame.Gutekwa n'injiji ni ikibazo.Nabitwa ngo barize, bahinduka zo.Kwigwa mu matiku , sibyo byubaka igihugu.Waza se izo njiji zikirimo ugakora iki?Abantu batazi ko abantu batagomba gutekereza kimwe.Abantu ni bamwe ariko si kimwe mwanjiji mwe.Sinzi niba urumva nibyo nkubwiye.

  • #94

    SHUGA DADI (vendredi, 11 novembre 2011 11:56)

    Kigali no mu Majyepfo niho habarirwa abana benshi bakora imibonano mpuzabitsina
    Yanditswe kuya 11-11-2011 - Saa 07:40' na Faustin Nkurunziza



    Abana bato babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA ntibagomba guhabwa akato ahubwo bagomba kwitabwaho n’ababyeyi babo kugirango babashe gukomeza amashuri yabo, nk’uko byatangajwe na Elke Wisch uhagarariye UNICEF mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo ubwo yari mu muhango wo gufungura inama yo kurwanya icyorezo cya SIDA mu ngimbi n’ abangavu .

    Yavuze ko iyo abo bana batitaweho bituma iterambere ryabo ritihuta. Ati " Ikigereranyo dufite muri Afurika kigaragaza ko urubyiruko rw’ abana b’abakobwa aribo bafite ubwandu bwinshi kurusha urw’abahungu ; ku bw’ibyo twese ababyeyi turakangurirwa kwita ku buzima bwabo".

    Dr Placidie Mugwaneza yavuze ko mu bushakashatsi bakoze bwagaragaje ko mu mujyi wa Kigali n’ Intara y’ Amajyepfo aribo bari ku mubare munini mu gukora imibonano mpuzabitsina ; yavuze ko mu mwaka wa 2009 abana b’abakobwa bagaragayeho ubwandu bwa virusi itera SIDA kurusha ab’abahungu aha avuga ko muri uyu mwaka nanone umubare w’abakoresha agakingirizo wabashije kwiyongera cyane ugereranije n’indi myaka yashize kuva mu 2005.

    Minisitiri w’ ubuzima, Dr. Agnès Binagwaho wari umushyitsi mukuru muri iyi nama yabwiye urubyiruko rwari rwayitabiriye ko aribo Rwanda rw’ejo, abasaba kwitwara neza birinda icyorezo cya SIDA. Yababwiye ko ikigero barimo cy’imyaka ari kibi iyo umuntu atabyitwayemo neza.

    Dr. Binagwaho yasabye ababyeyi gusuzumisha abana babo kugirango bamenye uko bahagaze.

    Anita Asiimwe ni umuyobozi wungirije muri RBC ( Rwanda Biomedical Center) ; yavuze ko bari gushaka uburyo bajya batanga imfashanyigisho mu rubyiruko ruri mu mashuri hirya no hino uburyo rwarushaho kwirinda SIDA. Yakomeje avuga ko rugomba kwitabwaho rugakurikiranwa n’ ababyeyi babo ndetse no mu bigo bigamo. Yagize ati " Ikibazo cy’ ubwandu bwa SIDA buri mu rubyiruko kiratureba twese, niyo mpamvu tugomba gufatanya mu kugihashya".

    Kayijamahe Umulinga ni umwe mu bana b’ urubyiruko twaganiriye wabashije kwitabira iyi nama. Yadutangarije ko kubwe atatinya gusaba agakingirizo mu iduka mu gihe yaramuka ashatse gukora imibonano mpuzabitsina kuko azi akamaro kako ku buzima bwe, Yagiriye urubyiruko bagenzi be inama ko bagomba kwirinda ubusambanyi bakiri bato, ko bagomba gutegereza kugera bashinze ingo zabo.


    Kayijamahe Umulinga.
    Kayijamahe yavuze ko hari urubyiruko rugenzi rwe rutinya kubwira ababyeyi babo ibibazo bahura nabyo mu bijyanye n’ ibikoresho baba bakeneye bigatuma babigurirwa na ba Shuga Dadi ariho haviramo kwandura ubwandu bwa virusi itera SIDA. Yabagiriye inama yo gutinyuka kubwira ababyeyi babo ibibazo baba bafite aho kugirango babikemurirwe n’ ababashuka.

    Twabibutsa ko insanganyamatsiko igira iti " Dushyire ingufu mu kurwanya icyorezo cya SIDA mu ngimbi n’ abangavu".

  • #93

    Mukomerecyane (vendredi, 11 novembre 2011)

    uriya mugore wo muri Lontos ko yakabije mu mvugo ye ra.Yafunze akanwa ba Makuza!Kugeza naho avuga ko bafunze mu mutwe!Ng'uko uko twagowe, abana ba banyarwanda:kuba tutumva ibintu kimwe n'ubutegetsi, ubwo ndi igipinga, mfite ingengabitekerezo, mfite ubuhezanguni...buriya n'uriya mugore yapfobeje genocide.Yabambwiriye ariko, n'ubwo Kibibi Chantal yari yarabihanije.Lentos iti iyo ataka amafranga yari kubatungisha iki?Yari guhonga iki abicanyi?Iti na Rusesebagina yarabivuze ku buryo burambuye mu gitabo cye.... Veritas yakoze yabidushyiriye mu kirimi cyacu.Nzaba numva ibyanyu da.

  • #92

    kabila (vendredi, 11 novembre 2011 11:27)

    ahubwo ikinyoma kirimo kirafata abategetsi b' kigali. ni ukuvuga ko na fdrl irengana igahimbirwa ibyaha mu rwego rwo kuyangisha amahanga.
    nyamara ngo burya ngo ba bagore bafashwe ku ngufu muri kongo ari benshi burya ngo hari ukuntu byagenze.....

  • #91

    Gapira (vendredi, 11 novembre 2011 11:26)

    Nkunda Kagame kubera ko ali Africaniste kandi nanjye mbonye uburyo n'umwanya naba Africaniste. Aharanira ko u Rwanda n'abanyarwanda bahabwa agaciro. Mwe rero murashaka ko dusubira kugusuzugurwa n'abazunga no kubapfukamira. Non et non. Icyo nzi cyo ntabutegetsi butagatifu muzabona kandi benshi muli mwe mufite racisme ethnique ni na yo ibavugisha. Udafite icyo yiyagiriza naze mu Rwanda abeho nk'abandi, ashake ubuzima nk'abandi benshi barurimo. Africa ifite ibibazo by'ubukene ntabwo bizarangira ijoro rimwe. Tugomba kubyirengera tugafatanya kuyubaka ubwacu.

  • #90

    kagerigeri (vendredi, 11 novembre 2011 11:24)

    Muri ibyoheeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee1000%

  • #89

    hehehe (vendredi, 11 novembre 2011 11:07)

    wa mugani wa lantos, ikigaragarira is yose ni uko mu rda nta demokarasi ihaba, biriya byerekana igitugu gikabije.
    ikindi kintu twakwigiramo ni uko leta y'u rda ihimbira abatavuga rumwe nayo buri gihe.
    hari n'abantu bakunda kagame pe! n'amakosa ye yose bayabona nk'ibikorwa byiza. iyo bumvishe adashaka ikintu bagashyanuka bakajya kwamagana kandi batazi nimvano yabyo. ibyo twita "kutamenya igihugu kirwana n'ikindi" cyangwa se "kugendera mu kigari".