dim.

23

oct.

2011

UKWICWA KWA KOLONELI KADHAFI NI IKIMENYETSO GIKOMEYE CY’IBIHE : Ingoma z’abasilikari bategekesha igitugu zicyuye igihe !Zelote Mahoro.

Kagame iyo areba ukwicwa kwa Kadhafi yibaza iki ?

1.Burya koko ibihe biha ibindi !

Umuyaga w’impinduramatwara urongeye uvugije ubuhuha muri Afurika ! Habayeho igihe Ingoma ya cyami yari yemewe mu bihugu byose bya Afurika . Ni uko abaturage bakarushanwa guhakwa no guhakirizwa i Bwami kugira ngo babeho ! Bukeye aho Abakoloni bagaragarije ko barusha amaboko Umwami, abaturage barabayoboka,bumvira amabwiriza mashya y’umuzungu ndetse bamwe mu baturage bagirwa abacakara bakajya bagurishwa nk’amatungo ! Mu myaka ya za 60, Abanyafurika bajijutse banze gutegekwa n’umukoloni, bahamagarira abaturage guhaguruka bakivumbura kugeza bamuhambirije izuba riva! Nguko uko ibihugu byose byaronse ubwigenge, ibyinshi biyoboka ubutegetsi bwa Repubulika ! Nyuma gato ya Independance hadutse gahunda yo guhirika guverinoma zafashishe abaturage kwigobotora ingoma ya gihake na gikoronize. Ni uko abasilikari batagira impuhwe na gato bakora za Coup d’Etat zimena amaraso, basogota abategetsi batowe na rubanda, bakerera abaturage batagira ingano,bashyiraho ubutegetsi bw’igitugu, bushingiye ahanini ku iterabwoba no gusahura ibihugu byabo ! Icyo gihe cyaherekejwe n’intambara z’urudaca zitwaga « Guerres de libération nationale », imivu y’amaraso iratemba karahava ! Kugeza muri uyu mwaka wa 2011 bene abo Basilikari bafashe ubutegetsi bamaze kugarika ingogo bari bacyibwira ko ari INDAHANGARWA !

2.Nyamara dore igihe icy’abasilikari bategekesha igitugu nacyo kirarangiye !

Koloneli Kadhafi yari amaze imyaka 42 ku butegetsi ! N’iyo wakora ibyiza ute, imyaka 42 ku butegetsi ni myinshi cyane, ugera aho ukarambirana, ukavanga ibintu, ukica byinshi, ugakiza bike! Ugera aho ukiyitiranya n’igihugu, ibyo wifuza wowe wenyine n’umuryango wawe, ukagira ngo ni ibyo abaturage bose bifuza, maze uwo mutabona ibintu kimwe ukamwita umwanzi, ntuzuyaze gukoresha ingufu za Leta mu kumufunga cyangwa kumwambura ubuzima! Erega si ku busa Abazungu bashyizeho umubare wa manda umutegetsi wabo atagomba kurenza ! Umukuru w’igihugu ugejeje ku myaka 10 ayobora, agomba kwegama akareka abandi nabo bakayobora! Guhinduranya abategetsi (alternance) hatagombye kumeneka amaraso ni ryo shingiro rya demokarasi nyayo n’amajyambere arambye! Nyamara abanyagitugu bo muri Afurika ntibakozwa iryo banga rikomeye rya politiki !

Kuba amahanga atinyutse guhaguruka akarasa Kadhafi n’ingabo ze kugeza batsinzwe ntibyitwe kwivanga mu butegetsi bwite bw’ikindi gihugu, birerekana ko imyumvire yarangije guhinduka, abategetsi b’igitugu bo muri Afurika( niho bitangiriye ariko n’ahandi bizahagera!) nta we ukibacira akari urutega! Niba bazi ubwenge nibamenye ko igihe cyabo kirangiye ! Ibi kandi birerekana ko abenigihugu bafite imbaraga zidasanzwe, iyo babyiyemeje nta mutegetsi n’umwe w’umunyagitugu batahirika!

Abasilikari bakiri ku butegetsi bakwiye kwibwiriza inzira zikigendwa barekura iby’abandi : ubutegetsi n’imitungo basahuye ! Ubu se Miliyari 8 z’ama euros Kadhafi yari yararunze ku makonti ye zimubujije gupfa nk’imbeba ? Ubu se ko apfanye n’urubyaro rwe, asize iki I musozi nyuma y’imyaka n’imyaniko ngo ari “Guide” da ? Ubu se ayo mafaranga yose ntagiye gusubizwa Libiya? Inkora busa we!

3.Si umwihariko wa Libiya n’ahandi henshi iyi nkubiri y’impinduramatwara yatangiye guhuha!

Nyuma ya Kadhafi hari abandi banyagitugu batatu bugarijwe! Abo ni Perezida Bashir wa Siriya, Perezida Ali Abdalla Saleh wa Yemen na Paul Kagame wo mu Rwanda ! Aba banyagitugu bahuje ingeso yo kuba intabwirwa, bakaba basa n’abantu batigiramo urugingo rushishoza ngo bamenye ko ibihe byahindutse! Ndetse hari Umunyalibiya numvise agira ati “abantu bateye nka Kadhafi si abantu kuko “umuntu”agira impuhwe, bo iyo bajya kurasa no kwica abaturage, bakaba batagisha imitima inama ! Muri make si abantu ni “CREATURES” tutazi ubwoko bwazo ! Ariko mu bareke, akabo kashobotse.

Muri Siriya na Yemen abaturage barahagurutse! Kwicwa buri munsi ntibibaca intege na busa ahubwo bibatera ubutwari bwo gukomeza urugamba rwo gusezerera bariya bicanyi babategeka, kandi mu minsi itarambiranye, Perezida wa Siriya n’uwa Yemen bazava ku butegetsi boga mu maraso yabo bwite nka Kadhafi ! Birababaje ariko nta kundi byagenda!

4.Paul Kagame na we ibye bigeze mu mahina

Guhera mu 1994, kuva Paul Kagame yafata ubutegetsi, ntawe uyobewe uko yarimbuye Abanyarwanda, Abanyekongo, ndetse n’Abazungu ntiyabarebeye izuba!

(1)Abanyarwanda ntibahwemye kumwamagana kubera ko yakomeje kwica abantu mu gihugu (Kibeho, Gisenyi, Ruhengeri, Byumba….), abandi akabafunga abahora ubusa cyane cyane abanyabwenge n’abanyepolitiki badashyigikiye ubwicanyi bwe.Uko Victoire Ingabire bariho bamugaraguza agati, n’umwana w’uruhinja arabibona akabigaya ! Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi, Charles Ntakirutinka n’abanyamakuru bigenga, barazira iki kindi uretse guharanira uburenganzira bw’Abenegihugu ?

(2) Taliki ya 1/10/2011, Theogene Rudasingwa yashinje Kagame imbere y’amahanga yose ko ari we wahanuye indege ya gisivili yari itwaye Perezida Habyarimana na mugenzi we Ntaryamira w’u Burundi maze icyo cyaha cy’iterabwoba akaba ari cyo CYATEJE jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyamara Kagame yari yararahiye, agacurikiranya indahiro abeshya ngo ntaho ahuriye n’ihanurwa ry’iyo ndege yarikoze!

(3)Taliki ya 1/10/2010, Loni yasohoye raporo yitwa Mapping imushinja ko yakoreye Abahutu jenoside , akabatsinda mu mashyamba ya Kongo n’ubu imirambo yabo ikaba ikiribwa n’inkongoro n’ibisiga.

(4) Umujuji w’umusipanyoro yarangije gushinja Kagame n’Abambari be bagera kuri 40 , ibyaha bikomeye by’ubwicanyi birimo na jenoside .

(5) Umujuji w’Umufaransa witwa Trevedic amaze gusoza raporo ishinja Kagame guhanura indege ya Habyarimana no kuba ari we wateje jenoside y’Abatutsi n’umwiryane wahitanye Abanyarwanda basaga miliyoni abandi barenga miliyoni 6 bakaba bariho batariho !

(6) Kagame agomba kuba atari umuntu ahubwo ari indi “CREATURE” tutaramenya ubwoko bwayo ! Umuntu yashinjwa ibyaha bingana bitya, agakomeza akibwandagiza imbere y’abazungu n’abanyamahanga ngo ngaha ndi igitangaza, nazanye iterambere mu Rwanda, ngo nirirwa kuri Twitter mvugana n’Abanyamerika? Ngaho rero nakenyere…yarwanye nyinshi, urugamba ruje rwo ruzarangira nk’urwa Kadhafi n’abo yitaga imbeba! Ndabona abo Kagame atahwemye kwita ISAZI, IBIKERI, IBIGARASHA,IBIPINGA….benda kumuhagurukana, nabe atekereza ruhurura azagwamo !

5. Nta munyarwanda uzongera kwitwa impunzi!

HCR iherutse gutanga amezi 6, hanyuma ngo “ntihagire umunyarwanda uzongera kwitwa impunzi” nk’uko bivugwa I Kigali! Iki cyemezo ni icyo gushyigikirwa n’Abanyarwanda ndetse n’amahanga yose! Natangajwe n’abirirwa batabaza ngo HCR nihindure iki cyemezo ! Njye ndabona iki cyemezo ari ikimenyetso gikomeye cy’ibihe tugezemo!

(1) Hari Umunyarwanda wishimiye gukomeza kuba impunzi ? Ntawe rwose !

(2)Ahubwo ikibazo nyamukuru ni iki : Icyo Abanyarwanda bahunze cyararangiye ? Ko bahunze ubwicanyi bwa Kagame, Kagame ntagihari ? Igisubizo: Kagame aracyahari wese, aracyica kandi aracyafunga inzirakarengane! Ibyo kandi na HCR ntibiyobewe!

(3)Aha rero niho Abanyarwanda dukwiye kumva ibintu neza! Amahanga yaduhaye amezi 6, ngo dukureho inzitizi zose zituma Abanyarwanda barenga ibihumbi 150 bahera ishyanga.Kandi izo nzitizi nta zindi ni Paul KAGAME n’Agatsiko ke !

(4) Dore ukundi kuri kudakuka: Ibihugu bisanzwe bitanga amafaranga yo gufasha impunzi ubu byibereye muri Crise idasanzwe! Ni ukuvuga ko nta mafaranga yo gutunga impunzi ibihumbi 150 ahari! Icyakorohera amahanga ni ukubona amafaranga yo gutungira Paul Kagame n’Agatsiko ke( Abantu batarenze 40)mu buroko bw’I LA HAYE! Byumvikane rero ko , mu by’ukuri, icyemezo cyo kuvuga ko Abanyarwanda batazongera kwitwa impunzi ari AKAJISHO Loni yiciye Abanyarwanda, gusa bo basa n’abatumva ! Mu gihe cy’amezi 6 gusa twakagombye kuba twakuye ishyano ku musozi !

(5) Aho kurwanya icyemezo cya HCR nidushake inzira isubira Iwacu, mu buryo bwose bushoboka! Libiya, Tuniziya, Misiri…si urugero rutari kure ? Ibyo abandi baturage bashoboye twe byatunaniza iki ?

UMWANZURO

(1)Abaturarwanda nibareke ubwoba budafite ishingiro, umunsi bahagurutse Kagame ntazamara ukwezi ataratuva mu maso!

(2) Amahanga yiteguye gufasha Abanyarwanda akadukiza Kagame ariko mu gihe twaba twahagurutse tukagaragaza ubushake bwo kumukuruho.

(3) Abiyemeje kuba Abanyapolitiki b’Ababanyarwanda badashyigikiye ingoma mpotozi ya Kagame , uhereye ku bari mu mahanga:

*nibave mu bitotsi,

*bashyireho URWEGO rubahuza,

*amahanga arutere inkunga,

*bajye imbere y’Abanyarwanda babereke inzira bagomba kunyuramo ngo bahangare kandi batsinsure ingoma ya Kagame n’Agatsiko ke k’Abasilikari b’Indobanure zaturutse Uganda!

RENDEZ-VOUS I KIGALI.

Zelote Mahoro.

Commentaires : 211
  • #211

    Tuyishimire J Baptiste (samedi, 13 août 2016 05:48)

    Muturekere Muzehe Wacu.Abagize Ate Ko Ar'ishyari Ry'aho Agejeje Urwanda N'abanyarwanda Ribamaze,mwature Mutahe Mureke Gusebanya.

  • #210

    威哥王 (lundi, 05 août 2013 12:21)

    漢方,漢方薬,精力剤,媚薬,ダイエット薬--漢方会社
    すべての取扱商品は専門家に検証、推奨され、100%正規品だと確保いたします。
    EMS(国際速達郵便)にて3日間に届く。商品到着100%保証!
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html 花痴
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpocom.com/jingliji/ 精力剤
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬
    http://www.kanpocom.com/zhongjue/ 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三体牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486
    http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html 天天素
    http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html 消渇丸
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼1号
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html 蟻力神
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html リドスプレー
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html くらはちほう
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html さんべんぼう
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html 勃起促進
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html 滋養強壮
    http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html 悍神
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html 新一粒神
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html 五便宝
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html 精力増強剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html 超級脂肪燃焼弾
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html 蔵八宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html 催情
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 勃動力
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html 男宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html 魔根
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮
    http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html 終極痩身
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html しんいちつぶしん

  • #209

    巨人倍増 (lundi, 05 août 2013 12:19)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Energy.html 精力剤
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html 五便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html ru486 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html 男宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html 天天素
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 中絶薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html 蟻力神
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html 三體牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html 三体牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html VVK
    http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html 小情人
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html Wenickman
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 女性用媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html 催情
    http://www.kanpoudonya.com/list/19.html 殺精子剤
    http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html 蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html 終極痩身
    http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html FLY D5
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html 中絶薬RU486
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 経口避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html 絶對高潮
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売店
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 正規品
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html 威哥王 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html 威哥王三鞭粒

  • #208

    紅蜘蛛 (lundi, 05 août 2013 12:10)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

  • #207

    tisha (mercredi, 13 juin 2012 05:50)

    huh mwarasaze mwese iyo bayita ishyari mwabantu mwe muhe muzehe amahoro ese waadushobora kuyobora inzu imwe uzayobora u rwanda mwabicanyi mwe simwe mwoshyaga abandi mwarangiza mugafata iyambere muhunga mukabata inyuma none bakaba bafunzwe mwe murya neza mwangegera mwe muzapfamugwa inyo.

  • #206

    KURI # IO (jeudi, 03 novembre 2011 14:16)

    Come stai?

  • #205

    IO (samedi, 29 octobre 2011 15:32)

    Zelote,

    Ndakwikundira uzambwire icyo nakumarira ou icyo nagufasha rwose, nkunda ibitekerezo byawe byubaka. Kubijyanye na plans za gisilikari ndebaho. We're together.

  • #204

    IO (samedi, 29 octobre 2011 15:24)

    Nfite bene wacu b'abahutu ariko uyu Rwigema ubanza ari gaheza, ese nuku abahutu bamera? uziko uyu type mbabwije ukuri kose uyu ntiyigeze atsinda examen ya primaire mu ishuli yabonaga 43% ajya muli privat school nyuma yaje kwiba ikizamini abona diplome ajya muli university i Butare akigera mu 1 abarimu bibaza aho yize birayoberana kubera ukuntu mumutwe ari O nuko test zose yabonaga 3/20 maze examen ije ashuka umunyeshuli wiwabo kumurenge wigaga muwa 3 aza kumukorera examen mwizina rye bidatinze uwo musore ndashatse kuvuga izina afatwa na lecteur amaze kudeposa copie yanditseho izina rya Pierre Célestin Rwigema nuko le type yari yageze iwabo kare yavuye i Butare kuberako ama cash yishyuye uwamukoreye yari yayibye muli hotel phaucos (20.000 FRW)nuko ajya kwihisha iwabo kwanga ko yavumburwa mubibye iyo hotel nziza yacumbikiraga abazungu. Ise wabaga munzu y'ibyatsi kubera ubukene ibyabaga byose ntiyarabizi yabonye aje kubazwa n'abagenza cyaha arumirwa nuko amuhungu Rwigema udufranga yarasigaranye ajya kudutekamo imitwe muli zaire ngo ariga kuberako ntaho yari kuba akemewe mu Rwanda. Birazwiko muli zaire ntawatsindwaga kabone na habyarimana gisunzu ariho yize. Rwigema mumyaka 3 yazanye licences 2 nuko atangira gukora i Rwanda gutyo. Muli make le type ni impinduranyabushyuhe cg se amabara ikabije. Niba mbeshya hagire unyomoza kandi ndasaba abo biganye mwuriya mwaka 1 muli UNR ko banyunganira bityo tuyoborwe nuwo tuzi neza. Iki gihugu azakiyobora niko yadutangarije this 25.10.2011 turi kuli Novotel hotel dusangira ka butunda, yongeyeho ngo nabacuruza ubunyobwa na ndazi i Mbalala barakiyobora kandi bikagenda kanswe njye Pierre Célestin Rwiyomeka.

  • #203

    Mukobanya (mercredi, 26 octobre 2011 19:41)

    Aliko harya ubutegetsi buraryoha kugeza umuntu agombye gupfa kuliya ???!!! Imyaka 40 yose ko yali yaribye bihagije, iyo atanga ubutegetsi neza akikuriramo ake karenge? Ndabona PK ali kubitekerezaho cyane.

    None twe tubigenze dute? harya ngo mutegereje urubyiruko rw'abarabu ngo rubatere ingabo mu bitugu? Rwaremeye ruritanga, natwe niba tuli serious nitwitange.

    Ese buliya PK avuze ati ngaho mbahaye democracy aliko ntimuzankurikirane twakwemera? Ni ikibazo cy'abana aliko ni uko kugira ngo azaveho kuneza ntibyoroshye. Mbona hazameneka menshi.

    Njye nshyigikiye ko abanyapolitike bishyira hamwe bakajya gukorera mu Rwanda. Ni bwo amahanga n'abanyarwanda bazabumva bakabatera n'inkunga. Kandi numva byashoboka bikoze ali nka 15 bakagenda babyeretse amahanga yose. Otherwise, gukomeza kubwira umunyarwanda waburaye mutali na kumwe ngo najye mumuhanda ntacyo bizatanga.

    Thanks.

  • #202

    Mpogoma (mercredi, 26 octobre 2011 13:37)

    Uyu Jean Baptiste ZIKAMABAHARI uvugwa muri Comment (187) niba ari umwe wari muri Amabassade y'Urwanda i Kayiro mu Misiri mbere y'indege nk'uko Intore zivuga(nyamuna mumare amatsiko!!),mwitonde koko Inyenzi zizi amayeri!!!Simvuze byinshi!Kandi Gatsinzi nongere kwibutse,igihe nikigera uzaryozwa byinshi!!!

  • #201

    Kaasalbert (mercredi, 26 octobre 2011 11:17)

    Ibinyoma bya Kagame n'abambari be biri mu ndunduro. N'ubwo uwo Rwabujindiri y'ibwira ko akomeye,akica abanyarwanda, agakiza agatsiko ke none nako ka kaba karatangiye gusenyuka; Nabishyira ku ngingo y'ikiremwa kidafite ubwenge buhagije. Iyo urebye iyo umuntu ava n'aho agana, yagombye kunva ko ibyi si ali agahoho. Nakomere mu ninsi itari myinshi tuzabona amafoto nkay'icyigomeke kadhafi.

  • #200

    Kuri Robert 198 (mercredi, 26 octobre 2011)

    Thomas ni muzima. ni Kagame n'intore ze bari banditse ko Thomas yapfuye kuko bahora bashaka uko bamwica kggo uru rubuga rutazongera kubaho!

    Rwose Thomas ni muzima. Yezu aracyamuturindiye.

  • #199

    Rugira (mercredi, 26 octobre 2011 04:14)

    Erega burya ngo igiti kigushwa n'amashami yacyo, kandi ngo umugezi w'isuri urisiba. Abategetsi batarasobanukirwa ko ubutegetsi bafite babuhabwa n'abaturage, igihe kirageze ngo bahindure imyitwarire. Bitabaye ibyo bazahura n'urwirengeje Kadafi. Dore aho nibereye!

  • #198

    robert (mardi, 25 octobre 2011 22:29)

    muraho?nimumbwire,thomasi witabImana ni inde?

  • #197

    ahahhahhaaa (mardi, 25 octobre 2011 21:56)

    Rwanda ndagushaka nkakubura peeee!!!

  • #196

    NDABAZA?? (mardi, 25 octobre 2011 21:46)

    Ko mbona iyi Agence itwara abantu muri Kgli ya KBS irimo itera imbere yihuta ntakibyihishe inyuma? Uwagira icyo amenya yambwira ndabona bidasanzwe!

  • #195

    umuGP (mardi, 25 octobre 2011 21:41)

    Dushatse twakwitonda tukibuka ko dufite imiryango, abana n'abavandimwe!!kadafi se ntiyari afite amazone n'abasirikari bakomeye! ubu bari he! imiryango yabo iri he? dushatse twitonde tumenye ko kagame adushora mu kirunga

  • #194

    n'amahanga arahagarika inkunga!!!ngayo nguko (mardi, 25 octobre 2011 21:38)

    Kuba tuzagabanyirizwa inkunga ntubizahungabanya ubukungu bwacu– Minisitiri Rwangombwa
    Yanditswe kuya 25-10-2011 - Saa 16:09' na Elisée Mpirwa

    Mu nama ngarukamwaka y’iminsi 2 hamwe n’abafatanyabikorwa, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri raporo ikubiyemo ibyagezweho n’ibitaragezweho mu bukungu bw’u Rwanda bikaba byanatangajwe ko inkunga igiye kuzagabanuka.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa yatangarije IGIHE.com ko iyi gahunda ireba Afurika muri rusange cyane cyane ibihugu bigararaho kudafata inkunga neza.

    Yagize ati : “Buri mwaka hagaragara ubwiyongere bw’inkunga duhabwa n’abafatanyabikorwa kandi na Banki y’Isi ikomeza kugaragaza ko tuyikoresha neza.”

    Minisitiri Rwangomba yongeyeho ko abaterankunga babagejejeho gahunda bafite yo kugabanya inkunga batera Afurika ariko agaragaza ko nta mpungenge biteye u Rwanda, ati : “Turiteguye kuko dukurikije imibare dufite ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 7.8% kandi buzakomeza kwiyongera.”

    Minisitiri John Rwangombwa
    Ibyo ngo bizashingira ku byo u Rwanda rwinjiza bikomeje kwiyongeraho 50% hamwe na gahunda ya ‘Doing Business’ Leta ivuga ko yihaye inshingano zo gukomeza guteza imbere cyane kuko byagaragaye ko Abanyarwanda bakomeje kuyitabira ari benshi.

    Minisitiri Rwangombwa yanongeyeho ko n’ubwo inkunga ntacyo itwaye ariko idahora ari nziza bityo bakazakomeza gukorana n’abafatantabikorwa bakazagera aho bafasha u Rwanda kuzihaza bityo inkunga igahagarara.

    Muri iyi nama yari ihuje u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo hagaragajwe ko impamvu nyakuri yo kugabanya inkunga byatewe n’uko gahunda y’ubukungu yifashe i hirya no hino ku isi ndetse ngo bikaba binaterwa ahanini n’uko hari bamwe na bamwe bakoresha nabi inkunga bagenewe.

  • #193

    IYINKURU MUYISIMBUZE INDI (mardi, 25 octobre 2011 21:29)

    Hari Inkuru zishyushye mwasimbuza iyi:

    - IMYIGARAGAMBYO muri S.A kurubanza rwa KAYUMBA N.F
    - IMYIGARAGAMBYO I Perth muri Australie (Unwelcome Kagame)
    - INTORE ZIZABAZWA IBYO INTERAHAMWE ZABAJIJWE
    - UBUHANUZI BWA MAGAYANE (Abiyicaje kungoma bazasubiranamo)
    - Ahantu hakorewe Ubwicanyi bwa kozwe na FPR
    - nibyiza kuba president UKORESHEJE IGISIRIKARE(E.g: KADAFI, KAGAME, HABYARA, IDI AMINI...)

    Muhitemo inkuru muri izo musimbuze iyo ya KADAFI na KAGAME
    -

  • #192

    Ubutumwa bukarishye bwa OBAMA kuri Kagame (mardi, 25 octobre 2011 20:51)

    Basomyi,

    None se murakeka kohari ikirahinduka ku biriho ngo nuko OBAMA yavuze?

    None se ntitwumva Kagame avuga ko nta bazungu bagomba kuza kumubwiriza uko ayobora!

    Ibitekerezo ni ibyanyu.

  • #191

    wowe #190 (mardi, 25 octobre 2011 20:26)

    sha wowe #190 nkeka ko utazi ibyo uvuga u Rwanda rugeze habi. niyo impunzi zose zataha kuko ni iwabo zijya iwabo ariko KAGAME ntajhita ahanagurwaho ibyaha byose nama raporo na za mandat zimuriho.

    Kagome wanyu ngo azi tekiniki da. ngo batashye baza akabarundira mu Rwanda igihe ashakiye akazabasukaho urusasu nazankoramaraso ze za baGP. ariko KAGOME ni ikiburabwenge abasirikare bandi bamucitseho kera ko abanshi bibona muri Gen KAYUMBA NYAMWASA. gusa hasigaye imbarutso. MUZATUNGURWA mbabaje nabakomeza kwijandika ngo ni umugati bashaka cg ngo bararengera amazu bamaze kubaka muri Kigali. ibyo byose bizaba ubusa kandi si kera

  • #190

    u Rwanda ni nyabagendwa... (mardi, 25 octobre 2011 20:13)

    Ubu abana b'u Rwanda biyemeje gutahuka iwabo. U Rwanda ni nyabagendwa, ari abaturage basanzwe, ba Major (FPR na FDLR), abakuru b'impunzi za Congo-Brazaville, none hatahihwe naba ex-PM. Ingeri zose z'abari bagize impunzi z'Abanyarwanda zamaze kugera iwazo, tubifurije ikaze. Hari abagisaza imigeri nkaba Rudasingwa, ariko bene bariya ntanubwo bafata u Rwanda nk'igihugu cyabo.

  • #189

    nzabandora (mardi, 25 octobre 2011 19:36)

    Mukomere,

    Numvise ibya RWIGEMA ndavuga nti ubanza ashobora gukora ibintu byiza.
    Nihaboneke abantu benshi bataha begere KAGAME maze bamuvaneho .Nonese mugirango revolution itangirira mu Buraya iyo twirirwa dusakuriza. Ubwo se dossier ya genocide KAGAME yarayitaye! Oya nimureke hagende benshi byaba byiza politike igakorerwa mu RWANDA byabindi bita gukinira mu kibuga.Ubutaha ni Dr Anastase Gasana usubye ko we anafite mushiki we ukomeye muri FPR muri District NYARUGENGE.Vraiment hagire abagira ubutwari benshi bagende nibwo bizashoboka

  • #188

    kigingi! (mardi, 25 octobre 2011 19:05)

    http://rwandinfo.com/fr/alice-muhirwa-des-fdu-inkingi-parle-de-victoire-ingabire-et-exhorte-les-rwandais-a-lutter-pour-la-democratie/

  • #187

    Gatsinzi Marcel (mardi, 25 octobre 2011 18:51)

    Bwana Aimable Rwamucyo,

    Ndagusaba gushyira ku rubuga rwa Diaspora umuvandimwe mushya Jean Baptiste ZIKAMABAHARI, uherutse gutorerwa kuyobora Diaspora Cameroun, kuwa 21.09.2011 igihe Nyakubahwa Ambasaderi Gerard NTWALI yasuraga impunzi z'abanyarwanda zibayo , azisobanurira ibirebana na Cessation Clause cyangwa Ivanwaho ry'Ubuhunzi Rusange ku Banyarwanda no kubashishikariza gutaha kubushake.

    Nkwifurije ubuhuza bwiza bw'abanyarwanda mu rubuga rwa Diaspora Nyarwanda.

    General GATSINZI Marcel
    Minisitiri w'Imicungire y'Ibiza no Gucyura Impunzi

  • #186

    INDA NINI NI IYANYU MWA NTORE MWE (mardi, 25 octobre 2011 18:45)

    Murasetsa cyane mwa ntore mwe harya imvugo ngo inda nini..inda nini..INDA NINI muyikuyehe.. ? uyobewe se ko mubeshyera bose ngo ni inda nini hari uyobewe ko kagame iye yagutse kurenza inda yurupfu! muzagenzure murebe neza muhakirizwe neza njye nanze kuzahakwa nkamwe mwa nkundamugayo mwe ..nzataha nemye i RWANDA.

  • #185

    Kanzayire (mardi, 25 octobre 2011 18:42)

    Rwose mbabwire Rwigyema P.Celestin ashobora kuba afite ubwonko burimo amazi! Nateze amatwi ijambo yigeze guha abanyamakuru kuri BBC asobanura impamvu yahunze, none akabirengaho ngo aratahutse njye ndabona ameze nkuwiyahuye cyangwa atazi ibyo akina nabyo, rwose sinatinya kuvuga ko ari ikintazi! Nibagishakire abasore bakinyonge naho bamuhaye twa tuzi baba badupfushije ubusa nubundi cyapfuye gihagaze. Puuu nanga imbwa nkahura nazo! Umuntu agende atwambike isura imeze kuriya narangiza aze abwenuka kubantu ngo arashaka imyanya muri Leta!

  • #184

    ifatwa rya kagame (mardi, 25 octobre 2011 18:40)

    Njye ndifuza ko Kagame afatwa MPIRI na mikono..ABANYARWANDA Bose barabyifuza mumitima yabo kuko bajya bajya kureba aho ako kagabo gafungiwe. nuburyo yaduteye ubwoba akatumarira abacu.

  • #183

    KARASIRA EUGENE (mardi, 25 octobre 2011 18:33)

    kAGOME PAUL AGOMBA KUZICWA BIRENZE BIRIYA BYA KADHAFI MAZE MBERE YUKO ANOGOKA AMAYEZI YE ASIGAYE AKAJYA GUTWIKIRWA TINGI-TINGI KUKO AGUMYE MU RWANDA YAKOMEZA GUTERA URWANDA UMWAKU

  • #182

    uyu we buriya ntiyawutaye!!!!!!!!!!!!! (mardi, 25 octobre 2011 18:17)

    uyu mugabo si ugucinya inkoro ahubwo nibiba ngombwa n'amabya azayakubita hasi ariko yihakirwe.

    None se ko mbona arimwo arisubiraho kubyo yakoze akiri mubuyobozi n'ibyo yavuze byose tuvuge ko agiye kutubwira ko agiye kugarura MDR yasenye kuko ari GAHIMA wari yabimutegetse
    kandi akaba atagifite ubwo bubashya??????????????

  • #181

    UMUSEGA KAGAME (mardi, 25 octobre 2011 17:56)

    Ntimuzongere kwita KAGAME Nyakubahwa cg HE umuntu warimbuje abanyarwanda (HUTU and TUTSI) nabanyamahanga

    KAGAME ASA NUMUSEGA MU MASO IYO AGENDA WAGIRANGO NI UMUSEGA UZUNGUZA UMURIZO AKUNDA AMAYEZI= AMARASO

    Kagame yashutse abatutsi ngo nibacukure ibyobo bazica abahutu babatabemo. Umutego mutindi washibutse nyirawo araho. KAGAME ugomba kubazwa 2 Genocides iyabatutsi niya bahutu. Kagame ndwanga ndakwanga pe. Urakagwa umusozi igicuri nkuko wavukije ubuzima Perezida Habyarima

  • #180

    Me2U (mardi, 25 octobre 2011 17:35)

    WHAT IS RESILIENCE (SELF-HELP)?

    Resilience * is defined as the process of adapting well in the face of adversity, trauma, tragedy, and threats in our environment. It means “bouncing back” from difficult experiences.

    Being resilient does not mean ignoring your emotions or feelings, but rather than experiencing grief, sadness, disappointment or anger whilst maintaining perspective and continuing on with life with a sense of hopefulness. (*) American Psychological Association (APA) : www.apa.org

    Some ways to build your resilience

    Make connections. Good relationship with close family members, friends or others is important. Accepting help and support from those who care about you and will listen to you strengthens resilience.
    Avoid seeing crises as insurmountable problems. You cannot change the fact that highly stressful events happen, but you can change how you interpret and respond to these events. Try looking beyond the present to how future circumstances may be a little better.
    Accept that change is part of living. Certain goals may no longer be attainable as a result of adverse situations. Accepting circumstances that cannot be changed can help you focus on circumstances that you can alter.
    Nurture a positive view of yourself. Develop confidence in your ability to solve problems and trusting your instincts helps build resilience.
    Keep things in perspective and maintain a hopeful outlook. Even when facing very painful events, try to consider the stressful situation in a broader context and keep a long term perspective.
    An optimistic outlook enables you to expect that good things will happen in your life. Try visualizing what you want, rather than worrying about what you fear.
    Take care of yourself. Pay attention to your own needs and feelings. Engage in activities that you enjoy and find relaxing. Exercise regularly. Taking care of you helps to keep your mind and body primed to deal with situations that require resilience.

  • #179

    noneho (mardi, 25 octobre 2011 17:30)

    ariko uyu rwigema ntarafungwa? ese kuva ku cyumweru kugeza ubu koko?bategereje iki? nafatwe nta muntu umurimo. na mbere ntabwo namubonagamo umuyobozi.ahubwo uyu niwe kigarasha kagame yavugaga kandi gicitse. naho ubundi ndabona amazi si yayandi nu koga magazi.mbese i kigali hagiye kuba benghazi.

  • #178

    A vous tous (mardi, 25 octobre 2011 17:29)

    QU'EST-CE QUE LA RESILIENCE (L’AUTO-AIDE)?

    La résilience* se définit comme le processus de bien s’adapter face à l'adversité, aux traumatismes, à la tragédie et aux menaces de notre environnement. Elle signifie "rebondir" après des expériences difficiles.
    Être résilient ne veut pas dire ignorer vos émotions ou sentiments, mais tout en éprouvant la peine, la tristesse, la déception ou la colère, maintenir plutôt la perspective et continuer de vivre avec un sentiment d’espoir. (*) Association Psychologique Américaine (APA) : www.apa.org

    Quelques manières d'établir la résilience:
    Créez les rapports. Une bonne relation avec des membres de la famille proche, des amis ou autres est importante. En acceptant l'aide et le soutien de ceux qui s'inquiètent pour vous et qui veulent vous écouter, vous renforcerez la résilience.
    Évitez de voir des crises en tant que problèmes insurmontables. Vous ne pouvez pas changer le fait que les événements fortement stressants se produisent, mais vous pouvez changer comment vous interprétez et répondez à ces événements. Essayez de regarder au delà du présent pour voir comment les circonstances futures peuvent être un peu mieux.
    Acceptez que le changement fasse partir de la vie. Certains objectifs ne peuvent plus être atteints en raison de situations indésirables. L'acceptation des circonstances qui ne peuvent pas être modifiées peut vous aider à vous concentrer sur celles que vous pouvez changer.
    Gardez les choses en perspective pour maintenir l’espoir. Même face à des événements très douloureux, essayez d'examiner la situation stressante dans un contexte plus large et de garder une perspective à long terme.
    Une vision optimiste vous permet de vous attendre à ce que les bonnes choses arrivent dans votre vie. Essayez de visualiser ce que vous voulez, plutôt que de s'inquiéter de ce que vous craignez.
    Prenez soin de vous-même. Prêtez attention à vos propres besoins et sentiments. Engagez vous dans des activités qui vous plaisent et vous apportent une certaine détente. Prendre soin de vous aide à garder votre esprit et le corps sains pour faire face à des situations qui exigent de la flexibilité.

  • #177

    Ngezahaga Cyprien (mardi, 25 octobre 2011 17:27)

    Nanjye nti :"Yezu ati"!.Erega abanyarwanda bagomba kubanza kuvuzwa indwara ebyiri zabaritsemo(iyo guhakwa n'iy'ubwoba).Bityo rero habanze hashakwe umuti n'urukingo bya ziriya ndwara kuko virusi yazo iracyafite ingufu mu Rwanda.

  • #176

    Ngufu (mardi, 25 octobre 2011 17:23)

    Pierre Célestin Rwigema wagarutse mu Rwanda (Foto/J. Mbanda)
    Kizza E. Bishumba

    GASABO – Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 24 Ukwakira 2011, nyuma y’iminsi itatu agarutse mu Rwanda, uwigeze kuba Ministiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma akaza guhunga igihugu, Pierre Célestin Rwigema, yavuze ko yasanze u Rwanda rwarahindutse ku buryo bushimishije, akangurira abandi banyarwanda bakiri hanze bitwa impunzi gutaha bagafanya n’abandi kubaka u Rwanda.

    Yavuze ko ibyo yajyaga asoma mu binyamakuru, yumvaga ku ma radiyo, bakabona mu mashusho ndetse ngo no mu ma raporo yatangwaga n’imiryango mpuzamahanga bigaragaza uko u Rwanda rukataje mu iterambere, yabyiboneye n’amaso ye avuga ko u Rwanda rwahindutse cyane ugereranyije n’igihe yarusize mu mwaka wa 2000, ati “iminsi ibiri maze ngeze i Kigali byampaye umwanya wo kwibonera n’amaso ibyo twajyaga twumva ndetse byanyeretse ko n’ahandi hirya no hino mu gihugu ari ko bimeze.”

    Yavuze ko aho igihugu kigeze Abanyarwanda babikesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame, anashimira n’abaturage kuba barumviye gahunda za Leta bigafasha igihugu kugera aho kigeze, maze agira ati “uko u Rwanda ruvugwa hanze umuntu we yibaza aho izo mbaraga ziva”, gusa we ngo asanga byose bituruka ku miyoborere myiza.

    Rwigema wavuze ko kugaruka kwe byabaye ku bushake bwe, anavuga ko yishimiye uburyo yakiriwe neza guhera ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, aho yashimiye Perezida Kagame wabigizemo uruhare.

    Abajijwe icyamuteye guhunga, Rwigema yavuze ko ihunga rye ryaturutse ku bantu ku giti cyabo harimo n’abo bari kumwe mu Ishyaka rya MDR, ndetse ngo haba hari n’ibijyanye na Jenoside gusa ubu ngo byararangiye ashimira ubutabera bw’u Rwanda ndetse n’abaturage bo mu gace ka Rwampara muri Nyarugenge ngo bagaragaje ukuri muri Gacaca ku byo bamuziho akaba umwere, gusa ngo haramutse hari n’indi dosiye ivutse ngo yakwemera agahangana nayo.

    Ku kibazo cyabasebya u Rwanda n’umukuru w’igihugu bari hanze, yavuze ko we atemeranya n’ibyo bivugwa ngo kuko ibyo Perezida wa Repubulika akora atabikorera abantu aba n’aba, ngo abikorera Abanyarwanda bose, ati “kurega umuntu ibitari byo simbyemera.”

    Ku bijyanye n’ibyo yumva azakora cyangwa kongera kujya muri Politiki, yavuze ko agifite imbaraga ko aramutse agize icyo agenerwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu ngo yagikora, gusa ngo we ntacyo yavuga azakora, ati “mba Minisitiri w’Intebe sinabisabye, mba Minisitiri w’uburezi sinabisabye.”

    Ku kibazo cy’uko ngo yaba ahungutse kubera inzara, Rwigema yavuze ko ibyo byanditswe ngo bikaza no kubabaza abana be aho ngo bagize bati “twasonza dute igihe twatangiye gukorera amafaranga ?”

    Ku cyo yaba avuga kuri Film “Hotel Rwanda” ya Rusesabagina, ngo we asanga ari ubucuruzi abantu bikorera kuri Jenoside, ngo ibyo yerekana si byo maze agira, ati “yerekana neza uburyo abahutu bicaga abatutsi nyamara ibisobanuro atanga bikaba ibindi.”

    Rwigema yahunze muri 2000 ahungira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho agarukiye mu Rwanda ku wa 22 Ukwakira 2011, ubu ngo araryama agasinzira nta kibazo afite, ngo akaba yiteguye gusubirayo vuba kuzana umuryango we.

  • #175

    wowe #173 (mardi, 25 octobre 2011 17:22)

    Niko wa MUSEGA we uratuka nde sha, ugize ngo iki sha. owe nu MUSEGA wanyu KAGOME mwabaye arimwe mucisha make sha. ese wari wumva Nyakubahwa Dr Rudasingwa hari dosiye cg raporo imuriho sha. Ahubwo mwaravugishijwe kuko mwari muziko ngo AGATSIKO ka Kagame kihishe inyuma yikimodoka kibomborikana ngo FPR ngo mwari kuzayobora u Rwanda imyaka nimyaniko. Abahutu nabatusi baciriritse bakababera abaja. MUCISHE MAKE murambabaje iyo mushyira imbere umwicanyi ngo niwe ndatwa IMFURA da! nahop zabuze. Reka nguhe list yimfura Nyakubahwa Madame INGABIRE Victoire next President of Rwanda, Nyakubahwa Dr Theogene Rudasingwa next Prime Minister of Rwanda, ba Nyakubahwa bazaba abaministre muri Gouvernement izaba iyobohwe na OPPOSITION barimo Ntaganda Mushayidi, Ntakirutinka, Condo Gervain, Gen Kayumba Nyamwasa, Musangamfura Sixbert, JMV, Gerard Gahima, Col Patrick Karegeya, Mr Kabonero, Gen Habyarimana, Musonera nabandi nabandi ntarondora harimo nabo njya numva biga muri za Universite i Burayi njya mbumva kuri BBC bavuga basobanura Democratie abo bose nabandi ntarondoye ngizo imfura zabanyarwanda

  • #174

    Kamali (mardi, 25 octobre 2011 16:13)

    Kombona Kadafi bamutabye mumucanga na zamiliyali za amadorali yali yaligwijeho. Kagame we azatabwahe mu minsi atalimike aho azabona uko asimbukira muli ziliyandege. Cyangwa we azatabwa mugishanga

  • #173

    mujyanama (mardi, 25 octobre 2011 15:49)

    buriya impamvu Rwigema atashye ni uko yarangije kuba umu freemason nawe. bagiye kwifatanya.

  • #172

    Rwigema yatashye... (mardi, 25 octobre 2011 15:44)

    Nyabu, ugutaha kwa Rwigema kwashegeshe bamwe! namwiyumviye avuga abamuhigaga. Arabeshya se? Ngabo abavangira Kagame, maze bakatubuza amahoro ngo bavuye za Bugande. niba hari n'abandi Kagame nabavumbure abadukize maze tugire amahoro. Ibyo bizatuma n'abandi birirwa bakangana, hanze, ngo bafite bene wabo bakomeye bacisha bugufi. Usanga hamwe ari nabo bategeka za ambassades batanazikoramo. Ukabona umuhilimbire wigize ishyano ryose, ngo ni uko uva za Bugande.

    Nyakubahwa Kagame, reba bene batubuza amahoro maze ubadukize tugire amahwemo. Nibasange izo ngegera za Gahima na Rudasingwa, cyangwa bacishe makeya!

  • #171

    Tugaruke ku buhanuzi (mardi, 25 octobre 2011 15:27)

    Amakuru ava ahantu hizewe, avuga ko burya na KADAFI IMANA yajyaga imutumaho abahanuzi ngo ace bugufi!

    Nga hari uwo Imana yatumye kuri Kadafi (ni umunyekongo kandi rwose uzwi cyane, munyumve neza ntabwo ari GITWAZA) amuha ubutumwa yabwiwe kumugezaho, ngo arangije KADAFI ngo aramubwira ngo gift/cadeau yamuha ni ukumugira uwisilamu!

    Nuko rero abirukana abahanuzi n'abandi bakozi b'IMANA bakabahigisha uruhindu aho baciye bugufi ngo bumve impanuro, biratinda bakabona ko bibeshye kuko nta kintu kiba UWITEKA atabanje kukimenyesha ubwoko bwe.

    Muntu wese utinya IMANA, ca bugufi usenge ushikamye kuko IMANA igera aho ikazinukwa.

    Amahoro

  • #170

    Kuri 165, (mardi, 25 octobre 2011 15:19)

    Urakoze kuri ayo makuru uduhaye niba ariyo.

    Imana irareba byose kandi izamurinda. Ingabire ya Rugira tumuragize IMANA, kandi byaranditsw ngo'inkota yose n'akanwa kose kazahagurukira abakiranutsi, UWITEKA azabisiribanga'.

    Yesaya 54: 17-18

  • #169

    Ku basomyi, (mardi, 25 octobre 2011 15:14)

    Kuva na kera na kare sinigeze mbona Pierre C. Rwigema nk'umunyapolitike umuntu yakwizera. Mbona rwose ntazi ukwo ameze, ntabwo ari sympathique muri politike rwose.

    Ameze nk'agacurama! Murebe mbese, wagirango ni umugore ujunditse ubugoro uvumbisha ubugambo!

    Ahubwo yaratinze gutaha.

  • #168

    KNC (mardi, 25 octobre 2011 15:03)

    PAUL KAGAME AURAIT ECHAPPE A UN ATTENTAT
    http://ndagijimana.rmc.fr/200453/PAUL-KAGAMA-AURAIT-ECHAPPE-A-UN-ATTENTAT/

  • #167

    KNC (mardi, 25 octobre 2011 14:32)

    PAUL KAGAME AURAIT ECHAPPE A UN ATTENTAT
    http://ndagijimana.rmc.fr/200453/PAUL-KAGAMA-AURAIT-ECHAPPE-A-UN-ATTENTAT/

    VERSION ANGLAISE
    Last updated : 30 June 2007, Kampala
    AfroAmerica Network

    The failed assassination attempt on Rwanda president General Paul Kagame last January fueled rumors in Kigali of the collaboration between Gerard Gahima, the former Vice-President of the Rwandan Supreme Court and attorney general, his brother Theogene Rudasingwa the former Chief of Staff of General Paul Kagame and General Kayumba Nyamwasa, the Ambassador of Rwanda in India, to overthrow General Paul Kagame.
    Gerard Gahima and Theogene Rudasingwa fled Rwanda about two years ago and have been living in the United States of America.
    The assassins had ambushed General Kagame's convoy in the foothills of Kinyinya, on his way back from the military camp of Kami to Kigali city. The timed event failed because General Kagame took an unexpected turn to visit one his advisors while some of his guards continued to Kigali City with a car similar to the one used by Kagame, 15 minutes ahead of Kagame's convoy proper. The assassins mistook the driver and a bodyguard for Kagame and sprayed them with bullets, killing them instantly.

    The assassins had awaited in a marshland between Kinyinya and Nyarutarama hills, near a fish pond. After the attempt, some assassins fled, hugging the foothills of Kinyinya near the marshland and others disappeared in a housing project to the East of the pond. General Kagame's second convoy was approaching the marshland and was about to reach the new development project at the foot of Kinyinya hills when they heard the shots. They immediately turned back to Kami, took back roads all way to the dictator's private residence to the shores of Lake Muhazi. He ordered his guard to cordon off the areas of the failed attempt and arrest anyone suspected of involvement.

  • #166

    Assez de nous montrer des macchabés!!! (mardi, 25 octobre 2011 14:11)

    murakabije guhozaho umurambo wa khadaffi kuri iyi site le prophete!deja un c'était de trop mais deux fois c'est exagéré, ubu se kumutwereka yuzuye amaraso yambaye ubusa gutya biratwungura iki koko?Birahindura iki ku bikubiye munyandiko? Niba Kagame yica urubozo akanika imirambo n'uduhanga ni ngombwa ko mukora nk'ibye koko?Jye ku giti cyanjye nari naririnze kureba amakuru kuko berekanaga ukuntu khadaffi bamwishe urubozo, numvaga atari ngombwa kubyereka isi yose, yarapfuye byararangiye ngiye kubona nkubitirana n'ifoto iteye isoni n'agahinda hano kuri le prophete!Khadaffi yarapfuye,twese turabizi, ntaho ahuriye n'u Rwanda, kwanika amafoto ye hano ni urukozasoni. Kwamagana Kagame ntibivuga kwanika imirambo y'abanyamahanga kuri iyi site!

  • #165

    Umugambi wo kwivugana INGABIRE ! (mardi, 25 octobre 2011 13:58)

    Amakuru afite gihamya kandi yahagazweho nabantu bizewe nuko MUHIRWA Alice yaba yararangije kunoza umugambi hamwe n'ababisha ba INGABIRE wo kumurangiriza muri gereza,ibi kandi bikaba bije bikurikira amakuru yuko ku mataliki akurikira MUHIRWA yari muri DMI LE 05/07/2011;26/07/;16/08 ariko amakuru dufite akaba yemeza ko umunsi rurangiza ari wari uwo kuwa 17/10/2011 ko aribwo yashoboye kubonana nukuriye urwo rwego mukunoza uwo mugambi mubisha,kandi nta kabuza azawugeraho mugihe nta ngamba zindi zafashwe cyangwa wenda awegeze imbere kure kuko hari n'amakuru avugako agiye kwigendera kuba mu gihugu cya kenya.
    BIRABE IBYUYA...........!

  • #164

    inyenyerinews.org (mardi, 25 octobre 2011 13:30)

    dossier Rwigema Celestin

    Bijya gutangira habajwe kwigizwayo umujyanama we witwaga Mabuye, uyu akaba yarafashwe nyuma yo kugenzura ngo bagasanga yarahawe akazi na Rwigema ariko atizewe, acyekwaho gukorana n’abanzi ba leta ya FPR ndetse ashinjwa jenoside yakorewe abatutsi iwabo mu cyahoze ari Butare (Mbazi).

    Uyu mujyanama we Mabuye yafashwe ashimuswe mbere gato y’uko rwigema yeguzwa, n’urwego rw’abasirikare barinda Kagame bakoreshejwe na Tom Ndahiro wari umukuru w’abasirikare barindaga Kagame . Ifatwa rye ryabaye mu ibanga rikomeye risa n’aho ashimuswe kuko Rwigema yamukingiraga ikibaba, afashwe na Lt Barinda Jeseph, Mupenzi Aloysius n’abandi bakoraga mu ntasi z’uwo mutwe, bamushinja jenoside. Uburyo yafashwamo nijoro yibwe byaragaraye ko yari yapangiye kuburyo bukomeye n’abasirikare barinda Kagame.

    Kuva icyo gihe ikinyamakuru cy’igisirikare “Ingabo” gisanzwe gikoreshwa n’urwego rushinzwe politiki mu gisirikare ( G5) cyatangiye gukoreshwa mu kumusenya. Abibuka icyo gihe baribuka inyandiko z’umunyamakuru witwaga Sgt Sehene Ruvugiro Emmanuel w’icyo kinyamakuru, uburyo yamutangiye mu nyandiko ze “Imandwa” avuga ko Primature ( ibiro bya minisitiri w’intebe) byuzuyemo abicanyi.

    Icyakurikiyeho n’ingeza batangiye kumushyiraho bakoresheje umusirikare wari ushinzwe abasirikare bamurinda wari ufite ipeti rya Lieutenant icyo gihe Tuyisenge Ignace, agakoresha umusirikare wa mutwaraga ( umushoferi we) Cpl Ndayambaje, ndetse n’umusirikare wari hafi mu basirikare bamurindaga witwaga Olivier. Aba basirikare bose bakoreshejwe n’urwego rw’ubutasi rw’abasirikare barindaga abayobozi (Republican Guard) rwayoborwaga na Kagame anyuze muri Tom Byagamba wayoboraga uwo mutwe.

    Uyu mushoferi we, Cpl Ndayambaje yaje gucyekwaho kumenera amabanga Rwigema aba yahawe na bashebuja yo kumuneka, akaza guhungira mu Bubuligi abifashijwemo na Rwigema, kuko yari yaramaze kumugura, yaje nawe gusaba imbabazi aragaruka ubu ari mu Rwanda. Icyo gihe cyose Rwigema yacungirwaga hafi n’urwego rw’igisirikare cya Kagame si Gahima Gerald yavuze washaka kumufunga.

    Lt Tuyisenge Ignace ubu ufite ipeta rya Major, niwe watangaga raporo kwa Kagame z’uko Rwigema ari mubi kandi agomba kweguzwa kuko niwe wamukurikiraniraga hafi, abo yabonanye nabo, ibyo yavuze, abo yaterefonnye ndetse no gusaka ibiro bye mu gihe amaze kubivamo mu masaha ya nijoro nk’uko byakorerwaga abandi bayobozi bakuru.

    Ikindi twamenye n’uko mu gihe Cpl Ndayambaje wari umushoferi we yari amaze kuvumburwa ko amenera amabanga Rwigema yatumwe, yakuwe ku mwanya w’ubushoferi, Rwigema ubwe akanga undi mushoferi bamuzaniye, icyo gihe bigasakuza kugeza ubwo bamugaruye, niyo yajyaga mu butumwa bw’akazi mu mahanga yamwitwazaga nk’umurinda kandi yari ashinzwe kumutwara, kuko yamumeneraga amabanga yabaga yatumwe. Ubundi bikaba bitarabagaho mu gisirikare kirinda abayobozi ko umushoferi ajyana na shebuja mu butumwa bwo hanze nk’umurinda.

    Nyuma y’amaraporo meshi agararaza ko Rwigema ari uwo kwitondera , havutse dosiye y’amafaranga yo kubaka amashuri yariwe ubwo yari akiri minisitiri w’uburezi, ndetse aza guhamagarwa n’inteko ishinga amategeko, muri iyo minsi yose hategurwaga uburyo uyu mugabo yazeguzwa. Ndetse amakuru dufite n’uko abo bavugaga bayasangiye bafunzwe barimo Rwirasira wari Sous Perfet mu cyahoze ari Kinihira, akaza kurekurwa Rwigema amaze guhunga kuko atari we washakagwa.

    Nubwo Rwigema rero akomeza kwitwaza Gerald Gahima ko ariwe washaka kumufungisha, amakuru agaragazwa n’inzego z’iperereza z’igisirikare kirinda Kagame, avuga ko ntaho yari ahuriye nabyo kuko yakurikiranwaga na Kagame ubwe kandi Gahima ntaho yari ahuriye n’igisirikare.
    Ikindi Rwigema yagaragaraje n’uko Bizimungu atariwe wamushyizewe nk’uko itegeko nshinga ribizuga ko perezida wa repubulika ariwe ushyiraho minisitiri w’intebe, kuko mu mvugo ye, yavuze ko “ Kagame niyongera akamugirara ikizere azongere akamuha akazi”, iyi mvugo ikaba yumvikanye ko nambere ariwe wari wamutoye atari Bizimungu wari perezida icyo gihe.

    Itaha rya Rwigema kandi rigaragaje ko icyaha gikomeye mu Rwanda ari ukutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame, kuko n’ubwo abahagarariye inyungu z’abacitse ku icumu “Ibuka”,bakunze kuvuga ko abatavuga rumwe na leta bapfobya jenoside, ariko mu byukuri bimaze kugaragara ko leta ya FPR ariyo iyipfabya kurusha abandi kuko iyikoresha (jenoside) ifunga abatavuga rumwe nayo banze kuva ku izima, kandi igahanaguraho icyaha abayishijwa bataburanye kubera inyungu zayo.

  • #163

    inyangenews.org (mardi, 25 octobre 2011 13:27)

  • #162

    YEGORWANDA (mardi, 25 octobre 2011 13:19)

    Mupenzi.