dim.

23

oct.

2011

Inkomoko y’amwe mu mazina yacu F. RUDAKEMWA

Padiri Fortunatus Rudakemwa
Padiri Fortunatus Rudakemwa



Amazina avugwa aha ni aya kinyarwanda, si afitanye isano n’amadini. Biramenyerewe ko mu mahanga usanga abana bose bitiranwa na ba se. No mu Rwanda byaratangiye, cyane cyane mu bize no mu bakire. Ariko nyine hari ubwo usanga bikocamye. Umugabo azaba yitwa MINANI, kubera ko yavutse ari umwana wa 8 iwabo, n’abana be bose bitwe ba MINANI? Mwene GASEKURUME cyangwa NAGAPFIZI nawe azitwa atyo kabone n’ubwo yaba ari umukobwa?


Mu muco w’Abazungu kandi, umugore aherako afata izina ry’umugabo we iyo babana barashyingiwe. Ntawavuga ko abagore bose babishima, ariko ahenshi ni ko bigenda. Mu bihugu bimwe nka Espanye umwana afata izina rya se n’irya nyina. Hari abifuza ko haterwa indi ntambwe, umwana akaba yafata irya se cyangwa irya nyina gusa.


Amwe mu mazina y’abana b’Abanyarwanda yakomokaga ku ntwari ababyeyi babo baba barumvise cyangwa barabonye mu buzima bwabo. Si intwari ku rugamba gusa, ahubwo kenshi wasangaga ari intwari mu bitekerezo, mu kugira neza, mu mibanire myiza n’abandi no kubitangira.


Ku Munyarwanda, intwari ya mbere ni IMANA ubwayo. Ni yo mpamvu usanga mu mazina y’Abanyarwanda benshi harimo iryo jambo “Imana” uko ryakabaye cyangwa se insimburazina yaryo, igisobanuro cyaryo mu giswahili ari cyo “Mungu”, cyangwa kimwe mu biyiranga (Habiyakare, Habarurema, Habiyambere, Niyonkuru…). Kuri iyo ngingo Abanyarwanda bose bazi igifaransa kandi bakunda umuco gakondo w’igihugu cyabo bagombye gusoma igitabo cya padiri Muzungu Bernardin cyitwa Le Dieu de nos pères, (ni ukuvuga ngo Imana y’abakurambere bacu), 3 vol., Presses Lavigerie, Bujumbura, 1974-1981.


Nanone ariko “Imana irafashwa”. Uwemera kuyifasha kugirango abantu yaremye babone ibyiza byose biyiturukaho, Abanyarwanda ntibazuyaza kumwita na we ubwe “Imana y’i Rwanda”. Ubundi umuntu uwo ari we wese yagombye kuba “Imana y’i Rwanda”, noneho “aho abantu bari, ntihapfe abandi”.


Abambere Imana yifashisha ni ababyeyi ba buri muntu.


Hari ukuntu ugira utya rero, ugasanga umwe mu bana b’abahungu, cyane umuhererezi cyangwa uwegereye umuhererezi afite izina rya se. Ugasanga undi afite izina ry’igisekuru : nka Rwakagara wo mu Bakagara bakomoka kuri Rwakagara, Rugina wo mu Bagina bakomoka kuri Rugina, Mudahambara wo mu Badahambara bakomoka kuri Mudahambara, Kayego wo mu Bayego bakomoka kuri Kayego….. Bityo bityo kugeza kuri Kanyarwanda wo mu Banyarwanda bakomoka kuri Kanyarwanda mwene Gihanga, abakaba se wa Gahutu, Gatwa na Gatutsi.


Iyo ibintu bigeze kuri iyi mbaga y’inyabutatu, bitangira kuba insobe. Hari Abanyarwanda batari Abatwa bitwa “Gatwa, Sagatwa, Mbonyumutwa, Ntoyumutwa, Semutwa…” Hari Abahutu n’abandi Banyarwanda batari Abahutu bitwa “Gahutu, Sagahutu, Muhutu, Muhutukazi, Bihutu…” Igitangaza ni uko, usibye mu mugani w’ibimanuka, nta mazina nka “Mututsi, Gatutsi, Sagatutsi…” aba mu Rwanda. Hari impamvu nyinshi zituma umubyeyi aha umwana izina rivuga ubwoko budahuje n’ubwe. Iya mbere ni uko “Abaturanyi babyara abana basa”. Iyo ufite gihamya ko umuturanyi yaguciye inyuma, umwana uvutse kuri ubwo buryo umwita “Jyamubandi, Zikamabahari, Hajabakiga…”. Niba mudahuje ubwoko n’uwaguciye inyuma, ushobora guha umwana izina rivuga ubwoko bwa se w’ukuri.


Impamvu ya 2 ni isura. Umubyeyi wishimiye ko umwana afite isura y’abo mu bwoko bwe ashobora kumuha izina ribigaragaza. N’ubwo nta muntu waba yaraguciye inyuma, umwana wawe ashobora kuvuka afite isura y’abo bo mu bundi bwoko, ukamuha izina ribigaragaza utagombye kujya gushakisha kure andi mazina. Ibyo bibaho no ku bantu bakuru iyo babaha amazina y’amahimbano. Nk’umuntu usa nabi bamuhimba irya “Niyonzima”, bivuga ko asa n’ingagi, ko rwose ari yo nzima. Kera mu Rwanda hari umupadiri w’umubiligi witwaga Albert Katwari (Cattoir). Usibye n’iryo zina, hari ukuntu yajyaga gusa n’Abatwa, bituma baherako bamwita “Gatwa”, nawe arabyemera nta n’ipfumwe bimuteye.


Impamvu ya gatatu Abanyarwanda bahaga abana amazina ajya gusa n’aho ari mabi, kwari ukugirango urupfu rubanene, ntirubatware. Ibyo byakundaga kuba mu miryango itotezwa n’ibyago igahora ipfusha, cyangwa se iyo yabaga ari umwana wa mbere upfuye. Ukulikiyeho bashoboraga kumuha ikizina kibi kugirango urupfu ruzamunene, rujye gushakira ahandi ufite akazina keza.


Icyiciro cya kabiri cy’abantu Imana yifashisha kugirano abayo babone umukiro itanga ni abategetsi, abayobozi n’abantu bashinzwe abandi muri rusange.


Ubundi buri wese muri abo yagombye kurangwa no kuba “Imana y’i Rwanda”. Ngiyo impamvu Abanyarwanda bahaga abana babo amazina y’abategetsi. Kabone n’ubwo bamwe muri abo bategetsi babaga ari “abakegesi n’ibikonyozi”, ariko kubera ko umuturage yumvaga ari abantu Imana yifashisha kugirango rubanda igubwe neza, ntiyazuyazaga kubitirira umwana we. Ngabo rero ba “Mugabowakigeri, Mukandahindurwa, Nyinawumwami, Kayibanda, Mukakayibanda, Gitera, Mukagitera,…”. Ku ngoma ya HabYArimana (1973-1994) abana benshi biswe ba “Mahoro” kuko intego ye yari “amahoro, ubumwe n’amajyambere”. Abavutse afata ubutegetsi ku ngufu bahimbwe irya “Majoro” kuberako benshi mu basirikari bafatanije nawe kubufata bari bafite ipeti rya Majoro ; kandi n’ubwo nawe yari afite iryo hejuru rya generali majoro, abakecuru n’abasaza babangukirwaga no kumwita “Major” gusa. Byaba byiza kumenya niba hari Abanyarwanda bitiriye abana babo Tewodori Sindikubwabo, Pasteur Bizimungu, Paulo Kagame cyangwa bamwe mu bafasha babo!


Muri uko kwitirira abana babo abantu babaye ingirakamaro, hari ubwo Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika muri rusange bakabya. Ibyo ni nk’igihe ababyeyi baha umwana wabo amazina yombi cyangwa yose y’umuntu babona yarabaye intwari. Nashigukiye hejuru mbonye umwana w’umuwirabura witwa “Bill Clincton”. William Jefferson Clincton bita Bill yabaye perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva mu w’i 1993 kugera mu w’i 2001. Numvise n’undi munyafurika witwa Franklin Delano Roosevelt. Franklin Delano Roosevelt w’ukuri yabaye perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva mu w’1933 kugera mu w’i 1945. Nta Munyarwanda wundi nari numva witwa Geregori Kayibanda, ariko numvise Amandini Rugira (uhagarariye u Rwanda i Kinshasa ubungubu) na Magisimiliyani Niyonzima, kandi ntawe uyobewe ko u Rwanda rwagize abarwanashyaka babiri b’imena bitwaga ayo mazina igihe cya repubulika ya mbere (1959-1973).


Nta kabura imvano” ni umwana w’Umunyarwanda! Abakurambere bacu babaga bafite impamvu zituma baha abana babo amazina aya n’aya. Twasuzumye zimwe muri izo mpamvu, ariko hari izindi nyinshi cyane. Abazizi bazatubwire.


Padiri F. Rudakemwa

Tel : 0039.333.3167336

Email : rdfkm@yahoo.fr

 

Commentaires : 104
  • #104

    Gashagaza (lundi, 26 septembre 2016 14:03)

    Muraho nifuza kumenya ubusobanuro bwizina Gashagaza

  • #103

    Dominique Ndayishimiye (mardi, 26 juillet 2016 11:34)

    Muraho Shimye Ibiganiro Byanyu Musobanurire Izina Dominique

  • #102

    VEDASTE (jeudi, 30 juin 2016 10:30)

    NDABA ZAVEDASTE IGISOBANURO CYRYO

  • #101

    kanyoni (jeudi, 27 octobre 2011 17:30)

    mbanje kubaramutsa kandi nishimiye ikiganiro cyawe ariko binyerekako nubwo abanyarwanda twatatanye dufite abanyabwenge batajenjetse kandi mukomereze aho iki kigniro kiratwubaka.

  • #100

    CRJ (jeudi, 27 octobre 2011 16:58)

    Tugiye gupfa n'amazina!uwashaka indi mpamvu ra?

  • #99

    Cyivugiza (jeudi, 27 octobre 2011 00:49)

    Kubazi ku cyivugiza ni abashobora kuba ari abashoferi batagisi baba bazi Nyakwigendera Paul Mututsi...wo ku cyivugiza Padiri hari ikindi utavuze kandi ari cyo cyo nta munyarwanda ufite izina rya kinyarwanda ritangizwa na E cyangwa O mbere y'umwaka wi 2000

    Irengayobora: Dusabe Alexis ubu afite Eza [bituruka ku Kweza /kwera kw'abera b'Imana cg abera imbuto za gikrisitu]
    Ni aho kungoma ya Rpf ba Mutsinzi, Muhoza, Kwibuka, Kotaniro, Shami... bitewe nibihe twari tuvuyemo ....yewe no murunana Vision [Vision 2020] utaretse ni utubyiniriro nka Kadogo, ... kandi kugenura ibi bya cyane ntabyo nzi muri kamere y'abatutsi bakunze kwita andi mazina menshi niko nabasanze....

  • #98

    ndibutse (mercredi, 26 octobre 2011 18:32)

    yewe jye nari nzi ko kagame adashobora no kugenda nkurikije uko bamuvugaga ariko ngo yari afite amatwi nka yurukwavu none yagiye he? si ukuyobora noneho igihugu aragitobanze. ubone abure no kugira urukundo rwabasaza nabacukru ni ukuntu nyina yahunze amuhetse ari akana gato.

  • #97

    Munana (mercredi, 26 octobre 2011 04:10)


    Ni byo koko amazina ayitirirwaga ubwoko bw'abatutsi yari make mu Rwanda (ku mpamvu nanjye ntasobanukiwe neza), ariko hariho make nka Nkundabatutsi, Bugirimfura, Nkundimfura, Mfuranzima, Mfurankunda (imfura yo hambere = umututsi), Nyirabatutsi, Mukakigeli, Nyirabanyiginya, etc.

    Mugire amahoro!

  • #96

    nzabandora (mardi, 25 octobre 2011 19:21)

    uyu muvandimwe asobanuye neza uko abyumva impamvu ntawiswe Gatutsi. Usibye ko bitanasona neza mu bwonko.seulement yatubwira niba abana bavuka ubu bitwa ba KAGAME PAUL nk'uko byibura wasangaga hari ba HABYARIMANA Juvenal.Gusa hazamo no kumva uko akazina kavugitse yego iso ntakwanga akwita nabi
    ingero:
    Uwitwa MAWAZO ugira ngo biba byoroshye?
    Par contre NTWARI, MAHIRWE , RUKUNDO ni amazina atera amashaba nk'uko tubivuga.

  • #95

    Gashayija (mardi, 25 octobre 2011 16:15)

    Padiri Fortunatus, urakoze kuli ubu buvanganzo aliko hali aho nshidikanya kwemeranya nawe:

    1)Niyonzima: birantunguye ko usanisha ili zina n'ingagi kandi nali nzi ko baba bashaka kuvuga Imana, ko ali nzima, ko ali yo bugingo, ko ubuzima bw'abantu bworoshye ubw'Imana ali bwo bukomeye budahungabana, etc.

    2)Amazina y'amoko adakunze kuboneka nka Gatutsi, Segatutsi, Gahima (uretse umwe ubu uzwi cyane): impamvu aya amazina ataboneka ahubwo hakaboneka Gahutu, Sebahutu, Sagahutu, Gatwa, Sagatwa, etc. ntekereza ko biva ku mateka ya politiki y' u Rwanda. None se urabona kuva kuli republika ya mbere n'iya kabili umuntu yali kwita umwana we Gatutsi cg Mututsikazi, uwo mwana akazabaho ate, akazaca he, akiga ate, akabona akazi gute? Iryo zina ryali marque mbi tout simplement kubera impamvu socio-politiques. Kuli izo ngoma kwitwa umuhutu byali ishema (cg nta soni byali biteye). Kwitwa izina ririmo Twa wenda kubera icyo umutwa yakoreye umuryango cg impanuro bamukuyeho cg se kubera akana kavutse gasa n'agatwa, ntekereza ko ntakibi cyali kilimo kuko mu mateka y'u Rwanda abatwa ntakibi kibavugwaho. Bakunze kwibera iruhande ntibakoma, ntawe bishe ntawe bakijije. Cyakora tubakesha inkono twatetsemo twese amasafuriya ataraza. Ahubwo batugiriye akamaro gakomeye kuli icyongicyo. Kubitirirwa no kutabitirirwa ntacyo byali bitwaye.

    3) Majoro: ntekereza ko waciye nanone iruhande witiranya iri zina n'ipeti. Ntekereza ko ahubwo rifitanye isano n'ijoro (nuit), bakaba barashakaga kuvuga ko abantu baraye amajoro/rubunda baharanira u Rwanda cg bategereje ko bwacya kabili (buli wese afite aho yiyumva muli izo cas ebyili). Ikindi ni uko bizwi cyane ko Habyarimana ntawigeze amwita Major ahubwo twamwitaga Jenerali (ibuke imvugo ngo mu Rwanda rwa Jenerali, ikivugo ngo "kagire Jenerali Perezida").

    Murakoze

  • #94

    barera (mardi, 25 octobre 2011 13:03)

    Ngaho namwe mumbwire .Dore amazina y'amahutu yo kw'ishyamba: Sebihaza,Sebijumba,Sebigori.Abo bagagabo uko ali batatu bakoraga muli Caisse sociale ku Kacyiru.Naho Semasaka yali maneko.Hali n'andi nka ba Sebisusa,Semajyeri,Bifuranidi,...afitanye isano n'abakoraga umwuga w'ubuhinzi. N'aho aya ba Kayitalire,Mulisa,Umutesi,Zaninka,ni amatutsi.Nyamara abiha kutubeshya ko amoko yazanywe n'abakoloni, ntaamoko akirangwa mu Rwanda,ni ikinyoma cyambaye ubusa,gifite ibyo kigamije..Yabayeho kandi aracyaliho,kandi ntaccyo atwaye,uretse kubanyapolitiki bababi mukuyakoresha nabi.
    Ibi ni bimwe mubigomba gukosorwa.Icyitegerrezo ni RNC,n'imigambi yayo myiza.
    Izina ni ilikujije.Hali ubwo habaho amahirwe,cyangwa ibyago,izina akaba aliryo muntu.Reba Rudakemwa,asaneza araberewe muli iliya kanzu itagira uko isa kandi azi n'ubwenge.Muzarebe inyandiko ze nib amugirango ndabeshya. Ni n'impuguke mu amateka atagorets ni nacyo mukundira cyanecyane. Ni Rudakemwa koko!

  • #93

    Kigeli uganje (mardi, 25 octobre 2011 10:34)


    Di nibutse akandi kazina karekare: " Nyirantacyonzaburamfitamabokabiri Therese de l'Enfant Jesus>

  • #92

    Kigeli uganje (mardi, 25 octobre 2011 10:25)

    Dore icyo Nkundira Fortunatus, ni umuhanga mu nyandiko ze, ureke zimwe za Padiri Thomas ( ubanza ariwe usigaye wiyita Zelote Mahoro)...

    Fortunatus jya ukomeza utugezeho inyandiko zubwenge dore ko unabufite, nkiyi nyandiko at least itumye nsoma ikintu gishya kuri le prophete ureke abirirwa bagereranya Kadafi ( umurambo) na Kagame! Nkaho aribo bamuremye ngo baramutega iminsi..ariko mwamuretse ra! igihe nigaga secondaire muri za 92 nta kinyamakuru cyasohokaga kitavuga ko atarenza amazuba abiri!

  • #91

    Amazinamaremare (mardi, 25 octobre 2011 09:19)

    Nyiranzabambonicyimanitegekururwanda
    Nzamukundiricyimanayamuhereyumugisha

  • #90

    Mazina (lundi, 24 octobre 2011 22:28)

    ABABABAYESIBAKE naryo ni izina rya kinyarwanda.

  • #89

    Kuri Isazi (lundi, 24 octobre 2011 21:11)

    Ndagupinze izina rirerire kurusha ayandi ni:Nzamukundiricyimanayamuhereyumugisha.

  • #88

    Kandamutsa (lundi, 24 octobre 2011 15:45)

    Agateretswenimana, Nyiranzagaturimana,

  • #87

    Isazi (lundi, 24 octobre 2011 06:19)

    Izina ngo ni ryo muntu! Hari abitwa RUZIRABWOBA ariko haza igiteye ubwoba bakaburusha abandi...
    Izina rirererire ni irihe kurusha yose abaho...? UWIREBIRIMWIJURU. Nihagire umpiga.

  • #86

    Rekeraho (lundi, 24 octobre 2011 05:06)

    Nkuinze ko mwemera ko muri miliyoni zirenga icumi hasigaye abatarenze 150000, anyway nabo ni abanyarwanda u Rwanda rurabakeneye bafatanye ni abandi ku rwubaka hato iryo shyamba ritazabakenya ... Ni aho banayrubuga murekeraho gukoresha iyi nyito yitwa Agatsiko k'indobanure zaturutse i buganda ... kiretse niba mushaka guhakana ko ari abanyarwanda nkabandi so then nabo bafite uburenganzira ku murimo yewe mugomba kuba mutazi nicyo abanyarwanda bakeneye hajyaho Ministre w'intebe akitwa igihone ...undi yakwibera muri uyu mwanya ngo ni ukebera iyi mpamvu ... ese mwabantu mwe hari uyobewe ko kuri iyi si nta kintu kijya kibura imvano "Ni ubwo kenshi iba ingana ururo..." nkiyo muri gushyira imbere. Ko abantu batandukana mu mvugo nimikorere Habyarimana ati u Rwanda ni nkirahure cy'uzuyemo amazi abo banyarwanda sinabona aho mbatuza... Kagame ati nyamuneka ni mutahe u rwababyaye rurabakeneye nta mpamvu yo kongera kuba impunzi none muti twumvise Rudasingwa avuga ... ariko icyo Major atavuze ari umusilikare ...ntakivuge ari Director of Cabinet ... ntakopfore ari Ambassador ... yewe ahubwo uwatumenyera bariya bagabo icyo bapfuye nicyo cyafasha abana b'u Rwanda ... Dukeneye amaboko yanyu ibyo mwahahiye aho mwagenze hose turabikeneye kandi niba mwaraguwe neza ni amamhanga nka Obama na Sarkozy bayobora ibihugu badafitemo inkomoko nimureke irangamuntu y'impunzi [Refugees/ Refugier] mwibere abanyamahanga [Foreigner/Etranger] nabyo bibaho none abantu bose baba muri byo bihugu ni aba diplomate ni mpunzi munyarwanda itegeko nshinga u rwanda rugendera ho rikwemerera gutur a aho ushaka hose kw'isi ariko nta mpamvu yo kuba impunzi ufite arko kuba umunyamahanga ni uburenganzira ...rwose ntawe na kwifuriza kuba muri Nyakatsi y'ubuhunzi [ bulende] nayibayemo kabone niyo yaba irimo climatiseur na ascenseur ariko mureke tujye tunarwanira kuba impunzi ibyo no muri za nzu zicyitegererezo zinya rutarama nta climatiseur zigirira then wakwibera muri douche ifite water heater ariko mu nya rwanda ntuzitwe impunzi cg ngo ubigire password cyane ko ni wacu tutabikeneye nkuko iyo bigwa bikenerwa ngo bibasusurutse !!!! murakaza neza!

  • #85

    Mpogoma (lundi, 24 octobre 2011 04:37)

    Nunganire Nkuriyingoma (#62)

    Hari ikintu Kagame n'abambari be cyane cyane iriya ntore y'umucamanza ngo ni Rurisa (ugomba kuba afite impamyabushobozi uhanitse mu muca urw'imbehe!)batari bumva,ariko ntibidutangaze,ingoma z'igitugu zose burya zibajwe mu giti kimwe!!

    Mu bihugu ubwisanzure bwahawe intebe,nta narimwe abenegihugu bategetswe gukunda ubutegetsi buriho,ahubwo abategetsi bafite inshingano nyamukuru yo kugira ibikorwa bituma abaturage bakunda imitegekere yabo!!!Kagame n'intore ze rero kubera ko mu mitwe no mu mitima yabo byacuramye,niyo mpamvu ariya mahame remezo ya "Démocratie" bahitamo kuyacurika ngo babone uko badutera ubwoba!Ubu se bazabigenza gute ko tutagikangika?!!!Byagiye gucikira aho usanga umukambwe washeshe ibihanga yita prezida UMUBYEYI n'ubwo yaba ari RUBYOGO!!!Ni akumiro ndakaba inkorora!!!!

  • #84

    Mpogoma (lundi, 24 octobre 2011 03:35)

    ESE KOKO IJAMBO UMUTUTSI RIKOMOKA KU NSHINGA :GUTUKA???

    Ariko turarinda tugira ingorane z'iki mu gusobanura amazina y'ikinyarwanda kandi iwacu dufite umuhinga muri ubu buhanga!!
    Dore nimwegere Mzehe Tito Rutaremara,uyu wahoze ngo ari Umuvunyi w'abanyarwanda ariko ibikorwa bye bikaba byararanzwe ahubwo no kubavunira umuheto!!!
    Ndamwibuka imbere ya mikoro z'abanyamakuru b'abababirigi muri za 1990-1991,igihe FPR yari ikajije umurego muri "propagande" yo kubeshya amahanga no guharabika ubutegetsi bwa Kinani!!!
    Umunyamakuru yaramubajije ati:"Ariko,abatutsi ni bwoko ki,bakomotse he,batuye Urwanda kuva ryari?"
    Nuko "notre gourou national" arihanukira ati:"Ibyo bintu by'amoko nta byigeze bibaho mu Rwanda.Ni ibintu byazanywe n'abakoloni,naho ubundi Urwanda rutuwe n'ubwoko bumwe gusa aribwo ABANYARWANDA!!".Ntimukeke rero ko iyi politiki ya Kagame ku byerekeye amoko mu Rwanda hari undi wayimuhumekeye mu matwi,akaba aricyo gituma namwise:GOUROU!!!
    Aho naje guseka ngatembagara,ni aho yongeyeho ati:"Abo bita ABATUTSI ni abantu bari bafite inka nyinyi,noneho igihe baziragiye zaba zibatannye bakazirukaho BAZITUKA ngo zigaruke!!!"
    Byumvikane rero:kuri mwarimu wacu ,umuhanga mu buvanganzo nyamvugo,ndavuga bwana Tito Rutaremara,ijambo umututsi rikomoka ku nshinga GUTUKA!!!
    Ni akumiro!!!

  • #83

    ZELOTE PARIS (lundi, 24 octobre 2011 03:08)

    Banyarubuga,mwese munyuzaho ibintu byanyu byose mwandika hano...turabamenyeshako twahinduye imirongo,yo koherezaho ubutumwa,aho ntimugire icyo mwongera kuhanyuza kuko,bitarigukunda kunyuzaho inkuru.

    Thomas,na Rudakemwa batubwiye ko bitandukanyije n,abandi kaho.

    mwese mu byumve rero,ngo kubera abantu bari kwandika inyandiko zikangurira abantu kwangana,none mukore uko mushoboye,mutubaze kuri tel 00339875641257

    Twifatanyije kandi n,umuryango wa Thomas witabye imana kubera iyo mpanuka.imana imuhe iruhuko ridashira.

    Ubuyobozi bw,urubuga.

  • #82

    Mpogoma (lundi, 24 octobre 2011 03:06)

    @(#39)

    Comment(#10) yaduhaye ino website:

    http://www.rwandanames.n.nu/amazina

    ariko ndabona ariya mazina atangirwa na KAYI...ntaco yayasobanuyeho kandi nanjye mbeshye navuga ko hari icyo namurusha!!!
    Ahubwo nawe mara amatsiko.Hari abantu benshi bafite amazina arimo ijambo: YIRU.
    Ingero:Rwakayiru,Mukakayiru,Rutabayiru....
    Umenya ngo iri jambo YIRU bivuga HUTU!Noneho :RUTABAYIRU
    RUTA(rwica)BAYIRU(bahutu) bikaba bisobanura RWICABAHUTU!!!
    Byaba aribyo se koko???
    Bibaye aricyo bisobanura,abitwa iri zina base bababyara baba barabikoreje umusaraba!!!Ngo so ntakwanga akwita nabi!!!

  • #81

    Libonukuri (dimanche, 23 octobre 2011 23:32)

    Abantu benshi batanze ibitekerezo bibaza aho amazina y'amahimbano baha peresida wacu aturuka. Ibyo simbitindaho : "Nyiramaso yerekwa bimwe ibindi akibonera". Ahubwo reka mvuge ko "Izina ari ryo muntu" koko. Izina "Kagame" riva ku nshinga "Kugamika". Umuntu ugamitse, ni wawundi uba afite ijosi rireze, babwira ntiyumve kubera gusuzugura. Mbega kwakundi bakurura ihene igashinga ibirindiro bakavuga ngo "Ino hene izi kugamika wa". Umuntu yakwibaza icyatumye Rutagombwa yarise umuhungu we Kagame!

  • #80

    Pius (dimanche, 23 octobre 2011 23:16)

    Uyu mupadiri noneho yabera ashatse kwitangira urwenya! Ni byiza ariko ko ashatse guseta abantu. Iyi nyandiko ye rwose nta bushakashatsi burimo. Azanyemo n'abitwa ba Minani kandi umupadiri ufite ise witwa gutyo turamuzi, umenya baraniganye. Aragira kandi ngo NIYONZIMA ni izina bitaga abana basa nabi. Ibi bintu ntaho bihuriye kuko byari ibiparu abafaratiri bo mu Nyakibanda bitirereraga mu gihe cye bashaka kuvuga umukobwa usa nabi. Nk'uko bavugaga "Guhinga" bashaka kuvuga umuseminari ukunda abagore. Bamwitaga umuhinzi. Gusinda bakabyita "Kwambuka", kuko umusinzi aho anyuze hose aharema "isoko".
    Reka nsoze mubwira ko njye nzi umugabo witwaga Sagahutu w'i Kamembe ariko ari umututsi. Batanze irangamuntu nshya yiyita Gatutsi.

  • #79

    Rda (dimanche, 23 octobre 2011 22:34)

    Urakoze kutugeza ho inkuru nziza kuko ntamagambo mabi arimo.
    Izina Mututsi mu Rwanda nubwo wenda ataribenshi baryitwa birashobokako byaterwa na politics.

    Njye nitwa Mututsi, kuva mvutse niko banise, nzi nabandi benshi

  • #78

    Petros Mundi (dimanche, 23 octobre 2011 21:57)

    Padi, urakoze kutugezaho iyi nyandiko, harimo utuntu turuhura mu mutwe, umuntu akibagirwa za tenstions n' inkuru zishyushya imitwe. Akazina tuguhaye tukwise NIYONZIMA!

  • #77

    L'oeil du citoyen (dimanche, 23 octobre 2011 21:13)

    Ngusubize wowe 75 niba ari rushita, ..bigaragaye ko utasomye neza ibyo nashatse kuvuga muli comments yanjye. ntabwo navuze kuli uwo Padri wawe uvuga..navugaga ukuntu abantu bamara umwanya urenga umunsi wose bavuga ku bitsina n'amazina hari ibintu byihutirwa kandi byarenganura abantu bavugaho. ikindi, utazi ubwenge ashima ubwe, uransebya kutiga ariko ntabwo twiganye kandi umenye ko ntari muli Amerique du nord uko ubivuga.nitwa Nyangenzi Billy kandi ntuye ku Kimihurura. Wihangane niba utanyunvise neza..

  • #76

    Nyiranjagitanjiricimanayacimbereye (dimanche, 23 octobre 2011 20:22)

    Sans parole!

  • #75

    Rushita (dimanche, 23 octobre 2011 19:54)

    @L`Oeil du Citoyen,

    Niko sha, uza kuri uru rubuga hari uwabiguhatiye ? Niba utabonyeho ibyo wifuza bikuri mu mutwe washinze urwawe maze ukandikaho ibyo wifuza byooseeeee maze amahoro agahinda mu mutima wawe aho kwirirwa wivovotera ba nyiri Leprophete.com wiyandikisha ibyongereza bidafite umutwe n`ikibuno ngo kugira ngo werekane ko wageze mu gihugu cya Uncle Sam da !!! Urita ibitekerezo by`umuntu ukurusha ubwenge ngo ni stupid thinks ??? Garagaza ibyawe se turebe ko utari stupid da !!!! Kuba waragize amahirwe yo kugera aho muri amerique du nord sibyo wakwitwaza ngo wumve ko nawe uri mu rugero rw`abagabo maze ngo wihanukira uhangare Fortunatus Rudakemwa!!Ubwo se iyo wisuzumye urumva wamarira iki abanyarwanda wowe koko ? Ahinyaaa...kuvuga ubusa gusa nta n`agatekerezo nibura werekanye. Ujye ujya gusoma website z`abanyabitekerezo bigufi nkawe naho iz`abanya intellectuels uzireke kuko mbona uri kwisumbukuruza cyane. Menya uko ureshya sha wa mwana we cyangwa ubanze ukure yewe yewe ..Hein..?!!!!!

  • #74

    L'Oeil du Citoyen (dimanche, 23 octobre 2011 19:40)

    Iyo ndebye izi msg z'uyumunsi, mbona koko abantu bavuga yuko abanyarwanda bakiri kure mu gukoresha ubwonko batabeshye. nkulikije ibibazo d'actualites biri kw'iraswa ry'umuyoboke wa PS imberakuli,gushyingura dossier ry'iyicwa rya vice president wa Green Party bavuga ko babuze ibimenyetso kandi abamuciye ijosi birirwana na kagame-nubwo rwose nuwo bafatanije ariwe Habineza frank ubu yicecekeye ntacyo abivugaho-, nkibuka ukuntu bishe Rwisereka izuba riva ku gisenyi, nkibuka ukuntu abaturage bahinduwe ingaruzwamuheto basoreshwa amafaranga badatunze,njye mbona mwarabuze icyo mukora maze mukirirwa muvuga ibya mazina nicyo asobanura. Who cares about such stupide things consider what people are suffering now! Please change your mind , otherwise you will never see the colour of what we normaly call freedom. Shame on you Guys.

  • #73

    # 61 (dimanche, 23 octobre 2011 19:35)

    IYI FOTO IGOMBA GUHORAHO KUKO YIBUTSA ABANYAGITUGU URUBATEGEREJE; UYU MUNSI KADAFI N' UMUHUNGU WE BABAMBITSE IBIRANGITI; BIMURIWE MURI CHAMBRE CHAUDE.

  • #72

    Ribera (dimanche, 23 octobre 2011 19:27)

    Mu mazina y'abategarugori numvise, nta riruta "MUTURWATIRO"!

  • #71

    bazina (dimanche, 23 octobre 2011 19:14)

    nta zina riruta Muterahamwe na Mpuzamugambi uretse ko lyasizwe ubusembwa. Izina risumba ayandi ni Hitimana!

    Ariko mwumvishe umuntu witwa Isirikoreye, irikoreye kweri!Izina ni irikujije, rimwe na rimwe izina niryo muntu

  • #70

    @NTIBIKWIYE, #67 (dimanche, 23 octobre 2011 18:46)


    Ndabona ufite ishavu kubera iriya nyandiko ishyira ahagaragara uriya mutegarugori Nyiramirimo. Nyamara mbere y'uko ugira icyo usaba padiri, wagombye kwibaza aho wari uri mu gihe uriya mutegarugori yagiye ku karubanda, akavuga ibinyoma kuri Rusesabagina. Ibyo byose yabikoze yiyibagiza ineza umuryango we wose wagiriwe mu gihe cy'amakuba akomeye yagwiriye u Rda.

    Urwishigishiye ararusoma. Reka na we bamushyire ku karubanda, ahari ubutaha azajya yitonda mu mvugo (nyandiko) ye. Ibi kandi biraha isomo abantu bose bakora ibintu buhumyi: igihe ni kiza, bakaza kubibazwa, ntibazatake ngo nti bari babizi!

    Inyandiko yo ni ikomeze isomwe, ndetse abafite ibitekerezo bakomeze babitange!!

  • #69

    Mutubwire (dimanche, 23 octobre 2011 18:35)

    Ko inkomoko ziba nyinshi mutubwire aho izina RUBWEJANGA ryavuye. Ikindi nasanze mu mazina yose abaho atagira aho abogamiye kandi meza aha banyirayo imigisha njye nakwita uwanjye NGABONZIZA, iri zina rirubatse, rirasobanutse muri make rirabeteye: Ukaba ingabo nziza muri byose ! Nibyo irizina ryuzuye imigisha, hari aho tujya turirimba mu Kiliziya baririmbira Bikira Mariya bakarangiza bavuga ngo maze tukubere ingabo nziza mubyeyiiiiii! Naho narikundiye pe! Ijoro ryiza kuri mwese

  • #68

    Kanyarwanda (dimanche, 23 octobre 2011 17:50)

    Hari abantu bamwe basoma, aho kumva bakumvirana.Ntaho Padiriyigeze avuga ko umwana uvutse afite isura mbi bamwita "Niyonzima", yavuze ako ari rimwe mu mahimbano bashobora guha umuntu mukuru ufite isura mbi. Nta n'ubwo kandi Padiri yiyemeje gutanga inkomoko y'amazina yose y'amanyarwanda,ahubwo yagize ati "Inkomoko y'amwe mu mazina yacu". Ubanza hari abasoma, ibyo ntibabibone. Yarangije kandi yisegura avuga ko ibisobanuro atabivuye imuzingo, ko uwaba azi ibindi yabitanga. Ngaho rero nitumubwire inkomoko z'andi azina, tumubwire andi mazina atari azi nk'ariya ya Mututsi na Nkundabatuutsi, ariko tureke kumwuka inabi kuko njye mbona nta kibi yavuze. Komereza aho, rata Padiri, inyandiko zawe turazikunda. Amahoro!

  • #67

    NTIBIKWIYE (dimanche, 23 octobre 2011 17:45)

    PADI.....MBABARIRA UJYE GUKURAHO IRIYA NYANDIKO ISEBYA UMUTEGARUGORI UBONYE KUGARUKA UTUBWIRE IBY'AMAZINA. GIRIRA AMAVUTA WASIZWE NA KRISTU, GIRIRA ISAKARAMENTU UTANGA RYA PENETENSIYA... GIRIRA URUKUNDO WIFUZA KO UMWANA AGIRIRA UMUBYEYI...GIRIRa your dignity and rispect...I BEG YOU FATHER... I BEG YOU! please Father...

  • #66

    Padiri (dimanche, 23 octobre 2011 17:26)

    Ça c’est la nostalgie, Biragaragara ko politike yagukamanye none uhisemo kuba umushakashatsi ku mazina yamanyarwanda! Nubundi iyo utangira utyo, wenda warikuzagira icyo usigira amateka. Courage, ubutaha uzatubwire inkomoko y'amoko.

  • #65

    Message de RUDAKEMWA (dimanche, 23 octobre 2011 17:24)

    ubu se wanditse iki, muri ibi byamazima, ariko ninde waguhaye ubupadiri,harya ngo ni satani nayo izakwihaka, genda wowe musenzi gusa.
    RUDAKEMWA BYATURUSTE HEHE? iri zina ryaturutse kubantu bakundaga kwirata cyane ko bazi ubwenge, bakumva ko bafite ubushobozi buruta abandi, noneho mukubaninura bakabita rudakemwa.

  • #64

    kuri #48 (dimanche, 23 octobre 2011 17:19)

    ibyo uvuze kuri niyonzima niyo kuko ayomazina iwacu yari ahari ariko yabaga mumpunzi za abarundi bacyera cyane si
    ibyo rero ko yahabwaga abantu basa nabi!

  • #63

    &/ (dimanche, 23 octobre 2011 17:04)

    Amazina nka Sakufi, Rubaya... yaba yaravuye he, yitwaga (yitwa) bantu ki?

  • #62

    FROM DHR NKULIYINGOMA (dimanche, 23 octobre 2011 16:47)

    Umucamanza yasobanuriye Ingabire ko mu Rwanda umuntu ashobora kuvuga ibitagenda, ariko yirinze gukoresha imvugo zisesereza cyangwa zihamagarira rubanda kwanga ubutegetsi, ko hari imbago (limites) atagomba kurengera avuga ibitagenda. (Umuseke)

    Banyarubuga,

    Mbanje gushimira Umuseke utugejejeho ibiherutse kuvugirwa muri uru rubanza rwa Vigitoriya Ingabire. Ndagirango ariko ababishoboye bansobanurire aho uru Rwanda rugana mu gihe umucamanza ariwe ufata iya mbere akarengera amafuti y'abategetsi. Kuvuga ngo hari imbago umntu atagomba kurengera avuga ibitagenda ku bwanjye ni ishyano. None se ari ukuvuga ibitagenda ari no gushoza intambara igikomeye ni iki? Ubutegetsi buriho muri iki gihe bwashyizweho n'intambara ikomeye yamennye amaraso menshi y'inzirakarengane none burashaka ko abantu birinda kubunegura cyane.

    Ese uyu mupaka bavuga wo kunegura ibitagenda ni uwuhe? Ngo umuntu ashobora kuvuga ibitagenda yirinze gukoresha imvugo zisesereza cyangwa zihamagarira rubanda kwanga ubutegetsi. Ubu se koko ibi ntabwo ari ishyano? Kuki umuntu atakoresha imvugo isesereza ubutegetsi mu gihe yerekana ko burimo gukora amafuti? None se inzira y'intambara Inkotanyi zahisemo niyo yoroshye kurusha kuvuga amagambo asesereza ubutegetsi? Kuki umunyaporitiki ushaka gupiganira ubutegetsi atabwira rubanda icyo anenga ubutegetsi buriho n'uburyo we yumva yabikosora? Rwose ibi ibimenyetso byerekana ko buriya bucamanza nta kiza tugomba kubutegerezaho.

    Ubundi iyo umuntu agaragaza ko ibyo avuga ari ukuri, akerekana ko kubivuga bifitiye inyungu igihugu, nta cyaha aba afite. Umuntu urwanya ubutegetsi yerekana ku mugaragaro ko bukora nabi, kandi akaburwanya adahisha ko aharanira kubufata kugirango akosore ibitagenda ndumva nta cyaha aba afite.

    Kurwanya ubutegetsi biremewe iyo bikozwe mu nzira y'amahoro. Ndetse ni ngombwa kumva ko ubutegetsi buzitiye inzira y'amahoro buba bushaka gushora igihugu mu ntambara. Niko byagenze mu Rwanda kuva muri 59, na n'ubu niko bikomeje.

    Jean-Baptiste NKULIYINGOMA sur DHR

  • #61

    please (dimanche, 23 octobre 2011 15:31)

    iyi photo gkadafi muyikureho
    mushireho iyindi yambaye toni
    nagende yari umugabo imana izamwakire
    imuhe ubugingo buhoraho.

  • #60

    Ishaje #54 (dimanche, 23 octobre 2011 15:11)

    hahaha! ishaje we! urakoze cyane. ubu se na yahoo kagame arayifungisha abishobore ko yamenyereye gufungisha utu tu website twacu ngo tumuvuga nabi. erega nta wutwika inzu ngo ahishe umwotsi, kandi akarenze umunwa karushya ihamagara.

  • #59

    OK (dimanche, 23 octobre 2011 14:47)

    Urakoze padri, nibura turuhutseho politiki.Kagame, baramwita cyokora bisa nk'ikibwiniriro cyane iyo uwo mwana afite umushiha mwinshi cg ariko ari ntamubiri agira(ari muto cyane. Ariko rero hari amazina usanga yibanze mu bwoko bwabahutu andi nayo ukayasanga mu batutsi.Cyane mubahutu yibanda ku imana;Habyarimana, mukamana, Uwimana, habimana cg se;Ntuyehaga Ntuyenabo, Mbarimombazi, Ntawayabasha, Ndimubanzi, Nzirorera ETC naho abatutsi; Gatsinzi, Mutsinzi Nyabutsitsi, Musoni, Ngarambe, Kayihura, Mugabo, Ntare,Ntaganda, Ntagungira, Ntambara, Mutambarungu, Cyatengerwa ETC

  • #58

    Kanyarwanda (dimanche, 23 octobre 2011 14:37)

    Amazina:
    Rumashana.Rudasingwa.Rusingizandekwe.Ruganzu.Rukundo.Rudakemwa.Ruhinankiko.Rufagari.
    Rukerikibaye.Rubwejanga.Rubamba.Rugamba.Rukamba.Rugwizangonga.Rutuku.Ruremesha.Rudahigwa

  • #57

    Sakufi (dimanche, 23 octobre 2011 14:34)

    Kagame ngo bishobora kuba bivuga hémoroïdes [ni utubyimba tw'imitsi tuza ku rugara rw'umwoyo, tukabuza amahoro n'amahwemo umurwayi yaba mu kwituma, kwicara cg kugenda kandi tukaba ngo twokera. Kugamika ni ukwicara ntuyegayezwe. Imodoka yanze guhaguruka bavuga ko yagamye.

    Bwasisi ryo ngo ryaturutse ku bahinde bavugaga bakchich (inyoroshyo cg ruswa). Mu bucuruzi bwabo byabaga ari réduction cg igabanyirizwa igiciro bakoreraga umukiriya;

    Ndamukaraze bikavuga démocratie;

    Répubulika bavugaga ntubalika,

    Moniteur agri(cole), abakurambere bamwitaga nyoniterabiri;

    Administateur bakavuga mutimuratera.

  • #56

    INTORE ZIGEZE AHO UMWANZI ASHAKA!! (dimanche, 23 octobre 2011 14:34)

    Mbonye kuri runo rubuga intore zabuze umwuka zirimo zisama ngo zagiranye amasezerano na Uganda yo kurwanya FDLR, ngo none abazihunze barajyahe!!

    Ni ryari se Uganda, n'amahanga yose na ONU batarwanyije FDLR none bikaba byarabayobeye; u rwanda na Uganda birirwa birwanira igufwa ry'amabuye y'agaciro muri Congo, bahaye akayabo HCR ngo ice ubuhunzi ariko bazumirwa!! Ibi byose rero birerekana ko Intore zabuze umwuka , zirimo zirashya imigeri , niko gukwiza ibihuha ngo aba twabishe cyangwa bapfuye ngo ahari barebe ko babona udutotsi!!

    Amaraso arasama intore nizigende nka Kadafi nta kundi byagenda!

  • #55

    leprophete ibyinishije intore muzunga ! (dimanche, 23 octobre 2011 14:28)

    Nsomye commentaire ya #22 na #28 ndumirwa!! Koko ukuri kuraryana kandi inkotanyi zitinya ukuri nk'uko umuriro utinya amazi!

    Intore zirimo zeraka ubugome bwazo kuko ubusanzwe nta kindi zizi uretse kwica!! Zitangiye gucira urupfu padiri Thomas zibwira ko byahita biba ! Ni uko ubukubaganyi bwazo bwazigiriye inama yo gutera igihugu kuya 01/10/1990 maze zongera gukora amahano zica Prezida zica Habyarimana kuri 06/04/1994, uwo muzimu waziteye wo kubura icyo zivuga zikiyegurira kwica niwo ukomeje kuzikurikirana ! hari igihe rero barucira muka se rugatwara ba nyine!!

    Ibi birerekana ko Intore kazihagararanye , zirimo zisasa imigeri zisambagurika! leprophete yarafunzwe mu Rwanda ariko urwanda ni akadomo ku isi!!Ushobora no kunyarukira congo, uganda ,uburundi ukayisoma! Umuntu ashobora no kwandukura ibyanditseko akabyoherereza inshuti kuri mail mu Rwanda! ubucucu ,ubuswa... byiyoroshe ubugome gusa!!