sam.

15

oct.

2011

SFB : Yafashe icyemezo cyo kwibera mu giti kubera kwirukanwa

Umunyeshuri yiyemeje kwiturira mu giti nk'inyoni, mu rwego rwo kwanga akarengane!
Umunyeshuri yiyemeje kwiturira mu giti nk'inyoni, mu rwego rwo kwanga akarengane!

Mu Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo n’Amabanki rya Kigali (SFB), haravugwa umunyeshuri witwa Serugendo Justin wari wahisemo kujya kwibera mu giti kubera kutishimira kwirukanwa n’ubuyobozi bw’ishuri.


Uretse uyu wimukiraga mu mwaka wa gatatu wafashe icyemezo cyo kujya kuba mu giti, abandi banyeshuri nabo ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’ishuri kuko buvuga ko uyu musore atari akwiye gukemura iki kibazo muri izi nzira, mu gihe abanyeshuri bo bavuga ko ubu aribwo buryo bwari busigaye bwo kugikemura.

 

Imvo n’Imvano ya byose


Ku itariki ya 12 Ukwakira 2011 nibwo uyu musore yagize atya afata urupapuro yandika akababaro yatewe n’uko bamwirukanye kandi ngo azira amaherere.

Mu ibaruwa IGIHE.com twabashije kubonera kopi ifite impamvu igira ati : “Nkeneye kurenganurwa”, Serugendo avuga ko yakorewe akarengane kugeza n’aho yirukanwe. Ikibabaje nk’uko abivuga ngo ni uko yambuwe amanota agera kuri 84 mu buryo nawe atasobanukiwe.

 

Mu gika cya gatatu n’icya kane cy’iyi baruwa ye, Serugendo yagize ati : “Nyuma yo kwiga amasomo agera kuri 24 niyishyurira amafaranga y’u Rwanda agera kuri 1,500,000 bikansigamo imyenda ikabije, Ubuyobozi bw’Ishuri bwiyemeje kunyirukana. Ikibabaje cyane ni uko banyirukanye nyuma yo kunyemerera kwimukira mu mwaka wa gatatu nkishyura amafaranga y’u Rwanda 283,000 nkiga igihe kingana n’ukwezi n’iminsi 8, nkanemererwa gukora ikizami ; none mu rwego rwo kunyambura ubuzima banyambuye amanota 84 ahwanye n’icyenda ku ijana (9%) kugirango ntazabona ahandi niga”.

 

Uwo mureba uryamye mu giti niwe Serugendo Justin

Serugendo wari wanditse avuga ko azava muri iki giti ari uko Umuyobozi w’Ishuri Wungirije Ushinzwe amasomo (VRAC : Vice Recteur Académique), Polisi ndetse n’abanyamakuru bahageze [kandi koko bikaza kugenda uko yabishakaga] yanditse avuga ko yaje kwiga muri iri shuri yumva ko ariryo rizamugeza kure heza hifuzwa ariko ngo arabona urugendo rwe rurangiriye aha kandi arengana.

 

Abanyeshuri bagenzi be babyakiriye bate ?


Umunyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatatu wanze ko IGIHE.com itangaza amazina ye ku bw’impamvu z’umutekano we, yavuze ko mugenzi wabo yakoze icyo yagombaga gukora n’ubwo yahuritse kubera kunyagirirwa mu giti ndetse imvura ikamucikiraho.

 

Uyu munyeshuri yagize ati :“Nkubwije ukuri twaragowe rwose ! Tugira ubuyobozi buvuga ko bushaka ireme ry’uburezi ariko ugasanga ari uguhonyora uburenganzira bwacu ; rimwe ugasanga batwibye amanota, ubundi ugasanga barakosora nabi... Ariko se ni gute umuntu yiga akagera mu mwaka wa gatatu atazi amanota ye ? Uzi ko kuva mu mwaka wa mbere nta manota y’ibizamini twakoze tuzi !?”.

 

Nibaduhe uburenganzira bwacu natwe turi abantu nk’abandi


Mu gahinda kenshi, kugera n’aho afatwa n’ikiniga akananirwa kuvuga, Alice wiga mu mwaka wa gatatu (nawe yanze ko dutangaza irindi zina rye) yavuze ko akarengane bakorerwa kataba mu zindi kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda.

 

Yagize ati : “Ubu ndagirango nkubwire ko nta muntu n’umwe wemerewe kuba yasubiramo ikizami yatsinzwe [Deuxième Session/Supplementary], ikibabaje cyane ni uko n’iyo waba wari urwaye wenda gupfa cyangwa wapfushije umuntu utaza ngo baguhe icyo kizamini ugikore (iki bacyita special), ahubwo bategeka umuntu akagikora nk’uwagitsinzwe (Re-take) kandi iyo ugitsinzwe bahita bakwirukana nta kabuza”.

 

Ubwo twamubazaga uko yakiriye icyamezo cya mugenzi we imvura yacikiyeho ari mu bushorishori bw’igiti, yagize ati : “N’ubwo uyu mwaka nagize amahirwe sintsindwe nk’ubushize, nshyigikiye mugenzi wanjye kubyo yakoze kuko yaharaniraga uburenganzira bwa twese ; uretse n’ibyo kandi nta wakishimira ko birukana mugenzi we ku ishuri kuko igikurikira iyirukanwa ry’umuntu ari ukujya kwangara no gupfa nabi”.

 

Umuyobozi w'ishuri (uwambaye umweru) yagerageje ku mumanura ariko birananirana.

Ubuyobozi bw’abanyeshuri burabivuga ho iki ?


Mi gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo twageraga kuri SFB twaganiriye n’abanyeshuri batandukanye, ubuyobozi bw’abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo. Umuyobozi w’abanyeshuri yadutangarije ko abandi banyeshuri nta kibazo bafite, icyakora ngo Serugendo we kuva kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ukwakira 2011 ubwo yamanurwaga mu giti yari yajyanywe mu bitaro by’ i Kanombe aho arimo gukurikiranwa n’abaganga bita ku ndwara zo mu mutwe (gusa ubu ngo ameze neza).

 

Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’abanyeshuri muri SFB, ngo byari bisanzwe ari itegeko ko umunyeshuri wese utsinzwe isomo rimwe ashobora kuryimukana, akaba yarikora ageze mu wundi mwaka ariko ngo iyo muri uwo mwaka ahageze agatsindwa irindi somo na rya rindi ataritsinze ahita yirukanwa. Ibyo rero ngo nibyo byabaye kuri Serugendo uvuga ko ibi ari akarengane gakomeye.

 

Asubiza ku bandi banyeshuri 36 bafite ikibazo nk’icya Serugendo (birukanywe muri SFB), Umuyobozi w’Abanyeshuri yagize ati : “Twandikiye Umuyobozi Mukuru wa SFB tumusaba kuvugana nawe ngo turebe ko hari icyakorwa ngo aba bantu bakomeze amasomo yabo ariko turacyategereje kugeza n’ubu, wenda hari ikizakorwa”.

 

Amategeko yashyizweho uyu mwaka akomeye kurusha amabuye


Mu myaka ishize umuntu yabaga yasibye ikizami kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi, kubyara, gupfusha umuvandimwe, cyangwa indi mpamvu yose akaba yakwemererwa gukora ikizami (Special/Supplementary) ariko muri uyu mwaka wa 2011-2012 siko bizagenda.

 

Ibi kandi bishimangirwa n’ingingo ya 40 y’amategeko ya SFB nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iri shuri, ivuga ko umuntu wese utazakora ikizami ku mpamvu izo arizo zose atazemerwa kugikora uretse kuzagisubiramo ubwo kizaba gikorwa ikindi gihe (Re-take).

 

Aha abanyeshuri bavuga ko batumva ukuntu ishuri ryashyiraho itegeko rizatuma batsindwa, ndetse bakirukanwa kuko bavuga ko igihe umuntu uzaba atakoze isomo kandi wenda yari arwaye byazamuviramo kwirukanwa.

 

Ubuyobozi bwo bubivugaho iki ?


Ubuyobozi buvuga ko icyemezo cyafashwe n’uyu musore kigayitse, kuko ngo babona atari bwo buryo ikibazo cyakagombye gukemukamo ; ariko ku rundi ruhande abanyeshuri bagenzi be babyishimiye ndetse bavuga ko n’ubwo uyu munyeshuri yacikiweho n’imvura ariko yakoze n’ibyo undi wese yakora kubera ko ngo barambiwe gukandamizwa.

 

Umuyobozi wa SFB wungirije ushinzwe amasomo (VRAC), Dr Papias Musafiri avuga ko kuba haragiyeho iri tegeko ritemerera umuntu gukora Special/Supplementary Exam ari ukugirango abanyeshuri barusheho kwiga ndetse batsinde neza.

 

Agira ati : “Iyo umuntu ahora atsinda amasomo ye yasubiyemo ikizami (repeat/ Dexième session), arangiza Kaminuza afite amanota macye ku buryo nta hantu yajya gusaba akazi cyangwa kwiga Master’s ngo bamwakire kubera ayo manota. Rero twashyizeho iri tegeko ngo abantu barusheho kugira ireme mu myigire”.

 

Si ubwa mbere muri iri shuri abanyeshuri n’ubuyobozi barebanye ay’ingwe kuko n’umwaka ushize ubwo hirukanwaga abanyeshuri basaga 200 kubera ko ngo batsinzwe byari byakuruye umwuka mubi, icyakora nyuma byaje gukemuka.

 

Umuyobozi wa SFB mu bushorishori ajya kumanura Serugendo

Dr Papias (ufite umutaka) arimo kureba umunyeshuri wiryamiye mu giti.

Ibaruwa Serugendo yanditse mbere yo kurira igiti
Abanyeshuri bari bashungereye ari benshi

Ku bwa burembe yageze aho yemera kumanuka mu giti

 

Commentaires : 81
  • #81

    Kaasalbert (vendredi, 28 octobre 2011 14:53)

    Yewe Kagamé, umenye ko iminsi y'umuntu iba ibaze,icyo wakora cyose ntacyo wabihinduraho. Ntuzagire ngo kugira ubugome burenze kamere nibwo buzatuma urama. Nabandi bose bakubanjirije bagiye nk'imbwa. Reba hejuru yawe Kadhafi n'ubwo atishe abangana n'abo wirengeje, abandi bo sinirirwa mbavuga. Ntabwo uzaturimbura ngo utumare n'ubwo ukomeza kwibeshya ngo uzabigeraho.
    Wari ukwiye kugenda batarakugendaho. Kurareba kure!!!!!!

  • #80

    Gasinzigwa (mardi, 18 octobre 2011 15:33)


    Reka yigire mu giti. Yabonaga nta kundi yakwumvwa.
    None se atakire nde, aririre he.
    Za dipolomi za "merci Kagame" ko zitabonwa na bose se.
    Hariho abazibona batanize, ahubwo ugasanga abayobozi barakora uko bashoboye ngo bene kuzishaka batazibura n'aho baba batigeze bigora. Mana, ubutiriganya busigaye mu mashuri yisumbuye! Ahaaaaa. Kera uzasanga kubona akazi bizajya bisaba gukoreshwa amarushanwa maze injiji bavuze zikunde zaboneka.

  • #79

    NSUBIZE KAGERIGERI (mardi, 18 octobre 2011 14:57)

    Kagerigeri ufite imbunda zingana iki? Ntukirebe amabya ngo ugirengo ay'abandi ni mato. USHOBORA KUZASANGA AYAWE angana n'ay'isazi!!!

    Uruhembe rw'umuheto urata namwe mwamaze imyaka 35!! Abandi nabo ba ubahaye akanya , nibisuganya kandi byatangiye ubwo batagitinya kurira ibiti, ndakubwiye ak'ubwibone bwawe kazashira!

    Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru

  • #78

    # 75 (mardi, 18 octobre 2011 13:11)

    Bwana kabagambe. sinagize amahirwe yo kwiga ariko ndakeka amashuri yo mu Rwanda ntakigenda. Impamvu: abanyeshuri biga mu bihugu byo hanze , batubwiye ko abana barangije mu Rwanda batunzwe n'amazero gusa.

    Nta gitangaza iyo Umunyarwanda agize 0/100.

  • #77

    Bakame (lundi, 17 octobre 2011 21:37)

    Sha, izi mbwebwe (#68; #69) zabohoje user-izina yanje ntizishaka amahane? Nimureke kunyiyitirira kuko ntiduhuje!

  • #76

    Kaneza (lundi, 17 octobre 2011 21:01)

    Murarenganya umunyeshuri ni amategeko y'ishuri adatomoye arimo akavuyo. Ibisobanuro batanga byo gukuraho deuxième session ntibisobanutse kuko ntaho zitaba no muri USA bdetse no mu bihugu byateye imbere zirahaba kandi zizamura amanota y'abanyeshuri contrairement à ce que dit le VRAC niba yarahize nawe arabizi.
    Ikindi ndasaba abantu kugira ub'umuntu bakareka kubona ibibazo byose mo amoko this is so cynic and lack of compassion please! Uriya mwana yari yabuze indi solution afata icyemezo nka kiriya. Ababijyana muri contexte politique namwe muramwitirira intention kuko wa yashakaga kwikemurira ikibazo sinibaza ko yari yitaye kuri politique.
    I have a dream ko nzabona abanyarwanda mwadépashije amoko n'ibikomere byanyu mukabana mu mahoro.
    Please muzaduhe follow up ku mikemurire ya kiriya kibazo.

    Mubane n'Imana

  • #75

    kabagambe (lundi, 17 octobre 2011 19:39)

    Niko iriye ni interahamwe pe! yabuze uwo imanika ihitamo kwimanika, none se ko yari yarimukanye echec akongera agakora agatsindwa mwagiraga ngo bigende bite? mwamenyereye kwa Habyara yabimuriraga ubusa naho twe batwangiye no kurikandagiramo none ngo mwatsinzwe mugiye kwimanika ubonye mwashiriyemo maze tukareba uhahombera! Reka mbabwire nimubona hari igihindutse kubera iriya mbwa ifata icyemezo cy'ububwa muzangaye. Ahubwo nibamujyane Indera barebe ko ntabisigisigi by'ingengabitekerezo ya se imubungamo naho ubundi nibareba nabi arahitana abantu dore ko we yiyanze.

  • #74

    Zaninka (lundi, 17 octobre 2011 14:02)


    Irebere intwari y'umunyeshuri rero.
    Mu gihe benshi muri bagenzi be baba badagadwa ngo batahasiga agatwe, we ubwe yemeye kwihara.
    Nguwo umugabo w'ejo.
    Za ngirwa ngore z'abadepite se nizigire icyo zivuga niba na zo ari abategarugori = ababyeyi.
    Koko peeee !
    Ndabona Cyomoro yaraye mu giti...hakwicwa abangana iki ra?
    Nyamara umwana ni nk'undi kandi uriya yaba umukwe w'umwe muri mwe mumuretse akiberaho. Ni umujyambere.

  • #73

    ukuri (lundi, 17 octobre 2011 14:01)

    ahubwo ndabona abanyarwanda bose bakwiriye kurira igiti, nizeye ko kagame yabatereye byinshi

  • #72

    kagerigeri (lundi, 17 octobre 2011 14:00)

    Ndabona mwikirigita mugaseka kweli!!!!!!!! ubundi se Kagame yashyizweho na Amerika? abo basenateri se ni abanyarwanda? ubu rero mutegereje amakiriro yanyu mu byifuzo byabo basenateri? dore twe tujya gutaha ntamunyamahanga twagishije inama, twafashe uruhembe rw'umuheto turataha, niba mushaka gutaha murwababyaye ku neza muze tubahaye karibu iwanyu kandi niba mushaka kuza kuruhembe rw'umuheto nabwo ni karibu turi tayari.

  • #71

    Urarengana mwa, (lundi, 17 octobre 2011 13:20)

    Niko ese iyo umuntu akora revendication mu rwanda bakeka ko arwaye mu Mutwe? Ndumiwe. Erega hari uburyo bwinshi bwo kurwanira uburanganzira bw'umuntu. Bumwe muri bwo ni
    Gutura mu giti nk'inyoni kandi uyu munyeshuri yarabikoze.

    Abayobozi bicyi kigo bagombye guhita begura kuko hari n'abandi banyeshuli benshi cyane barengana kuri ubu buryo.

  • #70

    Bakame na Rwandarwejo (lundi, 17 octobre 2011 06:33)

    Iyo munavuga se igisubizo Obama yabahaye?
    Erega nimushaka amakuru, ntimukikirigite ngo munaseke. Mujye muyacukumbura yose muyamareyo.

    Reba aho wakuye (Rwandarwejo) biriya urasanga igisubizo Obama yabahaye kandi cyatowe na Congress.

    Dore ngo muratangira icyumweru nabi we!

  • #69

    Bakame (lundi, 17 octobre 2011 06:00)

    Oya ndibeshye(#68):Insinzi izamubyarira ihwa azahora agendana mu kirenge kugeza arundutse yayiririmbye le 07/07/1994 aho kuba le 04/04/1994!!!

  • #68

    Bakame (lundi, 17 octobre 2011 05:52)

    Urakoze Rwandarwejo(#67) kutwicira ijisho!
    Mboneyeho ahubwo kwibutsa igitekerezo nagize(Reba Texte du 12/10 Comment #46)ngerageza guhwitura impririmbanyi nka T.Rudasingwa na Gahima kubera ko aribo begereye "iyo bugosorerwa". Nabasabaga ko bakora ibishoboka byose bakavunyisha kuri aba bategetsi bakabereka isura mbi y'ubutegetsi bw'igitugu bukomeje kuduhonyara!!! Iyi "message" yawe rero indemye agatima.Iranyereka ko bariya bagabo batarindiriye impuruza yanjye!
    Ubu se Intore zirirwa zibaharabika ngo zirabatesha agaciro, na Shebuja wazo wabise "ibigarasha na Usless" barakwirwahe bahu!!!
    Nk'uko utugiriye inama,ubundi koko twajyaga tuvugana,ariko mu kanya ngerageje guhamagara telefoni ye igendanwa ntiyacamo,mpamagaye mu rugo umugore we arambwira ngo hari aho anyarukiye!Naje gusanga nawe iyi nkuru yari yayimenye,noneho ubwoba buramutaha niko kwihutira kujya kuraguza ngo arebe ko yabona insinzi nyayo, kuko yayindi yaririmbye le 04/04/1994 irimo kugenda imubyarira ingorabahizi!!!Ubwo kandi nanjye nta mitara ntaraye muraguriza ariko zaranze zirirabura mba ndoga Rwabutogo!!!
    Ndibunyarukire iwe nimugoraba, nihare mubwire ko arimo guca umuti nta mararo,ko ishyamba ritakiri ryeru kuko mbona ijuru ryanga rikijima!Burya koko ikinyoma kirya umutsima ariko ntikiwuhambira.Abo yibwiraga ko bakimushyize ku ibere baragenda bamuvumbura,amaherezo azaba kumucutsa burundu!!Unsengere ariko kuko ubwoba afite buvanze n'uburakari sinzi ko nimuhinguka mu maso atari bumpitane ntaranamubwira ikinzanye!!!
    Ngaho wirirwe.

  • #67

    Rwandarwejo (lundi, 17 octobre 2011 03:41)

    Ntimujye kure, America irashaka gukuraho Kagame ku neza cyangwa ku nabi. Umutegetsi wo hejuru i Washington yagize ati: "Kagame has to go, and go now". Dore amazina ya 16 US Senators bategetse ko Kagame avanwaho byihutirwa:
    Senator Barbara Boxer,
    Senator Patrick Leahy,
    Senator Johanny Isakson,
    Senator Jeanne Shaheen,
    Senator Richard Durbin,
    Senator Jerry Moran,
    Senator Christopher Coons,
    Senator Robert Menendez,
    Senator Benjamin Cardin,
    Senator John Boozman,
    Senator Tom Udall,
    Senator Jeff Merkley,
    Senator Mark Udall,
    Senator Susan Collins,
    Senator Sherrod Brown,
    Senator Michael Bennet.

    Ngabo rero abashaka umutwe wa Kagame. Ngo bahawe ibyemezo y'ibintu bibi Kagame yakoze hanyuma akabeshyera abandi: Guhanura indege, gusahura Congo, terrorism in South Africa, and Dictatrorship n'ubucamanza bukorera mu kwaha.
    Niba hari abavugana na Kagame, mumusobanuze. Ejo bundi ari muli America ngo bamusabye gushyiraho goverment yunga igihugu, ageze mu Rwanda asubira kuli ya ngeso ye yo kujijisha, ashyiraho government y'agakingirizo. Ngibyo ibyo azize. Ngo yitwara nka Noriega. His time is over.

  • #66

    uuhmmmm! (dimanche, 16 octobre 2011 23:24)

    ariko rerooo ni ugusenga cyane! none se woweee, bohereje ingabo z'urwanda gucunga umutekeno darifur, abarundi ndetse n'abagande bataye igihugu cyabo bagiye somalia bataye Joseph Kony ubarwanya (abaganda) none barinze gusaba inkuga abanyamerika ngo abe aribo bamurwaya?? ujya gufasha umuntu ute kandi yarasize urugo rwe rushya akajya gutabara ahandi??

    sinzi ibya politike ariko ndumva ntabisobanukiwe rwose umuntu wiyizera mubyapolitike ashobora kunshobanurira neza biriya icyo bivuze.

  • #65

    @iryamukuru pawulo (dimanche, 16 octobre 2011 23:14)

    munyarwanda! ari wowe wabaza iki?? waba umugeneral ntiwumve ibyo boss avuga ubwo ntiwaba uri igipinga?? iyo Nyakubahwa avuge msg ye iba ari clear, kereka kakunaniye kandi ubwo nabwo washakirwa izindi nshingano inama irangiye.

  • #64

    Iryamukuru pawulo (dimanche, 16 octobre 2011 21:27)

    Kagame ubwoba bwamutashye banyarwanda aho muli hose mushyigikire ziliya ngabo , Kagame ubwo bwamutahiye aho yakoreshaga Inama yubwo ngo ali gupima iby'abasilikare (Generals )batekereza ngo yumve nimpumeko yabo , kuko buli mujeneral azi ko agira 2 bandi bamuneka , bityo bararuciye bararumira , Byarushijeho gutera ubwoba Kagame abahaye Akanya ko kumubaza ibibazo ,akabura numwe umubaza ikibazo , uretse Gen Rutatina wabajije yali yabwiye ko ali butinyure abandi mukubaza , aliko yali yavuganyeho na Kagome !!!Ubuse aba basilikare batabajije ibibazo nukuvuga ko batali babifite ????Kagome ntareba kure koko !!!!!Kubwira abagabo bangana kuliya bize kumurusha bamwe bafite za MASTERS, DEGREE . PHD agatinyuka ngo umuntu ajye akora ukwe , ngo ntibakumve ababayobya !!!!nagahoma murwa ka Kagome noneho , ubuse iyi si Division alimo kwigisha nubwo ntanumwe umwumva !!???baramurambiwe nabo erega !!!!nabe aretse arebe uko intama zambarwa !!!!Kagome we ufite iherezo liiiiiiiiiiiiibi , mbabaliye umuryango wawe . nabo bacyikuli inyuma weeeeeeee none se ntubona ko abantu babaganga batangiye kukwihunza ngo mutazajyana ???urebe na Mushikiwabo ko asigaye avuga macye !!! aliko nashaka abwire his husband bisubilire US .

  • #63

    Le Pen (dimanche, 16 octobre 2011 20:38)

    Le président d'honneur du Front national, Jean-Marie Le Pen, a tiré son "chapeau" vendredi "aux combattants de Syrte qui résistent contre le monde entier", en Libye, avant de juger que le gouvernement syrien était "légitimé dans sa lutte contre les bandes armées".


    © reuters

    © reuters M. Le Pen était interrogé, lors de son blog vidéo hebdomadaire, sur un déplacement du secrétaire d'Etat au Commerce extérieur, Pierre Lellouche, en Libye pour promouvoir les entreprises françaises. "On aura tout vu", a commenté l'ancien patron du FN, avant de poursuivre: "Je tire mon chapeau, je le dis carrément, aux combattants de Syrte qui résistent contre le monde entier, et qui donnent un exemple de courage et de détermination, un peu comme à Camerone ou à Bazeilles".

    Les soldats fidèles au dictateur déchu Mouammar Kadhafi opposent une résistance acharnée aux forces du nouveau régime en Libye, à Syrte, à 360 km à l'est de Tripoli. "On n'a pas encore fini de la détruire (la Libye, ndr) que déjà les vautours sont arrivés pour essayer de faire des affaires, mais des affaires avec notre argent bien sûr puisqu'ayant démoli la Libye, on va tout naturellement nous inviter à la reconstruire, mais bien sûr avec notre argent, pas avec le leur", a continué M. Le Pen.

    Interrogé ensuite sur la Syrie, il a dénoncé "la technique mensongère de la propagande des médias français" à propos de la manifestation en soutien au régime de Bachar al-Assad, qui a eu lieu mercredi à Damas. "Les Syriens déclarent qu'il y a eu un million de manifestants, et on voit en effet une masse immense et ça se traduit dans les médias français par quelques dizaines de milliers de manifestants", a dit Jean-Marie Le Pen, dénonçant ceux "qui veulent de toute évidence le renversement de Bachar al-Assad et la subversion de la Syrie". "Je pense que le gouvernement syrien était légitimé dans sa lutte contre les bandes armées qui voulaient s'emparer du pouvoir (...) et je sais que c'est lui qui est le protecteur des chrétiens de toute cette région", a poursuivi M. Le Pen.

    "Si la Syrie tombait et si le dictateur, on veut bien le dire, qui a d'ailleurs fait toute une série de réformes qu'on lui demandait, était renversé, et bien à la suite de Ben Ali, à la suite de Moubarak, de Kadhafi et de Saddam Hussein, tous ces leaders arabes qui étaient anti-islamistes, qui protégeaient les chrétiens, ont été renversés avec l'aide de l'Occident. Mais il est vrai qu'il n'est pas très chrétien", a-t-il conclu. (afp)

  • #62

    bwoba (dimanche, 16 octobre 2011 19:21)


    IGIHE.com > Amakuru > Mu Rwanda








    VISITS : 1 COMMENT: 1

    Perezida Kagame yahuye n’abajenerali n’abayobozi bakuru mu ngabo
    Yanditswe kuya 16-10-2011 - Saa 17:12' na Olivier NTAGANZWA












    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2011, Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba mukuru w’ingabo yagiranye inama n’abasirikare bo mu rwego rwa Jenerali n’abandi basirikare bo mu nzego zo hejuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Iyo nama yabereye ku Kimihurura, ahari icyicaro cya Minisiteri y’ingabo.

    Akihagera, Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro kigenerwa abakuru b’ikirenga b’ingabo, mbere yo kugeza ijambo ku bajenerali n’abakuru b’ingabo.

    Mu byo umugaba w’ikirenga yibanzeho, harimo uruhare rudasanzwe ingabo z’igihugu zigira mu guteza imbere, kubungabunga no kurwanirira isura y’igihugu. Perezida Kagame yashimangiye ko buri wese mu bagize ingabo agira uko yisanisha n’indangagaciro, inzozi n’intego zaranze urwo rwego kuva rwabaho, bikaba byaranabaye isoko y’imbaraga z’ingabo z’igihugu mu nzitizi zose zabayeho mu myaka yashize.

    Yasabye ingabo gushyira inyungu z’igihugu imbere y’izabo, anashimangira ko ubumenyi bungukiye mu masomo atandukanye bahawe mu butumwa bagiriye mu mahanga bwakoreshwa mu gukomeza ibikorwa by’igisirikare, hagendewe ku mwimerere n’imyifatire yacyo. Aha yavuze ko buri musirikare akwiye guharanira kuba indashyikirwa ku giti cye, aho guta umurongo nk’uko bijya biba kuri bamwe bakurikira ibitekerezo na gahunda by’abandi batabanje kubitekerezaho.

    Iyi nama yari muri gahunda isanzwe y’ibiganiro Perezida Kagame nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo agirana n’abakuru b’ingabo.

    Iyo nama kandi yari yitabiriwe na Minisitiri w’ingabo, Umugaba Mukuru w’ingabo n’abagaba b’ingabo.

    Hejuru ku ifoto : Ubwo Perezida Kagame yabonanaga n’abayobozi bakuru b’ingabo mu Gushyingo 2010.

  • #61

    Praise the Lord (dimanche, 16 octobre 2011 19:13)

    Reka da! Abanyamerika baje gukumira runyagwa Rudasingwa, ngo atava hano yiyahura kuri Kagame ugasanga akarere kagurumanye. Ubazi bombi niwe watabaje. Ubu Abanyarwanda, ndetse n'abandi dushatse twakwiruhutsa. YESU ashimwe!

  • #60

    dorotee (dimanche, 16 octobre 2011 19:09)

    izo ngegera zabanyamerika zikunda kwivanga kubantu batagize icyo bazitwara. barabura kuza gukiza abanyarwanda kagame ubamereye bad ..ngo bagiye guhiga kony.

  • #59

    Mukomerecyane (dimanche, 16 octobre 2011 19:04)

    Turambiwe aka gakuru, mushatse mwaduha akandi da. Murakoze.

  • #58

    Abanyamerika? (dimanche, 16 octobre 2011 18:25)

    Igihe Kony yabereho mubugande imyaka n'imyaniko, imyaka na gahijyi, nibwo bibutse kuza kumuhiga? Aho Uganda iboneye ka petroli nibwo bibutse? Ubwo petroli yabanukiye! Umunsi u Rwanda narwo rwayibonye, Amerika izamanuka guhiga FRDL.

  • #57

    @Icyazanye abanyamerika (dimanche, 16 octobre 2011 17:01)

    Ese wowe uri injiji bwoko ki kugeza aho utamenya kureba amatariki?

  • #56

    Icyazanye abanyamerika (dimanche, 16 octobre 2011 16:49)

    http://hrrfoundation.org/obama-letter/

  • #55

    Imyigaragambyo Kampala (dimanche, 16 octobre 2011 15:45)

    Ndabona igihe kigeze ngo RNC n'abanyarwanda b'impunzi bagera kuri 5000 ngo bakore imyigaragambyo y'amahoro muri Kampala. Kagame naza kugira abo ahutaza nk'uko yabigize akamenyero, bizaba imbarutso yo kubwira bano banyamerika bahageze ko dukeneye inkunga yo kuvanaho Kadafi womuri East Africa, ariwe Kagame. ubundi nabyihorera byo imyigaragambyo izakomeza paka Kigali. Ngaho rero ba Rudasingwa naba Zelote nibamanuke.

  • #54

    Ahaaa!!! (dimanche, 16 octobre 2011 14:53)

    Mubyukuri izo ngabo z'Amerika ntizijyanywe n'umutekano muke nk'uko zibigenza no mu bindi bihugu zigiye kwisahurira zitwikiriye igikozwa cy'amahoro; ariko si u Ganda zishaka ahubwo ni Congo. Kagame ntari kwishyura neza ibyo yahawe arwana araguriasha ashyira ku makonti ye, none bariyiziye. CRISE ECONOMIQUE IBAMEREYE NABI. Nta mahoro y'anyamerika kuko akaga kose ari bo bakaduteza

  • #53

    harimo akantu! (dimanche, 16 octobre 2011 13:52)

    Do u guys thinnk that Joseph Kony is the 1st big threat to easter africa that americans have to hunt? kuburyo abanyamerica babona ko naramuka afashwe easter africa izagira amahoro?? nibaza ko atari we wishe abantu benshi cyane muri kariya karere kuburyo ari we kibazo cyane, there are targeting the wrong person!

  • #52

    KAMPALA - INTORE!!! (dimanche, 16 octobre 2011 13:09)

    Ejobundi muri KAMPLA INTERNATIONAL UNI habaye Inama y'INTORE zari zivuye MUKADOMO niziba UGANDA ziyobowe na AMBASSDEUR wa Rda F M. Sinzi niba hari uwakurikiranye IBYAYIBAYEMO NGO ABITUGEZEHO.

  • #51

    Songayabagabo (dimanche, 16 octobre 2011 12:38)

    Kuli #21 na 25.Musabwe kureka kwitilira RNC,n'inyangamugayo zayo inyandiko zitali izabo.#20 nyirayo arahibereye,njyewe Songayabagabo.Muhera he koko mwitilira intiti za RNC comment nk'iliya?Style yabo ni ukuvuga se ko muyiyobewe.Hali igihe intiti Dr.T.Rudasingwa atandika cyangwa ngo avugire ku amaradiyo mpuzamahanga we n'igihangage Gervazi Condo,mwe mukazimira mwa baswa mwe,none mujye ho mubitilire agakoment k'amafuti.Mwabuze aho muhera muharabika RNC,no kuyiteranya na F.Twagiramungu,muli wa mugambi wa shobuja wo guca opposition mo ibice.Muli Abarenzamabyi b'Agatsiko,nabamenye.Mwe murahera kw'ijambo limwe rya kera opposition igitangira,ntimuramenya ko ibintu byahindutse kera.Murabona koko F.Twagiramungu adafite intego imwe na RNC?Murabona bashobora gupfa igitekerezo cy'umufana?Njye Songayabagabo ndi umufana koko wa RNC ,ni uburenganzira bwanjye.Nyikundira ibitekerezo n'imikorere yayo bizira amakemwa n'ivangura iryo aliryo ryose. Muli mumukino,mugateshwa abakinnyimuliho mukina mukibuga mukajya kwirukanka inyuma y'umufana.Sibwo ibitego akangali bibinjiranye?Nongere mbibutse RNC ifite intiti z'abadiplomates n'abanyamategeko.tutibagihe n'ingabo nyangabo ndetse.Bafite uruvugiro n'ibyo bavuga,bazi nokubisobanura,kumugaragaro,ntibakeneye kujya gufifika muli twa comments.

  • #50

    Igendere (dimanche, 16 octobre 2011 10:02)

    Dore abashaka za gihamya musure uru rubuga, mutuze muceceke!

    http://rwandanet.tripod.com/verwimp_genocide.pdf

  • #49

    abanyamerikabasekaye Kampala, ejo bazababari muri congo (dimanche, 16 octobre 2011 09:32)

    http://www.newvision.co.ug/news/18456-UPDF-welcomes-US-deployment.html

  • #48

    Birajyaheza (dimanche, 16 octobre 2011 08:16)

    Bariya banyamerika baje muri Uganda ntabwo bazanye byinshi abanyapolitiki b'amerika batari bazi kuko basanzwe bafite ambassade Kampala cyokoze byo birerekana ko bagiye kurushaho gukora "intelligence" mubintu byerekeranye n'umutekano na Politiki mukarere, n'ubwo bazatangirira kuri LRA mukurwanya inyeshyamba za Uganda, ntagushidikanya ko bashobora no guhindura imitegekere yo mu Rwanda, cyane cyane iterabwoba rya Jack Nziza, Dan Munyuza ( muribuka ukuntu umwaka ushize bashatse gushimuta umunyamukuru twese tuzi Dominiko Makeli ),muri Uganda ngo bajye kumuhotorera mu Rwanda, ibintu nk'ibingibi bigiye gucika. ariko kandi tuzi ko rwose ingeso ya Nyakibi rero itarara bushyitsi ngo ingeso ipfa nyirayo yapfuye,abicanyi bo kwa Jack Nziza na Dan Munyuza bazakomeza gukurikirana impunzi n'abanyapolitiki ba opozisiyo muri Uganda kubashimuta cyangwa kubarasa, nibwo abanyamerika bazavumbura gashozantambara. muby'ukuri abanyamerika bashyigikira ko abantu bose batavuga rumwe mugihugu bisanzura nibabona ko Kagame akomeje kwitwara nka Kadafi, bazamushyuhiriza ndakurahiye. ahubwo RNC yaba Rudasingwa na Kayumba n'uguhita babifatira mumaguru mashya bagatangiza ibiro bya Politiki yabo i Kampala. Bizatuma politiki yabo imenyekana mubanyarwanda benshi batuye muri Uganda ndetse itagire igere no mubanyarwanda benshi mugihugu. Maneko za Kagame ntakundi zabigenza zizabareka bakore politiki, bakore imyigaragambo, bumvikanishe akarengane ka politiki kari mu Rwanda. Nibimwanga munda agashaka kugira uwo ashimitira muri Uganda cyangwa akohereza maneko kumwicirayo, abanyamerika bazahita babikorera ipereza babishyire ahagaragara, ntakuzuyuza bazamwereka uko intama zambarwa. Abanyamujinya nibatangire bagendere kugatinsino, baroge magari, amazi ashobora kuba atakiri yayandi.

  • #47

    Mpanganye nabyo (dimanche, 16 octobre 2011 07:45)

    Ubutegetsi bwi kigali bwo burayoranye kabisa kuko tuzajya mwishyamba turi benshi ahubwo sinzi niba tuzabona ibiti tujyamo Ex: iyubona haraje itegeko rivuga ngo umuntu akodeshejwe ubutaka atuyemo ntiyeza na kg 50 zibishyimbo ntakazi agira muri leta akazajya yishyura 220.000frw kumwaka nyuma yimyaka 3 utarishyura leta izagurisha bakumeneshe bakuremo ayabo hamwe namande womongane kugasozi kicukiro yose ufite agataka ntarimunsi yumusoro wa frw 120.000 kumwaka kereka ufite ubutaka buteyemo ubwatsi nuko rero nyuma yigihe gito ibiti byokubamo bizaba bike wowe udafite ibyo kwishyura leta ya kagame urabuteribiti bizajyamo fammille yawe.

  • #46

    Mpogoma (dimanche, 16 octobre 2011 06:34)

    @ #40 na #41
    Niba inkuru yanyu ari impamo,birakwiye ko twitonda tugashishoza,byaba ngombwa tugatohoza,maze abakeneye ko tubabera ijwi n'ijisho tukabagezaho inkuru z'impamo kandi zizira amarangamutima no gushyushya imitwe!!!!
    Njyewe nsanga kuba aba GI'S basesekaye kwa M7,nta gitangaza kirimo cyane ko uyu mugabo bamufata(à tort ou à raison) nk'umuyobozi mwiza iyo bamugeranyije na Kagome wacu!Ariko ku munyarwanda uzi imvo n'imvano y'"intambara ruhekura yavanyeho itugu ikimika ikindi" kuva muri 1990 wa mugani wa J.B. Nkuriyingoma, kumuhitishamo hagati ya Kagame na M7 ni nk'aho wamubajije uti :"ari ukurwarwa ibinyoro cyangwa ubushita urahitamo iki?"
    Gusa n'ubwo aba bagabo bombi "bakiri ku ibere" ry'abanyamerika nk'uko numvise Ambassadeur Herman Cohen abivuga,reba Link hasi aho:

    http://www.youtube.com/watch?v=eRlb6zUi6YQ
    sinshidikanya ko umunsi basubiranamo bakarwanira mu binombe bya zahabu na diamant muri Congo nk'imbwa zirwanira mu mayezi,hari abategetsi benshi kandi b'ibyegera bya Obama bitashimishije haba muri "Maison Blanche",haba muri Congrès!!!Mwibuke ko iyo mirwano hagati y'utwo twana tw'inzovu(niba dufashe Amerika nka se wazo!)yaranzwe n' imiborogo ndetse n'imivu y'amaraso y'abanyecongo tutaretse ay'impunzi z'abahutu!!Ukigingimiranya yongere anyuze ijisho muri Mapping Repport ya ONU!!Se w'utuzovu rero niwe wagombaga gusifura,akatubwira ko uwo mukino watwo(jeu pueril)ugomba guhagarara,maze atumiza vuba na bwangu uwo yakekaga kuba gashozantambara ariwe Kagame ,amuha gasopo ya nyuma,amubwira ko agomba kuvana ingabo ze muri Congo,nawe ati YES SIR!Ubwo yagarutse adagadwa,maze ageze imbere y'abanyamakuru ibinyoma arabicurikiranya ati "mu kwihesha agaciro,twagombaga guhashya abagénosideri bo muri FDRL,nta kindi cyatujyanye muri Congo!!!Umenya na Semuhanuka atageza aha!!!Ariko kubera irari rye ryo gukunda ibishashagirana(zahabu yabandi y'abacongo!)ku buryo bw'indengakamere,yarikirije nyine by'amaburakindi,ariko kubera ko kwikiriza bitabuza uwanga kwanga,yatangaje kumugaragaro ko agiye gucyura ibisumizi bye,maze mu mayeri n'uburiganya bwinshi (dore ko aribyo byuzuye muri kariya gatwe ke!)arema utundi "tumariyonete" tw'amashyaka ndeste n'imitwe y'inyeshyamba igizwe n'abanyekongo bazajya bamukorera,ataretse no kwenyegeza umuriro muri FDRL!Muzamumbarize icyo apfa(cyangwa apfana) na ba Ntaganda cyangwa Nkundabatware(alias Gén. Nkunda)!!!!Natwe tugakomeza kwibaza impamvu akomeje gutsimbarara kuri Rwarakabije,yarangiza akarega abamurwanya (politiquement)gukorana na FDRL!!Mbese nta cenga mwabonye muri riya tahuka rYa ba Vital Uwumuremyi n'izindi nyeshyamba zahoze muri FDRL ubu zimufasha "gutekinika" ibyaha by'ibihimbano kugirango abOne uko yikiza abiyemeje kumurwanya nka ba Ingabire na Mushayidi???
    Ngasanga rero niba aribyo koko aba GI'S bashinze ibirindiro i Kampala,baragirango bamukurikiranire hafi,maze niyongera kubyutsa twa dukino twe tumena amaraso bazamubohere munsi y'urutara!!!Wabona tukamukira!!Afite ariko irindi turufu rya nganda tatu!!Ashobora kubabwira ati nimundakaza? ya "Base militaire3 nabemereye mu Bugesera ndisubiraho!".Iyi Base kandi abanyamerika bayisabye u Rwanda kuva cyera,ariko Kayibanda na Habyarimana kuko babonaga igihugu gishobora kubihomberamo,cyane ko cyari mu rugaga rw'ibitagira aho bibogamiye,bakomeje kubahakanira,ariko Gagame wari ubafitiye umwenda wo kuba baramwicaje mu Rugwiro,yaravuze ati"I AGREE SIR!!"
    Abahanga mubyo bita "géo-politique et géo-stratégie",batubwira ko iriya "base militaire" abanyamerika bayikeneye cyane kugirango biborohere guhangana n'abafaransa bigaruriye igice cy'uburengerazuba bw'Afrika aho bafite "base militaire" i Bangui muri Centrafrique cyangwa muri Côte d'Ivoire!!!
    None rero ubwo nta bubasha dufite bwo kubabuza gutura mu Bugesera kandi Kagame yaramaze kutugurisha,ntitubabazwe n'uko baje,wenda yajya atinya igitsure cyabo,nibura AKADUKANDA ADAKANYAGA CYANE!!!NTIBIZOROHA NDAKURAHIYE!!!
    Mugire amahoro.

  • #45

    @mupenzi, #23 (dimanche, 16 octobre 2011 06:27)


    Nyamara hariya ugira uti ageze mu wa gatatu ariko yandika ... Ni byo koko "ikinyarwanda" ntibakigihesha agaciro mu burezi bw'abana b'u Rda. Nibaza biriya birirwa baririmba ngo KWIHESHA AGACIRO icyo byaba bimaze mu gihe UMUCO n'URURIMI RWACU batakibyitaho. Ngo barashaka kuvuga icyongereza da! Igitangaje ni n'uko icyo cyongereza bashyira imbere usanga batanakizi!

    Ikinyarwanda ni ururimi rugoye mu kwandika: BENSHI BANDIKA UKO BAVUGA! (urugero: "umujyi wa Kigali" aho kwandika UMUGI wa Kigali, ...)

    Nk'uko nawe nsanze ukunda imyandikire myiza y'ururimi rwacu, reka nanjye nkwunganire nkosora udukosa (mu myandikire y'ikinyarwanda) nsanze mu nyandiko yawe: ni ukungurana ibitekerezo.

    "Umusore nka Serugendo niwe watangije" -> ...NI WE...
    "mu biti byo mu mijyi" -> ...MIGI...
    "Ba Serugendo baracyenewe cyane" -> ...BARAKENEWE...
    "uburezi bwa zambye mu Rwanda" -> ...BWAZAMBYE... (aha ndahamya ko aka gakosa katewe n'uko wandikaga wihuta: birasanzwe!)

    Abakunda imyandikire myiza y'ikinyarwanda, dore link:

    http://editions-sources-du-nil.over-blog.com/categorie-10930065.html

  • #44

    @rwandarwejo #40 (dimanche, 16 octobre 2011 05:30)

    November 2011 ko hataragera se waba wibeshye?

    naho kagame byo kumukuraho nzabishima ari uko byabaye! he seems to be strong binyuze mumbaraga z'abamushyigikira kubera nabo interests zabo bamufitemo.

  • #43

    Bihibindi John (dimanche, 16 octobre 2011 04:35)

    Jyewe nkunda u Rwanda kuburyo,umuntu wese yaba umunyarwanda cg umunyamahanga wanga u Rwanda nu mva najya mukosora mubyo yandika cg ibyo yaba avuga byose.
    mbatume kuwitwa Gasasira na Kabonero.
    Turasaba ko inkuru mwandika mu bitangaza makuru byanyu yaba umuseso cg umuvugizi,ko mwajya mwandika inkuru mufitiye gihamya...kuko kubera kutagira igihamya cy,inkuru mwandika bituma mwandika ibihuha.
    '-Ikindi kuki uru rubuga rwandukura inkuru zanyu rukazinyuzaho batanditse ko bazisomye ku binyamakuru byanyu?
    kuko bituma mutubeshya icyarimwe kubera kwandika amakuru mudafitiye gihamya,ahubwo ari ugushyusha urugamba nka yayindi yahoze ari Kangura ya Ngeze Hassani ubu ubarizwa mu mfungwa za Arusha azira gukangurira abantu kumarana,amacakubiri,ingengabitekerezo ya genocide,kwigomeka ku buyobozi bw,igihugu,kandi mwe na ba bandika kuri uru rubuga murabihuje,ubwo mubona mwe muzajyahe?Niba ari ubumenyi buke mu itangaza makuru,mwagerageje mu kiga uko itangaza makuru rikora hanze aho muri mu kabona noneho kwandi uko abandi bandika.
    Itangaza makuru ntirivuga gukangurira abantu kwicana,ntirivuga ko iyo wahunze ubutabera kubera ko watandukiriye amategeko agenga itangazamakuru wagiyemo ufite ubumenyi buke,ko ujyamo ari uko ufite ibibazo,ahubwo wari bwabone BBC,CNN,ni bindi bya handi ku isi byandika ngo munyicire,munyangire,kubera ibibazo byawe bwite?
    mwige itangaza makuru muri menye kandi muzaritangire neza muzi icyo mukora.

    Duhise mo ku kwandikira kuri uru rubuga kuko n,ubwo turi kumwe mu suedi,ntago tubona uko tukubwira neza,kuko kukubwira mu magambo ,ntibihagije,twahisemo kunyuza kumbuga nyinshi zisomwa nabo mubeshya,ariko tuzajya tunyuzaho inkuru zibeshyuza,zikosora,ni bindi byose muzaba mwatandukiriye mu myandikire yanyu.

    Ba umunyakuri,kandi ushishikazwe no kubaka amahoro arambye ku isi dutuye.

    Bihibindi John
    Sweden

  • #42

    Twe abo mu miryango ya Thomas na Rudakemwa (dimanche, 16 octobre 2011 04:16)

    Tumamaze kureba,tugatekereza neza,tumaze kubona ko ukuntu abana bacu aribo Thomas Nahimana na Rudakemwa twabareze gikirisitu,tukabaha uburere bwa kibyeyi kugeza aho biyeguriye rurema.
    Twitandukanyije nabo kubitekerezo byose banyuza kuri uru rubuga bigamije gutanya abanyarwanda,twari tuziko uburere bahawe bwa gikirisitu,n,ubwa kibyeyi,bazagira impuhwe,bazatanga urukundu rwa gikirisitu none batatiye igihangu cy,umuryango wacu,niyo mpamvu tubasabye dukomeje ko barekera aho,kugira ngo bagarurire ishemwa umuryango wa bareze waba kiriziya gaturika ndetse natwe ababyeyi b,umubiri,kandi twizeyeko uwiteka azabagarura ku murongo mwiza.

    Turasaba Imana ko yabirukanamo Shitani yabateye.

    Imana ibibafashemo.Amina

    Twe abo mu muryango wa Thomas Nahimana na Rudakemwa
    Cyangugu - Rwanda

  • #41

    impunzi za Uganda (dimanche, 16 octobre 2011 04:07)

    Impunzi z'abanyarwanda za Uganda uburyo burabonetse bwo gushyira ahagaragara inkeke zihari zo kujya mu Rwanda. Abanyamerika bahageze bashobora kudakemura ibibazo byose ariko barashaka gusobanukirwa ibitagenda muri aka karere.

  • #40

    Rwandarwejo (dimanche, 16 octobre 2011 03:39)

    Kagame agiye guhirima. Ahubwo abashoboye guhunga muhunge ntayindi nteguza. Azize Indeye ya france yahanuye ngo na terrorism in South Africa. ngo agomba kuba yarashatse no guhanura indege yo muli Amerika muli November 2011. Umutegetsi wo mu rwego rwo hejuru i Washington bamvishe avuga ko bariya US troops baje muli Africa byasabwe na 16 US Senators ko Kagame agomba kuvaho vuba na bwangu. Ngo hari n'izindi raporo zatanzwe na UK Embassy i Kigali ivuga ko abacamnza bo mu Rwanda bakorera mu kwaha kwa Kagame. Ngibyo rero, abafite utwanyu ubwo mwaba mutwambukije Akagera.

  • #39

    Mpogoma (dimanche, 16 octobre 2011 03:38)

    Wowe #21
    Ni kuki ushishikajwe N'AMAZINA aho gushyira imbere igitekerezo nyir'inkuru aba yatanze??
    You are not clear!!!

  • #38

    Musemakweri (dimanche, 16 octobre 2011)

    Uyu mutipe afite imigination kweri. Ubuyobozi bw'ishuri bukwiye kumuha degree n'iyo atakomeza amashuri ye. Nta wambwira kiriya giti yari aryamyemo ari bwoko ki? Niba ari umunyinya ni ukuvuga ko bwana yari ababaye, kuko namahwa yamujombaga cyane. Ibyo mu Rwanda ntibizoroha.

  • #37

    @ All (dimanche, 16 octobre 2011 02:07)

    Ariko abantu murasetsa! Murareba mugasanga US Forces baje mu karere kureba FDLR!! Babaye baje gukurikiranira hafi ibyo Rukarabankaba arimo! Aririrwa ashinga imitwe y'iterabwoba isi yose imureba namwe ngo nari nari ...! Reba RCD Goma, CNDP, ...; ariko mwagiye mufungura amaso mukareba ibiba!

  • #36

    gatutsi (dimanche, 16 octobre 2011 01:21)

    Ngayo, nguko! Ubuzima mes chers! Ngaho Kagame ni atekinike.

  • #35

    De Ruvuganyi (samedi, 15 octobre 2011 23:14)

    Banyarwandakazi namwe banyarwanda ndabinginze nimuze duhurire kuli rond point hano mumujyi wa kigali twereke ubu butegetsi bw'agatsiko k'abicanyi ko tukarambiwe. Mwitwaze amagunira tuzahakambika kugeza igihe ubutegetsi buviriyeho. Nimuze duhure mugitondo cya kare cyuyu wa 31.10.2011 ubutumwa bucicikane kuli za mobiles hirya no hino abandi mubyongorerane rwose, inkoko niyo ngoma. Murakoze .De Ruvuganyi à Kacyiru

  • #34

    EGURA CG TAHRIR SQUARE IGUSOHOREREHO (samedi, 15 octobre 2011 23:10)

    Aya ni amagambo yavuzwe na MO IBRAHIM. Ushobora kuyasoma yos ekuri CNN aho aburira ba DICTATORS bayoboye AFRICAN COUNTRIES. Ese mama barumva!!! Yasome kuri CNN ishami rya AFRICA.

    http://edition.cnn.com/2011/10/14/world/africa/africa-leader-prize/index.html?hpt=iaf_c2


    Please retire, otherwise Tahrir square is coming to your country.

  • #33

    LRA, FDLR BYE AND BYE (samedi, 15 octobre 2011 22:53)

    Mr Obama did not provide any details about the deployment duration, but a US military spokesman later told the BBC that the "forces are prepared to stay as long as necessary to enable regional security forces to carry on independently".

    http://www.bbc.co.uk/news/world-africa-15317684

  • #32

    Gasamunyiga (samedi, 15 octobre 2011)

    Yemwe banyarwanda dusangiye gutanga ibitekerezo mwambwira aho umugabo bita FORONGO wa IBUKA leta yamuraruje? Mbega igicucu weeeee! Namuteze amatwi ku mvo n'imvano ya BBC ariko niba ari bariya bayobozi dufite, igihugu cyacu gifite ikibazo gikomeye, uriya ntakwiriye kuba umuvugizi w'itsinda ry'abantu kuko nta elocance afite, arahitwa mu magambo gusa! Huhuhuhu