mer.

12

oct.

2011

Gukurikirana impunzi z’abanyarwanda nk’ikimenyetso cy’ubwoba bwa Leta ya Kagame.

Igituma Abanyarwanda bahunga ntaho cyagiye !
Igituma Abanyarwanda bahunga ntaho cyagiye !

 

Source : Umuvugizi.com

 

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize i Geneve mu Busuwisi, ku cyicaro cy’ishami rishinzwe impunzi (HCR), hagati y’abahagarariye Leta y’u Rwanda na HCR, hemejwe ko nta munyarwanda uzongera kwitwa impunzi, ngo kubera ko nta mpamvu zikiriho zituma abantu bahunga u Rwanda. Iryo tangazo riranasaba ibihugu byatanze ubuhungiro ku mpunzi z’abanyarwanda, kububambura.

 

Igituma abantu bahunga ntaho cyagiye.


Mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi mu Rwanda, yaregaga ubwo yasimbuye ko butubahirizaga uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ntibunorohereze impunzi, zari zaraheze i Shyanga, gutaha. Ibi byaha FPR yaregaga Leta ya Habyarimana, nta gushidikanya ko yabikubye incuro zirenga igihumbi. Kuva yafata ubutegetsi muri nyakanga 94, uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwarushijeho guhohoterwa, buba indahiro aho inkiko za Gacaca zishyiriweho mu mwaka wa 2001. Izi manza, aho gukemura ibibazo by’abafungwa, batagiraga uruhumekero mu magereza yo mu Rwanda, ahubwo zarushijeho kwimika akarengane.

 

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Human Rights Watch na Amnesty International, nta gihe itanenze imikorere y’inkiko za Gacaca n’iy’ubutabera bw’u Rwanda muri rusange.

Hari ikindi gice cy’abantu bahunze ubutegetsi bwa Kagame ku mpamvu za politiki, zigaragara. Ihohoterwa abanyamamakuru n’abaharanizi b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bakomeje kwerekana mu gihugu, ntaho ryagiye. Kugirango Leta y’u Rwanda na HCR basabe ibihugu byahaye ubuhungiro aba bantu kububambura, ni nko kwirebera mu mazi. Igihugu cyakwemera aya marangamutima ya Leta ya Kigali, cyaba kiyemeje kunyukanyuka amategeko cyubahirije ubwo cyahaga indaro abagihungiyeho.

 

Niba aba bantu bakomeje kuvuga no kwandika ko nta bwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu yifuza burangwa mu gihugu cyabo, ni uko ari ukuri kwambaye ubusa. Niba imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikomeje gusaba Leta y’u Rwanda gukurikiza amategeko, ni uko izi neza ko aya mategeko yakomeje kunyukanyukwa n’ubutegetsi buriho. Niba umuryango urengera ubwisanzure bw’abanyamakuru ku isi (RSF), ukomeje gusaba Leta y’u Rwanda guhagarika ingoyi ikiziritse abanyamakuru bigenga, ndetse abagize uyu muryango bakaba bariyemeje kwigaragambya ubwo Perezida Kagame aherutse mu gihugu cy’Ubufaransa, ni uko bemera ko nta tangazamakuru ryigenga rishobora gukorera mu Rwanda; ni uko bari bazi ko abanyamakuru banenze ubutegetsi, bafungwa, bakicwa, abandi bakameneshwa mu gihugu.

 

Ikindi kigaragara muri aka kajagari ka Leta y’u Rwanda ko gucyura impunzi ku ngufu, ni uko iyi Leta irangwa n’ubwoba kuva yajyaho. Izi neza ko na yo yagiyeho ku ruhembe rw’umuheto, abayigize bakaba abenshi na bo bari impunzi. Leta ya Kagame ifite ubwoba ko uburyo impunzi zayo zatashye, ari na ko izindi zishobora kuzabigenza kugirango zigere mu gihugu.

Leta yakemura ite ibi bibazo by’impunzi z’abanyarwanda?


Kwirinda ibi bibazo byose, si uguhatira impunzi z’abanyarwanda gutaha. Kubyirinda ni uko Leta ya Kigali yakwitonda, ikareba impamvu abanyarwanda bakomeje kuyihunga, kuva yafata ubutegetsi. Gukemurira hamwe ikibazo kireba impunzi z’abanyarwanda, si no kuzishyiraho igitugu cyo gusubira iwabo no kuzambura uburenganzira zari zifite aho zahungiye. Kubikemura neza ni uguhindura imikorere mibi y’ubutegetsi bwa FPR, bwashyize imbere guhohotera abatavuga rumwe na bwo. Gukemura ibi bibazo kandi ni ukorohera abaturage, babuze ayo bacira n’ayo bamira.

 

Ubutegetsi bwa Kagame nibwunamura icumu ku baturage bukomeje kwicisha inzara, bubategeka guhinga ibitabafitiye akamaro, no kubarandurira imyaka yari ibatunze, bagenzi babo bahunze bazahita bicyura, ntawe ubashyizeho agahato. Mu Rwanda nihaboneka ubutabera budakorera mu kwaha kwa FPR, n’uwumva yarakoze icyaha azataha ajye kukiburanishirizwa mu Rwanda, kuko azaba yizeye ubutabera burenganura, bukanahana abakoze ibyaha koko.

Kugeza ubu abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kuborera mu magereza, kubera ko gusa batinyutse gushinga amashyaka ya politiki, nyamara Itegeko Nshinga Leta iriho igenderaho, ryemera ko buri wese afite uburenganzira bwo gushinga ishyaka.

 

Leta ya Kagame ni yo yonyine igaciye mu ma Leta yose abaho ku isi. Nta Leta n’imwe yigeze ishyiraho igitugu abaturage bayo bayihunze gutahuka, uretse iya FPR. Abanyapolitiki b’igihe cya Leta ya Habyarimana bakunze kumuhunga, akabihorera, akabaha amahwemo. Ntiyigeze ajya kubahiga aho bamuhungiye ngo agerageze no kubica, nk’uko Leta ya Kagame yabigize indahiro.


Amiel Nkuliza, Sweden.

 

Commentaires : 52
  • #52

    ariko iyo mpvruza y,intore!! (mardi, 18 octobre 2011 19:21)

    Mubura guhururiza ibibazo bigaragara mugahururiza abavuga ukuri!

  • #51

    impuruza banyarwanda,twamagane abicanyi Rusesabagina,Thomas,Rudakemwa (samedi, 15 octobre 2011 03:20)

    turabashimira,uburyo batangiye gukina amakina mico,ariko niba jyane n,ibirego mu rukiko mpuzamahanga barege aba bapadiri,na ba bandi bakangurira abanyarwanda kumarana bitwaje iri tangazamakuru,kandi aritangazabinyoma,kuki abantu bakandika bakangurira abantu kongera kumarana kumugaragaro,abantu bagaceceka koko,twe twiyemeje kujya kurukiko mpuzamahanga,mu rwego rwo gukumira ubwicanyi bundi butegurwa.kandi izinyandiko zica kuri iyi ngirwa rubuga,zirabyemeza,kandi ni bataboneka abavyandika hazafatwa abarushinzwe,twe twiteguye kujya kurega kandi ikirego cyacu gifite ishingiro aho kugira ngo abantu bajye batabara ari uko abantu barangije gushira.ndakangurira abanyarwanda bose bakunda amahoro,bakunda u Rwanda rwacu twese,ko twahagurukira rimwe nka bitsamuye.tugatanga ibirego,byaba ngombwa tukajya kwigaragambya aho aba bapadiri bakorera,aho Thomas na MUnyeshyaka bakorera i paris mu maparoisse yaho,tukajyayo basomye misa ubundi tukigaragambya twamagana ibibi bakora n,ibyo bakoze mbere.twarangiza tukabwira na bari mu butariyani bakajya aho Rudakemwa nawe asomera misa.abandi bari muri Amerika na bo bakajya i Chicago kwamagana Rudasingwa,Rusesabagina ,na bandi bahezanguni bashaka kongera kumarisha abanyarwanda.kandi amategeko mpuzamahanga arabitwemerera kwamagana no kurinda ikibi mbere yoko gikorwa.banyarwanda banyarwandakazi ndetse n,inshuti z, u Rwanda turabakangurira kwitabira icyo gikorwa aho muri hirya no hino ku isi.nukujya mugira organisation bitewe naho mutuye.mukoreshye imbuga za internet nka facebook,twitters,ni zindi zose zishoboka.ntituzongere gusubira mu icuraburindi nkirya 1994.

  • #50

    Venuste (samedi, 15 octobre 2011 00:02)

    Kuri mahoro zerote nkunda ibitecyerezo byawe?impunzi nizize zidutinyure dukoremastinda muntara zose zurwanda gutaha kwacu nibyo byago byakagame twe ntabwoba yitonde kuko dufite nabarideri bemeye gutahuka ni ukujya mucyibuga mwibukeko mahoro yatubwiye ko istinda rizaba rigizwe nabantu 8 cyagwa barenga byababyiza kurusha murakoze cyane .

  • #49

    ABASOMYI (vendredi, 14 octobre 2011 14:21)


    Mwiyibagije ko hari umunyarwanda kazi uko hejuru hejuru mu bushorishori bwa LONI i GENEVE! Ngo yaba ari umujyanama wa BAN KIMOON. Kuki se murumva yaba afite missions imwe koko?

    Ninibuka izina rye ndaribaha

  • #48

    KUIRI BAKAME (vendredi, 14 octobre 2011 14:16)


    Ibyo uvuze ni ukuri. Ibyakorwa byose, nasabaga muri munyarwanda wese ushaka amahoro atavangura, ngo ntitwibagirwe gushikama imbere y'IMANA/!!! Rwose irumva kandi igasubiza.

    Abasoma Bibiliya mwaba mwibuka ukuntu UWITEKA yasiribanze imigambi ya ABUSOLOMU, umuhungu w'umwami DAWIDI, ubwo uwo ABUSOLUMU yari ahanganye na se DAWIDI ashaka kumwica ngo abe ari we wima ingoma?

    N'abandi rero, ntibyagutangaza imigambi yabo ibapfubanye!!!

    Rwose twibuke ko byose IMANA ibireba, dutakambe nta buryarya kandi twihane, ni ukuri UWITEKA afite gushyira ku bantu be ikiganza maze amahoro agahinda iwacu kandi nta maraso amenetse.

    Have a nice weekend

  • #47

    Bakame (vendredi, 14 octobre 2011 08:08)

    Nkosore(#46)

    "ndetse bakanabivugira muri congrès"(et non congès)

  • #46

    Bakame (vendredi, 14 octobre 2011 06:31)

    @ bigwabishinze(#43)
    Ntabwo mfite ubuhanga n'ubushishozi nk'ubwa Evode na Zelote,ariko nagirango nkubwire uko mbyumva.Kiriya cyemezo cyo gukuraho ubungiro ku mpunzi z'u Rwanda ku ngufu,ni agahomamunwa kuko nta handi byigeze bibaho ku isi!!
    Ubu muri ONU birashyushye.Mu ishami ryayo rikorera i Genève ari naryo rishinzwe impunzi ntabwo bashyigikiye kiriya cyemezo,cyane ko bazi UKURI kose ku bibera i Rwanda.Nkwibutse ko aribo bakoze Mapping Repport barangajwe imbere na wa mudamu Navy Pilay wo muri Africa y'Epfo kandi ntacyo wamubeshya kuko azi akaga kagwiriye Gen.Kayumba Nyamwasa mu gihugu cye inshuro eshatu zose!!!
    Aho bipfira rero,ni uko hejuru y'uyu mudamu hari "akamarionnette"(umenya mu kinyarwanda bavuga akadahumeka) kitwa Ban Ki-Moon!!!Uyu rero ari ku gitugu cy'abanyamerika n'abongereza.Ariko abongereza bo batangiye guseta ibirenge kuko biboneye uburiganya n'ubwicanyi bwa Kagame ubwo batahuraga umugambi w'ibisumizi bye wo kwica impunzi zamuhungiye ku butaka bwabo(niba utarabikurikiye umbwire nzagushakira link!).Aha wambaza uti abanyamerika se bafite nyungu ki mu gucyura impunzi z'abanyarwanda ku ngufu?
    Sinzi niba Kagame hari icyo yagombye kubagurira,gusa nakubwira ko igihe yatikirizaga impunziz'abahutu mu mashyamba ya Congo,yifashishije ibyogajuru(satellites)byabo kugirango amenye neza(cm/cm) aho zihishe,noneho zamara kuvumburwa,ibikurankota bya Kagame bikifashisha imwe mu miryango yabo(ONG ndetse na HCR irimo)mu bikorwa by'ubuhendabana, bakazirunda hamwe ngo barashaka kuziha ibiribwa,naho ari ukugirango babone uko bazicucuma,ngayo amabombe,ngizo grenade,ngutwo udufuni....!!Nyamara se iyo miryango ntiyitwazaga ko ishinzwe kuzitabara!!!
    N'ubwo Bill Clinton (inshuti magara ya Kagame mu kuyogoza Congo)atakiri ku butegetsi,ishyaka rye niryo ritegeka ubu,ndetse umugorewe Hilary niwe No 2!!Hakiyongeraho n'ibindi bikomerezwa by'abicanyi nkawe byamufashije gucura uriya mugambi ubu bikiri à La Maison Blanche,muri FBI muri Pentagone ndetse na CIA!!!Ni ukuvuga ko n'ubwo B.Obama yashaka kugira icyo yakora kirengera impunzi z'abanyarwanda,ntiyabitinyuka kuko aragoswe!!!
    Baratinya iki rero?Baratinya ko impunzi niziguma hanze zizagumya zikotsa igitutu Champion wabo(Kagame) bafatanyije kwica no gusahura Congo,amaherezo ubwicanyi bwabo bwamara gushyirwa hanze bakaregwa ubufatanyacyaha!Aha rero ntibizoroha kuko bashobora no gushinjwa Génocide bakoreye abahutu nk'uko byavuzwe muri Mapping Repport,akaba ari nayo mpamvu bashatse kuyinyonga no kuyiburizamo bagasanga wa Mudamu nakubwiye haruguru yabarushije abwenge, abiba umugono maze ayisohora mu nzira "non académique"akoresheje ibinyamakuru nka Le Monde!!Wibuke ukuntu umunsi isohoka ka "kamarionnette" nakubwiye kavuze(kababaye)kanenga uburyo Mme Navy Pilay yakoresheje ayisohora!!!Bigaragara ko abanyamerika bari bamucaniriye!!!
    None se tuvuge ko urubanza rw'impunzi-nyarwanda rwamaze gusomwa?Ashwida!!!Icyambere muri ONU,New York ntivuga rumwe na Genève.Kwa Obama naho ifoto ya Kagame "abademocrates" n'"abarepublicains" batangiye kutayibona kimwe.Nubwo batazatanga umwicanyi wabo Clinton ngo akanirwe urumukwiye,uruhare yagize mu mahano yashegeshe akarere k'ibiyaga bigari hari abo rukomeje gutera ibimyori!Ndetse bakanabivugira muri Congès!
    Na none hari impunzi n'impunzi!!!Nk'iziri mu bihugu by'Afrika,cyane cyane ibyo duhana imbibi,kubera ko nta démocracie iharangwa,hari izo Kagame ashobora kuzajya agambanira akoresheje amafaranga cyangwa iterabwoba(intimidation et chantage)akazishimuta cyangwa akazinigirayo!Mwibuke ukuntu Bwana Mushayidi yashimuswe hejuru y'akagambane hagati ya Kagame n'abategetsi ba Tanzaniya n'Uburundi!Naho izahungiye mu bihugu byubahiriza uburenganzira bw'ikiremwa-muntu,ashatse yasubiza inkota ye mu rwubati,yemwe n'iziri muri biriya bihugu bikimushyize ku ibere(nk'Amerika n'Ubwongereza)ntazazishyikira,ahubwo natazitondera nizo zizamuhirika!!!
    Aha nkaba mboneyeho kwibutsa ba Bwana Rudasingwa na Gahima gukora ibishoboka bakatubera ijwi,kandi inzira ntawe uyibarusha cyane cyane uyu wa mbere wanahabaye Amassadeur!Si ngombwa ko baka rendez-vous minisitiri cyangwa guverneri,un simple conseiller au département burya aba ahagije!
    Ngaho ugire umunsi mwiza.Ndizera ko ubashije kumva ipfundo ry'ikibazo cy'impunzi-nyarwanda,kandi sinshidikanya ko Evode Na Zelote bazanyunganira cyangwa bakankosora niba hari aho nibeshye kugirango usobanukirwe kurushaho.

    Bakame.

  • #45

    Bakame (vendredi, 14 octobre 2011 03:55)

    @ #36 #38 et#44(bigaragara ko byanditswe n'umuntu umwe!)
    Wowe wa gicucu we cyiha gukina mu bikomeye,urata ibitabapfu gusa!!
    Uranyiyitirira ngo upfobye ibyo navuze muri message #32,ariko urarushywa n'ubusa,kuko ntuzabasha kuncecekesha kubera impamvu ebyiri zikomeye:
    -Iyambere ni uko ubwenge bwawe butabikubashisha
    -Iya kabiri ni uko ntaho nzahurira nawe ngo unkubite agafuni wa ntorahamwe we!!!
    Niba kandi ugiye kongera kunyandikaho amahomvu,ntiwitege ko ngusubiza kuko nta gihe mfite cyo guta nterana amagambo n'ibishushungwe byogejwe ubwonko!Gusa umenye ko nzamagana nivuye inyuma ibikorwa bibi by'ingoma-mpotozi yanyu igihe cyose nzaba ngihumeka kugeza igihe izarundukira.
    Ni iki gihe!!!

  • #44

    Bakame (jeudi, 13 octobre 2011 15:51)

    Mbabazi we, jewe ndakeka ko Rusesabagina azira aho ahagaze ubungubu. Kayumba Nyamwasa yarwanye intambara ahagarika jenoside, ariko kubera aho ahagaze ubu, ntawajya mu muhanda ngo amushimire icyo gikorwa yakoranye na bagenzi be. Ibyiza wakoze ejo hashize bikubwa na zero uyu munsi, iyo uhisemo indi nzira. Ngayo ngibyo ibya polotiki.

    Ariko rero umuntu kugiti cye ntajya yibagirwa uwamugiriye neza, ubanza nawe ariho wakurije ugira uti "Muzabaze abahahungiye mwongorerana bazababwira ibyo yakoze byiza,...".

  • #43

    bigwabishinze (jeudi, 13 octobre 2011 15:45)

    ariko zalote ko ajya amenya ibintu nkubu HCR ibi koko yabikuye he? ngo nta mpamvu yo kuba impunzi kumunyarwanda? ese HCR yagiye ibanza ikareba mwenewayo Human Right wach. ikareba andi mashyirahamwe ategamiye kuri leta?noneho ikababaza uko mu rwagasabo bimeze?noneho ikabona gushyiraho biriya yita ibyo kubuza abana bu rwanda guhunga. zalote rero kuko nasomye inyandiko zawe zigitangira kugeza mu ndunduro nagirango ngutume, uzabaze evode. uyu evode naramwemeye mu bijyanye namategeko azatubarize ese ibi nibiki?umuntu ahunga ahantu bakamubwira kuhasubira?kandi uwo yahunze akiriyo kandi akimwiruka inyuma? uzaba ukoze.

  • #42

    Mbabazi (jeudi, 13 octobre 2011 13:49)

    Koko Ibuka ugeze aha koko, wibagiwe no kwibuka abagize umumaro ngo turokoke? ntabwo aritwe uhagarariye kuko abo ukorera ntaibari mu Rwanda igihe twicwaga! none abaduhishe nibo bavandimwe twari dusigaranye uradusaba ngo tubashinje ibinyoma!!!!

    Uyu Rusesabagina akiva muri mille colline yajyanywe muri Zonne ya RPF, abo bageranyeyo iyo aba yarabafashe nabi bari kumutanga nkuko abandi benshi batanzwe banarengana nkanswe uwari wangiye abantu kwinjira muri Hotel!!! Ahubwo bamwakiriye nk'umutabazi( ariko apana bo kwa Kambanda)!!!

    Yaje kuyobora igihe kitari gito Hotel yitwaga Diplomate kugeza ahunze, nibuka ko ubwo abadepite bambere barahiraga twahanywereye duhagaze n'ibirahure byabaye bike tunywesha amacupa ariko ntacooo!!!.

    Muzabaze abahahungiye mwongorerana bazababwira ibyo yakoze byiza, ariko mu ruhame babaizira nkuko nawe RPF itangiye kumwanga ari uko ashimwe n'isi yose.
    Erega abayobozi bacu ntibakunda umuntu ukomeye batabifitemo ijambo! ngo bazamujyanye cg bamwice igihe bashakiye, kandi ntibashaka umuntu wakomera keretse Nyakubahwa Kagame wenyine umushimye maze abandi ukabatuka ntacyo.

    abandi ntacyo bamubwiye nyamara nta mahoro azagira atishimira iterambere cg ngo ababazwe n'abagowe ayobora bigaragara ko atabakeneye n'ubundi sibo bamuhaye ubutegetsi n'mbunda ye!!!!.

  • #41

    Kuli # 39 (jeudi, 13 octobre 2011 13:34)

    Niko wowe wiyise kalinga wo gaheka urutsyo we, nta soni ugira. ngo urahangara gutuka abantu ngo ni imisega, ndagira ngo nkubwire ko wowe uri hanyuma yumusega. urakanywera amata mumatako ya nyoko.

  • #40

    Ndasaba investigation (jeudi, 13 octobre 2011 13:02)

    Ntibyumvikana ukuntu HCR yavuga ko mugihugu nku Rwanda nta mpamvu zo guhunga ziriho, kandi abantu bahunga, bafungwa bazira politike,Kandi abandi bakurikiranwa bakaraswa, kandi Mu Bwongereza barihanangirije leta ya Rwanda kutica abahahungiye.

    Ndashaka ko niba hari abantu bamenya iyo lobbying uko yagenze? uko byagenze kose byagaragaje ko HCR iyoborwa n'impumyi cg Injiji: None se rapport za Human rights n'ukubeshya!!!!

    Ndumiwe: HCR iranyobeye kabisa!!! Ndumiwe pe

  • #39

    kalinga (jeudi, 13 octobre 2011 12:17)

    Niko wowe wiyise kabagambe wo gaheka urutsyo we, nta soni ugira. ngo urahangara gutuka abantu ngo ni imisega, ndagira ngo nkubwire ko wowe uri hanyuma yumusega. urakanywera amata mumatako ya nyoko. Gusa koko nkoko ubivuza abahutu bagira impuhwe cyaneee, birenze ukwera. Anariyo mpamvu uvuga ko Kagame ari umuhutu. usibye ko Kagame ari umututsi wurututa.

  • #38

    Bakame (jeudi, 13 octobre 2011 11:31)

    Rwose ndasaba imababazi kubera ibitutsi nashyize mu inyandiko yajye, # 32. Narebye nsanga izina Bakame nararihisemo kubera ubwenge bwa BAKAME, none nsanze nitandukanije nayo nerekana ubwenge buke. Ariko rero najye si jyewe ni ubwoba mba natewe nibyo numva. Nsabye imbabazi, mbikuye k'umutima, abo natutse bose. Nsabye imbabazi BAKAME kuko ari agasimba kazi ubwenge. Nyuma yiyi message, niyemeje guhindura akazina. Ntabwo nzongera kwiyitirira BAKAME.

  • #37

    Nuru (jeudi, 13 octobre 2011 10:15)

    Pls.stop copying news from Umuvugizi cause they dont copy your news.and try 2 updates yr news as well.thanks

  • #36

    kabagambe (jeudi, 13 octobre 2011 09:46)

    Ntabwoba abafitiye mwa misega mwe. Yabirukankanye muri kumwe nabafaransa ubu se yabatinya muri mwenyine mwa nterasi mwe? Ahubwo twamenye ko Kagame nawe ari umuhutu kubera impuhwe abagirira none dore muri kumutenguha.

  • #35

    ITERAMBERE MUMUTEKANO!!!! (jeudi, 13 octobre 2011 08:11)


    http://www.igihe.com/spip.php?article17160

  • #34

    the whole world has became corrupted! (jeudi, 13 octobre 2011 06:02)

    Even HCR?!!

  • #33

    x-rwanda (jeudi, 13 octobre 2011 04:32)

    Kagame we iyo ufungiranye injangwe munzu ushaka kuyikubita irakwica kuko ntaho iba ifite iguhungira

  • #32

    Bakame (jeudi, 13 octobre 2011 03:17)

    Nkuliza aravuga ukuri,koko niba Kagame afite imigambi yo gucyura impunzi ku ngufu,si urukundo azikunda,ahubwo azifitiye ubwoba bwinshi!Kandi ni mugihe kuko azi uburyo yifashishije ubunzi n'impunzi ngo ahirike Habyarimana yifatire ubutegetsi,ndetse akabigeraho abanje kumwivugana!!!Azi neza ko akebo yamugereyemo nawe ashobora kukariramo!!!
    Yabonye ko politiki ye ya "Humiriza ngutegeke niwanga ngukubite agafuni"ishoboka ku banyarwanda bari imbere mu gihugu gusa kubera ko yabarindishije "intozo" ze,aha ndavuga za maneko,"lokodefensi",ba "gitifu" n'indi mihirimbiri yose yiyemeje kuba ba mpemukendamuke!!!
    Ku mpunzi iri hanze y'u Rwanda rero,ntaco ashobora kuyikoraho n'iyo igiye kuri mudasobwa ikamwamagana ku mugaragaro(nk'uko tubikora aha),cyangwa ikajya kumwakiriza induru iyo agiye"kwihesha agaciro" mu mahanga!!!Mwibuke uko biherutse kumugendekera i Paris!Agomba kuba atazi ko mu bihugu birangwa na democracie kwigaragambya byemewe n'amategeko kabone n'ubwo waba wamagana perezida!!!!Sinamurenganya ariko,kuko ubwenge bwe hiyonereyeho no kuba Umwami w'Ibwidishyi ntibimwemerera kubyumva!!! N'iyo atumye ibisumizi bye mu mahanga kujya gusogota abo akeka ko bazamwambika ubusa,Imana ikinga ukuboko imigambi ye ikaburizwamo!Mbibutse ko Kayumba Nyamwasa amaze kumuhushiriza muri Afrika y'Epfo inshuro eshatu zose!!!Ahubwo ntacyo arabona niba atisubiyeho!!!!
    None rero muvandimwe dusangiye ubuzima bw'ishyanga,ni koko nta heza nk'iwanyu,ariko ntanuva aho yica ngo ajye aho yicwa!!Bitekerezeho!!!!Uzarye ubusa urenzeho amazi ariko uzashaka kukunigana ijambo cyangwa kugupfuka umunwa ngo utanenga ibikorwa bye by'urukozasoni,uwonguwo uzamurwanye urw'umuhenerezo,kandi uhumure turi kumwe byanga bikunda UKURI kuzanesha!!!
    Mvumiye ku gahera ibihutu by'ibicucu birangwa n'inda nini nka Gatsinzi byirirwa byiruka inyuma y'impunzi bishaka kuzohereza mu ibagiro rya shebuja Kagome.Ariko nk'iki cyo cyansobanurira ko gikunda impunzi zindi kurusha umugore n'abana bacyo baheze mu mahanga?Cyabanje kigahera kuri abo!!!!Mubazaryozwa byinshi iki nacyo kirimo ndagaswi!!!

  • #31

    Samuel (jeudi, 13 octobre 2011 01:58)

    Ese ko mbona abantu balimo guhunga u Rwanda muli iyi minsi, icyo bahunga ubwo kirahali abobo bazaba abande

  • #30

    Musigaye mwarabuze inkuru mbese? Zelote a.k.a Nahimana yagiye hehe? (jeudi, 13 octobre 2011 01:35)

    Muhahahaha

  • #29

    Hacora (jeudi, 13 octobre 2011 00:13)

    Njya ndabona HCR yarabaye nka za Ibuka na FPR, ni ibikoresho bya Kagame.Byose ni ibishinyagurira n'ibihekura URwanda. Ndisabira Rusesabagina kureka ibya politiki, ahubwo akadufasha cg tukamufasha gushyiraho Haut Commissariat pour les Réfugiés Africains, kuko HCR itagikora akazi kayo ku banyafurika, cyane cyane aba banyarwanda. Dushyiremo urwo rugaga ruvuganire impunzi bazihe aho zirwanaho, aho kuzitamika nka HCR ibahindura ibyana by'inyoni. Ni uko impunzi zagiye zibyanga none abalyi bo HCR bararakaye bajya gushaka amariro kwa Kagame.Gira vuba Rusesa, uzabona ibihembo birenze ibyo gukiza igihumbi gusa, banziriza ku bo mu Buganda (15000).

  • #28

    ibyiwacu weee (mercredi, 12 octobre 2011 22:31)

    kagame arashaka ko impunzi zitaha kubera iki? nabanze afate neza iziba igihembe na kiziba. mbese ubundi ko nabari mu rwanda ngo rukinga 4 arashaka ko bigenda gute? nibanaza hazaza umwe kwijana. abandi ubu bamaze gufata izindi ngamba. kandi ntagakomeze kubakurikirana. yabonye ko iyo agiye hanze yitwaza abantu avanye i kigali yumva ko atagikeneye abaho agiye. mbega ubwenge bucyeee.

  • #27

    Gasamunyiga (mercredi, 12 octobre 2011 21:52)

    Erega HCR nayo mwarayicanze ibura icyo ikora! Ubundi iyo nt'amahema cg za Bulende abaturage bibumbiyemo ntabwo HCR ibabona nk'imunzi niyo mpamvu yihutiye kubatemeraho itaka. Ejo narabyumvise kagame bamubaza icyo kibazo yagisubije yihuta kandi amwenyurira imbere, ati narabajonyetse sha! Hasigaye uburyo bwo kubacyura! Yayayaya, ariko mumbwire nkaburiya Gasasira(Umuvugizi) HCR IMUCYUYE KAGAME NTIYAMUCA AMABYA AKAJYA AYAMBARA NKA CHI PENDANT MU GATUZA? Ubu baba bararangije kumwinopfora, Imana musenga si Bayari sha!

  • #26

    Konera Rukokoma (mercredi, 12 octobre 2011 21:30)

    Je nemeye Rukokoma utarikumwe na FDU-RNC. Impunzi zitahe kuko zafashweho ingwate. Hari impunzi zibereyeho neza hirya no hino, izo zo ntawazihatira gutaha. Ariko rero iziparitse muri za burende nizitahe1 komera Rukokoma, wikwifatanya na bariya bashaka gufata impunzi ho ingwate.

  • #25

    pourquoi le Rda? (mercredi, 12 octobre 2011 21:01)

    La paix est comme un bon service. On doit pas forcer quelqu,un pour lui offrir le bon service. Les refugiés rwandains savent très bien là où ilya la paix les convaincant. Pourquoi les rapatrier forcement? Une chose secrête derière !

  • #24

    NGAHORE!!!! (mercredi, 12 octobre 2011 20:19)

    REPORTEUR SANS FRONTIER NGO IBABAJWE N'ICEMEZO CYA HCR, CYO GUKURAHO UBUHUNZI!!! NGO ABANYAMAKURU BARI MUBUHUNGIRO NGO BIZABAGIRAHOHO INGARUKA!

    NB: NANJYE NDIBAZA NGO UBUNDI BARI MUBIKI? BARAHUNGA IKI? BAJE I RDA ?

    IMPUNZI ZIKIGIHE ZARATESE!!! MU RWANDA RWAMBERE GUTAHUKA NTIBYARI BYEMEWE!! NONE UBU BARABINGINGIRA GUTAHA? ARIKOSE UBUNDI RETA IFITE KIBAZO KI? BABARETSE BAKIGUMIRA AHO BAGUWE NEZA! SHYOOOOO???

  • #23

    Mu 123 (mercredi, 12 octobre 2011 20:14)

    Burya abarinzi bajya inam inyoni zijya iyindi . Si ubwa mbere u rwanda ruska gukemura ikibazo cy impunzi ku gahato . Kuva ku ngoma ya habyarimana muri 1980 na 1990 abanyarwanda bri muri uganda na tanzania barirukamye . Nyuma ya 94 byarakabije kuko byakozwe ku ngufu bigahiatana abarenga 500000 . Na n ubu rero nibyo kagame ashaka kuko azi ko hanze adashobora gukandamiza abamuhunze nk uko abikora mu gihugu . Ashaka ko abazana hanyuma abatamuyobotse akabafunga .gusa ibi biragaragaza ko indunduro ye iri hafi.

  • #22

    KURI #9 (mercredi, 12 octobre 2011 20:08)


    Urakoze cyanee kubw'aya makuru aduhaye!

    Nisabiraga umuntu wese ukunda amahoro kandi utinya IMANA ko yaca bugufi agasenga.

    Dutabaze UWITEKA arumva kandi arasubiza. Azadutabara kuko ibi byose abibona mbere yacu.

    Amahoro

  • #21

    URWANDA (mercredi, 12 octobre 2011 19:41)

    ABANYARWANDA TWARIBOHOYE, TWARIBOHOWE, URWANDA RURAGENDWA, AMANYWA N'IJORO,,,,,,,,,,,,,,,

  • #20

    Bizimana (mercredi, 12 octobre 2011 19:35)

    Kagame igihe wanyirukankiyeho ko ngupfukamiye wambabariye nyamara warivugiye ngo wirukanka k'umugabo kera ukamumara ubwoba nubwo wowe nzi ko ntawakwirukanseho ariko nanjye ndumva buri gushira tu menya aho bukera turi buhangane

  • #19

    harya HCR imaze iki????? (mercredi, 12 octobre 2011 19:23)

    ubundi se HCR ni uwuhe munyarwanda yatabaye agiye gupfa akarokoka kuburyo wavuga ko kuba ibakuyeho amaboko bagendesheje?????Tanzaniya baragambaniwe barirukanwa,HCR yakoze iki se?CONGO se bashyize itareba ??sadako ogata (umuyapani)wari uhagarariye HCR MURI CONGO siwe wirirwaga azikandira munkambi,afashya kagame gucengeza inkotanyi munkambi zo muri CONGO.Uganda bazipakiye itareba se yazivuganiye he?Dore kagame byose abigura cash zari guteza abene gihugu imbere,ariko ngo aba yiheshya agaciro ntawamuseka,uwamuseka yazamubyara!!!!!

    ubwo nyine izihishye mumashyamba ya CONGO nazo HCR yazivanagamwo ngo igiye kuzifashya yarangiza ikazihereza bihehe za kagame zikazivanga n'ubutaka!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    Nabonye n'ibutare baramuhembye nabya bipapuro,nako ibitakara gasi wa mungani wa KARUGARAMA ngo ni doctorat,nka za DOCTORATS Z'UBUGORYI ABAZUNGU BAGIYE KUZICISHYA KAGAME NGO BARAMUSHYIMIRA a cause de so excellence mu kwica kwe bitagira umupaka!!!

  • #18

    inyombya (mercredi, 12 octobre 2011 18:27)

    Ngo kugira ngo ube intore ya kagame ugomba kuba urwaye SIDA cyangwa CANCER, igipfamatwi cyangwa ukanuye.

  • #17

    nyamuragira (mercredi, 12 octobre 2011 18:20)

    ariko se abanyarwanda bazumva ryari ko kagame atagira umutima ?
    urabona ukuntu ahemukira abana be nkaho atariwe wababyaye?
    kuri kagame icyangombwa nuko yitwa prezida, umusi umwe urahagije.
    abamukurikira buhumyi ni abo bwayaze bapfuye bahagaze.

  • #16

    Nshyomoza siprien (mercredi, 12 octobre 2011 18:11)

    Nta munyarwanda ugomba kuba hanze adafite icyo akora kigaragara ni muze dufatanye kubaka igihugu no gukomeza iterambere rijyanye na vision 2020 twagejejweho na HE.Imyanya irahali muzakora rwose.Mwabonye ko abagabo nka HE:Piere Damien Habumuremyi twamugize Premier ministre kuko ari umunyarwanda urangwaho ubuhanga n'ubushishozi bwinshi.Mureke ingengabitecyerezo,mwime amatwi abababuza gutaha kuko wenda bo bakoze ibyaha bya jenoside mwoye kubishinga baratinya ubucamanza bwacu,mwirinde amabwire agamije gusenya no gusebanya ,mwirinde ibihuha kuko inkuru mbarirano iratuba.Nimuze rwose muzakirwa neza murecye kwicirwa n'inzara mu mahanga.Nimuze muzahaga nimuze mudufashe gukomeza amajyambere twatangije kuko kuva cyera igihugu cyacu cyari cyararenganye.Cyagize imiyoborere mibi irangwa n'ivangura,irondakoko,gusahura,irondakarere...,uRwanda rwagize n'abayobozi barutecyerereza nabi.Nimuze rwose dukomezanye gukosora amakosa y'imitegekerere mibi,mwe guhunga balinga kandi ntimugire ubwoba muzarya muhage mwoye gusonzera mu mahanga.Turabategereje murakaza neza murisanga iwanyu mu RwaGasabo.

  • #15

    DSK (mercredi, 12 octobre 2011 18:03)

    ikiragi kiti: bi-bu-ba!
    Abantu babivuze kuva hambere ,aho Rutatina na Rutaremara,aho basubije ibyali bikubiye muli "Rwanda Briefing",bajya mu byo guharabika abayanditse,ngo ni ibisambo,bananiwe akazi,ngo ni abasambanyi,ngo ni ibiki bindi byinshi cyane.Ejobundi Rudasingwa ,asohoye indi nyandiko ishyira hanze ukuli ku by'ihanurwa y'indege yabaye imbarutso y'amabi yagwililiye igihugu cyacu'aho kumuvuguruza ,nanone bigira mubyo kumuharabika,barondora ibyaha bye ishyano ryose ngo yaba yarakoze ali mubuyobozi,bilimo n'ubusambanyi.Abantu bagize bati ni mwicecekere mwumve,Intore zilimo zivamo zitabizi,ziri kuvuga ibyo zaje zikora nan'ubu.None dore ngabo Habineza,Polisi,Kirabo,Musoni,Mutangana,Kaberuka.Ubwose ni nde usigaye?Wamugani wo mwi vanjili ninde wamutera ibuye? Umwera uturutse ibukuru...Ngicyo rero igisobanuro ko ali ntawe uhanwa iyo afatanywe icyaha,ko ahubwo agororerwa. Hagati aho ahubwo ngo na Kirabo ya gororewe noneho na Ban Ki Moon kuba ikegera cye UN-Habitat.
    Ubuyobozi mu Rwanda ubu ntakigenda ni Amasiha Rusahuzi y'abanyamurengwe gusa. Icyokora uwo murengwe urabakungulira.Hali umugani ugira ngo "Umurengwe utinura impare.DSK niwe ubizi.
    Bamenyereye gukora ishyano,bakaryorosaho ikinyoma,cyangwa bakareba uwo baligerekaho.Barica,bariba,barafata abagore kungufu muli Congo bati ni muze murebe ibyo FDLR yakoze.
    Ibinyoma bizacika ryali?Icyo tuzi ni uko ukuli guca muziko ntigushye.Twihangane.
    Rudasingwa we,ndetse na Rusesabagina n'abandi banyakuli nkamwe,ingororano ikomeye irabategereje.

  • #14

    kirungurira (mercredi, 12 octobre 2011 17:34)

    Ubundi se H C R yarimaze iki? utemeye kuba mu makambi yayo ngo igushinyagurire ikugaburira impungure nta kindi HCR ikumarira kandi mwese muzi neza ko abo H C R ikeka ko ari abanyarwanda bitewe nabo yemera ataribo kuko aho tumariye kuvumbura ko itwanga kubera ubwoko bwacu twahisemo kwitwa abacongo cyamgwa abarundi.... reka dutegereze rero turebe kuko burya ngo uguhiga ubutwari muratabarana!

  • #13

    Propa (mercredi, 12 octobre 2011 17:27)

    Moses MUGISHA na Nkongoli nibo bashinzwe propagande y'IBIGARASHA. Mwandike ibyo mushaka byose, kuko nabo mukorera batemera ibyo mwandika, ntabwo rero ari twebe twabyemera.

    Yemwe na HCR mushaka kubeshya, ntiribubumve. Icyemezo cyarafashwe, u Rwanda rufite amahoro, impunzi zirimo gutaha. Ntabwo rero ibigambo byanyu byumvikana, uretse nyine mwe mubyandika hamwe naba sobuja.

  • #12

    Cyirima (mercredi, 12 octobre 2011 17:22)

    Ngo mu rwa Gasabo,abayobozi basigaye basambanira mu biro bya Leta!!!Icyo ni kimwe mu bimenyetso by.ingoma zigiye guhirima.Nyirigihugu ntiyavuze ko bari kuri muteremuko,mwihangane gato,murebe ngo umurengwe urabagarukana!!!!Erega signes zimaze kuba nyinshi,amazi yarenze inkombe.Bulya ngo na Musiga bajya kumunyaga,mu Rukari i Nyanza ngo ntakindi birwagamo,uretse ayo maraha.Ntawarubara!!!!

  • #11

    Bihehe (mercredi, 12 octobre 2011 17:07)

    Leta nako Gouvernement yaq Kagame,yasetsa ,yasetsa.Ministre ushinzwe impunzi,aliwe Gen. Gatsinzi Marcel,umudamu bashakanye Julienne n,abane be,ni impunzi en France.Nongere mbisubiremo ,ngo n,abana ba Julienne na Marcel.Uyu mugabo ko nzi ko Kagame amwemera,kuki adacyura abana be n,umugore we mu rwa Kagame?Muzansubize ayo macenga ya Kigali!!!Izo mpuhwe Kagame na Gouvernement ye,bafitiye impunzi ngo nizitahe cg zamburwe ubuhungiro,ibi bintu bihishe iki?Nyakubahwa Kagame wagiye utekereza ko nawe wabaye ipmunzi!!!Nta soni ugira iyo n,ubwo ujya kwica abguhunze kandi mwarabanye mu rugano rw,i Birunga cg aho hose za Mulindi.Nyakugirimana baca umugani ngo igisiga cy,urwara rurure kimena inda!!Kandi urucira mu kaso rugatwara nyoko!!!Uzi ejo,ejobundi ,wowe ,Jeanette cg abana bawe mutongenye mukabuyera.Services zawe za informations bagusomere ibyo Jeune Afrique yasohoye kw,ihunga lya famille Kadhafi.Biraguha isomo!!!Nyamwasa umusha se amashuri,ba ngenzi se,sinumva ko bose ari universitaires,wowe ngo ukaba waragarukiye mu wa gatatu secondaire?Ntubona aho ubagejeje?Wakwitonze wa mugabowe!!Ngo ubamba isi ntakurura.Ngaho sugira sagamba nakubwira iki!!

  • #10

    iyo uhunze urigarura (mercredi, 12 octobre 2011 15:31)

    ubudi iyo uhunze cyagwa ukihisha, uhora ureba ko icyo wahunze cyagiye cyangwa se kitakiriho ngo ubone gutahuka, ntago injangwe izirukankana imbeba ishaka kuyirya ngo nirangiza ize kuyibwira ngo noneho garuka sinshonje ntago nzakurya! ubwo se imbeba yabwirwa n'iki ko ayo atari amayeri y'injangwe ishaka gukoresha ngo iyirye neza ahubwo??

    cyangwa ko iyo njangwe iba itunzwe n'inyama z'imbeba iramutse ishonje byagenda bite ra????

  • #9

    nkongoli (mercredi, 12 octobre 2011 15:15)

    Mu gihe akomeje gushinjwa kugira uruhare rukomeye mu itegurwa rya Génocide yibasiye abatutsi muri 1994, mu gihe kandi abona ko ingoma ye igeze mu minsi ya nyuma, Paul KAGAME noneho arimo gutegura uko azavaho yisasiye imbaga y'abantu nk'uko abanyagitugu bo muri Afurika barimo kuvaho muri iyi minsi ( Côte d'Ivoire, Tunisie, Egypte, Libye... ). Iyo Génocide yindi yo izaba ari rurangiza.



    Umwe mu basirikari ba Leta y'u Rwanda ukorera mu buyobozi bushinzwe iperereza rya gisirikari wiyemeje kujya aduha amakuru y'ibyo shebuja akora ariko akaba yaratubujije gutangaza amazina ye yatubwiye ko mu gihugu hose hatangiye gahunda yo guha imbunda urubyiruko rw'intore za FPR ku buryo haba hari imbunda byibuze imwe kuri buri ngo icumi.



    Umwicanyi Paul KAGAME yafashe ubutegetsi amaze kumena amaraso menshi y'abatutsi n'abahutu none yiyemeje kongera kuyamena kugirango abugumeho. Nk'uko amakuru aturuka mu buyobozi bw'ingabo abivuga, ngo icyo gikorwa cyo gutanga imbunda mu nsoresore gihuriweho n'ubuyobozi bw'ingabo, Police y'igihugu ndetse n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze. Abahabwa izo mbunda ngo ni abasore b'abatutsi barangije imyitozo ya gisirikare mu ntore, ubu ngo bikaba bigaragara ko hari mission barimo babategurira kandi itari nziza, ariko kugeza ubu ikiri ibanga. Hamwe na hamwe kandi ngo si imbunda gusa bahabwa, kuko hari n'abahawe ama genades cyane cyane mu mijyi.



    Mu mujyi wa Kigali ho ngo ubwoba ni bwinshi mu baturage kubera izo ntwaro zongeye gukwirakwizwa mu nsoresore z'abasivili, nk'uko byari bimeze muri 1994 igihe habagaho ubwicanyi ndengakamere. Muribuka ko icyo gihe abasore b'abahutu bahawe intwaro na Leta yari iriho bibasiye abatutsi nyuma y'ihanurwa ry'indege ya Perezida Juvénal HABYARIMANA.



    Muri icyo gihe kandi na nyuma y'aho insoresore z'abatutsi zari zarinjijwe mu ngabo za FPR zari ziyobowe na Paul KAGAME zishe abahutu benshi imbere mu gihugu ndetse no muri Congo aho bamwe muri abo bahutu bari barahungiye.



    None Leta yongeye gukwirakwiza intwaro mu nsoresore hirya no hino mu gihugu bikaba biteye ubwoba bwinshi abaturage babona neza ko bagiye kwongera kwicwa nta kabuza. Umusirikari waduhaye aya makuru yanongeyeho ko abahawe izo ntwaro bazi neza ko ari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bize mu mahugurwa y'intore ariko ko igihe kitaragera.



    Ibyo birerekana ko hari umugambi mubisha wihishe inyuma ya ririya twangwa ry'intwaro. Ababikurikiranira hafi baremeza ko Paul KAGAME ateganya ko nabona ibintu byakomeye agiye kuvanwa ku butegetsi ku ngufu azakoresha ziriya nterahamwe ze zigatsemba abantu mu rwego rwo gutera ubwoba abanyarwanda ndetse n'amahanga kugirango aburizemo impinduramatwara iri hafi gutangira.



    Ikindi ni uko abazwiho kutavuga rumwe na Leta cyangwa kudashyigikira gahunda za FPR aribo bazicwa ku ikubitiro, nyamara ngo ubwicanyi buzageraho bwibasire abo mu bwoko bumwe bw'abatutsi cyangwa abahutu bitewe n'uwo KAGAME azaba ahanganye nawe. Ibyo Paul KAGAME akaba ateganya kubikora kugirango abone uko abyitirira uruhande bazaba bahanganye nk'uko mu ntambara ya 1990-1994 yohereje ingabo ze kwica abatutsi b' abagogwe akabyitirira ingabo z'u Rwanda FAR zari zahanganye n'inkotanyi.



    Abanyarwanda ntibaribagirwa ubwicanyi bukomeye bwabahekuye kuva muri 1990. Abo twabashije kuvugana kuri téléphone bo mu turere dutandukanye baremeza ko imbunda zitangwa koko, ariko ntibatubwiye byinshi kuko nta bwisanzure bafite bwo kuvuga icyo bashaka kuri téléphone. Ubu ngo inzego z'umutekano zirabumviriza cyane. Gusa ngo ubwoba ni bwinshi, Génocide ya gatatu igiye kwibasira abahutu n'abatutsi kandi irimo gutegurwa ku mugaragaro.

    Moses MUGISHA.

  • #8

    Twibukiranye (mercredi, 12 octobre 2011 14:57)

    Kayumba Nyamwasa ati:

    "Quand je parle de neutralisation, en fait, mon objectif est de les frapper sur le champ de bataille et de les tuer, pas les arrêter. Quand je vais en opérations, je n'y vais pas pour faire des arrestations. Je dis à mes soldats: vous devez parfaitement viser, vous devez tirer pour tuer, pas pour arrêter. Je suis en opérations, je ne fais pas un travail de police ici. Mais en même temps nous avons des prisonniers¦"

  • #7

    BIZIMUNGU (mercredi, 12 octobre 2011 14:57)

    DORE IBI NIBYIZA NUBWO BYATINZE. MAZE IGIKWIYE CYANE NUKO IMPUNZI CYANE CYANE ZIRI MULI CONGO; ZITUYE MUMASHYAMBA NKI NKENDE ZAHITA ZITAHA VUBA. ESE UBU ABANA BABO KO BATIGA BAKIRIRWA BULIRA IBITI NKIZO NKENDE BIZAGEZA RYARI. NGAHO NIMUTEBUKE MUZE MUMA SHULI YUZUYE MU RWANDA !!!!!

  • #6

    cc (mercredi, 12 octobre 2011 14:50)

    NSHIMIYE BYIGERO UNYIBUKIJEKO NYAMWASA YAHUNZE!!!! NDAMWIBUKA AVUGANGO MU RUHENGERI AZAHATERA ITABI!!!!!

  • #5

    miseke (mercredi, 12 octobre 2011 14:11)

    " La seule chose nécessaire au force du mal, c'est l'inaction des gens de bien" Edmund Burke.

  • #4

    Sano (mercredi, 12 octobre 2011 13:33)

    Niyo bataha bose ntacyo bizakemura kubibazo,nubundi ibyapfuye bizakomeza kubora.

  • #3

    Byigero (mercredi, 12 octobre 2011 13:28)

    Nyamwasa yagiye gucyura impunzi muro Congo, ubu ziratuye zimeze bien. N'abandi nibatahe, kuko n'ubukungu bw'isi bwifashe nabi, abazungu ntibagifite ubushobozi bwo kuzitwara (impunzi) zose. Ubu ibyakazitunze byihariwe na ba Twagiramungu, Rudasingwa n'abandi birirwa basakuriza za Burayi iyongiyo.