mar.

11

oct.

2011

Ngo Umuryango IBUKA uramaganira kure igihembo kigiye guhabwa Rusesabagina

Prof J P Dusingizemungu, aho bukera ishyari riramwica avemo umwuka !!!!Dore uko areba !!!

Source : Igihe.com

 

 

Biteganyijwe ko ku wa 16 Ugushyingo, Umuryango “Lantos foundation for Human Rights and Justice” wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzashyikiriza igihembo Umunyarwanda Paul Rusesabagina ; ibi ariko byamaganiwe kure n’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu IBUKA uvuga ko uyu mugabo adakwiye kubona iki gihembo kuko ibyo bashaka ku muhembera nta byo yigeze akora.


Rusesabagina si intwari ahubwo ni ikigwari ?


“Lantos foundation for Human Rights and Justice” Uvuga ko uzahemba Paul Rusesabagina kubera ibikorwa by’urukundo n’ubutabazi yaba yarakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aha ubuhungiro ndetse ngo agakiza Abanyarwanda barenga 1268 bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines ndetse ngo kuri ubu akaba akora ibikorwa byo gufasha imfubyi n’abapfakazi ; nyamara ariko abamuzi bavuga ko nta muntu n’umwe yatabaye cyangwa yakijije kuko ngo uwinjiraga wese yamwishyuzaga amafaranga atagira ingano kugirango acumbikire ; ibi ngo bikaba bitafatwa nk’ubutwari ahubwo bikwiye kuba ubugwari.

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira, 2011 nibwo Umuryango IBUKA n’Umuryango AVEGA uharanira guteza imbere impfubyi n’abapfakazi barokotse jenoside, batangaje ko bamaganiye kure iki gikorwa cyo guhemba Rusesabagina aho bavuga ko adakwiye guhembwa ahubwo akwiye kunengwa no kugawa kubera ibyo yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Depite Odette Nyiramirimo ngo yamuhaye amafaranga ngo akunde abeho


Umuryango IBUKA wamagana iki gikorwa giteganyijwe kuba kuwa 16 Ugushyingo uyu mwaka uvuga ko Rusesabagina adakwiye guhabwa iki gihembo kuko ngo yiyise intwari muri film ye yise Hotel Rwanda, aho ngo yitaka avuga ko ari intwari, aha kandi Umuryango IBUKA umushinja ubufatanyacyaha muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994.

 

IBUKA ikomeza ivuga ko igihembo nk’iki ndetse n’ibindi Rusesabagina yahawe, abarokotse jenocide yakorewe Abatutsi babifata nko gushinyagurira Abacitse ku icumu kuko abazi uyu Rusesabagina bavuga ko kugirango agire uwo ahisha yamwishyuzaga akayabo k’amadolari ; ibi kandi bishimangirwa na Depite Odette Nyiramirimo uhamya ko yamuhaye amafaranga kugirango akunde abeho.

 

Umuntu ukorana na FDLR ntakwiye igihembo


Ibi ni ibyagarutsweho na Prof. Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU ukuriye IBUKA, wavuze ko Paul Rusesabagina, adakwiye guhabwa igihembo mu gihe ari mu bantu batera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje guhungabanya amahoro n’umutekano mu Karere ndetse wiganjyemo abasize bahekuye u Rwanda bagahungira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Mu kugaragaza ko batishimiye namba iki gihembo biteganyijwe ko kizamushyikirizwa i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika IBUKA na AVERA banditse urwandiko rwo kugaragariza Lantos foundation for Human Rights and Justice ko Rusesabagina nta ruhare namba yagize mu kurokora abantu bari sHotel de Milles Collines

 

Impamvu 4 zitangwa na IBUKA


Zimwe mu mpamvu IBUKA na AVEGA batanga z’uko Paul Rusesabagina nta ruhare rugaragara yagize mu kurokoka kw’abantu bari muri Milles Collines n’uko ngo atariwe wari ufite ijambo rya nyuma kuri iyi Hotel ;

-  Muri Hotel des Milles Collines ngo niho hari icyicaro cy’ingabo z’Abafaransa gishinzwe amakuru (French Military Communication Unit) cyari muri etage ya 5, ibi bikaba byaratumaga abicanyi batahavogera kuburyo Rusesabagina atabyitwaza ngo avuge ko hari abo yarokoye.

-  Bernard Kouchner, wari intumwa y’u Bufaransa mu 1994 ubwo yasuraga Leta yiyise ‘Iy’Abatabazi’ yayisabye ko itagomba guhungabanya abantu bari muri Hotel des Milles Collines, ko nibagira icyo baba u Bufaransa buhagarika inkunga yabwo bwahaga u Rwanda. Ibi ngo Rusesabagina nta ruhare yabigizemo na ruto.

-  Hotel des Milles Collines kandi yari iya Sosiyete y’Ababiligi yitwa SABENA, bityo ikaba yararindwaga kugirango imitungo yabo itangizwa cyangwa igasahurwa.

-  Na none kandi ngo Hotel des Milles Collines yari muri Zone yarindwaga n’ingabo za FRP Inkotanyi, ndetse ngo Rusesabagina n’umuryango we ni bamwe mu mpunzi zari muri iyi Hotel bityo akaba adakwiye kwiyitirira ko hari abantu yakijije.

 

Uyu muryango urimo ibikomerezwa byo muri Amerika


“Lantos foundation for Human Rights and Justice” ni umuryango ubarizwamo abantu b’ibikomerezwa muri Amerika, abantu batari bacye bakaba bakomeje kwibaza impamvu abantu bazi ukuri ku byabaye mu Rwanda aribo bakwirengagiza.

 

Mu bagize uyu muryango washyizweho mu rwego rwo kwibuka Umuyahudi Tom Lantos warokotse Jenoside yabakorewe Abayahudi, akaba n’Umusenateri muri Congress ya Amerika harimo Uwahoze ahagarariye Urwego rw’Ubucamanza muri Amerika John Broderick, Richard Gere, Dr. Kay King, Professor Harold Koh, Ambassador Mark Palmer, Honorable Shimon Peres, Ambassador John Shattuck, Professor Elie Wiesel na Ambassador Richard Holbrooke.

 

Rusesabagina naramuka ahawe iki gihembo cyatangiye gutangwa muri 2009 azaba abaye umuntu wa 3 ugihawe nyuma ya Dalai Rama na Elie Wiesel wanigeze guhatanira igihembo cy’Amahoro ku isi kitiriwe Nobel.

 

Uretse AVEGA na IBUKA batangaje ku mugaragaro ko batishimiye iki gihembo giteganyijwe kuzahabwa uyu mugabo, abandi Banyarwanda n’abanyamahanga batandukanye nabo bashyizeho urubuga rwa facebook (http://www.facebook.com/# !/pages/Th...) aho bakomeje kwamagana iki gikorwa.

Commentaires : 160
  • #160

    Rugira (mardi, 18 octobre 2011 03:12)


    Ariko abanyarwanda bazashira ryari ishyari na munyangire koko? Niba Rusesabagina ataragukijije, reka abo yakijije bamurate ibigwi! Na Nyiramirimo amenye ko Imana izamuhana yihanukiriye kuva yihakana uwamuvanye mu kaga muri kiriya gihe cyari gikomeye! Ese ubundi mwibagiwe aka kanya ko na Perezida Kagame ubwe yari yamuteganyirije igihembo ku butwari yagize? None aho amuhindukiye Ibuka iveho ivuze induru ngo ni umwanzi w'abacikacumu! Sha, koko ushize impumu yibagirwa uwamwirukankanaga! Mwagiye mumenya ko umututsi wacitse ku icumu ry'interahamwe akenshi abikesha mugenzi we w'umuhutu wamwitangiye akamuhisha? Aka kanya koko muribagiwe bene wa? Imana iba ibireba byose muritonde!

  • #159

    ariko Intore wee! (dimanche, 16 octobre 2011 18:58)

    Abase bo bahuruza ngo iri tangazamakuru riri gutegura 2nd nako 3rd genocide kuki batabashije guhuruza kuri za KANGURA, RTLM n,ahandi? Ese kuki bahuruza bacishije hano kandi bikagaragara? Nibamenyeko hano batanga ijambo kuri buri wese maze babone kuvuga ubusa.

  • #158

    bigwabishinze (dimanche, 16 octobre 2011 18:14)

    thomas na Rudakemwa mukomereze aho. turabakunda kandi turabashyigikiye. intore zibona ko muri babi zijye zigana igihe.com niho haba abaswa bagenzi bazo. twe turi hamwe namwe kuko muvugisha ukuri kandi ukuri kuralyana. amashyari yabo nubugome bwabo turabimenyereye.

  • #157

    Intore zataye umutwe (dimanche, 16 octobre 2011 14:26)



    Wowe 156 uri umuswa cyane.

    Urabuza abantu kujya bandika kuri uru rubuga , ntuzi ko uko intore mushyira umurego mu gucecekesha abantu, ari nako kwishakira imbuga zo kuvugiramo bigenda byiyongera!

    Uti Thomas na Rudakemwa bitandukanyije n' urubuga badushyiriyeho! Wowe ugende ntuzongere kurugarukaho maze urebe ko twe tutazakomeza kurusangaho UBUHANUZI bw' abahanuzi.

  • #156

    • ITANGAZO RY`IHUTIRWA KUBANDIKA KURI URURUBUGA (samedi, 15 octobre 2011 03:38)

    Thomas na Rudakemwa twitandukanyije na Prophete umuhanuzi,ibyandikwaho ntituzongera kubibazwa.
    Nyuma yaho tubonye ko uru rubuga twashinze,rwandika ibintu bishobora kwanganisha abanyarwanda,twiyemeje kwitandukanya narwo,uwoherezaho wese inkuru azayirengere,twe twubahirije icyifuzo cya papa Benedigito wa 16,kuko twabonye bitaduhesha agaciro.
    basomyi mutwihanganire,nta kundi twagira.
    ahubwo uwongera kohereza amakuru ye hano,azabibazwa ku giti cye.

  • #155

    Ni iki cyatumye Rudakemwa yigira umuhanuzi?ni nuko aziko ubutumwa bwitiriwe imana bwumvikana neza! (samedi, 15 octobre 2011 03:28)

    Kubera umwuga wabo barwise umuhanuzi. Nk’abantu bize igifaransa inyito bakoresheje ni “le prophete”. Kubera ubupadiri, urwo rubuga rugaragaza ko rufite icyo ruhuriyeho na Kiliziya Gatolika babereye abayoboke n’abayobozi. Ni urubuga rufite aho ruhurira (links) n’imbuga za internet za Kiliziya. Urwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ndetse n’urwa Vatican nizo za mbere.
    Kubera kandi umwuga wabo wo kwamamaza ingengabitekerezo ya jenoside no gufpobya icyo cyaha, urwo rubuga rufite za link n’imbuga nyinshi zirimo abahuje imyumvire n’intego. Uretse, imbuga za Guardian, Igihe n’Iwacu abandi ntuzabaze.
    Hashize igihe naririnze kugira icyo nandika kuri uyu ‘prophete’ w’icuraburindi, nizera ko Kiliziya mu Rwanda izabwira abapadiri bayo Habimana na Rudakemwa ko ibyo barimo bisebya Kiliziya. By’umwihariko nibwiraga ko bitazatera kabiri Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyima wa Diyoseze ya Cyangugu akazagira isoni zo kumva ari umuyobozi w’abigisha urwango. Umenya naribeshye.
    Ku itariki ya 23 Mata 2011, padiri Rudakemwa yashyize ahagaragara inyandiko yibutsa imikorere y’ikinyamakuru Kangura. Munsi y’umutwe w’iyo nyandiko hari igishushanyo cya Yesu ahetse umusaraba. Inyandiko iri munsi y’igishushanyo cya Yesu ugasanga bamugira icyitso cy’abajenosideri mu ngengabitekerezo yabo. Bitagira aho bitandukaniye na Kangura yabikoraga kenshi yerekana ko ‘Umuryango Mutagatifu’ wemeranyaga n’umugambi wo kurimbura abatutsi mu Rwanda.Iyo nyandiko y’umupadiri ku urubuga, yasohotse bucya hakaba Pasika. Ibyo bikaba byarakozwe ngo izuka rya Yesu rihuzwe n’iyo ngengabitekerezo ya jenoside. Padiri akoresha amagambo yo mu ivanjili cyane, mu rwego rwo kumvisha abasomyi (bahuje nabo) ko urwango bandika rufite inkunga ntagatifu. Uko nayisomye na Myr. Bimenyimana yarayisomye. Yayivuze iki? Musenyeri Misago Augustin baherutse kugira umukuru w’urukiko rwa Kiliziya nawe yarayisomye!Padiri Rudakemwa atangaho Yesu umugabo ko ibyo avuga ari ukuri, ati: “Aha rero nkaba nagusubirira nanjye mu byo Yezu yabwiye umugaragu w’umuherezabitambo mukuru agira ati “Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?” (Yh 18, 23). “Nyanga urundi, wimpimbira”.
    Uko kuri ni ukuhe? Iyo nyandiko yagenewe Pasika na Padiri Rudakemwa itangirana izi nteruro. “CDR na FPR ni mahwi. Ndetse benshi bahamya ko FPR irusha CDR ububi.” Ibi abivuga nk’ukuri kandi ngo na Yesu nibyo yavugaga. Iri jambo “benshi” niryo ryari ishigiro rya CDR, yateguye gutsemba ubwoko mu izina rya “rubanda nyamwinshi”.
    CDR yiyise Impuzamugambi kuko bagombaga ‘guhuza’—‘umugambi’. Uwo mugambi w’abahezanguni wari uwo gushishikariza abahutu kwanga urunuka kugirango bazakore jenoside batabibonamo icyaha. Niyo mpamvu ‘Impuzamugambi’ za CDR abantu bari barazise impuzamupanga.Bigeze mu mwaka w’2011, umupadiri aragereranya CDR na FPR. Kuba FPR ariyo yaciye intege impuza-mugambi za CDR n’interahamwe, ni ukuri. Ubihakana ni ushyigikye umujenosideri ushaka kwishyira heza. Abemera ko CDR ari nziza, ugeranyije na FPR, ni abapawa n’abataye umutwe nk’abo muri RNC.
    Ubu abo muri RNC bagizwe abatoni n’uru rubuga rw’abajenosideri.

  • #154

    musabwe kwima amatwi ibyo Rudakemwa na Thomas bavuga,kuko ari ibinyoma,ni abanzi bamahoro (samedi, 15 octobre 2011 03:22)

    kwima amatwi ibyandikwa ku rubuga ’leprophète’Nk’ahagana ku wa 19 Gashyantare uyu mwaka, Padiri Nahimana uba mu gihugu cy’Ubufaransa yatangarije Radiyo BBC Gahuzamiryango aya magambo:
    “Ikintu cy’ingenzi nabonye rumaze gushyira ahagaragara ni uko abantu bamenye ko bashobora gushyira ahagaragara icyo batekereza…, ariko icyo twashimye kuruta ibindi ni ibyerekeye umuminisitiri wari ushinzwe siporo n’umuco, bavuze ngo uyu muminisitiri nyamara yitwara nabi, turabigaragaza kuko twabonaga ari uburyo bwo kugaragaza uko kuri nyine ; niba umuntu afite ibindi yiberamo adakora akazi ke mu gihe abandi bari gupfa, bari kurara hanze,… we ari kwikorera ibyo mwabonye mu mafoto, ibyo ngibyo abanyarwanda bagomba kubimenya noneho kuva ubungubu.”
    Musenyeri Bimenyimana yemeza ko nta musaseridoti n’uwiyeguriye Imana wemerewe kuba umunyapolitiki atabiherewe uburenganzira n’umwepiskopi. N’ubwo Musenyeri Bimenyimana adasobanura neza niba aha ashaka kuvuga ko Padiri Nahimana na Padiri Rudakemwa bishoye mu bikorwa bya politiki batabanje kubyakira uburenganzira, abo bapadiri bo bavuga ko urubuga rwabo ntaho ruhuriye na politiki.
    “Abapadiri ntibemerewe gukora politiki iyi yo kujya mu buyobozi ; ariko abapadiri ni Abanyarwanda nk’abandi : babona uko igihugu kiyobowe, babona aho abantu barengana, babona ibyiza, ibitagenda, aho abantu bari kurengana, ahubwo iyo ni inshingano y’abapadiri ahubwo,” ni ko Nahimana yabwiye BBC n’ubundi.
    Uwo mupadiri yakomeje avuga ko gushinga urwo rubuga ntaho bihuriye n’ubutumwa bwa gipadiri bafite, ko ahubwo barushinze bagendeye ku burenganzira bahabwa n’amategeko yo kugaragaza icyo umuntu atekereza.
    Abo bapadiri bavuga ko bagamije kugaragaza ukuri ku bibera mu Rwanda, cyane cyane ngo bahereye ku mateka yarwo bavuga ko atacyigishwa mu gihe ngo urubyiruko rukeneye kuyamenya.
    Nyamara kuri iyi ngingo y’amateka, guverinoma y’u Rwanda ihamya ko amateka yigishijwe nabi aho ivuga ko ari amateka yari yuzuyemo ubutumwa bucamo ibice Abanyarwanda cyane cyane guhera muri za 33 kugeza mu w’1994. Ubu Leta ikaba ikomeje gukora ubushakashatsi ku mateka mu rwego rwo gusobanurira Abanyarwanda amateka nyayo. Nko mu mpera z’umwaka ushize, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda yatangazaga ko hari ubushakashatsi bwimbitse bwakorwaga bugamije kwerekana amateka nyayo. U Rwanda rutangaza ko amateka yigishwa Abanyarwanda n’abanyeshuri by’umwihariko ari amateka abahamagarira kunga ubumwe buzira amacakubiri mu rwego rwo kongera kubaka igihugu cyashegeshwe na jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994

  • #153

    Impuruza banyarwanda,twamagane abicanyi,Rusesabagina,Thomas,Rudakemwa (samedi, 15 octobre 2011 03:18)

    turabashimira,uburyo batangiye gukina amakina mico,ariko niba jyane n,ibirego mu rukiko mpuzamahanga barege aba bapadiri,na ba bandi bakangurira abanyarwanda kumarana bitwaje iri tangazamakuru,kandi aritangazabinyoma,kuki abantu bakandika bakangurira abantu kongera kumarana kumugaragaro,abantu bagaceceka koko,twe twiyemeje kujya kurukiko mpuzamahanga,mu rwego rwo gukumira ubwicanyi bundi butegurwa.kandi izinyandiko zica kuri iyi ngirwa rubuga,zirabyemeza,kandi ni bataboneka abavyandika hazafatwa abarushinzwe,twe twiteguye kujya kurega kandi ikirego cyacu gifite ishingiro aho kugira ngo abantu bajye batabara ari uko abantu barangije gushira.ndakangurira abanyarwanda bose bakunda amahoro,bakunda u Rwanda rwacu twese,ko twahagurukira rimwe nka bitsamuye.tugatanga ibirego,byaba ngombwa tukajya kwigaragambya aho aba bapadiri bakorera,aho Thomas na MUnyeshyaka bakorera i paris mu maparoisse yaho,tukajyayo basomye misa ubundi tukigaragambya twamagana ibibi bakora n,ibyo bakoze mbere.twarangiza tukabwira na bari mu butariyani bakajya aho Rudakemwa nawe asomera misa.abandi bari muri Amerika na bo bakajya i Chicago kwamagana Rudasingwa,Rusesabagina ,na bandi bahezanguni bashaka kongera kumarisha abanyarwanda.kandi amategeko mpuzamahanga arabitwemerera kwamagana no kurinda ikibi mbere yoko gikorwa.banyarwanda banyarwandakazi ndetse n,inshuti z, u Rwanda turabakangurira kwitabira icyo gikorwa aho muri hirya no hino ku isi.nukujya mugira organisation bitewe naho mutuye.mukoreshye imbuga za internet nka facebook,twitters,ni zindi zose zishoboka.ntituzongere gusubira mu icuraburindi nkirya 1994.

  • #152

    Ihorihoze (samedi, 15 octobre 2011 02:31)

    Yewe na Bibiliya iratubwira ngo ntihakagire uwirata ku Mana, ngo kuko imbuto umuntu ateye arashyira akazisarura. None se ko uyu mugabo yagize uruhare mu gucika kw'icumu kwa, abantu, kuki koko abantu bakomeza kuba indashima, hubwo amashyari akaba ariyo abageze kure? Sha nk, umukristu ndababwiye!! nimushaka mwitonde kandi murwanize kwiyegurira Imana kuko niyo yonyine ifite ububasha bwo guhindura ibihe igihe ishakiye..Yewe birababaje kuba bamwe mu barwaniriye guhisha abantu mu ngo zabo, ndetse banashobora nabo kuhasiga ubuzima bwabo, uyu munsi aribo basigaye bitwa ngo abagenocidaires!!!Uwiteka azi umunsi n, isaha ibintu bizasobanukiraho maze agakoza ikimwaro abigize abakozi ba sekibi!! Ils sont devenues "Monstres".Ibihe birabategereje, ni mutihana muzajya mu muriro!!!!

  • #151

    Bambasi (vendredi, 14 octobre 2011 22:55)

    Commentaire 136, wibeshya abantu ntiwacitse ku icumu, ahubwo wari urimanitse, ugize ibyago bamwe barakurokoka.
    Commentaire 122, n'akanya se wibagiwe #co nshoma# ?? Keraka niba Kagame icyo azira ari uko ku ngoma ye noneho abantu batinyutse kugaragaza ko hari ikibazo kandi gikwiye gushakirwa igisubizo. Abari bashishikajwe n'igitsina turabazi nubu nibo birirwa bavuza induru ngo nibagarure ubuharike. Nta ngeso mbi mwasize

  • #150

    Babinga Ba Nyundo (jeudi, 13 octobre 2011 15:38)

    Ariko nakumiro! Ese murarwana niki?! Koko ngo akeza Umuhutu ntakagereho! Muzahaga??? Yabarwanyeho kimwe nabandi bahutu bumutima timwashira! None nicyo mumuhemba!?

  • #149

    Ukuri (jeudi, 13 octobre 2011 14:27)

    IBUKA yarasaze ! Umuntu abashya ibintu bifite aho byanditse?
    - Hôtel des Milles Collines, yari muri zone sous controle gouvernementale, amakarita ya gisirikare , umunsi ku munsi yuzuye Arusha muri TIPR.
    - Abashakashatsi b'abanyamerika [banifashishije abanyeshuli bo muri Kaminuza y'u Rwanda], amakarita bakoresheje mu mirimo yabo, bifashishije simulation y'amakarita ya satelite ya CIA [ibiro by'ubutasi by'Amerika].
    - Donc, uwashaka kumenya wese umunsi ku wundi uko ingabo zari zihagaze, uretse amakarita, hari n'ibitabo ingabo za MINUAR zanditse zifashishije rapports zabo, IBUKA irumva ingaruka ku kizere yari ifitiwe?
    - Niba hotel yari muri zone ya FPR, ubwo Gén Munyakazi[ex-FAR] etc, Ibuka igiye kubafunguza kuko bafungiwe guhunishiriza abatutsi muri zone ya FPR.
    - Kouchner yaje kabili mu Rwanda, Ibuka yabanje kureba amatariki yaziyeho ngo imuvugishe ibyo yishakiye? Aza ko yasabye igurana ry'impunzi, iz'abatutsi zari muri FPR ngo ziyisange ziva muri hotel Milles Collines naho iz'abahutu zive muri stade amahoro zijya aho,Ibuka yatubwira impamvu?
    - Hagati muri décembre 1993(le 16/12/93), abasilikare b'abafransa bari bamaze kuva mu Rwanda. Hasigaye +/- abasilikare n'abagendarme 10. Tariki 07/04/1994 hagarutse abafransa guhungisha abantu babo. Tariki 12/04/94 bari barangije,basubira iwabo.Bisabwe na ONU, tariki 21/06/94 baje gushyiraho zone Turquoise, bakiza plus de 10.000 Tutsi. Ibi byuzuye mu nyandiko mu byaburanishijwe Arusha.Iyo centre de communication Ibuka iyikuye he?

    Kayibanda niwe wavuze ngo: "uraviringa ukongera ukaviringa ugashyekerwa, ukageza ubwo nawe wiviringa". Ibuka irabeshya ikageza ubwo isigara inemera ubwayo ko ibinyoma byayo ari ukuri. Mu izina ry'abarokotse, igahomvora ibinyoma nk'ibi, ku bantu bafite ubushake n'ubushobozi bwo kuzamenya ukuri irimo itobanga.

  • #148

    Sortir de la nasse (jeudi, 13 octobre 2011 09:46)

    Ibintu by'abanyarwanda birababaje!Nyuma gato ya jenocide, abantu bamwe bamamaje ko ntawe ugomba kuvuga ko hari umuhutu wagize uruhare mu kurokora umututsi. Icyo gihe hari hagiye gushyirwaho gahunda yo kubashimira. Bamwe mu bagize uruhare rukomeye bahise bicwa ngo batazahabwa ishimwe. Urugero abayobozi bari bari ku Rushashi barimo na Burugumestri bararashwe 1995 ntibyagira inkurikizi. Bimaze kuboneka ko iyo icyunamo kugeze ari abacitse ku icumu baboneka muri gahunda bonyine kuko abahutu batari bishwe, ntibafungwe, kandi bamwe baragize umutima wo kutiyanduza bakaraba amaraso ya bene wabo b'abatutsi, barabibarekeraga cyane cyane kubera globalization yo gufata abahutu bose nk'abicanyi n'abatutsi nk'intungane. Byabaye ngombwa ko noneho bavuga ko hari abahutu bagize uruhare mu gufasha abatutsi. Ibi byari byiza. Ariko ikibazwa ni ukumenya niba barabikoze bibavuyemo.Niba Ruresabagina yarasabaga Frw, ubwo abantu 1200 ari nkawe wabatungisha iki utazi igihe intambara izarangirira? Ubu IBUKA ihabwa FRW na Leta yo yashoboye gufasha abacitse ku icumu nk'uko bikwiye? Muve mu miteto ya Politiki murebe icyatuma abanyarwanda babana neza.JD na Odetta, kwiga bigira umumaro ariko iyo uwize igire reflexion critique iri neutral. Niho ibyo adefende bihora bihagaze atari ideology that can be easly overwhelmed. Abantu bazi ukuri bakaguhisha ni banshi maybe namwe murimo.Abanyarwanda bishwe n'abacitse ku icumu mu gihugu hose, abishwe n'abasirikari ba RPF, muvuga ko bari he? None se abashyinguye mu nzibutso bose ni abatutsi? certainly, you know it. None se umuhutu uzi ko bene wabo bari mu rwibutso ibunaka akaba adafite uburyo bwo kubibuka mutekereza ko we adafite ukuri ku byo abona? Ndumva nidukomeza dutyo, iki gihugu tuzongera tugicanemo umuriro.Ni nde unejejwe n'ibyo? Ntabwo muzi ko intwari ya none ejo ishobora kuba ashaje bakavuga ngo genda Mpongo urashaje? Mwibuke ko ku ngoma ya Habyarimana, FPR yitwaga INYENZI, abana b'ingoma ya cyami kandi ubwo bakagaragaza ibikorwa bibi byayo.Muri ubwo buryo benshi bumvaga barimbura abatutsi bose, biza gushyirwa mu bikorwa muri 1994. Kurimbura abanyarwanda ni ubugome burenze uko umuntu yabyumva, ntibikabeho ukundi. Dutekereze no kuri FDLR. Ejobundi umunyarwanda uba muri Amerika, yavuze ko itari ku rutonde rw'abaterabwoba, none ngo umuntu akorana nayo...Nkaba mbona ko dukwiye kudakomeza kubangamirana uhubwo twareba uko tugorora ibitaragenze neza maze tukubaka igihugu cyacu mu mahoro. Abanyarwanda mwese muragahorana amahoro n'umutuzo.

  • #147

    Bakame (jeudi, 13 octobre 2011 02:25)

    Ngarutse kuri comment yanjye #98 ngo nongere ngire inama abatutsi b'abahezanguni ba Ibuka.Ubu koko ntimubona ko inshingano mwihaye yo kuba ijwi ry'abacitse ku icumu yabananiye?
    Mwiyumviye ukuntu Cpt Jonathan MUSONERA abamagana kandi ari umwe muribo(abacikacumu)!!!Hambere aha,mu kiganiro yagiranye na Joseph MATATA,mwiyumviye ukuntu uwitwa Placide KALISA (ukuriye MRAX mu Bubiligi) yamaganye imikorere yanyu,kandi yarahoze abahagarariye muri icyo gihugu!!

    Ngaho nimwiyumvire namwe!!!:
    http://www.jambonews.net/point-de-vue/

    Rwose mwaretse kubogama!!!Nako ntimubogamye gusa ahubwo muracuritse!!!Ibuka yanyu yiyemeje kuvangura no kuvangira abanyarwanda izoreka igihugu ndabarahiye!!!
    Ese iyo muyita IBUKA-BOSE nka ya website ya J.M.V. Ndagijimana?Muzasome igitabo cye yise:"Paul Kagame a sacrifié les tutsi" muzumirwa!!
    Nyamara mujye mutinya bene bariya bantu bavuka ku babyeyi bo mu moko yombi(hutu-tutsi),kuko iyo bavuga ukuntu interahamwe zabahekuye,inyenzi aho ziziye zikabasonga baba bavuga UKURI(njyewe ukuri kwabo nkunywa nk'Ivanjiri ya Matayo!!!) naho mwe mukirirwa muhomvahomva!!!Ubu njye narumiwe ku buryo nibaza nti:ese mama ni ubufana-tutsi bwababojeje umutima...ni amaco y'inda ngo mwirire umugati muvunja uduhanga tw'abacu mwanika hariya ku Gisozi n'ahandi henshi mu gihugu...ni ugutinya Kagame wabogeje ubwonko mukaba mutakigira akenge habe n'akabajyana kunnya????Kubona n'umuntu witwa ngo ni Professeur ahindurwa igishushungwe?Shobuja ntiyibeshye igihe avuga ngo injiji ziba mu bize koko!!!Mwarekeye aho gukomeza gutoneka ibisebe by'abagize Imana bakarokoka umuhoro w'interahamwe cyangwa bakagirwa imfubyi n'agafuni k'inyenzi!!!
    Genda Rwanda warakubititse!!!!!

  • #146

    Mpogoma (jeudi, 13 octobre 2011 01:35)

    @ #138
    Yvan,ni koko ntibyoroshye!Ariko kubera ko wowe ubona ako karengane buri munsi kandi ukaba ufite n'amahirwe yo gutarabuka ugahura n'abanyamahanga mukaganira ku mibereho mibi y'umunyarwanda w'iyi ngoma,ufite inshingano ikomeye yo kumubera AMBASSADOR!!!Ukabwira uwo munyamahanga ko ayo mabjyambere akuratira,ubwo bwiza bw'imihanda n'imiturirwa iyikikije,byoroshe amarira n'imiborogo,inzara n'ubwoba bwa buri munsi bituma umunyarwanda asigaye ari MBONABUCYA!!!
    Nkurahiye ko nidukora gutyo turi benshi,abo bose bavugwa imyato uyu munsi,ejo bazitwa ba RUBEBE!!!!
    Ugire amahoro y'Imana.

  • #145

    Mpogoma (jeudi, 13 octobre 2011 01:19)

    @ #137 et #143
    Ibyo uyu mututsi yakubwiye ni ukuri.None se ntubona ko Interahamwe n'Impzamugambi ari zo zabaye ruvumwa ku isi hose(à juste titre!) ariko Inyenzi-Inkotanyi zikavugwa ibigwi(n'amahanga atazizi kuko njye nawe tuzi ibyazo!) kandi tugiye mu mibare twasanga zarishe benshi kurusha interahamwe?
    Baribeshya ariko,bitinde bitebuke amahereza y'abicanyi bose ni amwe :KUBIRYOZWA!!!

  • #144

    Burundiano (mercredi, 12 octobre 2011 20:25)

    Ngo....Uwushaka umuhutu amutuma uwundi!!Nibyo birimo biba ubu mu rwanda batuma umuhutu kubuza amahoro impunzi zabahutu zenewabo zigorewe mumakambi ngo azikangurire gutaha!!Njyewe nanga ibihutu by'inda...!

    Ngo....Umututsi umuhaza amata akakwuha imisuzi...hahahahahh uwuwo rero uranyishe nasetse ndawumvise bya hatali!!Izo zi Ibuka na Avega zizasanga zirimwo zitesha agaciro abacikacumu babatutsi kuko nkuyu mugani uwawanditse afise icyo yavuze kandi urebye nibyo birimo biba!!Tout ça c'est àcause de Kagozi plutôt H.E Paul Kagame

  • #143

    kuri #137 Yacobo, (mercredi, 12 octobre 2011 19:58)

    Ibyo uwo mugenzi wawe yakubwiye ni ukuri bagira ibanga. Jyewe mama wanjye ni umututsikazi ariko mbimenye vuba. Imagine! Ariko kubijyanye n,ubwicanyi, nabo bajya bivamo uretseko nta gikurikiranwa bagira. Nk,ubu jye mba mu karere ka Bugesera umurenge wa Kamabuye ariko hari benshi nzi duturanye bizwiko ari ba Ruharwa mu kuba barishe abahutu benshi intambara ikirangira kandi buri wese arabazi!

  • #142

    Shima uwakoze ugaye uwahemutse! (mercredi, 12 octobre 2011 19:45)

    Ariko nta wundi ukwiye gushimwa uretse FPR? That's a problem!

  • #141

    IBUKA NANJYE NIBUKE!!!!!!!!!!!! (mercredi, 12 octobre 2011 18:54)

    niko wowe #137 utekereza ko kuyamunani(icyo gikorwa cyabaye mukwezi kwa kabira 1993 mugitero cy'inkotanyi)ubwo badutwaraga munyagahinga(mukibuga cy'ishyuri ribanza (primaire) rya RUKO)bakaturasaho izuba riva uwo mushuti wawe nabyo abyita kunyereza se?

    baduhereye muma saa kumi zigitondo baduhiga mumago twari twahungiyemwo nyuma yuko bari bamaze kuhafata bagenda barundanyiriza abantu mukibuga cy'iryo shuri ribanza rya RUKO bagera muma saa munani z'amanywa abantu bose bamaze kubavana mubwihisho,usibye n'ishyamba rya MUHABURA n'uwari yihishye m'UMUREMURE bamuvanye mwo ubundi bahera muma saa munani baduterera ubwoba bigeze nka saa kumi z'umugoroba urusasu ruratubona baba bahagize ibagiro!!!!!!!!!!!!!!!!!

    turi ngerere twabashije kuharokoka.HARYA NGO TWAZIRAGA IKI DORE KO ABENSHYI TWARI ABANA N'ABAGORE TUTARI TWABASHIJE GUHUNDA KUGERA INKOTANYI ZIDUFASHYEHO BUNYAGO?

    MUZAGENDE MUKORE UBUSHYAKASHYATSI NIMUSANGA HARI N'UMUTUTSI WIGEZE AGWA mucyahoze ari commune KIDAHO azira ko ari umututsi muzantere amabuye!!!!

    None se najye nibuke ndware ihahamuka ra?Ufite umusegura nubundi arushyaho kurinegeza.Abantu bacyu bashyiriye murupangu rwa KANYARUGAMBA inkotanyi zari zaragize ibagiro nako ngo si ibagiro ngo yari CND biremeye aho kuri iryo shuri.ubwo uduhanga twose twari twanitse mukibuga cya primaire ya RUKO mbere yuko badusuka muri WC bakahubaka ishyuri hejuru ninde watinyuka kuvuga uko twahageze??????

    keretse nawe yifuza gusanga bene wabo bigendeye kare!!!!!!!

    Ntacyo nitubibaza KATABIRORA n GASHAYIJA wari amukuriye tuzabibaza KAGAME kuko niwe wari wabatumye!!!!!!!!!!!!!

    iba myinshyi igahimwa n'umwe !!!!!

  • #140

    Gatwa Tharcisse (mercredi, 12 octobre 2011 17:36)

    Ngo umututsi umuvura ijisho akariguturumburira!!!
    Niko ye nimuvuge mubonye uruvugiro. Ni bangahe bari bafite
    imitwaro y'amafaranga bifuje kuyatanga ngo barokoke imipanga n'amasasu by'interahamwe bikabananira? Ntanswe
    mwebwe mwishyuraga hotel mwacumbikiwemo mwa ndashima mwe.
    mbega abanyamurengwe!!! Harya hari Depute nawe w'indashima
    ngo yatswe amafaranga ngo abeho? Depute utazi gushyira
    mu gaciro ubwo avuga iki mu nteko? Amafuti gusa.
    Kiriya gihembo rero Rusesabagina aragikwiye kandi felicitartion!!! Natwe bamwe mubemera ko wadufashije tuzaguha icyacu gihembo maze abahekenya amenyo bazayamarire mu nda.

  • #139

    ngaboyisonga (mercredi, 12 octobre 2011 16:52)

    Uyu witwa JPIERRE DUSINGIZEMUNGU azwi ku izina rya musisi azwi ku va mu bwana bwe nkumuhezanguni kugeza akuze abo biganye i zaza baramuzi abo yigishije mu RUGUNGA G.S APE umushiha ni iyangabwokohutu nako irondabwokotutsi ngiyo DOCTORAT na thèse avanye muri france ahaa yewe ibyisi ni amabanga nyina umubyara yabyaranye numuhutu mushiki we JOSE yashatse umuhutu wahitanywe ninkotanyi ngaho namwe munyumvire urumva yamarira iki ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda cg se yamarira iki abacitse ku icumu ryaba iryinyenzi ziyise inkotanyi cg se iryinterahamwe?

  • #138

    Ivan (mercredi, 12 octobre 2011 16:17)

    Kuli no. 136

    Niba uli umurescape koko ndakwemeye kuko ibyo uvuze ni ko bili ntacyo ngabanyijeho ntacyo nongeyeho.

    Kagame afite inyungu mu gukomeza kubatera ubwoba kuko muli iturufu ikomeye kuli we kuko avuga ko yahagalitse genocide. Tekereza Ibuka imwisubiranye ikemera ko ali we wahanuye indege bityo akaba ali we wakomye imbarutse ya genocide! Uwashaka kubihingutsa ntiyarara. N'iyo kandi byajya ahagaragara ntabwo yava ku izima ahubwo yakwemera akahasiga agatwe aliko akisasira abandi benshi afatanyije n'abambali be. So, ubwoba kuli buli wese burumvikana.

    Kugeza ubu imbaraga za Kagame zili mu gisilikare, mu gipolisi, no muli minisiteri zikomeye nka minaloc cg mininter, minijust, minaffet, na finance ntibagiwe n'itangazamakuru. Umuntu wese ushaka kuguma kubutegetsi cg gutegekesha igitugu akora kuburyo izo nzego azicontrola.

    Abashaka ko abantu bashira ubwoba bazakandire aho (aliko cyane cyange igisilikali n'igipolisi na minijust) uretse ko bitoroshye. Na ho ubundi nta ruvugiro. Gusa azajya akomeza abahe ubuhendabana cg abuhe abakuru muli mwe byo kubahuma amaso cg kubacecekesha. Erega wibuke ko kuli we umututsi ali uwo batahukanye.

    Ikindi ni uko igitugu kili mu Rwanda ntikigaragara kumaso, so birakomeye ko amahanga amushyigikiye abibona.

    Njya ntemberera hanze bati perezida wanyu ni uwambere, yabazaniye amajyambere, yazamuye abagore, Kigali irasa neza, etc. Natekereza ko ali we wahanuye indege bityo agateza genocide, akarengane n'ubusumbane bili mubaturage (injustice sociale et economique) no kwikanyiza, n'igitugu n'ikimenyane mu gutanga utuzi, munyangire, irondakoko mumayerei, abanyapolitiki batinyagambura, n'ibindi nkavuga nti ntacyo muzi.

    Ndababwiye ntibyoroshye!

  • #137

    Yacobo (mercredi, 12 octobre 2011 14:44)

    HARYA UBUNDI KUBA UMUTUTSI cg UMUHUTU BIMAZE IKI? MUKANYA NAGARIGA NA MUGENZI WANJYE W'UMUTUTSI ( nJYE NDI UMUHUTU)anyereka ukuntu ABAHUTU NTABANGA BAGIRA! ngo bavuga ikintu cyose batekereza! mu gihe abatutsi ari ba DARIBITSE! twagomeje kuganira, maze tugera kubwicanyi bwabaye mu Rwanda no mu Burundi, maze anyereka ukundi ABATUTSI BISHE ABAHUTU BABARUNDI ariko ngo ntawabimenye! kukobo babikorana ubwenge! bishatse kuvugako abahutu nta bwenge bagira! YANYUMVISHIJEKO ABATUTSI BATICA AHUBWO NGO BARANYEREZA! naho ngo umuhutu agombe afate ubuhiri cg inkota ajye ku muhandi avuge ibyivugo byo kwica n'icupa ry'inzoga!!!

  • #136

    Icyo dutinya abacitse ku icumu!!!! (mercredi, 12 octobre 2011 13:29)

    Ntabwo ari uko tutabona amafuti ya KAGAME, UBUGOME AKARENGANE UBUSAMBO .......Impungenge zacu twibaza ukuntu twabana n'abahutu nyuma ya KAGAME.Atubeshya ko ari we wadukijije, bamwe tukabyemera, undi wagize icyo akora ngo arokore abantu, ntavugwa imbere ye.Atwunvishako abahutu basubiye ku butegetsi batumara.Ikindi yashoye bamwe muri twe mu BUGOME bwe, agirango tuzamubere agakingirizo.Dore nkubu atwoshya kuvuga ibyo tutemera,gushinja ibyo tutahagazeho,kumufasha kwiba .....none se TUGIRE dute?
    Tuzi neza ko hari beshi mu bavandimwe bacu ba b'ABAHUTU batanduye ku mutima knadi biteguye kubaka natwe urwanda ruzima , mu bwiyunge no mu rukundo, urwanda ruzira umwiryane KAGAME yimakaje.
    ICYO DUSABA:Turasaba icyatumara IMPUNGENGE. Kagame arabizi ko ibyo yadukoreye, akidukorera tubibona.Ndunva rero dukeneye kwiyunga nyako, tukubaka u Rwanda ruzira AMAHEMU tuzaraga abana bacu.
    Murakarama

  • #135

    nta muntu wakiriye Mille colline ngo atange ubuhamya? (mercredi, 12 octobre 2011 13:19)

    nta wakiriye muri Hoteri ngo atubwire, ajye no kuri Youtube?

  • #134

    munkundire (mercredi, 12 octobre 2011 13:03)

    IBI AMAMBU NUKO NSHAKA AHO BAVUGA KO UWABUZE NA RIMWE MU YO GUHONGA INTERAHAMWE NO KUGURA IBYUNGANIRAGA STOCK MU KUBATUNGA YAMUSOHOYE!!!IYI POLITIQUE YO GUTESHA ABANTU AGACIRO NI UMWANDA, USHAKA KO IBINTU BYOSE BISHOBOKA BIKWITIRIRWA NI UBUKIRABUHELI CG UBUTINDI BYOSE.

  • #133

    Muzambarize icyo KAGAME akunda??? (mercredi, 12 octobre 2011 12:58)

    Yirirwa asakuza ngo abantu ni abica,n'inkora maraso!!None se UWAKIJIJE abantu nawe abe ikibazo.Kagame nta kiri mwene Rwabutogo, ahubwo ni mwene NTAMUNOZA.Nareke gukomeza kutwoshya twe abacitse ku ICUMU!Ibyo abahutu badukoreye turabize.Abatwishe turabazi kumurusha, ABADUHISHE ntituzabibagirwa.NYIRAMIRIMO niyibuke ko we ubwe kuri TVR yatanze ubuhamya isi yose imwunva, ibyo yavuze kuri Rusesabagina abyibuke, nta wari umuhagaze hejuru.Nawe arabeshya abantu kubwo inyungu, ariko yibuke ko atabeshya UMUTIMA WE.Nzineza ko vuba bidatinze azanyomoza ibyo ari kuvuga ubu.Umunsi tuzashyira ama VIDEO kuri Youtube.
    UMWICANYI turamuzi, nawe iminsi ye irabaze yiguma gukomeza kudusangiza IBYAHA bye!Niyipfire KAGAME ntawe bafatanyije ubu président.

  • #132

    Bizimana (mercredi, 12 octobre 2011 12:47)

    Ariko mwabagabo mwe ntimumaze kurindagira aba bapadiri bakoze iki ko batambukije inkuru y'igihe.com nta kindi bongereyeho hanyuma abanyarwanda bakaba bavuga uko babyumva ubwo murumva kabisa mutamaze gusazwa na politiki ndimwe nayivamo nkiruka keretse niba mwamagana abanyarwanda?! Nabyo byaba bisekeje nako biranasekeje kuko ntimuzabona ukundi mubita usibyo ntanuburenganzira mufite bwo kubaka ubunyarwanda bwabo kandi reka mbabwire ibintu dukora nibitatugaruka bizagaruka abana bacu dore muri 1959 abahutu burikanye abatutsi bibazaga ko babirangije none ko byabagarutse bakaba bataranabikira nanubu ariko reka mbabwire n'ibindi aba bakongomani mwirirwa muvogerera igihugu umunsi umwe nabyo bizatugaruka twese kandi bamwe tutanazi nicyo tumarayo ngo ni ibigwari da ahaa !

  • #131

    M u11 (mercredi, 12 octobre 2011 12:45)

    Murya uwaririmbye ngo bene abamu ntibanyurwa ntabwo yibeshye koko. Buriya ibuka irihanukira nta soni ikavugako rusesabagina atarokoye abantu benshi ibi bikaba bitaranashobokeraga abandi aho mugabo yamburwaga umugore we cyangwa abana be bakicwa ibyo ari byo byose nubwo hari ibyo rusesabagina atunvikanaho na leta ya kigali ntibimukuraho ibyiza yaba yarakoreye abanyarwanda mu gihe gikomeye aho abandi bahemukaga niba tudashaka kubimushimira ntitukabuze abandi kubikora

  • #130

    Kweli (mercredi, 12 octobre 2011 12:42)

    Reka nsubize Twishime Nr 128.Ikibazo ntakindi ni uko Kagame amanyanga,ibinyoma,ubwicanyi,kwiba igihugu(imitungo ya rubanda)byose birimo bijya ahagaragara.Ibyo byose kandi urabona ko ababyerekana ari abantu bajijutse,batanafite ubwandu bw,amararaso ku ntoki nka Kagame.Bijya gucika urabona ku byatangiriye mu mbere y,akazu.None se ni izihe mpuhwe Kagame afitiye impunzi ngo nizitahe?Ibyo arimo akorera abashaka ko ibintu byahinduka ntubona aho abageze!!!Nawe uravuga.Agize Imana impunzi zigataha,abo ba Rusesabagina n,abandi bashaka ko ukuri kujya hanze,urumva se ko Kagame aba atikijije abo avuga ko bamurwanya.Nta kindi Kagame n,agatsiko bagamije,uretse gucecekesha burundu ikitwa Democratie mu Rwanda.Aliko aribeshya bulya si buno kandi Politiquengo ni Gatebe-Gatoki.Ndi ndi washoboraga kumva ko hari ikintu gishobora kuzana agatotsi mu kazu ka FPR?None aho bukera imizinga igiye kuvamo imyibano.Ntakarakorwa ni umwana w,umunyarwanda.Ngo n,uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye.Ngibyo ibyo Kagame aziza les Democrates bashaka impinduka mu Rwanda.

  • #129

    Ivan (mercredi, 12 octobre 2011 12:33)

    Kuli no. 109

    Urakoze cyane kutuvana mu gihirahiro kukwegura kwa Polisi Denis n'andi makuru menshi ababaje utubwiye y'ukuntu igitsina gisigaye gifite umwanya ukomeye mu kuyobora igihugu. Igitsina twese turagikunda aliko kukiyoboza igihugu birababaje. Ni manque d'ethique, de bonnes moeurs, etc. (lack of ethics, integrity and morality).

    Ubu se bazajya bahera he bigisha abangavu gusambanira amafaranga n'andi maraha yose? Bazajya bavuga bati ni mutureke na perezida arabikora, bati na depute arabikora, na ministre arabikora, etc. Aliko noneho ndumiwe.

    Perezida se ko bajyaga bavuga ngo iby'igitsina ntabigenderamo, byaje bite?

    Ni akumiro gusa.

  • #128

    TWISHIME (mercredi, 12 octobre 2011 12:15)

    BAKUNZI B U RWANDA MURAHO NEZA? mbanje kubashuza mbere y uko mbibariza ikibazo kimwe gusa! nimunsubiza, muraba mumfashije gukemura ikibazo mpora n ibaza! U Rwanda rwatubyaye ruraganahe? niki gitumwa rucuruza banyakwigendera b'abatutsi bishwe? ese kuki umuntu wese utishimiye imikorere ya gouvernement y u rwanda cyane cyane iyo abaye UMUHUTU, bavugako ari ingengabitekereze ya génocide!ESE nkuyu RUSASABAGINA Paul, ntabwo ariwe twigeze kwakira film ye "Hôtel Rwanda" n ibyishimo byinshi cyane? Nonese icyogihe iyo IBUKA NTIYARIMUZI? NJYEWE NDIBUKA KO NARIMO NDETSE NICURURIZA AMAGI N AGASENDA KU KIMIRONKO, maze POLISI IRAMPUTAZA NGO NINJYE MURI Stade kurereba Film HOTEL RWANDA! nonese ubu Rusasabagina abaye umwanzi w u Rwanda gute? MURAKOZE KUNSUBIZA

  • #127

    Kidahanwa (mercredi, 12 octobre 2011 11:55)

    HE Kagame ,abanyamakuru bati bite ku byo Dr Rudasingwa agushinja ko ari wowe wahanuye indege ya Habyarimana?Ngo abo mubareke twikomereze akazi,abo ni abarangaza abanyarwanda!!!Birababaje:Barakurega kwica abakuru b,ibihugu ugatinyuka gusubiza utyo!!!Mbese ko aho bukera bagiye gushyira ahagaragara n,ukuntu ari woowe wishe Rwigema na Bunyenyezi na Bayingana,uzavuga iki?Ko bagiye kuvuga akari imurori,ubulyo ari wowe wamaze abana b,abatutsi bazaga ku rugamba bavuye mu mashuri mu Burundi no mu Rwanda,mubaziza ko bize,ko mutazabategekana igihugu babarusha amashuri,ibyo bintu uzabyifatamaute Nyakubahwa?Aliko ubwo uja uzirikana ririya jambo:Ngo abo twagombaga gucyura twarabacyuye,abo twagombaga kurasa twarabikoze.Ufata abanyarwanda nk,ibicucu!!!!Tumazaze kukumenya.Uri indashima,kubona uhejeje mwene wanyu Kigeri ishyanga,kandi twumva ko ari we watumye ushobora kwiga Ecole Primaire dore ko Secondaire ngo yakunaniye,ukigira gucuruza no gukora Fraude w,umuvunjayi!!!Nyakubahwa Kagame,ujya uzirikana ko ari wowe ubazwa amaraso ya Gapyisi,Gatabazi na Bucyana.Wibagiwe ko ari wowe wishe Sendanshonga,Lizinde na Muvunanyambo?Ubwo ujya uzirikana ba Officiers ba RPF umaze kwirenza:Cyiza,Rutayisire n,abandi ntarondoye amazina.Nyakubahwa,ujya uzirikana amaraso y,Abihaye Imana wamennye guhera Gakurazo,Rwesero ya Byumba,kugeza muri Congo.Uja uzirikana ko ari wowe wishe MGR Mwizihirwa wa Bukavu no kurigisa Mgr Phocas wa Ruhengeri?None uti banyarwanda nimwikomereze imilimo yanyu,abo ba Tabujeni ni ukubarangaza!!!!!Nsekalije yigeze kuvuga ngo abanyarwanda bazi ubwenge.Kinani ati ba mayere!!!Komeza utuyobore mwidishyi.

  • #126

    Réfugiés rwandais: (mercredi, 12 octobre 2011 11:36)

    Réfugiés rwandais : Reporters sans frontières demande au HCR de revoir sa position
    (RSF 11/10/2011)

    Reporters sans frontières exprime sa profonde incompréhension devant l’intention du Haut Commissariat de l’ONU pour les Réfugiés (HCR) d’encourager les pays d’accueil de réfugiés rwandais à leur retirer leur statut, au 30 juin 2012. L’organisme onusien invoque la "normalisation de la vie politique au Rwanda".

    "De quelle normalisation le HCR parle-t-il ? Le président Paul Kagamé a été réélu en 2010 avec 93% des voix, lors d’une élection à laquelle ses principaux opposants n’ont pas pu participer. L’une croupit en prison, un autre se trouve en exil et a échappé à une tentative d’assassinat. Les autorités rwandaises ne tolèrent pas la critique. La presse indépendante est harcelée", a déclaré l’organisation.

    "Même en exil, certains réfugiés sont en danger. Fin août dernier, trois journalistes rwandais réfugiés dans la capitale ougandaise ont été victimes d’une mystérieuse agression. Au même endroit, un de leurs confrères avait vécu pareille mésaventure un an auparavant. A chaque fois, les agresseurs sont des individus s’exprimant en kinyarwanda. En retirant leur statut aux réfugiés rwandais et en facilitant ainsi leur retour forcé au pays, les Etats concernés et le HCR mettraient des dizaines de personnes en danger, dont de nombreux journalistes", a ajouté Reporters sans frontières.

    Une réunion de tous les Etats concernés et d’autres acteurs sera organisée en décembre 2011 pour statuer sur le sort des réfugiés rwandais. Selon une porte-parole du HCR, Fatoumata Lejeune-Kaba, l’institution entend recommander "aux pays de mettre fin au statut de réfugiés" des Rwandais.

    Interrogée par Reporters sans frontières, une journaliste rwandaise réfugiée en Europe estime que "le démantèlement des camps de réfugiés qui restent les principaux fiefs de recrutement des enfants et des jeunes par les groupes armés est la meilleure solution pour lutter contre la réorganisation de ces groupes dangereux à l’est de la République démocratique du Congo, notamment le FDLR. Mais fermer les yeux sur la situation d’oppression de la liberté d’expression et retirer le statut de réfugiés aux opposants politiques, aux journalistes et aux défenseurs des droits de l’homme qui risquent la prison ou l’assassinat serait une grosse erreur, une violation grave des droits de l’homme".

    L’un de ses confrères et compatriotes, réfugié en Afrique australe, affirme pour sa part : "Beaucoup de réfugiés rwandais vivent dans des conditions exécrables à l’étranger, surtout dans les pays africains. S’ils ne prennent pas la décision de rentrer, c’est qu’il doit y avoir une raison. Nous voulons rentrer dans un pays où nos droits et libertés sont garantis. Mais au Rwanda, il suffit de vous accuser injustement de ’négation du génocide’ ou de ’révisionnisme’, et vous vous retrouvez en prison. On ne peut pas rentrer dans un pays où la justice arbitraire est reine."

    Reporters sans frontières rappelle que deux femmes journalistes, Agnès Uwimana Nkusi et Saidat Mukakibibi, ont été condamnées cette année à 17 et 7 ans de prison pour "incitation à la désobéissance civile", "divisionnisme" et "négation du génocide".

    Chaque année, Reporters sans frontières enregistre plusieurs cas de journalistes rwandais menacés, harcelés, et contraints à l’exil. Depuis début 2010, ils sont près d’une dizaine à avoir fui le pays. Sur la même période, l’organisation a accordé dix bourses d’assistance à des professionnels des médias rwandais ou à leur famille.

    La remise en cause du statut de réfugié aggraverait la situation de sécurité de bon nombre des journalistes auxquels Reporters sans frontières vient en aide.

    Dans un rapport publié à l’occasion de la Journée mondiale des réfugiés, le 20 juin dernier, et intitulé "Condamnés au départ, pas au silence. Le combat des médias en exil", l’organisation dressait le portrait de Jean-Bosco Gasasira, réfugié en Suède et rédacteur en chef du site d’information umuvugizi.com. Lire le rapport.

    Le Rwanda figure à la 169e place, sur 178 pays, dans le classement mondial 2010 de la liberté de la presse publié par Reporters sans frontières. Il est le troisième pays africain le moins bien classé après l’Erythrée et le Soudan.

    Publié le mardi 11 octobre 2011. Mis à jour le lundi 10 octobre 2011.




    © Copyright RSF

  • #125

    Goal (mercredi, 12 octobre 2011 11:27)


    Gooooooooooooooooooooaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaal!

    Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon yagize Aisa Kirabo Kacyira umuyobozi wungirije ndetse n’umunyamabanga w’ishami rya Loni ryita ku miturire (UN-HABITAT). Asimbuye Madamu Inga Björk-Klevby kuri uyu mwanya.

    Kirabo ubu ni Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe Abanyamakuru riri ku rubuga rwa UN HABITAT rivuga ko iyi ntara Kirabo ayobora ifite abaturage basaga miliyoni 2.5.

    Kirabo kandi yigeze kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali kuva muri 2006 kugeza muri 2011, uyu akaba ari umwe mu mijyi yo ku isi uri kwihuta mu kwiyubaka. Bitewe n’isuku iri muri uyu mujyi wabonye igihembo muri 2008 cya UN-HABITAT.

    Kirabo yigeze no kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yari akuriye komite yita ku bijyanye n’icungwa n’ikoreshwa neza ry’ubutaka.

    Iri tangazo riri ku rubuga rwa UN HABITAT rivuga ko Kirabo afite uburambe bw’imyaka 15 mu bikorwa bitandukanye yakoze byo ku rwego rwo hejuru muri Guverinoma no ku rwego mpuzamahanga.

    Aganira na The New Times Kirabo yagize ati : “Ni icyubahiro kuri jye. Nabonye uriya mwanya washakwaga n’abantu benshi. Ndashima ubufasha nahawe n’umuryango wanjye, inshuti n’Abanyarwanda.”

    Mu nshingano ze nshya, Kirabo azungiriza umuyobozi mukuru, Dr. Joan Clos, mu kuyobora UN-HABITAT mu kugera ku ntego nshya iri shami ryiyemeje kuzuza harimo kunoza imyubakire y’imijyi ku isi.

    Kirabo yize muri Kaminuza ya James Cook, muri Australia aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu buvuzi bw’amatungo, afite n’impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Makerere, yanahakuye indi mpamyabumenyi ya Kaminuza mu buvuzi bw’amatungo.

    Afite imyaka 46 y’amavuko, arubatse afite abana bane.

  • #124

    Byigero (mercredi, 12 octobre 2011 11:16)

    Murantabare nagendesheje! Uriya # 113 na # 114 yantwariye izina, Byigero.

    Reka reka ntabwo Rusesabagina namwita Interahamwe. Yakijije Abatutsi, none arafasha Abahutu bene wabo. Navuga ko ubugirananeza bwe ari sans frontière.

    Reka reka reka wowe # 113 na # 114! Mfashiriza izina hasi. Niba ushaka kwamagana Rusesa nakubwira iki, ariko ndakurahiye, ndekera izina!

  • #123

    Mbega (mercredi, 12 octobre 2011 11:05)

    Ariko uyu mugabo none yaba koko yarakijije abantu, mukaba mubihakana ko byaba bibabaje? Niba rero hari abo yakijije kandi umugambi w'abandi wari ukwica, nabihemberwe.

    Hanyuma niba ubu afatanije na za fdlr, nizeye ko ayibwira ko kwica atari byiza. Wabona ariwe wohereza bariya tubona batahuka mu Rwanda, buri munsi.

  • #122

    INDAYA KAGAME, DENIS, ...etc (mercredi, 12 octobre 2011 10:05)

    FPR ko mukabije kweri, abana bacu murabamaze. kagame, wagabanyije koko kuyoborwa n'igitsina cyawe, abao bagore babandi wirirwamo, ubona baruta Jeannette wawe kweri?
    Ngusabe kdi , Denis na depite Henriette n'abandi basweranira mu biro kdi bakabikora n'abatari ababo, mubireke ni umuco mubi! ducyeneye abayobozi batanga urugero rwiza! iyo watangiye kuyoborwa n'agatsina kawe, nta bwenge n'umutima uba igitite.
    Mugaruke, muyobore abanyarwanda ni cyo babashakaho.
    Murakoze guhinduka, abanyarwana cyane abo mwibira abagore, twiteguye kubababarira nimwihana. akazi keza

  • #121

    leon (mercredi, 12 octobre 2011 09:16)

    aba padiri bo mu Rwanda mujye kwamagana kagame na ibuka mureke aba padiri bacu beza bakorera imana. nimujye kwa nyiramirimo na muheto we mubabwire ko ari inshinya nkoro za kagame na musoni niki ngo ntawukulilyayo. nabandi benshi. nimurangiza mubone kuvuza iya bahanda ku bapadiri baduhaye uruvugiro.

  • #120

    ngabowamugabo (mercredi, 12 octobre 2011 09:14)

    Mana dusenga we ibi nibiki numva ko biteye ubwoba!!!!!!!kuyoborwa n'indaya koko hari abantu bazima bataratokorwa ubwonko bwabo?nk'aba muvuga n'abakingira ikibaba kuko nabo ejo aribo?ndumva gouvernnement ari iy'indaya n'abahehesi gusa bose batokowe ubwonko kuki batarekura ngo abataratokorwa nabo bongeremo amaraso y'azima?hakenewe ubwitange ngo indaya zivanywe kungoma kuko nta idea nimwe y'indaya n'ahehesi uretse ubuhehesi n'uburaya gusa!no kurwano no kwihishirira izo nyarutwe we zarakiyogoje bigeze aho koko?hakenewe ukwitanga n'ubwitange kugira tuzahure igihugu cyacu cyazahajwe n'ingirwabayobozi b'indaya n'abahehesi,njye ndahari nkeneye inkunga yanyu.nonese akakanya baririmbaga paul rusesabagina baramuhararutse uziko bahinduka nk'indaya nyine,bakabyinirambetezi rero nimwihere amaso mufatireho urugero ejo nimwe!!!

  • #119

    Kuri #112 (mercredi, 12 octobre 2011 09:10)

    Wowe urasinziriye ntabwo uzi aho isi igeze ndakurahiye. Urashuka abantu ngo bazajye kwigaragambya barwanya ukwishyira ukizana nk'uburenganzira bw'ikiremwa muntu? Burya si buno sha! Muzaze muzasanga abagitsimbaraye kuri freedom yacu tuhamaze igihe tubategereje. Aho isi igeze nta wuzongera guta igihe yumva ibinyoma byanyu. Ubu iki ni igihe ahubwo cyanyu (wowe n'izindi ntore za FPR) cyo kwisobanura imbere y'ubutabera k' ubwicanyi n'ibindi byaha mwakoreye isi n'U Rwanda kuva muri 90.

    Aba bapadiri se, ugerageje gutekereza nawe, waba ubarega iki? Rudasingwa na Rusesabagina ubigaragambyaho ushaka iki?

    Umuco mubi wo kubeshya ingoma ya FPR yatoje intore dore aho ugejeje abayiyobotse: kwibeshya ko isi izakomeza kumva ibinyoma byabo. Niba mudashaka gusubira mu icuraburindi nk'irya 94, hamagarira abantu kwigaragambya basaba ko Kagame wateguye iryo curaburindi, akarishyira mu bikorwa kandi akaba arimo kuryungukiramo ubu, yashyikirizwa inkiko agakanirwa urumukwiye maze u Rwanda rukongera rugakunda rukaba u Rwanda!

  • #118

    • ITANGAZO RY`IHUTIRWA KUBANDIKA KURI URURUBUGA (mercredi, 12 octobre 2011 09:07)

    Thomas na Rudakemwa twitandukanyije na Prophete umuhanuzi,ibyandikwaho ntituzongera kubibazwa.
    Nyuma yaho tubonye ko uru rubuga twashinze,rwandika ibintu bishobora kwanganisha abanyarwanda,twiyemeje kwitandukanya narwo,uwoherezaho wese inkuru azayirengere,twe twubahirije icyifuzo cya papa Benedigito wa 16,kuko twabonye bitaduhesha agaciro.
    basomyi mutwihanganire,nta kundi twagira.
    ahubwo uwongera kohereza amakuru ye hano,azabibazwa ku giti cye.

  • #117

    ABAPADIRI BO MU RWANDA TWAMAGANIYE KURE THOMAS,RUDAKEMWA NA BAMBARI BABO 2 (mercredi, 12 octobre 2011 09:06)

    Padiri Rudakemwa atangaho Yesu umugabo ko ibyo avuga ari ukuri, ati: “Aha rero nkaba nagusubirira nanjye mu byo Yezu yabwiye umugaragu w’umuherezabitambo mukuru agira ati “Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?” (Yh 18, 23). “Nyanga urundi, wimpimbira”.
    Uko kuri ni ukuhe? Iyo nyandiko yagenewe Pasika na Padiri Rudakemwa itangirana izi nteruro. “CDR na FPR ni mahwi. Ndetse benshi bahamya ko FPR irusha CDR ububi.” Ibi abivuga nk’ukuri kandi ngo na Yesu nibyo yavugaga. Iri jambo “benshi” niryo ryari ishigiro rya CDR, yateguye gutsemba ubwoko mu izina rya “rubanda nyamwinshi”.
    CDR yiyise Impuzamugambi kuko bagombaga ‘guhuza’—‘umugambi’. Uwo mugambi w’abahezanguni wari uwo gushishikariza abahutu kwanga urunuka kugirango bazakore jenoside batabibonamo icyaha. Niyo mpamvu ‘Impuzamugambi’ za CDR abantu bari barazise impuzamupanga.
    Bigeze mu mwaka w’2011, umupadiri aragereranya CDR na FPR. Kuba FPR ariyo yaciye intege impuza-mugambi za CDR n’interahamwe, ni ukuri. Ubihakana ni ushyigikye umujenosideri ushaka kwishyira heza. Abemera ko CDR ari nziza, ugeranyije na FPR, ni abapawa n’abataye umutwe nk’abo muri RNC.
    Ubu abo muri RNC bagizwe abatoni n’uru rubuga rw’abajenosideri. Ubyemeza ni uwahisemo guhakana jenoside, n’ubabazwa n’uko ukuri kw’ubugome bwakozwe kuvugwa.
    Mbere ya jenoside, abasenyeri gatolika baharaniraga ko CDR ijya mu butegetsi bw’u Rwanda. Ikurikije amasezerano y’amahoro ya Arusha, FPR yarabyanze. Ibi Myr. Misago arabizi. Na nyuma y’imyaka 17 gahunda iracyari iyo gushyigikira Impuzamugambi ziyise “le prophete”?
    Ntiwaba umupadiri utabiherewe ububasha na Kiliziya ihagarariwe na Musenyeri muri diyoseze. Umupadiri ntiyajya no gukorera ahandi uw’aho ukomoka atabikwemereye. Ba nyiri urwo rubuga rw’urwango baracyari abapadiri. CDR kwitwa nziza nibwo buhanuzi abakristu bari bategereje?

  • #116

    ABAPADIRI BO MU RWANDA TWAMAGANIYE KURE THOMAS,RUDAKEMWA NA BAMBARI BABO (mercredi, 12 octobre 2011 09:05)

    Kubera umwuga wabo barwise umuhanuzi. Nk’abantu bize igifaransa inyito bakoresheje ni “le prophete”. Kubera ubupadiri, urwo rubuga rugaragaza ko rufite icyo ruhuriyeho na Kiliziya Gatolika babereye abayoboke n’abayobozi. Ni urubuga rufite aho ruhurira (links) n’imbuga za internet za Kiliziya. Urwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ndetse n’urwa Vatican nizo za mbere.
    Kubera kandi umwuga wabo wo kwamamaza ingengabitekerezo ya jenoside no gufpobya icyo cyaha, urwo rubuga rufite za link n’imbuga nyinshi zirimo abahuje imyumvire n’intego. Uretse, imbuga za Guardian, Igihe n’Iwacu abandi ntuzabaze.
    Hashize igihe naririnze kugira icyo nandika kuri uyu ‘prophete’ w’icuraburindi, nizera ko Kiliziya mu Rwanda izabwira abapadiri bayo Habimana na Rudakemwa ko ibyo barimo bisebya Kiliziya. By’umwihariko nibwiraga ko bitazatera kabiri Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyima wa Diyoseze ya Cyangugu akazagira isoni zo kumva ari umuyobozi w’abigisha urwango. Umenya naribeshye.
    Ku itariki ya 23 Mata 2011, padiri Rudakemwa yashyize ahagaragara inyandiko yibutsa imikorere y’ikinyamakuru Kangura. Munsi y’umutwe w’iyo nyandiko hari igishushanyo cya Yesu ahetse umusaraba. Inyandiko iri munsi y’igishushanyo cya Yesu ugasanga bamugira icyitso cy’abajenosideri mu ngengabitekerezo yabo. Bitagira aho bitandukaniye na Kangura yabikoraga kenshi yerekana ko ‘Umuryango Mutagatifu’ wemeranyaga n’umugambi wo kurimbura abatutsi mu Rwanda.
    Iyo nyandiko y’umupadiri ku urubuga, yasohotse bucya hakaba Pasika. Ibyo bikaba byarakozwe ngo izuka rya Yesu rihuzwe n’iyo ngengabitekerezo ya jenoside. Padiri akoresha amagambo yo mu ivanjili cyane, mu rwego rwo kumvisha abasomyi (bahuje nabo) ko urwango bandika rufite inkunga ntagatifu. Uko nayisomye na Myr. Bimenyimana yarayisomye. Yayivuze iki? Musenyeri Misago Augustin baherutse kugira umukuru w’urukiko rwa Kiliziya nawe yarayisomye!

  • #115

    AGATHE KANZIGA NANJYE NDUNGA MU RYA MUSENYERI,KUKO BAJYAGA BAMFASHA NAHUKANIYE KWA NSENGIYUMVA (mercredi, 12 octobre 2011 09:01)

    kwima amatwi ibyandikwa ku rubuga ’leprophète’Nk’ahagana ku wa 19 Gashyantare uyu mwaka, Padiri Nahimana uba mu gihugu cy’Ubufaransa yatangarije Radiyo BBC Gahuzamiryango aya magambo:
    “Ikintu cy’ingenzi nabonye rumaze gushyira ahagaragara ni uko abantu bamenye ko bashobora gushyira ahagaragara icyo batekereza…, ariko icyo twashimye kuruta ibindi ni ibyerekeye umuminisitiri wari ushinzwe siporo n’umuco, bavuze ngo uyu muminisitiri nyamara yitwara nabi, turabigaragaza kuko twabonaga ari uburyo bwo kugaragaza uko kuri nyine ; niba umuntu afite ibindi yiberamo adakora akazi ke mu gihe abandi bari gupfa, bari kurara hanze,… we ari kwikorera ibyo mwabonye mu mafoto, ibyo ngibyo abanyarwanda bagomba kubimenya noneho kuva ubungubu.”
    Musenyeri Bimenyimana yemeza ko nta musaseridoti n’uwiyeguriye Imana wemerewe kuba umunyapolitiki atabiherewe uburenganzira n’umwepiskopi. N’ubwo Musenyeri Bimenyimana adasobanura neza niba aha ashaka kuvuga ko Padiri Nahimana na Padiri Rudakemwa bishoye mu bikorwa bya politiki batabanje kubyakira uburenganzira, abo bapadiri bo bavuga ko urubuga rwabo ntaho ruhuriye na politiki.
    “Abapadiri ntibemerewe gukora politiki iyi yo kujya mu buyobozi ; ariko abapadiri ni Abanyarwanda nk’abandi : babona uko igihugu kiyobowe, babona aho abantu barengana, babona ibyiza, ibitagenda, aho abantu bari kurengana, ahubwo iyo ni inshingano y’abapadiri ahubwo,” ni ko Nahimana yabwiye BBC n’ubundi.
    Uwo mupadiri yakomeje avuga ko gushinga urwo rubuga ntaho bihuriye n’ubutumwa bwa gipadiri bafite, ko ahubwo barushinze bagendeye ku burenganzira bahabwa n’amategeko yo kugaragaza icyo umuntu atekereza.
    Abo bapadiri bavuga ko bagamije kugaragaza ukuri ku bibera mu Rwanda, cyane cyane ngo bahereye ku mateka yarwo bavuga ko atacyigishwa mu gihe ngo urubyiruko rukeneye kuyamenya.
    Nyamara kuri iyi ngingo y’amateka, guverinoma y’u Rwanda ihamya ko amateka yigishijwe nabi aho ivuga ko ari amateka yari yuzuyemo ubutumwa bucamo ibice Abanyarwanda cyane cyane guhera muri za 33 kugeza mu w’1994. Ubu Leta ikaba ikomeje gukora ubushakashatsi ku mateka mu rwego rwo gusobanurira Abanyarwanda amateka nyayo. Nko mu mpera z’umwaka ushize, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda yatangazaga ko hari ubushakashatsi bwimbitse bwakorwaga bugamije kwerekana amateka nyayo. U Rwanda rutangaza ko amateka yigishwa Abanyarwanda n’abanyeshuri by’umwihariko ari amateka abahamagarira kunga ubumwe buzira amacakubiri mu rwego rwo kongera kubaka igihugu cyashegeshwe na jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994

  • #114

    BYIGERO NANJYE NDAMAGANA INTERAHAMWE RUSESABAGINA 2 (mercredi, 12 octobre 2011 08:59)

    Uyu muryango urimo ibikomerezwa byo muri Amerika

    “Lantos foundation for Human Rights and Justice” ni umuryango ubarizwamo abantu b’ibikomerezwa muri Amerika, abantu batari bacye bakaba bakomeje kwibaza impamvu abantu bazi ukuri ku byabaye mu Rwanda aribo bakwirengagiza.

    Mu bagize uyu muryango washyizweho mu rwego rwo kwibuka Umuyahudi Tom Lantos warokotse Jenoside yabakorewe Abayahudi, akaba n’Umusenateri muri Congress ya Amerika harimo Uwahoze ahagarariye Urwego rw’Ubucamanza muri Amerika John Broderick, Richard Gere, Dr. Kay King, Professor Harold Koh, Ambassador Mark Palmer, Honorable Shimon Peres, Ambassador John Shattuck, Professor Elie Wiesel na Ambassador Richard Holbrooke.

    Rusesabagina naramuka ahawe iki gihembo cyatangiye gutangwa muri 2009 azaba abaye umuntu wa 3 ugihawe nyuma ya Dalai Rama na Elie Wiesel wanigeze guhatanira igihembo cy’Amahoro ku isi kitiriwe Nobel.

    Uretse AVEGA na IBUKA batangaje ku mugaragaro ko batishimiye iki gihembo giteganyijwe kuzahabwa uyu mugabo, abandi Banyarwanda n’abanyamahanga batandukanye nabo bashyizeho urubuga rwa facebook

  • #113

    BYIGERO,NDAMAGANA INTERAHAMWE RUSESABAGINA (mercredi, 12 octobre 2011 08:59)

    Biteganyijwe ko ku wa 16 Ugushyingo 2011, Umuryango “Lantos foundation for Human Rights and Justice” wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzashyikiriza igihembo Umunyarwanda Paul Rusesabagina ; ibi ariko byamaganiwe kure n’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu IBUKA uvuga ko uyu mugabo adakwiye kubona iki gihembo kuko ibyo bashaka ku muhembera nta byo yigeze akora.

    Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu, IBUKA Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko Rusesabagina yakoresheje filime yakinnye yitwa “Hotel Rwanda” avuga ko irimo ibinyoma kandi yiyitiriye ko yakijije abantu bari bahungiye muri Hotel de Milles Collines bagera ku 1268 atarabikoze.

    Avuga ko Rusesabagina yitwaje ko yakoze muri iyi Hotel mbere y’uko Jenoside itangira nyamara ngo yakoraga muri Hotel Diplomate, akaza muri Hotel de Milles Collines aje kwishyuza abari bahahungiye.

    Depite Odette Nyiramirimo na Ndorimana Miheto bamuhaye amafaranga ngo bakunde babeho

    Aha Depite Odette Nyiramirimo n’umutangabuhamya waharokokeye Tatien Ndorimana Miheto bavuga ko binjiye muri Hotel de Milles Collines ari uko babanje kwigura.

    Miheto avuga ko yageze muri iyi Hotel ku itariki ya 12 Mata mu gihe aba mbere bari batangiye kuhahungira ku itariki ya munani z’uku kwezi kwa kane.

    Uyu mugabo wari ukuriye impunzi zari zahungiye muri Hotel de Milles Collines avuga ko Rusesabagina yakaga amafaranga buri wese wahahungiraga, utayabonnye agahita amwirukana.

    Ati : “Nkanjye natanze ingwate y’inzu twemerawanywa ko nzayimuha amahoro naboneka”.

    Miheto avuga ko yanatorahuye impapuro isosiyete SABENA yo mu Bubiligi yayoboraga Hotel de Milles Collines yandikiye Rusesabagina imwihanangiriza kutongera kubuza abahungira muri iyi hotel kuhinjira.

    Miheto akomeza avuga ko Rusesabagina atari kurokora abari aho kuko hari hari ibendera rya MINUAR. Asobanura kandi ko ahantu hose hari ibendera rya MINUAR nko ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal, kuri stade Amahoro n’ahandi hatashoboraga guterwa kuko hari harinzwe n’izo ngabo z’umuryango w’Abibumbye, ati : “sinumva rero Rusesabagina icyo yari kongeraho”.

    Ese koko Rusesabagina yaba afite foundation ifasha impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside mu Rwanda ?

    Umuyobozi Mukuru wa AVEGA Agahozo, Chantal Kabasinga ahakana ko nta mpfubyi cyangwa abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Rusesabagiye yafashije mu Rwanda nyuma ya Jenoside kugeza n’ubwo abihemberwa.

    Kabasinga ati : “Rusesabagina yaba afasha impfubyi cyangwa abapfakazi ba Jenoside AVEGA ntibimenye ? Tuzenguruka igihugu cyose nta mpfubyi cyangwa abapfakazi bafashwa na Rusesabagina”.

    “Guha igihembo Rusesabagina ni ugutoneka abacitse ku icumu, Abanyarwanda bose, n’isi yose”.

    Perezida wa IBUKA, Dusingizemungu avuga ko guha amafaranga Rusesabagina ari ugufasha FDLR, ati : “kuko byagaragaye ko asanzwe akorana na FDLR kuko n’abasirikare bari mu rubanza rwa Ingabire Victoire bavuga ko baterwaga inkunga na Rusesabagina, kumuha igihembo rero azafashisha uwo mutwe, amahanga yise uw’iterabwoba, ntibyumvikana”.

    Kuki IBUKA na AVEGA baretse filime Hotel Rwanda yerekanwa kugeza n’ubwo ikundwa cyane ?

    Aha ubuyobozi bwa IBUKA buvuga ko iyi filime yasohotse mu gihe igihugu cyari kitariyubaka ngo ibintu bijye ku murongo.

    Dusingizemungu ati : “Nkatwe nka IBUKA ntitwigeze na rimwe dushyigikira iyi filime kuko yuzuye ibinyoma kandi ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

    Impamvu 4 zitangwa na IBUKA

    Zimwe mu mpamvu IBUKA na AVEGA batanga z’uko Paul Rusesabagina nta ruhare rugaragara yagize mu kurokoka kw’abantu bari muri Milles Collines n’uko ngo atariwe wari ufite ijambo rya nyuma kuri iyi Hotel ;

    Muri Hotel de Milles Collines ngo niho hari icyicaro cy’ingabo z’Abafaransa gishinzwe amakuru (French Military Communication Unit) cyari muri etage ya 5, ibi bikaba byaratumaga abicanyi batahavogera kuburyo Rusesabagina atabyitwaza ngo avuge ko hari abo yarokoye.

    Hotel de Milles Collines kandi yari iya Sosiyete y’Ababiligi yitwa SABENA, bityo ikaba yararindwaga kugirango imitungo yabo itangizwa cyangwa igasahurwa.

    Na none kandi ngo Hotel de Milles Collines yari muri Zone yarindwaga n’ingabo za FPR Inkotanyi, ndetse ngo Rusesabagina n’umuryango we ni bamwe mu mpunzi zari muri iyi Hotel bityo akaba adakwiye kwiyitirira ko hari abantu yakijije.

  • #112

    interahamwe thomas na rudakemwa zishe abatutsi (mercredi, 12 octobre 2011 08:57)

    mu rukiko mpuzamahanga barege aba bapadiri,na ba bandi bakangurira abanyarwanda kumarana bitwaje iri tangazamakuru,kandi aritangazabinyoma,kuki abantu bakandika bakangurira abantu kongera kumarana kumugaragaro,abantu bagaceceka koko,twe twiyemeje kujya kurukiko mpuzamahanga,mu rwego rwo gukumira ubwicanyi bundi butegurwa.kandi izinyandiko zica kuri iyi ngirwa rubuga,zirabyemeza,kandi ni bataboneka abavyandika hazafatwa abarushinzwe,twe twiteguye kujya kurega kandi ikirego cyacu gifite ishingiro aho kugira ngo abantu bajye batabara ari uko abantu barangije gushira.ndakangurira abanyarwanda bose bakunda amahoro,bakunda u Rwanda rwacu twese,ko twahagurukira rimwe nka bitsamuye.tugatanga ibirego,byaba ngombwa tukajya kwigaragambya aho aba bapadiri bakorera,aho Thomas na MUnyeshyaka bakorera i paris mu maparoisse yaho,tukajyayo basomye misa ubundi tukigaragambya twamagana ibibi bakora n,ibyo bakoze mbere.twarangiza tukabwira na bari mu butariyani bakajya aho Rudakemwa nawe asomera misa.abandi bari muri Amerika na bo bakajya i Chicago kwamagana Rudasingwa,Rusesabagina ,na bandi bahezanguni bashaka kongera kumarisha abanyarwanda.kandi amategeko mpuzamahanga arabitwemerera kwamagana no kurinda ikibi mbere yoko gikorwa.banyarwanda banyarwandakazi ndetse n,inshuti z, u Rwanda turabakangurira kwitabira icyo gikorwa aho muri hirya no hino ku isi.nukujya mugira organisation bitewe naho mutuye.mukoreshye imbuga za internet nka facebook,twitters,ni zindi zose zishoboka.ntituzongere gusubira mu icuraburindi nkirya 1994.

  • #111

    byiringiro (mercredi, 12 octobre 2011 08:05)

    nimureke umuhungu abone ibikombe, mureke bya birahuri baha shefu wi ntore. gumaguma rusesaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa