mer.

05

oct.

2011

IGIHE KIRAGEZE : Ubutegetsi bw’AGATSIKO kateje jenoside ebyeri, kakaba gatunzwe no KONKA rubanda, bugomba kuvaho. Zelote Mahoro

Batayo y Abahanuzi nisobanurire n abana bato Ko Paul Kagame ari akamasa kazaca inka
Batayo y Abahanuzi nisobanurire n abana bato Ko Paul Kagame ari akamasa kazaca inka


Mu minsi ishize nabagejejeho ibitekerezo binyuranye bukubiye mu « Amabanga 77 ya politiki ». Mu minsi itarambiranye tuzongera dutekerereze hamwe muri gahunda nshya yitwa UBUCURABWENGE, izadufasha guhuza ibitekerezo n’ibikorwa.


Bimaze kugaragarira bose ko inyota irenze urugero y’ubutegetsi no gutunga ibya mirenge ya Paul Kagame n’Agatsiko ke ariyo Nyirabayazana y’akaga gakomeye kagwiriye u Rwanda n’Abanyarwanda :


(1)Intambara yatangiye le 1/10/1990 nta cyiza kindi yari igamije uretse guteza akaduruvayo mu Rwanda,gukuraho ubutegetsi bwageragezaga gufasha rubanda no kwimika ingoma mbi ya Paul Kagame ishingiye ku KINYOMA, GUSAHURA no KWIKUBIRA UMUTUNGO wose w’igihugu,KWIMAKAZA ITERABWOBA mu Rwanda no mu karere kose k’Ibiyaga bigari.


(2) Ubu noneho nta we utazi ko Paul Kagame ari we wateje nkana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yiyemezaga guhanura indege ya Perezida Habyarimana kandi bari bamaze kumvikana ngo barambike intwaro hasi maze bashake amahoro ! Nk’uko Majoro Theogene Rudasingwa abihamya, Kagame si imfura, si umugabo, si n’intwari ahubwo ni inshakura mbi n’ikigwari ! Aha birumvikana ko Paul Kagame iyo yemera inzira y’imishyikirano jenoside itaba yarabaye ! We yahisemo kwica Habyarimana n’abo bari kumwe mu ndege kugira ngo jenoside ishoboke, ingabo z’igihugu ziheranwe n’iyicwa ry’Abatutsi, Amahanga arangarire jenoside y’Abatutsi, maze Kagame abone uko yifatira ubutegetsi BWOSE, atagombye kubusangira n’abandi Banyarwanda. Ubwe yivugiye ku mugaragaro ko « Abatutsi bo mu gihugu bagombaga kuba ibitambo », kugira ngo agere ku butegetsi mu nyungu ze bwite ! Bishatse kuvuga ko amaraso y’Abatutsi yamenekaga ntacyo yari amubwiye, icy’ingenzi kuri we kwari ugufata ubutegetsi . None ubutegetsi yarabufashe, turabona neza ko nta kindi abukoresha uretse KWICA no GUSAHURA! Iyo se niyo Demokarasi FPR yavugaga ko izaniye Abanyarwanda?


(3)Paul Kagame yakoze na Jenoside y’Abahutu muri Kongo nk’uko LONI ibimushinja muri Raporo MAPPING yasohotse taliki ya 1/10/2010. Ntitwiriwe tuvuga n’abandi Bahutu ibihumbi amagana yatsinze imbere mu Rwanda kandi nabyo akaba agomba kubibazwa n’ubutabera, umunsi yafashwe.


(4) Nta bundi butegetsi bwabayeyo mu Rwanda bwigeze bwica cyangwa bukicisha abaturage bageze kuri hafi miliyoni ebyiri, bugafunga abaturage ibihumbi amagana,bugashyira abaturage ku iterabwoba rikaze kandi rihoraho nk’uko turibona ubu mu rwagasabo !


IKIBAZO : Ubu butegetsi bubi cyane bwa Paul Kagame buzakomeza kwica Abanyarwanda urubozo kugeza ryari ?


IGISUBIZO : Igihe cyo kwisuganya ngo Abanyarwanda basezerere ingoma mpotozi ya Paul Kagame ni iki ngiki. Dore njye uko mbona intambwe ikwiye guterwa muri iki gihe, ikabanziriza kandi ikazaherekeza ukwisuganya kw’amashyaka ya politiki y’abaharanira ko ingoma y’abicanyi ivaho.


(1) Mu minsi ishize Abapadiri babiri b’inararibonye badushingiye Urubuga rwitwa LEPROPHETE –UMUHANUZI, rusubiza abanyarwanda ijambo , benshi baratinyuka bagaragaza ko batishimiye ingoma mbi ya Paul Kagame n’Agatsiko ke.


(2) Icyo twigiye kuri abo BAHANUZI babiri ni uko :


*Umunyarwanda wese ashobora gutsinda ubwoba maze akatura akavuga ibitagenda mu gihugu kandi ntahite apfa !


*Umuco mubi wo gukorera kuri baranyicani wo woretse uru Rwanda ukaba kandi ugiye kuduheza ku ngoyi y’ubutegetsi bw ‘umujenosideri amahanga yarangije gukuraho amaboko uzwi ku izina rya Paul Kagame.


*Umunyarwanda wese afite uburenganzira ndetse n’inshinganoyo kwivumbura ku butegetsi bubi no gukora uko ashoboye kose kugira ngo buveho kandi busimburwe n’ubutegetsi buha abenegihugu amahoro n’umutekano.

 

(2) Mu by’ukuri abo bapadiri babaye nk’abatwicira ijisho ko igihe kigeze cyo kwibohora ku ngoma y’IKINYOMA ya Paul Kagame ikomeje kuyogoza u Rwanda.


(3)Induru ndende ubutegetsi bwa Kagame bukomeje kuvuza ngo buramagana abo Bapadiri bacu yerekana ko INGOMA y’IKINYOMA ya Kagame yakomerekejwe bidasanzwe n’UKURI kugaragazwa n’Abahanuzi, bikaba bisobanuye ko iyo ngoma ishobora no GUHIRIKWA n’ABAHANUZI bonyine.


(4) Wowe Munyarwanda wese wiyumvamo AKAJINYA n’UBUSHAKE bwo kugira icyo wakora kugira ngo ingoma y’IKINYOMA ya Kagame iveho nawe ubwawe uri UMUHANUZI.

(5) Gusa rero ngo “umugabo umwe agerwa kuri nyina”. Kugirango ABAHANUZI bashobore guhirika iriya ngoma y’IKINYOMA bagomba kwishyira hamwe, bakarema ikintu nakwita   “BATAYO y’ABAHANUZI”.


(6) Iyi Batayo y’Abahanuzi izaba igizwe n’Abanyarwanda bose b’abakoranabushake, bishyize hamwe mu matsinda mato mato y’abantu batarenze umunani(8), biyemeje gushyira ubwoba ku ruhande maze bagahangara Ingoma y’ikinyoma bakora ibikorwa byerekana ko batayishyigikiye kandi ko biyemeje kuyihirika (Boycott et Actions de désobéissance civile). Buri Tsinda ryakorera mu bwigenge bwuzuye, rikagena igikwiye kigomba gukorwa, ridategereje amabwiriza aturutse hejuru. Doretumwe mu dukorwa tworoshye nyamara dushobora kugira ingaruka zashegesha Ingoma y’ikinyoma :


1. Kuzeguruka mu baturage mu ibanga, bakagezwaho amakuru abamurikira kandi abatinyura.


2. Kwanga kwitabira gahunda z’urugomo rukozwe na Leta mbi nko: kurandura imyaka y’abaturage, gusenya amazu y’abakene,n’ibindi nk’ibyo.


3. Nitwange gutanga imisanzu y’urukozasoni baduca hato na hato (umurenge SAKO…) Niduhagarike kubaha amafaranga yose bahora baduca, maze murebe ko badasara bakiruka ku musozi.


4. Kuko mu by’ukuri Agatsiko gakunda amafaranga kurusha abaturage, kutongera kugura ibicuruzwa bivuye mu nganda z’Umusahuzi Paul Kagame n’abambari bebyakwihutisha iherezo ry’ingoma ngome.


Urugero:


*Nimureke gupfusha ubusa udufaranga twanyu mugura amazi yitwa INYANGE,Kagame ajye ayanywa we n’umugore we gusa maze murebe ngo baramwaragurika.


*Nimucike ku ngeso yo gutanga amafaranga yanyu mugura AKEZA n’AGASHYA…, maze murebe ngo Kagame arashyira ubwenge ku gihe.


N’ibindi


Umwanzuro


Ubutegetsi bw’ikinyoma butunzwe no KONKA abaturage bwa Paul Kagame nibunanirwa bugahirima ntacyo umuturage w’umunyarwanda azaba atakaje uretse imigozi yari yaramuhinduye nk’umucakara mu gihugu cye. Uko mbibona, habonetse abaturage bake beza( si ngombwa ko Abanyarwanda bose bahita babyitabira!) bafata icyemezo kidakuka cyo kwanga kuba MPEKABANDUMA, maze iryo shyano ryitwa AGATSIKO bahetse mu ngobyi bakarirambika hasi, Ingoma y’IKINYOMA yaba icyuye igihe bidasubirwaho.


Ngaho rero BATAYO y’ABAHANUZI, va hasi.


Zelote Mahoro.

 

Commentaires : 113
  • #113

    d10媚薬 (lundi, 05 août 2013 12:35)

    漢方,漢方薬,精力剤,媚薬,ダイエット薬--漢方会社
    すべての取扱商品は専門家に検証、推奨され、100%正規品だと確保いたします。
    EMS(国際速達郵便)にて3日間に届く。商品到着100%保証!
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpocom.com/pro/jurenbeiceng.html 巨人倍増
    http://www.kanpocom.com/Pro/huachi.html 花痴
    http://www.kanpocom.com/Pro/weigewang.html 威哥王
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html 三便宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpocom.com/jingliji/ 精力剤
    http://www.kanpocom.com/meiyao/nxmeiyao.html 媚薬
    http://www.kanpocom.com/zhongjue/ 中絶薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三體牛鞭
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 三体牛鞭
    http://www.kanpocom.com/pro/beijing-ru486.html RU486
    http://www.kanpocom.com/pro/tiantiansu.html 天天素
    http://www.kanpocom.com/Pro/xiaokewan.html 消渇丸
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/langyihao.html 狼1号
    http://www.kanpocom.com/pro/yueke.html 避妊薬
    http://www.kanpocom.com/pro/sex-drops5.html 小情人
    http://www.kanpocom.com/Pro/huazhiyu.html 花之欲
    http://www.kanpocom.com/pro/yilishen.html 蟻力神
    http://www.kanpocom.com/jianfei/hfjianfei.html 漢方ダイエット
    http://www.kanpocom.com/Pro/D10-meiyao.html D10 媚薬
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpocom.com/Pro/hong-zhi-zhu.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpocom.com/jingliji/shejing.html 漢方精力剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/hgshs.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanlu888.html 男露888
    http://www.kanpocom.com/Pro/Lidosprayer.html リドスプレー
    http://www.kanpocom.com/Pro/V26sx.html V26
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html Wenickman
    http://www.kanpocom.com/Pro/WENICKMAN.html WENICKMAN
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html くらはちほう
    http://www.kanpocom.com/pro/satibo-capsules.html さんべんぼう
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/boqi.html 勃起促進
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/bushen.html 滋養強壮
    http://www.kanpocom.com/Pro/hanshen.html 悍神
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html 新一粒神
    http://www.kanpocom.com/Pro/fuyuanchun5.html 福源春カプセル
    http://www.kanpocom.com/Pro/wodibo-capsules.html 五便宝
    http://www.kanpocom.com/JingLiJi/mengjing.html 精力増強剤
    http://www.kanpocom.com/Pro/FAT-BURNERS-3.html 超級脂肪燃焼弾
    http://www.kanpocom.com/Pro/zbb.html 蔵八宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/Footsie.html 催情
    http://www.kanpocom.com/Pro/stlb.html 勃動力
    http://www.kanpocom.com/Pro/nanbao5.html 男宝
    http://www.kanpocom.com/Pro/mogenjinzhongcao.html 魔根
    http://www.kanpocom.com/Pro/juedui.html 絶對高潮
    http://www.kanpocom.com/Pro/zhongjishousheng.html 終極痩身
    http://www.kanpocom.com/Pro/xyls.html しんいちつぶしん

  • #112

    威哥王 (lundi, 05 août 2013 12:34)

    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/


    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.com/
    巨人倍増:http://www.巨人倍増.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.net/
    媚薬:http://www.女性用媚薬.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/

    花痴:http://www.花痴.net/
    紅蜘蛛:http://www.紅蜘蛛通販.com/
    威哥王:http://www.威哥王通販.net/
    三便宝:http://www.三便宝.com/
    三便宝:http://www.三便宝.net/
    狼一号:http://www.狼一号.com/
    狼1号:http://www.狼一号.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/

  • #111

    紅蜘蛛 (lundi, 05 août 2013 12:29)

    巨人倍増:http://巨人倍増.kanpoudonya.com/
    ru486:http://ru486.kanpoudonya.com/
    威哥王:http://威哥王.kanpocom.com/
    紅蜘蛛:http://紅蜘蛛.kanpoucom.com/
    d10媚薬:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    d10催情剤:http://d10媚薬.xxkanpo.com/
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増

    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王

    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝

    http://www.kanpoudonya.com/Energy.html 精力剤
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/41.html 五便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/409.html ru486 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/75.html 男宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/17.html 天天素
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 中絶薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/398.html 蟻力神
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/62.html 狼一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/412.html 三體牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/385.html 三体牛鞭
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html VVK
    http://www.kanpoudonya.com/Product/225.html 小情人
    http://www.kanpoudonya.com/Product/37.html 福源春
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/30.html Wenickman
    http://www.kanpoudonya.com/Charming-medicine.html 女性用媚薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/247.html 媚薬 カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/260.html 絶對高潮カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/265.html 西班牙蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/66.html 催情
    http://www.kanpoudonya.com/list/19.html 殺精子剤
    http://www.kanpoudonya.com/Product/252.html 蒼蝿水
    http://www.kanpoudonya.com/Product/258.html 蒼蝿粉
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身1号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/368.html 韓国痩身一号
    http://www.kanpoudonya.com/Product/451.html 終極痩身
    http://www.kanpoudonya.com/Product/232.html FLY D5
    http://www.kanpoudonya.com/Product/28.html 三便宝カプセル
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/15.html 中絶薬RU486
    http://www.kanpoudonya.com/Avoid-pregnanting.html 経口避妊薬
    http://www.kanpoudonya.com/Product/392.html 絶對高潮
    http://www.kanpoudonya.com/Product/12.html 巨人倍増
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王
    http://www.kanpoudonya.com/Product/288.html 紅蜘蛛
    http://www.kanpoudonya.com/Product/393.html 花痴
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/350.html 三便宝 販売店
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 液体
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/43.html 紅蜘蛛 正規品
    http://www.kanpoudonya.com/Product/55.html 威哥王 通販
    http://www.kanpoudonya.com/Product/439.html 威哥王 激安
    http://www.kanpoudonya.com/Product/441.html 威哥王三鞭粒

  • #110

    Nkundurwanda Peace (samedi, 22 octobre 2011 17:52)

    Banyarwanda mwese murebe kure,mumenye gusobanura ubutumwa buri muri izi nkuru dusanga kuri izi mbuga,ibi byose ni amayeri mashya abagome badukanye yo gushyushya imitwe y'abanyarwanda.Aba bandika izi nkuru zisenya zigamije gukurura amacakubiri ni injiji zidafite vision&mission nziza ku Rwanda,mbere yo gusakuza nibabanze baze barebe aho tugeze,kandi ntiduteze gusubira inyuma,abanyarwanda beza turahari kandi namwe babi tuzabahinduza umutima w'ubumuntu tubarusha.Bayobozi bacu courage! Tubari inyuma.

  • #109

    Kalisa (mardi, 18 octobre 2011 23:58)

    Wowe mitego wita abantu ngo n'imbwa aho ntufitanye isano nuhora yita abantu ngo ni imyanda.Mwagiye mutanga ibitekerezo byanyu mudatukanye.Wowe se Kayibanda uwavuze ngo aho kuba imbwa yaba imva,urabona we haraho ataniye nuwavuzeko yahitamo kuba intare limwe.Ghutu uvuga ngo bakomeze batukane bo bubake urwababyaye,muziko murukunda kurusha abandi.Bucya bwitwa ejo

  • #108

    mitego (dimanche, 16 octobre 2011 20:54)

    Mahoro uri imbwa gusa nta kindi nakubwira.

  • #107

    Kayibanda (mercredi, 12 octobre 2011 19:09)

    Wowe wiyita Zelote mahoro nyuma yo gusoma inyandiko zawe, ndasanga ahubwo ukwiyw kwitwa MAHANO, niryo zina rigukwiye kandi rikubereye wo gacwa we. Sinzi umuntu wigeze kuvuga ngo aho kuba imbwa yaba imva, nanjye nunze mu rye

  • #106

    Gahutu (lundi, 10 octobre 2011 16:32)

    amagambo ntacyo atwaye mukomeze muvuge mutukane twe twubake Urwatubyaye nimurambirwa muzaze dufatanye ntawe duheza cyeretse utafite ubushake bwo kubaka u Rwanda naho ibihuha aho twari turi mu mashamba tuzi aho byatugejeje ibyo mwivugira ngo Abahutu,Abatutsi muri mumahanga mumatara murya mukaryama hanyuma mugashuka bene wanyu ubwo murunva ari ukubagirira neza!!!!!!!!!!!!mureka dushire hamwe twubake urwatubaye muve muri ibyo!!!!!!!!!!!!!!!

  • #105

    Eric (vendredi, 07 octobre 2011 21:15)

    mwarasaze gusa ubwo musigaye mu rwana iya magambo nkiya Kadafi!!!!!!!! ese nta soni mugiza zo gusakuza nkibwa zimkora hamwe koko ko ntacyo mushoboye mwaceceka?? Ese mukeka ko uwabatsinze hari aho yagiye sha??? niwe ni wese tuko maco!!! mwibeshye twabuze ikiraka ahubwo basha twirirwa mu butayu bwa Darfour twabuze akazi iwacu mwibeshye gusa!!!

  • #104

    bigwabishinze (vendredi, 07 octobre 2011 10:45)

    ngo kagame yahinduye ministre wi ntebe, ese yibaza ko ikibazo ari abaministres? ikibazo niwe. naveho areke gukomeza kujijisha.kuko arashaka abo azajya yegekaho amabi yakoze ngo ni ministre wintebe uzabibazwa. naveho ndetse nizo ngirwa ministre ze zose.

  • #103

    Byigero (vendredi, 07 octobre 2011 02:40)

    Mbonye umututsi wasobanukiwe:Comment #55
    Ndizera ko haramutse habayeho abatutsi benshi bumva ibintu kimwe nawe,bakegerana n'abahutu bakomeje gukandamizwa n'iyi ngoma y'agatsiko k'abanywamaraso,imibababaro bahuye nayo bakayirenga maze bagafatanyiriza hamwe urugamba rwo kwibohora imirunga ikomeje kubaboha,iby'agatsiko byaba birangiye,kandi nta maraso yazongera kumeneka mu Rwa Gasabo!
    Mana tabara abawe!!!

  • #102

    Naragenzendabona (jeudi, 06 octobre 2011 22:10)

    Karabaye noneho ibyigihugu cyacu nibikigira umutwe ni ikibuno !Abatutsi babiri barahanganye kumagambo (Rudasingwa&President wa Ibuka )ariko iyo ubatezamatwi bombi wumva umwe ahitwa undi aruka (BBC 18 HEURES ).

    Gusa abatutsi bose baribakwiye guhura bagacura italiki nyayo biyitiriraho Genosidi yabo y'abatutsi !!!Kuko abanyarwanda barambiwe iyigenosidi ihindura :amazina ,amatariki ,abayiteguye ,abayishyize mubikorwa ,ahoyakorewe ,abayiguyemo ................Umuvugizi wa Kagome we noneho araturangije ngo genosidi y'abatutsi yatangiye 01.10.1990 ihagarara 31.07.1994 ! ni ikindi kimenyetso ko FPR ariyo yatangije Genocide y'abatutsi ,ikayikora imyaka 4 yose ikayihagarika le 31.07.1994 ,ikanahita itangiza iyabahutu nanubu igikomeza .Ntibizoroha Rudasingwa ,kayumba ,karegeya ,gahima ,kajuga robert ngo ni abatutsi-hutu bibisambo ,bakindaguye abandi batutsi .

    Mana niba ukibaho watabaye ubwoko bwawe .

  • #101

    Landry (jeudi, 06 octobre 2011 21:24)

    Ni ugufatanya kabisa!

  • #100

    uwiyita agathe (jeudi, 06 octobre 2011 18:54)

    hari ibintu umuntu akora akibaza ko ari ubundi butwari, kandi ntabwo. ubwo wumva muri wowe hari umuntu wakwemera iyi nyandiko yawe ko ari uwo mubyeyi uba yayanditse?ese ubona afite umwanya wo guta kuri izi nyandiko umwitirira?ubwo se uba wumva hari numwana wavutse uyu munsi ushobora kwemera ko uwo agathe ariwe urimo kwandika? shaka andi mazina kandi arahari meeeeenshi uyakoreshe ariko ureke umuntu mukuru nkuriya. gusa ntibyoroshye kukumvisha ko atari byiza gufata izina lyumuntu wifitiye ibibazo kandi wari umuntu wubahagwa kumugerekaho ibyo bigambo. erega umutima wawe ujye ukugira inama ko nubwo yapfakaye ariko numubyeyi. tujye twubaha abakuru kabone niyo baba batatuzi.

  • #99

    agathe kanziga (jeudi, 06 octobre 2011 17:47)

    wowe usubiza 84,warasaze none se jyewe agathe ubona narasaze,ko mubeshyera ubuyobozi bw,u rwanda ko mubona bwaretse kudukurikirana kandi ukaba ubona n,uwahoze ari umugabo wanjye yarapfuye twari dufitanye ibibazo ngira amahirwe nda mukira arashya.ariko kuvuga ko muri ibigoryi mwe nuwo zeloti,thomas,rudakemwa,batekereza nka bafite amabyi mu mutwe,bakwiye ifuni.

  • #98

    Kuri nuru (jeudi, 06 octobre 2011 16:32)

    kuri 92 waba uba liege? Ntugire ubwoba

  • #97

    KURI 84 (jeudi, 06 octobre 2011 15:28)

    Wowe wiyise Agathe Kanziga:
    Ntukakoreshe izina ry'umubyeyi nk'uyu ngo uvuge amateshwa nk'aya wa MWAKU we.

    Ikindi, iyo uvuga ngo abantu bakwiye ifuni, wumva ukoze mu ibuye wa Buzindu we? wowe rero, utarebye neza, ushobora kuzapfa utonyoka kuko urwango ufitiye bariya bapadiri ruzatuma utisazira. Sindaguran, ariko uzibonera! ushobora kuba uri inkunguzi.
    Iyo utukana ngo bafite amabyi mu mutwe, uwenge bafite n'impamyabushobozei z'ikirenga bafite wumva uzapfa uzibonye? sh ahabe n'abazagukomokaho yewe! Itonde rero, dore ufite ubugoryi ndenga kamere, ubwire uwo muswa mukuru kagame ubigisha gutukana azagusabire umwanya muri URgence INDERA

  • #96

    Ndasubiza # 86 (jeudi, 06 octobre 2011 15:11)

    # 86, ubwo ubona wohereje umwana nawe bajya kumufunga koko? Cyeretse atagiye gusura nyina akajya gukora polotiki. Arijye namwohereza kandi byagira akamaro.

  • #95

    MKJB (jeudi, 06 octobre 2011 12:33)

    Sha mujye mwicecekera ba QUADHAFI,MOUBALACK,BEN ALI...ntawabarushaga ibikabyo bavuyeho baradusiga bwana. Boss wacu mumureke.

  • #94

    Nunda Zelote sinzi icyo namuha. (jeudi, 06 octobre 2011 12:13)

    Uwaduha ba Zelote nka 6, bakarema Batayo ya 1 y'ABAHANUZI Kagame ibye byaba biragiye.
    Zelote , turi kumwe, kandi inama zawe turiho turagerageza kuzishyira mu bikorwa .

  • #93

    Ndumiwe (jeudi, 06 octobre 2011 11:54)

    Burya rero nigeze kubona Zelote yandika nkagira ngo ni Umuntu ufite ibitekerezo bizima umuntu yatega amatwi! Niko se Maho, buriya wowe ibyo uvuga urumva ubikuye k'umutima? Cyo kora ibintu ni bitatu, niba utari umuswa uri umugome cgse Uri umusazi. Urashora abaturage kwivumbura kuri Leta, bakora ibikorwa by'urugomo! Ubwose wowe urabakunda? Hanyuma se ko mwabikoze 1994 byarabahiriye? Erega ubwo mu nkuru zawe z'utaha uzababwira ngo batangire bice abatutsi ko nabo bagowe;None se abaturage bayobewe ko mubashora mubikorwa by'urugomo mwarangiza mukigurukira; Ndabona ntakiza wifuriza urwanda, ahubwo ndasaba abanyamategeko batangire bagukorere dosiye, amategeko yacu ahana umuntu uwo ariwe wese uzagerageza kwivumbura cyangwa se uzagerageza gushishikariza abandi kwigomeka ku byemezo bya Leta. Leka rero nkugire Inama suko bakina Politike, Nta nubwo u Rwanda rukeneye umunyapolitike nkawe. Njy numva Umuntu nifuza ari uwaza akazana ibitekerezo bye, akerekana ibitagenda, akerekana uko we yabigenza, naho ubundi induru yanyu niyo gusenya siyo kubaka.

  • #92

    Nuru (jeudi, 06 octobre 2011 11:25)

    Ibintu byose bigira intangiriro hamwe niherezo.ntakabuza President P.Kagame nawe igihe cye cyizagera.so reka dusabe Allah afashe abanyarwanda.tugomba gushyira hamwe tukibagirwa ibyabaye kuko abapfuye barapfuye Imana ibakire,abasigaye tugerageze kubana neza duharanira amahoro.kuri President wu Rwanda Pls.kora uko ushoboye abaturage babashe kubona amafunguro kuburyo buboroheye,naho ubundi nibikomeza uko bimeze ntakabuza abaturage bazagumuka,cg bakore revolution,igihe mperuka mu Rwanda nabonye waragerageje muri byinshi kndi i salut you 4 that,ariko ikibazo cyibiribwa cyigomba gucyemuka as soon as possible.ngaho Asalam alaikum

  • #91

    Agashahara kadafashe, inkoni, ...abarimu turagana he? (jeudi, 06 octobre 2011 11:22)

    Abarimu noneho akacu kageze: turagira gukorera ubusa butuma twicwa n'inzara, tugire n'inkoni dukubitwa n'abo twitwa ngo turarera batagira uburere na busa, amaherezo akazi ni ukugahagarika tugakora izindi shuguri zidufasha kubaho. Mwisomere namwe ibi byabaye kuri mugenzi wacu wa Nyagatare:
    http://www.igihe.com/spip.php?article16906

  • #90

    salut (jeudi, 06 octobre 2011 10:45)

    ese ko mperuka mukorana naba kayumba none mwatangiye kubita abicanyi shatani yanze!!!!ni mutuze erega muyoboke kagame niwe solution yabanyarwanda Imana yaduhaye

  • #89

    Kagame guhungira NIGERIA (jeudi, 06 octobre 2011 10:16)

    Amakuru tukibashakiriza neza yemeza ko KAGAME yasabye ubuhungiro Nigeria. Ni igihugu kibamo abajura benshi kandi Kagame ahungiyeyo ngo yakwihindura amazina nishusho kuburyo azamera nka HITLER kuko nawe irengero rye ntiryamenyekanye. Ibi Kagame yabigezeho amaze guha GUDULAKE JONATANI akayabo kama $$$$ atabarika ava mu misoro yabanyarwanda. Perezida wa Nigeria ubu akaba yagendereye Kagame kugirango afatse cash ze banamuzimanire kugitsina cy'abanyarwandakazi dore ko abaNigeria bakunda ubwiza bwabakobwa babanyarwanda. iyi ntwaro yo kugemura no gushora mu busambanyi abakobwa bacu Kagame ayikoresha ku ba nyamahanga benshi. Birababaje. Reka tubikurikiranire hafi

  • #88

    KAGAME GENOCIDAIRE (jeudi, 06 octobre 2011)

    http://sfbayview.com/2010/deadly-silence-rwandas-never-again-is-once-again/

  • #87

    leon (jeudi, 06 octobre 2011 09:35)

    zelote we komera ndabona inyandiko yawe igera kuri bose, ndavuga kuri bose kuko mbona nabatayikunda ibageraho, ubwo nukuvuga ko baba bayisomye. komerezaho rero utange izo nama zawe. aba bagutuka nuko baba bafite abo batinya,ariko iba yabagezeho nibabona ubwinyagamburiro bazaba aba mbere mu kwamagana umwicanyi nagatsiko. gusa ubutaha uzaduhe ubulyo noneho agatsiko bakajyana mu rukiko mpuzamahanga. niba ubonye uwitwa evode uba muri sweden azagufashe kumategeko numvise azi cyane amategeko. komera kandi irengagize izi ntore zibigambo.

  • #86

    nsubize #67 (jeudi, 06 octobre 2011 08:48)

    Umuryango wa Ingabire mushaka kuwumalira mu buroko aho koko ? urasekeje aliko umenye ko ubwenge by'inkotanyi twabumenye aho mureshya abantu ngo murabaha akazi mushaka kubageza muli za gereza nako kubatsemba mwivuye inyuma nka NYATANYI CHRISTINE mwirengeje

    Nimukomere aliko ngo nta juru ridacya kandi ntimurusha abandi igihe ntikiragera ngo mubibazwe byose svp !

  • #85

    Alert new genocide in Rwanda prepared by Father Thomas use prophete web site! (jeudi, 06 octobre 2011 08:18)

    The Rwandan Genocide was the 1994 mass murder of an estimated 800,000 people in the small East African nation of Rwanda. Over the course of approximately 100 days (from the assassination of Juvénal Habyarimana and Cyprien Ntaryamira on April 6) through mid-July, over 500,000 people were killed, according to a Human Rights Watch estimate.[1] Estimates of the death toll have ranged between 500,000 and 1,000,000,[2] or as much as 20% of the country's total population. It was the culmination of longstanding ethnic competition and tensions between the minority Tutsi, who had controlled power for centuries, and the majority Hutu peoples, who had come to power in the rebellion of 1959–62 and overthrown the Tutsi monarchy.[3]
    In 1990, the Rwandan Patriotic Front (RPF), a rebel group composed mostly of Tutsi refugees, invaded northern Rwanda from Uganda in an attempt to defeat the Hutu-led government. They began the Rwandan Civil War, fought between the Hutu regime, with support from Francophone Africa and France,[4][5] and the RPF, with support from Uganda. This exacerbated ethnic tensions in the country. In response, many Hutu gravitated toward the Hutu Power ideology, with the prompting of state-controlled and independent Rwandan media.
    As an ideology, Hutu Power asserted that the Tutsi intended to enslave the Hutu and must be resisted at all costs. Continuing ethnic strife resulted in the rebels' displacing large numbers of Hutu in the north, plus periodic localized Hutu killings of Tutsi in the south. International pressure on the Hutu-led government of Juvénal Habyarimana resulted in a cease-fire in 1993. He began to implement the Arusha Accords.
    The assassination of Habyarimana in April 1994 set off a violent reaction, resulting in the Hutus' conducting mass killings of Tutsis and pro-peace Hutus, who were portrayed as "traitors" and "collaborationists". This genocide had been planned by members of the Hutu power group known as the Akazu, many of whom occupied positions at top levels of the national government; the genocide was supported and coordinated by the national government as well as by local military and civil officials and mass media. Alongside the military, primary responsibility for the killings themselves rests with two Hutu militias that had been organized for this purpose by political parties: the Interahamwe and the Impuzamugambi, although once the genocide was underway a great number of Hutu civilians took part in the murders.

  • #84

    agathe kanziga (jeudi, 06 octobre 2011 08:15)

    iyi uwiyita zelote mahoro,yo karya nyina,wifuza intambara uwa mukubita ifuni mu gatwe ke...ni akagoryi,ubona arinde munyarwanda wakurikiza ibyo usaba wo gasiga ubusa we...amabanga se 77 uvuga,yo wihimbira se,ubona akanga nde...twamenye ko ari ako gapadiri kitwa Rudakemwa kihinduye zelote yo gaswera nyina..mwese mukwiye ifuni nziza muri ibyo bitwe byanyu byuzuyemo amabyi gusa

  • #83

    Tutsi Rescape urwanya Kagame (jeudi, 06 octobre 2011 07:46)

    http://sfbayview.com/2010/deadly-silence-rwandas-never-again-is-once-again/

  • #82

    Bon baiser (jeudi, 06 octobre 2011 03:56)

    http://www.anngarrison.com/content/obama-requests-immunity-for-kagame-in-the-us

  • #81

    Abakirisitu b,u Rwanda turamagana aba bapadiri bakorera shitani. (jeudi, 06 octobre 2011 03:51)

    aba bihayimana bavuze ko nyuma yo kubona bavangirwa na bamwe bafatanije ubutumwa bwa gisaseridoti mu buryo bw’inyandiko zisohoka ku mbuga za internet zandagaza bamwe muri bo, ngo byaba byarateye urwikekwe, kwishishanya no kutizerwana hagati yabo nyamara ataribyo basezeranye.
    Niyo mpamvu aba basaseridoti bafashe ibyemezo byamagana ibi bikorwa bagira bati :
    Twamaganye ibitekerezo bisenya bisohoka kuri izo mbuga,
    Turasaba ababisoma gushishoza bagashungura ntibazifate nk’ukuri kw’ivanjiri ya Kristu,
    Turasaba utanga amakuru agamije kwanduza isura ya mugenzi we no gusenya ubumwe bw’abana b’Imana gushyira mu gaciro akabireka,
    Turasaba abasaseridoti bandika ibi kwibuka isano bafitanye n’Imana bakabireka.
    Muri itangazo kandi ryashyizweho umukono n’abari muri iyi nama barangajwe imbere na Nyir’icyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, barasaba abasaseridoti gukomeza ubumwe bwabo bashishikariza intama z’Imana kurangamira icyiza bakareka ikibi.
    Iri tangazo kandi rije rikurikira iryo ku 1 Gicurasi 2011 ryamaganaga ibikorwa by’abapadiri 2 : Padiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa bavuka muri iyi diyosezi bacisha ku rubuga rwa internet ruzwi ku nyito ya “leprophete.fr”aho Inyandiko zabo zigaragaramo kujora, kunenga, kuninura no gusebya u Rwanda.

  • #80

    Impuruza ba nyarwanda aho muri hose ku isi.. (jeudi, 06 octobre 2011 03:44)

    aba bahungu bo mu bubirigi ba rugamba,turabashimira,uburyo batangiye gukina amakina mico,ariko niba jyane n,ibirego mu rukiko mpuzamahanga barege aba bapadiri,na ba bandi bakangurira abanyarwanda kumarana bitwaje iri tangazamakuru,kandi aritangazabinyoma,kuki abantu bakandika bakangurira abantu kongera kumarana kumugaragaro,abantu bagaceceka koko,twe twiyemeje kujya kurukiko mpuzamahanga,mu rwego rwo gukumira ubwicanyi bundi butegurwa.kandi izinyandiko zica kuri iyi ngirwa rubuga,zirabyemeza,kandi ni bataboneka abavyandika hazafatwa abarushinzwe,twe twiteguye kujya kurega kandi ikirego cyacu gifite ishingiro aho kugira ngo abantu bajye batabara ari uko abantu barangije gushira.ndakangurira abanyarwanda bose bakunda amahoro,bakunda u Rwanda rwacu twese,ko twahagurukira rimwe nka bitsamuye.tugatanga ibirego,byaba ngombwa tukajya kwigaragambya aho aba bapadiri bakorera,aho Thomas na MUnyeshyaka bakorera i paris mu maparoisse yaho,tukajyayo basomye misa ubundi tukigaragambya twamagana ibibi bakora n,ibyo bakoze mbere.twarangiza tukabwira na bari mu butariyani bakajya aho Rudakemwa nawe asomera misa.abandi bari muri Amerika na bo bakajya i Chicago kwamagana Rudasingwa,Rusesabagina ,na bandi bahezanguni bashaka kongera kumarisha abanyarwanda.kandi amategeko mpuzamahanga arabitwemerera kwamagana no kurinda ikibi mbere yoko gikorwa.banyarwanda banyarwandakazi ndetse n,inshuti z, u Rwanda turabakangurira kwitabira icyo gikorwa aho muri hirya no hino ku isi.nukujya mugira organisation bitewe naho mutuye.mukoreshye imbuga za internet nka facebook,twitters,ni zindi zose zishoboka.ntituzongere gusubira mu icuraburindi nkirya 1994.

  • #79

    Karegeya nawe aravuze (jeudi, 06 octobre 2011 03:36)

    http://redpepper.co.ug/welcome/?p=19732

  • #78

    Thomas,Rudakemwa,n,wiyita Zelote mu mugambi mubisha wo kongera kwica abanyarwanda (jeudi, 06 octobre 2011 03:34)

    Dorcy asanga kandi uyu muhsinga utavuga kuri jenoside gusa ahubwo ko unavuga ku nshingano z’itangazamakuru, haba mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi muri iki gihe aho itangazamakuru rifite imbaraga nyinshi.

    Avuga kandi ko kubera aho ikoranabuhanga rigeze, iyo umuntu azuze inshuro imwe aba abwiye isi yose. hakaba rero hakenewe gutekereza ku mikorere y’ikoranabuhanga ry’umwaduko wo muri iki kinyejana cya 21, hibwandwa cyane cyane ku mbuga nkoranya mbaga ndetse n’izindi zihurirwaho na besnhi nka facebook, twitter, youtube, télévision n’izindi, kuko ibi byose bidakoreshejwe neza byasenya, ariko kandi bikoreshejwe neza nabwo bikubaka.

    Dorcy abajiwe n’Umunyamakuru wa IGIHE.com niba iyi théâtre itanga amasomo muri ibyo bika byombi, aribyo Abanyamakuru n’abahanzi. Mu gusubiza yasubije ati :”Muri make uyu mukino wakozwe ngo ufashe abantu mu gutekereza ntabwo ari ugutanga amasomo. Abartiste ntibabereyeho gutanga amasomo, ahubwo kugirango ababatega amatwi cyangwa babareba bibaze, ibisubizo babyibonere bo ubwabo.” Ubuhanga bw’itangazamakuru mu gucengeza amatwara ya jenoside

    Iyi théatre “Hate Radio” yerekana ukuntu jenocide yacengejwe mu bantu hakoreshejwe ubuhanga bw’itangazamakuru n’impano y’abahanzi. Uyu Dorcy asanga bitari gukunda kubwira abantu ngo bicane maze bakunde.Ariko kuba uyu mugambi waritabiriwe n’abahanze bakunzwe na benshi, babicisha mu ndirimbo ndetse no mu biganiro kuri radio mu buryo bumeze nk’ibirori, bahise byakirwa mu buryo bwihuse.

    RTLM yari ifite abafana

    RTLM yari ifite uburyo buhagije bwo kubona abo banyamakuru n’abahanzi b’ibyamamare ugereranyije n’andi ma radiyo yariho icyo gihe mu Rwanda, ikaba ni imwe muri radiyo zari zifite uwo bita « DJ » ufite umuzika wari ugezweho cyane muri icyo gihe, yaba iyo muri Congo, mu Burayi, Amerika n’ahandi bigatuma yumvwa cyane kurusha na radio Rwanda y’icyo gihe, igakundwa n’abantu bakiri batoya kubera ko ifite injyana zigezweho, aho rero bwari bumwe mu buryo bwa gihanga bwashyiraga ibitekerezo bibi mu mitwe y’abantu.

  • #77

    Thomas,Rudakemwa tubagereranya na Kantano wamaze abantu na kanwa ke. (jeudi, 06 octobre 2011 03:32)

    Iyi kinamico ikintwa mu Gifaransa n’icyongereza Dorcy avugako bifashishije ibikoresho bitandukanye kugirango babashe gukina neza. Yagize ati :”Muri uyu mukino, hubatswe studio ya RTLM uko yari imeze, inkuta zayo zikaba zigizwe n’ibirahure kuburyo abareba babona abanyamakuru muri studio. Abazareba uyu mukino bazaba bafite uturadiyo duto, nka tumwe interahamwe zari zifite kuri bariyeri mu gihe cya génocide kugirango bakurikirane ibivugwa mu muri théâtre nkuko byacaga kuri RTLM.

    Nyuma yo kugikira uyu mukino mu Burayi barateganya no kuza mu Rwanda

    Dorcy abajijwe niba badateganya kujya mu Rwanda kwerekana iyo kinamico yagize ati :” Turabiteganya kuzajya mu Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo, ubu turi mu Budage twahava tukajya muri Autriche tugakomereza mu Rwanda, aho tuzakinira ku Rwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi Gisozi inshuro enye, tariki ya 17 kugeza tariki 20 z’Ukwakira 2011.”

    Kuba mu Rwanda ariho haheruka kuba jenoside niyo mpamvu iyi kinamico yakinwe ku Rwanda.

    Dorcy R yagize ati :” Mbere yo kuyitabira nabanje kuganira n’umutoza wayo Milo Rau, mubaza impamvu yanditse uyu mukino arambwira ati :« nkomoka mu bwoko bw’Abadage, jenocide ni ikintu cyabaye iwacu ati :” ariko nubwo iwacu habaye jenocide, ku gisekuru cyanjye yabaye kera”. Ati :” jenocide ya vuba kuri jye ni iyabaye mu Rwanda, nk’imiziki bashyiragaho muri studio za RTLM niyo nanjye numvaga ndi umusore”. Ati :”Urumva ko byari mu gihe cyange neza neza”.

    Dorcy akomeza avugako bireba buri muntu we se, kubona muri iyi myaka harabayeho jenoside, ugashyirwa mu bikorwa hakoreshejwe iterambere ry’itangazamakuru nk’uko mu Rwanda bya genze na Radio RTLM, akaba avugako ari ibintu bigomba kujya mu mateka bigatekerezwaho ntibizongere.

  • #76

    NGIYI PROPHETE YA RUDAKEMWA NA ZELOTE MUKUMARA ABANYARWANDA/CDR (jeudi, 06 octobre 2011 03:31)

    Rugamba Ingeri Abajijwe n’umunyamakuru wa IGIHE.com uruhande akinamo muri iyi kinamico, Dorcy R. yagize ati :” Jye nkina rôle ya Kantano, wari umwe mu banyamakuru bakomeye ba radio RTLM wari umushyushyarugamba mu gihe cya jenocide. Iyo radio yari ifite abanyamakuru benshi harimo abitwa ba Noheli n’abandi. Ariko muri uyu mukino harimo bane gusa, mu gihe cya jenocide bo baragumye muri studio ya RTLM basa nk’abahatuye rwose bafite n’imodoka za gisirikare n’abasirikare babarinze, mu igihe bahungaga bajyanye n’abo basirikare bakomeza za Gisenyi barayikorera, mbese kuburyo ari bo babaye abakangurambaga b’ingenzi.

    Mu Bushakashwatsi bwakozwe kuri biganiro byanyuze kuri Radio RTLM, bwagaragaje ko Kantano ariwe wafashe umwanya munini avuga.

    Dorcy Rugamba mu urugare rw’abahanzi n’abanyamakuru mu gihe cya jenoside

    Muri icyo kiganiro, Dorcy yakomeje agira ati :” Habayeho ibyiciro byinshi abakoze jenodise, hari abatemanye, hari abatunze agatoki, hari n’abandi bafite uruhare nakwita ba leader d’opinion mu gifaransa muri abo harimo n’abahanzi (Artistes), nabo bafite uruhare rwabo kuko ntabwo jenocide yakozwe gusa n’insoresore z’imburamikoro zari mu Nterahamwe cyangwa se ngo ikorwe n’abasirikare gusa. Jye nk’umuhanzi ikinshishikaje ni ukwerekana uruhare rw ‘abahanzi muri jenocide. Tuvuge nka Bikindi na Kantano, kuko bafashe inganzo yabo bayishyira mu nzira yo gusenya.”

  • #75

    Hate Radio and hate web site prophete umubeshyi ingengabitekerezo ya RTLM (jeudi, 06 octobre 2011 03:28)

    Muri iyi nkuru murasangamo ikiganiro kirambuye umunyamakuru Karirima A. Ngarambe uhagarariye IGIHE.com mu Bubiligi yagiranye na Dorcy Rugamba Ingeri bavuga ku ikinamico yitwa “Hate Radio”, aho iyi kinamico yerekana mu buryo burambuye uburyo itangazamakuru ryagize uruhare mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994. Uyu Dorcy Rugamba Ingeri muri iyi kinamico akina yitwa Habimana Kantano umunyamakuru wari umushyushyarugamba kuri Radio RTLM.”

    « Uwari gushaka uburyo bumwe bwihuse kandi bworoshye bwo guhagarika génocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari guhagarika Radio yitwaga RTLM » (Philp Gourevitch)

    Rugamba Dorcy umaze kumenyekana cyane nk’umuhanzi muri “art dramatique’” i Burayi n’ahandi, twaganiriye k’umukino witwa « Hate Radio » ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga “Radio ibiba urwango” mu gifaransa wavuga “Radio de la haine”, aho akina yitwa Kantano Habimana muri studio ya RTLM.

    Iyi kinamico « Hate Radio » yahimbwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’umugabo witwa Milo Rau uvuka mu gihugu cy’U Busuwisi akaba afite inkomoko y’ababyeyi be mu Budage.

    Dore abandi bakina muri “Hate Radio”

    Iyi kinamico ikinwamo kandi na Nancy Nkusi ukina yitwa Bemeriki Valérie nawe wari umunyamakuru kuri LTLM, akaba yarize iby’ubuhanzi (Actrice) muri Conservatoire de Liège en art dramatique, akaba kandi anakina muyindi kinamico yitwa “Gamblers” yanditswe kandi ikanatozwa na Dorcy Rugamba, Afazali Dewaele ukina yitwa Jean Pierre Rudatsikira nawe wakoraga kuri iyi Radio, we yize iby’ubuhanzi muri Concervatoire Royale de Bruxelles en art dramatique naha Sébastien Foucaut (acteur) akina yitwa George Luggiu Umutaliyani nawe wari umunyamakuru kuri RTLM.

  • #74

    Anonymous (jeudi, 06 octobre 2011 00:45)

    http://15october.net/

    don't miss it up. It's your time!

  • #73

    Anonymous (jeudi, 06 octobre 2011 00:30)

    http://www.youtube.com/watch?v=Ccazpyz0RyQ&feature=related

    You should be doing the same!!!

  • #72

    Tabaza (mercredi, 05 octobre 2011 23:14)

    # 57

    Mwebwe muzi neza ibibera i Kami, nimugerageze mwisuganye, mutabarize inshuti n'abavandimwe bari mu byago.
    None se, nimutabikora ni nde uzabikora ?
    You just have to send an e-mail here, maze bigahabwa ababishinzwe, abo barengana baba underground bagatabarizwa.

    Ngaho nimugerageze rwose.

  • #71

    Munyangabe Azarias (mercredi, 05 octobre 2011 22:44)

    Maze imnsi mike nsoma uru rubuga, ndusomera muri Guinea aho maze imyaka itanu. Meze neza kuko kugeza ubu nitunze, ariko hari ibintu 2 ngirango mbwire abasomyi nabanditsi kuri uru rubuga!
    1. Abanyarwanda turi abaswa, na Politiki ntacyo tuyumvamo. Benshi bandika bagamije gushyushya imitwe, bashaka koreka imbaga y'abanyarwanda,...utazi Kagame amureresa imbere ibitekerezo bigufi mufite! Zelote, wishora abanyarwanda, ngo Batallon Umuhanuzi? Uzanyurahe se ko Kagame agifite ingufu! Uturutse hanze ntazigera amutsinda!
    Ikindi nuko abadasangiye ibitekerezo, wakeka ko abanyarwanda bose ari abashumba,..ibitutsi biri kuri uru rubuga, byerekana ko benshi batazi no kuganira n'abandi ngo bagere ku ngingo yubaka!
    2 Abanyarwanda bagomba kuba ari abasambanyi ba ruharwa! Ushaka kuniga ibitekerezo, azana Thomas cyangwa Fortunatus bafite igitsina gabo,..nubwo ari Abapadiri ni abahungu, ukibajyana imbere bajye bacyanura! Ariko rero mu nyandiko usanga ataribo bagambiriwe gusa, usanga ahubwo bivugwa bashaka kuyobya uburari, gucamo inkuru kabiri,..nyamara ubu buryo nabwo nibwa buswa bw'abanyarwanda,..utangiye gusoma iby'umuswero, ahita asimbuka akajya ku nkuru ikurikiye...
    Ubwo rero nagiraga inama abiyemeje kugira ijambo ku rubuga, kutandikana ubuswa nkubwo dusanga hano,..niba ushaka kuvuguruza,wirata ibibero n'umukuno w'umugiore wakurobesheje...mwandike mu kinyabupfura, tuganire turebera hamwe uko u Rwandas rwabera bose ejo hazaza! Mureke kandi kutuyobya, stratégie militaire mushyira hano, muzireke, kuko utegura guhirika ubutegetsi ntabyasasa hano, keretse iyo ushaka kubanza gukindura bamwe! Mureke gutunga agatoki hano, Kagame aboza ako kanya izina mushyize ahagaragara!

  • #70

    Mahoromasa (mercredi, 05 octobre 2011 21:42)

    Zelote Mahoro,

    Ibi uvugana nibyo, ariko urabona ko utu dutsiko dufite uruhare runini rwo guhindura ubutegetsi, hakurikijwe ibi uvuga byabera mu Rwanda gusa, kandi ingufu nyinshi ziri i mahanga. Nonese abo imahanga bo bakora iki kizamura abari i Rwanda? Naho uhige!!!

  • #69

    Zelote + Rukokoma (mercredi, 05 octobre 2011 21:39)

    Yewe Zelote weeee! Igiye wakanguriye abantu ko ari kirekire, wigeze unamanuka ngo ujye za Bukavu hafi y'iwanyu maze ngo abe ariho uvugira turebana? Wicara i Paris maze ukibwira ko ibyo wandika arinde uzabishyira mubikorwa? Uravuga batayo y'abahanuzi, wabanje ukagira na babandi nkabo Major Ntashamaje yari afite (5)? Ngaho fata Rukokoma mumanuke maze mutumenyesha ko mwahageze, tujye mumihanda dore ko imaze no kwagurwa! Naho kwirirwa wandika AMABANGA za burayi twabirambiwe. Dore na titre yawe ko ivuga ko igihe cyageze. Nizeye ko ntabindi uzongera kwandika. DON'T TELL ME, SHOW ME!

  • #68

    Zeloti wishuka abaturage (mercredi, 05 octobre 2011 21:29)

    Wowe Zelotti maze kubona ko utazi ibibera mu Rwanda, iyo uvuga ngo bazenguruke mu baturage mu ibanga, uzi ko buri muturage afite maneko we muri kiriya gihugu? uzamenya utuma nde ureke nde, ahubwo ko ushaka kwicisha benshi utabizi? ba local defense, ba gitifu, n'utundi twa haduyi twavuye mu gisirikare badukwije mu giturage hirya no hino mu midigudu nawe uravuga!!!!shakisha andi mayere, wiba nka kagome wicishije abatutsi, wikwibeshya nta muturage uzigomeka kuri kagome ku buryo bworoshye, nawe wabyivugiye ko bahora ku iterabwoba!!!none se ushaka kumbwira ko wowe ubwawe!!!watinyuka kujya mu giturage ukagira uwo wongorera ngo guhera ejo ntuzatange umusanzu!!!ubu se ko babasenyeye inzu hejuru, ko batemagura insina zari zibatunze, ibiti by'imbuto ziribwa, imyaka bakarandura ngo batungwe n'ibigori gusa, ntibabuze uko bigira bakaruca!!ibinyamakuru bibyandika se bivuza induru gusa, ntibucya abambari ba kagome bakajya gusenya no kurandura imyaka mu kandi karere!
    Rwose zeloti wakwicecekeye niba nta wundi muti wabona, ukareka gushuka abaturage bafatiye ku munwa nk'ubwangati!!!Abarandura iyo myaka se ko bahembwa na leta, cga se bagakuramo ibyo bihemba, uwabyanga ni nde? ngaho se gira uruganda ushinga rusimbure inyange turebe tukuyoboke tukubere abakiriya! ntimukicare ngo mutekereze ibidashoboka, REKA RUBANDA RWARASHIZE, SHAKISHIRIZA AHANDI, RUBANDA USHAKA KWICISHA RUBATEZE AMASO NGO MURUKURE KU NGOYI§§§
    MURAMUKE

  • #67

    Wowe mugabo wa Ingabire (mercredi, 05 octobre 2011 21:10)

    Ubwo abunganira Ingabire aribo Me Gatera Gashabana na Me Ian Edward bahabwaga ijambo bagaragazaje impungenge zabo, bavuga ko uwo bunganira icyo ashaka ari ukobona agirwa umwere akaba yakongera kubonana n’umuryango we kuko ngo atishimiye kuba kure yawo.

    Wowe washatse Ingabire kuki wamutereranye? Wamanutse ukajya kumusura, cg ukohereza umwana (abana) kumusura ko wenda bya muha moral? Dore rwose ngo arabakumbuye.

  • #66

    NGEZAHOGUHORA (mercredi, 05 octobre 2011 20:58)

    Umuvandimwe P Kagame yakomeje kujya atujijisha ngo akunda igihugu, ariko nyuma yo kubona ibyo agikorera nko kwica abana bacyo, kugisahura, kuroga no kugiteranya n'abaturanyi bacyo (RDC, UGANDA, TZ...), nasanze urwo rukundo ari nka rwa rundi IMBWA ikunda intama cg urw'AGACA gakunda inkoko.
    Kubera ibi byose, Ndabona FPR ari umuryango w'Imbwa gusa ndetse n'abayitsimbarayeho ari abantu b'imbwa n'imisega. None rero mpisemo kwinjira bataillon y'ABAHANUZI tukaba tugomba kwamagana agatsiko byaba ngombwa tukakarimburana n'imizi ariko abavandimwe bagahumeka, igihugu kikagarurirwa isura itari iy' IMBWA nkuru P Kagame yagisize. Mukenyere mukomeze imbwa tuyishakire ubuhiri!

  • #65

    # 58 (mercredi, 05 octobre 2011 20:50)

    Ndemeranwa nwe. P.K NTABWO ARI AKANANIRAMANA. ASHOBORA KWIHANA KANDI IMBABAZI ZIRAMURINDIRIYE.

  • #64

    UMVA UKO DR RUDASINGWA ABIVUGA NEZA (mercredi, 05 octobre 2011 20:45)

    KURI jkanya.free.fr

    http://www.radiotuganire.com/fileadmin/user_upload/emissions/2011-10/Emission_du_mardi_04_octobre_2011_Dr_theogene_Rudasingwa.mp3