mar.

04

oct.

2011

Ni nde uzakiza abanyarwanda ubutegetsi bukomeje kubicisha inzara?

Leta irandura imyaka y'abaturage si inkunguzi ?
Leta irandura imyaka y'abaturage si inkunguzi ?

Source: Umuvugizi.com

 

Itangazo dukesha Ikigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR), gifite ikicaro mu gihugu cy’Ububiligi, riramagana ubutegetsi bwa Perezida Kagame bukomeje gahunda yabwo yo kwicisha abaturage inzara. «CLIIR» yemeza ko mu mpera z’ukwezi kwa nzeri 2011, abaturage benshi bo mu Rwanda babuze uwo batakira kubera ubutegetsi bubarandurira imyaka, bukanabatemera intoki, ndetse n’ibiti by’imbuto ziribwa byari bibatunze. Mu turere hafi ya twose tw’igihugu, iki kigo kirerekana ukuntu ubutegetsi bwa FPR butigeze buhwema kugaragaza ko gahunda yabwo ishingiye ahanini k’ukwicisha inzara abaturage no kubakenesha.

 

«Muri Huye : Mu cyahoze ari komine Maraba, munsi y’ishyamba rya Huye (Ibisi bya Nyagakecuru), hagabwe igitero cy’abakozi ngo bari batumwe kuza gutema intoki, ibiti bya avocat n’amacunga, amapera n’amapapayi. Batemaguye intoki n’imyaka yose abaturage bari barahinze, ndetse n’ibishyimbo byari bimaze kumera barabiribata. Ubu abaturage bararira ayo kwarika kuko basizwe iheruheru n’icyo gikorwa cy’urugomo, cyakozwe mu rwego rwa gahunda ndende yo guhingisha abaturage ku ngufu ibihingwa bitabatunze, ari byo ibigori, ikawa, inanasi, indabyo, n’ibindi.

 

Kuwa kane, tariki ya 29/09/2011, mu cyahoze ari komini MARABA, mu masegiteri ya CYARUMBO, SHYEMBE, hagabwe igitero cy’abakozi boherejwe na Leta, batema intoki n’ibiti by’imbuto ziribwa byose. Abaturage ubu batakigira ikibatunga, benshi barihebye, baheze mu buriri. Ibyo byakozwe mu rwego rwo kubashishikariza kuhatera amakawa kuko ngo n’imyobo yo kuyateramo, yamaze gucukurwa.

 

Abakozi bakoreshwa muri ibyo bikorwa by’urugomo ngo bahembwa amafaranga y’u Rwanda 800 ku munsi. Iyo baje gutemera abaturage imyaka, baza bameze nk’abagabye igitero ari benshi cyane, bakanyukanyuka imyaka yose yeze mu milima, bagatera ubwoba n’abaturage. Benshi bahitamo kwikingirana mu mazu kuko bakutse umutima. Ibi ngo bibibutsa inkundura z’ibitero byagabwaga n’interahamwe zazaga kwica, gusenya no gusahura mu gihe cy’itsembabwoko».

 

«Muri RUHENGERI : Kuwa gatanu tariki 30/09/2011, mu karere ka NYABIHU mu cyahoze ari komini NKULI, mu milima iri aho bita «SASANGABO», «KABYAZA», abaturage bategetswe kurandura imyaka yabo (ibishyimbo) bagatera ibigori ku ngufu za Leta. Ibishyimbo byaranduwe byahinzwe n’abaturage, bemeza ko Leta atariyo isanzwe ibatunze, ko nta n’impamvu yo kubashonjesha. Abo baturage kandi baciwe amafaranga 10.000 Frw by’igihano cyo kuba barahinze imyaka ibatunga. Iyo banze gutanga ayo mafaranga, abategetsi b’inzego z’ibanze babatera mu ngo zabo,bakabatwarira amatungo yo mu rugo: inka, ihene, ingurube, inkoko n’andi matungo magufi.

Muri ako karere, abaturage ntibashaka guhinga ibigori gusa kuko si byo biryo bibatunze. Barifuza guhinga ibishyimbo, ibirayi n’amasaka kuko ariyo myaka ibatunga mu buzima bwabo bwa buri munsi.


Igitugu cya Leta cyo kubahingisha ibigori n’ibindi bihingwa Leta ibategeka, basanga bigamije kubicisha inzara ku buryo bidahagaritswe aka kanya, bizamera nk’irindi tsembatsemba ry’abaturage batunzwe n’isuka yabo».

 

«Muri KIBUYE: Mu mpera z’ukwezi kwa NZERI 2011, mu cyahoze ari perefegitura KIBUYE, komini GITESI, naho Leta ya Kagame yagabyeyo igitero cyo gutema intoki no kwangiza imyaka y’abaturage. Iyo gahunda yatangijwe guhera muri segiteri BURUNGA, batemye intoki zegereye umuhanda aho bita «Mu Kigezi», ukazamuka ukagera kuri FOYER ugana mu mujyi wa Kibuye muri Gitesi».

 

«Muri CYANGUGU: Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli 2011, mu cyahoze ari Komini KARENGERA, segiteri NYANUNDA, muri paruwasi gatolika ya MWEZI, abaturage bategetswe kurandura ibishyimbo n’imyumbati bahinze. Ubu abaturage barimo kurira ayo kwarika kubera ko inzara izabamarira kw’icumu.

Ibi bikorwa by’urugomo bikorerwa abaturage biherekejwe n’iterabwoba rikabije. Abayobozi b’ibanze nabo ngo baba batewe hejuru n’ababakuriye muri buri Karere».

«Muri BYUMBA: Mu karere ka RULINDO mu cyahoze cyitwa Komine CYUNGO, babujije abaturage guhinga ibijumba n’amasaka kandi ari byo biribwa bibatunze. Babategeka guhinga ibigori ku ngufu. Ibi bikorwa, abaturage bita urugomo rwa Leta, byakozwe mu mpera za Nzeri 2011.

 

Mu cyahoze ari komini RUTARE, BUYOGA, KIBALI, na GITI, naho niko bimeze. Abaturage babujijwe guhinga imyaka isanzwe ibatunga (ibijumba, amasaka, imyumbati). Ngo bagomba guhinga ibyo Leta ibategetse (ibigori) kandi nta biribwa by’inshumbunshanyo Leta yabateganirije».

 

«RUHENGERI: Abayobozi baranduye imyaka y’abaturage babashinja kwinangira (Imvaho nshya n°1925 yo ku wa 28 kugeza ku wa 30 nzeri 2009). Abaturage bagera kuri 1/10 cy’abatuye Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze ngo bigometse kuri gahunda yo guhuza imikoreshereze y’ubutaka, bugahingwaho igihingwa kimwe, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uyu murenge. Abaturage batabibona batyo, bo barashinja abayobozi babo kubarandurira imyaka, bagasaba kuremganurwa».

 

«KARONGI: Ku cyumweru taliki ya 03/01/2010, mu makuru yanyuze kuri radio Rwanda saa moya z’umugoroba, mu gice cy’amakuru cyitwa IBIVUGWA IWACU, umunyamakurukazi witwa Kayumba Beyata, uhagarariye ORINFOR mu turere twa Karongi na Rutsiro, mu nkuru ye ijyanye n’ivugurura ry’ubuhinzi ry’ahitwa Manihira muri Rutsiro, yatangiye. agira ati: «Iyo abaturage b’aho hantu bumvise ko hari umunyamakuru ugeze muri ako karare, baza biruka kugirango bamugezeho akababaro kabo batewe n’inzara bafite, kubera ibyiswe ivugurura ry’ubuhinzi muri ako Karere».

 

Mu bumvikanye muri icyo kiganiro harimo umubyeyi witwa Musabyimana Madelena wagize ati: «turashonje rwose kubera ko imilima yacu badutegetse kuyigurisha. Ahantu hari ubutaka bwiza twahingaga ibirayi ubu bahateye icyayi; barazaga bakaduha amafranga y’intica ntikize ingana n’ibihumbi 600 kw’ isambu ingana na hegitari kandi irimo inzu. Ntibigeze batwereka ahandi dutura, none ayo mafranga twarayamaze twirirwa bamwe tubungera dusabiriza. Aho bamwe basigaranye hatatewe icyayi babujije abaturage kuhatera ibijumba kandi byari bimwe mu biribwa biramira abaturage muli ako karere. No nu bashakaga guhinga muli iyi minsi barababujije ngo babategeka ko bose bazatangira guhingira rimwe mu kwezi kwa kabiri, kandi bagahinga ibiribwa abayobozi bazabahitiramo». Ikindi uyu mubyeyi yavuze ni uko ngo «babategetse gutema intoki bababeshya ko zirwaye indwara ya kirabiranya, ahubwo ari ukugirango insina zicibwe muli ako karere. Ngo uwatindaga gutema urutoki rwe bamucaga amafaranga 5000».

 

«CYANGUGU: Mu kwezi kwa Gashyantare 2010 mu mugi wa Kamembe bahatemye intoki z’abaturage hakoreshejwe igitugu n’iterabwoba».

«GITARAMA : Itangazo rya CLIIR, n°95/2006 ryo muri Nzeri ryamaganye gahunda yo gutema INTOKI muri Gitarama. Icyo gihe gahunda yarahagaze ariko ubu ishobora kongera kubura».


Amategeko ya LONI abuza Leta zose gushonjesha abaturage no gushwanyaguza amasambu bahingamo ibibatunga.

Nk’uko byanditswe mu gitabo cyasohotse muri Gicurasi 2003, muri Editions Mille et Une nuits, collection Essai, cyitwa “Le droit à l’Alimentation”cy’umugabo w’umusuwisi witwa Jean ZIEGLER, wabaye Rapporteur wa LONI ushinzwe ibiribwa, taliki ya 17/04/2000, yagize, ati: «Nta Leta n’imwe ifite uburenganzira bwo kubuza abaturage guhinga imyaka isanzwe ibatunga. Ahubwo Leta zitegekwa na LONI kugaburira abaturage iyo bashonje. Buri muturage utuye kw’isi afite uburenganzira bwo guhinga isambu ye, agahingamo ibiribwa ashatse bimutunga kandi bihuje n’imirire ye bwite asanganywe». Dore uko abivuga mu rurimi rw’igifaransa: “«Le droit à l’alimentation est le droit d’avoir un accès régulier, permanent et libre, soit directement, soit au moyen d’achats monétaires, à une nourriture quantitativement et qualitativement adéquate et suffisante, correspondant aux traditions culturelles du peuple dont est issu le consommateur et qui assure une vie psychique, individuelle et collective, libre d’angoisse, satisfaisante et digne».

 

Jean ZIEGLER arongera, ati: «Kw’isi buri munsi hapfa abaturage 100.000; miliyoni 826 barangwa n’imirire mibi n’uburwayi bujyana n’inzara, nyamara ubukungu buri kw’isi bwatunga miliyari 12 z’abantu, bakarya neza bagahaga, bakanatura heza. Ibihingwa bigaburira abantu kw’isi biragenda birekwa guhingwa, ahubwo amasosiyete mpuzamahanga ni yo agenda yiharira ubuhinzi n’imbuto z’ibihingwa. Byose bigakungahaza ibihugu by’i Burayi bisanzwe bifite umusaruro w’ikirenga, mu gihe ubuhinzi bwo mu bihugu bikennye bwo bugenda busenyuka gahoro gahoro. Mu rwego rwo kurwanya ingaruka zo kugurisha ibigo bya Leta no kwiharira ubukungu, LONI yahimbye ubundi burenganzira bushya: «Uburenganzira bwo Kwihaza mu biribwa».

 

«Twibutse kandi ko abaturage batuye mu Karere k’Ubugoyi mu byahoze ari amakomini ya Kanama, Rubavu na Nyamyumba, bongeye kurwara amavunja nko mu gihe cy’ubukoroni. Benshi muri bo bagiye basenyerwa amazu, bagatemerwa INTOKI zari zibatunze. Basubiye mu bukene buteye agahinda, ubu bamwe muri bo barwaye amavunja abagera ku matwi».

 

Iki kigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda,kiranasaba abanyarwanda bose baba mu Rwanda no mu mahanga, gukurikirana bene wabo batuye hirya no hino mu makomini, bakamenya aho gahunda ya Leta igeze ibicisha inzara, hakoreshejwe amayeri yo guhingisha igihingwa kimwe muri buri karere (MONOCULTURE), kandi bigakorwa ku ngufu ziherekejwe n’iterabwoba ry’abayobozi. Iki kigo kiranibutsa ko Umuryango wa LONI ushinzwe Ibiribwa kw’isi (FAO) wabujije za Leta guhatira abaturage guhinga igihingwa kimwe rukumbi. CLIIR isoza itangazo ryayo isaba abakuru b’amadini yose akorera mu Rwanda (Kiliziya Gatorika, Kiliziya zose z’abaporoso, Abadivantisiti, Abapentekote, Abayisilamu), n’andi madini amaze iminsi avuka mu gihugu, guhagurukira kurwanya iyi gahunda igamije kwicisha abaturage INZARA, UBUKENE, no KWIHEBA mu buzima bwabo bw’ejo hazaza.

 

Amiel Nkuliza, Sweden.

 

Commentaires : 91
  • #91

    TWAGIRIMANA FAOSITIN (vendredi, 07 octobre 2011 16:28)

    NGO NDAHIMANA THOMAS NGO YABA ARIKINYINDERO NYINA YATAHANYE KWA SE?????

  • #90

    Naragenzendabona (jeudi, 06 octobre 2011 22:11)

    Karabaye noneho ibyigihugu cyacu nibikigira umutwe ni ikibuno !Abatutsi babiri barahanganye kumagambo (Rudasingwa&President wa Ibuka )ariko iyo ubatezamatwi bombi wumva umwe ahitwa undi aruka (BBC 18 HEURES ).

    Gusa abatutsi bose baribakwiye guhura bagacura italiki nyayo biyitiriraho Genosidi yabo y'abatutsi !!!Kuko abanyarwanda barambiwe iyigenosidi ihindura :amazina ,amatariki ,abayiteguye ,abayishyize mubikorwa ,ahoyakorewe ,abayiguyemo ................Umuvugizi wa Kagome we noneho araturangije ngo genosidi y'abatutsi yatangiye 01.10.1990 ihagarara 31.07.1994 ! ni ikindi kimenyetso ko FPR ariyo yatangije Genocide y'abatutsi ,ikayikora imyaka 4 yose ikayihagarika le 31.07.1994 ,ikanahita itangiza iyabahutu nanubu igikomeza .Ntibizoroha Rudasingwa ,kayumba ,karegeya ,gahima ,kajuga robert ngo ni abatutsi-hutu bibisambo ,bakindaguye abandi batutsi .

    Mana niba ukibaho watabaye ubwoko bwawe .

  • #89

    Nanjye nibwirire 82 : (jeudi, 06 octobre 2011 16:35)

    Harya ngo Rudasingwa yarwaye mu mutwe akiri Makelele University ? Yaa ! Byagaragaye icyaha mumurega twacyumvise ! Reka njye nkwibarize : Imyaka yamaze ari umunyamabanga mukuru wa FPR, mwarekeye umurwayi kuri uwo mwanya mubizi ?
    Dore icyo mumuziza ni iki : Rudasingwa ni umuhungu wasomye. N'ubwo agatsiko k'inka za Kagame bashoboye kumubeshya igihe kitari gito, ubu yaberetse ko adakurikira injiji zitareba kure harenze aho amazuru yabo agera ! Ngicyo icyatumye murimbura imbaga y'abahutu bajijutse, none mwadukiriye n'abatutsi bize by'ukuri. Turabizi ko na Nyamwasa ari icyo azira !
    Njye nkwibwirire rero, Izo politiki zanyu zo kwicisha abanyarwanda inzara turazirambiwe. Ubwo wahisemo kwiyoborerwa n'inka zitazi no kwandika amazina yazo, ibyo ni ibyawe. Niba unibeshya ko wowa bitakureba, niba uri mu Rwanda, ugende urene imirima yose yatemwemo imyaka; si iy'abahutu gusa !
    Intebe y'ikinyoma igeze ahamanuka, igiye kurundukana abayicayeho kuva muri 94. Hitamo neza rero !

    P.S.: Gucurikiranya ibitutsi nta kindi bimara uretse kwerekana uwo uri we. Baravuga ngo Le chien aboie, la caravane passe (niba wumva icyo bivuga) !

  • #88

    nsubize 82 (mercredi, 05 octobre 2011 12:36)

    Wa Kiremba we giswera ntikinarangize, ni nde wakugabije gutuka padiri Thomas wa muginga we? Uri intore itanashyukwa none ngo baragaswera ipasi? iyo mboro yawe, nako uwo murizo wawe ntacyo ukumariye wa NCyende we! Nkwiyamye bariya bapadiri, niba nta gitekerezo ufite cyo kuvuguruza ibyo bandika, ZIBA. ndizra ko unyumvishe wa ngirwa mugabo we!

  • #87

    MAGURU EMMANEUL (mercredi, 05 octobre 2011 12:26)

    -Urakoze cyane ZELOTE kugitekerezo utanze uri umuhanga cyane
    inama utanga ni zikurikizwa ntashiti agatsiko kazasandara rwose
    ariko kandi hari nundi mushinga nakungura wa zunga abanyarwanda
    kandi ugasandaza agasiko nkako kanya.
    1.Ubu byamaze kugaragara ko KAGAME ariwe wateranyije bene
    Kanyarwanda ,abashodeka udutego nkatumwe twa rugonda ihene.
    Yigamirije kwigerera kubutegetsi munzira zose zishoboka.
    2.Yahindunye nkana imigambi ni bitekerezo nshingirwaho ry’ishyaka
    Rya FPR ,imbaraga zabarigize ashobora kuzikoresha ngo yigerere ku
    Ubutegetsi ntankomyi,maze izongufu banyirazo abahindura
    IBIGARASHA,abandi baba AMAYITI.
    Aha ariko yaribeshye kuko FPR NYAKULI iri kuvukira muri RNC yaba
    RUDASINGWA iyi ishobora gukomereza aho amasezerano ya ARUSHA
    Yari ageze mbere ya 6-avr-1994 maze bakazatugeza ku amahoro arambye
    3.KAGAME ya koresheje amayeri menshi ngo ahirike ubutegetsi yisasiye
    Abayobozi bariho ,abaturage,abihayimana,AMASHYAKA,ubukungu
    Bw’igihugu muri rusange.
    Mubyukuli icyo yagezeho yishe abayobozi,abaturage muri rusange ndetse
    n’umutungo warubanda urononekora bikabije nkuko yabyifuzaga.
    Abapfuye ,ntibazazuka ndabarahiye.Ariko Imitungo izagaruka.
    Amashyaka Ya POLITIKI yarayashenye ariko yo ntapfa ubuzira herezo
    Si nk’abantu yo ashobora kuzuka.
    Dukurikije ubuhamya bwa Dr RUDASINGWA biragaragara ko KAGAME ya
    Teze uwa RUGONDA IHENE cyangwa yateye u RWINGUSHO aya mashyaka
    Akurikira mumayeri akomeye .
    _MRND,MDR,CDR
    Kagame yaba yara duteye igitego cy’umutwe dukomeje kwemera ko ayo m’ashyaka
    Apfa nk’abantu ni imitego izwi neza yayateze we n’abambari be.
    NI duhaguruke tubyutse amashyaka yacu bundi bushya ibyari bikocamye
    Tubikosore,ndetse tubihuze nigihe tugezemo .
    #MRND itangire iririmbe ubumwe n’amahoro n’amajyambere.
    #CDR itere intero yoguhuza imigambi yo kubaka urwanda ntawe uhejwe
    #MDR itere intero n’inyikirizo ya demokarasi.
    #UNAR itere intero y’umuco nyarwanda ndetse n’uwamahoro.
    NGibi ibizakura POLO kuntebe nta amaraso amenetse.
    MUGIRE AMAHORO

  • #86

    BUKURU (mercredi, 05 octobre 2011 09:40)

    Njye mbabazwa n'imbwa z'interahamwe zishe abatutsi zibahora ubusa ngo ni uko umukiga yapfuye nk'aho ariwe wagaburiraga rubanda! Dore ahubwo ubu nibwo zari zikwiye guhaguruka zigatema abatema intoki z'abaturage, zigakubita ubuhiri abarandura amasaka yo gusukirwa, zikavugiriza induru ababuza abaturage guhinga ibijumba ibishanga byabo, zigatunga agatoki abaha ubuhendabana abaturage ngo bave mu mirima yabo bagahingishamo icyayi..

    Iki nicyo gihe nyacyo cyo gukora liste y'inkoramahano z'abahutu n'abatutsi bemera kujya gushyira mu bikorwa biriya byemezo by'urukozasoni.
    Abantu bakunda u Rwanda bakwiye gutabarira hafi kuko uyu ari umugambi mubisha wa Kagame n'agatsiko ke wo kumarisha abahutu inzara mu rwego rwo kubagabany bakangana cg bakarutwa n'abatutsi, kuko basanze kubica bidahagije kandi bisigaye bigaragara nabi.


    Ubu nicyo gihe cyo gukora liste u

  • #85

    # 77 NDAGUSUBIZA (mercredi, 05 octobre 2011 08:46)

    Rudasingwa T. ndaguha Igisubizo kinyomoye:

    1. UBUPFURA BUBA MUNDA niko abanyarda bavuga. AHA RERO urabona ko Nari naragerageje Kubwambika Umwenda w'Umukara ariko Mbonyeko NABWO BUGOMBA KUJYA AHAGARAGARA. Mbashimiye Uko mwabibonye. Nzakomeza kandi Uko nshoboye mbere keko numwe wita abantu IBIGARASHA abishatse yaba IMFURA. Reka nisabire ABAKOMEJE KUBA INTORE ko MUTARI MUKWIYE KWANDUZA UBWO BUPFURA IMANA yabaremanye.

    2.Tuvuga Jonosidi yakorewe ABANYARDA kuko n'abatutsi ni ABANYARDA. Biriya ni Ugucamo abanyarda IBICE. Sinzi niba wavuga ko hatakibaho amoko warangiza ngo Jonoside yakorewe abatutsi. Ubwo se baba HUTU (BA AGATHE N'ABANDI) bo turabashyira he? NI iyakorewe ABANYARDA. Ikindi niba wibuka RWANDA BRIEFING, Twasobanuye ko INKIKO nizibisaba TUZASHINJA P.K Ko yakoz en'INDI Y'ABANYARDA muri CONGO. Ahubwo nimw emusigaye guhaguruka mukabiharanira tuzabafasha KUMUSHINJA kuko DUFITE IBIMYETSO. Abakomeje Kumwiruka inyuma( Ese amaso ntabaha Ibyabaye kuri MUBARAKI na BEN ALI na KDAFI)?

    3. IMANA yo mu IJURU niyo yashyizeho UMURONGO wo kutarimbura abanyarda ngo bashireho. Ntabwo Uwiyita ko yayihagaritse ariwe kuko AHUBWO nkuko mwabyumvise kuri BBC Turahamya( twe abagize RNC) ko ariwe WAYIKONGEJE. Ariko nabyo byashoboka ko YAYIHAGARIKA kuko ARI NAWE WAYITANGIJE. BYOS EINKIKO ZIZABISOBANURA. Aho ni ahanyu MWAHARENGANIYE.

    4.INKONO YOSE IHIRA IGIHE. NYUMA Y'IMYAKA 21 BABASHUKA KO BATEYE BAGIRANGO BATAHUKANE IMPUNZI none AHUBWO ZIKABA ZIRIGUSUBIRAYO KIBUNO MPA AMAGURU, Iyaba kandi zanasubiragayo NTIZIKURIKIRANWE NGO ZICIRWE IYO ZAHUNGIYE, Ibyo ni IBINYOMA, abanyarda bakeneye GUSHYIRA UMUTIMA MUGITEREKO ariko NIMW EMUZABIGIRAMWO UBUSHAKE.

    Njyewe Icyo nakoz eni kuruhare rwanjye, NANZE KUGUMYA KWIKORERA UMUTWARO WO KUBESHYA ABANYARDA. Ndezerako MUMINSI iri IMBERE muzumva n'ibindi biruta ibyo. BAGENZI banjye nabo BABAHISHIYE BYINSHI.

    Ndizera ko UNYUZWE.

  • #84

    KARANGWA (mercredi, 05 octobre 2011 08:40)

    NK'UKO TITLE YANYU IBIVUGA ABANYARWANDA BAZAKIZWA N'ABO UBWABO BO BAZI IBIBABAJE N'INTEGO BASHAKA KUGERAHO.BIRASABA KO :-HABAHO IBITAMBO BYEMERA KWITANGIRA ABANDI KANDI BYATANGIYE KUBONEKA.-KUVUGISHA UKURI NTA MARANGAMUTIMA.-GUSHYIRA HAMWE ,KUVUGA RUMWE KURI BOSE.-GUTINYUKA KUVUGA KURI BURI WESE UKORA IBITAGENDA WITEGUYE KO WANABIZIRA.-KUTAGAMBANIRANA KUBERA INDA NINI.-KUNENGA ABATANNYE MURI BO KU MUGARAGARO NTA RWITWAZO RW'ICYO ARICYO N'ICYO ASHINZWE.-GUKORERA MU MUCYO. IBI NIBIGERWAHO MUZABA MUBONYE AHO MUHERA MUVUGIRA N'AMAHANGA ABONE UKO YABAFASHA.

  • #83

    @#82 (mercredi, 05 octobre 2011 08:04)

    Ndabona ukwiye gucisha make kuko nubwo uvuga ko uturengera uratuvangira.Ubu bariya bantu bavuze bati"gutukana niyo politiki yanyu mwita nziza"baba babeshye?Aho kubarwanya ntabitekerezo dutanga tttwaceceka kuko buriya tuba turi kwirwanya ahubwo.

  • #82

    kelekele tu....thomas gaswere ipasi ishyushye...kigoryi..kanyoko (mercredi, 05 octobre 2011 07:28)

    gasamunyiga,byigero,na bandi mwese muvuze ibitari byo ku rwanda,muri ibigoryi,kuko ntago muzi politiki yacu nziza yubaka.mukomeze mubeshwe na rudasingwa tu.ntawe ntazi ibyo akora yarwaye mu mutwe kera,kuva ari makelele university..kuvuga ubusa si bye byanone...umusazi akwiye kuvuzwa.

  • #81

    gasamunyiga (mercredi, 05 octobre 2011 07:00)

    Byakomeye,ngo VOA yagerageje kuvugisha Leta y'u Rwanda kubijyanye nibyo Dr Rudasingwa yatangaje bararuca bararumira!!! Tekereza igihe gishize abacikacumu bazi ko umwanzi wabamazeho ababo ari umuhutu bakaza kumenya ko bakozwe mu nda natwe urumva ikimwaro turi bugikwize he? Tekereza abapfuye,abafunzwe bazira gutegura no gushyira mu bikorwa genocide kandi byose byarakozwe n'inkotanyi. Nabonye Mzee Kijana nawe agenda yunamye kandi akorora ubanza nawe yamwaye! nanjye mfite ipfunwe ryariya mabanga akomeje gushyirwa ku karubanda! Mugire amahoro

  • #80

    BYIGERO (mercredi, 05 octobre 2011 06:50)

    #33 RWANDA NEW SENGAPORE!!!!
    Harya muri Singapuru naho abaturage baho barwara imvunja na bwaki kubera gukeneshwa na leta????Njyewe uyu murengwe uvanze n'ubushinyaguzi untera iseseme
    Nyamara ngo igikeri cyashatse kungana n'inzovu,kirihagahaga,kiritunarika kugeza ubwo gishwanyutse!!!Umwijuto w'ikinonko ugirango imvura ntizagwa!!!Nzaba mbarirwa!!!

  • #79

    Gakuba (mercredi, 05 octobre 2011 06:32)

    Ikibazo erega kiri m'uburyo ibintu bisobanurw.

  • #78

    BYIGERO (mercredi, 05 octobre 2011 06:04)

    Kuri comment #22
    Ngushimiye ibisobanuro umpaye mu magambo arimo ubworoherane butagirwa na benshi!Ariko nongere nkubaze;uziko bavuga ngo kora ndebe iruta vuga numve.Ni kuki leta itashishikariza abaturage izo ngamba zayo ikoresheje imirima-ntangarugero,ndetse byaba ngombwa ikanagena agahimbazamusyi, ko umuturage anyurwa na duke?!!!None se iyo bamuranduriye udushyimbo ,bakamutemera urutoki ku ngufu,mu gihe atagereje ko za ndabyo bamuhatiye guhinga(sinzi niba zisigaye ziribwa!!)zitarera,wambwira aba atunzwe n'iki?
    Ahubwo njye nsanga iyo gahunda yari ikwiye kujyana n'ishingwa ry'amakoperative,leta ikagena igiciro-remezo(udashobora kujya mu nsi)bazajya bagurishaho umusaruro wabo.Mu rwego rwo guhahirana hakajyaho za "centres d'achat" noneho umuturage akabasha guhaha ibihingwa yabujitwe guhinga ariko byera ahandi,cyane ko azaba afite icyo ahahisha kuko ibyo yategetswe guhinga azaba yarabigurishije adahenzwe!Aha rero leta igomba kugira uruhare mu igenzura ry'ibiciro ku masoko yo mugihugu cyose,ariko igikorwa cy'ibanze kikaba korohereza ya makoperative navuze kugeza umusaruro wayo kuyandi masoko. Aha ndashaka kuvuga "une organisation logistique coordonnée" mu rwego rwo guhahirana ntawe uhenzwe,byaba ngombwa hakagenwa "une subvention".
    Naho urugero wampaye ko nkiri umwa naba narabwirijwe gukaraba nkabyimbya amazuru,ndasubiza inyuma ngasanga bitarigeze bimbaho.N'iyo bimbaho kandi nkerekana ko ntabyishimiye,ntiyari kuba impamvu y'uko banzirika amaboko n'amaguru bakampata inshyi n'imigeri ngo nkunde knarabe!!!!(Urwo nanjye rwari urugero ariko ruravuga icyo ruvuga!!!)
    Nongeye kugushimira ukuntu mu mivugire yawe unyuranye n'izindi ntore menyereye kuri uru rubuga(sinzi niba unariyo kuko zo zigira ikinyabupfura cyazo cyiziranga=kwishongora no gutukana!)!!
    Gira amahoro n'amahirwe.

  • #77

    Interview na Rudasingwa (mercredi, 05 octobre 2011 05:43)

    Nyakubahwa Dr. Rudasingwa, nzi neza ko ujya ugera kuro runo ruga, niba utanahagera abo mukorana barugeraho. Aha ndatekereza nka secetaire wanyu Joseph Ngarambe, kuko hari igihe umuntu abona comment ishobora kuba ibaturutseho. Iyo niyo mpamvu itumye ngiye kubabaza ibibazo bine bikurikira, nkaba nizeye ko munsubiza.

    1. Abanyarwanda bungutse ubundi bwoko bwa 4 aribwo IMFURA. Ibarura ririho ubu ryerekana ko ubwo bwoko bushya bugizwe n'abantu bacye, bacye cyane. Ndetse kugeza ubu uzwi ni mwebwe, Rudasingwa. Wabyakiriye ute?

    2. Kuri mwebwe, iyo muvuga Jonocide, muvuga Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994, cg se mukoresha Jenocide y'Abanyarwanda? Ese mwasobanura impamvu mukoresha imvugo mwahisemo?

    3. Kuri mwebwe, ni inde wahagaritse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994?

    4. Ubuhamya bwanyu ku ihanurwa ry'indege ya Kinani bwasohotse le 01/10/2011, iyo tariki ni naho FPR Inkotanyi yateye u Rwanda ariko muri 1990. Ese kuba mwahisemo iyo tariki, haba hari icyo bishatse kuvuga, cyangwa byahuriranye gusa?

    Mbaye mbashiye ibisubizo byanyu, Nyakubahwa.

  • #76

    Twagiramungu Faustin i buruseri (mercredi, 05 octobre 2011 04:11)

    ariko noneho interahamwe,CDR thomas na Rudakemwa Rutindi,mwabuze ibyo mubeshya abantu,ubu ngo mufite amakuru noneho ashyushye...mugiye kubwira banyoko babasoka...ngo indege indege...ariko igihugu cyacu muragishakaho iki mwe na rudasingwa,rusesabagina ni bindi byomanzi...wagira ngo babagaburiye amavubi noneho...n,amabyi...uziko muvuga mukavuga n,ibinyoma bya bikamye...ubu harya ngo indege mubeshye..ko jyewe twagiramungu nari ndi i kigali,muvugako no mu bisesero bishe n,indege...ko bapfuye ngo umubyeyi cg ingirwa mubyeyi yapfuye...mwari musanzwe se mudafite se bwo imiho ..mu ngo zanyu na paroisse se...erega tuzi ibyanyu...murakoreshwa..ngo mukunde mu beho...ariko iyo utuka igihugu cyawe..nawe uba wituka...kagame n,intwari yacu..mu byemere mu byanga..kandi n,ibyo mu mushinja binyoma...ntacyo biza mutwara...buriya na maco y,inda kandi ntacyo bizabamarira rwose...buriya uzagenda utange ubuhamya wowe rudasingwa n,ugerayo bakwirenze n,uburozi bwabo...ubundi bakomeze umubano n,u rwanda nkuko byagenze kuri ruzibiza,nakugira inama yo kwisubiraho naho ubundi akawe jkarashobotse ntana mazuba abiri ushigaje ku isi,yaba wowe thomas,rudakemwa,rusesabagina,mugiye gukinduka rwose...uretse ko na za sida zabo mwabohoje zitaboroheye hamwe n,imana rugira byose igiye guhorera abana bayo ubundi....ruhane inkoyoyo.

  • #75

    Paul Rusesabagina i chicago (mercredi, 05 octobre 2011 04:01)

    Musenyeri Bimenyimana arahamagarira kwima amatwi ibyandikwa ku rubuga ’leprophète’Nk’ahagana ku wa 19 Gashyantare uyu mwaka, Padiri Nahimana uba mu gihugu cy’Ubufaransa yatangarije Radiyo BBC Gahuzamiryango aya magambo:
    “Ikintu cy’ingenzi nabonye rumaze gushyira ahagaragara ni uko abantu bamenye ko bashobora gushyira ahagaragara icyo batekereza…, ariko icyo twashimye kuruta ibindi ni ibyerekeye umuminisitiri wari ushinzwe siporo n’umuco, bavuze ngo uyu muminisitiri nyamara yitwara nabi, turabigaragaza kuko twabonaga ari uburyo bwo kugaragaza uko kuri nyine ; niba umuntu afite ibindi yiberamo adakora akazi ke mu gihe abandi bari gupfa, bari kurara hanze,… we ari kwikorera ibyo mwabonye mu mafoto, ibyo ngibyo abanyarwanda bagomba kubimenya noneho kuva ubungubu.”
    Musenyeri Bimenyimana yemeza ko nta musaseridoti n’uwiyeguriye Imana wemerewe kuba umunyapolitiki atabiherewe uburenganzira n’umwepiskopi. N’ubwo Musenyeri Bimenyimana adasobanura neza niba aha ashaka kuvuga ko Padiri Nahimana na Padiri Rudakemwa bishoye mu bikorwa bya politiki batabanje kubyakira uburenganzira, abo bapadiri bo bavuga ko urubuga rwabo ntaho ruhuriye na politiki.
    “Abapadiri ntibemerewe gukora politiki iyi yo kujya mu buyobozi ; ariko abapadiri ni Abanyarwanda nk’abandi : babona uko igihugu kiyobowe, babona aho abantu barengana, babona ibyiza, ibitagenda, aho abantu bari kurengana, ahubwo iyo ni inshingano y’abapadiri ahubwo,” ni ko Nahimana yabwiye BBC n’ubundi.
    Uwo mupadiri yakomeje avuga ko gushinga urwo rubuga ntaho bihuriye n’ubutumwa bwa gipadiri bafite, ko ahubwo barushinze bagendeye ku burenganzira bahabwa n’amategeko yo kugaragaza icyo umuntu atekereza.
    Abo bapadiri bavuga ko bagamije kugaragaza ukuri ku bibera mu Rwanda, cyane cyane ngo bahereye ku mateka yarwo bavuga ko atacyigishwa mu gihe ngo urubyiruko rukeneye kuyamenya.
    Nyamara kuri iyi ngingo y’amateka, guverinoma y’u Rwanda ihamya ko amateka yigishijwe nabi aho ivuga ko ari amateka yari yuzuyemo ubutumwa bucamo ibice Abanyarwanda cyane cyane guhera muri za 33 kugeza mu w’1994. Ubu Leta ikaba ikomeje gukora ubushakashatsi ku mateka mu rwego rwo gusobanurira Abanyarwanda amateka nyayo. Nko mu mpera z’umwaka ushize, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda yatangazaga ko hari ubushakashatsi bwimbitse bwakorwaga bugamije kwerekana amateka nyayo. U Rwanda rutangaza ko amateka yigishwa Abanyarwanda n’abanyeshuri by’umwihariko ari amateka abahamagarira kunga ubumwe buzira amacakubiri mu rwego rwo kongera kubaka igihugu cyashegeshwe na jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994

  • #74

    louis pasteur toulouse (mercredi, 05 octobre 2011 03:59)

    Nkuko byumvikaniye kuri Radiyo Maria Rwanda ikunda kunyuraho gahunda za Kiliziya kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeli ku i saa sita na mirongo itanu (12h50’), aba bihayimana bavuze ko nyuma yo kubona bavangirwa na bamwe bafatanije ubutumwa bwa gisaseridoti mu buryo bw’inyandiko zisohoka ku mbuga za internet zandagaza bamwe muri bo, ngo byaba byarateye urwikekwe, kwishishanya no kutizerwana hagati yabo nyamara ataribyo basezeranye.
    Niyo mpamvu aba basaseridoti bafashe ibyemezo byamagana ibi bikorwa bagira bati :
    Twamaganye ibitekerezo bisenya bisohoka kuri izo mbuga,
    Turasaba ababisoma gushishoza bagashungura ntibazifate nk’ukuri kw’ivanjiri ya Kristu,
    Turasaba utanga amakuru agamije kwanduza isura ya mugenzi we no gusenya ubumwe bw’abana b’Imana gushyira mu gaciro akabireka,
    Turasaba abasaseridoti bandika ibi kwibuka isano bafitanye n’Imana bakabireka.
    Muri itangazo kandi ryashyizweho umukono n’abari muri iyi nama barangajwe imbere na Nyir’icyubahiro Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyimana, barasaba abasaseridoti gukomeza ubumwe bwabo bashishikariza intama z’Imana kurangamira icyiza bakareka ikibi.
    Iri tangazo kandi rije rikurikira iryo ku 1 Gicurasi 2011 ryamaganaga ibikorwa by’abapadiri 2 : Padiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa bavuka muri iyi diyosezi bacisha ku rubuga rwa internet ruzwi ku nyito ya “leprophete.fr”aho Inyandiko zabo zigaragaramo kujora, kunenga, kuninura no gusebya u Rwanda.

  • #73

    kanyoko thomas (mercredi, 05 octobre 2011 03:52)

    noneho rudasingwa agaragaje ubusazi bwinshi over dose mubyo noneho abeshya kuri radio...intore twese turakomeye kandi mwe ntacyo mwadutwara,azabaze na ruzibiza uko byamugendekeye,umuhemu wese ago mba kugenda nka ruzibiza...harya ngo ni udufaranga bababeshyesha nitwo twabakuye umutima.nta muzungu wemera ibyanyu,ibya ruzibiza yaratangiye arivuguruza,ariko major koko utari umurwanyi,amenya gute ibyu rugamba...cyane cyane nka rudasingwa wiberaga mu ma stock gusa..no kwirirwa akina amakarita yitwa amatatu/ugaragaje ubwa redcom bwawe.imfura ishinjagira ishira.none wowe inda nini wayitanze imbere.uzapfe urwo.

  • #72

    # 70 (mercredi, 05 octobre 2011 00:22)

    Intore zimukiye he kombona zidakoma? None ko umwicanyi ubategeka yamenyekanye aho ntibamukuraho amaboko? Ukuli ni Ukuli kugenda nk ' ikinyamushongo cg akanyamasyo ariko kukagea iyo kwerekera.

  • #71

    kimironko (mardi, 04 octobre 2011 23:43)

    itangazo ryihutirwa! Abantu muri Mu rwanda mubwirane uburyo wasoma umuvugizi, leprophete.fr, inyenyerinews.org, umwe abwire undi, undi nawe abwire undi murebe uko tutazakora nkibyo muri Tunisia

  • #70

    Nkuliza A reka gukabya! (mardi, 04 octobre 2011 22:47)

    Ntekereza ko ibikorwa byose biba bigamije inyungu z'abaturage muri rusange. Ikibazo ni uko bikorwa, ikindi kibazo ni uburyo abaturage babyakira. Ikibazo cya gatatu nibaza, haba hariho uburyo bwo gukurikirana izo mpinduka.

    Ntabwo umuntu yaza ngo yahuke imyaka yajye arandure cg atemagure, hanyuma ngo mbyishimire. Na Rudasingwa buriya ntugirengo ararizwa n'ubusa, ibye byafatiriwe si bikeya. Umuntu kugiti cye arahahombera cyane cyane iyo ari umucyene. Hagombye kubaho uburyo bashumbusha abo batakaza ibyabo. Urugero ni nka Nyakatsi igenda igabanuka k'uburyo bugaragara. Abaturage bahabwa amabati ndetse hari nabahabwa izindi nkunga (niba ntibeshye).

    Ndareba nkasanga Nkuliza Amiel yakabije cyane aho yandika ngo "guhagurukira kurwanya iyi gahunda igamije kwicisha abaturage INZARA, UBUKENE, no KWIHEBA mu buzima bwabo bw’ejo hazaza." None Leta yunguka iki abaturage bayo bishwe n'inzara. Wakwicisha abantu inzara, warangiza ukabarihilira MUTUELLE DE SANTÉ?

    Ahandi mbona Nkuliza yakabije, ni aho ashaka kugaragaza ko ibyo yita ibikorwa bibi bikorerwa abaturage bo mu byaro, abacyene NYAKUJYA, ari nacyo iriya photographie isobanura neza hatagombye inyandiko. NDETSE NUWASHAKA KUREBA KURE YABONA BARIYA BAFOTOWE ABO ARIBO! Ntabwo ari ukuri. Uzi ko amafaranga Diaspora yoherereza abayo i Rwanda, ngo aruta ayo ikawa n'icyayi byinjiza? Ariko rero Leta ngo isanga ayo mafaranga ngo akoreshwa nabi. Ngo bagomba kuzareba ukuntu yakoreshwa imishinga ifitiye igihugu cyose akamaro! Mwebwe se mwohereza ayo mafaranga nti murimo ibimene? udafite PHD muri mwe abaho (reka najye nkabye)? Aha ndagirango nkwereke ko Leta iri hose. Ahantu hose hari igikorwa irashaka kumenya uburyo gikorwa. Niba isanze imikorere y'icyo gokorwa idatanga umusaruro kuri benshi, yerekane uburyo byakorwa neza. Ubwo se icyo cyemezo umunsi cyafashwe muzacyacyira mute?

    Ni byiza ko Leta ireba icyagirira akamaro abaturage muri rusange, ariko ni nabyiza kureba ni ubuhe buryo bwiza byakorwamo kugirango abo bikorerwa bumve inyungu babifitemo, babyakirane umutima mwiza, kandi kandi kandi, hirindwe icyatera igihombo umuturage. Niba habaye igihombo runaka umuturage agobokwe vuba na bwangu.

  • #69

    ngayo nguko (mardi, 04 octobre 2011 21:53)

    http://youtu.be/hXXya27YLe8

  • #68

    Muramutsa (mardi, 04 octobre 2011 21:45)

    Uyu munsi nagendereye imwe mu ntara z'u Rwanda,..ikibazo nabajijwe n'umwana w'imyaka 25, utaragize amahirwe yo kwiga, umubyeyi we yaciriwe urubanza hariya Arusha, ngo yari mu myanya y'ubuyobozi, cyanteye kwibaza none ndashaka kubisangira n'abasomyi kuri iki kinyamakuru!
    Aho akuriye, se bari baramugejeje Arusha, ngo aregwa Génocide! Yabajije abazi neza se, bose bamubwira ko se atabashaga kugambanira Abatutsi, kuko no kwica isazi atari abishoboye! Bamwe bamubwiye n'abagiye gushinja se! Umana aragira ati, uretse ko nta nibuka Data neza, mbona amafoto ye, kuko bamufunga, yemeza ko yari afite imyaka itaragera kw'icumi!
    Ikibazo cy'inzara agifite nk'abandi banyarwanda muri iki gihe, umutungo se yari afite warabohojwe wose, abawuganjemo arababona ariko akanuma kuko kugeza ubu ntawuzi ko ari umukobwa w'iyo mfungwa iri Arusha!
    Amaganya ye, yibaza uzabohoza se kuko akatiwe imyka 30 yose, kandi afungwa yari ageze kuri 50 isaga! Bamubwiira igihe cy'icyunamo, akarwara akaremba, yemera ko génocide yabaye, ariko yabona amuvukishije umubyeyi ari abashinja binyoma, ahahamuka kurusha abagendesheje ababyeyi!
    Yumva abategetsi bavuga, abacamanza bahari, akarwara akaremba, kuko uko abaye, nta numwe ubasha gukemura ikibazo cye, narinda ahorana ubwoba bwo kuvuga ngo ndi mwene kanaka maze ngo asabe uburenganzira bwe!
    Iyo aryamye, arota yamenyekanye ababohoje ibyabo, ibindi bakaba barabigurishije muri za Gacaca, bamutemagura, ese ijoro rye rikaba inzozi mbi!
    Apinga amadini yose kuko abona abayoboke bayo, bamwe bamuzi kandi bazi ibyabaye kuri se urengana nta numwe umuvugira cyanga ngo yumva akababaro ke!
    Ngo yigeze yegera Padiri na Pasitoro akeka ko bafite ubushobozi kubera uko bavutse, bamubwira ko nangwa nawe se akiriho abandi babarengejeho igitaka, ngo ahubwo asabire igihugu ngo ibintu bikomereze aho bigeze bitazasubira inyuma,....!
    Aho natekereje ibibazo by'i Rwanda nubasha kubirenga, ubwoba buranga ababashije kuvugira abandi, kwikunda byibagiza ko na mugenzi wawe afite intimba muri we,...maze nsanga nzageza iyi nkuru kuri uru rubuga! Mwagira iyihe nama uwo mwana? mwagira iyihe nama, urya utwbandi naho yaba amaze kubagirira nabi? Mwagira iyihe nama abayoboke b'amadini bagomba kuba abanyakuri ubwoba bugahora buranga? Mwagira nama ki abategetsi mu nzego zose baba barimo niba bayobora abantu bafite intimba batabasha gushyira ahagaragara?....Ngaho, abahanuzi batubwire!

  • #67

    Umushingantahe (mardi, 04 octobre 2011 21:40)

    Ubu rwose maze kwiyumvira Rudasingwa abazwa na Mugenzi wa BBC Gahuza. Ntagushidikanya ko icyo Rudasingwa agamije ari uko haba urukiko rwaburanisha Kagame. Yagiye ahunga ibibazo by'ingenzi avuga ko yazabisuriza imbere y'urukiko. Mperutse kwandika ko bishora kuzagereranwa n'ibitwaro kirimbuzi bya Sadam Hussein. Ibyo bitwaro ntibyigeze biboneka, ariko igisubizo cyabonetse Sadam yarakuwe k'ubutegetsi.

  • #66

    gerageza wowe # 65 (mardi, 04 octobre 2011 21:30)

    Jye ndiho ndabikurikira. Ongera ugerageze birakora.

  • #65

    MUTONI (mardi, 04 octobre 2011 21:25)

    NDASUBIZA #64
    ICYO GICE BASHOBORA KUBA BATARAGISHYIRAHO KUKO NANJYE NABIBUZE

  • #64

    ABUMVA BBC GAHUZA (mardi, 04 octobre 2011 21:11)

    HARI UWAMBWIRA UKO NAKUMVA BBC GAHUZA IGICE CYA 2, AHO RUDASINGWA YASOBANURAGA UKO SHEBUJA ARIWE WATUMYE ABATUTSI BARIMBURWA MURI 1994. Nagerageje byanze. CG BAKINYONZE!!

  • #63

    NONE KO ISI YOSE IMAZE KUMUTAHURA!! (mardi, 04 octobre 2011)

    NGAHO IREBRE NAWE:

    http://www.upi.com/Top_News/Special/2011/10/04/Rwandas-Kagame-again-accused-of-genocide/UPI-87561317747222/

  • #62

    gasamunyiga (mardi, 04 octobre 2011 20:53)

    Reka mbashimire abaduhishuriye uko wasoma izi mbuga ukoresheje Opera mini, birakunda kandi niki gitekerezo ngitanze ariho nyuze! Merci beaucoup, ndabona Leta muyimereye nabi!

  • #61

    MUGEZE KURE (mardi, 04 octobre 2011 19:32)

    NSUBIZE " UWIYISE "RUDASINGWA Teogene: none se ko uru rubuga akenshi mbona ruvuga ibya politike nkaba mbona muruvangamo n'ibirebana n'ibitsina mubona rwose bijyanye mwakwemeye mukamesa kamwe, abafite ibibazo mu bitsina mukajya kubishakira ahandi, ayo masomo yo kujyaza mukazayashakira urundi rubuga ko mbona mufite ibibazo mugashakira umuti ikibazo kimwe aho kuvanga amasaka n'amasakaramentu,uziko mbona mwataye umutwe! nibaza abenshi mwandika kuli uru rubuga ko muli abanyabwenge ariko niba mufite ibindi bibazo nimubishakire igisubizo mwo kuvanga ibitavangika sinon nimwivuze mu mitwe yanyu halimo ibindi bibazO.

  • #60

    Kamali (mardi, 04 octobre 2011 19:28)

    Gacamigani
    Ubundi ntawacaga umugani kumanywa. Ndagirango kwibutse, Mu Rwanda munama ya Abadepite babajije umudipite ntashaste kuvuga izina, bati urabivugaho iki? ati ibyo Makuza avuze ntacyo ndenzaho. None makuza yasize umusega, aarasebya se wamubyaye, Urabona ngo Makuza Ubyare umuhungu maze asige ubusa koko!!! Agahinda ntikica gahindura mubi. Uliya mubyeyi wirwanda wapfushije ahagalitse. Uravuga ngo yalize, ntamyigire mbonye aho yaherekeje abandi. Barakubeshye nyoko avuka na Kagame, nako niwo mutima reka tubyemere ko alibyo, aliko izina ryaso waryiyambuye ko ritagukwiye. Ntushobora kwihungura ivu ntube umwana w'umugore ko uzi ko mukinyarwnda ali igitutsi. Ntushobora kurya duke twineza. Ko numvishe na PC Rwigema yisubiye kandi inzara imurembeje. Uza mutelefone wunve rero se wabitinyuka ko nga utajya uvuga ubumbuye akanwa.
    Imana igufashe gusa

  • #59

    Gacamigani (mardi, 04 octobre 2011 18:13)

    Koko umugabo arabyara ariko ngo igihe kiragera agasiga imbwa cyane iyo abo yabyaye banze kumva impanuro ze...yayyyaaa buriya MAKUZA n'abandi bose bafatanyije babona atari ibigwari...muranze mugiye gusebya SAINT LEON YABAREZE...mujye mwibuka ko yareze abantu babagabo mwihemuka nimwamagane ako kagabo k'umurengwe,(niba koko ibyo batangaje ari ukuri kuri we)...ubu koko mubona hakwiye KUZASHAKWA IGITABO CY'ABANTU BABAYE IBIGWARI NAKO IMBWA CYANE....KOKOABATURAGE BICWE N'INZARA MUKANUYE AMASO NAKO MUKANUYE AMATARATARA...MWISUBIREHO...BURYA AHO GUPFA ABANTU BAKIRUHUTSA NAGENDA BAKAZASIGARA BANYITIRA ABANA BABO KUKO NABAHAYE AKAGERO...UWAKUMVA NGO IMPAMYABUMENYI MURYAMANYE, MUMBABARIRE NZIZE IZINA NYARYO.....INYEMEZABWOBA....UBU SE BIMWE BABAHEREYE AMANOTA MURABONA MUDASEBEJE ABAZIBAHAYE ARIKO NDABARENGANYA WOWE KILIZOLOGE UMWE USHINZWE GUTEKINIKA AMAJWI YAKWIGISHA UKAZAVAMO UWUHE MUNTU...IMBWA CYANE...KUKO BURYA WIGISHWA N'UMUGABO BAKUBESHYA UKABABWIRA UTI IGIHE NIGAGA SIBYO NIZE...MUGIRE AMAHORO AKABAH ISINDE BAKAYITAMBIKA.

  • #58

    Padiri Manishimwe ignace (mardi, 04 octobre 2011 17:45)

    Musenyeri Bimenyimana arahamagarira kwima amatwi ibyandikwa ku rubuga ’leprophète’Nk’ahagana ku wa 19 Gashyantare uyu mwaka, Padiri Nahimana uba mu gihugu cy’Ubufaransa yatangarije Radiyo BBC Gahuzamiryango aya magambo:
    “Ikintu cy’ingenzi nabonye rumaze gushyira ahagaragara ni uko abantu bamenye ko bashobora gushyira ahagaragara icyo batekereza…, ariko icyo twashimye kuruta ibindi ni ibyerekeye umuminisitiri wari ushinzwe siporo n’umuco, bavuze ngo uyu muminisitiri nyamara yitwara nabi, turabigaragaza kuko twabonaga ari uburyo bwo kugaragaza uko kuri nyine ; niba umuntu afite ibindi yiberamo adakora akazi ke mu gihe abandi bari gupfa, bari kurara hanze,… we ari kwikorera ibyo mwabonye mu mafoto, ibyo ngibyo abanyarwanda bagomba kubimenya noneho kuva ubungubu.”
    Musenyeri Bimenyimana yemeza ko nta musaseridoti n’uwiyeguriye Imana wemerewe kuba umunyapolitiki atabiherewe uburenganzira n’umwepiskopi. N’ubwo Musenyeri Bimenyimana adasobanura neza niba aha ashaka kuvuga ko Padiri Nahimana na Padiri Rudakemwa bishoye mu bikorwa bya politiki batabanje kubyakira uburenganzira, abo bapadiri bo bavuga ko urubuga rwabo ntaho ruhuriye na politiki.
    “Abapadiri ntibemerewe gukora politiki iyi yo kujya mu buyobozi ; ariko abapadiri ni Abanyarwanda nk’abandi : babona uko igihugu kiyobowe, babona aho abantu barengana, babona ibyiza, ibitagenda, aho abantu bari kurengana, ahubwo iyo ni inshingano y’abapadiri ahubwo,” ni ko Nahimana yabwiye BBC n’ubundi.
    Uwo mupadiri yakomeje avuga ko gushinga urwo rubuga ntaho bihuriye n’ubutumwa bwa gipadiri bafite, ko ahubwo barushinze bagendeye ku burenganzira bahabwa n’amategeko yo kugaragaza icyo umuntu atekereza.
    Abo bapadiri bavuga ko bagamije kugaragaza ukuri ku bibera mu Rwanda, cyane cyane ngo bahereye ku mateka yarwo bavuga ko atacyigishwa mu gihe ngo urubyiruko rukeneye kuyamenya.
    Nyamara kuri iyi ngingo y’amateka, guverinoma y’u Rwanda ihamya ko amateka yigishijwe nabi aho ivuga ko ari amateka yari yuzuyemo ubutumwa bucamo ibice Abanyarwanda cyane cyane guhera muri za 33 kugeza mu w’1994. Ubu Leta ikaba ikomeje gukora ubushakashatsi ku mateka mu rwego rwo gusobanurira Abanyarwanda amateka nyayo. Nko mu mpera z’umwaka ushize, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda yatangazaga ko hari ubushakashatsi bwimbitse bwakorwaga bugamije kwerekana amateka nyayo. U Rwanda rutangaza ko amateka yigishwa Abanyarwanda n’abanyeshuri by’umwihariko ari amateka abahamagarira kunga ubumwe buzira amacakubiri mu rwego rwo kongera kubaka igihugu cyashegeshwe na jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994

  • #57

    padiri rafiki manayirwanda (mardi, 04 octobre 2011 17:40)

    Musenyeri Mbonyintege yongeye gushimangira ko kuba ibi byaha biregwa bamwe mu bapadiri, bigaragaye muri uyu mwaka wahariwe abasaserodoti, bigaragaza uburyo satani yanga urunuka abakora uyu murimo abasaba kuba maso no kudatatira umurimo batorewe. Yibukije ko ibyaha abapadiri bashobora gukora atari ukwangiza utwana gusa, ahubwo ko bagomba no kwirinda ibyaha byose nkuko n’abakirisitu muri rusange ariko bakwiye kubigenza. Ati”Icyo tubasaba ni ukudatatira iyo mpano ikomeye batorewe”.

    Mu Rwanda habarurwa bapadiri bagera kuri 600 n’abapesikopi indwi. Aha i Kibeho bakoreye urugendo nyobokamana (pelèrinage) hamenyerewe cyane mu mabonekerwa ya Bikiramariya yatangiye ku ya 28, Ugushyingo, 1981 mu ma saa sita z’amanywa. Umwaka wagenewe abasaserodoti watangiye muri Kamena umwaka ushize, ubu bukaba bwarabaye uburyo bwo kwitagatifuza kuri aba batorewe umurimo wa alitari, abakirisitu nabo bakaba barasabwe ku basabira

    abakirisitu ba diyoseze ya cyangugu turashimira cyane abayobozi bacu,kuko baba bafashe icyemezo cyo kwamagana,tomasi na rudakemwa,kuko bitandukanyije no gukorera imana,bagahitamo gukorera shitani,ariko nkatwe tubana nabo buri munsi,batangiye kwicuza icyatumye bitandukanya n,imana bagatangira gukorera shitanyi,ariko sibo kuko babitewe na sekibi,kandi mbona bari mu nzira zo kwisubiraho,nagasaba imbabazi imbaga ya bakirisitu b,u rwanda,kuko batatiye igihango,kandi muziko iyo utatiye igihango nta kindi ko ari urupfu.ngo bibutse ukuntu bahabwa ubupadiri,ubufaratiri,ubudiyakoni,ni bindi byo bemereye musenyeri bimenyimana,ko bitandukanyije nabyo,bityo bakaba ba musaba imbabazi,basaba n,abanyarwanda bose imbabazi.
    twe mu muryango nyarwanda turazibahaye,ni bagaruke mu bana b,imana ,kuko nicyo yezu ashaka.
    ikindi ngo ni uko basanze,itangaza makuru rikoresheje nabi ryaroretse abanyarwanda ngo bibuka cyane RLTM,Kangura ,Umurwanashyaka ni bindi,bityo bakaba basaba imbabazi,kuko urubuga rwabo narwo rugenda ruganisha,kubyo RTLM,UMURWANASHYAKA,KANGURA,cg nkuko abanyamakuru nka Kantano Habimana,Noheri,Gahigi Gaspard na bandi nka ba Bikindi simoni,bigishije urwango,kugera ho baryogeza nk,umupira kuri radio,mu binyamakuru nki byo twavuze harugu.none babonye ko inyandiko ari mbi cyane,nazo zica kuburyo bukabije,nonne bahisemo kwandikira papa benedigito wa 16,na musenyeri bimenyimana ndetse na tadeyo ntihinyurwa basaba imbabazi abanyarwanda bose.

  • #56

    Kamali (mardi, 04 octobre 2011 16:21)

    Ndagirango nsubize "Birababaje", subiza amaso inyuma niba koko uvuka mu Ruhengeri, umwize ukuli niba aho wavukiye warigeze wunva inzara mu karere k'umurera. Ndavuga cyane cyane muli Komine Nkumba, Kidaho. Hali ubutegetsi se bwigeze kubagira inama y'ubwoko bwikilibwa bahinga. None wowe nashobuja ngomurashaka gutema intoki, mubategeke gutera ibigori, bareke guhinga ibishyimbo n'amashaza, wowe urunva imiborogo yabali baturage nta nvano. Mubabwire muti dore umuti uvura inzara aliko mwibateza umwangaro. Ndagirango unsubize kuli kiliya gikorwa, abaturage bakuwe mubyabo bagateramo ibyayi, Iwanyu wigeze utugwa n'icyayi? kuki wasenyera umutura ngo urashaka inyungu zawe bwite.
    Navukuye mu Rwanda ndurererwa mo ndukuliramo, nasanze Kibungo aliyo yalitunze umugi wa Kigali ku bitoke none ubu birava i Bugande kukihe giciro, ntanubwo bigera i Kibungo ubwo se indabyo bahinga i Kibungo zasimbuye igitoke? sigaho witete umurandura nzuzi nkuko iyo Leta yanyu ilimo ibigenza.
    Urusha nyina w'umwana imbabazi aba ashaka iki?

  • #55

    Radio Occitanira : abanyarwanda n'abakongomani bahawe ijambo (mardi, 04 octobre 2011 16:10)


    ndabarangira ikiganiro Intore Julienne Mukabucyana de la Diaspora de Toulouse yagiranye n'abahagaraliye ihuliro ry'Abanyarwanda b'i Toulouse kuli Radio Occitania

    muragisanga kuli blog jkanya.free.fr, mu kiciro cya AUDIO

  • #54

    @49 Karegyeya spills Kagame Secrets!! (mardi, 04 octobre 2011 16:05)

    Wakoze kuriyo link yawe yingirakamaro mubyukuli nkakomeza gushishikaliza abaturarwanda yuko nta gusinziriza paka twanitse uyu mwicanyi kabombo kugasozi n'isi yose ikamenya ubwicanyi yakoreye abanyarwanda atarobanuye ngo uri umuhutu cyangwa umututsi niyo mpamvu twese twari dukwiye kumurwanya twishyize hamwe.
    iyo link wayisanga kuri
    http://redpepper.co.ug/welcome/?p=19732

  • #53

    Urukuta rw'amategeko y'u Rwanda (mardi, 04 octobre 2011 15:55)


    Kuri uyu wa mbere nibwo urubanza rw'intwari ya demokarasi Mme Victoire Ingabire rwakomeje aho mu ma saha ya saa mbiri na 15 abunganira Ingabire bafataga ijambo ngo basobanure ibijyanye n'ibaruwa bari bandikiye urukiko banenga imyifatire igayitse y'umucamanza Alice Rurisa ubwo ubushize yananiwe kwiyumanganya akerekana ko hari ubutumwa afite bwo gufasha ubushinjacyaha kureba uburyo bwose bwo kubeshyera iriya mfungwa ya politiki ngo bayiheze mu buroko.

    Ubwo Me Gatera Gashabana yarangizaga kunega iyo myitwarire y'uriya mucamanza harimo no kuba uwo mucamanza yarihanukiriye agatuka ubunganira Victoire aho yabise ko ngo ari abanyamusozi (les barbares) hari hitezwe ko nibura uwo mu mucamanza yasaba imbabazi ariko yaruciye ararumira ahubwo ahita aha ijambo ubushinjacyaha ngo bwisobanure ku bijyanye n'impungenge ubunganira Victoire bari bagejeje ku rukiko.
    Mbere yo kwisobanura ubushinjacyaha bwabanje gushimira uriya mucamanza kuri biriya bikorwa yakoze byo kwandagaza abunganira Ingabire.

    Tugiye ku myiregurire y'ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza ko urukiko rukuru rufite ububasha bwo gukurikirana ibyaha bukekaho Ingabire bukanifashisha ingingo z'amategeko.

    Kubijyanye no kuba ubushinjacyaha bukoresha ibimenyetso byakozwe mbere yuko itegeko ribaho byagoye ubushinjacyaha kubisobanura ariko bubeshyabeshya ko ibyo bimenyetso bubona ko byafasha ubucamanza kumenya Ingabire uwo ariwe ariko busaba urukiko kutazafata umwanzuro wuko ibyo bimenyetso byakurwa muri dossier.

    Isaha ya saa Saba ariyo iburanisha rirangiriraho ikaba yageze ubushinjacyaha butararangiza kwisobanura bukaba buzakomeza ku munsi wejo.

  • #52

    GASAALI (mardi, 04 octobre 2011 15:35)

    Iriya foto bayidufotoye turi muri GACACA! Nguko uko abaturage baba bameze bumva uwabiciye bigacika muri 94! Akenshi akunze gutunga urutoki abantu bamwe na bamwe baba bamubwiye kuza gushinja ninayo mpamvu ushinja akomeza kuba rwagitinywa nko muri 94! Za nterahamwe KABOMBO zayogoje igihugu muri 94, ubu nizo zihabwa n'ijambo mu bikorwa byose byo KWANGIRIZA ABATURAGE IMYAKA ngo biragaragaza ko byitabira GAHUNDA ZA LETA!

  • #51

    Ndabaga (mardi, 04 octobre 2011 15:14)

    Iyi foto ko mbona iteye agahinda. Mu maso y'aba bana b'abanyarwanda urabonamo kwiheba n'agahinda katagereranwa. Aba bantu barazira iki rwose? Ese ubu koko habuze abantu b'abagabo bemera bakitanga bagapfa ariko abasigaye bakabaho neza? Nimuze rwose tujye hamwe tujye mu mihanda, bazaturasamo 100 nirirenga imvuru zizaba zakwiriye mu gihugu, twirinda kwicana hagati yacu, twamagane uwitwa umutegetsi wese ubundi amahanga nabona nta garuriro Kagame azafatwa cyangwa atoroke. Murabona hasigaye iki? Umugabo arara muri hoteli ya 1500.000Frw ijoro rimwe abaturage amavunja yabamaze ari nako imisoro bakwa idasonautse yongerwa buri munsi. Muze dukore revolution nyayo twigobotore ingoyi y'ubutegetsi bubi bwica bugapyinagaza abo rushinzwe kuyobora.

  • #50

    Turarenganye (mardi, 04 octobre 2011 15:05)

    Hari umunyarwanda wagaragaje akababaro ke bitewe n'urugomo inzego z'ibanze zisigaye zikorera abaturarwanda mu giturage abantu bakaba babifata nk'aho ari urwenya. Ni ukuri nta mikino irimo abaturage basigaye nta n'urwara rwo kwishima bakigira.

    Muti kagire inkuru:

    Ubu umuntu wifitiye inka mu giturage cyane cyane mu majyaruguru usanga baramushyizeho abarinzi ko niramuka isohotse mu rugo bagomba kuyijyana kubuyobozi bakamuca ibihumbi ijana na bibiri. Ubwo urumva atari ukunyaga abaturage bari bariziritse ku itungo kweri. Nta muntu wemerewe kuzirika inka mu isambu ye yarajije iyo bayihasanze barayizitura bakayitwara bakayigusubiza ari uko utanze 110.000frw kandi urebye amatungo y'abaturage igeza kuri iki kiguzi aba ari mbarwa.

    Bose babategetse kuzishyira mu biraro, ukibaza ikizatunga iryo tungo mu gihe na nyiraryo yabuze isambu yo guhingamo ibimutunga.

    Za local defense zifite imbunda rero zabigize umukino. Usanga ziri mu tubari zihigira buri wese ufite inka 1 cg 2 ko ashatse yabaha ayo kunywera ngo kuko natayabaha bazanasanga amatungo mu rugo bakayashorera kuri secteur bakavuga ko yari yaragiwe ku gasozi.

    Iyi nzira irakenesheje abaturage ku buyo abatunze babuze uko babigenza agahinda kenda kubamara.

  • #49

    #44 NKUBWIZE UKULI PK AGEZE KUMUTEREMUKO PE! MWISOMERE (mardi, 04 octobre 2011 14:44)

    UMVA BANYARDA, SINZI NIBA HAKIRI UMUNYARDA UGIHAHAHANYAZA INYUMA Y'UYU MUGABO, KUKO NIBA HARI NUGIHARI BARAJYANA. Mugitondo kuri BBC bavuze (ndabara BBC yo mucyongereza) ko POLO YABA ARIWE WAHANUYE KINANI kandi ko ARI WE WAKONGEJE JONOSINDE YAKOREWE BENE WACU B'ABATUTSI N'ABAHUTU. Bavuga ko ICYAHA NIKIMUHAMA AZAHANWA NKABYABYIHEBE BYO MURI SERBIA BYACUCUMYE ABISRAMU BAZIRA UKO BIZERA. MAZE AGAFATWA AKAJYANWA MURI ICC!!!!!

    MUKURI SINICAYE NAHISE NJYA KUREBA KURI BBC KO IBYO BAVUZE ARI UKULI, NONE DORE AMAKURU Y'IMVAHO MPASANZE:

    Rwandan President Kagame 'sparked 1994 genocide
    --------------------------------------------

    http://www.bbc.co.uk/news/world-africa-15165641

    nimwihere ijisho.

    GUSA MUZAMBWIRE BABANDI BAKOMEJE KUBUZABUZA ABANYARDA ICYO BZAJYA BAHERAHO. SHA MUSHAKA MWACISHA MAKE KUKO IMIZINGA IGIYE KUVAMO IMYIBANO TU!

    AMAHORO KU RDA!

  • #48

    Nimwisomere! (mardi, 04 octobre 2011 14:10)

    Gahunda yo kwicisha abantu inzara ndabona itareba abafite amasambu gusa.Isomere kuri iyi link umenye iby'abamotari ba Ruhashya:
    http://umuseke.com/2011/10/04/kubera-gukubita-umupolisiamamoto-yabo-akomeje-gufungwa/

  • #47

    Cyomoro (mardi, 04 octobre 2011 13:50)

    Mumbwirire Data Kagame ko amarira ya bariya baturage arya imitsi Imana iyumva, kdi ko igiye gutangira guhora.
    Mumumbwirire kuko mbona amatwi ye ameze nka yayandi arimo urupfu ngo niyo atumva.

    Murakoze kuntumikira

  • #46

    #37 (mardi, 04 octobre 2011 13:19)

    Uri kunsubiza ariko mu rurimi ntasobanukiwe.
    Ni ukwihanganirana.

  • #45

    tWIBUKE INTWARI VICTOIRE INGABIRE (mardi, 04 octobre 2011 13:06)

    BON ANNIVERSAIRE ET LONGUE VIE A VICTOIRE INGABIRE.



    Chère Victoire Ingabire,

    Malgré votre ciel mitigé….quoi qui vous tombe dessus, un traditionnel joyeux anniversaire vous est adressé à l’occasion de votre 43ème année d'existence. Soyez courageuse et gardez toujours à l’esprit que les dictatures ne sont jamais assassinées, elles se suicident elles-mêmes. Le méchant despote qui vous a injustement jeté en prison et qui, de surcroit, n’arrive pas aujourd'hui à grimper ce mur des lois liberticides qu'il a construit lui- même se souviendra toujours de vous. Je vous invite à détruire techniquement ce fameux « urukuta rw’amategeko » Résistez à l'oppression, n’acceptez pas une seule seconde de négocier le statut d’esclave. Évitez les dérapages inutiles, gardez toujours votre sang- froid, apprenez la clairvoyance et l’humanisme d’un Mandela. Poursuivez toujours une cause honorable, l’histoire vous donnera raison. Soyez du bon côté de l'histoire.

    Evode

    Photo : JK



    Victoire Ingabire Umuhoza for President

    Bon anniversaire et longue vie à Victoire Ingabire Umuhoza, la Consolatrice des Rwandais. Chère présidente, bonjour! C'est avec un grand chagrin que je vous écrit ce petit message.... En cette date de l'anniversaire de votre naissance c'est vraiment dommage qu'aucun de nous ni de votre famille n'est dans une situation lui / nous permettant de vous approcher pour vous offrir un bouquet de fleurs; votre sourire nous manque beaucoup surtout maintenant où vous devriez souffler sur la 43ème bougie entre vos amis, frères, collègues et tous les rwandais!

    Quand je jette un coup d'œil sur les photos souvenir prises lors du dernier meeting à Bruxelles l'émotion devient plus forte!

    Arrivée au bercail la vie ne vous est jamais été facile, un lourd fardeau a été injustement déposé sur vos épaules mais on continue à prier pour vous bien que le faisons dans la plus grande discrétion.

    J'ai souffert et je souffre avec vous; je compatis avec vous; comme tant d'autres rwandais et la communauté internationale nous sommes convaincus que votre place n'est pas 1930.
    Mais dans tout ça votre courage m'impressionne; bien que menottée toujours et partout, votre sourire suscite l'espoir; bien que trop difficile nous ne baisserons pas les bras!

    Votre parcours et votre travail dans ce pays des milles collines me rappelle ce qui s'est passé il ya deux milles an:

    Ce Jésus qui avait cette mission sacrée du salut mais rejeté par les grands sacrificateurs!

    Ce Jésus qui était piégé partout et sur toute parole qu'il prononçait.

    Ce Jésus qui était trainé dans tous les palais de justice de Jérusalem.

    Ce Jésus adoré par la foule mais détesté par les officiels juifs.

    Mais enfin et enfin il a vaincu et son message longtemps tordu est maintenant compris, reçu par toutes les nations et tribus de la planète.

    Ses disciples longtemps persécutés, torturés portent maintenant un message d'autorité et plein d'espérance.

    Bon anniversaire et longue vie à la Consolatrice des Rwandais.

    Alphonse SIBO N.
    2 Octobre 2011

  • #44

    @comment no.33 (mardi, 04 octobre 2011 12:22)

    Urakoze cyane kudaha iliya link ya France24 Chaine Anglaise! Nanjye maze kuyumva, ni ya Vuvuzila ya ba Tony Blair. Aliko ujye wibuka iki: intamabara ni nk'indi. Ese wali uzi icyo bita "la guerre médiatique"? Bene biliya ni kimwe n'imizinga y'imbunda. Kandi nabyo bihenda nk'izindi intwaro za rutura.
    None se kuki biliya bya gutangaza? Uragira ngo Gatindi asigaje iki? Ahubwo tegereza gatoya maze wirebere des scandales, nka kuliya Ingabire aherutse kubakoza isoni mu rubanza (umutego mutindi..).

    Biliya bili mu kazi ba Tony Blair bahemberwa, kandi bulya barayora. Biliya ntibikaguce intege ngo uvuge ngo "twagushije ishyano". Soma CommentNo37, uliya muvandimwe avuze neza. Iyo uli kurugamba ntuvuga ngo "twagushije ishyano", ahubwo nawe arasubiza, ugacucuma. None se niba Gatindi aguze iliya ntwaro France24 n'izindi (kandi ndemeza ko natwe tuyishatse twayibona hakoreshejwe ikoranabuhanga), halya ubwo wibwira ko twe ntayindi twagira we atanagira (..fais travailler tes méninges, surtout réveille-toi, sors de ton immobilisme, de ta résignation et arrête de te sous-estimer,.. kulikira undebere maze uze kumbwira aho bigeze muli Siriya ).

    None mwibwiraga ko muzarwana na Gatindi, mwamutimbura kimwe we akicecekera ntabasubize. Ubu finale imaze iminsi itangiye kandi tugomba kuyirangiza Gatindi ashyikilijwe ubucamanza! Azatubabalire gusa abe aretse kwirasa. Mukomere ku rugamba nshuti, kandi murare mwambaye(aliko ntimunyumve nabi, ahubwo mukomere kw'ibanga, intwaro isumba izindi namwe muzi neza iyo aliyo:-)

  • #43

    kuri Anonymouse se ko umuntu atabona uko atanga igitekerezo? (mardi, 04 octobre 2011 11:55)

    mudushakire uburyo nyine twajya duhita dutanga ibitekerezo turi mu Rda.
    Thanks

  • #42

    abafite program ya OPERA MINI mu ma Tél yanyu niwisomere leprophete.fr mu Rda! (mardi, 04 octobre 2011 11:49)

    Jya muri opera wandikemo leprophete.fr cyane kubari mu rwanda urahita ubona amakuru y,imvaho.
    Thanks.