lun.

03

oct.

2011

Ubuhamya bwa Dr Théogène Rudasingwa bushobora kuzagirira akamaro abafaransa kuri raporo yerekeranye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.Amiel Nkuliza.

Kagame wahanuye iyi ndege ni we Nyirabayaza wa jenoside n'ubwicanyi bwose bwayiherekeje! Azabibazwe n'imbere y'Imana.
Kagame wahanuye iyi ndege ni we Nyirabayaza wa jenoside n'ubwicanyi bwose bwayiherekeje! Azabibazwe n'imbere y'Imana.

 

Source: Umuvugizi.com

 

Ubu buhambya bwa Dr Rudasingwa, ikinyamakuru Umuvugizi gifitiye kopi, ni ubuhamya bukomeye ku muntu nka we wari mu basirikari bakuru (major) mu ngabo za FPR-Inkotanyi, akaba yaranagizwe umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya FPR, nyuma gato y’uko rifashe ubutegetsi muri nyakanga 1994.

 

Ubu buhamya kandi Dr Rudasingwa yashyize ahagaragara uyu munsi, nta gushidikanya ko bwakoze mu bwonko Perezida Kagame kuko uyu, mu biganiro yakunze kugirana n’abanyamakuru mpuzamahanga, yahakanaga yivuye inyuma ko ntaho ahuriye n’urupfu rwa Perezida Habyarimana. Mu kiganiro cyitwa «Hard Talk» gihita kuri radiyo BBC mu rurimi rw’icyongereza, ubwo umunyamakuru yamubazaga niba ari we koko wahanuye indege ya Perezida Habyarimana, aho kumusubiza ikibazo yari abajijwe, Kagame yahisemo kugikwepa, asubiza ko «Habyarimana yari yaramuhejeje i Shyanga imyaka mirongo itatu».

 

Si Rudasingwa wenyine utanze ubuhamya nk’ubu, kuko mu mwaka w’1998, umunyamakuru witwa Jean-Pierre Mugabe, wayoboraga «Le Tribun du Peuple», na we yashyize ahagaragara ubuhamya burebure, bwemezaga ko Kagame ubwe ari we wari yaratanze amabwiriza yo guhanura indege ya Perezida Habyarimana. Ubwo ingabo za FPR zari zikiri mu ishyamba, Jean Pierre Mugabe na we yari azirimo, ashinzwe itangazamakuru na propaganda. Ubuhamya bwe ni bwo bwabaye ubwa mbere, kandi kugeza ubu ntibwigeze bunyomozwa n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi.

 

Abandi batanze ubuhamya nk’ubu, ni abitwa Lt Ruyenzi wari escorti ya Perezida Kagame na lieutenant Abdoul Joshua Ruzibiza, wanakusanyirije hamwe ubuhamya bwe mu gitabo yise «Histoire Secrète». Amakuru atugeraho, ni uko nyuma yo gushyira hanze icyo gitabo, Ruzibiza yagiranye ibibazo bikomeye n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, ndetse ngo buza kumutera ubwoba kugirango avuguruze ubuhamya bwe bwari bwasohotse muri icyo gitabo. Yaje kubikora. Nyuma yaje kwanga kuryamira ukuri, kuko mbere y’uko ahitananywe n’urupfu rudasobanutse, Ruzibiza yongeye gutangariza abacamanza b’Ubufaransa, ubu bagikomeje amaperereza ku wahanuye indege ya Habyarimana, ko ibyo yari yanditse mu gitabo cye, byari ukuri gusa gusa, ko nta n’icyo yaguhinduraho.

 

Umuntu akurikije aba bandi batanze ubuhamya nk’ubwa Dr Rudasingwa, yasanga we ari umutangabuhamya utandukanye na bagenzi be. Abazi neza Rudasingwa mu ishyamba, bemeza ko yagize uruhare rukomeye mu kumvisha abasirikari b’abanyabwenge nka we, kuyoboka Kagame bari baranze ko abayobora.

 

Dr Théogène Rudasingwa, wakomeje kuba ukuboko kw’i buryo kwa Kagame, haba mu mishyikirano ya Arusha hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi, haba kuba yari umusirikari mukuru mu ngabo za FPR, haba ko yabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya FPR, haba ko yanagizwe ambassadeur w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akongera kugirwa umuyobozi w’ibiro bya Perezida Kagame, nta gushidikanya ko ukuri kose kujyanye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana agufite, ari na yo mpamvu agushyize ahagaragara.

 

Ati: «Kagame na FPR bakomeje gukwirakwiza ikinyoma, bavuga ko igikorwa cyo guhanura indege cyakozwe n’aba «extremistes» b’abahutu ngo batashakaga gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha, kandi ngo bashakaga gutangiza jenoside yaje guhitana abantu barenze 800,000 mu minsi ijana gusa. Hari benshi mu rubuga mpuzamahanga, inararibonye, n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bemeye kandi bacyemera icyo kinyoma. Ndi umwe mu bagize uruhare rwo gukwirakwiza icyo kinyoma, cyane cyane mu banyamahanga».

 

«Igihe kirageze kuvugisha ukuri. Paul Kagame, ari we wari umugaba w’ingabo za FPR-Inkotanyi, ni we watanze amabwiriza yo kurasa indege yaguyemo Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe bose. Mu kwa karindwi 1994, Paul Kagame ubwe yarabinyibwiriye ko ”ari twe” twarashe iyo ndege. Birazwi muri FPR no muri RPA (ingabo z’igihugu) ko Kagame ari we wishe Habyarimana. Hari amwe mu mahanga azi uko kuri n’ubwo aruma gihwa, akicecekera. Kwicwa kwa Habyarimana kwagize ingaruka zikomeye ku Rwanda n’akarere k’Ibiyaga Bigari, kuko kwabaye imbarutso yo gutangira imirwano».

«Nta bugabo burimo gusezerana n’undi mugabo gushaka amahoro warangiza ukamwica».

 

Dr Rudasingwa akomeza ubuhamya bwe, avuga ko Paul Kagame akwiye gushyikirizwa ubucamanza mpuzamahanga bidatinze. «Nta bugabo cyangwa ubutwari gusezerana n’undi mugabo gushyira intwaro hasi kugirango haboneke amahoro, warangiza ukamuca inyuma ukamwica. Taliki ya 06 z’ukwa kane 1994, Kagame na Habyarimana ntibari ku rugamba rw’amasasu; iyo baza kuhahurira, umwe cyangwa bombi bakagwa ku rugamba, byari kuba byumvikana kuko ni ko intambara imera. Ikindi ni uko Kagame ari umututsi akaba yari azi ingaruka zo kwica Perezida Habyarimana w’umuhutu. Nubwo ntavuga ko urupfu rwa Habyarimana ari rwo rwateye jenoside, ntawe ushidikanya ko rwatanze urwitwazo ku nkozi z’ibibi mu gukora amarorerwa. Mu kwica Habyarimana, Kagame yari agamije gusesa burundu amasezerano y’amahoro ya Arusha, no kubaka ingoma y’igitugu ishingiye ku bwicanyi n’ibinyoma; ibi biragaragara mu Rwanda ko yabigezeho».

 

N’ubwo Dr Rudasingwa yari mu basirikari bakuru mu ngabo za FPR z’icyo gihe, akaba yari n’umwe mu bayobozi bakuru mu muryango wa FPR-Inkotanyi, yemeza ko nta ruhare yagize mu guhitana Perezida Habyarimana, ari na yo mpamvu asaba imbabazi imiryango y’abahitanywe n’iri sanganya.

 

«Nta ruhare na ruto nigeze ngira mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kwica Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe. Ndahamya ko abenshi muri FPR, baba abasirikare cyangwa abasiviri, nta ruhare na bo bagize muri uwo mugambi w’ubwicanyi. Kagame ni we ubwe nyirabayazana, ni we ugomba kubazwa ibijyanye n’icyo cyaha byose. Mpisemo kuvugisha ukuri mu gushakisha kubabarirana no gukira. Ni yo mpamvu, mbikuye ku mutima, nsaba imbabazi imiryango y’abahitanywe n’iyi mpanuka.

 

Mboneyeho no gusaba imbabazi abanyarwanda bose, kandi mbasaba ko twese twiyemeza kwanga ubwicanyi, ubugambanyi n’ibinyoma nk’intwaro muri politiki. Ndasaba imbabazi Uburundi bwiciwe abayobozi n’Ubufaransa bwiciwe abaturage bakoreraga u Rwanda. By’umwihariko, ndasaba Imana ngo imbabarire ko navuze ibinyoma igihe kirekire cyane, ngahishira ubwicanyi bwateje imiborogo n’amarira mu biciwe. Paul Kagame afite ukoboko kudahaga kumena amaraso y’abanyarwanda. Izo ngaruka tuzazirengera mu nzira twahisemo yo guharanira inyungu z’abanyarwanda bose. Ibi simbikoze mu gushakisha ubutegetsi cyangwa ubundi bukungu. Mbikoze mu gushakisha icyakiza urupfu n’akarengane, bimaze kuba akarande mu Rwanda rwacu».

 

Ngiyi ingaruka yo gufata nabi abafatanyije na Kagame mu kubohoza u Rwanda. Ngayo amabanga barayamennye, kandi wenda ntihazabura undi mu bo Kagame yateye ishoti uzashyira ahagaragara iby’ihanurwa ry’iyi ndege ya Habyarimana, igikomeje kuvugisha amangambure ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda. Twizere ko, ubwo Dr Theogene Rudasingwa azahamagazwa imbere y’urukiko kwemeza ibikubiye muri ubu buhamya bwe, atazisubiraho.

 

Iyi ndege «Jet Falcon 50, no 9XR-NN», yahitanye Perezida Habyarimana ku wa 06 mata 1994, yari yarayihaweho impano n’igihugu cy’Ubufaransa. Yaguyemo kandi Cyprien Ntaryamira wari Perezida w’Uburundi, Deogratias Nsabimana wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Elie Sagatwa wari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Habyarimana, Major Thaddee Bagaragaza wari umukuru w’abarindaga Perezida Habyarimana, Juvenal Renzaho wari umujyanama wa Perezida Habyarimana mu by’Ububanyi n’Amahanga, Dr Emmanuel Akingeneye wari umuvuzi wihariye wa Perezida Habyarimana, Bernard Ciza wari minisitiri w’imigambi ya Leta y’Uburundi, na Cyriaque Simbizi wari minisitiri w’itangazamakuru mu Burundi. Iyi ndege kandi yahitanye abafaransa barimo Jacky Herraud wari umupilote wayo, Jean-Pierre Minaberry wari wungirije umupilote, na Jean-Michel Perrine wari umukanishi wayo.

 

Amiel Nkuliza, Sweden.

 

Commentaires : 132
  • #132

    Mvunabandi (mercredi, 12 octobre 2011 19:20)

    MMuvandimwe Rugamba Hilaria
    Umwanzi arakizera Rudasingwa. Uriya se wamwizeramo iki? Ngo azanye udushye harya? Ngo yasabye imbabazi? Ubwo rero namwe mukabyemera? Atarashwana na Kagame se ko atigeze asaba izo mbabazi ra? Vuga ahubwo ko yabuze amajyo none akaba atangiye gusaba uwo yimye. Abanyarwanda twibagirwa vuba koko, ariko jyewe sindi muri abo. wa wundi ati nta cyiza cyaturuka i Nazareti? Nanjye nta cyiza mbona cyaturuka kwa Rudasingwa

  • #131

    Ndamage (mercredi, 12 octobre 2011)

    Ni ko se Nkuriza, ibyo Rudasingwa yavuze bitaniye he n'ibyo nyakwigendera Ruzibiza yigeze kuvuga? Byatanze iki se?? Subiza amerwe mw'isaho bwana

  • #130

    Rugambage Hilaria (mercredi, 05 octobre 2011 15:10)

    Umugabo ni Ruzibiza nyine kuko aho mwamushyize muhazi.
    Donc uvuze si umugabo, azaba umugabo ari uko bamwishe? Ariko ye!

    Muri gacaca usanga bakurikirana umuntu badashaka ukiriho, kuko uwapfuye ok, uwo nta kibazo aba agiteye kuko yafunze umunwa. Ariko tant que umuntu akiriho, afite ikosa ko atapfuye, ibyo birahagije ngo aregwe.
    Ndabona rero na Rudasingwa kuva agishobora kubumbura umunwa... ubwo ni umunyamakosa. Buriya intore zimunyujijemo urusasu nk'uko Kagome abirota, bwacya bamugize umwere. Iyo politike tumaze kuyihaga.

    Sinanze ko Ruzibiza yabaye umugabo dore ko we yanivugiye mu gihe ibi by'inkundura byari bitaraza.
    Gusa nitumenye ko BURI WESE AGIRA IGIHE CYE, kandi abyubahirwe.

    Ngo nta gishya? Bamwe ni ko babitekereza. Ahubwo se ibyinshi ko tutarabimenya? Ni agashya rwose aho umuntu nka Rudasingwa asaba imbabazi kandi akerekana umurongo agenderaho.

    Erega ubwo umuvunyi, ba Kabarebe, Ndahiro, Gumisiriza, Kagozi n'ab'iwe, Jack, Ibingira.... n'abandi n'abandi ... na bo nibaca bugufi bagasaba imbabazi uzavuga ko nta gishya??? Mbega uko bizaba byifashe we !

    Imana niba ikimpagaritse, ibyo rwose ndabitegereje.
    Jye ntinya umuntu unangira pe pe pe pe.

  • #129

    NDABAMENYE (mercredi, 05 octobre 2011 14:24)

    Birababaje kubona bamwe badashishoza ngo bamenye ukuri kwa nikize kwa Rudasingwa!Ubwo se wavuze iki ko ari ubusa? Wabonye ibyo mwakoze byaramaze kugera ahagaragara,none ngo Kagame niyemere ibyo yakozeyakoze!Nta gishya ukoze,ahubwo udutereye igihe ngo turasoma ubuhamya,uwakujya inyuma wowe na Nyamyasa yaba atagira ubwenge.Umugabo ni RUZIBIZA Abdul wavugishije ukuri koko. Ni ubundi abatutsi ibitekerezo byabo biba bike!Hama hamwe urukiko rukubaze.icyo mwakoze mufatanyije na Kagome nako Kagame!

  • #128

    RUBANDIBIRORA (mercredi, 05 octobre 2011 14:03)

    ICYOHUTIRWA NUKO ABA BANTU KARUGARAMA NA NGOGA MARTIN BABESHYA KAGAME CYANE NGO NIYICISHE ABAHUTU ZA GACACA BAKWIYE KWEGURA HAKULI MU MAGURU MASHYA.
    KUKO MULI REVOLISIYO IGIYE KUBA BAZABAZWA IBI BYOSE BYATEJE IGIHUGU AKADURUVAYO. KERETSE KARUGARAMA NAKORA NKA WA MINISTRI W'UBUCAMANZA WA KADAFI AKAZIGALIKA KAGAME.
    IKIBAZO KULI KUBANYAMATEGEKO B'URWANDA BATARENGERA INYUNGU ZA RUBANDA BAKABONA AMATEGEKO YICWA BAKICECEKERA
    IGIHE NIKIGERA IMIZINGA IZAVAMO IMYIBANO.
    NGOGA NTABWO YARAYOBEWE INGARUKA ZO KWEGULIRA ABATURAGE UBUTABERA BADAFITE UBUMENYI BUHAGIJE MU MATEGEKO NGO NIBAJYE GUKATIRA IMYAKA 30 BAGENZI BABO BARENGANA ABANDI BABAKATIRE URWO GUPFA.
    MUGIHE BATARAVANAHO BILIYA BYEMEZO BYA GACACA NTA MAHORO URWANDA RUZAGIRA NA GATO. KUKO ABAHUTU BICIWE NABO NTAGACACA YABARENGANUYE NGO IBURANISHE ABATUTSI BABICIYE.
    URUGAMBA RWA MBERE NUGUFUNGUZA ABAZIZE GACACA TUKABAHA UBURYO BAKARWANYA IYI GOVERNEMENT Y'INKOZIZIBIBI

  • #127

    Kuri #126 (mercredi, 05 octobre 2011 12:05)

    Ariko abagabo uvuga bamucitse ni bande? Jye ndibuka Kayumba agenda, naho ba Rudasingwa (n'umuvandimwe we) sinzi uko bagiye. Uwabiturusha yatubarira inkuru y'imvaho? Bagiye bate, bajyanwe n'iki?

  • #126

    AHA! NIYO MPAMVU (mercredi, 05 octobre 2011 10:23)

    NIYO MPAMVU KAGAME YATESHAGUJWE IGIHE ABA BAGABO BAMUCIKAGA! TUYOBOWE N'UMURWAYI! PEREZIDA UVUGA IBIGAMBO BITEREKERANYE IMBERE Y'ABANTU B'ABAGABO BIYUBASHYE PE! BARIBAMUKOROGOSHOYE!

  • #125

    ikigarasha (mardi, 04 octobre 2011 18:02)

    reka nkubwire nubwo uvuga ko uvuze ukuri kubyabaye kuba muri january nzaba maze gufata igihugu nihahandi uzahita WITABA UBUTABERA KUKO IBYO NTIBIKURAHO ICYAHA.

  • #124

    BYASOHOTSE NO KURI BBC (mardi, 04 octobre 2011 14:51)

    Ababahungu IKIBYIMBA BAZAMUTANGA KUKIMENA.

    DORE:

    Rwandan President Kagame 'sparked 1994 genocide
    --------------------------------------------

    http://www.bbc.co.uk/news/world-africa-15165641

  • #123

    Nyirubwite !!!! (mardi, 04 octobre 2011 12:55)

    Ariko Inda ni mbi cyane,Rudasingwa we ubwo buhamya utanze ubu urunva wabuhagaraho???niba ari uko bimeze Kagame agafatwa n'amategeko amuhanira icyaha cyo kwica ,umenye ko nawe ur'umwicanyi kuko warabitse ibanga cyane apres 17 ans urunva nawe ko urukiko ruli kumwe nawe kugeza !!!
    Ariko urumusazi gusa...

  • #122

    Songayabagabo (mardi, 04 octobre 2011 12:47)

    T.Rudasingwa genda uli umugabo,njye ndakwemera rwose kuva kera nziko uwowe nabagenzi bawe ba RNC itavangura mwifuza ko ukuli kujya ahagaragara.uli Songayabagabo ku urugamba.Ntugakwangwe n'urusaku rw'abakurwanya aho bali hose.Abagushyigikiye tuli benshi cyane .Abakili muli byabindi ,ngo "bagomba kubanza kutubwira ibin'ibi kugirango dukorane".nibisubireho.Byaravuzwe ko kworoherana,no kugenza buhoro abantu alingombwa.Ntawe uhita avuga byose .uko abantu bakorana ninako bagenda bamenyana bakizerana ,nyuma ukazasanga ntagisigaye batabwiranye.ngirango T.Rudasingwa ni urugero.
    Abemeragato,ntibaabura.Opposition ni ijye hamwe,kurushaho guko
    rera hamwe.ntagutinda mumakorosi.
    Mugitondo numvise Rudasingwa kuli BBC.Yisobanuye neza cyane.
    Kagame agomba gushyikilizwa ubutabera byihutirwa.Ninabyo barinda abanyarwanda imivu y'amaraso.
    Ahubwo dore njye uko mbona urukiko: TPIR bis a Pointe Noire au Congo
    Congo Brazzaville,izaburanisha abantu batarenze 100 b'Inkotanti
    anyi bakoze ibyaha by'itsembabwoko,byo kwibasira inyokomuntu,n'iby'intambara,bakoreye mu Rwanda no mubindi bihugu byose byo kw'isi kuva taliki yambere ukwakira 1990 kugeza taliki
    urukiko ruzashyilirwaho.
    Kuki congo Brazaville? Ni igihugu kili hafi y'u Rwanda kitijanditsed
    ditse mubibazo by'u Rwanda,ikindi gikoresha igifransa,byba ali n
    na altrenance kuko ubu u Rwanda rukoresha indimi zombi igifransa n'
    sa'icyongeleza. Pointe Noire yitaruye KINSHASA.ABANTU 100 ni abo kuko byagaragaye ko ntamwanya waboneka wo gucira imanza abantu ishyano ryose,biranahenda.abandi bazacirwa imanza mu bihugu bazajya bafatirwamo.Ntamunyabyaha ugomba gisigara atryojwe ibyaha yakoze
    ze.Naho imanza zerekeye indishyi bashaka urukiko rwihaliye rwo kwi
    gukulikirana izo manza.COVIGLA ahubwo nirebe uko yatangira kwiga ikibazo cyababuze ababo kubera ubwicanyi bw'Inkotanyi itaangire yandike ibirego.
    T.Rudasingwa azi byishi ku bicanyi bw'agatsiko gakomeje kuyogoza
    za akarere kose kayobowe na Gahanga Pilato,le criminel sans frontiere
    ontiere,Hitler Africain,le General Genocidaire,le Pape du crime
    l'homme de tous les records en matiere de crime,boucher et fossoyeur
    soyeur des peuples de la region des Grands Lacs Africains. T.R.
    udasingwa azi gusobanura ,afte abo abwira n'aho avugira kandi bamuteze yombi.Imana imutulindire gusa ishyano ry'amarozi yahitanye Ruzibiza,Kimenyi,Nyatanyi na Karemera uli munzira. Nawe si umwaa
    ana.



  • #121

    bigwabishinze (mardi, 04 octobre 2011 12:13)

    uyu mugabo avugishije ukuri kandi asabye imbabazi abanyarwanda kumugaragaro. kayumba na gahima niba namwe mubikoze nka rudasingwa inzira iraba igeze aho igomba kujya. kandi ubuhamya bwanyu ONU nabacamanza barabukeneye. ngaho rero museruke.

  • #120

    Tsatsana (mardi, 04 octobre 2011 10:41)

    Wowe # 109, ugomba kuba wibeshye! Reba commentaire # 106 hanyuma usome ibyo wanditse. Kosora kuko nijye nohereje # 106.
    Najye sinemera abakoresha amazina y'abantu bazwi, ariko biragoye kubyirinda hano. Ubikora aba ashaka kwanduranya. Yemwe usanga n'amazina asanzwe bayabohoza, hanyuma ugasanga barasubiza inyandiko umuntu aba yohereje mu izina runaka. Ibyo birababaza kuruta kubona uwiyise izina ry'umuntu udashobora kunyuza inyandiko ye hano ativuze. Nigeze kwitwa Cacana, maze umuntu aribohoza kungufu. Ndamugerageza aranga ambera ibamba. Nanategereje ko yongera kurikoresha ndaheba.

  • #119

    KAYUMBA NAYMWAS (mardi, 04 octobre 2011 09:55)

    Njyewe nzajya nemeera Ibyo KAYUMBA avuze. Nubwo ari IKIGARASHA arikowumva avuga Ikintu Kivuye k'Umutima.

    KAYUMBA , RUDASINGWA ntiyarakwiye Kugutanga Gutanga UBUHAMYA Bw'IBYO UZI NEZA. DUKURE MURUNGABANGABO TWUMVE.
    KANDI NUSABA IMBABBAZI, UKAJOMBA IKIRENJYE MUCYUYU MUHUNGU, Yewe POLO ntaho azaba asigaye ndakurahiye. GUSA UZABISOHORE MUCYONGEREZA WOWE NO MURUFRANSA.

    RUDSIBGWA: NDIZERA KO UMUTIMA WAWE URUHUTSE, uzi KUBESHYAAAA...Karugarama ati: URABESHYA UKAZIBESHYA.

    IMANA IKUGIRIRE NEZA KANDI IREBE AHO UKUYE.

  • #118

    115 (mardi, 04 octobre 2011 06:51)

    wowe uri umugabo

  • #117

    Kuri 115 (mardi, 04 octobre 2011 02:10)

    Mu by'ukuri ndi Intore ! Ariko intore ishyira mu gaciro ! Kumarana no gutukana no kubeshyerana siwo muti.

  • #116

    kuri 115 (mardi, 04 octobre 2011 01:40)

    OK ndakumvishe neza wibabara mfura yiwacu twateranye.. narinagize ngo uri intore .. patience..

  • #115

    # 93,#96 #114 (mardi, 04 octobre 2011 00:00)

    ndabona ibyo naditse mutabyumvise neza. muby'ukuri ushatse wakwihitiramu username ushaka ukareka gukoresha amazina ajijisha, kandi hari menhi nka "Kirungurira" ndabona arisawa. cyangwa "Amazi" cyangwa izindi username. ubundi rero nabyanditse nunze murya "Kinigamazi" #87 ntabwo arijyewe wabyadukanye. mbega niba udashaka kwandika izina ryawe nturyandike, ariko nanone, ntukoreshe "Kagame" cyangwa "Kabarebe" cyangwa andi mazina y'abantu uzi mudasangiye ibitekerezo, nkuko nawe ubibona ntabwo aribyiza ko naza ahangaha ngo nandike ko nitwa Twagiramungu cyangwa Ingabire ( nibo #87 Kinigamazi yakomojeho ) ubundi nandike ngo "Ubundi ishyaka ryacu rya FDU turabizi ko ntamurongo ugaragara rifite, cyokoze turashaka guteza akavuyo mu Rwanda kuko twishimira ko abantu bamarana" ). muby'ukuri ibitekerezo nk'ibi ntabwo bizagira aho bigeza abantu heza.

  • #114

    ikibazo cyabatesheje umutwe ngo amazina haaaa (lundi, 03 octobre 2011)

    Abantu ko mushakira ikibazo aho kitari amazina se agutwaye iki? niba ntibeshye se iryawe na email yawe birahari? ahubwo wowe uri intoreeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee butwi uragirango tunigane ijambo abarifite nkuko iwanyu mutuma ibitekerezo bidatambuka hanyuma nutambukijee izina abamaneko ka kagame bakamurara hejuru? uko biri nibyiza cyane ahuhwo .. inama nziza jya usoma ibitekerezo amazina urareke... wantore..

  • #113

    ngo harya imbugankoranyambaga zari guhagarika genocide.. (lundi, 03 octobre 2011 23:36)

    Rwanda waragowe peee . Ejobundi ku www.igihe.com intore irihanukira ikubita icyasemuhanuka hariya iti# iyi imbugankoranyambaga ziba zariho mu 1994 nta Genocide yari kubaho# haaa Ubu se sha wowe munyamakuru wanditse iyi nkuru washakaga kuvuga iki? ubuse revolution ibera mubihugu byo muri North ukeka ko mubabarusha ikoranabuhanga sha.. ko aba president baho badasiba guhambirizwa uko bwije nuko bukeye! Nsome mu mutwe wawe warimo ujijisha usa nkaho urimo kuyobya abantu ngo bere kwitabira imbuga nkoranyambaga kuko ariho dusanga ibitekerezo byabagabo ingoma ya Paul Kagame yanga gushishikirana nabo. .Ariko rero mwagaragaye nzaba ndora sha..

  • #112

    Masokureba (lundi, 03 octobre 2011 22:27)

    Nsubize n05
    Ndabona wazinduwe no kurengera FPR ngo ntibakayituke bayigereranya na CDR. Ni uburenganzira bwawe kuyirengera. Ariko kirazira gutuka abandi ngo ni uko batabona ibyo ushaka ko babona kandi bidahari. Niba ufite umutwe muzima,ukaba utabogama,fata urupapuro wandikeho ibibi bya CDR. Nurangiza ufate urundi wandikeho ibibi bya FPR uzi cg ibyo abandi bayirega kandi koko byabayeho.Ntusisibiranye nka ba shobuja cg inshuti zabo. Nurangiza ushyire ku munzani hanyuma ubwire umutimanama niba uwufite asome ahahengamye tumenye neza igipimo twaha ayo mashyaka yombi. Ibindi nzabikubwira nurangiza aka karimo kandi ukaba wagakoze utabera.

  • #111

    NIMUTABARE NIMUTABARE (lundi, 03 octobre 2011 22:27)

    Nimutabare Abakene bo mu murwa mukuru Kigali, KAGAME yabirayemo asenya utuzu twabo, agurisha ibibanza byabo ngo arazanai investment. yirirwa aririmba investment investment kandi atugurishiriza igihugu nibisambo byabahinde nabashinwa barangiza bakajya muri bank zacu bakaguza amafaranga ngo bazanye ishoramari. iryo shoramari ryirukana abana bigihugu muri Kigali turaryamaganye. NIMUTABARE IGIHUGU KIGEZE IWANDABAGA. KAGAME AZABAZWA BYINSHI WE SINZI IGIHANO AKWIYE: UBWICANYI KUGEZA UBU AZARWAHO HAFI 6 500 000 zabantu yishe BATUTSI, ABAHUTU, NABAKONGOMANI. AREGWA GUSAHURA UMUTUNGO WIGIHUGU, AREGWA KWIRUKANA NO GUSENYERA ABAKENE AREGWA BYINSHI WEEEE. NIMUTABARE MWO KAGIRA IMANA MWE TUMWIKIZE AJYE MU BUTABERA. NTIMUKANGWE NGO YARATOWE. YATOWE NANDE ARIYA MATORA NI UBUFINDO NO KUYAHINDURA UBUSA NI NKAHO MVUYIHE AHA. ABATURAGE BANMARA GAHAGURUKA BASABA DEMOKRASI IBYISWE AMATORA BYOSE BYAHINDURWA ZERO. NADATABAZA NDATABAZA NIMWUMVE IJWI RYANJYE

  • #110

    ndabarasa (lundi, 03 octobre 2011 22:10)

    ko twari tuzi ngo abatutsi ni abanyabwenge bagiye kuyoborwa na Paulo bigenze gute ?
    ntibizabatangaze paulo azasigara akorana n'ibindi bi poroporo nkawe.
    uzarebe mu ntore ntushobora kubonamo umuntu muzima

  • #109

    wowe #106 (lundi, 03 octobre 2011 22:07)

    Ujye usoma commentaires ntukite ku mazina bashatse babjya banakoresha numero ariko ayo mazina biyita nta numumaro.
    gusa abashaka biyite ba Kagame cg kagome na ba Kabarebe ubwo wenda hari ikiza bababonamo. Kuri njye abo bose nta kintu bavuze kuko bajejeta amaraso ku ntoki. uwiyitirira abicanyi ubwo nawe aba yemera ibyo bakora cg bakoze.

  • #108

    Ahaaaa (lundi, 03 octobre 2011 21:50)

    Niko muhoza we, ko uteye ubwoba mwa? Kandi wasanga wowe ubwawe ujejeta SIDA. Wasanga yarakurenze. Wasanga ugenda uyibiba hirya no hino. Grand frère wawe se niba yikundira hagati y'ama... wamenya yarahumaniye hehe? Reka reka isubireho!

  • #107

    wowe muhoza reka ibigambo (lundi, 03 octobre 2011 21:45)

    wowe muhoza wigeze upima Nyatanyi usanga afite sida!!!amasida se ni ubwoko bungahe? uwo grand frère se niba arwaye sida, ubwirwa n'iki uwayimuteye!!!mwagiye mureka guhuragura ibigambo!!!

  • #106

    "Intore" (lundi, 03 octobre 2011 21:36)

    Wowe # 104, wivanga amasaka n'amasakaramentu! Niba ari jyewe (#99)usubiza, wasomye usanga mubyo ndanditse hari Rudasingwa nigeze nandika? Ikindi, ko Mr L'Abbé amaze kunsubiza, wowe ubyitereyemo ute? Naho niba wowe na Kagame rugiye kugereka, shyuhuhuhu! Nakubwira iki! nkuko ubyivugiye, tuzaba tureba.

  • #105

    muhoza (lundi, 03 octobre 2011 21:36)

    Nsomye kugihe.com mpasanga inkuru y'aciye igihugu umugongo ngo Nyatanyi yapfuye !!!! Mana we !!! yali umugome w'umurozi ndetse , AYO MASIDA YE ASIZE AYATEYE GRAND FRERE ALI MUBITARO MULI FAYISALI numugome gusa , ninayo mpamvu ntanumwe no mubavuze ama discours bose ntanumwe wasobanuliye abantu icyo nNyatanyi yararwaye , gusa yali umugome umurozi nako ,ama SIDA YIWE asize ayateye abantu batabalika , Nyatanyi we PUUUUUUUUUUUUUU GO IN HELL

  • #104

    MWA NTORE MWE (lundi, 03 octobre 2011 21:18)

    Mwa NTORE mwe turabiyamye ni mwe muzana amacakubiri twayavuga mugasara mugasaragurika mwe nintore yanyu nkuru Kagame. Ibinyamakuru byandika inkuru mushaka murabifite. mureke Abapadiri bacu bandike bakurikije umurongo bihaye.
    Murumva sha murumva neza. MWAGUYE MU KANTU KUBERA UBUHAMYA BWA Nyakubahwa Dr RUDASINGWA Theogene. Uretse ko yahamije ibyo twari dusanzwe tuzi. ikiza kirimo nuko hari intambwe igihe guterwa yo kurega Kagame kwibyo byaha. nanjye ubwanjye ngiye kumurega mu nkiko mpuzamahanga kubera Jenoside yabahutu baguyemo ababyeyi babjye Kongo. sha Kagame wanyu ajye njye. TUZABA TUREBA

  • #103

    From # 99 to # 100 (lundi, 03 octobre 2011 21:17)

    Mr L'Abbé Fortunatus, nishimiye ko mufashe igihe cyanyu mukansubiza. Ntabwo numvikana namwe mubyo mwanyandikiye byose, ariko sicyo cyanzinduye. Nishimiye promesse mumpaye yo kubanza kumenya neza iriya nkuru, mbere yo kuba mwayitangaza.

    Nongeye kubashimira murakoze, Mr L'Abbé.

  • #102

    Ni bake babishobora (lundi, 03 octobre 2011 21:03)


    Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 mu Rwanda, Gratien Nyaminani yishe umugabo wa Bernadette Mukakabera, kuva icyo gihe cyose iyi miryango ntiyacanaga uwaka, ntibasuranga, ntibavuganaga, none bahujwe n’abana babo bashyingiranywe.

    Aba bana bafashe igihe cyo gukundana, kugeza ubwo bashyingiranywe. Byabaye nk’ibitangaza ubwo bahuzaga imiryango itaracanaga uwaka kubera Jenoside.

    “Ku buzima bwacu … ”

    Aha hari mu busabane bw’imiryango yombi bwari bwateguwe n’abana babo ku buryo butunguranye (surprise), ubwo Mukakabera na Gratien Nyaminani bifurizanyaga ubuzima bwiza bahuza amacupa y’inzoga nk’uko biri mu mico inyuranye ku isi harimo n’u Rwanda.

    Donata Yankurije, umukobwa wa Nyaminani ubu niwe mukazana wa Mukakabera. Nyuma ya Jenoside, Nyaminani yatawe muri yombi arafungwa kubera ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umukobwa we Donata Yankurije yiyemeje kujya afasha umuryango wa Mukakabera abakorera imirimo y’amaboko kubera ibyaha se yakoreye umuryango w’abaturanyi. Yagize ati “Jye numvise ko ngomba gukora ibishoboka byose kugirango nice icyiru cy’ibyaha data yakoreye umuryango wa Mukakabera.

    Yongeyeho ko : “ibi bisaba akanyabugabo, kuko ndibuka ibyo nakoraga ari umuryango wanjye, Mukecuru Mukakabera, ndetse n’abaturanyi ntibandebaga neza kuko hari abambwiraga bantera ubwoba bambwira ko Umuryango data yahemukiye ushobora kunyihimuraho”. Imbaraga Yankurije yakoresheje ntizapfuye ubusa kuko byarangiye Mukakabera yumvise akababaro ke. Mukakabera ati : “Imyitwarire ye yankoze ku mutima…Yahoraga arira anyinginga ko yabwira se ngo aze kunsaba imbabazi”.

    Se w’uyu mukobwa waje guhabwa imbabazi mu rukiko rwa gacaca, nyuma y’ibirori byo gutanga imbabazi byateguwe n’umuryango wiciwe. Magingo aya iyi miryango ibanye neza nk’inshuti magara basangira ibyishimo, akababaro, batahana ibirori, ubukwe n’ikiriyo, n’ibindi.

    Nyaminani yibukaga uko imiryango yari ibanye akavuga ati “Mbere twashoboraga gusangiraga akayoga, ndibuka ko twararaga twicaye tugakesha tubyina, turirimba kugeza mu bihe bibi byo muri Mata mu mwaka w’1994,” Avuga ko nyuma ya Jenoside yahoraga ahangayitse yicuza icyatumye yica umuturanyi we Kabera.

    Mukakabera yatunguwe cyane no kumva umuhungu we umwe rukumbi yasigaranye amubwira ko ashaka kurongora kandi ko uwo bazarushingana ari umukobwa w’umugabo wishe umutware we. Mukakabera avuga ko yabonye ko atari igikorwa cyo ku isi ahubwo ari imbaraga zo mu ijuru.Yagize ati “Mbega igitangaza cy’urukundo, ubu ni ubuhe bwoko bw’urukundo…cyakoze ni umugisha, iki ni ikimenyetso cy’ijuru”.

    Nk’uko bitangazwa na Syfia Grands Lacs dukesha iyi nkuru, kongera kubana kw’iyi miryango kwatunguye benshi mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi, aho byabereye.

    Source:
    http://amakuru.igihe.com/spip.php?article16813

  • #101

    Mwenedata (lundi, 03 octobre 2011 20:56)

    Mana Data, wabonye kandi wumvise ibyavuzwe mu bitekerezo 100 bishize, Mana ndagusaba ngo bibe uko ushaka byekuba uko abenshi dushaka, Mana uzi igikenewe, kugirango abanyarwanda bakundane, baturane batuje, bafite amahoro. Mana Nkunda ko Uri Imana Y'urukundo, ukunda n'abanyabyaha. None nyemerera nsabire abanyarwanda nirengagije ababi n'abeza. Ndasaba ituze mu gihugu cyacu, ndasa imbaraga zidasanzwe ngo zifate mpiri imigambi mibisha yose, ukomeye kuruta abafite imbunda, ukomeye kuruta abafite ingabo, Mana ba ari wowe uyobora i Gihugu cyacu ndasaba ngo ibibi byose bikorewrwa mu gihugu cyacu ubishyire ahagaragara kandi Mna,Mpagaritse inkuru mbi ku Rwanda mu izina rya Yesu, ndagusaba ngo uhagurutse abanyarwanda b'inshuti zawe ubakangurire gusenga mu mwuka umwe kugirango dushobore gutsenda umwanzi satani, erega Mana abanyarwanda bose nibeza umubi ni satani, turahagurutse mu buryo bw'umwuka ku girango turwanye abadafite umubiri n'amaraso nkuko ijambo ryawe riitubwira Mana mbigusabye mu izina ry'umwana wawe ukunda cyane YESU Chist.

  • #100

    Ngusubize 99 (lundi, 03 octobre 2011 20:37)

    Iyi nkuru twayishyiraho, nta nicyo idutwaye.Ugomba kumenya ko twe dushyira ku rubuga inkuru TWIZEYE kandi dufitiye gihamya.Turacyatohoza, nitubona ukuri kw'iyi nkuru, tuzayitangariza abanyarwanda.Ariko, mugihe itarageraho, twarangira abasomyi babishoboye ko bajya ku gihe bakayisoma.Ntawe tubuza.
    Icyo nakwibutsa, ntukitiranye abanditsi ba le prophète n'abasomyi bayo.Iki kinyamakuru gisomwa na beshi, kandi bafite imyunvire itandukanye.ubwo rero ibitekerezo by'umuntu ku giti cye ntimwabyitirira abasomyi bose, cyangwa abanditsi bose.Buri wese afite uburenganzira bwo kwinigura, murabizi ko mu Rwanda uvuga ibishakwa, kandi bashunguye.Twe tubuza abandika gutukana , no kuvogera uburenganzira bwa buri wese.Umuco utozwa abanyarwanda muri iki gihe w'macakubiri, guheza, gufunga iminwa y'abaaantu, kubatwerera ibyaha batazi,....ndunva uwo muco nta wa wushigikira.
    Niba utanyuzwe wakongera ukabaza, ndagutegereje.

    Fortunatus

  • #99

    Ikizamini (lundi, 03 octobre 2011 20:01)

    Niko ba padri, nimudushyirireho inkuru mbonye ku Igihe.com igira iti: Bahujwe n’ubukwe bw’abana babo nyuma y’imyaka 17 badacana uwaka kubera Jenoside.

    Impamvu mbibasabye ziranyuranye, ariko iy'ingenzi ni uko mwebwe mbafata nk'abahezanguni. Ndagirango ndebe niba mwatinyuka kunyuzaho inkuru yubaka. Indi mpamvu ni uko mufite abafana babahezanguni, muramutse muyinyujijeho nagira amatsiko yo gusoma commentaires zabo.
    Indi impamvu natanga kandi ituma musurwa n'abantu b'ingeri zose, ntabwo murashobora (cg ntabwo mushaka) kunyonga commentaires zitabashimisha.

  • #98

    Batwirukanye mu mugi wa kgli burundu! (lundi, 03 octobre 2011 20:01)

    Ntawe uyobeweko am, agence express atandukanye yafashaga abajyenzi. Noneko nayo bajyanye Nyabugo mu mujyi tuzajya tuhagera gute? Amakuru angeraho avugako arukurengera umuturirwa wabandi!

  • #97

    NDAYAMBAJE (lundi, 03 octobre 2011 18:53)

    SHA YARAMAZE NI BA YARAYIHANUYE MWA MBWAMWE HABYARIMANA SE NIWE WATIUMYE ABAHUTU BASARA BAKICA ABANTU KO KAYIBANDA APFA SE KO MUTISHE ABANTU SHA ABAHUTU RWO SE TUZUMVA GIHEKI SHA ABAHUTU BINDA NINI NKA ZANGIRWA BA PADIRI MUREKE KUDUSHUKA NWA BIGARISHAMWE NI MWIBESHYA NA MUZABA MUREBA

  • #96

    kirungurira (lundi, 03 octobre 2011 18:52)

    Ariko intore muransekeje ngo tubabwire amazina yacu ndetse na Email maze mubone uko mutwirenza kuko muzi neza ko i Rwanda umuntu atanga ibitekerezo bye akabizira...Kagame yarababoshye nakwambia.uyu muti ukaze mugombe muwunywe kuko niwo ugomba kubavura dore ko nta nibitekerezo bizima mugira uretse gutukana....Le prophete namwe urabona iri kubabohora iyo ngoyi mwashyizweho nibura murabasha kwandika utwo dututsi twanyu tugahita....

  • #95

    BUGINGO BIGAMBO (lundi, 03 octobre 2011 18:47)

    HAAA NIKO THOMAS SHA NAWE IMANA IZAKUBAZA IBYO GUTERANYA ABANYA RWANDA WIRIRWAMO URABESHYA ARIKO TURAGUSANGA MUKITIZIYA DUSHYIRE AHA GARAGARA IBYAWE UBWOSE KOWIRIRWA UBYARA AHO UJYEZE NONEHO NGO W

  • #94

    Ikinamico vs Ukuri (lundi, 03 octobre 2011 18:47)

    Jye ndareba nkasanga abantu ari bamwe. Iyo umu fdlr wo hejuru atahutse, i Rwanda bamwakirana amaboko yombi. Ibyo avuze bitangazwa n'ibinyamakuru byiyubashye byose by'i Rwanda. TRV nayo ntihatangwa, interview igategurwa. Ndetse haboneka niziza zishinja Kayumba Nyamwasa na Karegeya. Kayumba na Karegeya bati reka reka mwe twarabarwanije ntitwafatanya. Hagira aba fdlr bajya gushinja Ingabire, Umuhanuzi ukandika ko ari ikinamico rya Kagame (nako Kagome).

    Rudasingwa nawe rero yafashwe na bamwe (cg na benshi) nkuko umu fdlr utahutse afatwa i Rwanda. Temoignage ye yakirannwe amashyi n'impundu byinshi cyane. Ubuhamya bwe bwafashwe nk'inkuru y'imvaho. Ntabwo ari ikinamico!!!

    Ese haba hari abo tubona ibintu kimwe?

  • #93

    serge (lundi, 03 octobre 2011 18:16)

    Kuri 90# kimwe n'abandi bafite ibibazo ngo by'amazina nkeka ko igikenewe aha ngaha ni uko inkuru nyamukuru iba iri ahagaragara ndetse byajya binaba byiza koko uwayanditse agaragaje amazina ye! Gusa rero ashobora no kutayagaragaza kubera impamvu z'umutekano we, ibyo biremewe byose. Gusa ikinyamakuru cyangwa se site yatangaje iyo nkuru igomba kuba izi uwo muntu ku ku buryo igihe byaba ngombwa yatanga ibisobanuro by'inkuru ye!
    Naho ngarutse ku bya za comments, icyo dukeneye ntabwo ari amazina y'abantu, icyo dukeneye ni ibitekerezo biganisha ku nkuru iba ynditswe, hagamijwe kungurana inama cyangwa se kumva icyo abandi batekereza kuri iyo nkuru nyine. Njye nsanga abantu batinda cyane ku mazina y'uwanditse aho kureba ibyo yanditse, bivuga ko bibera mu gusenya kanaka aho gusenya inkuru n'ukuri cyangwa se ikinyoma kiyirimo!
    Aho rero niho mbonera ko igihe cyose abanyarwanda bazaba bataragera ku rwego rwo kumenya gusobanura ibintu, gutandukanya umwanditsi n'inkuru yanditse, umuntu n'ibitekerezo bye, ashobora no guhindura uko ibihe biha ibindi, nibaza ko batazicara hamwe ngo baganire nk'abantu bahugutse.
    Nawe se urabona inkuru ivuga ko Habyarimana yahanuwe na Kagame, aho wabanje ngo urebe ingingo uyivuga atanga uti aba nibabandi batumaze batadushakira amahoro, kandi ugasanga no kubona impamvu zifatika zigaragaza ko atari Kagame wayihanuye nazo ntazo ubona!! Ubwo rero nibwo abantu nk'uyu #92 batangira guta ibitakara gasi kuri uru rubuga. Ibi bigaragaza ubwenge buke, cyangwa se nta nabwo!!
    Ibi bimera nka ba bantu babaza ikibazo aho gusubiza ibyo bamubajije akavuga ubusa, agahimba ibibazo akisubiza, kubera ko asanga ukuri kwamunaniye kukuvuga!
    Burya kutiga cyangwa kwiga nabi biragatsindwa kuko bihoza umuntu mu marangamutima! Gusa ariko no kubura uburere si iby'irwanda kuko bishobora gutuma n'uwize arutwa n'utarigeze anarikandagizamo ikirenge ariko akarerwa neza!!!

    Harahaga

  • #92

    Agathe Kanziga,umugabo wanjye twari dufitanye ibibazo,nahoraga nahukanira kwa nsengiyumva (lundi, 03 octobre 2011 17:39)

    Agathe Kanziga,barabeshyera umugabo wanjye twari dufitanye ibibazo,yishwe na bene wacu.nti mugire undi mubeshyera.uwo Rudasingwa se,abizi ate ko atabaga mu Rwanda ngo amenye ibibazo twaridufitanye,sinahoraga nahukanira kwa musenyeri Nsengiyumva Vincent.ubwo se icyo mutabona ni iiki?
    Mu Rwanda habarurwa bapadiri bagera kuri 600 n’abapesikopi indwi. Aha i Kibeho bakoreye urugendo nyobokamana (pelèrinage) hamenyerewe cyane mu mabonekerwa ya Bikiramariya yatangiye ku ya 28, Ugushyingo, 1981 mu ma saa sita z’amanywa. Umwaka wagenewe abasaserodoti watangiye muri Kamena umwaka ushize, ubu bukaba bwarabaye uburyo bwo kwitagatifuza kuri aba batorewe umurimo wa alitari, abakirisitu nabo bakaba barasabwe ku basabira

    abakirisitu ba diyoseze ya cyangugu turashimira cyane abayobozi bacu,kuko baba bafashe icyemezo cyo kwamagana,tomasi na rudakemwa,kuko bitandukanyije no gukorera imana,bagahitamo gukorera shitani,ariko nkatwe tubana nabo buri munsi,batangiye kwicuza icyatumye bitandukanya n,imana bagatangira gukorera shitanyi,ariko sibo kuko babitewe na sekibi,kandi mbona bari mu nzira zo kwisubiraho,nagasaba imbabazi imbaga ya bakirisitu b,u rwanda,kuko batatiye igihango,kandi muziko iyo utatiye igihango nta kindi ko ari urupfu.ngo bibutse ukuntu bahabwa ubupadiri,ubufaratiri,ubudiyakoni,ni bindi byo bemereye musenyeri bimenyimana,ko bitandukanyije nabyo,bityo bakaba ba musaba imbabazi,basaba n,abanyarwanda bose imbabazi.
    twe mu muryango nyarwanda turazibahaye,ni bagaruke mu bana b,imana ,kuko nicyo yezu ashaka.
    ikindi ngo ni uko basanze,itangaza makuru rikoresheje nabi ryaroretse abanyarwanda ngo bibuka cyane RLTM,Kangura ,Umurwanashyaka ni bindi,bityo bakaba basaba imbabazi,kuko urubuga rwabo narwo rugenda ruganisha,kubyo RTLM,UMURWANASHYAKA,KANGURA,cg nkuko abanyamakuru nka Kantano Habimana,Noheri,Gahigi Gaspard na bandi nka ba Bikindi simoni,bigishije urwango,kugera ho baryogeza nk,umupira kuri radio,mu binyamakuru nki byo twavuze harugu.none babonye ko inyandiko ari mbi cyane,nazo zica kuburyo bukabije,nonne bahisemo kwandikira papa benedigito wa 16,na musenyeri bimenyimana ndetse na tadeyo ntihinyurwa basaba imbabazi abanyarwanda bose.

  • #91

    WOWE #90 (lundi, 03 octobre 2011 17:38)

    NONE SE KO UTAVUGA AMAZINA YAWE NIBA USHYIGIKIYE KO ABANTU BASHYIRAHO AMAZINA YABO.

    ndakwibutsa ko atari wowe utanga linge editorial cg umurongo ngenderwaho. vuga uvuye aho rero ureke umurongo abashinze iri tangazamakuru ryiza bakore akazi kabo. niba uri umugabo uzashinge urwawe rubuga uruhe umurongo ushaka. urumva sha urumva neza. reka abanyarwanda batange ibitekerezo uko babyumva. ese nklubaze. ubwirwa niki niba atari kagame cg Kbarebe batanga biriya bitekerezo. ceceka rero wabona uri INTORE CG INTERAHAMWE dore ko mwese muri bamwe

  • #90

    Amazina (lundi, 03 octobre 2011 17:32)

    Mubyukuri nunze muryawe iyi site imeze nk'igikoma cy'imyumbati. abantu bitirira abandi ibitekerezo byabo bidafite aho bihuriye na Nyrizina bakoresheje. umuntu akiyita Kagame Paul akavuga ibintu bidakwiye. undi akiyita Kabarebe n'andi mazina akavuga ibintu by'igisirikare bidafite epfo na ruguru. Biroroshye kubantu babasazi ( batari inyangamugayo) kuyikoresha mukubeshya no gusenya igihugu n'imibanire y'abantu. nshobora kuza hano nkandika ko ndi Thomas Nahimana, nkatangira kuvuga ukuntu Musenyeri Bimenyimana afite abagore batanu yateye inda akazikurishamo. maze Musenyeri yabisoma ati Narimbizi ko Thomas Nahimana yawutaye ( ashobora kuba ataba yibeshye ), ariko rero umuntu yaba amugeretseho urusyo ruremereye dore ko n'ibyo yikoreye atari bike !

  • #89

    wowe #86 (lundi, 03 octobre 2011 17:24)

    NTUSHYIRA MU GACIRO ABANYENDANINI BARI I KIGALI Dr RUDASINGWA USHINJA INA NINI SE ARAYIGIRA KURI NDE? IBAZE NAWE. UYOBEWE AHARI CASH SE NI IKIGALI KWA KAGAME. Iyo His Excellence Dr Theogen Rudasingwa aza kuba umunyendanini aba yaragumye mu kwaha kwa KAGAME kuko afite cash nyinshi niyo atera inyoni. Inda nini yihe se? SUBIZA MUNDA IBYO BITEKEREZO BYAWE BINUKA. EREGA AMAYERI YOSE YA KAGAME NABAMBARI BE TWARAYAMENYE. Ubwo rero muri bwirirwe kuri Radiyo na Televiziyo bwikirigita mu beshya abanyarwanda? utarabatahuye ninde? nuko ari uburyo nigihe bitaragera neza NGO TUZE TWIRUKANE AGATSIKO KABICANYI ABABESHYI ABAJURA ABASAMBANYI ibibi byose byagatsiko ka KAGAME nabo ari gushora abita INTORE murambabaje

  • #88

    Libonukuri (lundi, 03 octobre 2011 17:20)

    Noneho numvise impamvu yatumye Kagame asara agasizora, akavuga ibigambo bitagira ingano igihe aba bagabo uko ari bane (KAyumba, Karegeya, Gahima, Rudasingwa)bamucika. Yumvaga ibye birangiye pe! Ngaho rero natinyuke ajye imbere y'abanyarwanda yerure ati: "Jyewe Kagame navukiye mu kinyoma, nkurira mu bwicanyi n'urugomo, ariko noneho nsabye imbabazi. Aho nabeshyeye abanyarwanda, igihe kirageze kugira ngo bangenere urunkwiye". Naho ubundi, ya minsi y'igisambo yarangiye pe!

  • #87

    Kinigamazi (lundi, 03 octobre 2011 17:09)

    @ leprophete.fr

    Banyakubahwa muhagarariye ubwanditsi bwa le Prophete, mubona ko mwemera ibitekerezo byose bigahita ntawe munigannye ijambo. Ariko usanga abasomyi biyitirira amazina y'abandi bantu cyane abazwi bagatanga ibitekerezo bigoramye bakabyitirira abandi. Iyi ni weakness y'urubuga. Nkaba nsanga mukwiye gushyiraho uburyo umuntu azajya byibuze akoresha amazina ye agashyiraho na e-mail bityo ntazongere kubeshyera abandi ko ari bo batanze igitekerezo. Reba nka bariya biyise Rusesabagina, Twagiramungu n'abandi! Rwose murebe uko mubishyiraho bitavuze ko muzakora censure ku bitekerezo by'abasomyi ariko habeho gutanga igitekerezo nyiracyo agaragare uko ari atabeshye cg ngo abeshyere abandi.

    Murakoze

  • #86

    mogororwa nkundaleta y,ubumwe bwa banyarwanda (lundi, 03 octobre 2011 17:08)

    muri uducucu kabisa,mwe na rudasingwa ntaho mutaniye mwamuhaye intoryi niyo mpamvu mu mushikisha ibitega byanyu akavuga ibitavugwa,ibinyoma gusa gusa azapfa nka ruzibiza...indanini yishe nyirayo...ngunda mukoresha uko mushaka..arriko namwe azabahinduka kuko si muzima,reka mukomeza mu mufashe abakoreshe,azabirenza cg mu mwirenze...ariko leta yacu ni ya mbere kandi ntisanzwe kuko ikoreshwa ni uwiteka,imana ntiyakemera ko amaraso ameneka nanone.ahubwo irashaka amahoro.kandi gutegeka si mwe mubitanga kuko biva ku witeka,yatoranyije paul kagame kugira ngo atugende imbere.mwe rero murata ibitabapfu gusa.

  • #85

    wowe #82 (lundi, 03 octobre 2011 16:59)

    Urasetsa sha. ariko ni nabyo da mumureke abanze aswere murutubarwe jeanette. reka sha ntamushaka cyane muri za hotel agendagenda mo bamwishyurira imisoro yacu 10 000 000 Fr kwijoro haba harimo nindaya zo kwishimishaho. ngaho nagire vuba mandat zaje

  • #84

    wowe wiyise #82 KAGAME, (lundi, 03 octobre 2011 16:57)

    No, Kagame nanjye simukunda na gato ariko mwubahira ko ari President wa republika y,u Rda. Sinkekako aruko wakagombye kubigenza!

  • #83

    kuri #80 (lundi, 03 octobre 2011 16:56)

    Igitekerezo ni kiza cyane
    ariko Umwami akenewe mu kunga ababnyarwanda cyane kurusha uko yajya muri Politiki. ndamukunda kuko atijanditse mu bwicanyi bwahitanye abanyarwandi. nkunganiye rero tuzareka abanyarwanda abe aribo batora bemeye HE INGABIRE Victoire cga HE Dr Rudasingwa Theogene cg HE Twagiramungu cg njyewe (), nta kibazo ariko icyo nemera cyane Dr Theogene atabaye Perezida yaba Prime Minister cg Perezida winteko umutwe wabadepite naho Twagiramungu akaba Perzida wa Sena, Gahima azashingwa High Cout hanyuma Bernard Ntaganda abe Minister of justice, Col Patrick karegeya yagirwa umwe mu bagaba bingabo nkizirwanira kubutaka cg mumazi cg ashingwe urwego rwa operation ingabo zu Rwanda zijyamo muri peace keeping kuko arabishoboye kandi ni Inteleectual Minister wubutegetsi yaba nka Musangafura Sixbert, Inforamtion njye numva Kabonero cg Gasasira yayikora cg bakayobora ORINFOR etc. Nyakubahwa Rusesabagina yashigwa ingana na Tourism. Ger habyarimana yaba Minister wingabo naho Gen Kayumba birumvikana azaba Umugaba mukuru wingabo. Education, Umuco, Ububabyinamahanaga, abagovernor nabo nzababagezaho ubutaha. gusa twakomeza tukabiganira