sam.

01

oct.

2011

IJWI ry'Abanyarwanda biciwe mu mashyamba ya CONGO : NATWE DUKENEYE KWIBUKWA NO GUSABIRWA ! Padiri Thomas Nahimana.

Niba abo FPR yatsinze muri Congo nabo ari abantu, bakwiye gusabirwa no kwibukwa.
Niba abo FPR yatsinze muri Congo nabo ari abantu, bakwiye gusabirwa no kwibukwa.

Taliki ya 1 Ukwakira 2010, LONI yakoze igikorwa gifite agaciro gakomeye cyane, ubwo yatangazaga ku mugaragaro MAPPING REPORT. Iyo Raporo yerekana ukuntu Abanyarwanda benshi bo mu bwoko bw'Abahutu bishwe urw'agashinyaguro , batagira kirengera , bashonje, bananiwe, barwaye......Loni ivuga n'ukwiye kuryozwa ubwo bwicanyi ndengakamere ariwe Paul KAGAME n'ingabo ze. Ndetse LONI igera n'aho yemeza itarya amagambo ko  ubwo bwicanyi Paul Kagame yakoreye Abahutu buzitwa JENOSIDE, nihajyaho urukiko , imanza zigatangira.

 

Ntabwo nzinduwe no kuzikura akaboze ngamije kubabaza imiryango y'ababuze ababo. Gusa aho ibihe bigeze Abanyarwanda dukwiye kwicara tugashyira ubwenge ku gihe:

 

(1) Imyaka ikabakaba 14 irashize abantu ibihumbi amagana bishwe kandi ibisigazwa byabo bicyanamye iyo mu mashyamba, biribwa n'inkongoro n'ibisiga.

 

(2)Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwihakanye ku mugaragaro abo benegihugu bwatsinze muri Congo ku buryo bwababujije uburenganzira bwabo bwo gushyingurwa no kwibukwa.

 

(3)Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwabujije imiryango y'abishwe kubavuga no kubibuka!

 

Ibi bikaba bitera umujinya n'agahinda bihoraho ababuze ababo. Sinzi impamvu ubutegetsi bwa Paul Kagame butumva ko gukomeza guhatira abantu kutibuka ababo ari ikirunga kitazabura kuruka kandi kigasenya byinshi ! Ubu koko habuze abantu bashyira mu gaciro bagira Paul Kagame inama yo kureka Abahutu yiciye nabo bakibuka ababo maze imitima ikaruhuka? Iki gitugu cya FPR kirenga imbibi z'ikibuga gisanzwe gikinirwaho politiki  kikajya gusheregeta imitima y'abenegihugu nacyo ni ubundi bwoko bwa jenoside : ni ITSEMBAMITIMA ryizwe neza rigashyirwa mu bikorwa na Paul Kagame n'Abambari be. Iyo umuntu atakigira umutima haba hasigaye iki kindi ? Abanyarwanda benshi  bashiriye imbere, ni ukubabona bagenda gusa !

 

Ibi kandi birushaho gusenya imitima n'igihugu iyo buri mwaka guhera taliki ya 7 mata, Abanyarwanda bose BAHATIRWA kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi BONYINE. Kwibuka Abatutsi bishwe mu 1994 birakwiye kuko ari abana b'u Rwanda bazize akamama. Nyamara ariko  kubibuka BONYINE ni ugucamo Abanyarwanda ibice kugira ngo ubone uko ubategeka mu nyungu zawe gusa zidafite aho zihuriye n'inyungu rusange . Paul Kagame ni byo akora gusa ,abizi neza kandi abishaka ! Na none ariko guhatira Abahutu kwibuka Abatutsi bonyine , mu gihe bizwi  ko abo Bahutu nabo bafite ababo ibihumbi amagana bishwe n'ubutegetsi buriho kandi bo bakaba bategetswe kufunga kinwa, ni iyicarubozo ryari rikwiye guhabwa iherezo bwangu.

 

Ahari ubwo LONI yafunguye amarembo, taliki ya 1/10/2010, abishwe na FPR nabo bagiye gutangira kwibukwa! Nkaba ngira ngo nibutse Abanyarwanda biciwe na FPR ko nimudahaguruka ngo muharanira uburenganzira bwanyu atari Paul Kagame uzabubahaho Cadeau !

 

TURARITSE ABANYARWANDA BOSE

 

 

Aba bihayimana biciwe na FPR i Karima, le 25/02/1997. Barimo Padiri Antoine Hategekimana,  Emmanuel Munyakazi, Jean Uwizeyimana, Norbert Milimo n'abandi.
Aba bihayimana biciwe na FPR i Karima, le 25/02/1997. Barimo Padiri Antoine Hategekimana, Emmanuel Munyakazi, Jean Uwizeyimana, Norbert Milimo n'abandi.

 

 

Umwaka utaha taliki ya 1/10/ 2012, ishyirahamwe ry'abapadiri n'Abihayimana ryitwa Fraternité Sacerdotale pour la promotion de la non-violence évangélique, riratumira Abanyarwanda bose babyifuza ko bazava mu bihugu byose byo ku isi maze bakaza mu BUFARANSA , mu gitambo cya Misa (Messe Internationale) kizaharirwa gusabira no kwibuka abo Banyarwanda bose Ubutegetsi bw'igihugu cyacu budashaka ko bavugwa kuko ari bwo bwabivuganye. Hazibukwa n'Abavandimwe b'Abanyekongo batwakiriye nk'impunzi hanyuma Paul Kagame akabiheraho akabarimbura.

 

Iryo shyirahamwe ryatugejejeho icyifuzo cy'uko iyo misa yamenyeshwa abantu bose hakiri kare bityo ababishoboye bagatangira gutekereza uko batenganyiriza urwo rugendo.

 

Ubwo mumenye italiki n'igihugu, hasigaye gusa kuzabagezaho aderesi yuzuye y'Urusengero Misa izaberamo, gahunda y'amasomo n'indirimbo. Bizabageraho igihe kigeze.

 

Fraternité ngo irasaba Amakorari (Chorales) yifuza kuzagira uruhare muri iyo misa ko yakwimenyekanisha hakiri kare.

 

Umwanzuro

 

N'ubwo ubutegetsi bwa Paul Kagame bwo bukomeje kwibeshya ko bushobora gukurikirana kugera n'ikuzimu abo bwishe  kugira ngo bukomeze bubakandamize buhonyora uburenganzira bwabo, ni ngombwa ko abemera ko no "Hakurya y'imva hari ubugingo" bataheranwa n'icyunamo, ahubwo bakubura umutwe , bakavuga badatinya ko Abanyarwanda twese tureshya imbere y'amategeko, haba muri ubu buzima n' imbere y'urupfu,  kuko imbere y'Uwiteka :

 

"Twaremewe kuzajya mu ijuru

Niho twese tuzishima iteka".


Kuri bene wacu mwese,

Abatutsi n'Abahutu,

Abishwe n'Interahamwe

Kimwe n'abishwe na FPR ya Kagame,

Abaguye mu Rwanda

Ndetse n'abiciwe muri Congo,

 

Imana ibahe iruhuko ridashira

Maze ibiyereke iteka

Muruhukire mu mahoro.

 

Padiri Thomas Nahimana.

 

 

 

Commentaires : 146
  • #146

    polo outlet (lundi, 22 septembre 2014 10:44)


    http://www.shopbestgoods.com/
    http://www.nike-jordanshoes.com/
    http://www.beatsbydreoutlet.net/
    http://www.michaelkorsus.com/
    http://www.polo-tshirts.com/
    http://www.northsclearance.com/
    http://www.ralph-laurensale.com/
    http://www.gucci-shoesuk2014.com/
    http://www.michael-korsusa.com/
    http://www.polo-outlets.com/
    http://www.ralphslauren.co.uk/
    http://www.marcjacobsonsale.com/
    http://www.mcmworldwides.com/
    http://www.salongchamppairs.com/
    http://www.canada-gooser.com/
    http://www.burberryoutlet2014.com/
    http://www.michaelkors.so/
    http://www.hermes-outletonline.com/
    http://www.oakley-sunglassoutlet.com/
    http://www.north-faceoutlets.net/
    http://www.moncler-clearance.com/
    http://www.woolrich-clearance.com/
    http://www.barbour-jacketsoutlet.com/
    http://www.moncler-jacketsoutletonline.com/
    http://www.monsterbeatsbydres.net/
    http://www.louis-vuittonblackfriday.com/
    http://www.lv-guccishoesfactory.com/
    http://www.mcmoutlet-jp.com/
    http://www.cheapdiscountoutlet.com/
    http://coachoutlet.iwopop.com/
    http://www.coachsfactoryoutlet.com/
    http://www.coach-blackfriday2014.com/
    http://www.coach-storeoutletonline.com/
    http://www.coach-factorysoutletonline.com/
    http://www.coachccoachoutlet.com/
    http://www.coach-factories.net/
    http://www.coach-pursesoutletonline.com/
    http://www.llouisvuitton-factory.net/
    http://www.coach-outletsusa.com/
    http://www.mksfactoryoutlet.com/
    http://www.zxcoachoutlet.com/
    http://www.mischristmas.com/
    http://www.misblackfriday.com/
    http://www.bestcustomsonline.com/
    http://www.newoutletonlinemall.com/
    http://www.clickmichaelkors.com/
    http://www.cmichaelkorsoutlet.com/
    http://www.ralphlaurenepolo.com/
    http://michaelkorsoutlet.mischristmas.com/
    http://mcmbackpack.mischristmas.com/
    http://monsterbeats.mischristmas.com/
    http://northfaceoutlet.mischristmas.com/
    http://mk.misblackfriday.com/
    http://coachoutlet.misblackfriday.com/
    http://coachfactory.misblackfriday.com/
    http://uggaustralia.misblackfriday.com/
    http://coachpurses.misblackfriday.com/
    http://coachusa.misblackfriday.com/
    http://coach.misblackfriday.com/
    http://michaelkorss.misblackfriday.com/
    http://michaelkors.misblackfriday.com/
    http://airmax.misblackfriday.com/
    http://michael-kors.misblackfriday.com/
    http://t.co/1PJuejI1ys
    http://t.co/FYm2MxWwLM
    https://twitter.com/CoachOutlet2014
    https://www.facebook.com/pages/Coach-Factory-Outlet-Online-Store-Michael-Kors-Outlet-Online-Sale-75-Off/712060898859091
    https://www.facebook.com/ralphlaurenoutletonline

  • #145

    coach outlet (mardi, 08 octobre 2013 03:41)

    http://www.newoutletonlinemall.com/ Coach Outlet Coach Outlet Online Coach Factory Outlet Online Coach Factory Outlet Coach Factory Online Coach Factory Store Coach Factory Coach Purses Outlet Online Coach Purses Outlet Coach Outlet USA Coach Outlet Online USA Coach Store Online Coach Store Outlet
    Gucci Shoes Outlet, http://www.guccishoesofactory.com/
    Monster Beats Outlet Online, http://www.mmonsterheadphones.net/
    North Face Outlet Online, http://www.northefaceoutletonline.net/
    Coach Factory Store, http://www.coachfactories.com/
    Michael Kors Outlet Online, http://www.mkoutletstate.com/
    Coach Outlet USA, http://www.outletonlineusa.com/
    Michael Kors Outlet, http://www.mkoutletcart.com/
    Michael Kors Outlet, http://www.clickmichaelkors.com/
    Coach Store Outlet, http://www.bags-storesonline2013.com/
    Coach Purses Outlet Online, http://www.bags-outletfactory.com/
    MCM Handbags Outlet, http://www.mcmworldwidelly.com/
    Michael Kors Purses, http://www.new-michaelkorspurses.com/
    North Clearance Outlet Online, http://www.north-clearances.com/
    Polo Ralph Outlet, http://www.laurenpoloralph.com/
    Coach Outlet Online, http://www.usacowy.com/
    Louis Vuitton Outlet, http://www.l-vusashop.com/
    Louis Vuitton Shoes Outlet, http://www.gucci-lvshoesfactory.com/

  • #144

    Tubaturimana . (jeudi, 06 octobre 2011 22:21)


    Mana ,akira izonzirakarengane ,mubwami bwawe ,kandi natwe abacikacumu ba Kagame -FPR ukomeze uduhe umutima ubabarira !

    Mwamimana abakoze ayamahano ,amahano yatangiye le 01.10.1990 kugeza kuri uyumunota abayakora batarunamura icumu ,mwamimana bababarire kuko batazi icyobakora ,kuko bica basaza babo ,bashiki babo ,ababyeyi babo ,barumuna babo ,bagenzi babo !!!mwami icyotugusaba cyonyine ni uko wakwigaragaza mwami ,maze abanyarwanda ukabavana muri uyumwijima !

    Tubigusabye turushye kandi tubabaye mwami ,byose bibe ugushaka kwawe .Amen

  • #143

    shema kalinumwasa Nyabishara (lundi, 03 octobre 2011 18:41)

    Kuri padiri Nahimana Thomas.

    Ese koko wumva waragiye mu gipadiri ugiye gukorera imana koko?Cyangwa wagiyemo ugiye gucyemura ibibazo by'imibereho?Abantu bakuzi bakuzi iwanyu mutagira n'urwara rwo kwishima.Watangiye kugendesha kamambili aruko ugeze mwiseminali ntoya.Inda(poux),uruheri n'amavunja byarangwaga iwanyu ndahamya ko nuwagusura aho muri France yabihasanga.

    Kubyerekeranye nibyo wavuze nawe ubwawe biragaragara ko uri injiji nubwo wihishe inyuma y'igishura cy'ubupadiri.Uriya mugore werekanye nimwe"abahutu éxtrémistes" mugomba kumubazwa kuko biragaragara neza ko yishwe n'inzara cyangwa umunaniro.Ikindi gishobora kuba cyaramwishe muzabazwa n'ingengabitecyerezo mwamutekeyemo mu nkambi mwebwe"mwitwa ko mwize" uretseko mwize genocide gusa.Ibyo mwamutekeye mu mutwe byaramurindagije bigeza aho bimuhonora kariya kageni kubera vous "les intimidateurs et vous les interahamwé et vous les barbares tueurs.Uriya mwana wonkaga nyina"mwamwishe" ndahamyako niba yarahuye natwe twamugejeje mu gihugu ubu akaba wenda ari hafi kuba umupadiri mwiza ukurenze kure utigisha amacakubili nkawe.Ubu aganje mu gihugu mwasize mutobye mwandagajemo imivu y'amaraso kandi ubu yifuzako mwahinduka mugasaba imbabazi.Ubundi yishimiye uko duteza igihugu imbere.Aho mwebwe mwasize mugitobye mugisizemo n'imivu y'amaraso.
    Ndangije ngushimira ko udakunda kwihishira kuko no muri genocide werekanye uko uri nuko wahemutse.Twe twabaye imfura turakureka turakwihorera tukuzi turanareka uratambuka ugera za Roma none ukaba ushyamye mu bufaransa ugamije kudusenya.Tegereza wenda nka......................2065

  • #142

    Mukuku (lundi, 03 octobre 2011 17:11)

    Njye nishimiye iki gitekerezo kandi nzaba mparu kuko nabaye congo kandi nabonye ibyo rpf yadukoreye ntakaza n abavandimwe inshuti n abandi benshi . Simpakana ko n abandi batapfushije ariko ndemeza ko rwese turi abantu dufite ubuzima kandi tubababzwa n ibintu bibi twese . Niba ari uko rero rpf nireke twibuke n abacu kuko igihe cy abayo iyo kigeze nabo turabibuka.

  • #141

    NSUBIZE 139 (lundi, 03 octobre 2011 16:57)

    Wa mushenzi we wiyise VRAI PADIRI, nkwiyamye kuboneka kuri uru rubuga mu gihe nta bitekerezo byubaka ufite cg se bikosora. Urinda wita uyu Mupadiri ngo ni INGIRWA Padiri,upinga Vatican yabumuhaye wa Nkandagira bitabo we! nkwiyamye kdi nkwihanangirije kutazongera kumutuka! ese ubundi iyo adashinga uru rubuga uba utukanira he wa mushumba we! Wumvise se nibura?

  • #140

    Ntakirutimana #137 (lundi, 03 octobre 2011 10:13)

    Uri umushenzi, warezwe nabi biragaragara rwose! Jya guta ibitabapfu hirya ureke kuturukira ku mupadiri !

  • #139

    Vrai padiri (lundi, 03 octobre 2011 09:11)

    Nibyiza noneho ko iyi ngirwa padiri yeruye ikareka kwiyita zelote nibindi

  • #138

    Rwema (dimanche, 02 octobre 2011 18:02)

    ubwo mwanze kwihana no kubabarirana ntakabuza ikirunga kizaruka. mbabajwe n abatutsi n abahutu binzirakarengane babigwamo. abatwa bo menya mwarabamaze bose.
    ARIKO MUHUMURE IMANA IGIYE GUKUBURA U RWANDA. UWITWA INTAGONDWA WESE MBARAHIYE IYAREMYE ISI N IJURU UMURAMBO WE UZABA WANAMYE KU GASOZI NK AMAYEZI. KUKO MWANZE KUMVA KUMVIRA ABAHANUZI BABATUMWEHO NIMUSHIKAME INKOTA IRAJE KUBASHISHIMURA. BANYARWANDA MURAMBABAJE , BIJE BIFITE IMBARAGA NTAWE UZABIHAGARARA IMBERE, MURASHIZE KANDI NIMWE MW IZIZE, MWARIZE NTIMWAMENYA, MWARABONYE NTIMWASHISHOZA,UBU KOKO NYUMA Y IMIRAMBO YA KUVA 1990, IYO MURI 1994, IYO MURI CONGO, IYA GISENYI NA RUHENGERI MURIFUZA IZINDI NTUMBI.ABAMENYE IMANA NIMWIYEZE MW ITANDUKANYE N ABANYAMOKO MUTAZAHANANWA NABO. KANDI UWITEKA AGIYE KONGERA GUSARURA NI MWEZWE.

  • #137

    NTAKIRUTIMANA (dimanche, 02 octobre 2011 17:10)

    NIKO THOMAS GASHINO KANYOKA KO SO NANYOKA NAWABISHE WA MAHERUWE UBU NTI BABWAARAYE I CYANGUGU WA BWAWE URIRIRWA UTE RA INDA KWITONDA WA MUSENZIWE YU MUPADIRI SHA NTA CYO MVUZE

  • #136

    BYIGERO (dimanche, 02 octobre 2011 09:06)

    @ # 131& 132
    Murakoze ndabashimiye.Ni akumiro aho umwicanyi acira andi mwicanyi urubanza! Njye ndumva iyi atariyo "panafricanisme" Patrice Lumumba na Kwamé Nkrumah bifuzaga!!!Africa yaphushije abagabo none isigaye itobwa n'imihirimbire!!!

  • #135

    mujyanama (dimanche, 02 octobre 2011 08:54)

    kuri leprophete
    mwadushyiriyeho ririya tangazo rya Rudasingwa riri kuri veritas tukitangira comments ko kuri veritas nta mwanya wo gutanga comment uhari

  • #134

    Ubwicanyi bwa Thomas si ubwanone??CDR nsaaa 2 (dimanche, 02 octobre 2011 08:41)

    Padiri Rudakemwa atangaho Yesu umugabo ko ibyo avuga ari ukuri, ati: “Aha rero nkaba nagusubirira nanjye mu byo Yezu yabwiye umugaragu w’umuherezabitambo mukuru agira ati “Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?” (Yh 18, 23). “Nyanga urundi, wimpimbira”.

    Uko kuri ni ukuhe? Iyo nyandiko yagenewe Pasika na Padiri Rudakemwa itangirana izi nteruro. “CDR na FPR ni mahwi. Ndetse benshi bahamya ko FPR irusha CDR ububi.” Ibi abivuga nk’ukuri kandi ngo na Yesu nibyo yavugaga. Iri jambo “benshi” niryo ryari ishigiro rya CDR, yateguye gutsemba ubwoko mu izina rya “rubanda nyamwinshi”.

    CDR yiyise Impuzamugambi kuko bagombaga ‘guhuza’—‘umugambi’. Uwo mugambi w’abahezanguni wari uwo gushishikariza abahutu kwanga urunuka kugirango bazakore jenoside batabibonamo icyaha. Niyo mpamvu ‘Impuzamugambi’ za CDR abantu bari barazise impuzamupanga.

    Bigeze mu mwaka w’2011, umupadiri aragereranya CDR na FPR. Kuba FPR ariyo yaciye intege impuza-mugambi za CDR n’interahamwe, ni ukuri. Ubihakana ni ushyigikye umujenosideri ushaka kwishyira heza. Abemera ko CDR ari nziza, ugeranyije na FPR, ni abapawa n’abataye umutwe nk’abo muri RNC.

    Ubu abo muri RNC bagizwe abatoni n’uru rubuga rw’abajenosideri. Ubyemeza ni uwahisemo guhakana jenoside, n’ubabazwa n’uko ukuri kw’ubugome bwakozwe kuvugwa.

    Mbere ya jenoside, abasenyeri gatolika baharaniraga ko CDR ijya mu butegetsi bw’u Rwanda. Ikurikije amasezerano y’amahoro ya Arusha, FPR yarabyanze. Ibi Myr. Misago arabizi. Na nyuma y’imyaka 17 gahunda iracyari iyo gushyigikira Impuzamugambi ziyise “le prophete”?

    Ntiwaba umupadiri utabiherewe ububasha na Kiliziya ihagarariwe na Musenyeri muri diyoseze. Umupadiri ntiyajya no gukorera ahandi uw’aho ukomoka atabikwemereye. Ba nyiri urwo rubuga rw’urwango baracyari abapadiri. CDR kwitwa nziza nibwo buhanuzi abakristu bari bategereje?

  • #133

    Ubwicanyi bwa Thomas si ubwanone??CDR nsaaa (dimanche, 02 octobre 2011 08:40)

    Hashize igihe abapadiri babiri, Fortunatus Rudakemwa na Thomas Habimana bashinze/batangije urubuga rwa internet rushinzwe kwamamaza urwango no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.
    Kubera umwuga wabo barwise umuhanuzi. Nk’abantu bize igifaransa inyito bakoresheje ni “le prophete”.

    Kubera ubupadiri, urwo rubuga rugaragaza ko rufite icyo ruhuriyeho na Kiliziya Gatolika babereye abayoboke n’abayobozi. Ni urubuga rufite aho ruhurira (links) n’imbuga za internet za Kiliziya. Urwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ndetse n’urwa Vatican nizo za mbere.

    Kubera kandi umwuga wabo wo kwamamaza ingengabitekerezo ya jenoside no gufpobya icyo cyaha, urwo rubuga rufite za link n’imbuga nyinshi zirimo abahuje imyumvire n’intego. Uretse, imbuga za Guardian, Igihe n’Iwacu abandi ntuzabaze.

    Hashize igihe naririnze kugira icyo nandika kuri uyu ‘prophete’ w’icuraburindi, nizera ko Kiliziya mu Rwanda izabwira abapadiri bayo Habimana na Rudakemwa ko ibyo barimo bisebya Kiliziya. By’umwihariko nibwiraga ko bitazatera kabiri Musenyeri Yohani Damaseni Bimenyima wa Diyoseze ya Cyangugu akazagira isoni zo kumva ari umuyobozi w’abigisha urwango. Umenya naribeshye.

    Ku itariki ya 23 Mata 2011, padiri Rudakemwa yashyize ahagaragara inyandiko yibutsa imikorere y’ikinyamakuru Kangura. Munsi y’umutwe w’iyo nyandiko hari igishushanyo cya Yesu ahetse umusaraba. Inyandiko iri munsi y’igishushanyo cya Yesu ugasanga bamugira icyitso cy’abajenosideri mu ngengabitekerezo yabo. Bitagira aho bitandukaniye na Kangura yabikoraga kenshi yerekana ko ‘Umuryango Mutagatifu’ wemeranyaga n’umugambi wo kurimbura abatutsi mu Rwanda.

    Iyo nyandiko y’umupadiri ku urubuga, yasohotse bucya hakaba Pasika. Ibyo bikaba byarakozwe ngo izuka rya Yesu rihuzwe n’iyo ngengabitekerezo ya jenoside. Padiri akoresha amagambo yo mu ivanjili cyane, mu rwego rwo kumvisha abasomyi (bahuje nabo) ko urwango bandika rufite inkunga ntagatifu. Uko nayisomye na Myr. Bimenyimana yarayisomye. Yayivuze iki? Musenyeri Misago Augustin baherutse kugira umukuru w’urukiko rwa Kiliziya nawe yarayisomye!

  • #132

    @Byigero, #117 (dimanche, 02 octobre 2011 06:59)


    Reba kuri iyi link. Ndetse na minisitiri ushinzwe ubucamanza wo muri Tchad yabisubiyemo.

    http://www.rfi.fr/afrique/20111001-le-tchad-etudie-possibilite-le-proces-hissene-habre-tienne-rwanda

  • #131

    @117 (dimanche, 02 octobre 2011 05:54)

    umuseke.com IKINYAMAKURU CYO KWA kAGAME nibo babyitangarije ariko baratangirango babisabwe numuryango wafurika muburyo bwo gucira urubanza URIYAMUGABO WO MURI TCHAD.

  • #130

    Mwemeramana (dimanche, 02 octobre 2011 04:58)

    urakoze cyane munyarwanda ukunda u rwanda udushiriyeho izi nyigisho nziza zubaka umuryango nyarwanda,none tukaba dusabira abanyarwanda bose,ndetse n,isi yose amahoro,umugisha,mu byo bakora byose,ubarinde urwango,ubarinde irondakoko,dini,ruhu n,ibindi bitandukanya abantu,kandi na bafite imitima yanangiye ubayobore kandi ubakosore mubyo badatekereza neza,tugire umutima wo gukundana,bityo tuzagere heza hashimishije.Imana ibahe umugisha mwese.amina

  • #129

    ISENGESHO RIHINDURA IGIHUGU 3 (dimanche, 02 octobre 2011 04:52)

    MUREKE N'UBU DUFATANYE GUSEGA IRI SENGESHO
    Mwami Imana, urahe Presida wacu n'abamwegera bose kugira ubwenge bwo guitamo neza ibizagirira iki gihugu akamaro. Uyobore abaminisitiri,bose n'abakozi ba Ministeri zose, ubahe ubwenge n'ubuhanga bwo gushakira abanyarwanda ibyiza. Urahe ubwenge abadeppite mu Nteko ishinga amatgeko uyobore abacamanza bacu babe abanyakuri mu murimo wabo. Urafashe abasirikare n'abapolisi n'abandi bose baturirndira umutekano. Uyobore inzgo zose z'iki gihugu kuva kuri Nyumbakumi kugeza kuri Prezida wa Repuburika, ubahe ubwenge kandi ubahe ubuhanga bwo guhindura iki gihugu kikaba igihugu cy'amahoro, igihugu cy'ubwumvikane n'uburumbuke.

    Uhe umugisha abahinzi n'aborozi bacu, ubungure ubwenge mu mikorere yabo, bahinge beze kandi borore zigwire. urumbure ubutaka bwacu kandi utange imvura n'izuba mu gihe gikwiye. Uhe umugisha abacuruzi bacu, abanyenganda n'abandi banyamirimo. Icyo umunyarwanda azashyiraho umutima gukora cyose ujye ugiha umugisha kimubere cyiza.

    Ugenderere urubyiruko rwacu, bakure bagororotse, bekuba abasinzi, be kuba abanywi b'ibiyobyabwenge, aakobwa bacu babe beza ariko bye kubatera kwiyandarika. Ukomeze ingo z'abashakanye ubarinde gutandukana no guhemukirana, uhumure amaso y'abato n'abakuru ngo birinde ubusambanyi butumarira abantu kubwa SIDA n'ibindi byorezo.

    Ugenderere abanyarwanda bose, udukureho amacakubiri y'amoko n'andi y'ubryo bwose. Womore ibikomere twatewe n'amateka, udukuremo umwuka w'ubwoba n'uwo kwishishana, uzane ubumwe n'ubwiyunga nyakuri. Ibibi twaboneye muri iki gihugu ntituzongere kubibna ukundi.

    Ugenderere igihugu cyacu, uduhindure imitima tumenye kukumvira no kugendera ku mategeko yawe. Tube igihugu wishimira, igihugu uhshwamo icyubahiro nawe ukishimira kugiha umugisha.

    Imana izaduha Umugisha kandi abo mu mpera z'isi yose bazayubaha.


    MURAKOZE IMANA IBAHE UMUGISHA MWINSHI

  • #128

    ISENGESHO RIHINDURA IGIHUGU 2 (dimanche, 02 octobre 2011 04:51)

    Dawidi Afata umwanya agasengera Urubyiruko rw'igihugu cye
    Dawidi asengera urubyiruko ngo " abahungu babo babe bagororotse " be kuvamo abasinzi n'abanywi b'ibiyobyabwenge, ngo abakobwa bamere nk'amabuye meza arimbisha inzu, ngo babe beza ariko be kuba indaya n'ibyomanzi. Uwaduha abasenga batyo buri munsi, bakaririra ziriya nkumi zacu zisigaye zigenda buri mugoroba ziva mu runywero rumwe zijya mu rundi zishaka abagabo b'ijoro rimwe! Dawidi yarasengaga ngo urubyiruko rwe ntiruzabe rutyo. Yari azi ibyo akora.


    3. Dawidi asengera ubukungu bw'igihugu cye
    Dawidi asengera ubuhinzi, ngo " ibigega byacu byuzure birimo imyaka y'imbuto zose", agasengera ubworozi ngo " intama zacu zibyarire inzovu n'ibihumbi mu rwuri" ; agasengera 'ubucuruzi ngo " amapfizi yacu agire imitwaro iremereye"(nta makamyo bagiraga icyo gihe, ibimasa nibyo byakururaga imitwaro). Nubwo yariumwami kandi atari kubura ibyo arya cyangwa yambara, yakundaga igihugu cye ku buryo atifuzaga kubona abantu be mu bukene.


    4. Dawidi asengera Umutekano
    Nubwo yari umwami uzi kurwana kandi akaba yaratsinze intambara zose yarwanye n'abanyamahanga, yari abizi neza ko bur intwari y'igihugu iba ifite agahinda kenshi k'abasirikare yatakaje ku rugamba. Aho kurwana intambara, Dawidi we asenga Imana ngo izimurinde, ngo " he kugira abatwaranira mu byuho " bibisha intwaro bamena amazu, cyangwa ' abasohokera kurwana" cyanga ngo habe imivurungano mu gihugu " mu nzira zacu he kuba umuborogo".


    5. Nyama Dawidi asengera ngo abantu bamenye Imana
    Amaze gusengera ibyo byose bishobora gutuma igihugu kidatungana, asengera go abantu bamenye Imana kuko :" Hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo ". ubwo ni ububyutse. Kandi natwe turabukeneye.

    Kuva aho nsomeye izi Zaburi za Dawidi nkazikunda, byahinduye gusenga kwanjye kwa buri gitondo na buri mugoroba. Sinshobora kujya imbere y'Imana mu gitondo ngo pave ntashyize byobozi b'igihugu n'abanyarwanda bose imbre y'Imana mbasabira umugisha.

  • #127

    ISENGESHO RIHINDURA IGIHUGU 2 (dimanche, 02 octobre 2011 04:50)

    Imana ni yo Mana yacu izaduha umugisha. Imana izaduha umugisha, kandi abo mu mpera y'isi hose bazayubaha" (Zaburi 67, 8)
    Biblia itwereka abantu benshi basengeye ibihugu byabo bigahinduka ariko ikintu gitangaje ni uko amasengesho yabo menshi Bibliya itwereka atari ay'abatambyi cyangwa abanyamadini, ahubwo yari ay'abantu b'abanyapolitike nka Dawidi, Hezekia, Salomo, Nehemia, Daniel n'abandi. Ngirango indwara yo kudasengera igihugu si iya none! cyangwa Imana yabikoze kugirango itwereke ko umurimo wo gusengera igihugu ari uw'abantu bose; atari uwo ku cyumweru mu rusengero.

    Daniel yarasenze Imana iramusubiza icyura ubwoko bwayo busubira iwabo.Nehemia yaririye Imana kubw'akaga Yerusalemu yarimo Imana imwohereza gusana inkike kandi azirangije Imana ibaha ububyutse! Salomon yarasenze Imana imuha ubwenge ayobora igihugu mu mahoro yose kandi habaho uburumbuke budasanzwe. Ariko muri bose nkunda Dawidi.

    Ubwo nandikaga igitabo cyitwa:" UMUYOBOZI MWIZA " nafashe urugero rwa Mose kubera impamvu nasobanuye muri icyo gitabo. Mbere nari nashatse gufata Dawidi ariko nsanga afite amakosa menshi mu by'ubuyobozi ku buryo ntari kumufataho urugero. Nyamara nubwo yari umunyantege nke, Imana imutangira ubuhamya igira iti:" Mbonye Dawidi mwene Yesayi, umuntu meze nk'uko umutima wanjye ushaka, azakora ibyo nshaka byose (Ibyakozwe n'intumwa 13,22).

    Kandi Imana irongera igahamya ko Dawidi yasinziriye:" amaze gukora ibyo Imana yashatse mu gihe cye " (Ibyakozwe n'Intumwa 13,36). Abamuvuga neza bakunda kumwerekana nk'umwami w'umuhanga mu ntambara.Abandi bakunda kunegura bamwigishaho bashaka kwerekana ko yakoze icyaha kuri Betisheba kandi akicisha Uriya.

    Hari byinshi umuntu yavuga kuri Dawidi ariko ikintu yarushije abandi bami ni uko yari umunyamasengesho ukomeye. Ihinduramatwara, ikintu gishya Dawidi yazanye muri Islaheri ntabwo ari ukunesha Abafiristiya, yazanye Kuririmbira Uwiteka Zaburi, ashyiraho umutwe w'abaririmbyi baririmba Imana bayihimbaza buri munsi, amasaha makumyabiri n'ane kuri makumyabiri n'ane.Kandi nawe yajyaga amanuka akabasaga aho bari akaririmba Zaburi yahimbye.

    Amagambo aheruka y'ubuzima bwe amuvuga neza ngo ni " Uwo Imana ya Yakobo yimikishije amavuta, umuhimbyi w'igikundiro WA ZABURI za Islaheri" (2 Samuel 23,1). Nta gice nkunda nk'igihe yazamuraga isanduku y'Uwiteka,akagenda ari imbere y'abantu ariwe utera " KORASI", agaca ikibungo agatumura ivumbi kugeza aho yikuramo ikoti n'ishati agasigara yambaye isengeri y'imbere.

    Nanjye ndi Imana sinabura gukunda umwami nk'uwo no kumuha umugisha! kandi mu gihe cye yanesheje abanzi be bose, ndetse igihugu kigira uburumbuke .Ibanga nta rindi Dawidi;Daidi yari umwami usenga Imana kandi akigisha abantu be gusengera ibintu byose. Icyaduhagurukiriza umuyobozi nka Dawidi ngo murebe!

  • #126

    ISENGESHO RIHINDURA IGIHUGU (dimanche, 02 octobre 2011 04:49)

    Umva nawe nk'iri sengesho, maze wibaze niba igihugu gifite umwami nk'uwo kitahorana umugisha:

    " Uwiteka, manura ijuru ryawe umanuke: ukore ku misozi, iracumba. Urabye imirabyo, ubatatanye,urase imyambi ubirukane". Urambure ukuboko kwawe, uri mu ijuru, undohore mu mazi y'isanzure, unkize amaboko y'abanyamahanga..........Kugirango abahungu bacu babe nk'ibiti byikuririza, bakiri abasore. N'abakobwa bacu bamere nk'amabuye akomeza imfuruka, abajwe nk'uko babaza amabuye arimbisha inyumba; Ngo ibigega byacu byuzure, birimo imyaka n'imbuto zose, Intama zacu zibyarire ibihumbi n' inzovu mu rwuri rwacu; ngo amapfizi yacu agire imitwaro iremereye;ngo he kugira abatwaranira mu byuho, cyangwa abasohokera kurwana; Kandi mu nzira zacu he kuba umuborogo. Hahirwa ubwoko bumera butyo: hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana yabwo".(Zaburi 144:5-15)

    Rondora ibintu byose Dawidi asengera muri iyi Zaburi. Ntabwo bisabye isengesho rirerire ngo umuntu asabire igihugu ibintu byinshi!
    1. Dawidi abanza kwisengera
    Dawidi abanza kwisengera ngo Imana imurinde abanyamahanga kuko yari akikijwe n'abanzi benshi. Kandi asenga ngo Imana imurinde abavuga ibitagira umumaro kandi bakaba abanyabinyoma. Ibyemezo bikomeye byo mu gihe cye byafatwaga n'umwami, bityo akisengera ngo Imana imurinde abamubeshya bityo bikaba byatuma afata ibyemezo bitari byo.

    Twe ntabwo tuyoborwa n'umwami, tuyoborwa n'inzego zitandukanye z'ubutegetsi, inzego za Leta, inzego zishyiraho amategeko n'izica imanza , inzego zishyinzwe umutekano, nk'abasirikare n'abapilisi, n'izindi nzego zose. Tugiye kubasengera nk'uko Dawidi yisengeraga, twabasabira ngo Imana ibahe ubwenge bafate ibyemezo bituma tugira amahoro kandi bituma igihugu kijya imbere.

    Dawidi yari abizi neza ko abanyabinyoma n'abahakishwa amagambo bishakira inyungu zabo baba benshi kandi bakamenya kwegera bene abo bo hejuru. Bene abo nibo batuma ibyemezo bifatwa mu nzego z'ubutegetsi biza bidateza imbere abaturage bose ahubwo bikaza biteza imbere inyungu za bamwe gusa.

  • #125

    TUGIRE UMUTIMA W'UBUNYANGAMUGAYO 2 (dimanche, 02 octobre 2011 04:46)

    Dusome Zaburi ya 90 :
    Iyi Zaburi niyo Zaburi yabanjirije izindi zose, ikaba ari Zaburi irimo amagambo ahumuriza kandi avuga ku kugira iherezo ryiza. Abantu benshi baba ibihangange ku isi, bakagira amazina akomeye cyane, ariko iherezo ryabo rikaba ribi, ntibongere kwibukwa. Nushaka kugira POSITIVE LEGACY ngo ukore amateka, nkurangire inzira nta yindi uzi Connecte neza ku Mana, wirebere.

    Mu mibereho ya muntu, ingaruka z'icyaha ukoze ziragukurikirana kugeza no kubazagukomokaho.Ingoro twafata ni icyaha Adam na Eva bakoze Imana ibakura muri Eden, ariko nyuma yabo, ababakomotseho bakurira mu byaha: Kaini aba yishe murumuna we Abel ( Niwe mu Genocidaire wa mbere wabayeho ) kubera ingaruka z'icyaha zakozwe na se Adamu na nyina Eva. Uko umu yaha cyakozwe

    Iyo urebye, usanga hari abantu bahaguruka ngo barwanye inshuti z'Imana. ariko nyine bajya kubona bakabona bakozwe n'isoni, ndetse Imana ikavuga ko ariyo baba bakoze mu mboni z'ijisho.

    Reka tuvuge gato ku bwoko bwa Islael...Igihe Farawo yapangaga ngo abamarire ku icumu, ati :" Twice abaungu babo, abakobwa babo nabo tubarongore, biramunanira, kuko muribo hari harimo Imana. Uko ni nako Hamani yashatse kubagambanira ngo bakurwe ku isi y'abazima ariko nyuma y'igihe gito, Bibliya ivuga ko igiti yari yashinze ngo akibambeho Morudekayi ariwe waje kukibambwaho.

    Mu buzima bwa muntu, ntawe uhitamo kwitwa izina ribi, ntawe mwumvise uhitmo izina ngo yitwe PILATO cyangwa ngo yitwe KAYAFA cyangwa andi mazina y'abantu babayeho cyera ndetse bakoze amateka. Impamvu ariko ni uko bagize iherezo ribi. Ikibazo si uko bari abanyabyaha kuko Abantu bakoze ibyaha ni benshi, ariko iyo wihannye Imana iguhindurira mateka urwandiko rwakuregaga ikarubamba ku musalaba.

    Nushaka kugira umugisha mu buzima, jya urambura amaboko, ibyO Imana iguhaye uvuge uti :" Ushimwe Mana". Jya umenya ko imigisha yawe y'uwo munsi ari iyo kandi ko Hari byinshi Imana yaguteganyirije mu buzima bwawe bw'igihe kizaza.

    Umuririmbyi umwe witwa Jimy Cliff yararirimbye ati :" Barambwira ngo hari umugati untegereje uri hejuru cyane mu ijuru, kandi ko uwo mugati untegereje nzawurya mu gihe kizaza, ariko njye si wo mugati nshaka, uwo nshaka ndawushaka nonaha kandi nkawushakira hano ndi...." Benshi mu bakristo, bashaka kwirira umugati wabo nonaha kandi bakawurira hano nka Jimmy cliff. Uko niko bateshuka inzira bakagurana umugisha wabo ifuguro ry'umunsi umwe nka Essawu wagurishije umugisha we igaburo ry'umunsi umwe.

  • #124

    INDWARA YO KUTIMENYA IBUZA UMWANA W'UMUNTU KUGIRA UMUTIMA WA INTEGRITY (dimanche, 02 octobre 2011 04:45)

    Abantu benshi barwara indwara y'igikatu yitwa:" Kumera nk'abandi!!".Iyi ndwara ikabuza abant kugira umutima wa INTEGRITY. Bigatera irari ribi, kwifuza, kutanyurwa,....Ubukwe bwawe ugashaka ko bumera nk'ubwa runaka wenda kandi we ahembwa amafaranga atagira ingano naho wowe wenda n'ayo uhembwa atanaguhaza.... ugasananga urashaka gukora nk'ibya naka kandi mudahwanyije ubushobozi,...

    Ikibazo kindi gihari ni uko abantu badakora Budget y'ibyo bazakenera. N'aho waba uri Charge du Budjet mu kigo runaka, ntabwo umenya ubushobozi bwawe ngo umenye ibyo uzakenera, ahubwo buri gihe ubaho ari uko ukoze Reference kuri runaka na runaka. Ibi nabyo biri mu bibuza abantu umutima wa INTEGRITY.

    Yosefu yanze umugisha wa Muka Potifari ati :" Oya iyi ni imibare mibi naba nkoze, reka ntegereze umugisha wanjye uzaza uturutse ku Uwiteka Imana." nyumagutgereza kwe, bimuvira kuzamurwa mu ntera ahinduka uwa kabiri kuri Farawo, ndetse anaruta mu ntera uwari Shebuja ariwe Potifari kukwo gutegereza umugisha uturuka ku Mana.

    Iyo Yosefu ataza gutegereza agakorana icyaha cy'ubusambanyi na Nyirabuja, aba yarasaziye mu buboyi.. Nyirabuja nawe rari yari amufitiye ryari kuzagera aho rigashira akamuharuruka, ariko Imana ishimwe kuko Yosefu yahisemo umugabane mwiza.Kubwo guhitamo neza agategereza gutabarwa kwe guturuka ku Mana byaje kumuviramo umugisha. Ubunyangamugayo bwe nibwo bwatumye Imana imukura ku cyavu imuha kwicarana n'ibikomangoma. NGAHO TWESE DUHARANIRE KUBA INYANGAMUGAYO .

  • #123

    TUGIRE UMUTIMA W'UBUNYANGAMUGAYO (dimanche, 02 octobre 2011 04:43)

    UMUTIMA W'UBUNYANGAMUGAYO BIVUZE NO GUKORA AKAZI KAWE UGAKUNZE
    Kuramya Imana neza bikorwa neza mu kazi kuruta kurambura amaboko mu rusengero. Hari ijambo ryo mu Cyongereza rivuga ngo :" WORK THE TALK" Mu kinyarwanda twavuga ngo :" IMVUGO NIYO NGIRO". Umukristo mwiza rero ufite umutima wa :" INTEGRITY " yagombye kuba imvugo ye ariyo ngiro. Ntabwo Agakiza gapimirwa kuri za HALLERUYA na za YESU ashiwe gusa, bibonekera ahubwo mu mirimo ukora. Yesu nawe ati:" Muzabamenyera ku mbuto zabo. Abantu bibeshya ko gukora Worship Imana ishaka ari ukurambur amaboko ukayipepera, nyamara niba udafite umutima wa :" INTEGRITY" ngo were imbuto, menya ko kurambura amboko mu rusengero utazaba uri gukora WORSHIP ahubwo uzaba uri gupepera Imana.
    Paulo yandikiye abanya Korinto ati: " Ibyo mukora byose mujye mubikora kugirango Imana ihabwe icyubahiro. Nyamara kenshi mu kazi usanga abantu benshi bakora bavunika, ibi nabyo bikagira uruhare runini mu kubabuza kugira umutima wa :" INTEGRITY " Kubera iyo mpamvu, ubushakashatsi, bwerekanye ko abantu bagera kuri 27% akazi bakora burya baba batagakunda, naho 6% gusa akaba aribo bakora ibyo bakunda. Uzajya kumva wumve abantu bavuga ngo :" Ibi ndi gukora ni ukwihera imbwa amaboko!!!! " Undi ngo :" Aka kazi nkora ni ukubura uko ngira, no kuba nkabamo ni ukubera gusa gushaka igikwembe cya Madamu cyangwa se Umugati w'umwana, ibirenze ibyo, akazi singakunda. Bene uyu mutima, biragoye ko waba Umutima wa " INTEGRITY".

    Ubundi ubaye ukizwa neza, ntiwakagombye gukorera ku jisho, cyangwa ngo utegereze ko babanza gushyiraho amategeko ngo ukunde utunganye akazi. Wagombye gukora ugaije kwiyubakira igihugu ndetse no gukora nk'uzagorororerwa n'Imana ubwo izaba ije guhemba. Akazi kose ukora wagombye kugakora ugamije guhesha izina ry'Imana icyubahiro.

    Bibliya iravuga kandi ngo :" Ibyo mukora byose mubikore mu izina rya Yesu, mushama." Ibi bishatse kuvuga ngo :

    - Pasiteri , Bwiriza Mu izina rya Yesu, nk'uzabihererwa ingororano.
    - Shoferi, twara imodoka, mu izina rya Yesu nk'uzabihererwa ingororano
    - Muhinzi nawe,Mworozi,muhinge kandi mworore mu izina rya Yesu nk'uzabihererwa ingororano n'Imana

    HARANIRA KUZAGIRA POSITIVE LEGACY / HERITAGE POSITIVE
    Ubusanzwe hariho imizi ine ikomeye (Roots ) yo gukomera. Iyo mizi ni iyi ikurikira:

    - Gusiga umurage mwiza.
    - Kumenya Uwo uri we
    - Kumeya gukoresha igihe
    - Kujya utegereza umugisha w'Imana (Izawuguha)

  • #122

    TUGIRE UMUTIMA W'UBUNYANGAMUGAYO (dimanche, 02 octobre 2011 04:43)

    Abakolosai : 3,22 :" Abakolosayi 4,1

    Abanyabyaha bakoze Thologie yo gusingiza ibyaha.Ugasanga umuntu arashaka gukorera Imana ariko kandi ari no gusingiza ibyaha, agashaka inzira yatuma ibyaha akunda abikomeza ariko kandi akanagumya akajya mu rusengero. Ukajya kubona ukabona umuntu uzi neza ko ari umunyarwanda yihinduye umugande, akagenda akaka Permis de Conduire y'Ingande, akayitwaza mu nzira ngo Police itamufata, ubundi ugasanga aratekanye, aragenda mu rusengero akabwiriza, akaririmba muri Korali, yumva ari amahoro muri we...

    Igihe kimwe hariho umu Pasteur wagiye muri Kenya, agiye kugenda undi muntu aramutuma ngo azaze amuzaniye Permis yandkishije y'inya KENYA. Mu kuyizana, undi muntu wari uziranye na Pasitoro aramubaza ati:" Ariko se Pasito, ko uzanye Permis ya Runaka, ko nziko ari umuyarwanda yaba ari umunyaKenya? Pasitoro ati :" Oya sha ntimugakabye!!! Nta mukiranutsi uriho!!!" Ibyo ukumva abivuze nta kibazo. Uwabyumva yaseka uyu mu Pasitoro, ariko muri ino minsi hari benshi bibereyeho bene ubu buzima.


    UMUTIMA WA INTEGRITY WUBAHIRIZA UBUTABERA N'AMAHORO
    Kugira umutima wa " INTEGRITY " kandi biguha ubushobozi bwo kwera imbuto zikwiriye abihannye.Nyamara hari byinshi uzajya ujya kubona ubone Abantu barakora ibyaha nkana, ukagirango babihaye Batisimu babyita izina ko biziruwe. Ukajya kumva ukumva Pasitoro yicaye muri Office ye agafata Telefone agahamagara Mwene se agira ati:" Mwene Data, Yesu ashimwe!!! Urabona wa mwana w'iwanjye ubu arangije ULK none rero nagirango murebe uko mwabigenza!!!!

    Ubwo rero aba ashaka ko uwo mwana we bamushyira mu kazi, atiriwe akora ikizami,yitwaje ngo :" Nahandi birakorwa!!!, kandi handitswe ngo :" Mugirire neza abantu bose, ariko cyane cyane abo mu nzu y'Imana." Bigasa n'aho iri jambo ryo muri Bibliya ribuza abantu kuba babona amahirwe angana yo kubona akazi!!! Bene ibi kandi, abiyitirira izina ry'Imana bakabikora nta n'umutima ubacira urubanza.

    Ikibazo rero ni uko bene uwo muntu wijijwe mu kazi kubera ko yoherejwe na Runaka, inshuro nyinshi aba adashoboye akazi, akakica yitwaje ngo nazanywe na Runaka!!!! Mu gihe hari abandi bari bagashoboye batabonye amahirwe yo kugakora. Ugasanga bene uwo muntu mu kazi arakora amakosa, wajya kumusezerera, ukumva uwamuzaye, aratakambye ati :" Muce inkoni izamba mwene Data". Bigasa n'aho kukoba akazi no kugakora ari uguhendahenda boshye imfashanyo za Croix-Rouge cyangwa se gufata umushahara ari nko gufata imfashanyo za HCR!!!!

  • #121

    KUBAHO MU MIGISHA Y'IMANA 2 (dimanche, 02 octobre 2011 04:39)

    Imirongo myinshi muri Bibliya ikunda kugaragaza imigisha Imana igenera umwana w' umuntu. Mu gitabo cyo Gutegeka kwa 2 hatubwira Imigisha yose Imana igenera abantu bayo ariko ikabaha condition ngo :" Nugira umwete wo kumvira Amategeko nguhaye". Ibi rero bitwereka ko Imana iha umugisha abantu bayumvira.Nyamara abantu bose bakunda kubona imigisha, ndetse nta muntu n'umwe utishimira ko yabona Imigisha, ndetse n'umuntu utajya agera mu rusengero usanga iyo agiye gushaka uwo bazabana, avuga ati :" Uwazajya gushaka aho bansezeranya kugirango bansabire umugisha mu rugo rwanjye. Uko ni nako n'iyo hagize upfa, usanga biruka bashaka abakozi b'Imana bo kumusengera. Nyamara n'ubwo atari asanzwe akunda gusenga.Uzasanga bamwe bagerageza kwerekana ko Imigisha y'Imana iyigenera abantu ari uko babanje gutanga amaturo menshi na 1/10 ndetse bamwe mu ba Pasiteri bagenzi banjye, bagerageza kweerekana bakoresheje ijamboryo muri Malaki ko Imana itanga imigisha ari uko umuntu abanje gutanga nawe 1/10.Ubundi Favor of God twavuga ko ari nko kuba ahantu, uguwe neza, ukunzwe, unezerewe,Imana itanga umugishwa (Favor) ku bantu bose. Hari itandukaniro hagati y'umwana mu rugo n'umugaragu cyangwa se umukozi. Abantu bakunda kwitw ABAKOZI B'IMANA, ABAGARAGU B'IMANA nyamara muri ibyo byose kuba UMWANA W'IMANA biruta ibyo byose.Zaburi 2,4 : Isi n'abayuzuye ni iby'Uwiteka, ninde uzahagarara ku musozi w'Uwiteka? Ni ufite umutima utunganye Aha, Imana itubwira mu ijambo ryayo iti :" Niba mushaka kuba abantu nishimira, kandi nkabaha imigisha, mugire umwete wo kunyumvira.Abantu aho gushaka mu maso h'Imana ahubwo bakunda kubona ibiganza byayo, aho ni ukuvuga ko bakunda kubona gusa imigisha ituruka mu biganza byayo. Ni nayo mpamvu uzajya wumva abantu bakunze cyane kujya kumva umwigisha ubwira abantu ngo : Akira igitangaza cyawe,Iyo ugenda ukiranuka uturana n'Imana, ukagenda wemye Imana nayo ikavuga iti :" Ubu ndi mu byawe". Wayitabaza igaseruka.Urugero: Yosefu abantu bakunda kumuvuga nabi, ngo yari umuntu utari mwiza kuko yaregaga bene se. Nyamara Yosefu n'ubwo yareganaga byerekana ko yari umunyakuri, Kuregana byerekanaga inzira y'ubukiranutsi.Ni ukuvuga ngo :" Sinifatanyije namwe mu mafuti yanyu.Bakuru ba Yosefu bahoraga bafata umwana w'intama bakamugurisha ubundi bagera mu rugo se yababaza bati :" Ntituzi aho ari, umenya igisimba cyamuriye. Yosefu kubwo gukiranuka kwe se yamubaza nawe ati :" Nta gisimba cyayiriye ahubwo barayigurishije. Ibyo bituma bene se bamwanga urunuka.Nyamara urukundo rw'Imana, arirwo Favor y'Imana iteka rugenda ku bakirautsi. Uko niko se yamukunze, bamaze kumugurisha, ajya kwa Potifari, naho baramukunda kugeza no kuri Nyirabuja, aramwifuza ngo baryamane, ariko Yosefu kubwo gukiranuka araga ati:" Nzarya umugisha mpabwa n'Imana aho kurya umugisha uvuye mu byaha".Yesu yakomeje kuvuga ikizerekana ko tumukunda, ni uko dukomeza amategeko ye. Ku kibazo cy'uko haba hari uwabashije kubigeraho, ntawe wabona wageze ku bukiranutsi, nyamara nubundi agakiza ntitukagura ahubwo ni ubuntu. Reka ngerageze kubisobanura: Ubusanzwe nta muntu ujya agambirira kuzakora agisida(accident) nyamara turazikora. Iyo ukoze icyaha wari ufite gahunda yo kugikora uko ni nko kugambirira kugonga mu muhanda.ramutse ukoze impanuka utabigambiriye ahubwo bigutunguye, ibyo tibiba ari ikibazo, nyamara impanuka wagambiriye, iyo ntiba ikiri impanuka ahubwo iba ari umugambi mubisha. Uko ni nako rero iyo ukoze icyaha ufite gahunda yo kugikora Imana ikureba ikabona ko nta rukundo uyikunda. Ibyo rero nibyo bibi.
    Hari kandi uwambajije Niba yesu ataraje gukuraho amategeko, akaduha ubuntu. Hari kandi n'abavuga ngo iyo wakijijwe ntuba ugitwarwa n'amategeko. Ndetse bene aba bantu bamaze kuba benshi, bigisha ko Ubuntu bwaje, nta mpamvu yo kongera gushaka imirimo myiza. Nyamara ubu ni ubuyobe kuko ntabwo Yesu yaje Gukuraho amategeko ahubwo yaje kuyakomeza.

  • #120

    Byigero (dimanche, 02 octobre 2011 04:38)

    @ Mujyanama (#47)

    Igitekerezo cyawe ni cyiza rwose.Gusa nakumenyesha ko ingamba z'ibanze zamaze kwigwaho umunsi hashingwa COVIGLA.
    Dore Link pour info:

    http://ndagijimana.rmc.fr/781955/Ishingwa-ry-Ihuliro-COVIGLA/

    Niba rero hari ubuhamya ufite,ushobora kuyibugezaho.
    Ngaho gira icyumweru cyiza.

  • #119

    KUBAHO MU MIGISHA Y'IMANA (dimanche, 02 octobre 2011 04:36)

    Hari abavuga ngo ubwami twarabuhawe nyamara ariko nubwo twabuhawe, si ibintu Generalise ku bantu bose, ngo umuntu yigendere uko asha Mu by'ukuri, kuri ubu amategeko siyo aduhesha agakiza ahubwo iyo umukozi ashaka gushimisha shebuja aritwararika, agakora ibyo bamutegeka byose, akavunika kugirango arebe ko shebuja yanyurwa. Mu yandi magambo, shebuja ashimishwa no kuvunika no kwitanga k'umukozi we.Iyo atabikoze arirukanwa.

    Umwana we siko bimeze kuko we ntabwo asabwa kwitwararika cyane ngo abone yabasha kuba iwabo, icyo asabwa gusa ni ukumvira ababyeyi gusa, nyamara ibi abikora adasabwa kwitwararika cyane ngo atava aho yirukanwa. We ari iwabo, umunyarwanda yaravuze ngo niyo avunnye umuheha bamwongera undi.

    Uko ni nako rero Imana yadukuye mu bugaragu ikatugira abana mu rugo kubw'amaraso ya Yesu, tukaba tutagisabwa kwitwararika ku mategeko ngo atubate, adutware nk'abagaragu. Ahubwo dusabwa kumvira umwami wacu nk'abana bumvira umubyeyi. Uko niko gukizwa n'ubuntu bivuga.

    Ubwo bwami bufite amategeko abugenga ushobora kububamo cyangwa kubuvamo. Ni nk'umubyeyi ufite umwana akunda akagir ibyo amubuza ati :" Mwana wanjye ntukagire gutya na gutya... iyo ubirenzeho, hari ho agera akajya agukingirana, ibyumba bimwe akajya asiga abifunze kuko azi imyitwarire yawe mibi. Nyamara kandi, ibi ntibikubuza uburenganzira bwawe bw'umwana mu rugo. Uko rero ni nako Imana yatugize abana mu rugo ku bw'agakiza twahawe.

    Ikibazo twe dufite mu Rwanda, ni uko inyigsho twakiriye, zaje baramaze kuzifungura (DILUER) Padiri ati :"Nimugira gutya, na gutya, muzajya mu ijuru, yigisha imihango, abantu baryoboka bibwira ko ari iyo mihango ijyana abantu mu ijuru. Pasteur nawe aba azanye ibisa nabyo. Ku buryo abantu benshi bibeshya ko hari ibintu runaka bituma ugira uburenganzira ku ijurU. Nyamara siko biri ahubwo uyumvira uwo niwe Imana ishima.

    Abantu bavuga agakiza uko bakumva, nyamara mu gakiza, Imana irabanza ikatugira abana, ikaduha n'uburenganzira nk'ubwana ku mubyeyi. Agakiza karimo Components:

    - Hari abafata Kristo nk'umucunguzi: ibi rero nibyo abantu bikundira,kuko ibyo bakoze byose bumva bihesheje amahoro ko babatuwe, bababariwe.
    - Hari abafata Krsito nk'Umwami : Umwami bisaba kumwumvira kandi umwami arategeka. Benshi ntibakunda Yesu w'umwami kuko kumwumvira batabikunda.

    Hari uwabajije ngo :" Ese ni ngombwa gutanga amaturo n'icya cumi ko byari ibyo mu isezerano rya kera? Abapasiteri benshi bakunze gufata icya cumi nk' ikiguzi cy'umugisha, bigasa n'aho kugitaanga ari ugutanga Ruswa kugirango ubone Favor!!! Nyamara ibi sibyo.

    Ntabwo icya cumi cyari gikwiye kwigishwa nk'uburyo bwo kugura umugisha, kuko no muri Malaki batwereka Imana yababaye kubera kutumvira, ikabahendahenda iti :" Basi nimungerageze murebe ngo ndabaha umugisha".Uko guhendahenda rero byari byaje kubwo kutumvira kwabo.

    Iyo ukunda Imana yawe n'umutima wawe wose, ntuba ugihendahenderwa 1/10 ngo ukunde ubone umugisha, icyo gihe ntawe uguhata ngo :" Kora gutya Imana nayo ibone gukora itya!!! Ibyo byabwirwa umuntu uhendahenderwa gukora ikintu atanagikoranye urukundo kuko aba abikora ari nko kugura.

    Ubundi reka ducurukure ibintu: Dutanga icyacumi nk'ishimwe ry'uko Imana yaduhaye umugisha, ntabwo Imana iduha umugisha ari uko twabanje gutanga ibiguzi byitwa icyacumi. Nagenze amahanga menshi, ariko nabonye hari benshi babona imigisha ariko atari uko babanje gutanga icyacumi. Ndetse benshi mu bagira imigisha ku isi kuruta abandi si abatanga icyacumi cyane. Nyamara umwana nya mwana ni uzirikana gushimira umubyeyi wamugiriye neza.

    Urugero naguha ni uko uramutse ukunda Imana icyacumi nticyaba ricyo ngombwa, ushobora no kukirenza cyangwa ugatanga macye bitewe n'urukund ruri ku mutima wawe. Ntabwo iwanyu mwategura ubukwe bwa murumuna wawe ngo uvuge ngo :" Njyewe rero dore icya cumi cyanjye nagitanze". oya ahubwo wakora uko imbaraga zawe zingana kuko ibyo biba ari ibyawe nawe.

    Ushobora kurenza icyo cyacumi cyangwa ugatanga bicye bitewe n'ubushobozi. Niko no gukunda Imana bikwiye kujyana n'urwego rw'umutima wawe uko uyikunda aho gutanga kubw'ikidodo cy'iterabwoba cyangwa se Kubwo gutanga ruswa ngo ubone umugisha.


    IMANA IBAFASHE NGO MUBASHE KUBA MU MIGISHA Y'IMANA

  • #118

    U Rwanda mu Biganza by'Uwiteka (dimanche, 02 octobre 2011 04:32)

    U Rwanda mu Biganza by'Uwiteka
    Imiryango yacu mu biganza byawe Mana
    Uyu munsi imiryango ifite ibibazo bitandukanye. Ariko ikibazo cy’imiryango irwaye gihera mu myigishirize. Iyo tubonye umukobwa wazanye amabere n’ umusore wazanye ubwanwa dutekereza ko bashoboka gushakana. Ariko se binjira mu rugo bazi icyo bagiye gukora ?
    Ese utoza abakinnyi b’umupira wa maguru icyumweru kimwe mbere ya championnat ?
    byaba bitinze cyane rwose ! Abajya gushaka nabo bari bakwiye kwigishwa iby’urugo bakiri abasore n’inkumi bataragira igitekerezo cyo gushaka.
    Uyu munsi abakobwa n’abahungu bareba ubwiza, amafaranga nk’indangagaciro ariko ninde uzababwira ko izo ndangagaciro atari zo ? Ni uruhare rw’itorero ! Ni itorero rigomba kwigisha abantu gutandukanya amafaranga n’agaciro k’umuntu. Kuko uko abantu bigishwa ni uko bakora. Iyo bigishwa nabi, bakora nabi.
    Reka itorero rigaruke mu muhamagaro waryo, umuhamagaro wo kwigisha abantu inzira y’ukuri.
    Umugambi w’Imana ku muryango ni uhuhe ?
     Umuryango ni ahantu Imana ibana n’abo yaremye. Muri Edeni niho hari urugo rwa Adamu na Eva, ni naho bahuriragayo n’Imana buri mugoroba. Ese ubana n’Imana mu rugo rwawe ? Ese Imana itura iwawe mu rugo ? Urayihamagara mu rugo hamwe n’abo mubana ? Cyangwa uyiheruka mu rusengero ? Mu ngo nyinshi nta Mana ibayo. Bahura nayo mu rusengero hanyuma bakayisigayo ! Dutoze abantu kugarura Imana i muhira. Iyo Imana iri mu rugo rwawe n’umugisha urahaba. Ni ko byagenze kuri Obed – Edom (2 Sam 6 : 11-12) Umuryango n’uruganda rw’abantu b’Imana. Ni aho tuvukira, dukurira, turererwa kuba abana basa n’Imana. Ge 1 : 26. « Tureme abantu basa natwe, bameze nkatwe ». Umurongo wa 28 ukomeza utubwira « nimubyare mwororoke, mugwire,… ». Abo tubyara bo basa n’Imana ? basa natwe ? cyangwa basa n’isi ? Imana yaduyahe abana ngo tubarememo icyo Imana yabaremeye, ntitubafite kugira ngo tubarememo ibyo twe dushaka.

    Ge 18 : 16 – 19 iratubwira ngo : « …. Namutoranyirije kugira ngo azategeke abahungu be n’abazamukomokaho kunyumvira, no kuba intungane no gukurikiza ubutabera (Bibiliya Ijambo ry’Imana) = > inshingano y’umugabo mu rugo : gutoza ingo zabo kubaha Uwiteka.

     Umuryango ni ho hantu Imana yaremeye abantu kubona umunezero, amahoro, urukundo, kwishimirana. Aho umugabo n’umugore bakunda Imana, bakundana kandi bakunda abana babo. Abana nabo bakazakundwa, nabo bakundana, nabo batanga urukundo,…

  • #117

    Byigero (dimanche, 02 octobre 2011 04:28)

    @ (#44)
    Wandangira ahantu ukuye iyi nkuru y'uko Kagome ashaka gucira urubanza Hussein Habré?Aka si akumiro!!!Abaye "umutchadien" gute se kandi????
    Yabanje se agaca urwa NKUNDA(alias Nkundabatware) bafatanyije kwica abanyekongo n'impunzi z'abanyarwanda!!!
    Ariko rata,impamvu iki kivume ngo ni Nkunda impamvu Kagame akomeje kugikingira ikibaba,ni amabwiriza y' abanyamerika, kuko bafitanye amabanga y'amaraso!Nawe akirirwa arimanganya ngo yihesha agaciro!Wari uzi ko muri iki gihe Kagame nta kintu ashobora gukora atabiherewe uburenganzira na ba Shebuja de la" WHITE HOUSE" na CIA???!!Azibeshye arekure Nkunda!!!!Nabonye Ntaganda yamusimbuje yaramaze kugera ku rutonde rwa Interpol,kandi bose uko ari batatu mu gusogota bagwa miswi!Oya,ndibeshye Kagome we ni Intagereranywa!!!!!Nzaba mbarirwa umunsi "agashingo kashize..."!!!!

  • #116

    EMERA UKURI KWAWE UBATURWE UBUNDI, UGIRE AGACIRO (dimanche, 02 octobre 2011 04:20)

    Mu gutangiza igikorwa cy'icyumweru cy'icyunamo umuryango FRATERNITE DE REVELATION wateguye amasengesho y'isana mitima azajya aba buri munsi kuva saa 12:00 kugeza saa 1:30, kuri uyu wa gatanu umuvugabutumwa waruyoboye amasengesho.
    MU cyigisho cyatanzwe na Pasteur yagize ati:"Uko imyaka igenda ishira umubare w'abantu bahungabana ugenda urushaho kwiyongera, birakwiye ko abantu berekana akababaro kubera ko ari agahinda baba bafite, kandi agahinda ntabwo kamarwa ni iminsi ahubwo uko imnsi ishira nako karakura kariyongera.
    Impamvu abantu benshi bagihungabana ni ukubera y'uko batiyakira ngo bemere ukuri kwabo,(ubutumwa bwiza bwa Yohana 8:31)Yesu arababwira ati: "muzamenya ukuri kandi ukuri kuzababatura" MU Rwanda rero bamwe ni imbata z'agahinda abandi ni imbata z'ubwanzi abandi ni imbata z'ubwihebe, buri muntu wese agira ikintu kimubata iyo atemeye y'uko kimubase, kandi umuntu abaturwa mu kintu iyo yemeye ko ari imbata y'icyo kintu.
    Niba ubana n'agahinda ugomba kujya imbere ya Yesu ukakamutura, amasengesho uvugiraho niyo atangira kuzamura gukira, kubaturwa, kunesha kwacu kwa mbere ni kwemera ukuri kw'ibyatubayeho, ni ukumenya ukuri kuturimo, umuntu wizera ararira na Yesu yararize. Hari ibinru byinshi abantu tugira guhakana ukuri kwacu, ukuri kw'ibyatubayeho.
    zaburi ya 32 iravuga ngo; hahirwa uwababariwe ibicumuro bye ibyaha bye bigatwikirwa,hahirwa umuntu uwiteka atabaraho gukiranirwa, umutima we ntubemo uburiganya,...... no mu rwanda rero hari abantu ubona bagenda ariko imitima yabo ibacira urubanza, birakwiye rero ko abantu bemera ko ibyabaye mu Rwanda ari bibi tukabyakira, kuko ariko ko kuri kuzatuma tubaturwa.
    zaburi ya 32,38,51 izo zaburi ni zaburi zitwereka uko umuntu amera iyo aremerewe n'umutima. Ariko ibanga rya Dawidi aravuga ngo ntabwo naguhishe uko umutima wanjye umeze nakwaturiye ibiri mu mutima wanjye ukabaturwa, ushobora kuba ufite agahinda kakuremereye uyu munsi banza wemere ko ugafite hanyuma usange Yesu umubwire dore ukuri kwanjye mpembura. hanyuma nurangiza usengere igihugu cyacu, kuko harimo abantu benshi bakomererwa muri iyi minsi, niba wowe warabatuwe ubasengere nabo babaturwe, kuko Imana itamutabaye ngo akire agaciro ke karagabanuka.
    Pasteur yasoje abwira abakristo n'abantu muri rusange ati:" Twibuka ariko twiha agaciro"

  • #115

    Karengera (dimanche, 02 octobre 2011)

    jyewe ku bwanjye nshimye izinyigisho banyuza hano cyane cyane izivuga ubutumwa bwiza ,bw,uwiteka waba uwo mu madini atandukanye,urumva ko ntacyo butwaye bwigisha uko abantu babana,ariko jyewe narumiwe aho mbona umuvugabutumwa nka Thomas hamw na Rudakemwa,aho kugira ngo bubake umuryango nyarwanda birirwa baririmba ngo abishwe ,ngo bishwe bate,bishwe na nde...kandi sindumva muri bo bavuga ngo jyewe nishe wenda nk,urugero nka padiri Kanyabusozo,mwarimu Mboneza,na bandi benshi,cyangwa bo bavuge bati twe twagambaniye aba naba,twagiye mu manama ahana naha,twafatanyije na yussufu munyakazi aha naha,aho kugira ngo babikore,batange ubutumwa nk,ubwo aho bwo birirwa bafata amafoto hirya no hino babeshya abantu bose bo ku isi.ubwo ni bwo butumwa bwiza watanga nkawe?ese waba utara nize bwo gukora ikibi byo kwa so na nyiko,na nyogoruruza bawe ntiba kubwiye ko kwica,kugambana,guhemuka ari bibi...none wihitiyemo kumvira ijeri koko?namwe musona ibi byandikwa aha,ni uwuhe musanze wanyu mu kubaka umuryango nyarwanda?tuzahore muri ibi koko?jyewe simbashigikiye rwose n,ubwo mukunda byacitse ariko nitandukanyije nawe Thomas.

  • #114

    Ijambo ry’Imana: Muri Yesu harimo Ubugingo (dimanche, 02 octobre 2011 04:06)

    Ijambo ry’Imana: Muri Yesu harimo Ubugingo
    “Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” Yohana 1:16
    Imana yafashe ibintu byose ibibumbira muri Kristo Yesu. Kuva kera abantu bakunda ibintu bifatika bareba ariko ibiri muri Kristo Yesu kugirango ubigereho bisaba kubanza guhishurirwa neza kugirango umenye ubwo butunzi bwahishwe muri kristo Yesu niyo mpamvu yagiriye inama itorero rya Lawodikiya ngo ungureho umuti wo gusiga ku maso ubone guhumuka(Ibyahishiwe 3:14-22)
    Uhumutse amaso wasanga ibyo ushyira imbere Atari byo bibanza mu buzima bwawe. Ibi tutaramenya birahari birakora ababimenye byabahinduriye ubuzima bw’Umwuka bitwa intwari zo kwizera.
    -Mu butayu Imana yafashe umutsima witwa Manu warimo byose kuko nta kibazo cy’imirire mibi cyabonetse. Uwo mutsima warimo intungamubiri zose ariko abantu bivovotera Manu bagashaka ibiyirenze.
    N’ubu niko bimeze, Yesu yari akwiye kuguhaza wenyine ibindi byose bikaza ari umugisha ariko n’ubwo turi muri Kristo Yesu ntatunyuze kuko buri munsi turivovota twumva hari n’ibindi dukeneye.
    Kubaha Imana iyo gufatanije no kunyurwa n’uko umuntu ari, bivamo inyungu nyinshi ariko n’ubwo wasenga gute utanyuzwe n’uko Imana yakugize uzahora wumva ko hari ikibura.
    -Umutsima bariye wasobanuraga Kristo kuko yavuze ngo ni njye mutsima w’ubugingo wamanutse uva mu ijuru atari nka Manu ba sogokuruza banyu bariye mu butayu bagapfa(Yohana 6:53-58).
    Hari ibintu 7 byuzuye muri Kristo Yesu:
    1. Utanywa amaraso yanjye ngo arye umubiri wanjye nta bugingo afite;
    2.Muri we niho hari ubugingo buhoraho;
    3.Muri we harimo kuzuka;
    4.Niwe byo kurya by’ukuri n’ibyo kunywa by’ukuri(byujuje ubuziranenge);
    5.Muri we harimo ubusabane( niyo mpamvu ababyawe n’amaraso bakundana kuruta abavukana mu nda);
    6.Urya umutsima akanywa amaraso azabaho ku bwe(abantu banze kubeshwaho na we bazi babeshejweho n’ibindi ariko niwe ubarinze);
    7.Kandi urya umutsima azabaho iteka ryose(nyuma y’ubu buzima hariho ubundi bw’iteka ikibazo uzabubaho hehe? Mu ijuru cyangwa mu muriro?)
    Umuntu ahishuriwe ibyo byose yabaho yumva ko afite byose muri Kristo Yesu kuko yahawe ku bimwuzuye. Hari abantu Satani abeshya ko ari abakene ariko ufite ibi byose waba uri umukire ukomeye kuko ibi bizakugeza no ku bindi byose wifuza; iyaduhaye Kristo izamuduhana n’ibindi byose(Abaroma 8:32) kandi amaso yacu ntari kuri ibi by’akanya gato ahubwo icyo dutegereje ni ubuzima bw’iteka.
    -Ibi bintu ko Biblia yatubwiye ko ari ubuntu bukomeza kuki abantu banga kwakira ubwo buntu? Nibyo abantu ntibakunda ibintu by’ubuntu ariko nta n’agaciro wabona uha ibi bintu.
    Rimwe Simoni umukonikoni yabwiye Petero ngo amuhe umwuka wera nawe amuhe amafaranga kugira uwo azarambikeho ibiganza awuzure Petero yaramubwiye ngo upfane ifeza zawe kuko impano y’Imana itaronkeshwa amafaranga. Emera ubuntu bw’Imana uzagira imigisha n’amahoro yose.
    Esawu yari afite ubuntu bwo kuba umuragwa ariko ubwo buntu abugurisha ifunguro ry’umunsi umwe*Itangiriro 25:27-33). Imana iguhe ku byuzuye Kristo Yesu.
    Mwari kumwe na Pastor ubakunda akabifuriza amahoro y’Imana. Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa by’umwihariko, cyangwa wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa, wasura www.agakiza.org cyangwa ukatwandikira

  • #113

    UKUNDISHE UWITEKA UMUTIMA WAWE WOSE,UBWENGE BWAWE, IMBARAGA ZAWE N'UBUGINGO BWAWE BWOSE 3 (dimanche, 02 octobre 2011 04:03)

    Pasteur ati:" Ubundi umugabo tumusezeranya tumusaba ko agomba gukunda umugore,akamukunda, akamukuyakuya,akamwitangira nk'uko Kristo yakunze itorero akaryitangira...Nonese wowe mugabo, gukunda umugore ni ukubona muvanye ku kazi saa kumi n'imwe we akajya ULK kwiga, agatahasa tatu, yagera mu rugo agasanga wowe wiyicariye muri Salon wirebera TELEVISION Ubundi ngo namenye amasogisi yawe, amazi ashyushye,ajye mu gikoni, ateke,agusasire kandi mwiriranywe mushaka umuhigo utunga urugo mugeza nimugoroba,kandi ubwo aratwite inda y'amezi umunani cyangwa ari konsa,..warangiza ngo Akubahe nk'uko Sara yubahaga Abraham? wowe se ubwo uramukuze nk'uko Kristo yakunze itorero? Pasteur ati:" Yabaye wari umukunze nk'uko Kristo yakunze itorero akaryitangira, wari kuba wamenye ko ananiwe cyane ukamufasha imwe muri iyo mirimo ntumusabe kukumenyera buri kimwe cyose kugeza no ku myenda y'imbere wambaye kumenya niba imeshe neza,niba iteye ipasi,...Pasteur akaba ariho yashatse kuvuga ko urugo tudakwiye kubakira ku mico ya kera ngo tuyihe imirongo yo muri Biblia ahubwo ko dukwiye kubakira ku rukundo rw'Imana n'urwa mUgenzi wawe nk'uko wikunda.
    UWANZURO
    Muri iyi minsi ingo zirasenyuka ndetse cyane cyane iz'Abakristo kuko basabwa kuba muri "POST INDUSTRIAL FAMILY" mu mikorere, ariko bagasabwa kuba muri "PRE-INDUSTRIAL FAMILY " mu mitekerereze. Iyi ikaba impamvu nyamukuru yo kuba abantu basezerana Gikristo Umugabo ati:"Nzagukunda, nzagukuyakuya kugeza Kristo agarutse cyangwa dutandukanyijwe n'urupfu,...".Wazajya kumva nyuma y'iminsi micye ngo byaratunaniye.Abandi bakajya babihishira, bakaza gusenga,bakabwiriza, bakaririmba, ariko babiziranyeho ko byabananiye. Umuti w'iki kibazo akaba ari uwo kubakira ku mategeko abiri:"UKUNDISHE UWITEKA UMUTIMA WAWE WOSE,UBWENGE BWAWE, IMBARAGA ZAWE N'UBUGINGO BWAWE BWOSE KANDI UZAKUNDE MUGENZI WAWE NK'UKO WIKUNDA. Ibi umukristo wese wubaka urugo aramutse abigize intego,akabishyira ku nkingi z'umutima we, yakubaka urugo ntangarugero, kuko yajya amenya ko umufasha we ari umunyantegenke, akamufasha muri byose, nk'uko ijambo ry'Imana ridutegeka

  • #112

    UKUNDISHE UWITEKA UMUTIMA WAWE WOSE,UBWENGE BWAWE, IMBARAGA ZAWE N'UBUGINGO BWAWE BWOSE 2 (dimanche, 02 octobre 2011 04:02)

    Pasteur ati:"Sara arahababarira cyane, ajya ku kazi,agakora kimwe n'umugabo bagatahira rimwe, yarangiza agataha yirukira mu bikoni, akajya kureba ko icyayi cya Patron cyahiye, akamenya niba amazi ya Boss yashyushye, agatekera Boss, ubundi agatera inkweto, agasuzuma ko amasogisi ameshe, ko Boss imyenda ya bayiteye ipasi, kandi ibyo byose akabikora Bwana Mutware yiyicariye muri Salon yirebera Filime cyangwa Yisomera ibinyamakuru n'ibindi bitabo.ati:"Kandi ibi bibaho no mu gihe Sara atwite, agize iyo mvune y'umwana yatewe n'umugabo agendana amezi icyenda imuvuna, ugerekeho n'uko umubiri we uteye ahanini usanga uriho ibintu byinshi bimutera intege bitandukanye n'umugabo (amabere n' izindi ngingo,...) Wongereho ko yagiye mu kazi kimwe n'umugabo, ubundi nataha ajya mu bikoni gushyushya amazi ya Bwana wiyicariye muri Salon ,ajye kurera abana, ubundi kandi nyauma yabyo ajye no gusegura umugabo.....Pasteur ati:"Iyi ni imvune ndakubwiye...Itegeko ngo ukunde mugenzi wawe nkawe ubwawe tukaba turarihonyoye....
    IKIBAZO KININI KIRI MU KWITIRANYA IBIHE
    Pasteur ati:" Ibi kandi ahanini byicwa no kwitiranya ibihe.Ugafata ibihe byo kwa Sara na Abraham ukabizana uyu munsi kandi ntaho bihuriye,ibi kandi umugabo akabikora ku bushake kuko na Pasteur abasezeranya yatanze itegeko ko agomba gufatwa nk'uko Abraham yafatwaga na Sara.Pasteur ati::"Ibihe bigabanyijemo ibice bitatu:
    1.UMURYANGO WO MU GIHE CYA MBERE Y'INGANDA(PRE-INDUSTRIAL FAMILY) : Iki nicyo gike cya Sara na Abraham
    Iki gihe kirangwa n'uko umugabo yari umuhigi,.... akazinduka ajya guhiga agatahana inyama zitunga urugo.Umugore we akibera mu rugo ntacyo akora ubundi agategura urugo, agasasa, agasegura umugabo. Kubera izo mpamvu, umugore yibonaga nk'uri hasi y'umugabo,ko ubuzima bwe bwose buri mu maboko ye, ko Adamu adahashye Eva yaburara. Iki gihe kandi Eva yakoraga imirimo yo mu rugo yose uko yakabaye umugabo nawe akamenya imirimo yo hanze y'urugo yose.
    2.UMURYANGO WO MU GIHE CYO MU GIHE CY'INGANDA(INDUSTRIAL FAMILY) : Iki ni igihe kwiga cyatangiye
    Iki gihe kirangwa n'uko abantu batangiye kwiga,...muri iki gihe,Umwana w'Umuntu yahinduye SYSTEME ariko ihindukira ku mugabo gusa umugore aguma muri SYSTEME ishaje.Mu yandi magambo Umugabo yagumye kuba umuhigi ariko ahindura systeme yo guhiga, umugore we aguma kuba uw'urugo gusa. Muri iki gihe abana b'abahungu nibo bigaga naho ab'abakobwa bagasigara mu rugo bafasha ababyeyi babo ibyo kwiga atari ibyabo. Muri iki gihe Eva uyu utarize yabaga ari nk'umuja wa Adam waciye mu mashuri, kuko umugore yabonaga ko ntacyo ashoboye,akemera amategeko y'umugabo uko yakabaye nta kujya inama kuko umugore nta bitekerezo bizima yabaga yiyizeyemo kuko atageze mu ishuri naho umugabo yarasomye...Muri iki gihe umugore yemeraga gutsikamirwa akavuga ati:"Nzahebera urwaje, icyo umugabo ashaka nicyo kizajya kibaho kuko urugo ari urwe(umugore yabaga ari nk'itungo ry'umugabo).
    2.UMURYANGO WO MU GIHE CYA NYUMA Y'INGANDA (POST INDUSTRIAL FAMILY) : Iki nicyo gihe cya ADAM na EVA B'UYU MUNSI.
    Muri iki gihe rero bwo, abana b'abakobwa bamenye kwiga nabo, bakora mu biro,bakora nk'ibyo ba bagabo bakoraga.Mu yandi magambo abo bamenya guhiga nk'abagabo. Muri iki gihe byabaye nk'ibihinduka bombi bajya muri stysteme nshya. Noneho rero bigera n'aho ADAM ajya guhiga agatahana urukwavu, Eva we yahiga agatahana imbogo (aha Past.Antoine yashakaga kuvuga ko hari n'aho umugore atahana umushahara uruta uw'umugabo, umugore agatwara JEEP ari Nyakubahwa,umugabo akayigendamo ari iya Madame).
    MURI IBI SE IKIBAZO KIRI HE?
    Pasteur ati:" Muri ibi rero aho ikibazo kiri ni uko twe ba Pasteur tubwira iyi POST INDUSTRIAL FAMILY ngo mubeho nk'uko Sara yabagaho na ABRAHAM bo muri PRE INDUSTRIAL FAMILY.Mu yandi magambo turabasaba kugira imikorere nk'iya mbere aho umugabo yabazwaga buri kintu cyose, naho ubu akaba azinduka n'umugore akazindukana nawe bajya guhiga....Pasteur ati:"Nonese koko ubwo Sara w'uyu munsi utahana imbogo, Abraham yatahanye urukwavu,azubaha nka Sara wa cyera wicaraga mu rugo Abraham akamugaburira yiyicariye?".

  • #111

    Byigero (dimanche, 02 octobre 2011 04:01)

    @ UN PRÊTRE AMI DU RWANDA (#40)

    Merci mon Père pour vos propos compatissants!
    Quant à espérer que les évêques rwandais puissent s'associer à cette initiative du Père Thomas,rien n'est moins sur!!Pour vous en convaincre,je cous invite à lire
    l'article (ainsi que les commentaires des internautes)
    paru sur ce site en date du 24/09 et dont le Link suit:

    http://www.leprophete.fr/2011/09/23/abihayimana-gatolika-bo-muri-diyoseze-ya-cyangugu-bongeye-kwikoma-ababanduriza-izina/

    La replique du Père Fortunatus est publiée sur ce même site le 27/09 et le Link est:

    http://www.leprophete.fr/2011/09/27/igisubizo-cya-padiri-fortunatus-rudakemwa-ku-itangazo-risoza-inama-y-abasaserdoti-ba-diyosezi-ya-cyangugu-yo-ku-wa-19-21-09-2011/

    Les textes sont malheureusement en Kinyarwanda,mais j'espère que vous trouverez quelqu'un pour vous en assurer la traduction.Priez pour l'Eglise Rwandaise car elle est"minée"!!!
    Bon Dimanche mon Père.

  • #110

    UKUNDISHE UWITEKA UMUTIMA WAWE WOSE,UBWENGE BWAWE, IMBARAGA ZAWE N'UBUGINGO BWAWE BWOSE (dimanche, 02 octobre 2011 03:58)

    AMAHAME Y'IMANA MU KUBAKA UMURYANGO
    Matayo 5,7 : Yesu yaravuze ati:" Umuntu wumva iryo jambo akarikomeza, ameze nk'umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare,imivu iratemba,.....inzu ye ntiyagira icyo iba,....
    Yesu agakomeza ati:"muntu wumva iryo jambo ntarikomeze, ameze nk'umuntu wubatse inzu ye ku musenyi,imivu iratemba,.....iyo nzu kugwa kwayo kuba kunini cyane,....
    ati:" Izi nzu zombi,icyo zari zihuriyeho ni Uko zose imivu yazitembyeho, imiyaga ikazihuhaho,ariko Fondation yazo niyo yazitandukanyije (aho zari zubakiye).No mu ngo imiyaga irahuha, haba kwa mupagane, haba kwa mukristo haba no kwa Pasteur mu rugo imivu irahatemba, imiyaga ikahahuha , bigatandukanira ku nkingi urwo rugo rwubakiyeho." Pasteur ati:"Mu kinyarwanda nubundi ugiye gushaka, bavuga ko agiye kubaka urugo.Bibiriya nayo iti:"Iyo uwiteka atariwe wubatse, abubatsi baba bubakira ubusa." Nyamara Pasteur yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko abantu batubakira ku ijambo ry'Imana ahubwo bubakira ku mico ya Kinyarwanda ubundi bagashaka imirongo yo muri Bibiriya ubundi bakayisanisha n'iyo mico ubundi bati,uku niko Imana ivuga mu kubaka urugo.
    Pasteur ati:" Nyamara ibi sibyo kuko ubundi ibintu by'Imana byubakira ku nkingi ebyiri z'Imana ntibyubakira ku mico y'abasogokuruza ngo tubisige imirongo ya Bibiliya ngo ubundi tubyite iby'Imana.
    Inkingi ya 1:
    UKUNDISHE UWITEKA UMUTIMA WAWE WOSE,UBWENGE BWAWE, IMBARAGA ZAWE N'UBUGINGO BWAWE BWOSE.
    Pateur ati:"Abantu babaye bakunda Imana n'umutima wabo, bagira ingo nziza kuko bakubaha ijambo ryayo, kandi ijambo ryayo ritanga umurongo mwiza watuma ingo zubakwa neza.
    Inkingi ya 1 :
    UZAKUNDE MUGENZI WAWE NK'UKO WIKUNDA.
    Pateur ati:"Abantu babaye bakunda bagenzi babo , nta kabuza ko ingo zabo zaba nziza, kuko muri uko gukunda hazamo no kubahana umwe ku wundi.
    IBIBAZO MU NGO Z'ABAKRISTO BITURUKA HE KO BABA BAKIJIJWE?
    yagaragaje ko ikibazo cy'umuryango gitangira mu myumvire ya Bibiliya ku muryango. Bigatangira iyo basezeranya abageni.Ati:"Twe ba Pasteurs dusezeranya abantu tugasaba ko Umugore yubaha umugabo nk'uko Sara yubahaga Abraham akamugandukira muri byose ndetse akamwita umutware.Bakabisobanura bagira bati:"Uzubahe umugabo wawe, uzamumenyere amazi ashyushye, umumenyere icyayi, umumesere amasogisi,umuterere urukweto,ubundi umusegure.....kuko ari umutware...Ibi rero umugabo akabyumva ubundi akiyicarira bakamukorera ibi byose kuko na Bibliya imugira umutware...aha rero ugasanga abagore bahababarira bityo itegeko rya kabiri ry'Urukundo rwa mugenzi wawe rikahazaharira...

  • #109

    padiri we urakoze cyane kubwuyu munsi.. (dimanche, 02 octobre 2011 03:22)

    Padiri we urakoze cyane kuri ikigitekerezo mutanze . Inama yanjye mushyireho comite d'organisation kuburyo rwose nabazabasha kubona ticket bari hirya nohino twabafasha kuzaza kwifatanya nabandi..Ndashaka kuvugako haboneka contributions zitanduka ariko tubyige neza tuzabone umusaruro uhagije . Ikindi uyu munsi rwose uziye igihe kandi abanyarwanda aho bari hose nabataza babashobora kugaragaza akababaro kabo bari mu rwanda nabo bazabimenya rwose kandi ukazandikwa mumateka yigihugu muri Republika ikurikira iyuyu mwicanyi.. kandi uwo munsi ukazakomeza kubaho iteka...NZABA NDEBA AKINTORE DORE KO ZIBA ZIBASIRA ABAKORERA ABANYARWANDA

  • #108

    Abasenyeri bishwe nabo amaraso yabo aratabaza (dimanche, 02 octobre 2011 03:12)

    Ni byiza rwose kwibuka abaguye muli Congo. Ndetse bishobotse twazahura tuli benshi tukibuka izo inzirakarengane zatikijwe na ba Rukarabankaba. Nyamara aliko tuzareke kwibuka bamwe ngo twirengagize abandi. Abasenyeri n'Abihahaye Imana batikilijwe i Gakurazo nabo amaraso yabo aratabaza. Mulibo halimo abatugiliye neza baraduhisha igihe ibintu byali bimeze nabi abenshi muli twe bahigwa bukware. Ese kuki bo batibukwa? Kuki bo badahambwa mu cyubahiro nkuko byasabwe n'abantu batandukanye? Kuki niba Kiliziya yo mu Rwanda yaratinye kubikora kubera igitugu yashyizweho, kuki nibura tutabagenera nabo uwo munsi wo kubibuka? Iki ni icyifuzo cyanjye, abateguye ibyo kwibuka abaguye muli Congo nibabyemera ko n'abaguye i Gakurazo bibukwa ku mugaragaro bizaba ali byiza. Imana Ibahe iruhuko ridashira bo n'abandi Banyarwanda bose bazize ubwicanyi bwa genocide n' ubundi bwicanyi bwose bwahohoteraga ikiremwa muntu.

  • #107

    Byigero (dimanche, 02 octobre 2011 02:51)

    Ninde wavuze ngo mu Rwanda nta bagabo bazima kandi b'inyangamugayo bakihaba?Njyewe namubonye yitwa "Tabujeni" RUDASINGWA!!!Tabuje,wihogora mwana wa mama usaba imbabazi,njyewe naziguhaye kuva nkimara kumva ibitekerezo byawe birangwa n'ubumuntu nk'uko bikwiye umunyarwanda nyawe!Utazaziguha ni uko azaba afite ikindi agamije kandi kitari cyiza!!!Ntuzakangwe n'induru z'Intore zitazabura kukuvugiriza zigutuka nk'uko zibisanganywe! Humura ngo "Imitunu ya Bakame ntiyabujije igihuru gushya"!Rero mama ngo ziri ku kazi shebuja Kagame yazishinje!Ziribeshya kuko zirahomerera iyarenze impinga,UKURI kwamaze kujya ahabona!!!Sasa,songa mbere kandi tukuri inyuma turi benshi kabisa!!!
    Dore rero igitumye mbaratira uyu mugabo:
    Kuri uyu wa 01/10,itariki ba Rukarabankaba bizihiza bavuga ko bibohoye,njye nkaba nkomeje kwemeza ko ahubwo boretse u Rwanda mu icuraburindi,Bwana Rudasingwa yasohoye ubuhamya bwe ku byerekeye ihanurwa ry'indege ya Kinani!Byabindi twajyaga tubaza Kayumba Nyamwasa ngo yatoboye akavuga!!Ariko kubera ko bombi bahurira muri RNC,sinshidikanya ko babanje kubyumvikanaho,usibye ko bitabuza "Mon Général" kunganira mugenzi we cyane ko yari mu gaco kapanze kakanashyira mu bikorwa ariya mahano,maze amazimwe agashirira i Gishike!!!Ahubwo nisabire abakunzi ba "Le prophète" ko uwambere uzabona Raporo ja Juji Marc Trévidic(dore ko nayo ngo igomba gusohoka mu minsi ya vuba),azahita abimenyesha abasomyi b'uru rubuga!!!
    Ubu se noneho Kagome n'Intore ze bararigitira he bahu???
    Ngaho namwe nimwisomere,utumva urwongereza ashobora kwifashisha"Traduction Google".

    http://www.france-rwanda.info/article-paul-kagame-killed-president-juvenal-habyarimana-85574365.html

  • #106

    Fraternite Sacerdotale wari waratinze cyane we.. (dimanche, 02 octobre 2011 01:44)

    Niko NYAKUBAHWA Paul Kagame we rwose nubwo ntazi aho usengera ubu koko wakwihandagaza ngo ntabahutu wishe? nsubiza rwose mbabarira. Niba se wemera ko wabishe nkuko twabyumvise nawe ubyivugirango icya kubabaje nuko utabamaze ukeka ko bava AMARASO nkayo ufite? ariko ubanza ayawe akonzwe muri BLENDE.. niba kandi rero warabishe inama nziza yakemura ibibazo bimwe dore ko ataribyose emera abahutu nabo bibuke ababo kumugaragara ... Ariko se nubyemera ko uraba wemeye GENOCIDE igaragara muri rapport ya mapping yaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa aha wahita wijyana muru kiko... yewe harahagazwe.. Nkuko kandi bigaragara ukuri ntawe utakubona buriwese arakubona ndetse na nyirubwite Kagame arabizi ko iminsi ye ibaze, ariko ikibazo nakwibaza niryari hazabaho ubutabera bumuryoza ibyo yakoze? ese ninde ufite inyungu mugutangiza ubu butabera ko abazungu benshi utamenye uko bavugira inkoramaroso zitandukanye? Ya urakoze mwene data. Buriya rero ndumva hari abantu benshi turi ahantu hatandukanye henshi kuri iyi isi dufite rwose umutima ukunda igihugu cyacu nabanyarwanda bose.Rwose njye nifuza ko ibintu byahinduka kuneza yabaturage.None se muvandimwe dukore iki ngo duhindure ibibi byose bimaze igihugu cyacu aho ubyuka utaziko wirirwa! Niba hari nundi usoma message yanjye nawe rero dutangire urugamba nyarwo tureke bariya bihutira gutangaza buri kantu katagira nicyo kamariye umuturage kuko ntacyemezo yabifataho kandi ahubwo bikamutera agahinda kurushaho..Urugero ngo Kagame yaraye muri hotel ya 20000$ , intore zanze gutaha!abasenateri ni intore gusa gusa za RPF ibi se hari icyo bihinduye? Numva rero twapanga tukamara abaturarwanda ubwoba ahasigaye tukagera ikirenGe muri mucybariya bo muri EGPTY na LIBYA Revolution igatangirira aho..kandi birashoboka habonetse abandi nkamwe bumva ibintu uko biri..

  • #105

    Sénateur Mushya (samedi, 01 octobre 2011 23:48)

    Noneho mbonye igitekerezo cyiza cyunga abanyarwanda nanjye ngiye gushyigikira mu milimo mishya nahamagariwe!
    Iki gikorwa gihuza abanyarwanda bose, ni uburyo bwo kwibuka ko hagandaguwe abahutu n'abatutsi kuva intamabara yatangira mu Rwanda mu 1990, impande zagiye zirwana kugeza abahutu bahitanywe n'ingoma impamagariye kuba sénateur bose bahitanye abantu, kandi kenshi bagambiriye guhitana abo badaguje ubwoko!
    Mu nama nzajya njyamo, nzaharanira ko Twibuka abaguye muri izo ntambara tudafashe uruhande rumwe, kandi mu kwibuka abo bacu, hiyongeyeho abo Thomas atwibukije Leta y'u Rwanda igomba kwitabira ibyo bikorwa!
    Bizaba byiza mbere y'itariki uduhaye hano iwacu mu Rwanda twizihije umunsi wo kwibuka izo nzirakarengane zacu, maze ingoma ituyoboye ikazanatanga ibiyago ku itariki mutumenyesheje abari hanze bazizihiza abo bene wacu baguye hariya i Kongo!
    Ngiyi intambwe igomba guterwa ikazatugeza no kubabarirana!
    Harambe abasanze nkwiye kuba sénateur, bitabaye bityo nzasezera bashake unsimbura!
    Sénateur Mushya!

  • #104

    Rwarakabije (samedi, 01 octobre 2011 23:43)


    Yewe, Politiki we, mu bo afatiye runini twe ntituri mo. Narubafatire kuko nyine mwafatamyije, ejo bundi muzaba mumwigurutsa bya gipolitiki ngo ntimwari munamuzi.

    Umugani w'uriya wagize ati n'abamurinda na bo ni ibigarasha, barutwe na caporal Nyandwi ! Koko buriya habuze n'uwamurebera rimwe gusa akitangira igihugu?
    Ariko uretse irya Sida imugenda iruhande,ngo abandi ni ibipinga yirundarunzeho. Ngo bakabisaka buri segonda kandi ngo buri wese aba afite umumaneko we.

    Uko byamera kose ariko, namuturitsa rukishakira. None se macinya iriya bayiteretsemo iki?

  • #103

    Eric (samedi, 01 octobre 2011 23:41)

    wowe wiyise Politiki, sinzi niba uri umunyarwanda, ariko nkeka ko waba uziko abanyarwanda bagira amoko atatu abatwa, abahutu nabatutsi. sinzi rero niba waba uri umwe muri ubwo bwoko. Kuko abahutu bazi neza ibibi Kagome yabakoreye sinirwa mbivuga kuko bwakwira bugacya. abatwa nabo nuko, nabatutsi bashyira mugacyiro bazi neza ko Kagame nako Kagome, ariwe watumye bashyirira ku icumu. Kuko kuri we abatutsi bari mu rwanda cyari igitambo yagombaga gutanga kugira ngo agere kubutegetsi. Sinzi niba wibuka igihe yavugaga ngo ntabwo warya umureti utamenye igi. Icyo gihe yari akiri mu ishyamba murugano. Nyuma yayo magambo niho habayeho ubwicyanyi bwaje kwitwa jenoside. Ubu iyo jenoside Kagome nabandi batutsi bafite ubugome burenze ukwemera (aha ntimunyumve nabi kuko abatutsi bose si abagome kandi bose ntabwo ariko ari ababeshi) bibumbiye muri FPR birwa bacuruza amaraso yizo nzirakarengane berekana ko jenoside yabababaje kandi aribo bateye. None nawe ukavuga ngo umuntu nkuwo ufite ubugome burenze ubwa shitani abafatiye runini? keretse niba nawe uri umwe muri babandi navuze haruguru bafatanya na Kagome gucuruza amaraso yabanyarwanda bazize jenoside. Uwo ni umuvumo muri gucuruza. Njye nabagira inama yo kurekeraho kuko amaraso yabantu mwanyoye kandi mugikomeza kunywa ntakindi azabazanira usibye umuvumo.

  • #102

    Turabibuka (samedi, 01 octobre 2011 23:10)

    Muri iriya mirambo nareeebye, ngo wenda nabonamo uwa mama na data ariko ntibishoboka.
    Amaraso yabo n'ay'abandi batabarika aravuza urwamo, kariya gasimba k'akagome kakiha gufunga umwuka n'umutima. Ahubwo na n'ubu kagashaka kwica, ntikabirambirwa.
    Amaherezo y'inzira ni mu nzu nyamara. Iminsi yawe na we irabaze, gusa urwo uzapfa, icyampa rukazakugaragura ukagera aho uhumuka ukabona ububi bwawe, noneho ukabona ukitaba Imana wenda yakubabarira. Nta wicuza yima amatwi.

  • #101

    SOMA (samedi, 01 octobre 2011 22:52)

    http://www.umuvugizi.com/?p=3867

  • #100

    NSUBIZE #98 (samedi, 01 octobre 2011 22:40)

    ukeka ko abantu bose kuri iyi si bameze nkamwe NUMUSEGA WANYU KAGAME. ngo nimukomeza kubyitwaramo neza ibiki?
    nabanyamerika batari babahugukiwe neza barabamenye. icyo icyo kizatuma ibibazo bikomera KUKO KAGAME NIWE KIBAZO. ariko wagirango izindi NKOTANYI ntizitekereza. YEWE NDAGUSETSE WOWE WASHYIZE AMIZERO YAWE MU MWICANYI RUHARWA NKA KAGAME. IMANA IKUBABARIRE KUKO UTAZI IBYO UKORA

  • #99

    lili (samedi, 01 octobre 2011 22:38)

    Nose wabasabiye ko uri padri?

  • #98

    Politiki (samedi, 01 octobre 2011 22:25)

    Abantu benshi gukuramo general Kayumba, hasigara abantu... bacye cyane. Rapport ya ONU ntabwo iri kuri Kagame. Mandats z'abazungu zifite aho zihagararira kuko byose ni politique. Igihe zakorewe.... Byose u Rwanda ni rugumya kubyitwaramo neza, hazaboneka igisubizo kuri iyo rapport ndetse no kuri izo mandats. Hari ababitezemo inyungu...

    Kagame si Imana yacu, ariko adufatiye runini. Ni tumuguma inyuma, twese hamwe tuzatsinda abadushakira ibibi.

  • #97

    #96 nawe 93na 94 (samedi, 01 octobre 2011 22:03)

    MURAPFA IKI BAVANDIMWE
    reka mbacire amarenga
    Muribuka ukuntu inzirabwoba zari zikomeye, ubu ziri he.
    Muribuka u Rwanda ari intangarugero mu gukoresha neza inkunga ku bwa HABYARIMANA , ubu ari he. Abanyarwandaga bamwitaga umubyeyi, ariko mwibuke ko nta raporo nimwe yari imuriho.
    Muribuka Kagame muri 2000-2004 abantu benshi bamwemera harimo na Gen KAYUMBA ubu se biracyameze gutyo. ubu se murapfa iki nimwe se mwabwiye LONI ngo isohore mapping report, cg nimwe mwasabye Abafaransa cg abasipanyori ngo batange mandat d'arret. NTIMUGASHYIRE AMIZERO YANYU MU BANTU BIYI SI. Njyewe KAGAME simukunda na gato kuko abasirikare be babyiciye mama nabandi bavandimwe i TINGITINGI ndi hafi no GUTANGA IKIREGO MURI RWA RUKIKO NJYA NUMVA RUba HOLLANDE