dim.

18

sept.

2011

Inzego z’ubutatsi za Perezida Kagame mu kurasa umuyoboke wa PS Imberakuri

CGP Emmanuel Gasana.
CGP Emmanuel Gasana.

Source: Umuvugizi

 

Nk’uko Umuvugizi wabitohoje, inzego z’ubutatsi za perezida Kagame zirangajwe imbere n’urwego rwa polisi arirwo Special Intelligence ruherutse kurasa umwe mu bayoboke ba PS Imberakuri. Zamurashe ubwo yari avuye m’urubanza rw’umunyepolitiki udacana uwaka n’ubwo butegetsi madame Ingabire Umuhoza Victoire. Bamurasiye iwe ku Kicukiro.


Iperereza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko uyu Eric Nshimiyimana uri muri PS imberakuri igice cya Me Ntaganda Bernard, yaba yarakoreyeho inzego z’ubutatsi za perezida Kagame. Nawe yari mu byitso bya FPR byinjijwe muri ayo mashyaka bigomba kuyasenya. Ariko nyuma yaje gutwarwa n’umuyaga wa Demokrasi waje gutuma yigenga atangira kunenga mu ruhame ubwo butegetsi.


Eric yari amaze iminsi akurikiranwa na maneko za Kagame, bumva uburyo agenda agayira  abantu batandukanye igitugu cya perezida Kagame, ari nako yivugira ko nawe yakoranye n’izo nzego, ariko aza kwitandukanya nazo kubera kumenya ukuri. Ibi bintu inzego z’ubutatsi za Kagame zabibonye nko kumena amabanga k’uwo musore muto. Ni nabyo byatumye ACP Kalisa Faustin atanga amabwiriza y’uko agomba kuraswa, akicwa.


Amakuru agera ku Umuvugizi, yemeza ko Eric Nshimiyimana yagombaga kwicwa. Ariko uwamurashe, yamurashe nabi. Uwo mwishi w’umupolisi wari wambaye imyenda ya gisiviri yarashe Eric ari kuri moto kandi akaba yarabikoranye ubwoba bwinshi. Bityo yamurashe isasu ryo mu gituza agiye kumurasa irindi aba abonye abantu ari bwo nawe yaje kwirasa intoki atabigendereye .


Bamaze kubona ko atapfuye kandi ko hari abantu bari bamaze gutabara, byatumye abamurasa bigaragaza noneho nk’abapolisi bari barashe umuntu witwaje imbunda. Ariko mu by’ukuri bakaba baramujije ko yananiwe gukora akazi kabo ko kuneka no gusenya amashyaka atavuga rumwe na Kagame,  bari baramutumye mbere ahubwo nawe atangira kwigenga anenga ubutegetsi anamena amabanga yabwo amwe.


Ayo makuru agera ku Umuvugizi yemeza ko kandi inzego z’ubutatsi za perezida Kagame, zahaye amabwiriza Special Intelligence kuba ariyo irwaza uwo murwayi, ikanakora uko ishoboye ikaba yamurinda umuntu uwari we wese ushobora guturuka mu itangazamakuru cyangwa muri z’ Ambasade. Ibyo bituma n’umuryangowe utemerewe kumusura. Ibi byose bikaba byarakozwe ari ukubahiriza amabwiriza aturutse ibukuru kandi iki gikorwa kikaba kinagamije gutera ubwoba na none abandi Banyarwanda bakiri mu gihugu kugirango babe ibiragi be kugira icyo bavuga k’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR .


Ba meneko ba Polisi barinze Eric aho arwariye mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK, bakaba bambaye imyenda ya gisiviri,  bitwaje imbunda, ari nako batera ubwoba buri muntu wese waba ushaka kumugeraho. Iryo terabwoba bararikora mu gihe nyir’ubwite yari amaze kworoherwa atangiye kuvuga no gushaka kuvugisha ukuri kubyamubayeho.  Atarebye neza ashobora kutazava mu bitaro akazaterwa urushinge rw’ingusho.


Kyomugisha, Kampala

 

 

Commentaires : 32
  • #32

    HYUNDAI Allwinner A7 (jeudi, 21 juin 2012 09:36)

    (well, almost...HaHa!) Great job. I really loved what you had to say, and more than that, how you presented it. Too cool!

  • #31

    wowe wiyise intore#30, (dimanche, 25 septembre 2011 21:58)

    Mba ngututse ariko il n,ya rien du bon. "ngo urwanda rwa bose rufasha bose!". Sha isigireho, ubuse ncikirije amashuli abandi ntibarihirwa? Nako igihugu kirakenye bourse ikwiye kuvaho! Ko bakoze ubushakashatsi bagasanga hafi 90% by,abanyeshuli biga muri kaminuza y compris les rescapes du gen. Bagasanga dukize tudakwiye guhabwa bourse ubu hari umu rescapé ufite ikibazo gitewe n,ikurwaho rya bourse? Ariko jye nkubwize ukuri ndangije A1 kandi ntagahunda yo gukomeza A0 kubera ikibazo navuze haruguru. Warangiya ngo u Rda rwa bose rufasha bose!
    Je suis desolé, singambiriye kuvuga nabi cg iby,amoko. Ce Sont seulement des Exples

  • #30

    INTORE (vendredi, 23 septembre 2011 09:13)


    Chers rwandaises, chers rwandais,
    Les atteintes à la vie privée, à l’honneur et à la considération deviennent monnaie courante !
    Des attaques deviennent variées et des personnes visées se diversifient. Aujourd’hui c’est lui ! Demain c’est toi ! Un menteur ne s’arrête jamais !
    Ces mensonges propagés sont acceptés aveuglement par certains de nos compatriotes ! Celui qui n’a agressé personne depuis 10 ans devient agresseur qualifié dans quelques secondes cela parce que « UMUHANUZI » l’a écrit ainsi ! Nous, les lecteurs de ces « non sens » arrivons dans une période critique où, je le pense bien, ceux qui agitent notre vie quotidienne, notre tranquillité, notre sens de discernement ou notre vision de choses , travaillent sans relâche pour nous façonner autrement, nous transformer…..
    Cela a été remarqué dans le passé où ceux qui étaient des Leaders ont menti : Les pauvres villageois qui ont accepté aveuglement des « non sens » comme ceux d’ « UMUHANUZI » sont allés sur les barrières, avec des machettes….La suite et les conséquences vous les voyez même aujourd’hui « BYAMENYEKANYE KO ABATUTSI BARI BAGIYE KUBICA…, IBYOBO BARI BARI KUBAHAMBAMO BYAGARAGAYE….…MUKORE UKO MUSHOBOYE MUBATANGE BABE ARIBO BABIJYAMO ….KANDI NA BA NTIBINDEBA MUBADUKIZE…… » Ce genre de mensonges Allons nous croire à des « non sens » comme ceux –ci ? Ca peut produire des conséquences irréparables si on ne fait pas attention !
    Si ce KAGAME est un menteur, criminel…laissez les gens aller le voir, l’écouter…Ils jugeront eux meme. Asigaye aboneka hose : mu muganda hamwe n’abaturage, yegera abaturage ndetse n’abari hanze basigaye basurwa bakaganira nawe !
    Cessez ces discours du passé : celui qui vient de trouver des horreurs que des criminels ont laissé doit pleurer, crier, se venger….C’est humain ! Je ne vois rien d’extraordinaire. Il prononcera un discours sentimental, de chagrin et d’amertume ! C’est logique ! Musigeho Kubesha !
    Gusa aho ngirira ibibazo izi nyandiko ne condamnent nulle part ceux qui sont à la basse des horreurs, ces criminels sans humanisme, des vraies sauvages !
    Ibihe byarahindutse « , on ne peut pas être prisonniers du passé… nous devons penser à la construction de l’avenir…. » C’est le discours actuel du président PAUL KAGAME !
    Le journalisme oui, le droit à l’expression oui, mais n’oublions pas que là où tes droits s’arrêtent commencent ceux des autres ! Nous avons quand même besoin de lire des choses vraies, des choses qui nous aident qui nous construisent, mais pas qui nous détruisent. Où sont vont projets d’avenir ????
    « U Rwanda rwa bose, rufasha ubabaye wese yaba umuhutu , umutwa cg umututsi, rugira uruhare mu bucuruzi mpuza mahanga, ruvura aabanyarwanda, rukabitaho… » C’est le discours actuel du Président ! Il marche en regardant devant mugihe hari abagenda bareba inyuma kandi banahareba ntibagire icyo babona sinon bagombye kubona ibyo bakoze bakicuza !
    Nous avons besoin qu’on rappelle que nous avons droit d’aller voir, ou d’écouter, de recevoir ou supporter qui nous voulons sans porter préjudice à personne. Que nous ne devons pas subir des persécutions à cause de notre conviction ou de notre opinion politique, sociale ou religieuse ! Aller voir telle ou telle personne n’est pas un crime passible des peines de diffamation, d’agressions, d’insultes, et d’intimidations les plus graves et les plus insupportables. Montrons notre tolérance ! Montrez vous comme des homme !

  • #29

    intore (jeudi, 22 septembre 2011 11:12)

    ariko ibyo bigambo byanyu musebya intore, muzi icyo bivuga, mwagiye mureka gusebanya, uzabaze icyo intore bivuga, numuntu urangwa n'imico myiza, wihesha agaciro,kandi ukunda igihugu cye, mutandukanye rero intore ninterahamwe, twe turi intore, ngirango mwabonye igisobanuro, naho ibyo muvuga ni amagambo yaraberenze kandi ntibitubuza gukunda igihugu cyacu kandi no kugikorera, ahubwo mwebwe i am sorry mwitonde, mwitonde izo byeri zaberenze muzaziruka bidatinze. ngo mushaka kugarura imipanga,twarahumutse kandi ntibizongera, mwibagirwe mufate ako kabyeri muceceke, nubundi interasi zirangwa nibigambo,guteranye, gusebanya, nibindi byose bisa nabyo , naho rero ibyo mukangisha ngo muzajya abantu muri polici ibiro byaho ikorera simpazi se, gukora se liste yanyu nkayijyana byananira, mwibwira se ko murusha abandi amaguru, mwibwira se ko ubu butaka bwa rouen ari iwanyu aho za gikongoro, kibuye, kibungo, byumba na gitarama, ibyo bigambo byanyu kandi niterabwoba mubifashe hasi bwangu, kuko ibyo mushaka gukora twe twabikuba kabiri noneho tukareba imbwa n'umugabo.

  • #28

    BYIGERO (jeudi, 22 septembre 2011 03:08)

    Ni agahomamunwa!!!
    Mujye kuri BBC cyangwa Rwandinfo de Kanyamibwa mwumve ukuntu T.Badege abeshya icya Semuhanuka ku byerekeye iraswa ry'iyi mpirimbanyi ya demukarasi mu Mberakuri!!!Bariya bicanyi barangwa n'ubucucu gusa bakeka ko natwe turibyo ku buryo twakwemera buhumyi ibinyoma byabo??Ye baba weeee!!!Abategetsi bacu baraboze guhera ku muto kugeza kubo kw'isonga kweri!Sha,nimukomeze mumene amaraso ariko amaherezo muzabiryozwa tu!!!!!

  • #27

    Kampala (mardi, 20 septembre 2011 22:46)

    Kuki hari abantu bakomeje kumva ko kwica bizatuma bikomereza kubaho mu mahoro bo ninda zabo? Uri mwishi aho ntazaba nk'abo dusigaye duhura nabo bisariye kubera amaraso y'abanyarwanda. Rero inyangenews ngo hari n'ababiherewe akazi kuburyo bahawe n'amamodoka. Harya ubwo nabo buzuza dossier basaba akazi,bagakora ibizamini ndetse bakivuga n'ibigwi ko bize kwica kandi ko bifuza kuba nka kanaka intangarugero mukwica ndetse byahaye kuzamurwa muntera nk'abo tubwirwa. Ndabona ari Uwiteka uzatabara abasigaye naho abo twabuze bo nibiruhukire uzagerayo vuba azabatubwirire ati: ni ibigwari mwasize, kandi kwica nicyo gisubizo cy'ibibazo bahuye nabyo. Yongereho ati: burya bose nibamwe, ntawakirazira ubabamo.

  • #26

    RURAYI (mardi, 20 septembre 2011 16:30)

    murebe iki giterahamwe ngo ni Gasana alias RURAYI UKO KIREBA CYAHAZE AMARASO YABAHUTU NABATUTSI BAKOMEJE KWICWA BAZIRA UBUSA

  • #25

    jklytj (mardi, 20 septembre 2011 16:29)

    Ariko vous aller continuer a parler a invente n'importe quoi je me demande se que vous faite dans la vie appart raconte des mensonge vous ne pouvais rien rien contre Paul Kagame donc changer de camps regarde plutôt l'avenir du Rwanda et non votre avenir propre

  • #24

    Ntagahoragahanze (lundi, 19 septembre 2011 19:12)

    Bikindi Simon yaravuze ngo inkotanyi ziramutse zifashe ubutegetsi amashya benesebahinzi barimo yazima burundu abarimo bagashirira ku icumu nkuko byagendekeye abahinza, hanyuma bwacya mugitondo umututsi ati: harabaye ntihakabe harapfuye ntihagapfe, hapfuye imbwa nimbeba hasigaye inka ni ingoma. none se murabona bikindi yarabeshye?

  • #23

    Twagiramungu (lundi, 19 septembre 2011 18:20)

    Ariko nkuwo mupolisi utazi kurasa ko ko ni mupolisi ki? akwiye kubona igihano kimukwiye.

    Uyu wanditse iyinkuru nawe bamufate kuko arasa naho ariwe wari atwaye ico cinyabiziga. Hanyuma nawe kandi nawe ahabwe igihano kimukwiye.

    Umuganga uvura uwo muhungu nawe bamuhane bihanukiriye.

    Hanyuma abo bantu batinyutse gutera ubwoba uwo mupolisi babafate nabo bahabwe igihano kibakwiye.

  • #22

    kirungurira (lundi, 19 septembre 2011 17:10)

    Abantu ni batahure ko gukorera buriya butegetsi ari kimwe no gukorera abacuruzi b'ibiyobyabwenge kuko iyo witandukanyije nabo ntakindi bakora uretse ku kwica kugirango utavaho ubamenera amabanga murarye muri menge rero ba mbari b'inkotanyi ngo igisiga cy'urwara rurerure kimennye inda.....

  • #21

    Kagame alias Shame (lundi, 19 septembre 2011 16:20)

    We are human what about you,we are human what about you?Hhahahhah aka kagabo ka Shame karigorewe rwose isi yose yakanze,hahahah amaraso yabantu ni mabi..

    Kuri lydia#20
    Hanyuma se ko urimwo utera ubwoba abantu,ubona se solution ariyo guceceka nkuko ubisaba?Reka kujijisha sha wavugishije ukuri ko uri kuri misssion y'intore.Nous sommes maintenant determinés,ntabwo bazatumara kandi natwe ntituri abana tuzi kwirwanaho mwa

  • #20

    Lydia (lundi, 19 septembre 2011 15:13)

    Ubungubu ndagirango mberurire mbabwizwe ukuri yuko ariko tubayeho mu rwanda,iyo wivumbuye kuri leta rwose inzego zibishinzwe ziraguhekura kugirango utatezuka kwiriya ndahiro ua FPR.Ndagirango mburire nabandi bose bashaka kwigaragaza nkuyu musore yuko amaherezo yabo ari muri mahabusu nkizindi mpirimbanyi zigiye kuzasazira muri behind Bars.
    Muce make kuko iyi leta ya Gatsiko idateze kunamura icumu.

  • #19

    Gashugi (lundi, 19 septembre 2011 13:50)

    Uko byagenda kose, uko ingoma y'igitugu ya Kagame ikomeje guhemuka, izarangira nabi cyane. Ese ubu koko yahindutse akiyegurira uwiteka inzira zikigendwa, akareka guhemuka yica, afunga abakunzi ba Democracy.

    Ese umunsi Dr Rudasingwa cg abandi bakunda democracy nka ba Rukokoma cg Ingabire... batorewe kuyobora igihugu bagenze gute Kagame!!!!!!!

    Nzabandora ni umwana w'umunyarwanda

  • #18

    BESIGYE (lundi, 19 septembre 2011 12:41)

    Mwesigye N° 16,

    Itonde sha na Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Alphonse Furuma ; Valens Kajeguhakwa, Tribert Rujugiro, Mupenzi, Gahima, Rudasingwa n’abandi benshi cyane ntiwabarushije kurwanda intambara.

    Nyamara mulishuka.

  • #17

    Protest agains Kagame in US (lundi, 19 septembre 2011 12:10)

    Ariko kuki aho agiye Hose umubyeyi wacu abantu bamuvugiriza induru? Iki ni ikibazo abanyarwanda bakiri bato bibazo kuko abakuru bo bazi impamvu.

    http://thetartan.org/2011/9/19/news/local_protest_kagame

  • #16

    Mwesigye (lundi, 19 septembre 2011 11:06)

    Umva sha twarufashe tubarashe intoki zikora muri t...... ntaho zagiye nimutunanira inyundo n'udufuni ntitwabitaye mu rugano tuzabica mpaka mwa biterahamwe mwe puu!!!!

  • #15

    SHAME ARARENGANA (lundi, 19 septembre 2011 10:04)

    Ariko umuntu wese uzapfa , cg uzaraswa ni KAGAME koko uzaba umurashe? Ko Mperuka KAGAME yari yibereye hamwe bamutukaga muri ya UNIVERSITY (sinibuka uko babyandika) none yarahamagaye ngo Murase iyo MBERAKULI?

    Ndabona Polo afite akazi katoroshye. Mwari mukwiye kujya mugereranya. Mukanya nasomaga IGIHE.COM ngo bamwe mwita INTORE barikurira ngo BARABAKUBISE ubwo PAPA wabo yabasuraga i PARIS none POLICE yanze no kumva IKREGO CYABO!!!

    Ndaruzi IKIRUTA BYOSE MWARAGIZA U RDA IMANA yonyine.

  • #14

    Isomo (lundi, 19 septembre 2011 10:00)

    Uyu muhungu warashwe abere isomo abandi bose biha gukorana n'umwanzi. Bantu mwese mwiha kujya mukazi ko kuneka mumenye ko finalite yanyu ari nkiyi y'uyu mwana w'umusore bari bivuganye kandi n'ubundi uriua agomba gupfa nihahandi. Ubundi gufata kariya kazi ni ugushyikira urupfu byihuse. Wagatunganya neza cg nabi ingororano baguha n'urupfu hanyuma ibitangaza baba barimo bakwizeza byose ukabirira mukuzimu. Bibere isomo rero buri wese kuko Kagame n'agatsiko ke bafite isura y'abantu ariko n'amashitani yujuje ibyangombwa. Ariko se muri iki kinyejana koko barumva umuti w'ibibazo byabo ari ukwica koko? Buretse ibibazo noneho bigiye kubavukana kubera gushaka kwica uriya muhungu. Mugarure ubwenge, kwica bijyana ibintu irudubi ntabwo bijya bikemura ibibazo narimwe. Ingero kandi za hafi murazizi ariko ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva: Leta y'abatabazi yakangariye interahamwe kwica abatutsi itazi ko iri kwicukurira umwobo. Yamaze amezi angahe? Kagame nawe sukuribata yiva imuzi azi ngo akingiwe ikibaba n'ibihangange none bakimukuyeho. None akomeje kwica kandi ntawe ukimukingiye, aranahusha umuntu induru zikavuga. Ashatse rero yarekera aho nibyo yakoze nabona abihonotse azaba ari umugabo.

    Reba nahahandi yagiye kwigaraga muri America abazungu baho bamwakirije induru, hahahah!!!!!!!!!!!!!!http://www.youtube.com/watch?v=PAYXz3Zphgk&feature=player_embedded

  • #13

    kuri Gasana (lundi, 19 septembre 2011 09:52)

    Ubuse Gasana ahunze mwatangira kuvuga ngo akwiye imbazi? Aho bukera ndabona U Rwanda ruzahinduka Iryinyo ku ryinyo,Umutatsi k 'umutsatsi, Urwara k'urwara.

    Mbabariye Urubyirko kuko ntibizoroha.

  • #12

    Nnywa amaraso niba ushaka ibyoya nka Gasana (lundi, 19 septembre 2011 09:47)

    Ibyoya byo kunywa amaraso?

  • #11

    wa GIHUTU WE gasana KO WICA BENE Nyoko? (lundi, 19 septembre 2011 09:46)

    Ariko se ko Bitga interahamwe, INKORAMARASO , abatutsi bo n'iki????
    Ariko sibo, bari guteza abahutu abandi.NKA KIRIYA GIHUTU NGO NI GASANA cyarekeraho bene wabo? KAGAME NTACYO BIMUBWIYE? NIBAREKE BENE SEBAHINZI BAMARANE.

  • #10

    Burundiano (lundi, 19 septembre 2011 05:39)

    kuri ntore #8
    None nkaho unyunguye iki, uvuze iki, ko atakintu mbona uvuze ntanibyo ntahuye ibyo uvuze.Jya kuryama sha ufita ibitotsi

  • #9

    @lolo, #2 (lundi, 19 septembre 2011 05:38)


    Bigushobokeye wavuga amazina yombi y'uriya wari watumwe kwica. Uyobowe se ko uhishira umurozi akakumara ku rubyaro! Kandi ndumva umuntu atagombye kwicwa kubera uko atekereza: benshi ntidutekereza kimwe, none se tuzamarane?

  • #8

    number#7 (lundi, 19 septembre 2011 04:54)

    # Ubwose uvuze iki? urabona atarahaze amaraso! iyo ubivuga neza gutya. injiji we ntakitabatangaza. Musabe akuremo ishati maze ubwo ibindi uruka ngo uravuze.

  • #7

    Burundiano (lundi, 19 septembre 2011 04:44)

    Mundebere uyo mugabo wu mu police Gasana ibintu biri kumaboko ye hahahhahh

  • #6

    shame (lundi, 19 septembre 2011 01:56)

    akazina gashya ka kagome ni Mr SHAME

  • #5

    ma styles (lundi, 19 septembre 2011 01:53)

    Shame on you kagame,shame on you,shame on you hahahahahahhh sinari bwabone aho umu president agenda yihisha abantu shame on you l'homme mince haahahahh

  • #4

    l (lundi, 19 septembre 2011 01:01)

    Kuri lolo #2
    Tubwire irindi zina ry'ako kicanyi k'akana kitwa Peter kari kivuganyi iyo mpirimbanyi ya Demokrasi.

  • #3

    Kalisa thank you ! uzabyumva ufite 65 years. (lundi, 19 septembre 2011 00:49)

    Harahagazwe dore aho nibereye murebe ,muceceke muhaguruke urugamba si rwarundi... nzaba ndebe ko hatazabaho arusha ya II kandi niyo itabaho barimo kwiyubakira gereza nini I Butamwa.. sawa sha mwice muziko namwe ijoro rizagera tu..

  • #2

    lolo (lundi, 19 septembre 2011 00:47)

    Umusore wamurashe yitwa Peter nibwo bwa mbere yari agiye kwica! Ubwo barimo bamumenyereza umenya nawe ahubwo ibye nabyo byarangiye kuko kugeza uyu munsi ntabwo tuzi aho aherereye!

    Iyi ngoma ntawe izasiga agihumeka, iraturimburana nimizi.

    Ariko bamenye ko Imana ariyo nkuru, hari uwari uziko hari umututsi uzarokoka?

    Cyakoze Imana igenderere Kagame naho ubundi yahindutse shitani 100%

  • #1

    Mujyanama (lundi, 19 septembre 2011 00:31)

    Usibye gukomeza gukorera imitwaro Kagame niyo afite itamworoheye, bazica abantu bose bavuga ukuri babamare??

    Njyewe iyo nitegereje Kagame, mugirira impuhwe! ahantu hose ageze baramwamagana nka Bihehe!

    Ngiyo za Espagne, Italy, Brussels, Paris, Oklahoma, Carnegie Mellon University, Chikago,... aho hose kubera amaraso y'abantu ajojoba ku biganza bye!

    Nyabuna abasoma ibi bamugeraho cg nawe nziko abisoma, ni yunamure icumu asabe imbabazi Imana izamubabarira ntarirarenga!