jeu.

15

sept.

2011

DANGER : Umusaza witwa Hakizabera Christophe arenda guhabwa uburozi buturutse i Kigali ! J.M. Nsanzurwimo.

Ababishoboye basabire Christophe hakizabera( hagati), abagome bamutangatanze .

Ndasaba abashinzwe Urubuga www.leprophete.fr ko batangaza iyi nkuru: Nsanze abantu baganira ibintu bikomeye, numva ndamutse mbicecetse naba mbaye ingambanyi maze nanjye Imana ikazambaza amaraso y'inzirakarengane.

 

Icyo kiganiro cyakorwaga n'abantu babiri bo mu ncuti za hafi z'umugabo witwa Bernardin Ndashimye, ngo ukubutse mu butumwa mu Bufaransa.

 

Uyu mugabo Bernadin yabwiye izo ncuti ze ko yahagurutse i Kigali afite ubutumwa bwa Perezida Kagame ubwe.

 

I. Aremeza ko Perezida Kagame yamusabye kujya gushaka  Christophe Hakizabera no kumubwira ibi bikurikira:

 

(1) Dosiye yo guhanura indege ya Habyarimana imereye nabi cyane ubutegetsi bw'i Kigali, ku buryo bose bategereje ko wa mujuji witwa Trevedic nasohora raporo ye  ishinja Kagame n'abantu be, amahanga azaherako abahagurukira, bagafatwa cyangwa se bakaraswa nk'uko byagendekeye Kadafi.

 

(2) Kubera ko Christophe Hakizabera ari umwe mu BATANGABUHAMYA batatu bakomeye(babiri muri bo barangije kwicwa !) iriya dosiye ishingiyeho , ngo aramutse yivuguruje, Kagame ubwe yazamugororera bitavugwa.

 

II. Bityo rero, Christophe akaba asabwa :

 

(1) Kwandika, agasinya, avuguruza ubuhamya yari yaratanze, akerekana ko abari babumuhaye (ses sources) atari abantu bo kwizerwa mbese nka Abdoul Ruzibiza.

 

(2) Kwemera gutahuka mu Rwanda cyangwa se akihitiramo ikindi gihugu cya Afurika ajya kwiberamo ubundi agafatwa neza !

 

III. Nyamara dore uko ibintu biteganyije mu by'ukuri:

 

Christophe Hakizabera namara kwivuguruza, akabisinyira, umusore babana mu nzu witwa Felix RUSATSI (atuye Amfreville, La Mi-voie) azahita amushyirira uburozi mu biryo maze umusaza aryame ubutazakanguka! Ngo ni ukugira ngo atazongera akisubiraho, akavuga uko Inkotanyi zamuhatiye kwivuguruza!  Ngo umuti ni uko agomba gupfa rugikubita.

 

IV. Felix Rusatsi ni muntu ki ?

 

(1)Ni umusore waje mu Bufaransa asaba ubuhungiro kuko yari amerewe nabi mu gihugu.

 

(2) Ubu asigaye yigaragaza hose nk'Inkotanyi y'amarere mu gihe bizwi ko bene wabo benshi bafungiye jenoside hano mu Rwanda.

 

(3) Ni umuntu uhorana ishyari, akarangwaho udutiku tunyuranye, akivanga cyane mu buzima bw'abandi agamije kubagirira nabi, abo yahemukiye ntibagira ingano!Bashobora kubihamya.

 

(4) Ni umusore ufite irari ridasanzwe ry'ifaranga ku buryo atazuyaza kugambanira mugenzi we aramutse abona ko yahakura utudorari.

 

(5)Agamije kurebwa neza n'ubutegetsi bwa hano i Kigali kugira ngo wenda buzafungure bene wabo, n'ibintu bya mukuru we byafashwe na Polisi y'u Rwanda azashobore kubisubirana.

 

(6) Kugeza n'uyu munsi Felix Rusatsi abana na Christophe mu nzu imwe(Amfreville), ndetse bakaba basangira twinshi kugera no kuri  Frigo, ku buryo kuzamushyirira kabutindi mu turyo cyangwa mu kayoga ari ikintu kimworoheye cyane.

 

(7)Afite ishyaka rikomeye ryo KUGURISHA Christophe.

 

V. Si ubwa mbere FPR igerageza kwica Christophe Hakizabera

 

 

Dore nawe uko bari bamugize, yarokotse ha mana ! None ngo bagiye kongera ?
Dore nawe uko bari bamugize, yarokotse ha mana ! None ngo bagiye kongera ?

Taliki ya 22 Ukwakira 2009, saa saba z'amanywa , Christophe yatumweho igisumizi cyitwa TAMAZ kimutera iwe mu nzu (Grand Mare) kiramunihagura umusaza yenda kuvamo umwuka! Yakijijwe n'ukuboko kw'Imana gusa, yewe n'ubu aracyarwaye ubumunga bw'izo nkoni ! Bigeze mu rukiko uwo mwicanyi yakinnye ikinamico yihindura umurwayi wo mu mutwe, urukiko rwa ROUEN ntirwashobora kumenya ku buryo bweruye abari bamuhaye ubwo butumwa ! 

 

Ubu noneho Christophe bamupangiye urupfu ku buryo budasubirwaho, niba ntagikozwe ngo atabarwe. None se yakwirinda ate umwicanyi wo mu mbere ?

 

Umwanzuro

 

(1) Christophe Hakizabera(imyaka 63 y'amavuko) ararye ari menge. Akwiye kwihutira kwishingana mu nzego z'umutekano z'igihugu cy'Ubufaransa kuko ubuzima bwe buri mu mazi abira.

 

(2) Akwiye kwimurwa mu maguru mashya akareka gukomeza guturana n'umugera amajanja.

 

(3)Turashingana Christophe Hakizabera: yapfa ejo cyangwa ejobundi azaba azize inda mbi ya bariya Bahutu bombi: Bernardin Ndashimye na Felix Rusatsi. Amaraso ye azabahame, kandi bazayaryozwe.

 

(4) Falix Rusatsi akwiye guhita afatwa agatabwa muri yombi n'inzego z'ubutabera agasobanura neza uwamuhaye ubutumwa bwo guteza umutekano muke mu Bufaransa , igihugu kimucumbikiye.

 

(5) Intore zitari nke zoherejwe mu butumwa aho iwanyu mu Bulayi, abarwanya ubutegetsi bw'i Kigali, muramenye ko ishyamba atari ryeru ! Hano i Kigali hari ubwoba bwinshi, nta cyo ubu butegetsi bwacu butakora ngo bwirwaneho, burebe ko bwakongera kumara kabiri! Ntihakagire uvuga ngo ntiyaburiwe. Tugire amahoro twese.

 

J.M. Nsanzurwimo, KIGALI.

 

Commentaires : 145
  • #145

    HYUNDAI Allwinner A7 (jeudi, 21 juin 2012 09:44)

    I hate to comment, but for your post i am going to give it a try. You might have gained a loyal reader my friend

  • #144

    Gaga (lundi, 02 avril 2012 23:23)

    Mwa nterahamwemwe igihe mwahereye muvugira mumatamatama muhimbahimba ibinyoma nti mwarimwaruha?Murakagwa iyo muragasigara nkigiti kitagira amashami murakabura ababajya inyuma murakagwa kugasi.

  • #143

    Princess (vendredi, 23 septembre 2011 12:36)

    Ndumiwe koko, ariko se banyarwanda banyarwandakazi, kubamuri Europe bibamariye iki?
    Njye nari nziko byibura byabahaye kujijuka mukava mu matiku, urumva ukuntu muterana amagambo?mwagiye mwibuka mwese aho Imana yabakuye ?ariko abanywarwanda twibagiwra vuba koko?aka kanya musubuye mu matiku?mbega ishyushyamutwe?ariko se ubuzima umuntu yiberamo stress yabwo ntihagije umuntu atongeyeho aya matiku:intore ,interahamwe,abahutu,abatutsi?ubu se ibi bintu bibamariye iki?ariko umenya ibi bintu ahari hari inyungu bifiite njye naba ntazi?????
    Ariko muzi ko ibibintu bitera stress ,depression, anxiety,fear ,inzangano ...mwaretse rwose kwitera umutwe ko ubuzima buri hanze aha nabwo butatworoheye.
    Kugirango abantu bagire inzangano bari mu buhsyitsi?mwatekereje abana mubyara ,generation zibakurikira?ubu se muraziraga ibyiza ?mugira mahirwe ibi byose muvuga ni uko muri hanze byibura mwe murarya mukaryama,abana barigra ubusa . mwamenye ko ayo mahirwe mwagize ari ubuntu bugetese ku bundi mwagiriwe.mwamneye ko ari gift mwahawe byibura ngo mwe muzabeho neza,muve ku isuka.nimwiteze imbere mureke amatiku banyabusa!muhahe muronkwe, mwige mujijuke aho guhora mushihana, mugaragaze ko hari icyo byabamariye byibura kujya hakurya y'amazi.Naho ubundi ,heureusement ko aho mutinya mategeko yaho ,adahari mwaba mwarakozanyijeho da!!
    Musigeho,mujye mwibuka ko muhetse benshi,muramara se kubagusha muri ayo matiku ejo ntimuzabibazwa.
    Dore aho nibereye!

  • #142

    intore (jeudi, 22 septembre 2011 11:11)

    ariko ibyo bigambo byanyu musebya intore, muzi icyo bivuga, mwagiye mureka gusebanya, uzabaze icyo intore bivuga, numuntu urangwa n'imico myiza, wihesha agaciro,kandi ukunda igihugu cye, mutandukanye rero intore ninterahamwe, twe turi intore, ngirango mwabonye igisobanuro, naho ibyo muvuga ni amagambo yaraberenze kandi ntibitubuza gukunda igihugu cyacu kandi no kugikorera, ahubwo mwebwe i am sorry mwitonde, mwitonde izo byeri zaberenze muzaziruka bidatinze. ngo mushaka kugarura imipanga,twarahumutse kandi ntibizongera, mwibagirwe mufate ako kabyeri muceceke, nubundi interasi zirangwa nibigambo,guteranye, gusebanya, nibindi byose bisa nabyo , naho rero ibyo mukangisha ngo muzajya abantu muri polici ibiro byaho ikorera simpazi se, gukora se liste yanyu nkayijyana byananira, mwibwira se ko murusha abandi amaguru, mwibwira se ko ubu butaka bwa rouen ari iwanyu aho za gikongoro, kibuye, kibungo, byumba na gitarama, ibyo bigambo byanyu kandi niterabwoba mubifashe hasi bwangu, kuko ibyo mushaka gukora twe twabikuba kabiri noneho tukareba imbwa n'umugabo.

  • #141

    Mujyanama (mercredi, 21 septembre 2011 09:28)

    Yoo Ivyo muvuga vyose ni ingorane !
    Nonese bashingantahe lorsques un homme « politique » passe son temp à regarder dans la vie privée des autres, akarondera uko l’homme et sa femme babana, uko barya n’uko basoba. Yaheza ati « j’étais un grand politicien kandi je fais la politique encore » Uwo mushingantahe a besoin d’etre conseillé ou corrigé. Combien ont divorcé ? les plus intelligents divorcent badasukanyeko avuta ashyushye, baticanye nk’uko tubibona hano i Buraya !
    Nimba arivyo bitekerezo mwategekeshaga , batama ni mwicuze, muyoboke Kagame kandi azoma yabaha ikigongwe surtout ko bigaragara ko mutasomye politiki nagatoya ! vous etes les irrésponsables comme les petits enfants ,ivyo nawe arabizi !
    J’ai regardé, j’ai reflechi…..C’est nul !! Barandoga, ils ne travaillent pas comme si on les nourrit….., ils n’aiment pas…. alors que c’est quelque fois le grand criminel qui parlel….
    Nje niyumvira ko nizo ngo sisennywa n’amadivorce bituruka kubantu babi nkabo qui n’ont pas de bonnes idées ou qui pensent toujours mal !

  • #140

    Ndagushyigikiye Jean (mercredi, 21 septembre 2011 08:37)

    Ndagushyigikiye Jean !
    Kuko nabonye umuntu arega abandi ko ari abicanyi, bamusabye ko rapports zizwi bazihishura , arabyanga !
    Bavuga ko ari umwicanyi , yagaritse imbaga n’abaturage bamuzi bakamucira urumukwiye kandi ko kugirango ibyo bimenyekane hagombye kugaragazwa rapport …..Abantu bakava mu tugambo, agakora menaces ngo « abantu batandukanye n’abagore, ntibakunda abana babo, ngo kandi baannywa inzoga….. » Franchement on dit beaucoup pour ne rien dire !
    Gusaza ni ugusahurwa kandi kunnywa nyinshi utari uzimenyereye ni nko kwiroha muri politique wiberaga mubarokorwa ba Yesu ! Va mumazimwe Mzee, Subira mu ikanisa niho wari wimereye neza cg ufate retraite mbona uyikwiye ! U rwanda ni urwabose dore aho bakubwiriye. Ikindi reka ibibazo by’ubucamanza, by’amadossier y’abantu kuko bifite abacamanza babishinzwe. Ikibazo kandi ubucamanza uhoza mu kanwa uranabutinyo wageraho ntunabwemere ! Nimugihe kandi kuko ushakishwa nabwo ! Reka amateshwa muntu w’Imana !

  • #139

    Jean (mercredi, 21 septembre 2011 08:13)

    Sasa nimureke gusebanya n'amagambo nk'ayabana!
    Umugabo watandukanye n'umugore n'est pas le dossier ni le crime le plus grave!

    Uwanga justice ya Gacaca cg y'i Rda ashobora kuba afite raison! Ikibazo ni uko atemera niyo muri France, Tanzania....Du cout ntiyemera justice nimwe ari nabyo bimugira injuste agatakaza ubumuntu akibera mutugambo tw'abagore n'abagabo, twabana naba nyina kandi n'iwe bicika!

    Igitangaza n'uko ababuze justice, bakabura ubwenge n'ubumuntu bahungiye muri politiki bituma politiki ita isura
    ihinduka nk'iteraniro ry'injajwa!


  • #138

    N° 137 urarengera Mujyanama? (mercredi, 21 septembre 2011 01:10)

    Wakweruye ukavuga uwo uri we da ukareka guta ibitabapfu? Ndabona uvuga iby'ubucamanza cyane kandi unabyemera ,ubu se aho ugereye i burayi umaze gukorerwa ama dossiers angana iki? Ibibazo ufitanye n'abantu banyuranye bingana iki? Hera ku mugore wawe n'abana bawe,ukurikizeho uwari incoreke yawe nawe mwabyaranye warangiza ukamurega gukora trafic y'abantu! Niba udakunda abana bawe ugenda ubyara hirya no hino abo batutsi ni iki cyerekana ko ubakunda? Ngo abantu nibajye mw'ishyamba! Wari wabona inyamaswa yanga abo yabyaye? Niba hari inyamaswa muri Rouen zigomba kujyanwa mw'i shyamba ,iya mbere ni wowe. Se kuki utongeye kwandika mu kirundi ? Ku manywa uba umurundi ni mugoroba ukaba umunyarwanda?Cisha make kuko ibyawe birazwi. ku byerekeye izo gacaca urimo ukangisha ,ninde uyobewe uko zikora? Si nkamwe mwataye umutwe ,mwananiwe gushaka ikibatunga bashukisha ubuhendwabana ngo mujye kubeshyera abantu? Si abicanyi nkamwe bahabwa imbabazi nazo za nyirarureshwa à condition que mwemera gucisha umutwe inzirakarengane?Muzongere! Icyateraga ibyo byose n'uko ukuri ku bwicanyi bw'iriya ngoma ushyigikiye bwari bwaragizwe ibanga.C'est fini! Urakangisha abantu gacaca kubera ko bigaragambije bamagana ingoma mbi? Ibyo bimeze nka gag ,ni byenda gusetsa pe! Icyaha cyo kwigaragambya se cyahanwe na gacaca kuva ryari? Turi mu gihugu kigendera ku mategeko ibyo binyoma byanyu nta mwanya bifite.Ibyo kunywa byeri byo sinabitandaho mbona nawe itakugwa nabi.Ikibabaje gusa n'uko wowe uyinywa uyihaweho ruswa ngo ujye kubeshyera abandi. Ku byerekeye Rusatsi Félix n'abamwise umurozi ibyo simbitindaho. Icyo ugomba kumenya dore ko ngo wize n'amategeko n'uko Rusatsi azi neza site yatangaje ibyo bintu. Byaba byiza rero atanze ikirego niba yumva yararenganye aho gukomeza guta ibitabapfu ngo uramurengera ari nako wandagaza n'abadafite aho bahuriye n'iyo nyandiko. Ku byerekeye liste uvuga ,birerekana ko uri inyuma y'ibihe. None se ko liste arimwe mwayikoze muri nama yo kujya kwakira kijyana wanyu urarakazwa n'iki? Ubabajwe n'uko mwajyaga mukora rwihishwa none mukaba mwaramenyekanye? Iby'iyo compte rendu uzabibaze uwayikoze akayoherereza n'abo itagenewe.Erega urata igihe cyawe. Ingoma igizwe n'abicanyi igomba kuvaho wabishaka utabishaka. Niba hari ibyayo wariye ushatse wabisubiza hakiri kare!!

  • #137

    Reka ngire icyo mvuga (mardi, 20 septembre 2011 23:50)



    Yemwe bagabo reka nanjye ngire icyo mvuga kuko iyo amagambo abaye menshi buri wase avuga aye ! Ariko réellement turi gupfa iki ? Ibi bifaranga ngo Kagame atanga ? Mureke inda mbi dore ko izageza benshi kure ! Turapfa iki ? Uburozi ? Ntamuntu numwe urapfa. Twategerje se hakaboneka victime ?
    Turapfa gushyigikira Kagame ? Arashyigikiwe : Sarkozy wamutumiye se mwabaye ariwe mureba cg UMP ? Kagame afite ingabo, abaturage,….Kuki se mutagiye gusesa imbaga yari yamuherekeje cg abari baje kumwakira ? Muzumva ryari ko umuntu arwanya umurwanya aho kwihimurira kunzirakarengane zitishoboye ? Yemwe ba Bahimbahoroshye !!!!!
    Ejo havugwaga uwo mwahimbiye Rusatsi mumuhimbira uburozi ese ntimwamenye ko mwageze I Burayi? Mwagiye muri polisi maze bagakora analyses zibyo mwamubonanye basanga ari uburozi ko byamugora? Abantu bavuga ko mumuziza ko yabonanye numuntu uvuye I Kigali gusa!!!!Biteye isoni n’ agahinda! Ubwenge bwa bamwe bwivanze na bierres! Kuki se uwo munya Kigali mutamufashe?
    Sindi muto mureke mbahanure. Vous mentez, vous faites encore des listes…..Tout de suite mwibagiwe I byamalistes n’ibyayakurikiye muri 1994?….Nonese ko mwongeye kuyakora mukongera kwohereza abantu muri za polisi, OFPRA ,…. mukabita intore mutinya kwerura ngo muvuge inyenzi, inzoka….Mukeka ko muri mu nzira nzima koko? Mubona se ko ibyo murimo nta consequences?
    Muravuga Mujyanama wategekaga barrieres zamaze abantu…! Nimumuhishure mumutangaze kimwe n’abandi bose bakoze amahano none basinda byeli bavuga bakanivuguruza! Bazivamo ni umwana w’umunyarwanda! Mwibagiwe ko gacaca zaciye amagambo n’amazimwe ndetse nanubu zigishishoza? Muve mu magambo maze duzasabe batwoherereze rapports zibyo bumvise muri za gacaca n’ibihano bagiye basabira buri wese kugirango des animaux zijye kuba dans leurs places “la foret”! Nizere ko ibyo tubyemera. Ubwo nibwo bucamanza nimuhe abantu amahoro! Nonese ko mureba kure cyane mukibagirwa hafi ntimuzasitara mukamara amano?
    Mwarakajwe n’uwavuze umugore n’umugabo!!!!!! Ariko mbona mwavuze umugore n’umugabo ndetse murarenza!! Nonese ibyo mwanga nibyo mukorera abandi? Mubaye nk’abo bicanyi mwavuze birirwa bihisha bakanamagana les assassins bibagiwe ko assassin ari umwicanyi!!! Ni agahomamunwa! C’est ça la crise de raisonnement qui nous a conduit dans l’irréparable!
    Nimureke dusubiranemo ça fait parti de notre coutume kandi bizatuma les fautifs batinya bakihana kuko ntaguhishirwa bizongera kubaho kuva « UMUHANUZI » yavuka !

  • #136

    Hutu-Twa-Tutsi (mardi, 20 septembre 2011 20:26)

    Intore koko niba mubaho, mwararindagiye kabisa!
    Ayo maraso Kagame abaha muzayaruka kabisa kandi twituramiye!
    Ese nimutangire muroge abantu turebe? Nkaho abo mwaroze mu nkambi badahagije!
    Aho hantu i Rouen najyaga mpumva bahavuga byiza byinshi ARIKO MURAHATOBYE MWA BASHENZI MWE mwiyita intore

  • #135

    Ndasubiza uwiyise Mujyanama (mardi, 20 septembre 2011 17:57)

    Uyu muntu wiyise Mujyanama ajijisha ashatse yakwitonda,agacisha make akareka guhembera inzangano n'amatiku. Afite iyihe moralité kugirango agire abantu inama? Afite ubuhe burenganzira bwo guharabika umugabo n'umudamu we? Uriya mubyeyi ukora muri terre d'asile uramushakaho iki? Wari wamubona mu nama cyangwa mu myigaragambyo arwanya ingoma mbi iri mu Rwanda n'ubwo ari uburenganzira bwe? Ndabona wigize umurundi ukanemeza ko utakiba i Rouen urabeshya,uri kuyobya uburari. Kuki utavuga aho uri?Turakuzi uri hano i Rouen ,uri umunyarwanda wahoze ufite umudamu w'umurundikazi.Waramutaye mwaratabaranye kubera indarabuno. Sinkuvuze nzakuvumba ariko ibigwi byawe birazwi. Ntabwo rero ari wowe muntu ukwiye kujya kw'isonga uravugira abatutsi keretse ubanje kuzura abaguye kuri barrière wari uyoboye muri 1994,barrière yabaye ikirangirire. Ni mu gihe kandi abantu nkamwe nibo ingoma ya Kagame yiyegereza. Ngo uherutse no kwigamba mu kabali ngo bajye baguha inyandiko uzishyire kuri murandasi wandagaze abantu.Kuki ingoma y'abicanyi iri i Kigali ishaka gushoza intambara y'amoko ibinyujije mu ntore? N'uko ibona neza ko imaze gutsindwa intambara ya politiki. Ninde wabwiye Munjyanama ko iyo urwanyije ingoma mbi ya Kagame uba urwanyije abatutsi? Ninde wamubwiye ko ingoma iri mu Rwanda ari iy'abatutsi? Ingoma mbisha iri mu Rwanda ni iy'agatsiko k'indobanure kica kagakiza. Ako gatsiko ntawe kababarira yaba umuhutu ,yaba umututsi cyangwa umutwa.Iyo utavuga rumwe nako gatsiko ubwoko bwawe ntacyo bukabwiye. Ikarita y'amoko uwiyita Mujyanama ashaka gukina ntabwo izafata kuko abahutu ,abatutsi n'abatwa bareba kure biyemeje gushyira hamwe kugirango barandure ingoma y'igitugu.Ubwicanyi bwa Kagame n'agatsiko ke bwaramenyekanye kuburyo ntaho wahera umurengera.Byararangiye!! rapports nyinshi ziramurega ubwicanyi ndetse na nations unies ubwazo ziramurega génocide yakoreye abahutu.Mujyanama ahubwo niyerure avuge ati ingoma ya Kagame irarengana ,atange ibimenyetso dore ko yize amategeko!! Ubwo rero wibwira ko wihisha inyuma ya Mudasobwa yawe ngo ntawe uzakumenya? Reka ayo mafuti ,uracyari muto ,ushake akazi witunge ,aho gushakira imibereho mu buhendwabana uhabwa n'ingoma ikandamiza abaturage.

  • #134

    Nsubize Mujanama (lundi, 19 septembre 2011 10:54)

    Reka gutera ubwoba mushingantahe! Aba ba militants turabazi kandi tukabemera! Nibo badushoborera ziriya ntore n'izindi nyenzi zigatuza!
    Umwanya wazo uri mu Rwanda!

  • #133

    iyamuremye (lundi, 19 septembre 2011 10:08)

    wowe wiyita mujyanama, reka gusebanya ucira imanza abantu reba imbere urke gufana ingoma itagira aho igeza abana b'u Rwanda; urakamiye uyu munsi ariko ejo ntabwo ariko bizaba bimeze. nimurnge inyungu muhabwa n'igihugu ahubwo murebe kure ese ibivugwa niko bimeze niba ariko se bimeze se kubera iki murwanya ukuri igikwiye ni uko abantu bahura bakaganira bakareba icyakorwa, kuko ingoma iriho izashira haze n'indi nkuko ishobora kuzaza iyiruta ariko ariko hejuru y'ingoma n'ibinyoma byazo ukuri kuzagenda gutsinda ibyubahiro byose umuntu agera igihie abigira ariko bigashira ariko umunyakuri ukoresha ubutabera icyubahiro cye gihoraho imbere y'abashyira mugaciro batagamije gukira no kubona imyanya bakoreshwa kandi bakoresha ibinyoma

  • #132

    MUJY.ANAMA (lundi, 19 septembre 2011)

    Ndagirango mbaze sasa aba bantu ico kugira nabi no kugumura abantu bibungura:
    1) Dr Ruzindana Emmanuel: nkiba rouen wahoraga muntambara ya tutsi,kugera nanubu numva ngo uracakaze; nonese ibyo bikungura iki? Ese uracyagurisha ibitoki bose? Shobora ubigurishe abahutu gusa .Ivyo uhoramo mugabo ubona utanga indero nziza? Warasamaye. Méthode, Jean de Dieu nabandi benshi urimo ubagirira nabi ! Mugabo noma naguhanura « Tuza ureke abantu babeho kuko abo batutsi nabo bahutu bazoma bazahorana kugeza isi iheze ! Sigaho gusamara !

    2) Kabanda: wari umeze neza ariko noneho mugabo umenga wasaze. Aho Gaspard aziye gutura mu kabali,yaguhinduye umumenja! Ibyo uvuga biteye ubwoba! mugabo ko ukunda intambara kandi ukayifuza, ubona yarakunguye? cyangwa warahomvye? niba warungutse amahera ya leta mwahunganye ,wakwiye kumenya ko kunguka amahera ugahomba abanyarwanda n'ababanyi ntaco bimaze!!!
    4) Eric HAVYALIMANA : Waratakaje koko ,ariko wibagirwa ko nabandi aruko. Nonese nyoko ko yari mustanteli agakorana na Havyalimana….yabaye umukinyi wa politiki ayigwamo ! Nonese ko wibasiye abantu bose kubera ubwoko bwabo n’ibitekerezo vyabo, iyo niyo ndero nyoko yagutozaga ?
    None se ubona igihembo cawe kizaba ikihe ? Tuza reka ivyo bisaza bisamare wowe uri jeune!
    5) Mushimiyimana Emmanuel na Mme Ruzindana: Imilimo mukora ntijyanye n’ivyo murimo. Terre d’asile siyanyu. Eglise ntabwo ari iteraniro ry’amashitani! Ntimukomeye mumutwe!
    Inama: Haba izo ntore cyangwa izo nterahamwe, haba padili, Pasteur, cg mme terre d’asile, nimisigeho mumenye ko umugenzi yubahwa kandi ko Rouen atali harya mwahora!

  • #131

    INTORE NDAHARI MURI ROUEN (dimanche, 18 septembre 2011 19:57)

    thomas witonde sana kuko urafitwe kandi iyi site ushatse wayifunga mu maguru mashya, gira bwangu ufunge si non urakabona intore turahari kandi turakora, naho ibyo wibwira ntabwo uruta abandi kandi ufi umusega wa mbwa we ugenda uharabika abantu, attention itonde,wa kigarasha we
    Umukuru w'intore

  • #130

    Mukagatete J.F. (dimanche, 18 septembre 2011 19:12)

    Izo ntore-ntozo iyo zibona iriya foto ya Hakizabera ari hagati y'urupfu n'ubuzima, zumva zimeze zite? Zibaza iki?

    Jye uriya Christophe namugira inama yo kwimuka bidatinze.
    Kuko bariya bantu bafite ubutumwa bukomeye. Uzi ko intore yigira inshuti yawe yayindi magara, pe pe pe, kandi koko ukagirango ni byo. Twarabanye ndabizi. Igukorera ibintu byiza byiza gusa kugeza aho unyurwa pe. Yewe, nabonaga ni ukuri narashyikiriye, mbese umuntu ndamutagatifuza, ndamwizera nyine. Yebaba weeee ! Ukayigirira cya cyizere ku buryo ubipfa n'abaguhanura.

    Uko byagenze ibara umupfu. Nongeye gushimira by'umwihariko uwamburiye n'ubwo kumwemera byabaye ingorabahizi, ariko ni isomo nararibonye. Na n'ubu sinshobora kwibagirwa rirya korosi yankuyemo ntaribona. Ubwo naje gukizwa na none no kuva aho nari ntuye, mpava mu ibanga.

    Yewe, ubuzima ni ukwitonda no kwitondera abantu bamwe. Si amazimwe aya bakunze kutwitirira twe abagore, ni impamo pe.

    Icyakora hariho abantu batamwara. N'izo ntore zifitemo PATIENCE hatari, kandi iyo uzitahuye NTIZIMWARA.

  • #129

    RUZIRABWOBA Epimacque (dimanche, 18 septembre 2011 17:32)

    Kuva abategetsi banyuranye b'urwanda bagenderera Rouen mu rwego rwo gushinga umutwe witwara gisilikare bita intore, abashyigikiye ingoma mpotozi ya Kagome bacitse ururondogoro. Ngo kanaka na kanaka bagiye gufata imipanga bateme abatutsi!!! Ariko nta n'isoni bagira rwose. Mu minsi mike muzumva bavuze ko uriya musaza wifitiye ka boutique bamureze ko ari we ucuruza iyo mipanga! Ibi biranyibutsa mbere ya 1994 gato ubwo Radio Muhabura yajyaga ifata iya mbere ikavuga ngo abatutsi b'aha n'aha bagiye kwicwa! Hashira igihe gito koko ukumva ngo aha n'aha interahamwe za MRND zahishe abatutsi kandi mu byukuri ari inkotanyi zabishe maze sinakubwira amaradio mpuzamahanga agahita abyemeza nta na enquête yakozwe.Byarabaye ku batutsi i Bugesera ,byarabaye ku batutsi b'abagogwe ,byarabaye kuri Gatabazi ,byarabaye kuri Gapyisi ,byarabaye kuri Bucyana n'abandi benshi. Icyo inyandiko z'impuruza zihita kuri muarandasi zisobanura n'iki: Icya mbere n'uko intore zifite ubwoba bwinshi kuko zakoraga rwihishwa none uruzinduko rw'intore nkuru Paul Kagome rwatumye zimenyekana.Icya kabiri n'uko ubu intore zigiye gushakisha umututsi w'ikigarasha zimwivugane maze zihite zibigereka kubo zita interahamwe. Icyo nazibwira ariko n'uko burya atari buno n'uko urwanda atari ubufaransa. Abo izo nkotanyi zabeshyaga bamaze kuzimenya. Ikindi n'uko nihagira umuntu zihitana zibwira zizabigereka ku bantu barwanya ubutegetsi bw'i Kigali zizahita zifatirwa mu cyuho kuko ubu intore nk'uko zagaragaye ku nyandiko mvugo y'amanama yazo ndetse n'izindi zitariho,zose ziracunzwe cyane kuko byamaze kumenyekana ko zitwara nk'imitwe y'iterabwoba. ibi byanditswe kuri Rusatsi rero ni umwe mu ntore umuzi neza wabyanditse kugirango abigereke ku bandi maze acemo abantu ibice. Ntawe uyobewe ko gucamo abantu ibice agame yabigize umwuga none arashaka no kubizana mu mahanga.Ninde waruzi ko Ndashimye Bernardin yagiye kwa Hakizabera uretse intore y'inkoramutima ya Rusatsi? Ngaho nimukomeze mwivemo nk'inopfu naho ibyo gukora amabi mukabishyira ku bandi ntibizashoboka!

  • #128

    tuzareba (dimanche, 18 septembre 2011 16:55)

    ESE buriya padiri ari gukorera mateka meza UMUKOBWA WE ruth nabagore be ubu abazwi ni claire WA LE HAVRE na chantal wa NORVEGE ubwo muzaba mubwira ds l avenir

  • #127

    Musemakweri (samedi, 17 septembre 2011 20:08)

    Erega ndabona intore zibasiye Thomasiiii! Sha nimuvane ibikangato aho, ubu burya si buno. Thomas azi ubwenge bukubye inshuro 100 ubwa Kagame. Iki kinyamakuru kirabavugishije kweri. Mubonereho nyine icyo bita ubwenge, maze mubone aho faiblesse yanyu iherereye mwe mwumva ko ibibazo Kagame afite ubu muzabikemura n'amarozi yanyu. Sha uru rubuga ruzabakurugutura mpaka. Mwabonye uko Twitter yagushije kuva kuri Benali kugeza kuri Kadafi. Ninako leprophete izabahenangura dore aho nibereye. Hazigire intore icira aho Thomas anyuze maze murebe ngo karashoboka. Mwaramenyereye rero ko babafata mu kabuno, iyo muciye umutwe Rwisereka mukarasa Kayumba n'abandi? Abo se nabo ni interahamwe ra? Mwataye umutwe neza mukareba ko iyo ngoma itazagwa ibisasiye? Bwa bwenge buke se! Mutegereze gato murebe nimumara gucira Ingabire urw'intama na bihehe, maze murebe ngo aka bihehe karashoboka. Mubure gushyira ubwenge ku gihe inzira zikigendwa ngo Tomasi Tomasi. Uriya Bwana yavukanye impano zigira bake ubundi aziharira kurengera abatagira kivugira. Imana imuhe amahoro n'imigisha. Mureke ibitabapfu ubundi mukurikire uko ingingo zitomorwa kuri leprophete kugeza ku munsi w'imperuka (y'inkotanyi). Nimusome mutitire sha, iki ni igihe cyo kubakanda.

  • #126

    liste (samedi, 17 septembre 2011 17:14)

    Ndabona mukibuka gukora liste nka 1994 mwibukeko ibyo bintu byarangiye kera NEVER AGAIN muzi beshye murebe .turabazi mwese naho mutuye hose mushatse mwacisha make.

  • #125

    courage (samedi, 17 septembre 2011 17:09)

    Mba lyon ariko sinarinziko ROUEN HABA interahamwe zimeze gutyo zikuriwe na PADIRI thomas ,NIMUKENERA imbaraga zacu muzadukoreho gusa tubereke uko intama zambarwa intore noneho bazikone ko zitaganya .nihagira nuwoi barya akara muzatubwire dukore nokubandi dufite réseau ikomeye yo kwirwanaho babimenye.niba batutuzi tuzabibereke nta burozi tuzakoresha ibyo nibobabizi kandi babimenyereye,twe icyo dushaka ni amahoro nubumwe uzabitubuza tuzirwanaho twe ntabwo turimuri gahunda zubwoko nkabo niho dutsindira ;naho ibya padiri byo birakemuka vuba iminsi irabaze

  • #124

    intore (samedi, 17 septembre 2011 13:37)

    irouen birashyushye ndetse nahandi iyo ufite inshuti y' intore ntuyereka ko uyanze ariko uyihanga ijisho kugirango itaguha kutuzi

  • #123

    INTORE (samedi, 17 septembre 2011 13:29)

    Intore ntiganya , mwese rero ntore zanjye muhaguruke, mube maso ubundi izi mbwa tuvugane nazo niba ngombwa bazanahanwa byintangarugero, dukomeze umurego dushyire hamwe, twirinde amakitu,ubundi Rusatsi nuwacu kandi turamukunda, ibyo bamuvugaho byose mugomba kubyamagana, mwivuye inyuma, kandi mukomeze muheshe isura nziza urwanda, intore irangwa nibikorwa byiza byo gukunda igihugu no kugitabara mumagorwa, mukundane kandi mwubake, naho iyo misega muyireke iboroge, ntakundi byamera!
    mwizira ryi ntore zose mukomeze umurego kandi iki kigeragezo kizacinda, mumenye uko mugenda, kandi ingendo yanyu ntihinduka, songa mbere .
    UMUKURU W'INTORE ZOSE .

  • #122

    rubuga rwacu (samedi, 17 septembre 2011 13:23)

    uru rubuga ni rwiza cyane rutumye tumenya amakuru y' irouen hari interahamwe nyinshi none ntore zacu muzirwaneho

  • #121

    rouen (samedi, 17 septembre 2011 13:21)

    Mme GAKUBA Alexia

    18.Mme AKUMUNTU Yvonne

    19.Mr KANYAMIBWA Joseph
    8.Mr NKUNDABAGENZI Adrien

    9.Mr SHEMA Cedric

    10.Mr MAKUZA Patrick

    11.Mr KAYIGEMA Aime

    12.Mr UMUGWANEZA Joseph

    13.Mr NGOGA Eric

    14.Mr NZAMBAYIRE Uzzias

    15.Mr VALENTIN

    16.Mr HIRWA Olivier
    bakurikira:

    1.Mme MUHONGERWA Chantal Martin

    2.Mr RUSATSI Felix

    3.Mr GWIZINKINDI Charles

    4.Mr NIYIBIZI Freddy

    5.Mr RURANGWA Vedaste

    6.Mr GASALI Yves

    7.Mr NIYOMUFASHA Origène

    20.Mme GWIZINKINDI Beatrice

    21.Mr MUGIRANEZA Epimak

    22.Mr NKURIYINGOMA Charles

    23.Mme NKURIYINGOMA Virginie

    24.Mr KARASIRA Aime

    25.Mme KARASIRA

    26.Mme MARTE NKUNDIYE

    27.Mr PAFFY

    28. Mr REMY

    29.Mme MEDIATRICE AYINKAMIYE
    izi ngo nizo zizatumara muri rouen ra!izi nazo ngo ni intore

  • #120

    epimac (samedi, 17 septembre 2011 13:12)

    muduhe na liste y' abatutsi bashaka kwica abahutu muri rouen

  • #119

    liste (samedi, 17 septembre 2011 13:09)

    mumpe abandi muzi kuko simperutse Rouen narimutse abo niobo mperutse igihe nahabaga mubashyire ahagaragara bamenyekane

  • #118

    agatsiko kabagome rouen (samedi, 17 septembre 2011 12:59)

    Gaspard,methode murumuna wandengeyinka ,RUZINDANA,eric,Honore ,cyprien,abo nibo bahutu biteguye gufata imihoro nugufuni bakica abatutsi bose bi ROUEN MUTUBWIRE ABANDI TWIBAGIWE hakaba na SANO PATICK maneko bohereza mu RWANDA kandi burya ngo yanga abatutsi cyane nuko nabo batumvikana nabashebuja kubera amatiku yubuzima busanzwe bwa hano europe mubuhungiro ariko kuri dossier yubwoko HUTU contre TUTSI barahuza bakamuha mission akajya mu RWANDA ngo azi kubeshya abatutsi abagira inshuti

  • #117

    norvege (samedi, 17 septembre 2011 12:55)

    inkuru iturutse ahantu hizewe, njyewe sinzi umupadiri witwa thomas ariko nzi chantal kuko ahantu yabaga twari duturanye.chantal yazanywe n'umupadiri witwa Ntamabyariro appolinaire akaba ari umugabo wewe.uwo mukobwa chantal kandi amwita papa we ariko umwegereye neza yabikuganiriza. wibeshyera uwo mupadiri rero ahubwo uzabaze appolinaire ko aba mubutariyani niko numva.uwo chantal kandi ari metisse

  • #116

    inkuru ifite gihamya (samedi, 17 septembre 2011 12:40)

    MBA hano NORVEGE reka mbambwire ibya PADIRI THOMAS mutazi hari umukobwa witwa Chantal wumugore bwa kabiri canyangwa uwambere simbizi yaranamwizaniye hano kuva kera kuko turaziranye cyane ,akaba asanwze azakumureba hano hano OSLO none byantangaje numvishije ko afite undi mugore witwa claire .mpega padiri wumuhehesi jye wiyubaha nicyo gitumye ibyawe byose tuzi tuzajya tubishyira hanze ntukabeshye abantu ngo ari padiri.

  • #115

    media (samedi, 17 septembre 2011 12:14)

    hano i rouen udusore twacu turabishoboye turabakuraho tu nibyanga turabyikorera

  • #114

    Kaneza (samedi, 17 septembre 2011 12:10)

    Felix Rusatsi ndamuzi :ni umuhutu uvuka i Kibogora/Cyangugu:

    niigisambo, inda nini, umunyamatiku, maneko w'inkotanyi, intore iroga! Mumumenye, ntihakagire uwongera gusangira na we, hato atazabashyiriramo twa tuzi.Koko afatanyije na ba Bernardin muri gahunda yo kwigaragaza neza imbere y'Inyenzi, mwitonde atazabatamika.

    Ikizakubwira izi ntore nshya : zirirwa mu bituba, zihinduranya abakobwa nk'uhinduranya amapantalo, abo bakobwa zirirwamo bagahindurwa ibikoresho kugirango bazikingire ikibaba, mu gihe zigitegereje uwo zitamuka uburozi bwa Kagame !

    Hano i Londres twarangije kuzitahura zose tuziha akato ! Mu Bufaransa nimutimenya zizabakuramo abantu!

  • #113

    Dr Ruzindana (samedi, 17 septembre 2011 12:10)


    Reka tuvugishe ukuri!Fellix nawe aziko yitwara nabi! Turifuza kuzamuca mu bantu nkuko twagiye tubikora kuri bagenzi be! Se niba akunda u Rwanda nkuko abivuga yatashye akatureka? Kuroga byo simbyemera ariko gushyigikira Kagame ni icyaha gihanishwa ibyo twakoreye bene wabo!

    Padili we akora neza n'ubwo akabya akandika ataperereje kuko adafite moyens zo kubikora! Twagombye kumutera inkunga kuko niwe jwi ryacu!

    Felix ntitumushaka muri Equator!

  • #112

    ingirwa PADIRI (samedi, 17 septembre 2011 11:58)

    mureke izo mbwa zabire ngo ni aba padirikari gasaza ko kapfuye kera none ngo barakaroga .mushikame twedushyigiye ubumwe numbiyunge.ntawe uzongera guhungira muri kiriziya ibyanyu twarabimenye.usibye kagame atatuma hongerakubaho genocide .courage muzee wacu

  • #111

    makuba (samedi, 17 septembre 2011 11:54)

    nyamara ngo umwe mubapadiri bashinze leprophete yaba ari umututsi????

  • #110

    igihe (samedi, 17 septembre 2011 11:52)

    njyewe buriya nkunda kagame pe! icyo mukundira azi ubwenge igihembo azahemba bernardin murakizi kimwe nabindi bihutu byinda nini,kera ndi umwana najyaganumva ngo abahutu bagira inda nini koko nibyo! bagira ibida kagame yaba yarabipfumuye cg akabyica akabimara!kagame tukuri inyuma

  • #109

    mututsikazi (samedi, 17 septembre 2011 11:48)

    ariko koko muri ibigoryi abavuga ko abapadiri batagomba kujya muri politique,bose si abantu mwa ngegeramwe? kukise abo abo murwanda bayibamo nuko ari abatutsi none abapadiri babahutu bo ntibemerewe kuyikora. ? mwabimbwa muragaswera ba nyoko. ikibazo cya kariya gahungu kitwa félix ndakazi twahuriye murifete y' umukobwa wari inshuti yako wari wabonye ibyangombwa ni akabwa aho kaba kari kaba gashishikajwe no kumenya amakuru y'umuntu wese cyane uwo katazi. ni akabwa.naho urwo rusaza rwo ubusanzwe bigeze bagirana ibibazo byamafuti nuwo mu félix nzabibabwira nimushaka kubimenya kuri tel yanjye igendanwa

  • #108

    Inama (samedi, 17 septembre 2011 11:25)

    padiri jya utanga ibitekerezo byubaka nukomeza amatiku bizakugora.Mubyukuli ubona uzarenza 2 ans ufite imyitwarire imeze gutya harya ngo uba France tuzagusangayo.

  • #107

    gakuba (samedi, 17 septembre 2011 11:17)

    ibyo nibyo nshuti njye Félix twariganye kuva mbere yintambara ndabonako batamuzi neza ni umwana mwiza witonda ibibyose nasomye njye byambabaje numiwe numvishije ngo byanditswe numupadiri ahubwo nuguhuruza bikagera no kwa papa i vatican njye si non ndava muri eglise catholique ,uyu Félix mumuhe amahoro ubwo icyo mumuziza turakizi si ubwambere mwabihereye 1959 .. ukuri kuzatsinda naho abari muntambara zubwo nimpapuro zubuhunzi nka CHRISTOPHE;,MUBAREKE arindagire.

  • #106

    POLE (samedi, 17 septembre 2011 11:05)

    Reka mbambwire njye nzineza christophe na padiri kuberako christophe yabuze impapuro kubera kuvangira nkuko yabikoze kuva kera 1973 akaba ari impunzi kugeza ubu ,none biratangaje kuvugango Félix yamuroga nukuntu yambwakirye akamufasha none dore inyiturano ndumiwe pee!!kariga gasaza na nuwigize padiri kandi ari shatani tugiye kubyigaho ubagane ubugome bwabo .Njye Félix muzineza kuva kera numwana waranzwe nogufasha abantu no mugihe yikorera afite DISPENSAIRE prive i kigali yafashaga abantu ni umwana wimfura none izingirwa padiri zisebanya no azabaroga ahubwo bafite indwara yitwa UBWOKO BAGOMBA KUJYA GUSHAKA PSYCHOLOGUE bakivuza;nahubundi nibikomeza gutya on va réagir !!!

  • #105

    ihangane (samedi, 17 septembre 2011 10:49)

    ibya padiri na twagiramungu na christophe ushaje nabi kubera amatiku ko F

  • #104

    Rwicaninyoni Mathias (samedi, 17 septembre 2011 10:09)

    SOMA #102

    YEMWE YEMWE, Intore Kagame yohereje kurimbura abatamwemera baba ABAHTU, ABATUTSI,ABAPADIRI, ABAHOZE MU NGABO, ABASIVILI, zasaze kabisa. Izo mu Bufaransa ho biragaragra zakuye agahu kunnyo. Ziratera ubwoba, zirasebanya, ziravuga ko zizica Padiri n'ibindi. NYAMARA umurundi aravuga ngo UKURI KUNYURA MU ZIKO NTIGUSHYE.

    Muramenye rero, ntimugire ubwoba, abicanyi bafatiwe mu cyuho. Zirashaka gukora ibyo zakoze i Nairobi zica ba LIZINDE na SENDASHONG. Kubera i BURAYA bigoye cyane kwicisha imbunda, niyo mpamvu zihitamo kugurira ibisambo ngo bikubite maze byice abatemera ubutegetsi bwa SHEBUJA, n'abarozi bababwira utugambo twiza hanyuma babaroge.

    Ibisaza INTORE ziviga biri inyuma y'iyi nkuru ntawamenya niba ari KAGAME zivuga dore ko agiye kuzongera gutorwa bya nyirarureshwa afite imyaka 61.

    Ibyaribyo byose nkuko bimaze kuvugwa nimureke uwo mzehe bashaka kuroga avuge niba atarabonanye na BERNARDIN, cyanga se BERNARDIN we ahakane ko batabonanye, nkuko bgivugwa. BERNARDIN niba baramusezeranije gusimbura ombundusumanicya (igisaza RUTAREMARA), ahubwo azamara abantu.

    Ibyo GUHEMUKA BERARDIN NI SIMBIKANGWA.

  • #103

    Ntwali ya Bagabo (samedi, 17 septembre 2011 10:07)

    ohhh nafatwe vuba vuba kuko ashobora gusubiza ibintu i rudubi!

  • #102

    INTORIBYEMERA (samedi, 17 septembre 2011 01:04)


    Hano I rwanda twarabasize! ituma Uwo Padili utagituma abantu basinzira twamwambura ikanzu agakosorwa!

    Nonese Padili yivanga muri politique ate? Avuga ibyo adafitiye ubuhamya ate? Yohereza abantu mubucamanza na gereza ate?

    Niwe wasimbuye RTLM SE? Ubwose ntimubona ko azabasubiranishamo? Inzirakarengane zizahagwa rero! Ibyo bisaza se ntabwo muzi ko aribyo bihimba ibinyoma maze rwashahurana bikaganda rugikubita????

    Nimurebeneza, ni muhe abajeune ijambo ibisaza by'inda ya ruhago mubicecekeshe! byariye ingoma nyinshi byanga guhaga!

    padili nawe ukubitana impili nk'uko mubivuga, nimwitegereze niba ari padili koko: padili aba muri eglise, agasenga,....
    Niba abeshya, murebe niba adasambana, niba atanywa agahiye, niba atanga inama ntateranye...Nimubona abikora....NI SHITANI YIHISHE MU BANTU....mumutere amazi, mumwereke umusaraba......
    Azirirwa ntazarara! Ibijya gucika bicamarenga! ikimonyo kijya gupfa kiraguruka! PADILI NTACYO AGOMBA GUKORA MURI POLITIKI! padili arasenga!

  • #101

    Réponse Rouanais (samedi, 17 septembre 2011 00:33)


    None se kujya kureba umuntu ni icyaha? Icyaha ni ukumugirira nabi....Ukamubeshyera nk'uko uri kubikora BWANA PADILI!!Ariko ntakazi kandi ugira uretse kumviriza abasura n'abasambana????

    Abapadili baragwira! Uwanyereka uko usa!Uwo Felix naguhe inzoga agushakire n'indaya uratuza! nibyanga aguhe ibiryo byinshi dore ko inda yanyu ari indogano!

  • #100

    Agasubizo k'amatsiko (samedi, 17 septembre 2011 00:24)

    Les oiseaux de meme plumages volent ensemble! Ushyigikira padili aragira ati" URAGOZWA UBUHILI" Abapadili b'iwacu bazi gukubitana impili????
    Ariko n'iki gituma kiliziya z'abapadili b'impili n'impimbano batazifunga????

    Des violeurs pédophiles,demagogues...yewe aho i Burayi mukwiye gusengerwa! amashitani yambaye amakanzu yabagezemo!

  • #99

    Rouannais (samedi, 17 septembre 2011 00:19)

    Ariko se intore zabaye zite! Bati umuntu aragambanira undi, intore zo ngo padiri arigisha démagogie! Uzi ko muri uyu mugoroba maze kumenya ko Bernardin yagiye gushaka Christophe aho auye kandi ahagejejwe na Felix koko ?

    Cyangwa ahari ni padiri waherekeje Bernardin ? Ngaho Intore nizidusubize !

    Nyamara leprophete ntijya itangaza impuha ! Mutegereze n'akataraza kari inyuma !

  • #98

    akabazo k'amatsiko (vendredi, 16 septembre 2011 23:57)


    nsubize 71 #74
    uti:
    wabimbwa uragakozwa ubuhiri.abapadiri bagutwaye iki? sinakurenganya ushobora kuba waravutse ucuramye


    hanyuma se muvandi, wowe mama wawe yakubwiye ko uvuka wabanje amaguru cg akabuno!

  • #97

    Impuzamipanga! (vendredi, 16 septembre 2011 23:38)

    Birakomeye!
    Abatararangije akazi kabo barahiye! Amagambo menshi n'ibinyoma birenze bihishe imigambi mibisha! Banyarwanda murabe maso! Nonese uyu musaza ko yagiye mu bucamanza bugasanga yarakubiswe n'uwo babanaga kandi ubucamanza ntibugire FPR bubona muri iyo Affaire ubwo rwose PADIRI ntubeshya???

    Nonese ko abo bantu babanye igihe kugeza nanubu bakibana ni iki cyatumye uwo Rusatsi atamuroga cyangwa ngo amwice?
    Niba Mzee ashaka ibyangimbwa bya OFPRA,akaba ashaka inzu abamo wenyine yarebye uko abigenza ntahimbe menaces zisebanya???

    Niba Mzee ashobora kwicwa se kandi FPR ikohereza abamwica mukeka ko matériel yo kumwica igihugu gitanga ari inshyi, amakofi, n'imitwe? Nkeka ko Kigali yatanga imbunda, ibyuma kandi ikohereza n'umucommando witoje!!!!!

    Harya ngo wumvise abantu bavuga????Ntacyo wumvise. Uri umwana wa satani! Abapanga imigambi mibisha ntibavugira kukarubanda! Padili muhanuzi w'ibinyoma! Warataye, ujya mubagore, ujya munzoga no mubinyoma!!!

    Igihembo cyibyaha ni urupfu! Tangira urage!
    Ibyo uvuga kuri uwo muhungu birerekana ko winjira mu buzima bw'abandi, ukabuvangavanga n'ibinyoma upapira!

    padili, padili wasomye misa ukareka gusoma demagogie??????

  • #96

    Murakina mu bikomeye (vendredi, 16 septembre 2011 23:21)

    Felix ikibazo ke nimukireke cyageze muri services zibishinzwe buriya azisobanurira mu rukiko, ubwo arengana azabisobanura ! Ese buriya intore zikora ibintu zitazi ko polisi izigendaho !

    Muraba mwumva ikizakurikiraho, aba bihaye kuvugira umwicanyi bazamutererana namara gufatwa ntawe uzabaca n'iryera!

    Nibiyerekane bose abakorana nawe, borohereze polisi imirimo !
    Naho ibyo kwinnyagiriza...Intore se iranganya ra ?