mar.

13

sept.

2011

IKIMENYETSO GIKOMEYE CYAGARAGARIYE i PARIS : Ubumwe bw’Abanyarwanda badashyigikiye umwicanyi Kagame ntibukiri inkuru mbarirano ! Zelote Mahoro.

Abahagarariye amashyaka ya Opozisiyo bifatanyije n'abandi Banyarwanda kwigaragambya bamagana umwicanyi Paul Kagame !
Abahagarariye amashyaka ya Opozisiyo bifatanyije n'abandi Banyarwanda kwigaragambya bamagana umwicanyi Paul Kagame !

"KAGAME, assassin.

  KAGAME, génocidaire,

  Il a tué, arrêtez-le..."

 

Ngizo impundu Abanyarwanda, Abanyekongo, Abafaransa n'Abesipanyoro  batagira ingano bavugirizaga Perezida Paul Kagame mu murwa mukuru w'Ubufaransa kuri uyu mwa mbere , taliki 12/09/2011!Indangururamajwi zomonganaga umujyi wa Paris wose urahagarara wota Paul Kagame! Burya koko ikimwaro nticyica, ndi nka Paul Kagame sinazongera gusubira mu bantu Abanyarwanda batabanje kuntera icyuhagiro ! Nyamara se umwicanyi nka Kagame aba akigira isoni ?! 

 

 Byatubereye twese nk’igitangaza ! Bibaye ubwa mbere Abanyarwanda, Abanyekongo, Abafaransa n'Abesipanyoro basaga igihumbi na magana atanu (1500) bahagurukira rimwe bazinduwe no kwamagana umwicanyi Perezida Kagame no kwerekana ko bafite ubushake bwo gutahiriza umugozi umwe kugira ngo bahindure ibintu mu Rwanda no mu karere k’Ibiyaga bigari ! Mu by’ukuri Revolisiyo ya rubanda irasa n’iyatangiye ubudasubira inyuma !


1.Muti byagenze bite ?


Nk’uko byari biteganijwe, Imyigaragambyo yahagurukiye Sevres saa munani zuzuye yerekeza Assemblée Nationale ! Wabonaga ko abantu barenga 1500 bari bitabiriye iyo myigaragambo bari bafite umutima umwe, bagaragaza ubushake bwo gufatanya kugira ngo Umwicanyi Paul Kagame adakomeza kubeshya amahanga ngo yagejeje u Rwanda ku iterambere , ngo yahagaritse jenoside kandi mu by’ukuri ari we wabujije akarere kose k’Ibiyaga bigari amahwemo mu ntambara z’urudaca ahora ateza, akica inzirakarengane zirenga miliyoni mu Rwanda yarangiza akambuka no muri Kongo naho akahica Abahutu n’Abanyekongo barenga miliyoni enye ! Nyamara uyu mwicanyi kabombo akaba akomeje kwiyoberanya yiyerekana neza mu maso y’amahanga, byaba ngombwa agatanga amamiliyoni y’amadolari aha abazungu b’inda nini ngo bajye bamuvuga ibigwi, babeshya !


Abandi Kagame aha amafaranga atagira ingano ni abanyamakuru mpuzamahanga bamwe na bamwe kugira ngo bajye bagira ibanga ibibazo byinshi Kagame yateje mu Rwanda no muri Kongo ahubwo bakomeze bavuge ko ari umuntu mwiza cyane, ukunzwe n’abaturage, utorwa mu buryo bwa demokarasi, urwanya ruswa, byahe byo kajya !


Kuba Perezida Sarkozy yemeye kwakira Umwicanyi ruharwa Abanyamerika n’Abongereza batagishaka ku butaka bwabo kandi akaba ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga n’ubwo byatunguranye kandi bikaba byababaje cyane Abanyarwanda n’abandi bantu benshi baharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa no mu Rwanda, byabaye mahire kuko byatumye Abanyarwanda n’Abanyekongo bumva ko badakwiye gutegera byose ku Bazungu ko ahubwo bagomba kwigora , bagahaguruka , bagaharanira uburenganzira bwabo !


 

Urubyiruko rwari rwabukereye!

2.Abanyapolitiki ba Opozisiyo bose bitabiriye iyo myigaragambyo!


Ikimenyetso kiruta ibindi cyagaragaye i Paris ni uko Abayobozi b’Amashyaka ya Opozisiyo bitabiriye iyi myigaragambyo bari bagaragaje urugwiro ruteye ubwuzu : bafatanyije n’abandi urugendo rwo kwamagana ruharwa Kagame, bakagenda bahobera abandi Banyarwanda, bakabaganiriza , bakabwirana amagambo meza yo gushyigikirana ! Bose baje no kwemera kujya hamwe baraganira hagati yabo, kandi bemera no kugirana ibiganiro n’Abanyamakuru bakorera Ibitangazamakuru, Radiyo na Televiziyo byo mu bihugu binyuranye by’Ubulayi n’Amerika!


Faustin TWAGIRAMUNGU, umuyobozi wa RDI Rwanda Rwiza ntiyahatanzwe. Nk’uko yari yarabisezeranyije Abanyarwanda mu kwezi kwa Mutarama 2011 i Buruseli, ubwo yatangizaga ishyaka rye, yitabiriye imyigaragambyo kuva ku ntangiriro kugera ku mwisho. Dore bimwe mu bitekerezo yakomeje kugeza ku banyamakuru :


(1) Yagaragaje ko yishimiye ko iyi myigaragambyo yitabiriwe cyane kandi ashima abagize uruhare rukomeye mu kuyitegura. Yayibonyemo ikimenyetso gikomeye ko noneho Kagame agiye kotswa igitutu n’Abanyarwanda barambiwe ingoma ye y’igitugu.


(2) Aremeza ko Perezida Paul Kagame ari umwicanyi ruharwa, ko akwiye gushyikirizwa inkiko akareka kwiridwa abeshya rubanda ngo ni umukuru w’igihugu kuko atabikwiye, dore ko yanibye amajwi mu matora yo mu 2003, naho mu matora yo muri 2010 agahitamo gufunga abandi banyapolitiki bashakaga guhatanira umwanya w'umukuru w'igihugu barimo Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda !

 

(3) Kagame yishe Abaperezida babiri, mu gikorwa cy'iterabwoba , abarasiye mu ndege ya gisivili, yica Abanyarwanda benshi mu gihugu no muri Kongo.


(4) Yishe Abanyekongo batagira ingano , kandi n’ubu aracyasahura ubukungu bwa Kongo mu nyungu ze bwite n’iz’umuryango we gusa.


(5) Iterambere Kagame akangisha ko yaba yaragejeje mu Rwanda ni baringa kuko imitungo yibwa muri Kongo n’amafaranga atagira ingano acibwa abaturage aribwa n’Agatsiko gato k’abantu ba Kagame mu gihe 90% by’abaturage bakomeza kwicwa n’inzara n’indwara iyo mu giturage.

Kayibanda na Habyarimana nabo bazaniye u Rwanda amajyambere ahwanye n’igihe bari bagezemo. Nta gishya Kagame yazanye mu Rwanda uretse ubwicanyi ndengakamere.

 

(6) Abazungu bakunda inyungu zabo kuruta ibindi, benshi muri bo bakaba batitaye ku kaga Rubanda y’Abanyarwanda irimo!


(7) Abanyarwanda ntibagomba gukomeza guhanga amaso ijuru bibwira ko Mungu Patri na Bikira Mariya aribo bazamanuka bakabakiza ubutegetsi bubi bw’umwicanyi Kagame. Nibumve ko aribo ubwabo bagomba guhaguruka bakavuga beruye ko badakeneye kuyoborwa n’umwicanyi.

 

(8) Gutsinda Paul Kagama n’Agatsiko ke ni “mara moya”, kuko uriya muntu ari umunyabwoba byarenze urugero! Amahirwe yari agifite kugeza ubu ni uko Abanyarwanda basaga n’abasinziriye, ntibahagurukire rimwe ngo bamurwanye babishyizemo ingufu n’ubushake. Abanyarwanda baramutse bemeye gukomeza kwishyira hamwe, gukuraho Kagame byaba ikibazo cy’amasaha make!

 

(9) Icyo ashaka kubwira Abanyarwanda bari mu gihugu ni uko nabo bashira ubwoba bagahaguruka bagahangana n'Agatsiko kayobowe na Kagame nk'uko Abaturage bo mu bihugu by'Abarabu babigenje! Yagize ati : "Abambwira ngo nimbanze njye mu Rwanda njye imbere y'abaturage cyangwa noherezeyo abana banjye, ndabamenyesha ko njye ubu natangiriye hano i Paris ! Ubu turi benshi twageze mu kibuga, match yatangiye! Ntabwo dushobora kongera gusohoka mu kibuga tudatsinze uriya mwicanyi Kagame!"

 

Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu bihugu by'Ubulayi, bitabiriye imyigaragambyo batagombye kwingingwa no guhabwa ruswa nk'Intore za Kagame !

Paul RUSESABAGINA uyobora PDR Ihumure, ryiyemeje gukorera mu rugaga rumwe na RNC na FDU-Inkingi,  na we yari ahari kandi ntiyahwemye kuganira n’abanyamakuru kimwe n’abitabiriye imyigaragambo.

 

(1)Rusesabagina yatangaye cyane, yemeza ko ari ubwa mbere abonye ko noneho ibintu bigiye guhinduka mu buryo bwihuse ubwo Abanyarwanda batangiye guhaguruka bakajya ahagaragara, bakerekana ko badashyigikiye ingoma y’igitugu ya Paul Kagame.

 

(2) Yatubwiye ko mu by’ukuri urugamba rwa politiki rusa n’urwarangiye, ko Kagame yarangije kurutsindwa mu gihe abamushyigikiraga bo muri Amerika n’Ubwongereza basa n’abamukuyeho amaboko burundu, bakaba bategereje gusa kumenya uwo Abanyarwanda bazagena ngo amusimbure!

 

(3)Yemeje ko n’urubanza rw’itangazamakuru rwarangije gutsinda Paul kagame kuko noneho hasigaye hariho ibitangazamakuru byigenga bishishikajwe no kuvuga ukuri kw’ibibera mu Rwanda ,bikerekana ukuntu Kagame ari umunyakinyoma , umunyagitugu n’umwicanyi abantu batagomba gutinya kurwanya ku mugaragaro.

 

(4) Aremeza ko uru rugamba rwo gukura Kagame ku butegetsi tugomba kururwana nta vanguramoko , ko Abahutu , Abatwa n’Abatutsi bagomba kurufatanya nta kwishishanya.

 

(5) Abajijwe niba gufatanya n’abari muri RNC baregwa ibyaha by’ubwicanyi bafatanije na Kagame nka Kayumba Nyamwasa wabaye Chef d’Etat Major w’Ingabo zicaga abanyarwanda mu Ruhengeri na Gisenyi, atari ukongera kugwa mu mutego mubi w’Inkotanyi,  Rusesabagina yasubije ko we ubwe atari Avocat wa Kayumba Nyamwasa, ariko ko dukwiye kureka ubutabera bukazakora umurimo wabwo , Kayumba yahamwa n’icyaha, inkiko zikamutegeka. Ngo mu gihe ibyo bitarabaho , twareba gusa icyifuzo cyiza Kayumba na bagenzi be bafite cyo gufatanya n’abandi Banyarwanda kurwanya ingoma y’umunyagitugu Paul Kagame n’Agatsiko ke, kuko bakomeje gucamo íbice Abanyarwanda, kubafungira ubusa, kubareganya mu buryo bunyuranye, kwikubira umutungo w’igihugu, gukurikirana impunzi iyo zamuhungiye bakajya kuzirasirayo, n’ibindi…

 

(6)Abajijwe ku nzira abadashyigikiye ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame banyuramo ngo babukureho, Paul Rusesabagina yavuze ko INZOZI ZE kuva na kera ari uko abanyapolitiki ba Opozisiyo bakwishyira hamwe maze nk’uko bafite umwanzi umwe ari we Paul Kagame, bakiga gufatanya kumurasaho aho kugira ngo bamwe muri bo bahindukize imbunda barase iburyo cyangwa ibumoso bagamije kurasana hagati yabo!

 

Abandi banyapolitiki bari bahari ni Jenerali Emmanuel Habyarimana,  Nkiko Nsengimana, Ngarambe Joseph, Ngarambe Jean Baptiste, Karangwa Semushi,  Eugène Ndahayo, Emmanuel Hakizimana ...Aba Sosiyete sivile nabo ni nka Jean Marie Vianey Ndagijimana, Niyibizi Michel, Sebahakwa Augustin, Rutihunza Theobald n'abandin'abandi .

 

UMWANZURO


 

Abari muri iyo myigaragambyo batashye ubona bose banyuzwe na détermination yagaragaraga mu maso ya buri wese. Harimo abasore n’inkumi benshi, wabonaga rwose basa n’abiyemeje gukora iyo bwabaga  kugira ngo ubutegetsi bw’umwicanyi Kagame buveho mu maguru mashya , Abanyarwanda bahinduwe nk’abacakara mu gihugu cyabo bongere bahumeke umwuka w’ituze.

 

Hari abantu benshi bantanze icyifuzo cy’uko iyi myigaragambyo yajya iba buri mezi atandatu kandi ikajya ibera mu migi yose ikomeye y’Ubufaransa!


Hari n’abatanze icyifuzo ko ubutaha Abanyapolitiki banyuranye bazahabwa ijambo maze bakatubwira ku buryo bugaragara inzira ifatika twanyuramo kugirango dukureho ubutegetsi bw’umwicanyi ruharwa Paul kagame maze dushyireho ubutegetsi bugendera ku matwara ya demokarasi.

 

Iyi myigaragambyo yabaye ikimenyetso gikomeye ko Abanyarwanda bamaze kugira ikintu nakwita prise de Conscience ko  nibemera kwitanga aribwo bazashobora gutabara abenegihugu bari ku ngoyi mu Rwanda, bakomeje guteswa ku buryo bwose n’ingoma y’akarengane ya Paul Kagame n’Intore ze.

 

Ikindi cyanyuze imitima y’Abigaragambyaga ni uko n’Abanyapolitiki bafungiye mu Rwanda batibagiranye.  Amafoto ya Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi na Ntakirutinka Charles, yari atwawe n’abantu benshi , agaherekezwa n’amagambo avuga neza izo ntwari, no  kwibutsa ko zikeneye kuvuganirwa no gutabarwa….

 

Abitabiriye Imyigaragambyo mwese,

Imana ibahe umugisha,

Irinde ubuzima bwanyu n’ubw’abo mukunda bose,

Izaduhe twese gutahuka mu Rwatubyaye tutubitse umutwe imbere y’abicanyi batunnyega, banaducunaguza!

 

Ni ah’ubutaha,

Murare aharyana.

 

Zelote Mahoro. 

 

Nimwihere amaso uko byari bishyushye!

F.Twagiramungu aravuga uko abona iyi myigaragambyo!

Commentaires : 154
  • #154

    kwelibwana (lundi, 05 décembre 2011 16:28)

    ngira ngo aba bagabo bashyize hamwe bagira icyo bageraho, kuko ndabona bahagaze bwuma nta bwoba.Naho kurundi ruhande nitegereje Bbagbo ukuntu yakanuye amaso utamenya ko ari wawundi niboneye i Kigali mu irahira rya Boss, bituma ntekereza uko Boss azakanura umunsi yasanze Bbagbo.

  • #153

    Kaasalbert (mercredi, 26 octobre 2011 12:14)

    Yewe Twagiramungu Faustin alias RUKOKOMA aho wagejeje igihugu cyacu turahareba. Sigaho, ntabwo tuzatuma wongera gukora aliya mahano. Plus jamais.

  • #152

    Ntwali ya Bagabo (samedi, 17 septembre 2011 09:50)

    yeeeeeeee that is atime 4 stopping it eveny is dificult no dificult4power man were making unity!only respect 4my God anatherthing are very easy

  • #151

    nterahamwe (jeudi, 15 septembre 2011 16:50)

    turashaka abayobozi nka ntakirutimana foasin wu mu pede yewe urakisasira imisundi ya nyoko ni byo bigukwiye ntacyindi

  • #150

    Habyara ari he? (mercredi, 14 septembre 2011 20:59)

    Rwicaninyoni, ibyawe ni rugabire! Nta kindi kiri mu mutwe uretse kwica!! Ukareba abantu ngo uwabatera imishito! uzibanzirizeho uwutere mu nda yawe maze ubone kwifuza kuwutera abandi!

    Ndabona wagize urupfu nk'intwaro nkaho abantu batarusangiye! Wowe se uzarama nk'umusozi ? Hari igihe rero urwifuriza muka so rugatwara nyoko! Reka tuzarebe ko Kagame wawe we atazapfa! Cyangwa azazuka ku munsi wa gatatu!!

    Ungore wibaze , cyangwe se ukomeze uganye!

  • #149

    AUBIN RWICANINYONI (mercredi, 14 septembre 2011 18:15)

    Iyo midigi yanyu uwayijombamo imishito nibwo mwakongera gutekereza neza ibyo mwize byose ni zero.Mumenyeko"Agati kateretswe n'Imana katajya gahungabanywa n'umuyaga".Abahutu mukunda kwizihirwa!Débiles et cancres que vous êtes,vous aimez vendre la peau de l'ours avant de l'avoir abattu?Turabizi ko mukunda kwizihirwa no kurya.
    Prezida kagamé kubajera(gérer)biramworoheye.Vous etes le cadet de ces soucis.Cyakoze mu kwizihirwa kwanyu vous êtes pathétiques munyibukije cyera muri gucinyira akadiho "Habyara" muri za animations?Ubuse Habyara arihe?Ngaho nimumbwire?Mwagiye koko mushishoza mugaca akenge? Ariko muransetsa kuko uwabaroze atagize akaraba,yabaroze avuye mu musarani.Prezida kagamé ni léopald nkuko mwabiririmbaga mbari iruhande ejobundi i Paris.
    Bishatse kuvugako umwegereye wese yaba yera cyangwa yirabura agomba kugenda acishije bugufi.uzazana amacakubiri nkayo yanyu umwanya we umukwiye uri muri 1930 mwasize mwiyubakiye.
    Ubuhungiro ni bubarye mwumve,muburwariremo ubuheri mwo gasamwa mwe.Muribuka cyera mutubwira ngo igihugu ni gito?"Kirya abandi bajya kukirya kikishaririza"Ubuse igihugu cyarabyibushye?
    Iyi midigi yanyu niyo muharanira mwoye kubeshya abahutu bo mu Rwanda.Ese kuki mudafite inda nkizo abahutu baba muri Malawi cyangwa zambia?

  • #148

    Ruhenesha (mercredi, 14 septembre 2011 18:12)

    Kagame yavuga ibigarasha ngo didi didi. Muuri ayo mafoto mubonye harimo umuntu muzima? Na wa mushi ngo Rukokoma yabuze ibyo anenga ati "Nubwo yubashye ubukungu, abantu bagomba kwishyira bakizana" nti ese ajya guhungira mu Nkotanyi kuri stade muri 1994 nta kwishyira ukizana byari bihari ubwo yayoboraga MDR akaza gushakishwa kubura hasi na Interahamwe na Impuzamugambi? Imbwa zibura ikyo zinenga ziti dore igicebe cyayo!!!

  • #147

    AUBIN RWICANINYONI (mercredi, 14 septembre 2011 17:49)

    Nababwira iki mukomeze mute igihe cyanyu.Dore mbese uko bisa bisa n'impimbi cyangwa wa mugani wa DR Mugwaneza muri ingurube basasira amashuka yera zigahitamo kwigumira mwisayo rya génocide.Nimubanze murebe uko musa kandi mwitwa ngo muba za Buraya maze nimuraniza murebe ukuntu umubyeyi w'igihugu aba abengerana ububasha n'ubuntu bwo kuyobora uRwanda.Mukomeze muvuze induru ,mucurangire abahetsi.Nimusubize amerwe mwisaho kuko uhagarikiwe n'ingwe akomeza kuvoma kandi Urusaku rw'ibikeri ntirubuza inzovu kunywa amazi.

  • #146

    MBANDA (mercredi, 14 septembre 2011 13:00)

    NSUBIZE # 129

    Ariko wituma ntekereza ko uri injiji, kuko iyo umuntu asubiza inyandiko, abanza kumva neza inyandiko asubiza ibyo isobanura. Abo uhanganye nabo à propos ya RUKOKOS, hari uwasobanuye ko TWAGIRAMUNGU n'INZOZI ze batigeze nabusa bagira uruhare na busa mu itegura ry'iriya myigaragambyo ! Icyo gihe nibwo yagombaga koko kwerekana ko ashaka gufatanya n'abandi, et non gukora piratage ya résultat. Ahubwo yari ahugiye mu ibyo gushira isoni atukana na NDASHIMYE BERNARDIN, wahoze ari inshuti ye, kandi Faustin twagiramungu aranamubyaye. Ariko yamaze kubona ko itegurwa ry'iriya myigaragambyo ryakozwe na société civile, amashyaka FDU (INGABIRE) na RNC bashoboye kumvikana ku itariki, ashishimura itangazo atuka ayo mashyaka yandi ngo ni udutsiko, kuberako yabonaga RDI ye ntaho ihagaze muri iryo tegurwa, maze akoresha ya manyanga ye ngo arebe uko yakwiyinjiza mu ikibuga pour camoufler sa non participation à ces préparatifs. Ariko nyine byabindi bye byo gushira isoni byamurenze, biramuganza abanza gutuka abo muvuga ko ngo akwiriye kuyobora muri opposition, maze ati nanjye nzaza muri iyo myigaragambyo, nkaho twari dukeneye ko abidutangariza ! Kuba yaravugiye kuri ariya ma Radio, TV, etc..., ibyo nta gitangaza kirimo, kandi babigusobanuriye ni uko usoma uhubagurika. We ubwe yari yabanjye kumenyesha abo banyamakuru abasaba kuzaza kumuha interview, kugira ngo bazabone ko ariwe wenyine muvugizi impunzi zigira. Sinon wasobanura ute ko NDAGIJIMANA ariwe munyarwanda w'i Paris wakoze akazi gakomeye, aha nshaka kuvuga "COVIGLA" y'i PARIS ari nayo yatwakiriye itegura byose sur place, atigeze ahabwa ijambo n'abo banyamakuru ! Jya utekereza ushishoze niba utabishoboye ubwire ababishoboye bagusobanurire ! Uti yavuze neza ! Ntacyo bitwaye, ariko ni uko abona ko muri iki gihe ariko agomba kuvuga ngo arebe ko hari abamushyira imbere ! None ntabwo yigeze kuvuga ngo ubwicanyi FPR yakorye i KIBEHO, ngo yari légitime défense, kandi azi ko arimo ashinyagurira abahakindaguriwe ? Nguhe izindi ngero ? Ce n'est pas la peine. Nuko ay macenga yakoresheje pour pirater le succès de ne la manifestation, ati reka nifotoranye n'aba banyamashyaka, ubundi LE PROPHETE izakore publicité, igaragaze ko koko njye nshoboye kwunga opposition ! Ese abahagarariye FDU bykuri iri inyuma ya INGABIRE barihe ? Uretse ko mbarije ubusa, kuko bo bari barimo gufatanya n'abandi bababaye bitanga nyabyo kwamagana uriya mwicanyi KAGAME, ntabwo bari baje kwiyerekana, sinavuga gupirata succès ya manif, kuko bo bafatanyije n'abandi kuyitegura... Aba soi-disant leader babasungareri ntitubakeneye !

  • #145

    gakuru (mercredi, 14 septembre 2011 13:00)

    mwatubonera interview ya Rukokoma kuri RFI. Muduhe wenda LINK y'agho twaryumvira.
    Murakoze

  • #144

    inama (mercredi, 14 septembre 2011 11:06)

    haracyari kare gukora politique ya opposition nimutegereze encore 30 ans peut être mwatangira ibikomere bizaba birimo bikira !!!

  • #143

    uwayo (mercredi, 14 septembre 2011 10:23)

    dukeneye umuyobozi udafite aho abogamiye ndabona dutegetswe n'umwami nko mububiligi byaba byiza kandi w'umunyamahanga kuko umwanya w'umukuru w'igihugu niwo abantu bahora bapfa kandi umwami nawe akagira "pouvoir limité" naho ubundi aba ba Twagiramungu bose bagiye barangwa na trahison kubera inyungu zabo kuko abogamira kuri FPR mugihe k'imishyikirano ntakindi cyabimuteye bari bamwemereye kuzaba minisitiri w'intebe ibyo rero yakoze icyo gihe ni place yishakiraga nta kindi . baba ba Nyamwasa Kayumba na ba Rudasingwa mbona ibyo birirwa bavuga babiterwa no kwihorera kuko babakuye amata mukanwa hari n'igihe baba ari ikinamico baba bari gukina kugirango noneho bazarimbure imbaga. ubwo rero dukeneye umuyobozi utarandujwe nibyabaye mu Rwanda naho ubundi iyo mbonye ibyandikirwa aha kuri ino site mbona ko kwiyunga biri kure imyaka myinshi nubwo twatakaje ibihumbi byinshi kubera intambara ndabona ntacyo byadusigiye ahubwo byaratumye turushaho kuba babi. mbibarize harya ninde wasabye kuvuka ari icyo aricyo ubu? njye mbona uwaroze abanyarwanda atarakarabye. murakoze

  • #142

    Ngaboyisonga Martin (mercredi, 14 septembre 2011 10:11)

    Mwebwe #117&129

    NUMVA mwari mukwiye gushyira mu gaciro mukagira ikinyabupfura kijyanye n'ibihe tugezemo. Jye numva ibya RUKOKOMA mutabitindaho cyane, niba koko mwemera demokarasi. Ubwo butegetsi muhatanira buracyri krue nk'ukwezi. Kuki mwumva ko RUKOKOMA yaje kubatwara ubutegetsi bwanyu, kuki mwumva ko yaje kubatera ku mbehe yanyu pour utiliser amagambo yumvikana. Mufite iki? Iriya manifestation twavuze ko ari iya Abanyarwanda bose badashaka ubutegetsi bwa KAGAME. Hari uwababwiye ko RUKOKOMA ari inshuti ya KAGAME? RUKOKOMA arazwi, abanyamakuru bose bamuhaye interview, abenshi batangajwe nuko yaje, RFI, TV, LCD, BBC mu giswahili, ibinyamteka by'Abanyekongo... None se yari kubyanga ngo atababaza mwebwe? Nibase azwi tubigire dute? Nibase ayo matiku mumutwerera ngo ni Rutemayeze ko abamuha interview batabyishingiye bo bari kubigira bate ngo mwishime? Ariko ibyo muvuga RUKOKOMA murabizi neza cyanga nuko mumwiyangira gusa? Cyanga nibimwe byanyu byo gusebanya nta mpamvu?
    RUKOKOMA ari mu Banyarwanda 33 basabye bwambere demokarasi mu Rwanda, arwanya ubutegetsi bw'igitugu cya Habyara. Keretse niba ari byo azira. Rukokoma ari ma bantu bambere batinyutse gushyira ho ishyaka MDR. None se nabyo yabizira niba Barutemayeze barashatse uburyo bamwambura ishyaka bakamwigizayo, byabananira bakaricamo kabiri?

    Mureke amagambo asenya, mushake ayubaka. Inzangano zanyu muzishyire muri frigo. Mureke turwanye twese hamwe ubutegetsi bw'uriya mwicanyi. Kandi mureke dushyigikire infungwa za politike zose, Mushayidi, Ntaganda, Ingabire, Ntakirutinka na Niyitegeka. Ibindi murimo ni politike y'amanyembwa. Ngo NEVER AGAIN muri demokarasi koko? Boshye arimwe mushyiraho abantu.

    NDABONA GUTEKEREZA NK'ABADEMOKARATE, bibari kure. Muri mu turere, Cyangugu, Rukiga, n'ibindi etc.. Bazumvaryari, Ntamunoza na Ntirivamunda n'abana b'abanyarwanda.

    Martin

  • #141

    Kitatire (mercredi, 14 septembre 2011 10:02)

    Abafaransa babivuze ukuri koko" Le chien aboie mais la caravane passe" Ndi nkamwe naruca nkarumira nkareka gukomeza guta ibitabapfu.Ariko se mbibarize: mukeka umugabo wiharaze ishema n'isheja nka Kagame yakangwa n'urwamo rwanyu? Mubonye inzira zari zaratangiye kuba ibisibe zongeye gusiburwa none si ukuyatotomokwa muramoka kurusha imbwa zafashwe n'ibisazi. Gusa amahirwe yanyu ni uko umwuka, ndavuga oxygène itishyuzwa! Ahubwo murarye muri menge! "Agapfa kaburiwe.....

  • #140

    The advocate (mercredi, 14 septembre 2011 09:59)

    Uko byagenda kose biragaragara ko u rwanda ruri gusaba imbabazi france . Muribuka twirirwa mu mihanda ngo twagiye kubamagana . Igitekerezo cyo gusaba ko umubano wasubukurwa hakwibagirwa ibyabaye salkozy yagiteye ishori ati tuzakorana ariko abakoze amabi bagomba kuyaryozwa. Icya nzicyo ni uko uko byagenda kose abishe abafaransa n aba esponyoro kimwe n abandi banyarwanda b inzirakarengane bazabiryozwa . Inama ni uko ahubwo kagame yafata ababikoze akingiye ikibaba vuba niba arimo yirege yemere icyaha

  • #139

    Nsubize Baobab #129 (mercredi, 14 septembre 2011 09:22)

    Ariko mwarekeye aho guta ibitabapfu: Ngaho se twereke ukuntu abo bapadiri uvuga ari nabo bakora kuri RFI na TV 5 na LCP bakaga aribo bahaye Rukokoma ijambo ngo avugire kuri iyo radio na Television! Rukokoma ni umugabo : akeza karigura.

    Muri iki gihe turimo mbona ari Rukokoma wafasha Opposition kwishyira hamwe igahangana na Kagame ! Abandi bafatanya nawe kandi byagenda neza!

  • #138

    uko mbibona (mercredi, 14 septembre 2011)

    -NRC mbona ali FPR inkotanyi ishyira mugaciro.
    -FDU mbona ali MRND yakosoye ibyali bikocamye
    _RDI mbona ali MDR yisubiyeho igakosora ibyali bimeze
    nabi
    -INTWALI za HABYALIMANA mbona ali IMPUZAMUGAMBI zishyira
    mugaciro .
    -ISHYAKA RYA MUSHAYIDI mbona ali PL ivugisha ukuli.
    -ISHYAKA RYA RUSESABAGINA mbona ali PSD y'umwimerere

  • #137

    Analysis (mercredi, 14 septembre 2011 07:32)

    I watched the France 24 journalist interview with President Kagame. The journalist asked pertinent questions in a very polite way. which was good. I think the president was smart in the way he answered the questions. Smart is the way to go !

  • #136

    kankwene! (mercredi, 14 septembre 2011 07:26)

    Dore inyamibwa z'abahutu disi weeeeee! igishongore cy'imbwa ntibikibuza gushoka ikiziba di! Ngaho nimuhanyanyaze hasigaye imyaka 23 kuko twe twamaze 40 ariko nabwo ni ukudohora.

  • #135

    #127 (mercredi, 14 septembre 2011 04:46)

    @ #127;
    uziko usetsa! Icyo ibyabaye byatwunguye uzabibaze Kagame wabyungukiyemo akifatira ubutegetsi! N'aho ibyo kujya mu mufuka umwe na Kagame ngo kugirango nta LOSER ibyo simbikozwa, amaraso y'inzira-karengane yamennye ntanyemerera kwicarana nawe! Ashwi, KAGAME ndamwamaganye .....! Mu izina ry'abo yishe ndamwamaganye!

  • #134

    Samuel (mercredi, 14 septembre 2011 03:58)

    Ibintu byi Rwanda ni urwenya: somye kuli tnt aho bavuga ngo grenade zatulitseumwaka ushize ngo ni agatsiko ka Ingabire kaziteze. ibyo nibyo abashinja bavuga.
    twibutse ko nyamwasa na gatsiko ke nabo babakatiye imyaka irenga makunyabili kuba barateye izo za grenade.
    niba ntibeshya bagomba kuba baranakatiye mushayidi nabo bakoranaga ko bateye izo grenade.
    mwenese wa nyamwasa nawe nibyo bamurega.
    ubundi batubwiraga ko ali abana bakinaga na za grenade zigaturika ali umuntu mukuru uzibambuye.
    none ngewe ndi kwibaza: bashatse ibirego bigaragara bashinja Ingabire niba bihali aho gukina ikinamico.
    Umuntu muzima we ntiyashyira mugaciro.
    Ese ko urubanza rumaze hafi ibyumweru bibiri abashinja cyaha barega bazaha ijambo abatemoins babo nabo bagire icyo bavuga?
    Njye ndabona balimo gutinza uru rubanza kubera ibintu balimo gutegura, kandi bitaza tugwira ineza.
    Ese mubantu bagera kuli uru rubuga haba hali uwigeze kumva aho abashinja bamara iminsi umunani barega umuntu kugeza naho bamurega kuba ateye nka biin laadeen.
    imanza numvishe ni iza arusha nizo zitwara imyaka aliko sinzi niba abashinja bamara iminsi irenze umunani batanga ikirego.
    bantu mwize ibyamategeko ntimwa dusobanulira uko bigenda.
    muzaba mukoze

  • #133

    HABYARIMANA THOMAS (mercredi, 14 septembre 2011 00:44)

    haaaaa noneho mbonye mahame didie mumyigaragabyo aku bukiga kanze kombona akodesha ibyuma ni nyenzi ra yewe akak
    baye icwende ntikoga koko

  • #132

    igicucu ruganzu (mercredi, 14 septembre 2011 00:13)

    haaaaa uwo mugaba bahibye srk faustin ngo aburana muri ofpra ngo yaba yaragiye kwaka te mwanyage rukokoma ngo rukokoma akamubwira ngo??? ABAHUTU MUJYIRA UBWENGE BUKE PEE NGO MWICA ABAVANDI MWE BAJYE MU RABYIBUKA NGO MUSENYA AMAZU YANJY MURABYIBUKA AMUHINDURA AGI CUCU AVA BXL ATUMVA ATABONA NONE NGO NIWE UMURI NYUMA ABAHUTU MURI BABWIRA ABIMWA KOKO

  • #131

    Sawa kabisa (mercredi, 14 septembre 2011 00:04)

    Merci Mr Zelote,utugejejeho iyi evenement nkaho twari duhari kabisa,TWAGIRAMUNGU nge nabonye numvishe no kuri RFI avuga neza,niba atari yamacenga ye,wasanga yarisubiyeho.Natwe hano i Yaoundé tubonye ahaje twamuvugiriza induru,ryari!

  • #130

    NDAHIMANA THOMAS (mercredi, 14 septembre 2011 00:03)

    sha tuza barwanya tubatsinde mwa banyenda nini mwe

  • #129

    BAOBAB (mercredi, 14 septembre 2011 00:01)

    NAKUMIRO # 117

    Rwose uvuze ukuri kubisi kuri TWAGIRAMUNGU ! Enfin quelqu'un qui a vraiment tout compris ku ubunyanga bwa RUKOKOMA naba bapadiri ba LE PROPHETE bafatanya nawe muri aya manyanga yose bamwamamaza, bandika izi nyandiko, maze bakiyita Zelote. Ngiyo impamvu nyayo bamwe bamwise RUTEMAYEZE, maze INTORE ze zikazinga umunya ! Narekere aho, kuko ubu turamucunga ku uburyo bwose tugasesengura ses moindres gestes et paroles kuburyo, umugani wawawundi sinzi aho mbisomye : NEVER AGAIN DEAR RUKOKOS we !

  • #128

    rubavu (mercredi, 14 septembre 2011 00:01)

    yewe uwo mugabo nda muzi atuye muri AFTAM YA LE HAVRE YIJYEZE KURONGORA INDAYA YU UMUZUNGU AJYIRANGO NI UBUNTU ARAMUBWIRA NGO NAYISHYURE ARAYIBWIRA NGO BYARI UKUMUSAYIDIRA NGO ARA MUHA ITABI INDAYA IRA MUSARANA KANDI UWA MUGORE NGO ARARWAYE SIDA YA TE WE NU MUNYE CONGO NGUWO USHAKA GUEGEKA URWANDA NGO YAJE ARI UMUYOBOZI WA ABARIMU WE YIKUNDIRAGA INDAYA CYANE.

  • #127

    free (mardi, 13 septembre 2011 23:57)

    mwese ntimuzi ibyo murimo, ari abajya kwigaragambya nabaza kushyigikira president. muzabanze murwanye amacakubir mjye hamwe murwanye umuzungu, naho aho mwese muzaba loser
    kandi nubundi muri bo, kubura abantu nka bapfuye muri 94, bibungura iki? kubura abantu nka babauze muri congo bibungura iki?

  • #126

    thomas (mardi, 13 septembre 2011 23:52)

    haaaaa yewe noneho aba nya cyangungu babonye undi mu nya ngirwa porotique ni faustin arias srk wa lo havre uwo mugabo wabaye umunyamakuru wa rukokoma ni umugabo ufite umugore na bana 9 ubanza ari umusazi niko yewe reka nkubwire wajiji yizewe i nduru yibikeri ntiya bujije inzovu kunkwa amazi kandi ntawubuza inyobya ku nyabya

  • #125

    KIWI (mardi, 13 septembre 2011 23:49)

    SHISHOZA # 106

    Urabeshyera ba NGIRUMPATSE na MUTWE, ntabwo batutse TWAGIRAMUNGU, bamuvuze uko ari. Urongeye uti bitwaye iki niba ijambo yavuze abwira abanyamakuru rijyanye n'ibyo iyo myigaragambyo yari igamije ? Icyo bitwaye ni uko abantu bahindura imvugo buri gihe nka RUKOKOMA ari uko inyungu zabo bwite zihindutse bitewe n'igihe agezemo, ni uko batagira na gato idéal politique. Gusenya umuntu nka RUKOKOMA muri iyi nkundura y'mashyaka menshi igarutse, ni ibintu byoroshye cyane kuko amafutiye muri politique yakoze mu Rwanda no hanze yarwo kuva 1990 ateye icyo ntavuze. Kuvuga ntawe ubimubujije, igihe atera mu umurongo ujyanye n'uwabarwanashyaka nyabo bigaragambyaga. Ariko icyo tutazigera twongera kumwemerera ni ugushaka kwe ko gukoresha burigihe amayeri ashobotse yose ngo yiyerekane nkaho ariwe soi-disant leader opposition ifite alors que azi neza ko abamwemera ari mbarwa, kubera guhuzagurika kwe muri politiki, abitewe n'uko abashobora guharanira inyungu ze bwite bahindutse, kandi ibyo byose akabikora agambana, abeshyera abandi, ahemukira urwamubyaye. Yicare rwose azi ko tutazamwemerera na gato ! NEVER AGAIN !!!

  • #124

    Nta Mususu (mardi, 13 septembre 2011 23:34)

    Mwagize neza ariko nimutegezeho ni abandi bavugiye muri Manif.Cyakora abserutse mwese mbahaye amashyi ni ibindi bizashoboka

  • #123

    Libonukuri (mardi, 13 septembre 2011 23:22)

    @Nakumiro we, (117) hari icyo utazi kandi nyamara ugomba kumva neza: None se wasobanura ute ko aho Rukokoma ahagurukiye ariho opozisiyo ishoboye kwishyira hamwe igahuza igitekerezo cyo kwamagana Kanywamaraso, Gasundwe Kagame? ibyo byagombaga kukumvisha ko Rukokoma aje ari "Gatumwa", ariko ko na mbere hose atari yicaye gusa. Nta kindi nongeyeho, ibizakurikira uzabyibonera.

  • #122

    De Ruvuganyi (mardi, 13 septembre 2011 23:14)

    Banyarwanda,

    Mbabwije ukuri kose abanyarwanda hano iwacu banejejwe nubwiyunge bwabariya banyapolitique , ingufu zabo nizo zigiye gutuma uyu mwicanyi paulo azinga akarago agasubira Nakivara niba abagande bamwise pilato kubera ubugome yabagiriye bazamureka akagaruka. Nibutseko yahenze kiriya kijiji cy'u buruni kikamuha aho azahungira ( Ngozi yose ifatanye na Bugesera) niho azavirmo umwuka ibikona bikamurya turiya tuguru twe tw'imifupa. Ndababwiza ukuri ejo nanyarukiye mu Rukiga nsanga bose bari gukurikirana ibibera paris bifuzako uwabamaze yafatwa ntagaruke nuko hano iwacu Kubuhanda bwa Masango nabo inzozi ntayindi niya RDI rwose n'aberekwa babarokore barabibonye ko Nyakubahwa mze Twagiramungu F. alias Rukokoma agiye gucyura abahutu n'abatutsi bose akabanyuza muli rukokoma ibabarirana nuko igihugu kigatemba amata n'ubuki. Abanyarwanda bose bo mu mpande 4 zose z'u Rda baramushyigikiye kimwe nabagenzi babo. Gén Kayumba afande bose bubaha agarukanye ishema n'isheja aje kuyobora igisilikali cy'igihugu kitazaba kikiri icy'umuntu umwe nkuko byaranze u Rwanda, finish Habyara'army and kagome's army. Turabiteguye kubakira no kubunvira munzira zose muzatugezaho zo kwibohora abagome b'abajura bayobowe na pilato paulo kimwe nagakundi ke. Ejo nzabagezaho amazina yabo mugomba kwirinda mwebwe mukorera politique hanze. Bariya bana batukana kuliyi website baritonde cyane amazi siyayandi. Vivez les bons rwandais, vive RDI. Uwa Ruv.

  • #121

    dukundane (mardi, 13 septembre 2011 23:11)

    yeee? ngo sinyigarukeho ni iyawe se? none se ivugira nde ko banyirayo bivugiye ko ari iyaburi wese ugomba kuva wowe utanumva neza aho navuze abapadri ko bica nihe? none ujya ukurikira ugasoma ibyandirirwaho icyunga kirimo ni ikihe muba muryana gusa mutukana ntakindi nibyo byo kuyi site nta we utabibona uko kubivuga bigaragara rero sicyo cyo kwirukana abasomyi nibitekerezo byabo kuki muzirana nibitekerezo byiza se?washakaga ko nkuvuma se najye ngo wa nterahamwe cyangwa wa nkotanyi we? mwaraturubuye ahubwo .

  • #120

    RSF yamaganye kagame (mardi, 13 septembre 2011 23:11)

    RSF NABO BAMWAMAGANYE! KAGAME ABAYE UWANDE
    http://www.umuvugizi.com/?p=3703

  • #119

    William (mardi, 13 septembre 2011 23:03)

    @Dukundane #116,

    Birazwi ko uvuze amabi mukora aba avuze amacakubiri! Ni hehe wigeze ubona aba bapadiri babwiriza abantu kwicana cg ubundi bugome?
    Jye icyo mbona ni uko batinyuka bakavuga ibikorwa bya leta ya Sibomana, bimwe bitavugwa ku yandi masite yanyu birimo ubwicanyi, ubujura, akarengane n'ibindi...
    Bagaha ijambo buri wese nta kunyonga igitekerezo cye.

    Nagusaba kutazagaruka kuri iyi site, ntaho ritarema!

  • #118

    INZIRA 3 (mardi, 13 septembre 2011 23:02)

    INZIRA 3 ZO GUKURAHO KAGAME
    1) Imfura zikunda u Rwanda nizimushyirire akantu mubyo kurya asinzirireko. ibi byagira ingaruka nziza ntazamena ibanga ryacu na Clinton nabongereza ku guhanura indege. kandi azisasira bake nkabantu 50.
    2) Imyigarambyo, iyo yo ndayikozaho intoki vuba, ariko aha Kagame azisasira nka 50 000 byabanyarwanda mbero yo gukurwaho no gucumbirwa muri 1930.
    3) Intambara iyi nziza nimbi cyane kuko intambara izamara nkimyaka 2 ikabona gukuraho Kagame. izahitana 5 000 000 zabantu harimo miriyoni 4 mu Rwanda na miriyoni 1 mu bihugu turimo. izamera nkintambara ya kabiri isi yose kuko ibihugu duturanye bizayinjiramo. ariko bose bazahuriza ku kintu kimwe gukuraho Kagame wigize Kagarara.
    DUHITEMO IYIHE MWA MFURA MWE (BAHUTU BATUTSI NAMWE BATWA)

  • #117

    Nakumiro (mardi, 13 septembre 2011 22:57)

    Burya sinarinzi ko Zelote ali umukozi wa Rukokoma, none ndabimenye rwose.
    Urebye uko Reportage ikozwe, urasanga l'Organisateur et l'Initiateur Principal des Manifestations ali Faustin Twagiramungu. Nyamara uyu Rukokoma atangiye kwiyamamaza muli ibingibi ejobundi igihe yajyaga gutanga Conférence-Débat i Rouen. Icyo gihe les Vrais Initiateurs bo bari barangije akazi kabo kera.
    Ku abatari bamuzi lero, nguwo Rukokoma uko ateye. Ariho arahamagara ingaruzwamuheto ziri mu Rwanda ngo nizijye mu mihanda nk'uko abarabu babigize iwabo,aliko we ntatinyuke kugenda ngo abajye imbere nk'uko yabyihaye aho i Paris. Kuki atohereza mu Rwanda abana be ngo nabo bajye gufatanya n'urundi rubyiruko?

  • #116

    dukundane (mardi, 13 septembre 2011 22:50)

    Ndabaramukije ba padri mwe ,imana ibahe umugisha,ariko muzadushyirireho indi site ihuza abanyarwanda mu kwiyunga no kubababarirana,kuko mbona ko nkurikije ibyo nsoma aha mbona ko bafite ibabozo bikomeye kandi kwizera ko muri ababyeyi bunga kandi bavugisha ukuri twakwizera kuruta kwizera umuntu utazi icyaha ko kibaho,rwose jye ndabakunda nkibiremwa byimana ngo muzashyireho indi site iduhuza twe kujya dusoma ibyo dusomera aha byamacakubiri no kwibona kuko hari abakomeretse beshi byabatera guhahamuka kumpande zose.merci.

  • #115

    komeza (mardi, 13 septembre 2011 22:40)

    ubufransa bwahaye inguzanyo igera kuri miriyoni 7 za madorari yamanya merca.mwe aho gushaka icyazamura igihugu mwagiye kwereka na uburyo muri abahanga mukwica no kuniga,mwahavanye iki se ko nagwa na kagame ahavanye izo miriyoni 7 zizafasha abanyarwanda mwe mutumariye iki usibye kuturyanisha gusa murakagwa iyo,kuko ntitukibabona nakabanyarwanda aho arimwe mushaka kuza kutumara.

  • #114

    keza (mardi, 13 septembre 2011 22:25)

    Murarota ubudahangarwa afatwa se yaciriwe urubanza?yaraburanye se? yahanuye indege? ni ubwambere se zihanuka? yahanuye iki?ahubwo baritsindishije cyangwa barwaye mumutwe yayihanuye se arihe? ariko amaraso yabatutsi ninzirakarengane za bahutu mwishe zimaze kubavugisha meshi mpaka muzabyishyura mwiyushye akuya mwasize mworetse imbaga mwashutse abaturage ngo nibice abahutu ubu nibo bafunzwe mwe mwigarmiye muvuga ubusa mwoza ibibuno byabazungu gusa none aho abanyarwanda bisuganya kongera kubana bakiga kutemera ikibi kubera babiwirije none ishyari rirabishe ngo kagame kagame muziko uburayi murimo ari ijuru se? aha muzahabonera kantu nimudahinduka ko ngo murajya kubyina mumihanda ngo bababone hari uwabwiye ati jye si narinzi abanyarwanda uko bateye nababonye bameze nkinyamaswa mumihandi ati ese nikuriya bicaga no murwanda 1994 ? nti yee nuko ntacyo babahishe ,urumva rero ko mwigaragaje biriya nibyiza cyane natwe twabikunze kubona presida wurwanda yakirwa nabantu barenga ibihumbi bitatu abamwanga ngo ni benda kugera 1500 ubwose murihe ko muri kure nkukwezi.

  • #113

    #110 SOMA IBI (mardi, 13 septembre 2011 22:17)

    EREGABARIYA BATURAGE BO MURI AMERIKA BAZAMUFATA ARABESHYA. DORE:

    http://rwandinfo.com/eng/lawsuit-in-oklahoma-us-district-court-against-rwandan-president-paul-kagame-et-al-full-document/

  • #112

    nono (mardi, 13 septembre 2011 22:13)

    Ariko mwabwira iyi site ngo ni umuvugizi ubu imaze iki?jye narayobe ibyo ivuga irutwa nuyu muhanuzi.harya umukuru wayo nurya afite inda yagatorezo?

  • #111

    TAMPON (mardi, 13 septembre 2011 22:11)

    Muri abasazi gusa, mwabuze icyo mumara ngaho ni muze mumurwanye muri i Kigali apana nkuvuza vuvuzera gusa mukangata. None mwirirwa mushuka abanyarda ngo bigaragambye. muri 1500 , u Rwanda rutwe na miliyoni 11 kandi turamushyigikiye. Ibyo bisaza by'uruhara nibyo ngo mwishinjikirije byabaye expired.
    Cyakora aba bapadri bashinze iyi website bamenye ko iyi kangura yabo bazayibazwa n'Imana yabaremye gusa. bicare bisuzume barebe ko bafiet ivanjiri bari kozemo cg niba ari amacakubiri n'ubwicanyi gusa.

  • #110

    SITAMINA...SITAMINA...TARARARA (mardi, 13 septembre 2011)

    SITAMINA AMAKURU AGEZWEHO NUKO NONEHO UYUMUPRESIDENT WANYU ASHOBORA KUTAZAKANDAGIRA MURI AMERIKA KUKO NONEHO NGO NTABUDAHAGARWA AGIFITEYO KUBERA KURASA ABA PRESIDENTS 2 BARI MUNDEGE 1994. Iyinkuru yasohotse kuri BBC.

    Mwakabyaramwe Polo se agiye kuba aka KADAFI PEEE!

    Ngo IBYAHA YAKOZE MBERE YUKO ABA PRESIDENT BYOSE AGOMBA KUBIRYOZWA NKUKO BA Bill KLIGITON NAWE ubwo budahangarwa babumwimye!!

    BBC GAHUZA niyo yabitangaje.

    SITAMINA SITAMINA..TARARARARA! POLO MUMAREMBERA NDABABWIZA UKULI!

  • #109

    kwli (mardi, 13 septembre 2011 22:03)

    #108 ngirango ntiwumvis neza navuze nti niyo inzozi zanyu zaba zo ,ntabwo byahagarariraho ,kandi ubyuve neza ubwo intambara zizakomeza nuko kandi ,byagenda ntugirengo ibyo bavugavuga ,sinumv ano kutavaho uvuga kuko afite manda y imyaka irindwi kuvaho azavaho kuko siwe wenyine munyarwanda nta nicyatuma yihambira kubuyobozi.

  • #108

    Wowe wiyita Kwli #102 (mardi, 13 septembre 2011 21:44)

    Wowe wiyita Kwli #102, ibyo uvuga urabyumva? Iyo uvuga ngo nta watsinda ingoma ya Kagame wumva ko Kagame ari nk'Imana? niba wemera kuvugisha ukuri, wemere ko ashobora gutsindwa cyangwa se agatsinda agakomeza akayobora. Naho ibyo kuvuga ngo nta wamutsinsura kuri iriya ntebe, sinzi icyo ushaka kuvuga. Nsobanurira cyangwa se hagire undi unsobanurira. Mwitwaje iki ku buryo mwumva Kagame atavanwa ku butegetsi afite?

  • #107

    Twagiramariya (mardi, 13 septembre 2011 21:41)

    Twagiramungu ngo arikubaririza ukuntu yasubira i Rwanda, ngo akajya gusaba imbabazi. Abo abibwira ngo bamusubiza ko ngo umushakisha ari Umugenzacyaha Mukuru, Ngoga, bityo ngo ntawe usaba ubucamanza imbabazi ataburanye. Twagiramungu nawe ngo ntiyahinguka imbere ya Ngoga ngo ntiyabibasha.

    Nyamara hari uwamubwiye ngo namanuke asange bagenzi ba fdlr i Congo, maze ngo atangire atogote kuri za BBC-Gahuza na VOA, ngo avuge aho barwanira, avuge uko urugamba ruteye, ngo yongereho ko atazigera afasha intwaro hasi. Hanyuma ngo nyuma y'amezi make asimbukire muri ba basilikare ba UN bari za Goma, maze ababwire ko ashaka gutaha i wabo i Cyangugu. Ngo bazamuherekeza bamugeze k'umupaka maze bamushyikirize ubutegetsi bw'u Rwanda, bati dore ex-fdlr aratashye iwabo. Twagiramungu ngo arabaza ati se nzavuga ko narimfite ipeta ki? Undi ngo aramusubiza ati nutangira gutogota kuri za BBC na VOA ujye uvuga ko uri Colonel Rukokoma. Twagiramungu ngo yaramuhitanye. Ngo yamubwiye ati mba ndoga Kayibanda iryo rank ni ritoya. Undi ati noneho ujye uvuga ko uri Général Major. Twagira ati naba nibyo.

    Ubu rero Rukokoma tugiye kujya tumwumva aho atogota kwa ba Mugenzi, mbere yuko dusoma mubinyamakuru ko uwahoze ari INYABUTAYU muri fdlr yatashye, akaba ari mukigo bakirirwamo (nibagiwe uko hitwa, ariko ntabwo ari IWAWA).

    Ngibyo, nguko.

  • #106

    Shishoza (mardi, 13 septembre 2011)

    Ariko ko mbona mutuka Twagiramungu cyane,ubundi mwabanje mukareba intego y, imyigaragambyo yanyu yari iyihe? Ese uwo mugabo yaba yarishyize imbere mu myigaragambyo maze akabavugira nabi? Niba se yarabavugiye neza akarasa ku ntego ikibazo kirihe? Kutumvikana kwanyu no kudashishoza kwanyu nicyo muzazira. Muzumve ko hari intore yaje i Paris ivuga mugenzi wayo nabi mu gihe icyitwa intore. Muzaryana mugeze ryari? Mugire ubumwe n, ubwiyunge maze muterurire hamwe niho muzabasha kunesha maze mugatsinsura umwanzi.bitabaye ibyo mwaba muri gukora ubusa mugakunda mukitwa bwa bushyo bw, imbwa kagame yavuze!!!

  • #105

    Munya kuri (mardi, 13 septembre 2011 21:39)

    Birababaje ukuntu kagame yasubije umunyamakuru wamubajije ku byerekeye uburenganzi bw ikiremwa muntu . Kubwira umuntu ngo ntabwo azi n aho urwanda ruherereye ukanamutekerereza uvuga ko nta na repport akora nk aho hari iyo yamubajije akayimwima . Bigaragaza ko hari byinshi bitagenda dore noneho n institute for humanitakian law yatanze ikirego imurega kuba ari we wahanuye indege none se ko yagiye i paris ashaka ko mandat d arret zivamwaho izindi zikaba zirikwandikirwa USA azazihungira he !!!