sam.

10

sept.

2011

Uruzinduko rwa Kagame i Paris : Abahutu bahatiwe kujya i Paris kwihesha agaciro baratabaza! Denise Kankera.

Uru rugendo rwa Kagame i Paris rurasa cyane n'urwa Kadafi ! Mwitege ikizarukurikira !
Uru rugendo rwa Kagame i Paris rurasa cyane n'urwa Kadafi ! Mwitege ikizarukurikira !

Amakuru ateye ubwoba atugezeho aremeza ko benshi mu Banyarwanda bavuye i Kigali ngo baje kwakira Perezida Kagame batafashe indege ku bwende ahubwo ko babihatiwe ndetse bamwe bakagomba gukubitwa!

 

Muti byagenze gute ?

 

Mu gutegura uru ruzinduko rwa Kagame , FPR yaboneyeho uburyo bwo kongera gukanda abaturage ngo ibakuremo amafaranga atagira ingano !Uwitwa Umuhutu wese ukekwaho kugira udufaranga yahatiwe n'inzego za FPR gutanga amafaranga arenga miliyoni 2 ngo zo gushyigikira uru ruzinduko rwa Kagame mu Bufaransa! Ikindi ngo ni uko bahatiwe kwigurira amatike ku mafaranga yabo, yewe n'amahoteri bacumbitsemo ndetse n'ibibatunga nibo ubwabo babyirihira!

 

Kubera ko ubuzima bwo mu Bufaransa buhenze, benshi muri abo bahatiwe kuza kwihesha agaciro bagiye basaba amacumbi mu ncuti n'abamenyi kugira ngo babafashe kubona ikibantunga! Birababaje cyane.

 

Ibyo kandi ntibikorwa kuri bose! Ikindi cyiciro cy'abaje kwihesha agaciro , cyarihiwe byose mu mafaranga yasohotse mu ngengo y'imari ya Leta! Kagame na we ku giti cye ngo yaboneyeho kwishyirira ku makonti ye bwite amafaranga menshi Leta yari yageneye  urwo ruzinduko, bityo Abahutu bategekwa kwirihira !

 

Twibaze impamvu:


Perezida Kagame ntageze kure ubwo asigaye atumirwa akitwaza intebe? Abantu bashobora bate guturuka mu Rwanda bakaza kwakirira Perezida Kagame mu Bufaransa, mu gihugu badatuyemo!

 

Birerekana ko Kagame amaze kumenya ko abantu batakimwemera! Arashaka kubeshya Abafaransa ko Abanyarwanda bakimushyigikiye kandi ari abo yakuye mu Rwanda ku ngufu ngo baze kwishushanya ngo bamukomeyeho, byahe byo kajya !

 

Imyigaragambyo simusiga izitabirwa n'Abazungu, Abanyarwanda (Abahutu n'Abatutsi) , Abanyekongo n'abandi bazi ubwicanyi n'ubugizi bwa nabi bwa Kagame n'Agatsiko ke ni yo izerekana ko ingoma ya Kagame iri mu marembera koko! Iyo myigaragambyo izaba:

 

Taliki ya 11 Nzeri 2011, ibere EUROSITES LES DOCKS DE PARIS, 50 Avenue du Président Wilson, 93200 SAINT DENYS LA PLAINE( tél 0155934420).

 

Naho imyigaragambyo izaba le 12 Nzeri 2011 , izabera ahitwa SEVRES BABYLONE, 75006, guhera saa munani z'amanywa(14h)!

 

Umwanzuro.

 

Benshi muri abo Bahutu bazanywe ku ngufu kwihesha agaciro i Paris ngo biteguye kutazasubira mu Rwanda, ngo barasanga bagomba guhita bisabira ubuhungiro ntibasubire muri kiriya gihugu Agatsiko k'abicanyi gasigaye karahinduye nk'umuriro utazima !

 

Nta Muhutu ugicururiza muri uru Rwanda ngo yunguke kuko bahora bamuca amafaranga y'umurengera cyangwa se bakamwoherereza Rwanda Revenue ikamuhombya bidasubirwaho! Ni uguhora bigura uko bwije n'uko bukeye,ngo barebe ko iminsi yaba yicuma!

 

Muri iki gihugu hari ubwoba bukomeye, bufitwe n'Abayobozi bakuru bafite umutima uhora ujahagurika! harakoma gato bati turatewe, inyoni yaririmba turafashwe ! Muri make turibaza tuti ko ibintu bigenda birushaho kuba bibi, amaherezo azaba ayahe ?

 

Denise Kankera, Kigali.

 

 

 

Commentaires : 60
  • #60

    Dertu (vendredi, 30 septembre 2011 11:06)

    Ndabona ibyo muli mo muvuga byose ntaho bihuliye ni ikibazo gusa ikigaragara ni uko Ingoma ya Kagame ili mu marembera, kuko igitugu cye cyaragaraye , kandi ni n'umwicanya ahubwo kuba agiteka sinzi uko ategeka kuko afite amaraso ku biganza.
    Kimwe nizindi ngoma zicyuye igihe , biragara nawe ko alimo kwerekana ko agifite imbaraga kandi zahe zirakacya.Abamukunda rero bamugira inama yo kurekura ubutegetsi noneho akitaba tpir.

  • #59

    kigwa (vendredi, 16 septembre 2011 15:44)

    Amafoto y'abarwanya Kagame mbonye agaragaza ko mufite ingufu mu kanwa gusa.

  • #58

    Nsengiyumva (jeudi, 15 septembre 2011 15:16)

    NJye ndumuhutu data yako ze kungoma ya kayibanda najye nkora kuya Habyarimana nubwo twahemutse tugashukwa tukabaduheze mushyamba twumva amakuru nabene wacu bari mu RWANDA mureke kudutesha umutwe nuko mwibera iburaya mwa mbwa mwe nka we rukokoma kobyakuyobeye urimumaki guhera kungoama yakayibanda mwadukozeho !

  • #57

    kuri Gatindi kankwene (mardi, 13 septembre 2011 17:22)

    wa Kicanyi we gashyigikiye ko umuhotozi Kagomé ayogoza igihugu ngo aje kwereka abafransa ko akunzwe ahubwo ni wowe njiji,ejo tugiye guhaguruka noneho muzaba mureba ibizaba igihugu cyose cyizahagurukira hamwe uzaba ureba ukuntu iminsi ibakwena

  • #56

    kankwene! (lundi, 12 septembre 2011 11:48)

    Denise we biragaragara ko uri injiji rwimbyi mubyo wandika. Uti abahutu bafite amafaranga barahatirwa kujya guherekeza perezida kungufu, uti baragera mmubufaransa bakaka icumbi mu miryango n'inshuti, none se ra abo bafite amafaranga bararenga bakaka n'icumbi mu nshuti? gute se kandi bafite amafaranga? Yewe ntawabibahatiye ahubwo iyo umuntu asuye cyane cyane kurwego rw'abaperezida ntagenda wenyine ahubwo agendana n'abandi ubwo rero uranjwa ibyo utazi. Ngo perezida yijyanira intebe? keretse intebe uvuga ari abo bahutu bamuherekeje azicaraho kandi ntabyo yakora! yewe ndabona inda yawe yuzuye urwango wanga u rwanda kandi ruzagumya rubeho nawe wangare nubwo ndeba wivugisha ngo uri kgli. Bene nka mwe ntabwo bazatubuza gutera imbere ahubwo uzasaza vuba cyane kubera ishyari ryuzuye inda yawe. Ngaho nyagasani azakugirire neza wenda nawe utekereza nk'umuntu muzima naho ubundi iherezo ryawe ndabona atari ryiza ubwo ukirebera abantu mu buhutu n'ubututsi.

  • #55

    Patrick (dimanche, 11 septembre 2011 23:39)

    Ese kagame buri uko agiye iburayi changwa muri america ko akusanya abanyarwanda batuyeyo aba abahamagara kugirango ababwire ibiki burigihe uko agiyeyo.
    Ejo bundi yahuye nabo chicago, none nguwo yabahamageye mubufaransa, agiye kubabwira iki atabwiriye chicago.
    Abava murwanda babana nawe se baba bagiye kunva iki?

  • #54

    amatiku (dimanche, 11 septembre 2011 22:22)

    mugabanye amagambo murebe ibifitiye u RWANDA akamaro

  • #53

    Intumwa (dimanche, 11 septembre 2011 21:43)

    Le prophète,urakabije kuvuga ubusa rwose,waretse inkuru zikabya,zibeshya,ese ubu iyinkuru urabona itwunguy,iki!Nkurikiranira hafi amakuru yawe,aha ndi mu ishyamba rya Enguéndé hafi ya Mbandaka,ariko usigaye utu déceva rwose,ntacyo wavuga utavuze"HUTU",iyo turufu ntacyishobora kutugeza ho,uvuze ugiz,icyo a critiqua ngaha n,INTORE.nzaba mbarirwa.

  • #52

    Kabuye.Pierre (dimanche, 11 septembre 2011 21:16)

    Ariko nagirango ngusabe wowe wiyise Denise kankera. vraiment tuvuge ibintu dusubire ibindi ubu muri iyi nyandiko yawe ubu koko urabona uvuze iki? Ndatekereza ngasanga ibitekerezo byawe wari ukwiye kubyigumanira kuko nta ki ntukirimo na busa. Mbese reka nkubaze,Uretse ko wenda utize itangazamakuru, ushobora gusobanura gute uko umenya ibibera murwanda ukamenya n'ibiri mu mitima yabo bahutu baje iburayi? None se ko wumva bifitiye umugambi wo kwigumira i Burayi urumva batabyungukiye mo? ninde wahabwa amahirwe yo kujyana na President maze akarashya imigeri? Mbese reka tureke no kujyana na President tuvuge kujya i Burayi byonyine, ubwo koko ninde bagomba kubikubitira? Warangiza rega ukongera ho ngo abahutu! Njye ndabona usebya bene wanyu, ibitekerezo byawe nta nubwo byayobora Umudugudu. Ariko abahutu banyabwenge bagiye he? Icyo mukwiye kumenya ni uko Opposition bitavuze gutukana, mubanze mwigire kuri opposition zaho ngaho muba, opposition n'ibitekerezo bitandukanye bihurizwa hamwe bigamije gushaka umuti rusange. Iyo bitabaye ibyo haba hagambiriwe gusenya kundi usenya ibyo abandi bubatse burigihe aba ari mubi. Wihangane uvuze ko nyi rugo yapfuye siwe uba wamwishe.

  • #51

    Vede (dimanche, 11 septembre 2011 21:11)

    Des députés UMP interpellent Nicolas Sarkozy avant la visite du président du Rwanda Paul Kagame

    http://www.la-croix.com/Actualite/S-informer/France/Des-deputes-UMP-interpellent-Nicolas-Sarkozy-avant-la-visite-du-president-du-Rwanda-Paul-Kagame-_NG_-2011-09-10-709644


    Dix-huit députés, en grande majorité de l’UMP, viennent d’interpeller par courrier Nicolas Sarkozy sur ses relations avec Paul Kagame, le président du Rwanda, qui sera en France du dimanche 11 au mardi 13 septembre pour une « visite de réconciliation ». Dans cette missive dont La Croix a eu connaissance et rédigée à l’initiative de Michel Voisin, député UMP de l’Ain et vice-président de la Commission défense de l’Assemblée nationale, les signataires dénoncent les « accusations » régulièrement portées « à tort » par Paul Kagame « concernant la participation active de l’armée française au génocide rwandais ».

    En cause, l’opération Turquoise, menée par 2 500 soldats français et 500 soldats envoyés par sept pays d’Afrique, du 22 juin au 21 août 1994. Alors qu’un génocide se poursuivait au Rwanda, tuant des centaines de milliers de Tutsis et de Hutus modérés, et alors que les forces du Front patriotique rwandais (FPR) dirigées par Paul Kagame menaient une offensive qui allait les conduire à la victoire, l’opération Turquoise eut pour but de protéger les populations civiles, selon le mandat de la résolution 929 du conseil de sécurité de l’ONU.

    Soulignant « le professionnalisme et l’investissement sur le plan humain de notre armée » dans ces circonstances tragiques, les 18 députés souhaitent que, durant sa visite, Paul Kagame « non seulement cesse » ces attaques, mais aussi « reconnaisse le rôle positif que ces militaires ont joué ». Mercredi 7 septembre, en marge d’un déjeuner à l’Élysée avec les parlementaires de droite, Nicolas Sarkozy avait laissé entendre que tous les sujets pourront être abordés lors des discussions entre les deux chefs de l’État.

    Ont signé la lettre pour l’UMP : Patrick Beaudouin (Val-de-Marne), Jean-Louis Bernard (Loiret), Claude Bodin (Val-d’Oise), Jean-Claude Bouchet (Vaucluse), Patrice Calméjane (Seine-Saint-Denis), Bernard Carayon (Tarn), Jean-Pierre Decool (Nord), Nicolas Dhuicq (Aube), Christophe Guilloteau (Rhône), Françoise Hostalier (Nord), Lionel Luca (Alpes-Maritimes), Georges Mothron (Val-d’Oise), Alain Moyne-Bressand (Isère), Christian Vanneste (Nord), Michel Voisin (Ain) ; pour le Nouveau centre : Pascal Brindeau (Loir-et-Cher), Francis Hillmeyer (Haut-Rhin) ; pour la gauche : Gérard Charasse (Allier, apparenté socialiste-républicain-citoyen).

    ANTOINE FOUCHET

  • #50

    Burundiano (dimanche, 11 septembre 2011 20:01)

    @46
    Wesha wantore we ngo ni nawomi,banza kwanza umenye kwandika izina ryawe imbere yo kwigira maneko wakagoryi!!!!Mubutabera wewe wumva wakwisigura ute?UUrashimye kuri information uhawe kumuntu mwari mwicaranye muri bus kuvyo yavuze,munyuma ukavuga ngo kandi nawe wari wumvise ibyo yavuze!!!Hahahahahhahaho mushaka uwo mwirenza gusa kuko mwamwiketse,sha ayo marozi yanyu gusa mbabazwa nabantu babazamwo mwantore mwe ntindi ibigoryi bitazi no gusoma no kwandika

  • #49

    Burundiano (dimanche, 11 septembre 2011 19:49)

    @46
    wowe nawomi wakijujuwe wibaza ko iterabwoba ryawe wakigoryi we rifata nde?Nawe rero wigize umunyabwenge ngo utere ubwoba ngo wamubonye uranumva ibyo yarimwo avuga.Urikigoryi kitize cyintore ntindi gusa gusa.!!Ese ko wari wamwumvise arimwo avuga kuri telephone ko aza kubakwepa akigira kuruhande rwabamanifestants kuki wandikiye uwo Ruberwa umushimira kuko avuze ibyo mene wabo yamubariye ngo arakoze kubibabwira!!!!Hahahahaha kuki umushimira kuri information abahaye kandi nawe wavuze ko wariwamwumvise abivuga kuri telephone muri bus ko azagukwepa sha???Ubugoryi gusa gusa ngo bigira ba maneko naho nibigoryi bitize nokwiga

  • #48

    gato (dimanche, 11 septembre 2011 15:12)

    UTUMA ABAHUTU ATUMA BENSHI!
    Ariko mwe muzi amateka, uyu mugani wavuye he? Bishatse kuvuga iki?

  • #47

    Raj (dimanche, 11 septembre 2011 13:27)

    Mubona mutarasaze ngo bakubitiwe kujya muri France? Ayo mahirwe yava he? Mureke gusebanya si uko opozisiyo ikorwa muvuge ibitajyenda ntagusebanya mushime nibijyenda naho ubundi muracurangira abahetsi

  • #46

    nawomi (dimanche, 11 septembre 2011 12:31)

    ruberwa uwo mwene wanyu yuriye bus none akaba avuga ko nagera mu bufransa ngo abatoroka agasanga inkoramaraso sha ndamuzi mwavuganaga mbumva nubu yicaye hafi yajye merci ubwo ndamucunga agende agiye asange izo nkoramaraso ubwo ntagaruka muri bus yacu kuko twamaganye abicanyi aho bava bakagera urakoze cyane God bress .

  • #45

    mimi (dimanche, 11 septembre 2011 12:22)

    `kuri #8 ngo amahanga amenye iki?kubamenya ko muri abicanyi byo babimenye kera.

  • #44

    Ilde BASA (dimanche, 11 septembre 2011 12:06)

    @ LISUBA

    YEWE WO GACWA WE! Reka gukina na Genocide, si icyaha bicuriza mu ntebe ya penetensiya! Ibi ahubwo nibyo mbona ari ukuyipfobya ku buryo bweruye! Gusa iibazo njye mfite ni kimwe, Genocide mwayihinduye icyaha cy'inkomoko cya Gahutu! Oya waga! Umuntu wakoze Genocide aho ava akagera agomba kubibarizwa imbere y'inkiko kuko ari icyaha cyakorewe Inyoko muntu (nticyakorewe inyoko Ntutsi!) Aha ndagirango nsindagire ko hariho abatutsi twese tuzi bimonogoje muri ubwo bwicanyi nta ngere, haba muri 1994, ndetse na nyuma yaho, abagiye gutikirza abantu batitwaje ibirwanisho kure cyane iyo bari barabahungiye! Niko ye, ubwo uzi ko jye n'abandi banyamahirwe twabirokokeyemo kubera gusa ko dufite agasura k'abatutsi? Abicanyi baratwibwiriye ngo "ariko nka mwe mwari mukimara iki mu nkambi?" Nuko badukusanyiriza hamwe twurira amakamyo dutaha i Cyangugu, naho abacu ba nyiri amahirwe make babashorera nk'amatungo bajya kubatikiriza iyo umwana arira nyina ntiyumve! Ribara uwariraye, uzambaze...
    Kuri jye rero umuntu wakoze ibyo muri Congo, kimwe n'abanyiciye nyogokuru, umukecuru rukukuri wari usigaje izuba rimwe muri 1994, bakwiye ubihanirwa ku mugaragaro! naho iby'imbabazi byo, uwumva umutima umukomanga wese azazisabe, atitwaje ko ari umuhutu cg umututsi SVP! NAHO KAGAME WACU rero nabanguke tumwereke icyo dutekereza ku mabi ahora adukorera atoneka inkovu zikiva! Nabanguke Umupira wanjye wera navuye kuwuteza irangi ritukura! Nabanguke arisanga, twe n'abakongomani tumwakirize impundu (?) arazikwiye! Harya ngo aje kudushukisha ba Sagihobe ngo ni abahanzi? baje gutaramira hejuru y'abacu bashize se bakeka ko abanyarwanda twabyibagiwe? NABANGUKE!

  • #43

    CDR (dimanche, 11 septembre 2011 11:54)

    Ariko Abahutu muteye isoni n'agahinda. Ngo bahatye kujya mubufaransa? Kwica ngo barabihatiye abandi barahashuka, kjya mumyanya yubuyobozi ngo barabihatie kuko muri udukingirizo,.....Imitwe yanyu aba mo aiki kuburyo mudashobora kwifatira ibyemeze. C'est toujours la faute aux autres, muri intwari.

  • #42

    umugani (dimanche, 11 septembre 2011 11:16)


    Bahutu musura uru rubuga, mutekereze kuri uyu mugani. N'utagira icyo ubungura ni uko ari nta garuriro. Umugani ni uyu: UTUMA ABAHUTU ATUMA BENSHI!

  • #41

    Hirwa (dimanche, 11 septembre 2011 11:09)

    Titre yawe ntaho ihuriye ninkuru, ntinubaka!abaje i paris bose baherekeje Hitler KAGAME wasanze ari abahutu gusa?cyangwa wararebye usanga abahutu aribo bonyine bamerewe nabi na Sekibi Kagame na FPR? muminsi iza ntaho uraba utandukaniye na Ngeze Hassan, kandi abamuzi bazi neza uwo yakoreraga!! le profete, cunga sana.

  • #40

    ruberwa (dimanche, 11 septembre 2011 10:31)

    mukanya naganiraga numuvandimwe uba aho muburayi nko mumasamoya yabwiragako agiye kurira bus kubuntu ijya i paris ngo gushyigikira kagame arikowe arateganya kubatoroka nahagera akisangira abaje kwigaragabya ngo icyateye kagame guhuruza abantu nuko aziko ngo bamureze ashobora kuba yafatwa rero abikora kugirango afateho abantu bugwate kandi aziko ntabakimushyigikiye niyo mpamvu yemera gusahura igihugu akabishyurira tike kugirango adaseba

  • #39

    KARAHAMUHETO (dimanche, 11 septembre 2011 10:11)

    KURI # 4

    Yaba bose bagiraga igitekerezo nkicyawe yenda cyera haricyo mwazigezaho,nyamuneka komeza uhugure ndagutumye gusa ngo utuma abahutu atuma benshi,sinzi impamvu uyu mugani abanyarwanda bawuciye ariko bisa n,ukuri.Uyu KANKERA rwose ni umutegarugori koko wumuhezanguni kubwe ABAHUTU nibo banyarwanda gusa,cyakora ararengana nuwo kujyanwa IMUTOBO hahandi KAGAME yabageneye ho kubahanaguramo ingengasi mwonse mu mashereka ikaba igiye kubagusha ku gasi.

  • #38

    nibyo (dimanche, 11 septembre 2011 09:55)

    Ndagushimiye Gatera wowe utugejejeho gahunda yuruzinduko rwumukkuru wigihugu cyacu turi munzira ubu terenda gusesekara ,kandi turaza kumwakira neza nibyishimo byinshi,harakabaho abanyarwanda na presida kagame paul.

  • #37

    Kanyarwanda (dimanche, 11 septembre 2011 09:53)

    Abadafite icyo bakora bareke guta igihe bandika amateshwa.
    Perizida ari kumwe na Délégation ye, irimo amoko yose, bose barihiwe na Leta kuko bafite Ordre de mission. Murekere aho gusebanya. Nimwemere ko mwatsinzwe. Ubwo rero muragirango abantu nibabona Abanyarwanda, baba i Burayi baje kumwakira, bagirengo ni abavuyi Kigali. Ese niba ibyo uvuga aribyo, ninde wabahaye Visa? Ese Leta yasabira abantu Visa, ikananirwa kubacumbikira no kubarihira tickets? U Rwanda ntirukennye kandi Kagame ntakeneye abarenza mase bo kuza kumwakira afite INTORE nyinshi, turahari. Iyo akenera abavuye mu gihugu, nabwo twari kuza.
    Wibeshya abanyarwanda ngo abantu baje gucumbika iwawe! Ubwo rero abagenocidaire bahunze gacaca bari bihishe mu myobo bagiye kuvumbukamo maze ejo bazitabe kuri police i Paris, ngo "Kagame yatuzanye kungufu none ntidushaka gusubirayo"! Mwapfa Interpol.
    Abahutu badacuruza ni abadafite igishoro. Naho abahutu bamenyeye gucuruza abadatanga imisoro mu mugihe cyanyu, doreko abanyakazu bose batatangaga imisoro, ubu byaraciwe. Umucuruzi wese arasora. Utabishaka azajye kwibera mu muhanda i Burayi (crochard), nibo babaho badasora kandi Leta ikabagaburira. Ariko umuntu wese wiyubaha niyemere akorere urwamubyaye, maze tureke amatiku!

    Vive le Rwanda! Vive les Rwandais!

  • #36

    gumisiriza (dimanche, 11 septembre 2011 09:18)

    uru rugendo rwa kagame twasabaga abafaransa kumugumana, ntacyo , akimaze, arateranya kanyarwanda gusa. bamugumane bamuzirika bamumanika barebe kimwe muri byo cyangwa uko ari 2

  • #35

    Gatera (dimanche, 11 septembre 2011 09:09)

    Abanyarwanda b'i Burayi baravuga ko biteguye kwakira Perezida Kagame nk'uko Umukwe Yakira Umugeni
    Yanditswe kuya 11/09/2011 - Saa 07:52 ' naRuzindana RUGASA


    Mu gihe habura amasaha macye ONG Perezida Kagame abonana n'Abanyarwanda batuye ku mugabane w'u Burayi, baratangaza ko biteguye uru ruzinduko nk'uko umukwe yitegura umugeni.

    Mu kiganiro bagiranye na Radio Ruanda kuri Telefoni, ubitwa Chantal UMURAZA, (utuye ahitwa Les Collines de aeródromos), na Emmanuel Gakuba, utuye París, bavuze ko uru ruzinduko barwiteguye nk'ubukwe ndetse ONG bari Buze kwakira Perezida Kagame mu bwuzu bwinshi.

    Muri iyi myiteguro, abana babigishije indirimbo yubahiriza igihugu, abakuru nabo bari mu mirimo inyuranye yo gutegura ibirori bagereranyije n'ubukwe, buri bubere i París.

    Si abanyarwanda baba mu Bufaransa gusakuko hari n'abavuye mu bindi bihugu by'u Burayi nk'u Bubuligi, u Budage, u Bwongereza, u Buholandi, n'ahandi.

    Chantal Umuraza, yatangaje ko imyiteguro ayimazemo ibyumweru bibiri Hamwe n'abandi banyarwanda, ku buryo abona abari Buze kwakira Umukuru w'u Ruanda i París bari Bube Basaga 3.000.

    Agira ati: "Sinavuga ONG ni ukwitaka Ariko ndabona abazaza bazaruta muri abari Ruanda Día yabereye i Amerika muri Chicago"

    Emmanuel Gakuba, utuye París mu Murwa Mukuru w'u Bufaransa, aravuga ko Abanyarwanda baho bakimara kumva iyo nkuru Nziza y'uko Perezida Kagame azabasura, bahise batangira kumwitegura, uhereye ku ku mwana Mukuru ukageza bakuru.

    Madame Chantal Umuraza Asanga mu Ruanda hatakiri kure y'abari mu Mahanga, Naho Emmanuel Gakuba que akemeza ko gahunda za Leta y'u Ruanda zishyigikiwe Cyane n'abanyarwanda baba mu Mahanga, by'umwihariko ababa i Burayi.

    Aba bombi bongeraho ko diáspora y'u Burayi ishyigikiye gahunda za Perezida Kagame mu guteza imbere u Ruanda.

    Biteganyijwe ko mu mu gitondo cy'uyu Munsi Mujyi wa París Habera imurikabikorwa ryateguwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'iterambere RDB Naho mu masaha ya nimugoro abanyarwanda baba ku mugabane w'u Burayi bakagirana ibiganiro n'Umukuru w'u Ruanda Paul Kagame.

    Tubabwire kandi ko Umunyamakuru wacu uri i París akomeza kutugerazaho uko uru ruzinduko rwifashe.

    IZINDI NKURU WASOMA

  • #34

    KURI #32 (dimanche, 11 septembre 2011 09:03)

    urakoze wowe uduhaye iyo nkuru ya Perezida...IYO UBAYEHO NEZA ABO MUTURANYE BAKENNYE NTIBIGUHA AMAHORO NAKO NTA MUTEKANO UBA UFITE.

    Uretse kwishongora no kwirata ubundi ibyo avuze ni ukuri ariko ikibazo gihari ni uko ubwo bukene abufitemo uruhare...abakene ntiyibeshye ngo azabakiza bose tuzabahorana...ariko burya ubukene bubi ni ukubura amahoro n'uduke waruhiye ukadutapfuna baguhagaze hejuru...
    Umuhari cg isega wahuye n'imbwa yo mu rugo birayaga kuko ubundi nyina ubibyara ni umwe ni uko umwe aba mu rugo undi akibea mu gihuru....
    Isega yari inanutse ndetse ibona icyo kumira biyigoye...iti se sha ko umezze neza ubaho ute? imbwa iti,,,nushaka uzaze twibanire iwacu nta kibazo ndarya ngasigaza ubundi nkaruhuka...niba ushaka nawe waza...umuhari uti naje..byigiye imbere ubona ko mugenze we yambaye umunyururu mu ijosi...uti...none se icyo wambaye mu ijosi niki? ni umunyururu...ukora iki...uyu niwo bambohesha kugira ngo ntagira aho njya...none burya bya bindi byose ubibona unaboshye,,,,
    Umuhari uti SHWI NZARYA DUKE ARIKO NIGENGA,,,aba bafite uyu mugani neza bawudushyirira aha kuko usobanura neyi disikuru ya Prezida KAGAME.
    Iyaba yatekerezaga abakene...yaretse abana bakiga bagurijwe bose ubundi bakajya kwirwaho bakanishyura ayo bagurijwe...yaretse mwarimu agahembwa agashyitseaho kumuha urusenda rutaguze na esance akoresha mu gifaru cye iyo akoze 200km----yaretse agaturana n'abandi atagombye kubigizayo muzarebe mukiyovu...koko nta mutekano uba ufite ibyiza ni ukubigizayo ntujye ubabona...Yahaye abantu passeport atabagoye bakajya kwishakira iyo bweze...aho kubohera abantu mu buroko kandi ntacyo abaziza.. buriya Rugigana baha buri 30 jrs bamufashe nta bimenyetso bimuhama...nako baracyabyegeranya,,,,mbabajwe n'abafite ubutabera mu nshingano zabo....kera tuzabashyira mu gitabo cy'ibigwari byabaye mu gihugu....abo ni ba Senateri,,,Depite...n'abacamanza iyo bava bakagera,,,,
    Akagero...ngo urukiko ruzajya rutanga amazi....ese abaje bose bazajya babona amazi yo gutanga ku muntu wese uyakeneye...niba ari abagabo ahubwo nibakore ibishoboka aho umuntu azajya asanga amazi ajye ahita ayanywa na mpungenge kuko atunganyijwe bien...
    Hari abibwira ko Gira inka ari amajyambere....mbere ya byose amajyambere ni ukugira amazi yo kunywa aho umuntu ageze hose umuturage akaba avoma mu nzu cg 100m z'iwe.icyo gihe ikibazo cy'isuku kiba cyakemutse ariko ubwo uzi gutura muri etaje ariko ujya kuvoma mu km cg utegereje ay'imvura...ni byinshi,,,turacyari kure...

  • #33

    izina ni ryo muntu (dimanche, 11 septembre 2011 08:33)


    Burya abakurambere bacu bari bazi gutekereza. Ngo izina ni ryo muntu! Ntekereje kuri aya mazina y'iyi nyangamugayo, nsanga hari icyo aduhishiye, ndetse umuntu ntiyatinya kuvuga ko ari Imana yamuturemeye.

    VICTOIRE: iyi ni intsinzi twiteguye. Intsinzi yo guhirika kariya gatsiko gakomeje gusiragiza abanyarwanda, kababuza epfo na ruguru.

    UMUHOZA: aje guhoza abanyarwanda kubera amarira menshi yatewe n'ariya makuba: aho abantu bishwe kandi bacyicwa nk'udusaazi. Aho barenganywa, babuze aho bavugira akababaro kabo.

    INGABIRE: ni ingabire y'igihugu n'abanyarwanda koko. Ese umuntu yarenzaho iki?

  • #32

    Kagame ntiyatuza abaturage be bakennye (dimanche, 11 septembre 2011 08:24)

    Iyo ubayeho neza abo muturanye bashonje nta mutekano uba ufite - Perezida Kagame
    Yanditswe kuya 10-09-2011 - Saa 11:36' na Ishimwe Samuel


    Abashoramari batandukanye bibumbiye mu rugaga rw’abikorera (PSF), bashyigikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri gahunda yatangije ya Girinka Munyarwanda. Iki gikorwa cyahuriranye n’ibirori byo kwizihiza umwaka umwe Perezida Kagame amaze atorewe muri manda ya kabiri kuyobora u Rwanda.

    Mu ijambo rye Perezida wa Repubulika, yasobanuriye abikorera ko igikorwa bakoze cyo kuzamura abakene nabo babifitemo, kuko abo bazamuye iyo bamaze gutera imbere bababera isoko ry’ubucuruzi bwabo.

    Ati :”Iyo ubayeho neza abo muturanye bashonje nta mutekano uba ufite…, ariko iyo nabo bamaze gutera imbere bakubera isoko ushobora kugurishamo ibyawe cyangwa ukaguramo ibyo ukeneye.”

    Yabibukije kandi ko gukora ibikorwa byiza nk’ibi ari inshingano za buri munyarwanda, ndetse ko nibakora neza bizatuma benshi bifuza kubagana, ati :”Nidukora neza, bizatuma iwacu haba iwabo wa babandi twita abanyamahanga.”

    Perezida Kagame yagarutse ku mateka mabi yaranzwe u Rwanda, aho yavuze ko politiki mbi yaranze abayobozi ba kera bifuzaga kubeshwaho n’iby’abandi yatumye abanyarwanda benshi basigara inyuma mu majyambe.

    Yongeyeho ko ibi byabaye bikwiye kuguma ari amateka ntibizasubire ukundi, ahubwo byakabaye isomo, ati :”Nta gihugu cyagize ibihe bibi nk’ibyacu…, ariko byaduhaye isomo ryo kuba abantu bazima badasubira kuba babi.”

    Yasoje ashimira abikorera kubw’ icyizere n’agaciro bamuhaye ndetse anabemerera kuzabikoresha mu nyungu z’abanyarwanda.

    Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera Mbundu Faustin yishimiye ibyo abikorera bamaze kugeraho, harimo uruhare rw’abashoramari bakiri bato mu kuzamura ubukungu, gutinyura abari n’abategarugiro guhangana na bagenzi babo ku isoko n’ibindi(…)

    Yasobanuye ko urugaga rwiyemeje kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, bafatanya na leta muri gahunda igamije impinduka mu mibereho myiza y’ abaturage.

    Umwe mu baturage bakuwe mu bukene na gahunda ya Girinka, Nyiramajyambere Elevaniya, yatanze ubuhamya ku kuntu yivanye mu bukene nyuma yo guhabwa inka ndetse no kubakirwa inzu, ibi byose yabishimiye Perezida wa Repubuka, ati :”Imana ikomeze igusigasire.”

    Umushoramari ukiri muto, Mvukiyehe nawe yatanze ubuhamya bw’ukuntu yagiye azamuka mu bucuruzi akava ku murimo wo gukora mu kabari ubu kaba asigaye apiganira amasoko afite agaciro ka Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, byose abikesha inguzanyo ya Banki.

    Urugaga rw’abikorera, ubu rwashyizeho gahunda yitwa “Corporate Social Responsibility” igamije gusuganya ingufu n’ubushobozi mu banyamuryango, hagamijwe gutera inkunga gahunda za leta zigamije imibereho myiza y’abaturage.

    Abikorera babashije gukusanya amafaranga y’u Rwanda miliyoni magana atatu(300 000 000) azagura inka zigera ku gihumbi zizahabwa abakene muri gahunda ya Girinka.

  • #31

    kuri#29, (dimanche, 11 septembre 2011 08:08)

    ariko kuki murangwa no kwishongora muri i kgli iyo muvukira US or UK twari kubakira? Ukagirango si icyongereza urata! Informal language! Is it atleast as complicated as french? Sigaho sha natwe ndabona kirimo kiza qui sera au moin une addition à ceci! Urabyumva ute?

  • #30

    Nimuturangire(VICTOIRE Ingabire) (dimanche, 11 septembre 2011 07:58)

    Abazi aho uru rubanza rubera nimuturangire natwe tujye tujya kwirebera FILM y,urubanza!

  • #29

    #27 (dimanche, 11 septembre 2011 07:23)

    Yooo wagiye nkanjye icyongereza kitaraza mbese? Ko ntaho mbonye handitse ko "INGABIRE NTAZIBAGIRANA MURI UYUMUSHYIKIRANO"? Pole kabisa, amashuri y'indimi arahari ariko.

  • #28

    ukuri (dimanche, 11 septembre 2011)


    Denise, reka mbanze nshimire ababyeyi bawe kuba barakwise neza. Iri zina "Kankera" ntabwo nari mperutse kuryumva: hashize imyaka myinshi. Ibi si byo byanzinduye ariko!

    Reka ngaruke ku nyandiko yawe. Mbonye hari abatera hejuru bagira ngo inyandiko yawe irashyushya imitwe, ngo iragarura iby'amoko. Ikibazo ni iki: none se ukuri tuguhishe kugira ngo dushimishe abashaka kwishimisha? Njye ndabona rwose ibyo Denise avuga nta gitangaza kirimo. Bariya bakene birirwa bakwa imisoro idasobanutse ni bande? Abategekwa gusaranganya utwabo ni bande? Ukuri hari igihe kuryana, ariko kugomba gushyirwa ahagaragara! Kuriya kw'abahutu bashaka kwihesha agaciro ni amayeri ya Kagame ngo yereke abafaransa ko ashyigikiwe na bose.

    Erega umugambi wa Kagame ni "ukumvisha" abahutu kimwe n'abatutsi badashaka kumuyoboka: abakenesha, ababurabuza,... Ese muyobewe ko abakozi (ba Leta cg se mu bigenga) bashyirwa imbere lisiti y'abamaze gutanga umusanzu wa "cyama" kugira ngo na bo bawutange kandi atari abanyamuryango ba cyama?

  • #27

    INGABIRE NTAZIBAGIRANA MURI UYUMUSHYIKIRANO (dimanche, 11 septembre 2011 06:47)

    http://www.nytimes.com/2011/09/10/world/africa/10rwanda.html

  • #26

    IGIHE.COM KO ITAGIYE I PARIS NONEHO (dimanche, 11 septembre 2011 06:23)

    Ubushize ubwo Shebuja yajyaga I CHICAGO, IGIHE.COM yagize itya ishyiraho Ibyitwa "LIVE" I CHICAGO. None se BUDGET yarabashiranyeee, ni Ubwoba seee, IGIHE.COM niba hari INTORE yaba irihano mwatubwiye Impamvu MUTAVUGIJE IY'ABAHANDA NONEHO NGO MWACITSWE I PARIS N'IBINDI? MWATINYE ABACONGOMANI?

    MUTUBWIRE.

  • #25

    KUMEZA NA SARIKOZI!!! (dimanche, 11 septembre 2011 06:08)

    Kagame and Sarkozy would also discuss regional and international issues, it added.

    Kagame is set to visit members the Rwandan community after his arrival on Sunday afternoon and is due to have lunch with Sarkozy on Monday.

    http://www.expatica.com/fr/news/french-news/rwanda-president-to-visit-france-as-anger-simmers_174608.html

  • #24

    @Denise Kankera (dimanche, 11 septembre 2011 05:49)

    Kankera we, uri mu mahanga koko! Bivuze ngo ntago uzi uko mu Rwanda ibintu byifashe. Reka rero gusinya ko uri i Kigali.
    Uzi umuntu woherejwe mu butumwa hanze akayabo bamupangira n'aho yaba agiye i Burundi?
    Sha abo babasabye amacumbi ahubwo niba wabavugaga bagaruka ordre de mission zabo bakazijugunywa mu maso bakanishyura ifaranga bahawe...
    Abo ni ba bahutu b'inda nini bashaka kudushyira ku mufuka maze bakaza kuraraguza kuba clochards nabo badafite aho babaye.

  • #23

    Samuel (dimanche, 11 septembre 2011 04:30)

    @lisuba. ubivuze ukuli icyaha ntigisaza, ibyo Kagome akulikiranywaho birahali. Amadossier yarakozwe. birashimishije ko wemera ko kagome wawe ya maze abantu i Congo. Naho ibyo bindi byo kujijisha ngo habyara waramwikundiraga ni ibya batabapfu kuko ubwonko bwawe umuntu ashobora guhita amenya ibilimo.
    Kuvuga ngo abahutu ikibazo cyabo nukudasaba imbabazi, ni bangahe bali kuborera mu magereza ya Kagome.
    Rugigana ali kuzira ko ali umuhutu cyangwa nawe utegereje yuko asaba imbabazi,
    Muramu wa Kabarebe nawese ni umuhutu, nawe wamugiriye inama yo gusaba izo mbabazi,
    Nyamwasa nawe mugire izo nama zawe zo gusaba imbabazi.
    Ese ubundi izo mbabazi bazisabande?
    Bazisaba urukiko, cyangwa Kagufa Kagome. Izo mbabazi se umupfakazi wa Rwigema azazisabande!
    Abahutu ushatse wabashyira hasi, ibibazo byanyu mubanze mubikemure muze kuvuga abahutu.
    Ako Kagufa kanyu mukore ibyo mushaka nimurangiza muzabone kuvuga abahutu.

  • #22

    Lisuba (dimanche, 11 septembre 2011 03:58)

    Abahutu ikibazo bagira nukudasaba imbabazi, nimubohoke mwicuze genocide mwakoze, mwe kwirirwa mubudabunda iyo mumahanga, mushaka udukingirizo [Ingabire]ngo kuko atakoze genocide ngo nibwo muzataha. Icyaha ntigisaza, kandi gatozi, kuki mushaka ko genocide ihwana nabiriya muvgango nkotanyi zabiciye Congo?eseutarikubica ninde?njye ntekerezako mwishwe numwaku mwavany muRda, niba mwarishe impinja, mukica abakecuru, mukica banyoko ngo nabatutsikazi,etc. murumva mutari ibivume?Ikintagaza rero kinagaragaza ubwenge buke bwanyu nuko mu justifia genocide ngo mwayikoze ngo kuberako Kagame yahanuye indege ya Habyara,ubwenge buke gusa, mwari muyobewe aho ziri? kuki mutahereye kuzari CND?Rwose Habyara narammwikundiraga, uwamwishe wese azabibazwe anabihanirwe, ariko kwica umuturage ngo nuko Habyara yapfuye, mwikozeho

  • #21

    Kayumba (dimanche, 11 septembre 2011 03:01)

    Akakavumbura mashyiga kagame karabavugisha menshi kuberiki! Sarko, ndabona akazi muri Libya karikurangira. Ikibazo cya Kadhafi kirimo kiraherera iruhande. Pangira gatindi Kagame maze umwereke ko mutiganye. Kagame yize ikiburamwaka muri Baraks ya Nsambya (Uganda).... Areba aho izuru rye rigarukiye.

  • #20

    Burundiano (dimanche, 11 septembre 2011 02:23)

    C'est la realité ca!!Ubu Mubihugu vyinshi vya europe surtout la Belgique,Hollande,Espagne,france...vyategeye kuri ururuzinduko rwa kagame i paris kugira ngo bafate abantu bose b'impunzi bazoza kwiyamamaza bashigikira kagame ngo hazofatwa amafoto mutabizi hanyuma bazoyakoreshe muma ministere d'immigration zivyo bihugu kugira bige dossier yumwumwe kuvyo azoba yaravuze muri histoire ye,hanyuma nibasanga wavuze ko wahunze ubutegetsi bwa kagame bazahita bakwaka ibyangombwa directement kuko azoba yabeshe immigration yico gihugu azaba atuyemo mugabo rero ntibizaba ari ibihugu byose bya europe oya nibihugu bimwentabwo ari byose!!Jewe ndi umurundi nashaka mburire abatutsi nkanje ntibazajeyo kandi rero ivyo vyavuye muri ambassade yacu yuBurundi imwe iri aha europe nayo yabibwiwe nabakozi bamwe bakomeye ba europe.Natwe twogiye gushigikira kagame mugabo twabivuyemwo kugutinya kwamburwa ibyangomwa(papiers)!!!!!Murakoze bantu mukunda kagame abahutu abatusti abatwa

  • #19

    Ntagitangaje (dimanche, 11 septembre 2011 01:55)

    Kuvuga ko muli bamwe mu bahutu bagaragiye Kagame i Paris bariho bavuga ko bategetswe kujyayo kandi bakigurira n'amatike, ibyo si igitangaje mu mikorere ya Kagame. Abo bantu ahubwo mubitondere. Ubwo ni uburyo bundi Kagame yabonye bwo gusuka izindi ntore i Burayi. Abo bahutu bashobora kuba ali abantu bafite inda nk'iza ba Emmanuel Ndagijimana ( Idi Amini ), Bernardin Ndashimye, Rwarakabije, etc.

  • #18

    50% (dimanche, 11 septembre 2011 01:48)

    iyinkuru iteguye nabi kuko wamugani azanamo ubwoko cyane gusa njyendemeramo 50% byayo kuba hari abahatiwe guherekeza kagome kandi bakiyishyurira, sinabihakana, kandi twibukeko hano murwanda harabanyarwanda benshi babuze visa zabageza i paris ubworero niba aribyo ntibacikanwe, nanjye iyomenya aho biyandikishiriza nari kuyariha ariko nkabona uwandenza ikanombe,
    ikindi kandi mwibuke kagome yongeye gusubira mubufaransa nyuma yokuhafungirwa, agomba kwereka abafaransa ko igihe bamufungaga, yarafite abayoboke benshi murwanda

  • #17

    SOMA (dimanche, 11 septembre 2011 00:39)

    http://www.la-croix.com/Actualite/S-informer/France/Des-deputes-UMP-interpellent-Nicolas-Sarkozy-avant-la-visite-du-president-du-Rwanda-Paul-Kagame-_NG_-2011-09-10-709644

  • #16

    Agaciro k'intore Kagame (dimanche, 11 septembre 2011 00:39)

    Aka karirimbo kagere ku ntore zose. Kandi zikumve zihesha agaciro.

    LES SALAUDS TUEURS RWANDAIS QUI ONT MIS LES FEU AU PARADIS
    http://www.youtube.com/watch?v=T7Fu3TlV9ZM

  • #15

    urabeshya (samedi, 10 septembre 2011 23:57)

    sha utagera we ntagereranya.ibi ntibishoboka kuko ibi uvuze byaba ari nko kugaha abo bahutu uvuga statut de réfugier gratuitement.ndumva rero iyo faveur umuntu utabakunda nkuko uvuga atayibaha.so, jya ubanza utekereze mbere yo guhubuka ushyushya imitwe.
    ndacyeka niba koko babakamamo ako kayabo,hariya mu rwanda niho bamufitiye akamaro.

  • #14

    Peter (samedi, 10 septembre 2011 23:53)

    Basomyi, mwe kwitana ibyo mutari byo kuko mwese mugiye muvuga ibyo bigambo bidafuze ntaho mwaba mutandukaniye!Imana yaturemye ni yo yonyine izi abo turibo(super you) n'abo twagombye kuba bo"real you". Gusa icyo twagombye gukora twese hamwe ni ukwihesha agaciro tukagaragaza reflections z'IMANA ku isi? Nshuti zanjye, reka twubahane. Uzi ko n'abashumba ibyo babiretse? Twigaye.

  • #13

    Buffer (samedi, 10 septembre 2011 23:44)

    Nibura wowe Libonukuri uzanye a good idea ngaho abo bantu niba ko ibivugwa ari byo ntampamvu yo kwihisha nibagaragaze amazina yabo apana kwihisha. Naho niba website ikora gutyo itambutsa ibintu bidafitse facts gihamya vraiment ntaho yaba itaniye na RTLM radio rutwitsi. kuko ntabwo wazana abantu kungufu ngo baguherekeze. ibya Randa revenue abayikoramo simbazi neza ariko nanone ntumbwire ngo isoresha abahutu gusa? kuko isoresha abacuruzi bose. kandi mubyukuri ntabwo shops zabatusti zizwi ukwazo ntakimenyesto kizibaho. ikibabaje ni uko abantu baba hanze bo bumva ko u rwanda rumeze nk'uko rwari 1994.

  • #12

    Libonukuri (samedi, 10 septembre 2011 23:24)

    @Buffer, N'ubwo ndafite gihamya ko iyi nkuru ari ukuri, ibyo gusoresha mu Rwanda tuzi uko bikora sha sigaho! Iyo Rwanda revenue uzi abayikoramo? Uzi abo bakenesha n'abo ikiza? Wagiye witonda ko abantu babaye cyane. Ahubwo umva nkubwire : dusabe abo bantu baba baraje ku gahato gutanga ibitekerezo byabo kuri uru rubuga, nibiba ngombwa bashyireho n'amazina yabo ubwo wumva barimo abatazongera gusubira mu Rwanda.

  • #11

    mukobanya (samedi, 10 septembre 2011 23:14)

    ITANGAZO/
    Office des étrangers ya Belgique irasaba abanyarwanda bari muri opposition kuzafotora ibigarasha byose biva mu buburigi bigiye i paris kwihesha agaciro kwa Pawulo.
    ibyo bigarasha bizacibwa mu misi iri imbere tubyambura ibyangombwa.
    murakoze