jeu.

08

sept.

2011

IRYAVUZWE RIRATASHYE : Icyo F.Twagiramungu apfa n’Abahutu b’inda nini kigiye ahabona ! Mico Placide.

Ubundi jye rwose sinemeraga F.Twagiramungu na busa ! Impamvu ni uko  mvuka i Byumba, ababyeyi n’abavandimwe banjye bakaba baratikijwe Byumba imaze gufatwa n’Inkotanyi. Kugeza taliki ya 3 Nzeri 2011, njye nari ncyemera ko Rukokoma ari we wagiye i Buruseli gusinyana amasezerano ya rwihishwa n’Inyenzi bityo akaziha Byumba, yataha i Kigali akabyigamba no kuri Radiyo ngo « n’iyo Byumba yafatwa nta kibazo » ! Ejobundi le 3 Nzeri narihanganye njya mu kiganiro yakoreye Rouen ariko ngenda nitwaje intosho y’ibuye mu mufuka w’ikoti ryanjye kugira ngo nze gufunga umwuka nyimutere muri rwa ruhara natangira gucurika amagambo, abeshya abamwumva ! Mbega ukuntu icyo kiganiro cyampinduye mu mutwe no mu mutima!


I.Uko nabonye F.Twagiramungu


Nasanze F.Twagiramungu atari uwo nari narumvise mu nkuru ! Mbega umusaza uvuga neza amateka y’Urwanda, akayavuga atari mu buryo bwa gashozantambara ahubwo asa n’umuntu uhangayikishijwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda! Ni umuntu uvuga akababaro Abanyarwanda baterwa n’ingoma y’igitugu ya Paul Kagame ukumva ibintu birakwiruka mu mubiri kuva mu bworo bw’ikirenge kugera mu musatsi . Ni umuntu uproposa ibisubizo bya politiki byatuma U Rwanda rwongera kuba u Rwanda, rubanda ikongera igahumeka umwuka w’ituze n’ubwigenge. Ni umunyapolitiki washobora gukangura abaturage bagahaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo. Ni umusaza wahugura urubyiruko rukagira inyota yo kwitanga rukabohoza kiriya gihugu Intare z’amarere zarambitseho ijanja !


Kumwumva avuga Habyarimana n’umuryango we neza byarantangaje kuko ubundi nari nzi ko afite impamvu nyinshi zo kuba yabavumira ku gahera! Ntabivuga nk’ushaka kubahakwaho ahubwo ubona ko ari umuntu uzi gushyira mu gaciro akagareranya ibyiza Habyarimana yagejeje ku banyarwanda nk’amajyambere y’icyaro n’ubusahuzi Kagame yahaye intebe mu Rwanda! Ntabwo ayobewe ko ingoma ya Habyarimana yakoze amakosa atari make, ariko F.Twagiramungu we yemeza ko igihangayikishije Abanyarwanda muri iki gihe atari Habyarimana wipfiriye yishwe, ko ahubwo ari politiki mbi ya Paul Kagame n’Agatsiko ke ikomeje kubica urubozo! Niyo mpamvu F.Twagiramungu ahamagarira Abanyarwanda kwishyira hamwe bakarwanya iyo ngoma ngome!


Ariko icyamfashije kurushaho ni uko asobanura ibyo twitaga amakosa benshi muri twe twirirwaga ducuranga, tukayamugerekaho kandi mu by’ukuri  ari impuha twagiye dutoragura hirya no hino cyangwa se ari ibikuru byagiye bihimbwa n’abambari b’ingoma y’igitugu batashakaga ko ibintu bihinduka. Gusa na we ubwe yemera ko hari amakosa ya analyse politique yagiye akorwa n’abategetsi n’abanyamashyaka, aye akayemera ndetse ngo akaba yiteguye kutazongera kuyagwamo! Bari barambwiye ko Rukokoma ari umuntu utava kwizima, njye siko namubonye, ahari ubwo yarahindutse!


Ibyerekeye gutanga Byumba byo narabyumvise, nta shingiro bifite, sinzongera kubimushinja, ndetse n’ibindi bamushinja nzajya mbyitondera cyane, mbanze nshishoze, menye n’icyo ubimbwiye ashaka kugeraho.


Ikindi nakunze cyane ni ukuntu avuga ibitekerezo bye nta bwoba nka bwa bundi bwokamye benshi muri twe, bajya kugira icyo bavuga bakongorerana ngo hato Kagame atabumva kandi bamaze imyaka 15 mu Bulayi!


Jye nabonye ko F.Twagiramungu ari umuntu ufite impano idasanzwe ku buryo ntazongera gushidikanya ko abonye abamushyigikira yafasha Abanyarwanda guhangana n’ingoma y’Agatsiko kandi bakayitsinda.


II. IJWI rya F.Twagiramungu rizumvikana ryari?


Iyo F.Twagiramungu amaze iminsi ntacyo avuga ku mugaragaro, Abategetsi b’i Kigali baratuza! Ariko iyo afashe ijambo nko kuri radiyo mpuzamahanga, inkuba ziresa, induru ikavuga, Kigali ikohereza intore i Bulayi ngo zijye kureba icyo zakora ngo zimucecekeshe ! Muri urwo rwego, mu kiganiriro cyabereye i ROUEN twari dufite abashyitsi boherejwe na Kigali, none nabonye batangiye umurimo wabo wo kugerageza kwerekana F.Twagiramungu uko atari !


Inyandiko yitwa “Twagiramungu arinze asaza adakuze”y’uwitwa  Bernardin Ndashimye naraye nsomye kuri Rwandanet na DHR yanteye agahinda gakomeye numva ntakomeza guceceka! Mu by’ukuri nibwo nasobanukiwe neza ikibazo F.Twagiramungu yagiye ahura na cyo mu myaka irenga 22 amaze akora politiki: Gukorana n’abantu badashobotse =Abahutu b’inda nini, bihinduranya amabara nk’uruvu. Kuri bo politiki ni ugukurikirana icyo ushyira mu gifu cyawe gusa .Ibyo F.Twagitamungu yabyanga, bakamutera hejuru, bakamuhimbira ibyaha!


Bernardin Ndashimye na we yari yaje muri icyo kiganiro , ngo yoherejwe na Kagame! Uko avuga ibyavugiwe muri kiriya kiganiro biratangaje kuko ntaho bihuriye n’ukuri! Arahimbahimba, agashyiramo amakabyankuru, agashashariza, akabeshya! Reka duhere kuri iyi nyandiko ya Bernardin Ndashimye maze dusuzume neza inkingi z’iyo “politiki y’abanyenda” yahinduye nk’abamaritiri abifuzaga gukora politiki y’ukuri igamije gufasha rubanda rugufi kwigobotora ingoma y’igitugu kugira ngo bagire amahoro n’umutekano kandi bagere ku iterambere risangiwe na bose.


1. Politiki y’indashima


Bernardin aragira ati “Ngo jyewe Bernardin Ndashimye nabaga mu nkambi za Kongo nkorera Radiyo Agatashya (yabyanditse muri Le profete) kandi azi neza ko mu kwa kane nahungiye Bujumbura mu kwa gatanu nkaba naranahise njya Lyon mu Bufaransa maze we ubwe akansaba ko mpava ngo musange Bruxelles aho yabanje no kuncumbikira tubana aho yabaga mbere yo kunshakishiriza irindi cumbi…”

 

Aha Bernardin aritiranya Faustin Twagiramungu na Aimable Rukundo wanditse inyandiko itaramunejereje yasohotse ku rubuga wwww.leprophete.fr taliki ya 4 Nzeri 2011. Bityo, ngasanga ko niba Faustin atari we wanditse iriya nyandiko, amakosa yaba ayirimo si we yabazwa!


Ikindi kigaragara ni uko burya koko F.Twagiramungu yafashije abantu benshi hanyuma kubera irari ryo gutunga ibya mirenge bakaza kumugambanira! Nk’uyu Bernardin aremera rwose ko F.Twagiramungu yamufashije ubwo yari mu buhungiro, ariko dore ntazuyaza kwifata ku gahanga agatuka  umusaza wamugiriye neza! Niba Abahutu b’inda nini bose yagiye afasha, akabahesha imyanya mu butegetsi ari iki bituye F.Twagiramungu, uyu musaza afite impamvu zo kuvuga ko kuva ubu azajya arushaho gushishoza mbere yo gutoranya abo bakorana.


Gusa nagerageje kubaza F.Twagiramungu niba koko yarafashije Bernardin Ndashimye nk’uko uyu abyivugira ! F.Twagiramungu yavuze ko ibyo Bernardin avuga ari ukuri, gusa ngo icyo abeshyaho ni uko atigeze amucumbikira narimwe iwe mu rugo. Iki kinyoma agomba kuba yarakibeshye Inkotanyi kugira ngo zemere ko azi neza F.Twagiramungu maze babiheraho bamumutumaho ngo aze kumusaba gutaha mu Rwanda, niyanga amutuke agamije kumuteza abantu!


2. Politiki ya gateranyamiryango


Iyo stratégie yo kumuteza abantu, Bernardin ayihera no mu muryango bwite wa F.twagiramungu! Nk’iki kibazo gikurikira gihuriye he n’ikiganiro cyatanzwe i ROUEN ?


“Icyo  gihe yasekaga cyane muramu we Nyakwigendera Gapyisi  wavugaga yitonze  ariko mu ishyari ryinshi agahora amunnyega avuga ntabwo twajyanywe muri politiki no kuvuga amasengesho”.

 

Kuki Bernardin acomekamo utugambo nk’utu tugaruka kuri Gapyisi Emmanuel? Ni uko azi ko urupfu rwa Gapyisi rwateye ububabare bukomeye mu muryango kugeza ubwo bamwe bakwiza impuha ngo ni F.Twagiramungu wagambaniye Masanzire we( si muramu we!), kuko abagore b’aba bagabo bombi bava inda imwe , bakaba ari abakobwa ba Grégoire KAYIBANDA. Nyamara nta banga rikibirimo, Gapyisi yishwe n’Inkotanyi, na Bernardin ntabiyobewe. Nyamara kugaruka kuri iki kibazo ni uburyo bwo kwenyegeza inzangano mu muryango, muri make politiki yo guteranya imiryango FPR ifitiye ibanga, biragaragara ko yayikongeje no mu ntore zayo hagamijwe kugirira nabi Abalideri bashobora guhangana n’Agatsiko!


3. Politiki yo guhakirizwa


Harya ngo ubuhake bwaciwe mu Rwanda muri 1959? Biragaragara ko Abahutu benshi basubiye inyuma bitavugwa, ndabona barongeye kuyoboka ingoma ya gihake irengeje iya cyami ubukana ! Urugero ni Bernardin uyu :


“Ibitutsi Twagiramungu yatukiye ku mugaragaro Umukuru w’igihugu, Ministri INyumba, abayobozi b’u Rwanda banyuranye na njye wahoze mba mu ishyaka rimwe nawe babihaye umwanya mu nyandiko yasohotse ku rubuga Le profete rwa ba bapadiri b’inkunguzi bahoze muri Diyosezi gatolika ya Cyangugu”.

 

Mu by’ukuri i Rouen nanjye nari mpari, sinigeze numva F.Twagiramungu agira uwo atuka. Iyo avuze ko Kagame ari umwicanyi kabombo, Bernardin we abyita igitutsi akirengagiza ibyo azi neza: ko amaraporo atagira ingano, Ubutabera bw'igihugu cy'Ubufaransa, Umujuji w'Umusipanyo...abo bose bemeza ko Kagame ari ruharwa uyu na Loni ubwayo ishinja ibyaha bishobora kuzitwa “Jenoside” umunsi byashyikirijwe urukiko! Niba Bernardin atazi Mapping Report, azayisome yumve ibyo shebuja yakoreye Abahutu mu mashyamba ya Kongo, yenda azasobanukirwa ko ahatswe n’ umwicanyi ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ! Kwitwa Mpatswenumwicanyi, ubanza nta shema ririmo!

 

Imvugo ya Bernardin yerekeza ku “bigwi bya Kagame”, “umunyapolitiki uhamye nka Kagame,“Kagame umubyeyi utanga imbabazi atitangiriye itama”…ni imvugo y’ABAGARAGU n’ ABAJA. Bernardin ntako ataba yagize ngo akore mu ngazo kugira ngo bamurebe neza, bakomeze bamuhe umugati! Ibi kandi Bernardin abikora atayobewe ko Abanyarwanda bamaze imyaka 17 yose barira ayo kwarika kubera uyu munyagitugu utarahwemye kubahekura no kubica urubozo kugera ubwo n’abo mu muryango bwite wa Bernardin Ndashimye bamena bagahunga igihugu n’ubu bakaba batanarota gusubira mu Rwanda ruyobowe na Kagame! None we ngo yize amayeri ahanitse, yo gusingiza ubugome bw’umwicanyi ngo agamije kubwereka Abahutu nk’ubutwari bubereye uwo mwami mushya w”u Rwanda! Twagiramungu yakwivugira ati “nzapfa ndahatswe”, Intore zigatera hejuru ngo atutse Umwami!

 

4. Politiki y’ibitutsi


 

Icyerekana umuntu warezwe neza ni uko hari amagambo aba atayobewe ariko akaba atatinyuka kuyakoresha, cyane cyane mu ruhame! Ibitutsi byerekana uburere buke ndetse bikanafatwa nk’icyaha, bityo bigahanwa n’amategeko y'ibihugu.  Paul Kagame n’abambari be bo iby’ubupfura ntacyo bibabwiye ariko ntawabarenganya, “Umwero uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose”! Kandi ngo “umwambari w’umwana agenda nka se”. None se waba uri umukuru w’igihugu, ukihandagaza ugatuka abafasha bawe muri disikuru ngo ni “amabyi”, “isazi”, “imibu”, “ibigarasha”, “ibikeri”…abagaragu bawe bo hari ukundi bakwifata? Ntibitangaje ko Bernardin yahangara F.Twagiramungu akamwita “igihwahwara”, akavuga ko yafashwe na démence senilenk’aho afite impapuro za muganga zibyerekana…! Iyi mvugo nyandagazi yerekana abantu bakiri inyuma mu mutwe, mbese batari civilisés nka Bernardin na shebuja! Ubundi F.Twagiramungu ashatse yarega mu rukiko Imbuga zatinyutse gutangaza ibi bitutsi. L’injure et la calomnie ni ibyaha bihanwa n’amategeko agenga itangazamakuru, nyamara dore nibyo byuzuye muri iyi nyandiko ya Bernardin Ndashimye!


Burya rero iyo wiyemeje gutuka umuntu biba byerekana intege nke zo mu mutwe.Na none kandi bisobanura ko uba wabonye ko udashobora kujya impaka n’umuntu, cyangwa se ukaba warangije kwibonera ko ntacyo wamutwara! Kuba Kagame atinyuka guteza F.Twagiramungu abagererwa be b’agaciro gake nka Bernardin ngo bamutuke, bivuga ko Kagame amutinya bikomeye. Erega ni mugihe, barakoranye muri Leta, Kagame azi imbaraga za F.Twagiramungu, ntanayobewe uko yari yamutsinze mu matora ya 2003, iyo ba Dogiteri Chrysologue batiba amajwi !Nta gahora gahanze no kwiba amajwi bizagira iherezo.


5. Politiki ititaye na busa kuri rubanda


Nyuma yo kuvuga abantu bakomeye ngo batutswe na F.Twagiramungu, Bernardin ahera ku Umukuru w’igihugu, agakurikizaho Ministre, Inyumba Aloysia, Abayobozi b’u Rwanda banyuranye, hagataho “Na njye”(Bernardin)!! Bishatse kuvuga ko na we yibona mu banyapolitiki bakomeye b’u Rwanda! Burya koko ngo uwumiwe ntaha umwana ibere! Koko u Rwanda rukaba rusigaye rutekererezwa n’abantu nka Bernardin, uyu uvuga ko ari umunyapolitiki, akandika inyandiko ireshya kuriya nta hantu na hamwe avuze akababaro k’Abaturarwanda ! Aha niho hagaragarira ko politiki ya Kagame n’intore ze ari “AMACO y’INDA” masa, iyo babonye ibyuzura igifu cyabo, ibibazo biba birangiye, bashobora kujya ahagaragara bakihandagaza ngo“Kuva u Rwanda rwabaho , nta gihe Abanyarwanda bigeze bishima nk’ubu”! Koko, nta soni ? Na none ariko Abanyarwanda bavugwa hano ni Kagame, umuryango we, n’abarenzamase be gusa! Bernardin ari muri abo, niho akura ubukana bwo gutuka abo akeka ko bakora politiki ishobora kuzamwubikira imbehe!


6. Politiki y’ikinyoma no kujijisha


“Nta muntu kandi bitatangaza kumva umuntu yita abaje kumva ikiganiro cye cyabereye ku karubanda kuri stade (stade salomon) abumvirizi n’abamaneko”.


Ariko se koko Bernardin aragira ngo bamwite iki koko ? Atuye mu Rwanda, akorera ubutegetsi bw’igitugu F.Twagiramungu arwanya! Yaje nta wamutumiye, yewe nta n’ubwo ikinyabupfura gisanzwe cy’umwana w’imyaka 10 cyamwibutsa ko yari guteguza uwatanganga ikiganiro ko ari busurwe ?Aka gasuzuguro nako ni ikimenyetso kiranga ubutegetsi bw’Agatsiko n’abambari bako! Harya ubwo ngo hari umuntu wahinguka mu nama ya FPR atari umunyamuryango, bakamuha ikaze?  Bernardin we akeka ko uko birirwa bagaraguza rubanda agati mu Rwanda babizana na hano mu buhungiro!

F.Twagiramungu yaramworoheye cyane, ngira ngo iyo atubwira ati nimufate iyo mbwa muyinkurire aha nari kuba uwa mbere kubyitabira, Polisi ikazajya kuhagera twarangije kumukosora !


Ntacyo nakwirirwa mvuga kuri « le culot » iranga Intore Bernardin iyo yiha uruhushya rwo kwinjira mu bucungamari bw’ibikorwa bwite F.Twagiramungu yari afite mu Rwanda, birimo Imprimerie na Pharmacie ! Kujya kumucyurira ko byahombye ndabibonamo ubushake bwo ugushinyagura ! Amasosiyete atarahombye kubera intambara y'Inkotanyi ni angahe ? Ese igihugu cyari gusenyuka Imprimerie na Pharmacie za F.Twagiramungu zo zigasigara ? Ikindi rero ni uko aya magambo yerekana ko Bernardin adatinya kwivanga mu buzima bwite bw’undi muntu (violation du droit à la vie privéekandi nabyo amategeko arabihanira! Umenya kwiga amategeko we nta nicyo byamwunguye, uretse kuba intore. Cyane cyane ko ibyo avuga bidafite aho bihuriye n’ukuri akaba ahubwo ari ibinyoma bigamije gusebanya (le délit de calomnie). Iyi mikorere y’Intore za Kagame itazi ko habaho amategeko arengera abantu n’imitungo yabo, ni yo F.Twagiramungu yiyemeje kurwanya akaba ahamagarira Abanyarwanda kwisuganya ngo bahaguruke basezerere ingoma ibangamiye uburengazira bwose bw’abenegihugu.


7. Politiki yubakiye ku ishyari n’amarangamutima gusa


Ikintu kirya Paul Kagame n’Intore ze kurusha ibindi ngo ni impano F.Twagiramungu afite yo kuvuga abantu bakaryoherwa n’ibyo avuze, mu gihe abandi badedemanga byavaho ndetse bakivugira Ikigande,  Abanyarwanda bo bakagira ngo barabavugisha mu Gishinwa ! Rubanda ishonje ishobora kumvikana ite n'abayobozi basa n'abituriye mu yindi si, isi y'abanyamurengwe ? Aho kugira ngo bicare bibaze impamvu abaturage batibona mu bategetsi babo, bakadukira Abalideri bazi kubwira umutima wa rubanda ! Nuko ishyari rikabasya, bagahekenya amenyo akenda kubashira mu kanwa....babura icyo bagaya inka, bati “dore ibyo bicebe byayo”! Kuba F.Twagiramungu badashobora kumushinja ibyaha by'ubwicanyi cyangwa kurigisa umutungo wa rubanda, birabica kurushaho! Nuko babura icyo bamuhimbira ngo bakimushinje mu nkiko , Bernardin akikirigita agaseka, ati njye ndamuzi, reka mbabwire uko politiki ye iteye :


ni “politiki y’ibarankuru , politiki ya gacamigani, politiki yo gusetsa udasesengura, politiki yo gushyenga no kwishongora, politiki yo kwikunkumura mu bantu no kwikaraga nk’ifarasi yo muri cirque yageza iki ku Banyarwanda?”


Niba nta kibazo politiki ya F.Twagiramungu ibateye, barakonkoboka i Kigali bakaza kumwumva i Rouen bashaka iki? Ese kuki batinya gusubira mu bitekerezo F.Twagiramungu atanga, ku byo ashinja Leta y’Inkotanyi, ngo berekane ko abeshya kandi ngo berekane aho ukuri kuri :


(1)Nibagaragaze ko batahanuye indege ya Habyarimana, bakica abaperezida 2 n’abanyacyubahiro bari kumwe nabo bikaba imbarutso ya jenoside yarimbuye miliyoni y’Abanyarwanda!


(2)Nibagaragaze ko batarimbuye abenegihugu i Kibeho, muri Kongo, n’ahandi henshi mu gihugu.


(3)Nibagaragaze ko badasahura igihugu, bakigurira indege, bakiyubakira amagorofa n’amahoteli hirya no hino mu bihugu by'amahanga!


(4) Nibagaragaze ko abanyapolitiki n’abanyamakuru bigenga badafunze bazira akamama!


(5) Nibasobanurire Abanyarwanda uko basenyeye abaturage utuzu twabo twa nyakatsi ari ukugira ngo babeshye amahanga ko imfashanyo zatanzwe zitashyizwe mu mifuka ya ba Gica (zarariwe!) ahubwo zikaba zarakoreshejwe mu kubakira Abanyarwanda bose inzu z’amabati asize irangi!


(6) Ubwo wumva Kagame akunzwe cyane n’abaturage niyerekane impamvu agomba kwiba amajwi mu matora no gutoresha abaturage ku ngufu abategetsi badashaka!


(7) Amakosa yabo ni menshi cyane, ntawayarondora ngo ayave imuzingo.

 

Umwanzuro


Ngo “nubona imbwa iri mu giti ni uko hazaba hari uwayigiteretsemo”! Bernardin atweretse uko Intore za Kagame zatojwe n’uko zikora ! Gutukana mu ruhame babyigira kuri shebuja. Abanyapolitiki ba Opozisiyo bagomba gushishoza bakamenya ko Umwanzi atakiri Kagame n’Agatsiko ke bonyine! Ingoma igeze mu mahina ni nk’intare yakomeretse : ntacyo itakora ngo irebe ko yamara kabiri. Ubu biragaragaye ko régime y’Umwicanyi Kagame yiyemeje gukoresha n’Abanyarwanda yafasheho ingwate kugira ngo nibabura ikindi kizima bakora bajye birirwa batuka Abalideri bakekwaho ubushobozi bwo kujya imbere y’Abanyarwanda bagatsinsura Paul Kagame n’Agatsiko ke k’abajura n’abicanyi. Icyo nicyo F.Twagiramungu azira. Kandi si ubwa mbere F.Twagiramungu atsinda Kagame, no mu matora ya 2003 byaragaragaye. N’uyu munsi habaye amatora, F.Twagiramungu yakongera agatsinda Kagame.  Kwiba amajwi mu matora =kwiba ubuperezida! Kagame namenye ko ari Perezida wibye intebe yicayeho !  Ni uko Abanyarwanda twese tumubona. Umunsi yaterewe hejuru , Intore zirirwa zimushuka zizamwitaza asandare!


Ikibabaje ni uko Kagame asigaye yaradukanye ibyo gukoresha bene ba Bahutu badashobotse, na bene wabo batemera ! Ubwo se bazagera kuki? Bazahindura nde? Kagame nacishe make avugane n’Abalideri nyabo ba Opozisiyo. Naho ubundi, uyu mudiho w’intore zizenguruka amahanga zica umugara, zisuka ibifaranga mu tubari, zirara mu mahoteli ahenze mu gihe rubanda yicwa n’inzara n’amavunja, abana barimwe buruse ngo bige kaminuza… ntuzamubuza kuryozwa ibyaha yakoze by’ubwicanyi, gusesagura no kwikubira ibyiza byose by’igihugu.

 

Mico Placide, Paris. 

 


 

Commentaires : 104
  • #104

    luck (dimanche, 24 juillet 2016 22:44)

    Ahhhh

  • #103

    BERNARDIN???? (mardi, 13 septembre 2011 02:58)

    ESE MWAMBWIRA BYARAGENZE BITE HAMWE NA CYA KIGORE BERNARDIN YARI AFITE KINGANA NA CAMION KERA BITAGA HINO.ICYO KIGORE CY,UMUSHIHA KITWAGA ANITA MUGENI.YEWE BERNARDIN NI IJENTI SINZI UBURYO YITERA KIRIYA KINTU.

  • #102

    BABWIRE (lundi, 12 septembre 2011 23:19)

    BERNARDIN NDASHIMYE NYINE YIGIZE BAKAME,YIGIRA MUJYA IYO BIGIYE... NONE SE KERA SINAHERUTSE YARI AHAGARARIYE URUBYIRUKO RWA PARMEHUTU? PARMEHUTU SE ICYOGIHE YABA YARAKUNDAGA INYENZI RA? NONE ZAHINDUYE IMIRISHYO UBU ARABIGARITSE.. WENDA ATEGEREJE KO ZONGERA GUHINDURA IMIRISHYO KANDI NGO NABO ABIGARIKE.. MBEGA URUKUNDO ..HUHH "UBWENGE BWARI IKINTU IYO BUTAMENYWA NA BOSE" BERNARDIN BABWIRE SHA UGIFITE IGIHE KUKO IMINSI Y UMUJURA IBA IBAZE

  • #101

    karahamuheto (dimanche, 11 septembre 2011 08:36)

    # 95 NYIRAMONGI.

    Sha Nyiramongi leka kwitesha agaciro utukanira kuri uru rubuga ujye utanga ibitekerezo byawe nkumuntu warezwe naho ibyubuhungiro ndabizi uko bimera haba aho NYAKIVARA uvuga ndetse naho muri France uri iyo uri impunzi byose mbibona kimwe arinayo mpamvu wirirwa uboroga ushaka kugaruka mugahugu kawe kandi ureke inda nini ya gihutu yo kwireba kugiti cyawe wowe uri muri France ariko hari abahutu benshi babayeho nabi mumashyamba ya Congo naho NYAKIVARA nibo bahadusimbuye nsesenguye ibyo uvuga urasanaho abahungiye France aribo bahutu gusa abo mumashyamba ntimubitayeho niyo bakugira umuyobozi(gusa ntabyo uteze niba ukomeje ubuhezanguni)ntacyo wabamarira

  • #100

    jyewe#80, (samedi, 10 septembre 2011 14:26)

    yee, ndi igicucu kuko ubyifuje! Nonese wibwirako navuze biriya nzi ko umbonamo umuhutu? Harya burya abahutu nibo bicucu? Uribeshya! Cyakora jye ndicyo kuko mbona biri bugufashe.

  • #99

    #80#Uri igicucu (samedi, 10 septembre 2011 13:33)

    Ngo niba barambiwe bajye kugihe.com!ark mukeka ko har,uwo murusha ubuhutu cg gukundurwanda!Ni défaut yanyu Abahutu rwose"Abanyakazu"bumvaga ko U RWANDA ari urwabo,none nawe ngo le prophète,ni untouchable,kuko nenze propagande ya Twagira.Nd,umuhutu,ark nangabahutu b,ibicucu nkamwe.Uvuze nabi le prophète,ngo abaye Intore!mwisubireho

  • #98

    Ukuri (samedi, 10 septembre 2011 13:24)

    Udafite inda azadutere amabuye. Gusa inda idatekereza ko n'ejo hazaba amahinduka cyangwa ntirebe kure niyo mbi. Abanyarwanda ndabasaba gukora mukorera abana banyu naho ubundi igihugu kizazima kijimijwe namwe. Hari banshi batita ku bantu koko bagashyira inda imbere nyuma bakazayisogota. Abo mujye mubareka, barihemukira kandi barahemukira n'ababo!

  • #97

    Dr Bernardin (samedi, 10 septembre 2011 11:44)

    C'est quand meme étonnant, je ne savais pas que Bernardin Ndashimye est devenu un expert médical international reconnu !!!!
    But it's not such easy to diagnose dementia!!!!

  • #96

    srk fostin (samedi, 10 septembre 2011 00:09)

    yewe kubwira abahutu ni nko gutokora ifuku nabinda ni ni gusa

  • #95

    NYIRAMONGI (samedi, 10 septembre 2011 00:07)

    # 79 KARAHAMUHETO,
    # 79 KARAHAMUHETO,
    Ndabona wacitse ururondogoro kubera ko nawe ubwawe wizyiziye neza ko kuyobora igihugu mwe INYENZI byabananiye, nyuma y'imyaka 17 gusa abanyamerika 'abongereza, abagande, abayeritreya, abarundi, ababirigi, n'abandi benshi babahereye igihugu ku imbehe, cadeau mutanashoboye kubumbatira ikaba ibanyuze mu imyanya yintoki kubera ubwenge buke bwanyu bwabasazije ! Burya ngo subwenge bwinshi busaza INYENZI ! Ngo mwamaze imyaka 30 muri ishyanga ! Ko iyo zaN AKIVARE mwabaga mwiberagaho kinyamaswa ari naho mwavanye kamere yo kurya abantu ! Kandi ngo abahutu bo babaryohera kubi ! Ngo ko mwibaniraga n'inka zanyu, murarana nazo, zibagangaho muzinyaraho ngo mukanazenda, ibyo bikaba aribyo byatumye mukomeza kubaho gitindi, ari nabyo byatumye muzapfa mukiri abatindi muri byose n'ubwo bwose mwasahuye mukigwizaho ibyibano ! None nyuma y'imyaka 17 gusa abahutu bageze mu ubuhungiro, wareba ukuntu biteje imbere ! Uzaze i Burayi urebe uko bahagaze, maze usubize amaso inyuma wibuke ko benewanyu bahahungiye kera, abagabo bari barishwe n'inzoga, naho bashiki banyu barasaziye mu uburaya barabaye abasinzi kabonmbo amaso yaratukuye, mbese bimwe by'indaya zishaje ! Nkumenyeshe ko umututsi wahungiye i Burayi yize kugana ishuri ngo akore ari uko abonye impunzi z'abahutu zigeze ino, maze mu umwanya wubusa baba bahanuye za diplomes, baraganza mu ugukora muri za bureaux, nuko abatutsi rya shyari ryabo rirabahekenya, bati natwe ka tugerageze ! Mudafite abahutu mureberaho ubwenge ngo mubigane mwakwigeza kuki ? No gutegeka igihugu amahanga yabahayemo cadeau birabananiye. NTAKIBAZO ARIKO TURAJE, TURI HAFI KUZA KONGERA GUSUKURA URWATUBYAYE MWATOBANZE BIGEZE AHO ! Cyo rekeraho kujajanganya wiyemera bimwe byanyu bya gishenzi, kuko urabizi neza ko utegekesha ikinyoma, iterabwoba, urunwa no kwirarira, ni uko aba yiziho intege ze nkeya (sa faiblesse)... ubu ntawe mugikanga ! Murekeraho kwiheha imisuzi ! A bientôt !

  • #94

    Rukokoma (vendredi, 09 septembre 2011 23:46)

    Les injures sont les raisons de ceux qui ont tort.
    [Fénelon]

  • #93

    Nyamuneka sigaho ! (vendredi, 09 septembre 2011 23:12)

    @88

    TEGEREZA GATO ?WISHYUHAGUZWA ,
    uzabona icyo Alain juppe ,aricyo !senga gusa ngo KANYWAMARASO KACU Ntigahage ,kazaveyo amahoro !nahubundi ishyamba si ryeru ??????????????????

    ikikubwira ko badashaka guhita bamutamuriyombi ni iki ? Ibya rapport y'indege biriyo ,ibya ONU barabizi ,ibya Kibeho barabizi ,mwana wa mama ngo kwiringira kwibeshya ,tuzabyina itsinzi muzeee nagaruka i kigali .

    Nahubundi twitondere Alain jupe ,umugabo wakubise Bagbo ,agakubita Khadaffi !mzee wacu kwaba nko gyuhumya !!!!!

    Ngaho Imana iturinde kandi icunge igihugu cyacu .

  • #92

    inkubisi y'amabyi..... (vendredi, 09 septembre 2011 23:04)

    Agapfa kaburi we n'impongo.Inkubisi y'amabyiiiiiiiii.
    Ubu se ko yibwiraga ngo agiye kuvugurura umubano,no gucinya inkoro akaba yitobeye.Ndiwe nasubika urugendo.
    Unva BBC wunve ibyo mwambutsa yatubariye:
    http://www.bbc.co.uk/gahuza/audio_console.shtml?programme=glak1630

  • #91

    Micheline (vendredi, 09 septembre 2011 23:04)

    Ariko kwihaga ye ! Igikeri ngo cyarihaze gishaka kungana n'ikimasa, ni uko .... Si jye wahera. Yewe, genda umpaye urwenya ! Yatinye umubyeyi!!!! Mubyeyi nyabaki? Rupfu? Kicanyi, Murozi, ... Alain J. nagende ni umugabo. Yanze ko iyo nkoramaraso imukoraho.
    Yewe, uwo murozi wanyu naze, turamutegereje. Dore ko ahinduranya imvugo nk'injajwa. Naze ndebe aho yongera gutukana dore ko atagira rutangira. Ese ubwo azaza noneho avuga amaki ra? Amangambure bien sûr.
    Ngo ikinyoni kijya gupfa gikunguta amababa. Naze asezere, ubundi abo yajyaga atuka bamwereke ko baba bazi ibyo bakora, ko sagesse yabo batayigiye mu muhanda kandi ko batibagirwa.

  • #90

    WELCOME PRESIDENT VIDEO (vendredi, 09 septembre 2011 23:03)

    http://www.youtube.com/watch?v=TA9n0JlKQd4&feature=related

    MURABONA N'IZINDI VIDEOSN ZAKIRA ABASHYIST BOSE BAZAZA HANO I PARIS

    http://www.youtube.com/watch?v=sxBDBbcECc4&feature=related

  • #89

    keza (vendredi, 09 septembre 2011 22:59)

    Erega twagiramungu akomoka icyangungu kandi ,iyi site yafunguwe na babapadri babanyacyangungu namwe murakibaza impamvu ariwe asigaye ayivugirirwaho?bizimungu we jye ntacyo abwiye ahubwo mbabazwa naba bakozi b imana uko ubundi byakabaye ,twakabubashye nkabantu batubwira ijombo ryimana bakatwigishirizaho urukundo rwayo nuburyo yadukunze kugeza nubu tukaba twararokotse inkoramaraso zinterahamwe,bakaba badufasha kwiyungu no gusaba imbabazi zinzirakarengane zishwe urwagashinyaguro ,bakaba baduha ikizere kiri imbere no gukomera kubyo tumaze kugeraho cyane tubyerekeza kurukundo rwa buri wese ,ariko wapi ahubwo batwigisha kongera kwicana ,kwangana ,amacakubiri,gusubiranamo,.ngibyo ibyo mbona kuri iyi site gusa.

  • #88

    Yatinye Umubyeyi Paul Kagame, (vendredi, 09 septembre 2011 22:46)

    Alain J.Arahakishwa n'inzego z'ubutabera z'u Rwanda, Muzehe wacu azaza amwizaniye? Mbabaze:Ubu KAGAME amaze amezi 2 mu bufaransa Jupé yaba arihe? Bamwirukana ku kazi.....

    Bimaze kugaragara ko Alain J.Yatinye NYAKUBAHWA.Ibyo yamukoze amushyira ku karubanda muri rapport MUCYO.Ni yihangane.Jye narinziko inkoko iri iwabo ishonda UMUKARA.None umukara ushona inkoko iri iwabo ikanahungira muri mission zidasobanutse.
    Jya nari kwiyoberanya, ngahagarara mu bandi, byarimba nkihisha n'inyuma ya Sarikozi, nkamusaba no kunsabira imbabazi KAGAME.Yewe babivuze ukuri ngo"UMUNYABYAHA YIRUKA NTA UMWIRUKANKANYE"
    Byavuye mu kinyamakuru le MONDE cyandikirwa ino mu bufaransa.Hariho ni ifoto ya Jupé ahungira mu ndege abonye L'Homme FORT KAGAME KA RUTAGABWA.
    Namucika ntazacika na CYOMORO

  • #87

    kariri (vendredi, 09 septembre 2011 22:43)

    yATINYE PAUL DORE UNDI WAMUTINYE
    http://www.france-turquoise.fr/index.php/Geopolitique/-Monsieur-Larcher-refuse-de-recevoir-le-president-Kagame.html

  • #86

    NI HATARI PE!!! (vendredi, 09 septembre 2011 22:41)

    Ngo ABA ESPANIYA, ABA FRANSA ABARUNDI, ABA CONGOMANI, ABANYARDA , FRANCE N'ABASIRIKARE BAYO....BATI: KAZE MBOGA ZIZANYE. Ndabaza:
    Ninde washutse POLO kujya KWIHESHA AGACIRO MURO BARIYA BAZUNGU UBWE ATARAGAHAYE ABO AYOBORA?

    REBA: ABA FRANSA 3 BARASHWE IGIKOPOLA BARIKUMWE NA KINANI
    REBA: ABA ESPANIYA 9 BISHWE NA FPR....

    POLO UKAZAKIRA URURUBANZA DORE AHO NIBEREYE!

    NKWIFURIJE URUGENDO RUHIRE.

  • #85

    miseke (vendredi, 09 septembre 2011 22:36)

    Nose se na Zapatero yaramuhunze Yves leterme na we aramuhunga!!!!

  • #84

    Yatinye Umubyeyi Paul!!! (vendredi, 09 septembre 2011 22:15)

    Bimaze kugaragara ko Alain J.Yatinye NYAKUBAHWA.Ibyo yamukoze amushyira ku karubanda muri rapport MUCYO.Ni yihangane.Jye narinziko inkoko iri iwabo ishonda UMUKARA.None umukara ushona inkoko iri iwabo ikanahungira muri mission zidasobanutse.
    Jya nari kwiyoberanya, ngahagarara mu bandi, byarimba nkihisha n'inyuma ya Sarikozi, nkamusaba no kunsabira imbabazi KAGAME.Yewe babivuze ukuri ngo"UMUNYABYAHA YIRUKA NTA UMWIRUKANKANYE"
    Byavuye mu kinyamakuru le MONDE cyandikirwa ino mu bufaransa.Hariho ni ifoto ya Jupé ahungira mu ndege abonye L'Homme FORT KAGAME KA RUTAGABWA.
    Namucika ntazacika na CYOMORO

  • #83

    Umugabo w'ukuli (vendredi, 09 septembre 2011 22:12)

    Karahamuheto (# 79) rwose uri umuhanga. Nkunda inyandiko zawe pe! Babwire wongere ubabwire!

  • #82

    together as one (vendredi, 09 septembre 2011 22:12)


    @80 :Ubwo se uvuze iki ? ukuri se uvuga ni ukuhe ? kuvuge tukumve ?

    @79 !Nyamara abanyarwanda twese aho tuva tukagera turi abacikacumu ,twaridukwiriye gusubiza ubwenge kugihe !ese ukeka ko kuba ugihumeka ari ubutwari warushije abandi ?Tureke kwita kubyuzuza

  • #81

    Urasomwa kuruta Byose (vendredi, 09 septembre 2011 22:01)

    Ko twagiramungu yabaye ikibazo? Ni uguhangayikisha intore, ni uko ntacyo avuze muri Politike y'Urwanda?
    Abazi gutekereza no gushishoza batubwire.Ariko ikigaragara ni uko abavugwa kuri uru rubuga atari bake, si Twagira wenyine, sinzi impanvu yaba ikibazo, ubwo na Kagame mu murambirwe ntibazongere kumuvuga.None se tuvuge iki tureke ik?
    Ikigaragara cyo ni uko Iyi KANGURA yitabirwa cyane n'abantu b'ingeri zose: abemera n'abatemera.Abashobora gushyira ibitekerezo byabo nibo bake kuruta kubasoma bakituriza.Nziko iyi site iri gukora akazi katoroshye ko guhumura INTORE amaso.Ziri kubona ukuri, kandi izunva zirunva, n'izitandukanya, ariko zikaba zikirwana n'INDA.Zazsezeranye ko inda niyuzura zizahindukira.Ariko natwe twazihaza ibidashingiye kuri mpemuke ndamuke.

  • #80

    leprophete yamaze kandi na Twagiramungu yamaze, niba muyirambiwe nimujye ku gihe.com! (vendredi, 09 septembre 2011 21:47)

    Ukuri kubarya kurusha ibindi byose!

  • #79

    karahamuheto (vendredi, 09 septembre 2011 21:44)

    Urangije usaba KAGAME kumvikana nabalideli ba Oppozisiyo,ndumva urimo kwinginga umusaba ko yakumvikana namwe nyama munyandiko yawe nsesenguye ndasanga utemera ubuyobozi bwe ndetse nubwenegihugu bwe urabukemanga aho uvuga ngo disikuru ivugwa mu kigande,ariko sha nkubaze imyaka isaga 30 twamaze mubuhungiro arinayo nkomoko yicyo kigande uheraho usebya abantu wagizengo nitwe twayiteye,ese ko wowe ko utaramara na 20 nkaba numva umuborogo,amaganya nagahinda ku Rwanda bikurembeje,;agahwa kari kuwundi karahandurika;sha utangiye gusaba imishyikirano uyisaba uwo urimo gutuka,nyamara wibuke ko KAGAME yayibasabye mukayanga yabahata igitutu mukayemera.Abo wise ABAHUTU binda nini harimo na NDASHIMYE B.wihaye siwe wenyine ahubwo ni umurage mwarazwe mwese na TWAGIRAMUNGU ubwo yashonje reka baze bamurebere ikiziba kanwa none se kuva 2003-2010 wari wongeye kumwumva reka da,yagiye gutakambira KAGAME aramusinyira abona akazi muri UN none mandat yarangiye inzara ya gihutu yishe.Ariko iyo uvuze ibyiraswa ry,indege uransetsa cyane uwaba yarayirashe wese yagize neza kuko no kutarasa adui muhanganye ni ubugwari kandi si nicyaha nkeka ko arinaho intsinzi yakomotse naho wowe wibeshya ko iraswa ry,indege ariyo ntandaro ya Genocide uribeshya kuko ntabwo usobanukiwe definition ya Genocide kandi utirengagije KAMBANDA yarabisobanuye uburyo yateguwe ni inyandiko murukiko zirahari.
    Umwanzuro; Wowe na bagenzi bawe niba mwarambiwe kuba mu buhungiro :1.Mutahuke muze mwifatanye nabandi mwubake urwababyaye ariko musige ubuhezanguni iyo mu mahanga,kuvangura abantu ubita Abagande,Abarundi,Abacongomani ... kandi ari abanyarwanda mubisige iyo.Nyuma yigihegito mugeze mu Rwanda nzaba mbumva arimwe murimo gukangurira abandi gutahuka dore ko muyoboka nk'inzoga y'inteme.
    2.Mukomeze musakuze natwe tubacemo ibice abandi amahanga abafate abafunge urwa Murwanashyaka na bagenzi be amaherezo kimya nkuko inyenzi zo muri 1961-69 byazigendekeye
    3.Niba muri abagabo nimuze mukorere politiki mu Rwanda ariko mwitonze mutazamera nka Ingabire,Ntaganda etc
    4.Ngaho se nimuze kuruhembe rw,umuheto turebe ibyo nimubishobora yenda na ya mishyikirano urangije wifuza muzayihabwa
    5.Abanyarwanda ubu bamenye icyo bakeneye kurusha ibindi,baranshutse ntikibaho barabizi bityo nutungurwa no gusanga nabavandimwe bawe batarimo kukwibonamo ntuzagirengo ni abahutu binda nini oya ahubwo ni uko bahindutse bazi icyo bakeneye kurusha ibindi.

  • #78

    Mutubabarire (vendredi, 09 septembre 2011 21:40)

    Le prophète warakundwaga,ark uraturambiye niyi propagande ya Twagiramungu.Ese niwe wayishinze,afite mo migabane ki se ituma yiyandika akitaka bigez,aha?Isubireho rwose.

  • #77

    together as one !! (vendredi, 09 septembre 2011 21:36)


    Birandambiye ,iyi site igitangira yatugezagaho amakuru nyayo !kuburyo umuntu wese yashoboraga gatanga comment !! ariko kuva aho Twagiramungu yabyivanzemo akabihindura isupu ye bwite ,ndabona ururubuga ntacyo rwazageza kubanyarwanda !byose byahindutse publicite ya Twagiramungu ? Ese arinda akora puplicite ;umunyarwanda umuyobewe ni inde ?

    Nkabuno hari urubanza rw'intwari ya Democratie Victoire Ingabire Umuhoza,le prophete yagombwe kuba iyambere ikurikirana ,ikanatangariza abanyarwanda bose ibiruberamo !! Rekada Twagiramungu agomba kwiyamamaza !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    Nkabuno hari Uruzinduko muri France Rwumicanyi kabuhariwe Paul Kagame ,wamize democratie ,urwanda akarugira prison ,aho kugira ngo le prophete ikusanye abazajya kumwamagana !rekadaaaaa Twagiramungu arimo kwiyamamaza !
    Mbese muri make guhera muri 90 kuzageza abanyarwanda bose bashize kwisi ntacyakorwa cg ngo kivugwe kuko Twagiramungu arimo yiyamamaza .

    Inama : Ndabone Le prophete mwarahushije umurongo ngenderwaho wanyu sinzi niba byarabaturutseho cg ari Twagiramungu wabarushije Ingufu ? Ariko ndacyabizera ,ntubwo mwahinduka ibyo mwatangarije abanyarwanda ni Ubutwari tuzahora tubazirikana ,amateka y'urwanda ntimuzayaburamo .

    Murakoze .

  • #76

    bite (vendredi, 09 septembre 2011 21:24)

    Duhaze ibibyiniriro bya TWAGIRAMUNGU kuri uru rubuga, niba kandi ari we leader mwabonye wizihiye u Rda n'abanyaRda ntimuzatinda kubona ko mwibeshye.njye ubabwira ndi umuhutukazi w'imvange wagaga mu mutara inkotanyi zitera nabonye ibibi byinshi byazo pour vous dire que ndashobora kubogamira ku gatsiko mais igihugu aho kigeza ubu dukeneye amaraso mashya de préference atarivanze mu byo twabayemo aba band nka Twagiramungu bakaza kuri rang ya 2-3. Nari mfite 18 muri 90, iyo ndebye nsanga amashya menshi yavukanye inyota y'ubutegetsi yaratije inyenzi umulindi ariko bikomera cyane igihe yacikagamo power na jyogi yafatwaga nka FPR y'imbere mu gihugu. biryo rere byaba byiza ko aba bantu barigaragaye cyane muri politique ya mbere ya 94 baba baruhutse kuok batwibutsa byinshi.

  • #75

    Tukuyobore (vendredi, 09 septembre 2011 21:13)

    Kuli #74,
    Jya kuli "France Turquoise", urahasanga iyo nkuru.

  • #74

    muzim (vendredi, 09 septembre 2011 20:00)

    @72

    Merci ;ariko duhe source y'inkuru yawe twe turi mugihome(rwanda )tunagehwakajijo .

  • #73

    gakuba (vendredi, 09 septembre 2011 18:59)

    bernardin un idiot qui mérité agafuni ka fpr .
    nizere ko ntamunyarwanda uzakuririra.

  • #72

    President wa Senat y'abafaransa yatangaje ko atazakira Kagame!! (vendredi, 09 septembre 2011 18:52)

    La visite en France de Paul Kagamé, président du Rwanda, aura lieu bien que celui-ci maintienne ses accusations de participation de l'armée française au génocide perpétré au Rwanda en juin 1994.
    L'association France-Turquoise note avec beaucoup de satisfaction que monsieur Gerard Larcher, président du Sénat, deuxième personnage de l'Etat, ne recevra pas le président Kagamé au cours de cette visite qui débutera le 12 septembre 2011, marquant ainsi son désaccord et son soutien à la restauration de l'honneur de la France et de ses soldats."

  • #71

    Ibyo ukora urabisobanukiwe? (vendredi, 09 septembre 2011 18:25)

    Ubwo rero iyo ngirwantore ngo ni Bernardin Ndashimye ejo azaba ari gusaba imbabazi avuga ngo yariguraba kugira ngo Kagame na Leta ye bamurebe neza.

    Niko Barnardin we, ndakwingize mu ijoro nujya kuryama, ubanze ufate nk'iminota 20' utekereze niba ibyo urimo ubyumva neza.
    Ndahamya ko utazatinda kubona ko wataye umurongo.

  • #70

    Mico P (vendredi, 09 septembre 2011 18:21)

    Mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, hagati ya World Vision mu Rwanda n’ikigo cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kigamije kurwanya amakimbirane (CCM), umuyobozi wa World Vision mu Rwanda George Gitau yavuze ko u Rwanda rutanga isura nyayo ku isi kubyerekeranye n’amahoro.

    Aya masezerano akaba agamije ubufatanye bwo kubaka amahoro no gukemura ibibazo by’amakimbirane. Yahyizweho umukono kuwa Gatatu i Kigali.

    Gitau avuga ko u Rwanda rwiyubatse mu iterambere ndetse no kubaka amahoro, ati : “Ku bwa World Vision, twe tubona u Rwanda ari icyitegerezo nyacyo mu mahoro n’ubwiyunge ndetse na buri gihugu cyose cy’isi cyagakwiye gufatira isomo ku bunararibonye bwarwo”.


    George Gitau, Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda na Prof Rutayisire Paul uyobora CCM
    Prof. Paul Rutayisire, Umuyobozi mukuru wa CCM yakiriye World Vision Rwanda mu izina rya ry’ikigo cyayo gitanga amasomo ku kubaka amahoro mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko ubufatanye bw’iki kigo na World Vision bizafasha iki kigo mu kubaka amahoro.

    Ati : “Iyi ni intambwe ikomeye ku kigo cyacu na World Vision kuko bizafasha mu kubaka amahoro arambye mu Rwanda ndetse no mu karere kuko amahoro niyo ya mbere mu kubaka iterambere.”

    Ibi bigo byombi bizatanga amahugurwa no kubaka ubushobozi bw’imiryango idaharanira inyungu kugira ngo igire uruhare rugaragara mu kubaka amahoro.

    Bazatanga amasomo y’icyiciro cya gatatu ya kaminuza mu gukemura amakimbirane, amasomo kuri Jenoside n’amasomo ku iterambere.

  • #69

    Mbonabihita (vendredi, 09 septembre 2011 18:21)

    Placide we,
    Ufite akazi katoroshye. Urahomera iyonkeje. Uko uzakora kose, ntuzashobora kugarura Faustin Twagiramungu ibuntu.
    Akabaye icwende ntikoga.
    Uliya Bernardin, umwana abyaye, yirirwa, akarara atukana na we kuli internet, ararwana ku nda ye mu buhemu n'ubugambanyi atakurusha Faustin Twagiramungu. Izi za propagandes maladroites uliho umukorera ni zo zitesha agaciro ya ngirwa leadership ashaka kugira ku banyarwanda.
    Plus haut le singe monte sur l'arbre, mieux on voit son cul.
    Bonne chance Placide.

  • #68

    Mihigo (vendredi, 09 septembre 2011 18:19)

    Kigali : Umuherwe wa mbere ku isi, Carlos Slim Helú yitabiriye inama y’Umuyoboro Mugari
    Yanditswe kuya 9-09-2011 - Saa 13:31' na Olivier NTAGANZWA

    Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeli 2011, Carlos Slim Helú washyizwe ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abaherwe ku isi, ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari w’itumanaho ryihuse (Broadband Commission) yatangiye kuri uyu wa Kane.

    Carlos Slim Helú ni umwe muri babiri bayobora iyo komisiyo, aho afatanya na Perezida Kagame w’u Rwanda.

    Uretse kuba afite uwo mwanya, azwi nk’umuyobozi w’icyubahiro wa Grupo Carso SAB, isosiyete ya rutura igenga ibindi bikorwa byinshi by’ubucuruzi nk’inganda zitandukanye (Condumex, Grupo Porcelanite, Cigatam), ubucuruzi (Grupo Sanborns, Sears Mexico, Mixup), imyubakire (Grupo PC Constructores, Swecomex, CICSA), ndetse n’itumanaho, aho atunze America Movil, kompanyi ya mbere y’itumanaho muri Amerika y’Amajyepfo yagiye igura utundi dusosiyete duto ariko dukomeye mu bihugu bitandukanye.

    Kugirango agere kuri ubwo bukire bwose, Slim akiri muto yigishijwe na se ibyerekeye gushora imali, maze ku myaka 12 agura imigabane muri banki imwe yo muri Mexique. N’ubwo yize akabasha kuba enjeniyeri mu bwubatsi ku myaka 21 gusa, yagiye agura amasosiyete mato mato, umutungo we ugenda wiyongera, maze mu 1982 aza kugura amasosiyete menshi akomeye mu gihugu cye yari yahuye n’ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu.

    Mu 2010 na 2011, Carlos Slim yashyizwe ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abaherwe ku isi, ubu akaba akiri kuri uwo mwanya, aho umutungo we ubarirwa muri miliyari 74 z’amadolari. Gusa mu kwezi gushize kwa Kanama, yahombye miliyari 6.3 z’amadolari kubera ihungabana ry’ubukungu.

    Uretse gushora imari, Carlos Slim Helu yitabira ibikorwa by’ubugiraneza no gufasha ababikeneye, aho kugeza ubu yabitanzemo miliyari zirenga 10 z’amadolari. Ateganya kandi kuzashora miliyoni 300 z’amadolari mu kubaka amashuri 100 mu gihugu cye.

    Carlos Slim na Broadband Commission

    Ubwo yashyiragaho Broadband Commission mu 2009, Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-moon yashakaga ko ryaba itsinda ry’abantu bazwiho kuba barateje imbere ikoranabuhanga n’itumanaho. Mu kuyiyobora yahisemo umuyobozi mu nzego za politiki (Perezida Kagame) n’umushoramari (Carlos Slim), ashyiramo n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ku isi, nko muri za kompanyi zikomeye nka Microsoft, Google, Ericsson n’izindi.


    Serena Hotel, Kigali : Carlos Slim Helu na Perezida Kagame bayobora Broadband Commission na Dr Hamadoun Touré, Umunyamabanga Mukuru wayo
    Mu ntego zahawe iyo komisiyo harimo kwiga ku buryo Umuyoboro Mugari w’itumanaho ryihuse wagera ku bantu bose kandi ku giciro gito.

    Ku kibazo cyo kumenya niba ayo masosiyete menshi y’ubucuruzi azemera gutanga serivise ku giciro gito kandi azwiho guharanira inyungu z’umurengera, David Kanamugire, umunyamabanga uhoraho muri MINICT yagize ati “ Broadband nayo izatuma bunguka cyane, kandi kuba Broadband yagera kure biri mu nyungu zabo kuko bizatuma umubare w’abakiriya wiyongera. Naho ku kibazo cy’ibiciro ho ni ibisanzwe ko iyo serivisi ihari ku buryo buhagije n’abayikeneye bakiyongera, ibiciro byayo biragabanuka”.

  • #67

    Gitifu (vendredi, 09 septembre 2011)

    Ariko abantu bavuga ko Twagiramungu ashaje muransetsa. Umushi wabonye inyama ntabwo asaza, asa n'Umutwa. Twagiramungu ngo yitungiwe na hamburgers. Igikanu cyarakwedutse uramureba ukagirango hari umuntu umwihishe inyuma.

    Nikoko rero Rukokoma ashobora kuzadutegeka. Ariko ategereze mandat ya gatatu ya Kagame irangire. Ndavuga nti ashobora, kuko byose bizaterwa n'umukadindat uzava muri RPF. ikindi bizaterwa n'ubuzima bwa Rukokoma uko buzaba bwifashe, kuko yaba umushi yaba iki, inyama nyinshi si nziza. Twagira rero umupira uri mukibuga cyawe!

  • #66

    iNTORAHAMWE to #56 (vendredi, 09 septembre 2011 17:28)

    Izina ry'izo Nterahamwe-Nshya ni INTORAHAMWE.
    Birazisa!!!

  • #65

    Kuri #57 (vendredi, 09 septembre 2011 17:22)

    Iyi nkuru utugejejeho irashimishije cyane.

    Dutangire dukore liste y'impunzi za fakemaze tuyishyikirize ababishinzwe, abo bamotsi batubise bajyanwe kumokera mu Rwanda. Tuzahera, hano i Rouen, kuri Docteur Joseph Umugwaneza wari warigize akaraha kajye ngo yabonye nationalité n'akazi maze yibagirwa ko yaje avuga ko ahunze Kagame. Azatahe ajye kumokera mu Rwanda, tuzarebe ko hari n'umwanya azabona. Abandi ni ba Freddy Niyibizi na ya liste ye yose y'abantu yashakiraga bus ngo bazajye gucyeza umwami (w'imbwa?)i Paris.

    Mwajyayo, mutajyayo, twarabamenye kandi byabarangiranye. Mwasabwe kumvikana n'abandi muranga, mugwa mu mutego wa FPR reka noneho mwumve. Abari mutarijandika muri iryo hakirizwa, mugaburirwa n'ibiganza byuzuye inkaba, mwumvireho.

    AGAPFA KABURIWE NI IMPONGO!!

  • #64

    kanyarwanda (vendredi, 09 septembre 2011 16:39)

    Ubwo se urebye ayo mafoto wasanga utararezwe ari nde? mu nsubize namwe uko mubibona. arikanira (munyihanganire gukoresha iri jambo) ibitutsi wagira ngo indangururamajwi ntizivuga!

  • #63

    juppe oye oye oye !!!! (vendredi, 09 septembre 2011 16:06)


    @55 ? Urakoze cyane kutujyezaho iyinkuru y'imvaho !!!njye naringize ngo ni urwenya !!

    Vive Alain jupe ,vive la France sans oublié Notre cher pays "Le Rwanda ".

    Abari i Paris cg munyengero zayo ,nyamuneka "nimukubite Imbwa itarannya kuko ngo burya iyo imaze kunnya igucika !!!

    Kagome mumwihambeho ,mumufate ingoto !ajwigire ,kandi ntangaruka bizabagiraho !kuko rapport zamaraso yose yamennye zose zibitse zirahita zijya ahagaragara !!!!!

    Hano natwe turyamiye amajanja .Twese hamwe tuzatsinda .

  • #62

    FDU (vendredi, 09 septembre 2011 15:46)

    nta twagiramungu nta bernardin, bose ni aba opportunistes.

    Njye nikundira Ingabire, ngakunda Mushayidi, na NTAGANDA, bo bafashe risque, bakaba bafunzwe bazira kuvugira abanyarwanda, izo politique zo kuri internet, izo nama za rouen, ntacyo zizageraho mutamanutse ngo muhanganire na FPR kwivuko.

  • #61

    ABASOMYI (vendredi, 09 septembre 2011 15:40)

    L'ambassadeur de France à Kigali saqué par Juppé
    4 commentaires
    Par THOMAS HOFNUNG

    La visite du président rwandais, Paul Kagame, à Paris, en début de semaine prochaine, a fait une première victime collatérale : l’ambassadeur de France à Kigali, Laurent Contini. Selon nos informations, Nicolas Sarkozy devrait annoncer le remplacement du diplomate à son homologue rwandais.

    En réalité, le départ de Contini, un proche de Bernard Kouchner, a été exigé par son ministre de tutelle, Alain Juppé. Ce dernier a piqué une sainte colère en découvrant les propos du diplomate...

  • #60

    BYIGERO (vendredi, 09 septembre 2011 14:51)

    @(#55)
    Merci de nous dénicher cette information!
    Si Mr Sarkozy doit limoger son ambassadeur à Kigali à la demande de son Ministre des Affaires Etrangères,et si l'on se souvient des propos du premier et l'agacement que suscite la prochaine visite du raïs rwandais à Paris chez le deuxième,alors Mr Sarkozy devrait aller au bout de sa logique en annulant purement et simplement ladite visite.Sinon ,mêmes les meilleurs experts en diplomatie n'y comprendraient pas grand chose!!!
    De toutes les façons,même les profanes voyaient qu' Alain JUPPE ne pouvait pas garder Laurent CONTINI comme Ambassadeur au Rwanda car dans ses déclarations il "poussé le bouchon trop loin!!!.Et dans cette imbroglio politico-diplomatique,c'est l'honneur de la France qui en prend un coup!!!Moralité,ce n'est pas qu'au Rwanda et en Afrique des Grands Lacs que Kagame continue de semer la zizanie!!!Dans ce domaine,il est vraiment L'HOMME FORT!!!

  • #59

    Rwandawihogora (vendredi, 09 septembre 2011)

    Yewe Mico we nawe ndabona ntaho utaniye na Bernardin utuka, none ko umwita umurenzamase nibindi bitutsi byuzuye mmunyandiko yawe urumva kweli wowe twagufata nk'iki? Dore rwose ndasomye mbona nawe ntacyo watumarira nk'abanyarwanda kuko nawe uri umufana wifanira gusaaaaaaa! ubwo rero ubuze ubushishozi. None se iyo uvuga ngo ihanuka ry'indege ni imbarutso ya Genocide, 59,62,66,73 hari hahanutse iyihe ndege? shaka igisubizo cyakunga abanyarwanda ureke kutubeshya werekana inyota ufite y'ubutegetsi. Rwose ndabona ugifite urugendo rurerure rwo kwemera icyo bita difference.

  • #58

    Karahamuheto (vendredi, 09 septembre 2011 14:25)

    MUZADUSOBANURIRE NIba le profete ari iya tWAGIRAMUNGU KUKO TUBONA ari we wanditse ibibiriho murikumwamamazase?

  • #57

    Muragowe (vendredi, 09 septembre 2011 14:23)

    Mwe (intore) muzajya gucyeza no gukomera amashyi Kagame kandi mwavuze ko ariwe mwahunze ibyanyu byasubiwemo!


    Alerte !
    La France envahie par des faux réfugiés rwandais


    Au moment où la France est confrontée à la fois à la crise et au problème d’immigration massive des populations subsahariennes d’Afrique noire, nous apprenons que le régime rwandais a mis en place un système de fabrication des faux réfugiés, qui viennent s’installer dans les pays européens de la zone Schengen.

    Une part importante de ces faux réfugiés envahit notre pays depuis 2010 et l’afflux s’intensifie depuis que le Président Sarkozy a noué des relations personnelles avec le dictateur Président Paul Kagamé.
    De source bien informée, ces faux réfugiés qui ne s’en cachent plus, dont certains ont d’ailleurs obtenu la nationalité française, iront dimanche le 11 septembre applaudir le chef d’un régime dont ils ont pourtant prétendu avoir fui !
    C’est comme si les réfugiés espagnols de l’époque, résident en France, allaient accueillir le dictateur Franco ! Bizarre non ?

    Nous demandons avec instance que les services chargés de l’immigration se préoccupent de cette question. Ceux qui auront triché pour profiter de la générosité de notre peuple, devraient être rapatriés chez eux dans le cadre des charters mis en place par le Ministère de l’intérieur.

    Cette opération serait utile avant les élections de 2012 pour couper l’herbe sous le pied du Front National, qui préconise de faire appliquer avec rigueur les mesures d’éloignement du territoire et la législation sur le séjour illégal des étrangers notamment la tolérance zéro pour les réseaux organisés d’immigration clandestine.

    En conséquence, le concours des rwandais vrais réfugiés, opposés au régime de Kagamé pourra être d’une grande utilité pour démasquer ces parasites sociaux qui contribuent à aggraver le trou de la Sécurité sociale.

    Jean Pierre Jacquard "



  • #56

    @ All INTORE! (vendredi, 09 septembre 2011 14:18)

    Ariko izi NTERAHAMWE-NSHYA (Intore) zabaye zite? Umuntu uvuze akariho aba ari kuzana AMACAKUBIRI! Guhishira IBISAMBO-ABICANYI niko gukunda igihugu, no guteza imbere ubumwe n'ubwiyunge!
    Uyu mudeli INTORE zazanye ndabona azaroha u Rwanda!

  • #55

    Byashyushye (vendredi, 09 septembre 2011)

    http://www.liberation.fr/monde/01012358759-l-ambassadeur-de-france-a-kigali-saque-par-juppe