mer.

07

sept.

2011

URUZINDUKO RWA KAGAME MU BUFARANSA - ANALYSE.Tito Kayijamahe.

Kagame ngo agiye kubwira Abafaransa ko yifuza gusimburwa n'umuhungu we Cyomoro ! Ese mama,Sarkozy azabiha umugisha ? Victoire Ingabire azahera mu gihome ?
Kagame ngo agiye kubwira Abafaransa ko yifuza gusimburwa n'umuhungu we Cyomoro ! Ese mama,Sarkozy azabiha umugisha ? Victoire Ingabire azahera mu gihome ?

 

Muri iyi minsi haravugwa cyane uruzinduko rwa prezida Kagame azagirira mu Bufaransa mu kwezi kwa cyenda ku mataliki ya 11 na 13. Uru rugendo rero ruravugwaho byinshi kuko hari abanyarwanda bazaba babukereye kumwamagana no gukora manifestation aho mu Bufaranda ariko no ku rundi ruhande abamukunda nabo bazaba bishimiye kumwakira. Njye natekereje ingaruka z'uru rugendo kuko rufite amahurizo menshi ndetse tuzabonera ibisubizo nyuma. Ariko ntawabura gutekereza kuri uru rugendo ndetse no ku ngaruka kuri politiki y'u Rwanda n'abanyarwanda muri rusange. Ni iki kijyanye Kagame mu Bufaransa ?


 1. Mandat d'arrêt


 Prezida Kagame ajyanwe mbere na mbere no gushaka uko mandat d'arrêt zakurwaho ndetse n'ibirego bamurega ko yaba ariwe wahanuye indege yari itwaye prezida Habyalimana na prezida w'u Burundi Cyprien Ntaryamira ndetse n'abapilote b'abafaransa. Izi mandat ni umutwaro ukomereye prezida Kagame ku buryo mubimujyanye iyi dossier iri mu mwanya wa mbere.

 Ubundi byari mu buryo ndetse byari bigeze kure uwitwa french doctor yari hafi yo kubirangiza dossier igasibangana kugeza ubwo asimburiye hakaza igikonyozi Alain Juppé. Uyu mugabo Juppé ni umugabo ufite expérience yo mu rwego rwo hejuru muri diplomatie mondiale kandi akaba afite ijambo rikomeye muri parti ye no muri guverinoma. Kuba Juppé nawe ari mu baregwa muri rapport Mucyo (yashyiriweho nka monaie d'échange kuri izi mandat) ntibyoroshya akazi katangiwe na French doctor ko kugira Kagame n'abandi basilikari bakuru barewa abere.  


2. Congo


Kagame ariko ntabwo azagenda gusaba  gusa ko mandat d'arrêt zivaho ntacyo atanze en échange. Mu by'ukuri Kagame yaba yarumvikanye na Sarkozy ko abafaransa bazaza muri Congo mu kuvoma ubukire buhuzuye. Kuba ingabo z'u Rwanda zifiteyo ibirindiro byagora amasosiyete y'Abafaransa kuvoma mu mutuzo hatabaye conflit n'abasilikari b'u Rwanda bakomeje kuvogera igihugu cy'abaturanyi ndetse bakanakigurisha mu mahanga nkaho ari icyabo. Ubu amahanga yemera ko u Rwanda ari icyambu cyo kunyuramo ujya gusahura muri Congo kandi batagombye gupfusha abasilikari babo ngo babiharanire. Iyi niyo garanti Kagame azashyira Sarkozy.

Ikibazo umuntu yakwibaza ni ukumenya niba abanyamerika n'abongereza ndetse na ba Canadiens bari basanzwe binyurira kuri iki cyambu cy'u Rwanda bajya gusahura baba bazi uyu mukino wa Kagame - Sarkozy ? Nta kuntu baba batabizi, kuko ubu l'occident isa nkaho yongeye kunga ubumwe (Europe - USA) mu gusahura Afrika kubera ko abashinwa bari kwinjira en force muri Afrika. Mu kuyikumira rero bari gushyira ingufu hamwe.


Si Abashinwa gusa kuko ubu havutse indi coalition igenda ikomera cyane bita "Big Four" izwi ku izina rya BRICS (Brasil, Russia, India, China, South Africa), iyi coalition ikaba ariyo izahangana na ba mpatsibihugu mu minsi iri imbere. Nta gitangaza rero ko USA,England na USA baba barahaye ikaze iyi comeback ya France mu kwiba abanyafrika babifashujwemo n'abantu babo (pions) bashyize ku butegetsi na prezida Kagame arimo. Ikibazo ni uko Sarkozy adakeneye accord ya Kagame kugirango yinjire muri Congo ahubwo akeneye diplomatie kugirango abantu be bavoma Congo bataba derangé na ba kadogo ba Kigali ndetse ahubwo babarinde izindi rebellion ntizibahutaze aho bivomera iriba rya Congo.


3. Ihirima rya za dictature.


Muri Afrika hari kuba ihinduka ry'ubutegetsi kandi ubufaransa buri kubigiramo uruhare rukomeye. Urebye muri Cote d'Ivoire no muri Lybia abafaransa bafashe iyambere mu gukoresha imbaraga mu guhirika dictature. Ese Kagame yaba agiye gusaba imbabazi Abafaransa ngo batazamushyira kuri liste y'aba dictateur bagomba guhirima basustweho urusasu ? Byaragaragaye ko Abafaransa bafite capacité de mobiliser Otan na USA. Abenshi twakurikiye pladorie ya Alain Juppé muri ONU ahamagarira iyi coalition usanga diplomatie y' Abafaransa yarasubiranye isura yayo ku buryo bamwe birirwa bayituka ubu baba bari gucisha macye.  Ese Kagame yaba amaze kubona ko politiki ya ndi igabo itagikora none ubu akaba ashaka gucisha macye ngo aryeho kabili ? Aha niho umuntu yakwibaza niba Kagame atari guhindura strategie unarebye ukuntu Kagame yashatse rapprochement we ubwe hagati ye na Museveni.


Abanyarwanda baharanira demokarasi nibo badafite inyungu muri ibi byose. Ese kuki Kagame adafungura amarembo ya politiki ndetse ngo anafungure n'imfungwa za politiki nka ba Niyitegeka, Ntakirutinka, Ingabire, Mushayidi, Ntaganda, kimwe n'abanyamakuru bafunze bazira ibitekerezo byabo nkaba Nkui Uwimana, Mukakibibi Syidati n'abandi ? Kuki Kagame yajya gushaka amaboko mu bazungu ngo aryeho kabili aho guha abanyarwanda ibyo tumusaba aribyo kuduha demokarasi nyayo ndetse no kureka abantu bakisanzura ntawe ufunzwe cyangwa ngo yicwe azira ibitekerezo bye ? Ibi nibimunanira naho yakorana n'abazungu miliyari ntacyo bizatanga abanyarwanda batabonye ubwisanzure nyabwo. Igihe nikigera abo bazungu ntacyo bazamumarira. Moubarak na Ben Ali ntibari bafite bacye (babakira iwabo babizeza ko byose ari munange) ndetse n'ingabo za kabutindi ariko byose byarayoyotse.


 4. Kurwanya opposition


 Ikindi kijyanye Kagame mu Bufaransa no ugusaba leta y'u Bufaransa kudaha inkunga abatavuga rumwe nawe ndetse no kubuza uburyo abahahungiye cyane cyane abaregwa genocide. Iki ni ikibazo gikomeye koko, niba u Rwanda rusaba France gukurikiza amategeko no gufunga abagenocidaire bahahungiye kuki nanone u Rwanda rwasaba France kwirengangiza gukurikirana abahanuye indege ya Habyalimana bo muri FPR ? Niba ubutabera bugomba gukorwa nibukorwe ku mpande zombi. Izo nterahamwe zifatwe kimwe nabo bahanuye indege nabo bafatwe. Biratangaje ko Kagame yasaba ngo bafunge abantu kandi nawe ubwe n'abantu be bafite mandat d'arrêt ya France kandi bakaba bakora ibishoboka byose ngo iyo dossier inyongwe. Iyi contradiction iratangaje pe !


 5.  Amahanga ntazahagarika revolution mu Rwanda


Ubu ibiri kubera mu bihugu by'abarabu birimo inyigisho ebyiri: Ibyaberey muri Tunisia no muri Egypte ni abaturage barambiwe ubutegetsi bajya mu mihanda barabusezerera. Amahanga yo yaratunguwe kuko ubundi nibo batumenyereje kuduha abategetsi banyuraho baje gusahura igihugu en échange nabo bakabaha protection no gufunga amaso iyo aba ba dictateurs bari kwica urubozo abo bashinzwe kurinda cyangwa baniga demokarasi. Inyungu zabo ziza mbere yabo ba negres kabone niyo bapfira gushira.


 Ikibazo kiza iyo uwo bashyize ku butegetsi atangiye kugira dossier y'amaraso. Ubusanzwe bakora uko bashoboye bakamukingira ikibaba ariko iyo byanze bamushyiraho izo mandat kugirango umunsi nugera bazamurekure kandi banafite n'ibimenyetso binyuze mu mategeko. Abategetsi ba Afrika rero ba pion ntibarumva uwo mukino nabo aho kumwikana nabaturage babo ahubwo bakabigiraho imana bakabarimbura bibwira ko bahagarikiwe n'ingwe. Ingwe iyo ibuze icyo irya nawe irakurya cyangwa iyo yirira ukavuza urusaku nawe irakumira.


 Conclusion


Amaherezo y'inzira ni munzu. Izo ngendo za prezida Kagame mu Bufaransa mu by'ukuri ntacyo zimariye abanyarwanda muri rusange. Izo ngendo nta gishya zizana muri demokarasi abanyarwanda benshi basonzeye ariko bakaba bicecekeye.  Kagame nareke guta igihe cye yiruka inyuma y'abo bazungu bamushyizeho kandi bazamuhirika igihe n'ikigera. Sinzi niba atabona ko abazungu bamufatiye inkota ku ijosi aho bamushyizeho mandat d'arrêt zo mu Bufransa, izo muri Espagne, rapport ya ONU ya mapping report, ndetse na le 29 Aout 2011 hazanasohoka n'indi rapport ya ONU imushyira mu majwi na none ??   


 Kagame nafate umwanya ahubwo yumvikane n'abatavuga rumwe nawe inzira zikigenda. Kuko hari n'igihe azabishaka ndetse anabyifuze abibure dore igihe twahereye tubimubwira atumva. Kagame na FPR ye bakoze politiki mbi yo gushwana n'ibihugu byinshi byaba abaturanyi nka Tanzania, Uganda, Congo, ndetse na Afrique du Sud, kubera kwizera ko USA na England ibafatiye runini. Abo bazungu aho babera abahanga bohereza umukozi wabo Tony Blair ngo abacungire hafi Kagame kuko ahora asa nushaka kumena amabanga yabo. Rôle ya Tony Blair rero ni ugusinziriza Kagame si ukumusingiza nkuko bamwe bajya babyibeshyaho.

 Abanyarwanda ubwabo nibo bazakora revolution ntibazategereje akimuhana. Ubu mu Rwanda nubwo bavuga ko ari igihugu kiri mu mahoro, usanga mu mihanda hari présence militaire ikabije. Mu gihugu cyose hari patrouille y'abasilikali bagendana imbunda mu muhanda 24 sur 24 kandi igihugu cyitwa ko kiri mu mahoro. Ubu se abanyarwanda bazahora ku nkeke kugeza ryari koko ? Biravugwa ko mu minsi iri imbere muri Congo hazongera kuburwa imirwano ikomeye cyane imeze nkiyo muri za 96 muri rwa rwego rwo kuvoma cyangwa rwo kuba icyambu banyuraho bajya kuvoma. Ababikurikiraira hafi bemeza ko noneho bitazoroha namba ndetse ko n'ihirima rya Rupiyefu ariho rizaturuka. 

 

TITO KAYIJAMAHE

Montreal - Canada. 

 

Commentaires : 145
  • #145

    UKURI KUBISI (lundi, 12 septembre 2011 02:55)

    NGo CYOMORO yasimbura se ???? Harya Kagame yapfuye iki na KARENZI KARAKE (nubwo basubiranye ariko karacyarimo) na NYAMWASA ?????? Harya RWIGEMA yapfuye iki na KAGAME kugeza aho KAGAME amwirenza ?????
    Icyo KAGAME yashoboje kandi agishoboza RDF, ni uko bose bamuziho ubwicanyi n'ubugome-bunyamwaswa kuko uwo ashatse gukubita, gufunga cg se kwica abikora agatuma abasigaye BAHAHAMUKA, bacinya inkoro ngo barebe ko bwacya kabili !!!! Munyumve neza, abasilikare ba RDF si uko bubaha cg se bakunda Kagame, ahubwo ni ukumutinyira UBUGOME bwe (agafuni,uburozi, gufungwa ukicwa urubozo,etc...).
    Niba rero CYOMORO ashaka kuzasimbura se, icyo agomba kwiga si imyitozo ya gisilikare kuko na se P.Paul KAGAME si umusilikare, ahubwo agomba kwiga uba un CRIMINEL, UN ASSASSIN, UN SADISTE nka se ndetse akamurusha ibyo byose niba ashaka kuzategeka RDF, bityo akaba UMWIDISHYI , INYAMASWA , IGIKURANKOTA bose batinya !!!!! Naho ubundi ibyo natabyiga ngo ndetse abirushe nyabura se, NTAGO AZARUTEGEKA MBA NDOGA HABYARIMANA wa NTIBAZILIKANA !!!!!!!!

  • #144

    gira uhambwe (dimanche, 11 septembre 2011 18:14)

    @Nziza, ko wamaze gupfa uhagaze, wazemeye inshuti niba ukizira n'abavandimwe bakaguhamba ko baba bakugiriye neza.

  • #143

    Venansiya (vendredi, 09 septembre 2011 22:41)

    Reba se Cyomoro asimbuye se???? Ababababababa. Iyo yaba ari cyami igarutse se ? Turi muri demukarasi wa mbeba we ari wowe. Ngo ntiyanduye! Ibyo se ni byo washingiraho umusimbuza se Kagome kamaze abanyarwanda! Mbega ibitekerezo we ? Ni macuri. Erega n'abazamukomokaho na bo bazamusimbure? Ni uko Gahu...! Bongeye kuvukana imbuto di.

  • #142

    jack NZIZA (vendredi, 09 septembre 2011 19:01)

    izo mbwa! zigatinyuka zikifotozanya!
    ibirindagire gusa.

  • #141

    gahutu (vendredi, 09 septembre 2011 18:55)

    Ndabona cyomoro ari un beau gard. Nakure ajye ejuru. Mwifurije succes dans sa vie. Njye nkunda umugabo ntacyo ampaye!

  • #140

    kuri#138(mbega byiza), (vendredi, 09 septembre 2011 18:53)

    iyi ni republika si ingoma ya cyami! Nibura ntuvuze umuhungu wawe. Amarangamutima atagize aho ashingiye gusa!

  • #139

    Kabuye.Pierre (vendredi, 09 septembre 2011 18:46)

    Iyo nitegereje inyandiko zinyuranye zigaragara kuri uru rubuga, nibaza byinshi, icyambere nibaza, nifiza kumenya koko niba abandika bifuza ko ibintu byagenda neza kurusha uko biri ubu, cyangwa niba ubavuga babiterwa nurwango banga abari k'ubutegetsi ubu. Dore uko mbibona.- Uwajyaho uwo ariwe wese ntacyo yaza arusha abo asimbuye. impamvu ni ebyiri. 1 Igihugu cyacu cyugarijwe n'ubukene gikomora aho giherereye, nta muyobozi numwe uzajyaho ngo agisunike akigeze kunyanja, nta numwe uzashyira munsi y'ubutaka ibyo Imana itashyizemo. 2- Ubuto bw'igihugu cyacu butuma abagituye batanyurwa n'agasambu bafite, ibyo bigatuma abibwira ko hari ibitagenda bageregeza gufunga amaso y'ibigenda kugirango bagaragaze ibitagenda.
    Ndasanga abibwira ko bari muri opposition umuntu yitegereje impamvu ituma batavuga rumwe na Leta yasanga atari inyungu rusange bagambiriye ahubwo bagambiriye gukora amateka mu guhoza urwanda ku nkeke bibwira ko bakorera igihugu kandi barwana ku nyungu zabo. Ibyabaye ku rwanda, umuturage wo hasi niwe wagezweho n'ingaruka kurusha abandi,njye mbona opposition mwibwira ko ariyo yakemura ibibazo ahubwo yazaza ije kubyongera. Kuva namenya F.TWAGIRAMUNGU.nta nalimwe ndamwumva adafite uwo bahanganye. reka twibukiranye. Ayobora SITIR ntabwo yacanaga uwaka na Pasteur BIZIMUNGU. nubundetse sindumva Faustin agira icyo avuga kubyerekeye ubuzima bwe. Faustin ashoboye kubana na HABYARIMANA . bigaragaza ko ariwe wamunaniye. Kuba Faustin avugwaho ko yaba yaranganaga na musanzire we Gapyisi nabyo ubwabyo bifite icyo bivuze.Njye rero simu bona nk'umuti w'ibibazo ahubwo nda mubona mo uburozi buroga iterambere ndetse n'ibitekerezo by'abanyarwanda. Kuki ibyo akora asankusiganwa n'igihe? arirukanswa niki? Biragaragara ko yifiza kwicara ku ntebe ya Kagame atarashiramo umwuka! ariko tubirebe tubyitegereze. F.TWAGIRAMUNGU koko mushyize mu gaciro murabona iriya ntebe yayigeraho ate? byanyuze muyihe nzira se? Ese mwirengagije ko Kurasa FDLR nta mategeko abihana? nimwikorere utwanyu mureke abasiganwa n'iminsi ibahute vuba maze abasigaye bibonere amahoro. Abifuza kuraga abana babo amahoro ni muyaharanire mwime amatwi ababahwihwisa hom amagambo, uwajyaho uwo ariwe wese ntabwo azabashyiriraho umushahara uhoraho ngo abamare mo ubukene ahubwo imitima yanyu izahora ibarya mwicuza ibyomwakoze, nimutabona nuzabibabaza mukiri hano ku isi; imbere y'Imana muza bisobanura, njye iyo numvishe ko umuntu ashaka intambara mu Rwanda mbona ko arishitani imwoheje. Nihashakwe indi inzira abantu bavugira mo ibibi bikorwa bareke koshya rubanda. Mugire amahoro.

  • #138

    Mbega byiza. (vendredi, 09 septembre 2011 18:08)

    Kuri numéro 135, wowe wiyise "Songa mbere" Ibyo ubwiye Cyomoro ni ukuri, on est à deux. Reba uriya muhungu weeee, il est beau, arasumba se adasumbwa, urabona ko atuje, kandi ntarandura nk'abandi benshi bafite inyota y'ubutegetsi. None se ahubwo babandi birirwa bashaka umulideli batanze Cyomoro aho kwirirwa batwereka twa dusaza twamaze kwicwa n'umugese cyane cyane n'ubugome butagishakwa n'abanyarwanda. Harya ngo umulideli agomba kuba un opposant wa Kagame? Iryo hame se ryashyizweho na nde? Ariko nari nibagiwe, hari abantu b'imburamukoro birirwa baclica souris ngo barebe ko bwira. None se bakwandika iki kindi?

  • #137

    Bite? (vendredi, 09 septembre 2011 17:52)

    Kanyarwa, urwo se ni urukundo ukunda Kagame rutuma wiha peine yo kumugira inama? Cyangwa ni ukugira ngo utazapfa udaclitse kuri souris? Waou!!!!!Mbega impuhwe nk'iza biheheeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!Yewe Kagame nta nama zawe cyangwa abandi nkawe akeneye kuko abarusha ubwenge inshuro igihumbi. Rekera aho rero kuko urusha nyina w'umwana imbabazi aba ashaka ku murya? Ese Kanyarwa, hari icyo nari nibagiwe kukubaza, ya magi mwibeshyera ko muzatera Kagame mwamaze kuyarunda mu macartons? Cyangwa ubwoba na frustrations byabamaze none muri guhekenyera amenyo munsi y'igitanda? Ubwo RDV le 11/9 à Paris.

  • #136

    kanyarwanda (vendredi, 09 septembre 2011 16:25)

    Mu bwire kagome atangire arage ibye kuko ziriya tariki ari zo ntangiriro zo guhirima kwe. Yanze kumvikana n'abo ayobora ngo agiye ku mvikana n'abazungu!!! icyo atazi n'umwene gihugu warakaye. Révolution yaratangiye kandi ntazayihagarika nashaka azazane ba rugigana bangana iki!!!
    Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona. Cyakora azasiga umugani kuko abana bo atazabasiga.

  • #135

    Songa mbere (vendredi, 09 septembre 2011 13:38)

    Rata Cyomoro, ntuzite kuri utu tugambo tw'inkorabusa ziguca intege, ibyo urabizi ko nta cadeau bashobora kuguha, aucun mot d'encouragement, wowe niba wiyumvamo ubushobozi n'ubushake, ukaba uzi neza ko wiyemeje guhangana n'abahutu bashinyitse amenyo, vas-y, fonce. Papa wawe se akurusha ingufu? Ntubona se aho u Rwanda arugejeje? ( Cyokora akurusha kuruha, ibyo biri mu bimufasha) Kabila se ntiyasimbuye se? Ubuse ntategeka Congo? Obama se ise si umunyakenya ntategeka Amerika nzima!!! Abanyarwanda se bigize akari aha kajyahe ntibari kuri même terre n'abandi? Ubanza basigaye batuye Mars, cy Jupiter.

  • #134

    Adrénaline (vendredi, 09 septembre 2011)

    Ariko Gasamunyi@133, ubwoba uhorana ko mbona ari bwinshi, munsi adrénaline yageze mu mutwe aho ntuzisanga i Ndera ko nabonye ngo abamennye amaraso benshi ariho barunze? Tuzaba tugendesheje tubuze umunyarubuga. Haaaaaa!!!!!!!

  • #133

    Gasamunyiga (vendredi, 09 septembre 2011 12:51)

    Liste y'abanyeshuri n'abandi baba hanze bamamaza Ingengabitekerezo yasohotse isohowe na Tom Ndahiro, murashize sha! Imeze nkayayindi interahamwe zakoraga y'abatutsi bagomba kuzicwa
    Musure uru rubuga mwihere ijisho, niwisangaho urebe icyo gukora!
    http://umuvugizi.wordpress.com/2011/08/31/urutonde-rw’abanyeshuri-n’abatoza-b’ubugome-na-jenoside/

  • #132

    KWIKUKIRA (vendredi, 09 septembre 2011 05:22)

    REKA NGIE ICYO NISABIRA KAGAME. TURASHAKA KO MASISI ISUBIRA KU RWANDA NKUKO BYARI BIMEZE MBERE YA INDEPENDANCE YA CONCO. PLZ BISHYIRE MUBIKORWA KUKO N'AHANDI BYARABAYE. TURASHAKA MASISI NA RUCURU KUKO ARI IBYACU.

  • #131

    INDIRIMBO (vendredi, 09 septembre 2011 05:17)

    uKUNDI IKI/ NTAMUNOZA, UKUNDA IKI? nibarizaga. Cyomo, nzagushyigikira pe.

  • #130

    Ibindi bizinduye Kagame i Paris (jeudi, 08 septembre 2011 22:34)

    La question de la balkanisation du Kivu-Ituri serait, selon les parlementaires debout de la ville de Goma, débattue à Kigali demain, mercredi 7 septembre 2011 lors de la réunion des Chefs d’Etat de la CEPGL.

    Le Président Rwandais Paul Kagame s’envolerait par après pour Paris où il irait remettre les conclusions de la réunion de Kigali au Président Français, Nicolas Sarkozy qui serait chargé du dossier "République du Kivu" au Conseil de Securité de l’ONU.

    Le passage du diplomate américain Joe Torsella au Nord-Kivu le mardi 30 août 2011 est aussi interprété comme une dernière visite d’inspection du terrain par un ambassadeur des USA avant l’annonce du charcutage territorial de la RDC.

  • #129

    fiance (jeudi, 08 septembre 2011 21:55)

    noneho mugeze ku mwisho abantu bifuza kuyoborwa na Musonera yebaba wee!!!!

  • #128

    Ntibizoroha (jeudi, 08 septembre 2011 21:14)



    http://jkanya.free.fr/Compterendurouen070911.pdf

  • #127

    urakoze gushima , 5 et 79 turi kumwe (jeudi, 08 septembre 2011 21:10)

    Kagame kwidegebya nawe si uko abatagenda bamurushije gucoca besh! Ni ubudahangarwa bw'akanya gato ngo ni za bakuru b'igihugu.Ariko ndakubwira ko mu kanya gato nawe aba adagira adresse nka KADAFI.Niyo wamushakisha Helcopter, uruhindu, GPS, Drome....ntiwamubona, ibyo nibyo bitegereje nyakubahwa wakanya gato, we ntumbaze Niger azinjiramo.Ariko amaze iminsi asaba ubuhungiro i Bujumbura, ngo azabone uko acaho ajya Malawi aho yahinze itabi.Inama naha ba Kalake n'abandi badatarabuka nkabo, batazi i Bulaya, nababwira ngo nabo Bazabe ba Perezida, none se ko Perezida ari 1.Ubwo nibamukureho, umwe azajye ategeka umwaka umwe, basimburane, ubwo igihe bazarangirira sinkizi,.Ariko kugirango byihute, kereka buri wese ategetse icyumweru, niho abicanyi 40, bashobora gutarabuka.Kuko icyumweru kirimo aller -retour kujya ulaya da!Abandi bicanyi batashoboye kujya kurutonde, bo tuzabategera bajye Arusha nayop izaba ari sorti.

  • #126

    Twabonye umulideri nyawe (jeudi, 08 septembre 2011 21:00)

    Mbona Musonera akomeje gutya, ativumbuye yaba umulideli mwiza.
    Reba nawe
    http://www.youtube.com/watch?v=2ZY5bkGG3Oo

  • #125

    www.presidentkagameaparis.org (jeudi, 08 septembre 2011 19:54)

    Mu rwanda batangaje web site umuntu yamenyeraho amakuru ya Boss(H.E).
    Ngayo nguko!

  • #124

    Urwandiko (jeudi, 08 septembre 2011 19:00)

    Ku nshuti nkunda kandi nkumbuye,

    Mpisemo kukwandikira iyi baruwa kuko ari bwo buryo rukumbi bunshobokera kukugezaho amakuru yanjye no kukubwira akandimo.

    Niba uzi gusoma simbizi ariko nabonaga usirimutse nk’ubizi, kuko nakubonanaga kenshi n’abaminuje, wanatindana n’inkandagira bitabo ugashirwa uzivugishije urufaransa.

    Primus, Iri joro nakurose, ndota ngusanga iwawe ukanyakirana urugwiro ukampa icyicaro, nkagusooooooma nkibagirwa gutaha.

    Nakurota nagira ariko, nsigaye nkwibazaho byinshi, bigatuma nkeka ko ibyo abenshi bakumbwiragaho ntarafungwa byaba ari byo.

    - Ngo uri inshuti mbi!;

    - Ngo uzansenyera!;

    - Ngo uzanyica!;

    - N’ibindi bibi byinshi.

    Hoya ariko ndabizi ntiwabikora shenge!!, Kukwibazaho ibi byose, nkeka ko bituruka kukuba utaransura na rimwe mu myaka 15 maze mu buroko, kandi njya no gufungwa uziko ari wowe wanyoheje ngakora icyaha. Ibi rwose bituma ntekereza ko ngukunda utankunda.

    Aho ntiwagize ngo nzakuvamo nawe bagufunge?

    Humura rwose urukundo nahoranye kandi nkigufitiye ntirwatuma mbikora, kandi erega nta na rimwe nigeze ndeka kurukugaragariza!

    Uribuka untura mu manga, bwacya ntunsabe imbabazi, nyamara ntibimbuze kugumya kwibanira nawe nta rwikekwe?

    Uribuka umugore wanjye akuncyurira ntashye, nkamucinya urushyi nkamwongeza ikofe, nti aho guhara Primus twasaba gatanya!

    Ariko se iyo ubuze uko ungeraho, ubura no kuntumaho ako karumuna kawe numvise bavuga ko ngo munasa nubwo ukarusha imyaka n’umubyibuho. Wenda disi kanakunyibutsa urukumbuzi rukagabanuka!

    Cyangwa nawe waramfuhiye, utinya ko kanyigarurira, nk’uko umugore wanjye yahoraga agufitiye impungenge?

    Humura ndakumara impungenge, washatse ko kangeraho ntikabura undi mukobwa ugaherekeza dore ko ngo kanikundanira n’abakobwa kurusha abasore.

    Reka ibyo tubivemo nkwibarize ibindi.

    Ese waba ugifite aga taille nk’akakera. Kera warangwaga n’indeshyo yawe idahinduka, kandi ntiwiyongere umubyibuho nk’ibyateye ubu, maze nkabigukundira by’agahebuzo.

    Nguheruka wangana n’ubushyuhe ugakunda ahakonje, mbese niko bikimeze?

    Uracyambara se ka gakufi kariho akanyenyeri bitaga flambeau?

    Uracyagendana se na ZINGARO, GISIGA cyangwa KIDARI?

    Uracyagenda se muri ya modoka yawe ya fime?

    Baracyakubyinirira s twa tuzina nka MANYINYA, GISWI, KARAHANYUZE n’utundi?

    Ibyo nakubaza byo ni byinshi keretse ahari duhuye, ariko ni impamo uzisubireho unsure.

    Ntarasoza iyi baruwa, nakumenyeshaga ko imyaka nakatiwe isigaje amezi make ngo irangire, nizere ko rero tuzasubukura umubano .

    Mu rwego rwo kubyoroshya, dore nguhaye imbabazi utarazinsaba, nirengagije ko utansuye, ariko nawe byibuze uzigomwe maze uzanyemerere ko ninzajya ngeza mu gicuku ntarataha uzajya usasa nkiryamira ntundaze rubunda kandi turi inshuti.

    Ariko nizereko byibura wanahinduye imyitwarire, kuburyo twongeye guhura utanteranya n’uwo twashakanye unyibagiza inshingano z’urugo, ngo bitume akeka ko muca inyuma kandi ibyanjye nawe bishirira mu kugusoma gusa.

    Kind regards

  • #123

    Inkotanyi zishwe na Kagame (jeudi, 08 septembre 2011 18:51)

    Uburyo abasirikare barenga 200 b’inkotanyi bishwe na maneko za Kagame muri 1992!!


    Hashize iminsi Ikinyamakuru Umuvugizi gikora iperereza ku bugome maneko za Kagame zakoresheje mu kwica abasore b’inzirakarengane, bari babagannye kugirango bafatanye urugamba, bakaba barabatsinze mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

    Itohoza twakoze ryerekana uburyo hagati y’imyaka y’1992 n’1993, abasore barenga magana abiri (200) baguye hagati ya Kongo na Kabare, bishwe na maneko za Kagame, zabaregaga gutoroka urugamba.
    Nk’uko twaganiriye na bamwe mu bari hamwe na bo ubwo ubu bwicanyi bwarimo gukorerwa bagenzi babo, batwemereye ko abasore barenga 150 bakuwe mu mago y’abanyarwanda batandukanye bari batuye ku Gisenyi na Goma, aho bari baratorokeye kubera ubuzima bubi bwarangwaga muri bimwe mu birindiro by’ingabo za FPR, no gutotezwa na bamwe mu basirikare bari babakuriye.

    Itohoza twakoze ryemeza ko bamwe mu bakubiswe udufuni icyo gihe, barimo Dr Kanamugire, Nkubito wari kuri Goma akaba yari atunze umugore wari mwene wabo na perezida Kagame, Karusisi Yohani Berikimasi, Bazatoha Adolfe, n’abandi. Maneko za Kagame zabishe zari ziyobowe na Gen Karenzi Emmanuel Karake, ubwo zumvishaga imiryango yari ibacumbikiye uburyo igomba kubatanga, bagasubizwa ku rugamba kugirango bakomeze gutanga umusanzu wo kubohora urwababyaye.

    Mbere y’uko itsinda ryari rigizwe na Gen Karenzi Karake, Col Charles Karamba na Col Safari Ferdinand, rihatira iyo miryango yari icumbikiye abo basore kubatanga, kugirango bajyanwe kwicwa, habanje gutumaho bamwe mu babyeyi babo, bari mo muzehe Nyaruhirira na Kanimba wakoraga muri Finabank mu Burundi, ko baza kuri Goma kumvisha abo basore impanvu bagombaga gusubira ku rugamba.

    Mu kiganiro kirekire bagiranye, abo ba Nyakwigendera bagaragaje ko impamvu zatumye batoroka urugamba, ari uko bibasirwaga n’abari bayoboye inkotanyi, bababonagamo ikibazo, dore ko abenshi muri abo basore bishwe bari bafite amashuri agaragara, ugereranyije n’abari babayoboye, bityo abari abakuru babo bakaba barababonagamo abantu bashoboraga kuzabasimbura intambara irangiye. Itohoza ryacu ryemeza ko 95% y’abo basore bakubiswe udufuni, bakomokaga mu miryango y’abanyarwanda bari barahungiye i Burundi, Congo Kinshasa, no mu Rwanda.

    Nyuma y’aho muzehe Kanamugire na Nyaruhirira bamariye kumvisha abo basore ko bagombaga gusubira ku rugamba, itsinda ryari riyobowe na Gen Karenzi na bagenzi be twavuze haruguru bakoranaga muri GHOM, ryagiye rivana abo ba Nyakwigendera mu bwihisho barimo, bapakirwa mu ikamyo z’uwitwa Ndandari Vincent, ari na zo zabatwaye, ziherekejwe n’umucuruzi witwa Patirisi Rwanyagatare. Bashyikirijwe Gen Jack Nziza na Col Kyakabare, icyo gihe babarizwaga ahitwa Gisoro na Kabare mu gihugu cya Uganda.

    Abasirikare b’inkotanyi bari mu kiswe GHOM ni bo bagemuriraga abo basore. Gen Jack Nziza wari maneko mukuru, akaba yari anashinzwe kariya karere, yumvishije Col Kyakabare wari umwe mu bayobozi ba UPDF ahongaho, ko atwaye abo ba Nyakwigendera ku rugamba, nyamara mu by’ukuri yari abajyanye kubica urw’agashinyaguro.

    Uretse abasirikare twavuze hejuru bagera ku ijana na mirongo itanu bishwe icyo gihe, amakuru dufite yerekana ko hishwe abandi basirikare b’inkotanyi benshi, biciwe icyarimwe, hakaba hari n’abandi biciwe mu bice bya za Bunagana muri Kongo, na Kisoro. Umubare wabo bose ukaba urenga magana abiri. Abo basore bishwe urubozo, babaga bananiwe ubuzima bw’urugamba, bagahitamo gukiza amagara yabo, n’ubwo bitabahiriye.

    Tuzakomeza kubagezaho andi makuru y’abasirikare bishwe na maneko za Kagame, ubwo bari ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda.
    Uwera, Goma.

  • #122

    # (jeudi, 08 septembre 2011 18:21)

    Wowe # 84 biraboneka ko wamaze abantu. Biriya watutse Anna urakabikorera nyoko, maze uhindukirane na so wakubwaguye! Jya urwo si ruto! Puuuuuuuuuuuuuuuuuu!!!!!!

  • #121

    Ngirinama Cyomoro (jeudi, 08 septembre 2011 17:59)


    Gushyira hamwe kw'abahutu cg abatutsi hagati yabo bubaka Urwanda nibyo, ariko gushyira hamwe kw'abatutsi cyangwa abahutu bagamije kurimbura ubundi bwoko , ibi tuzabirwanya kandi tuzabitsinda.

    Mu gihe Inkotanyi zitamazeho abanyabyumba Ruhengeri na Kibungo, n'impunzi zo muri Congo;
    Mu gihe Interahamwe nyazo byazinaniye kumaraho Abatutsi;
    Kagame n'agatsiko ke nibamenye ko bitazabashobokera na busa kumara ABANYARWANDA BISHYIZE HAMWE .

    Umuhungu wa Kagame ashatse yabaza uko byagendekeye abahungu ba Sadam, aba prezida wa Tunisiya, ab 'uwa Egypte, uko biri kugendekera abahungu ba Kadhafi wa Libiya
    ...Maze nawe akamenya urumutegereje cyangwa agahitamo bikiri kare kubyirinda !

  • #120

    Michael (jeudi, 08 septembre 2011 17:37)

    Ntawabuza amateka kwisubiramo,dore uko byagenze
    Sadam n'abahungu be bari bakomeye bafite na Oil (Petrole)none ubu bose bisangiye abkurambere imburagihe
    Umugabo Kaddafi n'abahungu be ubu ntawe uzi igihuru barimo
    None se Kagame n'umuhungu we bizaborohera? ese ni bo bazi kurasa bonyine mu Rwanda? None se arusha Sadam na Kaddafi amazu y'imitamenwa? cg abahungu benshi?Ahaaaa Abajya guseba mbabona kare!

  • #119

    @ All INTORE! (jeudi, 08 septembre 2011 17:32)

    Ariko izi NTORE (INTERAHAMWE-NSHYA) zabaye zite! Ziraza zikazana indirimbo zaharurutswe zarangiza zikiyikiriza ngo aha BAHUTU .......! Nk'iyi yiyise UMUKIGA kweri ibi yazanye aha ni ibiki! Maze INTORE Kigwingiri yiterera hejuru yiyamira ngo aha bivuyemo ...!
    Please uretse KAGAME + INTORE ze, nkeka ko ntabandi bantu (abene-gihugu, Rwanda)bagishakira igisubizo mu kwica abantu! Impamvu Kagame abikomeje ni uko aribyo akesha ubutegetsi kandi akaba ari nabyo akomeje gukangisha abantu!

  • #118

    Kigwingiri (jeudi, 08 septembre 2011 16:59)

    Heeeeeeeee dore UMUKIGA YIVUYEMO nkinomfu peeeeeeee!

  • #117

    Vertas: Comment116 (jeudi, 08 septembre 2011 16:57)

    Ndagushimira cyane rwose abanyarwanda bagombye kureka kwitwaza amoko, aha ndavuga cyane abategetsi bakomeye. Kuko iyo urebye (analyse)usanga imyanya ikomeye cyangwa strategic kera yarabwaga abitwa Abakiga b'abahutu.

    Nubu iyo urebye usanga imyanya ikomeye ihabwa Abatutsi bavuye i Buganda. Ariko ukabona byose bihuriye kubwoko. Aho bitandukaniye ni ku karere cg abo abantu bakomoka.

    (Imbyino rero ntabwo yahindutse)Ingoma ya Kagame rero ntacyo yahinduyeho na gato kungoma yabo yasimbuye kandi ibintu byarahindutse kwisi yose.(mondialisation)

    Abayobozi kera BITWAZAGA ko yenda ariko ibintu byari bimeze hose icyo gihe no muri Africa, kandi bakavuga ko abahutu aribo benshi, bityo rero bashoboraga kuboneka mu myanya myinshi kurusha abatutsi.(Ariko simbashyigikiye)

    None se ko Kagame ntacyo ahindura ho aragira ngo bizagende gute? bizagende gute? kandi imbyino ikiri ya yindi? Kandi iyo mbyino ikaba yararangijwe na genocide??

    Banyarwanda rero ndabasaba ngo ntimwishinge Kagame ushaka indi genocide,muzifate ntimwicane nkuko abishaka. Arabizi ko nawe ariyo ashaka, atari ibyo yahinduye imbyino.

    TWANGE GENOCIDE TURWANYA KAGAME URIMO GUTEGURA INDI

  • #116

    ninde utabyifuza (jeudi, 08 septembre 2011 16:21)

    mbibarize banyanda bavandimwe, ninde utifuza kubona abanyarwanda bashyirahamwe kandi bakarwanirira guhashya icyagirira nabi umunyarwanda uwo ariwe wese, hadakurikijwe ubwoko bwe koko? ese ubundi ni iki gituma twicana? ahandi baticana ni ukuvuga ko nta moko bagira??, ntekereza ko dukeneye democratic government, yubahiriza amatekego kandi igahashya ubugome ubwo aribwo byose, cyane cyane ubushingiye kumoko

    raison pour laquelle, dukeneye abategetsi babanyakuri kurusha "amoko".

    muri 1994 narimfite imyaka 5, nyumayaho nabanye n'abantu tudahuje ubwoko mba umwana murugo kandi barankunda cyane kandi nanjye ndabakunda numvaga ntatandukaniro hagati yanjye n'abana babo bwite, finally baje kumenya ko tudaguje ubwoko batangira kunyanga cyane ndetse barananyirukana njya gucumbika ahandi!

    burigihe iyo mbyibutse numva bimbabaje cyane rwose, none se koko, " dukwiriye kubana neza kuko duhuje ubwoko cyangwa ko twese turi abanyarwanda??

    njye hari igihe mbona abanyarwanda dukina imikino nkaho tutazi ibyaaye

    " uwivura indwara inwa imiti yose ishoboka, yamuvura n'aho yaba irura ite, kandi yamara gukira agafata ingamba zokwirinda icyatuma yongera kwandura iyo ndwara ukundi"


  • #115

    Mag. Rwamapfa Jean Baptiste (jeudi, 08 septembre 2011 16:17)

    Cyomoro komera, ni wowe uri ku ifoto?

  • #114

    Cyomoro (jeudi, 08 septembre 2011 15:19)

    Sha azasura ubufaransa ariko atibagiwe ko bamurwanyije kandi akabatsinda hamwe na ex-FAR. Ayobewe se ko bigize kumufungirayo bakamufungura atari kubushake bwabo. dore amazina ya bamwe babafashaga ariko ntibyatumye mutirukanka hamwe nabo none baka barirwa bafata abandi bagaraguza agati nka madami kinani umeze nkaho afungishijwe ijisho. Naho ayo mategeko yanyu yerekana abo muribo.

    L'opération Noroît 1990 - 1993

    En débit des massacres qui provoquent l'émotion de l'opinion en Belgique et le retrait de ses troupes, la France poursuit son soutien militaire.


    Des Français dirigent l'armée rwandaise (FAR)
    Le Lieutenant colonel Chollet, puis le Lieutenant colonel Maurin, conseillers du chef d'état-major
    Formation d'une armée qui passe de 5.000 à 50.000 hommes
    Formation de la Garde présidentielle
    Formation des unités d'élite : Bataillon de reconnaissance (AML 90), Bataillon para-commandos
    Formation sur les armes fournies : Hélicoptères Gazelle canon, missiles Milan, mortiers de 105 mm, ...
    Assistance opérationnelle : le DAMI
    Participation au combat: Hélicoptères, artillerie.

  • #113

    Umukiga (jeudi, 08 septembre 2011 15:13)

    Nagirango mbibutes amategeko atugenga ngo tuzashobore guhirika iriya ngoma y'abatutsi abutazagaruka. Ngayi ni mwisomere.
    Tout Muhutu doit savoir que Umututsikazi [une femme tutsi] où qu'elle soit travaille à la solde de son ethnie tutsi. Par conséquent est traître tout Muhutu qui épouse une Umututsikazi, qui fait d'une Umututsikazi sa concubine, qui fait d'une Umututsikazi sa secrétaire ou sa protégée.

    Tout Muhutu doit savoir que nos filles Bahutukazi sont plus dignes et plus conscientes dans leur rôle de femme, d'épouse et de mère de famille. Ne sont-elles pas jolies, bonnes secrétaires et plus honnêtes !

    Bahutukazi, soyez vigilants et ramenez vos maris, vos frères et vos soeurs à la raison.

    Tout Muhutu doit savoir que tout Mututsi est malhonnête dans les affaires. Il ne vise que la suprématie de son ethnie.
    Par conséquent, est traître tout Muhutu :

    qui fait alliance avec les Batutsi dans les affaires;
    qui investit son argent ou l'argent de l'Etat dans une entreprise d'un Mututsi;
    qui accorde aux Batutsi des faveurs dans les affaires (l'octroi des licences d'importation, des prêts bancaires, des parcelles de construction, des marchés publics ...)

    Les postes stratégiques tant politiques, administratifs, économiques, militaires et de sécurité doivent être confiés aux Bahutu.

    Le secteur de l'enseignement (élèves, étudiants, enseignants) doit être majoritairement Hutu.

    Les Forces Armées Rwandaises doivent être exclusivement Hutu. L'expérience de la guerre d'octobre nous l'enseigne. Aucun militaire ne doit épouser une Mututsikazi.

    Les Bahutu doivent cesser d'avoir pitié des Batutsi.


    Les Bahutu où qu'ils soient, doivent être unis, solidaires et préoccupés du sort de leurs frères Bahutu.
    Les Bahutu de l'intérieur et de l'extérieur du Rwanda doivent rechercher constamment des amis et des alliés pour la Cause Hutu, à commencer par leurs frères bantous.
    Ils doivent constamment contrecarrer la propagande tutsi.
    Les Bahutu doivent être fermes et vigilants contre leur ennemi commun tutsi.

    La Révolution sociale de 1959, le Réferendum de 1961, et l'idéologie Hutu, doivent être enseignés à tout Muhutu et à tous les niveaux.
    Tout Muhutu doit diffuser largement la présente idéologie.

    Est traître tout Muhutu qui persécutera son frère Muhutu pour avoir lu, diffusé et enseigné cette idéologie.

  • #112

    ni mwunve musonera jonathan ibya avuga (jeudi, 08 septembre 2011 15:06)

    http://www.youtube.com/watch?v=2ZY5bkGG3Oo

  • #111

    MWABASOMYI MWE (jeudi, 08 septembre 2011 14:54)

    Sha uyu mzee Kagame igihe mwamuvugiye mwamuhaye amahoro.
    Ese bijaguye ko noneho nta Muhutu warara, kandi ngira ngo murabizi. Ikindi kandi n'Umututsi wese ushobora kuba avugana n'abahutu yarimburwa. Rero muhe Kagame Paul amahoro kugira ngo namwe muyagire.

    IMANA IFASHE ABANYARWANDA BOSE.

  • #110

    gato (jeudi, 08 septembre 2011 14:45)

    Kuri analysis#105, Rusengo#106, kankwene#100. Ariko mwa bagabo mwe, rwose musanga uwaroze abirabura yarakarabye? Murarata ko mwagaritse imirambo y'abanyarwanda, abandi mukarata ngo gutegeka imyaka igihumbi. Ariko ubwo murabona uko abirabura babaye abacakara, tukaba n'ubu tugisuzugurwa. Murabona ukuntu batwicira baperezida, abayobozi (bafatanyije n'injiji z'abirabura) nkatwe twese (bishe Rudahigwa, bicisha Kayibanda, bicisha Habyarimana, n'uriho bari kumuhiga, bishe Rumumba, bagiye kwica Kadaffi), none aho mwababajwe n'ibyo, aho mwababajwe no kuba bangamwabo murarata ibidafatika, kwica!!!!!. Dukwiye gusuzugurwa koko. Nta science turata ahubwo turata kwicana; Ntagukunda igihugu n'abagituye turata ahubwo turata kwiba abaturage no guhakirizwa ku badusuzugurwa, badufata nk'ibicucu aribo bazungu. Mwarangiza ngo muri abantu!!!!. Simbabazwa n'uko ndi umunyarwanda w'umwirabura, mbabajwe no kuvukana na ba bangamwabo, na ba ntibimenya, na ba bwenge buke!!!

  • #109

    Habiyakare (jeudi, 08 septembre 2011 14:35)

    Muzi umukino w'amakarita? habamo "IBIGARASHA" ba RUSESA.., BA KAYU.. BA TEBUJ.. ni bigarashaaa, n'ibigarasha kandi mu minsi iri imberere bizaba ibigarasha bicitse. Aya magambo aransetsa cyane iyo nyumvise kubera ijwi nyakubahwa yakoresheje abivuga. Abantu relo batukana kuri uru rubuga ni musigeheho ntabwo ari umuco mwiza. Erega n'abashumba bajyaga bakoronga barabiretse !!!

  • #108

    BASOMYI MWESE, (jeudi, 08 septembre 2011 14:35)


    Rwose uyu mzee wacu PAUL PRESIDA, mwamuhaye amahoro imbere mwamuvugiye? Mushobora no gutuma akorwa igihe ari ku meza!

    Niumurekere aho

    Murakoze

  • #107

    dore ubundi bugome bwa kagame mwari mutazi (jeudi, 08 septembre 2011 14:29)

    Noble Marara avuga ko ikiguzi cy’amaraso cyagejeje Kagame ku butegetsi yagifashe nk’amaraso y’imbwa yamenetse yiba.


    “… ibi byose ni uko Rwigema umuyobozi wacu atakiriho”- Ikimuga cy’intambara y’Inkotanyi.

    Noble Marara avuga ko Kagame yirengagije kuburyo bukomeye abakomerecyeye ku rugamba rwamugejeje ku butegetsi, akaba atarabashije no kubaha nibura ibintu by’ibanze byatuma umuntu abaho cyangwa nibura imiryango yabo ibaho cyangwa abana babo bashobora kwiga.

    Mu rwandiko yanditse asobonura uburyo yabonye abamugariye ku rugamba rwafashije Kagame kwicara ku ntebe yo mu Urugwiro , barafashwe nabi cyane na Kagame ubwe ndetse n’ubutegetsi bwe bwose bukabibagirwa, ndetse akaza no kubereka ko kuba baramugaye ku rugamba bitamubuza kubirengagiza yigurira ibintu bihenze cyane, yirengagije ubucyene bwabo hamwe n’imiryango yabo badashobora gutunga kubera ubumuga batawe n’intambara yamugize Perezida w’igihugu.

    Avuga ko Kagame yirengagije abamugaye bikomeye ndetse no kubasura cyangwa kubibuka ko babaho atabitecyerezaga .Ngo yabasuye bwa mbere nyuma y’induru bivugirije ubwo bandikiraga uwari umukuru w’ingabo Gen Kayumba muri 1998, bamusaba ko yabavugira kwa Kagame akabibuka ko bakiriho, bamusaba ko batabarwa bakitabwaho, kuko aho bari barundiye Rwinkwavu hafi ya Pariki babagaho nk’abakomerecyeye mu bujura cyangwa mu bindi bikorwa bidafitiye igihugu akamaro.

    Avuga ko nyuma y’imyaka 4 yose igihugu kimaze gufatwa, aribwo yibutse ko ibyo bimuga biriho, Kagame akiregerayo yakiriwe na Gen Kayumba hanyuma Kagame agafata ijambo ababwira ko igihugu ubu kiri mu bintu byishi, cyane imirwano ya Kongo, ndetse no kugura ibikoresho bikomeye birimo indege, mu gihe yavugaga ibyo, ibyo bimuga byari bitegereje ijambo yababwira rishobora kubahumuriza, ribizeza ikintu nibura cyabafasha mu mibereho yabo mubi bari barimo, dore ko batagiraga n’aho baryama, baryama incurikirane, ndetse no kurya baryaga umutsima w’ibigori ( agahunga) n’ibishyimbo gusa kandi nabyo batabonaga mu buryo buhagije.

    Arangije kuvuga , yabahaye ijambo ngo bagire icyo babaza, icyaje gutungurana n’uburyo umwe muri ibyo bimuga yahagurutse akamubwira nabi ndetse ntiyatinya no kumutuka amubwira ko atari umuyobozi mwiza w’ingabo, ndetse akamubwira ko “ ibi byose ni uko Rwigema umuyobozi wacu atakiriho”.

    Ikindi kimuga kitagira amaguru n’amaboko cyabajije ikibazo gisaba ifashanyo y’abana be, avuga ko atagifite amaguru n’amaboko, ndetse n’abana be 4 yari afite batabasha kwiga,asaba ko leta yagira icyo ibakorera kugirango nibura abana babashe gusubira mu ishuri, agiye kumusubiza yahise asaba ko batakomeza kuvuga ibibazo by’amashuri, kuko atari bo bonyine bafite abana, ababwira ko ngo baza biga igihe ki gihari. Arangiza adashubije ikibazo na kimwe mubyo bamubajije kandi bikomeye cyabahumuriza ndetse yihutira kuva aho kuko ibibazo byari byishi kandi bibaje.

    Noble avuga ko ibyo yabonye byabaye kuri ibi bimuga by’intambara byamubabaje cyane kuko uko byanganaga birenga ibihumbi bine ( 4,000) kandi bitagira imibereho nk’ayabantu bamugariye ku rugamba, biryama bihecyeranya, byatumye bimwereka ko Kagame atagira inyuturano, kandi ko ari umugabo utagira impuhwe nagato, ibi kandi byamweretse ko urugero yakuye mu gisirikare cya Uganda yigiyemo igisirikare ntacyo rwamu mariye, kuko ngo yibuka ko intambara ya Uganda ikirangira, yigiye ubuntu abicyesha mukuru we wari muri icyo gisirikare (NRA), akabasha gukurikira amasomo yose ku buntu, ariko KAGAME we akaba adashobora no kwibuka ibimuga byamugejeje ku ntebe yicayeho imuha umugati utubutse ndetse agasagurira no kwishimisha birenze urugero ubu akaba abarirwa mu bakire bambere ku isi, agahitamo kwigurira indege,amamodoka n’amazu ahenze cyane atitaye kupfumbyi n’ibimuga by’intambara acyesha ibi byose.

    Ibi bikaba ari bimwe bituma abarwanye intambara ya RPF beshi bicuza impamvu baruhiye ubusa, kuko barwaniye Kagame n’agatsiko ke, n’aho ubwigege na demokarasi y’abanyarwanda bose barwaniye bikaba byarabaye umunyago wa Kagame, yabyajemo ubukungu ku giti cye bw’indenga kamere yirengagije icyatumye bafata intwaro, abasore beshi bakahasiga ubuzima, abandi bakahasiga ibice bitandunye by’imibiri yabo. Ndetse n’abagize amahirwe yo kuba bakiri bazima baka basigaye basiganwa basubira iy’ ubuhunzi kubera itotezwa ritandukanye ritagize aho rihuriye n’icyatumye bafata intwaro, kugeza ubu abahoze ari abasirikare barwaniye RPF Inkotanyi, bakomeje gusiganwa bahunga igihugu bameneye amaraso.

    Tubibutse ko Noble Marara yari umwe mu basirikare barwanye intambara ya RPF Inkotanyi, nyuma kandi akaza kuba umushoferi wa Kagame akimara kwicara ku butegetsi, ubu akaba abarizwa mu buhungiro.

    Mupenzi



  • #106

    Rusengo (jeudi, 08 septembre 2011 14:07)

    @Kankwene #104,

    Waretse gushinyagura ra? ariko rubanda mwibagirwa vuba ngo abanyu baguye iwabo? ko nabonye amatereviziyo yerekana imirambo mu kiyaga cya victoria, yari yavuye mu Rwanda muri 94 yari iya bande?
    Gutukana birerekana uwo uriwe.

  • #105

    Analysis (jeudi, 08 septembre 2011 14:03)

    Personally I am glad that President Kagame will be visiting France and will meet his counterpart Sarkozy. Some people who are making negative comments about this are the same people who might have said all sorts of damning things when France-Rwanda diplomatic relations went sour some 4 or 5 years ago. Everyone should be excited about the "normalization" of these relations, instead of looking for a way to make things worse. I hate the "jealousy" politics whoever plays it, I hate fighting and bickering and all sorts of wars that never end. Is it too hard to rejoice or be happy when others succeed ? When are we going to stop wasting our energies in attacking each other and use those energies for the betterment of the world ? I wish H.E the president all the best on his trip. May Rwanda be in peace forever - and May justice and healing be embraced by all.

  • #104

    kankwene! (jeudi, 08 septembre 2011 13:47)

    Maze se wowe aho mwari mugaramye congo mwaguwe neza? simbona mwirirwa muvuza iya bahanda ngo babiciyeyo? ese ubundi mwarindaga mugwa ikantarange mwari muzi ko tutazi guhora? nangwa natwe abacu baguye iwabo! ariko mwe abanyu baguye ikantarange. Ngaswere nyoko wa mbwa we!

  • #103

    muto (jeudi, 08 septembre 2011 13:27)

    ngirango igisubizo mwakibonye ku i photo
    2 meters young general cyomoro
    aje kutwomoro agahinda twatewe na KIMONYO!

  • #102

    Mufate VUVUZELA (jeudi, 08 septembre 2011 13:19)

    Tuzaba duhari.Vuvuzela ziri gutangirwa ubuntu i Paris.
    Induru izaba ari yose kuri Bihehe.
    Ibi babyita kwigirrigita ugaseka cg kubyina witerera ukiha n'amashyi.
    Aho kureka abo waje gusura akakwakira, urizanira abakwakira ,ukiyakira, ukiha ijambo, ukigaya, akanishima.
    Uri President W'UDUSHYA

  • #101

    Wowe kankwene! (jeudi, 08 septembre 2011 13:13)

    Ufite ubwenge buke kuko sinshaka kugutuka,ngo muzategeka imyaka 1000!Noneho nawe wemeza ko muvukana imbuto!!Rero nawe nkubwire,burya sibuno kand,ivuzi vuzi ryanyu niryo muzira.Muri 94 mwene wanyu twahuye le 07/06/94,yishimye.Ngo ko Shobuja twamwivuganye murarigitirahe(KINANI),ngo abana bacu murabaca he?Nge nari mfite 13ans!Uwo se wabivugaga arihe?Abantu base ntibamucagaho aho yar,agaramye umujosi wikubye?Mujye mwitonda kuko Imigambi yanyu mibisha Imana ntiyiha umugisha,kandi mbabazwa nuko hari bene wanyu batari babi,bazira mwebwe!Bucyan,ayandi!

  • #100

    kankwene! (jeudi, 08 septembre 2011 12:40)

    Tuzabategeka imyaka igihumbi, burya si buno sha ubwo ababiligi babahagarikiye mukatumara(59) none dore ningabo zabo mwarazirashe!

  • #99

    INDIRIMBO NZIZA YA KIZITO MIHIGO (jeudi, 08 septembre 2011 12:33)


    Rwose ni nziza, yabaye uko amagambo ayigize yashyirwaga mu bikorwa na buri wese, twagira u Rwanda ruzima.

    Nimuyumve:

    http://www.youtube.com/watch?v=SU976kgqXpI&feature=related

    Umunsi mwiza

  • #98

    MUKURU (jeudi, 08 septembre 2011 12:20)

    Nyakubahwa uwakugira inama: wakwibereye nka Kim Il Jong utajya ugira iyo ajya. Yibera iwe niyo ahavuye afata train yose wenyine akigira Moscou ntawe ubizi. Nyakubahwa uremeye ugiye kuba nka Bihehe ya Mpyisi bavugiriza induru aho iciye hose? Ubu koko wowe ushyize mu gaciro urabona hari aho bakigushaka? Uzajya usura iguhugu uherekezwe n'abaturage bawe bose, urabona izi ntore zo zitazarambirwa. Ese ko ndeba nta muprezida w'ikindi gihugu ugishaka kukwakira uretse uw'u Burundi kandi nawe ntuzibwire ngo hari urukundo rurimo uretse kugutinya kubera ubugome bwawe azi..Cash ko wayigwijije, ibi bibazo byakurenze kugeza ubwo usigara ungana n'urudodo babishingutsemo ukareba umuhutu w'inda ubyegekaho. Nta muprezida ukigushaka iwe Nyakubahwa. Aha muragirango ni ay'abasazi. Ariko ngo n'umusazi arasara akagwa ku ijambo!

  • #97

    YEWE YA NKURU NIYO (jeudi, 08 septembre 2011 11:04)

    Yewe yankuru niyo Alain Juppé Yibereye RUSSIA!! Mbega mbega! Nzaba numva da!

  • #96

    miseke (jeudi, 08 septembre 2011 10:40)

    whttp://www.youtube.com/watch?v=sxBDBbcECc4&feature=relatedowe 95 dore uko yiteguwe kwakirwa I Paris