jeu.

01

sept.

2011

Nyuma y’ingoyi noneho ka Gatsiko kagaruye n’ubuhake mu Rwanda . J.D Musemakweli.

N'imbere y'umucamanza : Victoire Ingabire aboheye amaboko mu mugongo mu gihe abicanyi bazi guhakirizwa nta mapingu abarimo ! Agatsiko kagaruye ingoyi n'ubuhake mu Rwanda! Tuzakomeza kubyihanganira kugera ryari ?
N'imbere y'umucamanza : Victoire Ingabire aboheye amaboko mu mugongo mu gihe abicanyi bazi guhakirizwa nta mapingu abarimo ! Agatsiko kagaruye ingoyi n'ubuhake mu Rwanda! Tuzakomeza kubyihanganira kugera ryari ?

 

I.          Ingoyi


Kimwe mu bizakubwira abantu bishwe n’ingabo z’agatsiko kibohoreje u Rwanda ni uko bazaba baboheye amaboko inyuma, limwe na limwe banabambye ku biti. Kugarura iyo ngoyi yali yaraciwe mu Rwanda mu w’1959 ni kimwe mu byo Faustin TWAGIRAMUNGU akiri ministri w’Intebe na nyakwigendera Seth SENDASHONGA akiri ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu bapfuye na jenerali Paul KAGAME akiri visiperezida, ministiri w’ingabo n’umugaba mukuru wazo. N’ubu hari gihamya nyinshi ko mu Rwanda hari imfungwa, zirimo ndetse n’abategarugoli nka Victoire INGABIRE UMUHOZA, ziriranwa amapingo, zikayararana, zikajya mu rukiko imbere y’abacamanza ziboshye kandi ubundi bibujijwe n’amategeko. Si ingoyi gusa Inkotanyi zagaruye mu Rwanda, ahubwo ziriho ziragarura n’ubuhake.

 

II.         Ubuhake

 

Ufashe umworozi ukamwambura amatungo ye n’urwuri rwe, ugafata umuhinzi ukamwambura imilima ye, uba ugirango basigare batunzwe n’iki kitali ugusabiliza, guca inshuro cyangwa guhakwa ? Ufashe umusaza rukukuli, umutwikiye inzu ngo ni uko ali nyakatsi, ufashe umuhungu we, umwambuye akalima yahingaga, ugize umuzukuru we wacitse ku icumu ry’i Tingi Tingi umuvaniyeho inguzanyo yo kwiga muri kaminuza. Abo bantu bazatungwa n’iki usibye gusabiliza, guca inshuro cg guhakwa ?

 

Mu minsi ishize padiri Thomas NAHIMANA yafashe ikaramu n’urupapuro, akora umulimo ubundi wagombye gukorwa n’abitwa “intumwa za rubanda” wo kwamagana ukuntu abahinzi b’umuceli mu Bugarama bambuwe imilima yabo. Yavuze abo mu Bugarama gusa, ariko siho gusa byabaye, ako karengane kabaye n’ahandi hantu henshi mu Rwanda. Nyuma twaje gusoma mu mvaho nshya ndetse no kuri uru rubuga www.leprophete.fr ibisobanuro bitagira epfo na ruguru by’uwitwa Paul JABO.

 

Jabo ati “abambere bazajya kurenganura abo bahinzi ni abasilkali n’abapolisi”. Abasilikali n’abapolisi bazaba bagiye gukora iki mu bishanga ? Habaye intambara se cg. hapfuye umuntu? Ubundi hagombye kujyayo abagoronome, abacamanza, abunganira abandi mu kuburana n’abategetsi bo mu nzego z’ibanze. Abasilikali n’abapolisi bagiye gukorayo iki?

 

Umuturage waraye ubusa, kuberako nyine bamwambuye imilima ye, azabasha ate kwivuganira imbera y’abasilikali n’abapolisi bambaye imyenda y’intambara, bitwaje imbunda nini n’amasasu, utundi tubunda duto ku matako, za panyari ku mapokezo y’ipantalo, izuba ryakubita ku bugi bwa bayoneti zigashashagirana ? Uwo muturage kandi ntazaba ayobewe ko uwo arega ari nawe aregera. None se abo basilikali, ababakuliye cg bene wabo si bo bigaruliye iyo milima y’umuceli ku ngufu ?

 

JABO agakomeza aculikiranya ibigambo bitumvikana ngo habaye amakosa ya “tekiniki”! Ayo makosa ya “tekiniki” se ni umuhinzi wayakoze ? Uw’abandi ntazi n’icyo iryo jambo livuga, aliko JABO ni ryo akoresha amuzibya. Niba se hari abahanga bakoze amakosa ya “tekiniki”, kwambura umuturage imilima ye ni byo bikemura ikibazo?

 

Ngo umusaruro w’umuceli waragabanutse ! None se kwambura umuturage imilima ye ni cyo gisubizo ? Ba agoronome se bamwerekereye uko afumbira imirima ye, bamuhaye imbuto z’umuceli zera kurusha izindi, bamwigishije ku neza uko umuceli uhingwa ! Kumunyaga ni cyo gisubizo ?

 

Ngo tugomba gusaranganya, ngo hali ubuso buli muturage atagomba kurenza ! Paul KAGAME afite hegitari zingahe kuri Muhazi ? Abambari be bafite zingahe mu burasirazuba no mu zindi mpande zose z’u Rwanda ? Ibyo bikingi tuzabisaranganya ryari ? Za ndege, ya mazu, za modoka, za miliyoni na miliyoni, ziri mu mabanki n’ibindi byose byikubiwe n’Agatsiko ? Ese kuki tugomba gusaranganya iby’abakene, ariko ntidusaranganye iby’abaherwe bari ku ngoma ?

 

III.        Kugarura ubuhake mu Rwanda ni ikintu kibi.

 

Nyakwigendera padiri Inosenti Rubelizesa yigeze gutinyuka kwandika ngo“Ubuhake ntibwari bubi; bwasobanuwe nabi, bwumvikana nabi”. Oya rwose, ubuhake bwari bubi, nta n’impamvu yo kubijyaho impaka za “ngo turwane”. Kubihakana kwaba ari ukwigiza nkana, aka “Rwigizankana rwa Nirwange wabonye inzu ihiye, ati « njye nimunsasire niryamire ». Ahari uhaka ashobora kuvuga ko ubuhake ari bwiza kubera kwikunda, kwanga abandi no kubanyunyuza imitsi. Ariko se nk’umuhakwa yahera he avuga ko ubuhake ari ikintu cyiza ? Yagombye ahubwo kuburwanya agira ati “nabubayemo, ariko sinifuza ko abazankomakaho nabo bazabubamo”. Ubuhake ni bubi kubera impamvu 2 z’ingenzi. Iyambere ni imitekerereze bushingiyeho, iya 2 ni imikorere yabwo.

 

  1.  Imitekerereze mibi ubuhake bushingiyeho

 

Ubuhake bushingiye ku kumva ko igihugu, ibikirimo n’ibyiza byacyo byose ari iby’umukuru w’igihugu (umwami cg perezida) wenyine. Ahaho uwo ashatse, ahereye kubo bagira icyo bapfana no kubo bahuje ubwoko. Undi wese wifuza kugira icyo aronka agomba kubanza guhakirizwa. Ibintu byose byari iby’umwami : igihugu, amasambu, inka, amatungo, abagore, kugera no ku buzima bwa buri mwenegihugu. Umwami yashoboraga “kwica no gukiza” uwo ashatse. Byose byari iby’umwami kugera no ku mazina.

 

Uwabyumva yagirango ni amakabyankuru, nyamara urugero tugiye gutanga ruradufasha kubyumva. Ubundi umwami KIGELI wa 5 RWABUGILI (1853-1895) yitwaga SEZISONI. Nyuma ariko aza gukunda izina rya muramu we witwaga RWABUGILI, bisobanura “umuntu ufite ububasha n’ingufu nyinshi ku buryo adahangarwa”. Yararimwambuye, ategeka ko asigara yitwa RWAKAGEYO. Umwami MUTARA III RUDAHIGWA (1931-1959) yageze mu Kinyaga, asanga hali akagabo k’ahitwa mu Kaboza bitiranwa. Yagafashe mu ijosi, akabaza aho kakuye iryo zina, biba ngombwa ko karihindura. Tugarutse kuri RWABUGIRI, yarongoye abagore batatu bavukana kandi bose abambuye abagabo bari barashatseho mbere. Nyuma yaje kubirukana bose, ndetse abacira ishyanga hamwe na sebukwe witwaga NZIRUMBANJE.

 

N’umutegetsi w’ubu ashobora kwibwira nk’abami ba kera ati “igihugu naracyibohoreje, ubutegetsi nabufashe ku ngufu, ibintu byose ni ibyanjye, ubishaka nawe azazane ingufu”. Icyo gishuko kirakomeye ; ariko rero ntikigihuje n’ibihe tugezemo.

 

  1. Imikorere y’ubuhake

 

Dore imwe mu mirimo umuhakwa utaragiraga uburenganzira mu gihugu cye yagomba gukorera shebuja :

 

1° Kubaka inkike, kandi ibiti, urubingo, imigozi n’ibindi bikoresho byose akaba ari we ubizana.

 

2°. Guhingira umutware cyangwa umwe mu bo bagira icyo bapfana, kandi ukazamuha no kubyo wiyejereje iwawe.

 

3°. Kuralira (kurara izamu) kandi inkwi urara ucanye ku izamu ukazizanira, bwacya mu gitondo ukabanza kujya kuvoma amazi umutware n’abe bari bukarabe. Umuralilizi basangaga yatwawe n’agatotsi yakubitwaga iz’akabwana, akaba yanamugara kubera imihini. Hari abategekwaga kuralira kandi ku manywa bari biriwe mu mirimo ivunanye.

 

4°. Guheka (mu ngobyi) umutware n’abe bagiye mu rugendo.

 

5°. Gufata igihe : kujya gutaramira umutware n’abe kandi wamushyiliye inzoga mutaramiraho.

 

6°. Gutumwa ahantu aho ariho hose, igihe icyo ari cyo cyose.

 

7°. Kumenya icyo umutware akeneye buri gihe, ukakimuha.

 

8° Kumuha inka y’indorano igihe hari umuntu wo muryango we wapfuye, inshumbushanyo niba mulyamo yamaze inka ze, indemanoyo kurema ubushyo bw’umuhungu we, igihembo niba umugore we yabyaye, izimano niba yaje kugusura.

 

9° Kwemera ko mu nka zawe yahitamo izo akunze akazitwara.

 

10° Kwibombalika no kwitonda.

 

Umwanzuro

 

Ibibera mu Rwanda byo kwambura abantu ibyabo ku ngufu kandi ntibagire n’aho babariza biteye ubwoba. Bijya gusa n’ibyariho mbere y’umwaka w’1959. Uwambuwe utwe azasigara atunzwe n’iki ? Ubuhake buragarutse se ? Oya rwose, Imana ibutulinde. Ahali umuntu yagira igishuko cyo guhaka ; ariko kwemera guhakwa cg kubyishimira, sinzi niba Abanyarwanda bazongera kubyihanganira.

 

Jean de Dieu Musemakweli, Kigali.

Commentaires : 51
  • #51

    Ikiganiro (mercredi, 07 septembre 2011 14:30)


    Ingabire: Muraho yemwe?
    Nimugire amahoro musarure amahore!

    Gatore : Yampaye inka Rwabutogo ngituye i Rutonde
    Mwapfa !
    Kagame : Napfa iki? Napfa nde?
    Gatore :Wapfa umugore.
    Kagame :Mugore ki? Geneti se?
    Uramutinya se burya?
    Ntamutinya se ? Ariko nzi ikimunshoborera....
    Ese vumvura cyangwa uvuge uvuye aha.
    Ni we se?

    Gatore :Humura si we.


    - Ni nde se?
    - Ingabire, umwe ukunze kwita ivu.
    - Ari he ? Ari hano iwanjye se? Ndagowe. Ntutume
    yinjira.

    - Kandi ngo ashaka ko muvugana? None se mubwire ngo iki?
    - Ari wenyine se, cyangwa afite abo bari kumwe ?
    - Ni wenyine.
    - Nta mapingu afite?
    - Nta yo mbona.
    - Yebaba weeee ! Mana yo mu Rugano wankijije uriya mukobwa ko ntazi icyo anshakaho ! Naherutse mubika muri 1930, muragiza abasirikare nizeye. Aho bukera barambona ariko,... maze bavuge aho bari bari kugira ngo agere hano.



  • #50

    # 48 (mardi, 06 septembre 2011 16:05)

    Ubundi urugano ni urwingegera nkuko ubyivugiye kandi koko ntimwari kumwe.Ikindi kandi Ntangegera itsinda indi zirasimburana.
    Ntimugatukane kuko mwese mufite akamaro gake mu byabaye n'ibizaba.

    Uwiteka abavane ku Icyavu abicaranye n'Ibikomangoma.

  • #49

    kuri#48, (lundi, 05 septembre 2011 12:51)

    uribeshya, ikinyoma ntigishobora kumara igihe nk,icyo ukuri kwamara.
    Nimumara imyaka 100 mubeshya ukuri nikuza kuzamara imyaka 700. Muribeshya rero!

  • #48

    karoli rwanga (dimanche, 04 septembre 2011 20:07)


    None ese mu rugano twari kumwe? Imbwa ziragwira. Mwakwemeye ko mwatsinzwe mwa ngegera mwe! Ubwo rero muzi ko kwandika ibigambo bizagira icyo bihindura!

    Igihe cyose Amerika izadushyigikira, tuzafunga abo dushaka,tuzica abatubangamira, Ubulayi tuzabuvogera, Kagame wacu azataha Ubufaransa bamupfukamire, imbwa nka ba Jupe barindagire. Njye ndi umwe muri mwe nabagira inama yo gukoma yombi cyangwa mukangara. kuko ibyanyu byararangiye! Akanyu karashobotse kandi abasa uko musa nta kindi kibabereye!

  • #47

    Padiri (dimanche, 04 septembre 2011 17:27)

    Padiri wiyita Jean de dieu.Hari ingoyi iruta iyo mwari mwarashize kubatutsi, kugeza naho mu bica rubi! Ntacyo mwabonye ahubwo ubu ibihutu bigenzi byawe biradamaraye birya bimwe byiga noneho ngo bagaruye ubuhake!! Ntimubizi ahubwo iyo nda ndende nimutayigabanya ntacyo muzabona. Ubwo ngo mutegereje guteza revorisiyo mugataha mu Rwanda, hahaha Mutyaze Amenyo ngo muzarya Ruhaya!!

  • #46

    YARATTSINZE NAREKURWE (dimanche, 04 septembre 2011 14:32)

    Muze dushigikire Mrs Ingabire Umuhoza dukomeza kwemeza ko afungiye ubusa azira ibitekerezo bya Politique (atari biriya bihimbano byabariya banzi ba Demokarisi). President Kagame yamutinye izuba riva, ngo yarwanye iyamasasu ra! Ntabwo FDU leader yaje yitwaje intwaro cg amasusu, yaje yitwaje ibitekerezo byo guhuza abanyarwanda President Kagame abonye ari kubihomberamo ahitamo kumucecekesha no kumufunga, muri make yatinye urugamba rw'amagambo kugirango yiyamamaze wenyine, sinibaza nicyo yatinyiye kwandika 100/100. Ntabwo tuzamwibuka nk,uwatsinze amatora tuzamwimubuka nk'uwimye abaturwanda uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo uwo bashaka, mbega guhitamo kuzibukwa nabi k'umuntu wiyitaga intwari. GUTINYA AMATORA ACIYE MU MUCYO KURUSHA UKO ATINYA AMASASU, banyarwanda mubyibazeho kandi mugire icyo mubikoraho mu mutuzo nta mususu, ni Kaddafi yavuyeho ni undi ntazatura nk'UMUSOZI ni atihana ngo atangire ashyire mu gaciro azavaho tumuvuma.

    http://www.rnw.nl/africa/article/whos-actually-defending-victoire-ingabire

    ......"The accusation is based on a testimony of a person who declared that he and Ingabire had the intention to create a military organisation. This declaration cannot be taken into consideration because this person is also accused. According to our law, this testimony doesn’t have any value”, Gatera argues.

    "Furthermore, there are e-mails in which Victoire has written about the military organisation to fight the power in place in our country. But according to our laws, e-mails don’t have any value in court."

  • #45

    KAMALI (samedi, 03 septembre 2011 22:31)

    None se wowe INYABUTATU ko uvuga ko ingabire afashwe nk'izindi mfungwa zose niba ureba iyi foto ko bose ari imfungwa ni bangahe ubona babohewe amaboko imugongo?None se ko uhakana ko adafunzwe na Kagame watubwira afunzwe nande?Indangamutima unshinja iragufata wowe nyirayo!kuvugisha ukuri ntibyica umutumiro mwene wacu!Ngaho komera ariko umutima muntu ukurangweho.

  • #44

    #43 (samedi, 03 septembre 2011 19:26)

    1)Birababaje, 2)Birababaje 3)Birababaje 4)Birababaje 5)Birababaje
    6)Birababaje 7)Birababaje

    Gufunga Umubyeyi Ingabire
    Birarenze kumuvanaho umutsatsi
    Bintera umutima mubi kandi ntarawuvukanye.
    Ndahamya ko ubwiyunge budashoboka niba Mme Ingabire akomeje kuzira akarengane.

  • #43

    Akumiro (samedi, 03 septembre 2011 18:51)

    Isi yose ko yubaha abgore n'abana, nk'ubu koko muri aba bantu bitabye urukiko, Victoire niwe munyambaraga wacika cyangwa akarwanya urukiko kuburyo yitaba aboshye amaboko, interahamwe n'abagambanyi zidegembya? ubu murumva amarira y'uyu mubyeyi Imana itazayahorera? Akababaro k'abana be Imana izakihorera? Agahinda k'abandi babyeyi babona mugenzi wabo aboshye atazi no gufata inkoni ngo arwane, ab'ibigango bo bashyizwe imbere nk'intama z'ineza? Banyarwanda n'ubwo mutagira impuhwe mwagiye mushyira mu gaciro! Nk'umuntu w'umucamanza aricara akaburanisha umugore uboshye n'abasirikare bataboshye akumva nta soni nta n'ikimwaro afite? ubwo aba yumva ko umwanzuro w'urubanza rwe uzagaragaza ukuhe kuri atabasha no kurengera ugowe by'igihe gito nibura amusabira kuburana nk'abandi? Amarira y'ababyeyi azabasama mwa bacamanza mwe n'abatanga amategeko nkaya yo gupyinagaza abantu.

  • #42

    Gatutsi (samedi, 03 septembre 2011 15:08)

    Iyo bavuze ngo twibuke jenocide, inkundarubyino zirahaguruka. Twavuga kwibuka akarengane abahutu bagiriwe n'abatutsi kandi na n'ubu bamwe muri bo bagishyize imbere, ba nyiri kubikora (ndavuga abo bahezanguni) bakazinga umunnya, uburakari bukarushaho kwiyongera. Banyarwanda turagana he.
    Ni ukwibohora izo injiji!!! Umuntu uzi ubwenge ntiyagahemukiye mugenzi we (human being)

  • #41

    Mwumve mwese (samedi, 03 septembre 2011 13:17)

    Iyi cite niyi nterahamwe zishonjeye amaraso!kd mbabwize ukuri nibige kunywa ayi bisimba kuko aya banyarwanda yo ntibazongera kuyabona izi mbwebwe z'abapadiri zirabashuka!

  • #40

    Inyabutayu (samedi, 03 septembre 2011 10:36)

    Kamali # 39,

    Ubwirwa n'iki ko Ingabire ari inzirakarengane? Kagame ko atariwe wafunze Ingabire, uvuga ute ko amuziza ubusa? Ko Ingabire afashwe nka buri mfungwa iyo ariyo yose, kuki ushaka ko atabohwa?

    Kura indangamutima munyandiko yawe maze urebe ukuntu iba nziza!

  • #39

    KAMALI (samedi, 03 septembre 2011 07:00)

    Birababaje kubona uburyo inzirakarengane nka INGABIRE afashwe kandi na Kagame ubwe azi ko amuziza ubusa!Ntanatewe isoni zo kumushyira imbere y'abantu amuboshye?!arebe neza ibyo agirira abandi ejo bitamubaho!

  • #38

    kanyarwanda (samedi, 03 septembre 2011 06:20)

    kuri wowe wansubije. uri umuhanga/wasubije neza. ni koko ntiwafasha umuntu udakeneye gufashwa. ukwishongoraho we biri kure. ariko hari abantu ushobora gutabara batanabigusabye. muribo ni: UMWANA MUTO/UMURWAYI/UMUSAZA/UMUGORE URI KUNDA...hari n abandi watabara batabigusabye kandi banakwishongoyeho abo ni nka: UMUSAZI/ UWAVUKANYE UBUGORYI MU MUTWE/MAYIBOBO ZO KUMUHANDA/UMUNTU WESE URI GUSAMBA/UMUVANDIMWE WAWE/UMUNTU UTARABASHIJE KWIGA GUSOMA NO KWANDIKA. MUKURI KOSE NTAWE UDAKENERA GUTABARWA. ndacyatabariza paul kagame ari ahateremuka kandi yikoreye uRWANDA . murebe igice twamushyiramo nk uko nabivuze haruguru maze turebe icyo twamufashamo. umwana muto umwima guhekenya isukari akarira(ariko uba ugirira amenyo ye) umusazi umwogosha umusatsi wamwereyeho ariho agutukha no kwukwisonggoraho( ariko uba umukijije inda zo mumutwwe) umuvandimwe umubuza kurwana akakwima amatwi. warushaho kumukangara akaguhirika hirya/ akajya kurwana/uba uwa mbere kumutabara iyo ari gukubitwa. PAUL AGOMBA GUTABARWA AGAATURWA URIYA MUTWARO. AZZZAWUTURWA NANDE RERO? ni uzasesengura neza akmenya kagame neza uwo ari we. kuba umuvandimwe ntagushidikanya si umugande ni umunyarwanda . akanamenya ari muvandimwe nyabaki : ni umuvandimwe w asaze/ utazi gusoma/wahahamutse... wamara kumumenya neza noneho uti ndamutura nte uriya mutwaro atagishoboye guheka? nimwegera aranshira mu maso nimugira inama aranyita umwanzi/murasire kure se naba mbuze ubwenge nkabishe habyara. UMUTWARO URAMUVAHO GUTEEEEEEEEEEE.

  • #37

    Rusinas (vendredi, 02 septembre 2011 15:28)

    Kuli Kweli Copmment Nr 36.Ubwo se Gapyisi,Gatabazi,Bucana ko wabibagiwe?Fata abantu yatikirije mu ma taxi i Kigali,ngaho za grenades mu mashuli za Rukoma ya Gitarama,tekereza abanyabyumba,abanyaruhengeri,komereza kuri bariya ba padri bo mu Iseminari ya Rwesero.Yewe ntawarubara.Uyu mwega ubugome aburusha ba sekuruza be ba Kabare mwene Rwakagara.Muzi ukuntu Kabare yicishize umwana w,umwami Rurarindwa!!!Amako aba menshi.Maze ba Ruraremara ngo ntawarwa umureti atamennye amagi!!!Sibyo byavuyemo Genocide.Se bite bye ko atagikoma?Halya ngo abanyabwenge bo mu rwa Kagame,muri iyi minsi bararuciye barumira?Byabagendekeye bite?Baratinya Umwidishyi?

  • #36

    Kweli (vendredi, 02 septembre 2011 13:12)

    Kagame yageze ari mw,ikorosi adashobora gusubira inyuma(tournant de non-retour)kubera amaraso y,abanyarwanda yamennye,baba abahutu n,abatutsi.Duhere kuri Gisa Rwigema,Bayingana na Bunyenyezi,dukomereze kuri Habyarimana na mugenzi we w,i Burundi.Abasenyiri n,abagenzi bobo i Gakurazo,abihaye Imana b,i Karemi muri Kongo,ibihumbi by,impunzu mu mashyamba ya Kongo,miliyoni za banyekongo,amaraso ya Monseigneur Christophe Mwizihirwa wa Bukavu,n,abandi ntarondoye,ngiyo Kibeho.Murumva uyu mugabo,adashobora kuba yarataye umutwe!!!Nigeze kubabwira ukuntu u Rwanda rwategetstwe n,umwami w,umusazi ngo yari n,umusizi nka Kagame(nsigaye numva akora mu nganzo)uwo mwami yitwaga Mazimpaka.Dore rero aho tugeze.Turategekwa n,umusazi!!!Wagorwa Rwanda.

  • #35

    H.E afite akabazo! (vendredi, 02 septembre 2011 12:58)

    Naraye numvise discours yavugiye kuri Radio ku munsi w,ubutabera numvise rwose MANDATS d, ARRET zo muri spain zimuteye ikibazo. Numvaga asa nugisha inama!

  • #34

    Nihatari pe! (vendredi, 02 septembre 2011 12:46)

    Nihatari ubuse abanyarwanda dukeneye iki?

  • #33

    Kuri Kanyarwanda (vendredi, 02 septembre 2011 09:44)

    Ikibazo si ukudafasha KAGAME ahubwo ni ukowe atabishaka ahubwo agahorana ubwishongore n'ubwirasi...IYO ATUKANA...IYO YIYEMERA NK'UMUNTU UFITE IMBARAGA ZO KURWANA...KWIHENURA KUBAMUSHYIZE KU ISHAMI YICAYEHO...ACIYE BUGUFI TWAMUHA INAMA...GUFUNGA NO GUTOTEZA ABO BARUHANYE...ABO YASANZE BO SIMBITINDAHO...amahererzo y'ubuhemu ni ukurindagira...KADAFI MWUMVISE IBYO ABAMO...UMUNTU UHEMUKIRA ABAMURINDA, AKICA ABO AYOBORA...akamasa kazaca inka kazivukamo... buriya se mu Kiyovu yirukanye abandi bari bahatuye ari uko...kuri Muhazi se... ahahoze Gari ya za Taxi...Kanyarwanda ihangane niba yemeye ibyaha bye agaca bugufi ...inama twazimuha,,,naho ibyo kuvuga ngo iyo asebye nanjye mba nsebye SIMBYEMERA ICYAHA NI GATOZI KANDI UMUCAMANZA NI UMUTIMA NAMA WWAWE SIBYO ABANDI BAVUGA...

  • #32

    Mahoro (vendredi, 02 septembre 2011 09:41)

    Ntambara ni imbwa aragaswere ipasi icometse arakikuruze kurwembe aragaswere ashonje arakabaze inkingi ko bwakeye.

  • #31

    kikii (vendredi, 02 septembre 2011 08:28)

    Nangwa namwe babashyiramo amapingu! twebwe kko abacu mwabishe? reka mwumve, nimugumye muvuze iyabahanda. Ese ko mutarajya mu mihanda ngo turebe ra? narategereje ndaheba!!

  • #30

    kanyarwanda (vendredi, 02 septembre 2011 07:28)

    ni iyihe nama mwagira paul kagame? Mwibuke ko ari umunyarwanda nkatwe twese. Guseba kwe ni igisebi ku banyarwanda twese. Nkubu aho ngeze hose baravuga ngo ni babantu bicana, icyo gisebo kituriho twese abahutu n abatutsi, none mwitererana presida wacu, aherutse kuvuga ko ari mw ikona ritereza please ntabwo ari ibyo kwishimira no, nimumube hafi mumufashe uko yatambuka iryo kona, kandi nawe ni umuntu nkatwe, akeneye abanyarwanda b inararibonye bamufasha gutura umutwaro uremereye wo kuyobora u rwanda mwamukoreje. Uko mwawumukoreje ni muwumuture. Aribaza icyo yakora? Aribaza awituye uwo yawukoreza? Aribaza bawumutuye ,aho bawumuturira n uko bawumutura ndetse nabawumutura abo aribo? Aribaza ibyo yasitayeho byose k ubera umutwaro uko bizagenda? Abo yasitayeho se? Please mumufashe kuko nawe ntibyari kukorohera iyo baggukorera umutwaro wo kuyobora rwanda after1994. Murakoze

  • #29

    kimonyo (vendredi, 02 septembre 2011 06:27)

    Emwe, jewe si ndi umunyarwanda ariko nihweje ivyo Kagame ariko arakora , nukuri Imana yaratuntuye. Rero Banyarwandwa ,gerageza mufukame hanyuma mwereke Imana uwo mumenja Kagame maze iheze imukoreko ibihambaye.

  • #28

    50 (vendredi, 02 septembre 2011 01:13)

    Bantu mutuka Ingabire mubikurahe ko muzi ko n'abakuru iyo bagiye kugira icyo bamuvugaho bagerageza kwirinda ya magambo yabo atyaye tubaziho. Kuki iminsi itabigisha? Ibyo mukora byo mushyiremo ubupfura kandi nta kiguzi bizabasaba. Imana ikomeze ifashe abanyarwanda bagambiriye ineza ya bose.

  • #27

    Izina ni ryo muntu (jeudi, 01 septembre 2011 23:33)

    Urakoze cyane" Bwana MUVUGAKURI" kutuvungurira akatangana urwara ku amateka uzi.Iyo mbonye izi nyandiko,nibagirwa akababaro turimo maze nkizera ko ejo hazaba ari heza kuri twese.

    Abanyakazu barahemukira abana babo. Twumvise vubaha Kaddafi n' abahungu be;Nyagufatwa mu masengeri(Gbagbo)n'umuryango we, ubwa n'abandi tuzabashungera vuba aha.

  • #26

    @ ahaa #24 (jeudi, 01 septembre 2011 23:23)

    ikaramu ifashwe n'umuntu wakabiri kuri iyi photo, utagaragara mumaso, ariko biboneka ko yambaye lunette n'imyenda y'umukara ifite impera z'amaboko y'ishati y'ibara ryumutuku, nkeka ko ahobora kuba ari umw'avocat niba ntibeshye. ntabwo ari Ingabire.

    ushobora kungera ukareba neza.

  • #25

    ibikorwa. (jeudi, 01 septembre 2011 23:17)

    niba mutagize icyo mukora ngo dushyigikire abalideri bacyu Victoire ingabire, Mushaidi, Maitre Ntaganda n'abandi bose bari kurenganira mu rwanda bazira gukunda igihungu no kwerekana ko dukeneye impinduka, vuba kandi na bwangu, twaba turi guta igihe.

    umugore yabarushije ubutwari none arengane tureba koko?? uziko ari nko kumenya ko urugo rutewe ukabwira umugore ngo rwana nabo njye mfite ubwoba uri umugabo murugo????

    HR, yamaganye kariya karengane,n'indi miryango iharanira uburenganzira bwamuntu, ariko uruhare rwacu rurabura !

    abakuru bamashyaka nimuge mukibuga, we need you to act now!

  • #24

    ahaa (jeudi, 01 septembre 2011 23:13)

    ngo aboheye amaboko inyuma?simbona se afashe ikaramu muntoki ariko nawe yee ubanza mwifuza kubohwa wenda nibyo mwikundira nta wamenya.

  • #23

    wapi (jeudi, 01 septembre 2011 22:16)

    iryo shyano se ,bariboha niryo ryishoye ,ngo kuba za presida da?urabona ukuntu araramye wagirango nta bona ubanza yaramaze guhuma ,ariko ntagira isoni buriya abona ya presida wande?azajye kuyobora inyoni zo mwishyamba kuko ndabona ameze nkagashwiriri.

  • #22

    RWANDA WEEE (jeudi, 01 septembre 2011 22:14)

    Ariko koko ururwanda ruzagarukira hehe! Dreams ziragenda zishira. Muminsi ihsinze Polo yavuze ko Ibyo yari yakoze azabikuba 7, twese tuti: AGIYE GUCA INKONI IZAMBA agarure ICYIZERE MUBANYARDA, Bambi ndaruzi ahubwo YARATUVANYE AHO TWARITURI ubwo yatangazaga ko tugeze AHATEREMUKA( KU MUTEREMUKO).

    NDARUZI INZANGANO zirushaho kugwira ndtse birashyira ahantu habi cyane.

    My dream is over.

  • #21

    Ndorimana (jeudi, 01 septembre 2011 19:44)

    Musemakweli,
    Ndagushimira cyane rwose kubera aya mateka y'u Rwanda ushyize kuli uru rubuga. Ibi bintu niko bimeze na nubu mu Rwanda Rushyashya, aliko ntuzigera wumva hali ubivuga, uzabona bikorwa gusa hanyuma bizitwe TIG cyangwa se ibindi.
    Ni byiza gushyira ibi kuli uru rubuga bikabikwa muli ARCHIVES kuko ubutegetsi bw'ubu ntibushobora kwemera ko abanyamahanga cyangwa se urubyiruko rw'u Rwanda bamenya ko abenegihugu bafashwe batya. Aliko mwene ngofero we arabibona neza kuko alibwo buzima bwe n'abe.
    Ndagira ngo nkunganire ku byerekeranye n'IMIKORERE Y'UBUHAKE:
    - Umutware yagiraga abantu be bajyaga gushingana ibihingwa azajya gusarura mu milima y'abagaragu igihe bizaba byeze: Abo bantu barazaga bakajya mu mulima w'urutoki rw'umuturage, bagatoranya inyamungu nziza zigiye kwera bakazishyiraho ikimenyetso kerekana ko bazishinganye, bakabwira nyir'urutoki bati "izi nyamunyamunyu nizera, uzazitema uzishyire umutware". Utarakurikiza ayo mabwiriza lero, murumva uko byamugendekeraga.
    - Gufata igihe no gutaramira umutware byaribitandukanye:
    1) Gufata igihe kwari ukujya kumara ibyumweru, amezi mu rugo r'umutware ukora akazi ku buretwa nta ruhushya ugira rwo gusubira iwawe mu rugo. N'ibyo bitaramo ntiwari ufite uburenganzira bwo kubihingukamo.
    2) Iyo wajyaga gutaramira umutware lero, wagendaga umutuye inzoga nziza. Uretse gusogongera kuli iyo nzoga wababaga wajyanye kugirango werekane ko ntaburozi washyizemo, iyo wagiraga Imana barongeraga bakagusomyaho, hanyuma bakaguha akabindi kawe ugataha iwawe.
    Hagati ya 1950 na 1959, aho utubari ducuruza inzoga twari tumaze gusakara mu Rwanda, inzoga yaturwaga umutware muli ubwo buryo, yasukwaga mu macupa, abagaragu b'umutware bagahita bayikorera ikajya gucuruzwa mu tubari.
    - Iyo umutware yabengukwakaga isambu y'umuhutu-mugaragu ashaka kuyiha mwene wabo, uwo muhutu-mugaragu yahatwaga umugogoro ( kugemurira amata y'inka zawe umutware cyangwa se umutegetsi wundi umutware ashaka ); bakamuhata ishiku ( kujya guhinga imilima ku ngufu ugateramo imbuto abategetsi bashaka yonyine kandi kugira ngo ugire icyo usaruramo ukagomba uruhusya rw'abategetsi ). Ibyo byose lero byamara kurambira umuturage, agafata akarago ke akajya muli Congo cyangwa i Bugande.

  • #20

    M baa (jeudi, 01 septembre 2011 19:27)

    Ubuhake bwabayeho mu rwanda ndetse n ahandi ku gusa ibihe byagiye bihinduka bukamaganwa bigera naho bishyizwe mu mategeko mpuzamahanga ko ari iyaha .gusa muri iki gihe bwahinduye isura n ubwo iyo urebye usanga bihuriye ku kintu kimwe gukoresha undi ku nyungu z uyobora. Hateye ibindi nk amafaranga kugororerwa imyanya mu buyobozi guhabwa busness line sholarships akazi n ibindi ubu nibwo buhake bugezweho . Umva nawe utari intore ntabona akazi na busness igenda utari mu muryango nta gutorerwa kuyobora n ibind

  • #19

    Kuri Ntambara (jeudi, 01 septembre 2011 18:54)

    Uwakunyereka nakugurira icupa ry'ububwa...kuko ngo n'utazi gutarama iyo umwami yagabaga nawe baramuhaga nubwo ntacyo yari amaze...nawe rero ni uko wigaragaje...ese kurata imitsi, ubwicanyi no kwishongora ubona bikunguye iki.....amahirwe ni uko ubivuga nyokowakubyaye atakureba naho ubundi wamutera agahinda yamanukana ikuzimu...

    Nyamara baravuga ngo nusanga INTOZO mu bushorishori bw'igiti ntuzigere wibaza uko yabigenje ngo ibahe ubucyurira ,,,ahubwo uzahite wibaza uwayihadunitse. Ngayo ay' ABAYOBOZI Bo muri Afurika...ababamanitse aho bashakiye barabasundura bagacuranguka babapfa agasoni bagapfa gutererayo agataka....ingero...Mobutu, Savimbi,,,jOHN Garang...n'abandi none irebere Kadafi----ubu Hasigaye GITI MU JISHO...nzaba mbarirwa akabi ni ukugira amaso ntubone amatwi ntiwumve...Mana tabara abawe

  • #18

    Sano (jeudi, 01 septembre 2011 18:45)

    Ariko uwo mugabo ubanza wiyise nako wigize Majoro abamuzi bo mu Ruhengeri mwaduhayeamakuru atomoye amwerekeye ...uretse kugurana amagara amagana ubundi ngo nta gitekerezo kindi agira ese ni ukuri...ndavuga uwo wambaye ishati y'isine

  • #17

    NTAMBARA (jeudi, 01 septembre 2011 18:27)

    KAGAME Paul yavaho KABERUKA D.yavaho Ivan Cyomoro yavaho mwene SEBAHINZI akabona kongera Gutegeka no gutegura indi Genocide UBWO NI MURI 2058.Ubu muragira ngo mpyiiiiiii na ....ataraza.Mukomeje kwishyirahejuru yenda mugakabya inzozi mukaza kuruhembe rw,umuheto byanshimisha yenda namwe inkongoro zanywa kumaraso yanyu,imiborogo twaboroze yenda namweeeeeeeee... mwadusaba kubahisha nkuko mwaduhishe ngo mwashiriye mugunga sha singiye kuyaga namwe ariko nibe namwe hapfaga abana 2 hagasigara 4 ,hagapfa nyina se agasigara cyangwa nyirasenge ubwo se iyo niyo jenocide,sha iyo KAGAME ataba ahababereye yenda tukagira nka KAYUMBA NYAMWASA we ndamwizeye nta centimment agira yenda ntabwo muba mukivugira kumutsi wiryinyo gutyo reka mwirirwe mumutuka yaraboroye arakabya,nabaha ingero nyinshi aho yarengeye imbwa aho kuzi...sha u gonna pay one day.

  • #16

    Kayisaba (jeudi, 01 septembre 2011 18:25)

    Uretse abidishyi, inkomamashyi, indindagire n'inkundarubyino zinyurwa no kuzuza ibifu wenda ejo sakindi ikaba ibyara ikindi nta handi rwose tugana ku mteremuko uretse i Gasabo,,,,,kwiba kwikanyiza,,,guhohoetra,,,kumvisha...kubabaza no gushavuza uwo udashaka ni inyikirizo...nyamara utazi umwanzi asiga umubiri,,,cg uwibeshya ni urara ahaze...burya nta kaba ntigashire...Imana ni Bihogo bya Birahinduka ntigaba iratiza...uwumva yumve. Mpa kubaho umpe amahoro wifuza ko nanjye naguha...ese bimaze iki kubona umuntu akubwira ngo RIMBURA ABAWE NGUKIZE...ubwo ni ubucucu nyabucucu...

  • #15

    Kanyarwanda (jeudi, 01 septembre 2011 18:09)

    Ubanze koko Ezlote ari Inyenzi, nonese buriya koko murabona Ingabire aboshye. Ni ifoto berekanye ku ruhande rumwe. Reka mbashakire aho agaragara wese maze mwirebere ukuntu Zelote ari uwo gushyushya imitwe gusa.

  • #14

    AMAGARA ARASESEKA NTAYORWA (jeudi, 01 septembre 2011 18:04)

    NGO:
    N'imbere y'umucamanza : Victoire Ingabire aboheye amaboko mu mugongo mu gihe abicanyi bazi guhakirizwa nta mapingu abarimo.

    NAWE NABYIGE HAGUMA UBUZIMA:IKUZIMU NTIBAVUGA:

  • #13

    @Kayitare (jeudi, 01 septembre 2011 17:59)

    Iyo Hypothese yuko Kagame nagatsiko bashobora gutegura genocide y'abanyarwanda sinjya nyishyira inyuma namba nkurikije we n'abamugaragiye ubwenge bafite burutwa nubwa ba Australopitecus (wagirango bafite amase mu mumutwe aho kubamo ubwonko), amateka yabo, ubugome nk'ubwa Shitani, mbona Imana yonyine ariyo izikiriza abanyarwanda nubundi n'abarokotse ubwambere yirirwa abeshya isi yose ko yahagaritse genocide barokowe n'Imana. Umuntu wahagaritse genocide aregwa indi genocide gute? Abanyarwanda wagira ngo hari icyo bacumuye ku Mana. Ubu nanone bagiye kurimbuka kukagambane k'abazungu kubera gushaka kwiba imitungo ya Kongo none nubu ntibashobora gukuraho ririya shyano ritaroreka imbaga y'inzirakarengane koko? Ubu genocide y'abatutsi nindi irindiriwe kwemezwa y'abahutu kandi byose bikozwe cg bikuruwe n'umuntu umwe ariwe Paul Kagame ntizihagije kugira ngo barekereho gusahura amabuye yuzuyeho amaraso? None dore genocide ya rurangiza itangiye kunugwanugwa kandi urebye imikorere ya Kagame n'abambari be rwose ntagushidikanya.

  • #12

    Douglas (jeudi, 01 septembre 2011 17:50)

    This web has definitely been abandoned to itself

  • #11

    Kayitare (jeudi, 01 septembre 2011 17:09)

    Nongere mburire abazishinga inyandiko za ZELOTE. Agatsiko karimo karategura genocide gakoresheje itangazamakuru rigamije gushuka abahutu ngo bivumbure ubundi babarimbure a jamais. Hari amanama amaze iminsi abera kwa Lando yiga uburyo bizakorwamo. Nyabuna muramenye ntimwumve ibya ZELOTE ni inyenzi

  • #10

    @ Biracyaza (jeudi, 01 septembre 2011 16:58)

    Biracyaza wakigoryiwe ubarusha ingengas ya genocide ninde, iyo mirirwa muvuga ngo abana babahutu bayibigishiriza kumashyiga, mukirengagizako arimwe mubibigisha kumugaragaro,
    Reka nkubaze wamutindi we iyo ufashe abana bamwe ukabarihira FARGE abandi bakirirwa boherezwa kgufungirwa iwawa ubwo wibwirako umwana adahita amenya icyo aricyo, mureke kuvaangura kuko murikoreka urwanda murwabayanga.

  • #9

    Biracyaza (jeudi, 01 septembre 2011 16:44)

    Biracyaza, tuzabakanda kugeza muneye ingegas ya genocide, kuko niwo muti tubona usigaye,kuko nubundi ababiligi nibo badukuruliye, ese ubindi se ubuhake bwali bubatwaye iki?ko mwaryaga mukanywa, mukijuta,ikindi kibazo mwarimufite ni ikihe?nyuma yokubatiza ubutegetsi imyaka 30, mukabusoza murimbuye uRda, mugasebya u Rda mumahanga, mukarimbura abatutsi, test yo gutegeka yarabananiye, ntanumuzungu wabemera kongera gutegeka u Rda, niceceke rero, ntakundi.

  • #8

    Umunyarwanad (jeudi, 01 septembre 2011 16:41)

    Ngire icyo mbwira Jean de Dieu Musemakweli,

    Sinshigikira akarengane kandi sinagakunda, ariko invugo yawe mpuruza y'uzuyemo guteranya abanyarwanda no kujisha kandi aribyo byatumye mutsindwa intambara none mukaba mwiruka amahanga yose none nabo mwasize mugihugu bakaba babaogoza. Niba rero ushaka kubaka irinde gukora ikosa mwakoze mbere. Ngarutse ku masambu n'urwanda nibuka ko Habyarimana wari perezida yabwiye impunzi zo muri 59 ngo iyo ikirahure cyuzuye amazi ukongeraho nigitonyanga arameneka. Mwari muhari mwese mukoma amashyimbi muririmba ubumwe namahoro mutari mufite. Ibiba ubu ni ingaruka zabyo, gusa sinhyigikiye ko abayobozi bariho ubu bakora amakosa nkayakozwe kuko ntawe ukosoza ikosa irindi. Nizereko ibyo uvuga niba aribyo abo baturage bzasubizwa imirima yabo.

  • #7

    Nkundurwanda (jeudi, 01 septembre 2011 15:57)

    Uyu uvuze ubusa ngo kagame ntakeneye abamuheka ubuse uvuziki? izomodoka uvuga azazikurahe adaciye rubanda kandi rugufi imisoro yikirenga ngo uwejeje ibijumba nabizana kwisoko ngo yigurire agasabune zankomamashyi zikamufata ngo nasore ibyo byose nugutesha agaciro abenegihugu ubu butegetsi bugomba kuvaho nkuko bivugwa byaba kuneza cg kunabi gusa ndahamya ko ayo musekesha ejo muzayaririsha nigeze kubona abari baranambye kuri Habyara(Imana imufashe) kuko ndahamya ko akiriho tutigeze tugera aho tugeze gusa ndasaba izintore kujya zinyomoza ibivigwa aho kwishongora ubuse ninde utazi ubwicanyi fpr yakoreye abanyarwanda ubuse muratekereza ko byarangiye sha muribeshya cyane murashyigikira shitani mwirengagiza ukuri ariko amaherezo byose bizajya kumugaragaro mbese mwumva icyogihe muzerecyeza hehe umunsi agahinda kuzuye mumitima yabantu katuritse muzicuza icyatumye mwemera gukorere sekibi kandi ndakurahiye sicyera .

  • #6

    Nyamara (jeudi, 01 septembre 2011 15:40)

    Nyamara Musemakweli ibyo uvuze n'ukuri. Kuko iyo usesenguye imikorere ya Kagame n'agatsiko ke ubibazaho cyane, cyane cyane muri iyi minsi na za gahunda zidasobanutse na mba. Aha ugira uti “igihugu naracyibohoreje, ubutegetsi nabufashe ku ngufu, ibintu byose ni ibyanjye, ubishaka nawe azazane ingufu” Kagame namwumvise inshuro nyinshi cyane asubiramo aya magambo kuva 94 kugeza vuba aha cyane ahoakunze kwigamba imbaraga cyane. Nyamara aribeshya kimwe nundi waba atekereza nkawe. Gadafi bamubwiye hakiri kare bati ha amahoro abaturage bawe tuguhe ubuhungiro inzira zikigendwa, ati mwa MBEBA mwe. None arimo yinginga ngo bamuhe ubuhungiro none ntawe ushaka kumwumva yewe na tel. ye ntawe uri kwemera kuyifata. nahame hamwe yumve imbeba zimwumvishe cg ahubwo niwe wabaye imbeba ubwo yabeberaga mumyobo yacukuye, hahahahah!!!!!!!!!!!!!!!!@Rutoni, watukana wagira ute, ntakintu nakimwe ushobora guhindura kubyateganyijwe na kimwe. kwirirwa mugaraguza abantu agati ntabwo aribyo bizatuma ubutegetsi bwanyu buramba mugihe bwubakiye kukinyoma nsa nsa nsa!!!!!!!! General Kayumba na bagenzi be bajya kwandika muri Rwanda Breifing ko abahutu babaye second people in their own country suko bashakaga kwigarurira abahutu ahubwo nuko babonye ibikorwa n'agatsiko bagasanga iherezo ryabyo ari ribi kandi nuwo uba wibeshya yirata imbaraga abizi neza ko ntazo afite (imbaraga zitangwa n'abaturage)agakomeza gushuka ibiburabwenge nabyo bikajya biterera innyo hejuru byihenura kubaturanyi babo batagize icyo bapfa na kimwe,ikizakurikira muzaba mukibona. Ariko mujya mubona ukuntu Kagame ajya yihandagaza ngo abanyarwanda baramukunda? hahahahah!!!!!!!!!Kereka niba abo yita abanyarwanda ari ziriya nkozi zikibi zamaze abantu ari kumwe nazo n'impumyi. Ibyago biragwira kabisa gufatwa bunyago n'abagome b'amabandi. Nzaba mbarirwa!!!!!!!!!!!

  • #5

    Kampala (jeudi, 01 septembre 2011 15:37)

    Nzabandora ati: " des connories" iyi ni faiblesse cyangwa defaite. Utababazwa n'akarenga kagirirwa abandi ntazaboroge nikamugirirwa. Hishwe abantu turarira,hafungwa abitwa ibyitso turatabaza, abantu barashira turihanagura. None ukuri kwarabuze gusimbuzwa gutekika, ubutabera busimbuzwa ubushishozi , inyungu rusange zisimbuzwa gahunda n'ubusugire bya guverinoma. Abantu barikanyiza, bakiharira ibyiza byose by'igihugu n'ubugome bwinshi nk'intare zikikije umuhigo kandi ari imiryango ibarirwa ku ntoki, bati twarashyikiye uvuze n'adapfa araba ikimuga phyisicaly or moral.
    Kuki ibyabaye ntamasomo byadusigiye. Uzazenguruke ahantu hose hatanga akazi mu gihugu ndetse no munzego zose z'ubuzima bw'igihugu uzambwira, ngo byose ni strategique. Nzabandeba iherezo ry'iyi politiki. Nizere ko ntawuzongera guseka imbohe. Bosenibamwe, ng'uko uko yamwise kandi muramuzi.

  • #4

    Mbwirabumva (jeudi, 01 septembre 2011 15:08)

    Wowe wiyise Nzabandora, uzabona uli i Rwanda. Niba kandi ataliho uli abahali bazabona. Nimwumve ibyo mubwirwa amazi atararenga imkombe. Ibyo Musemakweli yanditse aha ni ukuli kwambaye ubusa, none unaniwe kumuvuguruza ahubwo urarya indimi ngo: n'importe quoi!!!
    Ese kuki mubona ko abandi ali nta bwenge bagira? Kuki mwibwira ko batabona ibyo mukora n'akarengane bagilirwa? Kuki mudatekereza ngo mumenye impamvu n'ahandi haba amahindura mu butegetsi? Libiya ntacyo ibigisha? Kuki se mutamenya impamvu n'iwacu byagiye bihaba? Ikibabaje nuko kugirango ibintu bihinduke iwacu hagomba kugira ababigwamo! Twali dukwiliye gukora ku buryo ihinduka ry'ubutegetsi bubi liba mu mahoro. Ibyo nta cyindi cyabidushoboza uretse kuzana demokarasi nyayo. Agatsiko kali ku butegetsi ntikazatura nk'umusozi. Amaherezo kazabuvaho, ku neza cg. se ku nabi. Aba nibo bagomba guhitamo kandi bakabikora bagilira neza urubyaro rwabo n'ababakomokaho bose. Abwirwa benshi, hakumva beneyo!

  • #3

    RUTONI (jeudi, 01 septembre 2011 15:02)

    Sha uri umuntu w,imbwa cyane,ubwo se wanditse iki,mbega uruvangitirane,mbeka akavuyo mu myandikire,ibi ni agatogo ukoze kuri uru rubuga,nta mutwe nta kibuno,urataragurika boshye urumende cyangwa icyugu kumabuye.Ese urimo urigisha amateka,ese urabwira abazungu ko ari abanyarwanda kandi bakaba bayakurusha bazi ibyabaye nububi bwabyo ndetse ko byanabaye mugihe cyabyo kandi biba hafi isi yose si mu Rwanda gusa ibyo ni amateka.
    Nkwibarize KAGAME akeneye abamuheka,imodoka afite zagiye hehe,akeneye abazakumwubakira ingo zimbingo,abamuhingira,abo yambura inka.
    Oya reka noguta umwanya kuri uyu mushakashatsi wumuswa.
    Cyakora iki natyo ntikize kabisa cyirabivangavanze gusa

  • #2

    BYUMVE (jeudi, 01 septembre 2011 14:45)

    Wahakana ute ko Urwanda n'Abanyarwanda atali ibya Kagome???!!Arica agakiza,afite uburenganzira busesuye ku bintu no kumagara y'abantu:

    None se aka kanya mwibagiwe gahunda yo gukona "abakene ".Ni bande???

    Abakobwa b'abangavu bageragarezwaho imiti abahanga bataramenya ingaruka zayo ngo barabakingira kanseri ( cancer du col utérin et/ou des seins). Ni zo nyamaswa se zigomba kwigirwaho???

    Mu mateka,umugaragu yali nk'imbata ( esclave), afashwe nk'ikintu (chose) kuburyo ureste no kugira ijambo yaragulishwaga,agatizwa cyangwa yaba nta mbaraga agifite zo gukorera shebuja urwe rukarangira.

    Nyamara abo "batware" ntibazatura nka Rwabicuma na Mpanga, simbateze iminsi,bayitege.