mer.

31

août

2011

AMABANGA 77 YA POLITIKI : Harabura iki ngo Opozisiyo yishyire hamwe maze ihirike Agatsiko ? Zelote Mahoro.

Nimufunge imikandara yanyu : Indege ya revolisiyo nyarwanda iri guhaguruka ! !
Nimufunge imikandara yanyu : Indege ya revolisiyo nyarwanda iri guhaguruka ! !


IBANGA RYA 76 


Hari ibibazo 4 by’ingutu bigomba kubonerwa ibisubizo mu maguru mashya kugira ngo abatekinisiye bashobore kwatsa moteri y’indege y’impinduramitegekere kandi bayishyitse ku kibuga cy'i Kanombe. Kumenya ibyo bibazo  bifite akamaro cyane kuko ari ugucengerwa n’ibanga rya 76 ribanziriza irya nyuma, mu yo nasezeranye kubagezaho.


1. Harabura iki ngo Opozisiyo yishyire hamwe maze ihirike Agatsiko?


Byaragaragaye, Abanyarwanda benshi cyane barifuza ko Abanyapolitiki barwanya Paul Kagame bakwishyira hamwe maze bakarema urugamba rumwe rusa rwo guhirika ingoma ngome y’Agatsiko! Kuki ubwo bumwe bukomeje kugorana? Ni nde ubangamira ubwo bumwe?


Koko rero kugeza ubu , incuro zose abanyapolitiki ba opozisiyo bagiye bagerageza kurema impuzamashyaka ngo bakorere hamwe, byagiye birangizwa no gushwana no gusubiranamo. Nyuma bikavugwa ko ari Kagame utanga amafaranga , akayaha bamwe muri abo banyapolitiki ngo bavangire abandi!  Birumvikana ko Kagame n’Agatsiko ke ari bo bafite inyungu nyinshi mu kubona Opozisiyo idashyira hamwe . Gusa rero  mpamya ko Kagame adakeneye kwirirwa atanga amafaranga menshi ngo Opozisiyo isenyuke, kuko ubwayo mu mikorere yayo hari ibibazo bigomba kubanza gukemuka, ngo ishobora gushinga ibirindiro no gukora neza. Dore ibintu by’ingenzi byatuma ubwo bumwe bubaho kandi bukaramba:


(1)Kugira ngo Demokarasi ibeho mu gihugu ni ngombwa ko hubahirizwa uburenganzira bwo kudatekereza kimwe. Amashyaka menshi ni garantie ikomeye cyane yo kurwanya ingoma y’igitugu ishingira buri gihe ku gitekerezo cya bamwe (la pensée unique).


(2)Opozisiyo nta kundi yakwishyira hamwe bitanyuze mu nzira yo kurema Ihuriro ry’IMPUZAMASHYAKA rigizwe n’amashyaka ya politiki anyuranye.


(3)Ishyaka rya politiki rigomba kuba rifite Umuyobozi uzwi (Leader),Ikipe igizwe n’abantu nibura batanu (bagaragara, umuntu yakwerekana) na porogaramu yanditse (document écrit) igaragaza ibitekerezo shingiro n’umurongo wa politiki rifite.


(4)Amashyaka ntagomba kwitiranywa n’amashyirahamwe aharanira inyungu cyangwa andi atagamije gukora politiki ku buryo bugaragara(=gufata ubutegetsi no kuyobora igihugu).


(5)Abantu ku giti cyabo ntibahabwa umwanya mu nzego z’Impuzamashyaka n’iyo umuntu yaba afite impano z’akataraboneka. Buri wese agomba kugira ishyaka rizwi aturutsemo.


(6) Amashyaka y’umurato, yo kuri Interneti gusa, atujuje ziriya conditions 3 z’ibanze (Laeder, Equipe, programme), ayo ntakwiye guhabwa agaciro nk’ amashyaka ya politiki , ni amashyengo. Ntakwiye guhabwa rugari kuko nta kindi aba agamije uretse gutesha igihe abiyemeje gukorera igihugu.


(7) Muri iyi minsi, bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2011, hakwiye gutumizwa inama y’Abalideri bayobora amashyaka yujuje ibyangombwa, ikigana ubwitonzi umushinga wo kurema Ihuriro ry’Impuzamashyaka. Nyuma bakumvikana ku mahame azagenga imikoranire yabo (règles de concertation), bakitoramo ubuyobozi buzajya buvugira (représentation) Opozisiyo yose imbere y’amahanga, ikanayihagararira mu mishyikirano na Leta y’Urwanda. Kugira ngo ibintu bigire aho bitangirira, iyo nama yatumizwa bwa mbere n’umulideri urusha abandi imyaka y’amavuko.


2. Inzira ndakuka (option fondamentale) yo guhirika Agatsiko izaba iyihe?


Abatareba mu cyerekezo kimwe ntibashobora gufatanya urugendo ! Wowe uhisemo kubaka, njye ngahitamo gusenya ibyo wubatse, simbona aho twazahurira! Ikibazo cy’inzira ndakuka yo gusezerera Agatsiko gikwiye kwigwa kandi kikabonerwa igisubizo mbere yo guhagurukira rimwe ariko tutazi na gato iyo twerekeza !


(1)Stratégie y’intambara isesa amaraso ikwiye guharirwa Kagame n’abambari be.

 

Gushyigikira  inzira yongera kwica Abanyarwanda, imivu y’amaraso igatemba, si ubutwari ahubwo ni ubugwari, ni ubunyamaswa no gusubira inyuma mu bumuntu. Njye ndareba ngasanga abashyize imbere inzira yo guteza indi ntambara mu Rwanda bidahagije gusa kwitandukanya nabo ahubwo hagomba kujyaho Impuzamashyaka yo kubamagana no kubarwanya nk’uko turwanya umunyagitugu Paul Kagame n’Agatsiko ke.

Impamvu zituma iyi nzira igomba gusibwa burundu mu mitwe y’abashaka ko u Rwanda ruva mu icuraburindi rugatera imbere by’ukuri twarazivuze mu mabanga yabanjirije iri : ni inzira ihenze cyane, irasenya ntiyubaka, irica, yongera urwikekwe n’umwiryane mu bana b’u Rwanda….irangaza abafite ubushake bwo gutekereza ibyubaka igihugu, gahunda yo kwibohoza igaharirwa abasilikari tutazi, kenshi na kenshi ab’inyamaswa muri bo (nka Paul Kagame, Jack Nziza, Fred Ibingira, Wilson Gumisiriza…) bakiganzura abandi, akaba ari bo bifatira ubutegetsi! Iyi nzira ni ngombwa kuyishyiraho burundu agasaraba gatukura, kugira ngo dukusanye imbaraga zihagije zo kunyura mu zindi nzira zubahiriza ikiremwa muntu.


(2) Stratégie ya Revolisiyo ya Rubanda niyo dukwiye kudatezukaho.

 

Abenegihugu bafite uburenganzira bwo guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo bwo kwishyira ukizana mu gihugu cyawe no kugira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi banogeye rubanda. Turamutse dushyize ubushake bwacu mu kunyura iyi nzira, Agatsiko ntikamara amezi 12 kagihagaze! Ntibivuze ko habura ibitambo…no muri Tuniziya , Misiri…hari abahaguye. Ariko abo ni intwari zizibukwa ubuzira herezo kandi amaraso yabo yatumye amahanga ahagurukira gushyikira Rubanda no gusezerea ingo y’igitugu. Mu Rwanda nicyo dukeneye, kandi tuzabigeraho.

 

 

Karabaye ga ye ! Dore n'amahanga ariho arasakabaka, ahamagara ihrerezo ry' ingoma y'Agatsiko.
Karabaye ga ye ! Dore n'amahanga ariho arasakabaka, ahamagara ihrerezo ry' ingoma y'Agatsiko.

(3) Stratégie y’imishyikirano igomba guherekeza revolisiyo idasesa amaraso.

Ni byiza gutega amatwi uwo duhanganye muri politiki kandi tukita ku bitekerezo bizima na we yashyira imbere. Paul Kagame n’Agatsiko ke baramutse bagaragaje ko bakeneye koko kuganira n’Abanyarwanda, nta cyatubuza kwicara tukavugana na bo hagamijwe gushaka igifitiye Abanyarwanda bose akamaro. Umusaza witwa Gandhi yajya akunda kubwira inkoramutima ze ngo “nujya mu mishyikirano, bakaguta hanze bakunyujije mu muryango, ujye winjirira mu idirishya ugaruke ku ntebe y’imishyikirano”!


 Icyakura Kagame ku izima si urusaku rw’amasasu(twe tudafite , we akaba yarayarunze !), ni ukumwereka ingufu nzima z’abaturage biyeyemeje gukora revolisiyo. Nakomeza kunangira umutima, amaraso y’abanyarwanda azamuhame, urupfu rubi rwe n’urw’abagize umuryango we azabibazwe n’Imana. Uko byamera kose, nitubyiyemeza, tugahaguruka, impinduka izabaho mu Rwanda, byanze bikunze, kandi tutugombye gukenera gukoresha intwaro za kirimbuzi.


3. Ko politiki isaba amafaranga menshi cyane ,Opozisiyo izayakura he ?


Nta munyapolitiki mwiza uba umukire. Ni ihame. Abakora politiki ntibashobora kubona umwanya wo kujya gushakisha no kurunda amafaranga ku makonti yabo. Icyo umurimo wabo ugamije ni ugutuma habaho umutekano uhagije mu gihugu no gukemura amakimbirane atabura kuvuka hagati y’abenegihugu, kugira ngo abaturage bakore imirimo yabo mu mudendezo. Niyo mpamvu nk’Abacuruzi n’abandi bafite imitungo itubutse bafite inshingano yo gutanga umuganda ugaragara kugira abakora politiki babone ibya ngombwa bakeneye.

Biragaragara ko Opozisiyo itangiye phase ikomeye yerekeza ku mpinduramitegekere mu Rwanda. Ingendo zizaba nyinshi, inama zinyuranye, impapuro, telefoni…. hakenewe amafaranga atabarika. Abanyarwanda bafite imari itubutse kandi bakaba bifuza ko ubutegetsi bw’Agatsiko k’abajura buvaho bakwiye gufata iya mbere mu gutanga umusanzu ugaragara. Nta we ukwiye kubihatirwa, ariko igihe igihugu kizaba cyaravuye ku ngoyi y’Agatsiko, abacuruzi n’abanyemari bitanze kurusha abandi ntibazabura guhabwa ingororano: iby’ iyi si ni ko bimera , ni mpa nguhe. Abahitamo kwiryamira ku bukungu bwabo , ntibagire umutima wo gushyigikira abanyapolitiki ku rugamba, bazaba bazwi. Naho abaherwe bahisemo gukomeza gushyigikira Agatsiko bakarundaho amafaranga yo kwicira Abanyarwanda mu gihugu mbere ndetse no mu buhungiro, ubwo nabo bazabona igihembo kijyanye n’ibikorwa byabo. C’est logique.


4. Ni ikihe GIHATO gishobora kurusha ibindi kubangamira inzira ya revolisiyo nyarwanda ?


Njyewe iyo ndebye nsanga Abanyarwanda biteguye bihagije guhita batangira revolisiyo, harabura gusa uwakoma akarumbeti. Akarengane kari mu gihugu ni kenshi cyane, n’Abanyamahanga ubwabo baribaza icyo dutegereje ngo duhirike Agatsiko, ubujundwe bwirenge!


Gusa na none mbona hari IGIHATO gikomeye tugomba kwitaho ku buryo bw’umwihariko . Icyo gihato njye nacyita “Imitekererereze, imyumvire n’imigenzereze ya GIHUTU”(esprit ou  mentalité servile !). Twese tuzi ko abo amateka y’ u Rwanda yise Abahutu ari abahoze ari ABAGARAGU. Burya umugaragu agira uko yumva ibintu akagira n’uko yitwara bijyanye n’urwego rwe !


Muzitonde murebe neza muzasanga Abanyarwanda benshi mbese nka 98/100 ari ABAHUTU mu mitwe yabo ! Dore bimwe mu byerekana bene uwo "muhutu-mugaragu" :


(1)   Yumva ko atabaho adafite umunyamaboko umuhatse


(2)   Yumva ko ubutegetsi ari umwihariko w’abavukanye imbuto gusa


(3)   Yumva atabangukiwe no kwivumbura ku mutware we n’iyo yaba adahwema kumwica urubozo


(4)   Yumva ko uburenganzira bwe abuhabwa biturutse ku neza y’umutegeka. Iyo atabumuhaye, yiganyiriza kuburwanira.


(5)    Atsimbarara ku tunyungu twe bikomeye , ntashamadukire guharanira inyungu rusange kuko  kenshi ibyagiye byitwa inyungu rusange byari inyungu z’abategetsi bo nyine.


(6)   Kuri we, Umugabo ni ushoboye gukandamiza abandi akabahaka. Utaranganwa politiki ya mpakabandi nta gaciro gakomeye aba afite mu maso ye.

 

Icyo gihato gikwiye kugoragozwa kigakurwa mu nzira, Abanyarwanda bakamenya icyo ubwigenge bivuga! Abantu bahatswe imyaka amagana, ntibashobora guhinduka abantu bigenga mu munsi umwe gusa, ngo ni uko ingoma ya cyami na gihake isezerewe igakurwa Repubulika ! Hagombaga amahugurwa n'imyitozo ihagije! Amateka ya Repubulika ya 1, iya 2, n'ay'iyi y'imbohe z'Agatsiko ka Kagame yatwereka ko Ubuhake butigeze bucika mu Rwanda! Repubulika ya 4 dutegereje igomba guhangana n'icyo kibazo cy'ubuhake bubi, ikazadufasha kubuca burundu, bukagenda nk'ifuni iheze!

 

Umwanzuro :


Ntabwo abaturage bashobora kwitabira revolisiyo hatabayeho amahugurwa menshi agamije guhwitura abenegihugu, kubereka akarengane bahura na ko n’ububi bw’abategetsi b’igitugu.


Mu Rwanda rw’iki gihe ayo mahugurwa amaze igihe kirekire atangwa n’ubutegetsi bwa Paul Kagame n’abambari be. Mu mikorere yabwo, ubutegetsi bwa Kagame ntibwahwemye kwumvisha Abanyarwanda b’ingeri zose ukuntu bwubakiye politiki yabwo ku Gatsiko k’indobanure, z’abasilikari, baturutse Uganda, batize amashuri, bakaba bariyemeje KWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu, bagakoresha ikinyoma mu nzego zose harimo n’urw’ubutabera, bagashyira imbere iterabwoba kugira ngo hatagira umwenegihugu utinyuka guharanira uburenganzira bwa rubanda rugufi. Ako Gatsiko kabeshya ko karengera inyungu z’abo mu bwoko bw’Abatutsi ariko mu by’ukuri si ko bimeze, gakorera inda y’abakagize gusa.


Igihe kirageze, ngo abashaka gukora politiki bagaragare, bashyireho urwego rw’impuzamashyaka  ya Opozisiyo, hanyuma bareke guhunga ikibuga ahubwo batinyuke bajye mu Rwanda gufatanya n’Abenegihugu bamaze imyake isaga 17 ku ngoyi y’Agatsiko. Utazemera iyo gahunda azaba afite indi mikino yibereyemo idafite aho ihuriye n’igifitiye Abanyarwanda akamaro. Amahoro ku Barwanashyaka bose.


Zelote Mahoro.


 

Commentaires : 75
  • #75

    Arusha (mardi, 10 avril 2012 21:38)

    #67 cya bikindi nda cyanga ni giterahamwe

  • #74

    Amafuti gusa! (mercredi, 07 septembre 2011 09:44)

    ariko kombona muba mushyigikiye amafuti y,abayobozi nk,aho namwe muribo? Mumenyeko turi mu rwanda turi abanyarwanda niba muri n,abayobozi ibyiza mukora birushwa ubwinshi n,ibibi mukora! Ntimuzi gushima uwakoze ngo mugaye uwahemutse!
    1.uhemutse murabyirengagiza bitewe n,uwo ariwe.
    2. Akazi mugatanga uko mwishakiye bitewe n,uwo mushaka!
    3. Mu mashuli bourse muziha bamwe mwabona ari ikibazo ngo aba ntibazikwiye nibarirwe na FARG! Ko aritwe se tubizi twe twigana nabo ubundi busa muba muba muvuga nubwiki?
    4. Ahasigaye ngo amahoro,ubutabera,ubumwe n,ubwiyunge amashyi ngo kaci kaci! Erega umugani wa Kayumba buriya bariya bantu nabo baba babibona kandi igihe kizagera babisobanukirwe neza!
    5. Ariko turabizi neza abatutsi babayeho nabi kandi mu bihe bibakomereye ariko jye ndumva igihugu n,abayobozi bacyo bari bakwiye kureba ejo heza hazaza. Nukuri nimureke kuyoborwa n,amarangamutima murebe kandi mubone kuko amakosayo arimo arakorwape!

  • #73

    Bigambogusa (mardi, 06 septembre 2011 08:29)

    Zelote ni umumotsi cyane niba atari we Twagiramungu yaba bafitanye isano, ibigambo byabo nibyo gutesha abanyarwanda umutwe gusa. Gucuruza ibigambo ntabikorwa wabasha bimaze iki ?

  • #72

    Rwanyandekwe (lundi, 05 septembre 2011 19:51)

    ariko rero najye nasanze aba zelote nta kandi kazi bagira atari ukwirirwa bikinisha ngo barandika. ibi ni nko kurota, kuko n uwabaha iki gihugu ntimwabasha kukiyobora. reka mujye muhembwa utwo dufaranga tw impunzi nyine, ubundi mwihangire imirimo yo kwandika nk ibi. ibi ni ubugarasha kweli.

  • #71

    jan muto (dimanche, 04 septembre 2011 11:38)

    agahuru k imbwa karahiye,singombwa rwose kwirirwa mushakishs uwajyimbere y uwo MUKUMBI
    mbona nyokobuja KANZIGA YABASHORERA KUGEZA IKUZIMU

  • #70

    gamma (samedi, 03 septembre 2011 19:36)

    wamaheru we wowe watugiye imbere tukagukurikira?

  • #69

    AKUMIRO (vendredi, 02 septembre 2011)


    Kuli Kanamugire N° 68,

    Vana ayo mahomvu aho, wa muswa we. Ntacyo uzi! Ibi bintu wanditse babyita ubupfapfa.

    Ubukonde uzi icyo ali cyo ? Ntacyo uzi. Uralimanganya. Ubukonde bwo mu Nkiga bwali bubi cyane kurusha Ubuhake bwo mu Nduga. Uzaperereze neza uzamenya ukuntu Abahutu b’Abagesera n’Ababanda bavuye mu Nduga, bali bahatse nabi cyane Abahutu kavukire b’Abangura n’abandi aho mu Inkiga iwanyu, n’amabi yose babakoreye. Ugomba kuba utali Umwungura cyangwa umukiga kavukire. Naho ubundi, ntibyumvikana ukuntu wajya kuli Internet ukarata Ubukonde bwo mu Inkiga. Ubukonde bwali esclavagisme yo mu rwego rusumba Ubuhake. Naba n’umugaragu wo mu Nduga yashoboraga kuzagabana inka agize amahirwe. Umukonde we nta mahirwe na mato mwene wabo w’umukiga yamuhaga. Ahubwo byaralimbaga akamugulisha bucakara mu Barabu. Evidement Abahinza ntibagulishaga abantu babo bo mu mulyango. Sha ugomba kuba ukomoka ku Bahinza tu! Urakingira ikibaba ba Sokuruza.

    Uzajye muli Nord-Kivu ubaze abakiga bagiye kuhatura bakomoka iyo za Gisenyi na Ruhengeli abo bahunze abo alibo. Abiyita Abakiga ubu sibo Kavukire. Ni Abahutu b’Ababanda n’Abagesera b’Abanyenduga 100% (Bakomoka kuli Mashira no kuli Ruregeya), bagiye gukoloniza Abakiga kavukire. Urazi amarorerwa babakoreye abo Bahinza urata. Kugeza ubwo babamenesheje n’imiheto, bagashwiragira bakajya muli Nord-Kivu y’ubu. Abasigaye bananiwe guhunga bagapfukama bakaba abagererwa. Kanamugi, uli mubi pe !!

    Ikindi, Ubucakara na none buruta Ubuhake. Ngo ibibi birarutana. Uzaperereze uzamenya ukuntu Abo Bahinza bo mu Inkiga no mu Bufumbira urata alibo bagulishaga Abakiga kavukire ku Mwami w’U-Rwanda nawe akabagulisha ku Barabu. Abo Bahinza bo mu Nkiga urata bali abagambanyi. Bali ababisha. Bali Abahutu bakomoka mu Nduga. Bali ku kazi k’Umwami w’U-Rwanda. Bakaba bali bashinzwe kugulisha Abakiga kavukire (mu ubucuruzi bw’abantu) bwali buhuliweho n’abo Bahutu b’Abahinza bo mu Nkiga, n’Umwami w’U-Rwanda n’Abarabu. Hagulishwaga Abakiga gusa. Niba Abanyenduga barakandamijwe n’Ubuhake, ku Bakiga bo byali bibi cyane kurushaho kuko bo bali abagererwa ba benewabo n'abacakara. Bali nk'amatungo. Yali amatungo yagulishwaga mu bucuruzi bw’abantu-matungo.

    Biratangaje kubona wihandagaza ukavuga mu Bantu ngo icyo gihe cyose Abakiga bali bamerewe neza. Byahe byo kajya !
    Ahubwo Abakiga barahiliwe, batabarwa n’Abamisiyoneri. Gusingiza Abamisiyoneri nabishima. Aliko gusingiza Abahinza ni ugushinyagura nabi cyane.

    Mbese twe kujya kure. Uzajye mu Mulyango wa Habyalimana (Abungura), ubabaze amateka y’Abungura mu Bushiru. Nibitagutera agahinda, uzaba nta mutima ugira cyangwa uli Mwenemuhinza.

  • #68

    KANAMUGIRE (vendredi, 02 septembre 2011 00:27)

    NTERE MU IRYA "Sinzi abo bahutu bavugwa abo ari bo" # 43

    UVUZE UKURI RWOSE ! ABO BAHUTU ZELOTE AVUGA BAGOMBA KUBA ARI ABADAKOMOKA MU AMAJYARUGURU KUKO Y'U RWANDA, KUKO BO NTIBIGEZE BAHAKWA N'ABATUTSI. NI NAHO MUBONERA KO IMICO YABO ITANDUKANYE KURE NIYABO BITE EN GENERAL "ABANYENDUGA". IBISIGISIGI BYA GIHAKE BIRACYARI MU UBWONKO BWABO, IMICO YO KUBESHYA, KURYARYA, KUTAVUGISHA UKURI BAKOPEYE KUBATUTUSI (KUKO ABA BO NI KAMERE YABO, MBESE KUBASABA KUREKA KUBESHYA NI NKO KUBABWIRA NGO NTIBAZONGERE KUNYWA AMATA ! ARIKO NKUKO ZELOTE ABIVUZE, NABATUTSI NABO UWO MUCO WO GUHAKIRIZWA, GUCAKURA, KUGAMBANIRANA, URABARANGA? KANDI BYOSE IMVANO NI INGOMA YA GIHAKE ! NKUKO RERO ITIGEZE IGANZA MU MAJYARUGURU Y'URWANDA, KUBERA KO BARI BIFITIYE ABATWARE BABO BABAHUTU NDETSE INGOMA YA GITUTSI YATINYAGA CYANE NTINATINYUKE KUHAKANDAGIZA IKIRENGE, NGIYO IMPAMVU USANGA MURI KAMERE NO MU IMYIFATIRE RUSANGE ABAHAKOMOKA BATANDUKANYE CYANE NABO BANDI BASIGAYE. ZELOTE RERO NAREKERAHO KUBAVANGIRA, NUBWO IBYINSHI AVUZE BIFITE IREME !

  • #67

    @Gakuru (jeudi, 01 septembre 2011 16:27)

    Gakuru we, mvuye kuri Youtube, ariko rwose ndumiwe ! Urakurikira pe ! Iriya ndirimbo ya sinajayaga nyisobanukirwa neza! uretse ko indirimbo z'uriya mugore inyinshi ni amarenga ku buryo abantu twari abana muri kiriya gihe tutazisobanukirwa.

    Kayirebwa ni umwe mu bahanga u Rwanda rwagize hamwe na Bikindi na Rugamba Cyprien, ikibazo ni uko aba ba mbere bombi ari extremistes bateye ubwoba, ku buryo ntakubeshye bombi iyo indimbo zabo nzumvise numva utuntu tunyirutse umubiri ngahinda umushyitsi kandi izuba riva.

    Gira amahoro, Histoire yo igomba kwisubiramo cyane cyane iyo abantu bahisemo guhumiriza bakanga kuyigiraho ngo bayihe undi murongo bashaka !

  • #66

    Kuri #63 na #64 (jeudi, 01 septembre 2011 14:34)

    Niko mwa bagabo mwe cg abagore? Murareba mugasanga muri iki? Ubwonko bwanyu bubabeshya ko muri abatutsi ariko siko biri kuko muri abahutu ba Kagame n'agatsiko ke 100% kandi ubwo bwenge mbabonana ntabwo bubemerera kuba ibyo muri kwifuza kuba byo. Muzaba abahutu (abagaragu)ba Kagame kugeza musubiye mugitaka

  • #65

    Manzi (jeudi, 01 septembre 2011 13:34)

    Kuri #64 (akumiro)

    Kuba utari umuhutu bizwi nawe nanyoko wakubyaye, Impamvu ituma witanguranwa kurubuga nta nukubajije irangamuntu yawe yonyine irerekana uwo uriwe !!!!

    Ngaho iyongere n'ilindi cupa ry'amashyira kuko utari umuhutu, wa gisebe we.

  • #64

    akumiro (jeudi, 01 septembre 2011 13:06)

    Kuri #63, wivunika rwose, nasanze Zelote nta kandi kazi agira uretse ubugarasha. Ikigarasha à temps plein svp! puuu!! iyo nibutse ko ntari umuhutu niha icupa!

  • #63

    kuri zelote (jeudi, 01 septembre 2011)

    NAGIRANGO NGUSABE RWOSE UREKE KWANDIKA HANO UMAZE UFATE IYA MBERE UGENDE MURI KIGALI YOSE UVUGA IBYO WANDIKIRA HANO. ALIKO SE MWA BIHUTU MWE KUKI AMATEKA ATABAHA. INGABIRE VUVUZELA,NTAGANDA,IGNACE MURWANASHYAKA,CALIXTE NA ABANDI UBU BARI HEHE ? NTA NTERAHAMWE NIMWE IZONGERA KUGIRA IJAMBO MU RWANDA. HABA MU NTAMBARA CG POLITIQUE TUZABASHWANYAGUZA.

  • #62

    Kuri Karahamuheto (jeudi, 01 septembre 2011 12:03)

    KARAHAMUHETO,
    ngushimiye uko urangije comment yawe iheruka! Iyo umuntu arebye u Rwanda yibaza ikizarukiza akakibura! Uje wese yitwaza ubuhutu cyangwa ubututsi, akiba agasahura, igikomye cyose ati abanzi turabazi n'ibindi!
    Ubuhezanguni bumaze kuba akarande. Umunyarwanda murahura akagusekera yagera hirya ari baragashira!Abategetsi barakora za discours bakerekana ubumwe n'ubwiyunge ariko nyamara mwaba muganira byisangiwe wibwiraga ko ari umuntu w'inshuti wamaze nibura kurenga iby'irondamoko no kumva ko ikigamijwe ari ugushakira icyiza abanyarwanda, ugasanga ahubwo ni umuhezanguni kabuhariwe, ukibaza uti ese burya bimwe yavugaga kwari ukwishakira umugati n'amaramuko kweli!

    Hano mu Rwanda uravuga iki, abandibakumva ikindi! Abakundaga kwandika barabihagaritse kuko urandika iki cyangwa kiriya bati niba udapfobya genocide, ushyigikiye umwanzi! Birasa n'aho hari igitembo cy'ibitekerezo abantu bose bagomba kuvomaho ibitekerezo bisa, bitanyuranya n'ibya Leta, n'ibindi! Ibi bishobora gutinda ariko amateka agenda agaragaza ko bitajya biramba kuko nta fondation biba bifite!

    Ingaruka z'ibi ni uko:
    - Ku bigaragara INYUMA umuntu yibwirako umutekano ari wose, nyamara imitima y'abantu yaramazwe n'ubuhezanguni, amoko, amashyari no kubeshya hagamijwe kwigarurira iby'abandi, ubufatanyacyaha mu kinyoma rusange n'ibindi).
    - turarimba kwihesha agaciro ariko kugeza ubu ntawe urasobura ako gaciro ako ariko kuburyo bihera mu kintu cya slogans n'icyuka.Perezita ati kwihesha agaciro, intero ikaba iyo kuba ku musenateri kugera kuri nyuma kumi, ariko wabaza uturi ako gaciro ni akahe mu by'ukuri, ugasanga nta n'umwe ugusobanurira ikintu gifatika.
    - Turaririmba ko nta moko akiba mu Rwanda, ariko nyamara wareba uko abantu babayeho, uko bashyingirana, wataha ubukwe, wareba uko batumirana, ukagira uti "mbese koko , ibi turimo, si ukwibeshya, no kubeshya amahanga". Umuntu ashobora kwibaza ati abanyarwanda bagamije iki! Ako se niko gaciro twihesha?
    - Turaririmba iterambere ( muri Kigali), nyamara rurakinga babili.Iyo umunyarwanda adashobora kwizera kubona ifunguro rya buri munsi nyamara tukaririmba ko Ubukungu bwacu bwiyongera; uko se ni ko kwihesha agaciro!
    Ibi mvuga ndabizi neza ntabwo ari ibyo mbwirwa! Ubihakana narebe uko abanyarwanda babayeho, urebe uko umuntu uhembwa 300000 abaho bimugoye, maze umbwire uko abahembwa 25000 babaho kandi nibo benshi!Bombi se ntibajya ku isoko rimwe! Niba rero uku ariko kwihesha agaciro, njye numva hari ikibuze. Twibakiye ku kinyoma!
    - Turaririmba technology, nyamara amashanyarazi mu Rwanda afitwe na 12% kandi 10% bose bari muri Kigali. Ndashima projets zihari zo kuyongera ariko mu gihe zitararangira, nibura tugerageze kuba realists!!
    - Indwara yo kumva abakubanjirije ntacyo bakoze nayo nimbi cyane kandi itesha agaciro uyirwaye! Leta ya Habyarimana hari ibyiza yakoze, birazwi ( kurwanya nyakatsi, guca imihanda ahantu hose, amashanyarazi baragerageje, n'ibindi) Leta ya Habyarimana hari ibibi bikomeye yakoze birimo irondakoko n'akarere byagejeje kuri genocide! Buri Leta igira ibibi n'ibyiza byayo, njye nsanga byose byari bikwiye kujya bivugwa. Iyi Leta nayo hari ibyiza iri gukora, ariko mfite ubwoba ko hari n'ibibi byinshi ikora! Buretse uzareba, ubu iyi Leta iriho nivaho, uzasanga ibi byose biririmbwa indi iza iti ntacyakozwe!! Aha rero ngasanga habuzemo ubupfura n'ubutwari bwo kwemera ko hari aho umuntu adashoboye kwigeza, no kwemeraho ataje ahanga bundi bushya ahubwo ko hari byinshi yakomereje aho undi yari yagereje, ko hari ibyakosowe, ariko gukosora binyuranye no guhanga bundi bushya!
    - Sinanze ko isura y'igihugu iba nziza mu mahanga, bitera ishema kubona abantu badusura; ariko na none gucuruza ikinyoma simbishyigikiye. Tujye twivuga uko turi, udukunze adukundire uko turi, utwanze nawe ni uburenganzira bwe! Aho kubeshya umuntu yajya yicecekera kuko ikinyoma ntikimara kabili!

    Reka nongere nshime abantu bose bagerageza kwirinda ubuhezanguni, bakarwanya ikinyomaa aho giturutse hose!

  • #61

    SPARTACUS, (jeudi, 01 septembre 2011 10:44)

    Mureke mbereke rero, ababishoboye bazagerageze barebe Film yitwa SPARTACUS.
    >Iyi film ni 1 muri zimwe mu ma Film z,urukurikirane(SERIE) Aho muri episode ya 1 hagaragaramo niba ari umwami simbizi witwa BATIATUS wafashe abantu nk,abacakara bahoraga barwana bicana kuburyo buteye ubwoba amaraso atemba muri stade imbere y,abashyitsi be b,imena n,abandi basanzwe bishyuye amafr. Menshi.
    >Birangira rero ubwo uwitwa nyine SPARTACUS wari champion yaje kwiyunga bitunguranye na CRIXCUS wari vis champion baziranaga urunuka maze bagafata iya1 hamwe nabandi bacakara bakarwanira ubwijyenjye bagakora revolution itunguranye bakabona ubwijyenjye.
    >Gusa harimo benshi barahaguye kuko Batiatus yari afite abarinzi bakomeye ariko benshi kurundi ruhande bacitse ingoyi.
    >Iyi film niyo kwigirwaho

  • #60

    KARABAYE NONEHO (jeudi, 01 septembre 2011 10:25)

    Niko bagabo, bano bazungu se bo bikoreye Ibyapa nabo bafitanye amasinde nuriya Mutegetsi wanyu? Uziko burya amazi atakiri yayandi. Mperutse kumva Umwifatira kugahanga wo muri Green Party iyo muri AZIYA yepho ati: Nta Democrasi agira!!

    Nyamara amazi siyayandi. Ababa hano i BURAYI nkubwize ukuri, siyambeho batinyaga noneho bizaba I SOSI)cg Isupu.

  • #59

    UGANDA!!! (jeudi, 01 septembre 2011 10:21)

    Aho aho bukera Umugati ntuz akugura 10000000 SHILLINGS ya Uganda.

    Uganda Inflation: Uganda Inflation hits 21.4%.

    M7 ubanza kagiye kumunanira. Cg nawe bagiye kumutekinika.

  • #58

    analysis (jeudi, 01 septembre 2011 10:20)

    Ndabona benshi bari kubona Zelote yanditse ngo imitekerereze ya GIHUTU nkabona muri kwiyumvira byabindi byanyu bisanzwe byabaziritse by'amoko. Njye siko mbibona kuko umuhutu mu kinyarwanda cya kera bitasobanura ubwoko nkuko bimeze muri iki gihe. Nkuko Zelote abivuga umuhutu byavugaga umugaragu. Muzabyumvana abakera aho bakundaga kuvuga ngo ntabwo ndi umuhutu wawe iyo habaga hari ushaka kumufata uko yishakiye. Nunze mu rya Zelote rero, ahubwo niriya 98% y'abahutu (abagaragu) njye ahubwo abahutu (abagaragu) mbona bageze kuri 99.9% kuko naje gusanga abanyarwanda batari abagaragu ari mbarwa mugihugu cyacu. Yewe. Dore abanze ubuhutu nemeye ni ba Rukokoma na bagenzi be banze uburetwa bwa Kagame rugikubita bakivaniramo akabo karenge kuko ntazindi ngufu bari bafite zo guhangana nawe. Abandi naje gukurikirana ngasanga nabo baraje kwanga kuba abahutu ba Kagame ni Patrick Karegeya wanze kumupfukamira no kuba igikoresho cye na Kayumba Nyamwasa wanze kujya akubitwa inshyi nk'umwana. Banyarwanda igihugu cyose cyahindutse abahutu (abagaragu) b'umuntu umwe n'umuryango we uvanyemo ziriya ntari zagiye zigomeka akazimarira mumunyururu izindi zigahunga. Ahubwo Zelote urakoze ntabwo najyaga numva neza insobanuro z'umuhutu zanyazo. Ngaho rero nimwange kuba abahutu (abagaragu) b'agatsiko kayobowe na Paul Kagame

  • #57

    KARAHAMUHETO (jeudi, 01 septembre 2011 09:46)

    Kuri NTWALI NDABIRAMBIWE;# 50

    Watangiye utanga ibitekerezo byakugeza kuntego wowe nabo muvuga rumwe numvaga uri umuntu wumugabo ndetse ushobora no guhangana nibibazo abanyarwanda dufite ariko urangije nkugaye ngukuyeho nikizere kuko nsanze ugamije gusubiranishamo abanyarwanda kubera ibi bikurikira wavuze ujya gusoza:
    1.ABASORE B,INTARUMIKWA(Interahamwe)
    2.UDUKORESHO TWA GAKONDO(imipanga,ntampongano yumwanzi)
    3.UBURENGANZIRA BWACU ABAVANTARA BATUBUJIJE(Abatutsi)
    Umuntu iyo asesenguye inyandiko yawe ntaho itaniye na RTLM ya KANTANO,BAMWANDA cyangwa indilimbo za BIKINDI zakanguriraga Abasore bintarumikwa gufata udukoresho twa gakondo bakica umututsi aho yaba arihose kuko ari umuvantara bakamucisha iyubusamo agasubira BIS.. aho yaturutse (iyubusamo ngo ni Nyabarongo)
    Intego yawe ni ugukangurira abahutu kongera gukora Genocide ariko ndahamya ko ingaruka zayo ntawe zitageraho mwamaze kubibona nkeka ko ntawakongeye kwifuza ko abahutu bakongera gufata utwo dukoresho twa gakondo.
    Ndangije ngusaba kuva ibuzimu ukajya ibuntu nasanze UBUHEZANGUNI ntaho bwatugeza tujye dutanga ibitekerezo byubaka.

  • #56

    kkkkkk (jeudi, 01 septembre 2011 09:45)

    HEEEEEEEEEEEE Dore ibitekerezo Zelote yadukanye noneho!!!!!! ngo hari imitekerereze ya GIHUTU aka ni akaga azatubwire ni yagitutsi.

  • #55

    M baa (jeudi, 01 septembre 2011 07:30)

    Maze gusesengura politiki n ubukungu by urwanda nasanze n ubwo haba hari abashaka revolution bitaborohera niba batabanje gukora ibi bikurikira, hari ugukaza diplomay bakereka amahanga ibibazo bihari n uburyo babikemura ibi bikunze haba habonetse ingufu zigera hejuru ya 80 ku ijana kuko byatuma n ibihugu duturanye biha akato intare n intore .hari ukwemera ko abanyarwa amoko yose yaguye mu bwicanyi bwabaye bikareka kwitirirwa bamweh hari ugushyiramo amaraso mashya aba balideli bagakorana n abandi banyarwanda

  • #54

    Nicecekeye ariko mbari inyuma! (jeudi, 01 septembre 2011 07:13)

    Muravugango hari n'abanyamakuru bari mugatsiko kakagame! Rekada niba buke kabiri. Ndababwizukuriko nihagira ighhinduka bose bazaba ari present. Urugero: muri ribiya ubuse banyamwali barindaga gadafi ntibatangarije ibitangazamakuru mpuzamahanga ububi bwe ko ngo gadafi n'abahungube babafataga kungufu.

  • #53

    @ Miseke (jeudi, 01 septembre 2011 06:57)

    @ Miseke
    Iyi NTORE (INTERAHAMWE-NSHYA) ngo Miseke iba iri mubiki!
    Urabona mwene Rutagambwa atumereye nabi nawe ukazana ya miteto y'INTORE n'umutware wazo! Niba uba wabuze ibyo ukina nabyo jya ujya gukina n'imyenge y'inzu!

  • #52

    Oya rwose (jeudi, 01 septembre 2011 06:06)

    Njye ndabona usibye gushakisha ingingo zifasha ibitekerezo byacu,Zelote aatashakaga kuvuga Rukokoma.Usibyeko yavuze ukuze mu myaka gusa atanavuze ukuze muri politique,ntiyavuze ko uwo ariwe uzayobora abo bantu gusa kugirango gahunda iboneke yavuze ko ariwe wwatumiza inama ya mbere maze nyuma bakitoramo umu leader mukuru.Cyane ko atanabishingiyeho cyane kuburyo undi atayitumiza.Sinshyigikiye iyo opposition yanyu ariko nk'umuntu witegereza ntaho mbogamiye,ndumva icyo mumunenze ntadshingiro gifite.

  • #51

    Zelote aragaragaza amabara ye (jeudi, 01 septembre 2011 05:35)


    Ibi bitekerezo bya Zelote ntabwo ari bibiliya ya politiki: ni ibitekerezo mu bindi bigamije gushaka kazoza k'igihugu cyacu. Gusa hari aho ageze agira ati ariya mashyaka yihurije hamwe agomba kuyoborwa n'inararibonye, urusha abandi bose imyaka. Iki ni igitego! Byerekanye ko Zelote ari umumotsi wa Twagiramungu, dore ko ari we nararibonye mu nararibonye kandi yigeze gukora aka kazi mu Rda!

    Ndumva kwitwaza imyaka bitazigera byemerwa, dore ko nabiriya bisaza bikikije Kagame ntacyo bimumariye, uretse gukoma amashyi gusa.

  • #50

    Ntwali Ndabirambiwe (jeudi, 01 septembre 2011 04:29)

    Bwana Zelote,

    Ndagushimiye cyane kuri iri banga rya 76 utugejejeho. Nakurikiye inyandiko zawe kuva watugezaho ibanga rya 1 kugeza kuri iri rya 76, usanga rwose ibintu wandika byumvikana kandi bifite une "suite logique".

    Nagira ngo na jye ngerageze gusubiza ibi bibazo 4 wabajije:

    1) Harabura iki ngo Opozisiyo yishyire hamwe maze ihirike Agatsiko?

    Ndemeranya na we kuri ziriya points 7 watanze. Nakongeraho ko njye nsanga kimwe mu bituma Opozisiyo nyarwanda itishyira hamwe ari uko abayigize baba mu mahanga bafite ibibazo bitandukanye byatumye bava (bahunga) u Rwanda. Bamwe bahunze kubera ibibazo biri "personnelle" bagiye bagirana n'umuntu ku giti cye (par exemple NTASHAMAJE), abandi bafite umujinya w'uko batahawe imyanya mu butegetsi nyuma y'INTSINZI nk' abitwa ba KARANGWA SEMUSHI wa PDP Imanzi, n'abandi n'abandi. Ikindi kibazo Nkuliyingoma yagikomojeho atubwira ukuntu bamwe mu balideli bishakira ko ingamba zose zarwanwa zaba ari izo kubicaza kuri iriya ntebe ya Kagame ka Rutagambwa!!! Ibi rero bituma Opozisiyo nyarwanda ibura Fondation ikomeye yashingiraho kuko bene aba bantu bahinduka umunsi ku wundi bakaba bata mu nama bagenzi babo bo muri Opozition.

    2) Inzira ndakuka yo guhirika Agatsiko izaba iyihe?

    Ni byo koko Strategie ya Revolution ya Rubanda niyo dukwiriye kudatezukaho. Ariko se kandi?!?! Kagame niyiziye, na we wiyiziye, na KAYUMBA NYAMWASA yiyiziye, Kagame wita abanyarwanda "Ibijinga", "Ibikeri", "Amasazi", n'andi mazina yerekana agasuzuguro afitiye abo ayobora, urabona koko azakurwaho gusa n'uko "Ibikeri" byagiye mu muhanda? Ni ngombwa rwose ko mu biteganywa, hakwigwa n'ukuntu haboneka abasore b' INTARUMIKWA baba bafite "udukoresho" n'ubwo twaba utwa "Gakondo" bakarengera ibyo "BIKERI" by' Imana maze "INZOVU" ntibiribate uko yishakiye!!!

    3) Ko Politiki isaba amafaranga menshi cyane, Oposition izayakura he?

    Oya si Abacuruzi gusa bagomba gutanga amafaranga, ni buri wese mu bazaba bitabiriye ariya mashyaka wavuze. Contribution ya buri wese, "umusanzu w'umunyamuryango" uzajya ushyikirizwa Tresorier w'ishyaka!!!

    4) Ni ikihe GIHATO gishobora kurusha ibindi kubangamira inzira ya Revolisiyo nyarwanda?

    Ndemeranya na we rwose ko ari imitekerereze ya GIHUTU itubereye igihato gikomeye ngo duhirike ubu butegetsi bw'agatsiko bwashyize abanyarwanda ku ngoyi.

    None rero muvandimwe Zelote, ndagira ngo nkwisabire ikintu kimwe: Mu mabanga yawe wadusezeranyije usigaje kutugezaho irya 77 ari na ryo rya nyuma; nirirangira, uzatangire uduhugure, udukoreshe imyitozo ihagije y'ukuntu twacika ku mitekerereze ya GIHUTU. Wabikora na byo mu nyandiko zimeze nk'izi watumeneyemo aya MABANGA 77 ya POLITIKI. Ni ikintu cyiza cyane rwose gituma dusoma dushishikaye dufite amatsiko y'ibizakurikiraho!!!

    Duhagurukire rimwe twese, turwanire uburenganzira bwacu ABAVANTARA batuvukije!!! La liberte ne se mendie pas, elle s'arrache!!!

  • #49

    Twagiye (jeudi, 01 septembre 2011 03:15)

    Twagiye. Kuvuga ko tutabonye ihuriro ry'amashyaka tutakora revolution ni ukwibeshya. Hato tutazahura na babandi bazarijyamo batubeshya ko barwanya agatsiko kandi bari mu ba mbere baje kugakorera (ingero muraziyiziyi: Abantu bijyana hanze bagatuka Kagame bari ku isiri hamwe nawe, bwacya tukumva yagiye kubagororera!). Aya mashyaka munegurira ubwinshi ni muyareke ahubwo nibakomeze batwereke impano zabo mu kurengera abanyarwanda (Imbuto bera nizo tubaboneraho.
    Hari umugabo wo muri RNC uheruka kuvuga abwira abanyamerika cg abafaransa, mbese biriya bikomerezwa ati erega ibyo Kagame abaha natwe tuzabibaha ariko muburyo bwiza buzira kwica inzirakarengane; byanyeretse ko tugomba kutirengagiza ko ibikomerezwa tugomba kubishimashima no kubyumvisha akarengane kacu kugirango bidushyigikire. Aho muzahitondere rwose (Nako nituhitondere njye nawe n'abacu)! ntibigoye kandi za Mapping ziruzuye... Nyamara barabitweretse ahubwo Njye ndabona igisigaye ari uko umulideri cg abalideri bashyiraho gahunda tuzakurikiza ubundi tubajye inyuma. Ndemera ko twagira abalideri barenze umwe ariko ibi ntibikuraho ko haba harimo ubarangaje imbere kuburyo ageze munzira agasitara undi yahita akomereza aho yari ageze, cyangwase byaba ngombwa umwe yanyura aha undi akanyura hariya bagatangatanga henshi!
    Reka ntange akagero gatoya ka gahunda twakurikiza abandi bazanyunganira:

    1. Taliki .... Ku babishoboye twese tuzitabane Mapping report muntoki! duhurire aha n'aha dutangize iminsi ya nyuma ya revolution!
    ( aha ariko nakora ubugorozi mvuga ko muby'ukuri revolution yatangiye iyo mbonye ibimenyetso byo guhinduka mu mitekerereze y'abanyarwanda, ndabarahiye ntakizayihagarika).
    2. Ku munsi wa kabiri tuzahurira kuri institution iyi n'iyi dufite mubiganza ibyangombwa ibi n'ibi.....

    3. .....( Uyu mu lideri azafatanya na equipe ye yizeye mu kugena ingendo tuzakurikiza kugirango ntihabe hari n'agasigisigi k'agatsiko gasigaye ahubwo igisigaye ari ugushaka imyobo kaba kihishemo no kukerekeza i Lahe)



  • #48

    Gakuru (jeudi, 01 septembre 2011 02:43)

    Amateka ni Gatebe Gatoki !

    Indege !


    http://www.youtube.com/watch?v=udqmq9cVfdA

  • #47

    Miseke (jeudi, 01 septembre 2011 02:25)

    Ariko Zelote waretse kudutesha igihe,..ndakuzi neza! ZELOTE muri Bibiliya, ni bamwe batemeraga ingoma Ndomani, bagaharanira ko igomba guhirikwa,....wakongeraho Mahoro,...uri nde? Ariko sha Padi,...wakwize ugategura iyo doctorat ukareka guharanira ubutegetsi i Kigali.......! Sinkuvuze nzakuvumba!!!!

  • #46

    # 36 (jeudi, 01 septembre 2011 01:09)

    Ahubwo se uwatahutse ntafungwe cg ngo arigiswe ni nde? Uti "Rukokoma " ntawamufashe;None se weho uyobewe ko aho muhagaze ari we wahabahaye.Kandi ntubitindeho kuko akomeje politiki.Mbere yuko yegama azabanza abegeke.

    Zelote na we Umenya Ukecuye.Ubuhake uvuga twe ntabwo tuzi kuko twavutse agahato gakendereye.Mbabariye abishwe urwagashinyaguro n' abakomoka cg bakorana n' Ingoma ngome ya Kagama.

  • #45

    MUJYE MUNYUZAMO MUSEKE (jeudi, 01 septembre 2011 00:49)

    Ba nyarubuga kuki buli gihe muhora mushihurana ibyo abantu babayemo murabona iminkanyali muzayibagisha he?

    dore urwenya
    Umukecuru ngo yagiye kwivuza bamutuma umusarani,ageze nyabugogo awujyanye ibisambo bimushikuza isakoshi yari afite nawe agenda atabaza ati nimubafate barayajyanye bo kanyagwa!!!nuko abaturage na Polisi bayirukaho barabifata, mukecuru ati murakoze bana ba, bari bayajyanye kandi sinari kuzabona andi vuba!abapolisi bashatse kureba uko yanganaga basanga si ayo bacyekaga barumirwa!

  • #44

    Kampala (mercredi, 31 août 2011 22:42)

    Amashyaka ahari ni 3 : FPR,FDU na PS Imberakuri. Aya niyo afite abanyamuryango babyemera,bakabigaragaza kandi bakavugira abanyarwanda n'ubwo imbaraga zitandukanye cyane. Mbese nka RNC ni gute idashobora kugaragaza umuyoboke mu gihugu nyamara bwacya ukumva ngo kanaka ngo arazira kuyishyigira? Ukonje nabe barafu nk'uko yahisemo areke ushyushye(amashyaka yose atagaragaza projet politique yaba ayimbere cyangwa inyuma y'igihugu)

  • #43

    sinzi abo bahutu bavugwa abo ari bo (mercredi, 31 août 2011 22:21)


    Zelote aragira ati kuba umuhutu ni uguhora ushaka guhakwa. Urebye ibi by'ubuhutu n'ubututsi sinzi n'iyo byaturutse. Gusa nagiraga ngo nibutse Zelote ko mu majyaruguru y'u Rda ubuhake bwahageze mu gihe cy'abakoloni, kandi benshi mu baturage bagiye gutura muri Kongo maze bagaruka muri za 60. Ibyo byo guhakirizwa rero ntabwo biri mu maraso y'abahatuye. Yego hari igihe umuryango ubyara ikimara (ni na yo mpamvu hari ba Rucagu).

    Kuvuga ko umuhutu afite complexe d'infériorité, ibyo ntukabibwire umukiga! Ubundi abakiga bagombye kuba ari ubwoko bwabo bihariye, iriya nduru y'abahutu n'abatutsi ikagabanuka. Dore ko no muri Uganda "abakiga" ari ubwoko mu yandi moko, icyakora bakavuga ko bakomuka mu majyaruguru y'u Rda.

  • #42

    DORE IKIBURA (mercredi, 31 août 2011 22:16)

    ZELOTE Urwe yararurangije, ahasigaye ni ahawe:

    http://www.youtube.com/watch?v=G7sSXMtApGU&feature=related

  • #41

    kagame ateye ikibazo mu banyarwanda. (mercredi, 31 août 2011 22:00)

    Wowe Ndorimana (#40)
    Wishuka abantu, bareke bitegure begeranye ibitekerezo byabo neza. Uravuga ngo RNC na FDU bajye mu Rwanda ubu. Ubwo se wiyibagije aho Kagame n'agatsiko ke batugeze twebwe abari muri PS Imberekuri? Dore ishyaka ryacu bariciyemo ibice, umuyobozi wacu baramufunga. Harya ikinyamakuru gitangaje amafuti Kagame akora ngo kiba gitukanye? Abanyarwanda tuzajijuka ryari? Rwose peeee, Kagame adusiribiye mu gihugu cyacu tureba twananiwe kuvuga ngo atatwirenza?

    Doreee, impamvu Kagame atwita Injiji nzize, ni uko akora amakosa tureba, tugakomeza kumukomera mu mashyi. Iyo aturebye rero twamugize Akamana, aratugaya, akabona twarize ay'ubusa. Kandi koko natwe dukwiye kwigaya niba tudashobora kugaragaza akarengane kariho, tugakomeza kwita ibibi ko ari byiza. Ubu ndabizi bagezi banjye bagiye kumvuguruza kuri uru rubuga ngo ibyo mvuga sibyo. Niko twapfuye. Mana yanjye, dufashe twikubite agashyi rwose.

  • #40

    Ndorimana (mercredi, 31 août 2011 21:34)

    Zelote,
    Uyu mwanzuro wawe rwose ni mazimpaka. Nta mashyaka aboneka kuli internet gusa. Amashyaka ahabwa ingufu n'abalideri hamwe n'ibitekerezo n'abayoboke b'ayo.
    Inkingi imwe ntigera inzu. Ushaka gukora politiki ni agende afatanye n'abandi; hanyuma nabona bamubonamo umulideri nawe akumva koko abyiyemeje, amanuke ajya mu Rwanda yegereze ishyaka lye abaturage abakangure, abasigaye hanze basigare barwana intambara yaryo yo hanze.
    RNC na FDU nibibabere urugero.



  • #39

    Katabirora (mercredi, 31 août 2011 20:40)

    Reka nsubize ubushishozi comment nr8.rwose gusubiza ni uburenganzire bwawe.Ngo Munyeshyaka cg abandi babaye ba Ambassadeurs ba Habyarimana cg baramu ba Serubuga,ndumva ibyo ntaho bishingiye.Wibuke neza ko nta munyarwanda,ubushaka,utabishaka,utari muri MRND,nka bimwebyo kwa Mobutu ngo:Olingi Oliga te,Ozali katika na MPR.Ubuse akagatsiko katugejeje aha,Kagame yari muri muriMRND?Uretse intoreka Rucagu,Nshunguyinka,Rwarakabije et j,en passe.Muvandimwe rero ugomba kuba utazi Ambassadeur I.Munyashyaka.Kandi kuba muramu wa Serubuga si uguca inka amabere.Ni umugabo w,inararibonye,ucisha make,nta mutatse namugeranya na nde se?Ngaho uramuke.

  • #38

    Amashyengo (mercredi, 31 août 2011 20:29)

    Zelote ntagira amashyengo aragatsindwa! Amashyengo, amashyengo, amashyengo gusaaaaaaaaa!!!!!!

  • #37

    ASYI WE!!!!!!!!!!!!!!!!! (mercredi, 31 août 2011 20:20)

    Mwakwanditse ibitekerezo mufite mukareka kwirwa muringisa ubuhutu mu kanwa, ko ikibazo cy'u Rwanda uyu munsi atari icy'abahutu gusa!!!!

  • #36

    icyanira (mercredi, 31 août 2011 20:17)

    Sha, uyu byigero (# 19) ni Interahamwe ikomeye. Barababwira ntibumva. Ni nka ya mpyisi bavugiriza induru iti ngizo impundu mporana!

    Wa nterahamwe we, abamaze gutaha bagafungwa ni bangahe? Numnuka uri interahamwe (nkuko uri yo) bazagutambikana nyine. Numanuka uvuga uti njye gukora politique, ndumva ntawe uzabiguhora. Ubu se Rukokoma yigeze afungwa?

    Wowe uri Interahamwe yihishe inyuma ya mudasobwa, hanyuma ukishyira mubarota guhangana na Présdent Kagame. Ngo nawe uzaba urimo? Kereka niba uvuga ko uzaba uri mu gihome.

  • #35

    gato (mercredi, 31 août 2011 20:07)

    Kuri ZElote, wavuze ko nka 98/100 b'abanyarwanda ubona ari abahutu (mu rwego rwo guhakwa) bakarangwa n'ibyo ngiye gusubiramo munsi y'inyandiko yanjye, ariko renka nkunganire.Hari ikindi gihato cya hutu na tutsi tugomba kwigaho
    a) Abahutu bafite ikibazo cyo kwitinya (complex d'infériorité), kumva ko uwitwa umututsi batakwicarana, ko batahuza ibitekerezo. Ko umututsi ari umunyabwenge, umunyamacenga etc...Abo bahutu ubabwira ukuri ntibakwemere, bagashaka kwegera uwo bibonamo ku masura, kabone niyo yaba ababwira ibibaroha. Hutu power oyeeeee (bagasubiramo), abahutu turi benshiiiii oyeeee (bakumva ari byo),bahorana ubwoba bw'umututsi butuma bahubuka bagakora amakosa y'agahomamunwa. Icyo nacyo ni igihato
    b)Abatutsi barwaye indwara y'ubwibone (complex de supérioté)Abo batutsi ubabwira ko abanyarwanda basangiye igihugu ko bagomba gusangira ibyiza byacu bakabana muri démocratie, bakakubona nk'umusazi kabone niyo ntabisobanuro bafite mu mafuti bakora. Bafite muri bo ko ikitwa umuhutu nta bwenge, nta gitekerezo kizima bagira. Bumva ko aribo bagomba gutegeka. Bemera ko bafite ubwenge (ariko burangwa n'uburyarya n'ibinyoma). Ntibumva ukuri niyo baba bakubona. Bahorana ubwoba butuma bahubuka kimwe na babahutu navuze hejuru. (Ingero zirahari nk'umutware Nkusi warashe mu baturage baje kumubaza ibya Mbonyumutwa).Aba mvuze nibo bahora boreka inzirakarengane z'abanyarwanda (ndavuga abanyarwanda bose)
    Ibi bihato rero nabyo muzabiganireho kuko bidindiza ugushyirahamwe.

    Dore ibyo wavuze ku bahutu bawe

    (1) Yumva ko atabaho adafite umunyamaboko umuhatse

    (2) Yumva ko ubutegetsi ari umwihariko w’abavukanye imbuto gusa

    (3) Yumva atabangukiwe no kwivumbura ku mutware we n’iyo yaba adahwema kumwica urubozo

    (4) Yumva ko uburenganzira bwe abuhabwa biturutse ku neza y’umutegeka. Iyo atabumuhaye, yiganyiriza kuburwanira.

    (5) Atsimbarara ku tunyungu twe bikomeye , ntashamadukire guharanira inyungu rusange kuko kenshi ibyagiye byitwa inyungu rusange byari inyungu z’abategetsi bo nyine.

    (6) Kuri we, Umugabo ni ushoboye gukandamiza abandi akabahaka. Utaranganwa politiki ya mpakabandi nta gaciro gakomeye aba afite mu maso ye

  • #34

    Afrika (mercredi, 31 août 2011 19:43)

    Kuri Byigero na Karahamuheto, ndabashimiye kuko nsomye comments zanyu: nubwo hari ibyo mutumvikanaho, kandi ni ngombwa ariko nibura harimo ikinyabupfura!
    Njye rero reka ngire icyo nongera ku byanyu:
    Kuba Kagame akomanga agakingurirwa ntibitangaje kuko akomanga nk'umukuru w'igihugu. Diplomatie niko ibiteganya, bagomba kumukingurira, atari uko ari Kagame nka Kagame Paul, ahubwo nka Kagame pressident w'u Rwanda. Nkumva rero nta kwitiranya umuntu na institution.
    Gusa rero kuba hari abakuru ba za Gouvernement bamwamagana ( ingero: Mu Bubiligi, Espagne) ,biriya nibyo bigaragaza ukuntu ikibazo gikomeye, kandi kirimo dossiers nyinshi!
    Uribuka mu gihe Gishize abafaransa bagira bati " notre ami Kaddafi, bari bazi icyo bavuga, babwiraga president w'igihugu!! Ntibitangaje rero kuba bwarakeye bakirukana Kadafi nka kadaffi w'igisambo n'umwicanyi!
    Murapfa ubusa rero, igihe nikigera sinshidikanya ko bizorohera Kagame gusobanura ibye kuko afite cases nyinshi cyane barenza amaso atari uko baziyobewe ahubwo ari uburyo bwo gukingira ikibaba les contemporains, kuko ibibazo bya Kagame(cyane cyane muri Kongo) birimo abantu benshi cyane!
    Uzanshakire izindi rapports zagiye zishyirwa mu kabati nka rapports zakozwe ku Rwanda. Njye mpamya ko atari ubwenge buke kuko abazikoze baracyahari, kandi ziriya rapports igihe cyazo Twumirwe.
    Njye mbona icy'ingenzi kuri iyi si ari ukureba ikibi kikarwanywa aho kiva kikagera aho kureba niba uwagikoze dusangiye ubwoko cyangwa akarere!

  • #33

    M baa (mercredi, 31 août 2011 19:22)

    Iyo urebye amashyaka ya opposition amaze kuvuka bikwereka ko dufite ikibazo cyo kubona imirimo . Buri wese ahsaka gushakira muri politiki.urugero tugomba kureba ni nk ibihugu nka zimbabwe USA n ibindi aho usanga hari amashyaka atarenze atanu hakaba hari nk abiri cyangwa atatu akomeye. Ayo mashyaka niba ashaka kugira impinduka mu gihugu n akore ku buryo akora umutwe umwe wa politic ukomeye kuko baca umugani ngo UNTED WE STAND , DEVIVED WE FALL niba bidakozwe ubwo bizagora !!!

  • #32

    bea (mercredi, 31 août 2011 19:12)

    kuri#30 ndagushimiye ibyaribyo byose ugira ikinyabupfura yibaye twahoranaga abantu nkawe kuri iyi site ,twese twagira imitima ituje,icyakora nta kubeshye sinayisomye yose,ariko gusa sishyigira ibyaribyo byose byaza gusenya urwanda nabanyarwanda nawe ndizera ko utabyifuza.nawe kandi nkwifurije kubana na Rurema yaturemye.

  • #31

    123 (mercredi, 31 août 2011 18:49)

    i like that one...presque twese twisuzumye donc twasanga turi abahutu mu bitekerezo...en nous referant evidemment kuri izo ngingo esheshatu (6) uyu mugabo atanze to define iyo mitekerereze...hummm, and lol!

  • #30

    @ bea (mercredi, 31 août 2011 18:31)

    Bea muvandimwe, uko umuntu ashushanyije indege ntibishatse kuvuga ko ashaka kugura indejye, uti bazayikura he?? ese uribuka ko n'abavuye iyo tingitingi uvuga baje n'indege?!

    muri make rero wowe, ndumva bavuga revolution ukagirango ni indege ! hhahah! umbabarire cmt yawe yansekeje rwose. nene se, wigeze usoma umurongo n'umwe muri iyi nkuru uvuga ko bakeneye indege koko?? muri make rero muvandimwe, iriya ndege irasobanura urugendo cyangwa se intangiriro ya revolution nyarwanda, ndumva ariko zelote yashakaga kuvuga.

    sawa Imana ibane nawe rwose.

  • #29

    Karunga (mercredi, 31 août 2011 18:31)

    Impuzamashyaka yaratangiye FDU yishyize hamwe na RNC kandi niyo mashyaka afite abantu bazwi n'abanyarwanda n'amahanga. Ushaka guhindura ibintu yakwinjira muri ayo mashyaka kuko niyo afite igisubizi cy'ibibazo by'abahutu n'abatutsi. Ahubwo abanyarwanda badatinya kwamagana ubutegetsi bw'igitugu tuzahurire i Paris le 12/09/2011 maze twamagane Kagame n'agatsiko ke. Naho intambara nta muntu n'umwe numvise ayishyira imbere ndetse na FDRL ifite intwaro nyinshi isaba gushyikirana na Kagame. Mujye mureka kugwa mu mutego w'umwanzi ubumvisha ko hari abashaka kumena amaraso. Aliko skagame ni yanga akagundira akanakomeza kumena amaraso y'inzirakarengane bizagenda bite? Dutegereze turebe burya iby'ejo bizabarwa n'abejo.

  • #28

    Icyanira (mercredi, 31 août 2011 18:26)

    Zelote ko mbona vacances umazemo iminsi ntacyo zakumariye? Ko ucyibeshya nka mbere yazo? Ntabwo niriwe nsoma ibyo wanditse byose, ariko umenye ko rubanda uvuga turi inyuma ya Kagame. Rubanda uvuga ntikumva. Rubanda uvuga ntikuzi. Wivanga abo musangira inzoga n'Abanyarwanda. Ndabizi ntunyumva, ariko urannya kuyumye!

  • #27

    bigwabishinze (mercredi, 31 août 2011 18:08)

    nibyo rwose ibyo uvuga, ndakurikira. hasigaye imwe. ariko hari aho ntumvikanye nawe. uravuga ko revolution yo kumena amaraso atari yo.. nibyo pe ntawukiyikeneye. ariko kagame ni yo akunda. kandi kumena amaraso make ni ngombwa. ese nkubu amaraso ya kagame aya janete we aya nziza aya rwarakabije aya kabarebe aya ibingira aya gatsinzi nituyamena hari ikibazo. kuko nimana izabiduhembera.

  • #26

    bea (mercredi, 31 août 2011 17:49)

    miri ibigoryi,indege muzayikurahe? ntabwo muzi kurwanira ku butaka se?jye ndabona mushaka gusubira kujajata Tingitingi.